1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry'Uwiteka ryazanywe na Hagayiumuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuruati
2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubakainzu y'Uwiteka ntikiragera.’”
3 Maze ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
4 “Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y'ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukabaumusaka?”
5 Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.
6 Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n'ukorera ibihembo abibika mu ruhagorutobotse.”
7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.
8 Nimuzamuke mujye ku misozi muzaneibiti maze mwubakeurusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
9 “Mwiringiraga kubonabyinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhirambitumuzaumwuka wanjye. Ibyo byatewe n'iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n'inzu yanjye isigaye ariumusaka, kandiumuntu wese wo muri mwe yihutirakwiyubakira iye nzu.
10 Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n'isi iburaumwero wayo.
11 Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butakabyose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.”
12 Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka.
13 Maze Hagayi intumwa y'Uwiteka, abwira abantuubutumwa batumweho n'Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.”Ni ko Uwiteka avuga.
14 Maze Uwiteka akanguraumutimawa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, n'umutimawa Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, n'imitima y'abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubakainzu y'Uwiteka Nyiringabo Imana yabo,
15 ari ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo.
1 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n'umwe wako, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
2 “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeliumutegeka w'u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, n'abasigaye bo muri ubwo bwoko uti
3 ‘Mbese muri mwe hariusigaye wari warabonyeubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasarute? Uko mururuzisi nk'ubusa?
4 Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi naweukomere Yosuwa mwene Yosadakiumutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukorekuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
5 nk'uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’”
6 Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka,
7 kandi nzahindisha amahanga yoseumushyitsi, n'ibyifuzwa n'amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamoubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
8 Ifeza ni izanjye, n'izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
9 Ubwiza bw'iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
10 Ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti
11 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby'amategeko uti
12 ‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy'umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’”
Abatambyi baramusubizabati “Oya.”
13 Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n'uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”
Abatambyi baramusubizabati “Byakwandura.”
14 Maze Hagayi arabasubizaati “Ni ko n'uyu muryangoumeze, n'ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n'icyo bantura cyose kiranduye.
15 None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayehouhereye icyo gihe kugezaubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw'Uwiteka.
16 Icyo gihe cyoseuwageraga ku miba ikwiriye kuvamoincuro makumyabiri havagamo icumi gusa,uwageraga ku muvurewa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.
17 Nabateje amapfa no kuma n'uruhumbu n'uruburabyonona ibyo mwakoraga n'amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.
18 Ndabinginga mutekereze ibizabauhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, igiheurufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka rushinzwe.
19 Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetseuruzabibu n'umutini, n'umukomamanga n'umwelayo ntibicyera, arikouhereye uyu munsi nzabahaumugisha.”
20 Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi riti
21 “Bwira Zerubabeliumutegeka w'u Buyudauti ‘Nzatigisa ijuru n'isi
22 kandi nzubikaintebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubikaamagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana,umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we.
23 Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugiraikimenyetso kuko nagutoranyije.’”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.