1

1 Itangiriro ry'ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana.

2 Nk'uko byanditswe n'umuhanuzi Yesaya ngo
“Nuko ndenda gutumainteguza yanjye mbere yawe,
Izatunganya inzira yawe.”

3 “Ijwi ry'urangururiramu butayuati
‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka,
Mugorore inzira ze.’”

4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby'umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

5 Abatuye mu gihugu cy'i Yudayan'ab'i Yerusalemu bose barahagurukabaramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

6 Yohana yari yambayeumwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyejeumushumi. Ibyokurya bye byari inzige n'ubukibw'ubuhura.

7 Yabwirizaga avuga ati “Undushaubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunamango mpfundureudushumi tw'inkweto ze.

8 Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”

9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y'i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.

10 Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n'inuma.

11 Ijwi rivugiramu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

12 Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,

13 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n'inyamaswa, abamarayika bakamukorera.

14 Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avugaubutumwa bwiza bw'Imana ati

15 “Igihe kirasohoye,ubwami bw'Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemereubutumwa bwiza.”

16 Anyura iruhande rw'inyanja y'i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobeshaurushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

17 Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu.”

18 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

19 Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.

20 Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n'abakozi be, baramukurikira.

21 Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.

22 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk'ufiteubutware, ntase n'abanditsi.

23 Mu isinagogi yabo harimoumuntuutewena dayimoni, arataka cyane ati

24 “Duhuriyehe Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uriuweraw'Imana.”

25 Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”

26 Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.

27 Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y'inzaduka! Mbegauburyo ategekanaubutware, n'abadayimoni na bo baramwumvira!”

28 Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n'i Galilaya.

29 Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.

30 Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwayeubuganga, nuko bamubwira ibye.

31 Araza amufataukubokoaramubyutsa,ubuganga bumuvamoarabazimanira.

32 Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n'abatewe n'abadayimoni,

33 ab'umuduguduwose bateranira ku irembo.

34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukanaabadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.

35 Nuko mu musekearabyuka, arasohoka ajya mu butayuasengerayo.

36 Simoni n'abandi bari kumwe na we baramukurikira,

37 bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”

38 Arabasubizaati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi miduguduiri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”

39 Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukanaabadayimoni.

40 Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”

41 Aramubabarira, aramburaukubokoamukoraho ati “Ndabishaka kira.”

42 Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.

43 Akimusezerera aramwihanangiriza cyane

44 ati “Uramenye ntugireuwoubibwira, ahubwougende wiyerekeumutambyi,uturen'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, kugirango bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yukoukize.”

45 Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu muduguduwose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozino mu butayu, abantu bakaba ari bo baturukaimpande zose bamusanga aho ari.

2

1 Nuko hahise iminsi asubirai Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.

2 Benshi bateranira aho buzurainzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry'Imana.

3 Haza abantu bane bahetse ikirema,

4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y'inzu aharinganiye n'aho ari, bamaze kuhapfumurabamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.

5 Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byaweurabibabariwe.”

6 Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati

7 “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni ndeushobora kubabarira ibyahauretse Imana yonyine?”

8 Uwo mwanya Yesu amenya mu mutimawe, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?

9 Icyoroshye ni ikihe, ariukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byaweurabibabariwe’, cyangwa ariukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yaweutahe’?

10 Ariko nimumenye yuko Umwana w'umuntu afiteubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.”Nuko abwira icyo kirema ati

11 “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yaweutahe.”

12 Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”

13 Avayo yongera kunyura iruhande rw'inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.

14 Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayoyicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

15 Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y'uwo bafungura, abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha basangira na Yesu n'abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.

16 Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!”

17 Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuzaumuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizagaubusa, nuko baraza baramubazabati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyirizaubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirizeubusa?”

19 Yesu arabasubizaati “Mbese abasangwa bakwiyirizaubusabakiri kumwe n'umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyirizaubusa.

20 Ariko iminsi izaza, ubwoumukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyirizaubusa.

21 “Nta wudodaikiremo cy'igitambaro gishya mu mwendaushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda,umwengeukarushaho kuba mugari.

22 Kandi nta wusukavino y'umutobemu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobeisukwa mu mifuka mishya.”

23 Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.

24 Abafarisayo baramubazabati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”

25 Arabasubizaati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzagaashonje we n'abo bari bari kumwe,

26 ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo Abiyatari yariumutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari bari kumwe?”

27 Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw'abantu, abantu si bo babayeho ku bw'isabato,

28 ni cyo gituma Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato na yo.”

3

1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamoumuntuunyunyutseukuboko,

2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukizaku isabato, babone uko bamurega.

3 Abwira uwo muntuunyunyutseukubokoati “Hagurukauhagarare hagati mu bantu.”

4 Arababaza ati “Mbese amategeko yemera koumuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukizaumuntu cyangwa kumwica?”
Baramwihorera.

5 Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Ramburaukubokokwawe.”Arakurambura kurakira.

6 Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica.

7 Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya

8 n'i Yerusalemu, na Idumayano hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

9 Abwira abigishwa be kugumishaubwato butoyahafi, ngo abantu batamubyiga.

10 Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.

11 Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubitaimbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w'Imana.”

12 Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.

