1

1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruzamu kanwa k'abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2 naho muri iyi minsi y'imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k'Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kubaumuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3 Uwo kuko ariukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari weuramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukurahoibyaha byacu yicara iburyo bw'Ikomeye cyane yo mu ijuru.

4 Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk'uko n'izina yarazwe riruta ayabo.

5 Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti
“Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye”?
Cyangwa ngo ivuge iti
“Nzaba Se,
Na we azaba Umwana wanjye”?

6 Kandi ubwo izongera kuzanaimpfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b'Imana bose bamuramye.”

7 Iby'abamarayika yarabivuze iti
“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,
N'abagaragu bayo ibahindura ibirimi by'umuriro.”

8 Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti
“Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose,
Inkoni y'ubugabebwawe ni inkoni yo gukiranuka.

9 Kuko wakunze gukiranukaukangaubugome,
Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,
Igusīga amavuta yo kwishima,
Ikakurutisha bagenzi bawe.”

10 Yongera kuvugaiby'Umwana wayo iti
“Uwiteka, mbere na mbere,
Ni wowe washyizehourufatiro rw'isi,
N'ijuru na ryo niumurimow'intoki zawe.

11 Ibyo bizashiraho ariko wowe houzahoraho,
Ibyo byose bizasāza nk'umwenda,

12 Kandiuzabizinga nk'umwitero,
Bihindurweukundi.
Ariko wowe ho uri uko wahoze,
Imyaka y'ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”

13 Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti
“Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe”?

14 Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukoraumurimowo gufasha abazaragwa agakiza?

2

1 Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugiraumwete wo kwita ku byo twumvise, kugirango tudatembanwa tukabivamo.

2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwemu kanwa k'abamarayika ryakomeye, kandi ibicumurobyose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,

3 twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n'Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n'abamwumvise,

4 Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye y'uburyo bwinshi, n'impano z'Umwuka Wera zagabwe nk'uko yabishatse?

5 Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.

6 Ahubwo hariho ahoumuntu yigeze guhamya ati
“Umuntu ni iki koumwibuka,
Cyangwaumwana w'umuntu koumwitaho?

7 Wamuremyeumucishije bugufi,
Aba hasi y'abamarayika ho hato,
Wamwambitseubwiza n'icyubahiro nk'ikamba.
Wamuhayegutegeka imirimo y'intoki zawe,

8 Umuha gutwara ibintu byoseubishyira munsi y'ibirenge bye.”
Ubwo Imana yamuhayegutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayehourutabe. Nyamara kugezaubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,

9 ahubwo tubonaYesu wacishijwe bugufiakaba hasi y'abamarayika ho hato, tubonako ari we wambitsweubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugirango ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu boseurupfu.

10 Kuko byari bikwiriye koImana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwoseumugabaw'agakiza kabo kubabazwa.

11 Kukouwezan'abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n'isoni zo kubitabene Se ati

12 “Nzabwira bene Data izina ryawe,
Nkuririmbire ishimwe hagati y'iteraniro.”

13 Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n'abana Imana yampaye.”

14 Nuko rero nk'uko abana bahujeumubirin'amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugirangourupfu rwe aruhinduzeubusaufiteubutware bw'urupfu ari we Satani,

15 abone uko abātūra abahoze mu bubatabwo gutinyaurupfu mu kubahokwabo kose.

16 Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretseurubyaro rwa Aburahamu.

17 Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abeumutambyi mukuruw'imbabazi kandiukiranuka mu by'Imana, abe n'impongano y'ibyaha by'abantu.

18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.

3

1 Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuruw'ibyo twizera tukabyatura,

2 ukiranukiraIyamutoranije nk'uko Mose yakiranukagamu nzu yayo hose.

3 Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk'uko icyubahiro cy'umwubatsi kiruta icy'inzu,

4 kuko amazu yose agirauyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

5 Kandi koko Mose yakiranukagamu nzu yayo hose nk'umugaragu, kugirango abeumugabowo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.

6 Ariko Kristo akiranuka nk'Umwanautwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwoseubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugezaku mperuka.

