1

1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugirango yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

3 Hahirwausomaamagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

4 Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo

5 no kuri Yesu Kristo, ari we mugabowo guhamyaukiranuka n'imfura yo kuzuka,utwara abami bo mu isi,udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,

6 akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.

7 Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumisena bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.

8 “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.

9 Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.

10 Ku munsi w'Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk'iry'impanda

11 rivuga riti “Icyoubonaucyandike mu gitabo,ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n'i Simuruna, n'i Perugamon'i Tuwatira n'i Sarudi, n'i Filadelifiya n'i Lawodikiya.”

12 Nuko mpindukizwa no kurebaijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiyembona ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu,

13 kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatabaza mbona usa n'Umwana w'umuntu, yambaye igishura kandi yambayeumushumi w'izahabu mu gituza.

14 Umutwe we n'umusatsi we byeraga nk'ubwoya bw'intama bwera cyangwa nka shelegi, n'amaso ye yasaga n'ibirimi by'umuriro,

15 ibirenge bye bisa n'umuringa w'umutekeutunganijwe n'umurirowo mu ruganda, n'ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amazi menshi asuma.

16 Mu kubokokwe kw'iburyo yari afashe inyenyeri ndwi, mu kanwa ke havamo inkota ityaye ifiteubugiimpande zombi. Mu maso he hari hameze nk'izuba iyo rityaye.

17 Mubonye ntyo mwikubitaimbere nk'upfuye, anshyirahoukubokokw'iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka

18 kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu.

19 Nuko wandike ibyoubonye n'ibiriho, n'ibiri bukurikireho hanyuma

20 n'ubwiru bw'inyenyeri ndwi, izoumbonanye mu kubokokwanjye kw'iburyo, n'iby'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b'ayo matorero arindwi, naho ibitereko by'amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.

2

1 “Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti
“Ufashe inyenyeri ndwi mu kubokokw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati

2 ‘Nzi imirimo yawe n'umuhatiwawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yukoutabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo,ukabona ko ari abanyabinyoma.

3 Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.

4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretseurukundo rwawe rwa mbere.

5 Nuko ibuka aho wavuyeukagwa wihane,ukoreimirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana.

6 Ariko reroufiteicyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

7 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.

8 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Simurunauti
“Uwa mbere ari na we w'imperuka,uwariwarapfuye none akaba ari muzimaaravuga aya magambo ati

9 ‘Nzi amakuba yawe n'ubukenebwawe, (ariko rero uriumutunzi), n'ukoutukwa n'abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab'isinagogi ya Satani.

10 Ntutinye ibyougiyekuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugirango mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujyeukiranukauzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’

11 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri.

12 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Perugamouti
“Ufite inkota ityaye ifiteubugiimpande zombi aravuga aya magambo ati

13 ‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y'ubwami bwa Satani iri, nyamaraugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipaumugabowakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.

14 Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyuufiteabakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugirango barye intonōrano kandi basambane.

15 Nawe ni koumeze,ufiteabakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo.

16 Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’

17 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretseurihabwa.

18 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Tuwatira uti
“Umwana w'Imana,ufiteamaso asa n'ibirimi by'umuriron'ibirenge bye bigasa n'umuringa w'umutekearavuga aya magambo ati

19 ‘Nzi imirimo yawe n'urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n'uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.

20 Nyamara mfite icyo nkugaya, kukoukundira urya mugoreYezebeli wiyitaumuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugirango zisambane kandi zirye intonōrano.

21 Icyakora namuhayeuburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihanaubusambanyi bwe.

22 Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n'abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.

23 Kandi n'abana be nzabicishaurupfu, amatorero yose amenye yuko ari jyeurondoraubwenge n'imitima, kandi ko nzīturaumuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.

24 “‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b'i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bītaubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu,

25 ko mukomeza ibyo mufitemukageza aho nzazira.’

26 “Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuhaubutware bwo gutwara amahanga yose,

27 azayaragiza inkoni y'icyuma nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurizerimwe nk'uko nanjye nabihawe na Data.

28 Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.

29 “Ufiteugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.

