1 Tewofilo we:
Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukorano kwigisha byose,
2 kugezaku munsi yazamuriwemu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera.
3 Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana.
4 Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutavai Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:
5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”
6 Nuko bamaze guterana baramubazabati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramoubwami mu Bisirayeli?”
7 Arabasubizaati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, niubutware bwe wenyine.
8 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzabaabagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudayayose n'i Samariya, no kugezaku mpera y'isi.”
9 Amaze kuvugaatyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.
10 Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera.
11 Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze murebamu ijuru? Yesuubakuwemoakazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.”
12 Basubirai Yerusalemu bavuye ku musoziwitwa Elayono, uri bugufibw'i Yerusalemu nk'urugendo rwo kugendwa ku isabato.
13 Basohoyeyo barurirabajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.
14 Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusenganaumutimauhuye.
15 Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubarew'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati
16 “Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriyemu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu,
17 kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwaumugabane w'uyu murimo.”
18 (Kandi uwo muntu, amaze kuguraisambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.
19 Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimirwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y'amaraso.”)
20 “Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo
‘Iwe hasigareubusa,
Kandi he kugiraundiuhaba.’
Kandi ngo
‘Ubusonga bwe bugabane undi.’
21 “Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe,
22 uhereye ku kubatiza kwa Yohanaukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe abaumugabohamwe natwe wo guhamya kuzukakwe.”
23 Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi.
24 Barasenga bati “Mwami Mana,umenya imitima y'abantu bose, werekane uwoutoranije muri aba bombi
25 abe intumwa, ahabwe uyu murimoYuda yataye akajya ahe.”
26 Barabafindira,ubufindo bufataMatiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.
1 Umunsi wa Pentekoteusohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahujeumutima.
2 Nukoumuririubatungurauvuyemu ijuruumezenk'uw'umuyagauhuhacyane,ukwira inzu bari bicayemo.
3 Haboneka indimi zīgabanije zisa n'umuriro,ururimirujya ku muntu wese wo muri bo.
4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvugaizindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.
5 Muri Yerusalemu habaga Abayuda b'abaturageb'abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y'ijuru.
6 Uwo muririubayeabantu benshi baraterana, batangazwa n'ukoumuntu wese yumvise ba bandi bavugaururimirw'iwabo.
7 Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?
8 None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z'iwacu za kavukire?
9 Kandi turi Abapariti n'Abamedi n'Abanyelamu, n'abatuye i Mezopotamiya n'i Yudaya, n'i Kapadokiya n'i Ponto no muri Asiya,
10 n'i Furugiyan'i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy'i Libiya gihereranye n'i Kurene, n'Abaroma b'abashyitsi n'Abayuda n'abakomeza idini yabo,
11 kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.”
12 Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”
13 Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
14 Ariko Petero ahagararana n'abo cumi n'umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b'i Yudayan'abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.
15 Aba ntibasinze nk'uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y'umunsi,
16 ahubwo ibyo murebaibi byavuzwe n'umuhanuzi Yoweli ngo
17 ‘Imana iravuze iti:
Uku ni ko bizaba mu minsi y'imperuka,
Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose,
Kandi abahungu n'abakobwa banyu bazahanura,
N'abasore banyu bazerekwa,
N'abakambwe babarimo bazarota.
18 Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye muri iyo minsi,
Nzabasukiraku Mwuka wanjye bazahanura.
19 Nzashyira amahano mu ijuru hejuru,
Nshyire n'ibimenyetso mu isi hasi,
Amaraso n'umurirono gucumba k'umwotsi.
20 Izuba rizahindukaumwijima,
N'ukwezi guhinduke amaraso,
Uwo munsi mukurukandiutangaje w'Uwitekautaraza.
21 Kandiumuntu weseuzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa.’
22 “Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubiziubwanyu,
23 uwo muntu amaze gutangwa nk'uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y'abagome muramwica.
24 Ariko Imana yaramuzuyeibohoyeumubabarouterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.
25 Kuko Dawidi yavuze iby'uwo ati
‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose,
Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
26 Ni cyo gitumaumutimawanjyeunezerwa,
Ururimirwanjye rukīshima,
Kandi n'umubiriwanjyeuzaruhukawiringiye ibizaba.
27 Kukoutazarekeraubugingo bwanjye ikuzimu,
Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.
28 Wamenyesheje inzira y'ubugingo,
Uzanyuzuzaumunezero kuko ndi imbere yawe.’
29 “Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruzamukuruDawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n'igituro cye kiracyari iwacu n'ubu.
30 Nuko rero, kuko yariumuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruzabe ngo abe ari weusubiraku ngoma ye,
31 yavugagaibyo kuzukakwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo n'umubiriwe nturakabora.
32 Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.
33 Nuko amaze kuzamurwa n'ukubokokw'iburyo kw'Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo murebakandi mwumva.
34 Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
35 Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’
36 “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugizeUmwami na Kristo.”
37 Abo bantu bumvise ibyo bibacumitamu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugiredute?”
38 Petero arabasubizaati “Nimwihane,umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubonekubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,
39 kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”
40 Nuko akomeza kubahamiriza n'andi magambo menshi, arabahuguraati “Mwikize ab'iki gihe bīyobagiza.”
41 Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu.
42 Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyaguraumutsima no gusenga.
43 Abantu bose bagiraubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n'ibimenyetso byinshi.
44 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,
45 ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'ukoumuntu akennye.
46 Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutimauhuye, n'iwabo bakamanyaguraumutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma
47 bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeyeUmwami Imana ikabongerera abakizwa.
1 Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.
2 Harihoumuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugirango asabirize abinjira mu rusengero.
3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.
4 Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”
5 Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.
6 Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, hagurukaugende.”
7 Maze amufataukubokokw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,
8 arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.
9 Abantu bose babona agenda ashima Imana,
10 baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.
11 Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwecyane.
12 Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhayekumugendesha?
13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze gucaurubanza rwo kumurekura.
14 Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musabako bababohoreraumwicanyi,
15 nuko wa Mukuruw'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.
16 “Kandi uyu, uwo murebakandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhayeimbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.
17 Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu na bo ni uko.
18 Ariko ibyo Imana yahanuriyemu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.
19 Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza iturukaku Mmwami Imana,
20 itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,
21 uwo ijuru rikwiriye kwakira kugezaibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiyemu kanwa k'abahanuzi bera bayo boseuhereye kera kose.
22 Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukirizaumuhanuzi muri bene wanyuumezenkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.
23 Nuko rero,umuntu weseutazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’
24 “Kandi n'abahanuzi bose,uhereye kuri Samweli n'abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby'iyi minsi.
25 Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruzawanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwaumugisha.’
26 Ni mwebwe Imana yabanje gutumahoUmugaragu wayo imaze kumuzura, kugirango abaheumugisha abahindure,umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”
1 Bakivuganan'abantu, abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero n'Abasadukayo,
2 bababajwe cyane n'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzukakw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu.
3 Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y'imbohe kugezamu gitondo.
4 Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera,umubarew'abagabouragwira uba nk'ibihumbi bitanu.
5 Bukeyebwaho, abatware n'abakuru n'abanditsi bateranira i Yerusalemu,
6 na Anaumutambyi mukuruna Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n'ab'umuryango bose w'abatambyi bakuru.
7 Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukoraibyo?”
8 Nuko Petero yuzuyeUmwuka Wera arababwira ati “Batware b'abantu namwe bakuru,
9 uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye nezaumuntu wariuremaye, kandi turabazwa icyamukijije.
10 Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.
11 Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.
12 Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
13 Babonyeubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.
14 Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.
15 Babategeka kuva mu rukikomaze bajya inama bati
16 “Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana?
17 Ariko kugirango bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugiraumuntu wese babwira muri iryo zina.”
18 Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvugacyangwa kwigisha mu izina rya Yesu.
19 Petero na Yohana barabasubizabati “Niba ari byiza imbere y'Imana kubumvira kurutaImana nimuhitemo,
20 kuko tutabasha kwiyumanganya ngo turekekuvugaibyo twabonye kandi twumvise.”
21 Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye.
22 Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukizayari ashagije imyaka mirongo ine avutse.
