1 Amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi,umwamiutuyei Yerusalemu.
2 Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose niubusa!”
3 Ibyoumuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?
4 Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.
5 Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutiragusubiraaho rirasira.
6 Umuyagauhuhawerekeye ikusiugahindukirira ikasikaziuhoraunyuranamo mu rugendo rwawo, kandiugaruka kuzengurukamu nzira zawo.
7 Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubirakunyura.
8 Ibintu byose bifiteumuruhomwinshiutavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n'amatwi ntarambirwa kumva.
9 Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru.
10 Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.
11 Ibya mbere ntibicyibukwa, n'ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.
12 Jyewe Umubwiriza, nariumwami wa Isirayeli i Yerusalemu.
13 Nakomejeumutimawanjye gushaka no kugenzurishaubwenge, kugirango menye iby'ibintu byose bikorerwa munsi y'ijuru, n'umuruhomubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.
14 Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y'ijuru, kandi mbona byose ariubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
15 Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.
16 Nibwiye mu mutimawanjye ndavuga nti “Dore niyunguyeubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Niukuriumutimawanjye wabonyeubwenge bwinshi no kumenya.”
17 Nakomejeumutimawanjye kumenyaubwenge no kumenya iby'ubusazin'ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga,
18 kukoubwenge bwinshi burimoagahinda kenshi, kandiuwungukaubwenge yunguka n'umubabaro.
1 Nibwiye mu mutimawanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.”Maze mbona ko na byo ariubusa.
2 Navuze ibyo gusekanti “Niubusazi”, n'iby'ibitwenge nti “Bimaze iki?”
3 Nishatse mu mutimauko nakwishimishaumubiriwanjye vino, ariko ngoumutimawanjyeukomeze kunyobozaubwenge, ngashaka n'uburyo nakora iby'ubupfapfa, kugirango menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y'ijuru mu minsi bakiriho yose.
4 Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,
5 nihingiye imirima, n'imirima y'uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by'amoko yose y'imbuto ziribwa,
6 nifukuriyeamariba y'amazi, kugirango nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.
7 niguriyeabagaragu n'abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngiraubutunzi bwinshi bw'amashyo y'inka n'imikumbi y'intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.
8 Nirundaniriza ifeza n'izahabu, n'ubutunzi buherereye ku bami buvuyemu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b'abagabo n'ab'abagore n'ibinezeza abantu, n'ibicurangwa by'uburyo bwose.
9 Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n'ubwenge bwanjye.
10 Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n'umunezero wose nimyeumutimawanjye, kukoumutimawanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z'imirimo yanjye yose.
11 Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhijenkora, nsanga byose ariubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifiteumumarokiri munsi y'ijuru.
12 Nisubiramo ngo ndebeubwenge n'ubusazin'ubupfapfa. Mbeseuzasimburaumwami azabasha gukoraiki? Keretse ibisanzwe bikorwa.
13 Nuko mbona koubwenge burutaubupfapfa nk'ukoumucyourutaumwijima.
14 Amaso y'umunyabwenge ari mu mutwe we, na weumupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.
15 Ni ko kwibwira mu mutimanti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurushaubwenge byamariye iki?”Ni ko kwibwira mu mutimanti “Ibyo na byo niubusa.”
16 Eregaumunyabwenge ameze nk'umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Eregaumunyabwenge na we apfa nk'umupfapfa!
17 Ni ko kwangaubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y'ijuru yamereye nabi. Byose niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
18 Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiyemunsi y'ijuru, kuko nzayisigiraumuntuuzansimbura.
19 Kandi ni nde uzi yuko azabaumunyabwenge cyangwaumupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamoubwenge munsi y'ijuru. Ibyo na byo niubusa.
20 Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebyaumutimawanjye ku miruho yanjye yose naruhiyemunsi y'ijuru,
21 kuko habahoumuntuukoranaubwenge no kumenya n'ubuhanga, nyamara azabisigirautabiruhiye, bibeumuragewe. Ibyo na byo niubusa, ni ibibi bikomeye.
22 None seumuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byoumutimawe washishikariye munsi y'ijuru?
23 Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n'imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoroumutimawe nturuhuka. Ibyo na byo niubusa.
24 Ntakigiriraumuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezereshaubugingo bwe ibyiza biturukamu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kubokokw'Imana.
25 None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?
26 Kukounezeza Imana ari we ihaubwenge no kumenya n'umunezero, arikoumunyabyaha imuhaumuruhongo asarure arunde, abone ibyo guhaunezeza Imana. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
1 Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose gifiteumwanya wacyo.
