1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyudano ku b'i Yerusalemu ni ibi: 26.1--32.33
2 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.
3 Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenyaurugorwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi,ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
4 Dore wa bwoko bukoraibyaha we, abantu buzuwemono gukiranirwa,urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguyeUwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubirainyuma.
5 Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muziragukabyaubugome? Umutwe woseurarwaye,umutimawoseurarabye,
6 uhereye mu bworo bw'ikirengeukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.
7 Igihugu cyanyu ni amatongo, imiduguduyanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk'igishenywe n'abanyamahanga koko.
8 Umukobwa w'i Siyoni asigaye ameze nk'ingando yo mu nzabibu, ameze nk'indaro yo mu murimaw'imyungu, ameze nk'umuduguduugoswe n'ingabo.
9 Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy'abantu barokotse, tuba twarabaye nk'i Sodomu tukamera nk'i Gomora.
10 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa batware b'i Sodomu mwe, mutegeamatwi mwumve amategeko y'Imana yacu, mwa bantu b'i Gomora.
11 “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?”Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by'amasekurumey'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurumey'ihene.
12 Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatiraurugo?
13 Ntimukongere kuntura amaturo atagiraumumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.
14 Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetsweumutimawanjyeurabyanga, birananiye ndushyekubyihanganira.
15 Nimutegaibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuyeamaraso.
16 “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukurehoibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, murekegukoranabi.
17 Mwige gukoraneza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucireimpfubyiurubanza, muburanire abapfakazi.
18 “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukurank'umuhemba birahindukaumweru bise na shelegi, naho byatukuratukutukubirahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.
19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.
21 Dore ye,umurwa wiringirwagauhindutse maraya, ahuzuragaimanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah'abicanyi.
22 Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibayeumufungure.
23 Abatware bawe ni abagome n'incuti z'abajura,umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z'abapfakazi ntizibageraho.
24 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n'ababisha banjye nzabahōra.
25 Nzagushyirahoukubokongukuremorwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy'ibati.
26 Nzagarura abacamanza bawe n'abajyanama bawe nk'ubwa mbere, hanyumauzitwaumuduguduukiranuka,umurwa wiringirwa.”
27 I Siyoni hazacungurwa n'imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka.
28 Ariko abacumuran'abanyabyaha bazarimburanwa, n'abimūra Uwiteka bazatsembwa.
29 Muzakorwa n'isoni z'imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n'amasambu mwatoranije,
30 kuko muzamera nk'igiti cy'umwela cy'ibibabi birabye, cyangwa nk'isambu itagira amazi.
31 Umunyambaraga azamera nk'ubutumba kandiumurimoweuzamera nk'igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya.
1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b'i Yerusalemu.
2 Mu minsi y'imperukaumusoziwubatsweho inzu y'Uwitekauzakomerezwa mu mpinga z'imisozi,ushyirwe hejuruusumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.
3 Amahanga menshi azahagurukaavuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musoziw'Uwiteka, ku nzu y'Imana ya Yakobo kugirango ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.”Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturukaijambo ry'Uwiteka.
4 Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramoamasuka n'amacumu bazayacuramoimpabuzo, nta shyanga rizabangurirairindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
5 Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w'Uwiteka.
6 Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n'uko buzuyeimigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk'Abafilisitiya kandi bakifatanya n'abanyamahanga.
7 Igihugu cyabo cyuzuyeifeza n'izahabu,ubutunzi bwabo ntibugirauko bungana kandi cyuzuyen'amafarashi, amagare yabo ntagiraurugero.
8 Igihugu cyabo cyuzuyeibishushanyo bisengwa, baramya iby'ubukorikori bw'amaboko yabo, intoki zaboubwabo ari zo zabiremye.
9 Uworoheje yikubitahasi,ukomeye akicisha bugufi, ku bw'ibyo ntubababarire.
10 Injira mu isenga wihishe mu mukungugu,uhunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye.
11 Agasuzugurok'abantu kazacishwa bugufin'ubwibone bw'abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni weuzogezwa wenyine,
12 kuko hazabaumunsi w'Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n'ibigamika byose n'ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.
13 Uwo munsiuzabano ku myerezi miremire y'i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y'i Bashani yose,
14 no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,
15 no ku munaramuremure wose no ku nkike yose,
16 no ku nkuge z'i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.
17 Nuko agasuzugurok'abantu kazashyirwa hasi n'ubwibone bw'abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni weuzogezwa wenyine.
18 Ibigirwamana bizashiraho rwose.
19 Abantu bazinjira mu buvumobwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukanaimbaraga aje guhindisha isiumushyitsi.
20 Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by'ifeza n'iby'izahabu, byacuriwegusengwa, babijugunyire imbeba n'ubucurama,
21 bajye kwihisha mu buvumobwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy'Uwiteka n'ubwiza bw'icyubahiro cye, ubwo azahagurukanaimbaraga aje guteraisiumushyitsi.
22 Nimurekekwishingikiriza ku bantu bafiteumwuka mu mazuru. Mbese mubacaiki?
1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab'i Yerusalemu n'Abayuda icyari kibatunze n'icyo bari bishingikirijeho,umutsima wose n'amazi yose byabatungaga,
2 n'umunyamaboko wese n'intwari yose n'umucamanza, n'umuhanuzi n'umupfumu n'umukuru,
3 n'umutware w'ingabo mirongo itanu n'umunyacyubahiro, n'umujyanama n'umunyabukorikori w'umuhanga n'umupfumuujijutse.
4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.
5 Abantu bazarenganywa,umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganyaumuturanyi we,umwana azasuzuguraabakuru,umutindi azasuzuguraabanyacyubahiro.
6 Icyo giheumuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari woweufiteimyambaro abe ari wowe ubaumutware, n'iri tongo abe ari woweuritegeka.”
7 Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubaberaumukizakuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n'imyambaro, ndanze ko mungiraumutware w'abantu.”
8 I Yerusalemu hararimbutse n'i Buyudaharaguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.
9 Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk'ab'i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.
10 Muvugeko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwan'imirimo y'amaboko yabo.
11 Arikoumunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by'ibyo yakoze.
12 Ubwoko bwanjye burarenganywa n'abana kandi burategekwa n'abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inziraunyuramo.
13 Uwiteka ahagurukijwe no kuburanaagacira amahanga imanza.
14 Uwiteka azacira imanza abakuru b'ubwoko bwe n'abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariyeuruzabibu mukarumaraho, iminyago y'abakene iri mu ngo zanyu.
15 Ni iki gituma mumenaguraubwoko bwanjye mugahera abakene?”Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.
16 Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b'i Siyoni bafiteubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y'ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.
17 Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b'i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikururaibiteye isoni byabo.”
18 Uwo munsi Uwiteka azabamburaubutegabarimbana n'ibikubwe n'ibirezi,
19 n'imitako n'ibitare n'imishunzi,
20 n'imitamirizo n'imikufi yo ku maguru, n'imyeko n'imikondo y'amadahano n'impigi,
21 n'impeta n'izindi mpeta zo ku mazuru,
22 n'imyambaro y'amabara myiza n'imyitero, n'ibishura n'amasaho y'umurimbo,
23 n'indorerwamo n'igitare cyiza, n'ibitambaro byo mu mitwe n'imyenda bitwikiriye.
24 Maze mu cyimbo cy'ibihumuraneza hazabaumunuko, mu cyimbo cy'umweko hazabaumugozi, ahabagaumusatsiutsibye hazabauruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahariubwiza hazaba inkovu.
25 Ingabo zawe zizicwa n'inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.
26 Amarembo y'i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butakahasigayeubusa.
1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugaboumwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambikaubwacu, arikouduhekwitirirwa izina ryaweudukizeurubwa rw'abantu.”
2 Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.
3 Mazeuzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitweuwera.
4 Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemoumwukaukiranuka n'umwuka wotsa.
5 Kandi hejuru y'ubuturobwose bwo ku musoziwa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umurirowakaukamurikanijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
6 Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzanaigicucu ku bw'icyokere, ribeubuhungiro n'ubwugamobw'ishuherin'imvura.
1 Reka ndirimbireumukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afiteurutokirw'uruzabibu ku musoziurumbuka.
2 Ararutabirira arurimburamoamabuye, aruteramo insina y'umuzabibu y'ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y'amatafari ndende acukuramon'urwina. Nuko yiringira ko ruzerainzabibu, ariko rwera indibu.
3 Yemwe mwa baturageb'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukizejyewe n'uruzabibu rwanjye.
4 Ikintu nari nkwiriye gukorerauruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzerainzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
5 Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukoreraurutokirwanjye. Nzasenyauruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n'inkike yarwo, runyukanyukwe,
6 kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n'amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
7 kukourutokirw'Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n'Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamoumuborogo.
8 Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubiraimirima kugezaubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.
9 Uwiteka Nyiringabo yampishuriyeatya ati “Ingo nyinshi, ndetse n'ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugirauzibamo.
10 Imirima y'inzabibu cumi izavamo incuro imwe y'intebo, kandi ibibibiro cumi by'imbuto z'amasaka bizavamo incuro imwe y'igiseke.”
11 Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugezaaho bibahindura nk'abasazi.
12 Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n'ishako n'imyironge na vino, maze ntibite ku murimow'Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.
13 Ni cyo cyatumyeubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzizeubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n'inzara kandi rubanda ruguyeumwuma.
14 Ikuzimuhabaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukanaicyubahiro cyabo, ndetse n'uwo muri bo binezereye bagwanamo.
15 Kandiumuntu acishijwe bugufin'ukomeye aracogozwa, n'amaso y'abibone na bo aracogozwa.
16 Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n'imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.
17 Icyo gihe abana b'intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y'abakire inzererezi zizahahindūra.
18 Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk'ukuruzaumugozi, bakururan'icyaha nk'ukururaumurunga w'igare,
19 bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vubaumurimowe tuwurebe, n'umugambi w'Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”
20 Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n'icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy'umucyo, n'umucyo bakawushyira mu cyimbo cy'umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy'ibiryohereye, n'ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy'ibisharira.
21 Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.
22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywainzoga, bakagira imbaraga zo guturiraibisindisha,
23 bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw'impongano, arikoumukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.
24 Nuko rero nk'uko ibirimi by'umurirobikongora ibitsinsi, kandi nk'ukoubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n'uburabyo buzumabutumukenk'umukungugu, kuko banze amategeko y'Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry'Uwera wa Isirayeli.
25 Ni cyo gitumye Uwiteka arakariraubwoko bweuburakari bukongora nk'umuriro, akabanguriraukubokokwe kubica, imisozi igahindaumushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk'ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamarauburakari bwe ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
26 Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y'isi, na bo bazaza n'ingoga bihuta.
27 Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyurukakandi n'udushumi tw'inkweto zabo ntituzacika.
28 Imyambi yabo iratyaye n'imiheto yabo yose irabanze, inzara z'amafarashi yabo zizamera nk'amasarabwayi, n'inziga z'amagare yabo zizagenda nka serwakira.
29 Kwivuga kwabo kuzabank'ukw'intare, bazīvuga nk'imigunzu y'intare. Ni koko bazīvuga bafateumuhigowabo bawujyane amahoro, kandi nta murengeziuzabaahari.
30 Uwo munsi bazabahorereraho nk'uko inyanja ihorerauyirimo areba imusozi, akabona hariumwijima n'amakuba kandiumucyo wijimishijwe n'ibicu byaho.
1 Mu mwakaumwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwiraurusengero.
2 Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo,umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.
3 Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuyeicyubahiro cye.”
4 Imfatiro z'irebe ry'umuryango zinyeganyezwa n'ijwi ry'uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzuraumwotsi.
5 Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndiumunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y'ubwoko bufiteiminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”
6 Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakujeurugarama ku gicaniro,
7 arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukozeku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”
8 Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”
Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jyeutuma.”
9 Irambwira iti “Gendaubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kurebamuzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’28.26-27
10 Ujyeunangira imitima y'ubu bwoko,uhindure amatwi yabo ibihuri,upfuke amaso yabo kugirango batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukirabagakira.”
11 Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”
Iransubizaiti “Bizageza aho imiduguduizabera imyirare ari nta wuyibamo, n'amazu ari nta wuyabamo, n'igihugu kigahinduka amatongo rwose,
12 Uwiteka akarangiza kwimuriraabantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.
13 Kandi naho cyasigarwamo n'umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk'uko ibiti by'umwela n'umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni kourubyaro rwera rusa n'igishyitsi cyarwo.”
1 Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziyaumwami w'Abayuda, Resiniumwami wa Siriya na Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.
2 Abantu babwiraumuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuyen'Abefurayimu.”Mazeumutimawa Ahazi n'imitima y'abantu be irahubangana, nk'uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n'umuyaga.
3 Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha,ujyane n'umwana wawe Sheyariyashubuusanganire Ahazi, murahuriraahoumugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguruugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy'umumeshi.
4 Mazeumubwire uti ‘Wirindeuhumure, witinya kandi we gukurwaumutiman'uburakari bw'inkazi bwa Resini n'Abasiriya n'ubwa mwene Remaliya, bameze nk'imishimu ibiri y'imuri zicumba,
5 kuko Abasiriya n'Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo
6 nimuze duhagurukedutereu Buyudatubakureumutima, tuhaceicyuho twiyimikire mwene Tabēli abeumwami waho.
7 “‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,
8 kukoumutwe wa Siriya ari i Damasiko, n'umutwe wa Damasikoukabaari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n'itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.
9 Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya.
“‘Nimwanga kwemera, niukurintimuzakomera.’”
10 Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati
11 “Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso,usabeicy'ikuzimucyangwa icyo hejuru mu kirere.”
12 Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”
13 Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushyaabantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushyaImana yanjye na yo?
14 Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari weuzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyaraumwana w'umuhungu amwite izina Imanweli.
15 Amata n'ubukini byo bizamutunga kugezaaho azamenyeraubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,
16 kuko uwo mwana ataramenyaubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy'abo bami bombi wazinutswekizatabwa.
17 “Wowe n'abantu bawe n'inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubahouhereyeumunsi Abefurayimu batanye n'Abayuda:ni ko guterwa n'umwami wa Ashuri.
18 “Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy'imigezi ya Egiputa, n'inzuki zo mu gihugu cya Ashuri.
19 Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.
20 “Icyo gihe Uwiteka azogoshaumusatsi ku mutwe n'ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy'igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y'uruzi, ndetse kizamaraho n'ubwanwa.
21 “Icyo giheumuntu azaragira inka y'iriza n'intama ebyiri.
22 Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwan'amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwan'amavuta n'ubuki.
23 “Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n'amahwa.