23 Nuko barekuwe basubiramuri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n'abatambyi bakuru n'abakuru.
24 Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n'umutimauhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,
25 kandi wavugiyemu kanwa ka sogokuruzaDawidiumugaragu wawe,ubivugisha Umwuka Wera ngo
‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo,
N'abantu bagatekereza iby'ubusa?
26 Abami bo mu isi batejeurugamba,
N'abakuru bateraniye hamwe,
Kurwanya Uwiteka n'Uwo yasīze.’
27 Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'imiryango y'Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze,
28 ngo basohoze ibyoukubokokwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.
29 Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvugaijambo ryawe bashize amanga rwose,
30 ukiramburiraukubokokwawe kugirango gukize, gukoren'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.”
31 Bamaze gusenga, aho bari bateraniye habaumushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga.
32 Abizeye bose bahuzagaumutiman'inama, kandi nta n'umwe wagiragaubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.
33 Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzukak'Umwami Yesu, nuko reroubuntu bw'Imana bwinshi bukabakuri bo bose.
34 Nta mukenewababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by'ibyo baguze
35 bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu,umuntu wese agahabwa icyo akennye.
36 Na Yosefu Umulewiwavukiyei Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,
37 yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyīra intumwa.
1 Harihoumugabowitwaga Ananiya hamwe n'umugorewe Safira, agura isambu
2 agabanya ku biguzi byayoumugorena we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa.
3 Petero aramubazaati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuzaumutimawawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy'ibiguzi by'isambu?
4 Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandiumazekuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyaweubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukorautyo? Si abantuubeshye, ahubwo Imana ni youbeshye.”
5 Ananiya abyumvise atyo aragwaumwukaurahera, ababyumvise bose bagiraubwoba bwinshi.
6 Nuko abasore barahagurukabaramukubira, baramujyana baramuhamba.
7 Hahise nk'amasaha atatu,umugorewe arinjira atazi uko byagenze,
8 Petero aramubazaati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”
Aramusubizaati “Yee, ni byo.”
9 Petero aramubazaati “Ni iki gitumye muhuzainama yo kugerageza Umwuka w'Umwami Imana? Dore ibirenge by'abamaze guhambaumugabowawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.”
10 Muri ako kanya amugwa ku birengeumwukaurahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n'umugabowe.
11 Itorero ryose n'ababyumvise bose bagiraubwoba bwinshi.
12 Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n'umutimauhuye.
13 Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n'umwe muri bo watinyukagakwifatanya na bo.
14 Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore,
15 byatumagabazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugirango Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.
16 Hateraniraga benshi bavuye no mu miduguduihereranye n'i Yerusalemu, bazanye abababazwa n'abadayimoni bose bagakizwa.
17 Ibyo ni byo byatumyeumutambyi mukuruahagurukanan'abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy'Abasadukayo, buzuraishyari
18 bafata intumwa bazishyira mu nzu y'imbohe zose.
19 Maze nijoro marayika w'Umwami Imana akingura inzugi z'inzu y'imbohe, arabasohora arababwira ati
20 “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y'ubu bugingo.”
21 Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu musekebarigisha.
Bakiriyoumutambyi mukuruajyana n'abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukikon'abakuru bose b'Abisirayeli, maze batuma mu nzu y'imbohe kuzanaintumwa.
22 Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y'imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati
23 “Inzu y'imbohe dusanze ikinze neza, n'abarinzi bahagaze inyuma y'inzugi, maze dukinguye ntitwagiraumuntu dusangamo.”
24 Umutware w'urusengero n'abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby'intumwa ibyo ari byo, bībaza uko bizamera.
25 Ariko hazaumuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y'imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.”
26 Maze uwo mutware n'abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.
27 Bamaze kubashyira imbere y'abanyarukiko,
28 umutambyi mukuruarababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujujei Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”
29 Petero n'izindi ntumwa barabasubizabati “Ibikwiriye niukumvira Imana kurutaabantu.
30 Imana ya sogokuruzayazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti.
31 Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n'Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.
32 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n'Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”
33 Babyumvise bazabiranywa n'uburakari, bashaka kubica.
34 Ariko mu rukikoUmufarisayo witwaga Gamaliyeli, wariumwigishamategeko wubahwa n'abantu bose, arahagurukaategeka ko baheza intumwa akanya gato.
35 Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.
36 Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ariumuntuukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeyearicwa, abamwumviraga bose baratatana bahindukaubusa.
37 Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n'abamwumviraga bose baratatana.
38 Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukireaba bantu mubarekure, kuko iyi nama n'ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa,
39 ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’”
40 Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.
41 Ziva imbere y'abanyarukikozinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo zina.
42 Nuko ntizasiba kwigisha no kuvugaubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n'iwabo.
1 Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose.
2 Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura.
3 Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuyeUmwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
4 Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana.”
5 Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefanoumuntu wuzuyekwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumenana Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda,
6 babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.
7 Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara,umubarew'abigishwaugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.
8 Sitefano wari wuzuyeubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.
9 Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutinon'iy'Abanyakurenen'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahagurukabajya impaka na Sitefano,
10 nyamara ntibabasha gutsindaubwenge n'Umwuka bimuvugisha.
11 Nuko baguriraabagabo bo kuvugabati “Twumvise avuga amagambo yo gutukaMose n'Imana.”
12 Boshya abantu n'abakuru n'abanditsi baramusumira, baramufatabamushyīra abanyarukiko.
13 Nuko bahagurutsa abagabo b'ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutukaAhera n'amategeko,
14 kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’”
15 Abicaye mu rukikobose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n'aha marayika.
1 Umutambyi mukuruaramubazaati “Ibyo ni ko biri?”
2 Aramusubizaati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y'icyubahiro yabonekeye sogokuruzaAburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,
3 iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’
4 Maze ava mu gihugu cy'Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzanamuri iki gihugu, ari cyo mugituyemona bugingo n'ubu.
5 Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n'urubyaro rwe, kandi yari ataragiraumwana.
6 Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzabaabasuhukemu gihugu cy'abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane.
7 Kandi ishyanga bazakorerauburetwa ni jyeuzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’
8 Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeyeabyara Isaka, amukebaku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruzabakuru cumi na babiri.
9 “Ba sogokuruzabagirira Yosefu ishyari, baramuguraajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we
10 imukizamu makuba ye yose, imuha gutonan'ubwenge imbere ya Farawoumwami wa Egiputa, maze amugiraumutware wa Egiputa n'uw'urugorwe rwose.
11 Bukeyeinzara itera muri Egiputa hose n'i Kanāni, habaumubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruzababura ibyokurya.
12 Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruzaubwa mbere.
13 Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nukoumuryango wa Yosefuumenywa na Farawo.
14 Yosefu atumirase Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu.
15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza
16 babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumoAburahamu yaguze igiciro cy'ifeza na bene Hamori w'i Shekemu.
17 “Ariko igihe cy'isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa,
18 kugezaaho undi mwami yimiye muri EgiputautaziYosefu.
19 Uwo mwami agirauburiganya bwo kurimburaubwoko bwacu, agirira ba sogokuruzanabi, abateshereza abana babo b'impinja kugirango batabaho.
20 Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y'Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu,
21 hanyuma amaze gutabwaumukobwa wa Farawo aramujyana, amurerank'umwana we.
22 Mose yigishwaubwenge bwose bw'Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.
23 “Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutimawe kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli.
24 Abonyeumuntuurengana aramutabara, ahoreraurengana akubitaUmunyegiputa.
25 Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirishaukubokokwe, ariko ntibabimenya.
26 Bukeyebw'aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’
27 Arikouwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubazaati ‘Ni nde wakugizeumutware cyangwaumucamanza wacu?
28 Mbeseurashaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Munyegiputa?’
29 Mose abyumvise atyo aracika, abaumusuhukemu gihugu cy'i Midiyani abyarirayo abahungu babiri.
30 “Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by'umurirowaka mu gihuru, mu butayubwo ku musoziwa Sinayi.
31 Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry'Umwami Imana riti
32 ‘Ni jye Mana ya ba sekuruzabawe, n'Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’Mose ahindaumushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.
