1

1 Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk'uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,

2 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n'uwacu.

3 Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

4 Mbashimira Imana yanjye iteka nishimiraubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,

5 kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvugabyose no mu bwenge bwose,

6 kukoubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,

7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo.

8 Ni weuzabakomeza kugezaku mperuka, kugirango mutazabahoumugayoku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo.

9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.

10 Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugirango mwese muvugekumwe, kandi he kugiraibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurizehamwe rwose muhujeimitima n'inama,

11 kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n'abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.

12 Icyo mvuze ngiki, ni ukoumuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.”

13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?

14 Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo,

15 kugirango hatagiraumuntuuvugayuko mwabatijwe mu izina ryanjye.

16 Icyakora nabatije n'abo kwa Sitefana,uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije

17 kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwirizaubutumwa bwiza ariko ntavugishaubwenge bw'amagambo, kugirangoumusaraba wa Kristoudahindukaubusa.

18 Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka niubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z'Imana,

19 kuko byanditswe ngo
“Nzarimburaubwenge bw'abanyabwenge,
N'ubuhanga bw'abahanga nzabuhinduraubusa.”

20 Mbese noneumunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduyeubupfu?

21 Kuko ubwoubwenge bw'Imana bwategetse ko ab'isi badaheshwa kumenya Imana n'ubwenge bw'isi, Imana yishimiye gukirisha abayizeraubupfu bw'ibibwirizwa.

22 Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashakaubwenge,

23 ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga niubupfu,

24 ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z'Imana kandi niubwenge bwayo,

25 kukoubupfu bw'Imana burusha abantuubwenge, kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga.

26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi.

27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,

28 kandi n'ibyoroheje byo mu isi n'ibihinyurwa n'ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindureubusaibiriho,

29 kugirango hatagiraumuntu wīrāta imbere y'Imana.

30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiyeubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,

31 kugirango bibe nk'uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”

2

1 Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndiumuhanga n'intyoza yo kuvuga, cyangwa mfiteubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by'Imana,

2 kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3 Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpindaumushyitsi mwinshi,

4 n'ibyo navugagankabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga,

5 kugirango kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw'abantu, ahubwo mu mbaraga z'Imana.

6 Icyakoraubwenge tubuvugamu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho.

7 Ahubwo tuvugaubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8 Mu batware b'iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro.

9 Ariko nk'uko byanditswe ngo
“Ibyo ijisho ritigeze kureba,
N'ibyougutwi kutigeze kumva,
Ibitigeze kwinjira mu mutimaw'umuntu,
Ibyo byose Imana yabyiteguriyeabayikunda.”

10 Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana.

11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretseumwuka wa wa wundiumurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugirango tumenye ibyo Imana yaduhereyeubuntu,

13 ari byo tuvugaariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.

14 Arikoumuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ariubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.

15 Arikoumuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufitegutekereza kwa Kristo.

3

1 Bene Data, sinabashije kuvugananamwe nk'uvuganan'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvuganan'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.

2 Nabaramije amata, sinabagaburiyeibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha

3 kuko mukiriaba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubayeaba kamere koko ntimugenza nk'abantu?

4 Ubwoumuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?

5 Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk'uko Imana yabahayeumurimo?

6 Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

7 Nukouteranta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.

8 Utera n'uwuhīra barahwanye kandiumuntu wese azahembwa nk'uko yakozeumurimowe,

9 kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukabaumurimaw'Imana n'inzu yayo.

10 Nk'ukoubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizehourufatiro nk'umwubakisha mukuruw'ubwenge, undi yubakaho. Arikoumuntu wese yirinde uko yubakaho,

11 kuko nta rundi rufatiroumuntu abasha gushyiraho keretseurwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

12 Arikoumuntu niyubakakuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13 umurimow'umuntu weseuzerekanwa. Urya munsi ni wouzawerekana kukouzahishuzwaumuriro, akaba ari wo kandiuzageragezaumurimow'umuntu wese.

