1 Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.
2 Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye.
3 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, kugezamu iherezo ry'umwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, igihe ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
4 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
5 “Nakumenye ntarakuremamu ndaya nyoko kandi nakwejejeutaravuka, ngushyiriraho kubaumuhanuziuhanuriraamahanga.”
6 Nuko ndavuga nti “NyamunekaNyagasani Yehova, dore sinzi kuvugandiumwana!”
7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndiumwana’, kuko abo nzagutumahoboseuzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyouzavuga.
8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugirango nkurokore.”Ni ko Uwiteka avuga.
9 Uwiteka aherako aramburaukubokokwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
10 Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubakano guteraimbuto.”
11 Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we,uruziiki?”
Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y'umurinzi.”
12 Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugirango ndisohoze.”
13 Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”
Ndasubizanti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”
14 Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturagebo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.
15 Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by'ikasikazi,”ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y'i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku miduguduyose y'u Buyuda.
16 Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo.
17 Nuko weho kenyerauhagurukeubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukureumutimantazaguteragukukiraumutimaimbere yabo,
18 kuko uyu munsi nakugizeumuduguduw'igihome, n'inkingi y'icyuma n'inkike z'imiringa. Igihugu cyose n'abami b'u Buyudan'ibikomangoma byaho, n'abatambyi baho n'abaturagebaho
19 bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugirango nkurokore.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
2 “Gendaurangururiremu matwi y'ab'i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumibwawe, n'urukundo rw'ubugenibwawe, uko wankurikiye mu butayumu gihugu kitigeze guhingwa.
3 Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka,umuganura w'ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’”Ni ko Uwiteka avuga.
4 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli.
5 Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho niuguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk'ubusa?
6 Ntibarushyababaza bati ‘Uwiteka wadukuyemu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayumu gihugu cy'umutarwe n'imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy'urupfu, mu gihugu kitanyuramoumuntu kandi kitagiraugituyemo.’
7 Kandi nabazanye mu gihugu kirimoubukirekugirango muryeumwero wacyo n'ibyiza byacyo, ariko mumazekuhagera mwanyandurijeigihugu,umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.
8 Abatambyi ntibarushyababaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’N'abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n'abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagiraumumaro.
9 “Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukurubanyu.
10 Nimwambuke mufateku birwa by'i Kitimu mwirebere, mutumei Kedari kandi mwitegereze cyane, murebeko hariho igisa gityo cyigeze kubaho.
11 Mbese hariho ishyanga ryakunda kuguranaimana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagiraumumaro.
12 Wumirwe ku bw'ibyo wa juru we,ufatwe n'ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.
13 Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y'amazi y'ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”
14 “Mbese Isirayeli niumuretwa? Yavukiyese mu nzu y'uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabayeumunyago?
15 Ibyana by'intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cyeumwirare, imiduguduye yarahiye ari nta muturageukiyirimo.
16 Ndetse n'ab'i Nofu n'i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe.
17 Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira?
18 None se mu nzira ijya muri Egiputaurayikoramo iki? Urashaka se kunywaamazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yourayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywaamazi ya rwa ruzi?
19 Ububi bwawe buzaguhanan'ubuhemubwawe buzagukoraho, nukoumenye kandiurebeko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntubeukinyubaha.”Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.
20 “Erega kera wiyiciyeubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandiuvugauti ‘Sinzakoreshwa!’Ahubwo mu mpinga y'umusoziwose no munsi y'igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.
21 Ariko nari narakugizeuruzabibu rwiza cyane,umubyareutunganye rwose. None se wahindutse uteukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi?
22 Kuko naho wakwiyuhagiza shura,ukagira n'isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
23 Wabasha ute kuvugauti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Rebaubukanda bwawe mu gikombeumenye ibyo wakoze. Umeze nk'ingamiya ikiri ntoya itana yiruka,
24 kandiumezenk'ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyagayarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubonaukwezi kwe kubonetse.
25 Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Arikouravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’
26 “Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab'inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo,
27 babwira igishyitsi cy'igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n'ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteyeumugongo, ariko mu gihe cy'amakuba yabo bazavuga bati ‘Hagurukaudukize.’
28 Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihagurukeniba zibasha kugukizamu gihe cy'amakuba yawe, kuko uko imiduguduyawe ingana Yuda we, ari ko n'imana zawe zingana.
29 “Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.”Ni ko Uwiteka avuga.
30 “Abana banyu nabakubitiyeubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk'intare irimbura.
31 Yemwe ab'iki gihe, nimwitegereze ijambo ry'Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeliubutayu, cyangwa igihugu cy'umwijima w'icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukahoukundi’?
32 Mbeseumwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwaumugeniibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.
33 Dore kouringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n'abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe.
34 No ku binyita by'imyambaro yawe habonetseho amaraso y'ubugingo bw'abakene wahoyeubusa: ni abantuutigeze gufatabaca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye.
35 Nyamaraukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngouburakari yari amfitiye bwarashize.’Dore ngiye kukuburanya kukouvugauti ‘Sinacumuye.’
36 Kukiujarajara cyane utyo ngoukorehirya no hino? Egiputa na ho hazagukozaisoni nk'uko Ashuri hazigukojeje.
37 Na houzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo.
1 “Baravuga bati ‘Umugabonasendaumugorewe, yamara gutanana we akendwa n'undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’Ariko weho wasambanye n'abakunzi bawe benshi, nyamara jyewehouzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.
2 Uburiraamaso yawe mu mpinga witegereze. Ahoutagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk'Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihuguubusambanyi bwawe n'ibyaha byawe.
3 Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y'itumba yabonetse, arikoufitemu maso ha maraya wanga kugiraisoni.
4 “Mbeseuhereye ubu ntiwajyauntakira uti ‘Data we, uriumuyobora wo mu bukumibwanjye’?
5 Uti ‘Mbese azahoranauburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’Umva uko wajyagauvugakandiukoraibyaha,ukagenza uko wishakiye.”
6 Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y'Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y'umusoziwose no munsi y'igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.
7 Nuko amaze gukoraibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukiraariko ntiyagaruka, kandi murumunawe w'umuriganya Yuda arabibona.’
8 Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuhaurwandiko rwo kumusenda muhoyeubusambanyi bwe, murumunawe w'umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.
9 Nukoubusambanyi bwe bw'ubupfayongo butumaigihugu cyandura, asambana n'ibiti n'amabuye.
10 Nyamara murumunawe w'umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukiran'umutimawe wose, keretse kuryarya.”Ni ko Uwiteka avuga.
11 Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w'umusubiranyuma, yerekanye ko ariumukiranutsi kurutaYuda w'umuriganya.
12 Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikaziuvugeuti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndiumunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.
13 Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuyeku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z'abanyamahanga munsi y'igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.
14 “Nimugaruke bana basubiyeinyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereyeumugabokandi nzabakuramoumwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.
15 Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n'umutimawanjye, bazabaragizaubwenge no kumenya.”
16 Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumarakugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvugaiby'isanduku y'isezerano y'Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwaukundi.
17 Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y'ubwami y'Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry'Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n'imitima yabo mibi inangiye.
18 Icyo gihe inzu ya Yuda izuzuran'inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy'ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruzaho gakondo.
19 “Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguhaigihugu cyiza,umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’
20 Niukuriukoumugoreariganyaumugabowe akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.”Ni ko Uwiteka avuga.
21 Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry'umuborogo no kwinginga by'Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
22 “Nimugaruke mwa bana basubiyeinyuma mwe, nzabakiza gusubirainyuma kwanyu.”
“Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.
23 Niukuriniubusakwiringira gutabarwa n'ibigirwamana, guturukamu misozi miremire aho basakurizaga. Niukuriku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
24 Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba datauhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n'amashyo yabo, abahungu babo n'abakobwa babo.
25 Twiryamire dufiteisoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuyeku Uwiteka Imana yacu, twe na ba datauhereye mu buto bwacuukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”
1 Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jyeugarukira, nukurahoibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandiuzarahira uti
2 ‘Ndahiye Uwitekauhoraho w'ukuri,utabera kandiukiranuka’, maze amahanga aziheshaumugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”
3 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b'u Buyudan'ab'i Yerusalemu ati “Nimurimeimishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
4 Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyudan'abaturageb'i Yerusalemu,uburakari bwanjye butazabumezenk'umurirobugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububibw'ingeso zanyu.
5 “Mumenyeshe u Buyudakandi mwamamaze n'i Yerusalemu muti ‘Nimuvuzeimpanda mu gihugu, murangururemuvugemuti: Nimuteranire hamwe tujye mu miduguduigoswe n'inkike.’
6 Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushyemuzuyaza, kuko ngiye kuzanaicyago kizaturukaikasikazi no kurimbuka gukomeye.”
7 Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandiumurimbuzi w'amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyaweumwirare, n'imiduguduyawe ikaba imisaka igasigara itagirauyituyemo.
8 Nuko nimukenyere ibiguniramucureumuborogo murire, kukouburakari bukazebw'Uwiteka butatuvuyeho.
9 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsiumutimaw'umwamiuziheba, n'imitima y'ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n'abahanuzi bazashoberwa.”
10 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, niukuriwashutse aba bantu n'ab'i Yerusalemu ubwo wavugagauti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”
11 Icyo gihe ubu bwoko n'ab'i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebeumuyagautwitseuturutse mu misozi yo mu butayuuteraumukobwa wanjye, ari bo bantu b'ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,
12 ahubwo niumuyagausumbyeibyo, ni wouzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”
13 Dore azaza ameze nk'ibicu, n'amagare ye y'intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiyekunyagwa!
14 Yewe Yerusalemu we,uhagiraumutimawawe ho ibyaha kugirangourokoke. Uzahorana imigambi yawe mibiuzageze ryari?
15 Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z'ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.
16 “Mubitekerereze amahanga, dore muburirei Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturukamu gihugu cya kure, kandi bahuruzaingoma yo guteraimiduguduy'u Buyuda.
17 Barahakubye bameze nk'abarinzi b'umurimakuko hangomeye.’”Ni ko Uwiteka avuga.
18 “Inzira yawe n'imirimo yawe ni byo bigutejeibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Niukuribiragusharirira kuko bikugezemu mutima.”
19 Ye baba we, ye baba we! Mfiteumubabaro mu gisenge cy'umutima,umutimawanjyeurandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry'impanda n'induru z'intambara mutimawanjye.
20 Kurimbuka guhamagaraukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n'inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
21 Nzahereza he ndeba ibendera ry'intambara, kandi nkumva ijwi ry'impanda?
22 Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, baziubwenge bwo gukoraibyaha ariko gukoraneza ntibabizi.
23 Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimoubusa, n'ijuru na ryo nta mucyo rifite.
24 Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n'iyindi yose na yo inyeganyega.
25 Nitegereje mbona nta muntuuhari, n'ibisiga byose byo mu kirere byahunze.
26 Nitegereje mbona ahantu hariuburumbuke harabayeubutayu, n'imiduguduyabo yose yasenyukiyeimbere y'Uwiteka ku bw'uburakari bwe bukaze.
27 Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
28 Ni cyo kizatera isi kuboroga, n'ijuru hejuru rikabamoumwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”
29 Umuduguduwoseuhungishwa n'urusakurw'abagendera ku mafarashi n'abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi buriraibitare, imiduguduyose barayireka ntihagirauyisigaramo.
30 Nawe ubwouzasenywauzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba,ukirimbisha ibyambarwa by'izahabu,ukisiga irangi ku masouzabawirimbishirijeubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahigaubugingo bwawe.
31 Kuko numvise ijwi nk'iry'umugoreuri ku nda no gushinyiriza nk'ubyarauburiza, ijwi ry'umukobwa ari we Siyoniuzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kukoumutimawanjyeurabiraniye imbere y'abanyica!”
1 Nimwiruke mukubitehirya no hino mu nzira z'i Yerusalemu, maze murebekandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabonaumuntu naho yaba umweukoraibitunganye agashakaukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.
2 Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwitekauhoraho”, niukuribarahira ibinyoma.
3 Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubisentibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harushaubutaregukomera, ariko banze kugaruka.
4 Ni ko kuvuganti “Niukuriaba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y'Uwiteka cyangwa amateka y'Imana yabo.
5 Ngiye gusanga abakomeye mvuganena bo, kuko ari bo bazi inzira y'Uwiteka n'amateka y'Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwicaubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye.
6 Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y'imiduguduyabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumurobyabo ari byinshi, no gusubirainyuma kwabo kwaragwiriye.
7 Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiyebamaze guhagabarasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y'abamaraya.
8 Bari bameze nk'amafarashi abyibushyeyiragiye,umuntu wese yivugiraku mugorew'umuturanyi we.
9 Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandiubwoko nk'ubuumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?
10 “Nimwuriremujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyurehoamashami yaho kuko atari ay'Uwiteka.
11 Kuko inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda yankoreye iby'uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n'ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona,
13 ba bahanuzi bazahindukaumuyaganta jambo ry'ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’
14 “Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n'amagambo yanjye nzayagiraumuriromu kanwa kawe azabatwike.
15 Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyangautaziururimirwaryo, haba no kumva icyo bavuga.
16 Ikirimba cyabo ni nk'imva irangaye, bose ni intwari.
17 Bazarya bamarehoumusaruro wawe n'ibyokurya byawe, iby'abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n'amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n'imitini yawe, n'imiduguduyawe n'inkike z'amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota.
18 “Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga.
19 Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’Uzabasubizeuti ‘Nk'uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by'amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’
20 “Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyudamuti
21 ‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw'abapfapfa batagiraumutimamwe, mufiteamaso ntimubonekandi n'amatwi mtimwumve.
22 Mbese ntimunyubaha?’Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindiraumushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyehoumusenyi kubaurugabano rw'inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.
23 Ariko ubwo bwoko bufiteumutimawinangiye w'ubugome, baragomye barigendera.
24 Ntibarushyabibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubaheUwiteka Imana yacu iduhe imvura y'umuhindo n'iy'itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’
25 Ibicumurobyanyu ni byo byakuyehoibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza.
26 “Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk'abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu.
27 Nk'urutanda rwuzuyemoinyoni ni ko amazu yabo yuzuyemouburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire.
28 Barahonjotse baciyeumubiri, niukuriimirimo y'ibyaha byabo barayikabya. Kuburanantibaburanira impfubyi kugirango zigubwe neza, kandi ntibaciraumukeneurubanza rutabera.
29 Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandiubwoko nk'ubuumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?
30 “Ikintu gitangaza kandi cyangwaurunukacyabonetse mu gihugu.
31 Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?”
1 Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.
2 Umukobwa w'i Siyoniufiteuburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca.
3 Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi ahe.
4 Nimwitegure kuhatera, nimuhaguruketuzamuke ku manywa. Tubonye ishyano, kuko bugiyekugoroba, ibicucu bya nimugoroba bimaze kurema!
5 Nimuhaguruketuze kuzamuka nijoro, turimbure amanyumba yabo.
6 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutsinde ibiti, murunde ikirundo cyo kūririraho muterei Yerusalemu, ari wo murwaugiyeguhanwa wuzuyeurugomogusa.
7 Nk'uko isōko ivuburaamazi yayo ni ko na wouvuburagukiranirwa kwawo,urugomono kwambura byumvikana muri wo, indwara n'inguma bihora imbere yanjye.
8 Emera kwigishwa Yerusalemu we,umutimawanjyeutakwikuburahokugirango ntaguhindura amatongo n'igihugu kidatuwemo.”
9 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nk'uruzabibu, humbisheukubokokwawe nk'usoromera imizabibu mu byibo.
10 “Abo nzavuganana bo no kubaberaumuhamya ni ba nde kugirango bumve? Doreugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry'Uwiteka bararizinutswentibanezezwa na ryo.
11 Ni cyo gituma nuzuwemon'uburakari bw'Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busukeku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry'abasore, kukoumugaboazafatanwa n'umugorewe, kandiumusazan'ugezemu za bukuruna bo bazafatanwa.
12 Amazu yabo azigarurirwa n'abandi hamwe n'imirima yabo n'abagore babo, kukoukubokokwanjye nzakuramburiraku baturagebo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
13 Kukouhereye ku mutoukageza ku mukuruwo muri boumuntu wese yitanze gushaka indamu mbi,uhereye ku muhanuziukageza ku mutambyi,umuntu wese akora iby'uburiganya.
14 Urugumarw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
15 Mbese nta soni bagize bamaze gukoraibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukirabazaba imirara.”Ni ko Uwiteka avuga.
16 Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebekandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabonauburuhukiromu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’
17 Kandi nabashyizeho n'abarinzi nti ‘Nimutegere amatwi ijwi ry'impanda’, ariko barahakana bati ‘Ntituzayatega.’
18 “Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we.
19 Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z'ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n'amategeko yanjye bakaba barayanze.
20 “Ni iki gituma nzanirwa imibavu ivuye i Sheba, n'ibihumuraneza bivuye mu gihugu cya kure? Ibitambo byanyu byoswa ntibyemewe n'amaturo yanyu ntanezeza.”
21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Dore nzashyira ibisitaza imbere y'aba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se,umuturanyi na mugenzi we bazapfana.”
