1

1 Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye),

2 jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya.

3 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

4 witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse.

5 Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.

6 Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukarekauwabahamagariye guhabwaubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

7 nyamara siubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugorekaubutumwa bwiza bwa Kristo.

8 Ariko nihagiraubabwirizaubutumwa butariubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayikauvuyemu ijuru, avumwe.

9 Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Nibaumuntu ababwiraubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.”

10 Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.

11 Bene Data, ndabamenyesha yukoubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu

12 kuko nanjye ntabuhawen'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.

13 Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.

14 Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugiraishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.

15 Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo.

16 Kandi ubwo yashimaga kumpishuriraUmwana wayo ngo mvugeubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafiteumubirin'amaraso,

17 cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyonsubirai Damasiko.

18 Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu.

19 Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu.

20 (Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)

21 Bukeyenjya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.

22 Ab'amatorero y'i Yudayayo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,

23 keretse kumva gusa abamvugagabati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburagakera”,

24 nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.

2

1 Hashize imyaka cumi n'ine nsubirakuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito

2 njyanyweyo n'ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanuriraubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanuriraabakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukiraubusa, cyangwa ngo mbe narirukiyeubusa.

3 Nubwo Tito twari kumwe ari Umugiriki ntibamuhatiye gukebwa,

4 ahubwo hanyuma byatewe na bene Data b'indyarya, binjijwe rwihereranwa no gutataumudendezo wacu dufitemuri Kristo Yesu, kugirango badushyire mu bubata.

5 Abo ntitwabumviye na hato ngo dutegekwe na bo, kugirangoukurik'ubutumwa bwiza kugumemuri mwe.

6 Ariko abashimwa ko ari bakuru (uko bameraga kera simbyitayeho, kuko ku bwanjye byose bimpwaniye. Imana ntirobanura abantu ku butoni), abo bashimwa nta cyo banyongereyeho ku byo nigishaga.

7 Ahubwo babona yuko nahaweubutumwa bwo kwigisha abatakebwe, nk'uko Petero yahawe ubwo kwigisha abakebwe,

8 kuko Uwahaye Peteroubutware ngo atumwe ku bakebwe, ari na we wabumpaye nanjye ngo ntumwe ku banyamahanga.

9 Nuko bamaze kumenyaubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.

10 Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe mfiteumwete wo kubikora.

11 Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n'umugayo,

12 kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n'abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufūra, arabanena kuko yatinyaga abakebwe.

13 Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n'uburyarya bwabo.

14 Ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse ihura n'ukurik'ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa imbere ya bose nti “Ubwo wowe uri Umuyudaukifata nk'abanyamahanga, ntiwifate nk'Abayuda, ni iki gitumauhatira abanyamahanga kwifata nk'Abayuda?”

15 Dore twebweho twavutse turi Abayuda ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga,

16 nyamara tumenye yukoumuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugirango dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n'amategeko kuko ari nta muntuuzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko.

17 Ariko se nidushaka gutsindishirizwa na Kristo, tugasanga ko twebweubwacu turi abanyabyaha, ibyo byatuma Kristo avugwa ko ariumugabura w'ibyaha? Ntibikabeho!

18 Kuko niba nongera kūbaka ibyo nashenye, mba nihinduyeumunyabyaha.

19 Amategeko yanteye gupfa ku mategeko ngo mbeho ku Mana.

20 Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jyeuriho, ahubwo ni Kristourihomuri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.

21 Simpinduraubusaubuntu bw'Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n'amategeko Kristo aba yarapfiriyeubusa.

3

1 Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?

2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?

3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka none mubiherukijeiby'umubiri?

4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijweubusa? Niba yari iy'ubusakoko.

5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukoraimirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?

6 Nk'uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,

7 mumenye yuko ari na ko abīringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.

8 Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamuubutumwa bwiza bw'ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwaumugisha.”

9 Nuko abīringira kwizera bahānwaumugisha na Aburahamu wizeraga.

10 Abīringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumweumuntu weseudahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose ngo abikore.”

11 Biragaragara yuko ari nta muntuutsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kukoukiranuka azabeshwaho no kwizera.

12 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rerouyakomeza azabeshwaho na yo.

13 Kristo yaducunguriyekugirango dukizweumuvumow'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumweumuntu weseumanitswe ku giti”),

14 kugirangoumugisha wa Aburahamuugereno ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kuboneuko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.

15 Bene Data, ibi ndabibabwira nk'umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry'umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.

16 Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro”nko kuvugabenshi, ahubwo iti “Niurubyaro rwawe”nko kuvugaumwe, ari we Kristo.

17 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuwehon'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruzeuwarisezeranije.

18 Kuko iyoumurageuva mu mategeko wabautakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhayeAburahamu iwumusezeranije.

19 None se amategeko yazanywe n'iki? Yategetswe hanyuma ku bw'ibicumurokugezaahourubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugirango bayatange, bayaheumuhuzamu ntoki, na we ayahe abantu.

20 (Icyakora uwo muhuzasi uw'umwe, nyamara Imana ni imwe).

21 Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y'Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.

22 Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n'ibyaha, kugirango abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.

23 Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n'amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiyeguhishurwa.

24 Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereyeumushorera wo kutugezakuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.