13 Bukeyeazamukaumusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.

14 Atoranyamo cumi na babiri bo kubanana we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantuubutumwa,

15 abahaubutware bwo kwirukanaabadayimoni.

16 Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,

17 na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b'inkuba”,

18 na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,

19 na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

20 Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

21 Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

22 Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuruw'abadayimoni ni weumuhakwirukanaabadayimoni.”

23 Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukanaSatani?

24 Iyoubwami bwigabanyijeubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

25 Inzu iyo yigabanyijeubwayo ntibasha kugumaho,

26 cyangwa Satani iyo yihagurukiyeakīgabanya, ntabasha kugumahoashiraho.

27 “Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

28 “Ndababwiraukuriyuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana,

29 arikoumuntu weseutukaUmwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.”

30 Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

31 Maze nyina na bene se baraza, bamutumahongo aze bahagaze hanze.

32 Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

33 Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

34 Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugosearababwira ati “Dore mama na bene data:

35 umuntu weseukoraibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

4

1 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy'inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo.

2 Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati

3 “Nimwumve:umubibyi yasohoye imbuto,

4 akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku kāra kadafiteubutakabwinshi, uwo mwanya ziramera kukoubutakaatari burebure,

6 ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.

8 Izindi zigwa mu butakabwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”

9 Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

10 Yiherereye, abari kumwe na we n'abo cumi na babiri, bamusobanuza iby'uwo mugani.

11 Arabasubizaati “Mwebweho mwahawe kumenyaubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani

12 ngo
‘Kurebababirebe ariko be kubibona,
No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,
Ngo ahari badahindukirabakababarirwa ibyaha byabo.’”

13 Arababaza ati “Mbese ko mutaziiby'uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?

14 Umubibyi niubibaijambo ry'Imana.

15 Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramoiryo jambo ryabibwe muri bo.

16 N'izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,

17 ariko kuko batagira imizi muri bo bakomeraumwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.

18 Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,

19 maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi, n'irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutimabiniga iryo jambo ntiryere.

20 Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butakabwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”

21 Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y'urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?

22 Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

23 Ufite amatwi yumva niyumve.”

24 Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugeromugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho,

25 kukoufiteazahabwa, kandiudafite azakwa n'icyo yari afite.”

26 Arongera arababwira ati “Ubwami bw'Imana bugereranywa n'umuntuubibye imbuto mu butaka,

27 akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n'imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.

28 Ubutakabwimezaubwabwo, ubwa mbere habanza kubautwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.

29 Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemeshaumuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.”

30 Kandi aravuga ati “Mbeseubwami bw'Imana twabugereranya n'iki? Cyangwa twabusobanuza muganiki?

31 Bwagereranywa n'akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y'imbuto zose zo mu isi,

32 karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.”

33 Akomeza kubigishiriza ijambo ry'Imana mu migani myinshi nk'iyo, mu buryo bashobora kumva.

34 Ntiyavuganaga na bo atabaciriyeumugani, ariko agasobanuriraabigishwa be byose biherereye.

35 Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.”

36 Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n'andi mato hamwe na bwo.

37 Nuko ishuheriy'umuyagairaza,umurabawisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.

38 Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguyeumusego. Baramukangura baramubazabati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiyegupfa?”

39 Akangutse acyahaumuyaga, abwira inyanja ati “Cecekautuze.”Umuyagauratuza, inyanja iratungana rwose.

40 Arababaza ati “Ni iki kibateyeubwoba? Ntimurizera?”

41 Baratinya cyane baravuganabati “Mbega uyu ni muntu ki,utumaumuyagan'inyanja bimwumvira?”

5

1 Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni.

2 Yomotse, uwo mwanyaumuntuutewena dayimoni ava mu mva, aramusanganira.

3 Yabaga mu mva, ntawariukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho wabaumunyururu,

4 kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururuy'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururuakayivunagura, ntihagiraumuntuubasha kumuhosha.

5 Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.

6 Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,

7 ataka ijwi rirenga ati “Duhuriyehe Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyiceurupfu n'agashinyaguro”

8 (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)

9 Aramubazaati “Witwa nde?”
Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”

10 Aramwinginga cyane ngo atabirukanamuri icyo gihugu.

11 Kuri uwo musozihariumuganaw'ingurubenyinshi zirisha,

12 nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurubetuzinjiremo.”

13 Arabakundira. Abadayimoni bamuvamobinjira muri izo ngurube,umuganawirukiraku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri.

14 Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudun'abo mu ngo baza kurebauko bibaye.

15 Bageze aho Yesu ari basangauwariutewen'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afiteubwenge nk'abandi, baratinya.

16 Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurubebabitekerereza abandi,

17 baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

18 Acyikira mu bwato, wa muntu wariutewen'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,

19 ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu,ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.”

20 Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.

21 Nuko Yesu agenda mu bwato asubirahakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja.

22 Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubitaimbere y'ibirenge bye

23 aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uzeukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”

24 Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.

25 Nuko harihoumugorewari mu mugongo, wariubimaranye imyaka cumi n'ibiri,

26 ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.

27 Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturukainyuma akora ku mwenda we,

28 kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”

29 Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiriwe yuko akize cya cyago.

