1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto n'abera bose bari mu Akaya hose.
2 Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
3 Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumureryose,
4 iduhumurizamu makuba yacu yose kugirango natwe tuboneuko duhumurizaabari mu makuba yose, tubahumurisha ihumuretwahawe n'Imana,
5 kuko nk'uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.
6 Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugirango muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugirango muhumurizwe namwe, muboneuko mwihanganira imibabaro imwe n'iyo natwe tubabazwa.
7 Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.
8 Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kurutaibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,
9 twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugirango tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.
10 Yaturokoyeurupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,
11 namwe mufatanije natwe gusenga kugirango impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu.
12 Kwishima kwacu ni uku: ni ibyoumutimawacuuhanauhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ariukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikizaubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikizaubuntu bw'Imana.
13 Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musomaibyo n'ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugezaku mperuka
14 nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzabaibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu.
15 Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugirango munezerwe kabiri
16 nimbanyurahonjya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.
17 Mbese ubwo nashakaga gukorantyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw'abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
18 Ahubwo nk'uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n'ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,
19 kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwanona Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee”gusa.
20 Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee”iri. Ni cyo gituma ari weuduterakuvugango “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.
21 Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze.
22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.
23 Ariko Imana ni yo ntanze houmugaboku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ariukubababarira.
24 Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.
1 Ariko nagambiriye mu mutimawanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,
2 kuko nimbatera agahindauwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?
3 Ibyo mbyandikiye kugirango ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yukoumunezero wanjye ari wo wanyu mwese.
4 Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora siukugirango mbatere agahinda, ahubwo niukugirango mumenyeuburyourukundo mbakunda ruhebuje.
5 Ariko niba harihoumuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.
6 Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,
7 ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugirango aticwa n'agahinda gasāze.
8 Ku bw'ibyo ndabingingira kugirango mumugaragarizeurukundo rwanyu.
9 Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: niukugirango mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.
10 Ariko uwo mugiraicyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjyeubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,
11 kugirango Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.
12 Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwirizaubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriweurugin'Umwami wacu,
13 nabuze uko nduhuraumutimawanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.
14 Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuronziza yo kuyimenya,
15 kuko turi impumuronziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka.
16 Kuri bamwe turi impumuroy'urupfu izanaurupfu, ariko ku bandi turi impumuroy'ubugingo izanaubugingo. Kandi ibyo ni ndeubukwiriye?
17 Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumezenk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.
1 Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka?
2 Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.
3 Kandi koko biragaragara ko muriurwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w'Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by'amabuye ahubwo rwanditswe ku by'inyama, ari byo mitima yanyu.
4 Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo:
5 si uko twihagijeubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana.
6 Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyugutiyicisha, nahoumwukauheshaubugingo.
7 Nuko rero, niba imitegekere y'urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahaweubwiza n'icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk'umwanya muto gusa kugashira),
8 nkanswe imitegekere y'Umwuka! Ntizarushaho kugiraubwiza n'icyubahiro?
9 Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahaweubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka!
10 Kukoubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk'aho ariubwiza, kuko bwamazweho n'ubwiza buhebuje bw'iyaje hanyuma.
11 Nuko rero, nibaubwiza bw'imitegekere ya mbere bwarahindutseubusaku bw'ubwiza bw'iya kabiri, noneho igumahoni yo izarushaho cyane kugiraubwiza.
12 Nuko ubwo dufiteibyo byiringiro, tuvugadushize amanga cyane.
13 Ntitumezenka Mose watwikiriraga mu maso he, kugirango Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho.
14 Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugezana bugingo n'ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuwehona Kristo.
15 Ahubwo kugezana n'ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo,
16 nyamara iyoumuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho.
17 Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho habaumudendezo.
18 Ariko twebwe twese ubwo turebaubwiza bw'Umwami, tuburebanko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwaubwiza burutaubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.
