1

1 Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijweubutumwa bwiza bw'Imana,

2 ubwo yasezeranije kera mu kanwa k'abahanuzi bayo mu byanditswe byera,

3 buvugaiby'Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri,

4 kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera bigahamywa no kuzukakwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.

5 Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugirango mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,

6 kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,

7 ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwan'Imana, bahamagariwe kuba abera.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.

8 Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.

9 Imana nkorera mu mutimawanjye mvugaubutumwa bwiza bw'Umwana wayo, ni yo ntanze houmugaboyuko mbasabiraurudacauko nsenze,

10 kugirango naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu,

11 kuko nifuza kubonana namwe kugirango mbahe impano y'Umwuka ngo ibakomeze,

12 tuboneuko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n'ukwanjye.

13 Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugezana n'ubu.

14 Abagiriki n'abatari Abagiriki, abanyabwenge n'abaswa mbafitehoumwenda,

15 ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwiraubutumwa bwiza namwe abari i Roma.

16 Eregaubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana iheshauwizera wese gukizwa,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki,

17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”

18 Umujinya w'Imanauhishurwa uva mu ijuru,ubyukirijweubugomeno gukiranirwa by'abantu byose, bashikamizaukurigukiranirwa kwabo

19 kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari youbwayo yabahishuriyeubwo bwenge,

20 kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumanabwayo, bigaragara nezauhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugirango batagira icyo kwireguza,

21 kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk'Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abībwira ibitagiraumumaro, maze imitima yabo y'ibirimarima icuraumwijima.

22 Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu,

23 mazeubwiza bw'Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by'abantu bapfa, n'iby'ibiguruka, n'iby'ibigenza amaguru ane, n'iby'ibikururuka.

24 Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo,

25 kuko baguraniyeukurikw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.

26 Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabouburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe.

27 Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyobakwabo.

28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye.

29 Buzuyegukiranirwa kose n'ububi, no kurarikira n'igomwa, buzuyen'ishyari n'ubwicanyi, n'intonganya n'ubugambanyi no gukinaku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,

30 n'abatukana, n'abanga Imana n'abanyagasuzuguro, n'abīrarīra n'abahimba ibibi, n'abatumvira ababyeyi

31 n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira,

32 nubwo bamenye iteka ry'Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa,uretse kubikoraubwabo gusa bashima n'abandi babikora.

2

1 Ni cyo gitumautagira icyo kwireguza, wa muntu weuciraabandiurubanza. Ubwouciraundiurubanza uba witsindishirije, kuko woweumuciraurubanzaukorabimwe n'ibyo akora.

2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri.

3 Wowe muntuuciraurubanza abakora bene ibyo naweukabikora, mbese wibwira yukouzakira iteka ry'Imana,

4 kandiusuzuguraubutunzi bwo kugiraneza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugiraneza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana?

5 Ariko kukoufiteumutimaunangiweutihana, wirindirijeumujinyauzabaku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuriy'Imana azahishurwa,

6 kuko Imana izīturaumuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

7 Abashakaubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukoraibyiza badacogora, izabīturaubugingo buhoraho.

8 Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuriahubwo bakumvira gukiranirwa, izabīturaumujinya n'uburakari

9 n'amakuba n'ibyago. Ni byo izatezaumuntu weseukoraibyaha,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki.

10 Arikoubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izīturaumuntu weseukoraibyiza,uhereye ku Muyudaukageza ku Mugiriki,

11 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.

12 Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko,

13 kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.

14 Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiyeamategeko nubwo batayafite,

15 bakagaragaza koumurimoutegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo,ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.

16 Kandi ni na byo Imana izatanga houmugaboku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'ukoubutumwa bwiza nahawe buri.

17 Ubwo witwa Umuyudaukiringira amategeko, ukīrāta Imana

18 ukamenya ibyo ishaka,ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko,

19 ukīzigira yuko uriumurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima,

20 n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategekoufiteicyitegererezo cy'ukurin'ubwenge kibonerwa muri yo.

21 Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Kouhanakwiba, naweukiba?

22 Kouvugango “Ntugasambane”, naweusambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, naweukanduzaurusengero?

23 Ko wīrāta amategeko, naweugayishisha Imana kuyacumura?

24 Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.