33 Uwiteka aramubiraati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko ahouhagaze aho ari ahera.
34 Niukurimbonyeumubabaro w'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutumemuri Egiputa.’
35 “Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugizeumutware cyangwaumucamanza?’Ni we Imana yatumye kubaumutware n'umucunguzi, abihawe n'ukubokokwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru.
36 Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n'ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayumu myaka mirongo ine.
37 “Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukirizaumuhanuziuvuyemuri bene wanyu,umezenkanjye.’
38 Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musoziwa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y'ubugingo yo kuduha.
39 “Ba sogokuruzabanze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubiramuri Egiputa mu mitima yabo,
40 babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukuramu gihugu cya Egiputa tutaziuko yabaye.’
41 Nuko bīremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bīshimira imirimo y'intoki zabo.
42 Nuko Imana irahindukirairabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk'uko byanditswe mu gitabo cy'abahanuzi ngo
‘Yemwe muryango w'Abisirayeli,
Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo,
Imyaka mirongo ine mu butayu?
43 Mwateruye ihema rya Moleki,
N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani,
Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga.
Nanjye nzabīmurirahakurya y'i Babuloni.’
44 “Ba sogokuruzabari bafite ihema ry'ubuhamya bari mu butayu, nk'uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n'icyitegererezo cy'iryo yabonye.
45 Iryo ba sogokuruzabarihawe na ba se ribauruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugezamu gihe cya Dawidi
46 wariutonnye imbere y'Imana, asaba kūbakira Imana ya Yakoboubuturo.
47 Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
48 “Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n'amaboko, nk'uko wa muhanuzi yavuze ati
49 ‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye,
Isi ni yo ntebe y'ibirenge byanjye.
Muzanyubakira nzu ki?
Ni ko Uwiteka ababaza.
Cyangwa nzaruhukirahantu ki?
50 Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’
51 “Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruzawanyu bakoraga ni ko namwe mukora.
52 Ni nde mu bahanuzi ba sekuruzawanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,
53 kandi ari mwe mwahawe amategeko n'abamarayika ntimwayitondera.”
54 Ngo babyumve batyo bazabiranywa n'uburakari, bamuhekenyera amenyo.
55 Ariko Sitefano yuzuyeUmwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abonaubwiza bw'Imana na Yesu ahagaze iburyo bw'Imana,
56 aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.”
57 Barasakuza cyane bīziba amatwi, bamugwirira icyarimwe,
58 baramukurubanabamuvanamu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by'umusorewitwaga Sawuli.
59 Bakimuteraamabuye, arāmbaza aravuga ati “Mwami Yesu, akiraumwuka wanjye.”
60 Arapfukamaavuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.”Amaze kuvugaatyo arasinzira.
Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.
1 Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudayan'i Samariya, keretse intumwa.
2 Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.
3 Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubanamu nzu y'imbohe.
4 Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana.
5 Filipo aramanuka ajya mu muduguduw'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.
6 Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutimauhuyebamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.
7 Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n'abari baremaye n'abacumbagira benshi barakizwa.
8 Habaumunezero mwinshi muri uwo mudugudu.
9 Harihoumuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangazaubwoko bw'Abasamariya akiyitaukomeye.
10 Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.”
11 Icyatumagabamwitaho, ni ukouhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe.
12 Ariko bamaze kwizeraubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.
13 Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubanana Filipo. Abonyeuburyo akora ibimenyetso n'imirimo ikomeye arumirwa.
14 Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumahoPetero na Yohana,
15 na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera,
16 kuko hari hataragira n'umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry'Umwami Yesu.
17 Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.
18 Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by'intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza
19 arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.”
20 Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y'Imana iboneshwa ifeza.
21 Nta mugabane haba n'urutabeufitemuri byo, kukoumutimawaweudatunganiye Imana.
22 Nuko wihane ubwo bubi bwawe,usabeUmwami kugirango ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutimawaweubibabarirwe.
23 Ndakurebauri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”
24 Simoni aramusubizaati “Munsabire Umwami, kugirango hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.”
25 Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubirai Yerusalemu babwirizaubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya.
26 Bukeyemarayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Hagurukauganeikusi,ugeremu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”
27 Arahagurukaaragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w'inkone,umutware n'umunyabyuma w'ibintu byose bya Kandake,umugabekazi w'Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.
28 Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya.
29 Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gareujyane na ryo.”
30 Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubazaati “Ibyousomaibyourabyumva?”
31 Undi ati “Nabibasha nte ntabonyeubinsobanurira?”Yinginga Filipo ngo yurirebicarane.
32 Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo
“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,
Kandi nk'ukoumwana w'intamaucecekera imbere y'uwukemuraubwoya,
Ni ko atabumbuye akanwa ke.
33 Ubwo yacishwaga bugufi,
Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho.
Umuryango weuzamenyekana ute?
Koubugingo bwe bukuwemu isi?”
34 Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magamboumuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzehocyangwa yayavuze ku wundi?”
35 Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwiraubutumwa bwiza bwa Yesu.
36 Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubazaiti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?”[
37 Filipo arayisubizaati “Niba wizeye mu mutimawawe wose birashoboka.”Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”]
38 Itegeka ko bahagarika igare, baramanukanabajya mu mazi bombi Filipo n'inkone, arayibatiza.
39 Bavuye mu mazi Umwuka w'Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubirakumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe.
40 Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantuubutumwa bwiza mu miduguduyose, kugezaaho yagereye i Kayisariya.
1 Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
2 amusabainzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugirango nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
3 Akigenda yenda gusohora i Damasiko,umucyouramutungurauvuyemu ijuruuramugota.
4 Agwa hasi yumva ijwi rimubazariti “Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki?”
5 Aramubazaati “Uri nde, Mwami?”
Na we ati “Ndi Yesu, uwourenganya.
6 Ariko hagurukaujye mu mudugudu,uzabwirwa ibyoukwiriye gukora.”
7 Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagizeumuntu babona.
8 Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.
9 Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.
10 I Damasiko hariumwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.”
Na we ati “Karame, Mwami.”
11 Umwami aramubwira ati “Hagurukaujye mu nzira yitwa Igororotse,ushakire mu nzu ya Yudaumuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
12 Kandi na we abonye mu iyerekwaumuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugirango ahumuke.”
13 Ananiya aramusubizaati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,
14 kandi n'ino afiteubutware abuhawen'abatambyi bakuru, bwo kubohaabāmbaza izina ryawe.”
15 Umwami aramusubizaati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,
16 nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na weuburyo ari byinshi, bamuhoraizina ryanjye.”
17 Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngouhumukewuzuzwe Umwuka Wera.”
18 Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahagurukaarabatizwa,
19 amaze gufungura abona intege.
Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,
20 aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.
21 Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino siukugirango ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?”
22 Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.
23 Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica,
24 ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugirango bamwice.
25 Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z'amabuye, bamumanuriramu gitebo.
26 Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ariumwigishwa.
27 Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurirauko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.
28 Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga,
29 akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.
30 Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.
31 Nuko Itorero ryose ryari i Yudayahose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubahaUmwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira.
32 Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda,
33 asangayoumugabowitwaga Ayineya wamaze imyaka munaniatava ku buriri, kuko yari aremaye.
34 Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, hagurukawisasire.”Uwo mwanya arahaguruka.
35 Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.
36 Kandi i Yopa hariumugorew'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugoreyagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi.
37 Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.
38 Kandi kuko i Luda hari bugufibw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumahoabantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”
39 Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.
40 Petero abaheza bose, arapfukamaarasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.”Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.
41 Petero amufataukubokoaramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubahaari muzima.
42 Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.
43 Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi.
1 Harihoumuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo,umutwareutwaraumutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
2 Yariumuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantuubuntu bwinshi, agasenga Imanaubudasiba.
3 Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
4 Aramutumbira, aramutinya, aramubazaati “Ni iki Mwami?”
Aramusubizaati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiyekubaurwibutso imbere y'Imana.
5 Kandi none tuma abantu i Yopa,utumireumuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.
6 Acumbitse kwa Simoni w'umuhazi,urugorwe ruri iruhande rw'inyanja.”
7 Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka,
8 amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.
9 Bukeyebw'aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y'inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.