1 Nuko rero, ubwo dufiteuwo murimowo kugabura iby'Imana ku bw'imbabazi twagiriwe,
2 ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry'Imana, ahubwo tuvugaukuritweruye bigatumaumuntu wese adushimishaumutimawe imbere y'Imana.
3 Ariko nibaubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka
4 ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiyeimitima, kugirangoumucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imanautabatambikira.
5 Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukabaabagaragu banyu ku bwa Yesu.
6 Imana yategetseumucyo kuvauturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugirango imurikisheubwenge bwo kumenyaubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.
7 Ariko dufiteubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugirango imbaraga zisumba byose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe.
8 Dufiteamakuba impande zose ariko ntidukukaimitima, turashobewe ariko ntitwihebye,
9 turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.
10 Tugendana mu mubiriitekaurupfu rwa Yesu, ngoubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu,
11 kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugirangoubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa.
12 Nuko rerourupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebweubugingo ni bwo bubakoreramo.
13 Ariko dufiteuwo mutimawizerauvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga.
14 Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzuranana we, kandi izatwishyirana namwe.
15 Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugirango ukoubuntu bw'Imana burushaho gusāga, abe ari ko n'ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe.
16 Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwoumuntu wacu w'inyuma asāza,umuntu wacu w'imbere ahora ahinduka mushyauko bukeye,
17 kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemeraubwiza bw'iteka ryose bukomeye.
18 Natwe ntiturebaku biboneka, ahubwo turebaku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.
1 Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufiteinyubakoiturukaku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru.
2 Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru,
3 kugirango tuyambare tutazasangwa twambayeubusa.
4 Kuko twebwe abari muri iyi ngando tunihaturemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwaya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n'ubugingo.
5 Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.
6 Ni cyo gituma dukomeraumutimaiteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuyekure y'Umwami wacu
7 (kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba),
8 nyamara dukomeraumutimakandi icyo turushaho gukunda niukwitandukanya n'uyu mubiri, kugirango twibanire n'Umwami wacu.
9 Ni cyo gituma tugiraumwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiricyangwa tudahari.
10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y'intebe y'imanza ya Kristo, kugirangoumuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.
11 Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n'uko nzi igitinyiro cy'Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.
12 Ibyo ntitubivugiyekongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugirango muboneicyo musubizaabirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima.
13 Niba dusaze, dusazeku bw'Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugirango tubafashe.
14 Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye,
15 kandi yapfiriye bose kugirango abariho be gukomeza kubahoku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira.
16 Ni cyo gitumauhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.
17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
18 Ariko ibyo byose biturukaku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduhaumurimowo kuyunga n'abandi,
19 kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumurobyabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry'umwuzuro.
20 Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugirango mwiyunge n'Imana,
21 kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.
1 Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugirango mudaherwaubuntu bw'Imana gupfaubusa,
2 kuko yavuze iti
“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,
No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”
Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.
3 Ntitugireigisitaza dushyira mu nzira y'umuntu wese, kugirangoumurimowacuutagiraumugayo.
4 Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk'abakozi b'Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,
5 mu biboko, mu mazu y'imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwaubusa,
6 dufiteumutimauboneye, dufiteubwenge, tutarambirwa, tugiraneza, dufiteUmwuka Wera, dufiten'urukundo rutaryarya;
7 tuvugaijambo ry'ukuri, dufiteimbaraga z'Imana kandi dufiteintwaro zo gukiranuka z'iburyo n'iz'ibumoso,
8 mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayono mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab'ukuri,
9 dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n'abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n'abahanwa ariko ntitwicwa,
10 dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufitebyose.
11 Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye,umutimawacu uragūtse.
12 Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyuubwanyu.
13 Nuko ndababwira nk'abana banjye, namwe mwaguke kugirango mwiture nk'uko mwagiriwe.
14 Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwaumucyo n'umwijima byabana bite?
