1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Idoumuhanuzi riti
2 “Uwiteka yarakariye ba sogokuruzabanyu cyane.
3 Ni cyo gitumauzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukirenanjye nzabagarukira.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4 Mwe gusa na ba sogokuruzabanyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruyebati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukiremuve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukorabibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.
5 Ba sogokuruzabanyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka?
6 Amagambo yanjye n'amategeko yanjye nategetse abagaragu banjye b'abahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati ‘Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye n'ingeso zacu n'ibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.’”
7 Ku munsi wa makumyabiri n'ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Idoumuhanuzi riti:
8 Nijoro nagiye kubonambonaumuntuuhetswe n'ifarashi y'igaju, ahagaze hagati y'ibiti by'imihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi y'amagaju n'ay'ubugondo n'ay'imyeru.
9 Maze ndabaza nti “Ibi ni ibiki, Nyagasani?”
Marayika twavuganaga aransubizaati “Ndabikubwira.”
10 Umuntu wariuhagaze hagati y'imihadasi aravuga ati “Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.”
11 Basubizamarayika w'Uwiteka wariuhagaze hagati y'imihadasi bati “Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.”
12 Marayika w'Uwiteka arabasubizaati “Uwiteka Nyiringabouzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n'imiduguduy'u Buyuda, kandiumazeimyaka mirongo irindwiubarakariye?”
13 Uwiteka asubizamarayika twavuganaga amagambo meza amaraumubabaro.
14 Marayika twavuganaga arambwira ati “Rangururauvugecyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiyei Yerusalemu n'i Siyoni ifuhe ryinshi.
15 Kandi ndakariye amahanga yirayeuburakari bwinshi, kuko narakariyeAbisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenzeurugero.’
16 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Ngarukiyei Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwaumugozi.’
17 “Ongeraurangurureuvugeuti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imiduguduyanjye yongeye kuzuraibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumarai Siyoniumubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’”
1 Maze nuburaamaso, ngiye kubonambona amahembe ane.
2 Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?”Aransubizaati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n'Abisirayeli n'ab'i Yerusalemu.”
3 Uwiteka anyereka abacuzi bane.
4 Ndamubazanti “Bariya bazanywe n'iki?”
Aransubizaati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagirauweguraumutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukanano gukubitahasi amahembe y'amahanga, yajyaga ahagurukirizwa guteraigihugu cy'Abayuda akabatatanya.”
5 Nuko nuburaamaso, ngiye kubonambonaumuntuufiteumugozimu ntoki wo kugera.
6 Ndamubazanti “Urajya he?”
Ati “Ndajya kugerai Yerusalemu ngo ndebeubugarin'uburebure bwaho uko bureshya.”
7 Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira,
8 aramubwira ati “Nyarukaubwire uwo musoreuti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imiduguduitagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi.
9 Ni jyeuzababera inkike y'umuriroihakikije, kandi ni jyeuzahabera icyubahiro imbere muri wo.’Ni ko Uwiteka avuga.
10 “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy'ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga.
11 Yewe Siyoni wicaranye n'umukobwa w'i Babuloni, irukaucike!
12 Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kukoubakoraho aba akoze ku mboni y'ijisho rye.
13 Dore nzayabangurirahoukubokokwanjye, kandi ayo mahanga azabaumunyago w'abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.
14 “Ririmbaunezerwe wa mukobwa w'i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemoimbere. Ni ko Uwiteka avuga.
15 “Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, naweuzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.
16 Maze Uwiteka azagarura i Buyudahabeumugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.”
17 Bantu mwese nimucecekere imbere y'Uwiteka, kuko abadutse mu buturobwe bwera.
1 Maze anyereka Yosuwaumutambyi mukuruahagaze imbere ya marayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.
2 Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo siumushimuukuwemu muriro?”
3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
4 Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.”Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyehogukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”
5 Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.”Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n'imyenda. Marayika w'Uwiteka yari ahagaze aho.
