1 Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy'imvaho cy'ibyemewe natwe rwose,
2 nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyiboneraubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana.
3 Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,
4 kugirangoumenye ibyo wigishijwe ko ari iby'ukuri.
5 Ku ngoma ya Herodeumwami w'i Yudayaharihoumutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wariufiteumugorewo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.
6 Bombi bari abakiranutsi imbere y'Imana, bagendera mu mategeko n'imihango by'Umwami Imana bose ari inyangamugayo.
7 Ariko ntibagiragaumwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.
8 Nuko ubwo Zakariya yari agikoraumurimow'ubutambyi imbere y'Imana, kukoumugabane weutahiwe n'igihe,
9 ubufindo buramufatank'ukoumugenzo w'abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw'Uwiteka kōsa imibavu.
10 Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.
11 Maze marayika w'Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw'igicaniro cy'imibavu,
12 Zakariya amubonye arikanga agiraubwoba,
13 ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugorewawe Elizabeti azakubyariraumuhungu,uzamwite Yohana.
14 Azakuberaumunezero n'ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvukakwe,
15 kuko azaba mukuruimbere y'Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.
16 Benshi mu Bisirayeli azabahinduriraku Mwami Imana yabo,
17 azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategureubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”
18 Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndiumusazan'umugorewanjye akaba ariumukecuru?”
19 Marayika aramusubizaati “Ndi Gaburiyeliuhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugananawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.
20 Nuko doreuragobwaururimi, kandi ntuzabasha kuvugakugezaumunsi ibyo bizakuberaho, kukoutemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”
21 Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n'uko atinze mu rusengero.
22 Maze asohotse ntiyabasha kuvuganana bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.
23 Iminsi y'imirimo ye ishize asubiraiwe.
24 Bukeyeumugorewe Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu
25 aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikantetururamu bantu.”
26 Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu muduguduw'i Galilaya witwa i Nazareti,
27 ku mwari wari warasabwe n'umugabowitwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya.
28 Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”
29 Ariko we ahagarikaumutimacyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.
30 Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kukouhiriwe ku Mana.
31 Kandi doreuzasama inda,uzabyaraumuhunguuzamwite Yesu.
32 Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruzaDawidi,
33 azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose,ubwami bwe ntibuzashira.”
34 Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?”
35 Marayika aramusubizaati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwerauzavuka azitwa Umwana w'Imana.
36 Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru,uwitwaga ingumba none uku niukwezi kwe kwa gatandatu,
37 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”
38 Mariya aramubwira ati “Dore ndiumujaw'Umwami Imana, bimbere ukouvuze.”Nuko marayika amusigaaho aragenda.
39 Muri iyo minsi Mariya arahagurukaagenda yihuta, ajya mu gihugu cy'urukigamu muduguduw'i Yudaya,
40 yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.
41 Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariyaumwana asimbagurikamu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera
42 avuga ijwi rirenga ati “Mu bagoreurahirwa, n'imbuto yo mu nda yawe irahirwa.
43 Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w'Umwami wanjye angendereye?
44 Ijwi ry'indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye,umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.
45 Kandi hahirwauwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.”
46 Mariya aravuga ati
“Umutimawanjyeuhimbaza Umwami Imana,
47 N'ubugingo bwanjye bwishimiye Imanaumukizawanjye,
48 Kuko yabonyeubukenebw'umujawayo,
Kandiuhereye none ab'ibihe byose bazanyita Uhiriwe.
49 Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,
N'izina rye ni iryera.
50 Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,
Uko ibihe bihaye ibindi.
51 Yerekanishije imbaragaukubokokwe,
Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.
52 Anyaze abakomeye intebe zabo,
Ashyize hejuru aboroheje.
53 Abashonje yabahagije ibyiza,
Naho abakire yabasezereye amāra masa.
54 Atabaye Isirayeliumugaragu we,
Kuko yibutse imbabazi ze,
55 Yasezeranije ba sogokuruza,
Ko azazigirira Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.”
56 Nuko Mariya amara amezi nk'atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.
57 Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyaraumuhungu.
58 Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.
59 Nuko ku munsi wa munanibajya gukebaumwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.
60 Nyina arabasubizaati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”
61 Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!”
62 Bacira se amarenga kugirango bamubazeuko ashaka kumwita.
63 Atumiraicyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”
64 Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimirwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.
65 Abaturanyi bose baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudayayose.
66 Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?”Nukoukubokok'Umwami Imana gukomeza kubanana we.
67 Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati
68 “Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli,
Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.
69 Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza,
Mu nzu y'umugaragu wayo Dawidi,
70 (Nk'uko yavugiyemu kanwa k'abera bayo,
Bahanuragauhereye kera kose.)
71 Kudukizaabanzi n'amaboko y'abatwanga bose,
72 Kugirira ba sogokuruzaimbabazi,
No kwibuka isezerano ryayo ryera,
73 Indahiro yarahiye sogokuruzaAburahamu,
74 Ko nitumaragukizwa amaboko y'abanzi bacu,
Tuzayisenga tudatinya,
75 Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.
76 “Kandi nawe mwana,uzitwaumuhanuzi w'Isumbabyose,
Kukouzabanziriza Umwami ngoutunganye inzira ze,
77 No kumenyesha abantu be iby'agakiza,
Ko ariukubabarirwa ibyaha byabo.
78 Ku bw'umutimaw'imbabazi w'Imana yacu,
Ni wouzatumaumusekeudutambikirauvuyemu ijuru,
79 Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,
No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”
80 Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayukugezaumunsi yerekewemo Abisirayeli.
1 Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.
2 Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.
3 Bose bajya kwiyandikisha,umuntu wese ajya mu muduguduw'iwabo.
4 Yosefu na we ava i Galilaya mu muduguduw'i Nazareti, ajya i Yudayamu muduguduwa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
5 ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wariutwite.
6 Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,
7 abyaraumuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvurew'inka kuko bari babuzeumwanya mu icumbi.
8 Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurindaumukumbi wabo.
9 Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande,ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagiraubwoba bwinshi.
10 Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwiraubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshiuzabaku bantu bose,
11 kuko uyu munsi Umukizaabavukiyemu murwa wa Dawidi,uzabaKristo Umwami.
12 Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busangeumwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvurew'inka.”
13 Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti
14 “Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,
No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
15 Abamarayika bamaze gusubiramu ijuru abungeri baravuganabati “Nimuze tujye i Betelehemu turebeibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”
16 Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvurew'inka.
17 Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko babibwiwe.
18 Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye.
19 Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutimawe, akajya ayatekereza.
20 Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe.
21 Nuko iminsi munaniishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.
22 Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,
23 (nk'uko byanditswe mu mategeko y'Umwami ngo “Umuhungu wese w'uburizaazitwauweraku Uwiteka”),
24 batamba n'igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko y'Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri.”
25 I Yerusalemu harihoumuntu witwaga Simiyoni. Uwo yariumukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumurery'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.
26 Yari yarahanuriwen'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana.
27 Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanyeumwana Yesu ngo bamugenze nk'ukoumuhango w'amategeko wari uri,
28 Simiyoni aramuterura ashima Imana ati
29 “Mwami, nonehourasezerereumugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze,
30 Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,
31 Ako witeguye mu maso y'abantu bose,
32 Kubaumucyouviraamahanga,
No kubaubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.”
33 Se na nyina batangazwa n'ayo magambo avuzwe kuri we.
34 Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugirango benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n'ikimenyetso kigīrwa impaka,
35 ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumitamu mutima.”
36 Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweliwo mu muryango wa Asheri, yariumukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n'umugabowe imyaka irindwi,
37 noneho amara imyaka mirongo inani n'ine ariumupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyirizaubusa, asenga ku manywa na nijoro.
38 Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw'i Yerusalemu.
39 Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubirai Galilaya mu muduguduwabo i Nazareti.
40 Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwaubwenge kandiubuntu bw'Imana bwari muri we.
41 Ukoumwakautashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.
42 Nuko amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'ukoumugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri.
43 Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.
44 Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagendaurugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,
45 bamubuzebasubirai Yerusalemu bamushaka.
46 Hashize iminsi itatu bamubonamu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.
47 Abamwumvise bose batangazwa n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza.
48 Bamubonye baratangara nyina aramubazaati “Mwana wanjye, ni iki cyatumyeutugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufiteumutimauhagaze.”
49 Arabasubizaati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”
50 Ntibasobanukirwa n'iryo jambo ababwiye.
51 Amanukanana bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutimawe.
52 Yesu akomeza kugwizaubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.
1 Nuko mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yariumutegeka w'i Yudaya, na Herode ariumwami w'i Galilaya, na Filipo mwene se ariumwami wa Iturayan'uw'igihugu cy'i Tirakoniti, na Lusaniya ariumwami wa Abilene,
2 Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry'Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu.
3 Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha,
4 nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amagambo y'umuhanuzi Yesaya ngo
“Ijwi ry'urangururiramu butayuati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.
