1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri,

2 ndakwandikiye Timoteyo,umwana wanjye nkunda.
Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

3 Imana nkorera nkurikije ba sogokuruzamfiteumutimautanciraurubanza, ni yo nshimira yuko nkwibukaubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro.

4 Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukurebango nuzureumunezero,

5 kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimonawe.

6 Ni cyo gituma nkwibutsa gusesaimpano y'Imana ikurimongo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.

7 Kuko Imana itaduhayeumwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhayeuw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.

8 Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwoufatanye nanjye kurenganyirizwaubutumwa bwiza,ufashijwe n'imbaraga z'Imana

9 yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriyeubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesuuhereye kera kose,

10 ariko none bukababwarerekanywe no kuboneka k'Umukizawacu Kristo Yesu, wahinduyeurupfuubusaakerekanishaubugingo no kudapfaubutumwa bwiza.

11 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kubaumubwiriza wabwo, n'intumwa n'umwigisha w'abanyamahanga.

12 Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugezakuri urya munsi.

13 Ujyeukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye,ugikomeresha kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

14 Ikibitsanyo cyiza wabikijwe,ukirindishe Umwuka Werautubamo.

15 Uzi yuko abo muri Aziya bose banteyeumugongo, muri abo ni Fugelona Herumogene.

16 Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuragakenshi, kandi ntaragakorwa n'isoni z'umunyururuwanjye,

17 ahubwo ageze i Roma agiraumwete wo kunshaka arambona.

18 Umwami amuhe kuzabona imbabazi z'Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya.

2

1 Nuko rero mwana wanjye,ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,

2 kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi,ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.

3 Ujyeufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriyeumusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

4 Nta wabaumusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejejeuwamwandikiyeubusirikare.

5 Kandi iyoumuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe.

6 Umuhinziuhinga ni weukwiriye kubanza kwenda ku mbuto.

7 Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguhaubwenge muri byose.

8 Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'ukoubutumwa nahawe buvuga,

9 ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururunk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu.

10 Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugirango na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho.

11 Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we,

12 kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,

13 kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”

14 Ujyeubibutsa ibyo,ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.

15 Ujyeugiraumwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa,umukoziudakwiriye kugiraipfunwe,ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri.

16 Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imanauyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,

17 kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,

18 kuko bayobye bakava mu kuri bavuga koumuzukowamaze kubaho, bakubikakwizera kwa bamwe.

19 Nyamaraurufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu weseuvugaizina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”

20 Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.

21 Nuko reroumuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyoumumarokandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.

22 Nukouhunge irari rya gisore, ahubwoukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro,ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.

23 Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane.

24 Arikoumugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kubaumunyamahane, ahubwo akwiriye kugiraineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana,

25 agahanishaubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenyeukuri,

26 basinduke bave mu mutegowa Satani wabafashe mpiri, babone gukoraibyo Imana ishaka.

3

1 Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,

2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

3 badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagiraurugomo, badakunda ibyiza,

4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujyeubateraumugongo.

6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagiraumutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi,

7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugiraubwo bamenyaukuri.

8 Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanyaukuri. Abo ni abononekayeubwenge badashimwa ku byo kwizera.

9 Ariko ntibazabasha kurengaho kukoubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

10 Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana,

11 no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.

12 Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubahaImana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.

13 Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.

14 Ariko wowe hougumemu byo wizeukabyizezwa kuko uziuwakwigishije,

15 kandi uzi yukouhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyeshaubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigiraumumarowo kwigishaumuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

17 kugirangoumuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

4

1 Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesuuzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.

2 Ubwirize abantu ijambo ry'Imanaugireumwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye,uhane,uteshe,uhugureufitekwihangana kose no kwigisha,

3 kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,

4 kandi baziziba amatwi ngo batumvaukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.

5 Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana,ukoreumurimow'umubwirizabutumwa bwiza,usohozeumurimowawe wo kugabura iby'Imana.

6 Kuko jyeweho maze kumerank'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.

7 Narwanye intambara nziza, narangijeurugendo, narinze ibyo kwizera.

8 Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu,umucamanzautabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

9 Giraumwete wo kuza aho ndi vuba.

10 Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.

11 Luka ni we wenyineukirikumwe nanjye. Shaka Marikoumuzane, kuko angiriraumumarowo kunkorera. Kolo 4.10

12 Ariko Tukikonamaze kumwohereza muri Efeso.

13 Nuzauzazaneumwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyaneuzazane iby'impu.

14 Alekizanderi,umucuziw'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.

15 Naweumwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.

16 Mu iburanaryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!

17 Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugirangoubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare.

18 Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugirango anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.

19 Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo.

20 Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusizei Mileto arwaye.

21 Giraumwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubuloaragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.

22 Umwami Yesu abane n'umutimawawe. Ubuntu bw'Imana bubanenawe.