3

1 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Sarudi uti
“Ufite Imyuka irindwi y'Imana n'inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n'ukoufiteizina ry'ukouriho, nyamaraukabauri intumbi.

2 Jya uba masoukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y'Imana yanjye.

3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n'ibyo wumvise,ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutabamaso nzaza nk'umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

4 Icyakoraufiteamazina make y'ab'i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.’

5 “Unesha ni weuzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy'ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.

6 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

7 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Filadelifiya uti
“Uwera kandi w'ukuriufiteurufunguzo rwa Dawidi,ukingura ntihagireukinga kandiukinga ntihagireukingura, aravuga aya magambo ati

8 ‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yaweurugirukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kukoufiteimbaraga nke nyamaraukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

9 Dore nguhayebamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubiteimbere y'ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

10 Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.

11 Ndaza vuba, komeza ibyoufitehatagiraugutwara ikamba ryawe.’

12 “Unesha nzamugirainkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye kandi ntazasohokaukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.

13 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

14 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Lawodikiya uti
“Uwiyita Amen,umugabowo guhamya kandiukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

15 ‘Nzi imirimo yawe, yukoudakonje kandi ntubire. Iyaba wariukonje cyangwa wariubize!

16 Nuko rero kuko uri akazuyazi,udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

17 Kukouvugauti “Ndiumukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”,utaziyuko uriumutindi wo kubabarirwa, kandi uriumukenen'impumyi ndetse wambayeubusa.

18 Dore ndakugirainama:ungurehoizahabu yatunganirijwe mu rugandauboneuko ubaumutunzi, kandiungurehon'imyenda yera kugirango wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandiungurehoumutiwo gusīga ku maso yawe kugirangouhumuke.

19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero giraumwete wihane.

20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakinguraurugi, nzinjira iwe dusangire.’

21 “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

22 “Ufiteugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

4

1 Hanyuma y'ibyo ngiye kubonambona mu ijuruurugirukinguye, kandi numva rya jwi nabanje kumva rivuganananjye rimeze nk'iry'impanda rimbwira riti “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo.”

2 Muri ako kanya mba mu Mwuka. Nuko mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, mbona n'Uyicayeho.

3 Uwariuyicayeho yasaga n'ibuye ryitwa yasipi n'iryitwa sarudiyo, kandiumukororombya wariugoseiyo ntebe usa na simaragido.

4 Iyo ntebe yari igoswe n'izindi ntebe makumyabiri n'enye. Kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y'izahabu.

5 Kuri ya ntebe y'ubwami haturukagaimirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, kandi amatabaza arindwi yakaumuriroyamurikiraga imbere y'iyo ntebe. Ayo matabaza ni yo Myuka irindwi y'Imana.

6 Imbere y'iyo ntebe hariho igisa n'inyanja y'ibirahuri isa n'isarabwayi, kandi hagati y'iyo ntebe no kuyizengurukahari ibizima bine byuzuyeamaso imbere n'inyuma.

7 Ikizima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri gisa n'ikimasa, icya gatatu cyari gifite mu maso hasa n'ah'umuntu, naho icya kane cyasaga n'ikizu kiguruka.

8 Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuyeamaso impande zose no mu nda. Ntibiruhukaku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”

9 Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n'ishimwe,

10 ba bakuru makumyabiri na bane bikubitaimbere y'Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y'iyo ntebe bavuga bati

11 “Mwami wacu, Mana yacu,ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”

5

1 Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kubokokw'iburyo cyanditswe imbere n'inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by'ubushishi.

2 Mbona marayikaukomeye abaririza n'ijwi rirenga ati “Ni ndeukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumenaibimenyetso bigifatanije?”

3 Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw'ikuzimu,ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.

4 Nuko ndizwa cyane n'uko hatabonetseukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.

5 Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n'Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”

6 Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w'Intamauhagaze usa n'uwatambwe, afite amahembe arindwi n'amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y'Imana itumwa kujya mu isi yose.

7 Araza akura cya gitabo mu kubokokw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe.

8 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubitaimbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuyeimibavu, ari yo mashengesho y'abera.

9 Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni woweukwiriye kwenda igitabo no kumenaibimenyetso bigifatanije, kuko watambweugacunguriraImana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yoseubacunguje amaraso yawe,

10 ukabahinduriraImana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”

11 Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru,umubarewabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza.