30 Yesu na we yiyumvamo koubushobozi bumugabanutsemo, ahindukiraabyigana n'abantu arababaza ati “Ni ndeukozeumwenda wanjye?”

31 Abigishwa be baramusubizabati “Ese ye, abantu barakubyiga naweukagira ngo ‘Ni ndeunkozeho?’”

32 Abararanganyamo amaso agira ngo aboneumukozeho.

33 Uwo mugorearatinya, ahindaumushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubitaimbere amubwira iby'ukuribyose.

34 Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoroukirerwose icyago cyawe.”

35 Akivuganana we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuyeuracyaruhiriza ikiumwigisha?”

36 Ariko Yesu ntiyabyitaho abwiraumutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.”

37 Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.

38 Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasangaurusakurw'abarira n'ababoroga cyane.

39 Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

40 Baramusekacyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.

41 Amufataukubokoaramubwira ati“Talisa, kumi”bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’”

42 Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.

43 Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagiraumuntu weseubimenya, abategeka gufunguriraako kana.

6

1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n'ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

3 Mbese si we wa mubajimwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?”Ibye birabayobera.

4 Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy'iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

5 Nuko ntiyashobora kugiraigitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,

6 atangazwa n'uko batizeye.
Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.

7 Bukeyeahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abahaubutware bwo gutegeka abadayimoni.

8 Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

9 ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.”

10 Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugezeaho muzayicumbukuriramo.

11 Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayomuzakunkumureumukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

12 Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,

13 birukanaabadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.

14 Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”

15 Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.”
Abandi bati “Niumuhanuzi nk'abandi bahanuzi.”

16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,

17 kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramubohaamushyira mu nzu y'imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.

18 Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera koucyura muka mwene so.”

19 Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabonauburyo,

20 kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ariumukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe.

21 Nonehouburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvukakwa Herode ararika abatware be, n'abatwara ingabo n'abakire b'i Galilaya ngo baze mu birori.

22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n'abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyoushaka cyose ndakiguha.”

23 Aramurahira ati “Icyounsaba cyose ndakiguha, bona nubaumugabane wa kabiri w'ubwami bwanjye.”

24 Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”
Aramusubizaati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

25 Muri ako kanya agaruka ahoumwami ari n'ingoga, aramusabaati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

26 Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima.

27 Nuko uwo mwanya atumaumusirikare, amutegeka kuzanaigihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y'imbohe,

28 akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

29 Abigishwa be babyumvise baraza, bajyanaumubyimba bawushyira mu mva.

30 Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n'ibyo zigishije.

31 Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhukeho hato.”Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ariurujya n'uruza, babura uko barya.”

32 Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

33 Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu miduguduyose barirukanka baca iy'ubutakababatangayo.

34 Yomotse abona abantu benshi bimuteraimpuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagiraumwungeri, aherako abigisha byinshi.

35 Nukoumunsiukuzeabigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu noneumunsiurakuze,

36 basezerere bajye mu ngo no mu birorero by'impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

37 Arabasubizaati “Mube ari mwe mubagaburira.”
Baramubazabati “Tugende tugureimitsima y'idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

38 Na we arababaza ati “Mufiteimitsima ingahe? Mujye kureba.”
Babimenye baramusubizabati “Ni itanu n'ifi ebyiri.”

39 Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

40 Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

41 Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburirabose.

42 Bose bararya barahaga,

43 bateranyaubuvungukirabw'imitsima n'ubw'ifi, bwuzuraintonga cumi n'ebyiri.

44 Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

45 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

46 Amaze kubasezerera aragenda azamukaumusozi, ajya gusenga.

47 Bumwirirahoubwato bumazekugeramu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butakawenyine.

48 Abonye ko bananiwe kuvugamakukoumuyagaubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja, asa n'ushaka kubanyuraho.

49 Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja, batekereza ko ariumuzimubarataka,

50 kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.
Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

51 Aratambuka ajya mu bwato barimo,umuyagauratuza. Barumirwa cyane

52 kuko batari basobanukiwen'ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

53 Nuko bamaze gufatahakurya, bagera imusozimu gihugu cy'i Genesareti batsīka aho.

54 Bacyomoka ab'aho bamenya Yesu,

55 birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guhekaabarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

56 N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu miduguducyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukoraku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

7

1 Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

3 kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazingo babe bahumanutse. Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruzababo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.)

5 Abafarisayo n'abanditsi baramubazabati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

6 Arabasubizaati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo
‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,
Ariko imitima yabo indi kure.

7 Bansengeraubusa,
Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’

8 “Itegeko ry'Imana murirekera gukomeza imigenzo y'abantu.”

9 Kandi ati “Musuzuguraneza itegeko ry'Imana ngo muziririze imigenzo yanyu,

10 kuko Mose yavuze ati ‘Wubaheso na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’

11 Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’(risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’),

12 muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13 nuko ijambo ry'Imana mukarihinduraubusakugirango mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi byinshi mukorank'ibyo.”

14 Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutegeamatwi mwese munyumve.

15 Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [

16 Niba hariumuntuufiteamatwi yumva niyumve.]”

17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubazaiby'uwo mugani.

