1

1 Mu gihugu cya Usi hariumuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yariumukiranutsiutunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.

2 Nuko abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu.

3 Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi yo guhinga n'indogobe z'ingore magana atanu, n'abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kurutaabantu bose b'iburasirazuba.

4 Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumirana bashiki babo batatu ngo baze gusangira na bo.

5 Nuko iminsi y'ibirori byabo yarangira Yobu akabatumirango abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n'umubarewabo, kuko Yobu yavugagaati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukiraImana mu mitima yabo.”Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose.

6 Umunsi umwe abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.

7 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”
Nuko Satani asubizaUwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

8 Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegerejeumugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ariumukiranutsiutunganye, wubahaImana kandi akirinda ibibi?”

9 Maze Satani asubizaUwiteka ati “Ariko seugirango Yobu yubahira Imanaubusa?

10 Ntiwagiyeumurinda we n'inzu ye n'ibyo atunze byose? Wahiriyeumurimow'amaboko ye, n'amatungo ye agwiriye mu gihugu.

11 Ariko ramburaukubokokwaweukoreku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”

12 Uwiteka asubizaSatani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburahoukubokokwawe.”Nuko Satani aherako ava imbere y'Uwiteka.

13 Mazeumunsi umwe, abahungu be n'abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuruwabo, nuko haza imbitsi kuri Yobu iti

14 “Amapfizi yahingaga n'indogobe zarishaga iruhande rwayo,

15 maze Abasheba babyisukamobarabinyaga ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

16 Akimara kubikaibyo haza undi ati “Umurirow'Imana wavuye mu ijuruutwika intama n'abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

17 Akibivuga haza undi ati “Abakaludayabiremyemo ibitero bitatu bisuka mu ngamiya barazinyaga, ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

18 Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n'abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuruwabo,

19 nuko haza inkubi y'umuyagaiturutse mu butayu, ihitana impfurukaenye z'inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

20 Maze Yobu aherako arahagurukaashishimuraumwitero we, arimoza yikubitahasi arasenga ati

21 “Navuye mu nda ya mama nambayeubusa, nzasubiramu nday'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni weubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe.”

22 Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.

2

1 Undi munsi abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.

2 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”
Satani asubizaUwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

3 Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegerejeumugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ariumukiranutsiutunganye, wubahaImana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhoraagatsi.”

4 Maze Satani asubizaUwiteka ati “Umubiriuhorerwaumubiri, ndetse ibyoumuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguzeubugingo bwe.

5 Ariko noneho ramburaukubokokwawe,ukoreku magufwa ye no ku mubiriwe, azakwihakana ari imbere yawe.”

6 Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretseubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”

7 Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y'Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw'ibirenge bigeza mu gitwariro.

8 Nuko yishakiraurujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.

9 Umugorewe aramubwira ati “Mbese n'ubuuracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”

10 Ariko aramusubizaati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kubokokw'Imana tukanga guhabwa ibibi?”Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishijeururimirwe.

11 Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteyeziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadiw'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.

12 Barambuye amaso yabo bakiri hirya,basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, biteraumukungugu ku mitwe no mu kirere.

13 Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n'amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye koumubabaro weukabije cyane.

3

1 Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avumaumunsi yavutseho.

2 Aravuga ati

3 “Umunsi navutsehourimburanwe
N'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu.

4 Uwo munsiuhindukeumwijima,
Imana iri hejuru ye kuwitaho,
Kandi we kumurikirwa n'umucyo.

5 Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire,
Igicu kiwubarareho,
Igiteraubwirakabiri cyose kiwutereubwoba.

6 Iryo joroumwijima w'icuraburindiurifate,
Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka,
Rye kubarirwa mu mubarew'amezi.

7 Niukuriiryo joro ribe ingumba,
Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero.

8 Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,
Barivume.

9 Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,
Ritegerezeumucyo, rye kuwubona,
Kandi rye kubonagutambika k'umuseke,

10 Kuko ritazibye inda ya mama,
Ngo rihishe amaso yanjyeumubabaro.

11 “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,
Simpezeumwuka nkivuka?

12 Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?

13 Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,
Mba nsinziriye,
ni ho mba merewe neza,

14 Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi,
Biyubakishirijeubuturo.

15 Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu,
Byujujeamazu yabo mu ifeza.

16 Iyaba narabaye nk'inda yavuyemoitazwi simba ndiho,
Nk'impinja zitigeze kurebaumucyo.

17 Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,
Aho ni ho abarushyebaruhukira.

18 Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,
Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya.

19 Umuto n'umukuruni ho bari,
Kandiumugaragu ntahategekerwa na shebuja.

20 “Ni iki gituma ihaumunyamubabaroumucyo,
Kandiufiteintimba mu mutimaikamubeshaho?

21 Kuko yifuzaurupfu ntarubone,
Akarucukurirakurusha uko abantu bacukuriraizahabu ihishwe.

22 Iyo abonye igituro,
Arishima cyane akanezerwa.

23 Mbeseumuntuuburaaho ajya,
Imana ikamukubirahamwe,
Ni iki gituma abonaumucyo?

24 Kuko kunihakumbereye ibyokurya,
Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi.

25 Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,
Kandi icyanteragaubwoba ni cyo cyanjeho.

26 Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,
Ahubwo ibyago ni byo bintera.”

4

1 Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati

2 “Mbeseumuntu yagerageza kuvugananawe,
Ntiwagira agahinda?
Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?

3 Dore wigishaga benshi,
Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.

4 Amagambo yawe yaramiragauwariugiyekugwa,
Kandi wakomezaga amavi asukuma.

5 Ariko noneho ni wowe byateye kandiurihebye,
Bikugezeho naweuhagaritseumutima.

6 Mbese gukomera kwawe si uko wubahaImana?
Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

7 Ibuka ndakwinginze,
Ni nde wigeze kurimbuka atarihourubanza?
Cyangwa hari ubwoumukiranutsi yaciriweho iteka?

8 Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,
ni byo basarura.

9 Bicwa n'umwuka w'Imana,
Kandi barimburwa no guhuhak'umuyagaw'uburakari bwayo.

10 Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora,
N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika.

11 Intare ishaje yicwa no kuburaumuhigo,
Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana.

12 “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,
Mazeugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.

13 Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro,
Igihe abantu bashyizweyo,

14 Maze mfatwa n'ubwoba mpindaumushyitsi,
Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,

15 Mazeumwuka ampita imbere,
Umusatsiunyorosoka ku mutwe.

16 Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,
Imbere y'amaso yanjye hari ikintu,
Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

17 ‘Mbeseumuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?
Mbeseumuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

18 Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,
N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti,

19 Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijweurwondo,
Urufatiro rwayo rukabarushinzwe mu mukungugu,
Bameneka nk'uwakandagira inyenzi.

20 Guheramu gitondoukageza nimugoroba bararimburwa,
Bapfa buheriheri ntihagireubyitaho.

21 Mbeseumugoziw'ihema ryabo ntiwabakuwemo?
Bapfa bataragiraubwenge.

5

1 “Hamagara noneho, hariuwagusubiza?
Uwo mu bera watabaza niuwuhe?

2 Kukoumujinya wicaumupfapfa,
Kandi ishyari ryicaubuzeubwenge.

3 Nabonyeumupfapfa ashora imizi,
Ariko muri ako kanya mvumaubuturobwe.

4 Abana be bari kure y'ubuhungiro,
Bahondagurirwa mu irembo,
Kandi ntibafite uwo kubarokora.

5 Imyaka ye imarwa n'abashonji,
Ndetse bajyana n'ibiri ma mahwa,
Igisambo kimira bunguriubutunzi bwabo.

6 Umubabaro ntuva mu mukungugu,
Kandi amakuba ntamera mu butaka.

7 Nyamaraumuntu avukiraumuruho,
Nk'uko ibishashi bitumukiramu kirere.

8 “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,
Kandi Imana nkaba ari yo neguriraibyanjye.

9 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,
N'ibitangaza bitabarika.

10 Ni yo ivubiraisi imvura,
Igasandaza amazi mu mirima.

11 Ni yo ishyira hejuru aboroheje,
N'ababoroga ibashyira mu mahoro.

12 Yica imigambi y'incakura,
Kugirango amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.

13 Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,
N'inama z'ab'incakura ikazubika.

14 Bahura n'umwijima ari ku manywa,
Barindagira ku manywa y'ihangu nka nijoro.

15 Arikoumukeneimukizainkota zo mu kanwa kabo,
Ndetse n'umutindi imukizaamaboko y'abakomeye.

16 Ni cyo gitumaumukeneagira ibyiringiro,
Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa.

17 “Hahirwaumuntu Imana ihana,
Nuko rero ntugasuzugureigihano Ishoborabyose iguhana.

18 Kuko ari yo iremauruguma,
kandi akaba ari yo yomora,
Irakomeretsa,
Kandi amaboko yayo ni yo akiza.

19 Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,
Kandi nta kibi kizakuzaho.

20 Mu gihe cy'inzara izagukizaurupfu,
No mu ntambara izagukizaimbaraga y'inkota.

21 Uzahishwa intonganya z'ururimi,
Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.

22 Kurimbuka n'inzarauzabiseka,
Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

23 Kukouzasezerana n'amabuye yo mu gasozi,
Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzuranawe.

24 Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,
Uzasura ibiraro by'amatungo yawe,
We kugiraicyoubiburamo.

25 Ni houzamenya kourubyaro rwawe ruzagwira,
N'abagukomokaho bakaba nk'ibyatsi byo ku isi.

26 Uzinjizwa mu mva yaweushaje neza,
Nk'umubaw'inganouhunikwa mu gihe cyawo.

27 Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,
Byumveubyigireho akamaro.”

6

1 Yobu aherako arasubizaati

2 “Ayii, iyabaumubabaro wanjye washobora kugerwa,
N'ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!

3 Kuko byarushaumusenyi wo mu nyanja kuremera,
Ni cyo cyatumye nihutirakuvuga.

4 Erega imyambi y'Isumbabyose yarampinguranije,
Ubugingo bwanjye bukanywaubumarabwayo,
Ibiteyeubwoba by'Imana bingererejeho.

5 Mbese imparage yivuga irisha?
Cyangwa inka yabira iri mu rwuri?

6 Mbese ikidafiteuburyohe cyaribwa badashyizemoumunyu?
Cyangwa mu murenda w'igi harimouburyohe?

7 Umutimawanjye wanga kubikoraho,
Bimbera nk'ibyokurya bitera ishozi.

8 “Icyampa nkabona icyo nsaba,
Imana ikampa icyo nifuza.

9 Niukugirango yemere kumpondagura,
Ikarekaukubokokwayo kukampuhura.

10 Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,
Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza,
Kuko ntahakanye amagambo y'Uwera.

11 Gukomera kwanjye ni iki, kugirango ntegereze?
N'iherezo ryanjye ni iki, kugirango nihangane?

12 Mbese gukomera kwanjye ni nk'ukw'amabuye?
Cyangwaumubiriwanjye niumuringa?

13 Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,
Kandi agakiza kambereye kure?

14 Urembye akareka kubahaIsumbabyose,
Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye.

15 Abo tuva inda imwe barariganije,
Bameze nko mu isuri y'inkamīra itemba igashira.

16 Aho barafu yirabuza,
Ishelegi ikihisha,

17 Iyo hasusurutse birashira,
Ubushyuhe bwaza bigashonga.

18 Itara ry'abagenzi ryanyuragamuri iyo nzira rirateshuka,
Bazamukiramu butayubakahagwa.

19 Amatara y'ab'i Tema yarindiriye,
Amatara y'ab'i Sheba yarabategerezaga.

20 Bakojejwe isoni n'uko biringiye,
Barahageze bariheba.

21 Noneho nta cyo mumaze.
Mubonye ibiteyeubwoba muratinya.

22 Mbese nigeze kuvuganti
‘Nimugireicyo mumpa’?
Cyangwa nti ‘Nimungirireubuntu mu byo mutunze’?

23 Cyangwa nti
‘Mundokore mumvane mu maboko y'umwanzi’?
Cyangwa nti
‘Nimunkize mumvane mu maboko y'abarenganya’?

24 “Nimunyigishe nicecekere,
Mumenyeshe ibyo nafuditse.