12 Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni weukwiriye guhabwaubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”

13 Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimuno mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.”

14 Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!”Ba bakuru bikubitahasi baramyaIhoraho iteka ryose!

6

1 Nuko mbona Umwana w'Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk'iry'inkuba kiti “Ngwino.”

2 Ngiye kubonambona ifarashi y'umweru, kandiuyicayeho yari afiteumuhetoahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

3 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”

4 Nuko haza indi farashi itukuracyane,uyicayeho ahabwa gukuraamahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

5 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.”Nuko ngiye kubonambona ifarashi y'umukara, kandiuyicayeho yari afiteurugerorw'indatira mu intoki ze.

6 Numva hagati y'ibyo bizima bine igisa n'ijwi rivuga riti “Urugerorumwe rw'ingano rugurwe idenariyo imwe, n'ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugireicyoubitwara.”

7 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry'ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”

8 Nuko, ngiye kubonambona ifarashi y'igitare igajutse, kandiuyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimuaramukurikira. Nuko bahabwaubutware bwa kimwe cya kane cy'isi, ngo babicishe inkota n'inzara n'urupfu, n'ibikoko byo mu isi.

9 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y'igicaniro imyuka y'abishwe bahōwe ijambo ry'Imana n'ubuhamya bahamyaga.

10 Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w'ukuri! Uzageza he kudacaamateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”

11 Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumaran'ikindi gihe gito baruhuka, kugezaahoumubarew'imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bouzuzurira.

12 Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk'ikigunirakiboheshejweubwoya,ukwezi kose guhinduka nk'amaraso,

13 inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk'ukoumutiniiyounyeganyejwe n'umuyagamwinshiuragarika imbuto zawo zidahishije,

14 ijuru rikurwaho nk'uko bazinga igitabo cy'umuzingo, imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.

15 Abami bo mu isi n'abatware bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,

16 babwira imisozi n'ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya w'Umwana w'Intama,

17 kukoumunsiukomeye w'umujinya wabousohoye kandi ni ndeubasha guhagarara adatsinzwe?”

7

1 Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfurukaenye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugirango hatagiraumuyagauhuhamu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.

2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangururaijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati

3 “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu.”

4 Numvaumubarew'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli.

5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Rubeni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Gadi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

6 Abo mu muryango wa Asheri
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Nafutali
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Manase
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

7 Abo mu muryango wa Simiyoni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Lewi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Isakari
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

8 Abo mu muryango wa Zebuluni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Yosefu
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Benyamini
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.

9 Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshiumuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo,

10 bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama.”

11 Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubitahasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana bati

12 “Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.”

13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”

14 Ndamusubizanti “Mwami wanjye, ni woweubizi.”Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama.

15 Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.

16 Ntibazicwa n'inzaraukundi, kandi ntibazicwa n'inyotaukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,

17 kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami, azabaragira akabuhiraamasōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

8

1 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha.

2 Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y'Imana bahabwa impanda ndwi.

3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y'abera bose, ayishyire ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere ya ya ntebe.

4 Umwotsi w'umubavuuva mu kubokokwa marayika,uzamukanaimbere y'Imana n'amashengesho y'abera.

5 Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuzaumurirowo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n'inkuba zihinda, n'imirabyo n'igishyitsi.

6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.

7 Uwa mbere avuza impanda. Hakurikirahouruburan'umurirobivanze n'amaraso, bijugunywamu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.

8 Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk'umusozimuniniwakaumurirokijugunywamu nyanja, kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso,

9 kimwe cya gatatu cy'ibyaremwe byo mu nyanja bifiteubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy'inkuge kirarimbuka.

10 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk'urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy'inzuzi n'imigezi no ku masōko.

11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy'amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n'ayo mazi kuko yasharirijwe.

12 Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugirango kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko.

13 Ndareba numva ikizu kigurukakiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

9

1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwaurufunguzo rwo gufunguraurwobo rw'ikuzimu.

2 Ifunguraurwobo rw'ikuzimuruvamoumwotsiucumba nk'uw'itanura rinini, izuba n'ikirere byijimishwa n'umwotsi wo muri urwo rwobo.