18 Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugiraubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,

19 kuko kitajya mu mutimawe ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?”Uko ni ko kubonezwa kw'ibyokurya byose.

20 Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

21 kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

22 kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugiranabi,uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi,ubwibone n'ubupfu.

23 Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

24 Arahagurukaarahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagiraubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

25 Uwo mwanyaumugoreufiteumukobwa mutoutewena dayimoni amwumvise araza, yikubitaimbere y'ibirenge bye.

26 Uwo mugoreyari Umugirikikazi,ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukanedayimoni mu mukobwa we.

27 Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngoubijugunyire imbwa.”

28 Na we aramusubizaati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza ziryaubuvungukirabw'abana.”

29 Aramubwira ati “Ubwouvuzeutyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

30 Asubiramu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriridayimoni amuvuyemo.

31 Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli.

32 Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

33 Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

34 Arararama areba mu ijuru, asuhuzaumutimaarakibwira ati “Efata”risobanurwa ngo “Zibuka.”

35 Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimirwe irahambuka avuga neza.

36 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

37 Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

8

1 Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati

2 “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.

3 Nimbasezerera ngo basubireiwabo biriweubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”

4 Abigishwa be baramubazabati “Umuntu yabasha ate guhazaaba bantu imitsima, ko hano ari mu butayuhatagira abantu?”

5 Na we arababaza ati “Mufiteimitsima ingahe?”Baramusubizabati “Ni irindwi.”

6 Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.

7 Bari bafite n'udufiduke na two aradushimira, ategeka ko batubaha.

8 Bararya barahaga, bateranyaubuvungukirabusigaye bwuzuraibitebo birindwi.

9 Bari nk'ibihumbi bine, arabasezerera.

10 Uwo mwanya yikirana mu bwato n'abigishwa be, ajya mu mpande z'i Dalumanuta.

11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza.

12 Asuhuzaumutimacyane ati “Ab'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwiraukuriyuko ab'iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”

13 Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya.

14 Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe.

15 Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirindeumusemburo w'Abafarisayo n'umusemburo wa Herode.”

16 Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafiteumutsima.”

17 Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe!

18 Kuko mufiteamaso ntimurebe, mufiteamatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka?

19 Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyijeubuvungukirabwuzuraintonga zingahe?”
Baramusubizabati “Ni cumi n'ebyiri.”

20 “Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyijeubuvungukirabwuzuraibitebo bingahe?”
Baramusubizabati “Ni birindwi.”

21 Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?”

22 Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.

23 Ayifataukubokoayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyoureba?”

24 Irararama iramusubizaiti “Ndareba abantu ariko barasa n'ibiti bigenda.”

25 Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra irakira isigara ireba byose neza.

26 Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushyewinjira mu kirorero.”

27 Yesu avanayo n'abigishwa be, ajya mu birorero by'i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?”

28 Baramusubizabati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

29 Arababaza ati “Ariko mwebweho mugirango ndi nde?”
Petero aramusubizaati “Uri Kristo.”

30 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.

31 Aherako abigishauburyo Umwana w'umuntu akwiriye kuzababazwauburyo bwinshi, akangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka.

32 Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana.

33 Ariko Yesu ahindukiyeareba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subirainyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby'Imana, ahubwo ari iby'abantu.”

34 Ahamagara abantu n'abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorereumusaraba we ankurikire,

35 kukoushaka kurengeraubugingo bwe azabubura, kandiutitaku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza azabukiza.

36 Kandiumuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwaubugingo bwe?

37 Mbeseumuntu yatanga iki ngo acungureubugingo bwe?

38 Umuntu weseugiraisoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy'ubusambanyi kandi kibi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n'abamarayika bera afiteubwiza bwa Se.”

9

1 Arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabonaubwami bw'Imana buzanyeububasha batarapfa.”

2 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y'umusozimuremure,umubiriweuhindukiraimbere yabo.

3 Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyezaatyo.

4 Maze Eliya na Mose barababonekera bavuganana Yesu.

5 Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n'indi ya Eliya.”

6 Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.

7 Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”

8 Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.

9 Bakimanukaumusoziarabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w'umuntu amaze kuzuka.

10 Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzukani iki?”

11 Baramubazabati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”

12 Arabasubizaati “Ni koko, Eliya ni weukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk'uko byanditswe ku Mwana w'umuntu na we.

13 Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugizeuko bashaka nk'uko byanditswe kuri we.”

14 Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry'abantu ribakikije, n'abanditsi bajya impaka na bo.

15 Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa.

16 Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z'ibiki?”

17 Umwe muri bo aramusubizaati “Mwigisha, nkuzaniyeumwana wanjyeutewena dayimoniutavuga,

18 aho amusanze hose iyo amufashe amuturahasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”

19 Arabasubizaati “Yemwe bantu b'iki gihe batizera, nzageza he kubananamwe? Nzabihanganira kugezaryari? Nimumunzanire.”

20 Baramumuzanira.
Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.

21 Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?”
Aramusubizaati “Yafashwe akiriumwana.

22 Kenshi cyane amuta mu murirocyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko nibaubishobora, tugirire imbabaziudutabare.”

23 Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokerauwizeye.”

24 Uwo mwanya se w'uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”

25 Yesu abonye iryo teraniro ry'abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoniutavuga kandiutumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemoukundi.”