7 Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati
“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

8 Ntimwinangire imitima,
Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza,
Ku munsi wo kugerageza mu butayu,

9 Aho ba sekuruzabanyu bangeragereje bantata,
Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.

10 Ni cyo cyatumye ngiriraumujinya ab'icyo gihe,
Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba,
Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,

11 Nuko ndahiranaumujinya wanjye nti
‘Ntibazinjira mu buruhukirobwanjye.’”

12 Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mweugiraumutimamubiutizera,umuterakwimūra Imana ihoraho.

13 Ahubwo muhuguraneiminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mweunangirwaumutiman'ibihendo by'ibyaha.

14 Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugezaku mperuka

15 nk'uko bivugwa ngo
“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
Ntimwinangire imitima,
Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

16 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?

17 Kandi ni bande yagiriragaumujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuyebakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?

18 Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukirobwayo? Si abatayumviye?

19 Kandi tubonako batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.

4

1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukirobwayo rikiriho, dutinye kugirango ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira.

2 Kuko natwe twabwiweubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriyeumumarokuko abaryumvise bataryakiranyeumutimawizera.

3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti
“Narahiranyeumujinya wanjye nti
‘Ntibazinjira mu buruhukirobwanjye’”),
ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kuremaisi.

4 Kuko hariho aho yavuze iby'umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”

5 Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukirobwanjye.”

6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumviseubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,

7 Imana yongera gutoranyaumunsi, ari wo uyu munsi, ivugiramu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa harugurungo
“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
Ntimwinangire imitima.”

8 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvugahanyuma iby'undi munsi.

9 Nuko rero, ku bw'ibyo haracyarihouburuhukirobw'isabato bubikiwe abantu b'Imana,

10 kukouwinjiye mu buruhukirobwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk'uko Imana yaruhutse iyayo.

11 Nuko tugireumwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugirango hatagiraumuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.

12 Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagiraubugiburutaubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugezaubwo rigabanyaubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukirakugenzura ibyoumutimawibwiraukagambirira.

13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwenk'ibyambayeubusamu maso y'Izatubazaibyo twakoze.

14 Nuko ubwo dufiteumutambyi mukuruukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.

15 Kuko tudafiteumutambyi mukuruutabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejweuburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.

16 Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugirango tubabarirwe tuboneubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.

5

1 Umutambyi mukuruwese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukoraibyerekeye Imana ku bw'abantu kugirango ature amaturo, atambe n'ibitambo by'ibyaha,

2 kandi abasha kwihanganira abatagiraubwenge n'abayobye, kuko na we agoswe n'intege nke.

3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk'uko abitambirira abandi.

4 Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n'Imana nk'uko Aroni yahamagawe.

5 Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n'Iyamubwiye iti
“Uri Umwana wanjye,
Uyu munsi ndakubyaye.”

6 Kandi nk'uko yavuze n'ahandi iti
“Uri Umutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”

7 Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusabacyane Iyabashije kumukizaurupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubahakwe.

8 Nyamara nubwo ari Umwana w'Imana, yigishijwe kumvira ku bw'imibabaro yihanganiye,

9 kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira boseumuhesha w'agakiza kadashira,

10 Imanaubwayo imwiseumutambyi mukuruwo mu buryo bwa Melikisedeki.

11 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhijegusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri.

12 Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumazeigihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,

13 kukounywaamata aba ataraca akenge mu by'ijambo ryo gukiranuka kuko akiriuruhinja,

14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafiteubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza.

6

1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhoramu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugereaho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyirahourufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,

2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzukakw'abapfuye n'iby'urubanza rw'iteka.

3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.

4 Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n'umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,

5 bakanasogongera ijambo ryiza ry'Imana, n'imbaraga z'igihe kizaza

6 maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w'Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

7 Kuko dore iyoubutakabwanyoye imvura yabuguyehokenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n'Imanaumugisha.

8 Ariko niba bumeramo amahwa n'ibitovu, buba buhinyutse bugezehafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo niugutwikwa.

