1 Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi nari mu mbohe ku mugeziKebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n'Imana.
2 Ku munsi wa gatanu w'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,
3 ijambo ry'Uwiteka ryeruriyeku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludayaku mugeziwa Kebari, aho ni houkubokok'Uwiteka kwamujeho.
4 Maze ngiye kubonambonaumuyagaw'ishuheriujeuturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibaguraumurirogikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo murirohaturukagaibara nk'iry'umuringa ukūbye.
5 Muri wo hagati haturutsemo ishusho y'ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y'umuntu;
6 kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n'amababa ane.
7 Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw'ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw'inyana, kandi byarabagiranaga nk'umuringa ukūbye.
8 Kandi byari bifite amaboko y'umuntu munsi y'amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n'amababa yabyo,
9 amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n'irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendagaumujya umwe.
10 Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h'umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h'intare mu ruhande rw'iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'inka mu ruhande rw'ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'igisiga.
11 Kandi mu maso habyo n'amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuragan'ay'ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo.
12 Kandi byose byagendagaumujya umwe, ahoumwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukagabigenda.
13 Uko ishusho y'ibizima yari imeze, byasaga n'amakara y'umurirowaka nk'uko inkongi zisa,umurirowagurumaniraga hirya no hino hagati y'ibizima. Uwo murirowarakaga cyane kandi muri uwo murirohavagamoumurabyo.
14 Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk'umurabyourabya.
15 Nuko nitegereje ibyo bizima mbonauruzigarumwe ruri ku isi iruhande rw'ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine
16 Inziga n'imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n'ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n'imibarizwe yazo, byasaga nk'ahouruzigarumwe runyura mu rundi ruziga.
17 Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukagainzira zigenda.
18 Amagurudumuyazo yageraga hejuru bigateraubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumuyazo yari yuzuwehon'amaso.
19 Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n'inziga zarazamurwaga.
20 Ahoumwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni houmwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kukoumwuka w'ikizima cyose wari mu nziga.
21 Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kukoumwuka w'ikizima cyose wari mu nziga.
22 Hejuru y'umutwe w'ikizima hari ikimeze nk'ijuru gisa n'ibirahuri biteyeubwoba, bibambwe hejuru y'imitwe yabyo.
23 Munsi y'iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriyeuruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriyeurundi ruhande ku mibiri yabyo.
24 Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw'amababa yabyo ari nko guhorera kw'amazi menshi, nk'ijwi ry'Ishoborabyose,urusakurw'ikiriri rumezenk'urusakurw'ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.
25 Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.
26 Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari igisa n'intebe y'ubwami, isa n'ibuye rya safiro, kandi hejuru y'iyo ntebe y'ubwami hariho igisa n'umuntu.
27 Uhereye mu rukenyerero rwacyoukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye,umuriroukizingurijeku mubiriwacyo, kandiuhereye mu rukenyererougasubizahepfo, nabonye hasa n'umurirono mu mpande zacyo harabagirana.
28 Ukoumukororombya uba ku gicu ku munsi w'imvura ubaumeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy'ubwiza bw'Uwiteka.
Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry'uvuga.
1 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, byukauhagarare mvuganenawe.”
2 Akivuganananjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numvauwavuganaga nanjye arambwira ati
3 “Mwana w'umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguyeakangomera, bo na ba sekuruzabancumuyehokugezan'uyu munsi.
4 Abana babo ni abashizi b'isoni b'imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho mazeuzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’
5 Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y'abagome), ariko rero bazamenya koumuhanuzi yari abarimo.
6 “Kandi nawe mwana w'umuntu we kubatinya, ntutinye n'amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa,ukabautuyemuri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.
7 Mazeuzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.
8 “Ariko weho mwana w'umuntu, umva icyo nkubwira. We kubaumugomenk'iyo nzu y'abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguhaukirye.”
9 Nuko ndebye mbonaukubokokunyerekeyeho, maze mbona gufiteumuzingo w'igitabo.
10 Akibumburiraimbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n'inyuma, cyanditswemo amaganya n'umuborogo n'ibyago.
1 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, icyoubonyeukirye, urye uwo muzingo mazeugendeubwire inzu ya Isirayeli.”
2 Nuko mbumbura akanwa angaburirauwo muzingo.
3 Arambwira ati “Mwana w'umuntu, haza inda yawe, n'amara yaweuyuzuzemouyu muzingo nguhaye.”Nuko mperako ndawurya, mu kanwaundyohera nk'ubuki.
4 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, genda ujye ku b'inzu ya Isirayeliubabwire amagambo yanjye,
5 kuko ntagutumye ku bantu b'ururimirutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b'inzu ya Isirayeli.
6 Si ku moko menshi avugaururimirutamenyekana cyangwaururimirurushya, abo mutumvikana. Niukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.
7 Ariko ab'inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab'inzu ya Isirayeli bose bazinzeumunya kandi binangiyeumutima.
8 Dore ngiye gutumamu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n'uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo.
9 Uruhanga rwawe naruhayegukomera nk'intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngoushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome.”
10 Maze arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwirauyakire mu mutimawawe, kandiuyumvishe amatwi yawe,
11 mazeugendeusange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe,uvuganena boubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.”
12 Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw'Uwiteka buherweumugisha mu buturobwe.”
13 Kandi numva amababa y'ibizima ahorera, uko yakubitanaga n'umuhindo w'inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n'ikiriri cy'urusakurwinshi.
14 Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, arikoukubokok'Uwiteka kwari kunkomeje.
15 Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugeziKebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwenicaye hagati yabo.
16 Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
17 “Mwana w'umuntu, nakugizeumurinzi w'inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye,ubumvishe ibyo mbaburira.
18 Nimbwiraumunyabyaha nti ‘Gupfa kouzapfa’nawe ntumuburire, cyangwa ngouvuganen'umunyabyahaumwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngoukizeubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
19 Ariko nuburiraumunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko wehouzabaukijijeubugingo bwawe.
20 “Kandiumukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kukoutamuburiyeazapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwaukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
21 Ariko nuburiraumukiranutsi kugirango adakora icyaha na we ntakore icyaha, niukuriazabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi naweuzabaurokoyeubugingo bwawe.”
22 Aho ni houkubokok'Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Hagurukaujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.”
23 Mperako ndahagurukanjya mu kibaya, maze mbonaubwiza bw'Uwiteka buharibumezenk'ubwiza naboneye ku mugeziKebari, maze ngwa nubamye.
24 Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avuganananjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe.
25 Ariko rero mwana w'umuntu, dore bazagushyiraho iminyururubayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo.
26 Nzatumaururimirwawe rufatana n'urusenge rw'akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y'abagome.
27 Ariko igihe nzavugananawe nzabumbura akanwa kawe naweuzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngoushaka kumva niyumve, kandiudashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y'abagome.”
1 Nuko nawe, mwana w'umuntu, wishakire ibumba rishasheurirambike imbere yawe,urishushanyehoumurwa ari wo Yerusalemu,
2 mazeuwugererezeho kandiuwukikizeho ibihome,uwurundeho ibyo kuririraho kandiuwugoteshe n'ingando,uwushingeho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye impande zose.
3 Kandi wishakire icyuma gikarangwaho,ugishyirireho kukuberainkike y'icyuma hagati yawe n'umurwa,uwuhangeho amaso kandiuzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.
4 Maze kandiuryamireurubavurwawe rw'ibumoso,urugerekeho igicumurocy'inzu ya Isirayeli ukoumubarew'iminsiuzaharyamiraungana, ni youzishyiraho igicumurocyabo.
5 Kuko imyaka y'igicumurocyabo nayikunganirije n'umubarew'iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongourwenda. Ni kouzishyiraho igicumurocy'inzu ya Isirayeli.
6 Maze kandi nurangiza iyo,uzaryamireuruhande rwawe rw'iburyo wishyireho igicumurocy'inzu ya Yuda,uhamare iminsi mirongo ine,umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka umwe.
7 Kandiuzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe,ukubokokwawe kwambayeubusa, mazeuhahanurireibibi.
8 Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwouzahinduraurundi rubavu, kugezaigihe iminsi yo kugotakwawe izaba irangiye.
9 Wishakire n'ingano na sayiri, n'ibishyimbo n'inkunde n'amasaka n'amashaza, mazeubishyire mu nkono imweubicucumebibe inombe. Iminsiuzaryamiraurubavuuko ari magana atatu na mirongourwenda, ibyo ni byo bizagutunga.
10 Kandiurugerorw'ibyokuryauzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi,uzajyeubirya rimwe na rimwe.
11 N'urugerorw'amaziuzajyaunywani incuro ya gatandatu ya hini, na youzajyeuyanywa rimwe na rimwe.
12 Ibyo byokuryauzajyeubirya nk'imitsima ya sayiri, kandiuzajyeubitekeshereza amabyi y'abantu imbere yabo.
13 Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.”
14 Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwoubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kukouhereye mu buto bwanjyeukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyicyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”
15 Maze arambwira ati “Dore amabyi y'abantu nyagukuyeho, nguhayeibisheshe by'amase y'inkauzabeari byoutekesha ibyokurya byawe.”
16 Arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, doreumutsima ni wo rushingikirizo rw'ab'i Yerusalemu ngiye kurukuraho. Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritseumutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa.
17 Uko ni ko bazabura ibyokurya n'amazi, bose bazashoberwa babeubutarutana, babe abayuku bazize igicumurocyabo.”
1 Nuko rero mwana w'umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk'icyuma cyogosha, mazeuyendeuyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimishaubonekugabanyaumusatsi.
2 Kimwe cya gatatu cyawouzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugotaizaba irangiye, kandiuzende kimwe cya gatatu cyawougicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawouzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota.
3 Uzahakure muke,uwupfunyike mu binyita by'umwambaro wawe,
4 kandiuzende muke muri uwouwujugunye mu murirohagatiugurumane, ni houmurirouzaturukaugereku nzu ya Isirayeli yose.
5 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y'amahanga, no mu bihugu bihakikije.
6 Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n'amateka yanjye ntibayagenderemo.”
7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukabamutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n'amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y'abanyamahanga babakikije.”
8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jyeubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba.
9 Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukoran'ukundi nguhoyeibizira byawe byose.
10 Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n'abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.”
11 Umwami Uwiteka aravuga ati “Niukurindirahiye, kuko wahumanishijeubuturobwanjye bwera ibintu byawe byangwaurunukan'ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakurebaneza kandi sinzakugirira ibambe.
12 Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n'icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.
13 “Uko ni koumujinya wanjyeuzasohozwa, kandi nzabamarirahouburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsaumutimamu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozahouburakari bwanjye.
14 Maze kandi nzaguhinduraumusakan'igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y'abahisi n'abagenzi bose.
15 “Mazeuzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n'incyuro n'akabarore n'igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfiteuburakari n'umujinya, ngucyahanyeubukana. Ni jye Uwitekaubivuze.
16 Ubwo nzabarasa imyambi mibi y'inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n'ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna,
17 kandi nzabateza inzara n'inyamaswa zikaze bikugireimpfusha, icyorezo n'amaraso bizakunyuramokandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwitekaubivuze.”
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, mazeuyihanurireibibiuvugauti
3 ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, imigezi n'ibibaya ati: Dore jyeubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n'amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi.
4 Kandi ibicaniro byanyu bizahindukaubusa, n'ibishushanyo byanyu by'izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y'ibigirwamana byanyu.
5 Nzarambika intumbi z'Abisirayeli imbere y'ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw'ibicaniro byanyu.
6 Aho mutuyehose imiduguduizahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z'imisozi na zo zizasenywa, kugirango ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihindukeubusa, n'ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n'ibishushanyo by'izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.
7 Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.
8 “‘Ariko nzagira abo ndokora, kugirango muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
9 Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukiramu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n'imitima yabo irarikira yanyimūye, n'amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n'ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.
10 Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiyeubusa.’”
11 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubitamu mashyiuhonde ikirenge hasi, mazeuvugeuti ‘Mbega amahano y'ibizira bibi inzu y'Abisirayeli yakoze byose!’Kuko bazarimbuzwa inkota n'inzara n'icyorezo.
12 Uri kure azicwa n'icyorezo, n'uri hafi azicishwa inkota, kandi n'usigaye na we ari mu rukuboazicwa n'inzara. Uko ni ko nzabasohozahouburakari bwanjye.
13 Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumuraneza.
14 Kandi nzabaramburiraukubokokwanjye igihugu ngihindureumusakan'ikidaturwa,uhereye mu butayubw'aherekeye i Dibula no mu buturobwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Nawe mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z'igihugu.
3 “‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kugutezauburakari bwanjye, ngucireurubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, kandi nzakugarurahoibizira byawe byose.
4 Ijisho ryanjye ntirizakurebaneza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugarurahoibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’”
5 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje.
6 Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiyedore biragusohoreye.
7 Igihano cyawe kikugezeho wa muturagewo mu gihugu we, igihe kirasohoye,umunsi uri hafi,umunsi w'imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
8 “Noneho ngiye kugusukahoumujinya wanjye ngusohozehouburakari bwanjye, kandi ngucireurubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, nkugarurehoibihwanye n'ibizira byawe byose.
9 Ijisho ryanjye ntirizakurebaneza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugarurahoibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jyeuhana.
10 “Dore wa munsi nguyuurajeigihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiyeubwibone bukumezeho.
11 Urugomorurahagurutse, ni nk'inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n'icyubahiro cyabo.
12 “Igihe kirasohoyeumunsiugezehafi,umuguziye kwishima, n'ugurwaho ye kuganya, kukoumujinyaugezeku nteko zaho zose.
13 Kukougurwaho atazasubiraku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahindukaukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.
14 Impanda zirabahurujeibintu byose barabiringaniza, ariko nta n'umwe wagiye mu ntambara kukouburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.
15 “Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n'inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwauzatsembwaho n'inzara n'icyorezo.
16 Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk'inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganyaumuntu wese aborozwa n'ibibi bye.
17 Amaboko yose azatentebuka, n'intege zose zizacika zibe nk'amazi.
18 Kandi bazakenyera ibiguniraibiteyeubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.
19 Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n'izahabu yabo izababera nk'ikintu cyanduye. Ifeza yabo n'izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ntabwo bizahazaubugingo bwabo habe n'amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
20 Ubwiza bw'ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by'ibizira byabo n'ibintu byabo byangwaurunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
21 “Kandi nzabishyira mu maboko y'abanyamahanga ho iminyago, no mu y'abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.
22 Nzabakurahon'amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.
23 “Uringanize iminyururukuko igihugu cyuzuwemon'ubwicanyi, n'umurwaukabawuzuwemon'urugomo.
24 Ni cyo gituma ngiye kuzanaabo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigaruriraamazu yabo, kandi nzatumaubwibone bw'abakomeye babo bushiraho, n'ubuturobwabo bwera buzazirurwa.
25 Kurimbuka kurajekandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.
26 Ishyano rizasimburwa n'irindi shyano, n'inkuru mbi ikurikirwe n'iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, arikoumutambyi azabura itegeko n'abakuru babure inama.
27 Umwami azaboroga n'igikomangoma kizuzurwamo n'amaganya, kandi amaboko y'abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk'uko imigenzereze yabo imeze mbacireurubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”
1 Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n'abakuru b'i Buyudana bo bicaye imbere yanjye, mazeukubokok'Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.
2 Nuko ndebye mbonaufiteishusho isa n'umuriro,uhereye ku rukenyerero rweugasubizahepfo ariumuriro, kandiuhereye mu rukenyerero rweugasubizaharuguruhararabagiranaga, hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye.
3 Maze arambura igisa n'ikiganza afataumusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y'ijuru n'isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry'Imana, angeza ku rugi rw'irembo ry'imbere ry'aherekeye ikasikazi, aho intebe y'igishushanyo gitera Imana gufuhayari iri.
4 Nuko mbonaubwiza bw'Imana ya Isirayeli buhari, nk'uko nari nabwerekewe mu gisiza.
5 Nuko arambwira ati “Mwana w'umuntu, nonehouburaamaso yaweurebeahagana ikasikazi.”Mperako nuburaamaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h'irembo ry'igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuhakiri mu irembo.
6 Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbeseuruziicyo bakora n'ibibi bikomeye ab'inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y'ubuturobwanjye bwera? Arikouzongera kubonaibindi bizira bikomeye.”
7 Nuko anjyana ku irembo ry'urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike.
8 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.”Nuko maze kucyagura mbonaurugi.
9 Nuko arambwira ati “Kingura winjireurebeibizira bibi bakoreramo.”
10 Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y'ibyikururahasi n'inyamaswa zishishana, n'ibigirwamana byose by'inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusikaimpande zose.
11 Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b'inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani,umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuroy'umwotsi w'imibavu.
12 Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbeseubonye ibyo abakuru b'inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima,umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk'icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’”
13 Arongera arambwira ati “Uraza kubonaibindi bizira bikomeye bakora.”
14 Maze anjyana ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi.
15 Maze arambaza ati “Mbeseurabibonye wa mwana w'umuntu we? Uraza kubonaibindi bizira bikomeye biruta ibi.”
16 Nuko aranjyana angeza mu rugo rw'imbere rw'inzu y'Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry'urusengero rw'Uwiteka hagati y'umuryango n'igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw'Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.
17 Maze arambaza ati “Mbese ibyourabibonye wa mwana w'umuntu we, ibyo bizira ab'inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemourugomokandi bakongera kundakaza, ndetse bakanegurizaizuru.