6 Marayika w'Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati
7 “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandiukitondera ibyo nagutegetse, naweuzacira inzu yanjye imanza n'ibikari byanjyeuzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.
8 Umva yewe Yosuwaumutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b'ikimenyetso. Dore nzazanaumugaragu wanjye Shamiuzumbūra.
9 Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw'icyo gihugu nzagukurahoumunsi umwe.
10 Uwo munsi muzahamagarana,umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y'umuzabibu no munsi y'umutini.’”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
1 Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk'ukoumuntu akangurwa akava mu bitotsi,
2 arambaza ati “Ubonye iki?”
Ndamusubizanti “Ndarebye mbona igitereko cy'itabaza cy'izahabu cyose, kandi mbonye n'urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n'amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.
3 Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw'urwabya, undi wari ibumosobwarwo.”
4 Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?”
5 Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?”
Ndamusubizanti “Oya, nyagasani.”
6 Aransubizaati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
7 “Wa musozimuniniwe, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeliuzabaikibaya. Azazana n'ibuye risumba ayandi, barangururebati ‘Nirihabweumugisha! Nirihabweumugisha!’”
8 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
9 “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizehourufatiro rw'iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.
10 “Mbese hariuwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y'Uwiteka acuragana mu isi yose.”
11 Ndongera ndamubazanti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw'igitereko cy'amatabaza, undiukabaibumosobwacyo isobanurwa ite?”
12 Nongera kumubazaubwa kabiri nti “Ariya mashami y'imyelayo abiri, ari impande zombi z'imibirikira y'izahabu uko ari ibiri, akīkamuramoamavuta asa n'izahabu asobanurwa ate?”
13 Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?”
Ndamusubizanti “Oya nyagasani.”
14 Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y'Umwami w'isi yose.”
1 Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubonambonaumuzingo w'igitabouguruka.
2 Arambaza ati “Ubonye iki?”
Ndamusubizanti “Mbonyeumuzingo w'igitabouguruka,uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n'ubugaribwawo ni mikono cumi.”
3 Arambwira ati “Uwo niumuvumowoherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumweuhamya yukouwibawese azakurwaho, ku rundiuhamya yukourahiraibinyoma wese azakurwaho.
4 Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y'umujurano mu nzu y'urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere,uyatwikane n'ibiti n'amabuye byayo.”
5 Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Nonehouburaamasourebekiriya gisohotse uko kimeze.”
6 Ndabaza nti “Kiriya ni iki?”
Aransubizaati “Kiriya ni indengo isohotse.”Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.”
7 Kandi doreumutemeri w'ibatiupfunduwe, mbonaumugorewicaye imbere mu ndengo.
8 Ati “Uyu ni we Bugome.”Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w'ibatiuremereye ku musozowayo.
9 Nuko nuburaamaso ngiye kubonambona abagore babiri basohotse bafiteumuyagamu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk'ay'igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere.
10 Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?”
11 Aransubizaati “Bagiye kubakira uwo mugoreinzu mu gihugu cy'i Shinari, niyuzuraazashyirwa ukwe muri icyo gihugu.”
1 Ndongera nuburaamaso, ngiye kubonambona amagare ane aturukahagati y'imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.
2 Ku igare rya mbere hari amafarashi y'amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y'imikara.
3 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y'imyeru, no ku rya kane hari ay'ibigina y'amabara y'ibitanga.
4 Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”
5 Marayika aransubizaati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y'Umwami nyir'isi yose.
6 Ririya gare rikururwa n'amafarashi y'imikara rirajya mu gihugu cy'ikasikazi, ay'imyeru yaje ayakurikiye n'ay'amabara y'ibitanga, arajya mu gihugu cy'ikusi.”
7 Ay'amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.”Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.
8 Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy'ikasikazi, yurūyeumwuka wanjyew'uburakari nari narakariye igihugu cy'ikasikazi.”
9 Ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti
10 “Akira amaturo y'abo banyagano, Heludayina Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsiuzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.
11 Bazaguhe ifeza n'izahabuuremeamakamba,uyambike Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru.
12 Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Doreumuntu witwa Shamiuzumbūra azamera ahantu he, kandi ni weuzubakaurusengero rw'Uwiteka.
13 Ni koko ni weuzubakaurusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azabaumutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’
14 Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azabaurwibutso mu rusengero rw'Uwiteka.
15 “Kandi abazaba bari kure bazaza bubakemu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”
1 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w'ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.
2 Ubwo ab'i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n'abagaragu babo ngo baze gusabaUwitekaumugisha,
3 bari baje no kuvuganan'abatambyi bo mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo n'abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk'uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”
4 Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
5 “Bwira abantu bo mu gihugu bose n'abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyirizaubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n'ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzagaubusa?
6 Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwiriraubwanyu kandi mukinywera?
7 Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiyemu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n'imiduguduyaho ihakikije n'iy'ikusi n'iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’”
8 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti
9 “Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n'impuhwe.
10 Kandi mwe kurenganya abapfakazi n'impfubyi, n'abanyamahanga n'abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’
11 “Ariko banga kumva banteraumugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.
12 Ndetse binangiye imitima imera nk'ubutare, ngo batumva amategeko n'amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishijeumwuka we, ayavugiramu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumyeuburakari bwinshi buturukaku Uwiteka Nyiringabo.
13 Maze kuko yaranguruyebakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangururanange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
14 ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ariumwirare, ntihagiraukunda kuhacacyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy'igikundiro bari bagihinduye amatongo.”
1 Nuko ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiyei Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiyemfiteuburakari bwinshi.’”
3 Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w'ukuri,umusoziw'Uwiteka Nyiringabouzitwa Umusoziwera.”
4 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n'abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z'i Yerusalemu,umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.
5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuyeabahungu n'abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?”Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy'iburasirazuba no mu cy'iburengerazuba,
8 nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by'ukuri, no mu byo gukiranuka.”
9 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n'abahanuzi, bari bahari ku munsiurufatiro rw'inzu y'Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y'urusengero yubakwe.
10 Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandiuwinjiraga n'uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw'abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana,umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.
11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk'uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12 Kuko hazabaho imbuto z'amahoro,umuzabibuuzeraimbuto zawo,ubutakabuzeraumwero wabwo, n'ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
13 Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyudan'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzabaabahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.
14 “Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk'uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruzabanyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
15 na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n'inzu y'i Buyudaneza, mwitinya.
16 Ibyo muzajya mukorani ibi:umuntu wese ajye avuganaiby'ukurina mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z'amahoro muri mu miharuro yanyu.
17 Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z'ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’”Ni ko Uwiteka avuga.
18 Maze ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
19 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyirizaubusabyo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukiraab'inzu y'i Buyudaiminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukundeukurin'amahoro.’”
20 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n'abaturagebo mu midugudumyinshi,
21 kandi abaturagebo mu muduguduumwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabeUwitekaumugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’Bati ‘Natwe turajyayo.’
22 Niukurikoko abantu benshi n'amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusabaumugisha.”
23 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y'indimi zose bafate ikinyita cy'umwambaro w'Umuyudabamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’”
1 Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanura ku gihugu cy'i Hadiraki, rigaturizai Damasiko, kuko abantu n'imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
2 no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.
3 Ab'i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk'urundaumukungugu, n'izahabu nziza bakayirunda nk'urunda ibyondo byo mu nzira.
4 Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.
5 Abanyashikeloni bazabireba batinye, n'ab'i Gaza bazababara cyane, n'aba Ekuroniibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazaburaumwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7
6 Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.
7 Nzamukuraamaraso mu kanwa, nzamukuran'ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw'Imana, azaba nk'umutware w'u Buyudakandi Ekuronihazaba nk'Umuyebusi.
8 Inzu yanjye nzayigoteshaurugerero ruhangane n'ingaboz'ababisha, kugirango hatagiraunyurahoagenda cyangwa agaruka. Nta muntuurenganyauzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n'amaso yanjye.
