1

1 Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukirab'intore bo mu batataniye i Ponto n'i Galatiya, n'i Kapadokiya no muri Asiya n'i Bituniya,

2 mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugirango mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.
Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.

3 Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugirango tugireibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzukakwa Yesu Kristo,

4 tuzaboneumurageutabasha kuboracyangwa kwandura cyangwa kugajuka,ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru,

5 mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.

6 Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumaraigihe gito mubabazwa n'ibibagerageza byinshi,

7 kugirango kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwaumuriro), kandi kugirango kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamurebamuramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,

9 kuko muhabwa agakiza k'ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.

10 Abahanuzi bahanuye iby'ako gakiza barondora n'iby'ubuntu mwari mugiyekuzahabwa babishimikiriye,

11 barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiyekuyiheruka.

12 Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumazekubibwirwa n'ababwirijeubutumwa bwiza, babwirijwe n'Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.

13 Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

14 Mube nk'abana bumvira, ntimwishushanye n'irari mwagiraga kera mukiriinjiji.

15 Ahubwo nk'ukouwabahamagaye ariuwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.

16 Kuko byanditswe ngo “Muzabeabera kuko ndiuwera.”

17 Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ariuciraumuntu weseurubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumareiminsi y'ubusuhukebwanyu mutinya.

18 Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagiraumumaromwatojwe na ba sekuruzabanyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu,

19 ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intamautagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo

20 wamenywe n'Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y'ibihe ku bwanyu,

21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuyeikamuha icyubahiro, kugirango kwizera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.

22 Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumviraukurikugirango muboneuko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho.

24 Kuko,
“Abafite imibiri bose bahwanye n'ibyatsi,
Ubwiza bwabo bwose bumezenk'uburabyo bw'ibyatsi.
Ibyatsi birumauburabyo bwabyo bugahunguka,

25 Ariko ijambo ry'Uwiteka ryo rihoraho iteka.”
Kandi iri ni ryo jambo ry'ubutumwa bwiza mwabwirijwe.

2

1 Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose,

2 mumerenk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugirango abakuze abageze ku gakiza,

3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.

4 Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n'abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry'igiciro cyinshi,

5 namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugirango mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo.

6 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,
Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi,
Kandiuryizera ntazakorwa n'isoni.”

7 Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,
“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,

8 Ni ibuye risitaza n'urutarerugusha.”
Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

9 Ariko mwebweho muriubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugirango mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 2.14; Yes 9.1

10 Kera ntimwariubwoko ariko none muriubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

11 Bakundwa, ndabahuguraubwo muri abasuhuken'abimukira, kugirango mwirinde irari ry'umubiriry'uburyo bwinshi rirwanyaubugingo.

12 Mugireingeso nziza hagati y'abapagani, kugirango, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

13 Mugandukireubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yabaumwami kuko ari weusumba bose,

14 cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhanainkozi z'ibibi, no gushima abakora neza.

15 Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukoraneza kwanyu

16 mumezenk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.

17 Mwubaheabantu bose, mukunde bene Data, mwubaheImana, mwubaheumwami.

18 Bagaragu b'imbata, mugandukireba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi,

19 kuko igishimwa ari ukoumuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoyeubusa, azizeumutimautunganiye Imana.

20 Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukoraneza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima

21 kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugirango mugereikirenge mu cye.

22 Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:

23 yaratutswentiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.

24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiriwe abibambanwa ku giti, kugirango dupfe ku byaha duhereko tubehoku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

25 Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukabamwaragarukiyeUmwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.

3

1 Namwe bagore ni uko mugandukireabagabo banyu, kugirango nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana bareshywe n'ingeso nziza z'abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze

2 babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

3 Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kubohaumusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,

4 ahubwo ube uw'imbereuhishwe mu mutima,umurimboutangirika w'umwukaufiteubugwaneza n'amahoro ari wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana.

5 Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukiraabagabo babo,

6 nk'uko Sara yumviraga Aburahamu akamwitaumutware we. Namwe muri abana b'uwo, niba mukoraneza ntimugireubwoba bubahamura.

7 Namwe bagabo ni uko; mubanen'abagore banyu, mwerekaneubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk'inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk'abaraganwa namweubuntu bw'ubugingo, kugirango amasengesho yanyu ye kugirainkomyi.

