1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n'iya Yotamu, n'iya Ahazi n'iya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi,umwami wa Isirayeli. 26.1--27.8; 28.1--32.33
2 Igihe Uwiteka yatangiye kuvuganana Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Gendaucyureumugorewa marayaufiteabana b'ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabijeubusambanyi bwo kurekaUwiteka.”
3 Nuko aragenda acyura Gomeriumukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyarahoumuhungu.
4 Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina ryeumwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamarahoubwami bw'inzu ya Isirayeli.
5 Uwo munsi nzavunaguriraumuhetowa Isirayeli mu kibaya cy'i Yezerēli.”
6 Nuko asubizamo inda, abyaraumukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina ryeumwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababariraukundi.
7 Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirishaumuhetocyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”
8 Nuko acukijeLoruhamaarongera asama inda, abyaraumuhungu. Uwiteka ati
9 “Izina ryeumwite Lowami, kuko mutariubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu
1 “Ariko iherezo,umubarew'Abisirayeliuzangana n'umusenyi wo ku nyanja,utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuriubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b'Imana ihoraho.’
2 Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirizeumutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kukoumunsi wa Yezerēliuzabaukomeye.
3 “Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti
4 ‘Nimuburanena nyoko muburane’, kuko atariumugorewanjye nanjye sindiumugabowe, akureubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukurehagati y'amabere ye,
5 kugirango ntamwambikaubusaakamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugirank'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
6 Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa
7 nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampaubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa.
8 “Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubakauruzitiro kugirango atabona aho anyura.
9 Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubireku mugabowanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiyeiby'ubu.’
10 “Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n'amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n'izahabu bakoreshereje Bāli.
11 Ni cyo kizatuma nisubizaimyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwamburaubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambikaumubiriwe.
12 Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y'abakunzi beubushizi bw'isoni bwe, nta n'umweuzamunkura mu maboko.
13 Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n'iby'imboneko z'ukwezi bye n'amasabato ye, n'amateraniro ye yera yose yategetswe.
14 Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa.
15 Nzamuhoraiminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.”Ni ko Uwiteka avuga.
16 “Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre.
17 Avuyeyonzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamuberairembo ry'ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy'ubukumibwe, nko mu gihe yazamukagaava mu gihugu cya Egiputa.”
18 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsiuzanyita Ishi,umugabowanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli,databuja.
19 Nzakura mu kanwa ke amazina y'ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwaukundi.
20 “Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururukahasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.
21 Kandi nzakwishyingira ubeuwanjye iteka ryose. Niukurinzakwishyingira ubeuwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
22 Ndetse nzakwishyingira ubeuwanjye nkubereyeumunyamurava, kandiuzamenya Uwiteka.”
23 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.
24 Isi na yo izitaba imyaka, na vino n'amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli.
25 Nzamubibaku isi, abeuwanjye, kandi nzababarirautabonye imbabazi. Nzabwira abatariubwoko bwanjye nti ‘Muriubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’”
1 Uwiteka arambwira ati “Subiraugende,ukundeumugorewa maraya,ukundwan'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.”
2 Nukondamubona mutangaho ibice by'ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n'igice bya sayiri, maze ndamubwira nti
3 “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagiraubumaraya, kandi ntuzabaumugorew'undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”
4 Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafiteumwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n'inkingi, cyangwa efodi na terafimu.
5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye.
1 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimoukuricyangwa kugiraneza, habe no kumenya Imana.
2 Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagiraurugomokandi amaraso agasimbura andi maraso.
3 Ni cyo kizatera igihugu kurirakandiugituyemowese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa.
4 “Ariko ntihakagireumuntuubibuza. Ntihakagireubicyaha, kukoubwoko bwawe bumezenk'ababuranyaumutambyi.
5 Kandiuzasitara ku manywa, n'umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.
6 “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzizekutagiraubwenge. Ubwouretseubwenge, nanjye nzakurekawe kumberaumutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.
7 “Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gitumaubwiza bwabo nzabuhindura nk'ibikoza isoni.
8 Batungwan'ibyaha by'ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo.
9 Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n'imirimo bakoze.
