1

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuroumwami w'u Buperesi, Uwiteka ateraumweteumutimawa Kuroumwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati

2 “Kuroumwami w'u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ibihugu by'abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.

3 Noneumuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubakeinzu y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.

4 Kandiumusuhukeweseusigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n'izahabu n'ibintu n'amatungo,ukuyemoamaturo baturirainzu y'Imana y'i Yerusalemu babikunze.’”

5 Nuko abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bahagurukanan'abatambyi n'Abalewi n'abandi bose Imana yateyeumwete wo guhagurukana, ngo bajye kubakainzu y'Uwiteka i Yerusalemu.

6 Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by'ifeza n'izahabu, n'ibindi bintu n'amatungo n'ibintu by'igiciro cyinshi,ukuyemoibyo batuye byose babikunze.

7 Kandi n'Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z'ibigirwamana bye.

8 Ibyo Kuroumwami w'u Buperesi abikuzamoMitiredati w'umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.

9 Kandiumubarewabyo ni uyu: amasahani y'izahabu mirongo itatu n'ay'ifeza igihumbi, n'imishyo makumyabiri n'icyenda,

10 n'ibyungu by'izahabu mirongo itatu, n'iby'ifeza by'uburyo bwa kabiri magana ane n'icumi, n'ibindi bikoreshwa igihumbi.

11 Ibikoreshwa byose by'izahabu n'ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubirai Yerusalemu.

2

1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubirai Yerusalemu n'i Buyuda,umuntu wese agasubiramu muduguduw'iwabo ni aba.

2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna.
Umubarew'abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:

3 Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.

4 Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

5 Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.

6 Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.

7 Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

8 Abo muri bene Zatu ni maganaurwenda na mirongo ine na batanu.

9 Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

10 Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

11 Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.

12 Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.

13 Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.

14 Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.

15 Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.

16 Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongourwenda n'umunani.

17 Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.

18 Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.

19 Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

20 Abo muri bene Gibari ni mirongourwenda na batanu.

21 Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.

22 Abagabo b'i Netofa ni mirongo itanu na batandatu.

23 Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n'umunani.

24 Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.

25 Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

26 Abakomoka mu mugi wa Rama n'uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n'umwe.

27 Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

28 Abakomoka mu mugi wa Beteli n'uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

29 Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.

30 Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.

31 Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

32 Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

33 Abakomoka mu mugi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.

34 Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

35 Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.

36 Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni maganaurwenda na mirongo irindwi na batatu.

37 Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

38 Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

39 Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

40 Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.

41 Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n'umunani.

42 Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n'icyenda.

43 Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

44 na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,

45 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,

46 na bene Hagabu na bene Shalumayina bene Hanāni,

47 na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,

48 na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,

49 na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,

50 na bene Asina na bene Meyunimuna bene Nefusimu,

51 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

52 na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,

53 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

54 na bene Nesiya na bene Hatifa.

55 N'abuzukuruzab'abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,

56 na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

57 na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.

58 Abanetinimu bose n'abuzukuruzab'abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongourwenda na babiri.

59 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruzan'imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.

60 Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.

61 Kandi n'abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w'Umunyagaleyadi, washatseumugenimu bakobwa ba Barizilayi w'Umunyagaleyadi akamwitirirwa,

62 abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvukakwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk'abahumanye bagakurwa mu butambyi.

63 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugezaubwo hazabonekaumutambyiufiteUrimu na Tumimu.

64 Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n'ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;

65 udashyizeho abagaragu babo n'abaja babo,umubarewabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n'abagore b'abaririmbyi magana abiri.

66 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n'eshanu,

67 n'ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

68 Bamwe mu batware b'amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu baturanaumutimaukunze amaturo y'inzu y'Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.

69 Batanga uko babashije, bashyira mu bubikobw'ibikoreshwaumurimodariki z'izahabu inzovu esheshatu n'igihumbi, n'indatira z'ifeza ibihumbi bitanu, n'imyambaro ijana y'abatambyi.

70 Nuko abatambyi n'Abalewi n'abantu bamwe, n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu baba mu miduguduyabo, n'Abisirayeli bose mu miduguduyabo.

3

1 Nukoukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu miduguduyabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.

