1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.
2 Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere.
3 Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.
4 Muri we harimoubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.
5 Uwo Mucyouviramu mwijima, arikoumwijima ntiwawumenya.
6 Harihoumuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana.
7 Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera.
8 Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo.
9 Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikireumuntu wese.
10 Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya.
11 Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.
12 Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahayeubushobozi bwo kuba abana b'Imana.
13 Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.
14 Jambo uwo yabayeumuntu abana natwe (tubonaubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuyeubuntu n'ukuri.
15 Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni weunduta, kuko yahozeho ntarabaho.’”
16 Kandi ibimwuzuyeakaba ari byo twahaweho twese, niubuntu bukurikiraubundi,
17 kuko amategeko yatanzwe na Mose, arikoubuntu n'ukuribyo byazanywe na Yesu Kristo.
18 Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubonaImana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.
19 Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubazabati “Uri nde?”
20 Nuko ntiyabahishaukuri, ahubwo araberuriraati “Si jye Kristo.”
21 Nuko baramubazabati “Tubwire, uri Eliya?”
Na we ati “Sindi we.”
Bati “Uri wa muhanuzi?”
Arabasubizaati “Oya.”
22 Baramubazabati “None se uri nde ngo dusubizeabadutumye? Wowe wiyita nde?”
23 Ati “Ndi ijwi ry'urangururiramu butayungo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'ukoumuhanuzi Yesaya yabivuze.”
24 Abari batumwe bari Abafarisayo.
25 Nuko baramubazabati “Noneubatiriza iki, koutariKristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”
26 Yohana arabasubizaati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,
27 uwo ni weunsimbura kandi ntibinkwiriye gupfunduraudushumi tw'inkweto ze.”
28 Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
29 Bukeyebw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana,ukurahoibyaha by'abari mu isi.
30 Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazazaumugaboundutaubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’
31 Icyakora sinari muzi, ariko kugirango yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”
32 Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we.
33 Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwouzabona Umwuka amanukiraakagwa kuri we, uwo ni weubatirisha Umwuka Wera’.
34 Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.”
35 Bukeyebw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri.
36 Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.”
37 Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.
38 Yesu arahindukiraabona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?”Baramusubizabati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha)ucumbitse he?”
39 Arababwira ati “Nimuze murahabona.”Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na weumwanya burīra.
40 Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu.
41 Abanza kubonamwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya”(risobanurwa ngo: Kristo).
42 Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona,uzitwa Kefa.”(Risobanurwa ngo: ibuye).
43 Bukeyebwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”
44 Filipo uwo yari uw'i Betsayida,umuduguduw'iwabo wa Andereya na Petero.
45 Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”
46 Natanayeli aramubazaati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?”Filipo aramusubizaati “Ngwinourebe.”
47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugahoati “Dore Umwisirayeli nyakuri,udafiteuburiganya.”
48 Natanayeli aramubazaati “Wamenyeye he?”Yesu aramusubizaati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutininakubonye.”
49 Natanayeli aramusubizaati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.”
50 Yesu aramusubizaati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”
51 Kandi arongera aramubwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.”
1 Ku munsi wa gatatu hacyujijweubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.
2 Yesu bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.
3 Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.”
4 Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
5 Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”
6 Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk'ukoumugenzo w'Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z'amazi.
7 Yesu arababwira ati “Mwuzuzeintango amazi.”Barazuzuzabageza ku ngara.
8 Arababwira ati “Nimudahenoneho mushyireumusangwa mukuru.”Barayamushyīra.
9 Uwo musangwa mukuruasogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuruahamagaraumukwe
10 aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhagabakabona kuzanaizitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zouherutsa.”
11 Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.
12 Hanyuma y'ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n'abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi.
13 Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.
14 Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n'intama n'inuma, n'abandi bicaye bavunja ifeza.
15 Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko, bose abirukanan'intama n'inka mu rusengero, amena ifeza z'abaguragainuma
16 ati “Nimukurehobino, murekeguhindura inzu ya Data iguriro.”
17 Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry'inzu yawe rirandya.”
18 Abayuda baramubazabati “Ubwougizeutyo watwereka kimenyetso ki?”
19 Yesu arabasubizaati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubakamu minsi itatu.”
20 Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngouzarwubakamu minsi itatu?”
21 Arikourusengero yavugaganiumubiriwe.
22 Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze.
23 Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,
24 ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.
25 Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.
1 Harihoumuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo,umutware wo mu Bayuda.
2 Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uriumwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukoraibimenyetso ujyaukora, keretse Imana iri kumwe na we.”
3 Yesu aramusubizaati “Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoumuntuutabyawe ubwa kabiri, atabasha kubonaubwami bw'Imana.”
4 Nikodemo aramubazaati “Mbeseumuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubiramu nda ya nyina akabyarwa?”
5 Yesu aramusubizaati “Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoumuntuutabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.
6 Ikibyarwa n'umubirina cyo niumubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo niumwuka.
7 Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.
8 Umuyagauhuhaahoushaka,ukumva guhuhakwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni kouwabyawe n'Umwuka wese amera.”
9 Nikodemo aramusubizaati “Ibyo byashoboka bite?”
10 Yesu aramusubizaati “Ukaba uriumwigisha w'Abisirayeli ntumenye ibyo!
11 Niukuri, niukuri, ndakubwira yuko tuvugaibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.
12 Ubwo nababwiye iby'isi ntimwemere, nimbabwira iby'ijuru muzemera mute?
13 Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.
14 “Kandi nk'uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa,
15 kugirangoumwizera wese abone guhabwaubugingo buhoraho.”
16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugirangoumwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabweubugingo buhoraho.
17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi guciraabari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugirango abari mu isi bakizwe na we.
18 Umwizera ntacirwaho iteka,utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege.
19 Uko gucirwaho iteka ni uku: ni ukoumucyo waje mu isi, abantu bagakundaumwijima kuwurutishaumucyo babitewe n'uko ibyo bakora ari bibi,
20 kukoumuntu weseukoraibibi yangaumucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,
21 arikoukoraiby'ukurini we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.
22 Hanyuma y'ibyo Yesu ajyana n'abigishwa be mu gihugu cy'i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.
23 Ariko Yohana we yabatirizaga muri Ayinoni bugufibw'i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,
24 kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y'imbohe.
25 Abigishwa ba Yohana bajya impaka n'Umuyudaku byo kwiyeza.
26 Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha,uwarikumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.”
27 Yohana arabasubizaati “Nta cyoumuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.
28 Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’
29 Uwoumugeniasanga ni we mukwe, kandiumuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyaneurasohoye.
30 Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”
31 Uwavuye mu ijuru ni weusumba byose, naho uwo mu isi we ni uw'isi nyine, kandi n'ibyo avuga ni iby'isi. Uwavuye mu ijuru ni weusumba byose,
32 kandi ibyo yabonye n'ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.