24 Uwitwajeumuheton'imyambi ni weuzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n'amahwa gusa.
25 Kandi n'imisozi yahingwaga yose,uzayitinyishwa n'imifatangwe n'amahwa, ahubwo hazabaurwuri rw'inka n'intama.”
1 BukeyeUwiteka arambwira ati “Wende igisate kininiucyandikisheho ikaramu y'umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’
2 Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w'umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
3 Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyaraumwana w'umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
4 Kuko uwo mwana ataramenya kuvugaati ‘Data’cyangwa ‘Mama’,ubutunzi bw'i Damasiko n'iminyago y'i Samariya bizajyanwa ho iminyago n'umwami wa Ashuri.”
5 Uwiteka arongera arambwira ati
6 “Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,
7 nuko rero none Uwiteka abateje amazi y'urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n'icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,
8 kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry'umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”
9 Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutegeamatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.
10 Mujye inama, ariko izo nama zizapfaubusa; nimuvugan'ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
11 Uwiteka yamfatishijeukubokokwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y'ubu bwoko ati
12 “Ntimuvugengo ‘Baratugambaniye’, nk'uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’Ntimukagireubwoba nk'ubwabo, kandi ntimugatinye.
13 Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubahamukamutinya.
14 Kandi ni weuzababeraubuturobwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n'urutarerugusha, abere n'abaturageb'i Yerusalemu ikigoyi n'umutego.
15 Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”
16 Bumba Ibihamya, amategekouyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.
17 Nuko Uwiteka wimaga amaso ab'inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
18 Dore jyewe n'abana Uwiteka yampaye, turi abo kuberaAbisirayeli ibimenyetso n'ibitangaza biturukaku Uwiteka Nyiringabo,utuyeku musoziwa Siyoni.
19 Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n'abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby'abazima byabazwa abapfuye?
20 Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta musekeuzabatambikira.
21 Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n'abashonji, maze nibasonza bazarakara bavumeumwami wabo n'Imana yabo, bazararama barebe hejuru
22 barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n'umwijima n'umubabaroumezenk'ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w'icuraburindi.
23 Ariko nta bwire buzabakuuwahoze ariumunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriroigihugu cya Zebulunin'igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y'abanyamahanga.
1 Abantu bagenderaga mu mwijima babonyeumucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo.
2 Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk'ibyo mu isarura, nk'iby'abantu bishima bagabanya iminyago.
3 Kukoumutwaro bamuhekeshaga n'ingegene bamukubitaga mu bitugu n'inkoni y'uwamutwazaga igitugu, wabivunnyenko kuri wa munsi w'Abamidiyani.
4 Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n'imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk'inkwi zo mu muriro.
5 Nukoumwana yatuvukiyeduhaweumwana w'umuhungu,ubutware buzabaku bitugu bye. Azitwa Igitangaza,umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro.
6 Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugirango bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka,uhereye noneukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoreshaumwete we.
7 Uwiteka yatumyeubutumwa kuri Yakobo, bugerakuri Isirayeli.
8 Abefurayimu n'abaturageb'i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavuganaubwibone no kwinangira imitima bati
9 “Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.”
10 Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini guteraEfurayimu, akamuhagurukiriza n'ababisha be.
11 Abasiriya bazamuturukaimbere, Abafilisitiya na bo bamuturukeinyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
12 Ariko abantu ntibagarukiyeuwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo.
13 Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeliumutwe n'ikibuno, inkindo n'imiberanya icyarimwe.
14 Umugabomukuruw'icyubahiro ni we mutwe, n'umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno.
15 Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka.
16 Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kukoumuntu wese asuzuguraImana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
17 Erega gukiranirwa gutwika nk'umuriroutwika imifatangwe n'amahwa, ndetseugakongeza n'ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsiutumbagira hejuru nk'ibicu bicuzeumwijima.
18 Uburakari bw'Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk'inkwi zicanaumuriro, nta wubabarira mwene se.
19 Umuntu azahubuzaibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n'iby'ibumosona bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kubokokwe.
20 Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
1 Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n'abanditsi bandikira ibigoramye,
2 kugirango birengagize abakene badacaurubanza rwabo, bagahuguzaabatindi bo mu bantu banjye, n'abapfakazi bakabaumunyago wabo, kandi impfubyi bazigiraumuhigowabo.
3 None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturukakure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyaweuzagisiga he?
4 Bazacishwa bugufibabe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
5 Ashuri ni yo ngegene y'umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.
6 Nzamutezaishyanga risuzuguraImana n'ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukirahasi nk'ibyondo byo mu nzira.
7 Ariko ibyo si we wabyitumagaubwe,umutimawe ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.
8 Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?
9 I Kalino ntihameze nk'i Karikemeshi? N'i Hamati ntihameze nka Arupadi? N'i Samariya ntihameze nk'i Damasiko?
10 Nk'ukoukubokokwanjye kwageze ku bihugu by'ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutagaibiri i Yerusalemu n'i Samariya,
11 ibyo nagiriye i Samariya n'ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n'ibigirwamana byaho?”
12 Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musoziwa Siyoni n'i Yerusalemu byose, nzaherako mpaneumwami wa Ashuri, muhoraibyo yakoreshejwe n'umutimaw'igitsure n'ubwibone by'icyubahiro cye.
13 Kuko yavuze ati “Narabikozeubwanjye mbikoresheje imbaraga z'ukubokokwanjye n'ubwenge bwanjye, kuko ndiumunyabwenge. Nakuyehoingabano z'amahanga, nanyazeubutunzi bwabo, nagizeubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z'ubwami.
14 Ukubokokwanjye kwiboneyeubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'ukoumuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.”
15 Mbese intorezo yakwirata kuuyitemesha? Urukerorwakwiyogeza kuurukeresha? Ni nk'aho inkoni yazunguzauyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk'aho atari igiti.
16 Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushyekonda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk'ahatwikwa n'umuriro.
17 Umucyo wa Isirayeliuzabaumuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n'amahwa byeumunsi umwe.
18 Kandi azamarahoubwiza bw'ishyamba rye, n'ubw'imirima ye yera cyane, azamaraho n'ubugingo n'umubiri, hazabahoubwihebe nk'uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.
19 Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyoumwana muto yakwandikaumubare.
20 Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n'abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by'ukuri, Uwera wa Isirayeli.
21 Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukiraImana ikomeye,
22 ariko nubwoubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n'umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n'urubanza rutabera,
23 kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.
24 Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubitainkoni bakababangurirainshyimbo, bakabagirira nk'uko Abanyegiputa babagize.
25 Hasigaye igihe gito cyane,uburakari n'umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”
26 Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubanguriraibiboko nk'ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriyehejuru y'inyanja, nk'uko yabigenje muri Egiputa.
27 Uwo munsiumutwaro baguhekeshagauzakuva ku bitugu, kandiuzakurwa no ku buretwa bagushyizeho,uburetwa buzamarwa no gusīgwa.
28 Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,
29 bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.
30 Rangururaijwi ryaweutake, wa mukobwa w'i Galimu we,ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!
31 Ab'i Madumanababaye impunzi, n'abaturageb'i Gebimu baraterana ngo bahunge.
32 Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēraukubokoku musoziw'umukobwa w'i Siyoni, ari wo Yerusalemu.
33 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteyeubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n'abarebare bazacishwa bugufi.
34 Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n'i Lebanoni hazatsindwa n'iyo ntwari.
1 Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
2 Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we,umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga,umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga,umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.
3 Azanezezwa no kubahaUwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.
4 Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekeshaukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicishaumwukaunyura mu minwa ye.
5 Gukiranuka kuzabaumushumi akenyeza, kandiumuravauzabaumushumi wo mu rukenyerero rwe.
6 Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandiumwana muto ni weuzabyahura.
7 Inka zizarishanya n'idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarishaubwatsi nk'inka.
8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w'incira, n'umwana w'incuke azashyiraukubokokwe ku gikono cy'impiri.
9 Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musoziwanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.
10 Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kuberaamahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandiubuturobwe buzagira icyubahiro.
11 Uwo munsi Umwami Imana izaramburaukubokoubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n'i Patirosi n'i Kushi na Elamu n'i Shinari n'i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.
12 Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z'isi.
13 Ishyari ry'Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.
14 Bazahorera bagwe ku bitugu by'Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab'iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
15 Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy'inyanja ya Egiputa, azazana n'umuyagawe wotsa akorereukubokokwe kuri urwo Ruzi, arukubitearucemoimigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.
16 Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukagabava muri Egiputa.
1 Uwo munsiuzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga,uburakari bwawe bushizeukampumuriza.
2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza.
4 Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvugeyuko izina rye rishyizwe hejuru.
5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.
6 Wa muturagew'i Siyoni we, shyira ejuruuvugecyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”
1 Ibihanurirwa BabuloniYesaya mwene Amosi yabonye.
2 Nimushinge ibendera ku musozimuremure w'ubutayumubarangururireijwi, mubarembuze kugirango binjire mu marembo y'imfura.
3 Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, zishimanaubutwari ngo zimareuburakari.
4 Nimwumve ikiriri cy'abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk'icy'ishyanga rikomeye, mwumve n'urusakurw'amahanga y'abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.
5 Baraturukamu gihugu cya kure ku mpera y'ijuru, bazanye n'Uwiteka n'intwaro z'uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.
6 Nimuboroge kukoumunsi w'Uwiteka uri bugufi. Uzaza ariumunsi wo kurimbukauturutse ku Ishoborabyose.
7 Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n'umutimaw'umuntu weseukuka.
8 Baziheba,umubabaro n'uburibwe bizabafata, bazababara nk'umugoreuri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n'umuriro.
9 Doreumunsi w'Uwitekauraje,uzazanauburakari bw'inkazi n'umujinya mwinshiuhindure igihugu imyirare,urimbure n'abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.
10 Inyenyeri zo mu ijuru n'ubukagabwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n'ukwezi ntikuzavaumwezi wako.
11 Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamarahoubwibone bw'abibone, n'agasuzugurok'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.
12 Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetseumuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.
13 Ni cyo kizatuma mpindisha ijuruumushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n'umujinya w'Uwiteka Nyiringabo ku munsi w'uburakari bwe bukaze.
14 Mazeumuntu wese azasubiraiwabo yiruka nk'isha ihigwa cyangwa intama itagiraumwungeri,umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.
15 Uwo bazabona wese bazamusogota, kandiuzafatwa wese bazamwicisha inkota.
16 Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.
17 Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n'izahabu ntizabanezeza.
18 Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababariraurubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n'abana babo batoya.
19 Kandi i Babuloniari ho cyubahiro cy'amahanga y'abami, ari ho bwiza bw'ubwibone bw'Abakaludaya, hazamera nk'uko Imana yarimburagai Sodomu n'i Gomora.
20 Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n'abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.
21 Ahubwo inyamaswa z'inkazi zo mu butayuni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n'ibikoko biteraubwoba, imbuni zizahaba n'ihene z'ibikomo zizahateganira.
22 Amasega azakankamira mu mazu yabo y'inyumba, n'imbwebwe zizamokera mu mazu y'abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.
1 Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubizemu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n'ab'inzu ya Yakobo.
2 Abanyamahanga bazabahagurukanababasubizeiwabo, nuko ab'inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy'Uwiteka babagire abagaragu n'abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.
3 Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhuraumubabaro n'umuruhon'agahato bagukoreshaga,
4 umwami w'i Babuloniuzamukinaku mubyimba, uti “Eregaumunyagahato ashizeho! Umurwa w'izahabu na woushizeho!
5 Uwiteka avunnyeinkoni y'abanyabyaha, ni yo nkoni y'abategeka,
6 bakubitanaga amahangaumujinya badahwema, bagategekesha amahangauburakari, bakarenganya ntihagireubabuza.
7 Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.
8 Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n'imyerezi y'i Lebanoni iravuga iti ‘Uhereye aho wagwiriye nta wasubiyekudutema.’
9 “Ikuzimuhasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b'amahanga bose ku ntebe zabo.
10 Abo bose bazakubazabati ‘Mbese naweubayeumunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe?
11 Icyubahiro cyawe n'amajwi y'inanga zawe bimanuwe ikuzimu,usasiwe inyourazoroswa.’
12 “Wa nyenyeri yo mu ruturuturuwe, mwana w'umusekekouvuyemu ijuru,ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciyebakakugezaku butaka!
13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y'ubwami isumbe inyenyeri z'Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musoziw'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi,
14 nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk'Isumbabyose.’
15 Arikouzamanuka ikuzimuugereku ndiba ya rwa rwobo.
16 “Abazakubonabazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isiumushyitsi akanyeganyezaubwami,
17 agahindura isiubutayu, asenya imiduguduyo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubireiwabo?’
18 Abami b'amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro,umwami wese mu nzu ye bwite.
19 Naho wowe bagutesheje imva yawe,utabwa nk'ishami ryanzweurunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n'inkota zijugunywamu mabuye yo mu rwobo, kandiumezenk'intumbi bakandagira.
20 Ntuzahambanwa n'abandi bami kuko watsembye igihugu cyaweukicaabantu bawe,urubyaro rw'inkozi z'ibibi ntiruzibukwa iteka ryose.
21 Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugirango badahagurukabagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.”
22 “Nzabahagurukira”, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Kandi i Babuloninzahatsemba izina ryaho n'abasigaye bacitse ku icumu, abana n'abuzukuru.”Ni ko Uwiteka avuga.
23 “Nzahahindura igihugu cy'ibinyogote n'ibidendezi by'amazi, nzahakubuzaumweyourimbura.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
24 Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Niukuriuko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.
25 NzavunaguriraAbashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, mazeuburetwa babakoreshaga buzabavaho, n'umutwaro babahekeshagauzabava ku bitugu.”
26 Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kubokokwaramburiweamahanga yose.
27 Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni ndeuzamuvuguruza? Ukubokokwe kurabanguye, ni ndeuzaguhina?
28 Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi.
29 Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe ni uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy'inzoka hagiye kuvamoincira, kandiurubyaro rwayo ruzabainzoka igurukay'ubumarabutwika. 2.4-7; Zek 9.5-7
30 Abana b'imfura b'abakene bazagaburirwa n'abatindi bazaryama biziguye. Kandi igishyitsi cyawe nzacyicisha inzara, n'abazacika ku icumu bazicwa.
31 Wa rembo we, boroga. Nawe wa murwa we,urire. Bufilisitiya mwese, murayagāye kuko ikasikazi haturutseumwotsi, kandi nta n'umweubuzemu gitero.
32 Intumwa z'ishyanga bazazisubizaiki? Bazazisubizabati “Uwiteka ni we wanshinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira.”
1 Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11
Erega Ari,umuduguduw'i Mowabuurarimbutseushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri,umuduguduw'i Mowabuurarimbutseushiraho ijoro rimwe.
2 Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose.
3 Bagenda mu nzira z'iwabo bambaye ibigunira, hejuru y'amazu yabo no mu miharuro y'iwaboumuntu wese araboroga arira cyane.
4 Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z'i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
5 Umutimawanjyeuririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka bariraumugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y'abarimbuka.
