1

1 Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziyaumwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi,umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba.

2 Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurureijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumelizizuma.”

3 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma.

4 Ariko nzohereza inkongi, nzashumikainzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.

5 Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n'uwitwajeumuringiso w'inkoni y'ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w'inzu ya Edeni, kandiubwoko bw'Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.”Ni ko Uwiteka avuga.

6 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu. 2.4-7; Zek 9.5-7

7 Nzohereza inkongi, nzashumikainkike z'i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.

8 Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n'uwitwajeumuringiso w'inkoni y'ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahinduraukubokokwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.”Ni ko Umwami Imana ivuga.

9 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe. 11.21-22; Luka 10.13-14

10 Ariko nzohereza inkongi, nzashumikainkike y'i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.”

11 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukurahoigihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandiuburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahoranaumujinya iteka ryose. 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5

12 Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.”

13 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugirango bacume ingabano zabo.

14 Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z'i Raba zitwike n'amanyumba yaho, habe n'urusakurw'intambara n'inkubi y'umuyagaku munsi wa serwakira.

15 Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n'ibikomangoma bye bari kumwe.”Ni ko Uwiteka avuga.

2

1 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11

2 Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habayeurusakun'induru n'ijwi ry'impanda.

3 Nzabakuramoumucamanza, mwicane n'ibikomangoma byaho byose.”Ni ko Uwiteka avuga.

4 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko banze amategeko y'Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruzabakurikizaga.

5 Ariko nzohereza inkongi i Buyudazitwike amanyumba y'i Yerusalemu.”

6 Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko baguzeumukiranutsi ifeza, n'umutindi bakamugurainkweto.

7 Bifuza kurebaabakene birenzaumukungugu ku mutwe, bakagoreka n'inzira y'umugwaneza. Umwana na se baryamana n'umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.

8 Biryamira iruhande rw'igicaniro cyose ku myambaro bendeyeubugwate, kandi banywera mu nzu y'Imana yabo vino y'abaciwe ibyiru.

9 “Kandi ni jye warimburiyeUmwamori imbere yabo,uburebure bwe bwari nk'uburebure bw'imyerezi, kandi yari akomeye nk'imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n'imizi ye nturutse hasi.

10 Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayuimyaka mirongo ine, kugirango muhindūre igihugu cy'Abamori.

11 Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?”Ni ko Uwiteka abaza.

12 “Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’

13 Dore ngiye kubashikamira nk'uko igare ryuzuwemon'imiba rishikamira hasi.

14 Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n'umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n'intwari ntizabasha kwikiza,

15 n'umunyamuhetontazabasha guhagarara, n'impayamaguru ntizīrokora, n'ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza,

16 kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambayeubusa.”Ni ko Uwiteka avuga.

3

1 Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati

2 “Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumurobyanyu byose.”

3 Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?

4 Intare yatontomera mu ishyamba idafiteumuhigo? Umugunzu w'intare warurumiramu buvumobwawo ari nta cyoufashe?

5 Inyoni se yagwa mu mutegouri hasi kandiudatezwe? Umutegow'umushibuka washibuka ari nta cyoufashe?

6 Mbese impanda yavugirizwa mu muduguduabantu ntibagireubwoba? Hari ibibi byateraumuduguduUwiteka atari weubizanye?

7 NiukuriUwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishuriraabagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.

8 Intare iyo itontomye hariudatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?

9 Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z'imisozi y'i Samariya, kandi murebeimpagarara zihari zikomeye n'urugomoruhagirirwa.”

10 Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukoraibitunganye, ahubwo biyuzurizamu manyumba yabo ibyo bendeshagaurugomon'ubwambuzi.”

11 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabahoumwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”

12 Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'ukoumwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.

13 Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.”Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.

14 “Kukoumunsi nzahanira Isirayeli ibicumurobye, nzahana n'ibicaniro by'i Beteli, kandi amahembe y'igicaniro azacibwa agwe hasi.

