1

1 Pawulo imbata y'Imana n'intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z'Imana no kuzimenyeshaubwenge bw'ukuriguhujeno kubahaImana,

2 niringiye kuzabonaubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranijeuhereye kera kose.

3 Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayoubutumwa nahawe nk'uko Imana Umukizawacu yategetse.

4 Ndakwandikiye Tito,umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.
Ubuntu n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukizawacu.

5 Icyatumye ngusigai Kirete niukugirangoutunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngoushyire abakuru b'Itorero mu miduguduyose nk'uko nagutegetse.

6 Ibyo niukuvugaabagabo batarihoumugayobafiteumugoreumwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.

7 Kukoumwepisikopi akwiriye kutabahoumugayonk'uko bikwiriye igisonga cy'Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwaumunywiw'inzoga cyangwaumunyarukonicyangwauwifuza indamu mbi,

8 ahubwo abeukunda gucumbikira abashyitsi,ukunda ibyiza,udashayisha,ukiranuka, wera, wirinda,

9 kandiukomeza ijambo ryo kwizerwa nk'uko yaryigishijwe, kugirango abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.

10 Kuko hariho benshi b'ibigande n'abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagiraumumaro,

11 bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y'abantu bubikabakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugirango babone indamu mbi.

12 Umwe muri bo w'umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b'abanyabute.”

13 Uko guhamya ni uk'ukuri. Ni cyo gitumaukwiriye kubacyaha cyane kugirango babe bazima mu byo kwizera,

14 batita ku migani y'ibinyoma y'Abayuda n'amategeko y'abantu bateraumugongoukuri.

15 Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekayeubwenge n'imitima yabo.

16 Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwaurunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.

2

1 Ariko wowe houvugeibihuye n'inyigisho nzima.

2 Uhugureabasaza kugirango be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n'urukundo no kwihangana.

3 N'abakecuru ni ukoubabwire bifate nk'uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwaumutiman'inzoga nyinshi, bigisha ibyiza

4 kugirango batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo,

5 no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by'ingo zabo, no kugiraneza, bagandukiraabagabo babo kugirango ijambo ry'Imana ridatukwa.

6 N'abasore ni ukoubahugurekudashayisha,

7 wiyerekane muri byose nk'icyitegererezo cy'imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryaweugaragaze ukouboneyeudapfa guterawaraza,

8 n'ijambo ryawe ribe rizima ritarihoumugayo, kugirangoumuntu uri mu ruhande rw'ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.

9 Huguraabagaragu b'imbata kugirango bagandukireba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka,

10 batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugirango muri byose bizihize inyigisho z'Imana Umukizawacu.

11 Kukoubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,

12 butwigisha kurekakutubahaImana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubahaImana mu gihe cya none

13 dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza

14 watwitangiriye kugirango aducungure mu bugomebwose, kandi yuhagirire abantu kugirango babeubwoko bwe bwite, bugiraishyaka ry'imirimo myiza.

15 Ujyeuvugaibyo kandiubibahugure,ubahana nk'ufiteubutware rwose. Ntihakagireugusuzugura.

3

1 Ubibutse kugandukiraabatware n'abafiteubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukoraimirimo myiza yose

2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekanaubugwaneza bwose ku bantu bose.

3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubatabw'irari ribi n'ibinezeza bitari bimwe, duhoratugiraigomwa n'ishyari, turi abo kwangwaurunuka, natwe twangana.

4 Nyamara kugiraneza kw'Imana Umukizawacu n'urukundo ikunda abantu bibonetse

5 iradukiza, itabitewe n'imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw'imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n'Umwuka Wera,

6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukizawacu kuducunshumuriraho cyane,

7 kugirango dutsindishirizwe n'ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufiteibyiringiro byo kuzahabwaubugingo buhoraho.

8 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka kouhamya ibyoubikomeyeho cyane, kugirango abizeye Imana bagireumwete wo kumaramaza gukoraimirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.

9 Ariko ibibazo by'ubupfu n'amasekuruza, n'intonganya no kujya impaka z'amategeko ujyeubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby'ubusa.

10 Nihagirauwirema ibice, numarakumuhanaubwa mbere n'ubwa kabiri ntukamwemere,

11 kuko uzi yukoumezeatyo agoramye kandi akora ibyaha yiciraurubanza.

12 NingutumahoArutemacyangwa Tukikouzagireumwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy'imbeho.

13 Ugire n'umwete wo guherekeza neza Zena,umuhanga mu by'amategeko na Apolo, kugirango batazagira icyo babura.

14 Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukoraimirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugirango abacu be kugumbaha.

15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera.
Ubuntu bw'Imana bubanenamwe mwese.