33 Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri.
34 Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.
35 Se akunda Umwana we kandi yamweguriyebyose,
36 uwizera uwo Mwana aba abonyeubugingo buhoraho, arikoutumvira uwo Mwana ntazabonaubugingo, ahubwoumujinya w'Imanaugumakuri we.
1 Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,
2 (icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),
3 ni cyo cyatumye ava i Yudayaagasubirai Galilaya,
4 yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
5 Nuko agera mu muduguduw'i Samariya witwa Sukara, bugufibw'igikingi Yakobo yahayeumwana we Yosefu,
6 kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n'uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk'isaha esheshatu.
7 Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpautuzitwo kunywa”,
8 (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudukuguraibyo kurya.)
9 Umusamariyakazi aramusubizaati “Ko uri Umuyudankaba Umusamariyakazi,uransaba amazi ute?”Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
10 Yesu aramusubizaati “Iyaba wari uzi impano y'Imana,ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe ubaumusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.”
11 Undi ati “Databuja, koudafite icyouvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?
12 Mbese yeurutasogokuruzaYakobo wadufukuriyeiri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?”
13 Yesu aramusubizaati “Umuntu weseunywaaya mazi azongera kugirainyota,
14 arikounywaamazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubizakugezamu bugingo buhoraho.”
15 Umugorearamubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvomahano kuko ari kure.”
16 Yesu aramubwira ati “Gendauhamagareumugabowawe mazeugaruke hano.”
17 Umugorearamusubizaati “Nta mugabomfite.”
Yesu aramubwira ati “Uvuzeukuriyukoudafiteumugabo,
18 kuko wariufiteabagabo batanu, n'uwoufiteubu siuwawe. Ibyo byoubivuzeukuri.”
19 Umugorearamubwira ati “Databuja, menye yuko uriumuhanuzi.
20 Ba sogokuruzabacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
21 Yesu aramusubizaati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozicyangwa i Yerusalemu.
22 Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
23 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuribasengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
24 Imana ni Umwuka, n'abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
25 Umugorearamubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”
26 Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”
27 Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n'uko avuganan'uwo mugore, ariko ntihagiraumubazaati “Urashaka iki?”Cyangwa ati “Ni iki gitumyeuvuganana we?”
28 Nuko uwo mugoreasiga ikibindi cye, aragenda ajya mu muduguduabwira abantu ati
29 “Nimuze murebeumuntuumbwiye ibyo nakoze byose, murebeahari ko ari Kristo!”
30 Bava mu mudugudungo baze aho ari.
31 Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akiraufungure.”
32 Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”
33 Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hariuwamuzaniye ibyokurya?”
34 Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye niugukoraibyouwantumye ashaka, no kurangizaumurimowe.
35 Mbese ntimuvugango ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’Dore ndababwira, nimwubureamaso murebeimirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.
36 Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyakaubugingo buhoraho ngoumubibyi n'umusaruzi banezeranwe,
37 kuko iri jambo ari iry'ukuringo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’
38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguyeumurimowabo.”
39 Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudubizera Yesu, kuko bumvise amagambo y'uwo mugoreahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.”
40 Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumanena bo, asibirayo kabiri.
41 Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.
42 Maze babwira uwo mugorebati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteyekwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukizaw'abari mu isi koko.”
43 Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya,
44 kuko Yesu yahamije yukoumuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy'iwabo.
45 Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo.
46 Bukeyeyongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriyeamazi vino. Kandi i Kaperinawumu harihoumutware w'umwami, wariurwajeumwana we w'umuhungu.
47 Yumvise yuko Yesu avuye i Yudayaasohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akizeumwana we kuko yendaga gupfa.
48 Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n'ibitangaza.”
49 Uwo mutware aramusubizaati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.”
50 Yesu aramubwira ati “Genda,umwana wawe ni muzima.”
Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda.
51 Bukeyebwaho akiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.”
52 Ababaza igihe yoroherewe baramusubizabati “Ejo ku isaha ndwi, ni houbuganga bwamuvuyemo.”
53 Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.”Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose.
54 Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudayaageze i Galilaya.
1 Hanyuma y'ibyo haba iminsi mikuru y'Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu.
2 Kandi i Yerusalemu bugufibw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayokitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.
3 Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza,
4 kuko rimwe na rimwe marayika yamanukagaakajya muri icyo kidendezi, agahindurizaamazi. Nukoumuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]
5 Harihoumuntu wariufiteindwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunani.
6 Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubazaati “Mbeseurashaka gukira?”
7 Umurwayi aramusubizaati “Databuja, simfiteumuntuunjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”
8 Yesu aramubwira ati “Byuka wikorereuburiribwaweugende.”
9 Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorerauburiribwe aragenda.
Ubwo hari ku munsi w'isabato.
10 Nuko Abayuda babwiraukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorerauburiribwawe.”
11 Na we arabasubizaati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorereuburiribwaweugende.’”
12 Baramubazabati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorereugende?”
13 Arikouwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi.
14 Hanyuma y'ibyo Yesu amubonamu rusengero aramubwira ati “Doreubayemuzima, ntukongere gukoraicyahautazabona ishyano riruta irya mbere.”
15 Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije.
16 Ni cyo cyatumagaAbayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk'ibyo ku isabato.
17 Ariko arabasubizaati “Data arakora kugezan'ubu, nanjye ndakora.”
18 Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kukouretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n'Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.
19 Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukoraubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n'Umwana ari byo akora,
20 kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n'imirimo iruta iyi kugirango mutangare.
21 Nk'uko Se azura abapfuye akabahaubugingo, ni ko n'Umwana ahaubugingo abo ashaka.
22 Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,
23 kugirango abantu bose bubaheUmwana nk'uko bubahaSe. Utubahauwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.
24 “Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwumva ijambo ryanjye akizerauwantumye, aba afiteubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.
25 Niukuri, niukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima,
26 kuko nk'uko Data afiteubugingo muri we, ni ko yabuhayeUmwana ngo abugirena we.
27 Kandi yamuhayeubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu.
28 Ntimutangazwe n'ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye
29 bakavamo, abakoze ibyiza bakazukiraubugingo, naho abakoze ibibi bakazukiragucirwaho iteka.
30 “Nta cyo mbasha gukoraubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukurikuko ntakurikiza ibyo nkundaubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyouwantumye akunda.
31 “Nakwihamyaubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk'ukuri,
32 ahubwo hariho undiumpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby'ukuri.
33 Mwatumye kuri Yohana, na we yahamijeukuri.
34 Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw'umuntu, ahubwo mbivugiyekugirango mukizwe.