5 Igikombe cyose kizuzuzwa,
N'umusoziwose n'agasozi bizaringanizwa,
N'ibigoramye bizagororoka,
N'inzira zidaharuwe zizaharurwa.
6 Abantu bose bazabona agakiza k'Imana.’”
7 Nuko abwira iteraniro ry'abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriyengo muhungeumujinyauzatera?
8 Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufiteAburahamu akaba ari we sogokuruza!’Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhinduriraAburahamu abana muri aya mabuye.
9 N'ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywamu muriro.”
10 Abantu baramubazabati “None se tugiredute?”
11 Arabasubizaati “Ufite imyenda ibiri umwe awuheutawufite, n'ufiteibyokurya nagire atyo na we.”
12 N'abakoresha b'ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubazabati “Mwigisha, tugiredute?”
13 Arabasubizaati “Ntimukakeabantu ibiruta ibyo mwategetswe.”
14 N'abasirikare na bo baramubazabati “Natwe tugiredute?”
Arabasubizaati “Ntimukagireumuntu muhongesha cyangwa ngo mumuregeibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.”
15 Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo.
16 Nuko Yohana abasubizabose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazazaundushaubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfunduraudushumi tw'inkweto ze. Uwo ni weuzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro.
17 Intara ye iri mu kubokokwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunikemu kigega cye nahoumuramaazawucanishaumuriroutazima.”
18 Akomeza kubwiriza abantuubutumwa bwiza, kandi abahuguzabyinshi.
19 Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw'ibindi bibi yari yarakoze,
20 kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y'imbohe.
21 Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,
22 Umwuka Wera aramumanukiraafite ishusho y'umubiriusa n'inuma, ijwi rivugiramu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.”9.35
23 Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli;
24 mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu;
25 mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi;
26 mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda;
27 mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri;
28 mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri;
29 mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi;
30 mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu;
31 mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi;
32 mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni;
33 mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda;
34 mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori;
35 mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela;
36 mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki;
37 mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani;
38 mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w'Imana.
1 Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu,
2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.
3 Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihindukeumutsima.”
4 Yesu aramusubizaati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwan'umutsima gusa.’”
5 Umwanzi aramuzamura amwerekaubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato,
6 aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese.
7 Nuko numpfukamiraukandamya, buriyabwose burabaubwawe.”
8 Yesu aramusubizaati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari youkorera yonyine.’”
9 Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi
10 kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’,
11 kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngoudakubitaikirenge ku ibuye.’”
12 Yesu aramusubizaati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’”
13 Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutegaikindi gihe.
14 Yesu asubirai Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho.
15 Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.
16 Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.
17 Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo
18 “Umwuka w'Uwiteka ari muri jye,
Ni cyo cyatumye ansīgira,
Kugirango mbwirize abakeneubutumwa bwiza.
Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,
N'impumyi ko zihumuka,
No kubohora ibisenzegeri,
19 No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”
20 Amaze kubumba igitabo agisubizaumurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira.
21 Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”
22 Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”
23 Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu muganimuti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu muduguduwanyu.’”
24 Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
25 “Ariko ndababwiraukuriyuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.
26 Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugorew'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni.
27 Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.”
28 Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagiraumujinya mwinshi,
29 barahagurukabamwirukanamu mudugudu, bamugezaku manga y'umusozibatuyehobashaka kuyimutembagazamo,
30 ariko abacamo aragenda.
31 Aramanuka ajya i Kaperinawumu,umuduguduw'i Galilaya, abigisha ku isabato.
32 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifiteubushobozi.
33 Nuko mu isinagogi harimoumuntuutewena dayimoni, atakambira Yesu ati
34 “Ayii we! Duhuriyehe Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.”
35 Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”Dayimoni amuturahasi hagati yabo, amuvamoatagize icyo amutwara.
36 Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoniubutware n'ububasha bakavamo!”
37 Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho.
38 Arahagurukaasohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwayeubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira.
39 Amuhagarara iruhande acyahaubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahagurukaarabagaburira.
40 Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.
41 Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.”
Arabacyaha, ababuza kuvugakuko bari bazi yuko ari Kristo.
42 Bukeyeajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuzango atava muri bo.
43 Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigishaubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.”
44 Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya.
1 Yesu yari ahagaze mu kibaya cy'inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry'Imana.
2 Abona amato abiri atsītse ku nkombe y'inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemobamesa inshundura zabo.
3 Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusabakubutsurahohato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.
4 Arangije kuvugaabwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
5 Simoni aramusubizaati “Databuja, twakesheje ijoro dukoracyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kukoubivuze reka nzijugunye.”
6 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
7 Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuzaamato yombi bituma yenda kurengerwa.
8 Simoni Petero ngo abibone atyo yikubitaimbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndiumunyabyaha!”
9 Kuko ubwe yari yumiwen'abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe,
10 na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya,uhereye noneuzajyaurobaabantu.”
11 Bamaze kugezaamato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.
12 Bukeyeubwo Yesu yari ari mu mudugudu, hazaumuntuurwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubitahasi yubamye, aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.”
13 Yesu aramburaukubokoamukoraho, ati “Ndabishaka kira.”Muri ako kanya indwara ye imuvamo.
14 Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyerekeumutambyi,uturen'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yukoukize.”
15 Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry'abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo,
16 ariko we abavamo yiherera mu butayuasenga.
17 Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n'abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by'i Galilaya n'i Yudayan'i Yerusalemu, kandi imbaraga z'Umwami Imana zari muri we zo kubakiza.
18 Nuko abagabo bazanaumuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye.
19 Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burirahejuru y'inzu bamucisha mu mategura, bamumanuranan'ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu.
20 Abonye kwizera kwabo aravuga ati “Wa mugabowe, ibyaha byaweurabibabariwe.”
21 Abanditsi n'Abafarisayo batangira kwiburanya bati “Uyu ni nde wigereranije? Ni ndeushobora kubabarira ibyahauretse Imana yonyine?”
22 Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati “Muriburanya iki mu mitima yanyu?
23 Icyoroshye ni ikihe, ariukuvuganti ‘Ibyaha byaweurabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byukaugende’?
24 Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afiteubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.”Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yaweutahe.”
25 Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana.
26 Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n'ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”
27 Nuko ibyo bishize arasohoka, abonaumukoresha w'ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
28 Na we asiga byose, arahagurukaaramukurikira.
29 Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n'inteko y'abakoresha b'ikoro benshi n'abandi bari bararitswe, bicarana na bo.
30 Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”
31 Yesu arabasubizaati “Abazima si bo bakwiriyeumuvuzi, keretse abarwayi.
32 Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”
33 Baramubwira bati “Abigishwa ba Yohana biyirizaubusakenshi bagasenga, n'Abafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!”
34 Yesu arababaza ati “Mbese mwabasha kwirizaubusaabasangwa bakiri kumwe n'umukwe?
35 Icyakora iminsi izaza, ubwoumukwe azabavanwamo, ni bwo baziyirizaubusa.”
36 Maze abaciraumuganiati “Nta muntuutabura igitambaro ku mwenda mushyango akidode mu mwendaushaje,uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushyanticyahwana n'ushaje.
37 Kandi nta muntuusukavino y'umutobemu mifuka y'impu ishaje,uwagira atyo vino y'umutobeyaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi n'imifuka ikononekara.
38 Ahubwo ibikwiye niugusukavino y'umutobemu mifuka mishya.
39 Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo ‘Ihiye ni yo nziza.’”
1 Ku munsi w'isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya.
2 Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukoraibizira ku isabato?”
3 Yesu arabasubizaati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n'abo bari bari kumwe,
4 ko yinjiye mu nzu y'Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n'abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”
5 Kandi arababwira ati “Umwana w'umuntu ni Umwami w'isabato.”
6 Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamoumuntuunyunyutseukubokokw'iburyo.
7 Abanditsi n'Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukizaku isabato, babone uko bamurega.
8 Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntuunyunyutseukubokoati “Hagurukauhagarare hagati mu bantu.”Arahagurukaarahagarara.
9 Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukoraneza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukizaumuntu cyangwa kumwica?”
10 Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Ramburaukubokokwawe.”Arakurambura kurakira.
11 Maze bazabiranywa n'uburakari, bajya inama y'uko bazagenza Yesu.
12 Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozigusenga, akesha ijoro asenga Imana.
13 Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:
14 Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo,
15 na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote
16 na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutseumugambanyi.
17 Amanukanana bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abigishwa be benshi, n'abantu benshi bavuye i Yudayahose n'i Yerusalemu, no mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni gihereranye n'Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo,
18 kandi n'abababazwaga n'abadayimoni arabakiza.
19 Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.
20 Yuburiraabigishwa be amaso arababwira ati
“Hahirwa mwebwe abakene,
Kukoubwami bw'Imana ariubwanyu.
21 Hahirwa mwebwe mushonje ubu,
Kuko muzahāzwa.
Hahirwa mwebwe muriraubu,
Kuko muzaseka.
22 “Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk'aho ari ribi, babahora Umwana w'umuntu.