22 Uwiteka avuga atya ati “Doreubwoko buje buturukamu gihugu cy'ikasikazi, ishyanga rikomeye rizahagurutswariturutse ku mpera z'isi
23 bitwaje imiheto n'amacumu. Ni abantu b'inkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihōrera nk'inyanja, bagendera ku mafarashi,umuntu wese atejeurugamba nk'uri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa w'i Siyoni we.”
24 Twumvise inkuru zaho amaboko yacu araraba, duterwa n'umubabaro mwinshi n'ibise nk'iby'umugoreuri ku nda.
25 Ntugasohoke ngo ujye mu murimacyangwa ngo ujye mu nzira, kuko inkota y'umubisha n'ibiteyeubwoba biri mu mpande zose.
26 Yewe mukobwa w'abantu banjye we, kenyera ibigunirawigaragure mu ivu, wiraburirwe nk'uwapfushijeumwana w'ikinege. Giraumuborogoubabaje cyane, kukoumurimbuzi azaduteraadutunguye.
27 Nakugizeumunaran'igihome mu bantu banjye, kugirangoumenye inzira yabouyigenzure.
28 Bose ni abagome bakabije bagenda babeshyera abandi, bameze nk'imiringa n'ibyuma, bose bakora ibyo gukiranirwa.
29 Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cy'isasu gikongowe n'umuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo.
30 Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze.
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2 “Hagarara mu irembo ry'inzu y'Uwiteka,uharangururireiri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka ab'i Buyudamwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’
3 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n'ingeso zanyu, nanjye nzabaha guturaaha hantu.’
4 Ntimukiringire amagambo y'ibinyoma ngo muvugemuti ‘Urusengero rw'Uwiteka,urusengero rw'Uwiteka,urusengero rw'Uwiteka nguru.’
5 “Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n'ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z'umuntu n'umuturanyi we,
6 ntimuboneraneumushyitsi n'impfubyi n'umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atarihourubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba,
7 ni bwo nzabaha guturaaha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruzauhereye keraukageza iteka ryose.”
8 Dore mwiringira amagambo y'ibinyoma atagira akamaro.
9 Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya,
10 maze mukazakumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ariukugirango mubonegukoraibyo bizira byose?
11 Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry'abambuzi mu maso yanyu? Dore jyeubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h'i Shilo, aho nabanje guheraizina ryanjyeubuturo, kandi mwitegereza uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw'abantu banjye ba Isirayeli.
13 Kandi n'ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe,
14 ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n'ahantu nabahanye na ba sogokuruza, nk'uko nagiriye i Shilo.
15 Nzabacira kure y'amaso yanjye nk'uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n'urubyaro rwose rwa Efurayimu. Ni ko Uwiteka avuga.
16 Nuko ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurureijwi ku bwabo cyangwa ngoubasabire, ntukanyinginge kuko ntazakumvira.
17 Mbese nturuziibyo bakorera mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu?
18 Abana batashya inkwi na bo ba se bagacanaumuriro, abagore na bo bakavugaumutsima kandi bavugiraumugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukiraizindi mana amaturo y'ibyokunywabanyendereza kugirango bandakaze.
19 Mbese ni jye barakaza? Ni ko Uwiteka abaza. Si boubwabo bikoza isoni?
20 Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Doreuburakari bwanjye n'umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y'igihugu, kandi bizagurumanaubutazazima.
21 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti “Nimushyire ibitambo byanyu byoswa ku maturo yanyu, maze murye inyama.
22 Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby'ibitambo byoswa n'amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa,
23 ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzabaabantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugirango muboneihirwe.
24 Nyamara ntibarakumva haba no gutegaamatwi, ahubwo bayobejwe n'imigambi yabo n'imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubirainyuma.
25 Uhereyeumunsi ba sogokuruzabaviriye mu gihugu cya Egiputaukageza none, nabohererezaga abagaragu banjye bose b'abahanuzi, iminsi yose nazindukagakare nkababoherereza,
26 nyamara ntibarakanyumvira haba no gutegaamatwi, ahubwo bashinze ijosi barusha ba se gukoraibibi.
27 “Uzababwira ayo magambo yose ariko ntibazakumvira, kandiuzabahamagara ariko ntibazakwitaba.
28 Mazeuzapfe kubabwira uti ‘Ubu niubwoko butumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’
29 “Imoreumusatsi Yerusalemu we,uwujugunye kandiuborogere mu mpinga z'imisozi, kuko Uwiteka yanzeumuryango w'abantu yarakariye akabareka.
30 “Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza.
31 Kandi bubatse ingoro z'i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugirango bahatwikire abahungu n'abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.
32 Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugezaubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.
33 Intumbi z'ubu bwoko zizaba ibyokurya by'ibisiga byo mu kirere n'iby'inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana.
34 Maze ijwi ry'umunezero n'ijwi ryo kwishima, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, nzabihoza bishire mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu, kuko igihugu kizaba kibayeumwirare.”
1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y'abami b'i Buyudan'amagufwa y'ibikomangoma byabo, n'amagufwa y'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abaturageb'i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,
2 kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwacyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.
3 Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutirakuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4 “Maze kandiuzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwaubutazabyuka? Umuntu yayoba inziraubutazayigarukamo?
5 None se ubu bwoko bw'i Yerusalemu kuki bwasubiyeinyuma bukagenderanirako, bagundirauburiganya bakanga kugaruka?’
6 Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivudukaijya mu ntambara.
7 Niukuriigishondabagabo kigurukiramu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.
8 Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y'Uwiteka ari hamwe natwe?’Ariko dore ikaramu ibeshya y'abanditsi yayahinduye ibinyoma.
9 Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?
10 Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubahaabandi, n'imirima yabo nzayiha abazayizungura, kukouhereye ku mutoukageza no ku mukurubose bihaye gushaka indamu mbi,uhereye ku muhanuziukageza no ku mutambyi bose bakora iby'uburiganya.
11 Urugumarw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
12 Mbese hari isoni bagize bamaze gukoraibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukiranzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.
13 “Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n'ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.”Ni ko Uwiteka avuga.
14 Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu miduguduy'ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhayekunywaamazi akarishye kuko twacumuyeku Uwiteka.
15 Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy'umukironone habaye impagarara.
16 Imifuho y'amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n'urusakurwo kwivuga kw'amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n'ibikirimo byose, n'umurwa n'abawutuyeho.
17 Dore ngiye kohereza inzoka n'impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.
18 Ye baba we, icyampa ihumureryo kumaraumubabaro! Umutimawanjyeurihebye.
19 Nimwumve ijwi ryo gutakakw'abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?”
Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n'ibitagiraumumaroby'inzaduka?
20 Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
21 Mbabajwe n'umubabaro w'abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.
22 Mbese i Galeyadi nta muti womorauhaba? Kukiurugumarw'ubwoko bwanjye rutakize?
23 Ye baba we, icyampaumutwe wanjyeukabamo iriba ry'amazi, n'amaso yanjye akaba isōko y'amarira kugirango ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!
1 Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugirango nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya!
2 Baforaururimirwabo nk'umuhetorukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko siukurikubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Umuntu wese muri mwe ajye yirindaumuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandiumuturanyi wese azajya asebanya.
4 Umuntu wese azashukaumuturanyi we kandi ntibazavugaukuri, bamenyerejeururimirwabo kuvugaibinyoma, bahora birushyabakora ibibi.
5 Urugo rwaweurutujemu buriganya,uburiganya ni bwo butumabanga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye niukuhe?
7 Ururimirwabo ni nk'umwambi wicana, ruvugaiby'uburiganya. Umuntu wese avuganaamahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutimawe amuciriye igico.
8 Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbeseubwoko nk'ubwoumutimawanjye ntiwabuhoraibyo?
9 “Imisozi nzayiririra mboroge, n'ibyanya byo mu butayunzabigiriraumubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n'ijwi ry'amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n'amatungo byarahunze, birigendera.
10 “I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habeubuturobw'ingunzu, n'imiduguduy'u Buyudanzayigira amatongo habe ikidaturwa.”
11 Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugirango abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagirauhanyura?
12 Uwiteka ni ko kuvugaati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,
13 ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruzababigishije.
14 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuhauburozibwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywaamazi akarishye.
15 Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruzabatigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugezaubwo nzabatsembaho.’”
16 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumireabagore b'abahanga baze.
17 “Kandi batebuke batuborogere, kugirango amaso yacu avemo amarira atemba, n'ibihene byacu bihongobokemo amazi.
18 “Kuko ijwi ry'umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n'isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’
19 “Ariko nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n'umuntu wese yigisheumuturanyi we kuganya,
20 kukourupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira.
21 Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z'abantu zizagwa hasi zibe nk'amase yo ku gasozi nk'ibihumbano bisigara inyuma y'usarura, zitazagirauzirarura.’”
22 Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrātaubwenge bwe, n'intwari ye kwīrātaubutwari bwayo,umutunzi ye kwīrātaubutunzi bwe,
23 ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwitekaugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.
24 “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafiteumutimautakebwe:
25 Egiputa n'u Buyudana Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”
1 Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we.
2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterweubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahangaubwoba.
3 Imigenzo y'abo bantu niubusa, kukoumuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimow'amaboko y'umubajiakoresha intorezo.
4 Babirimbisha ifeza n'izahabu, bagateraho imisumaribakayishimangiza inyundo kugirango bitajegajega.
5 Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”
6 Nta wuhwanye nawe Uwiteka,urakomeye kandi n'izina ryawe rikomeranye imbaraga.
7 Ni ndeudakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.
8 Ariko bose uko bangana bameze nk'inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by'ibigirwamana ni ibiti gusa.
9 Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuziw'izahabu,umukarawa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga.
10 Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganiraumujinya wayo.
11 Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n'isi, zizacibwa ku isi no munsi y'ijuru.
12 “Imana ni yo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomereshejeubwenge bwayo, ijuru yaribambishijeubuhanga bwayo.
13 Iyo iranguruyeijwi mu ijuru haba guhōrera kw'amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izanaumuyagaiwukuyemu bubikobwayo.
14 Umuntu wese ahindutse nk'inka nta bwenge agira,umucuziw'izahabu wese yakojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwukaubirimo.
15 Ni iby'ubusa, niumurimow'ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.
16 Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk'ibyo kuko ari yo Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli niumuryango w'umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.”
17 Koranya ibintu by'ubugenza bwawe biri mu gihugu yeweutuyemu gihome,
18 kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye guterakure abaturagebo mu gihugu nk'uteraumuhumetso, mbahagarikeumutimakugirango babyumve.”
19 Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye,urugumarwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Niukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”
20 Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo.
21 Abungeri bahindutse nk'inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.
22 Dore ijwi ry'impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy'ikasikazi, guhindura imiduguduy'u Buyudaamatongo n'ubuturobw'ingunzu.
23 Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntuugenda kwitunganiriza intambwe ze.
24 Uwiteka,umpane ariko bitarenzeurugero, ntumpanisheumujinya kugirangoutantsemba.
25 Uburakari bwaweubusukeku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n'ubuturobwe babuhinduye amatongo.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti
2 “Nimwumve amagambo y'iri sezerano, kandiubwire ab'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu uti:
3 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumweumuntuutumvira amagambo y'iri sezerano,
4 iryo nategetse ba sogokuruzawa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ry'ibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye n'amategeko yanjye, muyakomeze yose nk'uko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzabaabantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu,
5 kugirango nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruzayo kubahaigihugu cy'amata n'ubukink'uko biri n'uyu munsi.’”
Nuko ndamusubizanti “Birakabaho, Nyagasani.”
6 Maze Uwiteka arambwira ati “Amamaza aya magambo yose mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu uti ‘Nimwumve amagambo y'iri sezerano muyasohoze,
7 kuko nihanangirije ba sogokuruzacyaneuhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputaukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.’
8 Nyamara ntibarakumvira haba no gutegaamatwi, ahubwoumuntu wese yayobejwe n'umutimawe mubiunangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose y'iri sezerano, ayo nari nabategetse gukoraariko ntibayakora.”
9 Maze Uwiteka arambwira ati “Mu bagabo b'i Buyudano mu baturageb'i Yerusalemu habonetseubugambanyi.
10 Basubiyemu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza.
11 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.
12 Maze abo mu miduguduy'u Buyudan'abatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cy'amakuba yabo.
13 Kuko uko imiduguduyawo ingana, ari ko n'imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z'i Yerusalemu zingana, ni ko n'ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.
14 Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurureijwi ku bwabo cyangwa ngoubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw'amakuba yabo.’”
15 Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyoukozeicyaha ni bwounezerwa.
16 Uwiteka yakwise Umwelayoutoshye, mwiza kandiufiteimbuto nziza, ariko awutwikira mu rusakurw'imidugararo myinshi kandi n'amashami yawo aravunagurika.
17 Uwiteka Nyiringabo waguteyenk'imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoyeibyaha by'inzu ya Isirayeli n'iby'inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu.
18 Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya,uherakounyereka imirimo yabo.
19 Ariko nari meze nk'umwana w'intama woroshyeujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n'imbuto zacyo, tumucemu gihugu cy'ababaho kugirango izina rye ritongera kwibukwa.”
20 Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitaberaukagerageza imitima n'impyiko, henga ndebe ukouzabahōra kuko nakumenyeshejeurubanza rwanjye.
21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati “Ntugahanure mu izina ry'Uwiteka kugirangoudapfauguyemu maboko yacu.”
22 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n'abakobwa babo bazicwa n'inzara,
23 kandi ntihazagiraurokoka wo muri bo kuko nzateza abantu bo mu Anatoti ibyago, mu mwaka bazahanirwamo.”
1 Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni woweukiranuka, ariko nkundira nkubazeiby'imanza zawe. Kukiumunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?
2 Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhozaku rurimiarikoukabakure y'imitima yabo.
3 Ariko wowe Uwitekauranzi,uranduziugeragezaumutimawanjye ukoukumereye, kandi boubakururenk'intama zigiye kubagwaubarindirizeumunsi w'icyorezo.
4 Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibigurukabirahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”
5 Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusigaunaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi nahoumerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzurauzagenza ute?
6 Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakurizainyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.
7 Nasize inzu yanjye, natayeumwandu wanjye, uwoumutimawanjyeukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be.
8 Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruyeijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.
9 Mbeseumwandu wanjye wampindukiyenk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.
10 Abungeri benshi bononnyeuruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduyeubunogebubi.
11 Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimoubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntuukibyitayeho.
12 Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimburauhereye mu ruhande rumwe rw'igihuguukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.
13 Babibye ingano basarura amahwa, bariruhijentibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukazebw'Uwiteka.
14 Uku ni ko Uwiteka aburiraabaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu narazeubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubacamu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.
15 Nimara kubacanzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagaruraumuntu wese asubiremu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye.
16 Nibiganaubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwitekauhoraho’, nk'uko na bo bari barigishijeubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.
17 Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurireumushumi w'igitareuwukenyeze, ntuwukozemu mazi.”
2 Ni ko kuguraumushumi nk'uko Uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza.
3 Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti
4 “Enda uwo mushumi waguze uwoukenyejeuhagurukeujye ku ruzi Ufurate,uwuhishe mu kobo ko mu rutare.”
5 Nuko ndagenda nywuhisha kuri Ufurate, nk'uko Uwiteka yantegetse.
6 Hahise iminsi myinshi Uwiteka arambwira ati “Hagurukaujye ku ruzi Ufurate,uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha.”
7 Nuko njya kuri Ufurate, ndacukurankura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsangaumushumi warononekaye ari nta cyoukimaze.
8 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
9 “Uwiteka avuze atya ati ‘Uko ni ko nzangizaubwibone bwa Yuda, n'ubwibone bwo kwishongora bw'i Yerusalemu.
10 Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n'imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk'uwo mushumiutakigira icyoumara.
11 Erega nk'ukoumushumiufatamu rukenyerero rw'umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n'inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugirango bambereubwoko n'izina, n'ishimwe n'icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’”
12 Nukouzababwira iri jambo uti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Igicuma cyose kizuzuzwa vino.’Na bo bazakubwira bati ‘Mbese tuyobewe ko igicuma cyose kizuzuzwa vino?’
13 Naweuzabasubizauti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore abatuye muri iki gihugu bose, ndetse n'abami bicaye ku ntebe ya Dawidi n'abatambyi n'abahanuzi, n'abatuye i Yerusalemu bose ngiye kubuzuzamoisindwe.
14 Kandi nzabatera kuvunagurana, ndetse abana na ba se. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzabababarira, sinzagira abo ndeka, sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura.’”
15 Nimwumve kandi mutegeamatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari weuvuga.
16 Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazanaumwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi irihoumwijima, kandi mwategerezaumucyo akawuhindura igicucu cy'urupfu, akawugiran'umwijima w'icuraburindi.
17 Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutimaahiherereye ndizwa n'ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kukoumukumbi w'Uwiteka wajyanywe ho iminyago.