15 Inyumba y'itumba nzayisenya hamwe n'inyumba y'impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y'inzovu azasenywa, n'amazu akomeye azatsembwaho.”Ni ko Uwiteka avuga.

4

1 Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y'i Bashani mwe ari mu misozi y'i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhuraabakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzanetunywe!”

2 Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n'abasigaye bo muri mwe babakuruzeindobesho nk'amafi.

3 Muzasohokera mu byuho,umugorewese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere muri Harumoni. Ni ko Uwiteka avuga.

4 “Nimuze i Beteli mucumure, mujye n'i Gilugalimuhagwirize ibicumuro, mujye muzanaibitambo byanyu uko bukeye, kandi uko iminsi itatu ishize mujye muturakimwe mu icumi,

5 kandi mutureamaturo y'ishimwe hamwe n'ibisembuwe, muvugen'amaturo muturanaumutimaukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga.

6 “Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicaraubusamu miduguduyanyu yose, muburaibyokurya aho mutuyehose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

7 “Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahayeumuduguduumwe imvura ntumauwundiutayibona,umurimaumwe waguwemon'imvura, undiuyibuzeuruma.

8 Nuko abo mu miduguduibiri cyangwa itatu bajyaga kunywaamazi mu muduguduumwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

9 “Nabateje kurumbyandetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.”Ni ko Uwiteka avuga.

10 “Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumyeumunukomu ngerero zanyuubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

11 “Nubitse imiduguduyanyu nk'uko Imana yubitse i Sodomu n'i Gomora, muba nk'umushimuukuwemu muriro, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.

12 “Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we.

13 Dore iyabumbyeimisozi ikarema n'umuyaga, ikagaragarizaumuntu ibyo yibwira, igahinduraumusekekubaumwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo.

5

1 “Nimwumve iri jambo ry'umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we.

2 Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.”

3 Uwiteka Imana iravuga iti “Umuduguduw'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.

4 “Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubonekubaho,

5 ariko mwe gushaka i Beteli. Ntimukajye n'i Gilugali, ntimukanyure n'i Bērisheba kuko i Gilugalihazajyanwa ari imbohe, n'i Beteli hazaba imisaka.’

6 “Ahubwo mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho, kugirango adatungura inzu ya Yosefu ameze nk'umuriroukongora i Beteli, hataboneka uwo kuwuzimya.

7 Yemwe abahindura imanza zitabera kuba apusinto mukagusha hasi gukiranuka,

8 mushake Iyaremye inyenyeri za Kilimiya n'iza Oriyoni, ihindura igicucu cy'urupfu ikakigira igitondo, ihindura amanywaumwijima wa nijoro, ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasandaza ku isi, Uwiteka ni ryo zina ryayo.

9 Ni weuzanira abanyamaboko kurimbuka bibatunguye, bituma kurimbuka gutungura igihome.

10 “Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi bangaurunukauvugaibitunganye.

11 Nuko rero mwarenganyaga abakene, mukabaka ibihunikwa by'ingano, mukiyubakira amazu y'amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo. Mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa vino yazo,

12 kuko nzi ibicumurobyanyu uko ari byinshi, n'ibyaha byanyu uko bikomeye mwa barenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagorekera imanza z'abatindi, aho muzicira ku irembo.

13 Ni cyo gitumaumuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk'icyo, kuko ari igihe kibi.

14 “Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugirango mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk'uko mwibwira.

15 Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera muciraku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b'inzu ya Yosefu.”

16 Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabahoumuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge.

17 Mu nzabibu zose hazaba imiborogo kuko nzabanyuramo.”Ni ko Uwiteka avuga.

18 “Muzabona ishyano mwa bifuzaumunsi w'Uwiteka mwe! Mbese uwo munsi w'Uwiteka murawushakira iki? Uzaba ariumwijima, siumucyo.