25 Ni koko gukebwa kugiraicyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumuraamategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.

26 Mbeseutakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?

27 Kandiutakebweumubiriniyitondera amategeko, ntazagutsindisha woweucumuraamategeko kandi warakebwe ku mubiri?

28 Kukougaragara ko ari Umuyudaatari we Muyudanyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.

29 Ahubwo Umuyudawo mu mutimani we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutiman'umwuka kutariuk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.

3

1 Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumazeiki?

2 Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana.

3 Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahinduraubusagukiranuka kw'Imana?

4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwoumuntu wese yabaumubeshyi nk'uko byanditswe ngo
“Mu magambo yaweuboneke koukiranuka,
Kugirangoutsinde nucirwaurubanza.”

5 Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvugeiki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanishaumujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.)

6 Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?

7 Niba ibinyoma byanjye bitumaukurikw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwaurubanza nk'umunyabyaha?

8 Kandi ni iki kitubuzagukorera ibibi kugirango ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye.

9 Nuko tuvugeiki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumazeguhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha

10 nk'uko byanditswe ngo
“Nta wukiranuka n'umwe,

11 Nta wumenya, nta wushaka Imana.

12 Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,
Nta wukoraibyiza n'umwe.”

13 “Umuhogowabo ni imva irangaye,
Bariganishije indimi zabo.”
“Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.”

14 “Akanwa kabo kuzuyeibitutsi n'amagambo abishye.”

15 “Ibirenge byabo byihutirakuvusha amaraso,

16 Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo,

17 Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.”

18 “Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”

19 Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugirango akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana,

20 kuko imbere yayo ari nta muntuuzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.

21 Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya,

22 ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,

23 kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīraubwiza bw'Imana,

24 ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereyeubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.

25 Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugirango yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,

26 kandi yabikoreye kugirango no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishirizauwizeye Yesu.

27 None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera,

28 kuko duhamije yukoumuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko.

29 Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo,

30 kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera.

31 Mbese none duhinduzeubusaamategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.

4

1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruzaku mubiri?

2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n'imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y'Imana.

3 Mbese ibyanditswe bimuvugaiki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?

4 Nyamaraukoraibihembo bye ntibimuhwanira no guherwaubuntu, ahubwo abyitaubwishyu.

5 Ariko reroudakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,

6 nk'uko Dawidi na we yeruye amahirwe y'umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n'imirimo ati

7 “Hahirwa abababarirwa ibicumurobyabo,
Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.

8 Hahirwaumuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.”

9 Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvugatuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”?

10 Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa.

11 Bukeyeahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugirango abe sekuruzaw'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka,

12 na we abone kuba sekuruzaw'abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruzaAburahamu ku bw'uko kwizera yari afite atarakebwa,

13 kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwaurubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera.

14 Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutseubusan'iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye,

15 kuko icyo amategeko azana ariumujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumurokihaba.

16 Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwaurubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruzawa twese,

17 (nk'uko byanditswe ngo “Nkugizesekuruzaw'amahanga menshi”) imbere y'Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk'aho ari ibiriho.

18 Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruzaw'amahanga menshi nk'uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”

19 Kandi nubwo abonyeumubiriweumazegusa n'upfuye kuko yari amaze imyaka nk'ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora,

20 ahubwo abonye isezerano ry'Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana,

21 amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza.

22 Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka.

23 Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka,

24 ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n'uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu,

25 watangiwe ibicumurobyacu akazurirwa kugirango dutsindishirizwe.

5

1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufiteamahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,

2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera,ngo tuboneuko twishimira ibyiringiro byo kuzabonaubwiza bw'Imana.

3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,

4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kukourukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe.

6 Tukiriabanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.

7 Birakomeye kugirangoumuntu apfireumukiranutsi,nkansweumunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka koumuntu yatinyuka gupfiraumunyangeso nziza,

8 ariko Imana yerekanyeurukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiriabanyabyaha.

9 Nkanswe none ubwo tumazegutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwaumujinya w'Imana na we?

10 Ubwo twunzwen'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiriabanzi bayo, none ubwo tumazekūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?

11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristoukiduhesha kuzurana yo na bugingo n'ubu.

12 Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe,urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni kourupfu rugeraku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.