35 Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimiraumucyo we.
36 Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamyaubwayo yuko Data ari we wantumye.
37 Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubonaishusho ye,
38 ndetse ntimufiten'ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye.
39 Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufiteubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.
40 Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabweubugingo.
41 “Sinshaka ishimwe ry'abantu,
42 ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu.
43 Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera.
44 Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Manaubwayo?
45 Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko harihoubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye.
46 Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse.
47 Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n'amagambo yanjye muzayizera mute?”
1 Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.
2 Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.
3 Yesu azamukaumusoziyicaranayo n'abigishwa be.
4 Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora.
5 Yesu yuburaamaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”
6 Icyatumye amubazaatyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.
7 Filipo aramusubizaati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwoumuntu yaryaho gato.”
8 Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati
9 “Hano hariumuhunguufiteimitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”
10 Yesu ati “Nimwicaze abantu.”Aho hantu hariubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu.
11 Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga.
12 Bamaze guhagaabwira abigishwa be ati “Nimuteranyeubuvungukirabusigaye hatagira ikintu gipfaubusa.”
13 Barateranya buzuzaintonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukirabwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje.
14 Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Niukuriuyu ni we wa muhanuzi wariukwiriye kuza mu isi.”
15 Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufatango bamwimike, arabiyufūra asubiraku musoziwenyine.
16 Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.
17 Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,
18 inyanja ihindurizwa n'umuyagamwinshiuhuha.
19 Bamaze kuvugamasitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufibw'ubwato baratinya.
20 Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”
21 Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugeraimusoziaho bajyaga.
22 Bukeyebwaho iteraniro ry'abantu benshi ryari rihagaze hakurya y'inyanja, bamenya yuko hariubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n'abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyineubwabo.
23 Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufibw'aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.
24 Nuko abo bantu babonye ko Yesu n'abigishwa be badahari, bikira muri ayo matoubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.
25 Bamubonye hakurya y'inyanja baramubazabati “Mwigisha, waje hano ryari?”
26 Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.
27 Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumahokugezaku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”
28 Baramubazabati “Tugiredute ngo dukoreimirimo y'Imana?”
29 Arabasubizaati “Umurimow'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
30 Baramubazabati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?
31 Ba sogokuruzabacu barīraga manu mu butayu, nk'uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kuryaumutsimauvuyemu ijuru.’”
32 Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahayeumutsimauvuyemu ijuru, ahubwo ni Dataubahaumutsima w'ukuriuvuyemu ijuru.
33 Kukoumutsima w'Imana ariumanuka uva mu ijuru,ugahaabari mu isiubugingo.”
34 Baramubwira bati “Databuja, ujyeuduhauwo mutsima iteka.”
35 Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.
36 Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.
37 Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukanana hato.
38 Kuko ntavanywe mu ijuru no gukoraibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukoraibyouwantumye ashaka,
39 kandi ibyouwantumye ashaka ni ibi: niukugirango mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka.
40 Kuko icyo Data ashaka ari iki: niukugirangoumuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabweubugingo buhoraho, nanjye nzamuzureku munsi w'imperuka.”
41 Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.”
42 Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”
43 Yesu arabasubizaati “Mwe kwitotomba.
44 Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzuraku munsi w'imperuka.
45 Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.
46 Siukugirango hariumuntu wabonye Data, keretseuwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.
47 Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwizera ari weufiteubugingo buhoraho.
48 Ni jye mutsima w'ubugingo.
49 Ba sekuruzawanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.
50 Uyu ni wo mutsimaumanuka uva mu ijuru, kugirangoumuntuuwurya ye gupfa.
51 Ni jye mutsima muzimawavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandiumutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugirango baboneubugingo, niumubiriwanjye.”
52 Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduhaumubiriwe ngo tuwurye?”
53 Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko nimutaryaumubiriw'Umwana w'umuntu, ntimunywen'amaraso ye, nta bugingo muba mufitemuri mwe.
54 Uryaumubiriwanjye, akanywa amaraso yanjye aba afiteubugingo buhoraho, nanjye nzamuzuraku munsi w'imperuka,
55 kukoumubiriwanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywaby'ukuri.
56 Uryaumubiriwanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.
57 Nk'uko Datauhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni koundyana we azabaho ku bwanjye.
58 Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruzabanyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”
59 Ibyo yabivugiyemu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.
60 Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye,ushobora kuryihanganira ni nde?”
61 Yesu amenya mu mutimawe yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza?
62 None mwabona Umwana w'umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?
63 Umwuka ni weutangaubugingo,umubirinta cyoumaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
64 ariko hariho bamwe muri mwe batizera.”(Kukouhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n'uzamugambanira uwo ari we.)
65 Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatarihoubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”
66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubirainyuma, barorera kugendana na we.
67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”
68 Simoni Petero aramusubizaati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari woweufiteamagambo y'ubugingo buhoraho,
69 natwe tukabatwizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana?”
70 Yesu arabasubizaati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe niumwanzi.”
71 Uwo yavugagani Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wariugiyekuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.
1 Hanyuma y'ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.
2 Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.
3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugirango abigishwa bawe barebe imirimoukora,
4 kuko ari nta muntuushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kukoukoraiyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!”
5 (Bene se babivugiyebatyo kuko batamwizeraga).
6 Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka.
7 Ab'isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi.
8 Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.”
9 Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya.
10 Ariko bene se bamaze kwikuburabagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho.
11 Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?”
12 Abantu bamugiraimpaka cyane, bamwe bati “Niumuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.”
13 Ariko ntihagiraumuvugaku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda.
14 Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha.
15 Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”
16 Yesu arabasubizaati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye.
17 Umuntu nashaka gukoraibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.
18 Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, arikoushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.
19 Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?”
20 Abantu baramusubizabati “Ufite dayimoni. Ni ndeushaka kukwica?”
21 Yesu arabasubizaati “Nakozeumurimoumwe, namwe mwese murawutangarira.
22 Mose yabahayeumuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruzabanyu), ndetse mukebaabantu no ku isabato.
23 Ubwoumuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijijeumubiriw'umuntu wose ku isabato?
24 Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z'ukuri.”
25 Nuko bamwe mu b'i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu?
26 Nyamara dore aravugiraku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, niukurikoko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo?
27 Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”
28 Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n'aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy'ukuri, iyo mutazi.
29 Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”
30 Nuko bashaka kumufataariko ntihagiraubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.
31 Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugirango azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”
32 Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugiramu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.
33 Yesu aherako aravuga ati “Hasigayeumwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye.
34 Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”
35 Nuko Abayuda baravuganabati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?
36 Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’”
37 Nuko ku munsiuheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsiurutaiyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe.
38 Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.”
39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwaubwiza bwe.
