1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,
2 turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi.
Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.
3 Dushima Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,
4 kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose,
5 ku bw'ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukurik'ubutumwa bwiza
6 bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukeraimbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazezeuhereye wa munsi mwumviyemo mukamenyaubuntu bw'Imana by'ukuri,
7 nk'uko mwigishijwe na Epafuraumugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereyeumukoziukiranuka wa Kristo wo kubagaburiraibye,
8 kandi watubwiye iby'urukundo rwanyu muheshwa n'Umwuka.
9 Ni cyo gituma tudasiba kubasabirauhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwaubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,
10 mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,
11 mukomereshejwe imbaraga zose nk'ukoubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo muboneuko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,
12 mushima Data wa twese waduhayekuraganwa n'aberaumuragewo mu mucyo.
13 Ni we wadukijijeubutware bw'umwijima, akadukuramoakatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda.
14 Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubonekubabarirwa ibyaha byacu.
15 Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
16 kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
17 Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
18 Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzukamu bapfuye kugirango abe uwa mbereuhebuje byose,
19 kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we.
20 Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
21 Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukabamwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi,
22 none yiyungishije namweurupfu rw'umubiriwe, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,
23 niba mugumamu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n'ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y'ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiyeumubwiriza wabwo.
24 None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohojeubwanjye mu mubiriwanjye ku bw'umubiriwe ari wo Torero,
25 iryo nahindukiyeumubwiriza nkurikijeubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugirango mbwirize abantu ijambo ry'Imana ryose,
26 ari ryo bwa bwiru bwahishweuhereye kera kose n'ibihe byose, ariko none bukababwarahishuriweabera bayo,
27 abo Imana yishimiye kumenyeshaubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by'ubwiza.
28 Ni we twamamaza tuburiraumuntu wese, tumwigishaubwenge bwose kugirango tumurikire Imanaumuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.
29 Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwananaumwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.
1 Ndashaka ko mumenyauburyo mbarwanira intambara, mwebwe n'ab'i Lawodikiya ndetse n'abatarambona ku mubiribose
2 kugirango imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabweubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenyeubwiru bw'Imana ari bwo Kristo.
3 Muri we ni moubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.
4 Mvugiyeibyo kugirango hatagiraubashukisha amagambo yoshya,
5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubirindi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.
6 Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,
7 mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk'uko mwigishijwe, mufiteishimwe ryinshi risesekaye.
8 Mwirinde, hatagiraumuntuubanyagishaubwenge bw'abantu n'ibihendo by'ubusabikurikiza imihango y'abantu, iyo bahawe na ba sekuruzaho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo.
9 Nyamara muri we ni ho hari kūzura k'Ubumanakose mu buryo bw'umubiri.
10 Kandi mwuzuriyemuri we, ari we Mutwe w'ubutware bwose n'ubushobozi bwose.
11 Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutariukw'intoki, ahubwo niugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyamburaumubiriw'ibyaha bya kamere.
12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuyemu bapfuye.
13 Kandi ubwo mwari mupfuye muzizeibicumurobyanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumurobyacu byose,
14 igahanaguraurwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzahokurubamba ku musaraba.
15 Kandi imaze kunyaga abatware n'abafiteubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw'umusaraba.
16 Nuko rero ntihakagireubaciraurubanza ku bw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw'iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z'ukwezi, cyangwa amasabato
17 kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba, nahoumubiriwabyoufitwe na Kristo.
18 Ntihakagireumuntuubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufino gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbarizaubusan'ubwenge bwa kamere ye,
19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari woumubiriwoseuvanaho gukurakwawo gutangwa n'Imana,ugatungwan'ibyo ingingo n'imitsi bitanga,ugateranywa neza na byo.
20 Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukabamwarapfuye ku migenzereze ya mbere y'iby'isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y'imihango nk'aho mukiriab'isi,
21 (ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”,
22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n'inyigisho by'abantu?
23 Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugirango abantu bihimbireuburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumarobigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri.
1 Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana.
2 Mujye muhozaumutimaku biri hejuru atari ku biri mu si,
3 kuko mwapfuye kandiubugingo bwanyu bukababwarahishanywe na Kristo mu Mana.
4 Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
5 Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi: gusambana no gukoraibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n'imyifurizeyose ari yo gusenga ibigirwamana,
6 ibyo ni byo bizaniraumujinya w'Imana abatumvira.
7 Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
8 Ariko none mwiyambure ibi byose:umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturukamu kanwa kanyu.
9 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuyeumuntu wa kera n'imirimo ye,
10 mukambaraumushyauhindurirwa mushyakugirango agireubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye.
11 Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda,uwakebwe cyangwautakebwe, cyangwaumunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.
12 Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambareumutimaw'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufin'ubugwaneza no kwihangana,
13 mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, ukoumuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
14 Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambareurukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
15 Murekeamahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kubaumubiriumwe, kandi mugireimitima ishima.
16 Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifiteubwenge bwose, mwigishanye, muhuguranemuri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
17 Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.
18 Bagore, mugandukireabagabo banyu nk'uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
19 Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
20 Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
21 Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
22 Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubirimuri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubahaImana.
23 Ibyo mukorabyose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukurubadakorera abantu,
24 muzi yuko muzagororerwa na we muhawewa murage, kuko mukorera Shobuja mukuruKristo.
25 Arikoukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.
1 Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufiteShobuja uri mu ijuru.
2 Mukomeze gusenga muba maso, mushima.
3 Kandi natwe mudusabire kugirango Imana idukingurireurugirwo kuvugaijambo ryayo, tuvugeubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe
4 kugirango mbwerekane nk'uko nkwiriye kuvuga.
5 Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguzeuburyoumwete.
6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka n'ubuntu bw'Imana risīzeumunyu, kugirango mumenye uko mukwiriye gusubizaumuntu wese.
7 Tukiko, mwene Dataukundwaw'umubwiriza w'iby'Imanaukiranuka, niumugaragu mugenzi wanjyeukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.
8 Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurizeimitima yanyu,
9 mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandiukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose.
10 Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)
11 Na Yesu witwa Yusitoarabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamazeumubabaro.
12 Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugirango muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
13 Ndiumugabowo kumuhamya yuko abagiriraumwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli.
14 Luka umuvūziukundwa, na Dema barabatashya.
15 Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye.
16 Uru rwandiko nimumarakurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasomeuruzavai Lawodikiya.
17 Kandi muzabwire Arukipomuti “Ujyeurindaumurimowo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu,uwusohoze.”
18 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye.
Ubuntu bw'Imana bubanenamwe.