26 Arataka aramutigisa cyane, amuvamoasigaumuhungu asa n'upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.”

27 Yesu amufataukubokoaramuhagurutsa, arahagarara.

28 Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubazabati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”

29 Arabasubizaati “Bene uwo ntavanwamo n'ikindi, keretse gusenga no kwiyirizaubusa.”

30 Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagiraubimenya,

31 kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w'umuntu azagambanirwa, agafatwa n'abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.

32 Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.

33 Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugiraimpaka tukirimu nzira ni iki?”

34 Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z'umukuruwabo uwo ari we.

35 Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntuushaka kuba uw'imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose.”

36 Azanaumwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati

37 “Uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandiunyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye.”

38 Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonyeumuntu wirukanaabadayimoni mu izina ryawe, turamubuzakuko adasanzwe adukurikira.”

39 Yesu aramusubizaati “Ntimumubuze, kukoumuntuukoraigitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije,

40 kukoutariumwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.

41 Umuntuuzabaha agacuma kamwe k'amazi kuko muri aba Kristo, ndababwiraukuriyuko atazabura ingororano ye.”

42 “Umuntu weseuzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwaurusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.

43 Ukubokokwawe nikugucumuzauguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranyeukubokokumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriroutazimaufiteamaboko yombi, [

44 aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umurirontuzime.’]

45 N'ikirenge cyawe, nikigucumuza,ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingousigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywamuri Gehinomuufiteibirenge byombi, [

46 aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n'umurirontuzime.’]

47 N'ijisho ryawe nirigucumuzaurinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imanausigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywamuri Gehinomuufiteamaso yombi,

48 aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n'umurirontuzime.’

49 “Kandiumuntu wese azasābwa n'umuriro, nk'ukoumunyu usāba ibyokurya.

50 “Umunyu ni mwiza, arikoumunyu iyoukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugireumunyu mu mitima yanyu, kandi mubaneamahoro.”

10

1 Nuko arahagurukaavayo, ajya mu gihugu cy'i Yudayano hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry'abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk'uko yamenyereye.

2 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubazabati “Mbese amategeko yemera koumuntu asendaumugorewe?”

3 Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?”

4 Baramusubizabati “Mose yemeye koumuntu yandikaurwandiko rwo kumusenda ngo abone uko amwirukana.”

5 Yesu arababwira ati “Icyatumye abandikira iryo tegeko, ni uko imitima yanyu yari inangiwe.

6 Arikouhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantuumugabon'umugore.

7 Ni cyo gitumaumuntu azasiga se na nyina akabana n'umugorewe akaramata,

8 bombi bakabaumubiriumwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babayeumubiriumwe.

9 Nuko icyo Imana yateranije hamwe,umuntu ntakagitandukanye.”

10 Bageze mu nzu, abigishwa bongera kumubazairyo jambo.

11 Arababwira ati “Umuntu weseusendaumugorewe akarongora undi aba asambanye,

12 kandi n'umugorewahukanan'umugabowe agashyingirwa undi, aba asambanye.”

13 Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha.

14 Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati “Murekeabana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyoubwami bw'Imana ariubwabo.

15 Ndababwiraukuriyukoutemeraubwami bw'Imana nk'umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

16 Arabakikira, abahaumugisha abarambitseho ibiganza.

17 Ageze mu nziraumuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubazaati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwaubugingo buhoraho?”

18 Yesu na we aramubazaati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana.

19 Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubaheso na nyoko.’”

20 Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

21 Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyoufitebyoseubigure impiyauzifashishe abakene, ni bwouzagiraubutunzi mu ijuru,uhereko uzeunkurikire.”

22 Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afiteubutunzi bwinshi.

23 Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhijeko abatunzi binjira mu bwami bw'Imana!”

24 Abigishwa be batangazwa n'amagambo ye. Nuko Yesu arabasubizaati “Bana banjye, niukuribiraruhijeko abiringiyeubutunzi binjira mu bwami bw'Imana!

25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kurutakoumutunzi yakwinjira mu bwami bw'Imana.”

26 Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni ndeushobora gukizwa?”

27 Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.”

28 Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.”

29 Yesu aramubwira ati “Ndababwiraukuriyuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza,

30 utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n'abana, n'amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwaubugingo buhoraho.

31 Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.”

32 Bari mu nzira bazamuka bajya i Yerusalemu, Yesu abagiye imbere baratangara, bakimukurikiye baratinya. Arobanura abo cumi na babiri barajyana, atangira kubabwira ibigiye kumubahoati

33 “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bazamuciraurubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani,

34 bazamushinyagurira, bamucireamacandwe, bamukubiteimikoba bamwice, iminsi itatu nishira azazuka.”

35 Nuko Yakobo na Yohana bene Zebedayo baramwegera, baramubwira bati “Mwigisha, turashaka kouduhaicyo tugusabacyose.”

36 Arababaza ati “Murashaka ko mbaha iki?”

37 Baramusubizabati “Uduhe kuzicara mu bwiza bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”

38 Maze Yesu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwaumubatizo nzabatizwa?”

39 Baramusubizabati “Turabishobora.”Yesu arababwira ati “Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n'umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe,

40 ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumososi jyeubigaba, ahubwo bibikiwe abo byateguriwe.”

