1

1 Uwahozehouhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n'amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry'ubugingo

2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby'ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

3 Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugirango namwe mufatanye natwe, kukoubwacu dufatanije na Data wa twese n'Umwana we Yesu Kristo.

4 Ibyo ni byo tubandikiye, kugirangoumunezero wanyu ube mwinshi.

5 Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuyekuri we tukabubabwira, yuko Imana ariumucyo kandi ko muri yo hatariumwijima na muke.

6 Nituvugayuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikizaukuri,

7 ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanijeubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

8 Nituvugayuko ari nta cyaha dufitetuba twishutse,ukurikuba kutarimuri twe.

9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukirakutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

10 Nituvugayuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyiseumunyabinyoma, kandi n'ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

2

1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugirango mudakora icyaha. Icyakora nihagiraumuntuukoraicyaha, dufiteUmurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristoukiranuka.

2 Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.

3 Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

4 Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, niumubeshyi,ukurintikuri muri we.

5 Arikoumuntu wese witondera ijambo rye,urukundo akunda Imana ruba rumazegutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,

6 kukouvugako ahora muri we akwiriye na we kugenda nk'uko yagendaga.

7 Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise.

8 Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry'ukurikuri we no kuri mwe, kukoumwijimaushize,umucyo w'ukuriukabaumazekurasa.

9 Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n'ubu.

10 Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,

11 nahouwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kukoumwijima wamuhumye.

12 Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw'izina rye.

13 Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenyeuwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.

14 Ndabandikiye ba se, kuko mwamenyeuwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufiteimbaraga kandi ijambo ry'Imana rikaguma muri mwe, mukabamwaranesheje wa Mubi.

15 Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

16 kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry'umubiriari n'irari ry'amaso, cyangwa kwibona ku by'ubugingo bidaturukakuri Data wa twese, ahubwo biturukamu isi.

17 Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, arikoukoraibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.

18 Bana bato, tugezemu gihe cy'imperuka kandi nk'uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy'imperuka gisohoye.

19 Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo niukugirango bagaragare ko atari abacu rwose.

20 Nyamara mwebweho mwasīzwe n'Uwera kandi muzi byose.

21 Simbandikiriye ko mutaziukuri, ahubwo ni uko mukuzikandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.

22 Mbeseumunyabinyoma ni nde, keretseuhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n'Umwana we, ni we Antikristo.

23 Umuntu weseuhakana uwo Mwana ntafite na Se,uwemera uwo mwana ni weufitena Se.

24 Murekeicyo mwumviseuhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumviseuhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.

25 Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: niubugingo buhoraho.

26 Ibyo mbibandikiriye ababayobya,

27 kuko gusīgwa mwasīzwe na we kugumamuri mwe, ari cyo gituma mutagombaumuntu wo kubigisha, kandi nk'uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukabaari uk'ukuriatari ibinyoma, kandi nk'uko kwabigishije mube ari ko mugumamuri we.

28 Na none bana bato, mugumemuri we, kugirango niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.

29 Ubwo muzi ko ariumukiranutsi, mumenye n'ukoumuntu weseukiranuka yabyawe na we.

3

1 Nimurebeurukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.

2 Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasana we kuko tuzamurebauko ari.

3 Kandiufiteibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye.

4 Umuntu weseukoraicyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.

5 Muzi yuko uwo yerekaniwe gukurahoibyaha kandi nta cyaha kimurimo.

6 Umuntu weseugumamuri we ntakora ibyaha,umuntu weseukoraibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.

7 Bana bato, ntihakagireubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ariumukiranutsi.

8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kukouhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: niukugirango amareho imirimo ya Satani.

9 Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukoraibyaha kuko yabyawe n'Imana.

10 Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu weseudakiranuka cyangwaudakunda mwene Se, si uw'Imana.

11 Ubwo ni bwo butumwa mwumviseuhereye mbere na mbere, ngo dukundane

12 tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumunawe. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumunawe zikaba nziza.

13 Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga.

14 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.

15 Umuntu wese wanga mwene Se niumwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyiufiteubugingo buhoraho muri we.

16 Iki ni cyo kitumenyeshaurukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanzeubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatangaubugingo bwacu ku bwa bene Data.

17 Ariko seufiteibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze,urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute?

18 Bana bato, twe gukundanaurumamomu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukorano mu by'ukuri.

19 Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumurizaimitima yacu imbere yayo,

20 nubwo imitima yacu iduciraurubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.

21 Bakundwa, imitima yacu nitaduciraurubanza, turatinyuka imbere y'Imana

22 kandi icyo dusabacyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.

23 Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse.

24 Kandiuwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.

4

1 Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.

2 Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana:umwuka woseuvugako Yesu Kristo yaje afiteumubirini wo wavuye ku Mana,

3 arikoumwuka woseutavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo niumwuka wa Antikristo, uwo mwumvise kouzazakandi noneumazekugeramu isi.

4 Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi.

5 Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira.

6 Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, nahoutariuw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyeshaumwuka w'ukurin'umwukauyobya uwo ari wo.

7 Bakundwa, dukundane kukourukundo ruva ku Mana. Umuntu weseukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana.

8 Udakunda ntazi Imana kuko Imana ariurukundo.

9 Iki ni cyo cyerekanyeurukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugirango tuboneuko tubeshwaho na we.

10 Muri iki ni mourukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu.

11 Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

12 Uhereye kera kose ntihigeze kubahoumuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe,urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.

13 Iki ni cyo kitumenyesha ko tugumamuri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhayeku Mwuka wayo.

14 Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukizaw'abari mu isi.

15 Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.

16 Natwe twamenye kandi twizeyeurukundo Imana idukunda.
Imana niurukundo, kandiugumamu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.

17 Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwoseurukundo muri twe, kugirango tuzatinyuke ku munsi w'amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.

18 Mu rukundo ntiharimoubwoba, ahubwourukundo rutunganijwe rwose rumaraubwoba, kukoubwoba buzanaigihano kandiufiteubwoba ntiyari yashyikiraurukundo rutunganijwe rwose.

19 Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.

20 Umuntu navuga ati “Nkunda Imana”akanga mwene Se aba ariumunyabinyoma, kukoudakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.

21 Kandi dufiteiri tegeko ryavuye kuri yo, ngoukunda Imana akunde na mwene Se.

5

1 Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandiukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo.

2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b'Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.

3 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,

4 kuko icyabyawe n'Imana cyose kinesha iby'isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby'isi, niukwizera kwacu.

5 Ni ndeunesha iby'isi, keretseuwizera yuko Yesu ari Umwana w'Imana?

6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n'amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n'amaraso na yo,

7 kandi Umwuka ni weubihamya, kuko Umwuka ariukuri.

8 Ibihamya ni bitatu:umwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje.

9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby'Umwana wayo.

10 Uwizera Umwana w'Imana aba afite uko guhamya muri we, nahoutizera Imana aba ayiseumunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.

11 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhayeubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.

12 Ufite uwo Mwana ni weufiteubwo bugingo, nahoudafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.

13 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugirango mumenye yuko mufiteubugingo buhoraho.

14 Kandi iki ni cyo kiduteragutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka,

15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhaweibyo tumusabye.

16 Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuheraubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.

17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.

18 Tuzi yukoumuntu wese wabyawe n'Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.

19 Tuzi ko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bari mu Mubi.

20 Kandi tuzi yuko Umwana w'Imana yaje akaduhaubwenge, ngo tumenye Iy'ukurikandi turi mu Y'ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y'ukurin'ubugingo buhoraho.

21 Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.