10 Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota
11 abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n'umwenda w'umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.
12 Harimo inyamaswa z'amoko yose zigenza amaguru ane, n'ibikururukahasi byose, n'ibigurukamu kirere byose.
13 Ijwi riramubwira riti “HagurukaPetero,ubageurye.”
14 Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
15 Iryo jwi rimusubizaubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”
16 Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
17 Petero agishidikanya mu mutimawe uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubazainzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,
18 barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.
19 Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.
20 Hagurukaumanukeujyane na boudashidikanya, kuko ari jyeubatumye.”
21 Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n'iki?”
22 Baramusubizabati “Koruneliyoumutwareutwaraumutwe w'abasirikare ijana,umuntuukiranuka wubahaImana,ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”
23 Nuko arabinjiza arabacumbikira.
Bukeyebw'aho Petero arahagurukaavanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we.
24 Bukeyebagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n'incuti z'amagara.
25 Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubitaimbere y'ibirenge bye, aramuramya.
26 Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndiumuntu nkawe.”
27 Bakivuganaarinjira, asanga abantu benshi bahateraniye
28 arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyudayifatanya n'uw'ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagiraumuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.
29 Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
30 Koruneliyo ati “Dore uyu niumunsi wa kane,uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nukoumuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,
31 arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n'ubuntu bwawe bwibutsweimbere y'Imana.
32 Nuko tuma i Yopa,utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w'umuhazihafi y'inyanja.’
33 Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”
34 Petero aterura amagambo ati “Niukurimenye yuko Imana itarobanura ku butoni,
35 ahubwo mu mahanga yoseuyubahaagakora ibyo gukiranuka iramwemera.
36 Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,
37 iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudayahose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga,
38 ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
39 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,
40 ariko Imana imuzuraku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.
41 Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.
42 Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w'abazima n'uw'abapfuye.
43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yukoumwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.”
44 Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukiraabumvise ayo magambo bose.
45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,
46 kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati
47 “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni ndeubasha kubimaamazi ngo batabatizwa?”
48 Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.
1 Intumwa na bene Data bari i Yudayabumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana,
2 nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati
3 “Ko wagendereye abatakebwe,ugasangira na bo?”
4 Petero aterura amagambo, abibasobanurirauko bikurikirana ati
5 “Nari mu muduguduwitwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.
6 Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n'inyamaswa z'inkazi, n'ibikururukahasi, n'ibigurukamu kirere.
7 Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘HagurukaPetero,ubageurye.’
8 Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugeramu kanwa kanjye.’
9 Maze ijwi rivugiyemu ijuru rinsubizaubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’
10 Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru.
11 Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y'inzu twari turimo.
12 Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhijenshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo.
13 Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa,utumireSimoni wahimbwe Petero,
14 azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’
15 Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukirank'uko natwe yatumanukiyebwa mbere.
16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugagaati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’
17 Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruzaImana?”
18 Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugirango na bo bahabweubugingo.”
19 Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupurono muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.
20 Ariko bamwe muri bo b'i Kupuron'ab'i Kurenebageze muri Antiyokiya, bavuganan'Abagiriki na bo bababwiraubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.
21 Ukubokok'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.
22 Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.
23 Asohoyeyo kandi abonyeubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugurabose ati “Mugumemu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”
24 Kuko Barinaba yariumunyangesonziza, wuzuyeUmwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.
25 Bukeyeavayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,
26 amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayoumwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.
27 Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.
28 Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahagurukaarahanura abwirijwe n'Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.”(Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)
29 Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudayaimfashanyo,umuntu wese akurikijeubutunzi bwe.
30 Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.
1 Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.
2 Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.
3 Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.
4 Amaze kumufataamushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.
5 Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagiraumwete wo kumusabira ku Mana.
6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururuibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe.
7 Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho,umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.”Iminyururuimuva ku maboko iragwa.
8 Marayika aramubwira ati “Kenyeraukwete inkweto zawe.”Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubikeumwitero wawe,unkurikire.”
9 Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.
10 Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijweurugirw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkinguriraubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusigaaho.
11 Petero agaruyeumutimaaribwira ati “Noneho menye by'ukuriyuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyoubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.”
12 Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.
13 Petero akomanga ku rugi rw'irembo,umujawitwaga Rode ajya kubyumva.
14 Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuzagukingura, nuko yirukanka asubiramu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.
15 Baramusubizabati “Urasaze!”Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”
16 Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.
17 Arabamama, abasobanurirauko Umwami Imana yamukuyemu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.”Arasohoka ajya ahandi.
18 Bukeyeabasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.
19 Herode na we amushatse aramuburaabaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudayaajya i Kayisariya, aba ari ho aba.
20 BukeyeHerode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasitoumutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.
21 Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira.
22 Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!”
23 Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyoumwukaurahera.
24 Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara.
25 Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.
1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurenena Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli.
2 Ubwo basengaga Umwami Imana biyirizaubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “MundobanurireBarinaba na Sawuli, bankorereumurimombahamagariye gukora.”
3 Nuko bamaze kwiyirizaubusano gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.
4 Nuko batumwe n'Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro.
5 Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry'Imana mu masinagogi y'Abayuda, Yohana na we abafasha.
6 Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayoumukonikoni w'Umuyuda,umuhanuzi w'ibinyoma witwaga Bariyesu,
7 ari kumwe n'umutware SerugiyoPawulo wariumunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry'Imana.
8 Ariko Eluma w'umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera.
9 Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuyeUmwuka Wera aramutumbira ati
10 “Wa muntu we, wuzuyeuburiganya n'ububibwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w'ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z'Umwami Imana zigororotse?
11 Nuko doreukubokok'Umwami kuraguhannye,urabaimpumyiutarora izuba,ubimarane iminsi.”
Muri ako kanya igihu kiramugwira, n'umwijimaucuramu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata.
12 Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k'Umwami Yesu.
13 Pawulo n'abo bari kumwe batsukirai Pafo, barambuka bafata i Peruga y'i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu.
14 Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara.
15 Bamaze gusomamu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumahobati “Bagabo bene Data, niba mufiteamagambo yo guhuguraabantu nimuyatubwire.”
16 Pawulo arahagurukaarabamama, arababwira ati
“Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubahaImana nimwumve.
17 Imana y'ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhukemu gihugu cya Egiputa, ibakurishayoukubokogukomeye.
18 Yihanganira ingeso zabo nk'imyaka mirongo ine bari mu butayu.
19 Imaze kurimburiraamahanga arindwi mu gihugu cy'i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo.
20 Maze hashize nk'imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugezaku muhanuzi Samweli.
21 “Bukeyebasaba Imana kubahaumwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.
22 Imukuyehoibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi,umuntuumezenk'ukoumutimawanjyeushaka, azakora ibyo nshaka byose.’
23 Mu rubyaro rw'uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli UmukizaYesu, nk'uko yabisezeranije.
24 Yohana yamubanjirije ataraza, yigishaubwoko bw'Abisirayeli bwose iby'umubatizo wo kwihana.
25 Nuko Yohana yenda kurangizaurugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’Ati ‘Si ndi we, ahubwo harihouzazahanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfunduraudushumi tw'inkweto zo mu birenge bye.’
26 “Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubahaImana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe.
27 Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciragaurubanza rwo gupfa,
28 kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica.
29 Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva.
30 Ariko Imana iramuzura.
31 Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y'abo bantu.
32 Natwe turababwira inkuru nziza y'isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza,
33 yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuragaYesu, nk'uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo
‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’
34 Kandi kuko yamuzuyeubutazasubiramu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati
‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’
35 No muri Zaburi yindi yaravuze ati
‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’
36 Kuko Dawidi amaze gukoraibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruzaarabora,
37 ariko uwo Imana yazuye ntarakabora.
38 Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha,
39 kandiuwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza.
40 Nuko mwirinde kugirango ibyavuzwe n'abahanuzi bitabasohoraho ngo
41 ‘Dore mwa banyagasuzuguromwe,
Mutangare murimbuke,
Kuko nkoraumurimomu gihe cyanyu,
Uwo mutazemera nahoumuntu yawubasobanurira.’”
42 Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho.
43 Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavuganana bo, barabahugurango bashishikarire kugumamu buntu bw'Imana.