3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwaubushobozi bwo gukoraibyo sikorupiyozo mu isi zibasha gukora.

4 Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga rwabo.

5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyoiyo iriyeumuntu.

6 Muri iyo minsi abantu bazashakaurupfu ariko ntibazarubonana hato, bazifuza gupfa arikourupfu ruzabahunga.

7 Ishusho y'izo nzige yasaga n'iy'amafarashi yiteguriweintambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n'amakamba asa n'izahabu, mu maso hazo hasa n'ah'abantu.

8 Kandi zari zifiteubwoya busa n'umusatsi w'abagore, amenyo yazo yasaga n'ay'intare.

9 Zari zifite n'ibikingira ibituza bisa n'ibyuma, guhinda kw'amababa yazo kwari kumezenko guhinda kw'amagare akururwa n'amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.

10 Kandi zari zifite imirizo nk'iya sikorupiyozifite n'imbōri mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.

11 Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayoyitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.

12 Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.

13 Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana,

14 ribwira marayika wa gatandatuufiteimpanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runiniUfurate.”

15 Nuko abo bamarayika bane bari biteguriweiyo saha n'uwo munsi n'uko kwezi n'uwo mwaka, babohorerwa kugirango bice kimwe cya gatatu cy'abantu.

16 Umubarew'ingabo z'abarwanira ku mafarashi wariuduhumbagiza magana abiri,umubarewabo narawumvise.

17 Kandi nerekwa amafarashi n'abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n'umurirona huwakinto n'amazuku. Imitwe y'ayo mafarashi yasaga n'iy'intare, mu kanwa kayo havagamwoumuriron'umwotsi n'amazuku.

18 Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byago uko ari bitatu, ari byoumuriron'umwotsi n'amazuku bivuye mu kanwa k'ayo mafarashi.

19 Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.

20 Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kurebacyangwa kumva cyangwa kugenda,

21 habe ngo bihaneubwicanyi bwabo cyangwauburozi, cyangwaubusambanyi cyangwaubujura.

10

1 Mbona marayika wundiukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu,umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro.

2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy'iburyo ku nyanja, n'icy'ibumosoagishyira ku butaka.

3 Arangururaijwi rirenga nk'uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw'inkuba kuvugaamajwi yako.

4 Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumazekuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugiramu ijuru rimbwira riti “Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuzeubizigame, bibeubwiru ntubyandike.”

5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butakaamanikaukubokokwe kw'iburyo, agutunga mu ijuru

6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibirimo, n'isi n'ibiyirimo n'inyanja n'ibiyirimo ati “Ntihazabaho igiheukundi,

7 ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuzaimpanda, ni houbwiru bw'Imana buzababusohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

8 Nuko rya jwi numvise rivugiramu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayikauhagaze ku nyanja no ku butaka.”

9 Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”
Aransubizaati “Endaugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki.”

10 Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk'ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.

11 Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby'amoko menshi n'amahanga menshi, n'indimi nyinshi n'abami benshi.”

11

1 Bampaurubingo rusa n'inkoni bati “Hagurukaugereurusengero rw'Imana n'igicaniro n'abasengeramo,

2 arikourugorw'urusengeroururekenturugerekuko rwahawe abanyamahanga, kandiumuduguduwera bazamara amezi mirongo ine n'abiri bawukandagira.

3 Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”

4 Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n'ibitereko by'amatabaza bibiri, bihagarara imbere y'Umwami w'isi.

5 Kandi iyoumuntu ashatse kubagirira nabiumuriroubavamu kanwaukotsa abanzi babo, kandi nihagiraumuntuushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.

6 Bafiteubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafiteubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no gutezaisi ibyago byose uko bashatse.

7 Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimuirwane na bo, ibaneshe ibīce.

8 Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudumunini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y'umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.

9 Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.

10 Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.

11 Iyo minsi itatu n'igice ishize,umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka,ubwoba bwinshi buteraababibonye.

12 Bumva ijwi rirenga rivugiramu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.”Nuko bazamukiramu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.

13 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudukiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.

14 Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.