8 Ibisigaye, mwese muhuzeimitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufimu mitima.

9 Ntimukitureumuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabiraumugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugirango namwe muragweumugisha.

10 Kuko byanditswe ngo
“Ushaka gukundaubugingo,
No kubonaiminsi myiza,
Abuzeururimirwe rutavuga ikibi,
N'iminwa ye itavuga iby'uburiganya.

11 Kandi azibukireibibi akore ibyiza,
Ashake amahoro, ayakurikire kugirango ayashyikire.

12 Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,
N'amatwi ye ari ku byo basaba.
Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.”

13 Mbese ni ndeuzabagirira nabi nimugiraishyaka ry'ibyiza?

14 Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima,

15 ahubwo mwubaheKristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubizaumuntu weseubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufiteubugwaneza, mwubaha

16 kandi mufiteimitima itabaciraurubanza, kugirango nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.

17 Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukoraibyiza niba ari byo Imana ishaka, kurutako mwababazwa babahōra gukoraibibi.

18 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe,umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugirango atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzimamu buryo bw'umwuka.

19 Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y'imbohe,

20 ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse niumunani, bakijijwe n'amazi.

21 Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akurahoico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutimauticīraurubanza, ribakirisha kuzukakwa Yesu Kristo

22 uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafiteubutware n'imbaraga.

4

1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubirimube ari ko namwe mwambara uwo mutimawe nk'intwaro, kukoubabarizwa mu mubiriaba amaze kurekaibyaha,

2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiriatakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.

3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukoraibyo abapagani bakunda gukora, no kugiraingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywainzoga nyinshi, no kugiraibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo.

4 Basigaye batangazwa n'uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabyaubukubaganyi nka bo bakabasebya,

5 nyamara bazabibazwa n'uwiteguye guca imanza z'abazima n'abapfuye.

6 Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwaubutumwa bwiza, ariukugirango bacirweurubanza mu mubirimu buryo bw'abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw'Imana.

7 Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugireubwenge mwirinda ibisindisha, muboneuko mugiraumwete wo gusenga.

8 Ariko ikiruta byose mukundaneurukundo rwinshi, kukourukundo rutwikira ibyaha byinshi.

9 Mucumbikirane mutitotomba,

10 kandi nk'ukoumuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi.

11 Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufiteimbaraga Imana itanga, kugirango Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.

12 Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumerenk'abagushije ishyano.

13 Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugirango muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwoubwiza bwe buzahishurwa.

14 Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana.

15 Ntihakagireumuntu wo muri mweubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukorainabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.

16 Arikoumuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.

17 Kuko igihe kigiye gusohoraurubanza rukazabanziriza mu b'inzu y'Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry'abatumviraubutumwa bwiza bw'Imana rizamera rite?

18 Kandi niba biruhijeko abakiranutsi bakizwa,utubahaImana n'umunyabyaha bazaba he?

19 Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwaubugingo bwabo, bagumye bakore neza.

5

1 Aya magambo ndayahuguzaabakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndiumukurumugenzi wanyu, n'umugabowo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namweubwiza buzahishurwa.

2 Muragireumukumbi w'Imana wo muri mwe mutawurinda nk'abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk'uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw'umutimaukunze

3 kandi mudasan'abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by'umukumbi.

4 Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika.

5 Namwe basore mugandukireabakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufikugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufiikabaheraubuntu.

6 Nuko mwicishe bugufimuri munsi y'ukubokogukomeye kw'Imana, kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.

7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

8 Mwirinde ibisindisha mube maso, kukoumureziwanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

9 Mumurwanye mushikamye kandi mufitekwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhujeimibabaro.

10 Kandi Imana igiraubuntu bwose yabahamagariyeubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwoseubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumarakubabazwa akanya gato.

11 Icyubahiro n'ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.

12 Mbandikiye uru rwandiko rw'amagambo make, rwanditswe n'ukubokokwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yukoubuntu bw'Imana navuze ari ubw'ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.

13 Itorero ry'i Babuloniry'abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Marikoumwana wanjye na we arabatashya.

14 Mutashyanishe guhoberana k'urukundo.
Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.