6 Kuko amazi y'i Nimurimuazakama,ubwatsi buzuma,ubwatsi bubisibuzashiraho he kumeraikintu cyose kibisi.
7 Ni cyo kizatuma ibintu batunze n'ibyo babitse babijyana ku mugeziw'imikinga,
8 kuko kurirakugezemu ngabano z'i Mowabu, kandiumuborogo wakoukagera Egilayimu n'i Bēriyelimu.
9 Amazi y'i Dimoni yuzuyeamaraso kandi nzongera gutezai Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n'abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.
1 Nimurabukireutegeka igihuguuhereye i Sela herekeyeubutayuukageza ku musoziw'umukobwa w'i Siyoni, mumurabukireabana b'intama.
2 Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b'i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.
3 Tugīre inama uca imanza ku manywa y'ihanguutubereigicucu gihwanye n'ijoro,uhishe ibicibwa n'inzererezi ntuzazigambanire.
4 Ibicibwa by'i Mowabu bibe iwawe, Mowabuumubereubuhungiro bw'abamunyaga kuko abahenzi bahindutseubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.
5 Intebe y'ubwami izakomezwa no kugiraimbabazi kandi harihouzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ariumucamanzaukurikiza imanza z'ukuri, akabangukiragukoraibyo gukiranuka.
6 Twumviseubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n'agasuzuguroke n'ubwibone bwe n'uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk'ubusa.
7 Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu,umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose,
8 kuko imirima y'i Heshiboni irabye n'uruzabibu rw'i Sibuma abatware b'amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayurwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.
9 Ni cyo kizatuma ndirirauruzabibu rw'i Sibuma nk'uko ab'i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z'intambara.
10 Ibyishimo n'umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwaurusakurw'ibyishimo, nta mwenziuzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.
11 Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.
12 Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.
13 Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.
14 Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk'iy'ukorera ibihembo, icyubahiro cy'i Mowabu n'ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.
1 Ibihanurirwa i Damasiko.
“I Damasiko hakuwehontihakiriumurwa, hazaba itongo n'ikirundo cy'isakamburiro.
2 Imiduguduya Aroweri ibaye imyirare, izabaurwuri rw'imikumbi n'inama zayo kandi nta wuzayikoma.
3 Ibihome bizashira muri Efurayimu n'ubwami buzashira i Damasiko, n'abazaba bacitse ku icumu b'i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk'uko icyubahiro cy'Abisirayeli cyabaye.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.
4 “Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n'umubyibuho weuzashira ananuke.
5 Kandi bizamera nk'umusaruziutemaamasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk'uhumba amasaka mu kibaya cy'Abarafa.
6 Ariko hazasigaramo ibihumbwank'iby'umutiniunyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y'impande z'umutiniwera cyane.”Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.
7 Uwo munsiumuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.
8 Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n'intoki ze, ntazita ku bukorikori bw'intoki ze cyangwa Ashera n'ibishushanyo by'izuba.
9 Uwo munsi imiduguduye ikomeye izamera nk'ahantu ho mu bibira no mu mpinga z'imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.
10 Kuko wibagiwe Imana y'agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy'imbaraga zawe, ni cyo gitumyeuteraingemwe zo kwinezeza n'ingurukiraz'inyamahanga.
11 Umunsi waziteraga washyizehouruzitiro bukeyeusanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w'umubabaro n'agahinda gasāze.
12 Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y'amahanga menshi ahorera nk'inyanja, umva no gusumakw'amahanga asuma nk'amazi menshi yo ku rusumo.
13 Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukunguguutumurwa na serwakira.
14 Dore ibiteraubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w'abatunyaga kandi ni byo bihembo by'abatwambura.
1 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y'imigezi ya Etiyopiya,
2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by'inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z'impayamaguru, musange ishyanga ry'abantu barebare b'umubiriurembekereye, ryahoze riteraubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi.”
3 Yemwe baturagebo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
4 Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumiramu buturobwanjye nitegereze mere nk'izuba ritera ibishashi, nk'igicu cy'ikime cyo mu gihe cy'ubushyuhe bwo mu isarura.”
5 Nuko isarura ritarageraururaboruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n'amashami agabye azayatema ayakureho.
6 Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n'inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n'inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.
7 Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b'umubiriurembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze bateraubwoba na bugingo n'ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n'imigezi, babazane ahantu h'izina ry'Uwiteka Nyiringabo, ari wo musoziwa Siyoni.
1 Ibihanurirwa Egiputa.
Dore Uwiteka ahetswe n'igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye,umutimawa Egiputa uzayāgira mu nda.
2 “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we,umuntu arwane n'umuturanyi we. Umuduguduuzarwana n'undi,ubwami buzateraubundi bwami.
3 Egiputa hazakukaumutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n'abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi.
4 Abanyegiputa nzabagabizaumutware w'umunyamwaga, kandiumwami w'umunyarugomoazabategeka.”Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
5 Uruzi rudendeje ruzakama, kandiuruzirutemba ruzagabanuka.
6 Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburukaikame, imfunzo n'imiberanya bizahonga.
7 Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n'imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka.
8 Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n'abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege.
9 Kandi abakoragaubugwegwe bushanduye, n'ababoha imyenda yera bazumirwa.
10 Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n'abakorera ibihembo bose bazagiraumubabaro mu mutima.
11 Abatware b'i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z'abajyanama ba Farawo b'abahanga zihindutse iz'ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndiumwana w'umunyabwenge, ndi uw'abami ba kera”?
12 Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa.
13 Abatware b'i Sowani bahindutse abapfapfa, n'abatware b'i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfurukary'imiryango yaho.
14 Uwiteka ashyizeumwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudikamu mirimo yaho yose, nk'ukoumusinzi adandabiranira mu birutsi bye.
15 Kandi muri Egiputa nta murimouzakorwa, wakorwa n'umutwe cyangwa ikibuno,ugakorwa n'ishami ry'umukindo cyangwa n'umuberanya.
16 Uwo munsi Egiputa hazamera nk'abagore, hazatinya hahindishweumushyitsi n'uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyehoukuboko.
17 Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo guteraEgiputaubwoba,uzakibwirwa wese azatinya ku bw'imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa.
18 Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imiduguduitanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umweuzitwaumuduguduwo kurimbuka.
19 Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.
20 Izaba ikimenyetso n'umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n'ababarenganya. Na we azabohererezaumukizan'umurengezi, aze abakize.
21 Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n'amaturo, bazahigaumuhigoku Uwiteka bawuhigure.
22 Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukiraUwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.
23 Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n'Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n'Abashuri bazasengera hamwe.
24 Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isiumugisha,
25 kuko Uwiteka Nyiringabo abahayeumugisha ati “Abantu banjye b'Abanyegiputa n'Abashuriumurimow'intoki zanjye, n'Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”
1 Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoniumwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra,
2 icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiyemuri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Gendaukenyurureikiguniraukenyeye mu nda,ukweture inkweto mu birenge byawe.”Abigenza atyo, agenda yambayeubusaadakwese inkweto.
3 Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'ukoumugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambayeubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza,
4 ni koumwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambayeubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugirango bikoze Egiputa isoni.
5 Kandi baziheba bakorwe n'isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga.
6 Uwo munsi abaturagebo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakiraumwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’”
1 Ibihanurirwaubutayubw'inyanja.
Nk'uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy'ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayumu gihugu giteyeubwoba.
2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa:umuriganya arariganya, n'umunyazi aranyaga.
Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuzaumutimakwabo kose ndakurangije.
3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuyeuburibwe, ngafatwa n'umubabaro nk'uw'umugoreuri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.
4 Umutimawanjyeurasamaguza, gukangarana kuranteraubwoba,umugoroba nifuzagawampindukiyeguhindaumushyitsi.
5 Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhagurukemusīge ingabo amavuta.
6 Kuko Uwiteka ambwiye ati “Gendaushyirehoumurinzi aze kuvugaicyo yabonye.
7 Nabonaumutwe w'ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahugukayumve neza cyane.”
8 Nuko avuge nk'intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munaraw'abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye.
9 None dore nguriyaumutwe w'ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.”Arongera aravuga ati “I Babuloniharaguye, haraguye! N'ibishushanyo bibajwe by'ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”
10 Yewe wa guhurakwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye.
11 Ibihanurirwa i Duma.
Harihoumpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”
12 Umurinzi aramusubizaati “Bugiyegucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubazamubaze, nimuhindukiremuze.”
13 Ibihanurirwa Arabiya.
Yemwe mwa nzererezi z'Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara.
14 Uwishwe n'inyota bamuzaniye amazi, abaturagebo mu gihugu cy'i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo,
15 kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubatin'imiheto ifoye n'amakuba y'intambara.
16 Uwiteka arambwiye ati “Umwakautarashira,uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira.
17 Abazasigara ku mubarew'abarashi b'intwari z'Abakedari bazaba imbarwa.”Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.
1 Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo.
Nonehoumezeute, ko wuriyeinzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu?
2 Yewe wa murwa wuzuyeurusakun'imivurungano we, wa muduguduwishima we!
Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara!
3 Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.
4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebehirya mwindeba ngiye kuriracyane, mwe kwirushyango muramaraumubabaro mfitiyeumukobwa w'ubwoko bwanjyeunyazwe,
5 kuko ariumunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.”
6 Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo.
7 Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzuraamagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo.
8 Atwikururai Buyuda, nawe uwo munsi wikuburiraku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba.
9 Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,
10 mubaraamazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugirango mukomeze inkike.
11 Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurirairiba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikanauwariwarakoze ibyo, kandi ntimwita kuuwabiremye kera cyane.
12 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurirano kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,
13 aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubagainka n'intama no kurya inyama no kunywavino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”
14 Maze Uwiteka Nyiringabo yihishuriraamatwi yanjye arambwira ati “Niukuriuku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugezaaho muzapfira.”Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
15 Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Gendausange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzuumubazeuti
16 ‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na ndeutumawicukuriraimva hano, ko wicukuriraimva ahantu ho hejuru, ukībarizaubuturomu rutare?
17 Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira,
18 akuzingazinge akujugunye nk'umupiramu gihugu kigari. Aho ni houzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we.
19 Nzakunyagaubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukuremu bukurubwawe.’
20 “Uwo munsi nzahamagaraumugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,
21 mwambikeumwambaro wawe mukenyezeumushumi wawe ngo akomere, mugabireubutware bwawe kandi azaba se w'abaturageb'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda.
22 Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugurwe, ni weuzakingura ntihagireukinga kandi ni weuzakinga ntihagireukingura.
23 Nzamushimangira nk'umusumariahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro.
24 “Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose,urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose,uhereye ku bikombeukageza ku bicuma byose.”
25 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumariwashimangiwe ahantu hakomeye,uzakuka kandiuzatemwa ugwe,umutwaro wariujishwehouzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.
1 Ibihanurirwa i Tiro.
Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14
2 Mwa baturagebo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzib'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.
3 Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuragamu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari igurirory'amahanga.
4 Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”
5 Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.
6 Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturagebo mu nkuka mwe, muboroge.
7 Mbese uyu muduguduni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?
8 Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ariumuduguduwambika amakamba, abacuruzibaho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?
9 Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguzeubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.
10 Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumiukikuziritse.
11 Yarambuyeukubokokwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.
12 Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Hagurukawambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”
13 Murebeigihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo.
14 Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.
15 Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsiumwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya.
16 Wa maraya wahararutswewe, enda inangaugendagende mu mudugudu,ucurange neza,uririmbe indirimbo nyinshi kugirango wibukwe.
17 Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubiraku bucuruzibwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose.
18 Ubutunzi n'ubucuruzibwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwaukwabyo, kukoubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugirango barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.
1 Dore Uwiteka arahindura isiumwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturagebayo.
2 Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzibizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūgurizaabandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūgurizainyungu bizaba no ku ūmwishyura.
3 Isi izanyagwa ihindukeumwirare rwose, kuko Uwiteka ari weuvuzeiryo jambo.
4 Igihugu kirarira kandi kibayeumuhonge, isi icitse intege ibayeumuhonge, abanyacyubahiro b'isi bacitse intege.
5 Kandi isi ihumanijwe n'abaturagebayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.
6 Ni cyo gitumyeumuvumoutsemba isi n'abayibamo bagatsindwa n'urubanza, ni cyo gitumye abaturageb'isi batwikwa hagasigara bake.
7 Vino y'ihira irarira,uruzabibu rurarabye, ab'imitima iguwe neza bose barasuhuzaumutima.
8 Ibyishimo bitewe n'amashako birashize,urusakurw'abanezerwa rurahoze,umunezeroutewen'inangaurashize.
9 Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa.
10 Umurwauvurunganaurasenyutse, amazu yose arakinze kugirango hatagirauwinjira.
11 Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, ahoumunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe.
12 Mu murwa hasigaye amatongo, n'irembo riraridutse.
13 Nuko abantu bo mu isi bazamera nk'umutiniunyeganyezwa, cyangwa nk'uko bahumba inzabibu isarura rishize.
14 Aba bazarangururaamajwi basakuze ku bw'icyubahiro cy'Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja.
15 Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.
16 Twumvise indirimbo ziturukaku mpera y'isi ziti “Abakiranutsi bahabwe icyubahiro.”
Ariko ndavuga nti “Ndonze! Ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane.”
17 Wa muturagew'isi we,ubwoba n'urwobo n'umutegobikugezeho.
18 Nukouhungaurusakurw'ubwoba azagwa mu rwobo,uwurirango akukeurwoboumutegouzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z'isi zikanyeganyega.
19 Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane.
20 Isi izadandabirana nk'umusinzi kandi izanyeganyezwa nk'ingando, igicumurocyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.
21 Uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n'abami bo hasi mu isi.
22 Bazateranirizwa hamwe nk'uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y'imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa.
23 Nukoukwezi kuzakorwa n'isoni n'izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musoziwa Siyoni n'i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y'abatware be bakuru.
1 Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kukoukozeibitangaza wagambiriye kera. Ugiraumuravan'ukuri.
2 Umuduguduwawuhinduye ikirundo cy'isakamburiro,umuduguduugoswe n'inkike wawugizeamatongo, inyumba zo mu rurembo rw'abanyamahanga watumye hatabaumudugudu, ntabwouzongera kubakwa iteka ryose.
3 Ni cyo kizatumaubwoko bukomeye bukubaha,umuduguduw'amahanga agiraumwagaukagutinya,
4 kuko abakene n'abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome,ukababeraubwugamobw'ishuherin'igicucu cy'icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk'uko amashahi yiroha ku nzu.
5 Nk'ukoubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n'igicucu cy'igicu, ni kouzatwama induru z'abanyamahanga,ugacogoza ibyivugo by'abanyamwaga.
6 Kandi kuri uyu musoziUwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y'umurera, ibibyibushyebyuzuyeimisokoro na vino y'umureraimininnye neza.