19 Ni nk'umuntuuhunze intare agahura n'idubu, cyangwaugiyemu nzu akegamizaukubokoku rusika, inzoka ikamurya.

20 Mbeseumunsi w'Uwiteka ntuzabaariumwijima atariumucyo, ndetse ariumwijima w'icuraburindiutagira icyezezi?

21 “Nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera.

22 Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y'amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by'uko ari amahoro by'amatungo yanyu abyibushye.

23 Nkurahourusakurw'indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry'inanga zawe.

24 Ahubwourekeimanza zitabera zigende nk'amazi, no gukiranuka gukwire hose nk'uruzirusandaye.

25 “Mbese hari ibitambo n'amaturo mwanzaniye mu butayumuri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe?

26 Mwahetse Sikotiumwami wanyu, na Kiyuni ikigirwamana cyanyu, inyenyeri y'imana yanyu mwiremeyeubwanyu.

27 Ni cyo kizatuma mbajyanisha muri iminyago hakurya y'i Damasiko.”Ni ko Uwiteka avuga kandi izina rye ni Imana Nyiringabo.

6

1 Bazabona ishyano ab'i Siyoni batayeumuruho, n'abo mu misozi y'i Samariya biraye, abakomeye b'ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga!

2 Munyure i Kalune murebe, muhavemujye i Hamati uwo muduguduukomeye, maze mumanuke mujye i Gati h'Abafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga y'abamiubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyuubunini?

3 Mwa bashyira kureumunsi w'amakuba, mukigiza bugufiintebe y'urugomo,

4 abaryama ku mariri y'amahembe y'inzovu, bakinanuriraku magodora yabo, bakarya abana b'intama bo mu mukumbi n'ibimasa by'imishishe bivanywe mu kiraro,

5 bakihimbira inanga z'indirimbo z'ubusa, bakiremera ibicurangwa nka Dawidi,

6 bakanywera vino mu nzuho, bakihezura imbiribiri, ariko ntibababazwe n'ibyago bya Yosefu.

7 Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza by'abinanurirahejuru y'amagodora bizashiraho.

8 Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti “Nangaurunukaubwibone bwa Yakobo kandi nanga n'amanyumba ye, ni cyo gituma nzaharaumurwa n'ibiwurimobyose.

9 “Naho mu nzu imwe hasigaramo abantu icumi, na bo bazapfa.

10 Mubyara w'umuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati ‘Hari uwo mukirikumwe?’
“Na we azamusubizaati ‘Nta we.’
“Maze amubwire ati ‘Ceceka kuko tudakwiriye kwatura izina ry'Uwiteka.’

11 “Dore Uwiteka ni weutegeka, azaca inzu nini ibyuho n'inzu nto azayisenya.

12 Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nk'indurwe, n'imbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto.

13 “Yemwe abishimira ikitagiraumumaromukabaza muti ‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhayegukomera?’

14 “Ariko dore ngiye kubahagurukirizaubwoko, yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababazauhereye aharasukirai Hamatiukageza ku kagezi ko mu Araba.”

7

1 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzigeuruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhiraniurwamezeubwatsi bw'umwami bumazegutemwa.

2 Zimaze kuryaubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

3 Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.”Ni ko Uwiteka yavuze.

4 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: Uwiteka Imana yahamagayeumurirongo awucishe amatekaukongora mu mworera w'ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu.

5 Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

6 Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.”Ni ko Uwiteka Imana yavuze.

7 Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke.

8 Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we,ubonye iki?”
Nti “Mbonye timasi.”
Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyurahoukundi

9 kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n'ubuturobwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukirainzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”

10 Maze Amasiyaumutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu,umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b'inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,

11 kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’”

12 Kandi Amasiya abwira Amosi ati “Wa bamenya we, gendauhungire mu gihugu cy'u Buyudaurireyo ibyokurya byawe kandi abe ari houhanurira,

13 ariko ntukongere guhanurirai Beteliukundi, kuko hariubuturobwera bw'umwami n'inzu y'ubwami.”

