1 Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayoukundwa, uwo nkunda by'ukuri.
2 Ukundwa, ndagusabira kugirangougubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'ukoumutimawaweuguweneza,
3 kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamyauburyoushikamye mu kuriukakugenderamo.
4 Nta cyanteraumunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.
5 Ukundwa,ukiranuka mu byoukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi
6 bahamijeurukundo rwawe mu maso y'Itorero. Uzabaugizeneza nubaherekeza neza nk'uko bikwiriye ab'Imana,
7 kuko bavuye iwabo ku bw'izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga.
8 Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugirango dufatanye gukoreraukuri.
9 Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefeushaka kubaukomeye muri bo araturosera.
10 Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n'uko atuvugaamagambo mabi y'ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n'ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.
11 Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w'Imana, nahoukoraibibi ntiyari yabona Imana.
12 Demeteriyo ahamywa na bose kandi n'ukuriubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby'ukuri.
13 Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n'ikaramu,
14 ahubwo niringiye kuzakubonavuba tukavuganaduhanganye.
15 Urasigare amahoro.
Incuti ziragutashya. Untahirize incutiuzivuze mu mazina.