7 Kuri uyu musozini ho azamariraho rwose igitwikirizo cy'ubwirabure gitwikiriye mu maso h'abantu bose, kandi n'igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose,
8 kandiurupfu azarumirabunguri kugezaiteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n'igitutsi batukaubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni weubivuze.
9 Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”
10 Kuko kuri uyu musoziari houkubokok'Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk'uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y'amase. Zef 2.8-11
11 Kandi azaramburiramo amaboko nk'ukouwogaarambura amaboko ngo yoge, azarekaubwibone bwe n'ubugambanyi yagambanaga.
12 Igihome cy'umunaracyo ku nkike zawe z'amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butakano mu mukungugu.
1 Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufiteumurwaukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n'ibihome.
2 Nimwugurureamarembo, kugirango ishyanga rikiranuka rigakomeza iby'ukuriryinjire.
3 Ugushikamijehoumutimauzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.
4 Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutareruhoraho iteka ryose.
5 Yacishije bugufiabatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugezaku butakandetse awugezamu mukungugu.
6 Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by'abakene n'iby'abatindi ni byo bizawuribata.
7 “Inzira y'umukiranutsi niugutungana, kandi woweutunganye ni woweuyoboraumukiranutsi mu rugendo rwe.
8 Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y'amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n'urwibutso rwawe.
9 Umutimawanjye wajyagaugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukirakugushakishaumutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturagebo ku isi biga gukiranuka.
10 Umunyabyaha nubwoumugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahaboneraubwiza bw'Umwami Imana.
11 “Uwiteka,umanitseukubokoariko ntibareba, ariko bazarebaumweteugirira abantu bamware, kandi abanzi baweumurirouzabatwika.
12 “Uwiteka,uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukorabyose ni woweubidusohoreza.
13 Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyineutumatwambaza izina ryawe.
14 Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumyeubateraukabarimbura,ukazimanganya kwibukwa kwabo kose.
15 “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyangaurogezwa, wunguye ingabano z'igihugu zose.
16 Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhanakwawe kubagezeho basuka amaganya.
17 Nk'ukoumugoreutwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n'ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka.
18 Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturagebavukiyemu isi.”
19 “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z'abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk'igitonda ku byatsi, kandiubutakabuzajugunya abapfuye.
20 “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugezaahouburakari buzashirira.
21 Kuko Uwiteka aje aturukamu buturobwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”
1 Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifiteubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.
2 Uwo munsibazavuga bati “Nimuririmbireuruzabibu rwa vino.”
3 Jyewe Uwiteka ni jyeururinda, nzajya ndwuhiraibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagiraurwangiza.
4 Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n'amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe.
5 Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzurenanjye.
6 Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabyeururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.
7 Mbese yabakubisenk'uko yakubiseababakubitaga, cyangwa bishwe nk'uko ababicaga bishwe?
8 Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenzaurugero, mu munsi w'umuyagauturukaiburasirazuba yabimirijeumuyagaw'ishuheri.
9 Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukurahoicyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka.
10 Umuduguduugoswe n'inkikeubayeumusakan'amatongo yatawe ameze nk'ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho.
11 Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ariubwoko butaziubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbyeitazabagirira imbabazi.
12 Uwo munsi Uwiteka azakubitaimbuto ze ngo ziragarike,uhereye ku Ruziukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.
13 Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukiramu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musoziwera i Yerusalemu.
1 Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwana vino, na rwo ruboneishyano.
2 Dore Uwiteka afiteumunyamaboko w'intwari, ni weuzabakubitahasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzurearenga inkombe.
3 Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.
4 Kandiururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutiniinetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.
5 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo,
6 n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamuberaumwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga banesheurugamba rugezemu marembo.
7 Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.
8 Ameza yose yuzuyehoibirutsi n'imyanda, nta heza na hato.
9 Azigisha ndeubwenge? Kandi uwo azamenyeshaubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?
10 Kuko ibye ariugutozaitegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko,umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.
11 Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi,
12 ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhukamurekeurushyearuhuke, aho ni ho buruhukiro.”Ariko banga kumva.
13 Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko,umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.
14 Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.
15 Mugirango “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuyen'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneyeubuhungiro mu binyoma tukabatwihishe mu buryarya.”
16 Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfurukary'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandiuwizera ntazahutiraho.
17 Kandi imanza zitabera ni zo nzagiraumugoziugera, no gukiranuka nzakugiratimazi.”
Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.
18 Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandiubumwe mufitanye n'ikuzimuntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.
19 Uko bizajya binyuramobizabafata, kuko bizajya binyuramouko bukeyeku manywa na nijoro, kandi kumenyaubutumwa kuzabaguteraubwoba gusa.
20 Erega,urutarani rugufiumuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwiraumuntu!
21 Uwiteka azahagurukank'uko yahagurutse ku musoziPerasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akoreumurimowe, ari wo murimowe w'inzaduka, uwo murimowe w'inzaduka azawusohoza.
22 Nuko mwe kugumya gukobana, kugirango ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ariukumaraho isi yose.
23 Nimutegeamatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.
24 Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?
25 Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamishauburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?
26 Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.
27 Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kuminontihonyozwauruzigarw'igare, ahubwouburobuhuzwa inkoni, na kuminoihuzwa inshyimbo.
28 Ingano z'umutsimaumuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwouruzigarw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.
29 N'ibyo na byo biturukaku Uwiteka Nyiringabo,umujyanamautangaza agasumbyaabantu boseubwenge.
1 Yewe Ariyeli, AriyeliumuduguduDawidi yagizeurugerero,umwaka nimuwukurikizeuwundi, nimugireibirori bihererekanye,
2 ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurirano kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.
3 Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.
4 Nukouzacishwa bugufiuzavugiramu butaka, amagambo yawe azaba aturukahasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umushitsi, riturukemu butakaryongorerere mu mukungugu.
5 Ariko ingabo z'ababisha bawe zizaba zimeze nk'umukungugu, n'ingabo z'abanyamwaga zizamera nk'umuramautumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.
6 Uwiteka Nyiringabo azamutezaguhinda kw'inkuba n'umushyitsi w'isi n'umuririukomeye, na serwakira n'inkubi y'umuyaga, n'ikirimi cy'umuriroukongora.
7 Ingabo z'amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n'igihome cye bakamurushya, bizaba nk'inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.
8 Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufiteinyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanyaumusoziwa Siyoni zizamera.
9 Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha
10 kuko Uwiteka abasutsehoumwuka w'ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n'imitwe yanyu, ari yo aberekwa.
11 Kwerekwa kose kwabahindukiyenk'amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihayeumuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubizaati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,
12 maze bakagihautigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubizaati “Reka da! Sinigishijwe.”
13 Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubahabanyubahaakaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe,
14 nuko rero ngiye gukoraumurimoutangaza muri ubu bwoko. Niumurimoutangaje rwose kandi niurujijo:ubwenge bw'abanyabwenge babo buzarimbuka, n'ubuhanga bw'abahanga babo buzahishwa.”
15 Bazabona ishyano abashakira ikuzimuaho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni ndeutureba?”Kandi bati “Utuzi ni nde?”
16 Ariko mufudikaibintu rwose. Mbeseumubumbyimwamuhwanya n'ibumba bigatuma ikibindi cyihakanauwakibumbyeko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakanauwakiremye ko ataziubwenge?
17 Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakabaumurimawera cyane, kandiumurimawera cyane bazawita ishyamba.
18 Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n'impumyi zizahumukazikireubuhumyi n'umwijima.
19 Kandi abagwaneza na bo bazagwizaumunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n'abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.
20 Kukoumunyamwaga ahindutseubusa, n'umukobanyi ashizeho, n'abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.
21 Ni bo bacumuzaumuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutegaumutego,umukiranutsi bakamuyobesha ikitagiraumumaro.
22 Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugirainzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n'isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
23 Kandi we n'abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
24 n'abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n'abinuba bazemera kubwirizwa.”
1 “Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugirango bongere icyaha ku kindi.
2 Abahagurukirakujya muri Egiputa batangishije inama kugirango bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa.
3 Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro,
4 kuko abatware babo bari i Sowani, n'intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi.
5 Bose bazakorwa n'isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagiriraumumarontibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.”
6 Ibihanurirwa inyamaswa z'ikusi.
Banyura mu gihugu cy'amakuba n'uburibwe, aho intare y'ingore n'iy'ingabo zituruka, hakaba incira n'inzoka zigurukaz'ubumarabutwika, bahekeshejeubutunzi bwabo ku migongo y'indogobe nto, bashyize n'ibintu byabo ku mapfupfu y'ingamiya, babishyira abantu batazabagiriraumumaro,
7 kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa.
8 Nuko gendaubyandikire ku gisate imbere yabo,ubyandike no mu gitabo, bibe iby'igihe kizaza kugezaiteka ryose.
9 Kuko ariubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y'Uwiteka,
10 babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n'abahanuzi bati “Ntimukaduhanurireiby'ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma,
11 muve mu nzira muteshuke, mutumeUwera wa Isirayeli atuvamorwose.”
12 Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n'ubugoryi mukabaari byo mwishingikirizaho,
13 ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk'inkike ihubanye igiye kugwa, nk'ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatunguranakutajuyaje.
14 Kandi azakimena nk'uko inkono y'umubumbyiimeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n'uruganzo rwayoraumuriromu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.”
15 Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.
16 Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzabamuhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y'imbaraga’. Ni koko n'abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.
17 Abantu igihumbi bazirukanwa n'umuntu umweubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugezaubwo muzasigara mumezenk'igiti kirekire gishinze mu mpinga y'umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.”
18 Igituma Uwiteka yihangana niukugirango abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.
19 Kuko abantu bazatura i Siyoni h'i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.
20 Kandi nubwo Uwiteka akugaburiraibyokurya by'amakuba n'amazi y'agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha,
21 kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”
22 Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n'izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk'ikintu gihumanyeukibwire uti “Hoshi, vaho.”
23 Imbutouzabiba mu butakaazazivubiraimvura, kandi imyaka y'umwero w'ubutakaizarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari.
24 Inka n'indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimoumunyu, bigosojwe intara n'inkōko.
25 Ku munsi w'icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musoziwose muremure hazaturukaimigezi n'amasōko y'amazi.
26 Umwezi w'ukweziuzamera nk'umucyo w'izuba, kandiumucyo w'izubauzongerwa karindwiuhwane n'umucyo w'iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by'abantu be akavura n'inguma zabo.
27 Dore izina ry'Uwiteka riraza riturukakure, rigurumanauburakari bwe, ricumbaumwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuyeuburakari n'ururimirwe rumezenk'umuriroukongora.
28 Umwuka weumezenk'umugeziwuzuyeukagera mu ijosi,uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n'umukobabiyobya bizaba mu nzasaya z'amahanga.
29 Nuko muzaririmba indirimbo nk'iyo baririmba nijoro ku munsi mukuruwera, muzagira n'umunezero wo mu mutimank'uw'umuntuufiteumwironge, ajya ku musoziw'Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.
30 Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry'icyubahiro, kandi kumanuka k'ukubokokwe azakwerekanishauburakari bwe n'umujinya we, n'ikirimi cy'umuriroukongora n'inkubi y'umuyagan'urubura.
31 Abashuri bazakurwaumutiman'ijwi ry'Uwiteka, azabakubitainkoni ye.
32 Kandi uko bazajya babakubitainkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n'Uwiteka, hazajya habaho ishako n'inanga, kandi azabarwanya intambara akoreraukuboko.
33 Tofeti hiteguweuhereye kera, hiteguriweumwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho niumuriron'inkwi nyinshi,umwuka w'Uwitekaumezenk'umugeziw'amazuku ari wourikongeza.
1 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n'amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka.
2 Ariko rero na we aziubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukirainzu y'inkozi z'ibibi n'abakiranirwa babatabaye.
3 Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n'amafarashi yabo siumwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azaramburaukubokoutabaye azasitara, kandiutabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.
4 Uwiteka arambwiye ngo “Nk'uko intare, intare y'igisore yivugiraku muhigowayo, abashumba benshi bagahururirakurwana na yo ntikangwe n'amajwi yabo kandi nticogozwe n'urusakurwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musoziwa Siyoni no ku gasozi kaho.
5 Nk'uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize.
6 “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije.
7 Maze uwo munsiumuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by'ifeza n'iby'izahabu, byakozwe n'intoki zanyu bikababera icyaha.
8 Nuko Umwashuri azicwa n'inkota itari iy'intwari, kandi inkota itari iy'abantu izamurya ayihunge, n'abasore babo bazaba ibiretwa.
9 Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kandi abatware bazihebeshwa n'ibendera.”Ni ko Uwiteka avugaufiteumurirowe i Siyoni, akagira ikome rye muri Yerusalemu.
1 Dore hazimaumwamiutegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.
2 Umuntu azaba nk'aho kwikingaumuyagan'ubwugamobw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya.
3 Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega.
4 Uw'umutimauhutiraho azamenyaubwenge, uw'ururimirudedemanga azavuga neza byumvikane.
5 Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwitaumunyabuntu,
6 kukoumupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekezaumutimaku byo gukiranirwa, kugirango akore ibyo gutukisha Imana no kuvugaibigoramye ku Uwiteka ngo yicisheumushonji inzara, n'ufiteinyota atamuramiza amazi.
7 Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishirizaumugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.
8 Ariko imfura yigira inama yo kugiraubuntu, kandi izo nama zo kugiraubuntu azazikomeza.
9 Mwa bagore batayeumuruhomwe, nimuhagurukemunyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
10 Muzamara iminsi isāzeumwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kukoumwengouzabura kandi nta sarura rizabaho.
11 Mwa bagore batayeumuruhomwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambareubusamukenyere ibigunira.
12 Bazikubitamu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane.
13 Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero,
14 kukourugorw'umwami ruzatabwa,umurwa wariutuwecyaneuzabaamatongo. Umusozin'umunaraw'abarinzi bizabaubuvumoiteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo
15 kugezaaho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, mazeubutayubukabaimirima yera cyane,umurimawera bakawita ishyamba.
16 Mazeurubanza rutabera ruzabamu butayu, gukiranuka kuzabamu mirima yera cyane.
17 Umurimowo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumuren'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
18 Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukirobutuje.
19 Ariko ishyamba rizagushwan'urubura, kandiumurwauzasenywa rwose.
20 Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe.
1 Uzabona ishyano wehounyaga kandiutanyazwe,uriganya kandiutariganijwe. Numarakunyagauzaherakounyagwe, kandi numarakuriganya bazaherako bakuriganye.
2 Uwiteka,utubabarire ni wowe twategereje, ujyeutuberaamaboko uko bukeyekandiutubereagakiza mu bihe tuboneramo amakuba.
3 Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandiurahagurutse amahanga aratatana.
4 Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye.
5 Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujujei Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.
6 Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubahaUwiteka ni ko butunzi bwe.
