1

1 Umurwa w'i Yerusalemu kousigayemoubusa,
Kandi wari wuzuyeabantu!
Uwariukomeye mu mahanga,
Ko yahindutse nk'umupfakazi!
Uwariumwamikazi mu ntara yarayobotse,
Aratura ikoro.

2 Nijoro arira cyane,
Amarira amutemba mu maso,
Mu bakunzi be bose ntafiteumuhumuriza.
Incuti ze zose zaramuriganije,
Zahindutse abanzi be.

3 Abayuda bajyanywe ari imbohe,
Babitewe n'akarengane n'uburetwa bwinshi bikabije.
Batuye mu banyamahanga,
Nta buruhukirobahabonye,
Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.

4 Inzira z'i Siyoni ziraboroga,
Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.
Amarembo yaho yose ni amatongo,
Abatambyi baho barasuhuzaumutima.
Abari baho bafiteumubabaro,
Na houbwaho hafite ishavu.

5 Abaharwanyaga barahanesheje,
Ababisha baho bagize ishya.
Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumurobyaho byinshi,
Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y'ababisha.

6 Ubwiza bwose bw'umukobwa w'i Siyoni bwamuvuyeho,
Ibikomangoma bye byahindutse nk'impara zihebyeurwuri,
Byagiye bidafite intege imbere y'ababyirukanaga.

7 I Yerusalemu mu gihe cy'umubabaro n'amaganya byaho,
Hibutse ibintu byaho byose binezeza,
Ibyo hahoranye kera.
Igiheubwoko bwaho buguyemu maboko y'umubisha,
Ntihagire kivuna,
Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.

8 I Yerusalemu hacumuyebishishana,
Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.
Abahubahaga bose barahasuzuguye,
Kuko babonyeubwambure bwaho.
Niukurihasuhuzaumutima,
Kandi hasubirainyuma.

9 Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,
Ntihibuka iherezo ryaho.
Ni cyo cyatumye hacishwa bugufibitangaje,
Ntihagirauhahumuriza.
“Ayii Uwiteka, itegerezeumubabaro wanjye,
Kukoumwanzi anyitereye hejuru!”

10 Umubisha yasingirijeukubokokwe ibintu byaho byose binezeza,
Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturobwaho bwera,
Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe.

11 Abantu baho bose baraganya,
Barahahiriza ibyokurya.
Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.
“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,
Nahindutseumugayo.

12 “Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?
Nimwitegereze murebeko hariumubabarouhwanye n'uwanjye wangezeho;
Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

13 “Yoherejeumuriromu magufwa yanjye,
Uvuye hejuruuyageramo yose.
Yategeye ibirenge byanjyeumutego,
Yansubijeinyuma.
Yangizeumwihebe ngacika integeumunsi wose.

14 “Ukubokokwe kwamboheyehoumutwaro w'ibicumurobyanjye.
Byarasobekeranye bingera mu ijosi,
Yacogoje imbaraga zanjye.
Umwami yantanze mu maboko y'abo ntashoboye guhangana na bo.

15 “Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,
Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.
Umwami yaribatiyeumwari wa Yuda mu muvure,
Nk'uko bawengeragamo vino.

16 “Ibyo ni byo bindiza,
Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk'amazi,
Kukoumuhumurizawariukwiriye kundemaumutimaambaye kure.
Abana banjye babaye impabe,
Kukoumwanzi yatsinze.”

17 I Siyoni harara amaboko ntihabonekauhahumuriza,
Uwiteka yategetse ibya Yakobo,
Kugirango abamukikijeho bamubereababisha,
I Yerusalemu habamereye nk'ikintu cyanduye.

18 “Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,
Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,
Kandi mwitegerezeumubabaro wanjye,
Abari banjye n'abahungu banjye bagiye ho abanyagano.

19 “Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,
Abatambyi banjye n'abakuru banjye baguye ku murwa,
Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.

20 “Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,
Umutimawanjyeurahagaze!
Umutimawanjyeuradihagura kuko nagomye bishayishije,
Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hariurupfu.

21 “Bumvise ko nganya ntihagiraumpumuriza,
Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,
Bishimira ko ari wowe wabingize.
Uzasohozeumunsi wavuze na bo bamere nkanjye.

22 “Ibibi byabo byose bize imbere yawe,
Ubagirire nk'uko wangiriye,
Umpora ibicumurobyanjye byose.
Kuko amaganya yanjye ari menshi,
Kandiumutimawanjyeukabaurabiranye.”