14 Umurimow'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumahoazahabwa ingororano,

15 arikoumurimow'umuntu nushyaazabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwemu muriro.

16 Ntimuzi yuko muriurusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?

17 Umuntuutsembaurusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kukourusengero rw'Imana ariurwera, kandi urwo rusengero ni mwe.

18 Ntihakagireumuntu wishuka:umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ariumunyabwenge ku by'iki gihe, abeumuswa kugirango abone uko abaumunyabwenge nyakuri.

19 Mbese ntimuzi koubwenge bw'iyi si ariubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwengeuburiganya bwabo.”

20 Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagiraumumaro.”

21 Nuko ntihakagireumuntu wīrāta abantu,

22 kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwaubugingo cyangwaurupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu

23 namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana.

4

1 Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n'ibisonga byeguriweubwiru bw'Imana.

2 Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.

3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwaurubanza namwe cyangwa n'abanyarukikob'abantu, kuko ndetse nanjyeubwanjye nticiraurubanza

4 kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni weunciraurubanza.

5 Ni cyo gituma mudakwiriye gucaurubanza rw'ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugezaubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwoumuntu wese azahabwa n'Imana ishimwe rimukwiriye.

6 Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk'ubaciraumugani, kugirango ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagiraumuntu wihimbaza arwana ishyaka ry'umwe agahinyura undi.

7 Mbese ni nde wabatandukanije n'abandi? Kandi icyo mufitemutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk'abatagihawe?

8 Mumazeguhaga, mumazegutunga ndetse mwimye nk'abami tutarikumwe. Yemwe icyampa mukimakugirango natwe twimane namwe.

9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y'abandi nk'abaciriweurubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by'ab'isi n'iby'abamarayika n'abantu.

10 Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab'imbaraga, muri ab'icyubahiro naho twe turi ab'igisuzuguriro.

11 Kugezana n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambayeubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,

12 dukoresha amaboko yacu imirimo y'imiruho. Iyo badututse tubasabiraumugisha, iyo turenganijwe turihangana,

13 iyo dushebejwe turinginga. Kugezaubu twagizwe nk'umwavu w'isi n'ibiharurwa by'ibintu byose.

14 Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugurank'abana banjye nkunda,

15 kuko nubwo mufitemuri Kristo ababayobora inzovu, ntimufiteba so benshi. Ni jye wababyajeubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.

16 Nuko rero ndabinginga kugirango munyigane.

17 Ni cyo gitumye mbatumahoTimoteyo,umwana wanjye nkundaukiranukiraUmwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose.

18 Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu.

19 Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y'abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo

20 kukoubwami bw'Imana atari ubw'amagambo, ahubwo ari ubw'imbaraga.

21 Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzanaurukundo n'umutimaw'ubugwaneza?

5

1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetseubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani,umuntu kwenda muka se.

2 Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngouwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,

3 kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubirinahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze guciraho itekauwakoze ibisa bityo nk'aho mpari,

4 kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutimawanjye dufiteububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahaweubutware na we

5 kugirango uwo muntu muhe Sataniumubiriweurimbuke,umwuka weubonekuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.

6 Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatuburairobe ryose?

7 Nuko nimwiyezehoumusemburo wa kera kugirango mube irobe rishya, mube mutakirimoumusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

8 Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafiteumusemburo wa kera, cyangwaumusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugireimitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

9 Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi.

10 Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.

11 Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ariumusambanyi cyangwauwifuza ibibi, cyangwausenga ibishushanyo cyangwautukana, cyangwaumusinzi cyangwaumunyazi,umezeatyo ntimugasangire na we.

12 Mbese mpuriyehe no guciraabo hanzeurubanza? Namwe abo muciraurubanza si abo muri mwe?

13 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukureuwo munyabyaha muri mwe.

6

1 Iyoumuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?

2 Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isiurubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isiurubanza, ntimushobora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi?

3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayikaurubanza, nkanswe iby'ubu bugingo?