7 Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusabaamahoro zirarira cyane.
8 Inzira nyabagendwa zirimoubusanta mugenziukihanyura, yishe isezerano, asuzuguraimidugudukandi ntiyita ku bantu.
9 Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumelihahungutse amababi.
10 Uwiteka aravuga ati “Ndahagurukanonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.
11 Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri,umwuka wanjye ni wo murirouzabatwika.
12 Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.”
13 Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndiumunyamaboko.
14 Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhindaumushyitsi gutunguye abatubahaImana. Muri twe ni ndeuzabasha guturanan'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni ndeuzashobora guturanano gutwika kw'iteka?
15 Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishurizaimpongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,
16 uwo ni weuzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywantazayabura.
17 Amaso yawe azarebaumwami afiteubwiza bwe,uzayarambura mu gihuguugezekure.
18 Umutimawaweuzibuka ibyateragaubwobaubazeuti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?”
19 Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inaniranautabasha kumva, n'ururimirw'umunyamahangautabasha kumenya.
20 Reba i Siyoniururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemuusange ariubuturobw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.
21 Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro.
22 Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni weutanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.
23 Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomezaumuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago.
24 Nta muturagewahouzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.
1 Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutegeamatwi. Isi n'ibiyuzuyebyumve,ubutakan'ibimera byose na byo byumve.
2 Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zoseumujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.
3 Intumbi z'ingabo zabo zizajugunywahanze,umunukowazouzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo.
4 Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk'ikibabi cy'umuzabibu, cyangwa icy'umutiniuko biraba bigahunguka.
5 Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n'abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
6 Inkota y'Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure n'amaraso y'abana b'intama n'ihene, n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurumey'intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.
7 Imbogo zizamanukanana bo kandi ibimasa bizamanukanan'amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n'umukungugu w'iwabouzabyibushywa n'ibinure.
8 Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.
9 Imigezi yaho izahindukaubujenin'umukungugu wahouzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahindukaubujenibwaka.
10 Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramoiteka ryose.
11 Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo. Azahagereshaumugoziari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigaraubusa.
12 Bazahamagaza imfura z'icyo gihugu ngo zimikeumwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutseubusa.
13 Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa, n'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitovu, hazaba ikutirory'ingunzu n'imbuga y'imbuni.
14 Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahuriran'amasega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonerauburuhukirobihabe.
15 Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturageibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo.
16 Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari weubitegekesheje akanwa ke, kandiumwuka we akaba ari weubiteranije.
17 Yahabifindiriyeubufindo, n'ukubokokwe ni ko kwahabigabanishijeumugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.
1 Ubutayun'umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabyeuburabyo nka habaseleti.
2 Buzarabyauburabyo bwinshi, buzishimanaumunezero n'indirimbo, buzahabwaubwiza bw'i Lebanoni n'igikundiro cy'i Karumelin'i Sharoni. Bazarebaubwiza bw'Uwiteka n'igikundiro cy'Imana yacu.
3 Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.
4 Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.”
5 Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa.
6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara,ururimirw'ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.
7 Kandiumusenyi wotsauteraibishashiuzahinduka ikidendezi, n'umutarweuzahinduka amasōko. Mu ikutirory'ingunzu, aho zaryamaga, hazabaubwatsi n'uruberanya n'urufunzo.
8 Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduyeimitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
9 Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y'inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.
10 Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabonaumunezero n'ibyishimo kandiumubabaro no gusuhuzaumutimabizahunga.
1 Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'umwami Hezekiya, Senakeribuumwami wa Ashuri yarazamutse atera imiduguduy'i Buyudayose yari igoswe n'inkike, arayitsinda.
2 Bukeyeumwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n'ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.
3 Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiyaumunyarugo, na Shebunaumwanditsi, na Yowa mwene Asafuumucurabwenge.
4 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru,umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?
5 Ngo inama zawe n'imbaraga zawe byo kurwana niubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumyeungandira?
6 Erega wiringiye inkoni y'urubingo rusadutse ari rwo Egiputa,umuntu yarwishingikirizaho rwamucumitamu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawoumwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.
7 “Kandi nimuvugamuti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’
8 Nuko rerousezerane na databujaumwami wa Ashuri,ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba woweubwawe wazībonera abayajyaho.
9 Wabasha ute kwirukanaumutware n'umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi.
10 Ngo mbese nzamutse guteraaha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n'Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamukautereicyo gihuguukirimbure.’”
11 Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubizaRabushake bati “Turakwinginze, vuganan'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugananatwe mu Ruyudango abantu bari ku nkike babyumve.”
12 Nuko Rabushake arababwira ati “Mbeseugirango databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugirango barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
13 Maze Rabushake arangururaijwi rirenga mu rurimirw'Abayuda ati “Nimwumve amagambo y'umwami mukuruumwami wa Ashuri.
14 Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.
15 Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘NiukuriUwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwaumwami wa Ashuri.’
16 Mwe kumvira Hezekiya kukoumwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzurenanjye musohoke munsange,umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutiniwe, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye,
17 kugezaubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu.’
18 Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukizaigihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri?
19 Imana z'i Hamati n'iza Arupadiziri he? Imana z'i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab'i Samariya amaboko yanjye?
20 Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugirango Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?”
21 Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kukoumwami yari yategetse ati “Ntimugiraicyo mumusubiza.”
22 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiyaw'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.
1 Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibiguniraaherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.
2 Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo rwe, na Shebuna w'umwanditsi n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.
3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi niumunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvukakandi nta mbaraga zo kubabyara.
4 Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebujaumwami wa Ashuri yamutumye gutukaImana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe,usabire abantu basigaye.’”
5 Nuko abagaragu b'umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6 Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.
7 Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubiramu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’”
8 Hanyuma Rabushake asubirayo asangaumwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9 Bukeyeuwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhakaumwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteyekukurwanya.”Abyumvise yongera gutumakuri Hezekiya ati
10 “Nimugende mubwire Hezekiyaumwami w'Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwaumwami wa Ashuri.’
11 Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni woweuzabakira?
12 Mbese imana z'abanyamahanga ba sogokuruzabanjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani n'i Resefu, n'Abanyedeni bari i Telasari?
13 Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14 Bukeyeintumwa zishyikiriza Hezekiyaurwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburiraimbere y'Uwiteka.
15 Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati
16 “Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.
17 Tegaugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwitekaurebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutukaImana ihoraho.
18 Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,
19 bajugunye imana zabo mu murirokuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura.
20 Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze,udukizeamaboko ye kugirango abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”
21 Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabyekukurengera kuri Senakeribuumwami wa Ashuri,
22 iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzehoati ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, aragusekaakagushinyagurira,umukobwa w'i Yerusalemu akujungurijeumutwe.
23 Uwo watonganijeukamutukani nde? Ni nde wakanitseukamurebaigitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.
24 Watukishije Uwiteka abagaragu baweuravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati y'i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.
25 Uti: Nafukuyeamazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.
26 “‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugirangourimbure imiduguduigoswe n'inkike,uyihindure ibirundo by'amatongo.
27 Ni cyo cyatumagaabaturagebayo bagira intege nke, bagakukaumutimabagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi n'ubwatsi bukimera, nk'ubwatsi bumerahejuru y'inzu, nk'umurimaw'ingano zikiri nto.
28 “‘Ariko nzi imyicarire yawe n'imitabarire yawe, n'imitabarukireyawe n'uburakari wandakariye.
29 Kukouburakari wandakariye n'agasuzugurokawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyiraumuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubizemu nzira yakuzanye.’
30 “Nuko iki ni cyo kizakuberaikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimezaubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
31 Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
32 Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musoziwa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
33 “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasaumwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.
34 Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’Ni ko Uwiteka avuze.
35 ‘Nzarinda uyu murwa nywukizeku bwanjye, no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’”
36 Maze marayika w'Uwiteka arasohoka ateraurugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu munanin'ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo.
37 Nuko Senakeribuumwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve.
38 Bukeyeari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Mazeumuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.
1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeyeumuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kukoutazakira, ahubwougiyegutanga.’”
2 Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuriimbere yawe n'umutimautunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.”Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yesaya riti
5 “Subirayoubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruzaDawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe, kubahokwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu.
6 Kandi nzagukizanya n'uyu murwa mbakizeumwami wa Ashuri, nzawurinda.
7 “‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze.
8 Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z'urugerorwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambwe cumi.’”Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayoumwanya w'intambwe cumi z'urugero.
9 Ibyo Hezekiyaumwami w'Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:
10 Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”
11 Ndavuga nti “Sinzongera kurebaUwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturagebo mu isi.
12 Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuwehonk'ihema ry'umwungeri,ubugingo bwanjye ndabuzinze nk'ukoumuboshyi w'imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondoukageza nijoro,uzabaumazeho rwose.
13 Ndaceceka nkageza mu gitondo, arikouvunaamagufwa yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitondoukageza nijoro,uzabaumazeho rwose.
14 Ntaka nk'intashya cyangwauruyongoyongo, nkaniha nk'inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”
15 Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubijeubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibukeumubabaro wo mu mutimawanjye.
16 Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni houmutimawanjyeubonaubugingo. Nuko nkizaumbesheho.
17 Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane niukugirango mbone amahoro! Kandiurukundo wakunzeubugingo bwanjye rwatumyeubukizaurwobo rw'iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje.
18 Kuko ikuzimuhatabasha kukogeza n'urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringiraukurikwawe.
19 Umuzima,umuzimani weuzakogeza nk'uko nkogeza uyu munsi, se w'abana azabigishaukurikwawe.
20 Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.
21 Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bendeumubumbe w'imbuto z'umutinibawushyire ku kirashi cye, azakira.”
22 Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?”
1 Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradaniumwami w'i Babuloniyoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.
2 Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y'ububikobwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.
3 Bukeyeumuhanuzi Yesaya asangaumwami Hezekiya aramubazaati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”
Hezekiya aramusubizaati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babulonibaza ari jye basanga.”
4 Arongera aramubazaati “Mu nzu yawe babonyemo iki?”
Hezekiya aramusubizaati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”
5 Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo:
6 igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n'ibyo ba sogokuruzababitse kugezaubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.
7 Kandi abahungu baweuzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”
8 Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka avuze ni ryiza.”Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n'iby'ukurinkiriho.”
1 “Nimuhumurizeabantu banjye, mubahumurize.”Ni ko Imana yanyu ivuga.
2 “Muvugeibyururutsa imitima y'ab'i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n'ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n'Uwiteka.”
3 Nimwumve ijwi ry'urangururango “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.
4 Igikombe cyose kizuzuzwa kandiumusoziwose n'agasozi bizaringanizwa, n'ahagoramye hazagororwa n'inzira zidaharuwe zizaharurwa.
5 Maze icyubahiro cy'Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.”
6 Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.”
Maze habahoubazaati “Ndarangururiraiki?”
“Abantu bose bameze nk'ubwatsi, n'ubwiza bwabo bwose bumezenk'uburabyo bwo ku gasozi.
7 Ubwatsi buraraba,uburabyo bugahunguka kukoumwuka w'Uwitekaubuhushyeho. Niukuriabantu ni nk'ubwatsi.
8 Ubwatsi burarabauburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry'Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”
9 Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z'ibyiza zamukaumusozimuremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z'ibyiza rangururaijwi ryawe cyane, rirangururewitinyaubwire imiduguduy'i Buyudauti “Dore Imana yanyu.”
10 Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandiukubokokwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyituranozayo ziyiri imbere.
11 Izaragiraumukumbi wayo nk'umushumba, izateraniriza abana b'intama mu maboko ibateruriremu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.
12 Ni nde wigeze kugeraamaziy'inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z'intoki, akabona indengo yajyamoumukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n'udusoziakatugeramu minzani?
13 Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w'Uwiteka, akamuhugurank'umugirainama?
14 Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwerekauburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigishaubwenge, akamuhauburyo bwo kwitegereza?
15 Dore amahanga ameze nk'igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n'umukunguguufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk'uterura akantu gato cyane.
16 I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucanazihagije, kandi n'inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa.
17 Mu maso ye amahanga yose ni nk'ubusa, kuri we abarwa nk'ubusandetse ari hanyuma y'ubusa.
18 Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki?
19 Dore igishushanyo kibajweumucuziabanza kukiyaza,umucuziw'izahabu akagiteraho izahabu, akagicuriraimikufi y'ifeza.
20 Umutindiutabona ituro ringana rityo ashaka igiti kitazabora, maze akishakiraumukoziw'umuhanga wo gushinga igishushanyo kibajwe, kitazakuka.
21 Mbese ntimwamenye kandi ntimurakumva? Nta cyo mwabwiweuhereye mbere na mbere? Uhereye igihe isi yaremewe nta cyo mwasobanuriwe?
22 Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw'ijuru, abaturagebo mu isi bameze nk'ubuzīkira. Ni yo ibamba ijuru nk'inyegamo, ikaribamba nk'ihema ryo kubamo,
23 ibikomangoma ikabihinduraubusan'abacamanza bo mu isi ikabahindura ibitagiraumumaro.
24 Niukurini yo bagiterwa, ni koko ni yo bakibibwa, kandi igiti cyabo ni yo kigishora imizi mu butaka. Imana ibahuhahobakaraba,umuyagawa serwakiraukabayora nk'ibishingwe.
25 “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?”Ni ko Uwera abaza.
26 Nimwubureamaso yanyu murebehejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n'ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.
27 Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyiraukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”?
28 Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w'impera z'isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.
29 Ni yo iha intege abarambiwe, kandiutibashije imwongeramo imbaraga.
30 Abasore b'imigenda bazacogora baruhe, n'abasore bazagwa rwose.
31 Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
1 Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane.
2 Ni nde wahagurukijeuva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk'umukungugu, abagabiza n'umuhetowe abahindura nk'ibishingwe bitumurwa.
3 Arabirukanaakahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo.
4 Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibiheuhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n'uw'imperuka. Ndi we.
5 Ibirwa byararebye biratinya, impera z'isi zihindaumushyitsi, abo ku mpera z'isi bigira hafi baraza.
6 Umuntu wese yatabayeumuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.”
7 Mazeumubajiakomezaumucuzi,uhwika akomezaucuraakavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.”Maze akagikomeresha imisumaringo cye kunyeganyega.
8 Ariko weho Isirayeliumugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
9 Weho nahamagaye, nkagukuraku mpera z'isi no mu mfurukazayo nkakubwira nti “Uriumugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.
10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramizaukubokokw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
11 “Dore abakurakariye bose bazakorwa n'isoni bamware, abagutonganya bazahindukaubusandetse bazarimbuka.
12 Abakugisha impakauzabashakaubabure, kandi abakurwanya bazahindukaubusababe nk'ibitariho,
13 kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufataukubokokw'iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’
14 Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b'Abisirayeli, ni jyeuzagutabara.”Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeliumucunguzi wawe.
