1

1 Ijambo ry'Uwiteka yahanuriyeAbisirayeli aritumye Malaki.

2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’”
Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuruwa Yakobo se? Ariko rero nakunze Yakobo Amosi 1.11-12; Obad 1-14

3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”

4 Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubakeahari amatongo.”Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubakaariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandiubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.

5 N'amaso yanyu azabyirebera namwe muvugemuti ‘Uwiteka ahimbazwe birenzeurugabano rwa Isirayeli.’

6 “Umwana yubahase n'umugaragu akubahashebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzuguraizina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguyedute?’

7 Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’Mwavuze yuko ameza y'Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.

8 Kandi iyo mutambye impumyi, mugirango nta cyo bitwaye, n'iyo mutambye icumbagira n'irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

9 “Noneho nimusabeImana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

10 Icyampa hakagira uwo muri mweukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjyeubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.

11 Uhereye aho izuba rirasiraukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvugamuti ‘Ameza y'Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’

13 Kandi mujya muvugamuti ‘Uyu murimouraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzanaicyo munyaze ku maboko n'igicumbagira n'ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzanabene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.

14 Ariko havumweuriganya,ufiteisekurumemu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwamiukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.

2

1 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.

2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumondetse n'imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

3 Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n'ay'ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.

4 Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugirango isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

5 “Isezerano nasezeranye na we ryariubugingo n'amahoro, nabimuhereye kugirango anyubahe, maze aranyubahaahindishwaumushyitsi n'izina ryanjye.

6 Itegeko ry'ukuriryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduragabenshi bakareka ibyaha.

7 Kuko akanwa k'umutambyi gakwiriye guhamya iby'ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y'Uwiteka Nyiringabo.

8 “Ariko mwebwe murateshutse muyobainzira, mwagushije benshi mu by'amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

9 Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y'abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butonimu by'amategeko.

10 “Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gitumaumuntu wese ariganya mwene se, tukicaisezerano rya ba sogokuruza?

11 Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n'i Yerusalemu. Yuda yacumuyeku buturobwera Uwiteka akunda, kuko yarongoyeumukobwa w'imana y'inyamahanga.

12 Ukora bene ibyo, ariuhamagara cyangwauwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucanen'uturaUwiteka Nyiringabo amaturo.

13 “Kandi hariho n'ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy'Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuzaimitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.

14 Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’Impamvu ni uko Uwiteka yabayeumugabowo guhamya ibyawe, n'iby'umugorewo mu busorebwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n'umugoremwasezeranye isezerano.

15 Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afiteumwukausagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakagaurubyaro rwubahaImana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagirauriganyaumugorewo mu busorebwe.

16 Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n'umuntuutwikirizaurugomoumwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.

17 “MwaruhijeUwiteka n'amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhijedute?’Kuko muvugayukoumuntu weseukoraibyaha ari mwiza imbere y'Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’

3

1 “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y'isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

2 “Ni ndeuzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni ndeuzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk'umurirow'umucuzi, n'isabune y'abameshi.

3 Kandi azicara nk'ucuraifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk'uko bacenshura izahabu n'ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.

4 Maze amaturo y'i Buyudan'i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk'uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.

5 “Kandi nzabegera nceurubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabiumunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

6 “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

7 “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruzabanyu muhoramuteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’

8 Mbeseumuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo,

9 muvumwa wa muvumokuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.

10 Nimuzaneimigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebeko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukahoumugisha mukabura aho muwukwiza.

11 Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butakabwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murimaigihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzabaigihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

13 “Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuzeiki?’

14 Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?

15 Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’”

16 Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.

17 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjyeumunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk'ukoumuntu ababariraumwana weumukorera.

18 Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n'abanyabyaha, abakorera Imana n'abatayikorera.

19 “Dore hazabaumunsiutwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habeumunsiuzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigiraumuzicyangwa ishami.

20 Ariko mwebweho abubahaizina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukizamu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro.

21 Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

22 “Nimwibuke amategeko y'umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay'Abisirayeli bose, yari amategeko n'amateka.

23 “Dore nzabohererezaumuhanuzi Eliya,umunsi w'Uwitekaukomeye kandiuteyeubwobautaragera.

24 Uwo ni weuzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugirango ntazaza kurimbuza isiumuvumo.”