25 Amagambo y'ukuriagira ingingo zikomeye,
Ariko impaka zanyu zirampana iki?

26 Mbese murashaka guhinyura amagambo,
Ubwo ibyouwihebye avuze bimeze nk'umuyaga?

27 Niukurimwafindira impfubyi,
N'incuti yanyu mwayigura.

28 Noneho ndabinginze nimunyitegereze,
Niukurisinavugiraibinyoma imbere yanyu.

29 Nimuhindukirendabinginze mwe gukiranirwa,
Niukurinimuhindukire,
urubanza rwanjye ni urw'ukuri.

30 Mbeseururimirwanjye rurihogukiranirwa?
Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby'igomwa?

7

1 “Mbeseumuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?
N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo?

2 Ukoumuretwa yifuza igicucu,
N'umukoziuko arindira ibihembo bye,

3 Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,
Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

4 Iyo ndyamye ndavuga nti
‘Buracya ryari ngo mbyuke?’
Mpora ndara ngaragurikabugacya.

5 Umubiriwanjyeutwikiriwe n'inyo n'imvuvu,
Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.

6 Iminsi yanjye irihuta kurutaikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda,
Ishira ari nta byiringiro.

7 Nyamunekaibuka koubugingo bwanjye ariumuyagagusa,
Ijisho ryanjye ntirizongera kubonaibyizaukundi.

8 Ijisho ry'undeba ntirizongera kumbona,
Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.

9 Uko igicu cyeyuka kigahera,
Ni ko n'umanuka ajya ikuzimuatasubirakuzamukaukundi.

10 Ntazagaruka mu nzu yeukundi,
N'aho yari atuye ntihazongera kumumenya.

11 Ni cyo gitumye ntiyumanganya,
Mvuze mbitewe n'agahinda,
Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutimawanjye.

12 “Mbese ndi inyanja?
Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,
Kugirangounshyireho abarinzi?

13 Iyo mvuze nti ‘Uburiribwanjye buzampumuriza,
Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,

14 Uherakoukankangisha inzozi,
Ukantereshaubwoba ibyo neretswe,

15 Bigatumaumutimawanjyeushaka kwiyahura no gupfa,
Bikandutiraguhorampururwa muri izi ngingo.

16 Kubahokwanjye ndakuzinutswesinshaka kurama,
Ndekeraukwanjye kuko iminsi yanjye ariubusa.

17 “Umuntu ni iki cyatumaumukuza,ukamwitaho,

18 Ukamugenderera uko bukeye,
Ntutuzekumugerageza?

19 Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,
Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?

20 Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,
Murinzi w'abantu?
Ni iki gitumaungira intego,
Bigatuma ninanirwa?

21 Kandi ni iki gitumautambabarira igicumurocyanjye,
Ngoumvaneho ikibi cyanjye?
Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,
Naweuzanshakanaumwete cyane,
ariko sinzaba nkiriho.”

8

1 Biludadiw'Umushuhi aherako aramusubizaati

2 “Uzahereza he kuvugautyo?
Kandiuzagarukiriza he kuvugaamagambo ameze nk'umuyagawa serwakira?

3 Mbese Imana igorekaurubanza?
Ishoborabyose igoreka gukiranuka?

4 Niba abana bawe bayicumuyeho,
Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo,

5 Nushakana Imanaumwete,
Ukinginga Ishoborabyose,

6 Iyaba wariuboneye kandiugakiranuka,
Niukuribyatuma iguhugukira,
Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.

7 Nubwo itangira ryawe ryari rito,
Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.

8 “Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera,
Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.

9 Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi,
Kuko iminsi tumaramu isi ari igicucu gusa.

10 Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,
Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?

11 Urufunzo rwakuriraahadatose?
Cyangwa seurukangaga rwamera ahatari amazi?

12 Iyo rukirirubisirutaracibwa,
Rubanziriza ibyatsi byose kuma.

13 Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze,
Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira.

14 Kwizigira kwe kuzahera,
Ibyiringiro bye niurutagangurwa.

15 Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,
Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.

16 “Atoshye ari ku zuba,
Amashami ye asagambira mu murimawe.

17 Imizi ye iraranda mu kirundo,
Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.

18 Nakurwe aho yari ari,
Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’

19 Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye,
Kandi ku butakahazashibuka abandi.

20 “Dore Imana ntizataumuntu w'intungane,
Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi.

21 Akanwa kawe izakuzuzaibitwenge,
N'iminwa yawe izavuza impundu.

22 Abakwanga bazambikwa isoni,
Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.”

9

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Niukurinzi ko ari ko biri,
Ariko seumuntu yashobora ate gukiranukiraImana?

3 Imana yashaka kumugisha impaka,
Ntiyabona iryo kuyisubizahaba na rimwe mu gihumbi.

4 Igiraumutimaw'ubwenge, kandi ni intwari y'inyamaboko.
Ni nde wayinangiriyeumutimaakagubwa neza?

5 Yimura imisozi itabimenye,
Ikayubikanauburakari bwayo.

6 Itigisa isi ikayikura ahayo,
N'inkingi zayo zikanyeganyega.

7 Itegeka izuba ntirirase,
N'inyenyeri ikazitwikira.

8 Yibambisha ijuru yonyine,
Ikagendera ku miraba y'inyanja.

9 Irema Arukuturona Oriyoni na Kilimiya,
N'ibirere by'ikusi.

10 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,
Ndetse n'ibitangaza bitabarika.

11 “Dore impitaho, sinyibone,
Yakomeza kugenda sinyimenye.

12 Dore iranyaga, ni nde wayibuza?
Ni ndeuzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’

13 Imana ntizagerurauburakari bwayo,
Abafasha b'abibone bubamamunsi yayo.

14 None se ni jye wayisubiza,
Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?

15 Naho naba ndiumukiranutsi sinayisubiza,
Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.

16 Naho nataka ikanyitaba,
Sinakwemera yuko inyumvira.

17 Kuko imvunagurisha ishuheri,
Ikangwizaho ibikomere inzizaubusa.

18 Ntireka mpumeka,
Ahubwo inyuzuzamoumubabaro.

19 Nimvuga iby'imbaraga z'abanyamaboko ni yo nyirazo,
Nimvuga iby'urubanza na yo iti
‘Ni ndeuzantumira?’

20 Naho naba ndiumukiranutsi,
Akanwa kanjye kanciraurubanza.
Naho naba ndi intungane,
Ni ko kampamyaubugome.

21 Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye,
Mpinyuye kubahokwanjye.

22 Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti
‘Irimburanaabatarihourubanza n'inkozi z'ibibi.’

23 Icyorezo nicyaduka kikica abantu,
Izaseka abatarihourubanza babonye amakuba.

24 Isi itanzwe mu maboko y'inkozi z'ibibi,
Itwikiriye mu maso h'abacamanza b'isi.
None se ni nde niba atari yo?

25 “Iminsi yo kubahokwanjye irihuta kurusha impayamaguru,
Irahunga ariko nta cyiza ibona.

26 Irahita nk'amato yihuta,
Nk'uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.

27 Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye,
Ndeke kugaragazaumubabaro ahubwo nishime’,

28 Imibabaro yanjye yose interaubwoba,
Nzi yukoutazantsindishiriza.

29 Urubanza ruzantsinda,
Noneho ndarushywa n'ubusakuki?

30 Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi,
Ngakaraba isabune,

31 Na bwo wanjugunya mu rwobo,
Imyambaro yanjye ikanzinukwa.

32 Erega Imana siumuntu nkanjye ngo nyisubize,
Ngo tujyane tujye kuburana.

33 Nta wuturimowo kuburanirwa,
Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.

34 Noneho ninkurehoinkoni yayo,
N'igitinyiro cyayo cye kunteraubwoba,

35 Mbone gushiraubwoba bwayo mvuge.
Ariko si ko meze.

10

1 “Umutimawanjyeurembejwe n'amagara yanjye,
Ntabwo nzibuza gutaka,
Nzavuga mbitewe n'umubabaro wo mu mutimawanjye.

2 Nzabwira Imana nti
‘Winciraho iteka,
Menyesha igitumaumburanya.’

3 Mbeseunezezwa no kubonerana,
Kugirangouhinyureumurimow'amaboko yawe,
Ugakēra imigambi y'inkozi z'ibibi?

4 Mbeseufiteamaso y'umubiri?
Cyangwa seurebank'ukoumuntu areba?

5 Aho iminsi yawe ingana n'iy'umuntu,
Cyangwa imyaka yawe ihwanye n'iminsi ye,

6 Bitumaubaririza igicumurocyanjye,
Ukagenzura icyaha cyanjye,

7 Kandi uzi ko ntariumunyabyaha,
Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?

8 “Amaboko yawe ni yo yambumbye,
Akaringaniza imyanya y'umubiriwanjye yose,
Noneuranyishe.

9 Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbyenk'ibumba,
None seugiyekunsubizamu mukungugu?

10 Mbese ntiwansutse nk'amata,
Ukamvuza nk'urukoko?

11 Wanyambitseuruhun'inyama,
Umbumbana n'amagufwa n'imitsi.

12 Wampayeubugingoungirira n'imbabazi,
Kungenderera kwawe ni ko kwandemyeumutima.

13 Nyamara wahishe ibyo mu mutimawawe,
Kandi nzi koubifite.

14 Iyo ncumuyeuranyitegereza,
Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.

15 Niba ndi inkozi y'ibibi ngushije ishyano,
Kandi niba ndiumukiranutsi, nabwo sinakweguraumutwe.
Nuko nuzuwemon'igisuzuguriro,
Nkarebaumubabaro wanjye.

16 Kandi neguyeumutwe wampīga nk'intare,
Mazeukongera kunyiyereka,
ukambera amayoberane.

17 Ukazana abandi bahamya bo kumpamya,
Ukangwizahouburakari bwawe,
Ibyanjye niuguhorabihinduka hakaza intambara.

18 “None se ni iki cyatumyeumvana mu nda ya mama?
Mba narahejejeumwuka ntihagireumbona,

19 Nkaba narabaye nk'utigeze kubaho,
Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.

20 Mbese iminsi yanjye si mike?
Nuko rekera ahounyorohere,
kugirango mpumekeho hato,

21 Ntarajya aho ntazagarukaukundi,
Mu gihugu cy'umwijima n'icy'igicucu cy'urupfu,

22 Igihugu kirimoumwijima w'icuraburindi,
Icy'igicucu cy'urupfu gicuze icyuna,
Ahoumucyoumezenk'igicuku.”

11

1 Maze Zofari w'Umunāmati arasubizaati

2 “Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa?
Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi?

3 Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?
Igiheusuzuguranta wagukozaisoni?

4 Kukouvugauti ‘Ibyo nigisha biratunganye,
Ndi intungane mu maso yawe.’

5 Ariko icyampa Imana ikavuga,
Ikakubumburiraho iminwa yayo,

6 Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge,
Bukoreshauburyo bwinshi.
Nonehoumenye yuko Imana itaguhannye,
Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye.

7 “Mbese wabasha kugenzura Imanaukayimenya?
Wabasha kumenya Ishoborabyoseukarangiza?

8 Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute?
Biri hasi kurutaikuzimu, wabimenya ute?

9 Urugerorwabyo rusumba isi,
N'ubugaribwabyo burutainyanja.

10 Iyo ihise igakinga,
igatumiraabantu kujya mu rubanza,
Ni nde wabasha kuyibuza?

11 Kuko itayobewe abantu b'ubusa,
Ibona n'ibigoryi,
Mbese yabyirengagiza?

12 Arikoumuntu w'ubusaaburaubwenge,
Niukuriumuntu avuka nk'inyana y'imparage.

13 “Nubonezaumutimawaweukayitegera amaboko,

14 Niba hari ikibi mu kubokokwaweugitekure,
Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.

15 Niukurini houzuburaamaso yaweudafite ikizinga,
Uzakomera kandi ntabwouzatinya,

16 Kukouzibagirwaumubabaro wawe,
Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba.

17 Kandiubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu,
Naho habaumwijima hazatambikaumuseke.

18 Kandiuzabaamahoro kuko hariho ibyiringiro,
Niukuriuzakebuka ibigukikije,
wiruhukiremu mahoro.

19 Uzaryama he kugirauguteraubwoba,
Niukuribenshi bazaguhakwaho.

20 Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba,
Kandi ntibazabona aho guhungira,
N'ibyiringiro byabo bizaba guhezaumwuka.”

12

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Boshye ari mwe bantu gusa,
Kandiubwenge buzapfana namwe.