14 Maze Amosi asubizaAmasiya ati “Ntabwo nariumuhanuzi cyangwaumwana w'umuhanuzi, ahubwo nariumushumba kandi nariumuhinzi w'ibiti by'umutini.

15 Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Gendauhanurireubwoko bwanjye Isirayeli.’

16 Noneho wumve ijambo ry'Uwiteka. Uravuga uti ‘NtuhanurireIsirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’,

17 ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugorewawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, n'ingobyi yawe na yo izagabanishwaumugozi, kandi naweuzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’”

8

1 Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi,

2 maze arambaza ati “Amosi we,ubonye iki?”
Nti “Mbonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi.”
Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry'ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyurahoukundi.

3 Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahindukaumuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”

4 Nimwumve ibi yemwe abashaka kumiraabakene no guca abatindi bo mu gihugu, mukavuga muti

5 “Mbeseukwezi kuzijima ryari kugirango tugureimyaka, n'isabato irashira ryari kugirango duhununureibigega by'ingano, dutubye efa, dutubureshekeli, tubeshyeshe iminzani y'uburiganya,

6 tugureabakene ifeza n'abatindi tubagure inkweto, kandi tuguren'inkumbi z'ingano zacu?”

7 Uwiteka yarahiyeubwiza bwa Yakobo ati “Niukurintabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose.

8 Mbese ibyo si byo bizatuma isi ihindaumushyitsi, abayirimo bose bakaboroga? Izuzurarwose nka rwa Ruzi, izarengera hanyuma yike nk'uruzirwo muri Egiputa.

9 Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y'ihangu, kandi nzazanaubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa.

10 Ibirori byanyu nzabihinduraumuborogo n'indirimbo zanyu zose zibe amaganya, kandi bose nzabatera gukenyera ibiguniran'imitwe yose ihinduke inkomborera, nzabatezaumuborogo nk'upfushijeumwana w'umuhungu ari ikinege, amaherezo yabyo azabaumunsi w'amaganya.

11 “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y'ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y'Uwiteka.

12 Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubitahirya no hino bashaka ijambo ry'Uwiteka be kuribona.

13 Uwo munsi inkumi nziza n'abasore bazicwa n'inyota.

14 Abarahira icyaha cy'i Samariya bati ‘Ndahiye imana yawe, Dani we!’Kandi bati ‘Ndahiyeumuhango w'i Bērishebauhoraho.’Na bo bazagwa kandi ntabwo bazongera kubyuka.”

9

1 Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubitainkingi yo mu ruhamorw'umuryango kugirango inkomanizo zinyeganyege,ubimenagurireku mitwe yabo bose, kandiusigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bouzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bouzarokoka.

2 Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na houkubokokwanjye kwahabafatira, naho bakurirango bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.

3 Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumelinahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.

4 Kandi naho bashorerwa n'ababisha babo ari imbohe nategeka inkota ikabatsembaho, kandi nzabahozaho amaso ngo mbagirire nabi, atariukubagirira neza,

5 kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemobose bazaboroga. Kizuzurarwose nka rwa Ruzi, kandi kizika nk'uruzirwo muri Egiputa.

6 Ni yo yiyubakira amazu mu ijuruurufatiro rwaryo rushinzwe ku isi, ni yo ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasuka ku isi, izina ryayo ni Uwiteka.

7 “Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukuramuri Egiputa, n'Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n'Abasiriya nkabavana i Kiri?

8 Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufiteibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’Ni ko Uwiteka avuga.

9 “Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk'uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n'imwe igwa hasi.

10 Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.’

11 “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubakarimere nk'uko ryahoze kera

12 kugirango bazungure abo muri Edomu basigaye, n'abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwitekaubikora avuga.

13 “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga,umuhinzi azakurikirana n'umusaruzi, n'umwenzi w'imizabibu azakurikirana n'ubibaimbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n'udusozitwose tuzayenga.

14 Kandi nzagaruraubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubakaimiduguduyari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.

15 Kandi nzabatera kumeramu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.”Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.