18 Ni cyo gituma nanjye nzabagirirauburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”
1 Maze arangururiramu matwi yanjye n'ijwi rirenga ati “Abahawe gutwaraumurwa nimubigize hafi,umuntu wese afite intwaro yicana mu kubokokwe.”
2 Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y'irembo ryo harugururyerekeye ikasikazi,umuntu wese afite intwaro yicana mu kubokokwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw'igicaniro cy'umuringa.
3 Nuko basangaubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugezemu muryango w'inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.
4 Nuko Uwiteka aramubwira ati “Gendaunyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, mazeushyire ikimenyetso mu gahanga k'abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”
5 Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugiraibambe,
6 mutsembehoumusazan'umusoren'inkumi, n'abana bato n'abagore, arikoumuntu weseufiteicyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muheremu buturobwanjye bwera.”Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y'inzu.
7 Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemointumbi. Ngaho nimugende.”Nuko baragenda bica abo ku murwa.
8 Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubitahasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbeseuzarimbuza abasigaye ba Isirayeliuburakari bwaweubusutse i Yerusalemu?”
9 Maze arambwira ati “Ibibi by'inzu ya Isirayeli n'iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemon'amaraso, n'umurwa wuzuyemoimanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’
10 Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumurobyabo nzabigereka ku mitwe yabo.”
11 Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y'ibitare,ufiteihembe ririmo wino ku itako rye agaruyeubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.”
1 Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y'umutwe w'abakerubi, hari igisa n'ibuye rya safiro rimeze nk'intebe y'ubwami.
2 Maze Uwiteka abwirauwambaye imyambaro y'ibitare ati “Genda ujye hagati y'inziga zikaraga munsi y'umukerubi, maze amashyi yawe yombiuyuzuzemoamakara y'ibishiriraukuyehagati y'abakerubi,uyanyanyagize hejuru y'umurwa.”
Nuko ajyamo ndeba.
3 Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw'iburyo rw'inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzuramu gikari.
4 Nukoubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w'inzu, maze inzu yuzuramoigicu,urugona rwo rwuzuramokurabagirana k'ubwiza bw'Uwiteka.
5 Guhorera kw'amababa y'abakerubi kurumvikana kugerano mu rugo rw'ikambere, kumezenk'ijwi ry'Imana Ishoborabyose iyo ivuze.
6 Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y'ibitare ati “Endaumurirouri hagati y'inziga zikaraga hagati y'abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw'uruziga.
7 Mazeumukerubi aramburaukubokokwe ari hagati y'abakerubi, yendaumuriroubarihagati awushyira mu biganza by'uwo wari wambaye imyambaro y'ibitare, na we arawakira arasohoka.
8 Nuko munsi y'amababa y'abakerubi haboneka igisa n'ikiganza cy'umuntu.
9 Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw'abakerubi,uruzigarumwe ruri iruhande rw'umukerubi,urundi ruzigaruri iruhande rw'undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi.
10 Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk'ahouruzigarumwe runyura mu rundi ruziga.
11 Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo ahoumutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora.
12 Umubiriwabo wose n'imigongo yabo, n'amaboko yabo, n'amababa yabo, n'inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose,
13 izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga.
14 Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h'umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h'umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h'intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h'igisiga.
15 Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugeziKebari.
16 Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburagaamababa yabo bagira ngo bagurukebave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande.
17 Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kukoumwuka w'icyo kizima wari muri zo.
18 Nukoubwiza bw'Uwiteka buherako buva mu muryango w'inzu, buhagarara ku bakerubi.
19 Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n'inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandiubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.
20 Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y'Imana ya Isirayeli ku mugeziKebari, maze menya yuko ari abakerubi.
21 Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n'ibisa n'ibiganza by'umuntu biri munsi y'amababa yabo.
22 Kandi uko mu maso habo hasaga, n'ishusho yabo, na boubwabo ni byo nabonye ku mugeziKebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye.
1 Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw'irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by'ubwoko.
2 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi
3 bavuga bati ‘Mbese igihe cyo kubakaamazu nticyegereje? Uyu murwa ni inkono ivuga, natwe turi inyama.’
4 Nuko reroubahanurireibibi mwana w'umuntu,uhanure.”
5 Maze Umwuka w'Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira.
6 Mwakabije kwica abantu banyu muri uyu murwa, inzira zaho muzigwizamo intumbi.’
7 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Abanyu mwishe mugahirika intumbi muri uyu murwa ni bo nyama, na wo uyu murwa ni wo nkono ivuga, ariko mweho muzawusohorwamo.
8 Mwatinye inkota ariko nzabagabiza inkota, byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
9 Kandi nzawubasohoramo mbatange mu maboko y'abanyamahanga, maze mbashyireho ibihano.
10 Muzagushwan'inkota, nzabaciraurubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.
11 Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzabainyama zo muri yo, nzabaciraurubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka
12 kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n'amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y'abanyamahanga babakikijeho.’”
13 Nuko ngihanura, Pelatiya mwene Benaya aherako arapfa. Maze nikubitahasi nubamye ntera ijwi hejuru nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbeseugiyegutsembaho rwose abasigaye ba Isirayeli?”
14 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
15 “Mwana w'umuntu, bene wanyu muva inda imwe n'inzu yose ya Isirayeli, abo bose ni bo abaturageb'i Yerusalemu babwiye bati ‘Nimwimūre Uwiteka, ni twe twahawe iki gihugu houmwandu.’
16 “Nuko rerouvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriyekure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamaraumwanya muto mbabereyeubuturobwera mu bihugu batataniyemo.’
17 “Nonehouvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli.
18 Kandi bazahaza bahakure ibintu byabo bishishana byose, n'ibizira byaho byose.
19 Nanjye nzabahaumutimauhuyekandi mbashyiremoumwuka mushya,umutimaw'ibuye nzawukuramu mubiriwabo mbaheumutimaworoshye,
20 kugirango bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazabaubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
21 Ariko abo bafiteumutimaukurikira ibyabo nangaurunukan'ibizira byabo, iyo nzira yabo mbi nzayibagereka ku mutwe.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
22 Maze abakerubi barambura amababa yabo, n'inziga zari iruhande rwabo; kandiubwiza bw'Imana ya Isirayeli buri hejuru yabo.
23 Nukoubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musoziuri mu ruhande rw'iburasirazuba rw'umurwa.
24 Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludayaku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw'Umwuka w'Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho.
25 Nuko mbwira abajyanywe ari imbohe ibyo neretswe n'Uwiteka byose.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,uturanan'ab'inzu y'abagome bafite amaso yo kurebantibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab'inzu y'abagome.
3 “Nuko rero weho mwana w'umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab'inzu y'abagome.
4 Kandiuzasohore ibintu byawe nk'ibintu byo kwimukanaku manywa bakureba, naweuzasohoke nimugoroba bakurebank'abahagurutse baciwe.
5 Wicire icyuho bakureba, ube ari cyoubimenesherezamo.
6 Mazeuzabishyire ku rutugubakuruzi,ubijyane hatabona,uzitwikire mu maso kugirangoutareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kuberainzu ya Isirayeli ikimenyetso.”
7 Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk'ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkikeubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugubandeba.
8 Bukeyebwaho ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
9 “Mwana w'umuntu, mbese ab'inzu ya Isirayeli, ya nzu y'abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’
10 Ubasubizeuti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanuriraumwami uri i Yerusalemu, n'ab'inzu ya Isirayeli bahari bose.’
11 Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe.
12 Kandiumwamiubarimo azashyira ibintu ku rutuguhatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye.
13 Kandi nzamutegaikigoyi cyanjye, afatwe n'umutegowanjye nzamujyane i Babulonimu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.
14 Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n'imitwe y'ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.
15 “Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu.
16 Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugirango bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”
17 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
18 “Mwana w'umuntu, ibyokurya byaweubiryeuhindaumushyitsi, kandiunyweamazi yaweudagadwauhagaritseumutima,
19 mazeubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturageb'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutseumusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazizeurugomorw'abagituyemobose.
20 Kandi imiduguduituwemoizahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahindukaumusakamaze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’”
21 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
22 “Mwana w'umuntu, uyu muganiucibwa mu gihugu cya Isirayeliusobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?
23 Nonehoubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo muganiutongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvugamuri Isirayeli.’Ahubwoubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.
24 Nta yerekwa ry'ibinyoma cyangwaubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.
25 Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugomemwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
26 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
27 “Mwana w'umuntu, dore ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’
28 Nuko reroubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,uhanurireabahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandiubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yaboubwabo uti
3 ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b'abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’
4 Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk'ingunzu zo mu kidaturwa.
5 Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw'inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo muboneuko muhagarara mu ntambara ku munsi w'Uwiteka.
6 Babonye iyerekwa ry'ubusan'ubupfumu bw'ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.
7 Mbese iyerekwa mwabonye si iry'ubusa,ubupfumu mwavuze si ubw'ibinyoma, ubwo muvugamuti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?”
8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagiraumumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9 Kandiukubokokwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.
10 “Niukuribashutseubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’kandi ari nta yo, kandi iyo hagizeuwubakainkike bayihomesha ishwagara ridakomeye.
11 Nukoubwire abayihomesha ishwagara ridakomeye yuko iyo nkike izariduka. Hazagwa imvura y'umurindi, namwe mahindu y'uruburarukomeye muzagwa, mazeumuyagaw'umugaruuyisenye.
12 Dore inkike nigwa, ntimuzi ko muzanegurwa ngo mbese guhomamwayihomesheje kwagiye he?”
13 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Nzayisenyeshaumuyagaw'umugarumfiteuburakari, hazagwa imvura y'umurindi bitewe n'umujinya wanjye, kandiuburakari bwanjye bukazebuzatumauruburarukomeye ruyitsembaho.
14 Ni ko nzasenya inkike mwahomesheje ishwagara ridakomeye, maze nyigushe hasi bitumeurufatiro rwayo rutwikururwa. Izagwa namwe mutsemberwemo, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.
15 “Uku ni ko nzasohozauburakari bwanjye ku nkike no ku bayihomesheje ishwagara ridakomeye, kandi nzababwira nti ‘Inkike ntikiriho ndetse n'abayihomye,
16 ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby'i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry'amahoro kandi ari nta mahoro.’Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17 “Nuko nawe mwana w'umuntu,urebeshe abakobwa b'ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, mazeubahanurireuti
18 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, ukoumuntu areshya wese kugirango bahigeubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahigaubugingo bwabo ngo mubukizeku bwanyu?
19 Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw'ingemu z'amashyi ya sayiri n'intore z'umutsima, kugirango mwiceubugingo butaribukwiriye gupfa, murokoreubugingo butaribukwiriye kurokorwa, mu buryo bushukaubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’”
20 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk'uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndekeubugingo bw'abantu bwigendere, ubwo bugingo bw'abantu mutegank'uko inyoni zitegwa.
21 Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkureubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
22 “Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwatejeumutimaw'ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y'inkozi y'ibibi kugirango idahindukiraikava mu nzira yayo mbi ikabaho,
23 ni cyo gituma mutazongera kubonaibyerekanwa by'ubusacyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokoraubwoko bwanjye mbuvanemu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.”
1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
2 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
3 “Mwana w'umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?
4 “Nuko rerouvuganenaboubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeliuzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasangaumuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubizamuri byo nkurikijeumubarew'ibigirwamana bye,
5 kugirango ab'inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n'ibigirwamana byabo.’
6 “Nukoubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukureamaso yanyu ku bizira byanyu byose.
7 “‘Kukoumuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwaumushyitsiuzindukiyemuri bo akanyimūra, akazana n'ibigirwamana bye akabigira no mu mutimawe, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasangaumuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jyeuzamwisubiriza.
8 Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugireigitangaza n'ikitegerezo n'iciro ry'umuganikandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
9 “‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jyeuzabaumwishukiye, kandi nzamuramburirahoukubokokwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.
10 Na bo bazajyana n'ibibi byabo: ibibi by'umuhanuzi bizahwana n'ibibi by'umumpanuriza,
11 kugirango inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumurobyabo byose, ahubwo babeubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
12 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
13 “Mwana w'umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburahoukubokokwanjye ngakurahourushingikirizo rw'umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n'amatungo,
14 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakizaubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 “Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hariugicamo,
16 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyabaumusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17 “Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’kugirango ntsembeho abantu n'amatungo,
18 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa,ubwabo bonyine ni bo barokoka.
19 “Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw'umujinya banteye, nkagicamo abantu n'amatungo,
20 naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ariumuhungu cyangwaumukobwa, gukiranuka kwabo kwakizaubwabo bugingo gusa.”Ni ko Uwiteka avuga.
21 Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhanai Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo, kugirango ngitsembemo abantu n'amatungo?
22 Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n'abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, mushire agahinda k'ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.
23 Nuko bazabahumurizaubwo muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreyeubusa.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?
3 Mbese hariuwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa seumuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?
4 Dore bagitaye mu murironk'inkwi,umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?
5 Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubuumuriroumazekugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”
6 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Ukoumuzabibuumezemu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturageb'i Yerusalemu.
7 Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu murirobazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.
8 Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho
3 uvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab'i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukireyawe, uri uwo mu gihugu cy'i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.
4 Kavukireyawe,umunsi wavutsehoumukungwewawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n'amazi ngoubonere. Ntabwo waruhijeusigwa n'akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw'impinja.
5 Nta wakurebanye imbabazi kugirango agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.
6 “‘Nuko nkunyuzehombona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryaweubeho.”Niukurinarakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryaweubeho.”
7 Nakugwije nk'ibimera mu murimauragwira kandiurakura,ugirauburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n'umusatsi waweurakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.
8 “‘Nuko nkunyuzehondakwitegereza mbonaugezemu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikirizaumwitero wanjye nambikaubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze ubauwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9 “‘Mperako nkuhagiza amazi, niukurinkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.
10 Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z'impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y'ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.
11 Nkurimbishisha iby'umurimbo kandi nkwambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'umukufimu ijosi ryawe.
12 Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n'impeta zo ku matwi, n'ikamba ryiza ku mutwe wawe.
13 Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n'ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n'amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby'ifu y'ingezi n'ubukin'amavuta ya elayo, kandi wariufiteuburanga buhebuje,urahirwa ndetseumerank'umwamikazi.
14 Maze kwamamara kwawe kugeramu mahanga bitewe n'ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n'icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 “‘Ariko wiringiyeubwiza bwawe mazeusambanaubitewe no kogezwa kwawe,ubusambanyi bwaweubuhaabahisi bose ubauwabo.
16 Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z'imisozi,uzirimbishisha amabara atari amwe mazeuzisambaniramo. Nta bimeze nk'ibyo bizaba, ngo bimere bityo.
17 Kandi wajyanye impeta zawe nziza z'izahabu yanjye n'ifeza yanjye, ibyo naguhaye,ubyiremeramo ibishushanyo by'abagabo ngousambane na bo,
18 kandi wajyanye imyambaro yawe y'amabara ateye ibikaurayibyambika, mazeutereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n'imibavu yanjye.
19 Ndetse n'ibyokurya byanjye naguhaye, iby'ifu y'ingezi n'amavuta ya elayo n'ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumuraneza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20 “‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n'abakobwa bawe, abo wambyariye,urabibatambirira ngo barimburwe.
21 Mbeseubusambanyi bwaweurabwita icyoroshye ko wishe abana banjye,ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?
22 Kandi muri ibyo bizira byawe byose n'ubusambanyi bwawe, ntiwaruhijewibuka iminsi y'ubutobwawe, igiheutawewambayeubusaukigaragura mu ivata ryawe.
23 “‘Nuko hanyuma y'ibyo bibi byawe byose (eregauzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),
24 wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.
25 Ingoro zawe wazubatse mu mahuriroy'inzira hose,ubwiza bwaweubuhindura ikizira, kandi watambikirijeuhitaweseugwizaubusambanyi bwawe.
26 Kandi wasambanye n'Abanyegiputa b'abaturanyi bawe, b'ibifufumange,ugwirizaubusambanyi bwawe kundakaza.
27 “‘Nuko rero dore nkuramburiyehoukubokokwanjye, kandi igerero ryawe ry'ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b'Abafilisitiya, bakojejwe isoni n'imigenzereze yawe mibi.
28 “‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwounyurwa. Niukuriwasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.
29 Maze kandi wakwijeubusambanyi bwawe mu gihugu cy'i Kanāniugezai Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.
30 “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutimawawe koutihanganyeugakora ibyo byose,umurimow'umugorew'igishegabo cya maraya,
31 kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriroy'inzira hose,ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumerenk'abandi ba maraya, kukoutitaku bihembo.
32 Ahubwo uriumugorew'umugabokandiugasambana,ukaryamana n'abashyitsi aho kuryamana n'umugabowawe!
33 Abamaraya bose barahembwa, ariko wehouhemba abasambane bawe bose,ukabagurirakugirango bakuzehobaturutse impande zose ngo basambane nawe.
34 Ubusambanyi bwawe buciyeukubirin'ubw'abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwoutanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gitumaucishijeukubirin'abandi.
35 “‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry'Uwiteka.
36 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n'ubusambanyi wagiranaga n'abakunzi bawe, no ku bw'ibigirwamana byose by'ibizira byawe, n'amaraso y'abana bawe wabihaye,
37 dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n'abo wakundaga bose n'abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturukeimpande zose, maze ntwikururireibiteye isoni byawe kugirango babirebe byose.