3 Ariko nanjye nziubwenge ntimubundusha,
Ese ibyo hariutabizi?

4 Meze nk'ushungerwa n'umuturanyi we,
Ari jye watabazaga Imana ikantabara,
Noneumukiranutsiutunganye bamugizeibitwenge.

5 Umutimaw'uguwenezaurimogusuzuguraumuntuubonye amakuba,
Abanyerera bagenewe gusekwa.

6 Ingo z'abambuzi zirahirwa,
N'abarakaza Imana babona amahoro,
Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.

7 “Nukoubazeinyamaswa na zo zizakwigisha,
N'inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,

8 Cyangwauvuganen'isi na yo izakwigisha,
Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.

9 Muri ibyo byose ni ikihe kitazi
Koukubokok'Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

10 Ni weufitemu kubokokweubugingo bw'ikizima cyose,
N'umwuka w'umuntu wese.

11 Mbeseugutwi si ko kurobanura amagambo,
Nk'uko akanwa kumva ibyokurya?

12 “Ubwenge bufitwe n'abasaza,
Kandi kumenya gufitwe n'abaramye iminsi myinshi.

13 Ubwenge n'imbaraga bifitwe n'Imana,
Igira inama no kumenya.

14 Dore irasenya maze ntihasubirekubakika,
Ikingiranaumuntu ntihakingurike.

15 Yimana amazi agakama,
Maze yayatanga akubikaisi.

16 “Imbaraga n'ubuhanga bifitwe na yo,
Umuriganya n'uriganywa ni abayo.

17 Ijyana abajyanama ho iminyago,
N'abacamanza ikabajijisha.

18 Ni yo yica amasezerano y'abami,
Kandi ikababohesha imigozi.

19 Ijyana abatambyi ho iminyago,
Kandi yubikaintwari.

20 Imwaza amagambo y'abiringirwa,
Kandi abasaza ikabakaubwenge.

21 Ibikomangoma ibisukahogusuzugurwa,
Kandi idohoraumushumi w'intwari.

22 Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,
Kandi igicucu cy'urupfu igishyira mu mucyo.

23 Igwiza amahanga kandi ikayarimbura,
Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.

24 Abatware b'amahanga yo mu isi ibakuraumutima,
Ikabazerereza mu butayuaho inzira zitari.

25 Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite,
Kandi ibadandabiranya nk'umusinzi.

13

1 “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose
Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.

2 Ibyo muzi nanjye ndabizi,
Ntimundusha.

3 Niukurindashaka kuvuganan'Ishoborabyose,
Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.

4 Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,
Mwese muri abavūzi badafite akamaro.

5 Icyampa mugahora rwose,
Mwaba mugizeubwenge.

6 “Noneho nimwumveurubanza rwanjye,
Kandi mutegere amatwi kuburanakw'iminwa yanjye.

7 Mbese murashaka kuburanira Imana?
Muvugaibyo gukiranirwa mukariganya?

8 Murayicira urwa kibera?
Murashaka kuvugiraImana?

9 Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?
Murashaka kuyiriganya nk'ukoumuntu ariganya undi?

10 Niukuriizabahana,
Niba muca urwa kibera rwihishwa.

11 Mbese gukomera kwayo ntikuzabateraubwoba,
Igitinyiro cyayo kikabagwira?

12 Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,
Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo.

13 Nimuceceke mundeke mvuge,
Bingirire uko bishaka.

14 Ni iki gituma nirya nkimara,
Ngahara amagara yanjye?

15 Naho yanyica napfa nyiringira,
Nubwo bimeze bityo,
inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.

16 Ibyo na byo bizambera agakiza,
Kuko ari nta muntuuhakana Imanauzazaimbere yayo.

17 Nimuhugukireamagambo yanjye,
N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.

18 Dore maze gutunganyaurubanza rwanjye,
Nzi yuko ndiumukiranutsi.

19 “Uwo tuzaburanani nde?
Kuko nacecekaumwuka wahera.

20 Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,
Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.

21 Geruraukubokokwawe kundeke,
Kandi ntuntereshe igitinyiro cyaweubwoba.

22 “Mazeumpamagare ndakwitaba,
Cyangwaurekemvuge naweunsubize.

23 Ibicumurobyanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?
Umenyeshe igicumurocyanjye n'icyaha cyanjye.

24 “Ni iki gitumaunyima amasoukangiraumwanzi wawe?

25 Mbese warushyaikibabi gitumurwa n'umuyaga,
Ugakurikiranaumuramawumye?

26 “Kukounyandikaho ibintu binsharirira,
Kandiugatuma ndimūra ibyaha byo mu busorebwanjye.

27 Ibirenge byanjye na byoubishyize mu ngoyi,
Kandi witegereze imigendere yanjye yose,
Ibirenge byanjyeubishyizehourukubo,

28 Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,
Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi.

14

1 “Umuntu wabyawe n'umugore,
Arama igihe gito kandi cyuzuyemoumuruhoagakenyuka.

2 Avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa,
Ahita nk'igicucu kandi ntarame.

3 Mbese naweumuntuumezeatyo warushyaumureba,
Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?

4 Ni nde wabasha kuvanaigitunganye mu kintu cyanduye?
Nta we.

5 Ubwo iminsi ye yategetswe,
umubarew'amezi yeugategekwa nawe,
Kandiukamushyirirahourugabano atabasha kurenga,

6 Umukurehoamaso abone akaruhuko,
Kugezaubwo azarangiza iminsi ye nk'ukorera ibihembo.

7 “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,
Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome.

8 Nubwoumuziwacyousazira mu butaka,
N'igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,

9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,
Kigatoha nk'igiti kikiri gito.

10 Arikoumuntu we arapfa akagendanirako,
Niukuriumwuka w'umuntuurahera.
Ubwo akaba ari he?

11 “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka,
N'umugeziukougabanukaugakama;

12 Ni koumuntu aryamaubutabyuka,
Kugezaubwo ijuru rizaba ritakiriho,
ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswango bave mu bitotsi byabo.

13 “Icyampaukampisha ikuzimu,
Ukandindira mu rwihisho kugezaubwouburakari bwawe buzashira,
Ukantegekera igihe kandiukazanyibuka.

14 Umuntu napfa azongera abeho?
Naba nihanganiye iminsi y'intambara yanjye yose,
Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.

15 Wampamagara nakwitaba,
Washatse kubonaumurimow'amaboko yawe.

16 Ariko ubuurabara intambwe zanjye,
Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye?

17 Igicumurocyanjye gikingiraniwe mu ruhago,
N'ibyaha byanjyeubihambiriye hamwe.

18 Arikoumusoziutengukauhindukaubusa,
Kandiurutareruvanwa aho rwari ruri.

19 Amazi agimbya amabuye,
Isuri itembanaumukungugu wo ku isi,
Uko ni koukurahoibyoumuntu yizeye.

20 Umutsinda buheriheri akagendenirako,
Uhindura mu maso heukundiukamwohēra.

21 Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye,
Bacishwa bugufintamenye agakuru kabo.

22 Ahubwoumubiriweugirauburibwe,
Kandiumutimawo muri weuramugongesha.”

15

1 Maze Elifazi w'Umutemani arasubizaati

2 “Mbeseumunyabwenge yasubizanyaubwenge bw'ubusa,
Akiyuzuzamoumuyagauturukaiburasirazuba?

3 Mbese yagisha impaka n'amagambo adafite impamvu?
Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro?

4 NiukurikubahaImanaubikuyeho,
Kandiubuzanije no kuyisenga.

5 Kuko ibicumurobyawe ari byo byigisha akanwa kawe,
Nawe wihitiyemoururimirw'ubucakura.

6 Akanwa kawe ni ko kakuregasi jye,
Niukuriiminwa yawe ni yo iguhamya.

7 Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?
Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa?

8 Wigeze kumva inama zihishwe z'Imana?
Mbese wihariyeubwenge?

9 Ibyo uzi tutazini ibiki?
Icyoumenya tudafite ni iki?

10 Turimoabameze imvi n'abasaza rukukuri,
Baruta soubukuru.

11 Mbese ibihumurizaby'Imana bikubereye bike, ntibiguhaza?
N'amagambo y'ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze?

12 Ni iki gitumaumutimawaweuguhabya,
Amaso yawe agahumbaguza,

13 Ukerekezaumutimaho kwinubiraImana,
Ukubahuka kuvugaamagambo ameze atyo?

14 “Umuntu ni iki kugirango yere,
N'ubyawe n'umugorengo abeumukiranutsi?

15 Dore abera bayo ntabwo ibiringira,
Ndetse n'ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo,

16 Nkansweumuntu w'igicamuke wangiritse,
Ugotomera ibyaha nk'amazi.

17 “Ngiye kukuburiraunyumvire,
Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha,

18 (Ibyo abanyabwenge bavuze,
Babikuye kuri ba se ntibabihishe,

19 Abahawe igihugu bonyine,
Ntibanyurwemo n'umunyamahanga.)

20 “Umunyabyaha ahoranaumubabaro iminsi ye yose,
Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo.

21 Ijwi ry'ibiteyeubwoba riba mu matwi ye,
Naho yaba akiri mu mahoro,
Umurimbuzi azamutera.

22 Ntiyizera yuko azava mu mwijima,
Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye.

23 Asuhukaajya guhahaati
‘Amahaho ari he?’
Azi ko ategekeweumunsi w'umwijima.

24 Amakuba n'umubabaro bimuteraubwoba,
Biramutsinda nk'umwami witeguriyekurwana.

25 “Kuko yabanguriyeImanaukubokokwe,
Akagenza nk'umwibone yibasiye Ishoborabyose,

26 Akayirohaho ashinze ijosi,
Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye,

27 Kuko afiteumubyibuho mu maso he,
Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe,

28 Kandi atuye mu miduguduyabaye imisaka,
No mu mazu y'imirangara atagira abantu,
Agiye guhinduka ibirundo.

29 Ntazabaumukiren'ubutunzi bwe ntibuzagumaho,
N'umwero wabo ntuzagandara ku isi.

30 Ntabwo azava mu mwijima,
Ikirimi cy'umurirokizababura amashami ye,
Kandi azajyanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana.

31 Ye kwiringira iby'ubusayishuka,
Kuko ibitagiraumumaroari byo azagororerwa.

32 Bizasohora igihe cye kitaragera,
Kandi ishami rye ntirizatoha.

33 Azamera nk'umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi,
Nk'umwelayo wahungutsehouburabyo bwawo.

34 “Kuko iteraniro ry'abatubahaImana rizasigaramoubusa,
Kandiumurirouzatwika amahema y'abahongerwa.

35 Basama igomwa bakabyaraubukiranirwe,
Kandiumutimawaboushibukamouburiganya.”

16

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Numvise byinshi nk'ibyo
Mwese ko muri abahumurizabaruhanya.

3 Mbese amagambo y'ubusantabwo azashira?
Ikiguterakunsubizani iki?

4 Nanjye nashobora kuvugankamwe,
Iyaba ari mwe mwari mumezenkanjye,
Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura,
Nkabazungurizaumutwe.

5 Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,
No guhumurizak'ururimirwanjye kwaborohereza.

6 Nubwo mvugaumubabaro wanjye ntugabanuka,
Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte?

7 Ariko none irandembeje,
Yarimbuye abanjye bose.

8 Nanjye yankozeho ni byo bimpamya,
Kunanuka kwanjye byarampagurukiyebimberaumushinja.

9 Yantanyagujeuburakari bwayo indenganya,
Yampekenyeye amenyo,
Umwanzi wanjye ankanuriyeamaso.

10 Baranyasamiye,
Bankubiseku itama barantuka
Bateraniye hamwe ngo bantere.

11 Imana yangabije abatayubaha,
Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi.

12 Nari nguwe neza maze iramvunagura,
Niukuriyamfashe mu ijosi iramenagura,
Kandi ingira intego yayo.

13 Abarashi bayo barangose,
Impinguranije impyiko ntiyababarira,
Isesa indurwe yanjye hasi.

14 Inciye ibyuho yungikanya,
Insumiyenk'igihanyaswa.

15 “Umubiriwanjye nawudodeyeho ibigunira,
Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu.

16 Mu maso hanjye hakobowe no kurira,
Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa,

17 Nubwo ari nta rugomoruri mu maboko yanjye,
Kandi gusenga kwanjye kukabagutunganye.

18 “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye,
Kandi gutakakwanjye kwe kugiraaho guturiza.

19 N'ubu dore Imberaumuhamya iri mu ijuru,
Indengera iri hejuru.

20 Incuti zanjye zirankoba,
Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana,

21 Kugirango ihagarikireumuntuuyiburanya,
N'umwana w'umuntuuburanana mugenzi we.

22 Kuko imyaka mike nishira,
Nzanyura mu nzira ntazagarukamoukundi.

17

1 “Umwuka wanjyeuraheze,
iminsi yanjye irashize,
Igituro kirantegereje.

