1 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n'intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw'igiciro cyinshi guhwanye n'ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n'Umukiza.
2 Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
3 kuko imbaraga z'ubumanabwayo zatugabiye ibintu byose bizanaubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya nezauwaduhamagarishijeubwiza bwe n'ingeso ze nziza.
4 Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugirango bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumazeguhunga no gukirakononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
5 Ibyo abe ari byo bituma mugiraumwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
6 kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
7 kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongerehourukundo.
8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutabaabanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
9 Kandi reroutagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
10 Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugiraumwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukoraibyo ntabwo muzasitara na hato,
11 ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukizawacu.
12 Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizimugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu.
13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbateraumwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,
14 kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk'uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.
15 Ariko nzajya ngiraumwete, kugirango nimara gupfa muzabashe guhoramwibuka ibyo iminsi yose.
16 Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n'ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzazakwe, ahubwo twiboneye n'amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,
17 kuko yahawe n'Imana Data wa twese ishimwe n'icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”
18 Iryo jwi twaryumvise rivugiramu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musoziwera.
19 Nyamara rero dufiteijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzabamukozeneza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuzeumwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturuizabanduriramu mitima yanyu.
20 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa ukoumuntu wese yishakiye,
21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantub'Imana bavugagaibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.
1 Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
2 Ingeso zabo z'isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y'ukuri.
3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano, ariko iteka baciriwe houhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururuy'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,
5 kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowaumubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubahaImanaumwuzure,
6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imiduguduy'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubahaImana,
7 ikarokora Lotiumukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha,
8 (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizagaumutimaweukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugomeyarebaga akumva.)
9 Umwami Imana izi gukizaabayubahaibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugezaku munsi w'amateka ngo bahanwe,
10 ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzuguragutegekwa.
Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutukaabanyacyubahiro,
11 nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n'ubushobozi, ntibahangāra kuregaabo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.
12 Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk'inyamaswa zitagiraubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukirabuheriheri mu byonona byabo,
13 bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n'inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.
14 Amaso yabo yuzuyeubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab'imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.
15 Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,
16 ariko ahanwaubugomebwe ubwo indogobe itavuga yavugagaijwi ry'umuntu, ikabuza ibisazi by'uwo muhanuzi.
17 Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, barindiweumwijima w'icuraburindi
18 kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubirin'imigenzo y'isoni nke.
19 Babasezeranyaumudendezo nyamaraubwabo ari imbata z'ibiboze, kuko icyaneshejeumuntu kiba kimuhinduye n'imbata yacyo.
20 Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukizakwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
21 Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubirainyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
22 Ibyabasohoyeho ni iby'uyu muganiw'ukuringo “Imbwa isubiyeku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurubeyuhagiwe isubiyekwigaragura mu byondo.”
1 Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimouburiganya, mbibutsa
2 kugirango mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukizamwabwiwe n'intumwa zabatumweho.
3 Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y'imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo,
4 babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Kouhereye aho ba sogokuruzabasinziririye, byose bihora uko byahoze,uhereye ku kuremwa kw'isi.”
5 Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozehouhereye kera kose, n'isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw'ijambo ry'Imana,
6 ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n'amazi ikarimbuka.
7 Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiyeumurirouzatera ku munsi w'amateka,urimbure abatubahaImana.
8 Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imanaumunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe.
9 Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umweurimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
10 Arikoumunsi w'Umwami wacuuzazank'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuririukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushyacyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra.
11 Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubahaImana mu ngeso zacu,
12 twebwe abategereza tugatebutsaumunsi w'Imanauzatuma ijuru rigurumanarikayenga, kandi iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushyacyane!
13 Kandi nk'uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
14 Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugiraumwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutarihoumugayomu maso ye.
15 Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene DataukundwaPawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,
16 ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhijegusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurikabagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.
17 Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwehakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.
18 Ahubwo mukuriremu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.