1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyuda.
2 Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,
3 nzatsembaho abantu n'amatungo, nzatsembaho ibigurukamu kirere n'amafi yo mu nyanja, n'abakiranirwa n'ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.
4 “Nzaramburaukubokokwanjye ntere ab'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n'izina ry'Abakemari hamwe n'abatambyi,
5 n'abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y'amazu yabo, n'abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,
6 n'abasubiyeinyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n'abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.
7 “Ujyeucecekera imbere y'Umwami Imana kukoumunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa.
8 Ku munsi w'igitambo cy'Uwiteka nzahana ibikomangoma n'abana b'umwami, n'abambaye imyambaro y'abanyamahanga.
9 Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by'amazu bose, bakuzuzainyumba ya shebuja mourugomon'uburiganya.
10 “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry'Amafi, n'umuborogoukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzabaguturutse mu misozi.
11 Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b'i Kanāni baciwe, n'abikorezi b'ifeza batsembweho.
12 “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk'inzoga y'itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n'ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’
13 Kandiubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n'amazu yabo azaba imisaka. Niukuribazubakaamazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.
14 “Umunsiukomeye w'Uwiteka uri bugufi, ndetseumuhindo wawougezehafi kandiurihuta, intwari irataka inyinyiriwe.
15 Uwo munsi niumunsi w'uburakari, niumunsi w'amakuba n'umubabaro, niumunsi wo kurimbura no kwangiza, niumunsiurimoumwijima n'ibihu, niumunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.
16 Niumunsi wo kuvuzaimpanda n'induru, bivugiraimiduguduy'ibihome n'iminara miremire.
17 “Nzihebesha abantu bagende nk'impumyi kuko bacumuyeku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk'umukungugu, n'imibiri yabo itabwe nk'amayezi.
18 “Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimouteweno gufuhakwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteyeubwoba.”
1 Nimuteranire hamwe, niukurimuterane mwa bwoko butagira isoni mwe,
2 ibyategetswe bitarasohora,umunsiutarahita nk'umuramautumurwa n'umuyaga, kandiuburakari bukazebw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwitekautarabageraho.
3 Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka.
4 I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazabaumusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y'ihangu, na Ekuronihazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7
5 Abatuye ku nkombe z'inyanjaubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugirauhasigara.”
6 Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by'abashumba n'ibikumba by'intama.
7 Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.
8 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by'Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutseubwoko bwanjye, bakarengaurugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15
9 Ni cyo gituma nirahiye, niukuriMowabu hazamera nk'i Sodomu, na bene Amoni nk'i Gomora, ahantu huzuyeibisura n'ibigugu by'imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n'abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n'abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”
10 Ibyo ni byo bazīturirwaubwibone bwabo, kuko batukagaubwoko bw'Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho.
11 Uwiteka azababera igiteyeubwoba, kuko azateraubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga,umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose.
12 Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye.
13 Kandi azaramburiraukubokokwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi.
14 Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n'inyamaswa z'amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n'uruyongoyongo n'ikinyogote bizaba mu nkomanizo z'amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruyeiby'imyerezi.
15 Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiragaukibwira mu mutimauti, “Ni jye, nta wundiurihokereka jye.”Ko hahindutse amatongo, n'ahantu hasigaye hararwa n'inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamisheukuboko.
1 Umurwa w'ubugomewanduye, kandiurenganyauzabona ishyano.
2 Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo.
3 Ibikomangoma byo muri wo ni nk'intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza.
4 Abahanuzi bawo ni incacanya n'abariganya, abatambyi bawo baziruyeubuturobwera, kandi bagomeye amategeko.
5 Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeyeagaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira.
6 Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugirango hatagirauhita, imiduguduyabo yarasenyutse bituma hatagirauyibamo, nta n'ukihatuye.
7 Nibwira kouzanyubaha,ukemera guhanwa kugirangoubuturobwaho budasenyuka nk'uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukagakare barushaho gukoraibizira.
8 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugezeku munsi nzahagurutswano kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukehouburakari bwanjye n'umujinya wanjyeukaze, kuko isi yose izatsembwaho n'umurirowo gufuhakwanjye.
9 “Ubwo ni bwo nzaha amokoururimirutunganye, kugirango bose babone kwambaza mu izina ry'Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.
10 Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y'imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.
11 Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreyeukancumurahontizagukozaisoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musoziwanjye wera.
12 Ahubwo nzagusigamoubwoko bw'indogore n'abakene, kandi baziringira izina ry'Uwiteka.
13 Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi habe no kuvugaibinyoma, n'ururimiruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo, kuko bazagaburirwa, bakaryama ari nta wubakanga.
14 “Iririmbire wa mukobwa w'i Siyoni we, rangururaIsirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n'umutimawawe wose, wa mukobwa w'i Yerusalemu we.
15 Uwiteka yagukuyehoimanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwouzongera gutinya ibibiukundi.
16 Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.
17 Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukiramu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’
18 “Nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe bavunwa n'ibibakoza isoni.
19 Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n'izina ryogeye.
20 Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.”Ni ko Uwiteka avuga.