2 Niukurinkikijwe n'abakobanyi,
Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

3 Noneho tanga ingwateunyishingire kuri wowe,
Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

4 Kuko imitima yabo wayihisheubwenge,
Ni cyo gitumautazabashyira ejuru.

5 Umuntuutanga incuti ze ngo zibe iminyago,
Amaso y'abana be aziheba.

6 Ariko yangize iciro ry'imigani mu bantu,
Kandi bancira mu maso.

7 Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,
N'ingingo zanjye zose zimeze nk'igicucu.

8 Ibyo bizatera inyangamugayokūmirwa.
Kandiutarihourubanza aziyenza ku batubahaImana.

9 Arikoumukiranutsi azikomeza mu nzira ye,
N'ufiteamaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

10 Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze,
Nta munyabwenge n'umwe nabona muri mwe.

11 “Iminsi yanjye irashize,
Imigambiumutimawanjye wibwiraga ipfuyeubusa.

12 Ijoro barihinduye amanywa,
N'umucyousatiriyeumwijima.

13 Iyo ntegereje ikuzimuko ari ho iwanjye,
Iyo nshasheuburiribwanjye mu mwijima.

14 Iyo mbwiye Kuboranti ‘Uri data’,
Nkabwira n'inyo nti
‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

15 Noneho ibyiringiro byanjye biri he,
Kandi ibyo byiringiro byanjye ni ndeuzabibona?

16 Bizamanuka bigere ku myugariro y'ikuzimu,
Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”

18

1 Maze Biludadiw'Umushuhi arasubizaati

2 “Impaka zanyu zizahereza he?
Nimutekereze maze tubonekuvuga.

3 Ni kuki dutekerezwa nk'inyamaswa,
Mukaturebank'abanduye?

4 Weho witanyaguraubitewe n'uburakari bwawe,
Mbese isi yarekwa ku bwawe,
Cyangwaurutarerwavanwaho ku bwawe?

5 “Niukuriurumurirw'umunyabyaha ruzazima,
Kandi ikibatsi cy'umurirowe ntikizaka.

6 Umucyouzahindukiraumwijima mu nzu ye,
N'itabaza rye rimuri hejuru rizazima.

7 Intambwe ze z'imbaraga zizateba,
Imigambi ye bwite ni yo izamugusha.

8 Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi,
Agakandagira mu mitego!

9 Umutegow'umushibukauzamufataagatsinsino,
Igisambi kizamufatakimutsinde.

10 Ubukirabwo kumufatabuhishwe mu butaka,
N'ubushyaburi mu nzira ye.

11 “Ibiteyeubwoba bizamuturukaimpande zose,
Bimurye isataburenge.

12 Imbaraga ze zimarwa n'inzara,
Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.

13 Ingingo z'umubiriwe zizamirwa bunguri,
Niukuriimpfura y'urupfu izarya ingingo ze.

14 Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga,
Kandi azashyirwaumwami w'ibiteyeubwoba.

15 Abatari abe bazaba mu rugo rwe,
Amazuku azasukwa ku buturobwe.

16 Imizi ye izumirahasi,
N'ishami rye rizacirwa hejuru.

17 Kwibukwa kwe kuzashira mu isi,
Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.

18 Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima,
Ndetse azacibwa mu isi.

19 Ntazagiraumuhungu cyangwaumwuzukurumu bwoko bwe,
Cyangwauzasigara aho yari atuye.

20 Abazaza nyuma ye bazatangariraumunsi we,
Nk'uko abamubanjirije bafashwe n'ubwoba.

21 Niukuriaho ni bwo buturobw'ukiranirwa,
Kandi aho ni ho hantu h'utaziImana.”

19

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Muzahereza he mubabazaumutimawanjye,
Mukamvunaguza amagambo yanyu?

3 Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,
Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.

4 Niba naracumuyekoko,
Igicumurocyanjye ni jye kiriho.

5 Niba mushaka kunyibonaho,
No kumpamya ibyo munsebya,

6 Mumenye yuko ari Imana yubitseurubanza rwanjye,
Ikangotesha imitego yayo.

7 Dore ndatakishwa no kugirirwaurugomoariko sinumvirwa,
Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.

8 Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,
Kandi inzira zanjye yazikwijemoumwijima.

9 Yanyaze icyubahiro cyanjye,
Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.

10 Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,
Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti.

11 Yankongejehouburakari bwayo,
Kandi imbarira mu banzi bayo.

12 Ingabo zayo zaziye icyarimwe,
Zishaka inzira yo kuntera,
Maze zigotaurugorwanjye.

13 “Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,
Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.

14 Bene wacu bantaye,
N'incuti zanjye zanyibagiwe.

15 Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,
Mbamereye nk'umunyamahanga.

16 Mpamagaraumugaragu wanjye ntarushyeanyitaba,
Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.

17 Umugorewanjye azinutsweumwuka wanjye,
Kandi gusabakwanjye kuzinutswebene mama.

18 Ndetse n'abana bato baransuzugura,
Iyo mbyutse bamvuga nabi.

19 Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,
N'abo nakundaga bampindukiyeabanzi.

20 Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiriwanjye n'inyama zanjye,
Ndetse nsigaye ku menyo gusa.

21 “Mungirire imbabazi,
Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,
Kukoukubokokw'Imana kunkozeho.

22 Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?
Uko meze ntikubahagije?

23 “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!
Iyaba yari yanditswe mu gitabo!

24 Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,
Agakebwa ku rutarengo ahoreho iteka.

25 Ariko jyeubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,
Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.

26 Kandiuruhurwanjye nirumarakubora,
Nzareba Imana mfiteumubiri.

27 Nzayirebaubwanjye,
Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.
Nukoumutimawanjyeumarwa n'urukumbuzi.

28 Ahubwo mwari mukwiriye kuvugamuti
‘Twamurenganya dute,
Ko afite impamvu zimuhaurubanza?’

29 “Nimutinye inkota,
Kukouburakari butezaguhanwa n'inkota,
Kugirango mumenye yuko harihourubanza rutabera.”

20

1 Maze Zofari w'Umunāmati arasubizaati

2 “Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,
Mbitewe n'ubwira mfite.

3 Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,
Kandiumutimawanjyeujijutseuranshubije.

4 “Mbese ntuzi ibyo bya kera,
Uhereye igiheumuntu ashyizwe mu isi,

5 Yuko kwishima kw'inkozi z'ibibi kumaraigihe gito,
No kunezerwa k'utubahaImana ari ukw'akanya gato gusa?

6 Nubwoubwibone bwe bwagera ku ijuru,
Umutwe weukagera ku bicu,

7 Azashira buheriheri nk'umwandaumuvamo.
Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’

8 Azagurukaabure nk'inzozi kandi ntazongera kuboneka,
Niukuriazirukanwa nko kurotakwa nijoro.

9 Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubonaukundi,
N'ahantu he ntihazongera kumureba.

10 Abana be bazihakirizwa ku bakene,
Kandi amaboko ye azarihaubutunzi yahuguje.

11 Amagufwa ye yuzuyeimbaraga z'ubusore,
Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.

12 “Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,
Akabihisha munsi y'ururimirwe,

13 Akabikuyakuya ntabireke,
Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,

14 Ibyokurya bye bizamuhindukiramu nda,
Bimuberemoubusagwe bw'incira.

15 Ubutunzi yabumizebunguri kandi azaburuka,
Imana izabuhubuzamu nda ye.

16 Azanyunyuzaubusagwe bw'incira,
Azicwa n'ururimirw'impiri.

17 Ntazareba imigezi,
Cyangwautugezidutembamoubukin'amavuta.

18 Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,
Ntazanezerwa nk'ukoubutunzi yahugujebungana.

19 Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,
Yashenye amazu atubatse.

20 Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,
Kuko muri we nta mahoro.

21 Nta kintu cyasigaye atariye,
Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.

22 Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,
Ukubokok'ukennye wese kuzamugeraho.

23 Igihe azaba agiye guhazainda ye,
Imana izamusukahouburakari bwayo bukaze,
Ibumuvunderezeho ariho arya.

24 Azahunga intwaro y'icyuma,
Kandiumwambi w'umuhetow'umuringauzamuhinguranya,

25 Awishingureusohoke mu mubiriwe.
Niukurin'icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranijeumwijima we,
Ibiteyeubwoba bimugezeho.

26 Ubutunzi bwe bubikiweumwijima wose,
Umuriroutakijwe n'umuntuuzamukongora,
Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.

27 Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,
Kandi isi izamuhagurukira.

28 Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,
N'ibintu bye bizatagarana ku munsi w'uburakari bwayo.

29 “Uwo ni wo mugabane w'inkozi y'ibibi uva ku Mana,
N'umwandu yagenewe na yo.”

21

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Nimuhugukireibyo mvuga,
Bimbere guhumurizakwanyu.

3 Nimunyihanganire kugirango nanjye mvuge,
Nimara kuvugamukomeze museke.

4 Mbeseumuntu ni we ntakira?
Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?

5 Nimunyitegereze mwumirwe,
Maze mwifate ku munwa.

6 Iyo niyibutse ngiraubwoba,
Kandiumushyitsiugatigisaumubiriwanjye.

7 “Ni iki gituma abanyabyaha babaho,
Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?
Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba,
N'ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.

8

9 Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga,
Kandi inkoni y'Imana ntibabanguriwe.

10 Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora,
N'inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.

11 Abana babo bato babagenda imbere nk'umukumbi,
Kandi abana babo barabyina.

12 Baririmbishwa n'ishako n'inanga,
Bakishimira ijwi ry'umwironge.

13 Iminsi yabo bayimara baguwe neza,
Hanyuma bakamanukiraikuzimubadatinze.

14 Bakabwira Imana kandi bati
‘Tuvehokuko tudashaka kumenya inzira zawe.’

15 Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugirango tuyikorere?
Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’

16 Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo,
Inama y'inkozi z'ibibi imbe kure.

17 “Ni kangahe itabaza ry'abanyabyaha rijya rizima,
Ibyago byabo bikabageraho,
Imana ikabagororera imibabaro,
Ibitewe n'uburakari bwayo,

18 Kugirango bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga,
Nk'umuramautumurwa n'ishuheri?

19 “Muravuga muti
‘Imana ibikira abana b'umunyabyaha igihano cy'ibyaha bye.’
Ahubwoumunyabyaha ubwe abe ari we ihana,
Kugirango abimenye.

20 Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe,
Kandi anyweuburakari bw'Ishoborabyose.

21 Mbese ibizaba ku b'inzu ye bamukurikiye azabyitaho,
Kandi apfuye akenyutse?

22 Hariuzigisha Imanaubwenge,
Kandi ari yo iciraurubanza abakomeye?

23 “Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse,
Aguwe neza rwose kandi afite amahoro

24 Ibicuba bye byuzuyeamata,
Kandiumusokoro wo mu magufwa yeurayagirana.

25 Undi apfa afite intimba mu mutima,
Atigeze kubonaibyiza.

26 Bombi baryamana mu mukungugu,
Inyo zikabatwikira.

27 “Dore nzi ibyo mutekereza,
N'imigambi mujya yo kungirira nabi.

28 Kuko muvugamuti ‘Inzu y'igikomangoma iri he?
N'urugoabanyabyaha babagamo ruri he?’

29 “Mbese ntimurakabaza abagenzi?
Ntimuzi icyo bahamije,

30 Yukoumunyabyaha abikiweumunsi w'amakuba,
Kandi ko bajyanywe mu munsi w'uburakari?

31 Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye?
Ni nde wamwitura ibyo yakoze?

32 Nyamara azajyanwa mu mva,
Kandi abantu bazarinda igituro cye.

33 Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera,
Kandi abantu bose bazamukurikira,
Nk'abamubanjirije batabarika.

34 “Noneho ni iki gituma mumporesha iby'ubusa?
Ko numva ibyo munsubizaari ibinyoma bisa!”

22

1 Maze Elifazi w'Umutemani arasubizaati

2 “Mbeseumuntu yabasha kugiraicyo amarira Imana?
Niukuriumunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.

3 Mbese Ishoborabyose inezezwa n'uko uriumukiranutsi?
Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?

4 Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni ukouyubaha?

5 Ibibi byawe si byinshi?
Ndetse ibicumurobyawe ntibigiraurugero.

6 Kuko wajyanye ingwate z'abo muva inda imwe ku busa,
Kandiuwambayeubusawamwimyeumwambaro.

7 Ntiwahaye indushyiamazi yo kunywa,
Kandiumushonji wamwimye ibyokurya.

8 Arikoukomeye we yagiraga igihugu,
Kandiuwubahwaga ni we wakibagamo.

9 Abapfakazi wabagenzagaubusa,
N'amaboko y'impfubyi akavunagurwa.

10 Ni cyo gituma imitego ikugose,
N'ibiteyeubwoba bigutunguye biguhagaritseumutima.

11 N'umwijima na wourakugoseukubuzakubona,
Kandi amazi menshi akurenzeho.

12 “Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru?
Kandi doreumutwe w'inyenyeri uko ziri kure.

13 Naweukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’
Mbese yabasha gucaurubanza inyuze mu mwijima w'icuraburindi?

14 Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo,
Biyibuza kureba,
Kandi iratambagira ku gisenge cy'ijuru.’

15 “Mbeseuzakomeza inzira ya kera,
Iyo abanyabyaha banyuzemo?

16 Bakuwehoigihe cyabo kitaragera,
Urufatiro rwabo rutemba nk'umugezi.

17 Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’
Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’

18 Nyamara amazu yabo yayujujemoibintu byiza,
Ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure.

19 Abakiranutsi barabireba bakishima
Kandi abatarihourubanza barabaseka.

20 Bati ‘Niukuriabari baduhagurukiyebararimbuwe,
Kandi abasigaye babo batsembwe n'umuriro.’

21 “Noneho iyuzuzena youboneamahoro,
Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.

22 Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,
N'amagambo yayouyashyire mu mutimawawe.

23 NugarukiraIshoborabyose,
Ugashyira gukiranirwa kure y'urugorwaweuzakomera.

24 Uteubutunzi bwawe mu mukungugu,
N'izahabu ya Ofiriuyitemu mabuye yo mu masumo,

25 Maze Ishoborabyose izakuberaumutunzi,
N'ifeza y'igiciro cyinshi.

26 Ni bwouzishimira Ishoborabyose,
Ukerekeza amaso yawe ku Mana.

27 Uzayisaba na yo izakumvira,
Kandiuzahigura imihigo yawe.

28 Uzagira icyougambirira kikubereukoushaka,
Kandiumucyouzamurikira inzira zawe.

29 Nibakugushauzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’
Kandiuwicisha bugufiizamukiza,

30 Ndetse izarokora n'urihourubanza,
Niukuriazakizwa no kubonera kw'amaboko yawe.”

23

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Na n'ubu kuganya kwanjye kumezenk'ubugome,
Imikoba nkubitwa isumbaumunihowanjye.

3 Iyaba nari nzi aho nyibona,
Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,

4 Nayitangiriraurubanza rwanjye rwose,
Akanwa kanjye nkakuzuzamoamagambo yo kwiburanira,

5 Nkamenya amagambo yansubiza,
Kandi nkumva icyo yambwira.

6 Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?
Oya ahubwo yanyitaho.

7 Aho ni houmukiranutsi yaburanira na yo,
Inciraurubanza ikantsindishiriza iteka ryose.

8 “Dore nigira imbere ariko ntihari,
Nasubizainyuma nkayibura.

9 Mu kubokokw'ibumosoaho ikorera na ho sinyiharuzi,
Yihisha mu kubokokw'iburyo kugirango ntayibona.

10 Ariko izi inzira nyuramo,
Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.

11 Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,
Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.

12 Ntabwo nasubiyeinyuma ngo mve mu mategeko yategetse,
Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereyeubutunzi,
Bundutiraibyokurya binkwiriye.

13 “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?
Kandi icyoumutimawayoukunze ni cyo ikora.

14 Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,
Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi.

15 Ni cyo gituma nkurwaumutiman'uko ndi imbere yayo,
Iyo ntekereje ndayitinya.

16 Imana yihebeshejeumutimawanjye,
N'Ishoborabyose yanteye imidugararo.

17 Ni ibyo bimbabaza siumwijima,
Cyangwaumwijima w'icuraburindiumpfutse mu maso.

24

1 “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose,
Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?

2 “Hariho abimura ingabano,
Banyaga imikumbi ku rugomo,
Bakayiragira.

3 Bahuguzaimpfubyi indogobe yayo,
Batwara inka y'umupfakazi ho ingwate.

4 Birukanaindushyimu nzira,
Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.

5 “Dore bameze nk'imparage zo mu butayu,
Bajya ku murimowabo bakagiraumwete wo guhaha,
Ubutayububamereramo ibyokurya by'abana babo.

6 Batemaubwatsi mu mirima yaraye,
Kandi bahumba imizabibu y'abanyabyaha.

7 Barara bambayeubusa,
Kandi mu mbeho nta cyo bifubika.

8 Banyagirwa n'imvura yo mu misozi,
Kandi bikinga mu rutarebabuzeubwugamo.

9 “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere,
Kandi bagafatīra icyoumukeneatunze.

10 Bigatuma bagenda bambayeubusa,
Ari nta mwambaro bafite,
Kandi bakorerwa imiba bashonje.

11 Bagakamuriraamavuta mu ngo z'abo bantu,
Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.

12 No mu muduguduutuwecyane haba iminiho,
Kandiubugingo bw'inkomere burataka,
Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.

13 “Abo ni abo mu bangaumucyo,
Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo.

14 Umwicanyi abyuka mu rukerera,
Akicaumukenen'indushyi,
Kandi nijoro agenza nk'umujura.

15 Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati
‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso.

16 Mu mwijima bacukuraamazu,
Ku manywa bakikingirana,
Ntabwo baziumucyo.

17 Bose igitondo kibamerera nk'igicucu cy'urupfu,
Kuko bamenyereyeubwoba butewena cyo.

18 “Bahunga bacikiye mu mazi,
Umuragewaboukabauw'ibivume mu isi,
Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y'inzabibu.

19 Icyokere n'ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi,
Ni ko ikuzimuhagenza abakoze ibyaha.

20 Inda yamubyaye izamwibagirwa,
Azaribwa n'inyo aziryohere,
Ntazongera kwibukwaukundi,
Gukiranirwa kuzavunwa nk'igiti.

21 Anyaga ingumba itigeze kubyara,
Kandi ntabwo agiriraumupfakazi neza.

22 Ariko Imana ikomeza abakomeye n'imbaraga zayo,
Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.

23 Ibaha kugiraamahoro bakagubwa neza,
Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo.

24 Bashyirwa hejuru,
Hashira igihe gito, bakaba batakiriho.
Niukuribacishwa bugufi,
Bakavanwa mu nzira nk'abandi bose,
Bagatemwa nk'amasaka.

25 Niba na n'ubu atari uko biri,
Ni nde wahamya ko mbeshya,
Agahinduraubusaibyo mvuze?”

25

1 Maze Biludadiw'Umushuhi arasubizaati

2 “Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana,
Kandi itanga amahoro mu buturobwayo bwo hejuru.

3 Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika?
Kandiutamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?

4 Umuntu yabasha ate kubaumukiranutsi imbere y'Imana?
Cyangwauwabyawe n'umugoreyabasha ate kuba intungane?

5 Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika,
N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,

6 Nkansweumuntu w'inyo gusa,
N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!”

26

1 Maze Yobu arasubizaati

2 “Wafashijeumunyantegenke ntugasekwe,
Wakijije uw'amaboko adakomeye,

3 Wagiriye inamaudafiteubwenge,
Werekanye rwoseubwenge bw'ukuri!

4 Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?
N'umwuka wakuvuyemoni uwa nde?

5 “Abapfuye bahindiraumushyitsi
Munsi y'amazi menshi n'ibiyabamo.

6 Ikuzimuhatwikururiweimbere y'Imana,
Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.

7 Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa,
N'isi yayitendetse ku busa.

8 Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,
Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.

9 Intebe yayo irayikingira imbere,
Ikayitwikiriza igicu cyayo.

10 Amazi menshi yayashyizehourugabano,
Rugezaahoumucyo n'umwijima biherera.

11 Inkingi z'ijuru ziranyeganyega,
Zigatangazwa no gucyaha kwayo.

12 Ibirinduza inyanjaububasha bwayo,
N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone.

13 Umwuka wayouteraijuru kurabagirana,
N'ukubokokwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.

14 Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa,
Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano,
Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”

27

1 Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati

2 “Ndarahira Imana ihoraho,
Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye,
N'Ishoborabyose yababazagaubugingo bwanjye.

3 Ubugingo bwanjye buracyari buzima,
Kandi Umwuka w'Imana ni weutumampumeka.

4 Niukuriiminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,
N'ururimirwanjye na rwo ntiruzariganya.

5 Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuzeibitunganye,
Kugezaubwo nzapfa sinzikurahokuba inyangamugayo.

6 “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura,
Ntabwoumutimawanjyeuzagira icyounshinja nkiriho.

7 “Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha,
N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa.

8 NonehoutubahaImana agira byiringiro ki,
Iyo Imana imuciyeikamwakaubugingo bwe?

9 Mbese Imana yakumva gutakakwe,
Ibyago nibimutera?

10 Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose,
Akajya atabaza Imana ibihe byose?

11 “Nzabigisha iby'ukubokokw'Imana,
Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose.

12 Dore mwese mwarabyirebeye,
None se ni iki gitumye muba ab'ubusagusa?

13 “Uwo ni wo mugabaneumunyabyaha abikiwe n'Imana,
N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose.

14 Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota,
Kandiurubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya.

15 Abe basigaye bazamirwa n'urupfu,
Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.

16 Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu,
Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo,

17 Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi,
Na ya mafeza azagabanwa n'abatarihourubanza.

18 Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi,
Nk'akararo kubatswe n'umurinzi.

19 Yiryamira ariumukungu akabyuka ari nta cyo akigira,
Arambuye amaso asanga byose byagiye.

20 Ibiteyeubwoba bimwisukahonk'isuri,
N'umugaruumujyana ari nijoro.

21 Umuyagaw'iburasirazubauramutwara akagendanirako,
Uramuhitana akava aho yari ari.

22 Ndetse Imana iramusumirantimubabarire,
Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.

23 Abantu bazamwirukanabamucyamuye,
Bamwimyoze ngo ave iwe.

28

1 “Niukuriifeza igiraurwobo yavuyemo,
N'izahabu ikagirauruganda icurirwamo.

2 Ubutarebukurwa mu butaka,
N'ibuye riyengeshejwe rivamoumuringa.

3 Umuntu amarahoumwijima akawugenzura,
Akagera mu maherezo y'urugabano,
Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu.

4 Acukuraurwobo kure y'aho abantu batuye,
Bakitendekamuri rwo kure y'abantu,
Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino.

5 Isi na yo ivamo ibyokurya,
Kandi ikuzimuhayo habirindurwa nk'ahariumuriro.

6 Amabuye y'aho avamo safiro,
Arimoumukungugu w'izahabu.

7 Iyo nzira nta gisiga kiyizi,
N'ijisho ry'ikizu ntiryigeze kuyibona,

8 N'inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo,
N'intare y'inkazi ntiyayinyuzemo.

9 “Umuntu aramburaukubokokwe ku rutarerw'isarabwayi,
Yubikaimisozi ahereye mu mizi yayo.

10 Aca imikorogero mu bitare,
Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose.

11 Agomera imigezi ntitembe,
Kandi agaragaza icyari gihishwe.

12 Arikoubwenge bwo buzabonwa he?
Cyangwa kumenya kuba hehe?

13 “Umuntu ntazi igiciro cyabwo,
Kandi ntibubonwa mu gihugu cy'abazima.

14 Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’,
N'inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’

15 Ntibuboneshwa n'izahabu,
Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.

16 Ntabwo bugereranywa n'izahabu ya Ofiri,
Cyangwa shohamu y'igiciro cyinshi, habe na safiro.

17 Izahabu n'ibirahuri ntibihwanye na bwo,
Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by'izahabu nziza.

18 Fezaruka n'ibirahuri ntibizavugwa,
Niukuriigiciro cy'ubwenge kiruta marijani.

19 Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo,
Kandi ntabwo bwagereranywa n'izahabu nziza.

20 “None seubwenge bukomoka he?
No kumenya kuba hehe?

21 Ko buhishwe amaso y'abazima bose,
Bukihisha inyoni zo mu kirere?

22 Kirimbuzi n'urupfu biravuga biti
‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’

23 “Imana ni yo izi inzira yabwo,
Kandi izi n'aho buba.