44 Ku isabato ikurikiraho, ab'umuduguduhafi ya bose bateranira kumva ijambo ry'Imana.
45 Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka.
46 Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriyeubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,
47 kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati
‘Ngushyiriyeho kubaumucyo w'abanyamahanga,
Ngoujyane agakiza kurindaugezaku mpera y'isi.’”
48 Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry'Imana, abari batoranirijweubugingo buhoraho bose barizera.
49 Ijambo ry'Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose.
50 Ariko Abayuda boshya abagore b'icyubahiro bubahaImana n'abakuru b'uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukanemu gihugu cyabo.
51 Na bo babakunkumuriraumukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo.
52 Abigishwa buzuraumunezero n'Umwuka Wera.
1 Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.
2 Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data.
3 Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesuuhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukoraibimenyetso n'ibitangaza.
4 Ariko abantu bo muri uwo mudugudubirema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.
5 Aho bigeze abanyamahanga n'Abayuda, na bo hamwe n'abatware babo bagerageza guteraintumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye,
6 ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imiduguduy'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,
7 zigumayozibwira abantuubutumwa bwiza.
8 I Lusitira harihoumuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka.
9 Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa.
10 Avuga ijwi rirenga ati “Byukauhagarike ibirenge byawe weme.”Arabambaduka aratambuka.
11 Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.”
12 Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga.
13 Nukoumutambyi wa Zewu, ari yo yari ifiteurusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.
14 Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukiramuri rubanda bavuga ijwi rirenga bati
15 “Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugiramutyo? Natwe turi abantu buntu, tumezenkamwe kandi turababwiraubutumwa bwiza, ngo murekeibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,
16 ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo.
17 Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubiraimvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuzaimitima yanyuumunezero.”
18 Bamaze kuvugaibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhijecyane.
19 Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudubibwira ko yapfuye.
20 Abigishwa bamugose, arabyuka asubiramu mudugudu. Bukeyebwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.
21 Bamaze kubwira abantuubutumwa bwiza muri uwo muduguduno guhindura benshi abigishwa, basubirai Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya,
22 bakomeza imitima y'abigishwa, babahugurango bagumirize kwizera. Bababwirauburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana.
23 Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyirizaubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.
24 Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya.
25 Bamaze kuvugaijambo ry'Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya.
26 Batsukiraaho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijweubuntu bw'Imana ku bw'umurimobarangije.
27 Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiyeabanyamahanga irembo ryo kwizera.
28 Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n'abigishwa.
1 Nuko abantu bamwe bavuye i Yudayabigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'ukoumugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”
2 Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutumaPawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugirango bajye inama y'izo mpaka.
3 Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurirabene Datauburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwaumunezero mwinshi.
4 Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.
5 Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.
6 Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo.
7 Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugirango akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.
8 Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhayenatwe.
9 Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.
10 Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruzabatashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?
11 Ahubwo twizera yukoubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”
12 Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukoramu banyamahanga.
13 Barangije kuvugaYakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.
14 Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamoubwoko bwo kūbaha izina ryayo.
15 Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo
16 ‘Hanyuma y'ibyo nzahindukira,
Nongere nubakeinzu ya Dawidi yaguye,
Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,
17 Kugirango abantu basigaye bashakane Uwiteka,
N'abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.
18 Ni ko Uwiteka avuga, ari weukoraibyo byose,
Abimenyeuhereye kera kose.’
19 “Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko turekakurushyaabo mu banyamahanga bahindukirira Imana,
20 ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso,
21 kukouhereye kera kose Mose afite mu miduguduyose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”
22 Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumanena Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.
23 Bandikaurwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo
“Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.
24 Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,
25 twashimye guhuzainama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n'abo dukunda Barinaba na Pawulo,
26 abantu bahaze amagara yabo ku bw'izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo.
27 Nuko dutumye Yuda na Sila, na boubwabo bazababwira n'ururimibimwe n'ibi.
28 Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:
29 kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzabamukozeneza. Nuko murabeho.”
30 Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babahaurwandiko.
31 Barusomye bishimira uko guhugurwa.
32 Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.
33 Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubireku babatumye. [
34 Ariko Sila we ashima gusigarayo.]
35 Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi.
36 Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubiretugenderere bene Data bo mu miduguduyose, aho twavuze ijambo ry'Umwami Yesu tumenye uko bameze.”
37 Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko,
38 ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo.
39 Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.
40 Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragizaubuntu bw'Umwami Yesu.
41 Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.
1 Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyoumwigishwa witwaga Timoteyoumwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.
2 Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo,
3 uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukebaku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.
4 Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.
5 Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera,umubarewaboukomeza kugwira iminsi yose.
6 Bukeyebanyura mu gihugu cy'i Furugiyan'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvugaijambo ry'Imana muri Asiya.
7 Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.
8 Nuko banyura i Musiyabagera i Tirowa.
9 Nijoro Pawulo ararota, abonaumugabow'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniyaudutabare.”
10 Amaze kurotaizo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwiraubutumwa bwiza.
11 Nuko dutsukirai Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeyebwaho tugerai Neyapoli,
12 tuvayotugerai Filipi, niumuduguduwa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumaraiminsi muri uwo mudugudu.
13 Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudutujya ku mugeziinyuma y'irembo, dukekayuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvuganan'abagore bahateraniye.
14 Umugorewitwa Ludiyawaguragaimyenda y'imihengeri, wo mu muduguduwitwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururiraumutima, kugirango yite ku byo Pawulo yavugaga.
15 Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.”Araduhata.
16 Bukeyetujya aho basengera, duhuran'umujauragurautewena dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu.
17 Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.”
18 Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukiraabwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!”Amuvamomuri ako kanya.
19 Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubanababajyana no mu iguriroku batware,
20 babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu muduguduwacu,
21 kandi bigisha imigenzo tuzirakwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”
22 Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyagurizaimyenda, bategeka ko babakubitainkoni.
23 Bamaze kubakubitainkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategekaumurinzi kubarinda cyane.
24 Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.
25 Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.
26 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururuya bose iradohoka.
27 Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.
28 Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”
29 Atumiraitabaza, aturumbukiramu nzu ahindaumushyitsi, yikubitaimbere ya Pawulo na Sila,
30 maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukorante ngo nkire?”
31 Baramusubizabati “Izere Umwami Yesu,urakiraubwawe n'abo mu rugo rwawe.”
32 Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose.
33 Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose.
34 Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.
35 Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”
36 Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”
37 Ariko Pawulo arabasubizaati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramorwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo bazaubwabo badusohore.”
38 Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,
39 baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.
40 Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.
1 Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda.
2 Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,
3 abibasobanuriraabamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzukamu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”
4 Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubahaImana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.
5 Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu magurirobateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramoPawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu.
6 Bababuze bakurubanaYasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y'abatwaraumudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n'ino,
7 Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”
8 Abatwaraumuduguduna rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.
9 Nuko baka Yasoni n'abandi ingwate, barabarekura.
10 Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda.
11 Ariko abo bo bari beza kurutaab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imanaumutimaukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugirango bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukurikoko.
12 Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.
13 Ariko Abayuda b'i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry'Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.
14 Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.
15 Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.
16 Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarikaumutimacyane, kuko abonye uwo muduguduwuzuyeibishushanyo bisengwa.
17 Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubahaImana, kandi no mu iguriroiminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.
18 Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvugaiki?”
Abandi bati “Ubanza ariuwigisha abantu imana z'inzaduka.”(Babivugiyebatyo kuko yavugagaubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.)
19 Baramufatabamujyana muri Areyopago baramubazabati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshyauvugaizo ari zo?
20 Kouzanye amagambo y'inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”
21 Kuko Abanyatenayi bose n'abasuhukebaho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushyainkuru no kumva ibyadutse.
22 Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini.
23 Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY'IMANA ITAMENYWA.’Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.
24 Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w'ijuru n'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n'abantu,
25 kandi ntikorerwa n'amaboko y'abantu nk'ugiraicyo akennye, kuko ari yo yahaye boseubugingo no guhumekan'ibindi byose.
26 Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye,
27 kugirango bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,
28 kuko ari muri yo dufiteubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turiurubyaro rwayo.’