38 Kandi nzaguciraurubanza ruhwanye n'urw'abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.
39 Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y'aharengeye basenye n'ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuzen'ibintu byawe byiza by'umurimbo, maze bagusigebagutamuruyekandi wambayeubusa.
40 “‘Bazagutezan'igitero maze bagutereamabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.
41 Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y'abagore benshi, nanjye nzatumautongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyoukundi.
42 Uku ni ko nzakuruhurirahouburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.
43 Kukoutibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwoukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n'ibizira byawe byose, ntabwouzongera kubikoraukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
44 “‘Dore uca imigani wese azagucirauyu muganiati: Nyina n'umukobwa niubutarutana.
45 Uri uwa nyoko wangaumugabowe n'abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.
46 “‘Kandi mukuruwawe ni Samariyauturanye ibumosobwawe n'abakobwa be, na murumunawaweutuyeiburyo bwawe ni Sodomu n'abakobwa be.
47 Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngoukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk'aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.
48 “‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumunawawe we n'abakobwa be, batagenje nkawe n'abakobwa bawe.
49 Dore iki ni cyo gicumurocya murumunawawe Sodomu:ubwibone n'ibyokurya byinshi, n'ubukirebwe n'ubw'abakobwa be, kandi ntiyakomezagaukubokokw'abakene n'indushyi.
50 Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.
51 “‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n'igice cy'ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bitumaukuzabene nyoko hourubanza.
52 Naweukorwe n'isoniubwawe kuko wahayeurubanza bene nyoko, ku bw'ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Niukuriumware, kandiukorwe n'isoni, kuko wakuje bene nyoko hourubanza.
53 “‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n'abakobwa be, n'imbohe za Samariya n'abakobwa be n'imbohe zaweubwawe zizirimo,
54 kugirangoukorwe n'isoni woweubwawe,umwazwe n'ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.
55 Kandi bene nyoko Sodomu n'abakobwa be, bazongera kumerank'uko bahoze, na Samariya n'abakobwa be na bo bazongera kumerank'uko bahoze, kandi wowe n'abakobwa bawe muzongera kumerank'uko mwahoze.
56 Murumunawawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy'ubwibone bwawe,
57 ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy'ibikoza isoni by'abakobwa b'i Siriya, n'iby'abamukikijeho bose, abakobwa b'Abafilisitiya bagushinyagurirabaguturutse impande zose?
58 Ibibi byawe n'ibizira byawe wabyikoreye nk'umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.
59 “‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk'uko wagenje, kuko wahinyuye indahiroukicaisezerano.
60 Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y'ubutobwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry'iteka ryose.
61 Ni bwouzibuka inzira zaweugakorwa n'isoni, ubwouzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumunabawe, kandi nzabaguha bakubereabakobwa, ariko si ku bw'isezerano ryawe.
62 Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, mazeumenye yuko ari jye Uwiteka,
63 kugirangoubonekwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kaweubitewe n'isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’”
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, sākuza kandiucireinzu ya Isirayeliumuganiuti
3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n'amoya menshi n'amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry'umwerezi,
4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy'ubucuruzi, maze kirishyira mu muduguduw'abagenza.
5 Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butakaburumbuka, hafi y'amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk'umukinga.
6 Maze iramera ibaumuzabibu mugufiugabaamashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko ibaumuzabibu,umeraho amashami kandiushibukahoamahage.
7 “‘Hari n'ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n'amoya menshi, nuko uwo muzabibuukirandiraho imizi yawo kandiucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y'aho watewe kugirango kiwuvomerere.
8 Watewe mu butakabwiza hafi y'amazi menshi, kugirangoumereamashami kandi were imbuto, ube n'umuzabibu mwiza.’
9 “Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbeseuzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzahoimbuto kugirango wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwuranduranan'imizi yawo, ntibyagombaukubokogukomeye cyangwa abantu benshi.
10 Mbese ko watewe,uzatoha? Ntuzumarwose se,umuyagaw'iburasirazuba nuwugeraho? Uzumiramu mayogi aho wakuriye.’”
11 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
12 “Nukoubwire iyo nzu y'abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo muganiusobanurwa?’Ubabwire uti ‘Doreumwami w'i Babuloniyaje i Yerusalemu, ajyanaumwami waho n'ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.
13 Ajyana n'uw'urubyaro rw'umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu
14 kugirangoubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.
15 Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugirango bamuhe amafarashi n'abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk'ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?
16 “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, niukuriahoumwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguyeindahiro ye akica n'isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.
17 Farawo na we, n'ingabo ze zikomeye n'ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubakaibihome kugirango barimbure abantu benshi.
18 Yasuzuguyeindahiro yica n'isezerano, ndetse yari yamanitseukubokokwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.
19 “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, niukuriindahiro yanjye yasuzuguyen'isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.
20 Kandi nzamuramburirahourushundura rwanjye afatwe mu mutegowanjye, nanjye nzamujyana i Babuloniabe ari ho mwibukiriza igicumurocye yancumuyeho.
21 Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwan'inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.
22 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw'umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y'umusozimuremure,
23 ku musozimuremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribeumwerezi mwiza, kandi ibigurukaby'amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy'amashami yawo ni ho bizaba.
24 Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Kuki mujya muciraigihugu cya Isirayeli uyu muganingo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagiraubushagarira mu kanwa’?
3 “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera guciraIsirayeli uwo mugani.
4 Doreubugingo bwa bose niubwanjye,ubugingo bw'umwana niubwanjye nk'ubugingo bwa se,ubugingo bukoraicyaha ni bwo buzapfa.
5 “Arikoumuntu niba ariumukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko,
6 kandi akaba atagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli ntabyuburireamaso kandi akaba atanduzaumugorew'umuturanyi we, ategereyeumugoreuri mu mugongo,
7 ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubijeingwateuwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburiraabashonji akambika abambayeubusa,
8 kandi ntagurizekubonaindamu y'ubuhenzi cyangwa kwakaumuntu ibirenzeurugero, ahubwo akarindaukubokokwe ikibi kandiumuntuuburanan'undi akabaciraurubanza rutabera,
9 akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n'umunyamurava, uwo aba ariumukiranutsi, niukuriazabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
10 “Ariko nabyaraumwana w'umuhungu akabaumwambuziuvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,
11 ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, yaranduje n'umugorew'umuturanyi we,
12 abakene n'indushyiyarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubizen'icyo yagwatirijwe, yaruburiyeamaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira,
13 yaragurijekubonaindamu y'ubuhenzi akakaumuntu ibirenzeurugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Niukuriazapfa, n'amaraso ye ni we azabaho.
14 “Nuko rero nabyaraumwana w'umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk'ibyo
15 kandi akaba atagaburiyeimandwa ku murinziushinzwe mu mpinga y'umusozi, n'ibigirwamana by'inzu ya Isirayeli atabyuburiyeamaso ye, atanduje n'umugorew'umuturanyi we
16 kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n'ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiyeabashonji kandi yarambitse n'abambayeubusa,
17 atabanguriyeabakeneukuboko, atagurijekubonaindamu y'ubuhenzi cyangwa ibirenzeurugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, niukuriazabaho.
18 Ariko se ubwe kuko yakoze iby'urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye.
19 “Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n'iki kuziraibibi bya se?’Ndabasubizanti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, niukuriazabaho.
20 Ubugingo bukoraicyaha ni bwo buzapfa,umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we, gukiranuka k'umukiranutsi kuzabakuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we.
21 “Arikoumunyabyaha nahindukiraakava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, niukuriazabaho ntabwo azapfa.
22 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n'uko yabayeumukiranutsi.
23 Muragira ngo nishimira koumunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukiraakava mu nzira ye mbi, akabaho?
24 “Arikoumukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyoumunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa,ubugomebwe yagize n'icyaha cye yakoze ni byo azazira.
25 “Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Nimwumve mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
26 Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.
27 Maze kandiumunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n'amategeko, azakizaubugingo bwe.
28 Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, niukuriazabaho ntabwo azapfa.
29 Ariko ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
30 “Ni cyo gituma ngiye kubaciraurubanza,umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.
31 Nimute kure ibicumurobyanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememoumutimamushyan'umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe?
32 Erega sinishimiraugiyegupfa ko yapfa, nuko nimuhindukiremubeho.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 “Maze kandiuborogere ibikomangoma bya Isirayeliuvugeuti
2 ‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare.
3 Nuko irera icyana cyayo kimwe kibaumugunzu w'intare, mazeumenya guhigandetseukarya n'abantu.
4 Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushyabwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa.
5 Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigiraumugunzu w'intare,
6 ukajyauzerera mu ntare ariumugunzu, mazeumenya guhigandetseukarya n'abantu.
7 Nukoumenya amanyumba yabo wubikaimiduguduyabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo.
8 Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburirahourushundura rwayo maze ugwa mu bushyabwayo.
9 Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyiraumwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugirango ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.
10 “‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi, warumbutseukagaba amashami ku bw'amazi menshi.
11 Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami,uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi.
12 Ariko waranduranyweuburakariutsindwa hasi, mazeumuyagaw'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma,umurirourazitwika.
13 Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota.
14 Kandiumurirowavuye mu nkoni zo mu mashami yawoutwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’Ibyo niumuborogo kandi bizaborogerwa.”
1 Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.
2 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
3 “Mwana w'umuntu, vuganan'abakuru ba Isirayeliubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
4 “Mbeseuzabaciraurubanza mwana w'umuntu, mbeseuzabaciraurubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se
5 ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahiraurubyaro rw'inzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti “Ndi Uwiteka Imana yanyu”,
6 uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cy'amata n'ubuki, kandi ari cyo gishimwa n'ibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi.
7 Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”
8 Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n'ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvugango nzabasukahouburakari bwanjye, nkabamarirahoumujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
9 Ariko nagiriye izina ryanjye, kugirango ridasuzugurwa imbere y'abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuragamu gihugu cya Egiputa.
10 “‘Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.
11 Maze mbaha amategeko yanjye mbamenyesha n'amateka yanjye, ari yo abeshahouyakomeje.
12 Maze kandi mbaha n'amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugirango bamenye yuko ari jye Uwitekaubeza.
13 Ariko ab'inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n'amateka yanjye, ari yo abeshahouyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvugayuko nzabasukahouburakari bwanjye bari mu butayukugirango mbarimbure.
14 Ariko nagiriye izina ryanjye kugirango ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga, abo nabakuye imbere.
15 Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cy'amata n'ubuki, ari cyo gishimwa n'ibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi,
16 kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n'amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.
17 “‘Ariko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu.
18 Nabwiriye abana babo mu butayunti: Ntimukagendere mu mategeko ya ba so kandi ntimugakomeze amateka yabo, cyangwa ngo mwiyandurishe ibigirwamana byabo.
19 Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize,
20 kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugirango mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
21 “‘Ariko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, n'amateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshahouyakomeje, n'amasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukahouburakari bwanjye, nkabamarirahoumujinya wanjye bari mu butayu.
22 Ariko nageruyeukubokokwanjye ngirira izina ryanjye, kugirango ridasuzugurirwa imbere y'abanyamahanga, abo nabakuye imbere.
23 Nongeye kubarahirira mu butayuyuko nzabatataniriza mu mahanga, nkabateragana mu bihugu
24 kuko batakomeje amateka yanjye, ahubwo amategeko yanjye barayanze bazirura n'amasabato yanjye, kandi amaso yabo akurikirana ibigirwamana bya ba se.
25 “‘Nuko mbaha amategeko atababonereye n'amateka atababeshaho,
26 kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugirango mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.’
27 “Nuko rero mwana w'umuntu,uvuganen'ab'inzu ya Isirayeli,ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ba so barantutse ubwo bancumuyeho.
28 Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonyeumusozimuremure wose n'igiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturiraituro ryabo rindakaza, bahosereza n'imibavu yabo kandi bahasukiran'amaturo yabo y'ibyokunywa.
29 Maze ndababaza nti: Impamvu z'izo ngoro mujyamo ni iki? Ni cyo cyatumye izina ryazo ryitwa Bama kugezan'ubu.’
30 “Nuko reroubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nk'uko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo?
31 Kuko iyo muturaamaturo yanyu mucisha n'abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugezana n'ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32 Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvugamuti “Tuzamera nk'abanyamahanga, tube nk'imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”
33 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubaberaumwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye.
34 Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo n'amaboko akomeye kandi arambuye, n'uburakari busesuye.
35 Nzabajyana mu butayubw'abanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso.
36 Nk'uko naburanije ba sogokuruzabanyu mu butayubwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
37 “‘Kandi nzabacisha munsi y'inkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro y'isezerano,
38 ariko nzabakuramoabagome n'abancumuyehombakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
39 “‘Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende,umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n'ibigirwamana byanyu.
40 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musoziwanjye wera, ku musoziw'impinga ya Isirayeli, ni ho ab'inzu ya Isirayeli bose n'abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n'umuganura w'amaturo yanyu hamwe n'ibintu byanyu byera byose.
41 Nzabakira nk'ibihumuraneza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera.
42 Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.
43 Aho ni ho muzibukirainzira zanyu n'imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw'ibibi byose mwakoze.
44 Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’”
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, mazeuhanurireishyamba ryo mu kibaya cy'ikusi,
3 ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandiumurirowaweuzatwika igiti kibisi cyose n'igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by'umurirobizazima, mu maso hose hazababirwauhereye ikusiukageza ikasikazi.
4 Maze igifiteubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwitekauwukongeje, kandi ntuzazima.’”
5 Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese ahouriyamuntu siumuciw'imigani?’”
6 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
7 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturobwera, kandiuhanurireigihugu cya Isirayeli
8 ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukurainkota yanjye mu rwubatirwayo, maze ngutsembane n'abakiranutsi n'abanyabyaha.
9 Nuko rero, ubwo nzagutsembana n'abakiranutsi n'abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubatirwayo yibasiye ibifiteumubiribyoseuhereye ikusiukageza ikasikazi,
10 maze ibifiteumubiribyose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubatirwayo, ntabwo izarusubiramoukundi.’
11 “Nuko rerounihe, mwana w'umuntu, kandiunihire imbere yaboufiteumubabaro mwinshiuguciyeumugongo.
12 Nuko nibakubazabati ‘Igitumaunihani iki?’Uzabasubizeuti ‘Mbitewe n'inkuru y'ibibi bije,umutimawoseuzahamuka n'amaboko yose atentebuke,umutimawoseuzakuka, n'intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’”
13 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
14 “Mwana w'umuntu, vugauhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,
15 yatyarijwe kugirango isogote, irarabagirana kugirango ise n'umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y'umwana wanjye ihinyura igiti cyose.
16 Iyo nkota yatangiwe kugirango bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, niukuriyarabagiranishijwe kugirango ishyirwe mu kubokok'umwicanyi.
17 Takaucureumuborogo mwana w'umuntu, kuko ibanguriweubwoko bwanjye, ibanguriweibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n'ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubiteku itako.
18 Kuko hariho amakuba, niba inkoni y'agasuzugurona yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’
19 “Nuko rero weho mwana w'umuntu,uhumurekandiukubitemu mashyi,urekeinkota ikubitekabiri ndetse n'ubwa gatatu, ni yo nkota iteraurugumarwica, ni inkota y'ukomeye wakomerekejweurugumarwica, yinjiye no mu mazu yabo.
20 Kandi iyo nkota iteyeubwoba nayibanguriyeamarembo yabo yose, kugirango imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n'umurabyo, ityarizwa gusogota.
21 Ishyire hamweuganaiburyo witezeurugamba,uganaibumosoaho werekeje amaso yawe hose.
22 Nanjye nzakubitamu mashyi, kandi ntumeuburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwitekaubivuga.”
23 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
24 “Nawe mwana w'umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n'inkota y'umwami w'i Babuloniije, zombi zizava mu gihugu kimwe,ushyireho ikimenyetso,ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.
25 Uzashyireho inzira y'inkota ize i Raba y'Abamoni, n'i Buyudai Yerusalemu hari ibihome.
26 Kukoumwami w'i Babuloniyahagaze mu mahuriroy'inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugirango araguze, akazungurizaimyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.
27 Mazeukubokokwe kw'iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n'imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.
28 Nyamara bizababera nk'indagu y'ibinyoma, imbere y'ababarahiye, ariko azabibutsa igicumurocyabo kugirango bafatwe.
29 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikururaibicumurobyanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswemuzafatwaukuboko.
30 “‘Naweuwakomerekejweurugumarwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n'umunsi wawe, mu gihe cy'imperukauzahanirwa ibibi byawe.
31 Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikurehoigisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumerank'uko byari bisanzwe, icyari hasiugishyire hejuru kandi icyari hejuruugicishe bugufi.
32 Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubikana byo ntibizongera kubaho, kugezaigihe nyirabyoubifitiyeubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’
33 “Nawe mwana w'umuntu vugauhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n'igitutsi cyabo.’Mazeuvugeuti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugirango irimbure ibe nk'umurabyo,
34 bakikubonera iyerekwa ry'ubusa, bakuraguriraibinyoma, kugirangourambikwe ku majosi y'abanyabyaha bakomerekejweurugumarwica, basohoweho n'umunsi wabo, mu gihe cy'imperuka bazahanirwa ibyaha byabo.
35 Ya nkotauyisubizemu rwubatirwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukireyawe, ni ho nzaguciriraurubanza.
36 Kandi nzagusukahoumujinya wanjye, nguhuhirehoumurirow'uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y'abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.
37 Uzaba uwo gukongorwa n'umuriro, n'amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwouzongera kwibukwaukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Nawe mwana w'umuntu, mbeseuzacaurubanza,uzaciraurubanzaumurwauvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.
