1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukizawacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,

2 ndakwandikiye Timoteyo,umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

3 Ugume muri Efeso nk'uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugirango wihanangirize bamwe kutigishaukundi,

4 cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruzaatagira iherezo, bidafashaumurimow'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.

5 Ibyo mbibategekeye kugirango bagireurukundo ruva mu mutimauboneye kandiuticiraurubanza, bagire no kwizera kutaryarya.

6 Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by'amanjwe,

7 bashaka kuba abigisha b'amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.

8 Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyoumuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko,

9 kandi tuzi ko amategeko atashyiriwehoumukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubahaImana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubitaba se na ba nyina, n'abicanyi

10 n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima,

11 zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.

12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabiraumurimowe

13 nubwo nabanje kubaumutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujijintarizera;

14 kandiubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

15 Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukizaabanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.

16 Ariko icyatumye mbabarirwa niukugirango Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwaubugingo buhoraho.

17 Umwami nyir'ibihe byoseudapf, kandiutaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.

18 Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikijeubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugirango buduheshe kurwana intambara nziza,

19 ukomeje kwizera kandiufiteumutimauticiraurubanza. Uwo mutimabamwe barawuretse bahinduka nk'inkuge imenetse ku byo kwizera.

20 Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugirango babyigireho kudatuka Imana.

2

1 Irya mbere ya byose ndaguhugurirakwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,

2 ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugirango duhoremu mahoro tutabona ibyago, twubahaImana kandi twitonda rwose.

3 Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukizawacu,

4 ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenyaukuri.

5 Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuzaumwe w'Imana n'abantu, na we niumuntu, ari we Yesu Kristo

6 witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,

7 ari cyo cyatumye nshyirirwaho kubaumubwiriza n'intumwa (ndavugaukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri.

8 Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafiteumujinya kandi batagira impaka.

9 Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kubohaumusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi,

10 ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubahaImana.

11 Umugoreyigane ituza aganduke rwose,

12 kuko nanga koumugoreyigisha cyangwa ngo ategekeumugabo, ahubwo agire ituza

13 kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.

14 Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwoumugoreni we wayobejwe rwose, ahindukaumunyabicumuro.

15 Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagiraurukundo no kwera, bakirinda.

3

1 Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kubaumwepisikopi, aba yifujeumurimomwiza.”

2 Nukoumwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kubaumugabow'umugoreumwe, abeudakunda ibisindisha wirinda,ugiragahunda mu kubahokwe,ukunda gucumbikira abashyitsi,ufiteubwenge bwo kwigisha,

3 utariumunywiwa vino cyangwaumunyarukoni, ahubwo abeumugwanezautarwana,utariumukunzi w'impiya,

4 utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaharwose.

5 (Mbeseutazigutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry'Imana?)

6 Kandi ntakwiriye kubauhindutse Umukristo vuba, kugirango atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.

7 Kandi akwiriye gushimwa neza n'abo hanze, kugirango adahinyuka akagwa mu mutegowa Satani.

8 Kandi n'abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,

9 ahubwo bakomezeubwiru bwo kwizera bafite imitima itabaciraurubanza.

10 Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabahoumugayobabone gukoraumurimow'ubudiyakoni.

11 N'abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.

12 Abadiyakoni babe abagabo b'umugoreumwe, bategeka neza abana babo n'abo mu ngo zabo.

13 Kuko abakora neza uwo murimow'ubudiyakoni biboneraumwanya w'icyubahiro mwiza, n'ubushizi bw'amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo.

14 Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba,

15 kandi mbikwandikiriye kugirango, nintinda,uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuriigushyigikiye.

16 Siugushidikanya,ubwiru bw'ubumanaburakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifiteumubiri, ikagaragara ko ariumukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n'abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwaubwiza.

4

1 Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni”

2 bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye,

3 babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugirango abizera bakamenyaukuribabirye bashima,

4 kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,

5 kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga.

6 Niwibutsa bene Data ibyo,uzabaubayeumugabura mwiza w'ibya Kristo Yesuutunzwen'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije.

7 Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubahaImana

8 kuko kwitoza k'umubirikugiraumumarokuri bike, naho kubahaImana kukagiraumumarokuri byose, kuko gufiteisezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzazana bwo.