40 Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Niukuriuyu ni we wa muhanuzi.”
41 Abandi bati “Uyu ni we Kristo.”Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturukai Galilaya?
42 Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturukei Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”
43 Nuko abantu baramupfa.
44 Bamwe muri bo bashaka kumufataariko ntihagira n'umukozaurutoki.
45 Nuko ba basirikare basubiraku batambyi bakuru n'Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n'iki kumuzana?”
46 Abasirikare barabasubizabati “Yemwe, ntabwo higeze kubaumuntuuvuganka we.”
47 Abafarisayo barabasubizabati “Mbese namwe mwayobejwe?
48 Hariumuntu n'umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye?
49 Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”
50 Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati
51 “Mbese amategeko yacu aciraumuntuurubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”
52 Baramusubizabati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe,urasanga ko nta muhanuziuturukai Galilaya.”
[
53 Barataha,umuntu wese ajya iwe.
1 Yesu ajya ku musoziwa Elayono.
2 Azinduka mu musekeyongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha.
3 Abanditsi n'Abafarisayo bamuzaniraumugorebafashe asambana, bamuta hagati.
4 Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugorebamufashe asambana,
5 kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None woweuravuga ngo iki?”
6 Ibyo babivugiyekumugerageza ngo baboneuburyo bamurega. Ariko Yesu arunamayandikishaurutokihasi.
7 Bakomeje kumubazaarunamuka arababwira ati “Muri mweudafite icyaha, abe ari weubanza kumuteraibuye.”
8 Yongera kunamayandika hasi.
9 Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohokaurusorongouhereye ku basazaukageza kuuheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugorewariuhagaze hagati.
10 Yesu arunamuka aramubazaati “Wa mugorewe, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”
11 Ati “Nta we Databuja.”Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukoraicyaha.”]
12 Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afiteumucyo w'ubugingo.”
13 Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n'ibyo wihamije si iby'ukuri.”
14 Yesu arabasubizaati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby'ukuri, kuko nzi aho naturutse n'aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya.
15 Mucaurubanza nk'abantu, ariko jyeweho nta n'umwe nciraurubanza.
16 Ariko naho nacaurubanza, urwo naca ruba ari urw'ukurikuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye.
17 Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby'ukuri.
18 Ndihamyaubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”
19 Baramubazabati “So ari hehe?”
Yesu arabasubizaati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”
20 Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiroubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagiraumufatakuko igihe cye cyari kitarasohora.
21 Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.”
22 Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’”
23 Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab'iy'isi, ariko jyewe sindi uw'iy'isi.
24 Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”
25 Baramubazabati “Uri nde?”
Yesu arabasubizaati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere.
26 Mfite byinshi byo kubavugahombaciraurubanza, arikouwantumye ni uw'ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.”
27 Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se.
28 Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w'umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga.
29 Kandiuwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”
30 Avuze atyo abantu benshi baramwizera.
31 Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimugumamu ijambo ryanjye muzabaabigishwa banjye nyakuri,
32 namwe muzamenyaukurikandiukurini ko kuzababātūra.”
33 Baramusubizabati “Ko turiurubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z'umuntu wese, noneuvugiyeiki ngo tuzabātūrwa?”
34 Yesu arabasubizaati “Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu weseukoraibyaha ari imbata y'ibyaha.
35 Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni weurugumamoiteka.
36 Nuko Umwana nababātūra, muzabamubātūwe by'ukuri.
37 Nzi yuko muri abuzukuruzaba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafiteumwanya muri mwe.
38 Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”
39 Baramusubizabati “Aburahamu ni we data.”
Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukorank'uko Aburahamu yakoraga.
40 Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndiumuntuubabwiye iby'ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo.
41 Ibyo mukorani nk'ibya so.”
Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufitedata umwe, ari we Mana.”
42 Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.
43 Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye.
44 Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ariumwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukurikukoukurikutarimuri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ariumunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma.
45 Ariko jyewe kuko mbabwira iby'ukuri, ntimunyizera.
46 Ni nde muri mweunshinja icyaha? Ko mvugaukuri, ni iki gituma mutanyizera?
47 Uw'Imana yumva amagambo y'Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutariab'Imana.”
48 Abayuda baramusubizabati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi koufitedayimoni?”
49 Yesu arabasubizaati “Simfite dayimoni, ahubwo nubahaData ariko mwe muransuzugura.
50 Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza.
51 Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”
52 Abayuda baramusubizabati “Noneho tumenye koufitedayimoni. Aburahamu yarapfuye, n'abahanuzi nuko, naweukavuga ngoumuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose!
53 MbeseurutasogokuruzaAburahamu wapfuye, n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
54 Yesu arabasubizaati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy'ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvugango ni Imana yanyu,
55 nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndiumunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.
56 Aburahamu sekuruzawanyu yifujijecyane kurebaumunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”
57 Abayuda baramubwira bati “Koutaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
58 Yesu arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”
59 Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.
1 Akigenda abonaumuntu wavutse ari impumyi.
2 Abigishwa baramubazabati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
3 Yesu arabasubizaati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo niukugirango imirimo y'Imana yerekanirwe muri we.
4 Nkwiriye gukoraimirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiyekwira ni igiheumuntu atakibasha gukora.
5 Nkiri mu isi ndiumucyo w'isi.”
6 Amaze kuvugaatyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso,
7 aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.
8 Abaturanyi be n'abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?”
9 Bamwe bati “Ni we.”
Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”
Na we arabasubizaati “Ni jye.”
10 Baramubazabati “Mbese wahumutse ute?”
11 Arabasubizaati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.”
12 Baramubazabati “Ari hehe?”
Ati “Simbizi.”
13 Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo.
14 Kandi ubwo hari ku munsi w'isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumūra.
15 Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubazauko yahumutse. Arababwira ati “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.”
16 Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.”
Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukoraibimenyetso bingana bityo?”Baramupfa.
17 Nuko bongera kubazauwariimpumyi bati “Ku bwaweumuvugahoiki ubwo yaguhumūye?”
Ati “Niumuhanuzi.”
18 Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugezaaho bamariye guhamagara ababyeyi b'uwahumutse.
19 Barababaza bati “Uyu niumwana wanyu muvugako yavutse ari impumyi. None yahumuwen'iki?”
20 Ababyeyi be barabasubizabati “Tuzi yuko uyu ariumwana wacu, kandi yavutse ari impumyi.
21 None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n'uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, niumugabomukuruarivugira.”
22 Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuzainama, yukoumuntu weseuzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi.
23 Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Niumugabomukurunimumwibarize.”
24 Nuko rerouwariimpumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ariumunyabyaha.”
25 Na we arabasubizaati “Niba ariumunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.”
26 Baramubazabati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?”
27 Arabasubizaati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?”
28 Baramutukabaramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose.
29 Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.”