3 Kandiuzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Doreumurwauvushiriza amaraso muri wo hagati kugirango igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!
4 Amaraso wavushije yatumyeugibwaho n'urubanza, n'ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetseukageza no ku myaka yawe. Ku bw'ibyo ni jye wakugizeurw'amenyo ku banyamahanga,ugasekwa n'ibihugu byose.
5 Abari hafi yawe n'abari kure yawe bazagusekako uri uw'izina ryanduye, kandiugiraumuvurungano mwinshi.
6 Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe,umurimow'amaboko yabyo niukuvusha amaraso.
7 Abari muri wowe basuzuguraba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwaurugomomuri wowe, impfubyi n'abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.
8 Wasuzuguyeibyera byanjye,uzirura n'amasabato yanjye.
9 Ababeshyera abandi bari bakurimokugirango bavushe amaraso, abagutuyehobagaburiyeimandwa mu mpinga z'imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
10 Muri wowe bambura ba se bakabateraubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.
11 Umuntu akorana ibizira n'umugorew'umuturanyi we, kandi undi akanduzaumukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.
12 Abakurimobakiriye impongano kugirango bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y'ubuhenzi n'inyungu zirenzeurugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi baweubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13 “‘Dore ni cyo cyatumye nkubitaibiganza byanjye ku ndamu z'uburiganya wabonye, no ku bw'amaraso yavushirijwe muri wowe.
14 Mbeseumutimawaweuzihangana? Ese n'amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.
15 Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by'umwanda nzabikumaramo.
16 Naweuzabawiyandurijeimbere y'abanyamahanga, mazeuzamenye yuko ndi Uwiteka.’”
17 Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
18 “Mwana w'umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiyeinkamba, bose niumuringa n'ibati, n'icyuma n'isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y'ifeza.
19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.
20 Nk'uko bateraniriza ifeza n'umuringa, n'icyuma n'isasu n'ibati mu ruganda, bakabivugutirahoumurirokugirango bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfiteuburakari n'umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.
21 Niukurinzabateraniriza hamwe, mbavugutirehoumurirow'uburakari bwanjye muyishongeremo hagati.
22 Nk'uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutsehouburakari bwanjye bukaze.’”
23 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
24 “Mwana w'umuntu,ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiweimvura ku munsi w'uburakari bukaze.’
25 Abahanuzi bacyo bakigiriyemoubugambanyi, nk'uko intare itontoma igiye mu muhigobamizeubugingo bw'abantu,ubutunzi n'ibintu by'igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.
26 Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriyeibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y'ibyera n'ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n'ibitanduye, kandi n'amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.
27 Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimburaubugingo bw'abantu, kugirango bibone indamu y'uburiganya.
28 N'abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry'ibinyoma kandi bakabahanuriraibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.
29 Abantu bo mu gihugu bagizeurugomobakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n'indushyi, n'uwigendera bakamurenganya.
30 Kandi nashatseumuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirimbura, ariko ntawe nabonye.
31 Ni cyo cyatumye mbasukahouburakari bwanjye bukaze, mbakongereshaumurirow'umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina
3 maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y'ubwari bwabo bakayakorakora.
4 Amazina yaboumukuruyitwaga Ohola, na murumunawe yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n'abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.
5 “Nuko Ohola yari amaze kubauwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b'abaturanyi be.
6 Bari bambaye imyambaro y'imikara ya kabayonga, abategeka n'abatware, bose ari abasore b'igikundiro bafite amafarashi bagenderaho.
7 Nuko asambana na bo, ab'imfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzagaku uwo yakundaga wese n'ibigirwamana byabo byose.
8 Kandi ntiyaretseubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere y'ubwari bwe, kandi bakamugwizahoubusambanyi bwabo.
9 Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko y'abakunzi be, mu maboko y'Abashuri, abo yakundaga.
10 Nuko abo bamwambikaubusa, batwara abahungu be n'abakobwa be naho we bamwicisha inkota. Nuko aba akabarore mu bagore kuko bamuciriyeho iteka.
11 “Nuko na murumunawe Oholiba ubwo yabonaga ibyo yamurushije kugirairari,ubusambanyi bwe burusha ubwa mukuruwe.
12 Yifuza Abashuri b'abaturanyi be, abategeka n'abatware bari bambaye iby'umurimbo bafite amafarashi bagenderaho, bose ari abasore b'igikundiro.
13 Nuko mbona ko yandujwe, kandi yuko bombi ari iri n'iri.
14 “Nuko agwizaubusambanyi bwe kuko yabonye abagabo bashushanyijwe ku rusika, ibishushanyo by'Abakaludayabishushanishijwe ibara ritukura,
15 bakenyeje imishumi mu rukenyerero, n'ibitambaro by'amabara bitendera ku mitwe yabo, bose bagaragara ko ari ibikomangoma, basa n'Abanyababulonih'i Bukaludayaigihugu cya kavukireyabo.
16 Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza, abatumahointumwa i Bukaludaya.
17 Nuko Abanyababulonibaraza bamusanga ku buriribw'ubusambanyi, bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha, mazeumutimaweurabazinukwa.
18 Nuko agaragazaubusambanyi bwe yiyambikaubusa, mazeumutimawanjyeumwikuburahonk'uko wikubuyekuri mukuruwe.
19 Ariko yakomeje kugwizaubusambanyi bwe, yibuka iminsi yo mu bukumibwe, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.
20 Akifuza abasambanyi baho bafiteumubiriumezenk'uw'indogobe, bagashyuha nk'amafarashi.
21 Uko ni ko wibukijeubusambanyi bwo mu bukumibwawe, ubwo Abanyegiputa bakabakabaga amabere yawe, bagakorakora ku mabere y'ubwari bwawe.
22 “Ni cyo gituma yewe Oholiba we, Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugukaburiraabakunzi bawe, aboumutimawaweumazekwikuburaho, ngiye kubagutezabaguturutse impande zose:
23 Abanyababulonin'Abakaludayabose, Pekodi na Showa na Kowa hamwe n'abo muri Ashuri bose, abasore b'igikundiro, abategeka n'abatware bose, ibikomangoma n'ab'ibirangirire bagendera ku mafarashi bose.
24 Maze bazaguterabafite intwaro n'amagare y'intambara n'atwara ibintu, bari kumwe n'amahanga ateranye. Bazaba bafite ingabo nto n'inini n'ingofero z'ibyuma, bazakugotera impande zose, kandi nzashyira imanza mu maboko yabo maze bagucireimanza nk'uko amategeko yabo ari.
25 Kandi nzabibasira mbitewe no gufuhakwanjye bakugirireuburakari bwinshi. Bazaguca amazuru n'amatwi maze imyanya yawe isigaye itsembwe n'inkota, bazajyana abahungu n'abakobwa bawe maze imyanya yawe isigaye izamarwaho n'umuriro.
26 Bazakwambura n'imyambaro yawe, batware n'iby'uburimbyi byawe.
27 Uko ni ko nzazana iherezo ry'ibibi byawe bikabije, n'ubusambanyi bwawe wavanye mu gihugu cya Egiputa, kugirangoutongera kububuriraho amaso cyangwa kuzibuka Egiputaukundi.
28 “Kuko uku ari ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugushyira mu maboko y'abakwanga, mu maboko y'aboumutimawawe wikubuyeho,
29 kandi bazagukorera iby'urwangano maze bakunyage ibyo waruhiyebyose, bagusigeiheruheruwambayeubusakandiubusambanyi bwawe buzagaragazwa, byombi, ibibi byawe bikabije n'ubusambanyi bwawe.
30 Ibyo ni byouzakorerwa kuko wasambanye n'abapagani,ukanduzwa n'ibigirwamana byabo.
31 Wakurikizaga mukuruwawe, ni cyo gituma igikombe cye ngiye kugishyira mu kubokokwawe.
32 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uzanywera ku gikombe cya mukuruwawe, ni kigari kandi ni kinini. Bazakugiraurw'amenyo kandiushinyagurirwe kuko gisendereye.
33 Isindwe n'agahinda bizakuzuramo, kuko ari igikombe gitangarirwa kandi gitera gushoberwa, ari cyo gikombe cya mukuruwawe Samariya.
34 Uzakinywerahoukimareuhekenye n'ibimene byacyo, bigushishimure mu mabere kuko ari jyeubivuze.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
35 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko wanyibagiweukandengaho, hoshi jyana n'ibibi byawe bikabije n'ubusambanyi bwawe!”
36 Uwiteka yongera kumbwira ati “Mwana w'umuntu, mbeseuzacira Ohola na Oholibaurubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo.
37 Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye n'ibigirwamana byabo, n'abahungu babo bambyariye babibacishirije mu murirongo bakongoke.
38 Ibi na byo ni ibindi bankoreye: mu munsi umwe bandujeubuturobwanjye bwera, n'amasabato yanjye barayazirura.
39 Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturobwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye.
40 “Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza,ubabonyeuriyuhagira, amaso yaweuyarabaho ibarauriringaniza
41 wicara ku buriribw'icyubahiro, n'ameza atunganirijwe imbere yabwouyaterekaho imibavu yanjye n'amavuta yanjye ya elayo.
42 Kandiurusakurwo mu rudubirwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje n'abantu ba rubanda bazanye n'abasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare by'izahabu ku maboko, n'amakamba meza cyane ku mutwe.
43 Maze mvuga iby'usaziye mu busambanyi nti ‘Noneho bagiye kumusambanya na we asambane na bo.’
44 Nuko baherako bajya iwe nk'abasanga maraya, uko ni ko binjiye kwa Ohola no kwa Oholiba, ba bagore b'intarengwa.
45 Kandi abakiranutsi ni bo bazabaciraurubanza ko ari abamaraya, bakaba n'abagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.”
46 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Nzabateza igitero mbatange, bateraganirwe hirya no hino kandi basahurwe.
47 Igitero kizabicisha amabuye kibatanyaguze inkota bazasogota abahungu babo n'abakobwa babo, amazu yabo bayatwike.
48 Uku ni ko nzacaubusambanyi mu gihugu, kugirango abagore bose bigishwe kudakurikizaubusambanyi bwanyu.
49 Kandi bazabituraubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha by'ibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.”
1 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, wiyandikireumunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsiumwami w'i Babuloniageze hafi y'i Yerusalemu.
3 Kandiucireinzu y'abagomeumuganiubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga,uyishyigikire mazeuyisukemoamazi,
4 uyiteranyirizemo ibice by'inyama ndetse n'umuhorewose,ukugurun'ukuboko,uyuzuzemoamagufwa meza yose.
5 Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y'inkono ivuga zitume ibira cyane, kugirango amagufwa ayirimo ashye.
6 “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwauvusha amarasouzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremointongo imwe imweutabifindiye,
7 kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutarerurihoubusa, ntabwo yayasutse ku butakango atwikirwe n'umukungugu.
8 “‘Amaraso yawo nayashyize ku rutarerurihoubusakugirango adatwikirwa, kugirango abyutseuburakari buhōra.
9 “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwauvusha amarasouzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy'inkwi kiba kinini.
10 Enyegezamo inkwi, kongezaumuriro, hisha inyama neza,ukomezeumufakandi amagufwa atwikwe.
11 Mazeuyitereke ku makara y'umuriroirimoubusakugirango ishyuhe cyane,umuringa wo kuri youshyekandiumwandauyirimoushonge, ingese yayo ibone gushiramo.
12 Yinanijeumuruhonyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n'umuriro.
13 Imyanda yawe irimoubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwouzongera gukurwaho imyanda yaweukundi, kugezaubwo nzakurangirizahouburakari bwanjye.
14 Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jyeuzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n'imigirire yawe uko iri, ni ko bazaguciraurubanza.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
16 “Mwana w'umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.
17 Uzanihe ariko bucece, we kuborogeraupfuye, wizungurizeigitambaro ku mutwe kandiukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by'abapfushije.”
18 Nuko mu gitondo mvuganye n'abantu, nimugorobaumugorewanjye arapfa, maze bukeyengenza uko nategetswe.
19 Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanuriraicyo ibyo bintu bidusūrira, bitumaugenza utyo?”
20 Maze ndababwira nti “Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
21 ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuziruraubuturobwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragazaububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyoubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n'abakobwa banyu mwasize bazagushwan'inkota.
22 Namwe muzagenza nk'uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by'abapfushije.
23 Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n'inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n'ibibi byanyu,umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.
24 Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabeari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’
25 “Nawe mwana w'umuntu, muri uwo munsi nzabakurahoububasha bwabo n'umunezero w'icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n'iby'inkoramutimana byo, ari byo bahungu babo n'abakobwa babo.
26 Mbese uwo munsiuzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?
27 Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwauwarokotse, mazeuvugewe kuzongera kuba ikiragiukundi. Uko ni kouzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni mazeubahanurire.
3 Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!”ukishima hejuru y'ubuturobwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukagaamatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
4 ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab'iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakuriraimyaka, bazakunywera n'amata.
5 Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy'ingamiya, n'aha bene Amoni mpagire icyarire cy'imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
6 “‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyiukiyerekanaumuhamirizo, kandiukishima hejuru y'igihugu cya Isirayeli,ukakigayishaumutimawawe wose,
7 nuko dore nkuramburiyehoukubokokwanjye, kandi ngiye kugutanga ubeumunyago w'amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure mazeumenye yuko ndi Uwiteka.’
8 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n'ayandi mahanga yose’, 2.8-11
9 ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imiduguduuhereye ku miduguduiri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n'i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,
10 nyihe ab'iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugirango bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.
11 Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
12 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumuracyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
13 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburiraukubokokwanjye kuri Edomu mucemoabantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwen'inkota bageze n'i Dedani.
14 Edomu nzamuhōresha amaboko y'ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi ukoumujinya wanjye uri n'uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.”
15 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafiteumutimaw'urugomongo barimbure bakurikijeurwangano rw'iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7
16 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburirahoukubokokwanjye, n'Abakereti mbatsembeho, ndimbure n'abasigaye mu kibaya cy'inyanja.
17 Kandi nzabasohozaho guhoragukomeye mbahanisheuburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhorakwanjye.”
1 Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, ku munsi wa mbere w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14
2 “Mwana w'umuntu, Tiro yacyocyoye iby'i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwariumwugariro w'abantu yarasenyutse, arangarukiyeubwo yahindutse amatongo, ngiye kubonabyinshi byuzuye.’
3 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kugutezaamahanga menshi nk'uko inyanja izamuraumurabawayo.
4 Na bo bazasenya inkike za Tiro bubikeiminara ye,umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habeurutarerurihoubusa.
5 Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati y'inyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azabaumunyago w'amahanga.
6 Kandi n'abakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
7 Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye gutezai Tiro Nebukadinezariumwami w'i Babuloni,umwami w'abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n'amagare n'abagendera ku mafarashi, n'ingabo nyinshi n'abantu benshi.
8 Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi agutezeababambitse ingabo.
9 Inkike zawe azazerekezaho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze.
10 Amafarashi ye azabyutsaumukunguguuguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n'ikiriri cy'abagendera ku mafarashi n'icy'inziga n'icy'amagare y'intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk'uko abantu biroha mu muduguduwacitsemo icyuho.
11 Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by'amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekanaubugabobwawe zizagwa hasi.
12 Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n'iby'ubucuruzibwawe, kandi bazubikainkike zawe barimbure n'amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n'ibiti byawe n'umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja.
13 Kandi nzahozaurusakurw'indirimbo zawe, n'ijwi ry'inanga zawe ntabwo zizongera kumvikanaukundi.
14 Kandi nzakugiraurutarerurihoubusaube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwouzongera kubakwaukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahindaumushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe?
16 Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramoibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambikaubwoba bicare hasi, bahore bahindaumushyitsi kandi bumirwe ku bwawe.
17 Kandi bazagucurahoumuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wariutuwemon'abagendagenda mu nyanja, wariumuduguduwogeyeukabawariukomeye mu nyanja, wo n'abari bawutuyemobagateraubwoba abari bayiriho bose!
18 Noneho ibirwa bizahindaumushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, niukuriibirwa biri mu nyanja bizahagarikwaumutiman'uko wakuweho.’”
19 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Igihe nzakugiraumuduguduw'amatongoukamera nk'imiduguduyashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi y'imuhengeri n'amazi menshi akakurenga hejuru,
20 ni bwo nzakumanurirahamwe n'abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntumeuturaikuzimuahantu habaye amatongouhereye kera, hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo kugirangoutazongera guturwamo, kandiutongera kubyuka mu gihugu cy'ababaho.
21 Nzakugiraigiteyeubwoba kandi ntabwouzongera kubaho; nahouzashakwa, ntuzongera kurebwa.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Nawe mwana w'umuntu,ucurirei Tiroumuborogo
3 mazeubwire i Tiro uti ‘Yeweutuyeku masangano y'inyanja,ukaban'umugenzauguriraabantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.”
4 Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohojeubwiza bwawe.
5 Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y'i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.
6 Imyaloni y'i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z'imiteyashuri, baziharaza amahembe y'inzovu zivanywe mu birwa by'i Kitimu.
7 Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y'ibitare, yatewemo ibika by'amabara muri Egiputa kugirango rikubereibendera, imikara ya kabayonga n'imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.
8 Abaturageb'i Sidoni n'abo muri Aruvadini bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.
9 Abasaza b'i Gebali n'abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n'abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby'ubugenza.