4 Nuko rero niba mufiteimanza zo gucibwa zerekeye ku by'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiyekubakoza isoni.

5 Mbese koko nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe, wabasha gucirabene Seurubanza?

6 Ahubwo mwene Data akaburanana mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

7 Nuko mumazekubonekaho icyaha rwose, kuko muburanamusubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

8 Ariko ni mweubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.

9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwaubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,

10 cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukanacyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwaubwami bw'Imana.

11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n'Umwuka w'Imana yacu mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.

12 Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose.

13 Ibyokurya ni iby'inda, n'inda na yo ni iy'ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko reroumubirisi uwo gusambana ahubwo ni uw'Umwami, kandi Umwami na we ni uw'umubiri.

14 Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.

15 Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yukouwifatanya na maraya aba abayeumubiriumwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazabaumubiriumwe.”

17 Arikouwifatanya n'Umwami Yesu aba abayeumwuka umwe na we.

18 Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byoseumuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, arikousambana aba akoze icyaha cyo mu mubiriwe.

19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufitewavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutumeimibiri yanyu ihimbaza Imana.

7

1 Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni ukoumugaboadakora ku mugore.

2 Ariko ku bwo kwirinda gusambana,umugabowese agire uwe mugore, n'umugorewese agire uwe mugabo.

3 Umugaboaheumugorewe ibimukwiriye kandi n'umugorena we abigenze atyo ku mugabowe,

4 kukoumugoreadatwaraumubiriwe ahubwoutwarwa n'umugabowe, kandi n'umugabona we adatwaraumubiriwe ahubwoutwarwa n'umugorewe.

5 Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugirango muboneuburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhuraSatani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu.

6 Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,

7 kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, arikoumuntu wese afite impano ye yahawe n'Imana, umwe ukwe undi ukwe.

8 Abatararongorana kandi n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumerankanjye.

9 Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ariukurongorana kurutagushyuha.

10 Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu,umugoreye kwahukanan'umugabowe.

11 Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n'umugabowe, kandiumugaboye gusendaumugorewe.

12 Ariko abandi bo ni jyeubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afiteumugoreutizera, kandi uwo mugoreagakunda kugumanana we ye kumusenda.

13 Kandiumugoreufiteumugaboutizera na we agakunda kugumanana we, ye kwahukanan'umugabowe

14 kukoumugaboutizera yezwa ku bw'umugorewe, kandiumugoreutizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

15 Icyakora wa wundiutizera, niba ashaka gutanaatane. Mwene Data w'umugabocyangwa w'umugorentaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

16 Wa mugorewe,ubwirwa n'iki yukoutazakizaumugabowawe? Nawe wa mugabowe,ubwirwa n'iki yukoutazakizaumugorewawe?

17 Arikoumuntu wese agenze nk'uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.

18 Mbese harihoumuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk'utakebwe. Harihoumuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.

19 Gukebwa nta cyo kumazeno kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara niukwitondera amategeko y'Imana.

20 Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.

21 Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora nibaushobora kubātūrwaubikore.

22 Uwahamagawe n'Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n'Umwami, kandiuwahamagawe n'Umwami ari uw'umudendezo aba ari imbata ya Kristo.

23 Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabeimbata z'abantu.

24 Bene Data,umuntu wese abane n'Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.

25 Ibyerekeye abari simfite itegeko ry'Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndiumuntu wababariwe n'Umwami ngo nkiranuke.

26 Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw'iki gihe kirushyakiriho none, koumuntu aguma uko ari.

27 Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.

28 Icyakora warongora nta cyaha wabaukoze. N'umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.

29 Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk'abatabafite,

30 kandi abarira bamere nk'abatarira, n'abishīma bamere nk'abatishīma, n'abagura bamere nk'abatagira icyo bafite,

31 n'abakoresha iby'isi bamere nk'abatarenzaurugero, kuko ishusho y'iyi si ishira.