10 Bazarya be guhaga, bazakora iby'ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.
11 “Ubusambanyi na vino y'umuce, na vino y'ihira byicaumutima.
12 Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kukoumutimaw'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.
13 Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozimunsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana.
14 Sinzahanira abakobwa banyuubumaraya bwabo, habe n'abageni banyuubusambanyi bwabo, kuko abagaboubwabo bihererana n'abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n'amahabara. Ni cyo gitumaubwoko butagiraubwenge buzarimbuka.
15 “Nawe Isirayeli nukoraiby'ubumaraya,uramenyeudacumuzana Yuda, kandi ntimukajye i Gilugalicyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.
16 Kuko Isirayeli yagomye nk'ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk'umwana w'intama uri ahantu hagari.
17 Efurayimu yifatanije n'ibigirwamana nimumureke.
18 Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa.
19 Inkubi y'umuyagayamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n'ibitambo byabo.
1 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutegeamatwi namwe ab'inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y'umwami we wumve kukourubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipaumutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.
2 Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.
3 Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby'ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.
4 “Imirimo yabo ntizareka bagarukiraImana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.
5 Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwano gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.
6 Bazajyana imikumbi yabo n'amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.
7 Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashizeukwezi bazatsembanwa n'ibyabo.
8 “Muvugirize ihembe i Gibeya n'impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.
9 Efurayimu azahindukaumusakaku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.
10 “Ibikomangoma by'i Buyudabihwanye n'abimuraurubibirw'imirima, nzabasukahoumujinya wanjye nk'amazi.
11 Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n'urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y'abantu.
12 Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk'inyenzi, n'inzu ya Yuda nk'ikiboze.
13 “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n'urugumarwanyu.
14 Kuko nzamerera Efurayimu nk'intare, n'inzu ya Yuda nk'umugunzu w'intare. Jyeubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyanaumuhigokandi nta wuzawunyaka.
15 “Nzagenda nisubirire iwanjye, kugezaubwo bazemera igicumurocyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”
1 “Nimuze tugarukireUwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni weuzadukiza, ni we wadukubisekandi ni weuzatwomora.
2 Azaduhembura tumazekabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
3 Dushishikarire kumenya, tugireumwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umusekeutambika nta kabuza, azatuzahoameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomyaubutaka.”
4 “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugirante? Kuko ineza yanyu ari nk'igicu cyo mu ruturuturugitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare.
5 Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y'akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk'umucyoukwira hose.
6 Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.
7 “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.
8 I Galeyadi niumuduguduw'inkozi z'ibibi, hahindanijwe n'amaraso.
9 Uko ibitero by'abambuzi biciraumuntu igico, ni ko igitero cy'abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Niukuribagiraubugambanyi.
10 Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni houbumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.
11 “Kandi nawe Yudaurindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.
1 “Igihe nashakaga gukizaIsirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n'ubugomebw'i Samariya na bwo, kuko bakora iby'ibinyoma,umujurayinjira mu cyuho, kandi igitero cy'abambuzi kikamburiraku gasozi.
2 Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.
3 “Banezerezaumwami gukiranirwa kwabo, n'ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.
4 Bose ni abasambanyi, bameze nk'iziko ricanwemo n'umutetsi, areka gucanaiyo amaze gucugusairobe kugezaigihe rimaze gutubuka.
5 Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n'inzoga nyinshi banyoye,umwami na we aramburaukubokohamwe n'abakobanyi.
6 Biteguje imitima yabo imeze nk'iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumanank'umuriro.
7 “Bose bashyushyenk'iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n'umwe wo muri bountabaza.
8 “Efurayimu yivanze n'ayandi moko, Efurayimu ni nk'umutsimaudahinduweugashyauruhande rumwe.
9 Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n'imvi z'ibitarutaruntiyabimenya.
10 Na Isirayeli ashinjwa n'ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukiraUwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.
11 Efurayimu ni nk'inuma y'injiji itagiraubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.
12 Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk'ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk'uko baburiwebari mu iteraniro ryabo.
13 “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzagakubacungura barambeshyeye.
14 Kandi ntibantakiye banyerekejehoumutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe niukurya no kunywagusa, ariko jye barangomera.
