1 Jyewe Umukurundabandikiye, Kuriyawatoranijwe, wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyineubakunda ahubwo n'abaziukuribose barabakunda,
2 ku bw'ukurikuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.
3 Ubuntu n'imbabazi n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.
4 Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese.
5 Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufiteuhereye mbere na mbere) kugirango dukundane.
6 Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry'Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk'uko mwigishijweuhereye mbere na mbere.
7 Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afiteumubiri. Uvuga atyo ni weuyobya kandi ni we Antikristo.
8 Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.
9 Umuntu weseurengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, nahougumamu byo yigishije ni weufiteData wa twese n'Umwana we.
10 Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”,
11 kukouzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.
12 Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzazaiwanyu ngo tuvuganeduhanganye,umunezero wacu ube mwinshi.
13 Abana b'intore, mwene so, baragutashya.