10 “‘Ab'i Buperesi n'i Ludi n'i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n'ingofero z'ibyuma bakagaragazaubwiza bwawe.
11 Abantu bo muri Aruvadibahoranye n'ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n'Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohozaubwiza bwawe.
12 “‘Ab'i Tarushishi bari abagenza bawe kukoubutunzi bwawe bw'amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n'icyuma n'ibati n'isasu bakabiguranaibyawe.
13 Ab'i Yavani n'ab'i Tubalin'ab'i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n'ibikoreshwa by'imiringa bakabiguranaiby'ubugenza byawe.
14 Ab'inzu ya Togaruma baguranaga iby'ubugenza byawe amafarashi, n'amafarashi y'intambara n'inyumbu.
15 Abantu b'i Dedani na bo bari abagenza bawe,ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y'inzovu n'imipingo ngo mugurane.
16 Ab'i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by'ubukorikori ari byinshi, iby'ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n'imyenda y'imihengeri n'imirimo y'ibika, n'imyenda y'ibitare myiza na fezaruka n'amabuye ya marijani.
17 Yuda n'abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe bajyaga babiguranaingano z'i Miniti, n'udutsima turyoshye n'ubukin'amavuta ya elayo n'umutiwomora.
18 Ab'i Damasiko bari abagenza bawe kukoubutunzi bwawe bw'amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafiteubutunzi bwinshi butaribumwe, na vino y'i Helubonin'ubwoya bw'intama bwera.
19 Ab'i Vedani n'ab'i Yavani iby'ubugenza byawe babiguranagaubudodo, n'ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by'ubugenza byawe.
20 Ab'i Dedani bari abagenza bawe b'imyenda y'igiciro cyinshi y'abahekwa n'amafarashi.
21 Abarabu n'ibikomangoma byose by'i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b'intama n'amasekurumey'intama n'ihene.
22 Abagenza b'i Sheba n'i Rama bari abagenza bawe, iby'ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n'amabuye yose y'igiciro cyinshi n'izahabu.
23 Ab'i Harani n'ab'i Kane n'aba Edeni, abagenza b'i Sheba na Ashuri n'i Kilumadi, bari abagenza bawe.
24 Abo bari abagenza bawe b'ibintu by'ingenzi, imyitero y'imikara ya kabayonga n'imirimo y'ibika by'amabara, n'amasanduku arimo imyambaro y'igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by'ubugenza.
25 “‘Inkuge z'i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by'ubugenza nukougirabyinshi cyane,ugiran'icyubahiro kinini uri hagati y'inyanja.
26 Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi,umuyagaw'iburasirazuba wakuvunaguriyemu nyanja hagati.
27 Ubutunzi bwawe n'ibintu byawe n'ubugenza bwawe, n'abasare bawe n'aberekeza bawe n'abahomyi bawe, n'abagenza b'ibintu byawe n'abantu bawe bose b'intwari bakuriho, hamwe n'ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati.
28 Imihana yawe izatigiswa n'urusakurwo gutakakw'aberekeza bawe.
29 “‘N'abavugamabose n'abasare n'aberekeza bose bo mu nyanja, bazururukabave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka,
30 kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu,
31 bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafiteumutimaubabaye bakuborogere cyane.
32 Mu mubabaro wabo bazacuraumuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni ndeuhwanye n'i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y'inyanja?”
33 Iyo iby'ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n'iby'ubugenza byawe kuko ari byinshi.
34 Igiheuvunaguwe n'inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by'ubugenza n'ingabo zawe zose byakuguyemo.
35 Abatuye mu birwa bose baragutangariye n'abami babo bafatwa n'ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa.
36 Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje,uhindutse igishishana kandi ntabwouzongera kubahoukundi.’”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,ubwireumwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutimawawe wishyize hejuru,uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.”Nyamara ariko uriumuntu nturi Imana, nubwougereranyaumutimawawe n'umutimaw'Imana.
3 Eregaurusha Daniyeliubwenge, nta gihishweuyoberwa!
4 Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguheshejeubutunzi,ukuzuzaizahabu n'ifeza mu bubikobwawe,
5 ubwenge bwawe bwinshi n'ubugenza bwawe bwakugwirijeubutunzi, mazeubutunzi bwawe bwateyeumutimawawe kujya hejuru.
6 “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranijeumutimawawe n'umutimaw'Imana,
7 ni cyo gituma ngiye kugutezainzaduka z'abanyamahanga bateyeubwoba, na bo bazakuhirainkota zabo zikumarehoubwiza bw'ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe.
8 Bazakumanura bakurohemu rwobo, kandiuzapfaurupfu rw'abaguye hagati y'inyanja.
9 Ahouzongera kuvugiraimbere y'ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y'ukwica uriumuntu nturi Imana,
10 uzapfaurupfu rw'udakebwe wishwe n'amaboko y'abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11 Maze ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
12 “Mwana w'umuntu, curiraumwami w'i Tiroumuborogoumubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuyeubwenge n'ubwiza buhebuje.
13 Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana,umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu,ubuhanga bwo kubazaamashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.
14 Wari warasīgiwe kugirango ubeumukerubiutwikīra, kandi nagushyizeho kugirango ube ku musoziwera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yakaumuriro.
15 Wariutunganye bihebuje mu nzira zawe zoseuhereyeumunsi waremweho, kugezaigihe wabonetsweho gukiranirwa.
16 Wuzuyemourugomoruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi buguteragucumura, ni cyo cyatumye nkwirukanank'uwanduye nkagukuraku musoziw'Imana. Narakurimbuye wa mukerubiutwikīra we, ngukurahagati ya ya mabuye yakaumuriro.
17 Ubwiza bwawe ni bwo bwateyeumutimawawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnyeubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugirango bakwitegereze.
18 Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduzaubuturobwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongezaumuriroukuvuyemouragukongora, maze nguhinduriraivu imbere y'abakurebabose.
19 Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwouzongera kubahoukundi.’”
20 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
21 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni,uhahanurireuti
22 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.
23 Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.
24 “‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwaumufatangweubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.
25 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahayeumugaragu wanjye Yakobo.
26 Bazagituramobiraye, niukuribazubakaamazu, batere n'inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguragabose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’”
1 Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n'ibiri w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso kuri Farawoumwami wa Egiputa,umuhanurireubwe na Egiputa hoseuvugeuti
3 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y'imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye niurwanjye bwite kandi ni jye warwiremeyeubwanjye.”
4 Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n'imvuvu zawe, kandi nzakurobangukuremu nzuzi hamwe n'ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n'imvuvu zawe.
5 Kandi nzakujugunya mu butayuwowe n'amafi yose yo mu nzuzi zawe,uzagwa ku gasozi ntabwouzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy'inyamaswa zo mu isi n'ibisiga byo mu kirere.
6 Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y'urubingo.
7 Igihe bagufasheukubokowaravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritseutumaumugongo wabo woseutentebuka.
8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugutezainkota, nkumareho abantu n'amatungo.
9 Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n'amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi niurwanjye kandi ni jyewe waruremye.”
10 Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n'inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n'amatongo,uhereye ku munaraw'i Seveneukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.
11 Nta kirenge cy'umuntu kizahanyura habe n'inzara z'amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.
12 Maze igihugu cya Egiputa nzagihinduriraamatongo hagati y'ibindi bihugu byabaye imyirare, n'imiduguduyaho iri hagati y'iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’”
13 Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,
14 kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy'i Patirosi, mu gihugu cya kavukireyabo, maze bahagirireubwami busuzuguritse.
15 Hazaba inyuma y'ibindi bihugu by'abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y'ayandi mahanga, nzabacebya kugirango batazongera gutegeka amahangaukundi.
16 Kandi ntibazongera kuberainzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by'igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”
17 Nuko mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
18 “Mwana w'umuntu, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyakoresheje ingabo zeumurimoukomeye ubwo zateraga i Tiro,umutwe wose wapyotseuruhara,urutugurwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by'i Tiro, bona n'ingabo ze ku bw'ibyo yankoreye ahateye.
19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n'iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z'ingabo ze.
20 Namuhayeigihugu cya Egiputa ho ingororano y'ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
21 “Uwo munsi nzatuma ihembe ry'inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburiraumunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,uhanure kandiuvugeuti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsiuzabona ishyano!
3 Kukoumunsiugezebugufi, niukuriumunsi w'Uwiteka uri hafi,uzabaumunsi w'ibicu, ube igihe cy'abanyamahanga.
4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandiumubabarouzabamuri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n'abantu babo n'imfatiro zaho zisenywe.
5 “‘Etiyopiya na Puti na Ludi n'abantu b'uruvange bose, na Kubi n'abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n'inkota.
6 “‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandiubwibone bw'ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwan'inkotauhereye ku munaraw'i Sevene. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
7 Bazasigara mu misaka hagati y'ibihugu byahindutse amatongo, n'imiduguduyaho izaba hagati y'iyindi miduguduyasenyutse.
8 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongezaumuriromuri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.
9 “‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n'inkuge zijya guteraubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n'umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsiuraje.
10 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n'amaboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni.
11 We n'ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahangaubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhiraEgiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemoimirambo.
12 Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y'abantu babi, kandi igihugu n'ibikirimo byose nzagihindurisha amatongoukubokokw'abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.
13 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteyeubwoba.
14 I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongezeumuriromuri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.
15 Nzasukauburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.
16 Nzakongezaumuriromuri Egiputa, i Sini hazagiraumubabaroukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n'ababisha ku manywa.
17 Abasore bo muri Aveni n'ab'i Pibeseti bazagushwan'inkota, kandi abo muri iyo midugudubazajyanwa ari imbohe.
18 I Tehafenehesi na ho hazabaubwirakabiri igihe nzahakurahouburetwa bwa Egiputa, kandiubwibone bw'ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.
19 Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”
20 Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
21 “Mwana w'umuntu, navunnyeukubokokwa Farawoumwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswengo gushyirwehoumuti, ntikwashyizweho igitambaro kugirango kuboneimbaraga zo gukomeza inkota.
22 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawoumwami wa Egiputa, nzamuvunaamaboko yombi, uko nabanje kuvunamvune n'ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kubokokwe nzayigusha hasi.
23 Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.
24 Amaboko y'umwami w'i Babuloninzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kubokokwe, ariko Farawo we nzamuvunaamaboko, azanihira imbere ye ameze nk'uwakomeretseurugumarwica.
25 Kandi amaboko y'umwami w'i Babuloninzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kubokok'umwami w'i Babuloniakayuhiraigihugu cya Egiputa.
26 Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”
1 Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,ubwire Farawoumwami wa Egiputa n'abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?
3 Dore Umwashuri yariumwerezi w'i Lebanoni,ufiteamashami meza n'igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
4 Wakujijwe n'amazi menshi imuhengeri hawuteragukuraneza, imigezi yaho yatemberaga impande z'aho watewe zose,ukayobora imigende yawo y'amazi ku biti byose byo mu gasozi.
5 Ni cyo cyatumyeuburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n'amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n'amazi menshi kandiugatoha.
6 Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y'amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.
7 Uko ni ko warimbishijwe n'ubuninibwawo n'uburebure bw'amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.
8 Imyerezi yo muri ya ngobyi y'Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n'amahage yawo, n'imyarumonintabwo yareshyaga n'amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y'Imana cyari gihwanije na woubwiza.
9 Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y'Imana biwugirira ishyari.
10 “‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandiuburebure bwawo bugatumaumutimawawo wishyira hejuru,
11 nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugirauko ishatse, nawirukanye nywuhoyeibibi byawo.
12 Kandi inzaduka z'abanyamahanga ziteraubwoba zarawutemye ziwusigaaho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunikaagwa ku migende y'amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.
13 Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,
14 kugirango hatagira igiti cyo hafi y'amazi kiziratanauburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n'ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n'abantu bamanuka bajya mu rwobo.
15 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukagaujya ikuzimunategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n'amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n'ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.
16 Natumye amahanga ahindishwaumushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimuhamwe n'abo bamanukanabajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n'ibyateretswe biruta ibindiubwiza by'i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.
17 Na byo bijyana na wo ikuzimubisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y'amahanga.
18 “‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanijeubwiza no gukomera? Arikouzacishwa bugufihamwe n'ibiti byo muri Edeniugereikuzimu,uzarambarara hagati y'abatakebwe hamwe n'abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n'abantu be bose. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’”
1 Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, curiraFarawoumwami wa Egiputaumuborogoumubwire uti ‘Wagereranijwe nk'umugunzu w'intare w'amahanga, arikoumezenk'ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amaziukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zaboukazihindura icyondo.
3 Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutegaurushundura rwanjye ndi kumwe n'inteko z'abantu benshi, maze bazagukuruzeurwo rushundura.
4 Kandi nzagusigaimusozinkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n'inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.
5 Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n'ibikombe mbyuzuzemouburebure bwawe.
6 Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y'amazi izarangiriramo ibyawe.
7 Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n'inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandiukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12
8 Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihinduraumwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemoumwijima. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
9 “‘Nzarakaza imitima y'amoko menshi igihe nzakurimburiramu mahanga, mu bihuguutigeze kumenya.
10 Niukurinzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n'ubwoba babutewenawe mu gihe nzabuhirainkota yanjye, kandiumuntu wese azahora ahindiraumushyitsiubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’
11 “Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y'umwami w'i Babuloniizakugeraho.
12 Nzatuma inteko z'ingabo zawe zisenyurwa n'inkota z'intwari, izo zose ni zo zitera amahangaubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhinduraubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.
13 Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw'amazi menshi, kandi nta kirenge cy'umuntu kizongera kuyatoba, habe n'inzara z'amatungo.
14 Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk'amavuta ya elayo. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.
15 Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n'amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemobose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’
16 Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b'amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n'inteko zaho zose.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
17 Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
18 “Mwana w'umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa,uzijugunye hasi zo n'abakobwa b'amahanga ashimwa, bagere ikuzimuhamwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
19 Uwourutaubwiza ni nde? Noneho manukaujugunywemu batakebwe.
20 “Abanyegiputa bazagwa hagati y'abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururanen'inteko zabo zose.
21 Intwari zikomeye ziri ikuzimuzizamubwirana n'ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’
22 “Aho ni ho Ashuri ari we n'ingabo ze zose, akikijwe n'ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota,
23 ibituro byabo biri mu ndiba y'urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, kandi ari bo bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho.
24 “Aho ni ho Elamu ari we n'inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y'isi kandi ari bo bateraga abantuubwoba mu gihugu cy'abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
25 Igisasiro cye bagishyize hagati y'abishwe ari kumwe n'inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo, hagati y'abishwe ni ho yashyizwe.
26 “Aho ni ho Mesheki na Tubalibari bo n'inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateragaubwoba mu gihugu cy'abariho.
27 Kandi ntibazaryamana n'intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimuzifite intwaro zazo z'intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumurobyabo bigahambanwa n'amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeyeubwoba mu gihugu cy'abariho.
28 “Arikouzavunagurikira hagati y'abatakebwe,uryamishwe hamwe n'abicishijwe inkota.
29 “Aho ni ho Edomu ari we n'abami be n'ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n'abicishijwe inkota. Bazarambararana n'abatakebwe, n'abamanuka bajya mu rwobo.
30 “Aho ni ho ibikomangoma byose by'ikasikazi biri, n'ab'i Sidoni bose bamanukanye n'abishwe, bamwazwa n'uko batezagaubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n'abishwe n'inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.
31 “Farawo azababona ahumurizwe ku bw'inteko ze zose, ari we Farawo n'ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
32 “Kuko nashyize ibiteyeubwoba bye mu gihugu cy'abariho, na we azarambikwa hagati y'abatakebwe hamwe n'abicishijwe inkota, Farawo n'inteko ze zose.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu,uvuganen'ab'ubwoko bwaweubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamoumuntu ngo bamugireumurinzi,
3 nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburireabantu,
4 mazeuzumva ijwi ry'impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.
5 Yumvise ijwi ry'impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijijeubugingo bwe.
6 Arikoumurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagiraumuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwemu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’
7 “Nuko rero mwana w'umuntu, nagushyiriyeho kubaumurinzi w'umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye,ubanyihanangirize.
8 Nimbwiraumunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa kouzapfa’, maze nawe ntugireicyouvugacyo kuburiraumunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
9 Ariko nuburiraumunyabyaha ngo ahindukireave mu nzira ye, nadahindukirango ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko wehouzabaukijijeubugingo bwawe.
10 “Nuko rero mwana w'umuntu,ubwireumuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumurobyacu n'ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’
11 Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'ukoumunyabyaha ahindukiraakava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’
12 “Nuko rero mwana w'umuntu,ubwireubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k'umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w'igicumurocye, na byo ibyaha by'umunyabyaha ntibizamwicaumunsi azahindukiraakava mu byaha bye, nyamaraukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’
13 Nimbwiraumukiranutsi ngo ‘Kubahouzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.
14 Kandi nimbwiraumunyabyaha nti ‘Gupfa kouzapfa’, nahindukiraakareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko,
15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko aheshaubugingo ntakore ibibi, kubahoazabaho ntabwo azapfa.
16 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko, kubahoazabaho.
17 “Nyamara ab'ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y'Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’
18 Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.
19 Arikoumunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n'amategeko azabeshwaho na byo.
20 Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y'Uwiteka ntitunganye.’Mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubaciraurubanza,umuntu wese nk'uko imigenzereze ye iri.”
21 Nuko tumazeimyaka cumi n'ibiri tukiriabanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w'uko kwezi,umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”
22 Ukubokok'Uwiteka kwari kunjeho nimugorobauwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugezaubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.