30 Arabasubizaati “Iri ni ishyano, ko mutaziaho yaturutse kandi ari we wampumuye!
31 Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, arikouyubahaagakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva.
32 Uhereye kera kose, ntihari habonekaumuntu wahumuyeuwavutse ari impumyi.
33 Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.”
34 Baramusubizabati “Wowe wavukiyemu byaha bisa, ni woweutwigisha?”Bamusunikira hanze.
35 Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubazaati “Mbese wizeye Umwana w'Imana?”
36 Na we aramusubizaati “Databuja, ni nde nkamwizera?”
37 Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.”
38 Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.”Aramupfukamira.
39 Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume.”
40 Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubazabati “Mbese natwe turi impumyi?”
41 Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvugayuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.”
1 “Niukuri, niukuri, ndababwira yukouwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ariumujuran'umunyazi.
2 Arikounyura mu irembo ni we mwungeri w'intama.
3 Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
4 Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.
5 Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.”
6 Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.
7 Nuko Yesu arongera arababwira ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama.
8 Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise.
9 Ni jye rembo,umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabonaurwuri.
10 Umujurantazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugirango ziboneubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.
11 “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
12 arikouragirira ibihembo,utariumwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.
13 Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.
14 Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya
15 nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.
16 Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizabaumukumbi umwe, zigireumwungeri umwe.
17 “Igituma Data ankunda ni uko ntangaubugingo bwanjye ngo mbusubirane.
18 Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”
19 Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo.
20 Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”
21 Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewena dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?”
22 Icyo gihe hariumunsi mukuruwo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho.
23 Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo.
24 Abayuda baramugotabaramubazabati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristoutwerurire.”
25 Yesu arabasubizaati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.
26 Ariko ntimwizera kuko mutariabo mu ntama zanjye.
27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.
28 Nzihaubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunuramu kubokokwanjye.
29 Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunuramu kubokokwa Data.
30 Jyewe na Data turi umwe.”
31 Abayuda bongera gutoraamabuye ngo bayamutere.
32 Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho niuwuhemurimomuri youbatera kuntera amabuye?”
33 Abayuda baramusubizabati “Ku bw'imirimo myiza ntituguteraamabuye, ahubwo tuguhorakwigereranya, kuko uriumuntuukigira Imana.”
34 Yesu arabasubizaati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?
35 Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,
36 mubwirira iki uwo Data yejeje akamutumamu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’?
37 Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.
38 Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimoubwayo, kugirango mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
39 Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.
40 Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo.
41 Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuribyose.”
42 Benshi bamwizererayo.
1 Harihoumuntu wariurwaye witwaga Lazaro w'i Betaniya, ikirorero cy'iwabo wa Mariya na Marita mwene se.
2 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguzaumusatsi we, musazaw'uwo ni Lazaro wa wundi wariurwaye.
3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwoukunda ararwaye.”
4 Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutumaUmwana w'Imana ahimbazwa.”
5 Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro.
6 Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.
7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubirei Yudaya.”
8 Abigishwa baramubazabati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye noneusubiyeyo?”
9 Yesu arabasubizaati “Mbegaumunsi ntugiraamasaha cumi n'abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona,
10 arikougenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.”
11 Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”
12 Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.”
13 Nyamara Yesu yavugagaiby'urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw'ibitotsi.
14 Yesu ni ko kuberuriraati “Lazaro yarapfuye.
15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugirango noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”
16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”
17 Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro.
18 I Betaniya hari bugufibw'i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n'eshanu.
19 Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musazawabo yari yapfuye.
20 Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.
21 Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musazawanjye ntaba yarapfuye.
22 Kandi n'ubu nzi yuko ibyousabye Imana byose, Imana izabiguha.”
23 Yesu aramubwira ati“Musazawawe azazuka.”
24 Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzukowo ku munsi w'imperuka.”
25 Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzukan'ubugingo,unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
26 kandiumuntu weseukirihounyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”s
27 Aramusubizaati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w'Imanaukwiriye kuza mu isi.”
28 Amaze kuvugaibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”
29 Abyumvise ahagurukavuba aramusanga.
30 Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.
31 Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonyeuburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo.
32 Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubitaimbere y'ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musazawanjye ntaba yarapfuye.”
33 Yesu amubonye arira, n'Abayuda bazanye na bo barira, asuhuzaumutimaarawuhagarika,
34 arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”
Baramusubizabati “Databuja, ngwinourebe.”
35 Yesu ararira.
36 Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebeuburyo yamukundaga!”
37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumuraimpumyi, ntaba yarabashije kubuzan'uyu ntapfe?”
38 Yesu yongera gusuhuzaumutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa.
39 Yesu arababwira ati “Nimukurehoigitare.”
Marita mushiki w'uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”
40 Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri buboneubwiza bw'Imana’?”
41 Nuko bakurahoigitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kukounyumvise.
42 Ubwanjye nari nzi yukounyumva iteka, ariko mbivugiyeku bw'abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.”
43 Amaze kuvugaibyo arangururaijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.”
44 Uwariupfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumurekeagende.”
45 Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera,
46 ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze.
47 Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranyaurukiko, barabazanya bati “Tugiredute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?
48 Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbureumurwa wacu n'ubwoko bwacu.”
49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wariumutambyi mukurumuri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi.
50 Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, koumuntu umwe yapfira abantu kurutakoubwoko bwose bwarimbuka?”
51 Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yariumutambyi mukurumuri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko,
52 ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo niukugirango abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe.
53 Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.
54 Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufibw'ubutayumu muduguduwitwa Efurayimu, agumanayo n'abigishwa be.
55 Kuko Pasika y'Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.
56 Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?”
57 Ariko abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari bategetse yukoumuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.
1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.
2 Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.
3 Mariya yenda igice cy'indatira y'amavuta meza nk'amadahano y'agati kitwa narada y'igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguzaumusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.
4 Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati
5 “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”
6 Icyatumye avuga atyo siukubabarira abakene, ahubwo ni uko yariumujurakandi ari we wariufiteumufukaw'impiya, akība ibyo babikagamo.
7 Yesu aravuga ati “Nimumurekeayabikireumunsi nzahambwa,
8 kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”
9 Abantu benshi b'Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo niukugirango barebe na Lazaro yazuye.
10 Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,
11 kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.
12 Bukeyebwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,
13 benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we Mwami w'Abisirayeli.”
14 Yesu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko byanditswe ngo
15 “Witinya, mukobwa w'i Siyoni,
Dore Umwami wawe araje,
Ahetswe n'icyana cy'indogobe.”
16 Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwaubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.
17 Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamuberaabahamya.
18 Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.