9 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose,

10 kuko igituma tugokatukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukizaw'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera.

11 Ujyeutegeka ibyo kandiubyigishe.

12 Ntihakagireuhinyuraubusorebwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byouvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutimauboneye.

13 Kugezaaho nzazira, ujyeugiraumwete wo gusomano guhugurano kwigisha.

14 Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru.

15 Ibyo ujyeubizirikana kandi abe ari byouhugukiramo, kugirango kujya mbere kwawe kugaragarire bose.

16 Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugirautyouzikizanya n'abakumva.

5

1 Ntugacyaheumukuruahubwoumuhugurenka so n'abasoreubahugurenka bene so,

2 abagore bakuruubahugurenka ba nyoko, n'abagore bakiri bato n'abakobwaubahugurenka bashiki bawe,ufiteumutimautunganye rwose.

3 Wubaheabapfakazi bari abapfakazi by'ukuri.

4 Arikoumupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubahaabo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y'Imana.

5 Umupfakazi by'ukuriusigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,

6 arikouwidamararira aba apfuye ahagaze.

7 Ubategeke ibyo kugirango batabahoumugayo.

8 Ariko nibaumuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.

9 Ntihakagireumupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiweumugaboumwe gusa,

10 agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.

11 Ariko abapfakazi bato ntukemereko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,

12 bakagibwaho n'urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.

13 Kandiuretse ibyo, biga no kugiraubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n'abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.

14 Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanziurwitwazo rwo kudutuka;

15 kuko n'ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.

16 Nihagirauwizera w'umugabocyangwa w'umugoreufiteindushyiz'abapfakazi, abafashe, kugirango Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

17 Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvugaijambo ry'Imana no kwigisha,

18 kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambireumunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukoziakwiriye guhembwa.”

19 Ntukemere ikirego ku mukuruhatariho abagabo babiri cyangwa batatu.

20 Abakora ibyahaubahanire mu maso ya bose, kugirango abandi na bo batinye.

21 Ndakwihanangiririza imbere y'Imana na Yesu Kristo n'abamarayika batoranijwe, kugirango witondere ibyoudacaurw'umwe cyangwa ngougireubwo uca urwa kibera.

22 Ntukihutirekugirauwourambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.

23 Uhereye none reka kunywaamazi gusa, ahubwounywevino nke ku bw'inda yawe kukourwaragura.

24 Ibyaha by'abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururiramu rubanza, naho iby'abandi bizagaragara hanyuma.

25 Uko ni ko n'imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n'itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.

6

1 Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugirango izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa.

2 Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n'uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaroari abizera n'abakundwa.
Ujye wigisha ibyoubibahugure.

3 Nihagirauwigishaukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubahaImana,

4 aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubazaibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukekaibibi,

5 n'impaka z'abantu bononekayeubwenge bakamyemoukuri, bibwira yuko kubahaImana ari inzira yo kubonaindamu.

6 Icyakora koko kubahaImana iyo gufatanije no kugiraumutimaunyuzwe kuvamoinyungu nyinshi,

7 kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.

8 Ariko ubwo dufiteibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo,

9 kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.

10 Kuko gukunda impiya ariumuziw'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.

11 Ariko wowe ho muntu w'Imana ujyeuhunga ibyo, ahubwoukurikize gukiranuka, kubahaImana, kwizera,urukundo, kwihangana n'ubugwaneza.

12 Ujyeurwana intambara nziza yo kwizerausingireubugingo buhoraho, ubwo wahamagariweukabwaturirakwatura kwiza imbere y'abahamya benshi.

13 Ndakwihanangiririza mu maso y'Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato,

14 witondere itegeko, ntugireikizinga habe n'umugayo, kugezaku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo,

15 kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifiteubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutwareutwara abatware.

16 Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyoutegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.

17 Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugirango be kwibona cyangwa kwiringiraubutunzi butariubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe,

18 kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,

19 bibikireubutunzi buzabaurufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugirango babone uko basingiraubugingo nyakuri.

20 Timoteyo we, ujyeurinda icyo wagabiweuzibukireamagambo adakwiriye kandi atagiraumumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana.

21 Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyobabakava mu byo kwizerwa.
Ubuntu bubanenamwe.