15 Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw'isi bubayeubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”

16 Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubitahasi bubamye baramya Imana bati

17 “Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenzeubushobozi bwawe bukomeye ukīma.

18 Amahanga yararakaye nukoumujinya waweuraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubahaizina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”

19 Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'uruburarwinshi.

12

1 Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbonaumugorewambaye izuba,ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri,

2 kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise.

3 Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukuragifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.

4 Umurizowacyoukururakimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru,uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugorewaramukwaga, kugirango namara kubyara gihereko kiryeumwana we kimutsōtsōbe.

5 Abyaraumwana w'umuhunguuzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.

6 Uwo mugoreahungira mu butayuaho afite ahantu yiteguriwen'Imana, kugirango bamugaburirireyo kumaraiminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

7 Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.

8 Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.

9 Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywamu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.

10 Numva ijwi rirenga rivugiramu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umureziwa bene Data ajugunywehasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.

11 Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.

12 Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiyeafiteumujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

13 Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywemu isi, gihīga wa mugorewabyayeumuhungu.

14 Umugoreahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugirango agurukeahungire mu butayuahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka.

15 Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruziinyuma y'uwo mugorekugirango amutembane.

16 Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imirauruzicya kiyoka cyaciriye.

17 Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.

13

1 Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubonambona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutukaImana.

2 Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko, akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.

3 Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretseurugumarwica, ariko urwo rugumarwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.

4 Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswaubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni ndeuhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni ndeubasha kuyirwanya?”

5 Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutukaImana, ihabwa no kuramango imare amezi mirongo ine n'abiri.

6 Ibumburiraakanwa kayo gutukaImana, no gutukaizina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru.

7 Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose.

8 Abari mu isi bose bazayiramya,umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambweuhereye ku kuremwa kw'isi.

9 Ufiteugutwi niyumve.

10 Nihagiraujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa houmunyago, kandiuwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.

11 Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka.

12 Itegekeshaububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakizeurugumarwayishe,

13 kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanuraumurirouva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu.

14 Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kuremaigishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho.

15 Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.

16 Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga,

17 kugirango hatagiraumuntu wemererwa kuguracyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwaumubarew'izina ryayo.

18 Aha ni houbwenge buri:ufiteubwenge abareumubarew'iyo nyamaswa kuko ariumubarew'umuntu, kandiumubarewe ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.

14

1 Nuko ngiye kubonambona Umwana w'Intama ahagaze ku musoziwa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.

2 Numva ijwi rivugiramu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo,

3 baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.

4 Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwemu bantu kugirango babeumuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama.

5 Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.

6 Nuko mbona marayika wundi agurukaaringanije ijuru, afiteubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose.

7 Avuga ijwi rirenga ati “NimwubaheImana muyihimbaze, kuko igihe cyo guciraabantuurubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.”

8 Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloniwa muduguduukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi bwawo.”

9 Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,

10 uwo ni weuzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemoamazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriron'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama.

11 Umwotsi wo kubabazwa kwaboucumba iteka ryose, ntibaruhukaku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo,umuntu weseushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo.”

12 Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana bakagira kwizerank'ukwa Yesu.

13 Numva ijwi rivugiramu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’”Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhukeimihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

14 Mbona igicu cyera, no ku gicu mbonauwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afiteumuhoroutyaye mu intoki ze.

15 Marayika wundi ava mu rusengero arangururaijwi rirenga, abwirauwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramoumuhorowawe,usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”

16 Nukouwicaye ku gicu yahuraumuhorowe mu isi, isi irasarurwa.

17 Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afiteumuhoroutyaye.

18 Hakurikiraho undiuvuyemu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangururaijwi abwira wa marayika wundiufiteumuhoroutyaye ati “Ahuraumuhorowaweutyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse.”

19 Nuko marayika yahuraumuhorowe mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvuremuniniw'umujinya w'Imana.

20 Uwo muvurewengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu,uvamoamaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.

15

1 Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimoumujinya w'Imana wuzurira.

2 Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubarew'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana,

3 baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabew'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri.

4 Mwami, ni ndeutazakubahacyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubitaimbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”

5 Hanyuma y'ibyo mbonaurusengero rw'ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,

6 ruvamoba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y'izahabu mu bituza.