15 Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi.
16 Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk'umuhetow'igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazizeurugomorw'ururimirwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.
1 “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwireurusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye.
2 Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’
3 Isirayeli yataye ibyiza, na weumwanzi azamuhiga.
4 “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n'izahabu yabo, bituma bacibwa.
5 Inyana yawe Samariya we yarayanze,uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwahourubanza?
6 Kuko iyonyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y'umukozi. Niukuriinyana y'i Samariya izavunagurika.
7 Babibyeumuyagabazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.
8 Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk'ikibindi kigawa na bose,
9 kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk'imparage iriukwayo, Efurayimu yiguriyeabakunzi.
10 Niukurinaho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaroumwami w'ibikomangoma azabakorera.
11 “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukoraibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.
12 Naho namwandikira iby'amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk'ikintu cy'inzaduka.
13 Ibitambo bantambirira babitambira kugirango bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubiramuri Egiputa.
14 “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imiduguduigoswe n'inkike z'amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n'ibihome byayo.”
1 Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe,ukajya gusambanaukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahuriraingano.
2 Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y'ihira.
3 Ntibazatura mu gihugu cy'Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubiramuri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.
4 Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka.
5 Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w'ibirori by'Uwiteka?
6 Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo.
7 Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabayeumupfu, n'uhanzweho n'umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n'ukoubwanzi bwawe bugwiriye.
8 Efurayimu niumurinzi uhēza Imana yanjye:ubukirabategesha inyoni butezwe ku nzira zose, ahoumuhanuzi anyura,urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y'Imana ye.
9 Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.
10 “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruzanababonye bameze nk'imbuto z'umutinimuto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyeguriraibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze.
11 Na we Efurayimuubwiza bwe buzagurukank'inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.
12 Naho barera abana babo, nzababambura he kugiraumuntuusigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!
13 “Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk'imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyiraumwicanyi.”
14 Uwitekaubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramoinda n'amabere yagonesheje.
15 “Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukanamu nzu yanjye mbahoyeububibw'ibyo bakoze, sinzongera kubakundaukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.
16 Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Niukurinaho babyara, nzica imbuto ziturukamu nda zabo z'inkoramutima.”
17 Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.
1 Isirayeli niuruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteyekugwiza ibicaniro,uburumbuke bw'igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z'ibigirwamana.
2 Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z'ibigirwamana.
3 Niukurinoneho bazavuga bati “Nta mwami dufitekuko tutubashye Uwiteka, kandiumwami yatumarira iki?”
4 Bavuga amagambo y'ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk'ukoumuhokoumeramu mayogi y'imirima.
5 Abatuye i Samariya bazaterwaubwoba ku bw'inyanaz'ibigirwamana z'i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n'abatambyi babo, banezerwaga n'ubwiza bwazo kuko bwashize.
6 Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n'isoni, na Isirayeli azamwazwa n'imigambi ye.
7 Naho i Samariya,umwami waho ahwamye nk'ifuro riri ku mazi.
8 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumurocya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n'ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n'iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”
9 “Isirayeli we, wacumuyeuhereye igihe cy'i Gibeya, ni ko bakomeje kugirango intambara yabaye ku bakiranirwa b'i Gibeya itabageraho.
10 Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumurobyabo uko ari bibiri.
11 “Efurayimu ni nk'ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y'igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyirahoumugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.
12 Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murimeimishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugezaigihe azaza akabavubiragukiranuka.
13 Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z'ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n'ubwinshi bw'intwari zawe.
14 Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk'uko Shalumaniyarimbuye i Betarubeliku munsi w'intambara, ubwoumubyeyi yavungaguranwaga n'abana be.
15 Ni ko i Beteli muzagenzwa muzizeibibi byanyu bikabije. Mu musekeumwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.
1 “Isirayeli akiriumwana naramukundaga, hanyuma mpamagaraumwana wanjye ngo ave muri Egiputa.
2 Ariko bitandukanije n'ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.
3 Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.
4 Nabiyegereje n'imigozi nk'umuntu, mbakuruzaimirunga y'urukundo, kandi nabamereye nk'abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.