23 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
24 “Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’
25 Nuko reroubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburiraamaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?
26 Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandiumuntu wese yanduzaumugorewa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’
27 “Uku ni kouzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, niukuriabari muri ayo matongo bazagushwan'inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n'inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n'icyorezo.
28 Kandi igihugu nzagihinduraumwirare n'igitangarirwa,ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagirauhanyura.
29 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihuguumwirare n'igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’
30 “Kandi nawe mwana w'umuntu, ab'ubwoko bwawe bavugiraibyawe ku nkike no mu miryango y'amazu, umwe avuganan'undi,umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n'Uwiteka iryo ari ryo.’
31 Maze bakagusanga nk'uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk'ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanishaururimirwabourukundo rwinshi, nyamaraumutimawaboukurikira inyungu yabo bombi.
32 Kandi doreubamereye nk'indirimbo nziza cyane y'ufiteijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.
33 Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n'umuhanuzi.”
1 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w'umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanureubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenyaubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?
3 Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambikaubwoya, mubagaizibyibushyeariko ntabwo muragira intama.
4 Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n'izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n'umwaga.
5 Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe.
6 Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y'umusozimuremure wose. Niukuriintama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhijeazishaka habe no kuzibaririza.
7 “‘Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa bungeri mwe ati:
8 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, niukuriubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n'ibiryo by'inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhijebazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenyaubwabo ntibaragire intama zanjye.
9 Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka ngo:
10 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenyaubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.
11 “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jyeubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.
12 Ukoumwungeri ashakaumukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w'ikibunda n'umwijima.
13 Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw'imigezi n'ahatuwe hose ho mu gihugu.
14 Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z'imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarishaurwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.
15 Jyeubwanjye ni jyeuziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 “‘Izari zazimiye nzazishaka, n'izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushyen'izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.
17 “‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gucaurubanza rw'amatungo n'ayandi, n'urw'amasekurumey'intama n'amasekurumey'ihene.
18 Nimwumve, mwarishijeurwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguyebituma muvungaguraurusigaye? Mwashotse amazi y'urubogobogo, mwarabisuzuguyebituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba?
19 Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye.
20 “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jyeubwanjye ngiye gucaurubanza rw'intama zibyibushyen'izindi zonze.
21 Kuko mwabyigishije izirwaye zoseurubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugezaubwo mwazitatanirije kure,
22 ni cyo gituma ngiye kurokoraumukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyagoukundi, kandi nzacaurubanza rw'amatungo n'ayandi.
23 Nzazihaumwungeri umweuzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azaziberaumwungeri.
24 Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo,umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze.
25 Kandi nzasezerana na zo isezerano ry'amahoro, inyamaswa z'inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayukandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.
26 “‘Izo ntama zanjye n'imyanya ikikijeumusoziwanjye, byose nzabigira ibiheshaumugisha, kandi nzavubiraimvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y'umugisha.
27 Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo,ubutakabuzeraumwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzicaku mugoziw'uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y'abazihataga.
28 Ntabwo zizongera kuba iminyago y'abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n'inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuziteraubwoba.
29 Nzazimerezaurwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n'inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n'amahangaukundi.
30 Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
31 Namwe ntama zanjye, intama z'urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku musoziwa Seyiri, mazeuwuhanurireuwubwire uti
3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musoziwa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburirahoukubokokwanjye, nguhindure amatongo n'igitangarirwa.
4 Imiduguduyawe nzayihindura imisaka kandi naweuzabaikidaturwa, mazeuzamenye yuko ndi Uwiteka.
5 “‘Kuko wahoranyeurwangano rudashira,ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy'amakuba yabo igihe bamazweho n'ibibi byabo,
6 ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwaamaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kukoutanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.
7 Uko ni koumusoziwa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n'amatongo, maze nzawucahouwunyurahon'uwugarukaho.
8 Kandi imisozi yaho nzayuzuzahoabishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose.
9 Nzakugiraumwirare w'iteka ryose kandi imiduguduyawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
10 “‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n'ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.
11 Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk'ukouburakari bwanjye buri, nguhoyeishyari wabagiriye ry'urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.
12 Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeliukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”
13 Kandi mwanyiraririyeho n'ururimirwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.
14 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo.
15 Uko wishimye yuko gakondo yanyu y'inzu ya Isirayeli ibayeumwirare ni ko nzakugenzereza, naweuzabaumwirare wa musoziwa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”
1 “Nuko rero mwana w'umuntu,uhanurireimisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka.
2 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kukoumwanzi yabashinyaguriyeati “Awa!”Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!”’
3 “Nuko hanurauvugeuti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumirabunguri baguturutse impande zose, kugirango mube inzungu z'abasigaye bo mu mahanga kandi mukabaigitorero cy'abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,
4 ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'amatongo n'imiduguduyaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n'abasigaye bo mu mahanga ahakikije.
5 “‘Aravuga ati: Niukurinavuye mu muriromfuhiraabasigaye bo mu mahanga n'Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuyeimitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’
6 “Nuko rerouhanurireigihugu cya Isirayeli,ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n'uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n'amahanga.
7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Niukuriamahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
8 “‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
9 Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
10 nzabagwizaho abantu, ab'inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imiduguduizaturwamo, n'ahasenyutse hazasubirana.
11 Nzabagwizaho abantu n'amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
12 Niukurinzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzabaigihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abanaukundi.
13 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantuugatumaubwoko bwawe buba impfusha”,
14 ni cyo gitumautazongera kumaraabantuukundi, cyangwa gutumaubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n'ubwoko bwawe ntuzongera kubusitazaukundi.’”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti
17 “Mwana w'umuntu, igihe ab'inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n'imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk'iby'umugoreuri mu mugongo.
18 Ni cyo cyatumye mbasukahouburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n'uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.
19 Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbaciraurubanza rukwiranye n'ingeso zabo n'imigirire yabo.
20 Nuko bamaze kugeramu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba niubwoko bw'Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’
21 Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab'inzu ya Isirayeli baziruriyemu mahanga, ayo bagiyemo.
22 “Nuko reroubwire ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriyemu mahanga mwagiyemo.
23 Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwemu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
24 Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakurehoimyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.
26 Nzabaha n'umutimamushya, mbashyiremoumwuka mushya, nzabakuramoumutimaukomeye nk'ibuye, mbashyiremoumutimaworoshye.
27 Kandi nzabashyiramoumwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n'amategeko yanjye mukayasohoza.
28 Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzabaubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.
29 Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
30 Nzagwiza amatunda y'ibiti n'umwero wo mu murima, kugirango igihugu cyanyu kitagawa n'amahanga yuko gihoramo inzara.
31 Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n'imigirire yanyu idatunganye, kandi n'ibibi byanyu n'ibizira byanyu bizabatera kwihinyuraubwanyu.
32 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n'isoni kandi mumwarwe n'ingeso zanyu, mwa b'inzu ya Isirayeli mwe.
33 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakurahoibibi byanyu byose, nzatuma imiduguduiturwamo n'ahasenyutse hasubirana.
34 Kandi igihugu cyariumwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y'abahita bose.
35 Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ariumwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imiduguduyari yarasenyutse y'amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n'inkike z'amabuye, ituwemo.”
36 Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’
37 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab'inzu y'Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk'umukumbi.
38 Imiduguduyari yarasenyutse izuzurwamo n'inteko z'abantu, nk'umukumbi w'ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’”
1 Ukubokok'Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemoamagufwa.
2 Anzengurukanaaho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.
3 Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirakubaho?”Ndamusubizanti “Mwami Uwiteka, ni woweubizi.”
4 Arongera arambwira ati “Hanuriraaya magufwa mazeuyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka.
5 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramoumwuka ngo mubeho.
6 Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirizeuruhu, mbashyiremoumwuka mubonekubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’”
7 Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.
8 Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswauruhu, ariko nta mwuka wariubirimo.
9 Maze arambwira ati “Hanuriraumuyaga,uhanure mwana w'umuntu, mazeubwireumuyagauti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturukemu birere bine wa mwuka we,uhuhemuri iyo mirambo kugirango ibeho.’”
10 Nuko mpanura uko yantegetse mazeumwukauyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.
11 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ayo magufwa ni ay'ab'inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’
12 Nuko rero hanuraubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremomwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.
13 Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramomwa bwoko bwanjye mwe.
14 Kandi nzabashyiramoumwuka wanjye mubonekubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.’”Ni ko Uwiteka avuga.
15 Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti
16 “Nuko mwana w'umuntu, wishakire inkoni mazeuyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n'iy'Abisirayeli bagenzi be.’Mazeushake indi nkoniuyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n'iy'inzu y'Abisirayeli bose bagenzi be.’
17 Mazeuzihambiranyemo inkoni imwe, kugirango zihinduke imwe mu kubokokwawe.
18 Maze igihe abantu b'ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanuriraimpamvu z'ibyo?’
19 Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kubokokwa Efurayimu, n'imiryango y'Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n'inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kubokokwanjye.’
20 “Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kubokokwawe, uri imbere yabo.
21 Mazeubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvanaAbisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite.
22 Nzabagiraubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandiumwami umwe ni weuzabaumwamiubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiriukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiriukundi,
23 ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumurobyabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturobwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabeubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
24 “‘Kandiumugaragu wanjye Dawidi azabaumwami wabo, bose bazaba bafiteumwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.
25 Bazaba mu gihugu nahayeumugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruzabahozemo. Ni cyo bazabamo bo n'abana babo n'abuzukurubabo iteka ryose, kandi Dawidiumugaragu wanjye azabaumwami wabo iteka ryose.
26 Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry'amahoro ribabere isezerano ry'iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize,ubuturobwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabeiteka ryose.
27 Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babeubwoko bwanjye.
28 Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igiheubuturobwanjye bwera buzabamuri bo hagati iteka ryose.’”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
2 “Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi,umwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali,
3 mazeumuhanurireuti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali.
4 Nzagusubizainyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane n'ingabo zawe zose, amafarashi n'abayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, n'igitero kinini gifite ingabo nto n'ingabo nini, bose bambaye inkota,
5 ab'i Buperesi no muri Etiyopiya n'i Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini n'ingofero z'icyuma,
6 na Gomeri n'ingabo ze zose, ab'inzu ya Togaruma b'ahahera h'ikasikazi n'ingabo ze zose, ndetse n'amahanga menshi ari kumwe nawe.
7 Ube witeguye, niukuriwitegure wowe n'ibitero byawe byose biguteraniyeho, kandiubabereumugaba.
8 Iminsi myinshi nishirauzagendererwa, mu myaka y'iherezouzazamu gihugu cyari cyaramazwe n'inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n'ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuyemu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana.
9 Naweuzazamuka uzeumezenk'umugaru,uzabaumezenk'igicu gitwikira igihugu wowe n'ingabo zawe zose, n'amahanga menshi ari kumwe namwe.’
10 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsiuzagira icyo wibwira, kandiuzagira imigambi mibi mazeuvugeuti
11 ‘Ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z'amabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago,
12 kugirangouramburireukubokokwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuyemu mahanga, bukibonera amatungo n'ibintu kandi butuyemu isi hagati.’
13 Sheba na Dedani n'abagenza b'i Tarushishi n'imigunzu y'intare yaho yose bazakubazabati ‘Mbeseuzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n'izahabu, no gushorera amatungo n'ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’
14 “Nuko rero mwana w'umuntu,uhanure mazeubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igiheubwoko bwanjye Isirayeli buzababwiraye, mbese ntuzabimenya?
15 Icyo giheuzazauvuyemu gihugu cyawe ahahera h'ikasikazi, wowe n'amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n'ingabo nyinshi,
16 mazeuzazamukautereubwoko bwanjye Isirayeliumezenk'igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y'imperuka nzatumauteraigihugu cyanjye kugirango amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.
17 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugagakera cyane, mvugiyemu bagaragu banjye b'abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?
18 “‘Uwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli,uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
19 Kuko navuganye ifuhe ryanjye n'umurirow'uburakari byanjye nti: Niukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli,
20 gituma amafi yo mu nyanja n'ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba n'ibyikururabikururukahasi byose, n'abantu bose bari ku isi bihindiraumushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukirehasi.
21 Nzahamagaza inkota yo kumuteraimusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga,umuntu wese yuhiremwene se inkota.
22 Nzamusohorezaho amateka yanjye, mutezeindwara ya mugigano kuva amaraso, kandi we n'ingabo ze n'amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanuriraimvura y'inkundura, mbateze amahindu manini y'uruburarukomeye n'umuriron'amazuku.
23 Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y'amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.’
1 “Nuko rero mwana w'umuntu,uhanurireGogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w'i Roshi n'i Mesheki n'i Tubali.
2 Nzagusubizainyuma, ngushorere nkuzamureuturutse ahahera h'ikasikazi, nkugezeku misozi ya Isirayeli.
3 Umuhetowawe uri mu kubokokwawe kw'ibumosonzawugutesha, n'imyambi yawe iri mu kubokokwawe kw'iburyo nyigushe hasi.
4 Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe n'ingabo zawe n'amahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga by'amoko yose bikugāshe, n'inyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze.
5 Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
6 Maze nzoherezaumurirokuri Magogi no ku bantu baturagamu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.
7 Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensaukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
8 “‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
9 Maze abatuye mu miduguduya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n'inini n'imyambi n'inshyimbo n'amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.
10 Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugiraizo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11 “‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy'abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h'inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n'inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.
12 Ab'inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugirango batunganye igihugu.
13 Niukuriabantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiroumunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
14 Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z'abagenzi zasigaye ku gasozi kugirango bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.
15 Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagiraubonaigufwa ry'umuntu azarishyireho ikimenyetso, kugezaubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi.
16 Kandi izina ry'umuduguduumweuzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.’
17 “Nuko rero mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugirango murye inyama kandi munywen'amaraso.
18 Muzarya inyama z'intwari kandi munyweamaraso y'abami bo mu isi, n'ay'amasekurumey'intama n'ay'abana bazo, n'ay'ihene n'ay'amapfizi byose ari ibibyibushyeby'i Bashani.
19 Kandi muzarya ibinure muhagemunywen'amaraso musinde, iby'igitambo nabatambiriye.
20 Muzahāgira ku meza yanjye, muhagijwe n'amafarashi n'amagare y'intambara n'intwari n'ingabo zose.’Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
21 “Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati y'amahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, n'ukubokokwanjye nabaramburiyeho.
22 Uko ni ko ab'inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo,uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.
23 Kandi amahanga azamenya yuko ab'inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumurobyabo, kuko bancumuyehobigatuma mbakurahoamaso nkabatanga mu maboko y'ababisha babo, bose bakicishwa inkota.
24 Nabagiriye nabi nkurikijeumwanda wabo n'ibicumurobyabo, mbima amaso yanjye.
25 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab'inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy'izina ryanjye.
26 Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumurobyabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bīrāre ari nta wubateraubwoba.
27 Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu by'ababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere y'amahanga menshi ko ndi Uwera.
28 Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize.
29 Ntabwo nzongera kubimaamasoukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.”Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 Mu mwaka twari tumazeimyaka makumyabiri n'itanu tukiriabanyagano, mu itangira ry'umwaka ku munsi wa cumi w'ukwezi, hashize imyaka cumi n'ineumurwaufashwe, muri uwo munsiukubokok'Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo.
2 Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y'umusozimuremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n'umurwa wubatsweho.
3 Nuko anjyanayo, ndebye mbonaumuntuuhagaze ku irembo ishusho ye isa n'umuringa, afiteumugoziw'imigwegwe n'urubingo rwo kugeresha mu ntoki.
4 Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w'umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandiushyireumutimawawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugirango mbikwereke. Ibyoubonabyoseubibwire ab'inzu ya Isirayeli.”
5 Nuko mbona inkike ikikijeurusengero, n'uwo muntuufitemu ntokiurubingo rw'urugerorwa mikono itandatu,umukonowoseurenzeho intambwe y'intoki, maze ageraubugaribw'iyo nkike bubaurubingo incuro imwe, n'uburebure bw'impagarike na bwo ariurubingo.
6 Nuko aza ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba azamukiraku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cy'iremboubugaribwacyo bubaurubingo incuro imwe, n'ikindi gikingiubugaribwacyo na cyo ari incuro imwe.
7 Akumba koseuburebure bwako bubaurubingo incuro imwe, n'ubugaribwako ari indi ncuro, hagati y'utwo twumba haciyeumwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi y'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu na ho hariurubingo incuro imwe.
8 Agera n'ibaraza ry'irembo aherekera ku nzu, ribaurubingo incuro imwe.
9 Maze agera ibaraza rindi ry'irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry'irembo ryari aherekeye ku nzu.
10 Utwumba two ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba twari dutatumu ruhande rumwe, n'utundi dutatumu rundi ruhande. Twose twariurugerorumwe, n'ibikingi byaryo by'impande zombi byariurugerorumwe.
11 Ageraubugaribwo mu bikingi by'irembo buba mikono cumi, kandiuburebure bw'irembo buba mikono cumi n'itatu.
12 Umwanya wariuciyeimbere y'utwumba wari mukonoumwe mu ruhande rumwe, n'undi mwanya wa mukonoumwe mu rundi ruhande, n'utwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande.
13 Maze agera irembo ahereye ku gisenge cy'akumba kamwe ageza ku gisenge cy'akandi,ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu, amarembo yerekeranye.