23 Uwo munsi muzīshime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruzababo ari ko bagenje abahanuzi.
24 Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe,
Kuko mumazekugubwa neza.
25 Namwe muzabona ishyano mwebwe abahāze ubu,
Kuko muzasonza.
Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,
Kuko muzaboroga murira.
26 “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruzawabo bagenje abahanuzi b'ibinyoma.
27 “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,
28 mwifurizeneza ababavuma, musabire ababangiriza.
29 Ugukubisemu musayaumuhinduriren'uwa kabiri,uzakwakaumwitero ntuzamwime ikanzu.
30 Ugusabaweseumuhe,unyaga ibyawe ntuzabimwakeukundi.
31 Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.
32 “Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.
33 Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora.
34 Kandi nimugurizaabo mutekereza ko bazabaguzuriramuzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bagurizaabandi banyabyaha, kugirango bazaguzurirwe ibihwanye n'ibyo babagurije.
35 Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurizeabantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzabaabana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima.
36 Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira.
37 “Kandi ntimugacire abandiurubanza mu mitima yanyu kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa,
38 mutange namwe muzahabwa. Urugerorwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kukourugeromugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
39 Abacira n'umuganiati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?
40 Umwigishwa ntarutaumwigisha, ahubwoumwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk'umwigisha we.
41 “Ni iki gitumaurebaagatotsi kari mu jisho rya mwene so,ukirengagizaumugogouri mu jisho ryawe?
42 Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebeumugogouri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremoumugogouri mu jisho ryawe, abe ari houbonaukoutokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.
43 “Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
44 Igiti cyose kimenyekanishwa n'imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z'umutiniku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.
45 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutimawe, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuyemu mutimaari byo akanwa kavuga.
46 “Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukoreibyo mvuga?
47 Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:
48 asa n'umuntu wubakainzu, agacukurahasi cyane akagezaurufatiro ku rutare. Nukoumugeziwuzuyeuhururirakuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.
49 Naho rerouwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butakaadacukuyeurufatiro. Nukoumugeziuyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”
1 Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.
2 Hariyoumutwareutwaraumutwe w'abasirikare, yari afiteumugaragu we akunda cyane, wariurwaye yenda gupfa.
3 Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumahoabakuru b'Abayuda kumwinginga ngo aze gukizaumugaragu we.
4 Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Niumuntuukwiriye koumugirira utyo
5 kuko akundaubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”
6 Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumahoincuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushyekuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,
7 ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uriubwanjye. Ahubwo tegeka,umugaragu wanjye arakira.
8 Kuko nanjye ndiumuntuutwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’akaza, nabwiraumugaragu wanjye nti ‘Kora iki’akagikora.”
9 Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”
10 Izo ntumwa zisubiyemu nzu zisanga uwo mugaragu akize.
11 Bukeyeajya mu muduguduwitwa Nayini, abigishwa be n'abantu benshi bajyana na we.
12 Ageze hafi y'irembo ry'umuduguduahura n'abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yariumwana w'ikinege, kandi nyina yariumupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudubari bamuherekeje.
13 Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”
14 Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.”
15 Uwariupfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubizanyina.
16 Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuziukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereyeubwoko bwayo.”
17 Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudayahose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho.
18 Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose.
19 Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundiukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
20 Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundiukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’”
21 Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura.
22 Arabasubizaati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwaubutumwa bwiza.
23 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvuganan'abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayuno kurebaiki? Niurubingo ruhungabanywa n'umuyaga?
25 Ariko se mwagiye kurebaiki? Niumuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y'abarimbyi n'abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z'abami!
26 Ariko se mwajyanywe no kurebaiki? Niumuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko arutaumuhanuzi cyane.
27 Uwo ni we wandikiwe ngo
‘Dore ndenda gutumainteguza yanjye mbere yawe,
Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’
28 Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wurutaYohana, nyamaraumutomu bwami bw'Imana aramuruta.”
29 Abantu bose n'abakoresha b'ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana.
30 Ariko Abafarisayo n'abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukijeinama z'Imana.
31 “Mbese ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Kandi bameze nk'iki?
32 Ni nk'abahungu bato bicaye mu magurirobahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’
33 Yohana Umubatiza yaje ataryaumutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’
34 Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywiw'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’
35 Arikoubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri.”
36 Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye.
37 Umugorewo muri uwo muduguduwariumunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azanaumukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano,
38 ahagarara inyuma ye hafi y'ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguzaumusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta.
39 Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo abaumuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugoreumukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ariumunyabyaha.”
40 Yesu aramusubizaati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”
Ati “Mwigisha, mbwira.”
41 Ati “Harihoumuntu wagurizaga, wariufiteabantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimoumwenda w'idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu.
42 Ariko kuko bari babuzeubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombiuwarushije undi kumukunda ni nde?”
43 Simoni aramusubizaati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.”
Na we aramubwira ati “Uvuze neza.”
44 Akebuka uwo mugoreabwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguzaumusatsi we.
45 Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.
46 Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.
47 Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagizeurukundo rwinshi. Arikoubabarirwa bike, akunda buke.”
48 Abwiraumugoreati “Ubabariwe ibyaha byawe.”
49 Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde,ubabarira n'ibyaha?”
50 Abwira uwo mugoreati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
1 Hanyuma ajya mu midugudun'ibirorero yigisha, avugaubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri,
2 n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,
3 na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzanan'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.
4 Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu miduguduyose, bamaze guterana abaciraumuganiati
5 “Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura.
6 Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumeraziruma kuko zihabuze amazi.
7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga.
8 Izindi zigwa mu butakabwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”
Amaze kuvugaibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
9 Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.
10 Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenyaubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugirango kurebababirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.
11 “Dore iby'uwo muganini ibi: imbuto ni ijambo ry'Imana.
12 Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugirango batizera ngo bakizwe.
13 Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzeraumwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubirainyuma.
14 Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.
15 Izo mu butakabwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
16 “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y'urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugirango abinjira basange habona,
17 kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
18 “Nuko mwirinde uko mwumva, kukoufiteazahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.”
19 Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi.
20 Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”
21 Na we arabasubizaati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry'Imana bakarikomeza.”
22 Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.”Baratsuka.
23 Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanukaumuyagaurimoishuheriubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga.
24 Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.”
Akangutse acyahaumuyagan'amazi yihindurijebirahosha, haba ituze.
25 Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”
Na bo baratinya, barumirwa baravuganabati “Mbega uyu ni muntu ki,utegekaumuyagan'amazi bikamwumvira?”
26 Nuko bafata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, giteganye n'i Galilaya.
27 Yomotse imusozi,umuntuutewen'abadayimoni wavuye mu muduguduahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambayeubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva.
28 Abonye Yesu arataka, amwikubitaimbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriyehe, Yesu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyiceurupfu n'agashinyaguro.”
29 (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amuterakenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururuy'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukanamu butayu.)
30 Yesu aramubazaati “Witwa nde?”
Aramusubizaati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimobari benshi.
31 Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.
32 Kuri uwo musozihariumuganaw'ingurubenyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo,
33 arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube,umuganawirukiraku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi.
34 Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu miduguduno mu mihana ibyabaye.
35 Barahagurukabajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, aziubwenge nk'abandi, baratinya.
36 Ababonye ukouwariwatewe n'abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi.
37 Abantu bose bo mu gihugu cy'Abagadareni gihereranye n'aho, baramusabango abavire mu gihugu kuko bari batewe n'ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo.
38 N'uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we.
Ariko Yesu aramusezerera ati
39 “Witahire ujye iwawe,ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.”
Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu muduguduwose.
40 Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.
41 Nuko hazaumuntu witwaga Yayiro,umutware w'isinagogi, araza yikubitaimbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,
42 kuko yari afiteumukobwa w'ikinege wariumazeimyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.
Akigenda abantu benshi baramubyiga.
43 Hazaumugoreuri mu mugongo wariubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umweubasha kumuvura.
44 Nuko amuturukainyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.
45 Yesu arabaza ati “Ni ndeunkozeho?”
Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga naweukabaza uti ‘Ni ndeunkozeho?’”
46 Yesu aramubwira ati “Harihounkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”
47 Nuko uwo mugoreabonye ko adahishwa, aza ahindaumushyitsi amwikubitaimbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya.
48 Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
49 Nuko akivuga hazaumuntuuvuyemu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwaurushyaumwigisha.”
50 Ariko Yesu abyumvise aramusubizaati “Witinya, izere gusa arakira.”
51 Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina.
52 Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”
53 Baramusekacyane kuko bari bazi ko yapfuye.
54 Amufataukubokoavuga cyane ati “Mukobwa, byuka!”
55 Umwuka weuragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.
56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.
1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abahaubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukizaindwara.
2 Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukizaabarwayi,
3 ati “Ntimujyane ikintu cy'urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwaumutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri.
4 Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo.
5 Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudumukunkumureumukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”
6 Nuko barahagurukabajya mu birorero byose, babwira abantuubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.
7 Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugagango “Yohana yazutse”,
8 abandi bati “Ni Eliya wabonetse”, abandi bati “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
9 Herode we ati “Yohana sinamuciyeigihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?”Nuko ashaka kumureba.
10 Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereyeumuduguduwitwa Betsayida.