19 Nuko Abafarisayo baravuganabati “Murarora yuko murushywa n'ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”
20 Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,
21 basanga Filipo w'i Betsayida y'i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kurebaYesu.”
22 Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.
23 Yesu arabasubizaati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w'umuntu ahabweubwiza bwe.
24 Niukuri, niukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumahokonyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.
25 Ukundaubugingo bwe arabubura, arikouwangaubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.
26 Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n'umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.
27 “Noneumutimawanjyeurahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkizaundokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?
28 Data,ubahiriza izina ryawe.”
Nuko ijwi rivugiramu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”
29 Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.”Abandi bati “Ni marayikauvuganye na we.”
30 Yesu arabasubizaati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.
31 Ubuurubanza rw'ab'isi rurasohoye, ubuumutware w'ab'iyi si abaye igicibwa.
32 Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose.”
33 Ibyo yabivugiyekugaragazaurupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.
34 Rubanda baramusubizabati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumahoiteka ryose; none ni iki gitumyeuvugango ‘Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w'umuntu ni nde nyine?”
35 Yesu arababwira ati “Hasigayeumwanya muto,umucyoukirimuri mwe. Nimugende mugifiteumucyo butabiriraho mukirimu nzira, kukougenda mu mwijima atamenya iyo ajya.
36 Mwizereumucyo mugifiteumucyo, kugirango mube abana b'umucyo.”
Yesu amaze kuvugaatyo aragenda, arabīhisha.
37 Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,
38 kugirango ijambo ry'umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo
“Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise?
Kandiukubokok'Uwiteka kwahishuriwende?”
39 Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvugaati
40 “Yabahumye amaso, ibanangira imitima,
Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima,
Bagahindukirango mbakize.”
41 Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonyeubwiza bwa Yesu akamuvuga.
42 Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,
43 kuko bakundaga gushimwa n'abantu kurutagushimwa n'Imana.
44 Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeyeuwantumye,
45 numbonye aba abonyeuwantumye.
46 Naje mu isi ndiumucyo, kugirangounyizera wese ataguma mu mwijima.
47 Arikoumuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jyeumuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no guciraabari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.
48 Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afiteumuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w'imperuka.
49 Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n'ibyo nkwiriye kwigisha.
50 Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”
1 Umunsi wa Pasikautarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubirakuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugezaimperuka.
2 Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshyaumutimawa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.
3 Yesu amenye ko Se amweguriyebyose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubirakuri yo,
4 ahagurukaaho yarīraga yiyamburaumwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.
5 Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by'abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.
6 Nuko yegera Simoni Petero na we aramubazaati “Databuja, ni woweunyoza ibirenge?”
7 Yesu aramusubizaati “Ibyo nkora ubu ntubizi, arikouzabimenya hanyuma.”
8 Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato kounyoza ibirenge.”
Yesu aramusubizaati “Nintakōza nta cyo tuzabaduhuriyeho.”
9 Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwounyuhagire n'amaboko,umesen'umutwe.”
10 Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”
11 Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.
12 Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?
13 Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.
14 Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.
15 Mbahaye icyitegererezo, kugirango mukorenk'uko mbakoreye.
16 Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itarutauwayitumye.
17 Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.
18 “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni weumbangiriyeumugeri.’
19 Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugirango nibiba muzizere ko ndi We.
20 Niukuri, niukuri, ndababwira yukoumuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandiunyemera aba yemeye n'Uwantumye.”
21 Yesu amaze kuvugaatyo, ahagarikaumutimaarahamya ati “Niukuri, niukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”
22 Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.
23 Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.
24 Simoni Petero aramurembuza aramubazaati “Umubazeuwo avuze uwo ari we.”
25 Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubazaati “Databuja, ni nde?”
26 Yesu aramusubizaati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.”Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.
27 Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyoukoragikore vuba.”
28 Ariko nta n'umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.
29 Kuko Yuda yari afiteumufukaw'impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Gendaugureibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”
30 Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.
31 Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w'umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.
32 Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri youbwayo, kandi izamwubahiriza vuba.
33 Bana bato, ndacyari hamwe namweumwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.
34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
36 Simoni Petero aramubazaati “Databuja,urajya he?”
Yesu aramusubizaati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, arikouzahankurikira hanyuma.”
37 Petero aramusubizaati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”
38 Yesu aramusubizaati “Uzampfira? Niukuri, niukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika,utaranyihakana gatatu.
1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubateguriraahanyu.
3 Kandi ubwo ngiye kubateguriraahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
4 Kandi aho njya, inzira murayizi.”
5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?”
6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukurin'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
7 Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”
8 Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”
9 Yesu aramubazaati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumyeuvugauti ‘Twereke Data wa twese’?
10 Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Dataugumamuri jye ni weukoraimirimo ye.
11 Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkoraubwayo.
12 Niukuri, niukuri, ndababwira yukounyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data.
13 Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugirango Data yubahirizwe mu Mwana we.
14 Nimugiraicyo musabacyose mu izina ryanjye nzagikora.
15 “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
16 Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubananamwe ibihe byose,
17 ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurorakandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
18 “Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.
19 Hasigayeumwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.
20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukabamuri jye, nanjye nkaba muri mwe.
21 “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni weunkunda, kandiunkunda azakundwana Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
22 YudautariIsikariyota aramubazaati “Databuja, bibaye bite kougiyekutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?”
23 Yesu aramusubizaati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzazaaho ari tugumanena we.
24 Arikoutankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.
25 “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,
26 ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni weuzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
27 “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
28 Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta.
29 Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere.
30 Sinkivugananamwe byinshi, kukoumutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho,
31 ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugirango ab'isi bamenye ko munkunda.
“Nimuhaguruketuve hano.
1 “Ndiumuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawouwuhingira.
2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
3 None mumazekwezwa n'ijambo nababwiye.
4 Mugumemuri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbutoubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukoramutamfite.
6 Umuntuutaguma muri jye ajugunywahanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriroagashya.
7 Nimugumamuri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabeicyo mushaka cyose muzagihabwa.
8 Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukabaabigishwa banjye.
9 “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugumemu rukundo rwanjye.
10 Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
11 “Ibyo mbibabwiriye kugirangoumunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye.
12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze.
13 Nta wufiteurukundo rurutaurw'umuntuupfira incuti ze.
14 Muri incuti zanjye, nimukoraibyo mbategeka.
15 Sinkibita abagaragu kukoumugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.
16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugirango mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumehokugirango icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.
17 Ibyo mbibategekeye kugirango mukundane.
18 “Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.
19 Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutariab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga.
20 Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera.
21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.
22 Iyaba ntaje ngo mvuganena bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.
23 Unyanga aba yanze na Data.
24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.