2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukanana bene se b'abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy'Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk'uko byanditswe mu mategeko ya Moseumuntu w'Imana.

3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafiteubwoba batewe n'abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n'ibya nimugoroba.

4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y'ingando nk'uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by'iminsi yose ukoumubarewabyo wari uri, bakurikije itegeko ry'ibyategekeweumunsi wose.

5 Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwaubudasiba n'ibitambo byo mu mboneko z'amezi, n'iby'ibirori by'Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n'iby'umuntu wese washakaga guturaUwiteka ituro, abitewe n'umutimaukunze.

6 Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro z'urusengero zari zitarashingwa.

7 Kandi bahemba abubatsi n'ababaji impiya, ab'i Sidoni n'ab'i Tiro babaha ibyokurya n'ibyokunywan'amavuta, kugirango bazane ibiti by'imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuroumwami w'u Buperesi.

8 Nuko mu mwaka wa kabiriuhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikireumurimow'inzu y'Uwiteka.

9 Maze Yeshuwa ahagurukanan'abahungu be na bene se, Kadimiyeli n'abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n'abahungu babo n'Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b'umurimow'inzu y'Imana.

10 Nuko ubwo abubatsi bashingagaurufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n'Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk'uko Dawidiumwami wa Isirayeli yategetse.

11 Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati
“Erega Uwiteka ni mwiza!
N'imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”
Maze abantu bose barangururaamajwi arenga basingiza Uwiteka, kukourufatiro rw'inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

12 Ariko benshi mu batambyi n'Abalewi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, ab'abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonyeurufatiro rw'inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,

13 bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry'ibyishimo by'abantu n'ijwi ryo kurirakwabo, kuko abantu basakuzagaamajwi arengaurusakurukagera kure.

4

1 Bukeyeabanzi b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bumvise yuko abavukiyemu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeliurusengero,

2 baherako begera Zerubabeli n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureketwubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk'uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambouhereye ku ngoma ya Esarihadoni,umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzanahano.”

3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n'abandi batware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli barabasubizabati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni tweubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk'uko Kuroumwami w'u Buperesi yadutegetse.”

4 Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucikaintege, mu iyubakabarabarushya.

5 Baguriraabo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuroumwami w'u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyoumwami w'u Buperesi.

6 Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturageb'i Buyudan'ab'i Yerusalemu.

7 Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruziumwami w'u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyugutiz'Abasiriya no mu rurimirwabo.

8 Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi bandikira Umwami Aritazeruziurwandiko, barega ab'i Yerusalemu bati

9 “Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi, na bagenzi babo bandi b'Abadinayi n'Abafarisataki n'Abatarupeli, n'Abafarisiti n'Abareki n'Abanyababuloni, n'Abashushanki n'Abadehayi n'Abanyelamu,

10 n'ayandi mahanga yoseumutware mukuruw'icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu muduguduw'i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y'uruzi, n'ibindi nk'ibyo.”

11 Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati
“Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y'uruzin'ibindi.

12 Nyagasani,umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubakaumudugudumubi w'igomero kandi dore bujujeinkike, bamaze gusanaurufatiro.

13 None nyagasani,umenye yuko uwo muduguduniwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatangaumusorocyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.

14 None rero kuko dutunzwen'ibwami, ntitube twabonaumwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutumaku mwami tukabimumenyesha,

15 kugirango bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nukouzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa,umenye yuko uwo muduguduariumuduguduujyaugoma,ugatubya abami n'ibihugu byabo,ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo muduguduusenywa.

16 Turaburiraumwami yuko uwo muduguduniwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabaneuzagira hakurya y'uruzi.”

17 Mazeumwami yoherereza Rehumuumutware w'intebe na Shimushayiumwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y'uruziurwandiko, arabasubizaati
“Amahoro n'ibindi.

18 “Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.

19 Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudumu bihe bya kera waragomeraga abami koko,ubugomen'ubugande byabonekaga muri wo.

20 Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n'igihugu cyose cyo hakurya y'uruzi, kandi ngo bahabwagaumusoron'ihōro n'ikoro.

21 Nuko rero nimushyireho itegeko kugirango abo bagabo barekere aho, uwo muduguduwe kubakwa kugezaahoubwanjye nzabyitegekera.