32 Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby'Umwami wacu uko yamunezeza,

33 arikouwarongoye yiganyira iby'isi ngo abone uko anezezaumugorewe.

34 Kandi hariho itandukaniro ry'umugoren'umwari. Utarongowe yiganyira iby'Umwami kugirango abeuweraku mubirino ku mutima, arikouwarongowe yiganyira iby'iyi si, ngo abone uko anezezaumugabowe.

35 Ibyo mbivugiyekubafasha siukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiyekugirango mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.

36 Niba hariumuntuurarikiraumwari, akumva ko iryo rari rizamuterakumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.

37 Arikouwamaramaje mu mutimawe, akaba adahatwa n'irari ry'umubiriwe kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.

38 Nuko rero ku bw'ibyourongora akora neza, arikoutarongora ni weurushaho gukoraneza.

39 Umugoreahambirwa ku mugabowe akiriho, ariko iyoumugaboapfuye nta kimubuzagucyurwa n'uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.

40 Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana.

8

1 Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahaweubwenge. Ubwenge buterakwihimbaza arikourukundo rurakomeza.

2 Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenyaukurikije ibyo yari akwiriye kumenya.

3 Arikoukunda Imana ni weumenywa na yo).

4 Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.

5 Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk'uko hariho imana nyinshi n'abami benshi),

6 ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristoubeshaho byose, natwe akatubeshaho.

7 Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n'abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.

8 Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.

9 Ariko mwirinde kugirango uwo mudendezo wanyuudahindukiraabadakomeye igisitaza na hato,

10 kukoumuntu nakubonawoweujijutse wicaye urīra mu ngoro y'ikigirwamana, mbese ibyo ntibizateraumutimaweudakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana,

11 mazeudakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye?

12 Nuko ubwo mucumurakuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuyeno kuri Kristo.

13 Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugirango ntagusha mwene Data.

9

1 Mbese si ndi uw'umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuriumurimowanjye mu Mwami?

2 Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebweubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y'Umwami.

3 Ibi ni byo nireguza ku bandega.

4 Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?

5 Ntitwakwemererwa kugiraabagore bizera, ngo tujyane na bo nk'uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b'Umwami Yesu na Kefa?

6 Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhukakwikorera?

7 Ni nde wigeze kubaumusirikare akitunga? Ni ndeuterauruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni ndeuragira ishyo ntarikame?

8 Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?

9 Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambireumunwa w'inka ihonyora ingano.”Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa,

10 cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, siugushidikanya byanditswe ku bwacu, kukoumuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho.

11 Mbese ubwo twababibyemo iby'Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramoibyo gutungaumubiri?

12 Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe?
Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugirango tutabera inkomyiubutumwa bwiza bwa Kristo.

13 Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwan'iby'urusengero, kandi abakora imirimo y'igicaniro bakagabana iby'igicaniro?

14 N'Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavugaubutumwa bwiza batungwan'ubutumwa.

15 Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugirango mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kurutakoumuntu yahinduraubusauko kwirata kwanjye.

16 Iyo mbwirizaubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuzeubutumwa nabona ishyano.

17 Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n'uko mpaweubusonga,

18 nzagororerwa iki? Nuko rero iyo mvugaubutumwa mbuvugaku buntu, ntakurikije rwoseubutware bwanjye bw'umubwirizabutumwa.

19 Nubwo kuri bose ndi uw'umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugirango ndusheho kunguka benshi.

20 Ku Bayuda nabaye nk'Umuyudakugirango nunguke Abayuda, no ku batwarwa n'amategeko nabaye nk'utwarwa n'amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugirango nunguke abatwarwa n'amategeko.

21 Ku badafite amategeko nabaye nk'udafite amategeko, kugirango nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindiudafite amategeko ahubwo ntwarwa n'amategeko ya Kristo.

22 Ku badakomeye nabaye nk'udakomeye, kugirango nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugirango mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.

23 Kandi ibyo byose mbikora ku bw'ubutumwa, ngo mfatanye n'abandi muri bwo.

24 Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, arikougororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugirango mugororerwe.