2

1 Umwami ko yageretse ku mukobwa w'i Siyoni igicu cy'umwijima amurakariye,
Yajugunyeubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.
Kandi ntiyibutse intebe y'ibirenge bye,
Ku munsi w'uburakari bwe.

2 Umwami yorejeubuturobwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,
Yashenye ibihome by'umukobwa wa Yuda abitewe n'umujinya,
Yabitsinze hasi yanduza n'ubwami n'ibikomangoma byabwo.

3 Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n'uburakari bukaze,
Yahinnyeukubokokwe kw'iburyo imbere y'abanzi,
Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk'umurirougurumana,
Ukongora impande zose.

4 Yamuforeyeumuhetonk'umwanzi,
Yahagaze abanguyeukubokokwe kw'iburyo nk'umubisha.
Yishe abanyagikundiro bose,
Yasutseuburakari bwe mu ihema ry'umukobwa w'i Siyoni,
Bwaka nk'umuriro.

5 Umwami yahindukiyeIsirayeli nk'umwanzi,
Yamumizebunguri.
Yamazeho ingoro ze zose,
Kandi ibihome bye yarabisenye,
Yagwirijeumukobwa wa Yudaumubabaro n'amaganya.

6 Kandi yaranduyeuruzitiro rwe,
Arumaraho nk'urwo ku murima,
Yakuyehoahantu he h'iteraniro.
Uwiteka yatumye ibirori byera n'amasabato byibagirana muri Siyoni,
Kandiuburakari bwe bukazebwatumye ahinyuraumwami n'umutambyi.

7 Umwami yataye kure igicaniro cye,
Yazinutsweubuturobwe bwera.
Inkike z'ingoro z'i Siyoni yazitanze mu maboko y'ababisha.
Bashakurijemu nzu y'Uwiteka nko ku munsi w'ibirori byera.

8 Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y'umukobwa w'i Siyoni,
Yahagereshejeumugozi.
Ntarakageruraukubokokwe kurekakurimbura,
Kandi igihome n'inkike yabiteye kuboroga,
Byihebeye icyarimwe.

9 Amarembo ye arigise mu butaka,
Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.
Umwami we n'ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,
Aho amategeko y'Imana atari.
Niukuriabahanuzi be na bo,
Ntibakibonekerwa n'Uwiteka.

10 Abasaza b'umukobwa w'i Siyoni bicaye hasi,
Baguwemon'akayubi.
Biteyeumukungugu ku mitwe,
Bakenyeye ibigunira,
Abari b'i Yerusalemu bariyunamiriye.

11 Amaso yanjye yakobowe n'amarira,
Umutimawanjyeurahagaze.
Inyama zo mu nda zirasandaye,
Mbitewe no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye,
Kuko abana bato n'abonka barabiraniye mu nzira z'umurwa.

12 Babaza ba nyina bati
“Amasaka na vino biri hehe?”
Ubwo barabiraniraga mu nzira z'umurwa nk'inkomere,
Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina.

13 Nakuvugahoiki?
Icyo nakugereranya na cyo ni iki,
Wa mukobwa w'i Yerusalemu we?
Naguhwanya n'iki kugirango nguhumurize,
Wa mwari w'i Siyoni we?
Kuko icyuho cyawe ari kinini nk'inyanja,
Ni nde wabasha kugukiza?

14 Abahanuzi bawe beretswe iby'ubusan'iby'ubupfu ku bwawe,
Kandi ntibakugaragarije igicumurocyawe,
Kugirango bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.
Ahubwo beretswe ibiguhanuriraibinyoma,
Byatumyeucibwa.

15 Abahisi bakubitamu mashyi ku bwawe,
Barimyoza bakazungurizaumutweumukobwa w'i Yerusalemu bati
“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,
Ko ari mwiza bihebuje n'umunezero w'isi yose?”

16 Abanzi bawe bose barakwasamiye,
Barakwimyoza bahekenya amenyo.
Bati “Twamumizebunguri,
Niukuriuyu ni wo munsi twari dutegereje,
None turawubonye, turawuruzi.”

17 Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,
Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.
Yagukubisehasi kandi ntiyakubabarira,
Yatumyeumwanzi wawe akwishimaho,
Yashyize hejuru ihembe ry'ababisha bawe.

18 Umutimaw'ab'i Yerusalemu watakiye Umwami bati
“Wa nkike y'umukobwa w'i Siyoni we,
Reka amarira atembe nk'umugeziku manywa na nijoro,
We kuruhuka, imboni y'ijisho ryawe ye gutuza.