22 Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugirango ikibi kidakura abami bagatubirwa.”

23 Nuko bamaze gusomeraurwandiko rw'Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayiumwanditsi na bagenzi babo, baherako bahagurukavuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubakaku maboko no ku gahato.

24 Nukoumurimow'inzu y'Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugezamu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyoumwami w'u Buperesi.

5

1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanuriraAbayuda bari i Buyudan'i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry'Imana ya Isirayeli.

2 BukeyeZerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukanana Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubakainzu y'Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n'abahanuzi b'Imana babafashaga.

3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubakeiyi nzu, ngo mwuzuzen'iyi nkike?”

4 Kandi barababaza bati “Abagabo bubakaiyi nzu bitwa ba nde?”

5 Ariko amaso y'Imana yabo aba ku batware b'Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugezaubwo igisubizocyaje mu rwandiko rw'ibyo.

6 Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b'Abafarisaki bari hakurya y'uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.

7 Bamwohererezaurwandiko rwanditswe rutya ngo:
“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.

8 “Nyagasani,umenye ko twagiye mu gihugu cy'u Buyudaku nzu y'Imana nkuru yubakwa n'amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafiteumwete.

9 None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubakeiyi nzu, ngo mwuzuzen'iyi nkike?’

10 Kandi twababajije n'amazina yabo kugirango tuyakubwire, kandi ngo twandike n'amazina y'abagabo babatwara.

11 “Nuko baradusubizabati ‘Turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, kandi turubakainzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyoumwami wa Isirayeli mukuruyubatse akayuzuza.

12 Ariko hanyuma ba sogokuruzabarakaje Imana nyir'ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludayaumwami w'i Babuloniasenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.

13 Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuroumwami w'i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y'Imana yubakwa.

14 Ndetse n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y'i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y'i Babulonibabihaumuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.

15 Aramubwira ati “Jyana ibi bintuugendeubishyire mu rusengero rw'i Yerusalemu, inzu y'Imana yubakwe mu kibanza cyayo.”

16 BukeyeSheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z'inzu y'Imana i Yerusalemu. Nuko rerouhereye icyo giheukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’

17 “Nukoumwami nabyemera, bashake mu nzu y'ububikobw'umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk'uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubakaiyi nzu y'Imana i Yerusalemu, mazeumwami abidutegekere uko ashaka.”

6

1 Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by'ibyabaye, ahabikwaga ibintu by'igiciro i Babuloni,

2 babonaumuzingo w'igitaboahitwa Akimeta mu rugo rw'ibwami, mu gihugu cy'u Bumedi. Uwo muzingo wariurwibutso, wanditswemo utya ngo

3 “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y'Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry'iby'inzu y'Imana y'i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame,uburebure bwayo bw'igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n'ubugaribwayo bube mikono mirongo itandatu.

4 Bayubakishe amabuye manini impushyaeshatu n'uruhushyarw'ibiti bishya, kandi ibyo bazatanga kuri yo bizakurwe mu nzu y'umwami.

5 Kandi n'ibikoreshwa byo mu nzu y'Imana by'izahabu n'ifeza, ibyo Nebukadinezari yanyaze mu rusengero rw'i Yerusalemu akabizana i Babuloni, babisubizeyo babijyane mu rusengero rw'i Yerusalemu, ikintu cyose gisubiremu cyimbo cyacyo,ubishyire mu nzu y'Imana.

6 “None rero Tatenayi, wowe gisonga cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi banyu b'Abafarisaki bo hakurya y'uruzi, muhitarure

7 murekeumurimow'iyo nzu y'Imanaukorwe, igisonga cy'Abayuda n'abakuru babo mubareke, abe ari bo bubakaiyo nzu y'Imana mu kibanza cyayo.

8 Kandi ntegetse itegeko ry'ibyo kubakisha iyo nzu y'Imana, mukwiriye gukorera abakuru b'Abayuda: mwende ku bintu by'umwami ni byo musorow'abo hakurya y'uruzi, mugireumwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugirango be kuzagira ikibabuza gukora.