11 Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avuganana bo iby'ubwami bw'Imana, n'abashaka gukizwa arabakiza.
12 Nukoumunsiukuzeabo cumi na babiri baramwegera bati “Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.”
13 Arababwira ati “Mube ari mwe mubagaburira.”
Bati “Dusigaranye imitsima itanu n'ifi ebyiri, keretse twagenda tukaguriraaba bantu bose ibyokurya.”
14 Bari abagabo nk'ibihumbi bitanu.
Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.”
15 Babigenza batyo barabicaza bose.
16 Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.
17 Nuko bararya bose barahaga, bateranyaubuvungukirabusigaye bwuzuraintonga cumi n'ebyiri.
18 Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati “Mbese abantu bagira ngo ndi nde?”
19 Baramusubizabati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
20 Arababaza ati “Ariko mwebweho mugirango ndi nde?”
Petero aramusubizaati “Uri Kristo w'Imana.”
21 Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira
22 ati “Umwana w'umuntu akwiriye kubabazwauburyo bwinshi, akazangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.”
23 Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorereumusaraba we iminsi yose ankurikire,
24 kukoushaka kurengeraubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni weuzabukiza.
25 Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuzaubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?
26 Kukoumuntu weseugiraisoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afiteubwiza bwe n'ubwa se, n'ubw'abamarayika bera.
27 Ariko ndababwiraukuriyuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumvaubusharire bw'urupfu batari babonaubwami bw'Imana.”
28 Hanyuma y'ibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamukaumusoziajya gusenga.
29 Agisenga ishusho yo mu maso he ihindukaukundi, n'imyenda ye iba imyeru irarabagirana.
30 Abantu babiri bavuganana we, ari bo Mose na Eliya,
31 baboneka bafiteubwiza bavuga iby'urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu.
32 Petero n'abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babonaubwiza bwe burabagirana, n'abo bantu babiri bahagararanye na we.
33 Nuko bagiye gutandukanana we Petero abwira Yesu ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, n'indi ya Eliya.”Yabivugiyeatyo kuko atari azi icyo avuga.
34 Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya.
35 Ijwi rivugiramuri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.”
36 Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye.
37 Nuko bukeyebwaho, bamanutse ku musoziabantu benshi baramusanganira.
38 Nukoumugabowo muri bo avuga ijwi rirenga ati “Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege.
39 Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumuteraimibyimba myinshi akamuvamobimuruhijecyane.
40 Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.”
41 Yesu arabasubizaati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza, nzageza he kubananamwe no kubihanganira? Zana hanoumuhungu wawe.”
42 Umuhungu akīza dayimoni amuturahasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akizaumwana amusubizase.
43 Bose batangazwa n'igitinyiro cy'Imana.
Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati
44 “Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana w'umuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe n'abantu.”
45 Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubazairyo ari ryo.
46 Bajya impaka z'umukuruwabo uwo ari we.
47 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azanaumwana muto amuhagarika iruhande rwe,
48 arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandiunyemera aba yemeye n'Uwantumye, kukouworoheje muri mwe hanyuma y'abandi bose ari we mukuru.”
49 Yohana aramusubizaati “Databuja, twabonyeumuntu wirukanaabadayimoni mu izina ryawe turamubuzakuko atadukurikira.”
50 Yesu aramubwira ati “Ntimumubuzekukoutariumwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.”
51 Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane.
52 Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy'Abasamariya kumuteguriza.
53 Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu.
54 Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubazabati “Databuja,urashaka ko dutegekaumurirongo uve mu ijuru,ubarimbure nk'uko Eliya yabikoze?”
55 Ariko arahindukiraarabacyaha ati “Ntimuziumwukaubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w'umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”
56 Nuko bajya mu kindi kirorero.
57 Bakiri mu nziraumuntu aramubwira ati “Ndagukurikira aho ujya hose.”
58 Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibigurukamu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambikaumusaya.”
59 Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”
Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.”
60 Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho gendaubwirize abantu iby'ubwami bw'Imana.”
61 Nuko undi muntu na we aramubwira ati “Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b'iwanjye.”
62 Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntuufashe isukaurebainyuma,ukwiriyeubwami bw'Imana.”
1 Hanyuma y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu miduguduyose n'aho yendaga kujya hose.
2 Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.
3 Nimugende, dore mbatumye mumezenk'abana b'intama hagati y'amasega.
4 Ntimujyaneuruhagorurimoifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugireuwo muramutsa muri mu nzira.
5 Nimujya mugirainzu yose mwinjiramo, mubanze muvugemuti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’
6 Niba harimoumunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.
7 Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n'ibyokunywa, kukoumukoziakwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukuremu nzu ngo muraraguze.
8 Kandiumuduguduwose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye,
9 mukizeabarwayi bawurimomubabwire muti ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’
10 Arikoumuduguduwose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti
11 ‘Umukungugu wo mu muduguduwanyu wariufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yukoubwami bw'Imana bubegereye.’
12 Ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicy'uwo mudugudu.
13 “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayidauzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.
14 Ariko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kurutaicyanyu.
15 Nawe Kaperinawumu,ushyizwe hejuru ndetseugezeku ijuru? Uzamanukaugereikuzimu.
16 “Ubumvira ni jye aba yumviye, n'ubanga ni jye aba yanze, kandiunyanga aba yanze n'Uwantumye.”
17 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”
18 Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.
19 Dore mbahayeubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.
20 Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
21 Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga,ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
22 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”
23 Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba,
24 kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n'abami bifuje kurebaibyo murebantibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”
25 Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswano kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugirango ndagweubugingo buhoraho?”
26 Na we aramubazaati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyouyasomamo ni iki?”
27 Aramusubizaati “Ukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandiukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
28 Yesu aramubwira ati “Unshubijeneza. Nugenza utyouzagiraubugingo.”
29 Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”
30 Yesu aramusubizaati “Harihoumuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy'abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusigaashigaje hato agapfa.
31 Nukoumutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.
32 N'Umulewiahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.
33 Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe
34 aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza.
35 Bukeyebwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyouzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’
36 “Nonehoutekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w'uwo waguye mu bambuzi?”
37 Aramusubizaati “Niuwamugiriye imbabazi.”
Yesu aramubwira ati “Genda naweugireutyo.”
38 Nuko bakigenda bajya mu kirorero,umugorewitwaga Marita aramwakira amujyana iwe.
39 Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye.
40 Ariko Marita yari yahagaritsweumutiman'imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubazaati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
41 Umwami Yesu aramusubizaati “Marita, Marita,uriganyira wirushyamuri byinshi
42 ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemoumugabane mwiza atazakwa.”
1 Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”
2 Arababwira ati “Nimusenga mujye muvugamuti
‘Data wa twese,
Izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe buze.
3 Uko bukeyeujyeuduhaibyokurya byacu by'uwo munsi.
4 Utubabarire ibyaha byacu,
Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,
Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’
5 Arababwira ati “Ni nde muri mweufiteincuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu
6 kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’,
7 uwo mu nzu akamusubizaati ‘Windushyanamaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’
8 Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuherako ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.
9 “Nanjye ndababwira nti ‘Musabemuzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,
10 kukoumuntu weseusabaahabwa,ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’
11 Mbese ni nde muri mweufiteumwana, yamusabaumutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?
12 Cyangwa yamusabaigi akamuha sikorupiyo?
13 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”
14 Yesu yirukanye dayimoniuterauburagimu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.
15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuliumutware w'abadayimoniumuhakwirukanaabadayimoni.”
16 Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.
17 Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanijeubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira indi.
18 Na Satani niba yigabanije ubweubwami bwe bwakomeza bute, ko muvugayuko ari Belizebuli umpa kwirukanaabadayimoni?
19 Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukanaabadayimoni, abana banyu ni ndeubahakubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babaciraurubanza.
20 Arikourutokirw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukanaabadayimoni, nonehoubwami bw'Imana bubaguye gitumo.
21 “Umunyamabokoufiteintwaro iyo arinzeurugorwe, ibintu bye biba amahoro.
22 Arikoumurusha amaboko iyo amuteyeakamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba.
23 “Uwo tutabana niumwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.
24 “Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashakauburuhukiro, akabuburaakavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’
25 Yagerayo agasanga ikubuyekandi iteguye,
26 akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”
27 Akivuga ibyo,umugorewari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.”
28 Na we aramusubizaati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera.”
29 Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.
30 Nk'uko Yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w'umuntu azakibera ab'iki gihe.
31 Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumvaubwenge bwa Salomo, kandi doreurutaSalomo ari hano.
32 Kandi ab'i Nineve bazahagurukanan'ab'iki gihe ku munsi w'amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi doreurutaYona ari hano.
33 “Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y'intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira baboneumucyo.
34 Itabaza ry'umubirini ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiriwawe woseugiraumucyo. Ariko iyo ribaye ribi,umubiriwawe woseugiraumwijima.