13 Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari.

14 Icyakorauhereye kuri Adamuukageza kuri Mose,urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumurocya Adamu, wasūragauwajyaga kuzaza.

15 Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriron'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumurocy'umwe cyateje abantu benshiurupfu, ni koubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusagakuri benshi.

16 Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumurobyinshi n'ugutsindishirizwa,

17 kuko ubwo igicumurocy'umwe cyateye kourupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahaweubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwaubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo.

18 Nuko rero, ubwo igicumurocy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwaubugingo.

19 Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.

20 Ariko amategeko yaziye hanyuma kugirango ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga,

21 kugirango nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduheshaubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

6

1 Nuko tuvugeiki? Tugumye gukoraibyaha ngoubuntu busage?

2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?

3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?

4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugirango nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.

5 Ubwo twateranijwe na we gusangiraurupfu nk'urwe, ni ko tuzabaduteranijwe na we gusangira kuzukank'ukwe.

6 Kandi tumenye iki, yukoumuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugirangoumubiriw'ibyahaukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha,

7 kukouwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.

8 Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,

9 kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzukaatagipfa,urupfu rukabarutakimufitehourutabi.

10 Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana.

11 Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukabamurihoku Mana muri Kristo Yesu.

12 Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muziheImana kuba intwaro zo gukiranuka.

14 Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu.

15 Nuko tugiredute? Mbese dukoreibyaha kuko tudatwarwa n'amategeko, ahubwo dutwarwa n'ubuntu? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizanaurupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzanagukiranuka?

17 Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z'ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,

18 maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.

19 Ibyo mbivuze nk'umuntu ku bw'intege nke z'imibiri yanyu, kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugomeingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugirango mwezwe.

20 Ubwo mwari mukiriimbata z'ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.

21 Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ariurupfu?

22 Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukabaimbata z'Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu niubugingo buhoraho,

23 kuko ibihembo by'ibyaha ariurupfu, ariko impano y'Imana niubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

7

1 Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwaraumuntu gusa akiriho?

2 Ni cyo gituma amategeko ahambiraumugoreku mugabowe akiriho, ariko iyoumugaboamaze gupfa,umugoreaba ahambuwe ku mategeko y'umugabowe.

3 Nuko rero, ni cyo gituma iyoumugabowe akiriho, niba abaye uw'undi mugaboyitwaumusambanyikazi, ariko iyoumugabowe apfuye, ntaba agitegekwa n'ayo mategeko, ni cyo gituma atābaumusambanyikazi naho yacyurwa n'undi mugabo.

4 Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiriwa Kristo, kugirango muboneuko muba ab'undi ari we wa wundi wazutse, muboneno kwerera Imana imbuto.

5 Ubwo twari tukiriabantu ba kamere, irari ry'ibibi ryabyukijwe n'amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugirango ryere imbuto z'urupfu.

6 Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubatabushyabw'Umwuka, butaribwa bundi bwa kera bw'inyuguti.

7 Nuko rero tuvugeiki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n'amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukīfuze.”

8 Ariko icyaha kibonye akīto mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.

9 Nanjye kera nari muzimantafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.

10 Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzanaubugingo mbona rinzaniraurupfu,

11 kuko icyaha kibonye ako kīto mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.

12 Noneho amategeko ni ayera, ndetse n'itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.

13 Mbese none icyo cyiza cyampindukiyeurupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugirango kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzaniraurupfu ngo amategeko agaragazeuburyo icyaha ari kibi bikabije.

14 Tuzi yuko amategeko ari ay'umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwegutegekwa n'ibyaha.

15 Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.

16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza.

17 Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

18 Nzi yuko muri jye, ibyo niukuvugamuri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukoraicyiza ariko kugikora nta ko,

19 kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.

20 Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

21 Nuko rero mbona yuko amategeko anyifurizagukoraibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.

22 Nishimira amategeko y'Imana mu mutimawanjye,

23 ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry'ibyaha ryo mu ngingo zanjye.

24 Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiriunteraurupfu?

25 Imana ishimwe!Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
Nuko jyewe mu mutimawanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.

8

1 Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,

2 kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuyeububatabw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu,

3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukoraku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumagaUmwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,

4 kugirango gukiranuka kw'amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y'umubiri, ahubwo bakurikiza iby'Umwuka.