9 Nezerwa cyane wa mukobwa w'i Siyoni we, rangururawa mukobwa w'i Yerusalemu we, doreumwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufiagendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
10 Efurayimu nzahakura amagare, n'i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n'imiheto y'intambara izahashira. Azabwira amahanga iby'amahoro kandiubwami bwe buzahera ku nyanja bugereku yindi, buzahera no ku ruzi bugereno ku mpera y'isi.
11 Kandi nawe ku bw'isezerano ryawe rihamywa n'amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.
12 Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.
13 Kuko mfoye Yuda nk'umuhetona Efurayimu akamuberaumwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugirainkota y'intwari.
14 Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo,umwambi weuzagenda nk'umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y'ikusi.
15 Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y'imihumetso. Bazanywa basahinde nk'abanywi ba vino, buzurenk'uko inzabya zo ku nkokora z'igicaniro zuzura.
16 Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk'ukizaumukumbi w'abantu be, bazamera nk'amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y'igihugu cye.
17 Erega kugiraneza kwe ni kwinshi, kandiubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y'umuhamana yo izatera abakobwa kubengerana.
1 NimusabeUwiteka imvura mu gihe cy'itumba, muyisabe Uwitekauremaimirabyo, na we azabavubiraimvura y'umurindi,umuntu wese azamumerezaubwatsi mu rwuri rwe.
2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivugaubusan'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantuubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagiraumwungeri.
3 Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurumey'ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusuraumukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk'ifarashi ye nziza mu ntambara.
4 Muri we hazaturukaibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturukan'urubamborw'ihema. Muri we hazaturukan'umuhetow'intambara, kandi muri we ni ho hazaturukaabatware bose hamwe.
5 Abo bo bazamera nk'intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.
6 Ab'inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab'inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk'abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira.
7 Abefurayimu bazamera nk'intwari, bazishima mu mitima nk'uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka.
8 Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk'uko bagwiraga.
9 Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n'abana babo kandi bazagaruka.
10 Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy'i Galeyadi n'i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.
11 Azanyura mu nyanja y'umubabaro, akubiteimiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama,ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n'inkoni y'umwami wa Egiputa izavaho.
12 Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.
1 Kingura inzugi zawe Lebanoni,umuriroutwike imyerezi yawe.
2 Boroga wa muberoshi we, kukoumwereziuguyekandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y'i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.
3 Umva ijwi ry'induru y'abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry'imigunzu y'intare yivuga kukoubwibone bwa Yorodani bwangiritse.
4 Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragiraubushyobw'imbagwa.
5 Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumurobafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbayeumukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.
6 “Sinzongera kubabarira abaturagebo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga,umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwaumwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”
7 Nuko ndagiraubushyobw'imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagiraubushyo.
8 Mu kwezi kumwe nirukanaabo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.
9 Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira,upfuye napfe,uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”
10 Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugirango nice isezerano nasezeranye n'amahanga yose.
11 Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyobanyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry'Uwiteka.
12 Ndababwira nti “Niba murebako ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.”Nuko bangerera ibice by'ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.
13 Uwiteka arambwira ati “Jugunyiraumubumbyiya ngirwagiciro banciriye.”Nuko nenda bya bice by'ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyiraumubumbyimu nzu y'Uwiteka.
14 Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugirango niceubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.
15 Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongeraurarure ibintu by'umushumba gito.
16 Dore nzahagurutsaumushumba mu gihuguutazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n'inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z'izibyibushyendetse azagugunan'inzara zazo.
17 Azabona ishyano uwo mwungeri gitousigaumukumbi! Inkota izamukubitaku kubokono ku jisho ry'iburyo,ukubokokwe kuzumape, kandi ijisho rye ry'iburyo rizahuma rwose.”
1 Ibyo ijambo ry'Uwiteka rihanuriraIsirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z'isi, kandi akaremaumwuka mu muntu aravuga ati
2 “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n'i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.