35 Witonde reroumucyoukurimoutabaumwijima.
36 Nibaumubiriwawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umweufiteumwijima,umubiriwoseuzabaufiteumucyo nk'uko itabaza rikumurikishirizaumucyo waryo.”
37 Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.
38 Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.
39 Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemoubwambuzi n'ububi.
40 Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?
41 Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutanganaubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.
42 “Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na nyiragasogereza n'imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.
43 “Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!
44 Muzabona ishyano kuko mumezenk'ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”
45 Umwe mu bigishamategeko aramusubizaati “Mwigisha, ubwouvuzeutyo natweuradututse.”
46 Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namweubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki!
47 Muzabona ishyano kuko mwubakaibituro by'abahanuzi, ba sogokuruzabanyu ari bo babīshe!
48 Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruzabanyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro.
49 Ni cyo cyatumye Imana ivugishaubwenge bwayo iti ‘Nzabatumahoabahanuzi n'intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’,
50 kugirango amaraso y'abahanuzi bose yavuyeuhereye ku kuremwa kw'isi abazwe ab'iki gihe,
51 uhereye ku maraso ya Abeliukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y'igicaniro n'urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab'iki gihe.
52 “Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwayeurufunguzo rw'ubwengeubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!”
53 Nuko asohotse, abanditsi n'Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi,
54 bashaka kumutegakugirango bamufateho ijambo rizamushinja.
1 Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirindeumusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya,
2 kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.
3 Nuko ibyo mwavugiyemu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.
4 “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abicaumubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.
5 Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinyeumarakwicaumuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
6 “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana.
7 Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko murutaibishwi byinshi.
8 “Kandi ndababwira yukouzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana,
9 arikounyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana.
10 “Kandiumuntu weseusebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, arikoutukaUmwuka Wera ntazabibabarirwa.
11 “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarikeumutimaw'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,
12 kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzabamukwiriye kuvugamuri uwo mwanya.”
13 Nukoumuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”
14 Na we aramusubizaati “Wa mugabowe, ni nde wanshyizeho kubaumucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”
15 Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kukoubugingo bw'umuntu butavamu bwinshi bw'ibintu bye.”
16 Nuko abaciraumuganiati “Harihoumukungu wariufiteimirima irumbuka cyane,
17 nuko aribaza mu mutimawe ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunikaimyaka yanjye?’
18 Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenyaurugarama rwanjye nubakeurundi runini, abe ari mo mpunikaimyaka yanjye yose n'ibintu byanjye.
19 Ni bwo nzabwiraumutimawanjye nti: Mutima,ufiteibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, uryeunywe,unezerwe.’
20 Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri jorouranyagwaubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’
21 “Ni koumuntu wirundanirizaubutunzi amera, atariumutunzi mu by'Imana.”
22 Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’Cyangwa iby'umubirimuti ‘Tuzambara iki?’
23 Kukoubugingo burutaibyokurya, n'umubiriurutaimyambaro.
24 Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigireububikocyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimurutaibisiga cyane?
25 Ni nde muri mwe wabasha kwiyungurahoumukonoumwe, abiheshejwe no kwiganyira?
26 Nuko ubwo mutabasha gukoraigito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?
27 Mwitegerezeuburabyo uko bumera: ntibugiraumurimobukora, ntibubohaimyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo.
28 Ariko Imana ubwo yambikaubwatsi bwo mu gasozi ityo, burihonone n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?
29 “Ntimugahagarikeumutimawo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire.
30 Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.
31 Ahubwo mushakeubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.
32 “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubahaubwami.
33 Mugureibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodereudusahotudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, ahoumujuraatabwegera n'inyenzi ntizibwonone,
34 kuko ahoubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba.
35 “Muhoremukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,
36 mumerenk'abantu bategereza shebuja aho agarukiraava mu bukwe, kugirango ubwo azaza nakomanga bamukingurirevuba.
37 Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwiraukuriyuko azakenyera, akabicaza akabahereza.
38 Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.
39 Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igiheumujuraazazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.
40 Namwe muhoremwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”
41 Petero aramubazaati “Databuja, uwo muganini twe twenyineuwuciriye cyangwa ni abantu bose?”
42 Umwami Yesu aramusubizaati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?
43 Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.
44 Ndababwiraukuriyuko azamweguriraibyo afite byose.
45 Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubitaabagaragu n'abaja, no kurya no kunywano gusinda,
46 shebuja w'uwo mugaragu azazaumunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamokabiri amuhanane n'abakiranirwa.
47 “Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.
48 Arikouwariutabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwebyinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.
49 “Naje kujugunyaumuriromu isi, none nibaumazegufatwa ndacyashaka iki kandi?
50 Harihoumubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamunauburyo mbabazwa kugezaahouzasohorera!
51 Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzanaamahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!
52 Kukouhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje.
53 Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.”
54 Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba.
55 N'iyo mubonyeumuyagauturutse ikusi, muravuga ngo ‘Harabaubushyuhe’, kandi ni ko biba.
56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?
57 “Kandi namweubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye?
58 Nujyana n'ukuregakuburanira ku mutware,ugireumwete mukirimu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururiraku mucamanza,umucamanza akagushyikirizaumusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe.
59 Ndakubwira yukoutazavamo rwose, keretseumazekwishyuraumwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”
1 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo.
2 Yesu arabasubizaati “Mbese mugirango abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kurutaabandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?
3 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.
4 Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, aboumunaraw'i Silowamu wagwiriyeukabica, mugirango bari abanyabyaha kurutaabandi b'i Yerusalemu bose?
5 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”
6 Kandi abacira uyu muganiati “Hārihoumuntu wateyeumutinimu ruzabibu rwe, bukeyearaza awushakaho imbuto arazibura.
7 Abwiraumuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutinisinzibone. Uwuce,urakomeza kunyunyurizaikiubutaka?’
8 Na we aramusubizaati ‘Databuja,uwurekeuyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,
9 ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nuterauzawuce.’”
10 Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi.
11 Asangamoumugoreufitedayimoniuteraubumuga, uwo mugoreyari amaze imyaka cumi n'umunaniahetamye, atabasha kunamuka na hato.
12 Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore,ubohoweubumugabwawe.”
13 Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.
14 Arikoumutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijijeumuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamomukizwe hatari ku munsi w'isabato.”
15 Umwami Yesu aramusubizaati “Mwa ndyarya mwe, mbeseumuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?
16 Kandi uyu ko ariumukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunaniaboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?”
17 Amaze kuvugaatyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.
18 Nuko arabaza ati “Mbeseubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki?
19 Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi,umuntu yenze akakabiba mu murimawe, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
20 Yongera kuvugaati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki?
21 Busa n'umusemburoumugoreyenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugezaaho yose iri butubukire.”
22 Ajya mu midugudun'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,
23 umuntu aramubazaati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?”
Na we aramusubizaati
24 “Mugireumwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramontibabibashe.
25 Nyir'inzu namara guhagurukaagakingaurugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvugamuti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubizaati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’
26 Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’
27 Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’
28 Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukabamujugunywehanze.
29 Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana.
30 Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.”
31 Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano,ugende kuko Herode ashaka kukwica.”
32 Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukanaabadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’
33 Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka koumuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
34 “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuziugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?
35 Dore inzu yanyu muyisigiwe ariumusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugezaubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’”
1 Ku munsi w'isabato, yinjiye mu nzu y'umwe mu batware b'Abafarisayo ngo basangire baramugenza.
2 Imbere ye harihoumuntuurwayeurushwima.
3 Yesu abaza abigishamategeko n'Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukizaumuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”
4 Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.
5 Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe wabaufiteindogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramomuri ako kanya nubwo ari ku isabato?”
6 Ntibagira icyo bamusubizamuri ibyo.
7 Nuko acira abararitsweumugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati
8 “Nutorerwa gutahaubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watoweukurusha igitinyiro
9 mazeuwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukirauyu’, naweukahavaumarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose.
10 Ahubwo nutorwaugende wicare inyuma y'abandi bose, kugirangouwagutoyeaze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’Ni bwouzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira,
11 kukoumuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandiuwicisha bugufiazashyirwa hejuru.”
12 Kandi abwirauwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.
13 Ahubwo nurarikautumireabakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi,
14 ni bwouzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwouziturwa abakiranuka bazutse.”
15 Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw'Imana.”
16 Na we aramubwira ati “Harihoumuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.
17 Igihe cyo kurya gisohoye atumaumugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’
18 Bose batangira gushaka impamvu z'urwitwazo bahujeumutima. Uwa mbere ati ‘Naguzeumurimankwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’
19 Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’
20 Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’
21 “Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir'urugoararakara, abwiraumugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n'into zo mu mudugudu,uzanehano abakene n'ibirema, n'impumyi n'abacumbagira.’
22 Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyoutegetse ndagikoze, nyamara haracyariumwanya w'abandi.’
23 Shebuja abwiraumugaragu we ati ‘Sohokaugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugirangourugorwanjye rwuzure.