18 Ubwireumwami n'umugabekazi uti “Nimwicishe bugufimwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi.
19 Imiduguduy'ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugururauhari. Ab'i Buyudabose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe.
20 “Nimwubureamaso yanyu murebeabaturutse ikasikazi,umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza?
21 Uzavuga iki ubwo azaguhanaakagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufatank'iy'umugoreuri ku nda?
22 Kandi niwibwira mu mutimawawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’Igicumurocyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by'imyambaro yawe bibehurwa, n'ibitsinsino byawe bigakomereka.
23 Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiriwe, cyangwa ingweubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukoraibyiza, kandi mwaramenyereye gukoraibibi.
24 Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk'umuramautumurirwa kure n'umuyagawo mu butayu.
25 Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugeronakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiweukiringira ibinyoma.
26 Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yaweureba, nkagaragazaubwambure bwawe.
27 Nabonye ibizira byawe ndetse n'ubusambanyi bwawe, n'ijwi ryawe ry'ubusambanyi, n'ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw'amapfa yari yacanye.
2 I Buyudaharaboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutakakw'i Yerusalemu kugiyeejuru.
3 Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamoamazi, bagarukanaibibindi byabo birimoubusabakorwa n'isoni, bariheba bifata mu mutwe.
4 Babitewe n'ukoubutakabwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n'abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.
5 Niukuriimparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.
6 Na zo imparage zihagarara mu mpinga z'imisozi zifite impumu nk'uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.
7 Nubwo ibicumurobyacu bidushinja, tugirire ku bw'izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubirainyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.
8 Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukizawe wo mu gihe cy'amakuba kuki wabaumezenk'umushyitsi mu gihugu, nk'umugenziurayeijoro rimwe gusa?
9 Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.
10 Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”
11 Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza.
12 Naho bakwiyirizeubusasinzumvira gutakakwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n'amaturo y'ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n'inzara n'icyorezo.”
13 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n'inzara, ahubwo nzabahera amahoro y'ukurihano.’”
14 Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvuganana bo. Babahanuriraiyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagizeumumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo.
15 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanuriramu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’
16 N'abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z'i Yerusalemu bazize inzara n'inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.
17 “Mazeuzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kukoumwari w'ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n'urugumarubabaza cyane.
18 Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n'inzara. Umuhanuzi n'umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’”
19 Mbese wanze u Buyudarwose? Umutimawawe wazinutswei Siyoni? Kuki wadukubisetukaburaurukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukiranone haje kwiheba!
20 Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n'ibicumurobya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.
21 Ntutuzinukweugirire izina ryawe, ntukozeisoni ingoma y'icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.
22 Mbese mu bigirwamana by'abanyamahanga hari icyabasha kuvubaimvura? Mbese ijuruubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.
1 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere,umutimawanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.
2 Nibakubazabati ‘Tujye he?’Naweuzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n'abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n'inzara, n'abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’
3 Kandi nzabategekerauburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura.
4 Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya,umwami w'u Buyudayakoreye i Yerusalemu byose.”
5 Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukirango agusuhuze?
6 Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiyeinyuma, ni cyo cyatumye nkuramburirahoukubokonkakurimbura, ndarambiwe noneho guhorambagirira imbabazi.
7 Kandi nabagoshoje intara mu marembo y'igihugu, nabiciye abana, narimbuyeubwoko bwanjye ntibarakangarukirango bave mu nzira mbi zabo.
8 Abapfakazi babo bambereye benshi kurutaumusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w'abasore nabatejeumurimbuzi ku manywa y'ihangu, nabatungujeubwoba n'umubabaro.
9 Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n'isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburizainkota imbere y'ababisha babo.”Ni ko Uwiteka avuga.
10 Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kubaumuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamaraumuntu wese wo muri bo aramvuma.
11 Uwiteka yaravuze ati “Niukurinzagukomezaugubwe neza, niukurinzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy'amakuba no mu gihe cy'umubabaro.
12 Mbese harihouwabasha kuvunaicyuma, icyuma cy'ikasikazi n'umuringa?
13 “Ibintu byawe n'ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye.
14 Nzakunyuza mu gihuguutaziuri kumwe n'abanzi bawe, kukoumurirowakijwe n'uburakari bwanjye wo kuzabatwika.”
15 Ayii Uwiteka, ni woweubizi. Unyibuke kandiunsure,umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho,umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe.
16 Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze amberaumunezero n'ibyishimo byo mu mutimawanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.
17 Sinicaye mu iteraniro ry'abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicayeukwanjye ku bw'amaboko yawe, kuko wanyujujemouburakari.
18 Kuki mporanaumubabaro,urugumarwanjye rutavurikarukabarwanze gukira? Mbese kokouzambera isōko ishukana, cyangwa nk'amazi akama?
19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugirangouhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawauzabank'akanwa kanjye. Bazakugarukiraariko ntuzabagarukire.
20 Kandi nzakugirainkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukizekandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.
21 Nzakurokora nkuvanemu maboko y'abanyabyaha, kandi nzagukizaamaboko y'abateyeubwoba.”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
2 “Aha ngaha ntuzahashakireumugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n'abakobwa.
3 Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati
4 ‘Bazapfaurupfu n'agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk'amase kandi bazarimbuzwa inkota n'inzara, n'intumbi zabo zizaba inyama z'ibisiga byo mu kirere n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.’”
5 Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngoubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n'ineza n'imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Bose abakuru n'abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.
7 Kandi nta bazamanyuraumutsima wo guhumurizaabaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumurizaku bwa ba se cyangwa ba nyina.
8 “Ntuzinjire no mu nzu y'ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandiunywe.
9 Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhozaijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, mbikore murebamukiriho.’
10 “Nuko igiheuzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubazabati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugahoibyo byago byose bikomeye? Igicumurocyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’
11 Maze naweuzabasubizeuti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n'uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.
12 None namwe mwarushije ba so gukoraibyaha, doreumuntu wese wo muri mwe ayobywa n'umutimawe mubiunangiye, bigatuma mutanyumvira.
13 Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutaziari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’”
14 Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvugango ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo
15 ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.
16 “Dore ngiye gutumiraabarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y'ibyo nzatumiraabahigi benshi, bazabahiga ku musoziwose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.
17 Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n'ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.
18 Icyaha cyabo n'igicumurocyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z'ibintu byabo nangaurunuka,umwandu wanjye bakawuzuzamoibizira byabo.”
19 Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n'igihome cyanjye, n'ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba, amahanga azakuzahoaturutse ku mpera z'isi avuga ati “Icyo ba sogokuruzabazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby'ubusa, ni ibintu bitagiraumumaro.
20 Mbeseumuntu yakwiremera imana zitari imana?”
21 Dore noneho ngiye kubamenyesha, niukuringiye kubamenyeshaukubokokwanjye n'imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.
1 Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y'icyuma n'umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z'imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo.
2 Ndetse n'abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n'ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z'imisozi yose.
3 Yewe wa musoziwanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n'ubutunzi bwawe bwose n'ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose.
4 Naweubwawe ntuzagumanaumwandu wawe nari naguhaye, nzatumaukorera ababisha bawe uri mu gihuguutazi, kukoumuriromwawakishijeuburakari bwanjyeuzahora waka iteka.
5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumweumuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutimawe akimūra Uwiteka.
6 Azaba ameze nk'inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy'ubukūna kidatuwemo.
7 “Hahirwaumuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamuberaibyiringiro.
8 Kuko azahwana n'igiti cyatewe hafi y'amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
9 Umutimaw'umuntuurusha ibintu byose gushukana, kandiufiteindwara ntiwizere gukira. Ni ndeushobora kuwumenya uko uri?
10 Jye Uwiteka ni jyeurondoraumutimankawugerageza, nkituraumuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
11 Umuntu wirundanyahoubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusigaagabanijemo kabiri iminsi yo kubahokwe, hanyuma azabaumupfapfa.
12 Ubuturobwacu bwera n'intebe y'ubwami bw'icyubahiro, yashyizwe ejuruuhereye mbere na mbere.
13 Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n'isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y'amazi y'ubugingo.
14 Nkiza Uwiteka nzabona gukira,undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.
15 Dore barambaza bati “Ijambo ry'Uwiteka riri he? Ngaho nirize.”
16 Ku bwanjye ntabwo nihutiyekwanga kubaumwungeriukuragiriye, kandi ntabwo nashakagakubahanuriraumunsi w'amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe.
17 We kumbera igiteyeubwoba, uriubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba.
18 Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakukeumutimaariko jye ne gukukaumutima,ubazanireumunsi w'ibyago kandiubacemo ibyuho bibiri.
19 Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Gendauhagarare ku irembo rya rubanda, aho abami b'u Buyudabinjirira n'aho basohokera, no mu marembo yose y'i Yerusalemuubabwire uti
20 ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyudamwe, n'ab'i Buyudamwese n'abatuye i Yerusalemu mwese, abanyura muri aya marembo.’
21 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Mwirinde mutikoreraumutwaro ku munsi w'isabato, haba no kuwucisha mu marembo y'i Yerusalemu.
22 Ntimugasohoreumutwaro mu mazu yanyu kuri uwo munsi kandi ntimukagireumurimowose mukora, ahubwo mujye mwezaumunsi w'isabato nk'uko nabitegetse ba sogokuruza.
23 Ariko ntibarakumvira haba no gutegaamatwi, ahubwo bashinze amajosi kugirango batumvira, haba no kwemera kwigishwa.’
24 “Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvanaumwete, ntimugireumutwaro mucisha mu marembo y'uyu murwa ku munsi w'isabato, ahubwo mukaweza ntimugireumurimomuwukoraho,
25 ni bwo abami n'ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y'intambara no ku mafarashi bo n'ibikomangoma byabo, n'abantu b'u Buyudan'abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwauzahoraho iteka.
26 Kandi bazaturukamu miduguduy'u Buyudan'ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy'Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n'ikusi, bazanye ibitambo byoswa n'ibindi bitambo n'amaturo y'ifu n'imibavu, bazanye n'ibyo gushima mu nzu y'Uwiteka.
27 Ariko nimwanga kunyumvira ngo mwezeumunsi w'isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y'i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongezaumuriromu marembo yahouzatwika amanyumba y'i Yerusalemu, kandi ntabwouzazimywa.’”
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2 “Hagurukaumanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
3 Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakoreraumurimowe ku ruziga.
4 Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
5 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
6 “Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumezemu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe.
7 Igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,
8 ariko iryo shyanga navugaganiriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.
9 Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,
10 ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.
11 Noneho rero gendaubwire abantu b'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugarukeumuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.’
12 Ariko baravuga bati ‘Niukurushywa n'ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandiumuntu wese wo muri twe azakurikizaumutimawe mubiunangiye.’
13 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko harihouwigeze kumva ibimeze bityo,umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.
14 Mbese shelegi y'i Lebanoni iva mu rutarerwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?
15 Arikoubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z'ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyiratw'iruhande, inzira zidatumburutse,
16 batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy'iteka,uhanyura wese azatangara azunguzeumutwe.
17 Nzabatataniriza imbere y'ababisha babo nk'aho batatanijwe n'umuyagaw'iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w'amakuba yabo.’
18 “Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n'inama ku munyabwenge, n'ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitisheururimikandi twe kwita ku magambo ye yose.’”
19 Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry'abamburanya.
20 Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriyeubugingo bwanjyeurwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugiraibyiza, ngo mbakurehouburakari bwawe.
21 Nuko rero abana baboubareke bicwe n'inzara, na boubatange bicwe n'inkota, Abagore babo babe impfusha n'abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n'urupfu, abasore babo bicwe n'inkota bari mu ntambara.
22 Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwouzabatunguza igitero, kuko bacukuyeurwobo rwo kuntega, n'ibirenge byanjye babiteze imitego.
23 Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumurocyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y'amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy'uburakari bwaweuzagire ukoubagenza.
1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Gendaugureurweso ku mubumbyi,ujyane bamwe bo mu bakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi,
2 maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukiraku irembo ryerekeye iburasirazuba,uhavugireamagambo nkubwira uti
3 ‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyudamwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye gutezaaha hantu ibyago, ibyouzabyumva wese bizamuzibaamatwi.
4 Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduyeukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruzan'abami b'u Buyuda, kandi aha hantu bahujujeamaraso y'abatarihourubanza, bubakiye Bāli ingoro
5 kugirango batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’
6 Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo.
7 Kandi imigambi y'u Buyudan'i Yerusalemu nzayihinduriraubusaaha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y'ababisha babo,bagwe mu maboko y'abahigaubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z'ibisiga byo mu kirere, n'iz'inyamaswa zo mu ishyamba.
8 Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n'igitutsi,uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw'ibyago byaho byose.
9 Nzatuma barya inyama z'abahungu babo n'inyama z'abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw'ababisha babo babateye n'abahigaubugingo bwabo,umuntu wese azarya mugenzi we.’
10 “Maze urwo rwesouzarumenere imbere y'abagabo mujyanye,
11 ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n'uyuumurwa nk'umenaikibumbano cy'umubumbyikidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugezaubwo hadasigara aho guhambwa.’
12 Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n'abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk'i Tofeti.
13 Kandi amazu y'i Yerusalemu n'amazu y'abami b'u Buyudayandujwe azamera nk'ahantu h'i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukiraizindi mana amaturo anyobwa.’”
14 Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw'inzu y'Uwiteka abwira abantu bose ati
15 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye gutezauyu murwa n'imiduguduyawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugirango batumva amagambo yanjye.’”
1 Nuko Pashuri mwene Imeriumutambyi, wahoze ariumutware mukurumu nzu y'Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,
2 Pashuri aherako akubitaYeremiyaumuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguruy'inzu y'Uwiteka.
3 Bukeyebwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibubisobanurwa ngo: Ibiteyeubwoba bikubye.
4 Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutumauba witeyeubwoba hamwe n'incuti zawe zose, na bo bazagushwan'inkota z'ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyudahose nzahagabizaumwami w'i Babuloni, na we azabajyana i Babuloniari imbohe, ahabicishirize inkota.
5 Kandiubutunzi bwose bw'uyu murwa n'inyungu yaho yose, n'ibintu byaho byose by'igiciro cyinshi ndetse n'ubutunzi bwose bw'abami b'u Buyuda, nzabishyira mu maboko y'ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni.
6 Kandi nawe Pashuri n'ab'inzu yawe bose muzagenda muri imbohe,uzajya i Babulonikandi ni houzagwa, ni houzahambwa wowe n'incuti zawe zose, izo wajyagauhanuriraibinyoma.’”
7 Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gitumauntsinda, mpindutse urw'amenyoumunsi wose,umuntu wese aranseka.
8 Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangururamvuga iby'urugomon'ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry'Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.
9 Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guteruriramu izina rye”, mu mutimawanjye hamera nk'aho harimoumurirougurumana,ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.
10 Kuko numvise benshi bansebya, n'ibiteyeubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngozindege ziti “Nimumuregenatwe tuzamurega.”Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tuboneuburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.”
11 Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk'intwari iteyeubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk'abafiteubwenge, kandi bazakorwa n'isoni zitazibagirana iteka ryose.
12 Noneho Uwiteka Nyiringabo,ugerageza abakiranutsiukareba mu nda no mu mutima,unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiyeibyanjye.
13 Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoyeubugingo bw'umwinazi mu maboko y'inkozi z'ibibi.
14 Havumweumunsi navutseho,umunsi mama yambyayeho ntugahirwe.
15 Havumweumuntu waje kubwira data ati “Wabyariweumwana w'umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane.
16 Uwo muntu amere nk'imiduguduUwiteka yarimbuye ntarushyeyicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n'urusakurw'induru ku manywa y'ihangu,
17 kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibeurutare.
18 Ni iki cyatumye mvukirakurebaumubabaro n'umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n'isoni?
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ati
2 “Ndagusabangoutubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezariumwami w'i Babuloniaje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk'uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugirango uwo mwami asubireyo ye kudutera.”
3 Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubizaSedekiya muti
4 ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubizainyuma intwaro z'intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanishaumwami w'i Babulonin'Abakaludayababagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
5 Kandi jyeubwanjye nzabarwanishaukubokokurambuye,ukubokogukomeye ndetse mfiteuburakari n'umujinya,umujinyaukaze.
6 Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n'amatungo bizicwa n'icyorezo gikomeye.
7 Kandi hanyuma y'ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiyaumwami w'u Buyudan'abagaragu be na rubanda, ndetse n'abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n'inkota n'inzara, nzabagabiza Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'ababisha babo n'abahigaubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’
8 “Kandi ubu bwokouzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y'ubugingo n'inzira y'urupfu ngomwihitiremo.
9 Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, arikouzasohoka akayoboka Abakaludayababagose ni weuzabaho, kandiubugingo bwe ni bwo azatabarura.
10 Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugirango nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwaumwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’”Ni ko Uwiteka avuga.
11 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka rivuga iby'inzu y'umwami w'u Buyudaati
12 “Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y'uburenganije, kugirangouburakari bwanjye butazabugurumanank'umuriro, bugatwika ntihagireubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by'imirimo yanyu mukora.