9 Kandi n'ibyo bazakena, nk'ibimasa n'amasekurumey'intama n'abana b'intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by'Imana nyir'ijuru, n'ingano n'umunyu na vino n'amavuta, ibyo abatambyi b'i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe

10 kugirango bazajye batambira Imana nyir'ijuru ibitambo by'umubabweuhumuraneza, kandi basabireumwami n'abahungu be kurama.

11 Kandi nciye iteka,umuntu weseuzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoyeibyo.

12 Kandi Imana yahabesheje izina ryayo, nineshe abami bose n'amahanga yose n'abazaca mu itegeko ryanjye, bakaramburiraamaboko yabo ngo basenye iyo nzu y'Imana y'i Yerusalemu. Jyewe Dariyo ntegetse iryo tegeko, risohozwe n'umwete wose.”

13 Hanyuma Tatenayi igisonga cy'umwami cyo hakurya y'uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo bumvise ibyo Umwami Dariyo yabatumyeho, babisohoreshaumwete mwinshi.

14 Nuko abakuru b'Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayiumuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubakairuzurank'uko itegeko ry'Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw'itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruziumwami w'u Buperesi.

15 Iyo nzu yuzuraku munsi wa gatatu w'ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y'Umwami Dariyo.

16 Maze Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'abandi bavuye mu bunyage, bagiraumunsi w'ibirori wo gutahaiyo nzu y'Imana banezerewe.

17 Ubwo batahaga iyo nzu y'Imana, batambye inka ijana n'amasekurumey'intama magana abiri n'abana b'intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurumey'ihene cumi n'abiri, ukoumubarew'imiryango y'Abisirayeli wari uri, aba igitambo cyo gukurahoibyaha.

18 Bashyiraho abatambyi uko imigabane yabo ikurikirana, n'Abalewi bajya ku bihe byabo ngo bakorere Imana iri i Yerusalemu, nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose.

19 Maze abavukiyemu bunyage baziririza Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa mbere,

20 kuko abatambyi n'Abalewi bari biyereje hamwe, bose bari baboneye. Nuko babīkīraumwana w'intama wa Pasika ku bw'abavukiyemu bunyage bose, no ku bwa bene wabo na boubwabo.

21 Nuko Abisirayeli bari bagarutse bavuye mu bunyage, n'abantu bose bari bitandukanije n'ingeso mbi z'abapagani bo muri icyo gihugu, bagafatanya n'Abisirayeli ngo bashakane Uwiteka Imana y'Abisirayeli barasangira,

22 baziririza iminsi mikuru irindwi y'imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduyeumutimaw'umwami wa Ashūri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukoraumurimow'inzu y'Imana, ari yo Mana ya Isirayeli.

7

1 Hanyuma y'ibyo, ku ngoma ya Aritazeruziumwami w'u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,

2 mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu,

3 mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti,

4 mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki,

5 mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroniumutambyi mukuru,

6 Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yariumwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukubokok'Uwiteka Imana ye kwari kuri we.

7 Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukanan'abatambyi bamwe, n'Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

8 Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.

9 Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n'ukubokokw'Imana ye kwari kuri we,

10 kuko yari yaramaramaje mu mutimagushaka amategeko y'Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n'amateka.

11 Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Eziraumutambyi n'umwanditsi, ndetse yari n'umwanditsi w'amagambo y'amategeko y'Uwiteka n'ibyo yategetse Abisirayeli.

12 Aritazeruziumwami w'abami yandikiye Eziraumutambyi,umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru.
“Ni amahoro masa n'ibindi.

13 “Ntegetse itegeko, abantu b'Abisirayeli bose n'abatambyi babo n'Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashakaubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,

14 kuko jyeweumwami n'abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubazaiby'i Buyudan'i Yerusalemu nk'uko amategeko y'Imana yaweufiteameze,

15 kandi ngoujyane ifeza n'izahabu, ibyo jyeweumwami n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,

16 kandi ifeza yose n'izahabuuzasanga mu gihugu cy'i Babulonicyose, hamwe n'amaturo y'abantu n'ay'abatambyi batuririye inzu y'Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.

17 Ni cyo kizatumaugiraumwete cyane wo kujyana izo mpiya,ukazigura ibimasa n'amasekurumey'intama n'abana b'intama, hamwe n'amaturo y'amafu n'ay'ibyokunywaaturanwa na byo,ukabitambira ku cyotero cy'inzu y'Imana yanyu iri i Yerusalemu.