5 Abakurikiza ibya kamere y'umubiribita ku by'umubiri, naho abakurikiza iby'Umwuka bakita ku by'Umwuka.

6 Umutimawa kamereuteraurupfu, arikoumutimaw'Umwukauzanaubugingo n'amahoro,

7 kukoumutimawa kamere ariumwanzi w'Imana, kukoutumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.

8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!

9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Arikoumuntu weseutagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.

10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwoumubiriubaupfuyeuzizeibyaha,umwuka uba uri muzimaku bwo gukiranuka.

11 Ariko niba Umwuka w'Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n'imibiri yanyu ipfa ku bw'Umwuka wayo uba muri mwe.

12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y'imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,

13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubirimuzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.

14 Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana,

15 kuko mutahaweumwuka w'ububataubasubizamu bwoba, ahubwo mwahaweumwukaubahindura abana b'Imana,udutakisha uti “Aba, Data!”

16 Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu yuko turi abana b'Imana,

17 kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānweubwiza na we.

18 Mbonye yuko imibabaro y'iki gihe idakwiriye kugereranywa n'ubwiza tuzahishurirwa,

19 kuko ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw'abana b'Imana,

20 kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubatabw'ibitagiraumumaro. Icyakora si ku bw'ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw'ubushake bw'Uwabubishyizemo,

21 yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubatabwo kubora, bikinjira mu mudendezo w'ubwiza bw'abana b'Imana.

22 Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugezaubu,

23 ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafiteumuganura w'Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b'Imana, ari ko gucungurwa kw'imibiri yacu,

24 kuko twakijijwe dufiteibyiringiro. Ariko rero ibyoumuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?

25 Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.

26 Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutaziuko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni weudusabira aniha iminiho itavugwa,

27 kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk'uko Imana ishaka.

28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,

29 kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugirango abe imfura muri bene se benshi.

30 Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahayeubwiza.

31 None ubwo bimeze bityo tuvugeiki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacuumubisha wacu ni nde?

32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhanan'ibindi byose?

33 Ni ndeuzarega intore z'Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?

34 Ni ndeuzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw'Imana adusabira?

35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa niukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa niukwambaraubusa, cyangwa niukubamu kaga, cyangwa ni inkota?

36 Nk'uko byanditswe ngo
“Turicwaumunsi ukīra bakuduhōra,
Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.”

37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n'uwadukunze,

38 kuko menye neza yuko naho rwabaurupfu cyangwaubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafiteubushobozi,

39 cyangwauburebure bw'igihagararo, cyangwauburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

9

1 Ndavugaukurimuri Kristo simbeshya, kukoumutimawanjyeuhamanya nanjye mu Mwuka Wera,

2 yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaroudatuza mu mutimawanjye.

3 Ndetse nakwiyifurizakuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b'umuryango wanjye ku mubiri

4 kuko ari Abisirayeli,umugabane waboukabauwo guhinduka abana b'Imana no guhabwa icyubahiro, n'amasezerano n'amategeko, n'imihango yo gukorera Imana.

5 Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruzandetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni weutegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.

6 Icyakora siukugirango ijambo ry'Imana ryahindutseubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,

7 kandi kuko ariurubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwoyabwiwe ngo “Kuri Isaka ni hourubyaro rwawe ruzakwitirirwa.”

8 Ibyo niukuvugayuko abana b'umubiriatari bo bana b'Imana, ahubwo abana b'isezerano ni bo bemerwa ko ariurubyaro rwayo,

9 kuko ijambo ry'isezerano ryari iri ngo “Mu mwakautahamagingo aya nzaza, Sara abyareumuhungu.”

10 Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n'umwe, ari we Isaka sogokuruza,

11 na we yabwiwe ngo “Umukuruazabaumugaragu w'umuto”nk'uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.

12

13

14 Nuko tuvugeiki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho

15 kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.”

16 Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

17 Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika niukugirango nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

18 Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangiraumutimaw'uwo ishaka.

19 None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugayaumuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

20 Ariko wa muntu we, uri ndeugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwecyabazauwakibumbyekiti “Ni iki cyatumyeundema utya?”