13 Dore ndaguteyeyeweutuyemu kibaya, ku rutareruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, woweuvugauti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’
14 Nzabahanira ibihwanye n'imbuto z'imirimo yanyu, kandi nzakongezaumuriromu ishyamba ryaho,uzakongora ibihakikije byose.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y'umwami w'u Buyudauhavugireiri jambo uti
2 ‘Umva ijambo ry'Uwiteka, yewe mwami w'u Buyudauri ku ngoma ya Dawidi, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.
3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakizeukubokok'ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwaurugomomugiriraumushyitsi cyangwa impfubyi cyangwaumupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atarihourubanza.
4 Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y'uru rugo bagendera ku magare y'intambara no ku mafarashi,umwami n'abagaragu be n'abantu be.
5 Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahindukaumusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’”
6 Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby'inzu y'umwami w'u Buyudaati “Umbereye nk'i Galeyadi n'impinga z'i Lebanoni. Niukurinzaguhinduraubutayun'imiduguduidatuwemo.
7 Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera,umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.
8 “Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, mazeumuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wariukomeye?’
9 Na bo bazasubizabati ‘Byatewe n'uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’”
10 Ntimuririreupfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyaneuwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
11 Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,
12 ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kurebaiki gihugu.”
13 Azabona ishyanouwubakishije inzu ye gukiranirwa n'ibyumba byo muri youburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye
14 akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z'imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”
15 Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma ubaumwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.
16 Yacagaurubanza rw'umukenen'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.
17 Ariko amaso yawe n'umutimawawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atarihourubanza, no kurenganya no kugiraurugomo.
18 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya,umwami w'u Buyudaatya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’Cyangwa bati ‘Ye babaubwiza bwe we!’
19 Azahambwa nk'uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunyweinyuma y'amarembo y'i Yerusalemu.”
20 Zamuka ujye i Lebanoniuterehejuruurangurureijwi ryawe i Bashani, kandiuterehejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.
21 Navuganye nawe igihe wariuguweneza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.”Uko ni ko wangenjeuhereye mu buto bwawe, kugirangoutumvira ijwi ryanjye.
22 Umuyagauzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Niukuriicyo giheuzamwaraukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.
23 Yeweutuyei Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, kouzabauwo kubabarirwa igiheuzaterwa n'imibabaro,ugafatwa n'ibise nk'iby'umugoreuri ku nda!
24 Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu,umwami w'u Buyudayaba ari impeta ku rutokirw'ukubokokwanjye kw'iburyo, nagushikuzaho
25 maze nkakugabiza abahigaubugingo bwawe n'aboutinya, ndetse na Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'Abakaludaya.
26 Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.
27 Ariko igihuguumutimawaboukumbura ntibazagisubiramo.
28 Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagiraugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n'urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?
29 Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka.
30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ariumuntuutazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rweuzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”
1 Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”
2 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragiraubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanijeumukumbi w'abantu banjye, murabirukanakandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by'ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Kandi nzakoranya abasigaye b'umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.
4 Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarikaumutimaukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.
5 “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburiraDawidi Ishami rikiranuka, azima abeumwami kandi akoraneubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”
7 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubirakurahira bati ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’,
8 ahubwo bati ‘Ndahiye Uwitekauhoraho wazamuyeurubyaro rw'inzu ya Isirayeli, akaruzanaaruvanye mu gihugu cy'ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”
9 Iby'abahanuzi: Umutimawanjyeumenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk'usinda, nk'umuntu wishwe na vino mbitewe n'Uwiteka n'amagambo ye yera.
10 Kuko igihugu cyuzuyeabasambanyiumuvumouhateye kuboroga,urwuri rwo mu butayururumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kukoumuhanuzi n'umutambyi banduye.
11 Niukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk'ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.
13 Nabonyeubupfapfa ku bahanuzi b'i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobyaubwoko bwanjye Isirayeli.
14 No ku bahanuzi b'i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y'inkozi z'ibibi, kugirango hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk'i Sodomu, n'abahatuye nk'i Gomora.
15 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby'abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburirauburozibwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b'i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubahaImana, bigakwira igihugu cyose.”
16 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagiraumumarobavuga ibyo beretswe, bihimbwe n'imitima yabo bitavuye mu kanwa k'Uwiteka.
17 Bahora babwira abansuzugurabati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n'umuntu weseugendanaumutimaunangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’
18 “Ni nde wari mu nama z'Uwiteka kugirango yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?
19 Doreumugaruw'Uwiteka, ari wo mujinya weuraje. Niukuriniumuyagaw'ishuheriuri mu mugaru,ugiyekugwa ku mitwe y'abanyabyaha.
20 Uburakari bw'Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y'umutimawe, mu minsi y'iherezo ni bwo muzabimenya neza.
21 “Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.
22 Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishijeubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”
23 Uwiteka arabaza ati “Mbesemwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n'Imana ya hose na kure?
24 Hariuwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jyeukwiriye ijuru n'isi?
25 Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanuriraibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’
26 Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y'abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by'imitima yabo ibeshya?
27 Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotoreraumuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk'uko ba sekuruzababo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.
28 Umuhanuziufiteicyo yarose nakirotore, kandi n'ufiteijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umuramauhuriyehe n'ingano? Ni ko Uwiteka abaza.
29 Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk'umuriro, cyangwa nk'inyundo imenaguraurutare?’
30 “Ni cyo gituma mpagurukiyeabahanuzi bibana amagambo yanjye,umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Dore mpagurukiyeabahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’
32 Dore mpagurukiyeabahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobeshaubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
33 “Nuko ubu bwoko, cyangwaumuhanuzi cyangwaumutambyi nibakubazabati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’Uzabasubizeuti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga.
34 Na weumuhanuzi n'umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n'Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n'inzu ye.
35 Uku ni koumuntu wese azabaza mugenzi we,umuntu wese n'uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubijeiki?’Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’
36 Ntabwo muzongera kuvugaibyahanuwe n'Uwitekaukundi, kuko ijamboumuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y'Imana ihoraho, y'Uwiteka Nyiringabo Imana yacu.
37 Uko abe ari kouzabazaumuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubijeiki?’Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’
38 Ariko nimuvugamuti ‘Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuzeiri jambo muti: Ni ibyahanuwe n'Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n'Uwiteka’),
39 nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n'umurwa nari narabahanye na ba sogokuruzango mumve imbere,
40 kandi nzabazanira kumwara kw'iteka ryose no gukorwa n'isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.”
1 Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimuumwami w'u Buyudaho imbohe, hamwe n'ibikomangoma by'u Buyudan'ababaji n'abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z'umutini, biteretswe imbere y'urusengero rw'Uwiteka.
2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk'iz'umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.
3 Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya,ubonye iki?”
Nti “Mbonye imbuto z'umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”
4 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
5 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Ukoumenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z'u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy'Abakaludaya, kugirango nzigirire neza.
6 Kuko nzabahangaho amaso y'urukundo kugirango mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.
7 Nzabahaumutimawo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazabaubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukiran'umutimawabo wose.’
8 “NiukuriUwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiyaumwami w'u Buyudan'ibikomangoma bye, n'abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n'abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.
9 Nzabatanga kugirango bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry'umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.
10 Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n'inzara n'icyorezo, kugezaubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’”
1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezariumwami w'i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b'i Buyuda,
2 iryoumuhanuzi Yeremiya yabwiyeubwoko bw'u Buyudabwose n'abatuye i Yerusalemu bose ati
3 “Uhereye ku mwaka wa cumi n'itatu wa Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyudaukageza none, maze imyaka makumyabiri n'itatu ijambo ry'Uwiteka rinzaho nkavugananamwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.
4 Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b'abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutegaamatwi ngo mwumve) ati
5 ‘Nimuhindukireubu,umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by'imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruzauhereye keraukageza iteka ryose.
6 Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y'amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.
7 Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y'amaboko yanyu ibateza amakuba.’”Ni ko Uwiteka avuga.
8 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye,
9 dore ngiye kohereza imiryango yose y'ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n'abagituyemo, n'ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n'igitutsi n'imisaka y'iteka.
10 Maze kandi nzabakuramoijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'urusyo n'umucyo w'urumuri.
11 Iki gihugu cyose kizabaumwirare n'igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakoreraumwami w'i Babuloniimyaka mirongo irindwi.
12 “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahanaumwami w'i Babuloni, n'ubwo bwoko n'igihugu cy'Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.
13 Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriyeamahanga yose.
14 Kuko amahanga menshi n'abami bakomeye bazabagira abaretwa b'ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, uko imirimo y'amaboko yabo ingana.”
15 Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y'uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandiuyivunye amahanga yose ngutumyeho.
16 Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n'inkota nzohereza muri yo.”
17 Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z'Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho:
18 i Yerusalemu n'imiduguduy'u Buyuda, n'abami baho n'ibikomangoma byaho, ngo bihindurweumusakan'igitangarirwa, n'igitutsi no kuvumwa nk'uko bimeze ubu,
19 na Farawoumwami wo muri Egiputa n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abantu be bose,
20 n'uruvange rw'amoko n'abami bose bo mu gihugu cya Usi, n'abami bose bo mu gihugu cy'Abafilisitiya, na Ashikeloni n'i Gaza, na Ekuronin'abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni,
21 n'abami bose b'i Tiro n'abami bose b'i Sidoni,
22 n'abami b'ibihugu byo hakurya y'inyanja,
23 i Dedani n'i Tema n'i Buzi, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi,
24 n'abami bose bo mu Arabiya, n'abami b'uruvange rw'amoko aba mu butayu,
25 n'abami bose b'i Zimuri, n'abami bose bo muri Elamu, n'abami bose b'Abamedi,
26 n'abami bose b'ikasikazi, abari hafi n'abari kure bose hamwe, n'ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n'umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.
27 “Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywemusinde, murukemugweubutabyuka, muzizeinkota nzabateza.’
28 Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe,uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywamuzanywa.
29 Kuko doreumurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye gutezaabari mu isi bose inkota.’Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
30 “Nukoubahanurireaya magambo yose kandiubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurureijwi rye ari mu buturobwe bwera. Azatontomera cyaneumukumbi we, azatera hejuru nk'abenga aburireabatuye mu isi bose.
31 Urusakuruzagera no ku mpera y'isi kuko Uwiteka afitanyeurubanza n'amahanga, azaburanyaumuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’”Ni ko Uwiteka avuga.
32 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturukaku mpera z'isi.”
33 Uwo munsi abishwe n'Uwiteka bazaba hoseuhereye ku mpera y'isiukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk'amase ari ku gasozi.
34 Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b'umukumbi, kuko iminsi y'icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk'ikibumbano cyiza kijanjaguritse.
35 Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n'abatahira b'umukumbi babure aho bacikira.
36 Nimwumve ijwi ryo gutakary'abungeri, n'umuborogo w'abatahira b'umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduyeubusaurwuri rwabo.
37 Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n'uburakari bw'Uwiteka bukaze.
38 Yasizeubuturobwe nk'intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n'ubukanabw'ubibateza, n'uburakari bwe bukaze.
1 Mu itangira ry'ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti
2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Gendauhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, mazeubwire ab'imiduguduy'u Buyudayose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka,ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugireijambousigana rimwe.
3 Ahari bazakumviraumuntu wese ahindukireave mu nzira ye mbi, kugirango mbone kurekaibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’
4 “Kandiuzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,
5 kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukagakare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,
6 iyi nzu nzayihindura nk'i Shilo, uyu murwa nzawugiraikivume mu mahanga yose yo mu isi.’”
7 Nuko abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose bumva Yeremiya avugiraayo magambo mu nzu y'Uwiteka.
8 Yeremiya amaze kuvugaibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose baramufatabati “Turakwica nta kabuza.
9 Kuki wahanuye mu izina ry'Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk'i Shilo, n'uyu murwauzabaumusakaudatuwemo?’”Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y'Uwiteka.
10 Ibikomangoma by'i Buyudabyumvise ibyo biherako biza mu nzu y'Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry'umuryango mushyaw'inzu y'Uwiteka.
11 Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriyeuyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.”
12 Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanuriraiyi nzu n'uyu murwa amagambo yose mwumvise.
13 Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.
14 Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.
15 Icyakora mumenye yuko nimunyica muzabamwisize amaraso atarihourubanza, no kuri uyu murwa no ku baturagebaho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”
16 Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.”
17 Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahagurukababwira iteraniro ryose ry'abantu bati
18 “Ku ngoma ya Hezekiyaumwami w'Abayuda Mika w'i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b'i Buyudabose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk'umurimanaho i Yerusalemu hazaba ibirundo by'imisaka, n'umusoziwubatsweho inzuy'Uwitekauzabank'aharengeye hose ho mu ishyamba.’
19 Hezekiyaumwami w'u Buyudan'ab'i Buyudabose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugeraku bugingo.
20 “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w'i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriyeuyu murwa n'iki gihugu amagambo ahwanye n'aya Yeremiya yose.
21 Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye,umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agiraubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.
22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n'abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,
23 bakurayoUriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”
24 Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugirango batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.
1 Mu itangira ry'ingoma ya Sedekiya mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo
2 “Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n'ibiti by'imbagoubyishyire ku ijosi,
3 mazeubyohererezeumwami wo muri Edomu n'umwami w'i Mowabu, n'umwami wa bene Amoni, n'umwami w'i Tiro n'umwami w'i Sidoni,ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiyaumwami w'u Buyuda,
4 ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y'Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:
5 Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremeshejeububasha bwanjye bukomeye n'ukubokokwanjye kurambuye, kandi nkabyegurirauwo nshaka.
6 Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiyeumugaragu wanjye Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, n'amatungo yo mu misozi narayamuhayengo amukorere.
7 Kandi amahanga yose azamukorera, we n'umwana we n'umwuzukuruwe kugezaigihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n'abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’
8 “Nuko reroubwoko n'igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufingo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugezaubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.
9 Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyibanyu ndetse n'abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakoreraumwami w'i Babuloni’,
10 kuko ibyo babahanuriraari ibinyoma kugirango mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukanemujye kurimbuka.
11 Arikoubwoko buzayobokaumwami w'i Babulonibukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.”Ni ko Uwiteka avuga.
12 Maze mvuganana Sedekiyaumwami w'u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyobokeumwami w'i Babulonimumukorere we n'abantu be, kugirango mubeho.
13 Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzizeinkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukoreraumwami w'i Babuloni?
14 Kandi ntimukumvire amagambo y'abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakoreraumwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanuriraari ibinyoma
15 kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugirango mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.”Ni ko Uwiteka avuga.
16 Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurirabati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanuriraibinyoma.
17 Ntimukabumvire, nimukorereumwami w'i Babulonikandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahindukaumusaka?
18 Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry'Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugirango ibikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami w'u Buyudan'i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.
19 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,
20 ibyo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniatajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimuumwami w'u Buyudaamukuyei Yerusalemu, akamujyana i Babuloniari imbohe hamwe n'imfura zose z'i Buyudan'i Yerusalemu:
21 niukuriuku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka no mu nzu y'umwami w'u Buyudan'i Yerusalemu iti
22 ‘Bizajyanwa i Babulonikandi ni ho bizaguma kugezaumunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubizaahabyo.’”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Nuko mu mwaka Sedekiyaumwami w'u Buyudaagitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuriumuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y'Uwiteka, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati
2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciyeuburetwa bw'umwami w'i Babuloni.
3 Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by'inzu y'Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyakuye aha, akabijyana i Babuloni.
4 Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimuumwami w'u Buyuda, n'imbohe zose z'u Buyudazajyanywe i Babuloninzabagarura aha, kuko nzacauburetwa bw'umwami w'i Babuloni.’”Ni ko Uwiteka avuga.
5 Mazeumuhanuzi Yeremiya abwiriraumuhanuzi Hananiya imbere y'abatambyi, n'imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y'Uwiteka ati
6 “Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by'inzu y'Uwiteka byose, n'abajyanywe i Babuloniari imbohe.
7 Ariko rero wumve ijambo ngiye kukumvisha, wowe na rubanda rwose:
8 abahanuzi ba kera batubanjirije twembi, bahanuye iby'intambara n'iby'ibyago n'iby'icyorezo, biraba mu bihugu byinshi no mu bwami bukomeye.
9 Noneumuhanuziuhanura iby'amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n'Uwiteka koko.”
10 Hananiya aherako akura bya biti by'imbago mu ijosi ry'umuhanuzi Yeremiya, arabivuna.
11 Maze Hananiya avugiraimbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavunauburetwa bwa Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, nkabukuraku ijosi ry'ayo mahanga yose.’”Nukoumuhanuzi Yeremiya arigendera.
12 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya,umuhanuzi Hananiya amaze kuvunaigiti cy'imbago cyari mu ijosi ry'umuhanuzi Yeremiya riti
13 “Gendaubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y'igiti arikouzakora iz'ibyuma mu cyimbo cyazo.’
14 Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y'icyuma mu majosi y'ayo mahanga yose, kugirango akorere Nebukadinezariumwami w'i Babuloni. Azamukorera kandi muhayen'inyamaswa zo mu ishyamba.’”
