1

1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti

2 “Hagurukaujye i Nineve wa murwa munini,uwuburirekuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”

3 Ariko Yona arahagurukango acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukanai Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

4 Maze Uwiteka yoherezaumuyagamwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheriikomeye inkuge yenda kumeneka.

5 Abasare baterwa n'ubwoba,umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.

6 Nukoumutware w'inkuge aza aho ari aramubazaati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byukautakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

7 Bose baravuganabati “Nimuze dufinde tumenyeutumye dutezwa ibi byago.”Nuko barafindura,ubufindo bwerekana Yona.

8 Baherako baramubazabati “Tubwireutumye dutezwa ibi byago. Ukora murimoki? Uraturukahe? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”

9 Arabasubizaati “Ndi UmuheburayonubahaUwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.”

10 Maze abantu bafatwa n'ubwoba bwinshi baramubazabati “Ibyoukozeibi ni ibiki?”Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye

11 baramubazabati “Tugiredute ngo inyanja iduturize?”Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.

12 Arabasubizaati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheriyabateye ari jye ibahora.”

13 Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubirehakurya imusoziariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.

14 Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuziraubugingo bw'uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw'amaraso y'udacumuye, kuko ari wowe Uwitekaukozeicyoushaka.”

15 Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.

16 Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.

2

1 Uwiteka ategekaurufiruninirumiraYona, maze Yona amara mu nda y'urufiiminsi itatu n'amajoro atatu.

2 Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y'urufiati

3 “Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,
Nahamagariye mu nda y'ikuzimu,
Wumva ijwi ryanjye.

4 Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja,
Umwuzurewarangose,
Ibigogo byawe n'imiraba yawe byose byarandengeye.

5 Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe,
Ariko nzongera kurebaurusengero rwawe rwera.’

6 Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo,
Imuhengeri harangose,
Urwuya rwanyizingiye mu mutwe.

7 Ndamanuka njya mu mizi y'imisozi,
Isi n'ibihindizo byayo binkingira ibihe byose,
Arikounkuriraubugingo muri rwa rwobo,
Uwiteka Mana yanjye.

8 Ubwoumutimawanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,
No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.

9 Aberekezaumutimaku bitagiraumumaroby'ibinyoma,
Baba bimūyeubababarira.

10 Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n'ijwi ry'ishimwe,
Kandi nzahiguraumuhigowanjye,
Agakiza gaturukaku Uwiteka.”

11 Nuko Uwiteka ategekaurufirurukaYona imusozi.

3

1 Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti

2 “Hagurukaujye i Nineve wa murwa munini,uwuburireimiburo nzakubwira.”

3 Nuko Yona arahagurukaajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wariumurwa muninicyane, kuwuzenguka rwariurugendo rw'iminsi itatu.

4 Yona atangira kujya mu mudugudu, agendaurugendo rw'umunsi umwe ararangururaati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”

5 Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyirizaubusa, bose bakambara ibigunirauhereye ku mukuruukageza kuuworoheje hanyuma y'abandi.

6 Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahagurukaku ntebe ye y'ubwami, yiyamburaumwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.

7 Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugiraicyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywaamazi,

8 ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukireumuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomobagira.

9 Nta wubiziahari aho Imana yahindukiraikigarura, ikarekauburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!”

10 Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiyebakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.

4

1 Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara,

2 asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugagankiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igiraubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugiraneza kwinshi kandi yibuza kugiranabi.

3 None rero Uwiteka, ndakwinginzeunyice kuko gupfa bindutiyekubaho.”

4 Uwiteka aramubazaati “Ubwourakaye ubwoukozeneza?”

5 Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kurebaukoumurwauzamera.

6 Uwiteka Imana itegekauruyuzirumeraaho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubereigicucu ku mutwe, rumukizeumubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.

7 Bukeyebwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.

8 Maze izuba rivuye Uwiteka ategekaumuyagawotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiyekubaho.”

9 Uwiteka aramubazaati “Ukoze neza ubwourakajwe n'ukouruyuzirwumye?”
Aramusubizaati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.”

10 Uwiteka aramubazaati “Ubabajwe n'uruyuziutihingiye kandiutamejeje,uruyuzirwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?

11 Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n'i Nineve uwo murwa munini,urimoabantu agahumbi n'inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n'imoso, hakabamo n'amatungo menshi?”