25 Ariko kwizera kumazekuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.

26 Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,

27 kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

28 None ntihakiriho Umuyudacyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakirihoumugabocyangwaumugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

29 Ubwo muri aba Kristo muriurubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe.

4

1 Ariko ndavuga yukoumuragwa iyo akiriumwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari nyir'ibintu byose.

2 Ahubwo ategekwa n'abamureran'ibisonga, kugezaigihe cyategetswe na se.

3 Natwe ni ko turi. Tukiribato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi.

4 Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko

5 ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana.

6 Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”

7 Ni cyo gitumautakiri imbata ahubwo uriumwana, kandi rero ubwo uriumwana, uri n'umuragwaubihawe n'Imana.

8 Icyakora icyo gihe kuko mutarimuzi Imana mwari imbata z'ibitari Imana nyakuri,

9 ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubirainyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikenaumumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?

10 Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka.

11 Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n'ubusa.

12 Ndabinginga bene Data, mumerenkanjye kuko nanjye meze nkamwe.

13 Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y'umubiriari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwiraubutumwa bwiza,

14 kandi nubwo iby'umubiriwanjye byababereye ikirushyantimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w'Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.

15 Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.

16 Mbese mpindujweumwanzi wanyu n'uko mbabwiraukuri?

17 Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ariukubakingiranira hanze, kugirango namwe muboneuko mubihakirizwaho.

18 Icyakora byaba byiza ko mwakundwamukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.

19 Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugezaaho Kristo azaremerwa muri mwe,

20 icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.

21 Abashaka gutwarwa n'amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n'amategeko?

22 Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw'inshoreke undi ari uw'umugeni.

23 Uw'inshoreke yavutse nk'uko iby'umubiribigenda, naho uw'umugeniyavutse ku bw'isezeranory'Imana.

24 Ibyo birimoumugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musoziwa Sinayi ribyariraububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,

25 ari we kandiugereranywa n'umusoziwa Sinayi wo muri Arabiya, kandiusobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubatahamwe n'abana bayo.

26 Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese

27 kuko byanditswe ngo
“Ishime ngumba itabyara,
Tera hejuruuvugecyaneutaramukwa,
Kuko abana b'inyungwakazi ari benshi,
Baruta ab'inkundwakazi.”

28 Nuko rero bene Data, namwe muri abana b'isezerano nk'uko Isaka yari ari.

29 Ariko nk'uko icyo giheuwabyawe n'umubiriyarenganyagauwabyawe n'Umwuka, na n'ubu ni ko bikimeze.

30 Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n'umuhungu wayo, kukoumuhungu w'inshoreke atazaraganwa n'umuhungu w'umugeni.”

31 Nuko bene Data, ntitukiriabana b'inshoreke, ahubwo turi ab'umugeni.

5

1 Ubwo Kristo yatubaturiyekuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata.

2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.

3 Kandi ndabwiraumuntu weseukebwa, yuko azaba afiteumwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose.

4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretseubuntu bw'Imana.

5 Naho twebwe ku bw'Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.

6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumazecyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze niukwizera gukorera mu rukundo.

7 Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujijekumviraukuri?

8 Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.

9 N'ubundi igituburagike gituburairobe ryose.

10 Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutimawundi, arikoubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe.

11 Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby'umusaraba kiba cyaramvuyeho.

12 Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose.

13 Bene Data, mwahamagariweumudendezo, arikoumudendezo wanyu ntimukawugireurwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,

14 kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

15 Ariko rero nimushikuranamugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

16 Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira

17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukoraatari byo mukora.

18 Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.

19 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukoraibiteye isoni n'iby'isoni nke,

20 no gusenga ibishushanyo, no kurogano kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,

21 no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwaubwami bw'Imana.

22 Ariko rero imbuto z'Umwuka niurukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugiraneza, n'ingeso nziza no gukiranuka,

23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.

25 Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.

26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

6

1 Bene Data,umuntu niyadukwaho n'icyaha, mwebwe ab'Umwuka mugaruze uwo muntuumwuka w'ubugwaneza, arikoumuntu wese yirinde kugirango na we adashukwa.

2 Mwakirane ibibaremerera, kugirango abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.

3 Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.

4 Ibyiza ni uko yakwisuzumamu murimowe ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,

5 kukoumuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.

6 Uwigishwa ijambo ry'Imana agabane n'umwigisha ibyiza byose.

7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyoumuntu abiba ari byo azasarura.

8 Ubibiraumubiriwe muri uwo mubiriazasaruramokubora, arikoubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramoubugingo buhoraho.

9 Twe gucogorera gukoraneza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.

10 Nuko rero tugirire bose neza uko tubonyeuburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera.

11 Murebenamweuburyo mbandikishirije inyugutinini n'ukwanjye kuboko:

12 ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY'UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.

13 Ndetse abakebweubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw'imibiri yanyu.

14 Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretseumusaraba w'Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby'isi bimbera nk'ibibambwe, nanjye nkabera iby'isi nk'ubambwe.

15 Kuko gukebwa kutagiraumumarocyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.

16 Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana.

17 Uhereye none ntihakagireumuntuundushya, kuko mfite ku mubiriinkovu za Yesu.

18 Bene Data,ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanen'imitima yanyu. Amen.