18 Kandi ibizasaguka kuri izo feza n'izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.

19 N'ibintuuhabwa byo gukoresha mu nzu y'Imana yawe,uzabimurikire Imana y'i Yerusalemu.

20 Kandi n'ibintu byose bazashaka ku bw'inzu y'Imana yawe, ibyouzabaukwiriye gutangauzajyeubikura mu nzu ibikwamo ibintu by'umwamiubitange.

21 “Jyeweubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y'uruzibose yuko icyo Eziraumutambyi,umwanditsi w'amategeko y'Imana nyir'ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwaumwete wose

22 bikagarukiraku italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano ijana, n'incuro z'intango za vino ijana, n'ibibindi by'amavuta ijana, n'umunyuudafiteurugero.

23 Ikizategekwa n'Imana nyir'ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugirangouburakari butagera mu gihugu cy'umwami n'abahungu be.

24 Kandi tubasobanurireiby'abatambyi n'Abalewi, n'abaririmbyi n'abakumirizi, n'Abanetinimu n'abagaragu b'iyo nzu y'Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubakaumusorocyangwa ihōro cyangwa ikoro.

25 “Kandi nawe Ezira, ukoubwenge bw'Imana yawe bukurimo,uzatoranye abatware n'abacamanza bo guciraimanza abantu bo hakurya y'uruzi, abazi amategeko y'Imana yawe bose, n'utayazi muzajye muyamwigisha.

26 Mazeutazemera kwitondera amategeko y'Imana yawe n'amategeko y'umwami, bajye bagiraumwete wose wo kumuciraurubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.”

27 Uwiteka Imana ya ba sogokuruzaishimwe, yashyize mu mutimaw'umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu.

28 Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y'umwami n'abajyanama, n'imbere y'ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n'ukubokok'Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.

8

1 Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvukakwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloniku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

2 Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.

3 Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n'abagabo ijana na mirongo itanu,ukurikiranije imivukireyabo.

4 Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n'abagabo magana abiri.

5 Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n'abagabo magana atatu.

6 Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n'abagabo mirongo itanu.

7 Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

8 Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n'abagabo mirongo inani.

9 Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n'abagabo magana abiri na cumi n'umunani.

10 Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itandatu.

11 Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n'abagabo makumyabiri n'umunani.

12 Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n'abagabo ijana n'icumi.

13 Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo itandatu.

14 Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

15 Abo mbateraniriza ku mugeziujya Ahava, tuhacaingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n'abatambyi, nsanga nta n'umwe wo muri bene Lewiubarimo.

16 NtumiraEliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamub'abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b'abigisha.

17 Mbatuma kwa Idoumutware w'i Kasifiya, mbabwiraubutumwa bazabwira Ido na bene se b'Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b'inzu y'Imana yacu.

18 Maze ku bw'ukubokokwiza kw'Imana yacu kwari kuri twe, batuzaniraumugabow'umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n'abahungu be na bene se uko ari cumi n'umunani,

19 na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n'abahungu babo uko ari makumyabiri,

20 n'abo mu Banetinimu, abo Dawidi n'abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.

21 Maze ntegekera kwiyirizaubusaaho ngaho kuri uwo mugeziAhava, kugirango twicishe bugufiimbere y'Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n'abana bacu bato n'ibintu byacu byose,

22 kuko nagize isoni zo gusabaumwamiumutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti “Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”

23 Nuko twiyirizaubusa, dusabaImana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.

24 Maze ntora cumi na babiri mu batware b'abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n'abandi cumi muri bene se.

25 Mbagerera ifeza n'izahabu n'ibintu by'amaturo y'inzu y'Imana yacu, ibyoumwami n'abajyanama be n'abatware be n'Abisirayeli bari bahari bose batuye.

26 Nuko mbagerera italanto z'ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n'ibintu by'ifeza italanto ijana n'italanto z'izahabu ijana,

27 n'ibyungu by'izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n'ibikoreshwa bibiri by'imiringa myiza isenwe y'igiciro cyinshi nk'icy'izahabu, ndabibashyikiriza.