5 “Ntibazasubiramu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni weuzabaumwami wabo, kuko banze kungarukira.
6 Inkota izagwira imiduguduyabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo.
7 Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n'umweuyihimbaza.
8 “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhanante? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugirank'uko nagize i Seboyimu? Umutimawanjyeurabagarukiye, n'imbabazi zanjye zose ziragurumana.
9 Sinzakurikizauburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk'umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.
10 “Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk'intare, niukuriazivuga. Abana bazaza bahindaumushyitsi bavuye iburengerazuba.
11 Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk'uruhūri, no muri Ashuri bameze nk'inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuyeuburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, niumunyamuravaku Uwera.
2 Efurayimu yatunzwen'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikiraumuyagaw'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
3 Uwiteka afiteurubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze.
4 Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhamayakiranije Imana.
5 Niukuriyakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe,
6 ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka.
7 Nuko garukiraImana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujyeuhorautegereje Imana yawe.
8 Efurayimu niumugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda.
9 Efurayimu aravuga ati “Niukurinabayeumukire, nironkeyeubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”
10 “Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe,uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutumauba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera.
11 Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.”
12 Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugalibatamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi.
13 Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atenderaumugoreabaumushumba w'intama, kugirango abone uwo mugore.
14 Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetseumuhanuzi, kandiumuhanuzi ni we wamurindaga.
15 Efurayimu yarakaje Uwitekauburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandiumuvumoyavumyeumwami we azawumugarurira.
1 Iyo Efurayimu yavugagaabantu bahindagaumushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.
2 Noneho bahora barushaho gukoraibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n'ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose niumurimow'abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyanaz'ibigirwamana.”
3 Ni cyo gituma bazaba nk'igicu cyo mu ruturuturugitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare, nk'umuramautumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk'umwotsi uva mu ziko.
4 “Ariko ndi Uwiteka Imana yawe,uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi manauzamenya itari jye, kandiuretse jye nta wundi mukizaubaho.
5 Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye.
6 Ukourwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa.
7 Ni cyo gituma nzabamerera nk'intare, nzabategera mu nzira nk'ingwe,
8 nzabatera meze nk'idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z'umutimawabo, kandi nzahabaconshomerera nk'intare y'ingore, inyamaswa z'inkazi zizabatanyagura.
9 “Isirayeli we,uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.
10 Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu miduguduyawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakagaumwami n'ibikomangoma?
11 Naguhayeumwami ndakaye, mukwaka mfiteumujinya.
12 “Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwehamwe, igicumurocye kirabitswe.
13 Ibise by'umugoreuri ku nda bizamuzaho: niumwanautagiraubwenge kuko igihe cyo kuvukakigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi.
14 Nzakugura, ngukurehoamaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n'urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza.
15 Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturukaumuyaga, ari wo muyagaw'Uwitekauzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahuraububikobakuremoibintu byiza byose.
1 “I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.”
2 Isirayeli we, garukiraUwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumurocyawe.
3 Mujyane amagambo mugarukireUwiteka mumubwire muti “Udukurehogukiranirwa kose,utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry'iminwa yacu.
4 Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwiraubukorikori bwakozwe n'amaboko yacu tuti ‘Muri imana zacu’, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi.
5 “Nzakiza gusubirainyuma kwabo, nzabakundaurukundo rutagabanije, kukouburakari nabumukuyeho.
6 Nzamerera Isirayeli nk'ikime; azarabya nk'uburabyo, azashora imizi nk'i Lebanoni.
7 Amashami ye azagaba, kandiubwiza bwe buzasan'ubw'igiti cy'umwelayo, n'impumuroye nk'i Lebanoni.
8 Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk'ingano batohe nk'umuzabibu, impumuroyabo izaba imeze nka vino y'i Lebanoni.
9 Efurayimu azavuga ati ‘Ndacyahuriyehe n'ibigirwamana kandi?’Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk'umuberoshiutoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.”
10 Uziubwenge wese ni weuzitegereza ibyo,uUwitonda wese ni weuzabimenya, kuko inzira z'Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumurabazazigwamo.