1 Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya.
2 Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe,
3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu guterakwihangana.
4 Ariko murekekwihangana gusohozeumurimowako, mubonegutungana rwose mushyitse mutabuzehona gato.
5 Ariko niba harihoumuntu muri mweubuzeubwenge, abusabeImana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.
6 Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kukoushidikanya ameze nk'umurabawo mu nyanja,ujyanwa n'umuyagaushushubikanywa.
7 Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n'Umwami Imana,
8 kukoumuntu w'imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.
9 Mwene Data w'umukeneyishimire yuko afite isumbwe,
10 nahoumutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk'uburabyo bw'ibyatsi.
11 Kuko izuba iyo rirashe rifiteubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsiuburabyo bwabyo bugahunguka,ubwiza bw'ishusho yabyo bukabura. Uko ni koumutunzi azumiramu nzira ze zose.
12 Hahirwaumuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
13 Umuntu niyoshywa gukoraibyaha ye kuvugaati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
14 Ahubwoumuntu wese yoshywa iyo akuruwen'ibyo ararikiye bimushukashuka.
15 Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukurabikabyaraurupfu.
16 Ntimukayobe bene Data bakundwa.
17 Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka biturukakuri Se w'imicyoudahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.
18 Yatubyarishije ijambo ry'ukurink'uko yabigambiriye, kugirango tube nk'umuganura w'ibiremwa byayo.
19 Nuko rero bene Data bakundwa,umuntu wese yihutirekumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,
20 kukouburakari bw'abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw'Imana.
21 Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububibusāze, mwakiraneubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukizaubugingo bwanyu.
22 Ariko rero mujye mukoraiby'iryo jambo, atariugupfa kuryumva gusa mwishuka,
23 kukouwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntuurebeye mu maso he mu ndorerwamo.
24 Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.
25 Arikouwitegereza mu mategeko atunganye rwose ateraumudendezo, agakomeza kugiraumwete wayo, atariuwumva gusa akibagirwa ahubwo ariuyumvira, ni weuzahabwaumugisha mu byo akora.
26 Umuntu niyibwira ko ariumunyadini, ntagengeururimirwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry'uwo muntu riba ariubusa.
27 Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.
1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w'icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.
2 Nihagiraumuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y'izahabu n'imyenda y'akataraboneka, akinjirana n'umukenewambayeubushwambagara,
3 namwe mukitakuuwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukenemukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye”,
4 mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukabaabacamanza batekereza ibidakwiriye?
5 Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragweubwami yasezeranije abayikunda?
6 Ariko dore mwebweho mwasuzuguyeumukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?
7 Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?
8 Nyamara niba musohoza amategeko y'Umwami wacu, nk'uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda”, muba mukozeneza.
9 Ariko niba murobanura abantu ku butonimuba mukozeicyaha, mutsinzwe n'amategeko y'uko mwacumuye.
10 Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuyeyose
11 kukouwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.”Nuko rero nudasambana arikoukica, ubaucumuyeamategeko yose.
12 Muvugekandi mukorenk'abajya gucirwaurubanza n'amategeko ateraumudendezo,
13 kukoutagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi zirutaurubanza zikarwishima hejuru.
14 Mbese bene Data, byavura iki nibaumuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?
15 Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabocyangwa w'umugorewambayeubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by'iminsi yose,
16 maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoroususurukeuhage”, ariko ntimumuheibyoumubiriukennye byavura iki?
17 Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.
18 Ahariumuntu yazavuga ati “Wehohoufitekwizera, jyeweho mfite imirimo.”Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye.
19 Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.
20 Wa muntuutagiraumumarowe, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?
21 Mbese sogokuruzaAburahamu ntiyatsindishirijwe n'imirimo, ubwo yatangaga Isakaumwana we ngo atambwe ku gicaniro?
22 Ubonye yuko kwizera kwafatanije n'imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n'imirimo ye.
23 Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y'Imana.
24 Mubonye yukoumuntu atsindishirizwa n'imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.
25 Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?
26 Nuko rero nk'ukoumubiriudafiteumwuka ubaupfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.
1 Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwaurubanza rurutaiz'abandi,
2 kuko twese ducumuramuri byinshi. Umuntu weseudacumuramu byo avuga aba ariumuntuutunganye rwose, yabasha no gutegekaumubiriwe wose.
3 Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugirango atwumvire, kandi dushobora guhindura n'imibiri yayo yose.
4 Kandi dore n'inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n'umuyagauhuhacyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza ahoumwerekeza ashaka.
5 N'ururimina rwo ni ko ruri: niurugingo ruto rukirarira ibikomeye.
Murebenamwe ishyamba naho ari rinini rite,uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane!
6 Kandi kokoururiminiumuriro. Yemwe niububibungana n'isi! Ururimirwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwononaumubiriwose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
7 Kuko amoko yose y'inyamaswa n'ibigurukan'ibikururukan'ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,
8 arikoururimirwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, niububibudatuza, rwuzuyeubusagwe bwica.
9 Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y'Imana,
10 mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumerabityo.
11 Mbese ye, amazi meza n'akereta yabasha kuva mu isōko imwe?
12 Bene Data,umutiniwabasha kwera imbuto za elayo, cyangwaumuzabibu wakwera imbuto z'umutini? Ni ko n'isōko itabasha kuvamoamazi y'umunyu kandi ngo ivemo n'ameza.
13 Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afiteubugwaneza n'ubwenge.
14 Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyereukuri.
15 Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuyemu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni,
16 kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukoraibibi byose.
17 Arikoubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuyeimbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butonikandi butagirauburyarya.
18 Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro.
1 Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?
2 Murararikira ariko nta cyo mubona, muricakandi mugiraishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba,
3 murasaba ntimuhabwe kuko musabanabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.
4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yukoubucutibw'iby'isi buterakwangwa n'Imana? Nuko reroumuntu weseushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduyeumwanzi w'Imana.
5 Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugiraubusango “Umwuka uba muri tweurararikiraukagira n'ishyari”?
6 Arikonubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufiikabaheraubuntu.”
7 Nuko rero mugandukireImana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.
8 Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima.
9 Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.
10 Mwicishe bugufiimbere y'Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.
11 Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene seurubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriyeurubanza. Ariko nuciraamategekourubanza ntubauyashohoje, ahubwo ubaubayeumucamanza.
12 Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukizano kurimbura, ariko wowe uri ndeuciramugenzi waweurubanza?
13 Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu muduguduw'inaka tumareyoumwaka, dutunde tuboneindamu”,
14 nyamara mutaziibizaba ejo. Mbeseubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kibonekaumwanya muto kigaherako kigatamūka.
15 Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvugani ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.”
16 Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.
17 Nuko uzi gukoraneza ntabikore, bimubereye icyaha.
1 Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiyekuzabona.
2 Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi,
3 izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izabaumugabowo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitseubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka.
4 Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishijeuburiganya birataka, kandiumuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo.
5 Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.
6 Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.
7 Nuko bene Data, mwihangane mugezeaho Umwami Yesu azazira. Doreumuhinzi ategereza imyaka y'ubutakay'igiciro, ayirindira yihanganye kugezaaho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba.
8 Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye.
9 Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka doreumucamanza ahagaze ku rugi.
10 Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakurehoicyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.
11 Mwibuke yuko abihanganye tubitaabanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.
12 Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugirango mudacirwa ho iteka.
13 Mbese muri mwe harihoubabaye? Nasenge. Harihounezerewe? Naririmbire Imana.
14 Muri mwe harihourwaye? Natumireabakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami.
15 Kandi isengesho ryo kwizera rizakizaumurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.
16 Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugirango mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugiraumumaromwinshi, iyo asenganyeumwete.
17 Dore Eliya yariumuntuumezenkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa.
18 Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura,ubutakabumezaimyaka yabwo.
19 Bene Data, nihagiraumuntu muri mweuyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora,
20 mumenye yukouyoboraumunyabyaha akamukuramu nzira ye yayobeyemo, azakizaubugingourupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.