15 Mazeumuhanuzi Yeremiya abwiraumuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma.
16 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kugucamu gihugu, muri uyu mwakauzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’”
17 Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa.
1 Aya ni amagambo yo mu rwandikoumuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloniari imbohe.
2 (Icyo gihe Umwami Yekoniya n'umugabekazi, n'inkone n'ibikomangoma by'i Buyudan'i Yerusalemu, n'abanyabukorikori n'abacuzi bari bavuye i Yerusalemu).
3 Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiyaumwami w'u Buyudayohereje i Babulonikuri Nebukadinezariumwami w'i Babuloniati
4 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloniari imbohe ati
5 ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima muryeumwero wayo.
6 Mwishakire abagore mubyare abahungu n'abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugirango na bo babyare abahungu n'abakobwa, mubonekuhagwirira mwe kuzatuba.
7 Kandiumurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’”
8 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanuriran'abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukiteku nzozi mujya murota
9 kuko babahanuriraibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.”Ni ko Uwiteka avuga.
10 Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwei Babuloninishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
11 Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugirango mbaremeumutimaw'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
13 Muzanshaka mumbone, nimunshakanaumutimawanyu wose.
14 Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n'ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
15 Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”,
16 uku ni ko Uwiteka avuga iby'umwami wimye ingoma ya Dawidi, n'iby'abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.
17 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z'umutini, zitaribwa kuko ari mbi.
18 Kandi nzabahigisha inkota n'inzara n'icyorezo, nzabatanga kugirango babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n'ibitangarirwa, n'ibyimyozwa n'ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,
19 kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.
20 Nuko nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muhetomwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.”
21 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanuriraibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.
22 kandi imbohe zose z'u Buyudaziri i Babulonizizabakurizaho kubaumuvumobati ‘Uwiteka arakugiranka Sedekiya na Ahabu, aboumwami w'i Babuloniyatwikishijeumuriro’,
23 kuko bakoze iby'ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b'abaturanyi babo, bakavuga amagambo y'ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jyeubizikandi ndiumushinja wabo.”Ni ko Uwiteka avuga.
24 Kandi ibya Shemaya w'i Nehelamiuzavuga uti
25 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandikoubyihangiye,ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi n'abatambyi bose uti
26 ‘Uwiteka yangizeumutambyi mu kigwi cya Yehoyadaumutambyi, kugirango habe abatware mu nzu y'Uwiteka, ngoumuntu weseusazeakigiraumuhanuzi mushyire mu mbago y'inzu y'imbohe.
27 None se ni iki gitumyeudahana Yeremiya wo muri Anatoti wigiraumuhanuzi wanyu,
28 kuko yadutumyeho i Babuloniati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima muryeumwero wayo?’”
29 Nuko Zefaniya w'umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y'umuhanuzi Yeremiya.
30 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
31 “Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w'i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriyekandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
32 ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w'i Nehelami n'urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rweuzabamuri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubonaibyiza nzagiriraubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti
2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.
3 Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n'ab'i Buyudabajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’”Ni ko Uwiteka avuga.
4 Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n'u Buyuda.
5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n'umushyitsi n'ubwoba, si iry'amahoro.
6 Nimubazenoneho murebeko hariumugabougiraibise byo kubyara. None se ni iki gitumaumugabowese yifata mu mugongo nk'umugoreuri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?
7 Ayii, uwo munsiurakomeye nta wundiumezenka wo! Ni igihe cy'umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.
8 “Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugiraikiretwaukundi,
9 ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidiumwami wabo, uwo nzabimikira.
10 Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukizankuvanye kure n'urubyaro rwawe ndukuremu gihugu cy'uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikijeumutimamu nda kandi aruhutse, nta wuzamuteraubwoba.
11 Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhanauko bikwiriye kandi ntabwo nakurekantaguhannye.”
12 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Urugumarwawe si urwo gukira, n'igisebe cyawe kiraryana.
13 Nta wo kukurengerauharikugirangoupfukwe, nta miti yo kukuvuraufite.
14 Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekejeurugumarw'ubwanzi n'igihano cy'umunyarugomo, nguhoyegukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.
15 Kukiutakishwa n'urugumarwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabigutejenguhoyegukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye.
16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n'abakunyaga bazanyagwa, n'abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe.
17 Nzakugaruriraamagara yawe, kandi nzagukizainguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n'i Siyoni, hatagirauhitaho.’”
18 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabaziubuturobwe. Na woumurwauzubakwa ku birundo by'aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk'uko yari isanzwe.
19 Hazavamo gushima n'ijwi ry'abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.
20 N'abana babo bazamera nk'uko bari bameze ubwa mbere, n'iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.
21 Kandiumwami wabo azakomoka muri bo, n'umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza.
22 Nuko muzabaubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.”
23 Doreumugaruw'uburakari bw'Uwiteka wabyutseumezenka serwakira,uzagwa ku mutwe w'abanyabyaha.
24 Uburakari bukazebw'Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukoraagasohoza ibyo yagambiriye mu mutimawe, ibyo muzabimenya neza mu minsi y'imperuka.
1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y'imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazabaubwoko bwanjye.
2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneyeubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’”
3 Uwiteka yambonekeye kera ati “Niukurinagukunzeurukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruzaineza nkakwiyegereza.
4 Nzongera kukubakanaweuzabawubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugiraamashako yawe, kandiuzasohokera mu mbyino z'abanezerewe.
5 Uzongera guterainzabibu ku misozi y'i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n'imbuto zazo.
6 Kuko hazabahoumunsi ubwo abarinzi bazarangururiraku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruketuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’”
7 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufiteumunezero, muyirangururiremurangaje imbere y'abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kizaubwoko bwawe bw'Abisirayeli barokotse.’
8 Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy'ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z'isi, barimo impumyi n'ibirema n'abagore batwite ndetse n'abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.
9 Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y'amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeliumubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.
10 “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni weuzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk'umwungeriuragiraumukumbi we.’
11 Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y'uwamurushaga gukomera,
12 na bo bazaza baririmbire mu mpinga y'i Siyoni bashikiyeubuntu bw'Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n'amavuta ya elayo, n'ubwagazi bw'umukumbi n'ubw'ubushyo,ubugingo bwabo buzamera nk'umurimawavomewe, kandi ntabwo bazasubirakugiraumubabaro.
13 Mazeumwari azishima abyine, abasore n'abasazabazishimira hamwe, kukoumuborogo wabo nzawuhinduraumunezero, kandi nzabahumurizambatere kunezerwa mu kigwi cy'umubabaro wabo.
14 Ubugingo bw'abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandiubwoko bwanjye buzahazwa n'ubuntu bwanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.
15 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry'umuborogo no kuriragushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”
16 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n'amaso yawe ye gushokamo amarira kukoumurimowaweuzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy'ababisha.
17 Kuko hariho ibyiringiro by'amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
18 “Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk'ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye.
19 Niukurinamaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubitaku matako, naramwaye ndetse nkorwa n'isoni kuko nari mfiteumugayow'ubusorebwanjye.’
20 “Mbese Efurayimu siumwana wanjye nkunda? Siumwanaufiteigikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugahomugayandushaho kumwibuka, ni cyo gitumaumutimawanjyeumufitiye agahinda. Niukurinzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.
21 “Wishingire ibimenyetso by'inzira, wishakire ibikuyobora werekezeumutimaku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we,usubiremuri iyi miduguduyawe.
22 Uzakora hirya no hinouzahereze he, wa mukobwa wasubiyeinyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi,umugoreazashakaumugabo.”
23 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy'u Buyudano mu miduguduyaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhirewa buturoburimogukiranuka we, wa musoziurihokwera we!’
24 Kandi ab'i Buyudan'ab'imiduguduyaho yose bazahabana, abahinzi n'abaragiye imikumbi
25 kuko nahagijeubugingo burembye, n'ubugingo bufiteagahinda bwose narabukamaze.”
26 Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza.
27 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z'abantu n'imbuto z'amatungo.
28 Nuko uko nabahanzeho amaso kugirango ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugirango nubakekandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga.
29 Iyo minsi ntibazongera kuvugabati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’
30 Ahubwoumuntu wese azapfa azize igicumurocye,umuntu weseuriyeimizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.”
31 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,
32 ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafatagaukubokonkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nariumugabowabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga.
33 Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazabaubwoko bwanjye.’
34 Kandi ntibazigishanya ngoumuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenyauhereye kuuworoheje hanyuma y'abandiukageza kuukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibukaukundi.”
35 Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kubaumucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugirangoukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro,uterainyanja kwihindurizabigateraumurabaguhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
36 “Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga,urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzabarutakiriubwoko imbere yanjye iteka ryose.
37 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzacaurubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoyeibyo bakoze byose.’Ni ko Uwiteka avuga.
38 “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwauzubakwa ube uw'Uwiteka,uhereye ku munarawa Hananēliukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw'inkike.
39 Kandiumugoziugereshwauzaramburwaugereku musoziw'i Garebu,uzazengurukaugerei Gowa.
40 Kandi igikombe cyose cy'intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n'imirima yose yerekeye ku mugeziw'i Kidironi no ku ruhetero rw'irembo ry'amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywaukundi.”
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiyaumwami w'u Buyuda, wariumwaka wa cumi n'umunaniwa Nebukadinezari.
2 Nuko icyo gihe ingabo z'umwami w'i Babulonini bwo zagose i Yerusalemu, kandiumuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy'inzu y'imbohe iri mu rugo rw'umwami w'u Buyuda,
3 kuko Sedekiyaumwami w'u Buyudayari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gitumauhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babulonikandi azawigarurira,
4 na we Sedekiyaumwami w'Abayuda ntazava mu maboko y'Abakaludayaahubwo azagabizwaumwami w'i Babuloni, bazavuganabahanganye barebana mu maso,
5 kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugezaubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?’”
6 Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti
7 ‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugureumurimawanjye uri mu Anatoti, kuko ari woweufiteubutware bwo kuwugura.’
8 BukeyeHanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy'inzu y'imbohe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga,ugureumurimawanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari woweubasha kuwuzungura kandiubutware bwo kuwuguraari woweubufite,uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.
9 Maze ngura wa murimauri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n'indwi z'ifeza.
10 Maze nandikaurwandiko rw'isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy'ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.
11 Njyanaurwandiko rw'ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy'ubushishi uko amategeko n'imigenzo biri, n'urundi rudafatanishijweubushishi.
12 Mazeurwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n'imbere y'abagabo banditseurwandiko rw'ubuguzi, kandi n'imbere y'Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy'inzu y'imbohe.
13 Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti
14 ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z'ubuguzi,urwashyizweho ikimenyetso cy'ubushishi n'urutagishyizweho,uzishyire mu kibindi cy'ibumba kugirango zihamare iminsi myinshi.’
15 Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n'imirima n'inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’
16 “Nuko maze guha Baruki mwene Neriyaurwandiko rw'ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti
17 ‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n'isiububasha bwawe bukomeye n'ukubokokwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.
18 Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandiuhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
19 Ushobora inama kandi no mu mirimouyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z'abantu zose,ugahaumuntu wese ibihwanye n'imigenzereze ye n'ibihwanye n'imbuto z'imirimo ye.
20 Ni wowe washyize ibimenyetso n'ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n'ubuukibikora, kandi wihesheje izina nk'uko biri n'uyu munsi.
21 Ni wowe wakujeubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n'ibitangaza, n'ukubokogukomeye n'ukubokokurambuye n'ibiteyeubwoba bishishana
22 mazeubahaiki gihugu, icyo warahiye ba sekuruzakouzakibaha, igihugu cy'amata n'ubuki.
23 Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumyeubateza ibyo byago byose.
24 “‘Dore ibirundo byo kuririraho,umenye ko bazanywe no guhindūraumurwa kandiumurwaugabijwe Abakaludayabawuteye, kuko hatejwe inkota n'inzara n'icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore naweurabiruzi.
25 Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurireuwo murimaifeza kandi witorere abagabo, kandiumurwautanzwe mu maboko y'Abakaludaya.’”
26 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
27 “Dore ndi Uwiteka Imana y'ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
28 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y'Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babulonikandi azawuhindūra,
29 kandi Abakaludayabarwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n'amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukiraizindi mana amaturo y'ibinyobwa kugirango bandakaze.’
30 Kuko Abisirayeli n'Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjyeuhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw'imirimo y'amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n'uburakari,uhereyeumunsi bawubatseukageza na bugingo n'ubu kugirango nywukureimbere yanjye,
32 mpoye Abisirayeli n'Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, n'abantu b'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu.
33 Kandi aho kumpangaho amaso banteyeumugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugirango bemere kwigishwa.
34 Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugirango bayanduze.
35 Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugirango banyuzurizeMoleki abahungu babo n'abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuzaYuda.”
36 Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby'uyu murwa, uwo muvugangoushyirishijwe mu maboko y'umwami w'i Babuloniinkota n'inzara n'icyorezo iti
37 “Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n'uburakari bwanjye n'umujinya wanjye ndetse n'umujinyaukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
38 Na bo bazabaubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
39 nzabaha imitima ihuje n'inzira imwe babone kunyubahaiteka ryose, kugirango bibabere ibyiza bo n'abana babo bazabakurikira.
40 Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubahamu mitima yabo kugirango batanyimūra.
41 Niukurinzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizehoumutimawanjye wose n'ubugingo bwanjye bwose.”
42 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk'uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.
43 Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntuukikibamo, haba n'amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’
44 Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z'ubuguzibazishyireho icyitegererezo cy'ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n'imisozi ikikije i Yerusalemu no mu miduguduy'u Buyuda, mu miduguduyo mu misozi miremire no mu miduguduyo mu bibaya no mu miduguduy'ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy'inzu y'imbohe riti
2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ari weugiraicyo akora, ari weukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
3 ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhijeutamenya.’
4 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby'amazu yo muri uyu murwa, n'iby'inzu z'amanyumba z'abami b'u Buyuda, byasenyewe kugirango babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota
5 iti ‘Baje kurwanya Abakaludayaariko bazahagwiza intumbi z'abantu, abo nicishijeuburakari bwanjye n'umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
6 Ariko rero nzabazanira kumeraneza n'agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishuriraamahoro n'ukuribisesekaye.
7 Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n'aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubakanka mbere.
8 Nzabeza mbakurehoibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumurobyabo byose, ibyo bancumuyehon'ibyo bakoze bangomera.
9 Kandi uyu murwauzambera izina rinezereye, iry'ishimwe n'icyubahiro imbere y'amahanga y'isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishweumushyitsi n'ineza yose n'amahoro yose nywuhaye.’
10 “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvugango ni amatongo hatakibaumuntu bona n'amatungo, ndetse no mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n'umuntu cyangwaumuturagecyangwa itungo,
11 aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n'ijwi ry'umunezero, ijwi ry'umukwe n'ijwi ry'umugeni, ijwi ry'abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N'ijwi ry'abazana ibitambo byo gushima mu nzu y'Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1
12 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigiraumuntu cyangwa itungo no mu miduguduyaho yose, hazongera kuba ibiraro by'abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.
13 Mu miduguduyo mu misozi miremire no mu miduguduyo mu bibaya, no mu miduguduy'ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n'aherekeye i Yerusalemu no mu miduguduy'u Buyuda, intama zizasubirakunyura munsi y'ukubokokwa nyirazo azibara.’Ni ko Uwiteka avuga.
14 “Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda.
15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburiraDawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
16 Muri iyo minsi Yuda azakizwa n'i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’
17 Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuragaingoma ya Isirayeli,
18 n'abatambyi b'Abalewi na bo ntibazaburaumuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n'uwo kosa amaturo y'ifu n'uwo kujya atamba iteka.’”
19 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
20 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukurahoisezerano ryanjye ry'umunsi n'isezerano ryanjye ry'ijoro, kugirangoumunsi n'ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo,
21 ni ho isezerano nasezeranije Dawidiumugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugiraumwana azaraga ingoma ye, ndetse n'iry'abatambyi b'Abalewi abagaragu banjye.
22 Nk'uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n'umusenyi wo ku nyanja ukoutabasha kugerwa, ni ko nzagwizaurubyaro rwa Dawidiumugaragu wanjye, n'Abalewi bankorera.’”
23 Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
24 “Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugirango barorere kubaubwoko bukiriho.
25 Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry'umunsi n'ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n'amategeko yo gutegeka ijuru n'isi,
26 ni ho nacaurubyaro rwa Yakobo n'urwa Dawidiumugaragu wanjye, kugirango ne gutoraabo mu rubyaro rwe gutegekaurubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’”
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezariumwami w'i Babulonin'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imiduguduyaho yose riti
2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Gendaubwire Sedekiyaumwami w'u Buyudauti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni, azawutwika
3 kandi ntuzamuva mu maboko, niukuriuzafatwa kandiuzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n'ay'umwami w'i Babulonikandi muzavuganamuhanganye, kandiuzajya n'i Babuloni.
4 Nyamara wumve ijambo ry'Uwiteka yewe Sedekiya mwami w'u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugahongo:
5 ntuzicwa n'inkotauzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruzaabami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!”Iryo jambo ni jyeurivuze.’”Ni ko Uwiteka avuga.