29 “Nuko rero ubwo turiurubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo.
30 Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,
31 kuko yashyizehoumunsi wo gucirahourubanza rw'ukurirw'abari mu isi bose, izarucishaumuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”
32 Bumvise ibyo kuzukabamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwiraubundi.”
33 Nuko Pawulo ava muri bo.
34 Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugorewitwaga Damari n'abandi hamwe na bo.
1 Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.
2 Asangayo Umuyudawitwaga Akwila wavukiyei Ponto, wariuvanye muri Italiya vuba n'umugorewe Purisikila, kuko Kilawudiyoyari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.
3 Kandi kuko basangiraumwuga, abana na bo bakorana imirimo, kukoumwuga wabo wari uwo kubohaamahema.
4 Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.
5 Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
6 Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumuraimyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
7 Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusitowubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi.
8 Ariko Kirisipo,umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.
9 Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwouvugewe guceceka
10 kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntuuzaguterakukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”
11 Amarayoumwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.
12 Ariko ubwo Galiyo yariumutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati
13 “Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”
14 Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumurocyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,
15 ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka gucaurubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.”
16 Abirukanaimbere y'intebe y'imanza.
17 Abagiriki bose bafata Sositeniumutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.
18 Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahizeumuhigo.
19 Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.
20 Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.
21 Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagarukaubundi, Imana nibishaka.”Atsukiraaho ava muri Efeso.
22 Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.
23 Amarayo iminsi, bukeyearagenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu miduguduuko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.
24 Hariho Umuyudawitwaga Apolo wavukiyemu Alekizanderiya, bukeyeagera muri Efeso. Yariumuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.
25 Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiragaumwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari aziumubatizo wa Yohana gusa.
26 Atangira kuvugiramu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanuriraInzira y'Imana kugirango arusheho kuyimenya neza.
27 Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo,ubuntu bw'Imana bumuteragufasha cyane abizeye,
28 kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.
1 Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguruasohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.
2 Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?”
Baramusubizabati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”
3 Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?”
Baramusubizabati “Umubatizo wa Yohana.”
4 Pawulo ati “Yohana yabatijeumubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizerauzazahanyuma ye, ari we Yesu.”
5 Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu.
6 Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.
7 Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.
8 Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.
9 Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukiraInzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.
10 Agumya kugiraatyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.
11 Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
12 Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n'imyenda bivuye ku mubiriwe bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.
13 Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugiraizina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”
14 Kandi hariho abahungu barindwi b'Umuyudawitwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo.
15 Bukeyedayimoni arabasubizaati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”
16 Nukoumuntu warimo dayimoni uwo abasimbukirabombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambayeubusabakomeretse.
17 Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.
18 Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n'ibyo bakoze.
19 Kandi benshi mu bakoraga iby'ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by'ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugezeku bice by'ifeza inzovu eshanu.
20 Uko ni ko ijambo ry'Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.
21 Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutimawe kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureban'i Roma na ho.”
22 Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.
23 Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n'Inzira ya Yesu.
24 Umuntu witwaga Demetiriyo,umucuziw'ifeza, yacuragamu ifeza ibishushanyo by'urusengero rwa Arutemi, akungukiraabacuzi be byinshi.
25 Nuko abateraniriza hamwe n'abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yukoubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.
26 Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’
27 Nukouretse koumwuga wacu wajya mu kagaugahinyurwa, n'urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemina rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n'abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”
28 Na bo babyumvise batyo bagiraumujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemiy'Abefeso irakomeye!”
29 Mazeumuduguduwoseuravurungana, bose birukiraicyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakururaGayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
30 Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza.
31 Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumahobamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry'ibirori.
32 Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuzaukwabo abandiukwabo, badahuriyeku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.
33 Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukuramu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu.
34 Bamenye ko ari Umuyudabose basakurizaicyarimwe bamara nk'amasaha abiri bati “Arutemiy'Abefeso irakomeye!”
35 Aho bigezeumwanditsi w'umuduguduahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni ndeutaziyukoumuduguduw'Abefeso ari wourindaurusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi, n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru?
36 Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhorantimuhutireho kugiraicyo mukoramutitonze,
37 kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.
38 Nuko Demetiriyo n'abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n'abacamanza barahari baregane.
39 Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukikorusanzwe.
40 Erega ubu turi mu kaga ko kuregwaubugome, kuko nta mpamvu y'iyi mivurungano ihari twakwireguza!”
41 Avuze ibyo asezerera iteraniro.
1 Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumiraabigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.
2 Anyura muri ibyo bihugu abahuguzaamagambo menshi, ajya i Bugiriki
3 amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumuterayenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.
4 Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukikona Tirofimo bo mu Asiya.
5 Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.
6 Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.
7 Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayomu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.
8 Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.
9 Umusorewitwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.
10 Pawulo aramanuka amwubamahejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kukoubugingo bwe bumurimo.”
11 Amaze gusubiramuri icyo cyumba cyo hejuru, amanyuraumutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugezamu musesomaze aragenda.
12 Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.
13 Ariko twebweho tujya imbere tugeraku nkuge, turatsuka twambukirakujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutakawenyine.
14 Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufatai Mitulene.
15 Tuvayobukeyebwaho tugeraahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufatai Samo, ku wa kane dufatai Mileto,
16 kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufibwa Efeso, ariko aromboreje kugirango adatinda muri Asiya, kuko yihutagakugirango niba bishobokaumunsi wa Pentekoteuzabeari i Yerusalemu.
17 Ari i Mileto atumiraabakuru b'Itorero ryo muri Efeso.
18 Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose,uhereyeumunsi natangiriye kujya muri Asiya,
19 nkorera Umwami nicisha buguficyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda.
20 Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.
21 Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.
22 None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,
23 keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu miduguduyose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.
24 Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangizaurugendo rwanjye n'umurimonahawe n'Umwami Yesu, wo guhamyaubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.
25 “None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemomwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.
26 Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,
27 kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.
28 Mwirindeubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugirango muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.
29 Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarireumukumbi.
30 Kandi muri mweubwanyu hazaduka abantu bavugiraibigoramye, kugirango bakururireabigishwa inyuma yabo.
31 Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhuguraumuntu wese muri mwe ndira.
32 “Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.
33 Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.
34 Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuragaibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.
35 Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukoraimirimo ngo muboneuko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guheshaumugisha kurutaguhabwa.’”
36 Amaze kuvugaatyo, arapfukamaasengana na bo bose.
37 Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.
38 Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugezaku nkuge.
1 Tumazegutandukanana bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeyebwaho dufatai Rodo, tuvayodufatai Patara.
2 Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda.
3 Tugezeaho turebai Kupuro, tuhasiga ibumosobwacu tujya i Siriya, dufatai Tiro, kuko ari ho bashatse gukūrira imitwaro mu nkuge.
4 Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.
5 Tumazeiyo minsi tuvayoturagenda, bose baduherekeranya n'abagore n'abana baturenzaumudugudu, dupfukamamu kibaya cy'inyanja turasenga.
6 Tumazegusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubiraiwabo.
7 Natwe turangijeurugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugerai Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwaboumunsi umwe.
8 Bukeyebwaho tuvayotugerai Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipoumubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.
9 Uwo yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga.
10 Tugitinzeyo iminsi, hazaumuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.
11 Ageze aho turi, yendaumushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’”
12 Tubyumvise twebwe n'abantu b'aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.
13 Ariko Pawulo aratubazaati “Ni iki gitumye muriramukamenaumutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw'izina ry'Umwami Yesu.”
14 Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.”
15 Hanyuma y'iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu.
16 Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugezakwa Munasoni w'Umunyakupurowariumwigishwa wa kera, kugirango aducumbikire.
17 Tugezei Yerusalemu bene Data batwakiranaumunezero.
18 Bukeyebwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.
19 Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhayegukoramu banyamahanga byose uko bikurikirana.
20 Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data,uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko!
21 Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kurekagukurikiza Mose,ukavuga yuko badakwiriye gukebaabana babo cyangwa gukomeza imihango y'Abayuda.
22 None tugiredute ko batari buburekumva yuko waje?
23 Nuko genza utya nk'uko tukubwira. Dore dufiteabagabo bane bahizeumuhigo.
24 Ubajyane mwerezwe hamwe,ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvugaari ibinyoma, ahubwo ko naweugenza neza witondera amategeko yose.