14 Ashyiraho n'inkingi agera mikono mirongo itandatu,urugorugarukiraku nkingi kandi ruzengurutse irembo.
15 Uhereye inyuma y'ibikingi by'irembo ahanyurwa,ukageza ku ibaraza ry'irembo ry'imbere, hari mikono mirongo itanu.
16 Utwo twumba twari dufiteamadirishya akinzwe, two n'inkingi zatwo ziri ku irembo ry'imbere impande zose n'ibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose z'imbere, inkingi yose iriho imikindo.
17 Maze anjyana mu rugo rw'inyuma mpabonautwumba n'imbuga ishashweho amabuye, bikikijehourugoimpande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hariutwumba mirongo itatu.
18 Mu mpande z'amarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye n'uburebure bw'amarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo.
19 Maze ageraubugariuhereye imbere y'irembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba n'ikasikazi.
20 Agerauburebure bw'irembo ry'urugorw'inyuma ry'aherekeye ikasikazi, n'ubugaribwaryo.
21 Utwumba two kuri ryo twari dutatumu ruhande rumwe n'utundi dutatumu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo byari bihwanyijeurugeron'irembo rya mbere,uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
22 Amadirishya yo kuri ryo, n'amabaraza yo kuri ryo n'imikindo yaho, byari bihwanyijeurugeron'irembo ry'aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiyeku rwuririro rw'intambwe ndwi, n'amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.
23 Irembo ry'aherekeye ikasikazi n'iry'aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n'amarembo y'urugorw'imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugezaku rindi haba mikono ijana.
24 Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, nk'uko ingero za mbere zari ziri.
25 Ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
26 Kuhagera hariurwuririro rurihointambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo.
27 Hari n'irembo ku rugo rw'imbere ry'aherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugezaku rindi ry'aherekeye ikusi, haba mikono ijana.
28 Maze anjyana mu rugo rw'imbere anyujijemu irembo ry'aherekeye ikusi, nuko agera irembo ry'aherekeye ikusi nk'uko ingero za mbere zari ziri,
29 n'utwumba n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo bwari makumyabiri n'itanu.
30 Kandi amabaraza yari ahakikijeuburebure bwayo bwari mikono makumyabiri n'itanu,ubugaribwayo ari mikono itanu.
31 Amabaraza yari aherekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
32 Maze anjyana mu rugo rw'imbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nk'uko izo ngero zari ziri,
33 n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo nk'uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n'amabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo mikono makumyabiri n'itanu.
34 Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rw'inyuma n'ibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
35 Maze anjyana ku irembo ry'aherekeye ikasikazi, arigera nk'uko izo ngero zari ziri,
36 n'utwumba twaryo n'ibikingi byaryo n'amabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu,ubugaribwaryo buba mikono makumyabiri n'itanu.
37 Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rw'inyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hariurwuririro rurihointambwe munani.
38 Iruhande rw'ibikingi by'amarembo hari akumba gafiteumuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa.
39 Ku ibaraza ry'irembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukurahourubanza.
40 Mu ruhande ruherahanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ry'aherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ry'irembo hari ayandi abiri.
41 Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rw'irembo, ayo meza uko ariumunanibayabagiragaho ibitambo.
42 Kandi hari n'ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw'ibitambo byoswa,uburebure bwayo ari mukonoumwe n'igice, n'ubugaribwayo ari mukonoumwe n'igice, n'uburebure bwayo bw'impagarike ari mukonoumwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n'ibindi bitambo.
43 Hari n'inkonzo,uburebure bwazo ari intambwe y'intoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama z'ibitambo.
44 Inyuma y'irembo ry'imbere hariutwumba tw'abaririmbyi mu rugo rw'imbere, twari iruhande ry'irembo ry'aherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rw'irembo ry'aherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi.
45 Maze arambwira ati “Aka kumba kerekeye ikusi ni ak'abatambyi barindaurusengero,
46 n'akumba kerekeye ikasikazi ni ak'abatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.”
47 Maze ageraurugouburebure bwarwo buba mikono ijana, n'ubugaribwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere y'urusengero.
48 Maze anjyana ku ibaraza ry'urusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, n'ubugaribw'irembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande.
49 Uburebure bw'umurambararo bw'ibaraza bwari mikono makumyabiri, n'ubugaribwaryo ari mikono cumi n'umwe, kuhagera hariurwuririro kandi ku bikingi by'irembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande.
1 Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo,ubugaribwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ariubugaribw'ihema.
2 Ubugaribw'umuryango buba mikono cumi, kandi impande z'umuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, n'iyindi itanu mu rundi ruhande, maze agerauburebure bwarwo bw'umurambararo buba mikono mirongo ine, n'ubugaribwarwo mikono makumyabiri.
3 Maze arwinjiramo agera inkomanizo z'umuryango zombi ziba mikono ibiri,uburebure bw'igihagararo bw'umuryango buba mikono itandatu, n'ubugaribw'umuryango buba mikono irindwi.
4 Imbere harwo ahagerauburebure bwa mikono makumyabiri, n'ubugarina bwo ari uko maze arambwira ati “Aha ni ahera cyane.”
5 Maze ageraurusikarw'urusengero ruba mikono itandatu, n'ubugaribw'akumba k'iruhande kose buba mikono ine, dukikije ku nzu impande zose.
6 Kandi utwo twumba tw'iruhande twari tugerekeranye dutatudutatu,umurongo woseurimoutwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusikarwari rukikije ku rusengero impande zose, kugirango tutegamiraurusikarw'urusengero.
7 Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h'urusengero harushaho kuba hagari, kandiuwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuragaku ko hagati.
8 Maze mbona yuko urwo rusengero rufiteurufatiro rusumbaho. Imfatiro z'utwo twumba turukikijeho,uburebure bwazo bwariurubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu.
9 Umubyimba w'urusikarwo kuri utwo twumba tw'iruhande aherekeye hanze wari mikono itanu, kandi ahasigaye hari ah'utwo twumba tw'iruhande rw'urusengero.
10 Kuva ku twumba kugezakuri iyo nzu, hariumwanya wa mikono makumyabiri impande zose.
11 Imiryango y'utwo twumba yari yerekeye ahasigaye,umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandiumwanyautubatswemo woseubugaribwawo bwari mikono itanu.
12 Kandi inzu yari imbere y'umwanyauciyehagati aherekeye iburengerazuba,ubugaribwawo bwari mikono mirongo irindwi,umubyimba w'urusikarw'iyo nzu ari mikono itanu hose, n'uburebure bwayo bw'umurambararo ari mikono mirongourwenda.
13 Nuko ageraurusengerouburebure bw'umurambararo buba mikono ijana,umwanyauciyehagati wo n'iyo nzu n'insika zayouburebure bwabyo buba mikono ijana,
14 ubugaribw'imbere y'urusengero, ho n'umwanyauciyehagati w'aherekeye iburasirazuba buba mikono ijana.
15 Maze agerauburebure bw'umurambararo bw'inzu iri imbere y'umwanyauciyehagati, na wo uri inyuma yayo n'amabaraza yayo yombi, buba mikono ijana.
16 Imbere h'urusengero n'amabaraza y'urugo, n'inkomanizo n'amadirishya akinzwe, n'amabaraza akikije ku mazu agerekeranye atatu atatu, no mu irebe ry'umuryango hose, igisenge cyari imbaho, kandiuhereye hasiukageza ku madirishya, ndetse amadirishya yari atwikiriwe,
17 hejuru y'umuryango no mu nzu imbere n'inyuma, n'urusikarwose imbere n'inyuma, byose byari bihwanyijeurugero.
18 Byari bishushanijweho abakerubi n'imikindo, hagati y'umukerubi n'undi hagiye habaumukindo, kandiumukerubi wese yari afite mu maso habiri,
19 mu maso h'umuntu herekeye ku mukindo uri mu ruhande rumwe, no mu maso h'umugunzu w'intare herekeye ku mukindo uri mu rundi ruhande. Uko ni ko byari bishushanijwe ku rusengero impande zose.
20 Uhereye hasiukageza hejuru y'umuryango hari hashushanijwe abakerubi n'imikindo, uko ni kourusikarw'urusengero rwari rushushanijweho.
21 Inkingi z'umuryango w'urusengero zanganaga impande zose, kandiuruhande rw'imbere rw'ubuturobwera rwasaga n'urusengero.
22 Igicaniro cyabajwe mu biti,uburebure bw'igihagararo bwacyo bwari mikono itatu, n'uburebure bw'umurambararo ari mikono ibiri. Inkokora zacyo n'amaguru yacyo n'imbavu zacyo byari byarabajwe mu biti, maze arambwira ati “Aya ni yo meza ari imbere y'Uwiteka.”
23 Kandiurusengero n'ubuturobwera byari bifite inzugi ebyiri,
24 urugirwose rwari rufiteimigabane ibiri ikingurwa,urugirumwe rurimoimigabane ibiri n'urundi rugi yindi ibiri.
25 Inzugi z'urusengero zari zishushanijweho abakerubi n'imikindo, nk'uko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ry'umuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye.
26 Kandi hari amadirishya akinzwe n'imikindo mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande na ho ari uko, biri mu mpande zombi z'umuryango. Uko ni koutwumba dukikije ku rusengero two n'inkomanizo, byari bimeze.
1 Maze amvanayo anjyana mu rugo rw'inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y'umwanyauciyehagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.
2 Uruhande rwarimourugirw'aherekeye ikasikazi,uburebure bw'umurambararo bwarwo bwari mikono ijana,ubugaribwarwo ari mikono mirongo itanu.
3 Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y'urugorw'imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y'urugorw'inyuma, aho amabaraza y'utwumba twari tugerekeranye dutatudutatuyari ari.
4 Imbere y'utwo twumba hari inzira ifiteubugaribwa mikono cumi n'akayira ka mukonoumwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.
5 Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n'utwo hagati, kuko twatubijwe n'amabaraza yatwo.
6 Kuko twari tugerekeranije dutatudutatu, ariko tudafite inkingi nk'inkingi za za ngo, ni cyo cyatumagauhereye hasiutwumba two hejuru tuba duto ku two hasi no ku two hagati.
7 Urusikarw'utwumba rwaheraga inyuma ku rugo rw'inyuma ruri imbere y'utwumba,uburebure bwarwo bwari mikono mirongo itanu,
8 kukouburebure bw'umurambararo bw'utwumba tw'aherekeye mu rugo rw'inyuma bwari mikono mirongo itanu, ariko imbere y'urusengero ho hari mikono ijana.
9 Munsi y'utwo twumba hari irembo ryerekeye iburasirazuba, ryanyurwagamo n'abaturukamu rugo rw'inyuma.
10 Mu mubyimba w'urusikarw'urugorw'aherekeye iburasirazuba, na ho hariutwumba twari imbere y'umwanyauciyehagati, twerekeye ku nzu.
11 Inzira yari imbere yatwo yasaga n'inzira yari ku twumba tw'aherekeye ikasikazi, twose twanganaga mu burebure no mu bugari. Imiryango yatwo n'uko twaringanijwe n'inzugi zatwo, byose byarasaga.
12 Inzugi z'utwumba tw'aherekeye ikusi na zo ni ko zari zimeze, ku mutwe w'inzira hariurugi, ari yo nzira yari iri imbere y'urusikarw'aherekeye iburasirazuba, ahanyurwa.
13 Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanyauciyehagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukurahourubanza, kuko ari ahantu hera.
14 Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”
15 Nuko arangije kugerainzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba, ageraurugoimpande zose.
16 Agereshauruhande rw'aherekeye iburasirazubaurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
17 Maze agereshauruhande rw'aherekeye ikasikaziurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
18 Agereshauruhande rw'aherekeye ikusiurubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
19 Ahindukirira mu ruhande rw'aherekeye iburengerazuba, ahagereshaurubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu.
20 Agera impande enye z'inkike izengurutse inzu,uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n'ubugaribwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n'ibya rubanda.
1 Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba.
2 Maze mbonaubwiza bw'Imana ya Isirayeli buje buturukamu nzira y'iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw'amazi menshi, maze isi imurikirwa n'ubwiza bwayo.
3 Bwari bumezenk'ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimburaumurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk'icyo neretswe nabonye ku mugeziwa Kebari, maze ngwa nubamye.
4 Nukoubwiza bw'Uwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba.
5 Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, ndebye mbonaubwiza bw'Uwiteka bwuzuyeurusengero.
6 Maze numvauvuganananjye ari mu rusengero, nukoumuntu ampagarara iruhande.
7 Arambwira ati “Mwana w'umuntu, aha hantu ni ah'intebe y'ubwami yanjye, ni n'ahantu h'ubworo bw'ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y'Abisirayeli. Kandi ab'inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjyeukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurisheubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z'abami babo bari mu ngoro zabo,
8 kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n'inkomanizo zanjye, n'inkingi zabo hamwe n'inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakabaurusikagusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye.
9 Noneho nibamvane imbereubusambanyi bwabo n'intumbi z'abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose.
10 “Nuko rero mwana w'umuntu, ereka ab'inzu ya Isirayeli uru rusengero kugirango bakozwe isoni n'ibicumurobyabo, barugerebakurikije igishushanyo cyarwo.
11 Nibakozwe isoni n'ibyo bakoze byose,ubamenyeshe ukourusengero rusa n'uko ruringanijwe, n'ahasohokerwa harwo n'ahinjirirwa harwo, n'imigabane yarwo yose n'ingero zarwo zose, n'amateka yarwo yose n'amategeko yarwo yose,ubyandike imbere yabo kugirango bajye bibuka uko rusa kose n'amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.
12 Iri ni ryo tegeko ry'urusengero: mu mpinga y'umusoziaho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukirani ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ry'urusengero.
13 “Kandi izi ni zo ngero z'igicaniro zigereshejwe mikono (umukonowoseurengejweho intambwe y'intoki), indiba yacyo ibe mukonoumwe n'ubugaribwacyo mukonoumwe,umugunowacyo ube intambwe y'intoki impande zose. Uko ni ko indiba y'igicaniro izaba imeze.
14 Kandiuhereye hasi ku butakaukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n'ubugariby'iyo sūbi bube mukonoumwe. Kandiuhereye kuri iyo sūbi ntoukageza ku isūbi nini habe mikono ine,ubugaribw'iyo sūbi bube mukonoumwe.
15 Na cya gicaniroubwacyouburebure bw'impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane.
16 Igicaniroubwacyouburebure bw'umurambararo bwacyo bube mikono cumi n'ibiri, n'ubugarimikono cumi n'ibiri, impande zose uko ari enye zingane.
17 Kandiumugunowacyouburebure bwawo bube mikono cumi n'ine, n'ubugarimikono cumi n'ine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umugunougikikijehougisumbyeubugaribw'igice cya mukono, isūbi ya mbere igireubugaribwa mukonoumwe impande zose, kandiurwuririro rube aherekeye iburasirazuba.”
18 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw'igicaniro azakurikizwaumunsi bazacyubaka, kugirango bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso.
19 Maze abatambyi b'Abalewi b'urubyaro rwa Sadoki banyegera kugirango bankorere,ubaheikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
20 Uzende ku maraso yacyouyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye z'umugunono ku mpande z'umugunozose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano.
21 Mazeuzende icyo kimasa cy'igitambo gitambirwa ibyaha,ugitwikire ahategetswe h'urusengero inyuma y'ubuturobwera.
22 Naho ku munsi wa kabiri,uzatambe isekurumey'ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk'uko bacyejesheje ikimasa.
23 Numarakucyezauzatambe ikimasa kidafite inenge, n'isekurumey'intama yo mu mukumbi idafite inenge.
24 Kandiuzabizane imbere y'Uwiteka maze abatambyi babitereumunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa.
25 Mu minsi irindwi uko bukeyeuzajyeutamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n'ikimasa n'isekurumey'intama yo mu mukumbi idafite inenge.
26 Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera.
27 Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munanino mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa n'ibitambo byanyu by'uko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.”
1 Maze angarura mu nzira y'irembo ry'ubuturobwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.
2 Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagireumuntuurinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemoni cyo gituma rihora ryugariye.
3 Umwami ni weuzahicara, afungurireimbere y'Uwiteka kuko ariumwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y'ibaraza ry'iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.”
4 Maze anjyana mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y'urusengero. Nuko ndebye mbonaubwiza bw'Uwiteka bwuzuyeinzu y'Uwiteka, mperako ngwa nubamye.
5 Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w'umuntu, giraumweteurebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y'urusengero rw'Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandiumenye neza ahinjirirwa h'urwo rusengero n'ahasohokerwa hose h'ubuturobwera.
6 “Uzabwire ba bagome ari bo ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
7 ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutimano ku mubirimu buturobwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanzeumutsima wanjye n'ibinure n'amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.
8 Kandi ntimwitonderaumurimow'ubuturobwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakoreumurimow'ubuturobwanjye bwera.
9 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahangaudakebwe mu mutimano ku mubiriuzinjira mu buturobwanjye bwera, habe n'uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.
10 “‘Kandi n'Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n'ibibi byabo.
11 Ariko bazakora mu buturobwanjye bwera ari abakumirizi b'amarembo y'urusengero, kandi bakore n'imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n'ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.
12 Kuko babakoreye bari imbere y'ibigirwamana byabo, bakabera ab'inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburirahoukubokokwanjye, kandi bazagibwaho n'ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13 Ntabwo bazanyegera, ngo bankorereumurimow'ubutambyi, cyangwa kugiraicyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n'ibizira bakoze.
14 Nyamara nzabagira abarinzi b'urusengero, mbahe gukoraumurimowaho n'imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.