3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”
4 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandiuyiriho nzamuteraibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso.
5 Abatware b'u Buyudabazibwira bati ‘Abaturageb'i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’
6 “Uwo munsi abatware b'u Buyudanzabahindura nk'urujyo rurihoumurirobashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.
7 “Kandi Uwiteka azabanza gukizaamahema y'i Buyuda, kugirango icyubahiro cy'inzu ya Dawidi, n'icy'ab'i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy'u Buyuda.
8 Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturageb'i Yerusalemu,umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk'Imana, nka marayika w'Uwiteka uri imbere yabo.
9 Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
10 “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturageb'i Yerusalemuumutimaw'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'ukoumuntu aborogeraumwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'ukoumuntu agiriraumwana we w'imfura ishavu.
11 Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk'uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy'i Megido.
12 Kandi igihugu kizaboroga,umuryango woseukwawo,umuryango w'inzu ya Dawidiukwawo n'abagore baboukwabo, n'umuryango w'inzu ya Nataniukwawo n'abagore baboukwabo,
13 n'umuryango w'inzu ya Lewiukwawo n'abagore baboukwabo, n'umuryango w'Abashimeyiukwawo n'abagore baboukwabo,
14 n'imiryango isigaye yose,umuryango woseukwawo n'abagore baboukwabo.
1 “Uwo munsi ab'inzu ya Dawidi n'abaturageb'i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kubozaibyaha n'imyanda.”
2 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwaukundi, kandi nzirukanaabahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu.
3 Maze niharamuka habonetseuhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kukouhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.
4 Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvugaibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya.
5 Ahubwo azahakana ati ‘Sindiumuhanuzi, ndiumuhinzi w'ubutakakuko banguze nkiri muto.’
6 Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n'iki?’Na we azabasubizaati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y'incuti zanjye.’
7 “Byuka wa nkota we,urwane n'umushumba wanjye,urwane n'umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubitaumwungeri intama zisandare, kandi n'abato nzabashyirahoukubokokwanjye.”
8 Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.
9 Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’”
1 Dore hazabaumunsi w'Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe.
2 Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandiumurwauzahindūrwa, amazu azasahurwa, n'abagore bazabenda ku gahato, igice cy'abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa.
3 Maze Uwiteka azahururaarwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara.
4 Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musoziwa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musoziwa Elayonouzasadukamokabiriuhereye iburasirazubaugezeiburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy'umusozikimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
5 Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.
6 Nuko uwo munsi ntihazabahoumucyourabagirana, kandi ntuzabaikibunda.
7 Ahubwouzabaumunsi umwe uzwi n'Uwiteka,utariamanywa ntube n'ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazabaumucyo.
8 Kandi uwo munsi amazi y'ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y'iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y'iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
9 Kandi Uwiteka azaba Umwami w'isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n'izina rye rizaba rimwe.
10 Igihugu cyose kizahinduka nka Arabauhereye i Gebaukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandiumurwauzashyirwa hejuruugereaho wahoze,uhereye ku irembo rya Benyaminiukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandiuhereye ku gihome cya Hananēliukageza ku mazu y'umwami bengeramo.
11 Maze abantu bazawuturamokandi nta muvumouzabaugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.
12 Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa.
13 Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo,umuntu wese azafata mugenzi we barwane.
14 Kandi i Buyudahazatera i Yerusalemu, mazeubutunzi bw'amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n'ifeza n'imyambaro byinshi cyane.
15 Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n'inyumbu, n'ingamiya n'indogobe, n'amatungo yose azaba ari muri izo ngerero.
16 Mazeuzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka ukoumwakautashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y'ingando.
17 Nukoumuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi,utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura.
18 Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando.
19 Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n'amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando.
20 Uwo munsi ku nzogera z'amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y'Uwiteka zizamera nk'inzabya zo ku gicaniro.
21 Kandi koko inkono z'i Yerusalemu n'iz'i Buyudazizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāniuzabamu nzu y'Uwiteka Nyiringabo.