7 Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuyeumujinya w'Imana ihoraho iteka ryose.

8 Rwa rusengero rwuzuraumwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagiraumuntu n'umweubasha kurwinjiramo kugezaaho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye.

16

1 Numva ijwi rirenga rivugiramuri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musukemu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana.”

2 Uwa mbere aragenda asukaurwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.

3 Uwa kabiri asukaurwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifiteubugingo kirapfa.

4 Uwa gatatu asukaurwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso.

5 Numva marayika w'amazi avuga ati “Wa Wera we,urihokandi wahozeho kandiuzahoraho, uriumukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.

6 Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, naweubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”

7 Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukurino gukiranuka.”

8 Nuko marayika wa kane asukaurwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantuumuriro.

9 Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.

10 Marayika wa gatanu asukaurwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucuraumwijima, kuribwa gutumabahekenya indimi zabo,

11 kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibīhana imirimo yabo.

12 Marayika wa gatandatu asukaurwabya rwe mu ruzi runiniUfurate. Amazi yarwo akamira kugirango inzira y'abami baturukaiburasirazuba yitegurwe.

13 Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri,

14 kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururizekujya mu ntambara yo ku munsiukomeye w'Imana Ishoborabyose.

15 (Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugirango atagenda yambayeubusabakareba isoni z'ubwambure bwe.)

16 Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayohitwa Harimagedoni.

17 Marayika wa karindwi asukaurwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugiramu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!”

18 Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubahouhereye aho abantu babereye mu isi.

19 Wa muduguduukomeyeugabanywamo gatatu, imiduguduy'abanyamahanga iragwa. Babuloniikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo.

20 Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka.

21 Uruburarukomeye rumanukiraabantu ruvuyemu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'uruburagituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.

17

1 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka marayaukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

2 Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

3 Anjyana mu butayundi mu Mwuka, mbonaumugoreyicaye ku nyamaswa itukurayuzuyeamazina yo gutukaImana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

4 Uwo mugoreyari yambayeumwenda w'umuhengeri n'uw'umuhemba. Yari arimbishijwe n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy'izahabu cyuzuyeibizira n'imyanda y'ubusambanyi bwe.

5 Mu ruhanga rwe afite izina ry'amayoberane ryanditswe ngoBABULONI IKOMEYE, NYINA W'ABAMARAYA, KANDI NYINA W'IBIZIRA BYO MU ISI.

6 Mbona ko uwo mugoreasinze amaraso y'abera n'amaraso y'abahōwe Yesu.
Mubonye ndatangara cyane.

7 Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriyamugoren'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

8 Iyo nyamaswaubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimuijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo,uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

9 “Aha ni ho hakwiriyeubwenge n'ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugoreyicaraho.

10 Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumaraigihe gito.

11 Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyoubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

12 “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumaraisaha imwe.

13 Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo.

14 Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutwareutwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

15 Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi.

16 Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuzebirye inyama ze, bimutwike akongoke.

17 Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukoraibyo yagambiriye, no guhuzainama no guha ya nyamaswaubwami bwabyo, kugezaaho amagambo y'Imana azasohorera.

18 “Wa mugorewabonye ni we wa muduguduukomeyeutegeka abami bo mu isi.”

18

1 Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afiteubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe.

2 Arangururaijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloniikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.

3 Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi by'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n'ubwinshi bw'ubutunzi bwawo no kudamarara.”

4 Numva irindi jwi rivugiramu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugirango mwe gufatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.

5 Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.

6 Muwiture ibihwanye n'ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.

7 Nk'uko wihimbazagaukidamarariraukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuhakubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndiumugabekazi sindiumupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’

8 Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe,urupfu n'umuborogo n'inzara kandiuzatwikwaukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”

9 Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabonaumwotsi wo gutwikwa kwawo,

10 bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudumuniniwe. Yewe Babuloniwa muduguduukomeye we,ubonye ishyano kuko mu isaha imwe itekauciriwe ho rigusohoyeho!”

