1 Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwakuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.
2 Imbabazi n'amahoro n'urukundo bigwire muri mwe.
3 Bakundwa, ubwo nagiragaumwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugirango mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.
4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubahaImana, bahinduraubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.
5 Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hariubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirishaubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.
6 N'abamarayika batarinzeubutware bwabo ahubwo bakarekaubuturobwabo, ibarindira mu minyururuidashira no mu mwijima w'icuraburindi kugirango bacirwe ho iteka ku munsiukomeye.
7 Kandi n'i Sodomu n'i Gomora n'imiduguduyari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakihaubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo miduguduyashyiriweho kuba akabarore ihanwa n'umuriroutazima.
8 Uko ni ko na ba bandi b'abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzuguragutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.
9 Nyamara Mikayeli ari we marayikaukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumuciraurubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”
10 Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n'ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk'inyamaswa zitagiraubwenge.
11 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukiramu bugomebwa Kōra.
12 Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburirabadatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n'umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.
13 Niumurabawo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiweumwijima w'icuraburindi iteka ryose.
14 Henoki uwa karindwiuhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n'inzovu nyinshi z'abera be,
15 kugirango agirire bose ibihura n'amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubahaImana boseukurikw'imirimo yose yo kutubahaImana bakoze batubahaImana, n'amagambo yose akomeye abanyabyaha batubahaImana bayitutse.”
16 Abo ni abitotomba n'ababuburabagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakurahoindamu.
17 Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n'intumwa z'Umwami wacu Yesu Kristo,
18 uko zababwiye ziti “Mu gihe cy'imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n'iby'Imana.”
19 Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka.
20 Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubakeku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,
21 mwikomereze mu rukundo rw'Imana, mutegereze imbabazi z'Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.
22 Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,
23 abandi mubakirisheubwoba mubahubujemu muriro, mwanga ndetse n'umwendauteweibizinga n'umubiri.
24 Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,
25 ari yo Mana imwe yonyine n'Umukizawacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n'ubushobozi no kuganza n'ubutware bibe ibyayo,uhereye kera koseukageza na none n'iteka ryose. Amen.