41 Ba bandi cumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohana.

42 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b'amahanga bayatwaza igitugu, n'abakomeye bo muri yo bakayategeka.

43 Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwoushaka kuba mukurumuri mwe ajye abaumugaragu wanyu,

44 kandiushaka kuba uw'imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose,

45 kuko Umwana w'umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangiraubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”

46 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n'abigishwa be n'abantu benshi, asangaumwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w'impumyi yicaye iruhande rw'inzira.

47 Yumvise ko Yesu w'i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

48 Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutakaati “Mwene Dawidi, mbabarira.”

49 Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.”
Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, hagurukaaraguhamagara.”

50 Na yo itaumwenda wayo, irabaduka yegera Yesu.

51 Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”
Iyo mpumyi iramusubizaiti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.”

52 Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.”
Uwo mwanya arahumukaamukurikira mu nzira.

11

1 Bageze bugufibw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musoziwa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be

2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri buboneicyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guhekaumuntu, mukiziture mukizane.

3 Kandi nihagiraumuntuubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukoramutyo?’mumubwire muti ‘Databuja ni weugishaka.’Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”

4 Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura.

5 Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?”

6 Nabo babasubizank'uko Yesu yababwiye, barabemerera.

7 Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagitegurahoimyenda yabo acyicaraho.

8 Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira.

9 Abamushagaye bararangururabati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka,

10 hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruzaDawidi. Hoziyana ahasumba hose!”

11 Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri.

12 Bukeyebwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.

13 Areba kure abonaumutiniurihoibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini.

14 Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.”Abigishwa be barabyumva.

15 Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubikaameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguragainuma,

16 ntiyakundiraumuntu wese kugiraicyo anyuza mu rusengero.

17 Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

18 Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.

19 Bugorobye asohoka mu murwa.

20 Bukeyebwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutiniwumyeuhereye ku mizi.

21 Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutiniwavumye wumye.”

22 Yesu arabasubizaati “Mwizere Imana.

23 Ndababwiraukuriyukoumuntu wese wabwira uyu musoziati ‘Shingukautabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutimawe, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.

24 Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musababyose mubishyizehoumutimamwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

25 Kandi nimuhagarara musenga hakaba hariumuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugirango So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [

26 Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’”

27 Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari

28 baramubazabati “Ni butware ki buguteragukoraibyo? Cyangwa ni nde waguhayeubwo butware bwo kubikora?”

29 Yesu arabasubizaati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwiraubutware buntera kubikora.

30 Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”

31 Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvugatuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubazaati ‘Ni iki cyababujijekumwemera?’

32 Keretse tuvuzetuti ‘Kwavuye mu bantu.’”Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yariumuhanuzi nyakuri.

33 BasubizaYesu bati “Ntitubizi.”
Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwiraubutware buntera gukoraibyo ubwo ari bwo.”

12

1 Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayehoumuntu wateyeumuzabibu azitirahouruzitiro, acukuramourwina, yubakamoumunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

2 Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atumaumugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z'imizabibu.

3 Baramufatabaramukubita, baramwirukanaagenda amāra masa.

4 Shebuja yongera kubatumahoundi mugaragu. Uwo bamuremaurugumamu mutwe, baramuhemura.

5 Atuma undi uwo we baramwica, n'abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica.

6 Bigeze aho asigaranaumwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumahoati ‘Bazubahaumwana wanjye.’

7 Ariko abo bahinzi baravuganabati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwiceubutware bubeubwacu.’

8 Nuko baramufatabaramwica, bamujugunya inyuma y'uruzabibu.

9 “Mbese nyir'uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi,uruzabibu aruhe abandi.

10 Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?

11 Ibyo byavuye ku Uwiteka,
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’”

12 Bashakauburyo bamufatakuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusigaaho baragenda.

13 Bamutumahobamwe mu Bafarisayo n'Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo.

14 Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayokandi nturobanura abantu ku butoni, kukoutitaku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisariumusorocyangwa ntiyemera?

15 Tuwutange cyangwa turorere?”
Ariko amenyauburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.”

16 Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n'iri zina ni ibya nde?”
Baramusubizabati “Ni ibya Kayisari.”

17 Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubiheKayisari, iby'Imana mubiheImana.”
Baramutangarira cyane.

18 Maze Abasadukayobahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubazabati

19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w'umuntu napfa agasigaumugorebatarabyarana, mwene se azahungure uwo mugoreacikure mwene se.

20 Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongoraumugeniapfa batarabyarana,

21 uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n'uwa gatatu amera atyo na we,

22 ndetse bose uko ari barindwi bapfa basizeubusa, hanyuma wa mugorena we arapfa.

23 Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugizeumugore?”

24 Yesu arabasubizaati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwaubushobozi bw'Imana?

25 Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk'abamarayika bo mu ijuru.

26 Mbese ibyerekeye ku kuzukakw'abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n'Imana ya Isaka, n'Imana ya Yakobo’?

27 Imana si Imana y'abapfuye ahubwo ni iy'abazima, mwarahabye cyane.”

28 Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubijeneza, aramwegera aramubazaati “Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni irihe?”