25 Umuntu weseurushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugirango bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugirango duhabwe iritangirika.

26 Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utaziaho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha.

27 Ahubwo mbabazaumubiriwanjye nywukozauburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjyeubwanjye ntaboneka ko ntemewe.

10

1 Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruzabose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,

2 bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,

3 bose bagasangira bya byokurya by'Umwuka na bya byokunywaby'Umwuka,

4 kuko banywaga ku gitare cy'Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.

5 Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukiramu butayu.

6 Ariko ibyo byababereyeho kugirango bitubereakabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje.

7 Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk'uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk'uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywabahagurutswano gukina.”

8 Kandi ntimugasambane nk'uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu ku munsi umwe.

9 Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka.

10 Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi.

11 Ibyo byababereyeho kutuberaakabarore, kandi byandikiwe kuduhuguratwebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe.

12 Nuko rerouwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.

13 Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitariurusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugirango muboneuko mubasha kucyihanganira.

14 Nuko rero bakundwa, nimuzibukirekuramya ibishushanyo.

15 Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby'ukurikoko.

16 Gusangira igikombe, icyo dusabiraumugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo?Gusangiraumutsima tumanyagura si ko gusangiraumubiriwa Kristo?

17 Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turiumubiriumwe, kuko twese dusangiraumutsima umwe.

18 MurebeAbisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro?

19 Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyoubwacyo ari cyo kintu?

20 Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni.

21 Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni.

22 Mbese icyo mushaka niuguteraUmwami ishyari? Tumurusha amaboko?

23 Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.

24 Ntihakagireumuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.

25 Ibiguzwe mu igurirory'inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubazaku bw'umutimauhana,

26 kuko isi n'ibiyuzuyeari iby'Uwiteka.

27 Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutimauhana.

28 Ariko nihagiraumuntuubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw'uwoubivuze no ku bw'umutimauhana,

29 icyakoraumutimamvuze siuwaweahubwo ni uwa wa wundi.
Ni iki cyatumaumudendezo mfiteuhinyurwa n'umutimauhanaw'undi muntu?

30 Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?

31 Namwe iyo murya cyangwa munywacyangwa mukoraikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.

32 Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry'Imana,

33 nk'uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyunguraubwanjye, keretse icyungura benshi kugirango bakizwe.

11

1 Mugereikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo.

2 Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk'uko nayibahaye.

3 Ariko ndashaka yuko mumenya koumutwe w'umugabowese ari Kristo, kandi koumutwe w'umugoreariumugabowe, kandi koumutwe wa Kristo ari Imana.

4 Umugabowese iyo asenga cyangwa ahanuraumutwe weutwikiriwe, aba akojeje isoniumutwe we.

5 Arikoumugorewese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriyeumutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza.

6 Nibaumugoreadatwikiriyeumutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni koumugoreyikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikiraumutwe.

7 Umugabontakwiriye gutwikiraumutwe kuko ari ishusho y'Imana n'ubwiza bwayo, arikoumugoreniubwiza bw'umugabowe

8 kukoumugaboatakomotse ku mugore, ahubwoumugoreari we wakomotse ku mugabo.

9 Kandiumugabontiyaremwe ku bw'umugore, ahubwoumugoreni we waremwe ku bw'umugabo.

10 Ni cyo gitumaumugoreakwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw'abamarayika.

11 Ariko mu Mwami wacuumugorentabaho hatarihoumugabo, ni ko n'umugaboatabaho hatarihoumugore.

12 Nk'ukoumugoreyakomotse ku mugaboni koumugaboabyarwa n'umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.

13 Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye koumugoreasenga Imana adatwikiriyeumutwe?

14 Kamere yanyuubwayo ntibahamiriza yukoumugaboiyo ahirimbijeumusatsiumukozaisoni,

15 nahoumugoreiyo ahirimbijeumusatsiukabaariubwiza bwe? Koko yahaweumusatsi mu cyimbo cy'umwambaro wo ku mutwe.