24 Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa,uzarya ibyo nabīteguriye.’”
25 Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukiraarababwira ati
26 “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugorewe n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe, uwo ntashobora kubaumwigishwa wanjye.
27 Utikoreraumusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kubaumwigishwa wanjye.
28 “Ni nde muri mweushaka kubakainzu y'amatafari ndende,utabanza kwicara akabaraumubarew'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?
29 Kugirango ahari ataba amaze gushyirahourufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumusekabati
30 ‘Uyu yatangiye kubakainzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’
31 “Cyangwa se hariumwami wajya kurwana n'undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n'umuteyeafite ingabo ze inzovu ebyiri?
32 Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubazaicyo yamuhongera ngo babane amahoro.
33 Nuko rero namwe,umuntu wese muri mweudasiga ibyo afite byose, ntashobora kubaumwigishwa wanjye.
34 “Umunyu ni mwiza, arikoumunyu iyoukayutseuryoshywa n'iki?
35 Nta n'ubwoukwiriyeumurimahabe n'icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”
1 Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.
2 Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”
3 Abacira uyu muganiati
4 “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongourwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugezaaho ari buyibonere?
5 Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,
6 yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’
7 Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyoumunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongourwenda n'icyenda badakwiriye kwihana.
8 “Cyangwaumugorewaba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamokimwe ntiyakongeza itabaza, agakuburamu nzu, akagiraumwete wo gushaka kugezaaho akibonera?
9 Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’
10 Ndababwira yuko ari ko habaumunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimiraumunyabyaha umwe wihannye.”
11 Kandi arababwira ati “Harihoumuntu wariufiteabahungu babiri.
12 Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpaumugabane w'ibintuunkwiriye.’Nuko agabanya amatungo ye.
13 Iminsi mike ishizeumuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu byeubugoryi bwe.
14 Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.
15 Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.
16 Yifuza guhazwa n'ibyo izo ngurubezaryaga, ariko ntihagiraubimuha.
17 Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.
18 Reka mpagurukenjye kwa data mubwire nti: Data, nacumuyeku Yo mu ijuru no maso yawe,
19 ntibinkwiriye kwitwaumwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.’
20 Arahagurukaajya kwa se.
“Agiturukakure, se aramubonaaramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.
21 Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuyeku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwaumwana wawe.’
22 Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzanevubaumwendaurutaiyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutokin'inkweto mu birenge,
23 muzanen'ikimasa kibyibushyemukibage turye twishime,
24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’Nuko batangira kwishima.
25 “Arikoumwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugoyumva abacuranga n'ababyina.
26 Ahamagaraumugaragu amubazaibyabaye ibyo ari byo.
27 Aramubwira ati ‘Murumunawawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’
28 “Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.
29 Maze asubizase ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye?
30 Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari weubagira ikimasa kibyibushye!’
31 Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,
32 ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumunawawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’”
1 Kandi abwira abigishwa be ati “Harihoumutunzi wariufiteigisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
2 Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kukoutagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’
3 Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyageubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?
4 Have! Nzi icyo nzakora kugirango nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’
5 “Ahamagaraufiteumwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’
6 Aramusubizaati ‘Incuro ijana z'amavuta ya elayo.’Na we ati ‘Endaurwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’
7 Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’Aramusubizaati ‘Incuro ijana z'amasaka.’Aramubwira ati ‘Endaurwandiko rwawe wandike mirongo inani.’
8 “Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby'ubwenge, kuko abana b'iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kurutaabana b'umucyo.
9 “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugirango nibushira bazabākīre mu buturobw'iteka.
10 Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandiukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.
11 Niba mutakiranutse mubikijweubutunzi bubi, ni ndeuzababitsaubutunzi bw'ukuri?
12 Kandi niba mutakiranutse ku by'abandi mubikijwe, ni ndeuzabaha ibyo mwitegekaho?’
13 “Nta mugaraguucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzuguraundi. Ntimubasha gukezaImana n'ubutunzi.”
14 Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukobacyane.
15 Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y'abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y'abantu ari ikizira mu maso y'Imana.
16 “Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugezaigihe cya Yohana,uhereye icyo gihe ni houbutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe,umuntu wese arabutwaranira.
17 Icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, kurutako agace k'inyugutiimwe yo mu mategeko kavaho.
18 “Umuntu weseusendaumugorewe akarongora undi aba asambanye, kandi n'ucyuraumugoreusenzwe n'umugabowe aba asambanye.
19 “Harihoumutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.
20 Kandi hariho n'umukenewitwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire,umubiriwe wuzuyehoibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,
21 kandi yifuzagaguhazwa n'ubuvungukirabuva ku meza y'umutunzi.
22 “Bukeyeumukenearapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa.
23 Ageze ikuzimuarababazwa cyane, yubuyeamaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.
24 Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutokirwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’
25 “Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byaweukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho woweurababazwa cyane.
26 Kandiuretse n'ibyo, dore harihoumworera muninibikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugirango abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’
27 Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo niburaumwohereze kwa data,
28 kuko mfite bene data batanu, ababurirengo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’
29 “Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’
30 Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagirauzukaakabasanga bazīhana.’
31 Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera nahoumuntu yazuka.’”
1 Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, arikoubizana azabona ishyano.
2 Ibyamuberabyiza ni uko yahambirwaurusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.
3 Mwirinde!
“Mwene so nakora nabiumucyahe, niyihanaumubabarire.
4 Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’,uzamubabarire.”
5 Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”
6 Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyumuti ‘Randukauterwe mu nyanja’, na wo wabumvira.
7 “Ariko ni nde muri mweufiteumugaraguumuhingira cyangwaumuragirira intama, wamubwira akiva ku murimoati ‘Igira hano vuba wicareufungure?’
8 Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banzauntunganirize ibyokurya byanjye,ukenyereumpereze kugezaubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma naweubonekurya’?
9 Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?
10 Nuko namwe nimumaragukoraibyo mwategetswe byose mujye muvugamuti ‘Turi abagaragu batagiraumumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’”
11 Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y'i Samariya n'i Galilaya.
12 Akigera mu kirorero asanganirwa n'ababembe cumi, bahagarara kure
13 barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”
14 Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyerekeumutambyi.”Bakigenda barakira.
15 Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga,
16 yikubitaimbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.
17 Yesu aramubazaati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?
18 Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”
19 Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”
20 Abafarisayo baramubazabati “Ubwami bw'Imana buzazaryari?”Arabasubizaati “Ubwami bw'Imana ntibuzazaku mugaragaro,
21 kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kukoubwami bw'Imana buri hagati muri mwe.”
22 Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubonaumunsi umwe mu minsi y'Umwana w'umuntu, ariko ntimuzawubona.
23 Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
24 Nk'ukoumurabyourabiriza mu ruhande rumwe rw'ijuru,ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w'umuntu azaba ku munsi we.
25 Ariko akwiriye kubanza kubabazwauburyo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe.
26 Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y'Umwana w'umuntu:
27 bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bagezaumunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,umwuzureurazaurabarimbura bose.
28 No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
29 mazeumunsi Loti yavuye i Sodomu,umuriron'amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
30 Ni na ko bizameraumunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho.
31 “Uwo munsiuzabahejuru y'inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n'uri mu mirima ni uko ntazasubirainyuma.
32 Mwibuke muka Loti.
33 Ushaka kurengeraubugingo bwe wese azabubura, arikouzaburaubugingo bwe wese azaburokora.
34 Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriribumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.
35 Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [
36 Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”
37 Baramubazabati “Databuja, bizabera he?”
Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.”
1 Abaciraumuganiwo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati
2 “Harihoumucamanza mu muduguduumwe,utubahaImana ntiyite ku bantu.
3 Muri uwo muduguduharimoumupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’
4 Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubahaImana kandi sinite ku bantu,
5 ariko kuko uyu mupfakazi anduhijendamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’”
6 Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyoumucamanzaukiranirwa yavuze?
7 Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?
8 Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w'umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukirimu isi?”
9 Uyu muganiyawuciriye abiyiringiyeubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.
10 Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ariumukoresha w'ikoro.
11 “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutimawe ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk'abandi b'abanyazi n'abakiranirwa n'abasambanyi, cyangwa ndetse n'uyu mukoresha w'ikoro.
12 Mu minsi irindwi hose niyirizaubusakabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’
13 “Naho uwo mukoresha w'ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubitamu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndiumunyabyaha.’
14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari weutsindishirijwe kurutawa wundi, kukouwishyira hejuru azacishwa bugufi, arikouwicisha bugufiazashyirwa hejuru.”
15 Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.
16 Maze Yesu arabahamagara ati “Murekeabana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyoubwami bw'Imana ariubwabo.
17 Ndababwiraukuriyukoutemeraubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”
18 Umutware aramubazaati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwaubugingo buhoraho?”
19 Yesu na we aramusubizaati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.
20 Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubaheso na nyoko.’”