6 Nukoumuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiyaumwami w'u Buyudaayo magambo yose bari i Yerusalemu,
7 igihe ingabo z'umwami w'i Babulonizarwanyaga i Yerusalemu, n'imiduguduy'u Buyudayose yari yasigaye y'i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu miduguduy'ibihome y'i Buyuda.
8 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n'abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,
9 ngoumuntu wese arekeumuretwa w'umugaboareke n'umujawe, ari Umuheburayocyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugiraUmuyudamwene wabo bagiraumuretwa.
10 Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira,umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kurekaumuretwa we, ariumugaboari n'umujawe ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.
11 Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n'abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n'abaja.
12 Nuko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
13 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuragamu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa, ngo
14 uko imyaka irindwi ishize muzajye murekaumuntu wese w'Umuheburayomwene wanyu, wari waguze ariumuguranokandi yari agukoreye imyaka itandatu,uzamurekearuhuke.’Nyamara ba sogokuruzantibanyumviye, habe no gutegaamatwi.
15 Mwari muhindukiyemukoraibintunganiye,umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,
16 ariko mwisubiyeho musuzuguzaizina ryanjye,umuntu wese agaruraumuretwa we, n'umuntu weseumujawe, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubijeku buretwa kugirango bababere abaretwa n'abaja.
17 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukurahouburetwa,umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kurekainkota n'icyorezo n'inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by'abami bo mu isi.’Ni ko Uwiteka avuga.
18 ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y'isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y'ibice byacyo,
19 ibikomangoma by'i Buyudan'ibikomangoma by'i Yerusalemu, n'inkone n'abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y'ibice by'ikimasa.
20 Nzabashyira mu maboko y'ababisha babo, no mu maboko y'abahigaubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy'ibisiga byo mu kirere n'icy'inyamaswa zo mu ishyamba.
21 Kandi Sedekiyaumwami w'u Buyudan'ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y'ababisha babo no mu maboko y'abahigaubugingo bwabo, no mu maboko y'ingabo z'umwami w'i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.
22 Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imiduguduy'u Buyudanzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyudariti
2 “Jya mu muryango w'Abarekabuuvuganena bo kandiubazane mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo mazeubahevino banywe.”
3 Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n'abahungu be bose n'umuryango wose w'Abarekabu,
4 mbazana mu nzu y'Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliyaumuntu w'Imana, cyari gihereranye n'icyumba cy'ibikomangoma kiri hejuru y'icyumba cya Māseya mwene Shalumu,umunyagihe.
5 Maze ntereka imbere y'abahungu b'umuryango w'Abarekabu ibicuma byuzuyemovino hamwe n'ibikombe, ndababwira nti “Nimunywevino.”
6 Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruzawacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.
7 Kandi ntimuzubaken'amazu, ntimuzabibe imbuto habe no guterainzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzabamu mahema iminsi yoze muzabamuriho, kugirango mumareiminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’
8 Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruzawacu ry'ibyo yadutegetse byose, kugirango tutanywa vino mu minsi yose, twese n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu,
9 ntitwiyubakire n'amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugiranta n'imirima habe n'imbuto,
10 ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruzawacu Yonadabu yadutegetse byose.
11 Ariko igihe Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z'Abakaludaya, duhinge n'ingabo z'Abasiriya.’Ni cyo gituma dutuyei Yerusalemu.”
12 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
13 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo gendaubwire abantu b'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.
14 Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywavino yarasohojwe, kugezana bugingo n'ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.
15 Kandi nabatumyeho n'abagaragu banjye b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugarukeumuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzabamu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.
16 Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruzayabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’
17 Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye gutezau Buyudan'abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’”
18 Maze Yeremiya abwira ab'umuryango w'Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruzawanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose,
19 ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azaburaumwana wo kunkorera iteka ryose.’”
1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2 “Endaumuzingo w'igitabo,ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n'amahanga yose,uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugezaubu.
3 Ahari ab'inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka,umuntu wese areke inzira ye mbi kugirango mbone kubababarira igicumurocyabo n'icyaha cyabo.”
4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo w'igitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye.
5 Maze Yeremiya ategeka Baruki ati “Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu y'Uwiteka,
6 nuko ba ari woweugendausomeamagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo,uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu y'Uwiteka ku munsi wo kwiyirizaubusa, kandiuyasomere no mu maso y'ab'i Buyudabose bavuye mu miduguduyabo.
7 Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka,umuntu wese akareka inzira ye mbi kukouburakari n'umujinya Uwiteka yahanuriyeubu bwoko bikomeye.”
8 Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk'ukoumuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y'Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y'Uwiteka.
9 Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b'i Yerusalemu bose n'abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu miduguduy'u Buyuda, biha kwiyirizaubusaimbere y'Uwiteka.
10 Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w'umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry'umuryango mushyaw'inzu y'Uwiteka,ayasomera imbere ya rubanda rwose.
11 Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo y'Uwiteka yose yanditse mu gitabo,
12 aherako aramanuka ajya mu ngoro y'umwami mu cyumba cy'umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w'umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n'ibikomangoma byose,
13 maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.
14 Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Endaumuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.”Nuko Baruki mwene Neriya aherako yendaumuzingo, arabitaba.
15 Baramubwira bati “Nuko icara,uyadusomere twumve.”Arayabasomera.
16 Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafiteubwoba babwira Baruki bati “Niukurituzabwiraumwami ayo magambo yose.”
17 Maze babaza Baruki bati “Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?”
18 Baruki arabasubizaati “Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.”
19 Ibikomangoma bibwira Baruki biti “Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagiraumuntuumenya aho muri.”
20 Maze basangaumwami mu gikari, arikoumuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w'umwanditsi, babwiraumwami amagambo yose.
21 Nukoumwami atuma Yehudi kuzanaumuzingo, awukuramuri icyo cyumba cya Elishama w'umwanditsi, maze Yehudi awusomeraumwami n'ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw'umwami.
22 Umwami yari yicaye mu nzu y'itumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hariumurirowakaga mu ziko imbere ye.
23 Yehudi amaze gusomaibisate bitatu cyangwa bine,umwami abicisha icyuma abijugunya mu murirowo mu ziko, abigenza atyo kugezaubwoumuzingo wose washiriye mu murirowo mu ziko.
24 Kandi ntibyabateraubwoba, ntibatanyagura n'imyambaro yabo, ariumwami habe n'abagaragu be bumvise ayo magambo yose.
25 Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginzeumwami ngo ye gutwikaumuzingo, ariko ntiyabakundira.
26 Mazeumwami ategeka Yeramēliumwana w'umwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene Abudēli gufataBaruki w'umwanditsi n'umuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe.
27 Umwami amaze gutwikaumuzingo, n'amagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
28 “Ongera wende undi muzingo,uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimuumwami w'u Buyudayatwitse.
29 Na Yehoyakimuumwami w'u Buyudaumuhanurireuti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandiurabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Niukuriumwami w'i Babuloniazaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n'amatungo bishiraho?”
30 Ni cyo gituma Uwiteka ahanuriraYehoyakimuumwami w'u Buyudango: Ntazagira uwo gusubiraku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy'izuba ry'amanywa no mu mbeho y'ijoro.
31 Kandi nzamuhanawe n'urubyaro rwe n'abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n'abatuye i Yerusalemu n'abantu b'i Buyudanzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’”
32 Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki w'umwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimuumwami w'u Buyudayatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n'ayo.
1 Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyimitse mu gihugu cy'u Buyuda.
2 Ariko we ubwe n'abagaragu be n'abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiyemu kanwa k'umuhanuzi Yeremiya.
3 Umwami Sedekiya atuma Yukalimwene Shelemiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ku muhanuzi Yeremiya ati “Udusabire ku Uwiteka Imana yacu.”
4 Icyo gihe Yeremiya yajyaga agenda mu bantu agataha iwe, kuko batari bamushyira mu nzu y'imbohe.
5 Hanyuma ingabo za Farawo zihagurukamuri Egiputa ziteye, nuko Abakaludayabari bagose i Yerusalemu bumvise izo nkuru, baherako baragandura bava i Yerusalemu.
6 Maze ijambo ry'Uwiteka riza ku muhanuzi Yeremiya riti
7 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwiraumwami w'u Buyudawabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiyekubatabara, zizasubiramuri Egiputa mu gihugu cyazo.
8 Kandi Abakaludayabazagaruka batere uyu murwa, bazawutsinda bawutwike.’”
9 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘NiukuriAbakaludayabazatuvaho’kuko batazahera.
10 Erega naho mwanesha ingabo z'Abakaludayazose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukanaumuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!”
11 Ingabo z'Abakaludayazimaze kuva i Yerusalemu zibitewe no gutinya ingabo za Farawo,
12 Yeremiya aherako ava i Yerusalemu agira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini, ngo abonereyoumugabane we mu bantu baho.
13 Ageze ku irembo rya Benyamini, hariumutware w'abarinzi, witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya, maze afataumuhanuzi Yeremiya ati “Ugiye kuducikira mu Bakaludaya.”
14 Yeremiya aramuhakanira ati “Urambeshyera, simbacikira mu Bakaludaya.”Ariko ntiyamwumvira. Nuko Iriya afata Yeremiya, amushyira ibikomangoma.
15 Ibikomangoma birakarira Yeremiya biramukubita, bimugiraimbohe bimushyira mu nzu ya Yonatani w'umwanditsi, kuko bari bayigize inzu y'imbohe.
16 Yeremiya yari mu nzu y'imbohe mu tuzu twayo dufunganye, atumaramo iminsi myinshi.
17 Hanyuma Umwami Sedekiya aratuma ngo bamuzane, mazeumwami amubazabiherereye mu nzu ye ati “Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?”
Yeremiya ati “Ririho.”Arongera ati “Uzashyirwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni.”
18 Yeremiya arongera abaza Umwami Sedekiya ati “Icyo nagucumuyehoni iki ari wowe cyangwa abagaragu bawe cyangwa ubu bwoko, cyatumye munshyira mu nzu y'imbohe?
19 Mbese ye, ba bahanuzi banyu babahanuriraga bari he? Ngo ntabwoumwami w'i Babuloniazabatera, habe no kuzatera iki gihugu.
20 Noneho ndagusabango wumve, mwami nyagasani, ndakwinginga ngounyemerere icyo ngusabye, we kunsubizakwa Yonatani w'umwanditsi ntahagwa.”
21 Nuko Umwami Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rw'inzu y'imbohe, ngo iminsi yose bajye bamuha irobe ry'umutsima rivuye mu nzira y'abavuzi bayo, kugezaubwo imitsima yose izashira mu murwa. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe.
1 Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukalimwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati
2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, arikouzawuvamoakayoboka Abakaludayaazabaho, kandiubugingo bwe azabutabarura abeho.’”
3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Niukuriuyu murwauzagabizwa ingabo z'umwami w'i Babuloni, na we azawuhindūra.”
4 Nuko ibikomangoma bibwiraumwami biti “Turagusabango uyu muntu yicwe, kuko aca intege z'ingabo zisigaye muri uyu murwa n'iz'abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”
5 Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kukoumwami atari we wabasha kugiraicyo ababuza.”
6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiyaumwana w'umwami, rwari mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.
7 Nuko Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y'umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwoumwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini),
8 Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y'umwami abwiraumwami ati
9 “Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreyeumuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n'inzara kuko ari nta mutsimausigaye mu murwa.”
10 Nukoumwami ategeka Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvaneumuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”
11 Nuko Ebedimeleki ajyana n'abo bagabo bajya mu nzu y'umwami munsi y'inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n'inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.
12 Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n'izo nyonga zishaje mu maha, mazeurenzeho imigozi.”Nuko Yeremiya abigenza atyo.
13 Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukuramu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe.
14 Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyanaumuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w'inzu y'Uwiteka,umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubazantugireicyoumpisha.”
15 Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugirainama ntuzanyumvira.”
16 Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwitekauhoraho waduhayeubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y'abo bantu bahigaubugingo bwawe.”
17 Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babulonini bwoubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, naweuzabaho n'ab'inzu yawe.
18 Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni, uyu murwauzatangwa mu maboko y'Abakaludayakandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’”
19 Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”
20 Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze,umvira ijwi ry'Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwouzamererwa neza kandiubugingo bwawe buzarama.
21 Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:
22 Dore abagore bose basigaye mu nzu y'umwami w'u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by'umwami w'u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutseuremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusayamu byondo, bisubiriye inyuma.’
23 “Kandi bazajyana abagore bawe bose n'abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwouzajyanwa n'ukubokok'umwami w'i Babuloni, kandi uyu murwauzatwikwa ari woweuzize.”
24 Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugiraumuntuumenya ayo magambo, nawe ntuzapfa.
25 Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiyeumwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandiutubwire icyoumwami yakubwiye’,
26 mazeuzabibwire uti ‘Ninginzeumwami ngo atansubizakwa Yonatani nkahagwa.’”
27 Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n'ibyoumwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvuganana we, kuko ari nta cyo bamenye.
28 Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe.
1 Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiyaumwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyaje azanye n'ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
2 Mu mwaka wa cumi n'umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako,umurwa wacitsemo icyuho.
3 Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by'umwami w'i Babulonibiwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni NerugaliShareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na NerugaliShareseri na Rabumagun'ibindi bikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni.
4 Nuko Sedekiyaumwami w'u Buyudan'ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murimaw'umwami, ku irembo ryo hagati y'inkike zombi. Umwami ubwe awuvamoahunga, ajya aherekeye mu Araba.
5 Ariko ingabo z'Abakaludayazirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by'i Yeriko, zimaze kumufatazimushyira Nebukadinezariumwami w'i Babuloniari i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amuciraurubanza.
6 Nukoumwami w'i Babuloniyicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, mazeumwami w'i Babuloniyica n'imfura zose z'i Buyuda.
7 Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururungo amujyane i Babuloni.
8 Kandi Abakaludayabatwika ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkike z'i Yerusalemu.
9 Maze Nebuzaradaniumutware w'abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n'impunzi zamucikiyeho n'abarokotse mu bantu bari basigaye.
10 Ariko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi asiga mu gihugu cy'u Buyudaabantu b'abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n'imirima.
11 Nuko Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, ategeka Nebuzaradaniumutware w'abarinzi ibya Yeremiya ati
12 “Umujyane,umumenye ntugireicyoumutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyouzamukorera.”
13 Nuko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na NerugaliShareseri na Rabumagun'abatware bakomeye b'umwami w'i Babulonibose,
14 batuma gukuraYeremiya mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuhekebamusubizeiwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.
15 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw'inzu y'imbohe riti
16 “Gendaubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzehoyo kuwuteraibyago atari ayo kuwukiza, kandiuzabireba uwo munsi bisohoye.
17 Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y'abantuutinya.
18 Niukurinzagukizakandi ntuzicishwa inkota, ahubwoubugingo bwaweuzabutabarura, kuko wanyiringiye.’”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururuamuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.
2 Umutware w'abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,
3 kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuyeku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.
4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukurehoiminyururuiri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloniuze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayourorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, ahoubonahakubonereye abe ari ho ujya.”
5 Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayousange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwoumwami w'i Babuloniyagizeumutegeka w'imiduguduy'u Buyudaubanena we no muri rubanda, cyangwa ujye ahoubonahagutunganiye hose.”Nukoumutware w'abarinzi amuha impamba n'impano, aramurekura aragenda.
6 Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
7 Nuko abatware b'ingabo zari mu misozi, boubwabo n'abantu babo bumvise yukoumwami w'i Babuloniyagize Gedaliya mwene Ahikamuumutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n'abagore n'abana n'abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,
8 baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumetina bene Efayi b'i Netofa, na Yezaniyaumwana w'umuntu w'i Māka bo n'abantu babo.
9 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n'abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyobokeumwami w'i Babuloni, kandi muzabaamahoro.
10 Nanjyeubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludayabazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n'amatunda byo mu cyi n'amavuta ya elayo, mubyuzuzeibibindi byanyu kandi mube mu miduguduyanyu mwahindūye.”
11 Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n'abari mu bihugu byose, bumvise koumwami w'i Babuloniyasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,
12 nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy'u Buyudakwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n'amatunda byo mu cyi byinshi cyane.
13 Maze kandi Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati
14 “Mbese ntuzi yuko Bālisiumwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?”Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera.
15 Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati “Ndagusabaundeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, n'abasigaye b'i Buyudabashira?”
16 Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati “Uramenye ntuzakore ibyo kukoumubeshyeye.”
1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma, kandiumutwareukomeye mu batware b'umwami, azana n'abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburirabarahasangirira.
2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari weumwami w'i Babuloniyari yagizeumutegeka mu gihugu.
3 Ishimayeli yica n'Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n'ingabo z'Abakaludayazari zihari.
4 Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,
5 n'i Shilo n'i Samariya baje biyogosheshejeubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y'ifu n'imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y'Uwiteka.