2 Hariho igihe cyo kuvukan'igihe cyo gupfa, igihe cyo guteran'igihe cyo kurandura ibikūri.
3 Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.
4 Igihe cyo kuriran'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina.
5 Igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kwirinda guhoberana.
6 Igihe cyo gushaka n'igihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana n'igihe cyo gutanga.
7 Igihe cyo gutabura n'igihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvugaigihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga,
8 igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.
9 Ibyoumuntu akora yirushyabimumarira iki?
10 NabonyeumuruhoImana yahaye abantu ngo barushywe na wo.
11 Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo,uburyoumuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze,uhereye mbere na mbereukazageza ku iherezo.
12 Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutirakunezerwa, no gukoraneza igihe bakiriho cyose.
13 Kandi koumuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose, kuko na byo ariubuntu bw'Imana.
14 Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugirango abantu bayubahe.
15 Ikiriho cyahozeho na kera kandi ikizabaho cyahozehouhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho.
16 Maze kandi nabonye munsi y'ijuru, aho kubonaimanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye.
17 Ni ko kwibwira mu mutimawanjye nti “Imana izaciraurubanza abakiranutsi n'abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy'ikintu cyose n'umurimowose.”
18 Nibwiye mu mutimanti “Bimera bityo ku bw'abantu kugirango Imana ibagerageze, kandi ngo bīmenyeho yuko na boubwabo bameze nk'inyamaswa.
19 Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk'uko bapfa ni ko zipfa. Niukuribyose bihumekakumwe,umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ariubusa.
20 Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo.
21 Ni nde uzi yukoumwuka w'umuntuuzamukaukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw'inyamaswaumanukaukajya mu butaka?”
22 Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi:umuntu kunezezwa n'imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?
1 Nsubiyeinyuma mbona iby'agahato byose bikorerwa munsi y'ijuru, mbona n'amarira y'abarengana babuze kirengera,ububasha bwari bufitwe n'ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.
2 Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kurutaabazima bakiriho.
3 Niukuribose barutwa n'utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y'ijuru.
4 Kandi mbona imirimo yose n'iby'ubukorikori byose, yuko ari byo bitumaumuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
5 Umupfapfa aripfumbata agasigara aryaumubiriwe.
6 Urushyirumwe rwuzuyerufiteamahoro, biruta amashyi yombi yuzuyeafiteumuruhono kwiruka inyuma y'umuyaga.
7 Nsubiyeinyuma mbona ibitagiraumumaromunsi y'ijuru.
8 Harihoumuntu nyakamweutagira uwo babana, ndetse ntagire n'umwana cyangwaumuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahagaubutunzi. Ajya yibwira ati “Ni nde mbikorera bikabuzaubugingo bwanjye ibyiza?”Ibyo na byo niubusa, niukuriniumuruhomubi.
9 Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by'imirimo yabo,
10 kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, arikouguyeari wenyine atagiraumubyutsa, aba abonye ishyano.
11 Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate?
12 Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandiumugoziw'inyabutatuntucikavuba.
13 Umusorew'umukeneufiteubwenge arutaumwamiushaje w'umupfapfautacyemera kugirwa inama,
14 kuko yari avuye mu nzu y'imbohe ngo yimikwe, ndetse mu gihugu yimitswemo ni cyo yavukiyemo ariumukene.
15 Nabonye abantu bazima bose bagendera munsi y'ijuru baherereye mu ruhande rw'uwo musorewazunguyeumwami.
16 Abantu bose yategekaga ntibagiraga uko bangana, ariko abazakurikiraho ntibazamwishimira. Niukuriibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
17 Nujya mu nzu y'Imana ujyeurinda ikirenge cyawe, niwegeraukumva biruta gutamba ibitambo by'abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi.
1 Ntukihutirekubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundireumutimawawe kugiraishyushyuryo kugiraicyouvugiraimbere y'Imana, kuko Imana iri mu ijuru naweukabauri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.
2 Inzozi zizanwa n'imiruho myinshi, kandi ijwi ry'umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
3 Nuhigira Imanaumuhigontugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujyeuhigura icyo wahize.
4 Guhigaumuhigontuwuhigure birutwa no kutawuhiga.
5 Ntugakundire akanwa kawe gucumuzaumubiriwawe, kandi ntukavugireimbere ya marayika uti “Narafuditse.”Kuki Imana yarakarira ijwi ryawe, ikarimburaumurimow'amaboko yawe?
6 Nk'uko mu nzozi nyinshi harimo ibitagiraumumarobyinshi, no mu magambo menshi ni ko bimeze, ariko weho ujye wubahaImana.
7 Nubonamu ntaraumukeneurengana, n'abanyarugomobakurahoimanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbyaabakuruubukuruibyitegereza, kandi hariho abakuru babarengeje.
8 Nyamarauburumbuke bw'igihugu ni ubwa bose,umwami na we ubwe atungwano guhingirwa.
9 Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n'ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo niubusa.
10 Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitariukubirebesha amaso gusa?
11 Ibitotsi by'umukozibimugwa neza, n'iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhagak'umukirekumubuzagusinzira.
12 Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y'ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamuteraamakuba,
13 ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyayeumwana ntabona icyo amupfumbatisha.
14 Uko yavuye mu nda ya nyina ariumutumbure, azagenda atyo nk'uko yaje, ari nta cyo azajyana cy'ibyo yaruhiyeyatwara mu ntoki.
15 Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukoreraumuyaga?
16 Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abonaumubabaro mwinshi, agira indwara n'uburakari.
17 Dore icyo nabonye kibereyeumuntu cyiza kandi kimutunganiye, niukurya no kunywano kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhayekuko ibyo ari byo mugabane we.
18 Kandiumuntu wese Imana yahayeubutunzi n'ubukireikamuha kubirya, akihaumugabane we akanezezwa n'umurimowe, ibyo niubuntu bw'Imana.
19 Imana izagwizaumunezero mu mutimawe, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho.
1 Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru kijya kiremerera abantu:
2 umuntu Imana yahayeubutunzi n'ubukiren'icyubahiro, ntabure ibyoumutimawe wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwoumushyitsi akaba ari weubyirīra, ibyo na byo niubusa, n'indwara mbi.
3 Umuntuubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubahokwe ikagwira arikoumutimawe ntuhageibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo.
4 Kuko iyo nda iza ariubusaikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n'umwijima,
5 ndetse ntiyigeze kubonaizuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kurutawa wundi.
6 Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n'ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe?
7 Imirimo yoseumuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashiraumururumba.
8 Umunyabwenge arushaumupfapfa iki? Umukeneuzi kwitondera imbere y'abakiriho aba afite iki?
9 Kubonesha amaso biruta kuzererezaumutima. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
10 Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandiumuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanyaumurusha amaboko.
11 Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagiraumumaro, ibyo byunguraumuntu iki?
12 Noneho ni nde wamenya ikigiriraumuntuumumaroakiriho, mu minsi yose yo kubahokwe kutagiraumumaroigahita nk'igicucu? Ni nde wabasha kubwiraumuntu ibizaba munsi y'ijuru mu nyuma ze?
1 Kuvugwa neza kurutaamavuta atamye y'igiciro cyinshi, kandiumunsi wo gupfamourutaumunsi wo kuvukamo.
2 Kujya mu rugo rurimoimiborogo biruta kujya mu rugo rurimoibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry'abantu bose, kandiukiriho azabihorana ku mutimawe.
3 Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezezaumutima.
4 Umutimaw'abanyabwenge uri mu nzu y'imiborogo, arikoumutimaw'abapfapfa uri mu nzu y'ibyishimo.
5 Ibyiza niukwemera guhanwa n'umunyabwenge kurutakumva indirimbo y'abapfapfa.
6 Kuko gusekak'umupfapfa kumezenk'amahwa aturagurikira munsi y'inkono, ibyo na byo niubusa.
7 Niukuriagahato gahinduraumunyabwengeumupfapfa, kandi impongano zicaubwenge.
8 Iherezo ry'ikintu riruta intangiro yacyo, uw'umutimawihangana aruta uw'umutimaw'umwibone.
9 Ntukihutirekurakara mu mutima, kukouburakari buba mu mutimaw'umupfapfa.
10 Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?”Ubwenge si bwo buguteyekubazautyo.
11 Ubwenge buhwanijeubwiza nk'ibyoumuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba.
12 Kukoubwenge ariubwugamonk'uko ifeza ariubwugamo, arikoumumarowo kumenya ni uyu: ni ukoubwenge burindaubugingo bw'ubufite.
13 Itegerezeumurimow'Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse?
14 Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujyeutekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugirangoumuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.
15 Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habahoumukiranutsiukenyuka kandi akiranuka, kandi habahoumunyabyahauramba kandi akora ibibi.
16 Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigireumunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza?