9 Ariko bakundwanubwo tuvuzedutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza,

10 kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukabamukibakorera.

11 Ariko rero, turifuza cyane koumuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuyekugezaku mperuka

12 kugirango mutabaabanebwe, ahubwo mugereikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.

13 Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahirauyirutaubwayo, ni cyo cyatumye yirahiraubwayo iti

14 “Niukurino guhaumugisha nzaguhaumugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.”

15 Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe.

16 Abantu barahiraubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo.

17 Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro

18 kugirango ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumurerikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.

19 Ibyo byiringiro tubifite nk'igitsikaumutimagikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y'umwendaukingiriza Ahera cyane,

20 aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuruiteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

7

1 Melikisedeki uwo wariumwami w'i Salemu, n'umutambyi w'Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukagaavuye gutsinda abami, amuhaumugisha,

2 ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w'i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w'amahoro.”

3 Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruzakandi ntafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n'Umwana w'Imana, ahora ariumutambyi iteka ryose.

4 Nuko mutekereze namweuburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruzamukuruamuha kimwe mu icumi cy'iminyago y'inyamibwa.

5 Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwaubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.

6 Ariko dore wa wundiutakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi ahaumugisha nyir'ibyasezeranijwe!

7 Nta wahakana kouworoheje ahabwaumugisha n'ukomeye.

8 Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahaweuhamywa ko ahoraho.

9 Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewiuhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu

10 kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.

11 Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n'ubutambyi bw'Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki,utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?

12 Nuko rero ubwoubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n'amategeko na yo akwiriye guhinduka,

13 kukouwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryangoutigeze gukomokwaho n'uwakozeumurimowo ku gicaniro.

14 Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeyeubutambyi.

15 Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyiuhwanye na Melikisedeki,

16 utatoranirijweubutambyi nk'uko byategetswe n'amategeko yo mu buryo bw'abantu, ahubwo wabuheshejwe n'uko afite imbaraga z'ubugingo butagira iherezo,

17 kuko ahamywa ngo
“Uriumutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”

18 Nuko rero itegeko rya mbere ryakuwehoku bw'intege nke zaryo n'umumaromuke,

19 kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry'ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana.

20 Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro,

21 (dore Abalewi bahaweubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhayeuwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruzaati ‘Uriumutambyi iteka ryose’”),

22 ni cyo cyatumye Yesu abaumwishingizi w'isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.

23 Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kukourupfu rubabuza guhoraho,

24 naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afiteubutambyi budakuka.

25 Ni cyo gituma abasha gukizarwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.

26 Byari bikwiriye ko tugiraUmutambyi mukuruumezeatyo wera,utagirauburiganya,utandura, watandukanijwe n'abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y'amajuru,

27 utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by'ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.

28 Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y'amategeko, rishyiraho Umwanaw'Imana watunganijwe rwose kugezaiteka ryose.

8

1 Mu byo tuvugaigikomeye ni iki ngiki: Dufiteumutambyi mukuruumezeatyo wicaye iburyo bw'intebe y'Ikomeye cyane yo mu ijuru,

2 ukorera Ahera ho mu ihema ry'ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n'Umwami Imana.

3 Ubwoumutambyi wese ashyirirwahoumurimowo guturaamaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugiraicyo atura.

4 Iyaba yari mu isi ntaba abona uko abaumutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk'uko bitegetswe n'amategeko.

5 (Kandiumurimoabo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kuremarya hema, ngo “Giraumwete wo gukorabyoseukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)

6 Ariko noneumurimoYesu yahaweurusha uw'abo kuba mwiza kuko ariumuhuzaw'isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n'amasezerano aruta ayabo.

7 Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.

8 Kuko yavuze ibagaya iti
“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga,
Ubwo nzasezerana isezerano rishya
N'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,

9 Ridahwanye n'isezerano nasezeranye na ba sekuruza,
Ku munsi nabafatagaukuboko,
Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,
Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,
Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.

10 Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n'inzu ya Isirayeli,
Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,
‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,
Nyandike mu mitima yabo,
Kandi nzaba Imana yabo,
Na bo bazabaubwoko bwanjye.’

11 Ntibazigishanya ngoumuntu wese yigishe mugenzi we,
Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,
Kuko bose bazamenya,
Uhereye ku woroheje hanyuma y'abandi,
Ukageza kuukomeyeurutaabandi.

12 Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo,
Kandi ibyaha byabo sinzabyibukaukundi.”

13 Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

9

1 Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y'ubutambyi rifite n'Ahera h'iyi si

2 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy'amatabaza n'ameza, n'imitsima iyateretseho imbere y'Imana, rikitwa Ahera.

3 Kandi hirya y'inyegamo y'umwenda wa kabiriukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane.

4 Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n'isanduku y'isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimourwabya rw'izahabu rurimomanu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditseuburabyo na bya bisate by'amabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5

5 Hejuru yayo hariho Abakerubi b'icyubahiro bateye igicucu intebe y'imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha.

6 Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugirango basohoze imirimo yabo.

7 Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramoumutambyi mukuruwenyine rimwe gusa ukoumwakautashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.

8 Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho,

9 ari ryo ryashushanyaga iby'iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwoseumutimaw'ubitura,

10 kuko ibyo hamwe n'ibibwiriza iby'ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by'uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw'abantu gusa, yategetswe kugezaku gihe cyo gutunganywa.

11 Ariko Kristo amaze kuza, ahindukaumutambyi mukuruw'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n'intoki. Ibyo niukuvugango ritari iryo mu byaremwe ibi.

12 Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa n'ay'ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka.

13 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byezaumubiriugahumanuka,

14 nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugirango muboneuko mukorera Imana ihoraho?

15 Ku bw'ibyo, ni cyo gituma abaumuhuzaw'isezerano rishya, kugirango abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayehouwapfiriye gucungura abacumuyebagitegekwa n'isezerano rya mbere.

16 Iyo isezerano ryo kuragaribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya kouwarisezeranije yapfuye.

17 Isezerano ryo kuragarisohozwa n'urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwoseuwarisezeranije akiriho.

18 Ni cyo gituma n'isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso.

19 Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk'uko yategetswe yose, yenda amaraso y'ibimasa n'ay'ihene, n'amazi n'ubwoya bw'intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n'urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy'amategeko no ku bantu bose

20 arababwira ati “Aya ni yo maraso y'isezerano Imana yabategekeye.”

21 Nuko ihema n'ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,

22 kukoukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.

23 Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by'ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuruubwabyo bikezwa n'ibitambo biruta ibyo.

24 Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuragaha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuruubwaho kugirango none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu.

25 Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk'ukoumutambyi mukuruyinjira Ahera cyane ukoumwakautashye afite amaraso atari aye,

26 kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi,uhereye ku kuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugirango akuzehoibyaha kwitamba.

27 Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakazaurubanza,

28 ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.

10

1 Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyoubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba ukoumwakautashye.

2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,

3 ahubwo bahora bibutswaibyaha byabo n'ibyo bitambo ukoumwakautashye.

4 Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi n'ay'ihene akurahoibyaha!

5 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati
“Ibitambo n'amaturo ntiwabishatse,
Ahubwo wanyiteguriyeumubiri.

6 Ntiwishimiye ibitambo byokeje,
Cyangwa ibitambo by'ibyaha.

7 Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana,
(Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye),
Nzanywe no gukoraibyoushaka.’”

8 Amaze kuvugaibyo ngo “Ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse),

9 aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukoraibyoushaka.”Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.

10 Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'ukoumubiriwa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.

11 Kandiumutambyi wese ahagarara iminsi yose akoraumurimowe, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugiraubwo bikurahoibyaha.

12 Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha yicara iburyo bw'Imana,

13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye.

14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugezaiteka ryose.

15 Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabowo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvugaati

16 “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,
Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,
Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,
Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”
Arongera ati

17 “Ibyaha byabo n'ubugomebwabo sinzabyibukaukundi.”

18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha.

19 Nuko bene Data, ubwo dufiteubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu,

20 tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y'ubugingo, inyura mu mwendaukinze ari wo mubiriwe,

21 kandi ubwo dufiteumutambyiukomeyeutwara inzu y'Imana,

22 twegere dufiteimitima y'ukuritwizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.

23 Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kukouwasezeranije ari uwo kwizerwa,

24 kandi tujye tuzirikanaubwacu kugirango duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza.

25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhuguranekandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

26 Niba dukoraibyaha nkana tumazekumenyaukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy'ibyaha

27 keretse gutegerezanyaubwoba gucirwa ho iteka, no gutegerezaumurirow'inkaziuzarya abanzi b'Imana.

28 Uwasuzuguyeamategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,

29 nkansweukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwukautangaubuntu! Ntimugirango azaba akwiriye igihano gikabije cyane kurutabya bindi?

30 Kuko tuziuwavuze ati “Guhōra niukwanjye, ni jye uzītūra.”Kandi ati “Uwiteka azaciraurubanzaubwoko bwe.”

31 Erega biteyeubwoba gusumirwa n'amaboko y'Imana ihoraho!

32 Ariko mwibuke iminsi ya kera,uburyo mwihanganiraga imibabaro y'intambara nyinshi mumazekuvirwa n'umucyo,

33 ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa,ubundi mugasangira imibabaro n'abagirirwa batyo.

34 Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufiteibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.

35 Nuko rero ntimuteubushizi bw'ubwoba bwanyu bufiteingororano ikomeye.

36 Kuko mukwiriye kwihangana kugirango nimumaragukoraibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

37 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,
Kandiuzazantazatinda.

38 Arikoumukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.
Nyamara nasubirainyuma,umutimawanjye ntuzamwishimira.”

39 Ariko twebweho ntidufitegusubirainyuma ngo turimbuke, ahubwo dufitekwizera kugirango tuzakizeubugingo bwacu.

11

1 Kwizera niukumenya rwose ibyiringirwaudashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri.

2 Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.

3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.

4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhayeguhamywa ko ariumukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.

5 Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,

6 arikoutizera ntibishoboka ko ayinezeza, kukouwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

7 Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukizaabo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.

8 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya.

9 Kwizera ni ko kwatumye abaumusuhukemu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,

10 kuko yategerezagaumuduguduwubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.

11 Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusamainda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.

12 Ni na cyo cyatumyeumuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk'intumbi), akomokwaho n'abangana n'inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n'umusenyi uri mu kibaya cy'inyanjautabarika.

13 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi.

14 Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.

15 Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonyeuburyo bwo gusubirayo.

16 Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriyeumudugudu.

17 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi doreuwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutambaumwana we w'ikinege,

18 uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni hourubyaro ruzakwitirirwa.”

19 Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzuran'abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk'uzutse.

20 Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y'ibizaba.

21 Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry'inkoni ye.

22 Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw'Abisirayeli, agategeka iby'amagufwa ye.

23 Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n'ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry'umwami.

24 Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwaumuhungu w'umukobwa wa Farawo,

25 ahubwo agahitamo kurengananywa n'ubwoko bw'Imana, abirutisha kumaraumwanya yishimira ibinezeza by'ibyaha,

26 kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhoraKristo, ariubutunzi burutaubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.

27 Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinyeumujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'urebaItaboneka.

28 Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugirangourimbura abana b'imfura atabakoraho.

29 Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukurank'abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.

30 Kwizera ni ko kwatumye inkike z'amabuye z'i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizengurukaiminsi irindwi.

31 Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n'abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.

32 Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n'ibya Baraki, n'ibya Samusonin'ibya Yefuta, n'ibya Dawidi n'ibya Samweli, n'iby'abahanuzi 16.1--1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1--25.1

33 baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukoraibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuzibaiminwa y'intare

34 no kuzimyaumurirougurumanacyane, no gukiraubugibw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga.

35 Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse.
Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugirango bahabwe kuzukakurushaho kuba kwiza.

36 Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y'imbohe. 38.6.

37 Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z'intama n'iz'ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.