29 Yesu aramusubizaati “Iry'imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.

30 Nuko reroukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’

31 Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.’Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

32 Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha,uvuzeukuriyuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.

33 Kandi no kuyikundishaumutimawawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n'ibitokeje.”

34 Yesu abonye amushubijanyeubwenge aramubwira ati “Nturi kure y'ubwami bw'Imana.”
Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugiraicyo amubaza.

35 Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?

36 Dawidi ubwe yabwirijwe n'Umwuka Wera aravuga ati
‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.’

37 Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kubaumwana we?”
Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.

38 Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro,

39 no kwicara ku ntebe z'icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y'abakuru bari mu birori.

40 Barya ingo z'abapfakazi, kandi bagakomeza kuvugaamasengesho y'urudacabaryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

41 Yicara yerekeye isanduku y'amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.

42 Umupfakazi wariumukenearaza atura amasenga abiri, ari yo kuta.

43 Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwiraukuri, yukouriyamupfakazi atuye byinshi kurutaibyo abandi bose batuye,

44 kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukenebwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”

13

1 Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha,urirebera?”

2 Yesu aramubazaati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywehasi.”

3 Yicaye ku musoziwa Elayono yerekeyeurusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubazabiherereye bati

4 “Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n'ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”

5 Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagiraumuntuubayobya,

6 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.

7 Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

8 Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzateraubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9 “Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabereubuhamya.

10 Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumarakwamamazwa mu mahanga yose.

11 Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabeari byo muvuga, kuko atari mwe muzabamuvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.

12 Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.

13 Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, arikouwihangana akageza imperuka ni weuzakizwa.

14 “Ariko nimubonaikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usomaabyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudayabazahungire ku misozi,

15 n'uzabaari hejuru y'inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,

16 n'uzabaari mu murimaye kuzasubiraimuhirango azaneumwenda we.

17 “Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!

18 Nuko musenge kugirango bitazabaho mu mezi y'imbeho,

19 kuko muri iyo minsi hazabahoumubabaro mwinshiutigeze kubaho,uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremagaukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

20 Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokokaumuntu n'umwe, ariko ku bw'intore yatoranyije yayigabanyijeho.

21 “Icyo giheumuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ntimuzabyemere,

22 kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugirango babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.

23 Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.

24 “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzavaumwezi wako,

25 n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje ku bicu, afiteubushobozi bwinshi n'ubwiza.

27 Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine,uhereye ku mpera y'isiukageza ku mpera y'ijuru.

28 “Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

29 Nuko namwe nimubonaibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.

30 Ndababwiraukuriyuko ab'ubu bwoko batazashiraho, kugezaaho ibyo byose bizasohorera.

31 Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

32 “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.

33 Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutaziigihe ibyo bizasohoreramo.

34 Ni nk'umuntu wasizeurugorwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu beubutware,umuntu wese ahabwaumurimowe, ategekaumukumirizi kuba maso.

35 Nuko namwe mube maso kuko mutaziigihe nyir'urugoazaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwaumusekeutambitse,

36 atazabatungura agasanga musinziriye.

37 Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’”

14

1 Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashakauburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufatabamwice,

2 ariko baravuga bati “Twe kumufatamu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”

3 Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoniumubembe yicaye arya, hazaumukobwaufiteumukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusukaku mutwe.

4 Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe ikiubusa,

5 ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?”Baramwivovotera.

6 Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?

7 Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.

8 Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.

9 Ndababwiraukuriyuko ahoubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugoreankoreye kizavugirwa kugirango bamwibuke.”

10 Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.

11 Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuhaifeza. Ashakauburyo yamubagenzereza.

12 Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagirahoumwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubazabati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngoubirye?”

13 Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa,umugabomuri buhurewikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire.

14 Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugomuti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’

15 Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”

16 Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

17 Bugorobye azana n'abo cumi na babiri.

18 Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwiraukuriyuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”

19 Batangira kubabara bamubazaumwe umwe bati “Ni jye?”

20 Arabasubizaati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhurizaamaboko ku mbehe, ni we uwo.

21 Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntuugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumuberabyiza ni uko aba atavutse.”

22 Bakirya yendaumutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubahaarababwira ati “Nimwakire, uyu niumubiriwanjye.”

23 Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose.

24 Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi.

25 Ndababwiraukuriyuko ntazongera kunywaku mbuto z'imizabibu, kugezaumunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.”

26 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musoziwa Elayono.

27 Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubitaumwungeri, intama zisandare.’

28 Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

29 Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”

30 Yesu aramubwira ati “Ndakubwiraukuriyuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, woweubwawe uri bunyihakane gatatu.”

31 Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”
Nuko bose bavuga batyo.

32 Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”

33 Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarikaumutimacyane.

34 Arababwira ati “Umutimawanjyeufiteagahinda kenshi kenda kunyica, mugumehano mube maso.”

35 Yigira imbere ho hato, yubamahasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.

36 Ati “Aba, Data, byose biragushobokera,undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko woweushaka.”

37 Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni,urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe?

38 Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutimani woukunze, arikoumubiriufiteintege nke.”

39 Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere.

40 Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.

41 Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.