15 “‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakoraumurimowo mu buturobwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugirango bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 Kandi bazajye binjira mu buturobwanjye bwera begere ameza yanjye kugirango bankorere, bakurikize amategeko yanjye.
17 Nibinjira mu marembo y'urugorw'imbere bazajya baza bambaye imyambaro y'ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimoubwoya igihe bakorera ku marembo y'urugorw'imbere no mu rusengero.
18 Bajye bambara ibitambaro by'ibitare ku mutwe, bambare n'amakabuturay'ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.
19 Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw'inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugirango bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.
20 “‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo baterekeumusatsi, bajye biyogoshesha gusa.
21 Ntihakagire uwo mu batambyiunywainzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw'imbere.
22 Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw'ab'inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n'abatambyi.
23 “‘Bajye bigishaubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n'ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n'ibitanduye.
24 Nihabaurubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n'amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n'amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n'amasabato yanjye.
25 “‘Ntibakegere intumbi y'umuntu kugirango badahumana, keretse se w'uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwaumuhungu we cyangwaumukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki weudafiteumugabo, abo ni bo bakwihumanisha.
26 Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.
27 Umunsi azasubiramu buturobwera mu rugo rw'imbere kugirango ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
28 “‘Kandi bazagiraumwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagiraumwandu mubahamuri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.
29 Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikurahourubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.
30 Umuganura w'imyaka yose n'amaturo yose y'ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby'abatambyi kandi mujye muha abatambyiumuganura w'irobe ryanyu, kugirango amazu yanyu ahabweumugisha.
31 Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwecyangwa igikanka, ari ikigurukacyangwa itungo.
1 “‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihuguubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejweumugabane wera w'igihugu,uburebure bwawo buzabeubw'imbingo ibihumbi makumyabiri n'eshanu, n'ubugaribwawo ibihumbi cumi:uzabeuweramu ngabano zawo zose.
2 Uwo mugabane muzawendaho ah'ubuturobwera,uburebure bwaho bube ubw'imbingo magana atanu, n'ubugaribwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimoubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu.
3 Nuko rero muri uwo mugabaneuzagereuburebure bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugariibihumbi cumi, muri wo hazabaubuturobwera n'ahera cyane.
4 Uwo niumugabane wera w'igihugu,uzabeuw'abatambyi bakorera mu buturobwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubakaamazu yabo, kandi habe n'ahantu hera h'ubuturobwera.
5 Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwauburebure bw'umurambararo bw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugaribwaho ibihumbi cumi, habeumwandu wabo, bahagire n'utuzumakumyabiri.
6 “‘Kandi muzategekere ah'umurwa,ubugaribwaho bube ubw'imbingo ibihumbi bitanu, n'uburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rw'umugabane wera watoranijwe, habe ah'ab'inzu ya Isirayeli bose.
7 “‘Kandi muzatoranirizeumwamiumugabane mu mpande zombi z'umugabane wera n'ah'umudugudu, imbere y'umugabane wera n'imbere y'ah'umudugudu, mu ruhande rw'iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw'iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba,uburebure bwacyo bureshye n'uburebure bw'umugabane umwe,uhereye mu ruhande rw'iburengerazubaukageza mu ruhande rw'iburasirazuba.
8 Hazamuberaumugabane w'umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganyaubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab'inzu ya Isirayeli igihugu nk'uko imiryango yabo iri.
9 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimurekekugiraurugomono kunyaga, mugireimanza zitabera no gukiranuka, mukizeubwoko bwanjye amakoro arenzeurugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
10 “‘Mugireiminzani itunganye na efa itunganye, n'incuro y'intango itunganye.
11 “‘Efa n'incuro y'intango bibeurugerorumwe, kugirango incuro y'intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru.
12 “‘Shekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n'eshanu, na shekeli cumi n'eshanu zibe ari zo ziba mane yanyu.
13 “‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y'ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muturena kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru,
14 n'urugerorw'amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y'intango y'amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy'intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe,
15 n'umwana w'intama umwe wo mu mukumbi w'intama magana abiri, zo mu rwuri rw'imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry'ifu n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro kugirango bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 “‘Abantu bose bo mu gihugu bazaturiraumwami wa Isirayeli iryo turo.
17 Arikoumwami we azatanga ibitambo byoswa, n'amaturo y'ifu, n'amaturo y'ibyokunywamu bihe by'ibirori no mu mboneko z'ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n'ituro ry'ifu, n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro, kugirango ahongerere inzu ya Isirayeli.
18 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w'uko kwezi,uzende ikimasa kidafite inenge maze wezeubuturobwera.
19 Umutambyi azende ku maraso y'igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z'urusengero, no ku mfurukaenye z'umugunow'igicaniro, no ku bikingi by'irembo ry'urugorw'imbere.
20 Uko ni ko ku munsi wa karindwi w'ukwezi,uzagenzereza uwo byagwiririye wese n'umuntu w'umuswa. Ni ko muzahongereraurusengero.
21 “‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n'ine w'uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by'iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa.
22 Kandi uwo munsiumwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu.
23 Mu minsi irindwi y'ibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, n'amasekurumey'intama adafite inenge arindwi, uko bukeyebw'iyo minsi uko ari irindwi, n'isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose.
24 Kandi azature n'ituro ry'ifu, ku kimasa cyose efa imwe y'ifu, no ku isekurumey'intama efa imwe, na hini y'amavuta ya elayo kuri efa yose y'ifu.
25 “‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy'ibirori by'iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo cyoswa, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo.
1 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry'urugory'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y'umurimo, ariko ku munsi w'isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbereukwezi kwabonetseho.
2 Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo ry'inyuma, maze ahagarare iruhande rw'igikingi cy'irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n'igitambo cye cy'uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by'amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugezanimugoroba.
3 Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y'iryo rembo ku masabato no mu mboneko z'ukwezi.
4 “‘Igitambo cyoswaumwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w'isabato, ni abana b'intama badafite inenge batandatu n'isekurumey'intama idafite inenge,
5 kandi ituro ry'ifu ku bw'isekurumey'intama ribe efa imwe, n'ituro ry'ifu ku bw'abana b'intama ribe nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
6 Kandi ku munsi wa mbereukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n'abana b'intama batandatu, n'isekurumey'intama bidafite inenge,
7 kandi atange n'ituro ry'ifu, ku bw'ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw'isekurumey'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
8 Kandiumwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo.
9 “‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y'Uwiteka mu minsi y'ibirori byabo byera,uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandiuzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y'irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.
10 Kandiumwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
11 Mu minsi y'ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry'ifu rijye riba efa imwe ku bw'ikimasa, na efa imwe ku bw'isekurumey'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
12 “‘Kandi igiheumwami azaturiraUwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy'uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n'ibitambo bye by'uko ari amahoro, nk'uko ajya agenza ku munsi w'isabato maze asohoke, namara guhitairembo ryugarirwe.
13 “‘Kandi nawe ujyeutambirira Uwitekaumwana w'intama,umazeumwaka umwe kandiudafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujyeuwutamba uko bukeye.
14 Kandiuwutangane n'ituro ry'ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo yo gutosaiyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry'ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.
15 Kandi ni ko bazajya batanga n'umwana w'intama, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho.
16 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy'ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy'abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.
17 Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugezamu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizweumwami, ariko gakondo ye izaba iy'abahungu be.
18 Kandiumwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomongo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugirangoubwoko bwanjye budatatana,umuntu wese akava muri gakondo ye.’”
19 Maze anjyana ahanyurwa h'iruhande rw'irembo, angeza mu twumba twera tw'abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba.
20 Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikurahourubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugirango batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.”
21 Maze anjyana mu rugo rw'inyuma, anyuza mu matako ane y'urugo, ndebye mbona ku matako y'inkike yose y'urugohari ingombe.
22 Mu matako ane y'urugohari ingombe zizitiweho,uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n'ubugaribwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanijeurugero.
23 Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose.
24 Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakoreraurusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.”
1 Nuko angarura ku muryango w'urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y'irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kukourusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h'igicaniro.
2 Maze ansohorera mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukanamu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry'inyuma aherekeye iburasirazuba. Ndebye mbona amazi atemba, anyura mu ruhande rw'iburyo.
3 Uwo muntu agana iburasirazuba, afiteumugozimu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari.
4 Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero.
5 Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abayeumugezintabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n'uzi koga, ariumugeziutambukishwa amaguru.
6 Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, mbese ibyourabibonye?”Arangarura angeza ku nkombe y'umugezi.
7 Amaze kungarura, mbona ku nkombe y'umugezihari ibiti byinshi cyane mu mpande zombi.
8 Maze arambwira ati “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, azagera no muri Araba kandi agere no mu nyanja, nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira.
9 Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugeziutemberamo yose kizabaho. Hazabamo n'amafi menshi cyane, kuko amazi y'aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugeziugezekikabaho.
10 Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo,uhereye muri Enigediukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y'amoko atari amwe nk'amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane.
11 Ariko ibyondo by'isayo byaho n'ibishanga byaho ntabwo bizabonezwa, bizatabwa bibe ah'umunyu.
12 Ku nkombe z'uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n'amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera ukoukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturobwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibeumutiuvura.”
13 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Uru ni rwo rugabano rw'igihugu muzagabanya imiryango cumi n'ibiri ya Isirayeli ho gakondo: Yosefu azagira imigabane ibiri.
14 Kandiumuntu wese wo muri mwe azabonaumugabane, nta wuzacikanwa kuko narahiye ba sogokuruzakukibaha. Iki gihugu kizaba gakondo yanyu.
15 “Uru ni rwo ruzabaurugabano rw'igihugu: mu ruhande rw'ikasikaziuhereye ku Nyanja Nini, ku nzira y'i Hetiloniukageza i Sedadi,
16 i Hamati n'i Berota n'i Siburayimu, hari hagati y'urugabano rw'i Damasiko n'urugabano rw'i Hamati n'i Haserihatikoni hari mu rugabano rw'i Hawurani.
17 Kandiuhereye ku nyanjaurugabano ruzabai Hasarenani hari mu rugabano rw'i Damasiko n'urugabano rw'i Hamati, ikasikazi. Urwo ni rwo ruhande rw'ikasikazi.
18 “Mu ruhande rw'iburasirazuba, hagati y'i Hawuranin'i Damasiko n'i Galeyadi, n'igihugu cya Isirayeli, hazaba Yorodani. Muzagere muhereye mu rugabano rw'ikasikazi mugezeku nyanja y'iburasirazuba. Urwo ni rwo ruhande rw'iburasirazuba.
19 “Mu ruhande rw'ikusi aherekeye ikusi,uhereye i Tamariukageza ku mazi y'i Meribati Kadeshi, no ku mugeziwa Egiputa ku Nyanja Nini. Ni rwo ruhande rw'ikusi aherekeye ikusi.
20 Mu ruhande rw'iburengerazuba hazaba Inyanja Nini,uhereye mu rugabano rw'ikusiukageza ahateganye n'i Hamati. Urwo ni rwo ruhande rw'iburengerazuba.
21 “Ni ko muzagabanya icyo gihugu, uko imiryango ya Isirayeli ingana.
22 Maze muzakigabanisheubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n'abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk'ababyawe n'Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli.
23 Umuryangoumunyamahanga azaba arimo, abe ari wo aherwamo gakondo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
1 “Aya ni yo mazina y'imiryangouhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y'i Hetiloniukageza i Hamati, n'i Hasarenani h'urugabano rw'i Damasiko ikasikazi hateganye n'i Hamati, hagati y'aherekeye iburasirazuba, n'iburengerazuba hazabaumugabane wa Dani.
2 Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Daniukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wa Asheri.
3 Kandiuhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Asheriukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wa Nafutali.
4 Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Nafutaliukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wa Manase.
5 Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Manaseukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wa Efurayimu.
6 Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Efurayimuukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wa Rubeni.
7 Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Rubeniukageza aherekeye iburasirazuba, hazabaumugabane wa Yuda.
8 “Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Yudaukageza aherekeye iburengerazuba, hazabaumugabane wejejwe muzaturahoamaturo,ubugaribwawo buzabaubw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandiuburebure bwawo buzahwane n'indi migabaneuhereye aherekeye iburasirazubaukageza aherekeye iburengerazuba, kandiubuturobwera buzawubemohagati.
9 “Umugabane wera muzatura Uwiteka,uburebure bwawo buzabeimbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugariibihumbi cumi.
10 Uwo mugabane werauzabauw'abatambyi. Aherekeye ikasikazi hawouburebure bwawo buzabaibihumbi makumyabiri na bitanu, n'aherekeye iburengerazubaubugaribwawo buzabaibihumbi cumi, n'aherekeye iburasirazubaubugaribwawo buzabaibihumbi cumi, n'aherekeye ikusiuburebure bwawo buzabaibihumbi makumyabiri na bitanu, kandiubuturobwera bw'Uwiteka buzabehagati yaho.
11 Uzabe uw'abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki, bakomeje kunkorera ntibanyimūre, igihe Abisirayeli bayobye nk'uko Abalewi bayobye.
12 Uwo mugabaneuzababereuweracyaneukuwemu migabane y'igihugu, kandiubangikanye n'urugabano rw'uw'Abalewi.
13 “Abalewi na bo bazagiraumugabaneukikije ku rugabano rw'abatambyi,uburebure bwawo buzabeibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugariibihumbi cumi. Uburebure bwose buzabeibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugariibihumbi cumi.
14 Kandi ntihazagire ikigurwa cyo muri wo cyangwa ngo kiguranwe, kandiumuganura w'igihugu ntuzabeuw'abandi, kuko cyerejwe Uwiteka.
15 “Ibihumbi bitanu byasigaye ku bugaribw'ibihumbi makumyabiri na bitanu hazaba aha rubanda, no kubakaumurwaurimoubuturon'imihana yawo, uwo murwauzabehagati yaho.
16 Izi ni zo ngero zawo:uruhande rw'ikasikazi ruzabeibihumbi bine na magana atanu,uruhande rw'ikusi ruzabeibihumbi bine na magana atanu,uruhande rw'iburasirazuba ruzabeibihumbi bine na magana atanu, n'uruhande rw'iburengerazuba ibihumbi bine na magana atanu.
17 Kandiumurwauzagire imihana: aherekeye ikasikazi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye ikusi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye iburasirazuba hazabe magana abiri na mirongo itanu, n'aherekeye iburengerazuba magana abiri na mirongo itanu.
18 Ahasigaye hateganye n'uburebure bw'umugabane wera,uruhande rwaho rw'aherekeye iburasirazuba ruzabeibihumbi cumi, n'urw'aherekeye iburengerazuba ibihumbi cumi. Hazabe hateganye n'umugabane w'ubuturobwera, kandiumwero waho ujye uba ibyokurya by'abakora mu murwa.
19 Abakora mu murwa bo mu miryango yose ya Isirayeli, bajye bahahinga.
20 “Umugabane wera woseuzabeibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu. Muzature ituro ry'umugabane w'ubuturobwera,ufiteimpande enye zingana n'ah'umurwa.
21 “Ahasigaye ho mu mpande zombi z'umugabane wera n'umurwa, hazabe ah'umwami. Ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburengerazuba, hateganye n'iyo migabane, hazabe ah'umwami kandiumugabane wera n'ubuturobwera bw'urusengero bizabe hagati yarwo.
22 Maze kandiuhereye ku mugabane w'Abalewi n'ah'umurwa, uri hagati ya gakondo y'umwami, hagati y'urugabano rwa Yuda n'urugabano rwa Benyamini, hazabe ah'umwami.
23 “Na yo imiryango isigaye,uhereye aherekeye iburasirazubaukageza aherekeye iburengerazuba, hazabeumugabane wa Benyamini.
24 Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Benyaminiukageza aherekeye iburengerazuba, hazabeumugabane wa Simiyoni.
25 Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Simiyoniukageza aherekeye iburengerazuba, hazabeumugabane wa Isakari.
26 Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Isakariukageza aherekeye iburengerazuba, hazabeumugabane wa Zebuluni.
27 Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Zebuluniukageza aherekeye iburengerazuba, hazabeumugabane wa Gadi.
28 “Kandiuhereye aherekeye ikusi h'urugabano rwa Gadi,urugabano ruzabeuhereye i Tamariukageza ku mazi y'i Meribati Kadeshi no ku mugeziwa Egiputa ku Nyanja Nini.
29 “Icyo ni cyo gihugu muzagabanisha imiryango ya Isirayeliubufindo kuba gakondo yabo, kandi iyo ni yo migabane yabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
30 “Aya ni yo marembo y'umurwa: mu ruhande rw'ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu,
31 kandi amarembo y'umurwa azitirirwa amazina y'imiryango ya Isirayeli, mu ruhande rw'ikasikazi amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Rubeni, irindi ribe irembo rya Yuda, irindi ribe irembo rya Lewi.
32 No mu ruhande rw'iburasirazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Yosefu, irindi ribe irembo rya Benyamini, irindi ribe irembo rya Dani.
33 No mu ruhande rw'ikusi hagereshejwe imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Simiyoni, irindi ribe irembo rya Isakari, irindi ribe irembo rya Zebuluni.
34 No mu ruhande rw'iburengerazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Gadi, irindi ribe irembo rya Asheri, irindi ribe irembo rya Nafutali.
35 Ahawukikije hose hazabe imbingo ibihumbi cumi n'umunani, kandiuhereye uwo munsi uwo murwauzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari.’”