1

1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoniukundwadusangiyeumurimo,

2 na Afiya mushiki wacu, na Arukipoumusirikare mugenzi wacu n'Itorero ryo mu rugo rwawe.

3 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

4 Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze

5 kuko numvise iby'urukundo rwawe no kwizera kwaweugirira Umwami Yesu n'abera bose,

6 kugirango gusangira ko kwizera kwawe kubabereukugiraakamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

7 Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n'urukundo rwawe, n'uko waruhuyeimitima y'abera.

8 Ku bw'ibyo nubwo mfiteubushizi bw'amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,

9 mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawuloumusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu.

10 Ndakwingingiraumwana wanjye nabyariye mu minyururuyanjye Onesimo,

11 utakugiriragaumumarokera ariko none akaba awutugirira twembi.

12 Ni we nkugaruriye,ndakwinginzeumwakire nk'inkoramutimayanjye.

13 Icyakora nari nkunze kumugumanakugirango ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza.

14 Ariko nta cyo nshaka gukorantakugishije inama, kugirango icyizaukorautabaugihaswe, ahubwougikoreukunze.

15 Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito niukugirango muzabane iteka,

16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene Soukundwa,ukundwananjye cyane ariko akarushaho gukundwanawe ku by'umubirino ku by'Umwami wacu.

17 Nuko rero, niba wemera ko dufatanijeumurimoumwakire nk'uko wanyakira,

18 kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afiteumwenda waweubimbareho.

19 Ni jye Pawulo wanditse n'ukwanjye kubokoyuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko naweubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni woweubwawe.

20 Bibe bityo mwene Data, nkubonemoumumaromu Mwami wacu,unduhureumutimamuri Kristo.

21 Nkwandikiye niringiye kouzanyumvira, nzi yukouzakora n'ibiruta ibyo mvuze.

22 Kandi n'ikindi,untegurireaho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw'amasengesho yanyu muzampabwa.

23 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,

24 na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiyeumurimobaragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11

25 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubanen'imitima yanyu, Amen.