15 “Dore nzakugiraumuhuzomushyaw'ubugiufiteamenyo, uzahūra imisoziukayimenagura, n'udusoziukaduhindura nk'ibishingwe.
16 Uzabigosoraumuyagaubitumure,umuyagawa serwakiraubitatanye, naweuzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli.
17 “Abakene n'abatindi bashaka amazi bakayaburaururimirwabo rukagwaumwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna.
18 Nzazibura imigezi mu mpinga z'imisozi n'amasōko mu bikombe hagati,ubutayunzabuhindura ibidendezi by'amazi, n'igihugu cyumye nzagihindura amasōko.
19 Mu butayunzahatera imyerezi n'imishita, n'imihadasi n'ibiti by'amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by'imiberoshi n'imitidari n'imiteyashuri bikurane,
20 kugirango barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yukoukubokok'Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari weubiremye.
21 “Nimushingeurubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburaneimanza zanyu zikomeye.”Ni ko Umwami wa Yakobo avuga.
22 “Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho.
23 Nimuduhanurireibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukoreibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese.
24 Dore nta cyo muri cyo kandi nta n'icyo mwakora,uwabahitamo aba abaye ikizira.
25 “Ngira uwo nahagurukijeaturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk'ukātaurwondo cyangwa nk'ukoumubumbyiakāta ibumba.
26 Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvugeko ariukuri? Niukurikoko nta wabivuze, niukurinta wabimenyekanishije, niukurinta n'umwe wumvise amagambo yanyu.
27 Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwiraubutumwa bwiza.
28 Kandi iyo ndebye muri boubwabo mbona nta muntu, nta n'umujyanama wabasha kunsubizambabajije.
29 Dore bose imirimo yabo niubusakandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe niumuyagakandi ni imivurungano.
1 “Doreumugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranijeumutimawanjyeukamwishimira. Mushyizehoumwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.
2 Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.
3 Urubingo rusadutse ntazaruvunakandi n'urumurirucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by'ukuri.
4 Ntazacogora, ntazakukaumutimakugezaaho azasohoreza gukiranuka mu isi, n'ibirwa bizategereza amategeko ye.”
5 Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n'ibiyivamo, abayituramoikabahaumwuka kandi abayigendaho ikabahaubugingo.
6 “Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufataukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry'abantu no kubaumucyouviraabanyamahanga,
7 no guhumūra impumyi,ukabohora imboheugakura ababa mu mwijima mu nzu y'imbohe.
8 “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.
9 Dore ibya mbere birasohoye, n'ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.”
10 Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe ryeuhereye ku mpera y'isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n'ibiyirimo byose n'ibirwa n'ababituyeho.
11 Ubutayun'imiduguduyabwo birangurureamajwi yabyo, n'ibirorero bituwehon'Abakedari, n'abaturageb'i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z'imisozi.
12 Ibyo nibyubaheUwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.
13 Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk'intwari mu ntambara, azivuga arangurureijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.
14 “Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk'ukoumugoreuramukwa asamaguza asemeka.
15 Nzarimbura imisozi n'udusozi, numisheubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n'ibidendezi nzabikamya.
16 “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyirazitigeze kumenya. Umwijima nzawuhinduriraumucyo imbere yazo, n'ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.
17 Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n'isoni cyane.
18 “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebemwitegereze.
19 Hari indi mpumyi atariumugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atariumuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atariumugaragu w'Uwiteka?
20 Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”
21 Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.
22 Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezweubushyakandi babahisha mu mazu y'imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wurihowo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvugako babisubizwa.
23 Ibyo hariubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya?
24 Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye?
25 Ni cyo cyatumye amurohahouburakari bwe bugurumanan'intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.
1 Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uriuwanjye.
2 Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu murirontuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata
3 kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukizawawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n'i Seba nahatanze ku bwawe.
4 Kuko wambereye inkoramutimakandiukabauwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga nkayatangiriraubugingo bwawe.
5 Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazanaurubyaro rwawe ndukureiburasirazuba, nzagukoranya ngukureiburengerazuba.
6 Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n'ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’Nzanira abahungu banjye bave kure, n'abakobwa banjye bave ku mpera y'isi,
7 nzaniraumuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.”
8 Sohora impumyi zifite amaso n'ibipfamatwi bifite amatwi,
9 amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby'ukuri.
10 “Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugirango mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.
11 “Jyewe, jyeubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukizautarijyewe.
12 Ni jye wabwirijeiby'agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.”Ni ko Uwiteka avuga.
13 “Kandi kokouhereye ahoumucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha guteshaukubokokwanjye. Ubwo nzakoraumurimoni ndeuzankoma mu nkokora?”
14 Uwitekaumucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloninzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludayabazahunganwa n'inkuge zabo biratanaga.
15 Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n'Umwami wanyu.”
16 Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi,
17 agasohora amagare n'amafarashi: ingabo n'intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk'uko bazimya imuri.
18 “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho.
19 Dore ngiye gukoraikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugirango nuhireubwoko bwanjye natoranije,
21 abantu niremeyeubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.
22 “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe.
23 Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngountambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoreshejeumurimow'amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu.
24 Ntiwatanze ifeza ngoungurireibihumuraneza, kandi ntiwampagije ibinure by'ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumurobyawe.
25 Ubwanjye ni jyeuhanagura ibicumurobyawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibukaukundi.
26 “Nyibutsa tuburane, shingaurubanza rwawe kugirangoutsindishirizwe.
27 Sogokuruzawa mbere yakoze icyaha, n'abigisha bawe bancumuyeho.
28 Ni cyo kizatuma nsuzuguzaabatware b'ubuturobwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi.
1 “Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.”
2 Uwiteka wakuremye akagukuzauhereyeukirimu nda, kandi ari weuzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruninatoranije.
3 “Uwishwe n'inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butakabwumye,urubyaro rwawe nzarusukahoUmwuka wanjye n'abana bawe nzabahaumugisha.
4 Bazamera nk'uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.
5 “Umwe azavuga ati ‘Ndi uw'Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n'ukubokokwe ko ari uw'Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”
6 Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.
7 Ni ndeuhwanye nanjyeuzahamagara akabivuga, akabintunganyirizauhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n'ibizabaho nibabivuge.
8 Mwe kugiraubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare,ubwanjye sinkizi.”
9 Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by'umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n'ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n'isoni.
10 Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagiraumumaro?
11 Dore bagenzi be bose bazakorwa n'isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagiraubwoba, isoni zibakorere hamwe.
12 Umucuziyenda icyuma akakivugutiramu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n'ukubokokwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.
13 Umubajiw'ibishushanyo arēgaumugoziakagiharatuza ikaramu, akakibāza n'imbazo, akakigera cyose n'icyuma kigera, akagishushanya n'ishusho y'umuntu kikagirauburanga nk'ubw'umuntu, nuko kikaba mu nzu.
14 Yitemera imyerezi n'imizo n'imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy'umworeni imvura ikakimeza,
15 hanyuma kikazaba inkwiumuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n'izo gutaraumutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire.
16 Ingere yacyo imwe ayicanishaumuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonyeumuriro.”
17 Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.”
18 Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya.
19 Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishijeumuriroamakara nyatarishaumutsima, nyotsaho n'inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y'igiti?”
20 Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n'umutimawibeshya, ntabasha gukizaubugingo bwe ntarushyeyibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?”
21 “Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uriumugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uriumugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa.
22 Neyuye ibicumurobyawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyehonk'igicu, ngarukirakuko nagucunguye.”
23 Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangururawa kuzimuko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n'igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.
24 Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujijeuhereyeukirimu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?
25 Indagu z'abanyabinyoma nzihinduraubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubizainyuma abanyabwenge,ubwenge bwabo nkabuhinduraubupfu.
26 Uwiteka ari weukomeza ijambo ry'umugaragu we agasohoza inama z'intumwa ze, avuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby'imiduguduy'i Buyudaati ‘Izubakwa kandi nzuburaimyanya yaho, yabaye amatongo.’
27 Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’
28 Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Niumushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’Akavuga iby'i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby'urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’”
1 Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfasheukubokokw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruzaabami kugirango mukingurireinzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa.
2 Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z'imiringa, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri.
3 Nzaguhaubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugirangoumenye ko ari jye Uwitekauguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.
4 Ku bw'umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwoutigeze kumenya.
5 “Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwoutigeze kumenya,
6 kugirangouhereye iburasirazubaukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundiubaho.
7 Ni jyeuremaumucyo n'umwijima, nkazana amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jyeukoraibyo byose.
8 Wa juru we, tonyanza, n'ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”
9 Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ariurujyo mu zindi njyo z'isi. Mbese ibumba ryabazauribumba riti “Urabumba iki?”Cyangwa icyouremacyavuga kiti “Nta ntoki afite?”
10 Azabona ishyanoubazase ati “Urabyara iki?”Akabaza nyina ati “Utwite iki?”
11 Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z'ibizaza, mukantegekera iby'abahungu banjye n'ibyo nkoresha intoki?
12 Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n'intoki zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka.
13 MpagurukishijeKuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni weuzubakaumurwa wanjye kandi ni weuzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
14 Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n'indamu za Etiyopiya n'iz'Abaseba, abagabo barebare bazagukezababe abawe, bazagukurikira. Bazagukezabari mu minyururubagupfukamire, bagutakambire bati ‘NiukuriImana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’”
15 Mana ya Isirayeli Umukiza, niukurini wowe Mana yihisha.
16 Bazakorwa n'isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe.
17 Ariko Isirayeli azakirishwa n'Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n'isoni, ntimuzamwara iteka ryose.
18 Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundiubaho.
19 Sinavugiyemu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiyeurubyaro rwa Yakobo nti ‘Muranshakiraubusa.’Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye.
20 “Nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy'igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukizanta bwenge bagira.
21 Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyouhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirijeuhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye.
22 “Nimumpugukiremukizwe, mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.
23 Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.
24 “Harihouzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n'imbaraga.’”
Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n'isoni.
25 Mu Uwiteka ni hourubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.
1 Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n'amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.
2 Ibyo bigirwamana birunamabikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byoubwabyo byajyanywe ho iminyago.
3 “Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukirimu nda, nkabaterura mukivuka
4 nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi zibauruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jyeuzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.
5 “Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?
6 Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakaguriraumucuziakabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubitaimbere bakakiramya.
7 Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwoumuntu agitakira ntikibasha kumusubizacyangwa ngo kimukizeibyago agize.
8 “Nimwibuke ibyo mwerekaneubugabobwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumuramwe.
9 Mwibuke ibyabanje kubahokera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.
10 Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.
11 Nzahamagara igisiga cy'amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugaboufiteimigambi yanjyeuturukamu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’
12 Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka.
13 Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzabakure n'agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye.
1 “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w'i Babuloniwe. Wa mukobwa w'Abakaludayawe, icara hasiukuweku ntebe y'ubwami, kukoutazongera kuvugwaho koudamaraye kandi koumenyereye kugubwa neza.
2 Enda ingasire usye,utwikururemu maso hawe, kuba igishura cyaweucebure, wambuke imigezi.
3 Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n'umwe.”
4 Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.
5 “Wa mukobwa w'Abakaludayawe, icarauceceke ujye mu mwijima, kukoutazongera kwitwaumugabekazi w'abami.
6 Narakariyeubwoko bwanjye, nsuzuguragakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasazaubashyira ku gahato gakomeye cyane.
7 Uravuga uti ‘Nzabaumugabekazi iteka ryose.’Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.
8 “Nuko rero umva ibi yeweuwihaye kwinezeza,ukicaraudabagira,ukibwira mu mutimauti ‘Ni jyeurihonta wundi, sinzabaumupfakazi kandi sinzapfusha abana.’
9 Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugerahoumunsi umwe bigutunguye,uburozibwawe nubwo ari bwinshi bute, n'ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo
10 kuko wiringiyeubugomebwaweukavuga uti ‘Nta wundeba.’Ubwenge bwawe n'ubuhanga bwawe ni byo bikuyobejeuribwira uti ‘Ni jyeurihonta wundi.’
11 “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiroryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbukautariwamenya kuzagutungura.
12 Nuko komeza ibikagiro byawe n'uburozibwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniyeuhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatumaunesha.
13 Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanuraukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahagurukebagukizeibizakuzaho.
14 “Dore bazamera nk'ibishingweumuriroubatwike, ntibazikiza imbaraga z'ibirimi byawo.Uwo muriro ntuzabaamakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.
15 Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga naweuhereye mu buto bwawe bazigenderaumuntu wese yigira ahe, nta wuzabauhariwo kugukiza.
1 “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry'Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitariukurintibibe n'ibyo gukiranuka,
2 kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.
3 “Navuze ibyabanje kubahokera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.
4 Nari nzi koudakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ariumutsiumezenk'icyuma, n'uruhanga rwawe rukabank'umuringa.
5 Ni cyo cyatumagambikubwirauhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugirangoutazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n'igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’
6 Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishweutigeze kumenya.
7 Biremwe nonaha si ibya kera, kugezauyu munsi ntiwigeze kubyumva kugirangoutavuga uti ‘Nari mbizi.’
8 Niukurikoko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye,uhereye keraugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wisweumunyabyahaukivuka.
9 “Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho.
10 Dore ndagutunganyije ariko si nk'ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.
11 Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
12 “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw'imperuka.
13 Ukubokokwanjye ni ko kwashyizehourufatiro rw'isi,ukubokokwanjye kw'iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.
14 “Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvugaibyo? Uwo mutoniw'Uwiteka i Babuloniazahagira uko ashaka, kandiukubokokwe kuzatera Abakaludaya.
15 Jyeubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.
16 “Nimwigire hino mwumve ibi:uhereye aho byatangiriye sindavugiramu rwihisho,uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n'Umwuka wayo.”
17 Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugiriraumumaro, ikakujya imbere mu nziraukwiriye kunyuramo.
18 “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk'uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk'umurabaw'inyanja,
19 kandiurubyaro rwawe rukangana n'umusenyi, n'abava mu nda yawe bakamera nk'imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”
20 Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludayamuvugeibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y'isi, mubivugishe ijwi ry'indirimbo muti “Uwiteka acunguyeumugaragu we Yakobo.”
21 Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayuntibarakicwa n'inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.
22 “Nta mahoro y'abanyabyaha.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutegeamatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.
2 Akanwa kanjye yagahinduye nk'inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy'ukubokokwe kandi ampinduyeumwambiusennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.
3 Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli,uzampesha icyubahiro.”
4 Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n'ubusa, amaboko yanjye yapfuyeubusanyakoresha ibitagiraumumaro. Icyakora nzacirwaurubanza n'Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.”
5 None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabeumugaragu we mugarurireYakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,
6 aravuga ati “Kubaumugaragu wanjyeugakungura imiryango ya Yakobo,ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kubaumucyo wo kuviraamahanga, kugirango agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”
7 Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryangaurunuka, ikiretwa cy'abatware ati “Abami bazabireba bahagurukanen'ibikomangoma baramye ku bw'Uwitekaugiraumurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”
8 Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukizangutange ho isezerano ry'abantu kugirangouhagurutse igihugu,utumebaragwa gakondo yabo yabayeumwirare.