6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”
7 Nuko bageze mu muduguduhagati, Ishimayeli mwene Netaniya n'abantu be bica ba bandi babata mu rwobo.
8 Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufiteimyaka twahishe mu gasozi y'ingano na sayiri, n'amavuta ya elayo n'ubuki.”Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.
9 Urwobo (ni rwo rwacukujwe n'Umwami Asa kuko yatinyaga Bāshaumwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z'abantu yabanje kwica zose hamwe n'iya Gedaliya, azigerekeranije n'intumbi z'abo yishe hanyuma ruruzura.
10 Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n'abakobwa b'umwami n'abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradaniumutware w'abarinzi yari yeguriyeGedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahagurukakugirango acikire muri bene Amoni.
11 Yohanani mwene Kareya n'abatware bose b'ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,
12 baherako batabarana n'ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.
13 Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we barishima.
14 Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.
15 Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n'abantu munani, ajya kwa bene Amoni.
16 Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z'intambara, n'abagore n'abana n'inkone.
17 Maze barahagurukabatura i Gerutikimuhamuaherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa
18 ku bw'Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n'uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwoumwami w'i Babuloniyari yagizeumutegeka mu gihugu.
1 Maze abatware b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose,uhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi, basangaumuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
2 “Turagusabadukundire kugutakambira kugirangoudusabire ku Uwiteka Imana yawe, n'aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk'ukouturebauku,
3 kugirango Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramon'uko dukwiriye kugenza.”
4 Nukoumuhanuzi Yeremiya arabasubizaati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusabaUwiteka Imana yanyu nk'uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubizacyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.”
5 Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubereumuhamya w'ukurikandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumahoyose
6 naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugirango tumererwe neza tubitewe n'uko twumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yacu.”
7 Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya.
8 Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu boseuhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi,
9 arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti
10 ‘Nimukomeza kugumamuri iki gihugu ni ho nzabubakakandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujijeikibi nabagiriye.
11 Ntimugatinyeumwami w'i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugirango mbarokore mubakize.
12 Kandi nzabaha igikundiro kugirango abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’
13 “Ariko nimuvugamuti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti
14 ‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry'impanda ndetse ntituhabure n'ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,
15 nuko noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe abasigaye i Buyudamwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugirango mwimukireyo,
16 mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n'inzara yabateragaubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.
17 Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugirango bimukireyo, bazicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nta n'umwe wo muri bouzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’
18 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk'ukoumujinya wanjye n'uburakari bwanjye bukazebyaroshywe ku baturageb'i Yerusalemu, ni ko namweuburakari bwanjye bukazebuzabarohwaho mugezemuri Egiputa, kandi muzabaibivume n'igitangarirwa, n'ibicibwa n'igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kurebaaha hantuukundi.’
19 “Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b'i Buyudamwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
20 Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyoseuzakitubwire, natwe tuzagikora.’
21 None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu ry'ibyo yabantumyeho byose.
22 Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n'inkota n'inzara n'icyorezo aho mushaka kujya gutura.”
1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,
2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n'abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvugango ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’
3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni weutukugabiza kugirango dutangwe mu maboko y'Abakaludayabatwice, kandi batujyane i Babulonituri imbohe.”
4 Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry'Uwiteka ngo bature mu gihugu cy'u Buyuda.
5 Ahubwo Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bajyana abasigaye b'i Buyudabose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no guturamu gihugu cy'u Buyuda:
6 si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b'umwami,umuntu wese Nebuzaradaniumutware w'abarinzi yari yeguriyeGedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n'umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.
7 Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry'Uwiteka, maze bagera n'i Tahapanesi.
8 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
9 “Itorere amabuye manini,uyahishe rwihishwa munsi y'amatafari ashashe ku irembo ry'inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b'i Buyudababireba, mazeubabwire uti
10 ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutumanzane Nebukadinezariumwami w'i Babuloniumugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y'ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry'ubwami hejuru yayo.
11 Nuko azaza yubikeigihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n'abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.
12 Kandi nzakongezaumuriromu ndaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk'ukoumwungeri yambaraumwambaro we, kandi azahava amahoro.
13 Azamenagura n'inkingi z'amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’”
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n'i Tahapanesi, n'i Nofu no mu gihugu cy'i Patirosi riti
2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n'imiduguduyose y'u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
3 bitewe n'ibibi byabo, ibyo bakoze kugirango bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’
4 Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’
5 Ariko ntibarakumvira, habe no gutegaamatwi ngo bahindukirebave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
6 Ni cyo cyatumyeumujinya wanjye n'uburakari bwanjye bisukwa ku miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk'uko biri n'uyu munsi.
7 “Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukoreraubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamoumugabon'umugore,umwana muto n'uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugireuwo musigarana?
8 Kuko mundakarisha imirimo y'amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukabaibivume n'ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.
9 Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n'ibibi by'abami b'u Buyudan'ibibi by'abagore babo, n'ibibi byanyuubwanyu n'ibibi by'abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu?
10 Ndetse kugezaubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n'imbere ya ba sogokuruza.’
11 “Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n'ab'i Buyudabose nzabaca.
12 Maze n'abasigaye b'i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n'inkota n'inzara,uhereye ku muto hanyuma y'abandiukageza ku mukuruurutaabandi, bazapfa bazize inkota n'inzara, bazaba ibivume n'ibitangarirwa, n'ibicibwa n'ibiteye isoni.
13 Niukuriabatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk'uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n'inzara n'icyorezo,
14 bitume hatagira uwo mu basigaye b'i Buyudabagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyouzabirokoka ngo asigare, asubiremu gihugu cy'u Buyudaaho bifuza gusubirango bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’”
15 Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n'abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubizaYeremiya bati
16 “Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose.
17 Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukirimu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
18 Arikouhereye igihe turorereye koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n'inkota n'inzara.
19 “Kandi igihe twoserezagaumugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukiraamaturo y'ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukiraamaturo y'ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”
20 Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n'abagore bamusubijebatyo ati
21 “Mbese imibavu mwoshereje mu miduguduy'u Buyudano mu nzira z'i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruzan'abami banyu, n'ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugereku mutima?
22 Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n'ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n'igitangarirwa, n'ikivume kitagiraugituyemonk'uko bikiri n'uyu munsi.
23 Mwosaga imibavu, mugacumuraku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.”
24 Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n'abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe ab'i Buyudamwese abari mu gihugu cya Egiputa.
25 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n'abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n'amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo koserezaumugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukiraamaturo y'ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.
26 Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwe ab'i Buyudamwese mutuyemu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwaukundi n'akanwa k'umuntu wese w'i Buyudauri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwitekauhoraho.’
27 Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, siukubagirira neza. Kandi abantu b'i Buyudabose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n'inkota n'inzara, kugezaubwo bazashiraho rwose.
28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubiremu gihugu cy'u Buyudaari bake, nuko abasigaye b'i Buyudabose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
29 Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugirango mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofuraumwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahigaubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiyaumwami w'u Buyudamu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, wariumwanzi we wahigagaubugingo bwe.’”
1 Ijamboumuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyudaati
2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti
3 ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’”
4 Uku abe ari kouzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n'icyo nateye nk'insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.
5 Mbese naweurishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye gutezaabantu bose ibyago, arikoubugingo bwawe nzabugutabaruriraahouzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga.
2 Ibya Egiputa:
Iby'ingabo za Farawo Nekoumwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufuratei Karikemeshi, izo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda.
3 “Nimuringanize ingabo nto n'inini mutezeurugamba.
4 Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, mutezeurugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y'ibyuma.
5 “Ese mbabonyemo iki? Bakutseumutimabasubirainyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurorainyuma, ibiteyeubwoba biri impande zose.”Ni ko Uwiteka avuga.
6 “Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n'intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurateni ho basitariye baragwa.
7 Uwo ni nde wuzuyeameze nka Nili, amazi ye akiremamo ibigogo nk'iby'inzuzi?
8 Egiputa haruzuyehameze nka Nili, amazi yayo yiremamo ibigogo nk'iby'inzuzi, haravuga hati ‘Nzahagurukankwire isi yose, nzarimburaumurwa n'abawutuyemo.’
9 Nimuzamuke mwa mafarashi mwe, namwe mwa magare mwe nimuhorere n'intwari zisohoke. Abanyetiyopiya n'ab'i Puti bitwaza ingabo, n'ab'i Ludi bitwaza imiheto bakayifora.
10 “Uwo munsi niumunsi w'Umwami Uwiteka Nyiringabo,umunsi wo guhōra kugirango yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n'amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy'ikasikazi ku ruzi Ufurate.
11 Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyoumutiwomora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy'ubusantabwouzakira.
12 Amahanga yumvise gukorwa n'isoni kwawe kandi isi yuzuwemon'umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburiran'iyindi zombi zikagwira icyarimwe.”
13 Ijambo Uwiteka yabwiyeumuhanuzi Yeremiya, uko Nebukadinezariumwami w'i Babuloniazatera igihugu cya Egiputa.
14 “Mubimenyeshe muri Egiputa, mubyamamaze i Migidoli, mubyamamaze i Nofu n'i Tahapanesi muti ‘Hagararaushikamye kandi ube witeguye, kuko inkota imaze kurimbura abagukikije.’
15 Kuki intwari zawe zagiye incucu imwe? Ntibaruhijebahagarara kuko Uwiteka ari weubirukanye.
16 Yatumye benshi basitara, niukuribagwana hejuru. Maze baravuga bati ‘Reka duhagurukedusubiremuri bene wacu no mu gihugu twavukiyemo, duhunge inkota irimbura.’
17 “Ni ho batereye hejuru bati ‘Farawoumwami wa Egiputa agiraumuhindo gusa, kuko yirengagije igihe cyategetswe.’
18 Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo arirahira ati ‘Niukurink'uko Taboraumezemu misozi, kandi nk'uko Karumeliwo ku nyanjaumeze, ni ko azaza.’
19 Yewe mukobwautuyemuri Egiputa we, kora impamba witegure kukougiyekugenda uriumunyagano, kuko i Nofu hazaba amatongo, hagatwikwa ntihagire uwo kuhatura.
20 Egiputa hameze nk'ishashi nziza cyane, ariko kurimbuka kuje guturutse ikasikazi kurasohoye.
21 N'abakorera ibihembo baho bameze nk'inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiyeinyuma bagahungira hamwe ntibarakarushyabahagarara kukoumunsi w'ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo.
22 Ijwi ryabo rizagenda nk'inzoka kuko bazaza bari kumwe n'ingabo, bazamuterabafite intorezo nk'abāsa inkwi.
23 Uwiteka aravuga ati ‘Bazatema ishyamba rye nubwo ari inzitane, kuko ari benshi kurutainzige kandi ntibabarika.
24 Umukobwa wa Egiputa azamwara, azatangwa mu maboko y'ubwoko bw'ikasikazi.’”
25 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Ngiye guhanaAmoni w'i No na Farawo na Egiputa, n'ibigirwamana byaho n'abami baho, ndetse na Farawo n'abamwizigiye bose.
26 Nzabatanga mu maboko y'abahigaubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezariumwami w'i Babulonino mu maboko y'abagaragu be, kandi hanyuma y'ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga.
27 “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuken'umutimaIsirayeli we. Kuko nzagukizangukuyekure, n'urubyaro rwawe ndukuremu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamuteraubwoba.
28 Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhanauko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”
1 Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7
2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk'uruzirwuzuyerufiteumuvumba, azarengera hejuru y'igihugu no ku bikirimo byose n'umurwa n'abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n'abatuye mu gihugu bose baboroge.
3 Imirindi y'inzara z'amafarashi ye akomeye, n'ikiriri cy'amagare ye no guhinda kw'inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushyebakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye
4 bitewe n'umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimburaumufasha wese wasigaye i Tiro n'i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n'abasigaye mu kirwa cy'i Kafutori.
5 Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n'ahasigaye h'ikibaya cyaho. Uziharaturaugezeryari?
6 Yewe wa nkota y'Uwiteka we,uzaruhukaryari? Isubizemu rwubatirwawe, ruhukautuze.
7 Ariko se waruhukaute, ko wategetswe n'Uwiteka? Ashikeloni n'ikibaya cy'inyanja ni ho yayiteje.”
1 Iby'i Mowabu.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n'isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n'isoni harashenywe. 2.8-11
2 Ishimwe ry'i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kubaubwoko.’Nawe Madimeniuzacecekeshwa,uzakurikirwa n'inkota.
3 Ijwi ryo gutakariturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.
4 “I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutakakumvikana,
5 kuko bazajya i Luhitibagakomeza kurirabazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n'umuborogo byatewe no kurimbuka.
6 Nimuhunge mwikize, mumeren'inkokōre yo mu butayu.
7 “Kuko wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe naweuzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n'abatambyi be n'ibikomangoma bye.
8 Kandiumunyazi azateraumuduguduwose, nta mudugudun'umweuzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n'igisiza kizarimburwa nk'uko Uwiteka yabivuze.
9 Ha Mowabu amababa kugirango agurukeahunge, kuko imiduguduye igiye guhinduka amatongo ntigireuyituramo.
10 “Havumweukoraumurimow'Uwiteka agononwa, kandi havumweuwimainkota ye amaraso.
11 “Mowabu yaguwe nezauhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y'umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumanauburyohe yahoranye, kandi impumuroye ntiyahindutseukundi.”
12 Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n'ibicuma byabo.
13 Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk'uko ab'inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n'i Beteli bizeraga.
14 Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n'intwari mu ntambara?’
15 Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu miduguduyaho, abasore baho b'intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.
16 Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n'umubabaro weugizeumwete wo kumugeraho.
17 “Abamukikije mwese nimumuririre, n'abazi izina rye mwese muvugemuti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’
18 Yewe mukobwautuyei Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n'inyota, kukouwanyaze Mowabu aguteyeamaze kurimbura ibihome byawe.
19 Yeweutuyemu Aroweri we, hagarara iruhande rw'inzira witegereze,ubazeumugaboucitse n'umugoreuhunga uti ‘Byagenze bite?’
20 I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoniyuko i Mowabu hahindutse amatongo.
21 “Urubanza rugezemu gihugu cy'igisiza, i Holoni n'i Yahazi n'i Mefāti,
22 n'i Diboni n'i Nebo n'i Betidibulatayimu,
23 n'i Kiriyatayimu n'i Betigamuli n'i Betimewoni,
24 n'i Keriyoti n'i Bosira, no mu miduguduyose yo mu gihugu cy'i Mowabu, iya kure n'iyo hafi.
25 Ihembe rya Mowabu riracitse n'ukubokokwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.
26 “Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.
27 Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n'abambuzi, kuko iyoumuvuzehoseuzunguzaumutwe.
28 “Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudumube mu bihanamanga, mumerenk'inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w'amasenga.
29 Twumviseubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n'ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k'umutimawe.”
30 Uwiteka aravuga ngo “Nziuburakari bwe yuko ariubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.
31 Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Niukurinzaririra i Mowabu hose, abantu b'i Kiriheresi bazaborogerwa.
32 Yewe wa ruzabibu rw'i Sibuma we, nzakuririra kurutauko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y'i Yazeri,umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.
33 Kwishima n'umunezero byakuwe mu murimaurumbuka no mu gihugu cy'i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzabaurusakurw'impundu.
34 “Gutakakw'i Heshiboni kwarumvikanye kugeramuri Eleyale ndetse n'i Yahazi,uhereye i Sowariukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimuna yo azakama.
35 Maze kandi i Mowabu,utambirira mu Ngoro nzahamuca, n'uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.
36 “Ni cyo gitumaumutimawanjyeuririra Mowabu nk'umwirongi, kandiumutimawanjyeuririra abantu b'i Kiriheresi nk'umwirongi. Ni cyo gitumaubukungu yari yungutse bushizeho,
37 umutwe woseurihoibiharanjongo n'ubwanwa bwose bwogoshwe n'ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibiguniramu rukenyerero.
38 Hejuru y'amazu yose y'i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.
39 Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduyeumugongo akozwe n'isoni! Ni ko Mowabu azaba urw'amenyo n'igiteyeubwoba mu baturanyi be bose.”
40 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk'igisiga, amababa ye ayaramburirekuri Mowabu.
41 I Keriyoti harahindūwe n'ibihome biratunguwe, kandi uwo munsiumutimaw'intwari z'i Mowabuuzamera nk'uw'umugoreuri ku nda.
42 Kandi Abamowabu bazarimburwa be kubaubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka.
43 Ibiteraubwoba n'urwobo n'imitego bikugezeho, wa muturagew'i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.
44 Uhunga ibiteraubwoba azagwa mu rwobo, n'ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
45 “Impunzi zahagaze mu gicucu cy'i Heshiboni zirembye, kukoumuriroujeuturutse i Heshiboni n'ikirimi cy'umurirogiturutse muri Sihoni, gitwika inkike z'i Mowabu no mu gitwariro cy'abanyarusaku.
46 Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.
47 “Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura ab'i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni hourubanza rwa Mowabu rugeze.”
1 Ibya bene Amoni.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamuari weuzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu miduguduyaho?