25 Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, n'ubusambanyi.”
26 Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeyebwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa.
27 Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira,
28 barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzuguraubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”
29 (Babivugiyebatyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.)
30 Umurwa woseuravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubanabamukuramu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi.
31 Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w'ingabo z'abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo.
32 Muri ako kanya ajyana abasirikare n'abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonyeumutware w'ingabo n'abasirikare, barorera gukubitaPawulo.
33 Mazeumutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururuibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo.
34 Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n'urusakukumenyaukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw'igihome.
35 Ageze ku rwuririro,umujinya w'abantuutumaabasirikare bamuterura,
36 kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!”
37 Benda kumwinjiza mu rugo rw'igihome, Pawulo abazaumutware w'ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?”
Na we aramubazaati “Uzi Urugiriki?
38 Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize,ukajyana mu butayuabantu b'abicanyi ibihumbi bine?”
39 Pawulo aramusubizaati “Ndi Umuyudaw'i Taruso, ari wo muduguduw'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginzeunkundire mbwire abantu.”
40 Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayoati:
1 “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”
2 Bumvise ababwiye mu Ruheburayobarushaho guceceka. Aravuga ati
3 “Ndi Umuyudawavukiyei Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriyemuri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruzayose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.
4 Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore.
5 Kandi n'umutambyi mukuruniumugabowanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukikona bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzanan'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugirango bahanwe.
6 “Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbonaumucyo mwinshiuvuyemu ijuruuntunguye,urangota.
7 Nikubitahasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki?’
8 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’Aransubizaati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwourenganya.’
9 Abari bari kumwe nanjye babonaumucyo, ariko ntibumva ijwi ry'uwo tuvugana.
10 Ndamubazanti ‘Ngire nte, Mwami?’Umwami aransubizaati ‘Hagurukaujye i Damasiko, ni houzabwirirwa ibyougenewe gukorabyose.’
11 Kandiubwiza bw'uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n'abo twari turi kumwe njya i Damasiko.
12 “Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n'Abayuda bose bari batuyeyo,
13 aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’Uwo mwanya ndahumukandamureba.
14 Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruzayagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubonawa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,
15 kukouzabaumugabowe wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.
16 None ikigutinza ni iki? Hagurukaubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’
17 “Nuko maze gusubirai Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk'urota
18 mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyoumpamya.’
19 Nanjye nti ‘Mwami, na boubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.
20 Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’
21 Aransubizaati ‘Genda kuko nzagutumakure mu banyamahanga.’”
22 Baramwumviriza kugezakuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”
23 Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumuriraumukungugu mu kirere,
24 bigeza ahoumutware w'ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw'igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugirango amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru.
25 Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abazaumutwareutwaraumutwe wariuhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubitaumuntu w'Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”
26 Uwo mutware abyumvise ajya kubibwiraumutware w'ingabo, aramubazaati “Urenda gukoraiki, ko uyu muntu ari Umuroma?”
27 Umutware w'ingabo araza aramubazaati “Mbwira, mbese uri Umuromakoko?”
Na we ati “Yee.”
28 Umutware w'ingabo aramusubizaati “Jyeweho nagombye kuguraUburomaimpiya nyinshi.”
Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.”
29 Nuko abari bagiye kumutatabaherako baramureka, kandiumutware w'ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuromakandi yamuboshye.
30 Bukeyebw'aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamuregaicyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n'abanyarukikobose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo.
1 Pawulo atumbira abanyarukikoarababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranyeumutimautagira ikibiundega imbere y'Imana kugezakuri uyu munsi.”
2 Ananiyaumutambyi mukuruategeka abamuhagaze iruhande kumukubitaku munwa.
3 Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusikarwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kunciraurubanza nk'uko amategeko ategeka, mazeugategeka ko bankubitauca ku mategeko?”
4 Abahagaze aho bati “Uratukaumutambyi mukuruw'Imana?”
5 Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabiumutware w'ubwoko bwawe.’”
6 Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukikoati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndiumwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzukakw'abapfuye.”
7 Amaze kuvugaatyo habaho intonganya z'Abafarisayo n'Abasadukayo, abantu birema ibice
8 kuko Abasadukayobahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n'umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.
9 Habahourusakurwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo barahagurukabajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Nibaumwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”
10 Habaho intonganya nyinshi,umutware w'ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw'igihome.
11 Mu ijoro ry'uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni koukwiriye kumpamiriza n'i Roma.”
12 BukeyeAbayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo.
13 Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine.
14 Bajya ku batambyi bakuru n'abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo.
15 Nuko mwebwe n'abanyarukikomubwireumutware w'ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk'abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turabatwiteguye kumwica atarabageraho.”
16 Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumuciraigico, nuko araza yinjira mu rugo rw'igihome abibwira Pawulo.
17 Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w'ingabo, kuko afite icyo amubwira.”
18 Na we aramujyana amushyīraumutware w'ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”
19 Umutware w'ingabo amufataukuboko, aramwihererana aramubazaati “Icyoushaka kumbwira ni iki?”
20 Aramusubizaati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejouzamanure Pawuloumujyane mu rukiko, na bo bigire nk'abashaka kumubazaibye ngo barusheho kubimenya neza.
21 Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”
22 Umutware w'ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugireuwoubwira yukoumburiyeibyo.”
23 Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.
24 Kandi bashake inyamaswa ziheka kugirango bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Felikiumutegeka mukuru, ari muzima.”
25 Yandikaurwandiko ati
26 “Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe KilawudiyoLusiyandagutashya cyane.
27 Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n'Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukanan'ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma.
28 Nuko nshatse kumenya icyo bamuregaicyo ari cyo, mujyana mu rukikorwabo.
29 Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.
30 Bukeyemburiweyuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.”
31 Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri.
32 Bukeyebw'aho basubiramu rugo rw'igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana.
33 Abo bageze i Kayisariya, bahaumutegeka mukururwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo.
34 Amaze kurusomaabaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya
35 abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.”Ategeka ko bamurindira mu rukikorwa Herode.
1 Hashize iminsi itanu,umutambyi mukuruAnaniya amanukanan'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwiraumutegeka mukuruibyo barega Pawulo.
2 Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramuregaati
“Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe.
3 Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.
4 Ariko ndeke kukurambira, ndakwingingautwumve ku bw'ineza yawe, tuvugeamagambo make.
5 Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti.
6 Ndetse yagerageje guhumanyaurusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumuciraurubanza nk'uko amategeko yacu ari.
7 Arikoumutware w'ingabo Lusiyaaraza amutwakisha amaboko,
8 ategeka abarezi be kukuzaho.] Naweumubajijeubwawe, wabasha kumenya ibyo tumurezebyose.”
9 Abayuda na bo bamuregabimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.
10 Umutegeka mukuruamaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubizaati
“Nzi yukoumazeimyaka myinshi uriumucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe,
11 kukoubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri,uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo.
12 Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.
13 Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri.
14 Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.
15 Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzukakw'abakiranutsi n'abakiranirwa.
16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugiraumutimautandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
17 “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo.
18 Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusakururiho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,
19 ari bo bari bakwiriye kukuzahobakandega, iyo babona ikibi kuri jye.
20 Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko,
21 uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzukakw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’”
22 Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiyaumutware w'ingabo namara kuza, nzacaurubanza rw'amagambo yanyu.”
23 Ategekaumutwareutwaraumutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuzaumuntu wese mu ncuti ze kumukorera.
24 BukeyeFeliki azana n'umugorewe Dirusilaw'Umuyudakazi, atumiraPawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.
25 Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubizaati “None genda, nimbonauburyo nzagutumira.”
26 Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumirango baganire.
27 Imyaka ibiri ishize, PorukiyoFesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.
1 Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.
2 Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,
3 baramwinginga bamusabakubagirira neza ngo atumirePawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.
4 Ariko Fesito abasubizayuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.
5 Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamuregeniba hari icyaha yakoze.”
6 Amaze iminsi idasagaumunanicyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeyebw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo.
7 Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamuregaibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.