21 Mbeseumubumbyintategeka ibumba, ngo mu mugomaumwe abumbemourwabya rumwe rwo gukoresha iby'icyubahiro, n'urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

22 None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekanaumujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z'umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

23 kugirango yerekanireubutunzi bw'ubwiza bwayo ku nzabya z'imbabazi, izo yīteguriyeubwizauhereye kera

24 ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

25 Nk'uko yavugiyeno mu kanwa ka Hoseya iti
“Abatariubwoko bwanjye nzabītaubwoko bwanjye,
Kandiuwariinyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

26 Kandi aho hantu babwiriwe ngo
‘Ntimuriubwoko bwanjye’,
Ni ho bazitirwa abana b'Imana ihoraho.”

27 Yesaya na we yavuze iby'Abisirayeli ati “Umubarew'abana ba Isirayeli naho waba nk'umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,

28 kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.”

29 Kandi nk'uko Yesaya yavuze kera ati
“Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto,
Tuba twarabaye nk'i Sodomu, tukagereranywa n'i Gomora.”

30 Noneho tuvugeiki? Tuvugeyuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,

31 naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.

32 Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n'imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza

33 nk'uko byanditswe ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza,
Urutarerugusha,
Arikourwizera ntazakorwa n'isoni.”

10

1 Bene Data, ibyoumutimawanjye wifuza n'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, niukugirango bakizwe.

2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry'Imana ariko ritava mu bwenge,

3 kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw'Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwaboubwabo, bituma basuzuguragukiranuka kw'Imana,

4 kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni weuheshauwizera wese gukiranuka.

5 Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

6 Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvugagutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni ndeuzazamuka ngo ajye mu ijuru?’”(Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

7 “Cyangwa uti ‘Ni ndeuzamanuka ikuzimu?’”(Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuyemu bapfuye).

8 Ahubwo kuvugakuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutimawawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

9 Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami,ukizera mu mutimawawe yuko Imana yamuzuyeuzakizwa,

10 kukoumutimaari woumuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

11 Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n'isoni.”

12 Nta tandukaniro ry'Umuyudan'Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni weubereye abamwambaza boseubutunzi,

13 kukoumuntu weseuzambaza izina ry'Umwami azakizwa.

14 Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?

15 Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbegauburyo ibirenge by'abavugaubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

16 Icyakora abumviyeubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeyeubutumwa bwacu?”

17 Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.

18 Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?”Yee, rwose barumvise ndetse
“Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose,
Amagambo yabyo agera ku mpera y'isi.”

19 Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?”Mose ni we wabanje kuvugaati
“Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga,
Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagiraubwenge.”

20 Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati
“Nabonywe n'abatanshatse,
Neretswe abatambaririje.”

21 Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amabokoumunsi ukīra.”

11

1 Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciyeubwoko bwayo?”Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

2 Imana ntiyaciyeubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya,uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

3 “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

4 Mbese Imana yamushubijeiki? Yaramushubijeiti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.”

5 Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu.

6 Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityoubuntu ntibwaba ariubuntu.

7 Nuko tuvugedute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

8 nk'uko byanditswe ngo “Imana yabahayeumutimawo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva.”Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu.

9 Kandi Dawidi yaravuze ati
“Ameza yabo ababera nk'umutegon'ikigoyi,
N'igisitaza n'ingaruka mbi.

10 Amaso yabo ahumwe be kureba,
Kandiugumye kubahetaumugongo iminsi yose.”

11 Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?”Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugirango bitere Abisirayeli ishyari.

12 Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isiubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahangaubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

13 Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahirizaumurimowanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

14 kugirango ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

15 Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzabakuzuka?

16 Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari.

17 Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uriumunzenze wo ku gasozi,ukabawaratewe nk'ingurukirahagati y'amashami,ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo,

18 ntukīrarire ngougayeayo mashami. Niba wirarirauyagaya,wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni woweumezeku gishyitsi.

19 Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwekugirango nterweho.”

20 Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwoutinye,

21 kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

22 Nukourebekugiraneza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye niukutabera, ariko kuri wowe niukugiraneza nugumamuri uko kugiraneza kwayo, kuko nutagira utyo naweuzahwanyurwa.

23 Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukirakuko Imana ishobora kubagaruraho.