17 Ntugashayishe gukoraibibi ntukaben'umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka?
18 Ibyiza ni uko bimweubikomeza ndetse ibindi ntukabikurehoiminwe, kukouwubahaImana azava muri ibyo byose.
19 Ubwenge buteraumunyabwenge imbaraga kurutaabatware cumi bari mu mudugudu.
20 Niukurinta mukiranutsi uri mu isi,ukoraneza ntacumure.
21 Kandi ntukiteku magambo yose avugwa, kugirangoutumvaumugaragu wawe agutuka,
22 kuko kenshi mu mutimawawe nawe uzi ko watukagaabandi.
23 Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzabaumunyabwenge”, ariko bumba kure.
24 Ibiriho biri kure ikuzimucyane, ni nde wabishyikira?
25 Ndahindukiramaramaje mu mutimakumenya no kugenzura no gushakaubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ariubupfapfa, kandi koubupfapfa ari ibisazi.
26 Maze mbona ikintu kirushaurupfu kurura: niumugoreumezenk'umutegon'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, arikoumunyabyaha azafatwa na we.
27 Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n'ikindi, kugirango menye impamvu zabyo,
28 ari cyoumutimawanjyeugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n'umwe nabonye.
29 Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremyeumuntuutunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”
1 Ni ndeumezenk'umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw'umuntu buteramu maso he gucya bukahamaraumunya.
2 Nkugiriye inama:ukomeze itegeko ry'umwami ku bw'indahiro warahiye Imana.
3 Ntukagireubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kukoumwami akora icyo ashatse cyose.
4 Erega ijambo ry'umwami rifiteububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubazaati “Urakora ibiki?”
5 Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi,umutimaw'umunyabwengeugenzura ibihe n'imanza,
6 kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo n'urubanza gicirwa, kandi imibabaro y'umuntu iramuvuna
7 kuko atazi ibizaba. Ni nde wabasha kumubwira uko bizamera?
8 Nta muntuufiteububasha ku mwuka we kugirango awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīraumunsi wo gupfa. Muri izo ntambara nta gusezererwa, kandiuwitanze gukoraibibi ntibizamurokora.
9 Ibi byose narabibonye, nerekezaumutimawanjye kumenyaumurimowoseukorerwa munsi y'ijuru: haba ubwoumuntu agiraububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.
10 Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturobwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo niubusa.
11 Kuko iteka ry'umurimomubi rituzuravuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukoraibibi.
12 Nubwoumunyabyaha acumuraincuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubahaImana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza.
13 Arikoumunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n'iminsi ye izaba nk'igicucu gihita, kuko atubahaImana ari imbere yayo.
14 Hariho ikitagiraumumarogikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranutsi. Ni ko kuvuganti “Ibyo na byo niubusa.”
15 Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y'ijuru nta kirutiraumuntu kurya no kunywano kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumanana we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhayekubahomunsi y'ijuru.
16 Ubwo nerekezagaumutimawanjye kumenyaubwenge no kurebaimirimo ikorerwa mu isi (kuko harihouwibuza ibitotsi ku manywa na nijoro),
17 nuko nitegereje imirimo y'Imana yose,nsanga yukoumuntu atabasha kugenzuraumurimowoseukorerwa munsi y'ijuru, kuko nubwoumuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwoumunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya.
1 Ibyo byose nabitekereje mu mutimawanjye kugirango mbigenzure, yuko abakiranutsi n'abanyabwenge bari mu maboko y'Imana, n'imirimo yabo ariurukundo cyangwaurwangoumuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.
2 Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y'abakiranutsi n'ay'abakiranirwa ni amwe, ay'umwizauboneye n'ay'uwanduye, ay'utamba ibitambo n'ay'utabitamba, ukoumwiza amera ni ko n'umunyabyaha ameze,urahira ameze nk'utinya kurahira.
3 Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y'ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y'abantu yuzuyemoibibi, ndetse mu mitima y'abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.
4 Ufatanya n'abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
5 Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
6 Urukundo rwabo n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y'ijuru byose, kugezaibihe byose.
7 Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n'umutimaunezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.
8 Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemoamavuta.
9 Wishimane n'umugorewaweukunda iminsi yoseuzamaraukiriho, ni yo Imana yaguhayemunsi y'ijuru, yose ni iminsi yawe y'impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yaweugokera munsi y'ijuru.
10 Umurimowawe wose werekejeho amaboko yaweuwukoraneumwete, kuko ikuzimuahouzajya nta mirimo nta n'imigambiuzahabona, haba no kumenya cyangwaubwenge.
