1

1 Pawulo na Siluwanona Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.

2 Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

3 Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.

4 Ni cyo gitumaubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turatakwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza.

5 Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,

6 kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,

7 kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukananatwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe

8 hagati y'umurirowaka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumviraubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu.

9 Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze,

10 ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kukoubuhamya twabahamirije bwemewe.

11 Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumezenk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurizemyiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,

12 kugirango izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'ukoubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri.

2

1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzazak'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2 kugirango mutanamuka vuba mukavamu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuyekuri twe, bihamya yukoumunsi w'Umwami wacuumazegusohora.

3 Ntihakagireumuntuuboshyauburyo bwose, kuko uwo munsiutazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugomeatarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4 Niumubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugirango yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.

5 Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

6 Kandi none muzi yuko ikimubuzaariukugirango azahishurwe mu gihe cye,

7 kuko amayoberane y'ubugomen'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretseuyabuza ubu akuweho.

8 Ni bwo wa mugomeazahishurwa, uwo Umwami Yesu azicishaumwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuzakwe.

9 Kuza k'uwo mugomekuri mu buryo bwo gukorakwa Satani, gufiteimbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma,

10 n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukundaukuringo bakizwe.

11 Ni cyo gituma Imana izabohererezaubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

12 kugirango abatizeye iby'ukuribose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

13 Ariko bene Data bakundwan'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kukouhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizeraukuri.

14 Ni byo yabahamagariye ibahamagajeubutumwa twahawe, kugirango muhabweubwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo.

15 Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu.

16 Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumurery'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo

17 ihumurizeimitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza.

3

1 Ibisigaye bene Data, mudusabire kugirango ijambo ry'Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk'uko biri muri mwe,

2 kandi ngo dukireabantu babi b'ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.

3 Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni weuzakomeza mwebwe, abarinde Umubi.

4 Kandi ibyanyu tubyiringijwe n'Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.

5 Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw'Imana no ku kwihangana kwa Kristo.

6 Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data weseugenda yica gahunda, cyangwaudakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe.

7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,

8 cyangwa ngo tugireuwo turya iby'ubusa, ahubwo twagiragaumuhatin'imiruho dukoraku manywa na nijoro, kugirango tutagiraumuntu muri mwe turemerera.

9 Icyakora si uko tudafiteubutware, ahubwo niukugirango tubiheho icyitegerezo ngo mugereikirenge mu cyacu,

10 kuko iki ari cyo twabategetse tukirikumwe namwe, ngoumuntu wese wanga gukorantakarye.

11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.

12 Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byaboubwabo.

13 Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukoraneza.

14 Kandi nihagiraumuntuutumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuheakato kugirango akorwe n'isoni.

15 Ariko ntimumutekereze ko ariumwanzi wanyu, ahubwo mumuhugurenka mwene So.

16 Nuko rero Umwami wacu w'amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.

17 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n'ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika.

18 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe mwese.