24 Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ariumunzenze,ugaterwa nk'ingurukirakuri elayo nzizautavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

25 Bene Data kugirango mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugezaubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubareushyitse.

26 Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo
“Umukizaazava i Siyoni,
Azakura muri Yakobo kutubahaImana.”

27 “Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije,
Ubwo nzabakurahoibyaha.”

28 Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

29 kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

30 Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukabamubabariwe ku bw'ubugomebwabo,

31 ni ko na bo bagomye ubu, kugirango imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,

32 kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugirango ibone uko ibabarira bose.

33 Mbegauburyoubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka.

34 Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abeumujyanama we?

35 Ni nde wabanje kumuhango azamwīture?

36 Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.

12

1 Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugizeimitima mishya, kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

3 Ndababwiraumuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereyeumuntu wese kwizera.

4 Nk'uko mu mubiriumwe dufiteingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafiteumurimoumwe,

5 natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turiumubiriumwe muri Kristo,umuntu wese niurugingo rwa mugenzi we.

6 Nuko kuko dufiteimpano zitandukanye nk'ukoubuntu twahawe buri, niba twarahaweubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,

7 cyangwa niba twarahaweumurimowo kugabura iby'Imana tugireumwete wo kubigabura, cyangwauwigisha agireumwete wo kwigisha,

8 cyangwauhuguraagireumwete wo guhugura. Ugiraubuntu abugireatikanyiza,utwara atwaraneumwete,ugiraimbabazi azigire anezerewe.

9 Urukundo rwanyu rwe kugirauburyarya. Mwange ibibiurunukamuhorane n'ibyiza.

10 Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiroumuntu wese ashyire imbere mugenzi we,

11 ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.

12 Mwishime mufiteibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,

13 mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.

14 Ababarenganya mubasabireumugisha, mubasabire ntimubavume.

15 Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.

16 Muhuzeimitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubanan'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

17 Ntimukītureumuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugirango ibyo mukorabibonekere abantu bose ko ari byiza.

18 Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubaneamahoro n'abantu bose.

19 Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo murekeImana ihōresheuburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra niukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”

20 Ahubwoumwanzi wawe nasonzaumugaburire, nagira inyotaumuheicyo anywa, kuko nugirautyouzabaumurunzeho amakara yaka ku mutwe.

21 Ikibi cye kukunesha, ahubwounesheshe ikibi icyiza.

13

1 Umuntu wese agandukireabatware bamutwara, kuko ari nta butware butavaku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana.

2 Ni cyo gitumaugandiraumutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.

3 Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbeseushaka kudatinyaumutware? Kora neza na we azagushima,

4 kuko ariumukoziw'Imanauguhesha ibyiza. Ariko nukoranabiutinye, kuko adatwarira inkotaubusa. Niumukoziw'Imana, uhōreshaumujinyaukoranabi.

5 Ni cyo gitumaukwiriye kugandukautabiterwa no gutinyaumujinya gusa, ahubwoubyemejwe n'umutimauhana.

6 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukorauwo murimo.

7 Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.

8 Ntimukagireumwenda wose keretse gukundana, kukoukunda undi aba ashohoje amategeko,

9 kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze”n'ayandi mategeko yose, bihuriramuri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

10 Ufiteurukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gitumaurukundo ari rwo rusohoza amategeko.

11 Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kurutaigihe twizereye.

12 Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.

13 Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.

14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuheurwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.

14

1 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho.

2 Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, arikoudakomeye arya imboga nsa.

3 Urya byose ye guhinyurautabirya, kandiutabirya ye guciraubiryaurubanza kuko Imana yamwemeye.

4 Uri nde woweuciraumugaragu w'abandiurubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.

5 Umuntu umwe yubahaumunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubahaiminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutimawe.

6 Urobanuraumunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandiutarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana.

7 Nta muntu muri tweurihoku bwe cyangwa upfa ku bwe.

8 Niba turihoturihoku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turihocyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami

9 kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ariukugirango abe Umwami w'abapfuye n'abazima.

10 Ariko ni iki gitumauciramwene Sourubanza? Kandi nawe ni iki gitumauhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana,

11 kuko byanditswe ngo
“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye,
Amavi yose azampfukamira,
Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’”

12 Nuko reroumuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.

13 Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: koumuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.