15 Kandi Kristo ahuriyehe na Beliyali, cyangwauwizera n'utizera bafitanye mugabane ki?
16 Mbeseurusengero rw'Imana rwahuza rute n'ibishushanyo bisengwa, ko turiurusengero rw'Imana ihoraho? Nk'uko Imana yabivuze iti
“Nzatura muri bo ngendere muri bo,
Nzaba Imana yabo na bo bazabaubwoko bwanjye.
17 Nuko muve hagati ya ba bandi,
Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,
Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.
Nanjye nzabākīra,
18 Kandi nzababera So,
Namwe muzambere abahungu n'abakobwa,
Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”
1 Nuko bakundwa, ubwo dufiteibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubirin'umutima, tugende twiyejesha rwose kubahaImana.
2 Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije.
3 Ibyo simbivugiyekubagaya, kuko maze kuvugayuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho.
4 Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuyeihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngiraumunezerousesekaye.
5 Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhukana hato, ahubwo twababajweuburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāriubwoba.
6 Ariko Imana ihumurizaabicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito.
7 Nyamara siukuzakwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n'uko yadutekererejeurukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n'umubabaro mwangiriraga n'ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.
8 Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak'umwanya muto gusa kagashira),
9 none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n'uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw'Imana ngo mutagira icyo muburaku bwacu.
10 Agahinda ko mu buryo bw'Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw'isi gateraurupfu.
11 Aho ntimuroraako gahinda ko mu buryo bw'Imanauburyo kabateyeumwete mwinshiungana utyo,ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n'urukumbuzi n'ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.
12 Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby'uwagize nabi cyangwa si iby'uwagiriwe nabi, ahubwo niukugirangoumwete mutugirira werekanirwe mu maso y'Imana.
13 Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humuretwarushijeho kwishimishwa n'ibyishimo bya Tito, kukoumutimawe waruhuwenamwe mwese.
14 Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n'isoni, ahubwo nk'uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk'ukuri.
15 Umutimaweurushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi.
16 Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.
1 Bene Data, turabamenyeshaubuntu bw'Imana amatorero y'i Makedoniya yahawe.
2 Bakigeragezwa cyane n'amakuba menshi,umunezero wabouhebuje n'ubukenebwabo bwinshi byasesekariyemoubutunzi, ku bw'iby'ubuntu batanze.
3 Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk'uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,
4 batwingingira cyane kugirango twakireubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanyaumurimowo gukenura abera.
5 Icyakora ntibagenje nk'uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitangaubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk'uko Imana yashatse.
6 Ibyo ni byo byaduteyeguhuguraTito ngo asohozeumurimow'ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.
7 Nuko rero nk'uko musāga muri byose, ariukwizera no kuvuganeza no kumenya, no kugiraumwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugiriraumwete uwo murimowo kugiraubuntu na wo.
8 Ibyo simbivugiyekubategeka, ahubwo mbivugiyekugeragezaurukundo rwanyu ndugeragereshaumwete w'abandi kugirango menye ko ari urw'ukuri,
9 kuko muziubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yariumutunzi, maze agahindukaumukeneku bwanyu kugirangoubukenebwe bubatungishe.
10 Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandiuhereye mu mwakaushize, nyamara siugupfa kubikora gusa, ahubwo niukugirango mubikore mubikunze.
11 Nuko rero mubirangize, kugirango nk'uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite,
12 kuko iyoumuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.
13 Simvugiyentyo kugirango abandi boroherezwe namwe ngo murushywe,
14 ahubwo niukugirango munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukenebwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukenebwanyu, munganye
15 nk'uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n'uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.”
16 Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutimawa Tito kubagiriraumwete nkanjye,
17 kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afiteumwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.
18 Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by'ubutumwa bwiza yakoze.
19 Arikouretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n'amatorero kujya ajyana natwe ku bw'uwo murimow'ubuntu dushyirahoumwete, kugirango Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekaneumutimawacuukunze.