42 Nimubyuke tugende, doreungenza ari hafi.”

43 Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru.

44 Arikoumugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”

45 Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.

46 Baramusumira, baramufata.

47 Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubitaumugaragu w'umutambyi mukuruamucaugutwi.

48 Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muziraumwambuzi, mufiteinkota n'inshyimbo?

49 Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugirango ibyanditswe bisohore.”

50 Maze abe bose baramuhāna barahunga.

51 Nukoumusoreumwe amukurikira yifubitseumwenda w'igitare, baramufata

52 basigaranaumwenda we, ahunga yambayeubusa.

53 Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho.

54 Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yotaumuriro.

55 Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukikobose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.

56 Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.

57 Bamwe barahagurukabaramubeshyera bati

58 “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubakeurundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’”

59 Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye.

60 Umutambyi mukuruarahagurukaahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

61 Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuruyongera kumubazaati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?”

62 Yesu aramusubizaati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”

63 Umutambyi mukuruabyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?

64 Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”
Bose bamuciraurubanza, ngo akwiriye kwicwa.

65 Bamwe baherako bamuciraamacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubitaibipfunsi bati “Hanura.”N'abagaragu bamukubitainshyi.

66 Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru,

67 abonye Petero yotaumuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”

68 Na we arabihakana ati “Ibyouvuzesinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika.

69 Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.”

70 Na we yongera kubihakana.
Hashizeumwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”

71 Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvugauwo ari we.”

72 Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.”Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.

15

1 Umusekeutambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukikobose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

2 Pilato aramubazaati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Na we aramusubizaati “Wakabimenye.”

3 Maze abatambyi bakuru bamuregabyinshi.

4 Pilato yongera kumubazaati “Mbese nta cyo wireguza ko bakurezebyinshi?”

5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.

6 Nuko muri iyo minsi mikuru, ukoumwakautashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.

7 Nuko muri icyo gihe harihouwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.

8 Abantu barazamuka, batangira gusabako abagirira nk'uko yamenyereye.

9 Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohoreraumwami w'Abayuda?”

10 Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.

11 Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”

12 Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugirante uwo mwitaumwami w'Abayuda?”

13 Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”

14 Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”

15 Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubitaYesu imikoba aramutanga ngo abambwe.

16 Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.

17 Bamwambikaumwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika,

18 baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

19 Bamukubitaurubingo mu mutwe, bamuciraamacandwe, barapfukamabaramuramya.

20 Bamaze kumushinyagurirabamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.

21 Batangīraumugenzi waturukagaimusoziwitwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhatango yikorereumusaraba wa Yesu.

22 Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”

23 Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa.

24 Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngoumuntu amenye uwo ari butware.

25 Bamubambye ku isaha eshatu.

26 Urwandiko rw'ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W'ABAYUDA.”

27 Bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n'undi ibumoso. [

28 Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n'abanyabyaha.”]

29 Abahisi baramutuka, bamuzungurizaimitwe bavuga bati “Ngaho woweusenyaurusengeroukarwubakamu minsi itatu,

30 ikizeumanuke uve ku musaraba.”

31 Abatambyi bakuru n'abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurirabatyo barenguranabati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza.

32 Kristo, Umwami w'Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.”
Ndetse n'abari babambanywe na we baramutuka.

33 Maze isaha zibaye esheshatu, habaubwirakabiri mu gihugu cyose bugezaku isaha ya cyenda.

34 Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?”Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

35 Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.”

36 Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuzainzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebeko Eliya aza kumubambūra.”

37 Maze Yesu avuga ijwi rirenga,umwukaurahera.

38 Umwendaukingiriza Ahera cyane h'urusengeroutabukamokabiri,uhereye hejuruukageza hasi.

39 Umutwareutwaraumutwe w'abasirikare wariuhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Niukuriuyu muntu yari Umwana w'Imana.”

40 Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.

41 Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.

42 Bugorobye kuko wariumunsi wo Kwitegura, ari wo munsiubanziriza isabato,

43 Yosefu Umunyarimataya,umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezagaubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

44 Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagazaumutware w'abasirikare, amubazayuko amaze gupfa koko.

45 Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi.

46 Na we aguraumwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirinduriraigitare ku munwa w'imva.

47 Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.

16

1 Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumuraneza ngo bajye kubimusīga.

2 Nuko mu musekeku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.

3 Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurirecya gitare kiri ku munwa w'igituro?”

4 Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwehirya, nubwo cyari kinini cyane.

5 Binjiye mu gituro babonaumusorewicaye mu ruhande rw'iburyo wambayeumwenda wera, baratangara cyane.

6 Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.

7 Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’”

8 Bava mu gituro batangara bahindaumushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagiraumuntu babibwira, kuko bari batinye.
[

9 Nuko amaze kuzukamu musekeku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.

10 Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.

11 Na bo bumvise yuko ari muzimaabonywe na we, ntibabyemera.

12 Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.

13 Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.

14 Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

15 Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe boseubutumwa bwiza.

16 Uwizera akabatizwa azakizwa, arikoutizera azacirwaho iteka.

17 Kandi ibimenyetso bizagumanan'abizera ngibi: bazirukanaabadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

18 bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19 Nuko Umwami Yesu amaze kuvuganana bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana.

20 Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]