11 N'abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzabaakiguraurutundo rwabo,

12 ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, n'imyenda y'ibitare myiza n'imyenda y'imihengeri, na hariri n'imyenda y'imihemba, n'ibiti byose by'imibavu n'ibintu byose byaremwe mu mahembe y'inzovu, n'ibintu byose byabajwe mu biti by'igiciro cyinshi cyane, n'ibyacuzwe mu miringa n'ibyacuzwe mu cyuma, n'ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari,

13 na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo.

14 (Kandi imbutoumutimawawe wifuzagazigukuweho, n'ibintu byose biryoha neza n'ibisa neza bigushizeho, ntibazabibonaukundi.)

15 Abatundaga ibyo, abo uwo muduguduwatungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga

16 bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umuduguduukomeye wambitswe imyenda y'ibitare myiza n'iy'imihengeri n'iy'imihemba, kandiukarimbishwa n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imarigarita,

17 ubonye ishyano kuko mu isaha imweubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!”
Kandi aberekeza bose n'umuntu wese wambukiramu nkuge hose, n'abasare n'abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure,

18 kandi bakirebaumwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudukiuhwanye n'uriyamuduguduukomeye?”

19 Bītumuriraumukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umuduguduukomeye watungishijeubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja,ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.

20 Wa juru we, namwe abera n'intumwa n'abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”

21 Nuko marayikaukomeye aterura igitare kimeze nk'urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloniumuduguduukomeyeuzatembagazwa, kandi ntuzongera kubonekaukundi.

22 Ntihazumvikana muri woweukundi abacuranzi n'abahimbyi b'indirimbo, n'abavuza imyironge n'abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yabaumunyabukorikori bwoseuzaboneka muri woweukundi, ndetse n'ijwi ry'urusyo ntirizumvikana muri woweukundi.

23 Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri woweukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugenintazumvikana muri woweukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozibwawe.

24 Kandi muri uwo muduguduni ho amaraso y'abahanuzi n'ay'abera n'abiciwe mu isi bose yabonetse.”

19

1 Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu,

2 kuko amateka yayo ari ay'ukurino gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwoukomeye, wononeshaga abari mu isiubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.”

3 Barongera bati “Haleluya! Umwotsi weuhoraucumba iteka ryose.”

4 Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubitahasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!”

5 Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!”

6 Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!

7 Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kukoubukwe bw'Umwana w'Intama busohoyeumugeniwe akaba yiteguye,

8 kandi ahawe kwambaraumwenda w'igitare mwiza,urabagiranautanduye.”(Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.)

9 Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatoreweubukwe bw'Umwana w'Intama.’”Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukurikw'Imana.”

10 Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yousenga. Kuko guhamya kwa Yesu ariumwuka w'ubuhanuzi.”

11 Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubonambona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.

12 Amaso ye ni ibirimi by'umurirono ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine.

13 Yambayeumwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana.

14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye.

15 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugirango ayikubiteamahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvurew'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose.

16 Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngoUMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

17 Mbona marayika ahagaze mu zuba arangururaijwi, abwira ibisiga byose bigurukiramu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,

18 murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo n'ab'imbata, aboroheje n'abakomeye.”

19 Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze.

20 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywamu nyanja yakaumuriron'amazuku ari bazima.

21 Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.

20

1 Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afiteurufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururumuninimu ntoki ze.

2 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugirango kimare imyaka igihumbi,

3 akijugunya ikuzimuarahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugirango kitongera kuyobya amahanga kugezaaho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugirango kimare igihe gito.

4 Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwaubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.

5 Uwo ni wo muzukowa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.

6 Ufiteumugabane wo kuzukakwa mbere arahirwa kandi niuwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugiraicyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.

7 Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.

8 Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfurukaenye z'isi, Gogi na Magogi kugirango ayakoranirize intambara,umubarewabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.

9 Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwaukundwa. Umurirouzamanuka uva mu ijuru,ubatwike,

10 kandi Satani wabayobyaga ajugunywemuri ya nyanja yakaumuriron'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.

11 Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

12 Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

13 Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimubigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyoumuntu wese yakoze.

14 Urupfu n'Ikuzimubijugunywamuri ya nyanja yakaumuriro. Iyo nyanja yakaumurironi yo rupfu rwa kabiri.

15 Kandiumuntu weseutabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywamuri iyo nyanja yakaumuriro.

21

1 Mbona ijuru rishya n'isi nshya, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho.

2 Mbonaururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'ukoumugeniarimbishirizwaumugabowe.

3 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturanana bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imanaubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.