25 Ariko byabaye bityo kugirango ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiyeubusa.’
26 “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuriukomoka kuri Data, azampamya.
27 Kandi namwe muzampamya, kukouhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.
1 “Icyo mbabwiriye ibyo niukugirango hatagira ikibagusha.
2 Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza,uzabica wese azibwira ko akoreye Imanaumurimo.
3 Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.
4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugirango igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.
“Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.
5 Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’
6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuyeagahinda.
7 “Ariko ndababwiraukuriyuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.
8 Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka;
9 iby'icyaha, kuko batanyizeye,
10 n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzabamutakimbona,
11 n'iby'amateka kukoumutware w'ab'iyi si aciriweho iteka.
12 “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.
13 Uwo Mwuka w'ukurinaza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.
14 Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.
15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’
16 “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”
17 Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’”
18 Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”
19 Yesu amenye ko bashaka kumubazaarababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?
20 Niukuri, niukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, arikoumubabaro wanyuuzahindukaumunezero.
21 Umugoreiyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyoumwana amaze kuvukantaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'ukoumuntu avutse mu isi.
22 Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntuuzawubaka.
23 Uwo munsi nta cyo muzambaza. Niukuri, niukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.
24 Kugezanone nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabemuzahabwa ngoumunezero wanyu ube wuzuye.
25 “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.
26 Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,
27 kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.
28 Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubirekuri Data.”
29 Abigishwa baravuga bati “Dore nonehoureruye, nta muganiuduciriye.
30 Ubu tuzi yuko uzi byose kandi koutagomba koumuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”
31 Yesu arabasubizaati “None murizeye?
32 Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butataneumuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.
33 Ibyo mbibabwiriye kugirango mugireamahoro muri jye. Mu isi mugiraumubabaro, ariko nimuhumurenanesheje isi.”
1 Yesu amaze kuvugaibyo, yuburaamaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye,ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,
2 nk'uko wamuhayeubutware ku bantu bose, kugirango abo wamuhayebose abaheubugingo buhoraho.
3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuriyonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.
4 Nakūbahishije mu isi, kuko narangijeumurimowampaye gukora.
5 Na none Data, imbere yaweunyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.
6 “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abaweurabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.
7 None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,
8 kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by'ukuriko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.
9 “Ndabasabira. Sinsabira ab'isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
10 kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.
11 Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera,ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.
12 Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretseumwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.
13 Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagireumunezero wanjye wuzuremuri bo.
14 Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab'isi barabanga kuko atari ab'isi, nk'uko nanjye ntari uw'isi.
15 Sinsaba koubakura mu isi, ahubwoubarinde Umubi.
16 Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi.
17 Uberesheukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
18 Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,
19 kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejweukuri.
20 “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo,
21 ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye.
22 Nanjye mbahayeubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe.
23 Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye,ukabakunda nk'uko wankunze.
24 “Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo baboneubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.
25 Dataukiranuka, ab'isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n'aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.
26 Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngourukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”
1 Yesu amaze kuvugaayo magambo asohokana n'abigishwa be, yambukaumugeziwitwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n'abigishwa be.
2 Kandi na Yudaumugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n'abigishwa be kenshi.
3 Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z'abasirikare n'abagaragu b'abatambyi bakuru n'ab'Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n'imuri n'intwaro.
4 Yesu amenye ibyenda kumubahobyose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”
5 Baramusubizabati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
Arababwira ati “Ni jye.”Na Yudaumugambanira yari ahagararanye na bo.
6 Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi.
7 Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?”
Bati “Ni Yesu w'i Nazareti.”
8 Yesu arabasubizaati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka murekeaba bagende.”
9 Yabivugiyeatyo kugirango rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzehon'umwe.”
10 Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubitaumugaragu w'umutambyi mukuruamucaugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.
11 Nuko Yesu abwira Petero ati “Subizainkota mu rwubatirwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”
12 Nuko izo ngabo n'umutware wazo n'abagaragu b'Abayuda bafata Yesu baramuboha,
13 babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wariumutambyi mukurumuri uwo mwaka.
14 Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye koumuntu umwe apfira abantu.”
15 Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n'umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw'umutambyi mukuru.
16 Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n'umutambyi mukuru, arasohoka avuganan'umujaukumīra, nuko yinjiza Petero.
17 Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriyamuntu?”
Aramusubizaati “Oya, sindiumwigishwa we.”
18 Abagaragu n'abasirikare bari bahagaze aho, bacanyeumurirow'amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota.
19 Nukoumutambyi mukuruabaza Yesu iby'abigishwa be n'ibyo yigishaga.
20 Yesu aramusubizaati “Nigishaga ab'isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.
21 Urambariza iki? Abumvaga ba ari boubazaibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.”
22 Amaze kuvugaatyo, umwe mu basirikare wariuhagaze aho akubitaYesuurushyiati “Uku ni kousubizaumutambyi mukuru?”
23 Yesu aramusubizaati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari nezaumpoye iki?”
24 Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa,umutambyi mukuru.
25 Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubazabati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?”
Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.”
26 Umwe mu bagaragu b'umutambyi mukuru, mwene wabo w'uwo Petero yaciyeugutwi aramubazaati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”
27 Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika.
28 Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukikongo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika.
29 Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramuregaiki?”
30 Baramusubizabati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.”
31 Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumuciraurubanza nk'uko amategeko yanyu ari.”
Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwicaumuntu”,
32 ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyeshaurupfu agiye gupfa.
33 Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubazaati “Wowe uriumwami w'Abayuda?”
34 Yesu na we aramubazaati “Mbese ibyoubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”
35 Pilato aramusubizaati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab'ubwoko bwanyu n'abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”
36 Yesu aramusubizaati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyabaubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko nonehoubwami bwanjye si ubw'ino.”
37 Pilato aramubazaati “Noneho ga uriumwami?”
Yesu aramusubizaati “Wakabimenye ko ndiumwami. Iki ni cyo navukiyekandi ni cyo cyanzanye mu isi: niukugirango mpamyeukuri, uw'ukuriwese yumva ijwi ryanjye.”
38 Pilato aramubazaati “Ukuri ni iki?”
Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.
39 Icyakora mufiteumugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohoreraumwami w'Abayuda?”
40 Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwoutubohorere Baraba.”Baraba uwo yariumwambuzi.
1 Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubitaimikoba.
2 Abasirikare baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n'umwenda w'umuhengeri.
3 Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w'Abayuda!”Bamukubitainshyi.
4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”
5 Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry'amahwa n'umwenda w'umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”
6 Abatambyi bakuru n'abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!”
Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”
7 Abayuda baramusubizabati “Dufiteitegeko, ku bw'iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.”
8 Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.
9 Nuko yongera kwinjira mu rukikomaze abaza Yesu ati “Wavuye he?”
Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.