19 “Hagurukauboroge mu ijoro,
Uhereye igihe batangirira izamu.
Usukeumutimawawe nk'amazi imbere y'Uwiteka,
Umutegere ibiganza ku bw'amagara y'abana bawe bato,
Baremberejwe n'inzara mu mahuriroy'inzira zose.”

20 “Ayii Uwiteka,
Itegereze kandiurebeuwo wagiriye ibyo!
Mbese abagore bāryaurubyaro rwabo,
Abana baguyaguyagamu maboko yabo?
Mbeseumutambyi n'umuhanuzi bakwicirwa mu buturobwera bw'Umwami?

21 “Umusoren'umusazabaryamye hasi mu nzira,
Abari banjye n'abahungu banjye bagushijwe n'inkota.
Wabishe mu munsi w'uburakari bwawe,
Warabasogose ntiwabababarira.

22 “Wampamagariye ibinteyeubwoba impande zose,
Nko mu munsi wo guterana kwera.
Kandi nta warokotseumunsi w'uburakari bw'Uwiteka ngo asigare,
Abo naguyaguyagankabarera,
Umwanzi wanjye yabamazeho.”

3

1 Ndiumuntu wabonyeumubabaro,
Yankubiseinkoni y'uburakari bwe.

2 Yaranshoreye ancisha mu mwijima,
Atari mu mucyo.

3 Niukuriyakomeje kumbanguriraukubokohato na hato,
Burinda bwira.

4 Inyama yanjye n'umubiriwanjye bishajishijwe na we,
Amagufwa yanjye yarayamenaguye.

5 Yanyubatseho anzingiraho indurwe n'umuruho,

6 Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera.

7 Yankubiyemu nkike kugirango ntahinguka mu irembo,
Yatumyeumunyururuwanjyeundemerera.

8 Niukuriiyo mutakiye mutabaza,
Gusenga kwanjye aguhezahanze.

9 Inzira zanjye yazīcishije inkike z'amabuye,
Aho nanyuragayarahagoretse.

10 Amereye nk'idubu yubikiye,
Nk'intare iciye igico.

11 Yayobeje inzira zanjye,
Kandi yarantanyaguye angira indushyi.

12 Yamforeyeumuheto,
Angira intego y'umwambi we.

13 Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko,

14 Nahindutse urw'amenyo mu bwoko bwanjye bwose,
Bangize indirimboumunsi wose.

15 Yanyujujemoibisharira,
Yampagije apusinto.

16 Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,
Yandengeje ivu.

17 Kandi watandukanijeubugingo bwanjye,
N'amahoro akamba kure,
Guhirwa narakwibagiwe.

18 Maze ndavuga nti
“Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.”

19 Ibukaumubabaro wanjye n'amakuba yanjye,
Apusinto n'indurwe.

20 Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,
Kandi burihebye.

21 Iki ni cyo nibuka,
Ni byo bindemaumutima.

22 Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,
Kuko ibambe rye ritabura.

23 Zihora zunguka uko bukeye,
Umuravawawe ni munini.

24 Umutimawanjyeuravuga uti
“Uwiteka ni we mugabane wanjye,
Ni cyo gituma nzajya mwiringira.”

25 Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,
N'ubugingo bw'umushaka.

26 Ni byiza koumuntu yiringira,
Ategereje agakiza k'Uwiteka atuje.

27 Bikwiriyeumuntu kuremererwa akiriumusore.

28 Yicare yiherereye kandi yihoreye,
Kuko Imana yabimushyizeho.

29 Nakubiteakanwa ke mu mukungugu,
Niba hariho ibyiringiro.

30 Ategereumusayaweumukubita,
Bamuhazeibitutsi,

31 Kuko Uwiteka atazagira ubwo arekaumuntu iteka.

32 Naho yababazaumuntu ariko azamugirira ibambe,
Nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.

33 Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,
Cyangwa kubatera agahinda.

34 Umwami ntakunda ko banyukanyukiraimbohe zose zo mu isi,

35 Cyangwa ko baciraumuntuurubanza,
Imbere y'Isumbabyose barwirengagiza.

36 Kandi kugorekaurubanza rw'umuntu,
Umwami ntabyemera.

37 Ni nde wahanura bikabaho,
Kandi Umwami atari weubitegetse?

38 Mbese ku bushake bw'Isumbabyose,
Ntihaturukaibibi n'ibyiza?

39 Umuntuukirihouhaniwe ibyaha bye,
Yakwinubiraiki se?

40 Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,
TubonekugarukiraUwiteka.