16 Ariko niba hagiraumuntuushaka kujya impaka, amenye yuko tudafiteumugenzo nk'uwo ashaka, kandi n'amatorero y'Imana ntawufite.

17 Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubirainyuma.

18 Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato,

19 kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizweukwabo.

20 Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri,

21 kuko iyo murya,umuntu wese yikubiraibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa.

22 Mbese ye, ntimufiteingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry'Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.

23 Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenzeumutsima

24 akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu niumubiriwanjyeubatangiwe, mujye mukoramutya kugirango munyibuke.”

25 N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukoramutya uko muzajya munyweraho kugirango munyibuke.”

26 Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzabamwerekanaurupfu rw'Umwami Yesu kugezaaho azazira.

27 Ni cyo gitumaumuntu weseuzaryaumutsima w'Umwami wacu, cyangwauzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumuraku mubirin'amaraso by'Umwami.

28 Nukoumuntu yinire yisuzumeabone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,

29 kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiriw'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka.

30 Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

31 Ariko twakwisuzumantitwagibwaho n'urubanza.

32 Nyamara iyo duciriweurubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugirango tutazacirirwa ho iteka hamwe n'ab'isi.

33 Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane.

34 Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugirango guterana kwanyu kutabashyirishahourubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.

12

1 Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya.

2 Muzi yuko mukiriabapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.

3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntuubwirijwe n'Umwuka w'Imanauvugaati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntuubasha kuvugaati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.

4 Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.

5 Kandi harihouburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe.

6 Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,

7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugirango bose bafashwe.

8 Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,

9 undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukizaindwara.

10 Undi agahabwa gukoraibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvugaindimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,

11 ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni weubikorera muri bo, agabiraumuntu wese uko ashaka.

12 Nk'ukoumubiriari umweukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubirizose, nubwo ari nyinshi ariumubiriumwe, ni ko na Kristo ari,

13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kubaumubiriumwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

14 Umubirisiurugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.

15 Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.

16 Kandiugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutariuko ku mubiri.

17 Mbese iyoumubiriwose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?

18 Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.

19 Mbese noneho iyo zose zibaurugingo rumwe,umubiriuba warabaye he?

20 Ariko noneho ingingo ni nyinshi, nahoumubirini umwe.

21 Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyoumariye”, cyangwaumutwe ngoubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”

22 Ahubwo biriukundi rwose: ingingo z'umubirizizwi ko ari iz'intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura,

23 kandi izo ku mubirizizwi ko ari iz'icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.

24 Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranijeumubirihamwe,urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kurutaizindi

25 kugirangoumubiriutirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.

26 Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyourugingo rumwe ruhaweicyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.

27 Nuko rero muriumubiriwa Kristo, kandiumuntu wese wo muri mwe niurugingo rwawo.

28 Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n'abahawe impano zo gukizaindwara, n'abahawe gufasha abandi, n'abahawe gutwara, n'abahawe kuvugaindimi nyinshi.

29 Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?

30 Bose bafite impano zo gukizaindwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?

31 Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi.
Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.

13

1 Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singireurukundo, mba mpindutse nk'umuringauvugacyangwa icyuma kirenga.

2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukurahoimisozi, ariko singireurukundo nta cyo mba ndi cyo.

3 Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburireabakene, ndetse nkitangaubwanjye ngo ntwikwe ariko singireurukundo, nta cyo byamarira.

4 Urukundo rurihangana rukagira neza,urukundo ntirugiraishyari,urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

5 ntirukoraibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,

6 ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimiraukuri,

7 rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

8 Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvugaizindi ndimi kuzagira iherezo,ubwenge na bwo buzakurwaho

9 kuko tumenyaho igice kandi duhanurahoigice,

10 ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.

11 Nkiriumwana muto navugagank'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukuramva mu by'ubwana.

12 Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose.