8 Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”
9 Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayourubanza rw'ibyo imbere yanjye?”
10 Pawulo aramusubizaati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwaurubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi naweurabizi neza.
11 Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntuubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”
12 Fesito amaze kujya inama n'abanyarukikoaramusubizaati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rerourajyeyo.”
13 Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.
14 Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekererezaumwami ibya Pawulo ati “Harihoumuntu Feliki asize ari imbohe.
15 Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko muciraho iteka.
16 Ndabasubizanti ‘Siumuhango w'Abaroma gutangaumuntu ngo apfe abamuregabatari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’
17 Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeyebw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu.
18 Abarezi bahagurutse ntibamuregaikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,
19 ahubwo bamuregaimpaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugagako ari muzima.
20 Nanjye binyobeye mbuze uko menyaukurikwabyo, ni ko kumubazako ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwaurubanza rw'ibyo.
21 Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugezaaho nazamwoherereza Kayisari.”
22 Agiripa asubizaFesito ati “Nanjyeubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”
Undi ati “Ejouzamwumva.”
23 Bukeyebw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukikon'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.
24 Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.
25 Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.
26 None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikiraumwami wanjye, ni cyo gitumye muzanaimbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugirango nitumarakumubazambone icyo nandika,
27 kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”
1 Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.”Maze Pawulo aramburaukubokoariregura ati
2 “Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,
3 kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n'impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.
4 “Ingeso zanjyeuhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b'ubwoko bwacu n'i Yerusalemuuhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.
5 Kandi baranziuhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.
6 None mpagaritswe gucirwaurubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,
7 ibyo imiryango yacu cumi n'ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n'umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n'Abayuda.
8 Ni iki gituma mugirango ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?
9 “Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukorabyinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.
10 No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpaweubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.
11 No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutukaYesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu miduguduy'abanyamahanga.
12 “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpaweubutware ntegetswe n'abatambyi bakuru.
13 Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbonaumucyouvuyemu ijuruurusha uw'izuba,unsangana n'abo tugendana.
14 Twese twikubitahasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayoriti ‘Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki? Biragukomereye guteraimigeri ku mihunda.’
15 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’Umwami aransubizaati ‘Ndi Yesu uwourenganya.
16 Ariko hagurukauhagarare, kuko igitumye nkubonekera ariukugirango ngutoranye nkugireumukoziwanjye, n'umugabowo guhamya ibyoubonye n'ibyo nzakubonekerana,
17 ngukizeab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho,
18 kugirangoubahumureamaso na bo bahindukirebave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.’
19 “Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.
20 Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudayan'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.
21 Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.
22 Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba
23 yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari weuzabanza kuzukano kubwiraubwoko bwacu n'abanyamahangaubutumwa bw'umucyo.”
24 Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”
25 Pawulo aramusubizaati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganyeukurino kwitonda.
26 Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.
27 Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yukoubyemeye.”
28 Agiripa asubizaPawulo ati “Ubuze hatoukanyemeza kuba Umukristo!”
29 Pawulo ati “Ndasaba Imana kugirango haba hato haba hanini,uretse wowe wenyine ahubwo n'abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”
30 Umwami ahagurukanan'umutegeka mukuruna Berenike n'abo bari bicaranye,
31 basohotse baravuganabati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”
32 Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”
1 Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo,umutwareutwaraumutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.
2 Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyoyendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.
3 Bukeyebw'aho dufatai Sidoni, Yuliyoagirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugirango zimugaburire.
4 Dutsukiraaho duhitamunsi y'ikirwa cy'i Kupurodushaka kucyikingahoumuyaga, kuko wariuduturutse imbere.
5 Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufatai Mura,umuduguduw'i Lukiya.
6 Umutwareutwaraumutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.
7 Tumaraiminsi myinshi tugenda buhoro, tugerabugufibw'i Kinido bituruhijecyane, mazeumuyagautubujijeduhitamunsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingahoumuyaga.
8 Tugikikira bituruhijecyane, tugeraahantu hitwa i Myaro myiza bugufibw'umuduguduwitwa i Lasaya.
9 Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukabakwari gufiteakaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyirizaubusayari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati
10 “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiyekubamoibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.”
11 Arikoumutwareutwaraumutwe yumviraumwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.
12 Kandi kukoumwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugerai Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari houmwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba.
13 Nukoumuyagauturutse ikusiuhushyebuhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira buguficyane bw'i Kirete.
14 Mazeumwanya mutoushize, baterwa n'umuyagauhuhacyane witwa Urakulo,uturukakuri icyo kirwa.
15 Inkuge irahehwa ntiyabasha kugemaumuyaga, turayireka ijya aho ishaka.
16 Duhitamunsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingahoumuyaga, maze tubonauko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhijecyane.
17 Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyiusayawitwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga.
18 Dukomeza guteraganwa n'umuyagacyane, nuko bukeyebw'aho baroha imitwaro mu nyanja.
19 Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja.
20 Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhumay'umuyagamwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.
21 Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.
22 Kandi none ndabakomeza, nimuhumurekuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge,
23 kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndiuwayonyikorera
24 akambwira ati ‘Pawulo, witinyaukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhayen'abo mugendana bose.’
25 Nuko nimuhumuremwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.
26 Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”
27 Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.
28 Bagerauburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugerababona nka metero mirongo itatu.
29 Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.
30 Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanuriraindere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka.
31 Pawulo abwiraumutwareutwaraumutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”
32 Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda.
33 Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.
34 Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.”
35 Amaze kuvugaatyo yendaumutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.
36 Bose babona ihumure, na bo bararya.
37 Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.
38 Bamaze guhagabaroha amasaka mu nyanja kugirango borohereze inkuge.
39 Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kirihoumusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge.
40 Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamuraumwenda w'imbereuyigendesha berekeza ku musenyi.
41 Ariko bageze mu ihurirory'amazi, basekura inkuge ku butakabwo hasi y'amazi. Nukoumutwe w'inkuge w'imbereurashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyumaumenagurwa n'imbaraga y'umuraba.
42 Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugirango hatagira uwo muri zo woga agacika.
43 Arikoumutwareutwaraumutwe ashatse gukizaPawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugirango abe ari bo babanza kugeraku nkombe,
44 n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.
1 Tumazegukiratumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.
2 Bene igihugu batugirira neza cyane, baducaniraumuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho.
3 Ariko Pawulo amaze guteranyaumuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriroimurumaku kiganza.
4 Bene igihugu babonye icyo gikururukakirereta ku gikonjo cye baravuganabati “Niukuriuyu muntu niumwicanyi. Nturoran'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”
5 Ariko akunkumuriraicyo gikururukamu muriro, ntiyagira icyo aba.
6 Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamazeumwanya muninibakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”
7 Bugufibw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.
8 Se wa Pubiliyo yari arwayeubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.
9 Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.
10 Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiyegutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.
11 Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga.
12 Dufatai Surakusa tumarayo iminsi itatu.
13 Bukeyetuvayo, turagoronzoka tugerai Regiyo. Hashizeumunsi umweumuyagauturutse ikusiurahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufatai Puteyoli.
14 Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.
15 Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu miduguduyitwa Igurirorya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.
16 Tumazekugerai Roma,umutwareutwaraumutwe ashyikiriza imboheumutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikareumurinda.
17 Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriyeubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayobampa Abaroma.
18 Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.
19 Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndegaubwoko bwacu.
20 Ni cyo nabatumiriye ngo tuvuganeduhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”
21 Na bo baramusubizabati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvugenabi.
22 Ariko turashaka kumva ibyoutekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”
23 Bamusezeranyaumunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamyaubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.
24 Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.
25 Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvugaijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruzawanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya,
26 yabivuze neza ati
‘Jya kuri abo bantuubabwire uti
Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya,
Kurebamuzareba ariko ntimuzabyitegereza.
27 Kukoumutimaw'ubu bwokoufiteibinure,
Amatwi yabo akaba ari ibihuri,
Amaso yabo bakayahumiriza,
Ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi,
No kumenyeshaumutima,
No guhindukira,
Ngo mbakize.’
28 “Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.”
[
29 Amaze kuvugaatyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.]
30 Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusurabose,
31 akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.