4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandiurupfu ntiruzabahoukundi, kandiumuborogo cyangwa gutakacyangwa kuribwa ntibizabahoukundi kuko ibya mbere bishize.”

5 Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.”Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n'ay'ukuri.”

6 Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuheraubuntu kunywaku isoko y'amazi y'ubugingo.

7 Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abeumwana wanjye.

8 Ariko abanyabwoba n'abatizera, n'abakora ibizira n'abicanyi, n'abasambanyi n'abarozi n'abasenga ibishushanyo n'abanyabinyoma bose,umugabane wabouzabamu nyanja yakaumuriron'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”

9 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuyeibyago birindwi by'imperuka, avuganananjye arambwira ati “Ngwino nkwerekeumugeni,umugorew'Umwana w'Intama.”

10 Anjyana ku musozimuninikandi muremure ndi mu Mwuka, anyerekaururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,

11 rufiteubwiza bw'Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n'ukw'ibuye ry'igiciro cyinshi cyane nk'ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk'isarabwayi.

12 Rufiteinkike nini kandi ndende n'amarembo cumi n'abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y'imiryango cumi n'ibiri y'abana ba Isirayeli.

13 Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n'iburengerazuba hariho amarembo atatu.

14 Inkike z'urwo rurembo zifite imfatiro cumi n'ebyiri, zanditsweho amazina cumi n'abiri y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intama.

15 Uwavuganaga nanjye yari afiteurugerorw'urubingo rw'izahabu, kugirango agere urwo rurembo n'amarembo yarwo n'inkike zarwo.

16 Urwo rurembo rungana impande zose,uburebure bungana n'ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n'ibihumbi bibiri,uburebure bw'umurambararo n'ubugarin'uburebure bw'igihagararo birangana.

17 Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikijeurugerorw'abantu, ibyo niukuvugango urw'abamarayika.

18 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, nahoururemboubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza.

19 Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,

20 urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munanirwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito.

21 Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana.

22 Icyakora sinabonyeurusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo.

23 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kukoubwiza bw'Imana ari bwo buruvirakandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo.

24 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyoubwiza bwabo.

25 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.

26 Kandi bazazanayoubwiza n'icyubahiro by'amahanga.

27 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwaukoraibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.

22

1 Anyerekauruzirw'amazi y'ubugingo rubonerana nk'isarabwayi, ruva ku ntebe y'Imana n'Umwana w'Intama,

2 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y'urwo ruzi, hariho igiti cy'ubugingo cyera imbuto z'uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z'uburyo bumwe bumwe ukoukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukizaamahanga.

3 Nta muvumouzabahoukundi, ahubwo intebe y'Imana n'Umwana w'Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.

4 Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.

5 Nta joro rizabahoukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n'itabaza cyangwa kuvirwa n'izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.

6 Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n'ay'ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y'abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubahovuba.

7 Kandi dore ndaza vuba. Hahirwauwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.”

8 Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugirango muramye.

9 Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari youramya.”

10 Kandi arambwira ati “Amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ntuyazigame ngouyagireubwiru, kuko igihe kiri bugufi.

11 Ukiranirwa agumye akiranirwe,uwanduye mu mutimaagumye yandure,umukiranutsi agumye akiranuke,uweraagumye yezwe.

12 “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugirango ngororereumuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

13 Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, itangiriro n'iherezo.

14 “Hahirwa abamesera ibishura byabo kugirango bemererwe kwegera cya giti cy'ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.

15 Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu weseukunda kubeshya akabikora.

16 “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruzawe, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”

17 Umwuka n'umugenibarahamagara bati “Ngwino!”Kandiuwumva nahamagare ati “Ngwino!”Kandiufiteinyota naze,ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu.

18 Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagiraumuntuuzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.

19 Kandi nihagiraumuntuukuraku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukuraku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

20 Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”
Amen, ngwino Mwami Yesu.

21 Ubuntu bw'Umwami Yesu bubanenamwe mwese. Amen.