24 Kuko ireba ku mpera z'isi,
Ikareba no munsi y'ijuru hose,

25 Kugirango igereuburemere bw'umuyaga,
Niukuriamazi iyageresha incuro.

26 Igihe yahereye imvura itegeko,
N'umurabyo w'inkuba ikawuha inzira,

27 Ni bwo yabubonye ikabugaragaza,
Yarabukomeje ndetse iraburondora.

28 “Maze ibwiraumuntu iti
‘Dore kubahaUwiteka ni bwo bwenge
Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’”

29

1 Maze Yobu yongera guca imigani ye ati

2 “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera,
Nko mu minsi Imana yandindaga!

3 Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe,
Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo,

4 Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye,
Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.

5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,
Abana banjye bankikije.

6 Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta,
Urutarerukansukiraimigezi y'amavuta ya elayo.

7 Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu,
Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,

8 Abasore barambonaga bakihisha,
Na bo abasaza bakampagurukirabagahagarara.

9 Ibikomangoma byaracecekaga,
Bikifata ku munwa.

10 Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga,
Ururimirwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo.

11 “Ugutwi kwanyumvaga kwanyitagauhiriwe,
N'ijisho ryambonaga ryamberagaumuhamya,

12 Yuko nakizagaumukeneutaka,
N'impfubyi na yo itagira gifasha.

13 N'uwendaga gupfa wese yansabiragaumugisha,
Kandi ngatumaumutimaw'umupfakaziuririmbishwa no kunezerwa.

14 Nambaraga gukiranuka kukanyambika,
Kutabera kwanjye kwari kumezenk'umwitero n'ikamba.

15 Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema,

16 Nari se w'umukene,
Ngakurikiranaurubanza rw'uwo nari ntazi.

17 Navunagainzasaya z'umunyabyaha,
Nkamushikuzaumunyago mu menyo ye.

18 “Maze nkavuga nti
‘Nzapfira mu rugo rwanjye,
Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n'imisenyi.

19 Umuzi wanjye wariushoreye mu mazi,
N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya.

20 Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura,
Umuhetowanjyeugakomerera mu ntoki zanjye.’

21 Abantu bantegeraga amatwi bagategereza,
Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.

22 Iyo namaraga kuvuganta cyo basubizaga,
Ibyo mvuze bikabatonyangaho.

23 Kandi bantegerezaga nk'imvura,
Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba.

24 N'iyo twahuzagaurugwiro na bo nseka,
Ntibakundaga kubyemera,
Kandi ntabwo bahinduragaumucyo wo mu maso hanjye.

25 Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababeraumutware,
Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze,
Nk'umuhumurizaw'ababoroga.

30

1 “Ariko noneho abo ndutaubukuru,
Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,
Ndetse na ba se nagayaga
simbegereze n'imbwa zirindaumukumbi wanjye.

2 Niukuriimbaraga z'amaboko yabo zamarira iki,
Ko ari abantu b'indogore batazarama?

3 Bahoroteshejwe n'ubukenen'inzara,
Bagugaumukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

4 Batungwan'intārano zo mu bihuru,
Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo.

5 Bagacibwa mu bantu,
Bahabwa induru nk'ibisambo,

6 Bigatuma batura mu mikoke,
Mu myobo yo mu butakano mu masenga.

7 Basakurizamu bihuru,
Biryamira hamwe munsi y'ibisura.

8 Ni abana b'abapfapfa,
niukurini abana b'abatindi,
N'ibicibwa mu gihugu.

9 “Noneho mpindutse imbyino yabo,
Niukurindi iciro ry'imigani yabo.

10 Baranzinutswebaranyitaruye,
Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11 Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuhetowayo ikambabaza,
Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

12 Iburyo bwanjye hahagurukaigitero,
Basunikaibirenge byanjye,
Bantegesha inzira zabo zirimbura.

13 Inzira yanjye barayica,
Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

14 Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini,
Bansumirira mu mivurungano.

15 Ibiteyeubwoba binyerekeyeho,
Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga,
Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu.

16 “Ubuubugingo bwanjye bunshongeyemo,
Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye.

17 Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,
Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

18 Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye,
Umwambaro wanjyeurahinyaraye,
Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye.

19 Yanjugunye mu byondo,
Mpinduka nk'umukungugu n'ivu.

20 “Ndagutakira nyamara ntunsubiza,
Nahagararaukantumbira.

21 Wampindukiyeinkazi,
Undeganisha imbaraga zose z'ukubokokwawe.

22 Unteruzaumuyagaugatuma njyanwa na wo,
Kandiumpinduzaubusaumugaru.

23 Nzi kouzangeza ku rupfu,
Mu nzu itegekewe abazima bose.

24 Ariko seumuntuugiyekugwa ntiyaramburaukuboko?
No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo?

25 Mbese sinaririyeuwarimu makuba,
Umutimawanjye nturagaterwa agahinda n'umukene?

26 Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,
Nategerezagaumucyo hakazaumwijima.

27 Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,
Iminsi y'imibabaro ingezeho.

28 Ngenda nsuherewe singira izuba,
Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

29 Ndiumuvandimwe w'imbwebwe,
N'incuti y'imbuni.

30 Umubiriwanjyeurirabuyeunyomotseho,
N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe.

31 Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,
N'umwirongeukagira ijwi ry'abarira.

31

1 “Nasezeranye n'amaso yanjye,
None se nabasha nte kwifuzaumukobwa?

2 “Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?
Kandi Ishoborabyose itanga murageki uva hejuru mu ijuru?

3 Mbese kurimbuka si ko kugenerwaumunyabyaha,
Ibyago bigategekerwa inkozi z'ibibi?

4 Imana ntiyitegereza inzira zanjye,
Ikabara intambwe zanjye zose?

5 “Niba naragendeye mu binyoma,
Ikirenge cyanjye kikihutirakuriganya,

6 Henga mpimirwe ku minzani ireshya,
Kugirango Imana imenye gutungana kwanjye.

7 Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira,
Umutimawanjyeukayobezwa n'ibyo amaso yanjye areba,
Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,

8 Ndakabiba hasarure undi,
Niukuriimyaka yo mu murimawanjye irakarandurwa.

9 “Nibaumutimawanjye warashutswen'umugore,
Nkubikirira ku muryango w'umuturanyi wanjye,

10 Umugorewanjye aragasera undi,
Kandi ashakwe n'abandi.

11 Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije
Niukurini ikizira cyo guhanwa n'abacamanza,

12 Kuko cyamera nk'umuriroukongoraukageza ku kurimbuka,
Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.

13 “Niba narahinyuyeurubanza rw'umugaragu wanjye,
Cyangwa urw'umujawanjye igihe bamburanyaga,

14 None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte?
Mbese yangenderera nayibwira iki?

15 Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye?
Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?

16 “Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza,
Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi,

17 Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye,
Impfubyi ntibiboneho?

18 Ahubwouhereye mu busorebwanjye,
Yankuriyeiruhande ndi nka se,
N'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.

19 “Niba hari uwo nabonye wishwe no kuburaumwambaro,
Cyangwa indushyiibuze icyo kwiyorosa,

20 Nibaurukenyerero rwe rutampayeumugisha,
Kandi ntasusurutswen'ubwoya bw'intama zanjye,

21 Niba narabanguriyeimpfubyiukuboko,
Kuko mfiteumfasha ku irembo,

22 Nonehourutugurwanjye ruragatandukanan'umubiri,
N'ukubokokwanjye kuvunikegutanen'igufwa.

23 Kuko ibyago biva ku Mana byanteragaubwoba,
Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.

24 “Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye,
Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,

25 Niba narishimishijwe n'ukoubutunzi bwanjye ari bwinshi,
Ukubokokwanjye kukaronka byinshi,

26 Niba naritegereje izuba igihe riva,
Cyangwaukwezi kugenda kurabagiranankabiramya,

27 Kandiumutimawanjyeugashukashukwa rwihishwa,
N'ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,

28 Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n'abacamanza,
Kuko ariuguhemukiraImana iri hejuru.

29 “Hari ubwo nishimiye kurimbuka k'unyanga,
Cyangwa nkishyirishwa hejuru n'uko ibyago bimugezeho?

30 Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura,
Ngo mwifurizegupfa muvumye?

31 Hari ubwo ab'iwanjye batahamije bati
‘Hariumuntu wabona n'umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’?

32 Nta mushyitsi naraje hanze
Ahubwoumugenzi wese naramwugururiraga.

33 Hari ubwo natwikiriye ibicumurobyanjye nka Adamu,
Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,

34 Mbitewe no gutinya iteraniro rinini,
Ngaterwaubwoba no kugawan'indi miryango,
Bituma nceceka sinsohoke?

35 “Iyaba hariunyumvise!
Dore ngiki icyitegererezo cyanjye,
Ishoborabyose ninsubize,
Nanjye mbone ibirego byanditswe n'umwanzi wanjye.

36 Ni koko nabiheka ku rutugu,
Nabyitamirizaho nk'ikamba.

37 Namumenyeshaumubarew'intambwe zanjye,
Nkamwegera nk'igikomangoma.

38 “Niba imisozi yanjye ihururiyekundega,
N'amayogi yo muri yo akaririra hamwe,

39 Niba narariyeumwero wayo nta feza ntanze,
Cyangwa niba naratumye bene yo bahebaubugingo bwabo,

40 Noneho ibisura birakamera ah'ingano,
N'urukungu rumereaha sayiri.”
Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yobu.

32

1 Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubizaYobu, kuko yari yiyizi yuko ariumukiranutsi.

2 Mazeuburakari bwa Elihu mwene Barakeli w'Umubuziwo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.

3 Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubizakandi bakagaya Yobu.

4 Ariko Elihu yari yarindiriye kuvuganana Yobu, kuko bamurutagaubukuru.

5 Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza,uburakari bwe burabyuka.

6 Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuziaravuga ati
“Ndi muto namwe muri abasaza,
Ni cyo cyatumye ntinya,
Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.

7 Naravuze nti
‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga,
Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigishaubwenge.’

8 Ariko mu bantu harimoumwuka,
Kandi guhumekakw'Ishoborabyose ni ko kubahakujijuka.

9 Abakuze si bo baziubwenge,
N'abasaza si bo bamenya imanza.

10 Ni cyo gitumye mvuga nti
‘Nimuntegere amatwi,
Nanjye mbumvishe icyo nibwira.

11 Dore narindiriye amagambo yanyu,
Mugitekereza ibyo kuvuga,
Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’

12 Niukurinahugukiyekubumva,
Ariko nta n'umwe muri mwe wemeje Yobu,
Cyangwa ngo amusubizeku byo yavuze.

13 Mwitonde kugirango mutavuga muti
‘Ni twe twaronseubwenge,
Nta muntu wamutsinda yatsindwa n'Imana.’

14 Si jye yerekejeho amagambo ye,
Nanjye sinamusubizaamagambo nk'ayanyu.

15 “Barumirwa ntibongera gusubiza,
Ntibagira ijambo bavuga.

16 Mbese mpore kuko nta cyo bavuga,
Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?

17 Jyeho ngiye gusubiza,
Ngiye kuvugaicyo ntekereza.

18 Kuko amagambo anyuzuyemo,
Umutimaundimouraniga.

19 Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,
Nk'intango nshya igiye guturika.

20 Ngiye kuvugakugirango noroherwe,
Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.

21 Ne kurobanura abantu ku butoni,
Cyangwa kugirauwo nshyeshya.

22 Kuko ntazi gushyeshya,
Nashyeshya Umuremyi wanjye yankurahobidatinze.

33

1 “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,
Kandiutegere amatwi amagambo yanjye yose.

2 Dore ubu mbumbuyeumunwa wanjye,
Ururimirwanjye ruvugiyemu kanwa kanjye.

3 Amagambo yanjye agaragaze gutungana k'umutimawanjye,
Kandi ibyo nziururimirwanjye rurabivuga ntafiteuburyarya.

4 Mwuka w'Imana ni we wandemye,
Kandi guhumekakw'Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho.

5 “Nubishoboraunsubize,
Amagambo yaweuyatunganirize imbere yanjye,
Uhagarareushikamye.

6 Dore mpwanye nawe imbere y'Imana,
Nanjye nabumbwemu gitaka.

7 Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha,
Kandiukubokokwanjye ntikuzakuremerera.

8 “Niukuriwavuze numva,
Kandi numvise amagambo y'ijwi ryawe uti

9 ‘Ndaboneye nta gicumuromfite,
Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.

10 Ariko rero Inshakaho impamvu,
Indebaho nk'umwanzi wayo.

11 Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago,
Yitegereza inzira zanjye zose.’