38 Yemwe, n'isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.

39 Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe

40 kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugirango abo badatunganywa rwose tutarikumwe.

12

1 Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye

2 dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari weugusohoza rwose, yihanganiyeumusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana.

3 Nuko muzirikane uwo wihanganiyeubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugirango mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.

4 Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,

5 kandi mwibagiwe kwa guhugurakubabwira nk'abana ngo
“Mwana wanjye, ntugasuzugureigihano Uwiteka ahana,
Kandi ntugwe isari nagucyaha.

6 Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,
Kandi akubitaibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”

7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b'Imana. Mbese ni mwana kiudahanwa na se?

8 Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutariabana nyakuri.

9 Ko dufiteba data batubyaye ku mubiri, bakaduhananatwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukiraSe w'imyuka tugahoraho?

10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugirango bituberebyiza dusangire kwera kwe.

11 Nta gihano kinezezaukigihanwa ahubwo kimuteraumubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.

12 Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye,

13 kandi muharurireibirenge byanyu inzira zigororotse, kugirango ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.

14 Mugireumwete wo kubanan'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kukoutejejwe atazareba Umwami Imana.

15 Mwirinde hatagiraumuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagiraumuziwo gushariraumeraukabahagarika imitima abenshi bagahumana,

16 kandi hatabahoumusambanyi cyangwaukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranyeumuragewe w'umwana w'imfura igaburo rimwe.

17 Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwaumugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.

18 Ntimwegereye wa musoziubasha gukorwaho wakagaumuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n'umwijima w'icuraburindi n'umuyagaw'ishuheri,

19 n'ijwi ry'impanda n'iry'amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo,

20 kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozibayicishe amabuye.”

21 Ibyo byose byari ibiteyeubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfiteubwoba cyane ndahindaumushyitsi.”

22 Ahubwo mwegereyeumusoziwa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika,

23 n'Itorero ry'abana b'impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n'Imanaumucamanza wa bose n'imyuka y'abakiranutsi batunganijwe rwose.

24 Mwegereye na Yesuumuhuzaw'isezerano rishya, mwegereye n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.

25 Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriyeiri mu isi, nkanswe twebwe niba duteraumugongo Ituburirairi mu ijuru!

26 Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n'ijuru na ryo.”

27 Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukurahoibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugirango ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho.

28 Ni cyo gituma ubwo twakiraubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomezaubuntu bw'Imana kugirango tuboneuko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubahatuyitinya

29 kuko Imana yacu ariumuriroukongora.

13

1 Mukomeze gukundanaurukundo rwa kivandimwe.

2 Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.

3 Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.

4 Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugiraikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka.

5 Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kukoubwayo yavuze iti “Sinzagusigana hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”

6 Ni cyo gituma tuvugadushizeubwoba tuti
“Uwiteka niumutabazi wanjye, sinzatinya.
Umuntu yabasha kuntwara iki?”

7 Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.

8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

9 Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari ukoumutimawakomezwa n'ubuntu bw'Imana,udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriyeumumaro.

10 Dufiteigicaniro, icyo abakoraumurimowa rya hema badahaweuburenganzira bwo kuriraho.

11 Kuko intumbi z'amatungo, izoumutambyi mukuruajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo.

12 Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugirango yejeshe abantu amaraso ye.

13 Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugotwemeye gutukwa ku bwe,

14 kuko hano tudafiteumuduguduuhoraho, ahubwo dushakauzaza.

15 Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo.

16 Kugiraneza no kugiraubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.

17 Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugirango babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.

18 Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafiteumutimawiciraurubanza, tukabadushaka kugiraingeso nziza muri byose.

19 Kandi ndiyongeza kubahugurakudusabira, kugirango ntebutswevuba kubagarurirwa.

20 Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose,

21 ibatunganye rwose mu byiza byose kugirango mukoreibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.

22 Bene Data, ndabinginga kugirango mwihanganire uku guhugurakwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.

23 Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.

24 Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.

25 Ubuntu bw'Imana bubanenamwe mwese. Amen.