20 Kuko twirinda ngo hatagiraumuntuutugayaku bw'izo mpano nyinshi tugwiza hose
21 dushaka gukoraibyiza,uretse imbere y'Umwami wacu gusa ahubwo n'imbere y'abantu.
22 Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ariumunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugiraumwete kuko abiringira cyane.
23 Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanyaumurimokandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z'amatorero zihimbaza Kristo.
24 Nuko muberekere imbere y'amatorero ibihamyaurukundo rwanyu, kugirango bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri.
1 Ibyo kugaburiraabera sinaruha mbibandikira,
2 kuko nziumutimawanyuukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamazeumwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshiumwete.
3 Ariko natumye bene Data abo, kugirango uko kwirata twirata mwebwe kutazapfaubusa, kandi no kugirango muzabemwiteguye nk'uko nababwiye,
4 kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n'isoni z'ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.
5 Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby'ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk'iby'ubuntu koko bitameze nk'iby'ubugūgu.
6 Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, nahoubibanyinshi azasarura byinshi.”
7 Umuntu wese atange nk'uko abigambiriye mu mutimawe, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikundautanga anezerewe.
8 Kandi rero Imana ishobora kubasāzahoubuntu bwose, kugirango murusheho gukoraibyiza byose, mufiteibibahagije muri byose
9 nk'uko byanditswe ngo
“Yaranyanyagije aha abakene,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
10 Ihaumubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburirani yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubibakandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.
11 Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugireubuntu bwose, butumeImana ihimbazwa.
12 Kuko uwo murimowo kugaburautamara gusaubukenebw'abera, ahubwouterabenshi guhimbaza Imana,
13 bayihimbaza ku bw'ubuhamya bw'uyu murimomwitangiye, mukemera kugandukiraubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagiraubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.
14 Ku bw'ubuntu bw'Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane.
15 Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.
1 Jyewe Pawuloubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.
2 Nuko ndabahendahenda kugirango ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk'uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y'abantu.
3 Nubwo tugenda dufiteumubiriw'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu,
4 kuko intwaro z'intambara yacu atari iz'abantu, ahubwo imbere y'Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubitahasi.
5 Dukubitahasi impaka n'ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufatampiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.
6 Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.
7 Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hariumuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n'ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.
8 Kuko nubwo nkabya kwirataubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugirango tububaketutabasenya, sinzakorwa n'isoni
9 ne gutekerezwa ko meze nk'ubatezaubwoba inzandiko zanjye.
10 Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugishaubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”
11 Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumezeku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumezeno ku byo dukoraduhari.
12 Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringanizaubwabo, kandi bigereranyaubwabo nta bwenge bagira.
13 Naho twe ntitwirata kurenzaurugero, ahubwo dutekerezaurugerorwacu ko ruhwanye n'ingabano z'aho Imana yatugereye, ngo tugereno kuri mwe.
14 Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumerenk'abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanyeubutumwa bwiza bwa Kristo.
15 Ntitwirata kurenzaurugero, ntitwirata n'ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukuratuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe
16 kuvugaubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Siukugirango twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.
17 Ahubwouwirata, niyirate Uwiteka,
18 kukouwiyogeza atari weushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni weushimwa.
1 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamunekamunyihanganire,
2 kuko mbafuhiraifuhe ryo mu buryo bw'Imana, kuko nabakwereyeumugaboumwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumezenk'umwariutunganye.
3 Ariko ndatinya yuko nk'uko ya nzoka yohesheje Evauburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,
4 kuko iyo hajeumuntuubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwaubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze,ariko jye ko mutanyihanganira,
5 kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato.
6 Nubwo ndiumuswa mu magambo sindiumuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.
7 Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufingo mushyirwe hejuru, mbabwirizaubutumwa bwiza bw'Imana ku buntu?
8 Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugirango mbone uko ngaburiramwebwe iby'Imana,
9 kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.
10 Niukurikwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!
11 Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.
12 Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugirango nkureurwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.