10 Pilato aramubazaati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfiteububasha bwo kukurekura, kandi ko mfiteububasha bwo kukubamba?”
11 Yesu aramusubizaati “Ntiwagiraububasha bwo kugiraicyountwarautabuhawebuvuyemu ijuru, ni cyo gitumaukungabije akurusha icyaha.”
12 Uhereye ubwo Pilato ashakauburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyuurabautariincuti ya Kayisari, kukoumuntu wese wigizeumwami aba agomeye Kayisari.”
13 Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y'imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayohitwa Gabata.
14 (Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk'isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyuumwami wanyu.”
15 Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukurehoumubambe!”
Pilato arababaza ati “Mbese mbambeumwami wanyu?”
Abatambyi bakuru baramusubizabati “Nta mwami dufitekeretse Kayisari.”
16 Aherako aramubahango abambwe.
Nuko bajyana Yesu,
17 asohoka yiyikorereyeumusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayohitwa i Gologota.
18 Bamubambanaho n'abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.
19 Pilato yandikaurwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.”
20 Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufibw'umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.
21 Nuko Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w'Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyiseumwami w'Abayuda.’”
22 Pilato arabasubizaati “Icyo nanditse nacyanditse.”
23 Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane,umusirikare weseumugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifiteumubariro, ahubwo yari iboshywe yoseuhereye hejuruukageza hasi.
24 Nuko baravuganabati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebeuri bube nyirayo uwo ari we.”Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo
“Bagabanye imyenda yanjye,
Kandi bafindiraumwambaro wanjye.”
Nuko abasirikare babigenza batyo.
25 Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.
26 Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyuumwana wawe.”
27 Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.”Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.
28 Hanyuma y'ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvugaati “Mfite inyota.”
29 Hari hateretse ikibindi cyuzuyevino isharira. Nuko benda sipongo yuzuyeiyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha.
30 Yesu amaze gusomaiyo vino aravuga ati “Birarangiye.”
Acurikaumutwe,umutimauraca.
31 Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yariumunsi mukuru, ni ko gusabaPilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.
32 Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvunaamaguru, n'undi wariubambanywe na we bamugenza batyo,
33 ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvunaamaguru,
34 ariko umwe muri bo amucumitaicumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi.
35 Uwabibonye ni weubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri, kandi azi ko avugaukuringo namwe mwizere.
36 Kuko ibyo byabereyeho kugirango ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.”
37 Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”
38 Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yariumwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akurahointumbi ya Yesu.
39 Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n'umusaga, kuremera kwayo kwari nk'ibiro mirongo itanu.
40 Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y'ibitare hamwe n'iyo mibavu, nk'uko Abayuda bagenzaga bahamba.
41 Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamoumuntu.
42 Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wariumunsi wo kwitegura kw'Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.
1 Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.
2 Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”
3 Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.
4 Bombi birukiraicyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari weubanza kugeraku gituro.
5 Arunamaarungurukamo, abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo.
6 Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi,
7 n'igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n'imyenda y'ibitare, ahubwo cyari kizinze kiriukwacyo hirya.
8 Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugeraku gituro na we yinjira. Abibonye yizeraibyo yabwiwe na wa mugore,
9 kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.
10 Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.
11 Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunamaarungurukamu gituro,
12 abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musegon'undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.
13 Baramubazabati “Mugore,urarizwa n'iki?”
Arabasubizaati “Ni uko bakuyemoUmwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”
14 Amaze kuvugaatyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.
15 Yesu aramubazaati “Mugore,urarizwa n'iki? Urashaka nde?”
Yibwira ko ariumurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari woweumujyanye ahandi, mbwira ahoumushyize nanjye mukureyo.”
16 Yesu aramubwira ati “Mariya.”
Arahindukiraamwitaba mu Ruheburayoati “Rabuni”(risobanurwa ngo “Databuja.”)
17 Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18 Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.
19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w'iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
20 Amaze kuvugaatyo abereka ibiganza bye n'urubavurwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.
21 Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”
22 Amaze kuvugaatyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.
23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”
24 Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.
25 Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!”
Na we arabasubizaati “Nintabona inkovu z'imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremourutokirwanjye, sinshyire n'ikiganza cyanjye mu rubavurwe sinzemera.”
26 Nuko iminsi munaniishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
27 Maze abwira Toma ati “Zana hanourutokirwaweurebeibiganza byanjye, kandiuzanen'ikiganza cyaweugishyire mu rubavurwanjye, kandi we kubautizera ahubwo ubeuwizeye.”
28 Toma aramusubizaati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
29 Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'ukoumbonye, hahirwa abizeye batambonye.”
30 Hariho n'ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.
31 Ariko ibi byandikiwe kugirango mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwaubugingo mu izina rye.
1 Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:
2 Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.
3 Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.”
Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.”Barahagurukabīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.
4 Umusekeumazegutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.
5 Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufiteicyo kurya?”
Baramusubizabati “Nta cyo.”
6 Arababwira ati “Nimujugunyeurushundura iburyo bw'ubwato, murafata.”Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
7 Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.”Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyeraumwenda kuko yari yambayeubusa, yiroha mu nyanja.
8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakururaurushundura rurimoifi kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.
9 Bomotse imusozibabonaumurirow'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima.
10 Yesu arababwira ati “Nimuzaneku ifi mumazegufata.”
11 Simoni Petero yikira mu bwato, akururiraurushundura imusozirwuzuyeifi nini ijana na mirongo itanu n'eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityourushundura ntirwacitse.
12 Yesu arababwira ati “Nimuze murye.”Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa beutinyuka kumubazaati “Uri nde?”Kuko bari bazi ko ari Umwami.
13 Yesu araza yendaumutsima arawubaha, n'ifi na zo azigenza atyo.
14 Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.
15 Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona,urusha aba kunkunda?”
Aramusubizaati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.”
16 Yongera kumubazaubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona,urankunda?”
Aramusubizaati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”
Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.”
17 Amubazaubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona,urankunda?”
Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?”Nuko aramusubizaati “Mwami,umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”
Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.
18 Niukuri, niukuri, ndakubwira yukoukiriumusorewikenyezagaukajya ahoushaka hose, ariko nusazauzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane ahoudashaka.”
19 Icyatumye avuga atyo niukwerekanaurupfu azubahisha Imana. Amaze kuvugaatyo aramubwira ati “Nkurikira.”
20 Petero arakebuka, abonaumwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubazaati “Databuja, ni ndeugiyekukugambanira?”
21 Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”
22 Yesu aramusubizaati “Niba nshaka ko agumahokugezaaho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”
23 Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumahokugezaaho nzazira, upfa iki?”
24 Uyu ni we wa mwigishwauhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri.
25 Ariko hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.