9 Kandiubwire imbohe zisohoke, n'abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z'imisozi zose, ahari agasi hazabaurwuri.
10 Ntibazicwa n'inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n'izuba ntirizabica kukouwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y'amazi.
11 “Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru.
12 Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n'iburengerazuba kandi aba na bo bazaturukamu gihugu cy'i Sinimu.”
13 Ririmba wa juru we, nawe wa si weunezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu beumubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.
14 Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.”
15 “Mbeseumugoreyakwibagirwaumwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.
16 Dore nguciyemu biganza byanjye nk'uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.
17 “Abana bawe barihuta, abakurimbuye n'abakugizeamatongo bazakuvaho.
18 Ubura amaso yaweuraranganyeurebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubahokwanjye yukouzabambara bose nk'uwambaye iby'umurimbo,uzabakenyera use n'umugeni.”Ni ko Uwiteka avuga.
19 “Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n'umusaka, n'igihugu cyawe cyarimbutse, niukuribizabera abaturagebawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.
20 Abana wanyazwe bazakuvugiramu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’
21 Uzaherako wibaze mu mutimauti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n'igicibwa n'inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’”
22 Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburiraamahangaukubokokwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n'abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.
23 Abami bazakuberaba so bakurera, n'abamikazi bazakuberaba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubamehasi barigateumukungugu wo ku birenge byawe, naweuzaherakoumenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n'isoni.”
24 Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe baziraukuribararekurwa?
25 Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n'abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y'abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jyeuzakurwanira n'ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.
26 Abaguhatanzabagaburirainyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk'usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukizawawe n'Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.”
1 Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemoumwenda uwo nabahaye houbwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzizeibyaha byanyu, kandi ibicumurobyanyu ni byo byasendesheje nyoko.
2 “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakuburauwitaba? Mbeseukubokokwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagiraubutayu, amafi yari arimo aranuka agwaumwuma kuko nta mazi ahari.
3 Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”
4 Umwami Imana impayeururimirw'abigishijwe kugirango menye gukomereshaurushyeamagambo, inkangura uko bukeye, ikanguriraugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe.
5 Umwami Imana inzibuyeugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukirensubireinyuma.
6 Abakubitanabategeyeumugongo n'imisaya nyitegera abampfurauruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe.
7 Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.
8 Untsindishiriza ari hafi, ni ndeuzamburanya? Duhagarare twembi,umureziwanjye ni nde? Nanyegere.
9 Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni ndeuzatsindisha? Bose bazasaza nk'umwambaro, inyenzi zizabarya pe!
10 Ni nde wo muri mwe wubahaUwiteka akumviraumugaragu we? Ugenda mu mwijima adafiteumucyo niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.
11 Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umurirowanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamanaumubabaro.
1 “Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebeigitare mwasatuwehon'urwobo rw'inganzo mwacukuwemo.
2 NimurebeAburahamu sogokuruzana Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuhaumugisha nkamugwiza.
3 “Uwiteka ahumurijei Siyoni n'imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije,ubutayubwaho abuhinduye nka Edeni n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka, muri yo hazabaumunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo.
4 “Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abeumucyouviraamahanga.
5 Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandiukubokokwanjye ni ko baziringira.
6 Nimwubureamaso yanyu murebeijuru, murebeno ku isi hasi. Ijuru rizatamurukank'umwotsi n'isi izasaza nk'umwambaro, n'abayibamo bazapfa nk'isazi, ariko agakiza kanjye kazagumahoiteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.
7 “Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo,
8 kuko inyenzi zizabarya nk'uko zirya imyambaro, n'umurandauzabarya nk'uko uryaubwoya bw'intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n'agakiza kanjye kazagumahoibihe byose.”
9 Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kubokok'Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z'ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahuugasogota cya Kiyoka?
10 Si wowe wakamije inyanja y'amazi maremare y'imuhengeri,ukarema inzira imuhengeri ku butakabwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?
11 Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezerouhorahouzabaku mitwe yabo, bazagiraumunezero n'ibyishimo,umubabaro no gusuhuzaumutimabizahungaumuhashya.
12 “Jyeubwanjye ni jyeubahumuriza. Uri muntu ki, yeweutinyaumuntu kandi azapfa,ugatinya n'umwana w'umuntuuzahindurwa nk'ubwatsi,
13 ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n'imfatiro z'isi, maze ukīrizaumunsi watinyeuburakari bw'umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbeseuburakari bw'umugomebutwaye iki?
14 Abanyagano b'ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.
15 “Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
16 Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy'ukubokokwanjye, kugirango ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z'isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muriubwoko bwanjye.’”
17 Kanguka, kanguka, byukauhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy'umujinya we,unyoye igikombe cy'ibidandabiranya,uracyiranguza.
18 Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyoboraubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufataukuboko.
19 Ibi byombi bikugezeho! Ni ndeuzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n'inzara n'inkota ko biguteye, naguhumurizante?
20 Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk'uko isasu igwa mu kigoyi, bijuseumujinya w'Uwiteka ari wo guhanakw'Imana yawe.
21 Nuko rero noneho umva ibi, yeweurenganaugasindautanyoye vino,
22 umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburanaurubanza rw'abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy'ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy'umujinya wanjye wariufitemu ntoki, ntuzongera kukinywahoukundi.
23 Ngishyize mu biganza by'abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, naweugategaumugongo wawe nk'ubutakacyangwa nk'inzira y'abagenzi.”
1 Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemuumurwa wera, kukouhereye noneutakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo.
2 Ihungureumukungugu,uhagurukewicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w'i Siyoni wajyanywe ari imbohe,
3 kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzweubusa, na none muzacungurwa ari nta fezautanze.”
4 Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahoraubusa.
5 None ndagira nte?”Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi birizaumunsi batuka izina ryanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.
6 “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jyeuvuga. Dore ni jye.”
7 Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!”
8 Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruyebaririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwireberaubwabo.
9 Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumurizaabantu be acunguye i Yerusalemu.
10 Uwiteka ahinaumwambaro wo ku kubokokwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu.
11 Nimugende, nimugende musohokemo ntimukoreku kintu cyose gihumanye, muve muriBabuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza.
12 Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera.
13 Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.
14 Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu,
15 uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya.
1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandiukubokok'Uwiteka kwahishuriwende?
2 Kuko yakuriyeimbere ye nk'ikigejigeji, nk'igishyitsi cyumburiramu butakabwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afiteubwiza bwatuma tumwifuza.
3 Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yariumunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
4 Niukuriintimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro.
5 Nyamara ibicumurobyacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwegukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
6 Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
7 Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
8 Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y'abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuroby'ubwoko bwe?
9 Bategetse ko ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiragaurugomo, kandi ntagireuburyarya mu kanwa ke.
10 Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwoubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukurahoibyaha, azabonaurubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukubokokwe.
11 Azabona ibiturukamu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjyeukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.
12 Ni cyo gituma nzamugabanyaumugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutseubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
1 “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagarauririmbeuterehejuru woweutaramukwa, kuko abana b'igishubaziko barutaubwinshi abana b'umugeniwarongowe.”Ni ko Uwiteka avuga.
2 “Agūra ikibanza cy'ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukirehafi wungure imigozi yawe ibe miremire,ushimangire imambo zawe,
3 kukouzarambura ujya iburyo n'ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu miduguduyabaye amatongo.
4 Witinya kukoutazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwouzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayowo mu bupfakazi bwawe ntuzawibukaukundi.
5 Kuko Umuremyi wawe ari we mugabowawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose.
6 “Uwiteka aguhamagaye nk'umugorew'igishubazikoufiteagahinda mu mutima, nk'umugorewo mu busoreiyo asenzwe.”Ni ko Imana yawe ivuga.
7 “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.
8 Nakurakariyeuburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.”Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.
9 “Ibyo ndabihwanya n'iby'umwuzurewo mu gihe cya Nowa, nk'uko narahiye koumwuzurewo mu gihe cya Nowautazongera kubahoku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.
10 Imisozi izavaho n'udusozituzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.”Ni ko Uwitekaukugirira ibambe avuga.
11 “Yeweurengana,ugahungabanywa n'inkubi y'umuyagantuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro.
12 Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandiurugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.
13 “Abana bawe bose bazigishwa n'Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.
14 Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kukoutazatinya,uzabakure y'ibiteyeubwoba kuko bitazakwegera.
15 Ahari bazaterana ariko si jyeuzabaubateranije,uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.
16 “Dore ni jyeuremaumucuziuvugutiraumurirow'amakara agakuramoicyuma akoreshaumurimowe, kandiumurimbuzi namuremeye kurimbura.
17 Ariko nta ntwaro bacuriyekukurwanya izagira icyo igutwara, kandiururimirwose ruzaguhagurukirakukuburanyauzarutsinda. Ibyo ni byo muragew'abagaragu b'Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturukaaho ndi.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze muguremurye, nimuze mugurevino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.
2 Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugireumwete wo kunyumvira mubonekurya ibyiza,ubugingo bwanyu bukishimiraumubyibuho.
3 “Mutegeamatwi muze aho ndi munyumve,ubugingo bwanyu bubonekubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.
4 Dore mutanze houmugabowo guhamiriza amahanga, akabaumwami w'amoko n'umugabawayo.
5 Doreuzahamagara ishyangautazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhayeicyubahiro.”
6 Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.
7 Umunyabyaha nareke ingeso ze,ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukireUwiteka na we aramugirira ibambe, agarukireImana yacu kuko izamubabarira rwose pe.
8 “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!”Ni ko Uwiteka avuga.
9 “Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
10 “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosaubutakabukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugahaumubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuhaumutsima,
11 ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagarukaubusaahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukoraicyo naritumye.
12 “Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n'udusozibizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.
13 Mu cyimbo cy'umufatangwe hazameraumuberoshi, mu cyimbo cy'umukerihazameraumuhadasi, bizubahisha izina ry'Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”
1 Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby'ukuri, mukoreibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiyeguhishurwa.
2 Hahirwaumuntuukoraibyo n'umwana w'umuntuubikomeza, akeza isabato ntayice, akarindaukubokokwe ngo kudakora icyaha cyose.”
3 Kandiumunyamahangauhakwa ku Uwiteka ye kuvugaati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubwoko bwe.”Kandi n'inkone ye kuvugaiti “Dore ndi igiti cyumye.”
4 Kuko Uwiteka avuga ati “Iby'inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,
5 nzazishyiriraurwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugiraabahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.
6 “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be,umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,
7 abo na bo nzabageza ku musoziwanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.”
8 Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandiudashyizeho abe bakoranijwe.”
9 Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.
10 Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk'imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.
11 Ni koko ni imbwa z'ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yaboubwabo,umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.
12 Baravuganabati “Nimuze mbazanire vino tunyweibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”
1 Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi koumukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.
2 Agera mu mahoroumuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukiraku buriribwe.
3 “Nimwigire hino, mwa bahungu b'umugorew'umushitsikazi mwe,urubyaro rw'umusambanyi na maraya.
4 Uwo musekani nde? Uwo munegurizaizuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b'abanyabyaha,urubyaro rw'abanyabinyoma,
5 yemwe abihangishaho muri munsi y'imirinzi n'igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?
6 Mu mabuye y'ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hariumugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwaukayatura n'ayandi maturo. Ubu se ndacyariuwitwarwaho ku bimeze bityo?
7 Ku musozimuremure muninini ho washyizeuburiribwawe, kandi ni ho wazamukagaukajya gutamba ibitambo.
8 Kandi washyizeurwibutso rwawe inyuma y'inzugi n'ibikomanizo, kuko wambariyeubusaundiutarijye, wurirauburiribwaweubugirabugari,usezerana na bo isezeranoubonyeuburiribwabourabukunda.
9 Washengereyeumwami wihezuye imibavu igutamyeho,utumaintumwa zawe kure,urisuzuguzabikugezaikuzimu.
10 Wagenzeurugendo rurerure ruguterakunanirwa, arikontiwisubiramo ngouvugeuti ‘Nta cyo rumaze.’Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumyeutiheba.
11 “Mbese uwo watinyeugashyaubwoba ni nde, bigatumaubeshya ntunyibuke kandiukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?
12 Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n'imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.
13 Ubwoutaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukizeariko reroumuyagauzabitwara,umwukauzabikurahobyose. Arikounyizera ni weuzahindūra igihugu kandi ni weuzaragwaumusoziwanjye wera.”
14 Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumbururemutunganye inzira, mukureibisitaza mu nzira y'ubwoko bwanjye.”
15 Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufiteumutimaumenetse wicisha bugufi, kugirango mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse.
16 Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n'imitima naremye byashirira imbere yanjye.
17 Icyaha cye cy'umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubirainyuma mu ngeso zikundwan'umutimawe.
18 “Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubizeibyo kumumaranaumubabaro hamwe n'abamuborogeye.
19 Ni jyeuremaishimwe ry'imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’”Ni ko Uwiteka avuga.
20 “Ariko abanyabyaha bameze nk'inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n'imivumba.
21 Nta mahoro y'abanyabyaha.”Ni ko Imana yanjye ivuga.
1 “Shyira ejuruuvugecyane we kugerura, rangururaijwi ryawe nk'ikonderaubwireubwoko bwanjye ibicumurobyabwo,ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.
2 Icyakora banshaka uko bukeyebishimira kumenya inzira zanjye, nk'ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y'Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.
3 “Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyirizaubusantubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabazaukabyirengagiza?’
“Mbiterwa n'uko ku munsi wanyu wo kwiyirizaubusamuba mubonye uko mwinezezaubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.
4 Dore icyo mwiyiririzaubusan'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyirizaubusauko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.
5 Ugira ngo kwiyirizaubuzanshima kumezegutyo? Mbese niumunsiumuntu yibabarizamo akubikaumutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyirizaubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?
6 “Ahubwo kwiyirizaubusanshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z'urugomo, mugahambura imigozi y'uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugacaiby'agahato byose.
7 Kandiukarekuraugatanga ibyokurya byaweukagaburiraabashonji,ukazana abakene bāmeneshejweukabashyira mu nzu yawe, wabonauwambayeubusaukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.
8 “Maze reroumucyo waweuzaherakoutambike nk'umuseke,ubukirebwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy'Uwiteka kizaba kigushoreye.
9 Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutakaazavuga ati ‘Ndi hano.’
“Niwikuramoagahato no gutungaurutokino kuvuganabi,
10 ukihotoreraumushonjiugahazaumunyamubabaro,umucyo waweuzaherakouviremu mwijima, kandiurwijiji rwawe ruzatamurukahabe amanywa y'ihangu.