13 Ariko none hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi niurukundo.

14

1 Mushimikireurukundo kandi mwifuze impano z'Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.

2 Uvugaururimirutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.

3 Arikouhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza.

4 Uvugaururimirutamenyekana ariyungura, arikouhanura yungura Itorero.

5 Nakunda ko mwese muvugaizindi ndimi, ariko ibirutahoko muhanura. Uhanura arutauvugaizindi ndimi, keretse azisobanuye kugirango Itorero ryunguke.

6 Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwecyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?

7 Dore ibidafiteubugingo na byo bigira amajwi, ariumwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n'iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?

8 Kandi n'impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?

9 Namwe ni uko,ururimirwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n'iki ibyo muvugaibyo ari byo, ko muzabamugosorera mu rucaca?

10 Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.

11 Nuko ntamenye ukoururimirusobanurwa, naberauvugaumunyamahanga kandi n'uvugana we yamberaumunyamahanga.

12 Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubonaimpano z'Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero.

13 Nukouvugaururimirutamenyekana asabe, kugirango ahabwe no gusobanura.

14 Iyo nsenga mu rurimirutamenyekanaumwuka wanjyeurasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugiraicyo bwungura abandi.

15 Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengeshaumwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n'ubwenge, nzaririmbishaumwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n'ubwenge.

16 Utabikoze naweugashima Imanauyishimishijeumwuka wawe wonyine,umuntu uri mu ruhande rw'injiji akaba atamenye icyouvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”,umazegushima?

17 Ku bwawe ubaushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.

18 Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvugaindimi zitamenyekana,

19 ariko mu iteraniro aho kuvugaamagambo inzovu mu rurimirutamenyekana, nahitamo kuvugaamagambo atanu nyavugishijeubwenge bwanjye, kugirango nigishe n'abandi.

20 Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

21 Byanditswe mu mategeko ngo
“Nzavuganira n'ubu bwoko,
Mu kanwa k'abavuga izindi ndimi,
No mu kanwa k'abanyamahanga,
Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.”
Ni ko Uwiteka avuga.

22 Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kuberaabizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

23 Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?

24 Ariko bose niba bahanura, hakinjiramoutizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,

25 ibihishwe byo mu mutimawe bikērurwa, maze yakwikubitahasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.

26 Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwaururimirutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugirango abantu bunguke.

27 Niba hariho abavugaururimirutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.

28 Ariko nihaba hatarihousobanura,uvugaururimiacecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutimawe.

29 N'abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.

30 Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa,uwabanje ahore

31 kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugirango bose babone uko bigishwa no guhugurwa.

32 Imyuka y'abahanuzi igengwa na bo,

33 kuko Imana itari iy'umuvurungano, ahubwo ari iy'amahoro.
Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera,

34 abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk'uko amategeko na yo avuga.

35 Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni koumugoreavugiramu iteraniro.

36 Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry'Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?

37 Nihagiraumuntu wibwira ko ariumuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry'Umwami wacu.

38 Arikoumuntu natabyemera na we ye kwemerwa.

39 Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuzeabandi kuvugaindimi zitamenyekana.

40 Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.

15

1 Bene Data, ndabamenyeshaubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo

2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereyeubusa.

3 Muzi ko nabanje kubahaibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe,

4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none,

5 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,

6 hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye.

7 Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose.

8 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda,

9 kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana.

10 Arikoubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandiubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo niubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye.

11 Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.

12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?

13 Niba nta wuzukana Kristo ntarakazuka,

14 kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubayeuk'ubusa.

15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.

16 Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,

17 kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugiraumumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.

18 Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse.

19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kurutaabandi bantu bose.

20 Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye,

21 kuko ubwourupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzukakw'abapfuye kwazanywe n'umuntu.

22 Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,

23 arikoumuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzukaubwo azaza.

24 Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imanaubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukurahoingoma zose n'ubutware bwose n'imbaraga zose,

25 kuko akwiriye gutegeka kugezaaho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye.