12 “Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,
Kuko Imana isumba abantu.

13 Ni iki gitumauyigisha impaka,
Kuko itagomba gusobanura ibyayo?

14 Imana ivuga rimwe,
Ndetse kabiri nubwoumuntu atabyitaho.

15 Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro,
Igihe abantu bashyizweyo,
Basinziriye ku mariri yabo.

16 Ni ho yumvisha amatwi y'abantu,
Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

17 Kugirango igamburuzeumuntu mu migambi ye,
Ngo imaremoumuntuubwibone bwe buhishwe.

18 Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo,
No kubahokwe ikakurinda kurimburwa n'inkota.

19 Maze kandi ahanwa n'umubabaro ari ku buriribwe,
Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,

20 Bigatumaubugingo bwe buhurwa ibyokurya,
N'umutimaweukanga ibiryoshye.

21 Umubiriweurananuka ntubeukigaragara,
N'amagufwa ye atagaragaraga akānama.

22 Niukuriubugingo bwe bwegera ikuzimu,
No kubahokwe kwerekeye ku barimbuzi.

23 “Niba abonekerwa na marayika w'umurengezi,
Ni inyamibwa imwe mu gihumbi,
Wamenyeshaumuntu inzira akwiriye kunyuramo.

24 Ni ho Imana yamubabarira iti
‘Murokore kugirango atamanuka akajya muri rwa rwobo,
Nabonye Umucunguzi.’

25 Umubiriweuzagwa itoto birushe uw'umwana,
Asubiremu busorebwe.

26 Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,
Bituma ayireba mu maso anezerewe,
Kandi igaruriraumuntu gukiranuka kwe.

27 Aririmbira imbere y'abantu ati
‘Naracumuyenkagoreka ibyari bigororotse,
Ariko nta cyo byamariye.

28 Nyamara yancunguriyeubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,
Kandi kubahokwanjye kuzarebaumucyo.’

29 “Dore ibyo byose bikorwa n'Imana,
Igenza ityoumuntu kabiri ndetse gatatu,

30 Kugirango igarureubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,
Abone kumurikirwa n'umucyo w'abazima.

31 “Hugukacyane Yobu we,untegere amatwi,
Uceceke nanjye mvuge.

32 Nibaufiteicyo kuvugaunsubize,
Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.

33 Niba ari nta cyountegere amatwi,
Ceceka nanjye nkwigisheubwenge.”

34

1 Maze Elihu yongera kuvugaati

2 “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,
Namwe abajijutse muntegere amatwi,

3 Kukougutwi gusobanura amagambo,
Nk'uko akanwa kumva ibyokurya.

4 Twihitiremo igitunganye,
Twimenyere icyiza turi kumwe.

5 “Yobu yavuze ati ‘Ndiumukiranutsi,
Kandi Imana yankuyehoibyari binkwiriye.

6 Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi,
Urugumarwanjye rurenzeurukiriro,
Nubwo nta gicumuromfite.’

7 Mbese harihoumuntuumezenka Yobu,
Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi?

8 Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi,
Kandi akagendana n'abanyabyaha.

9 Kuko yavuze ati
‘Nta cyo bimariyeumuntu kwishimana Imana.’

10 “Nuko rero nimuntegere amatwi,
Mwa bantu bajijutse mwe,
Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,
N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,

11 Kuko izitūraumuntu ibihwanye n'umurimowe,
Izahaumuntu wese kubonaibihwanye n'imigenzereze ye.

12 Niukurintabwo Imana yakora ibibi,
Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.

13 Ni nde wayihaye gutwara isi?
Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?

14 Yakwitegereza abantu,
Ikisubiraniraumwuka no guhumekabyayo,

15 Ibyaremwe byose byapfira rimwe,
Umuntu na we agasubiramu mukungugu.

16 “Noneho nibaujijutse umva ibi,
Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye.

17 Mbeseuwanga gukiranuka yategeka?
Wacira Ikiranuka kandi Ikomeyeurubanza?

18 Birakwiriye se kubwiraumwami uti ‘Uri mubi’?
Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’?

19 Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni,
Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene,
Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.

20 Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku,
Abantu baradandabirana bakagendanirako,
Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.

21 “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu,
Kandi ireba amajya ye yose.

22 Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu,
Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha.

23 Kuko itagomba kongera kwitegerezaumuntu,
Kugirango yirirwe isubiramu rubanza.

24 Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka,
Igashyira abandi mu kigwi cyazo.

25 Kuko izi imirimo yazo,
Kandi izubikanijoro zikarimbuka.

26 Izikubitank'abantu babi,
Ku mugaragaro imbere y'abandi barora,

27 Kuko zayiteshutse,
Ntizite ku nzira zayo zose.

28 Bagatuma gutakakw'abakene kuyigeraho,
Kandi ikumva gutakakw'abarengana.

29 “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha guteraamahane?
Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?
Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe,

30 KugirangoutubahaImana atima,
Kandi ngo hatagirautegaabantuumutego.

31 “Hariuwabwiye Imana ati
‘Narahanwe sinzongera gucumura,

32 Icyo ntabonyeukinyigishe,
Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’

33 Mbese ingororano yayouyangishwa n'uko idakora icyoushaka?
Kuko ari woweukwiriye guhitamo atari jye,
Nuko vuga icyo uzi.

34 “Abantu bajijutse,
Ndetse abantu bose baziubwenge banyumva,
Bazambwira bati

35 ‘Yobu yavuze icyo atazi,
Kandi amagambo ye ntiyarimoubwenge.’

36 “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,
Kuko asubizank'abanyabyaha.

37 Kuko yongeraubugomeku cyaha cye,
Agakoma mu mashyi muri twe atangara,
Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”

35

1 Elihu akomeza gusubizaati

2 “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti
‘Gukiranuka kwanjye kurutaukw'Imana’?

3 Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’
Kandi uti
‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’

4 Ngiye kugusubizawowe na bagenzi bawe.

5 “Itegereze mu ijuruurebe,
Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.

6 Niba warakoze icyaha hari icyouyitwaye?
Kandi ibicumurobyawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?

7 Niba uriumukiranutsi hari icyouyihaye?
Cyangwa se icyo ihabwa n'ukubokokwawe ni iki?

8 Icyakora ibibi byawe byababazaumuntuumezenkawe,
Kandiumwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.

9 “Batakishwa no kurengana kwinshi,
Ku bwo kubabazwa n'amaboko y'abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.

10 Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?
Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,

11 Ikatwigisha kurutainyamaswa zo mu isi,
Kandi ikaduhaubwenge kurutaibisiga byo mu kirere.’

12 Nuko barataka ariko ntihagiraubasubiza,
Bitewe n'ubwibone bw'abanyabyaha.

13 NiukuriImana ntiyumvira ibyoubusa.
Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.

14 “Nubwouvugakoutayireba,
Arikourubanza ruri imbere yayo,
Naweuyirindīra.

15 Ariko noneho kuko idahōreshauburakari bwayo,
Ntiyite ku gasuzugurocyane,

16 Ni cyo cyatumye Yobu abumburiraubusaakanwa ke,
Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”

36

1 Elihu akomeza kuvugaati

2 “Baunyoroheye gato maze nkwereke,
Kuko ngifite icyo mvugiraImana.

3 Ndazanaubwenge bwanjye mbukuyekure,
Kandi ndātūrira Umuremyi wanjyeuburyo akiranuka.

4 Niukuriibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,
Umuntuufiteubwenge butunganye ari kumwe nawe.

5 “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,
Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.

6 Ntiramishaumunyabyaha,
Ariko itsindishiriza abarengana.

7 Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,
Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,
Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.

8 Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,
Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro,

9 Ibereka imirimo yabo n'ibicumurobyabo,
Uko bagenje bibona.

10 Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,
Ikabihanangiriza kuva mu byaha.

11 Nibayumvira bakayikorera,
Bazamara iminsi yabo baguwe neza,
Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo.

12 Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,
Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.

13 “Kandi abatubahaImana mu mitima yabo bibikirauburakari,
Iyo ibaboshye ntibarushyabatabaza.

14 Bapfa bakenyutse,
Kandiubugingo bwabo buherera mu banduye.

15 Irokora abarengana ikabakura mu makuba,
Kandi akarengane gatuma ibaziburiraamatwi.

16 “Niukuriiba yaragukuyemu makuba,
Ikagushyira ahagari hadafunganye,
Kandi ibishyizwe ku meza yawe,
Biba byuzuwemon'ibinure.

17 Ariko wuzuwemon'imanza z'abanyabyaha,
Urubanza no gukiranuka biragufashe.

18 Harihouburakari.
Wirindeutayobeshwa no kwirarira kwawe,
Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.

19 Mbeseubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,
Byatumautabona amakuba?

20 Ntukifuze ijoro,
Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.

21 Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,
Kuko ari byo wahisemo bikakurutiraumubabaroufite.

22 “Dore Imana ikoresha ibikomeyeububasha bwayo,
Umwigishauhwanye na yo ni nde?

23 Ni nde wayitegekeye inzira zayo?
Cyangwa ni nde wavuga ati
‘Wakoze ikitaboneye’?

24 Ibuka gushimisha imirimo yayo,
N'ibyayo abantu baririmbaga.

25 Bose barayirebaga,
Umuntu ayitegereza ari kure yayo.

26 Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,
Imibare y'imyaka yayo ntibarika.

27 “Kuko izamura amazi akaba igicu,
Kigahinduka imvura itonyanga,

28 Maze ibicu bikayigusha,
Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.

29 Mbese hariuwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,
Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?

30 Dore yigoteshaumucyo,
Kandi itwikīra no mu kuzimukw'inyanja.

31 Kuko ibyo ari ibyo ikirishaurubanza rw'amahanga,
Kandi itanga ibyokurya byinshi.

32 Ihishaumurabyo mu maboko yayo,
Maze ikawutegeka guhamya intego.

33 Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,
Amatungo na yo akamenya yukoumugaruuhinduye.

37

1 “Niukuriibyo biteraumutimawanjye guhindaumushyitsi,
Umutimaugakuka.

2 Nimwumve yemwe nimwumveurusakurw'ijwi ryayo,
No guhinda kuva mu kanwa kayo.

3 Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose,
N'umurabyo wayo ikawugezaku mpera z'isi.

4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma,
Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo,
N'iyo iranguruyeijwi irekuraimvura ikagwa.

5 Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje,
Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.

6 Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’,
N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo,
Ndetse n'imvura y'umurindi.

7 Igaganyaza amaboko y'abantu bose,
Kugirango abo yaremye bose babimenye.

8 Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho,
Zikaguma mu burumba bwazo.

9 Umugaruurahindurauturutse ikusi,
N'imbeho igaturukaikasikazi.

10 Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana,
Maze amazi adendeje agafatana.

11 Niukuriitwaza ibicu bya rukokoma amazi,
Isanza ibicu birimoumurabyo wayo.

12 Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga,
Kugirango bikore icyo ibitegetse cyose,
Biri hejuru y'isi ituwemon'abantu.

13 Igituma ibizana,
Niukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.

14 “Umva ibi yewe Yobu,
Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza.

15 Mbese uzi uko Imana iyisohoza,
Kandi uko itegekaumurabyo w'igicu cyayo kurabya?

16 Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse,
Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifiteubwenge butunganye?

17 Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka,
Iyoumuyagaw'ikusi woroshye mu gihugu?

18 Ese wabasha kubamba ijuruufatanije n'Imana?
Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe!

19 Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira,
Kukoumwijima ari woutubuzakubitunganya.

20 Mbese yabwirwa ko nshaka kuvuganana yo?
Cyangwa se harihoumuntu wakwifuza kumirwa bunguri?

21 “Kandi n'ubu abantu ntibarebaumucyourabagiranira mu ijuru,
Arikoumuyagaurahitaukeyura ibicu.

22 Ubwiza buhebuje bugaturukaikasikazi,
Imana ifiteubwiza buteyeubwoba.

23 Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira,
Ifiteububasha buhebuje,
Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi,
Nta bwo irenganya.

24 Ni cyo gituma abantu bayubaha,
Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”

38

1 Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

2 “Uwo ni nde wangiza inama
N'amagambo atarimoubwenge?

3 Noneho kenyera kigabo,
Kuko ngiye kukubazanaweunsubize.

4 Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he?
Niba uziubwenge bivuge.