11 Nongeye kubonamunsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagiraubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwiriraumuntu biba kuri bose.
12 Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n'inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy'amakuba, iyo baguwe gitumo.
13 Kandi nabonyeubwenge munsi y'ijuru, bwambereye igikomeye.
14 Harihoumudugudumutourimoabantu bake, maze hazaumwamiukomeye arawutera, arawugotaawurundaho ibirundo byo kuririraho.
15 Nuko habonekamoumukeneuziubwenge, akirisha uwo muduguduubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene.
16 Mperako ndavuga nti “Ubwenge burutaimbaraga.”Ariko reroubwenge bw'umukeneburahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana.
17 Amagambo y'umunyabwenge avugirwa ahiherereye, arutaurusakurw'umutwareutwara abapfapfa.
18 Ubwenge burutaintwaro z'intambara, arikoumunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.
1 Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n'abosa anuka nabi, ni koubupfapfa buke bwononaubwenge n'icyubahiro.
2 Umutimaw'umunyabwenge uri iburyo bwe, arikoumutimaw'umupfapfa uri ibumosobwe.
3 Ariko kandi iyoumupfapfa ari mu nziraubwenge buramucika,umuntu abonye wese akamwitaumupfu.
4 Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuzaguhosha ibicumurobikomeye.
5 Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru, ni cyo gicumurogikorwa n'umutegetsi:
6 abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma.
7 Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk'abaretwa.
8 Ucukuraurwobo azarugwamo, kandiumenaurugoinzoka izamurya.
9 Ucukuraamabuye azakomeretswa na yo, n'uwasainkwi zimushyira mu kaga.
10 Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, arikoubwenge bugiraakamaro ko kuyobora.
11 Umugombozi iyo ariwe n'inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
12 Amagambo ava mu kanwa k'umunyabwenge amuteraigikundiro, ariko iminwa y'umupfapfa izamurohamu rumira.
13 Itangira ry'amagambo ava mu kanwa ke niubupfapfa, kandi iherezo ry'amagambo ye niubusazibuteraamahane.
14 Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira?
15 Imirimo y'abapfapfa ibananiza bose, kukoumupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa.
16 Wa gihugu we, iyoufiteumwami ariumwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, ubaubonye ishyano.
17 Wa gihugu we, ubeuhiriwe iyoufiteumwana w'imfura houmwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugirango bigire amagara bitarimo isindwe.
18 Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva.
19 Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezezaubugingo, kandi ifeza ni yo isubizaibintu byose.
20 Ntugatukeumwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzuuryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukanaijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.
1 Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora,uzayibona hashize iminsi myinshi.
2 Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kukoutaziibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.
3 Iyo ibicu byuzuwemon'imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma.
4 Uhora yitegerezaumuyagantabiba, kandiuhoraareba ibicu ntasarura.
5 Ukoutaziinzira y'umuyagaiyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akuriramu nda y'utwite, ni koutaziimirimo y'Imana ikora byose.
6 Mu gitondo ujyeubibaimbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhureukubokokwawe, kukoutaziikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.
7 Niukuriumucyouranezeza, kandi kurebaizuba bishimisha amaso.
8 Niukuriumuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y'umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose niubusa.
9 Wa musorewe, ishimireubusorebwawe n'umutimawaweukunezeze mu minsi y'ubutobwawe, kandi ujyeugenda mu nziraumutimawaweushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.
10 Nuko rero ikureumubabaro mu mutimawawe, kandiutandukanyeumubiriwawe n'ibibi bikube kure, kukoubuton'ubusoreariubusa.
1 Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusorebwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwouzabauvugauti “Sinejejwe na byo.”
2 Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise,
3 n'igihe abarinzi b'inzu bazahindaumushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukiramu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,
4 n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandiumuntu akabyutswan'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,
5 niukuribazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzikizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kukoumuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira,
6 akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruzigarutaravunikira ku iriba
7 n'umukunguguugasubiramu butakauko wahoze, n'umwukaugasubiraku Mana yawutanze.
8 Nukoumubwiriza aravuga ati “Niubusagusa nta kamaro, byose niubusa.”
9 Maze kandi kuko Umubwiriza yariumunyabwenge, yakomeje kwigisha abantuubwenge. niukuriyaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.
10 Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri.
11 Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe.
12 Ariko kandi mwana wanjyeuhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binanizaumubiri.
13 Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. WubaheImana kandiukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriyeumuntu wese.
14 Kuko Imana izazanaumurimowose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.