41 Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,
Tuyitegere n'amaboko yacu.

42 “Twaracumuyekandi turagoma,
Nawe ntiwatubabarira.

43 Watumiramirijehouburakari bwaweuraduhiga,
Waratwishe ntiwatubabarira.

44 Wikingiye igicu,
Kugirango gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho.

45 Waduhinduye ibishishwa n'ibishingwe hagati y'amoko,

46 Abanzi bacu bose baratwasamiye.

47 Ubwoba n'urwobo, gusenya no kurimbuka,
Byose byatugezeho.”

48 Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y'amazi,
Ndizwa no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye.

49 Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amariraubutitsa,

50 Kugezaigihe Uwiteka azitegereza,
Akareba hasi ari mu ijuru.

51 Amarira y'ijisho ryanjye yandembeje,
Mbitewe n'abakobwa bose bo mu murwa wanjye.

52 Abanyangiraubusabampize cyane nk'inyoni,

53 Banyiciyeubugingo mu rwobo rw'inzu y'imbohe,
Bambirinduriraho ibuye.

54 Amazi yarandengeye ku mutwe,
Maze ndavuga nti “Ndapfuye.”

55 Natakiye izina ryawe, Uwiteka,
Ndi mu rwobo rw'imbohe rw'ikuzimu.

56 Wumviye ijwi ryanjye, ntunyimeugutwi kwawe,
Ngoutumva kunihakwanjye no gutakakwanjye.

57 Umunsi nagutakiraga wanje hafi,
Uravuga uti “Witinya.”

58 Ayii, Mwami,
Wamburaniyeurubanza rw'umutimawanjye,
Wacunguyeubugingo bwanjye!

59 Ayii, Uwiteka,
Wabonye akarengane kanjye,
None nciraurubanza.

60 Wabonye guhōra kwabo kose,
N'imigambi yabo yose bangīra.

61 Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,
N'imigambi yabo yose bangīra,

62 N'iminwa y'abahagurutswano kuntera,
N'inama zabo zose bangīraumunsiukira.

63 Itegereze imyicarire yabo,
Reba imihagurukireyabo,
Bangize indirimbo.

64 Ayii, Uwiteka,
Uzabiture ibihwanye n'imirimo y'amaboko yabo!

65 Uzabaheumutimauhumye,
Umuvumowaweubagereho.

66 Uzabakurikiraneufiteuburakari,
Kandiubarimbure ngo bashire munsi y'ijuru ry'Uwiteka.

4

1 Izahabu ko yafutukuye,
Izahabu nziza cyane ko yahindutse,
Amabuye y'ubuturobwera yanyanyagijwe mu mahuriroy'inzira zose!

2 Abahungu b'ibikundiro b'i Siyoni,
Bari bameze nk'izahabu nziza,
Ko bagereranijwe nk'ibibindi bibumbwa,
Umurimow'amaboko y'umubumbyi!

3 Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.
Umukobwa w'ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,
Nk'imbuni zo mu butayu.

4 Ururimirw'umwana wonka,
Rufatamu rusenge rw'akanwa ruguyeubuga.
Abana bato baragabuza,
Ariko nta muntuubagaburira.

5 Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,
Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.

6 Kuko igicumurocy'umukobwa w'ubwoko bwanjye,
Kirusha icyaha cy'i Sodomu gukomera.
Ni ho hubamye mu kanya,
Kandi nta maboko ahakozeho.

7 Imfura ze zari ziboneye kurutashelegi,
Zarushaga amata kwera.
Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,
Zarabagiranaga nka safiro.

8 Mu maso habo hahindutse imbyiro kurushaumukara,
Ntibakimenyekana mu nzira.
Umubiriwabo wumatanye n'amagufwa yabo,
Warumye wabaye nk'igiti.

9 Abicwa n'inkota bapfa neza kurutaabicwa n'inzara,
Kuko bo bapfaurupfu n'agashinyaguro,
Babitewe no kuburaumwero w'imirima.

10 Abagore b'imbabazi bafashe abana bibyariye,
Barabateka baba ibyokurya byabo,
Igiheumukobwa w'ubwoko bwanjye arimbutse.