13 Bene abo ni intumwa z'ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk'intumwa za Kristo.
14 Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo.
15 Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugirango abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.
16 Kandi ndavuga nti “Ntihakagireuntekereza ko ndiumupfu.”Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk'umupfu kugirango nanjye mbone uko nirata ho hato.
17 Ibyo ngiye kuvugasimbivuga nk'aho ari ijambo ry'Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk'ubwirizwa n'ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.
18 Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata.
19 Mwishimira kwihanganira abapfu kukoubwanyu muri abanyabwenge.
20 Murihangana iyoumuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubitainshyi.
21 Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.
Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora(ibi mbivuze nk'umupfu) nanjye nagihangāra.
22 Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Siurubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.
23 Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenzeurugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu.
24 Ibihe bitanu Abayuda bankubiseinkoni mirongo itatu n'icyenda.
25 Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,
26 nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n'inzuzi, mu kaga gatewe n'abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n'abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b'ibinyoma,
27 mu miruho n'imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n'inyota, nirirwaubusakenshi, nicwa n'imbeho, nambaraubusa.
28 Ariko ne kuvugaibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: niuguhagarikiraumutimaamatorero yose.
29 Ni ndeudakomeye ngo nanjye mbeudakomeye? Ni ndeugushwango nanjye ndeke kugurumana?
30 Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby'intege nke zanjye.
31 Imana y'Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.
32 Ubwo nari ndi i Damasiko,umutegeka w'umwami Areta yarindishijeumuduguduw'Abanyadamasiko ngo amfate.
33 Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z'amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.
1 Nkwiriye kwirata nubwo bitagiraumumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwen'Umwami wacu.
2 Nziumuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n'ine (niba yari mu mubirisimbizi, cyangwa niba atari mu mubirina byo simbizi bizi Imana).
3 Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),
4 yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyoumuntu adakwiriye kuvuga.
5 Ku bw'uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw'intege nke zanjye.
6 Kandi nashaka kwirata sinabaumupfu, kuko navugaukuri. Ariko ndarorereye kugirango hatagirauntekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.
7 Kandi kugirango ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriweibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubitaibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.
8 Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.
9 Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
10 Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbayeumunyantege nke ari ho ndushaho kugiraimbaraga.
11 Mpindutseumupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.
12 Niukurinakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye.
13 Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yukoubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi.
14 Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mweubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.
15 Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangiraubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari kourukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.
16 Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagizeubwenge bwo kudutegeshauburiganya.”
17 Mbese koko, hari ubwo nigeze ngiraumuntu wese mu bo nabatumyeho mbākisha indamu?
18 NahuguyeTito mutumanana mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Siumwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye?
19 Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y'Imana, Kristo ni weutuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiyekubakomeza.
20 Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumezeuko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n'ishyari, n'umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbarizaubusano kuvurungana.
21 Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufimuri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuyekera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze.
1 Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.
2 Nabivuze kera ubwo nabasuragaubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuyekera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,
3 kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugiramuri jye, Kristoutariumunyantege nke kuri mwe, ahubwo agiraububasha hagati yanyu.
4 Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw'imbaraga z'Imana izerekanira muri mwe.
5 Ngaho nimwisuzumeubwanyu, mumenye yuko mukirimu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubayeabagawa.
6 Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutariabagawa.
7 Nuko ndasaba Imana kugirango mutagira ikibi mukora, icyakora siukugirango duse n'abemewe, ahubwo niukugirango mukoreneza nubwo twasa n'abagawa.
8 Kuko nta cyo dushobora gukorango turwanyeukuri, keretse kukurwanira.
9 Turishima iyo tugizeintege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.
10 Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, niukugirango nimpaba ne kuzacaimanza z'imbabazi nke, kuko nahaweubutware n'Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.
11 Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurikemuhuzeimitima, mubanen'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe.
12 Mutashyanishe guhoberana kwera.
13 Abera bose barabatashya.
14 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubanan'Umwuka Wera bibane namwe mwese.