21 Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”
22 Yesu abyumvise aramubwira ati “Nonehoushigaje kimwe: ibyoufitebyoseubigure uhe abakene, ni bwouzagiraubutunzi mu ijuru,uhereko uzeunkurikire.”
23 Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yariumutunzi cyane.
24 Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhijeko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!
25 Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kurutakoumutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
26 Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni ndeushobora gukizwa?”
27 Arabasubizaati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”
28 Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”
29 Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwaumugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw'ubwami bw'Imana,
30 utazongerwa ibirutahocyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwaubugingo buhoraho.”
31 Yesu yihererana n'abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n'abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w'umuntu.
32 Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukozaisoni bamucireamacandwe,
33 kandi nibamara kumukubitaimikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”
34 Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.
35 Nuko yenda kugerai Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza,
36 yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.
37 Barayibwira bati “Ni Yesu w'i Nazaretiuhita.”
38 Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
39 Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutakaiti “Mwene Dawidi, mbabarira.”
40 Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufiarayibaza ati
41 “Urashaka ko nkugirira nte?”
Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”
42 Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”
43 Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.
1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura.
2 Nuko harihoumuntu witwaga Zakayo, yariumukoresha w'ikoro mukurukandi yariumutunzi.
3 Ashaka kurebaYesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.
4 Arirukanka ajya imbere, yuriraumuvumungo amurebekuko yari agiye kunyuraho.
5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo,ururukavuba kuko uyu munsi nkwiriye kuraraiwawe.”
6 Yururukavuba amwakira anezerewe.
7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
8 Maze Zakayo arahagurukaabwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja,umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandiumuntu wese nambuye ndabimurihakane.”
9 Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ariumwana wa Aburahamu,
10 kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukizaicyari cyazimiye.”
11 Bumvise ibyo yongerahoumugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga koubwami bw'Imana bugiyekuboneka uwo mwanya.
12 Nuko aravuga ati “Harihoumuntu w'imfura wazindukiyemu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.
13 Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugezaaho nzazira.’
14 Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’
15 “Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenyeurugenzoumuntu wese muri bo yagenzuye.
16 Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemoizindi mina cumi.’
17 Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ubeumutware w'imisozi cumi.’
18 Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemomina eshanu.’
19 Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’
20 “Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,
21 kuko nagutinyiye ko uriumunyamwaga,ujyana ibyoutabitse,ugasarura ibyoutabibye.’
22 Aramubwira ati ‘Ndaguciraurubanza ku byouvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndiumunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.
23 Ni iki cyakubujijeguha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?’
24 “Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyiheufitemina cumi.’
25 Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’
26 ‘Ndababwira yukoufiteazahabwa, arikoudafite azakwa n'icyo yari afite.
27 Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’”
28 Amaze kuvugaibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.
29 Ageze bugufibw'i Betifage n'i Betaniya ku musoziwitwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati
30 “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri buboneicyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guhekaumuntu. Nuko mukiziture mukizane.
31 Kandi nihagiraumuntuubabaza ati ‘Murakizituriraiki?’Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni weugishaka.’”
32 Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye.
33 Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakizituriraiki?”
34 Barabasubizabati “Databuja ni weugishaka.”
35 Bakizanira Yesu, bagitegurahoimyenda yabo bacyicazaho Yesu.
36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.
37 Yenda kugeramu ibanga rw'umusoziwa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati
38 “Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka,
Amahoro abe mu ijuru,
N'icyubahiro kibe ahasumba hose.”
39 Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”
40 Arabasubizaati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”
41 Ageze hafi abonaumurwa arawuririra ati
42 “Uyu munsi nawe, iyoumenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.
43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakahouruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,
44 kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kukoutamenye igihe wagenderewe.”
45 Yinjira mu rusengero atangira kwirukanaabaguriragamo,
46 arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”
47 Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica,
48 icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.
1 Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avugaubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari.
2 Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki buguteragukoraibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”
3 Arabasubizaati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.
4 Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”
5 Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvugatuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubazaati ‘Ni iki cyababujijekumwemera?’
6 Kandi nituvugatuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baraduteraamabuye kuko bemera ko Yohana yariumuhanuzi.”
7 Nuko bamusubizayuko batazi aho kwavuye.
8 Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwiraubutware buntera gukoraibyo ubwo ari bwo.”
9 Atangira guciraabantu uyu muganiati “Harihoumuntu wateyeuruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.
10 Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atumaumugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukanaagendaubusa.
11 Yongera gutumaundi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa.
12 Yongera gutuman'uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.
13 Nyir'uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntumeumwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’
14 Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwiceubutware bubeubwacu.’
15 Bamwirukanamu ruzabibu, baramwica.
“Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate?
16 Azaza arimbure abo bahinzi,uruzabibu aruhe abandi.”
Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”
17 Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’
18 Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugiraifu.”
19 Uwo mwanya abanditsi n'abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.
20 Baramugenza, batuma abatasi bigize nk'abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucireurubanza.
21 Baramubazabati “Mwigisha, tuzi yukouvuganeza, kandiukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy'abantu, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri.
22 Mbese amategeko yemera ko duha Kayisariumusoro, cyangwa ntiyemera?”
23 Ariko amenyeuburiganya bwabo arababwira ati
24 “Nimunyereke idenariyo.”Ati “Ishusho n'izina biyiriho ni ibya nde?”
Baramusubizabati “Ni ibya Kayisari.”
25 Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubiheKayisari, iby'Imana mubiheImana.”
26 Muri ayo magambo ashubirije imbere y'abantu ntibashobora kubonaijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubijebaraceceka.
27 Abasadukayobamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubazabati
28 “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa afiteumugorebatarabyarana, mwene se azahungure uwo mugoreacikure mwene se.
29 Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongoraumugeniapfa batarabyarana,
30 n'uwa kabiri ni uko,
31 n'uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.
32 Hanyuma wa mugorena we arapfa.
33 None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugizeumugore?”
34 Yesu arabasubizaati “Abana b'iyi si bararongora, bagashyingirwa,
35 ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugeraku kuzukamu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,
36 kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamarayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko.
37 Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo.
38 Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”
39 Bamwe mu banditsi baramusubizabati “Mwigisha,uvuzeneza.”
40 Ntibaba bagitinyuka kumubazairindi jambo.
41 Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,
42 ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
43 Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe?’
44 Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kubaumwana we?”
45 Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati
46 “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y'abakuru, bari mu birori.
47 Barya ingo z'abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y'urudacabaryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”
1 Nuko yuburaamaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y'amaturo.
2 Abonaumupfakazi wariumukeneatura amasenga abiri.
3 Arababwira ati “Ndababwiraukuri, yukouriyamupfakazi atuye byinshi kurutaiby'abandi bose,
4 kuko bose batuye amaturo y'ibibasagutse, ariko we mu bukenebwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”
5 Nuko bamwe bavuga iby'urusengero, uko rwarimbishijwe n'amabuye meza n'amaturo. Arababwira ati
6 “Ibyo murebaibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywehasi.”
7 Baramubazabati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?”
8 Arabasubizaati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire.
9 Ariko nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”
10 Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butereubundi bwami.
11 Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibiteraubwoba, n'ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.
12 Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye,
13 ibyo bizababeraho kugirango mube abahamya.
14 Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,
15 kuko nzabahaururimin'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruzacyangwa gutsinda.
16 Ariko muzagambanirwa n'ababyeyi banyu, ndetse n'abavandimwe na bene wanyu n'incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.
17 Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,
18 ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.
19 Nimwihangana muzakizaubugingo bwanyu.
20 “Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n'ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.
21 Icyo gihe abazaba bari i Yudayabazahungire ku misozi miremire, n'abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n'abazaba bari imusozintibazayijyemo,
22 kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.
23 Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandiumujinyauzabauri kuri ubu bwoko.
24 Bamwe bazicwa n'inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n'abanyamahanga, kugezaubwo ibihe by'abanyamahanga bizashirira.
25 “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n'umurababihōrera.
26 Abantu bazagushwaigihumuran'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n'ubwiza bwinshi.
28 Nuko ibyo nibitangira kubahomuzararame, mwubureimitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzabakwenda gusohora.”
29 Kandi abaciraumuganiati “Nimwitegerezeumutinin'ibindi biti byose.
30 Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenyaubwanyu ko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.
31 Nuko namwe nimubonaibyo bibaye, muzamenye yukoubwami bw'Imana buri hafi.
32 “Ndababwiraukuriyuko ab'ubu bwoko batazashira na hato, kugezaaho byose bizasohorera.
33 Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
34 “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsiukazabatungura,
35 kukouzatungura abantu bose bari mu isi yose,umezenk'umutego.
36 Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugirango mubonekurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”
37 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musoziwitwa Elayono.
38 Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.
1 Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.
2 Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.
3 Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubarew'abo cumi na babiri.
4 Aragenda avuganan'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza.
5 Baranezerwa basezerana kumuhaifeza.
6 Aremera maze ashakauburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.
7 Nukoumunsi w'imitsima idasembuweurasohora, ari woukwiriye kubāgirwamoumwana w'intama wa Pasika.
8 Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugirango turye.”