11 Uwiteka yashohojeuburakari bwe,
Yasutseumujinya weukaze,
Kandi yakongejeumuriromuri Siyoni,
Utwika imfatiro zaho.

12 Abami bo mu isi n'abatuye mu isi bose,
Ntabwo bibwiraga ko ababisha n'abanzi,
Batwaranira mu marembo y'i Yerusalemu.

13 Ibyaha by'abahanuzi baho,
N'ibicumuroby'abatambyi baho,
Basheshe amaraso y'abakiranutsi muri yo,
Ibyo ni byo byabiteye.

14 Barindagira mu nzira nk'impumyi,
Biyanduje amaraso,
Bituma abantu badatinyuka gukoraku myambaro yabo.

15 Barabamagana bati
“Nimugende mwa bahumanye mwe,
Nimuhave, nimuhaventimugireicyo mukoraho.”
Igihe bahungaga bateraganwa,
Abo mu banyamahanga baravugagabati
“Ntibazongera guturahanoukundi.”

16 Uburakari bw'Uwiteka bwarabatatanije,
Ntazasubirakubitaho.
Ntibitaye ku batambyi,
Ntibasonera n'abasaza.

17 Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,
Kandi ari iby'ubusa.
Ubwo twategerezaga,
Twategerejeubwoko butabasha kudukiza.

18 Baratwubikiye,
Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.
Iherezo ryacu riri hafi,
Iminsi yacu irashize,
Kuko iherezo ryacu rigeze.

19 Abatwirukanabarusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,
Batwirukanye ku misozi miremire,
No mu butayubakaduciraigico.

20 Uwatumagaduhumekaari we wasīzwe n'Uwiteka,
Yafatiwe mu myobo yabo,
Kandi ari we twari twizeranye, tuti
“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,
Dukikijwe n'abanyamahanga.”

21 Ishime kandiunezerwe, mukobwa wa Edomu we,
Utuye mu gihugu cyo muri Usi.
Nawe igikombe kizahita kikugeraho,
Uzasinda wiyambikeubusa.

22 Igihano cy'igicumurocyawe kirarangiye,
Yewe mukobwa w'i Siyoni we,
Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.
Yewe mukobwa wa Edomu we,
Azaguhanira igicumurocyawe,
Azatwikururaibyaha byawe.

5

1 Uwiteka, ibuka ibyaduteye,
Itegereze kandiurebegukorwa n'isoni kwacu.

2 Umwandu wacu wahindutse uw'abanyamahanga,
N'amazu yacu yabaye ay'abimukīra.

3 Turi impfubyi ntitugiraababyeyi,
Ba mama bameze nk'abapfakazi.

4 Tunywaamazi tuguze,
Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi.

5 Abatwirukanabatuguyeku majosi,
Turarembye kandi ntidufiteakito ko kuruhuka.

6 UkubokotwaguhayeAbanyegiputa n'abo mu Ashuri,
Kugirango tuboneibyokurya biduhagije.

7 Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,
Natwe twikoreye ibicumurobyabo.

8 Abagaragu ni bo badutegeka,
Nta wuhariwo kuturokora,
Ngo adukuremu maboko yabo.

9 Ibyokurya tubibona duhazeamagara,
Ku bw'inkota yo mu butayu.

10 Umubiriwacuurirabura ni nk'uw'inkono,
Bitewe n'inzara yatwokamye.

11 Bakindaga abagore b'i Siyoni,
N'inkumi zo mu miduguduy'i Buyuda.

12 Ibikomangoma byamanitswe biboshyweukubokokumwe,
Ntibasonera n'abasaza.

13 Abasore bakorewe insyo,
N'abana bikoreye imiba y'inkwi,
Bagenda basitara.

14 Abakuru baretse kwicara ku irembo,
N'abasore ntibagicuranga.

15 Umunezero wo mu mutimawacuurashize,
Imbyino yacu ihindutseumuborogo.

16 Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,
Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!

17 Ni cyo gitumaumutimawacuurabirana,
Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.

18 Bitewe n'ukoumusoziwa Siyoniubayeamatongo,
Ingunzu zirawuzereraho.

19 Weho Uwiteka,uhoraho iteka ryose,
Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.

20 Kuki watwibagirwa iteka,
Kandiukaturekaigihe kirekire kireshya gityo?

21 UtwigarurireUwiteka,
Natwe tuzabatukugarukiye.
Tugarurireibihe byacu,
Bibe nk'ibya kera.

22 Ariko waradutayerwose,
Utugirirauburakari bwinshi.