2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b'i Raba mwe, nimuriremukenyere ibigunira, muboroge mwirukirehirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamuazajyanwa ari imbohe, abatambyi be n'ibikomangoma bye bari kumwe na we.
4 Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n'umubande waweurumbuka, wa mukobwausubirainyuma we? Yiringiragaubutunzi bwe ati ‘Ni ndeuzantera?’
5 Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kuguteraubwoba buzaturukamu bagukikije bose, kandi muzirukanwaumuntu wese aboneze inzira y'imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’
6 “Ariko hanyuma nzagarura imbohe z'Abamoni.”Ni ko Uwiteka avuga.
7 Ibya Edomu.
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukirii Temani? Inama z'abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
8 Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukiremuhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturageb'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.
9 Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?
10 Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n'abaturanyi be, na we ntakiriho.
11 Siga impfubyi zawe nzazirera, n'abapfakazi bawe banyizere.”
12 Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe niukuribazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagendaudahanwe? Ntuzagendaudahanwe, ahubwouzakinyweraho niukuri.
13 Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n'igiteye isoni, n'amatongo n'igicibwa, kandi imiduguduyaho yose izahora ari amatongo.’
14 “Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururirekurwana.’
15 Dore nakugizemuto mu banyamahanga n'insuzugurwa mu bantu.
16 Ku bw'igitinyiro cyaweubwibone bw'umutimawawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we,ukigumiramu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.
17 “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa,uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n'ibyago byaho byose.
18 Nk'uko i Sodomu n'i Gomora n'imiduguduyari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntuuzahaba kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira.”Ni ko Uwiteka avuga.
19 “Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzurewa Yorodani atereubuturobukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye,uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni ndeuhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeriuzanyīmīra ni nde?”
20 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n'imigambi yagambiriye ku baturageb'i Temani. Niukuribazabakururababajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Niukuriubuturobwabo azabuhinduriraamatongo hejuru yabo.
21 Isi itigiswa n'urusakurwo kugwa kwabo, baratakaurusakurwabo rwumvikanye rugerano ku Nyanja Itukura.
22 Umva azazamuka agurukank'igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsiumutimaw'intwari zo muri Edomuuzabank'uw'umugoreuri ku nda.
23 Iby'i Damasiko.
I Hamati no mu Arupadihakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.
24 I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahindaumushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifataumugoreuri ku nda.
25 Umurwaushimwa wanezezaga ko waretswe!
26 Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n'ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
27 Kandi nzashumikainkike z'i Damasiko,umuriroukongore ingoro za Benihadadi.
28 Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyatsinze.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke muterei Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba.
29 Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangururabababwire bati ‘Ibiteyeubwoba biri impande zose!’
30 “Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturageb'i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.
31 Nimuhagurukemuzamuke mutereubwoko buguweneza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n'ibihindizo, bwituriyeukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.
32 “Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.
33 N'i Hasori hazabaubuturobw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntuuzahatura kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira.”
34 Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiyaumwami w'u Buyudaatangiye kwima riti
35 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvunaimiheto y'Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.
36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by'ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.
37 Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahigaubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,
38 kandi nzatereka intebe yanjye y'ubwami muri Elamu, nzaharimburiraumwami wabo n'ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.
39 Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babulonino ku gihugu cy'Abakaludaya, arivugishaumuhanuzi Yeremiya.
2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babulonihanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutseumutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
4 “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n'aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.
5 Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuzen'Uwiteka, musezerane isezerano ry'iteka ritazibagirana.’
6 “Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n'abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musoziumwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.
7 Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturihokuko bacumuyeku Uwiteka, ari we buturobwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’
8 “Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy'Abakaludayamumerenk'amasekurumey'ihene ajya imbere y'imikumbi.
9 Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy'ikasikazi, nyateze i Babulonibahatezeurugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk'iy'intwari y'umukogoto, nta wuzagarukaubusa.
10 Kandi i Bukaludayahazabaumunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga.
11 “Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyagaumwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushyenk'ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk'amafarashi akomeye,
12 nyoko azakozwa isoni rwose,uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw'inyuma mu mahanga, amere nk'igihugu cy'ubukunakidaturwa kandi gikakaye.
13 Ntihazaturwa ku bw'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloniwese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.
14 “Nimutezeurugamba rwo kugotai Babulonimwa bafozi b'umuhetomwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuyeku Uwiteka.
15 Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk'uko hagiriye abandi.
16 Ababibyi b'i Babulonin'abatemesha imihoro mu gihe cy'isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatumaumuntu wese asubiramu bwoko bwe, kandiumuntu wese azahungira mu gihugu cy'iwabo.”
17 Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n'umwami wo mu Ashuri, noneubuheruka Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyamuvunnyeamagufwa.
18 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhanaumwami w'i Babulonin'igihugu cye nk'uko nahannyeumwami wo mu Ashuri.
19 Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumelin'i Bashani, kandiubugingo bwe buzaragira mu mpinga z'imisozi ya Efurayimu n'i Galeyadi.
20 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumurocya Isirayeli kizashakwa kibure, n'ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.”Ni ko Uwiteka avuga.
21 Zamukautereigihugu cy'i Meratayimu,ugitereuteren'abaturageb'i Pekodi,ubicekandiubarimbure rwose,ubakurikirane,ukoreuko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
22 Urusakurw'intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.
23 Yemwe, inyundo y'isi yose ko yacitse igatāna! I Babulonihahindutse amatongo mu yandi mahanga!
24 Nagutezeumutegononeuwuguyemoyewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka mazeurafatwa.
25 Uwiteka yakinguyeububikobwe bw'intwaro avanamo intwaro z'uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afiteumurimowo gukoramu gihugu cy'Abakaludaya.
26 Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugiraicyaho musiga.
27 Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n'umunsi wo guhanwa kwabo!
28 Ijwi ry'impunzi zirokotse mu gihugu cy'i Babuloniryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k'Uwiteka Imana yacu, ihōreraurusengero rwayo.
29 Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b'imiheto bose. Mutezeurugamba muhagote ntihagire n'umwe wahousimbuka, muhiture ibihwanye n'imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagizeubwibone hagasuzuguraUwiteka, Uwera wa Isirayeli.
30 Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Doreuranyiteje yewe mwibone we, kukoumunsi waweugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
32 Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongezaumuriromu miduguduye mazeutwike abamukikije bose.
33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n'aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.
34 Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugirango aruhureisi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
35 “Inkota igeze ku Bakaludayano ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.
36 Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.
37 Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw'abanyamahanga babarimo, bazaba nk'abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.
38 Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy'ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwayeumutima.
39 “Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n'amasega ari ho bizaba, n'imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.
40 Uko Imana yarimbuye i Sodomu n'i Gomora n'imiduguduyegeranye na ho, ni ko na ho nta muntuuzahatura, kandi nta mwana w'umuntuuzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga.
41 “Dore hajeubwoko buturutse ikasikazi, kandiubwoko bukomeye n'abami benshi bazahagurutswabava mu mpera z'isi.
42 Bitwaje imiheto n'amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk'inyanja kandi bagendera ku mafarashi,umuntu wese atejeurugamba nk'umuntuugiyemu ntambara, baraguteyewa mukobwa w'i Babuloniwe.
43 Umwami w'i Babuloniyumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n'umubabaro nk'uw'umugoreuri ku nda.
44 “Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzurewa Yorodani atereubuturobukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye,uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni ndeuhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n'umwungeriuzanyimīra ni nde?”
45 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babulonin'imigambi yagambiriye ku gihugu cy'Abakaludaya. Niukuribazabakururababajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Niukuriubuturobwabo azabuhinduriraamatongo hejuru yabo.
46 Isi itigiswa n'urusakurwo kunyagwa kw'i Babuloni, kandi gutakakumvikana mu mahanga.
1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babulonin'abatuye i Lebukamayiumuyagaurimbura.
2 Kandi nzohereza abagosozi i Babulonibahagosore, igihugu cyabo bagisigemoubusa, kuko ku munsi w'amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.
3 Umufoziw'umuhetoye guforaumuhetowe, ye gutabara yambayeumwambaro we w'ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n'ingabo zaho zose.
4 Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy'Abakaludaya, n'abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.
5 Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemoibicumurobacumuyeku Uwera wa Isirayeli.
6 Nimuhunge muve muri Babuloniumuntu wese akize amagara ye, muticwa muhoweigicumurocyaho kuko ari igihe cyo guhōra k'Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.
7 I Babulonihahoze ari igikombe cy'izahabu mu ntoki z'Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.
8 I Babulonihaguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushakeumutiwo kuvurauburibwe bwaho, ahari hakira.
9 Twashatse gukizai Babuloniariko ntibyashobotse, nimuhareke kandiumuntu wese asubiremu gihugu cy'iwabo, kukourubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugeramu kirere cyo hejuru.
10 “Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoniumurimow'Uwiteka Imana yacu.
11 “Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukijeimitima y'abami b'Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloningo aharimbure, kuko ari uguhōra k'Uwiteka ahōreraurusengero rwe.
12 Nimushinge ibendera ku nkike z'i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n'abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturageb'i Babuloniakabisohoza.
13 Yeweutuyeku mazi menshi, wagwijeubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n'uburakari bwawe.
14 Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Niukurinzakudendezaho ingabo zimeze nk'ubuzikira zikuvuzehoinduru.’
15 “Yaremesheje isiububasha bwe, yakomeresheje isiubwenge bwe, kandiubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.
16 Iyo aranguruyeijwi rye mu ijuru haba guhorera kw'amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakuraumuyagamu bubikobwe.
17 Umuntu wese ahindutse nk'inka abuzeubwenge,umucuziw'izahabu wese akojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.
18 Ni iby'ubusa, niumurimow'ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.
19 Uriumwandu wa Yakobo ntameze nk'ibyo, kuko ari we Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli niumuryango w'umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
20 “Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n'intwaro z'intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.
21 Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n'uyigenderaho,
22 ni wowe nzavunagurisha igare ry'intambara n'ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n'abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n'ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n'inkumi.
23 Ni wowe nzavunagurishaumwungeri n'umukumbi we, ni wowe nzavunagurishaumuhinzi n'inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n'ibisonga.
24 “Nzitura i Babulonin'abatuye i Bukaludayabose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.
25 “Dore ndakwanze wa musoziurimbura we, ni ko Uwitekaurimbura isi yose avuga, nzakuramburirahoukubokokwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhinduraumuyonga.
26 Kandi nta buye ry'impfurukabazakuvanamo habe n'ibuye ry'urufatiro, ahubwouzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.
27 “Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurireamahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n'ab'i Mini, n'abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekereumugaba, muhateze amafarashi azamuka nk'ubuzikira.
28 Nimuteguze amahanga azahatera, abami b'Abamedi n'abategeka babo n'ibisonga byabo byose, n'ibihugu byose bitegekwa na bo.
29 Nuko igihugu kiratigita kigiraumubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloniigihamye yo guhindura igihugu cy'i Babuloniamatongo, ntikigireugituramo.
30 Intwari z'i Babulonizatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk'iz'abagore,ubuturobwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.
31 Intumwa y'impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n'imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikireumwami w'i Babuloniyukoumurwa we wafashwe impande zose,
32 ngo ibyambu byakinzwe, n'icyanya cy'imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiyeubwoba.”
33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w'i Babuloniameze nk'imbuga ihurirwaho mu gihe cy'ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy'isarura rye kikagera.
34 Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimoubusa, yamize nk'ikiyoka, inda ye yayujujemoibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.
35 Urugomonagiriwe n'urwagiriweumubiriwanjye rube kuri Babuloni. Uko ni koumuturagew'i Siyoni azavuga, kandiutuyei Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’”
36 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n'amasōko yaho nyazibe.
37 I Babulonihazahinduka ibirundo n'ubuturobw'imbwebwe n'igitangarirwa n'icyimyozwa, nta wuzahatura.
38 Bazatontomera icyarimwe nk'intare, bazakankama nk'imigunzu y'intare.
39 Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugirango bishime basinzireubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.
40 Nzabamanukanank'abana b'intama bajyanywe mu rubagiro, nk'amasekurumey'intama n'ay'ihene.
41 “Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y'isi yose! Yemwe, i Babuloniko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!
42 Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n'umurabawayo mwinshi.
43 Imiduguduyaho yahindutse amatongo n'umukakaro n'ikidaturwa, igihugu kitabamoumuntu kandi ntihagireumwana w'umuntuukinyuramo.
44 Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokerahoukundi. Niukuriinkike z'i Babulonizizariduka.
45 “Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo,umuntu wese yikizeuburakari bw'Uwiteka bukaze.
46 Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwakauzabahanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomomu gihugu,umutware agatera undi.
47 Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by'i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.
48 Maze ijuru n'isi n'ibirimo byose bizishima kuri Babulonibivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.
49 Nk'uko i Babulonihagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.
50 “Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukirikure kandi mutekereze i Yerusalemu.
51 “Dukozwe n'isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuyemu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturobwera bwo mu nzu y'Uwiteka.”
52 Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y'inkomere.
53 Naho i Babulonihazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.
54 “Ijwi ryo gutakarije riturutse i Babuloni, n'iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy'Abakaludaya!
55 Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk'amazi menshi, amajwi yayo arahorera
56 kukoumurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, niukuriizitūra.
57 Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n'abanyabwenge baho, abategeka baho n'ibisonga byaho n'intwari zaho, na bo bazasinziraubudakanguka.”Byavuzwe n'Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.
58 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babulonizizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusan'amahanga na yo azaba yararuhiyeumuriro, kandi bazacogora.”
59 Ijamboumuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiyaumwami w'u Buyudai Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yariumutware w'abashashi.
60 Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n'amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.
61 Yeremiya abwira Seraya ati “Nugerai Babulonintukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandiuzavuge uti
62 ‘Yewe Uwiteka wavuze iby'aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagirauhaba, ariumuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’
63 Nuko nurangiza gusomaiki gitabouzagihambireho ibuye,ukijugunye mu ruzi Ufuratehagati
64 mazeuvugeuti ‘Uku ni ko i Babulonihazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’”
Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yeremiya.
1 Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yariumukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.
2 Akorera ibibi imbere y'Uwiteka, nk'uko Yehoyakimu yagenje kose.
3 Uburakari bw'Uwiteka bwageze i Yerusalemu n'i Buyuda, kugezaubwo yabirukanye ngo bamuve imbere.
Sedekiya agomeraumwami w'i Babuloni.
4 Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniwe n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubakaibihome impande zose.
5 Nukoumurwauragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n'umwe w'Umwami Sedekiya.
6 Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w'uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.
7 Mazeumurwaucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murimaw'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludayabari bagoseumudugudu).
8 Maze ingabo z'Abakaludayazikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by'i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.
9 Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyiraumwami w'i Babulonii Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amuciraurubanza.
10 Nukoumwami w'i Babuloniyicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n'ibikomangoma by'i Buyudabyose abyicira i Ribula.
11 Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururuamujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y'imbohe arinda agwamo.
12 Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.
13 Atwika inzu y'Uwiteka n'ingoro y'umwami n'amazu y'i Yerusalemu yose, n'inzu y'umuntuukomeye wese, arayitwika yose.
14 Ingabo zose z'Abakaludayazari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.
15 Maze Nebuzaradaniumutware w'abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n'abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n'impunzi zacikiye ku mwami w'i Babuloni, n'abandi bantu bari basigaye.
16 Ariko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n'abahinzi.
17 Maze Abakaludayabamenagura inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka, n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyo mu nzu y'Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.
18 Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibifashi n'imbehe n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose.
19 N'ibikombe n'ibyotero n'inzabya n'ibyungu, n'ibitereko by'amatabaza n'indosho n'udukombe, ibintu by'izahabu n'iby'ifeza,umutware w'abarinzi arabijyana.
20 Inkingi zombi n'igikarabiro kidendeje, n'amapfizi cumi n'abiri y'imiringa yari munsi y'ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.
21 Inkingi na zo zari imiheha,uburebure bw'inkingi imwe bwari mikono cumi n'umunani. Umugoziwariuyisanganije wari mikono cumi n'ibiri, n'umubyimba w'umuringa wariufiteintoki enye,
22 kandiumutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw'umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n'urushundura, hariho n'amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n'amakomamanga.
23 Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongourwenda n'atandatu, n'amakomamanga yari ahunzweku rushundura yari ijana.
24 Umutware w'abarinzi ajyana Serayaumutambyi mukuru, na Zefaniyaumutambyi wa kabiri n'abakumirizi batatu,
25 no mu murwa ahakuraumutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugabaw'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.
26 Maze Nebuzaradaniumutware w'abarinzi arabajyana, abashyiraumwami w'i Babulonii Ribula.
27 Umwami w'i Babuloniarabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.
Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.
28 Umubarew'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.
29 Mu mwaka wa cumi n'umunaniwa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.
30 Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.
31 Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakiniumwami w'u Buyudaari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodakiumwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubizaYehoyakiniumwami w'u Buyudaicyubahiro, amuvanamu nzu y'imbohe,
32 amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.
33 Amukuramu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubahokwe.
34 Umwami w'i Babuloniyamuhagaibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubahokwe arinda atanga.