14 Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanyaubwacyo, keretseutekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.

15 Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntubaukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.

16 Icyiza cyawe cye gusebywa,

17 kukoubwami bw'Imana atariukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

18 Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.

19 Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.

20 Ntimugasenyeumurimow'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano.

21 Ibyiza niukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.

22 Mbeseufitekwizera? Nibaugufiteukwigumanire mu mutimawawe imbere y'Imana. Hahirwauticira ho iteka ku byo yemeye.

23 Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.

15

1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze.

2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugirango amubereinyunganizi amukomeze,

3 kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”

4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugirango kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.

5 Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuzaimitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka,

6 kugirango muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutimaumwe n'akanwa kamwe.

7 Nuko mwemerane nk'uko Kristo na we yabemeye, kugirango Imana ihimbazwe.

8 Ndavuga yuko Kristo yabayeumukoziw'abakebwe wo kubagaburiraiby'Imana ku bw'ukurikwayo, kugirango asohoze ibyo ba sogokuruzabasezeranijwe,

9 kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo
“Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,
Kandi nzaririmbira izina ryawe.”

10 Kandi ngo
“Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo.”

11 Kandi ngo
“Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka,
Kandi amoko yose amuhimbaze.”

12 Yesaya na we yarabisongeye ati
“Hazabaho igitsina cya Yesayi,
Ni weuzahagurukagutwara abanyamahanga,
Ni na we abanyamahanga baziringira.”

13 Imana nyir'ibyiringiro ibuzuzeumunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugirango murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.

14 Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuyeingeso nziza, mwuzuyen'ubwenge bwose mukabamwashobora no guhugurana.

15 Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n'ubibutsa ku bw'ubuntu nahawe n'Imana,

16 yuko nkwiriye kubaumukoziwa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburiraubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugirango abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera.

17 Ni cyo gituma niyogeza mu murimonkorera Imana muri Yesu Kristo.

18 Sinzatinyuka kugiraicyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.

19 Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohozaubutumwa bwiza bwa Kristo,uhereye i Yerusalemu,ukazengurukaukagera muri Iluriko.

20 Kandi nashishikariraga kuvugaubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubakaku rufatiro rwubatswe n'undi,

21 ahubwo ngo bimere nk'uko byanditswe ngo
“Abatabwiwe ibye bazabibona,
Kandi abatabyumvise bazabimenya.”

22 Ni cyo cyatumye ngira igisībya kenshi kimbuza kuza iwanyu,

23 ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,

24 ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugirango namwe muboneuko mumperekeza, njyeyo maze kubashiraurukumbuzi ho hato.

25 Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburiraabera,

26 kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.

27 Bashimye kuzibaha kandi babafitiyeumwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby'umwuka byabo, bafiteumwenda wo kubafasha ku by'umubiri.

28 Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z'ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.

29 Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazanaumugisha wa Kristougwiriye.

30 Nuko ndabinginga bene Data, ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw'urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana

31 nkire ab'i Yudayabatanyumvira, kandi kugirango imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n'abera

32 mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukanenamwe.

33 Imana nyir'amahoro ibane namwe mwese, Amen.

16

1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya,

2 ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.

3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,

4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugirango bankize. Si jye jyenyineubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.

5 Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo.

6 Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.

7 Muntahirize na Andironiko na Yuniyadusangiyeubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.

8 Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.

9 Muntahirize Urubanoukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.

10 Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.

11 Muntahirize Herodiyoni dusangiyeubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukisobari mu Mwami wacu.

12 Muntahirize Tirufayina na Tirufosabakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusiukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.

13 Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.

14 Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.

15 Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo.

16 Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.

17 Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyuranan'ibyo mwize, mubazibukire

18 kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagirauburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza.

19 Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukabaabaswa mu bibi.

20 Imana nyir'amahoro izamenaguriraSatani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze.
Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe.

21 Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiyeubwoko.

22 Nanjye Terutiyowanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.

23 Gayo arabatashya,uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasitoubikaimpiya z'umusorow'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.
[

24 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubanenamwe mwese, Amen.]

25 Imana ibasha kubakomereshaubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga ryahishweuhereye kera kose,

26 ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugirango ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.

27 Icyubahiro kibe icy'Imana ifiteubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.