9 Baramubazabati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?”
10 Arabasubizaati “Dore nimumarakugeramu murwa, murazaguhuran'umugabowikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.
11 Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubazango: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’
12 Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.”
13 Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
14 Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we.
15 Arazibwira ati “Kwifuza nifujijegusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.
16 Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugezaaho izasohorera mu bwami bw'Imana.”
17 Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire.
18 Ndababwira yukouhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu,ukageza ahoubwami bw'Imana buzazira.”
19 Yendaumutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu niumubiriwanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugirango munyibuke.”
20 N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]
21 “Ariko doreukubokok'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza.
22 Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntuumugambanira azabona ishyano!”
23 Batangira kubazanya muri bo,uwenda kugiraatyo uwo ari we.
24 Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri boukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.
25 Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafiteubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.
26 Ariko mwebweho ntimukabemutyo, ahubwoukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza.
27 Umukuruniuwuhe? Niuherezwa cyangwa niuhereza? Siuherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza.
28 “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.
29 Nanjye mbabikiyeubwami nk'uko Data yabumbikiye,
30 kugirango muzarye munywemwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucireimanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.”
31 Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugirango abagosore nk'amasaka,
32 ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numaraguhindukaukomeze bagenzi bawe.”
33 Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.”
34 Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika,utaranyihakana gatatu koutanzi.”
35 Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumagamudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?”
Baramusubizabati “Nta cyo.”
36 Arababwira ati “Ariko nonahaufiteuruhagorurimoifeza arujyane, n'ufiteimvumba ni uko. Arikoutabifite agureumwitero we, ngo abone kugurainkota.
37 Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.”
38 Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”
Arababwira ati “Ziramaze!”
39 Arasohoka ajya ku musoziwa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira.
40 Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugirango mutajya mu moshya.”
41 Atandukanana boumwanyaureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukamaarasenga ati
42 “Data, nubishakaundenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe ukoushaka.”[
43 Marayikauvuyemu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga
44 kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.]
45 Amaze gusenga arahagurukaajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda.
46 Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugirango mutajya mu moshya.”
47 Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.
48 Yesu aramubazaati “Yuda,uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?”
49 Abari kumwe na we babonye ibyenda kubahobaramubazabati “Databuja, tubakubiteinkota?”
50 Umwe muri bo ayikubitaumugaragu w'Umutambyi mukuru, amucaugutwi kw'iburyo.
51 Yesu aravuga ati “Rekera aho.”Amukoraku gutwi aragukiza.
52 Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barindaurusengero, n'abakuru bamuteyeati “Munteye nk'abateyeumwambuzi, mufiteinkota n'inshyimbo.
53 Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.”
54 Baramufatabaramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka.
55 Nuko bamaze gucanaumuriromu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo.
56 Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.”
57 Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”
58 Hashizeumwanya muto, undi aramubonaaramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.”
Petero ati “Wa muntu we, si ndiuwabo.”
59 Hashizeumwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Niukurin'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.”
60 Petero ati “Wa muntu we, icyouvuzesinzi icyo ari cyo.”
Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika.
61 Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.”
62 Arasohoka ajya hanze ararira cyane.
63 Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita,
64 bamupfuka mu maso baramubazabati “Hanura, ni ndeugukubise?”
65 Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka.
66 Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukikorwabo bati
67 “Niba uri Kristo, tubwire.”
Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato,
68 naho nababaza ntimwansubiza.
69 Arikouhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.”
70 Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?”
Arabasubizaati “Mwakabimenye ko ndi we.”
71 Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumviseubwacu abyivugiyeubwe?”
1 Bose barahagurukabamujyana kwa Pilato.
2 Batangira kumuregabati “Uyu twamubonye agandishaubwoko bwacu, ababuza guha Kayisariumusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”
3 Pilato aramubazaati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Aramusubizaati “Wakabimenye.”
4 Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”
5 Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudayahoseuhereye i Galilayaukageza n'ino.”
6 Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.
7 Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8 Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kukouhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzagakubonaikimenyetso yakora.
9 Amubazaamagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.
10 Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumuregacyane.
11 Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambikaumwendaubengerana bamugaruriraPilato.
12 Herode na Pilato baherako buzurauwo munsi, kuko mbere banganaga.
13 Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose,
14 arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none doreubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.
15 Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.
16 Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”[
17 Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]
18 Ariko bose basakurizaicyarimwe bati “Kurahouyu,utubohorere Baraba.”
19 Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhoraubugomen'ubwicanyi bwari mu murwa.
20 Pilato yongera kuvuganana bo, ashaka kubohora Yesu.
21 Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”
22 Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”
23 Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhatako Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.
24 Nuko Pilato acaurubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:
25 abohorauwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhoraubugomen'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugireuko bashaka.
26 Baramujyana, batangīraumuntu witwaga Simoni w'Umunyakurenewaturukagaimusozi, bamukoreraumusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.
27 Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubitamu bituza bamuborogera.
28 Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu,
29 kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’
30 Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozibati ‘Nimudutwikire.’
31 Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”
32 Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we.
33 Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso.
34 Yesu aravuga ati “Data,ubababarire kuko batazi icyo bakora.”
Bagabana imyenda ye barayifindira.
35 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukobacyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”
36 Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira
37 bati “Niba uriumwami w'Abayuda ikize.”
38 Hejuru ye hariurwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.”
39 Umwe muri abo bagome babambwe aramutukaati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natweudukize.”
40 Ariko uwa kabiri amusubizaamucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe?
41 Twebweho duhoweukuri, tukabatwituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”
42 Nuko abwira Yesu ati “Mwami,uzanyibuke ubwouzazira mu bwami bwawe.”
43 Aramusubizaati “Ndakubwiraukuri, yuko uyu munsi turi bubanemuri Paradiso.”
44 Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, hazaubwirakabiri mu gihugu cyose kugezaku isaa cyenda,
45 izuba ntiryava,umwendaukingiriza Ahera cyane h'urusengeroutabukamokabiri.
46 Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyizeubugingo bwanjye.”Amaze kuvugaatyoumwukaurahera.
47 Nukoumutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Niukuriuyu muntu yariumukiranutsi.”
48 Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubitamu bituza.
49 N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.
50 Umuntu witwaga Yosefu, yariumujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandiukiranuka.
51 Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya,umuduguduw'Abayuda, na we yategerezagaubwami bw'Imana.
52 Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.
53 Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamoumuntu.
54 Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.
55 Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe,
56 basubirayo batunganya ibihumuraneza n'imibavu.
Kandi ku munsi w'isabato bararuhukank'uko byategetswe.
1 Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu musekebajya ku gituro bajyanye bya bihumuraneza batunganije.
2 Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,
3 binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu.
4 Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.
5 Abagore baratinya bubikaamaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakiraumuzimamu bapfuye?
6 Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati
7 ‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’”
8 Bibuka amagambo ye.
9 Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose.
10 Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.
11 Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera.
12 Maze Petero arahagurukayirukanka ajya ku gituro, arunamaarungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubiraiwe atangazwa n'ibyabaye.
13 Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)
14 Nuko baganira ibyabaye byose.
15 Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,
16 Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.
17 Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”
Bahagarara bagaragajeumubabaro.
18 Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubizaati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu,utaziibyahabaye muri iyi minsi?”
19 Arababaza ati “Ni ibiki?”
Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wariumuhanuziukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugagaimbere y'Imana n'imbere y'abantu bose,
20 kandi twavuganagauburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirweurubanza rwo gupfa bakamubamba,
21 kandi twiringiraga yuko ari weuzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatuuhereye aho ibyo byabereye.
22 None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro
23 ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima.
24 Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
25 Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.
26 None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”
27 Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanuriramu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.
28 Bageze bugufibw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho.
29 Baramuhatabati “Se waretse tukagumanakuko bwije kandiumunsiukabaukuze?”Nuko arinjira ngo agumanena bo.
30 Yicaye ngo asangire na bo, yendaumutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.
31 Amaso yabo arahumukabaramumenya, maze aburiraimbere yabo ntibongera kumubona.
32 Baravuganabati “Yewe, ntiwibukaukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanuriraibyanditswe!”
33 Uwo mwanya barahagurukabasubirai Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi,
34 bumva bavuga bati “NiukuriUmwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”
35 Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguyeumutsima.
36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
37 Maze barikanga, bagiraubwoba bwinshi bagira ngo niumuzimubabonye.
38 Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?
39 Nimurebeibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jyeubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kukoumuzimuatagiraumubirin'amagufwa nk'ibyo mundebana.”
40 Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye.
41 Nuko ibinezaneza bikibabujijekubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufitehano?”
42 Bamuha igice cy'ifi yokeje,
43 aracyākira akirīra imbere yabo.
44 Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”
45 Maze abunguraubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe,
46 ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzukaku munsi wa gatatu,
47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.
48 Ni mwe bagabo b'ibyo.
49 Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugumemu murwa kugezaubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
50 Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abahaumugisha.
51 Akibahaumugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.
52 Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemuumunezero mwinshi,
53 baguma mu rusengero iteka bashima Imana.