11 Uwiteka azajya akuyobora, azahazaubugingo bwawe mu bihe by'amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk'urutokirwuhirwa, kandiuzabank'isōko y'amazi idakama.
12 N'abazagukomokaho bazubakamu matongo ya kera yasenyutse,uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandiuzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.
13 “Nuhindukirantukandagire isabato,ukanga gukoraibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwoukitaisabatoumunezero,umunsi wera w'Uwitekaukawita uw'icyubahiroukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugireibyoushaka ku bwawe,
14 nukouzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruzaYakobo.”Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.
1 Doreukubokok'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.
2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubimaamaso ikanga no kumva.
3 Erega amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n'ururimirwanyu ruvugaibibi by'ibihwehwe!
4 Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburanaiby'ukuri, ahubwo biringira ibitagiraumumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa.
5 Baturagaamagi y'impiri bakabohaurutagangurwa,uriyeamagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamoincira.
6 Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y'urugomo.
7 Ibirenge byabo byirukiragukoraibibi, kandi bihutirakuvusha amaraso y'abatacumuyebibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose niugusenya no kurimbura.
8 Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye,uzigendamo wese ntazi amahoro.
9 Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegerezeumucyo tukabonaumwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.
10 Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, niukuriturakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumezenk'intumbi.
11 Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.
12 Erega ibicumurobyacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumurobyacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.
13 Turacumurakandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.
14 Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kukoukurikwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.
15 Niukurikoko,ukurikurabuze,uretse ibibi abaumunyage.
Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,
16 kandi abona ari nta muntuuhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumyeukubokokwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamuteragushikama.
17 Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n'imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwaumwete nk'umwitero.
18 Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabiturauburakari n'ababisha be azabahōra, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano.
19 Ni bwo bazubahaizina ry'Uwitekauhereye iburengerazuba, bakubahaicyubahiro cyeuhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugeziuhururaujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka.
20 “Nukoumucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukirabakareka gucumura.”Ni ko Uwiteka avuga.
21 Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjyeukurihon'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukanan'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivibwawe,uhereye ubuukageza iteka ryose.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Byukaurabagirane kukoumucyo wawe uje, kandiubwiza bw'Uwiteka bukababukurasiye.
2 Doreumwijimauzatwikira isi,umwijima w'icuraburindiuzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandiubwiza bwe buzakugaragaraho.
3 Amahanga azaganaumucyo wawe, n'abami bazagusangaubyukanye kurabagirana.
4 Ubura amaso yaweuraranganyeurebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturukakure n'abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.
5 Ni houzarebaugacya,umutimawaweuzikanga hanyuma waguke, kukoubwinshi bw'ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri.
6 Amashyo y'ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z'i Midiyani n'iza Efa. Zose zizaza ziturukai Sheba, zizaba zihetse izahabu n'imibavu zerekana ishimwe ry'Uwiteka.
7 Imikumbi y'i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y'intama y'i Nebawoti azagukorera, azuriraigicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y'icyubahiro cyanjye.
8 Aba ni bande bagurukank'igicu, bakamera nk'inuma zisubiramu madirishya yazo?
9 Niukuriibirwa bizantegereza, n'inkuge z'i Tarushishi ni zo zizabanza kuzanaabahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n'izahabu byabo ku bw'izina ry'Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.
10 “Abanyamahanga bazubakainkike zawe, n'abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.
11 Amarembo yawe azahora yuguruweiteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugirango abantu bakuzanireubutunzi bw'amahanga n'abami bayo ari imfate.
12 Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.
13 “Ibiti by'icyubahiro by'i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n'imiberoshi n'imiteyashuri bizazira hamwe, kugirango birimbisheubuturobwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza.
14 Abahungu b'abakurenganyaga bazaza bakwikubiteimbere, n'abagusuzuguragabazunamaku birenge byawe, bakwite Umurwa w'Uwiteka, Siyoni, ah'Uwera wa Isirayeli.
15 “Nubwo waretsweukangwa ntihabe hariukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguheubwiza buhoraho n'ibyishimo by'ibihe byinshi.
16 Kandiuzonka n'amashereka y'amahanga,uzonka amabere y'abami. Nukouzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukizawawe n'Umucunguzi wawe,umunyambaraga wa Yakobo.
17 “Mu cyimbo cy'imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy'icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy'igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy'amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.
18 Urugomontiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zaweuzazita Agakiza, n'amarembo yaweuzayita Ishimwe.
19 “Ku manywa izuba si ryo rizakuberaumucyo, kandiukwezi si ko kuzakuberaumwezi, ahubwo Uwiteka ni weuzakuberaumucyouhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakuberaicyubahiro.
20 Izuba ryawe ntirizarengaukundi, kandiukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari weuzakuberaumucyouhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.
21 Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugezaiteka ryose, bazaba ishami nitereye,umurimow'intoki zanjyeumpesha icyubahiro.
22 Umuto azagwira abe mo igihumbi,uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”
1 Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwanezaubutumwa bwiza, yantumye kuvuraabafite imvune mu mutimano kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukinguriraabari mu nzu y'imbohe.
2 Kandi yantumye no kumenyesha abantuumwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhozaabarira bose.
3 Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubahaikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutimawihebye, kugirango bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.
4 Nuko bazubakaahasenyutse, bazuburaamatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imiduguduyasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.
5 Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.
6 Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b'Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b'Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.
7 Mu cyimbo cyo gukorwa n'isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimiraumugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagiraumunezerouhoraho.
8 “Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby'ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.
9 Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ariurubyaro Uwiteka yahayeumugisha.”
10 Nzajya nishimira Uwiteka cyane,umutimawanjyeuzajyaunezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza, akamfubikaumwitero wo gukiranuka, nk'ukoumukwe arimba akambara ikamba, kandi nk'ukoumugeniarimbishwa iby'umurimbo bye.
11 Nk'ukoubutakabumeraumumero, kandi nk'ukoumurimaumeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n'ishimwe imbere y'amahanga yose.
1 Ku bw'urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugezaubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k'umuseke, n'agakiza kaho kakamera nk'itabaza ryaka.
2 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n'abami bose bazabona icyubahiro cyawe, mazeuzitwa izina rishya rihimbwe n'Uwiteka.
3 Kandiuzabaikamba ry'ubwiza riri mu ntoki z'Uwiteka, n'igisingo cy'ubwami kiri mu ntoki z'Imana yawe.
4 Ntuzongera kwitwa Intabwa, n'igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwouzitwa Inkundwakazi n'igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.
5 Nk'ukoumusorearongoraumukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk'ukoumukwe anezererwaumugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.
6 Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze.
7 Kandi ntimukamuhwemere kugezaubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi.
8 Uwiteka yarahiyeukubokokwe kw'iburyo n'ukubokokw'imbaraga ze ati “Niukurisinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n'abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye.
9 Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by'ubuturobwanjye bwera.”
10 Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburureinzira nyabagendwa muyikuremoamabuye, mushingire amahanga ibendera.
11 Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y'isi ati “Nimubwireumukobwa w'i Siyoni muti ‘Dore Umukizawawe araje, azanye n'ingororano kandi inyituranoyo kwitura imuje imbere.’”
12 Bazabitaubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandiuzitwa Ahashatswe, Umurwautatawe.
1 Uriya ni ndeuturutse muri Edomu, agahagurukai Bosira yambaye imyambaro y'imihemba, yambaye imyenda y'icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
“Ni jyeuvugisha gukiranuka, nyir'imbaraga zo gukiza.”
2 Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n'iy'uwengesheje ibirenge mu muvurewengerwamo vino?
3 “Niyengeshejeumuvurejyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n'umwe twari kumwe. Niukurinabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungishaumujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.
4 Kuko nari naragambiriyeumunsi wo guhoreramo inzigo, none n'umwaka wo gucungura abantu banjye na wouratashye.
5 Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n'uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumyeukubokokwanjye kunzanira agakiza, n'uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye.
6 Mvungisha amahangauburakari bwanjye, mbasindishaumujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”
7 Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye, ibyo yaduhayebyose nzajya mbivuga uko bingana, muvugen'ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereyeubuntu, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.
8 Kuko yavuze ati “Niukuriaba ni abantu banjye, abana batariganya.”Nuko ababere Umukiza.
9 Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayikauhoraimbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n'imbabazi ze ni byo byamuteyekubacungura, yarabateruragaakabaheka iminsi yose ya kera.
10 Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahindukaumwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.
11 Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n'abantu be ati “Uwabazamuranye n'abungeri b'intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?
12 Ni nde watumyeukubokokwe kw'icyubahiro kugenda iruhande rw'iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,
13 akabanyuza imuhengeri nk'amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?
14 Nk'uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w'Uwiteka yabaruhuraga.”Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugirango wiheshe izina ry'icyubahiro.
15 Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturobwo kwera kwawe n'ubw'icyubahiro cyawe. Umwete wawe n'imirimo yawe y'imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutimawawe n'imbabazi zawe ndabyimwe.
16 Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Woweubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu,uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.
17 Uwiteka, ni iki gitumautuyobya inzira zawe,ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garukaugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe.
18 Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiyeubuturobwawe bwera.
19 Twahindutse nk'abatigeze gutegekwa nawe, nk'abatigeze kwitirirwa izina ryawe.
1 Icyampaugasatura ijuruukamanuka, imisozi igatengukiraimbere yawe nk'ukoumuriroutwika inyayuukatuza amazi, kugirango izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.
2 Ubwo wakoraga ibiteyeubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukiraimbere yawe,
3 kukouhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarirauyitegereza, itari wowe.
4 Ubonana n'unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n'abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakayekuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?
5 Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n'ibyo twakiranutse byose bimeze nk'ubushwambagara bufiteibizinga, twese turabank'ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk'umuyaga.
6 Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso,ukadutsembauduhoyegukiranirwa kwacu.
7 Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uriumubumbyiwacu, twese turiumurimow'intoki zawe.
8 Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhorawibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe.
9 Imiduguduyawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo.
10 Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruzabaguhimbarizaga yarahiye, n'ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.
11 Uwiteka,uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzacecekautugirire nabi rwose?
1 “Nabaririjwe n'abatanyitagaho, nabonywe n'abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘Nimundebe, nimundebe.’
2 Arikoubwoko bw'abagome nabutegeraga amabokoumunsiukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwiraubwabo.
3 Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari.
4 Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z'ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamoumufaw'inyama z'ibizira,
5 bakavuga bati ‘Hagararaukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’Abo bamberaumwotsi wo mu mazuru n'umurirowakaukirizaumunsi.
6 “Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.
7 Gukiranirwa kwanyuubwanyu, n'ukwa ba sogokuruzawanyu nzakubiturirahamwe.”Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”
8 Uwiteka aravuga ati “Nk'uko iseriry'inzabibu rivamoumutobebakavuga bati ‘Ntuwurimbure kukougifiteumumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.
9 Muri Yakobo nzahakuraurubyaro, no muri Yuda nzakuramouwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n'abagaragu banjye bazahatura.
10 Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy'intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy'amashyo y'inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.
11 “Ariko mwebwe abimūye Uwiteka mukibagirwaumusoziwanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Meni vino y'inkangaza,
12 nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufikwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”
13 Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n'inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n'inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n'isoni.
14 Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n'umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n'agahinda ko mu mutima, muborozwe n'imitima ibabaye.
15 Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.
16 Maze uwo mu isiushakaumugisha azawusabaImana y'ukuri, n'uwo mu isiurahira azarahira Imana y'ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.
17 “Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.
18 Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakabaumunezero.
19 Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kuriran'imiborogo ntibizahumvikanaukundi.
20 Ntihazongera kubamoumwanaumazeiminsi mike, cyangwaumusazaudashyikije imyaka ye, kukoumwana azapfa amaze imyaka ijana, arikoumunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.
21 Bazubakaamazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.
22 Ntibazubakaamazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n'abandi, kuko bazamara imyaka nk'ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y'intoki zabo.
23 Ntibazaruhiraubusakandi ntibazabyara abana bo kubonaamakuba, kuko bazaba ariurubyaro rw'abahaweumugisha n'Uwiteka, hamwe n'abazabakomokaho.
24 Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.
25 Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarishaubwatsi nk'inka,umukungugu ni wouzabaibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musoziwanjye wera.”Ni ko Uwiteka avuga.
1 Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukirahazaba ari hantu ki?
2 Kuko ibyo byoseukubokokwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.”Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho niumukeneufiteumutimaumenetse, agahindishwaumushitsi n'ijambo ryanjye.
3 “Ubaga inka ahwanye n'uwicaumuntu,utambaumwana w'intama ahwanye n'uvunaimbwa ijosi,uturaituro ahwanye n'utuyeamaraso y'ingurube,uwosaimibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwaumugisha. Niukurikoko bitoranirije inzira zaboubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.
4 None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibateraubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugagantibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”
5 Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n'ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebeumunezero wanyu!’Ariko bazakorwa n'isoni.
6 Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturukamu rusengero, ni iry'Uwiteka witura abanzi be.
7 “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyaraumwana w'umuhungu.
8 Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubonaibisa bityo? Mbese igihugu cyavukaumunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.
9 Mbese nzatuma batwita ne gutumababyara?”Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jyeutumababyara nabaziba inda?”Ni byo Imana yawe ibaza.
10 “Mwishimane n'i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe,
11 kugirango mwonke muhageamashereka y'ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.”
12 Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk'uruzi, nzahahaubwiza bw'amahanga bumerenk'umugeziwuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.
13 Nk'uko nyina w'umwana ahumurizaumwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”
14 Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n'amagufwa yanyu azamera nk'ubwatsi bw'uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira.
15 Kuko Uwiteka azazana n'umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugirangouburakari abarakariye abusohoresheumujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by'umuriro.
16 Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanishaumurirow'inkota ye, kandi abazicwa n'Uwiteka bazaba ari benshi.
17 “Abiyeza bakitegurirakujya mu masambu yabo, batoyeumurongo bakarya inguruben'ikizira n'imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.”Ni ko Uwiteka avuga.
18 “Kuko nzi imirimo yabo n'ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n'abavuga indimi zitari zimwe, bazaza baboneubwiza bwanjye.
19 Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n'i Puli n'i Ludi mu bafozi b'imiheto, n'i Tubalin'i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n'icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby'icyubahiro cyanjye.
20 Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo guturaUwiteka i Yerusalemu ku musoziwanjye wera.”Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk'uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y'Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye.
21 Kandi nzakuramobamwe mbagire abatambyi n'Abalewi.”Ni ko Uwiteka avuga.
22 “Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni kourubyaro rwawe n'izina ryawe bizahoraho.”Ni ko Uwiteka avuga.
23 “Igihe kizazauhereye mu mboneko z'ukweziukageza mu mboneko z'ukundi, no guheraku isabatoukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.”Ni ko Uwiteka avuga.
24 “Nuko bazasohoka bajya kurebaintumbi z'abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n'umurirontuzime, bazatera abantu bose gushishwa.”