5 Ni nde washyizehourugerorwayo nibaumuzi?
Cyangwa se ni nde wayigereshejeumugozi?

6 Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?
Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,

7 Igihe inyenyeri zo mu ruturuturuzaririmbiranaga,
Abana b'Imana bose bakarangururaijwi ry'ibyishimo?

8 Ni nde wugariye amarembo y'inyanja,
Igihe yavaga mu nda y'isi,

9 Igihe nyihaye ibicu houmwambaro,
N'umwijima w'icuraburindiukayibera ingobyi,

10 Nkayiha itegeko ryanjye,
Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo,

11 Kandi nkavuga nti ‘Garukiraaha ntuharenge,
Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’

12 “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,
Ugatambikishaumusekeigihe cyawo,

13 Kugirangoufateku mpera z'isi,
Uzikunkumuremoabanyabyaha?

14 Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso,
Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye.

15 Kandi abanyabyaha bīmweumucyo wabo,
N'ukubokokubanguwe kuravunika.

16 “Mbese wageze ku masōko y'inyanja,
Cyangwa wazerereye mu kuzimukw'imuhengeri?

17 Hari ubwo wugururiweamarembo y'urupfu,
Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu?

18 Mbese wamenya nezaubugaribw'isi?
Bivuge nibaubizibyose.

19 “Inzira igana ku buturobw'umucyo iri he?
Umwijima na wo aho uba ni hehe,

20 Kugirangouwugarure mu rugabano rwawo,
Kandi ngoumenye inzira zigana ku nzu yawo?

21 Urabizi kuko wari waravutse,
N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi.

22 “Mbese hari ubwo wageze mu bubikobwa shelegi,
Cyangwa wabonyeububikobw'urubura?

23 Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,
Umunsi w'intambara no kurwana.

24 Umucyo wagiyeunyuze mu yihe nzira?
Umuyagaw'iburasirazubausandaye ku isiuganahe?

25 “Ni nde waciye imigende y'umwuzūre,
Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba,

26 Kugirango avubireimvura igihugu kitarimoumuntu,
Mu butayubudaturwa,

27 Kandi ahāze ahadatuwe harimoubusa,
Ngo ahamezeubwatsi butoshye?

28 Mbese imvura igira se?
Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime?

29 Barafu yavuye mu nda ya nde?
N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?

30 Amazi arihisha akamera nk'ibuye,
No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu.

31 “Mbese wabasha guhambiranyaubukagabwa Kilimiya,
Cyangwa kudohora iminyururuya Oriyoni?

32 Wabasha kuzanaza Mazaroti mu gihe cyazo?
Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturon'abana bayo?

33 Uzi amategeko ayobora ijuru?
Wabasha gusohozaubutware bwaryo uri ku isi?

34 “Aho wabasha kurangururiraibicu ijwi ryawe,
Kugirango amazi menshi akwisukeho?

35 Washobora kohereza imirabyo ikagenda,
Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?

36 Ni nde washyizeubwenge mu mutimaw'umuntu?
Ni nde wawuhayekujijuka?

37 Ni nde wabasha kubarisha ibicuubwenge?
Ni nde wabasha gusukaibiri mu ntango zo mu ijuru,

38 Igiheumukunguguuhinduka icyondo,
N'ubutakabw'ibinonko bigafatana?

39 “Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo?
Cyangwaugahaza imigunzu y'intare,

40 Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,
N'igihe zubikiye ziri mu gico?

41 Ni ndeushakira igikona ibyokurya,
Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,
Bizererezwa no gushaka ibyokurya?

39

1 “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira?
Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?

2 Washobora kumenya amezi zimara zihaka?
Cyangwa se uzi igihe zibyarira?

3 Zirahēra zikabyara abana bazo,
Kwerera kwazo kugashira.

4 Abana bazo barakomera bagakuriramu gasozi,
Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.

5 “Ni nde washumuyeimparage?
Ni nde wazizituye,

6 Izo nahayeubutayungo zibubemo,
N'igihugu cy'ubukunankaziha houbuturobwazo?

7 Zangaurusakurwo mu mudugudu,
Kandi ntabwo zumvaurwamu rw'uziyoboye.

8 Zizerera mu misozi aho zirisha,
Zikahuka zikajya gushaka intohera z'ubwatsi.

9 “Mbese imbogo yakwemera kugukorera?
Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?

10 Wabasha kuyizirikishaumugozingouyihingishe?
Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?

11 Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi?
Cyangwa wayihariraumurimowawe?

12 Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe,
Ikayirunda ku mbuga yawe?

13 “Amababa y'imbuni iyakungutanaubwibone,
Ariko se amababa yayo n'amoya yayo siubwiza gusa?

14 Kuko amagi yayo iyatera ku butaka,
Agashyuhiramu mukungugu,

15 Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata,
Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira.

16 Igirira ibyana byayo nabi nk'ibitari ibyayo,
Nubwo imirimo yayo ariubusa,
Ntibiyiteraubwoba,

17 Kuko Imana yayimyeubwenge,
Kandi ntiyihe kujijuka.

18 Iyo igurutse,
Isuzuguraifarashi n'uyigenderaho.

19 “Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga?
Cyangwa ni wowe wayiteye umugārauhungabana ku ijosi ryayo?

20 Ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige?
Ubwiza bwo kwivuga kwayo buteraubwoba,

21 Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo,
Ikajya gusanganira ingabo.

22 Isuzuguraubwoba nta cyo itinya,
Ndetse ntabwo ihindukirango ihunge inkota.

23 Ikirimba kijegerera hejuru yayo,
Umuheton'icumu rirabagirana, n'agacumu.

24 Uburakari bwayo bukazebutumaiyogoza isi,
Kandi iyo yumvise ijwi ry'impanda ntirituma ihagarara.

25 Iyo yumvise impanda hose irivuga,
Kandi ikarehera intambara ikiri kure,
Guhinda kw'abagaba n'urusaku.

26 “Mbese agaca kagurukishwa n'ubwenge bwawe,
Iyo karamburiyeamababa yako aherekeye ikusi?

27 Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe,
Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?

28 Kiba mu bitare kikarikaho,
No mu bihanamanga mu masenga yabyo.

29 Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata,
Amaso yacyo akabibona biri kure.

30 N'ibyana byacyo binyunyuza amaraso,
Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.”

40

1 Uwiteka akomeza gusubizaYobu ati

2 “Mbeseumunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?
Ugayisha Imana nasubize.”

3 Nuko Yobu asubizaUwiteka ati

4 “Dore ndi insuzugurwa, nagusubizaiki?
Nifashe ku munwa.

5 Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza,
Ndetse kabiri ariko sinakongera.”

6 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

7 “Noneho kenyera kigabo,
Ngiye kukubazanaweunsubize.

8 Mbeseugiyekumvuguruzaicyo nategetse?
Ugiye kumpererezaho ibyaha kugirangouboneurubanza?

9 Haryauhwanije n'Imana amaboko?
Wabasha guhindisha ijwi nka yo?

10 Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza,
Kandi wiyambike icyubahiro n'ubwiza.

11 Sandazauburakari bwawe busesekare,
Kandi witegerezeumwibone weseumucishe bugufi.

12 Urebeumwiraririziumuzitse acogore,
Kandiukandagirire abanyabyaha aho bari.

13 Boseubashyire mu mukungugu,
Mu maso habouhakingiranire mu bwihisho.

14 Ni bwo nzakwemera,
Yukoukubokokwawe kw'iburyo kubasha kugukiza.

15 Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe,
Iryaubwatsi nk'inka.

16 Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo,
N'ububasha bwayo buri mu mitsi y'inda yayo.

17 Izunguzaumurizowayo nk'umwerezi,
Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.

18 Amagufwa yayo ameze nk'imiheha y'umuringa,
Amaguru yayo ameze nk'ibihindizo by'ibyuma.

19 “Mu byaremwe n'Imana ni yo ngenzi,
Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.

20 Niukuriimisozi iyiberaurwuri,
Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.

21 Yiryamira munsi y'ibiti bifite ibicucu,
Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.

22 Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo,
Igakikizwa n'imikingo yo ku mugezi.

23 Dore iyoumugeziwuzuyentiruha ihindaumushyitsi,
Naho Yorodani yakuzuraikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.

24 Mbese hariuwayifata iri maso,
Cyangwa agapfumuzaizuru ryayo ikigobwe?

25 “Mbese wabasha kurobesha Lewiyataniururobo,
Cyangwa gufatishaururimirwayoumugozi?

26 Washobora gushyiraumugozimu izuru ryayo,
Cyangwa gutoboza akasaya kayoururobo?

27 Mbese yagutakira cyane,
Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,

28 Aho yasezerana nawe,
Kugirango ikubereumugaragu iminsi yose?

29 Wayikinisha nk'ukinisha inyoni?
Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?

30 Abarobyi bayicuruzase?
Bayigabanya abagenza?

31 Cyo ye wabasha kuzuzauruhurwayo imyambi,
Cyangwaumutwe wayo ibigobe?

32 Kuyibanguriraukuboko,
Wibuke ko ari intambaraukugerure.

41

1 “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.
Mbeseumuntu ntiyazira n'uko ayirebye gusa?

2 Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,
None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?

3 Ni nde wabanje kugiraicyo ampa kugirango mwiture?
Ibiri munsi y'ijuru byose ni ibyanjye.

4 “Sinzareka kuvugaiby'ingingo zayo,
Cyangwaububasha bw'imbaraga zayo,
Cyangwaumubyimba wayo mwiza.

5 Ni nde wabasha kuyamburaumwambaro wayo w'inyuma?
Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?

6 Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?
Amenyo yayo uko ameze ateraubwoba.

7 Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,
Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk'izihambiranijwe.

8 Ndetse rumwe rusobekerana n'urundi,
Bituma ari nta mwukauzinyuramo.

9 Zirasobekeranye,
Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana.

10 Kwitsamura kwayo kuvamoumucyo,
Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k'umuseke.

11 Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana,
Hakavamo ibishashi by'umuriro.

12 Mu mazuru yayo hacucumukaumwotsi,
Nk'uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe.

13 Umwuka wayoukongeza amakara,
Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by'umuriro.

14 Mu ijosi ryayo habamo gukomera,
Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.

15 Inyama zo ku mubiriwayo ziromekeranye,
Ziyifasheho ntabwo zijegajega.

16 Umutimawayoukomeye nk'ibuye,
Niukuriukomeye nk'urusyo.

17 Iyo yegutse intwari ziratinya,
Ubwoba bukazisaza.

18 Naho hagirauyerekezaho inkota cyangwa icumu,
Cyangwaumwambi cyangwa icumu ry'irihima,
nta cyo byamara.

19 Ibyuma ikabireba nk'ibyatsi,
Kandiumuringa ikawugereranya nk'igiti cyaboze.

20 Umwambi ntiwayihungisha,
Amabuye y'umuhumetso ayihindukirank'umurama.

21 Ubuhiriiburebank'ibikūri,
Iseka guhinda ku icumu.

22 Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye,
Ku byondo ihahindura ibikuruzi.

23 Iyo igeze imuhengeri irahavuguta,
Ikahahindura ifuro nk'inkono ibira,
Ituma inyanja imera nk'amavuta.

24 Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye,
Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendejeurubura.

25 Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi,
Yavutse itagiraubwoba.

26 Yitegereza ibiri hejuru byose,
Ni yo mwami w'abana b'abibone bose.”

42

1 Maze Yobu asubizaUwiteka ati

2 “Nzi yukoushobora byose,
Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”

3 Iti “Uwo ni ndeuhisha inama kandi ataziubwenge?”
Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi,
Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.

4 Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga,
Ngiye kukubazamaze naweunsubize.

5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi,
Ariko noneho amaso yanjye arakureba.

6 Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye,
Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”

7 Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w'Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiyewowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'ukoumugaragu wanjye Yobu yagenje.

8 Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi, maze musangeumugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandiumugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugirango ntabagenzereza nk'ukoubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk'ukoumugaragu wanjye Yobu yagenje.”

9 Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadiw'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.

10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukizaibyago bye, amuha ibihwanye n'ibyo yari afite kabiri.

11 Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n'abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumurizaku bw'ibyago Uwiteka yari yaramutejebyose. Umuntu wese amushumbusha igice cy'ifeza n'impeta y'izahabu.

12 Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kurutaubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n'ingamiya ibihumbi bitandatu, n'amapfizi ibihumbi bibiri n'indogobe z'ingore igihumbi.

13 Kandi abyara n'abahungu barindwi n'abakobwa batatu.

14 Umukobwa w'imfura amwita Yemima, uw'ubuhetaamwita Keziya, n'uwa gatatu amwita Kerenihapuki.

15 Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafiteuburanga bwiza nk'abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.

16 Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n'abuzukurube ndetse n'ubuvivi.

17 Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.