26 Umwanziuzaheruka gukurwaho niurupfu,

27 kuko handitswe ngo “Yamuhayegutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.”Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhayegutwara byose itabibariwemo.

28 Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyeguriraIyamweguriyebyose kugirango Imana ibe byose kuri bose.

29 Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?

30 Ni iki gituma natweubwacu duhoratwishyira mu kaga hato na hato?

31 Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.

32 Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.

33 (Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.

34 Nimuhugukiregukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukoraibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiyekubakoza isoni).

35 Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiriki?”

36 Wa mupfu we, icyoubibantikiba kizima kitabanje gupfa.

37 Kandi icyoubibantikiba gifiteumubirikizagira hanyuma, ahubwoubibaakabutoubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.

38 Ariko Imana igahaumubirink'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igahaumubiriwakoukwako.

39 Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziriukwazo, n'iz'inyamaswa ziriukwazo, n'iz'ibisiga ziriukwazo, n'iz'ifi ziriukwazo.

40 Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, arikoubwiza bw'iyo mu ijuru buriukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buriukwabwo.

41 Ubwiza bw'izuba buriukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buriukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buriukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganyaubwiza n'indi nyenyeri.

42 No kuzukakw'abapfuye ni ko kuri:umubiriubibwa ari uwo kuboraukazazurwa ari uwo kutazabora,

43 ubibwaufiteigisuzuguriroukazazurwaufiteubwiza,ubibwautagira integeukazazurwaufiteimbaraga,

44 ubibwa ariumubiriwa kavukireukazazurwa ariumubiriw'umwuka. Niba harihoumubiriwa kavukirehariho n'uw'umwuka.

45 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabayeubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabayeumwukautangaubugingo.

46 Arikoumwuka si woubanza, ahubwoumubirini woubanza hagaherukaumwuka.

47 Umuntu wa mbere yaturutse mu butakaari uw'ubutaka, nahoumuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.

48 Nk'uko uw'ubutakaari ni ko n'ab'ubutakabandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari.

49 Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.

50 Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafiteumubirin'amaraso bisa batabasha kuragwaubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.

51 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa

52 mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurweubutazongera kuboranatwe duhindurwe,

53 kuko uyu mubiriuboraukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiriupfaukwiriye kuzambikwa kudapfa.

54 Ariko uyuuboranumarakwambikwa kutabora, n'uyu upfaukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo
“Urupfu rumizwe no kunesha.”

55 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?
Wa rupfu we,uruborirwawe ruri he?”

56 Ibyaha ni byo ruborirw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko.

57 Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.

58 Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukoraimirimo y'Umwami, kuko muzi yukoumuhatiwanyu atari uw'ubusaku Mwami.

16

1 Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora.

2 Ku wa mbere w'iminsi irindi hose,umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugirango ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.

3 Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugirango abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu.

4 Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.

5 Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,

6 kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugirango mumperekeze aho nzajya hose.

7 Sinshaka kubakubitaurubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.

8 Ariko nzatinda muri Efeso kugezakuri Pentekote,

9 kuko nugururiweirembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.

10 Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugirango abane namwe adatinya, kuko akoraumurimow'Umwami wacu nkanjye.

11 Nuko ntihazagireumuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugirango ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.

12 Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabonauburyo azaza.

13 Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.

14 Ibyo mukorabyose mubikoraneurukundo.

15 Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ariumuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera.

16 Nuko namwe mugandukireabameze batyo, n'undi weseufashaumurimowa Kristo ashishikaye.

17 Nishimiye yuko Sitefana na Forutunatona Akayiku baje, bamazeurukumbuzi nari mfitiye mwebwe

18 kuko baruhuyeumutimawanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.

19 Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo.

20 Bene Data bose barabatashya.
Mutashyanishe guhoberana kwera.

21 Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko.

22 Nihagiraumuntuudakunda Umwami wacu avumwe.
Umwami wacu araza!

23 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe.

24 Urukundo rwanjye rubanenamwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.