28 Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n'ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n'izo feza n'izahabu n'ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruzababikunze.

29 Mube maso mubirinde kugezaaho muzabigerera imbere y'abatware b'abatambyi n'Abalewi, n'abatware b'amazu ya ba sogokuruzab'Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu.”

30 Nuko abatambyi n'Abalewi benda ifeza n'izahabu n'ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y'Imana yacu.

31 Bukeyeku munsi wa cumi n'ibiri w'ukwezi kwa mbere, duhagurukaku mugeziAhava tujya i Yerusalemuukubokokw'Imana yacu kuba kuri twe, idukizaamaboko y'ababisha n'abaduciriye ibico mu nzira.

32 Tugezei Yerusalemu, tuhasibira gatatu.

33 Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, babigerera mu nzu y'Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriyaumutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b'Abalewi.

34 Byose barabimurikaukoumubarewabyo n'indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.

35 Maze abavukiyemu bunyage bakabuvamobatambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurumey'intama mirongourwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurumey'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukurahoibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.

36 Maze bashyikiriza abatware b'umwami n'ibisonga bye bo hakurya y'uruziamategeko y'umwami, na bo bafasha abantu n'inzu y'Imana.

9

1 Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi ntibitandukanije n'abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby'Abanyakanāni n'iby'Abaheti n'iby'Abaferizi, n'iby'Abayebusi n'iby'Abamoni n'iby'Abamowabu, n'iby'Abanyegiputa n'iby'Abamori,

2 kukoubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n'abahungu babo, bigatumaurubyaro rwera rwivanga n'abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n'abanyamategeko ni bo barushijeho gucumuramuri ibyo.”

3 Maze numvise ibyo nshishimuraumwambaro n'umwitero wanjye, nipfuraumusatsi ku mutwe ndetse nipfura n'ubwanwa, nicara numiwe.

4 Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijweumushyitsi n'amagambo y'Imana ya Isirayeli, ku bw'igicumurocy'abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo guturakwa nimugoroba.

5 Ituro rya nimugoroba rituwe mpagurukaaho nari ndi nibabaje,umwambaro wanjye n'umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubitaamavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza

6 ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n'isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumurobyacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n'imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.

7 Uhereye mu bihe bya ba sogokuruzatwagibwagaho n'urubanza rukomeye cyane na bugingo b'ubu, kandi ibicumurobyacu ni byo byatumye dutanganwa n'abami bacu n'abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n'inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n'isoni nk'uko bimeze ubu.

8 Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy'abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugirango ihwejeshe amaso yacu, iduhumurizebuhoromu buretwa bwacu.

9 Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y'abami b'u Buperesi, iraduhumurizakugirango twubakeinzu y'Imana yacu kandi ngo dusaneahasenyutse hayo, ngo iduhe n'inkike idukikije i Buyudan'i Yerusalemu.

10 “Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe

11 wategekeye mu bagaragu bawe b'abahanuzi,ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n'ibizira bikorwa n'abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujujen'imyanda yabo hose irasāngana,

12 kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugirango mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’

13 None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n'urubanza rukomeye tuziraingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu,ukabauduhannye igihano kidahwanye n'ibicumurobyacuukadusigariza igice kingana gityo,

14 mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n'abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakariraukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwaucikaku icumu?

15 Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni woweukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk'uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turihourubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

10

1 Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n'amarira yikubisehasi imbere y'inzu y'Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n'abagore n'abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.

2 Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuyeku Mana yacu, dushaka abagore b'abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by'uko Abisirayeli bākira.

3 Nuko rero none dusezerane isezerano n'Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n'abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n'iy'abahindira imishyitsi itegeko ry'Imana yacu, kandi bigenzwe nk'uko amategeko ategeka.

4 Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinyeubikore.”

5 Ezira aherako arabyuka arahiza abakuru b'abatambyi n'Abalewi n'Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk'uko bagiye inama. Nuko bararahira.

6 Maze Ezira arahagurukaava imbere y'inzu y'Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n'igicumurocy'abavuye mu bunyage.

7 Hanyuma bamamaza i Buyudan'i Yerusalemu, ngo abavukiyemu bunyage bakabuvamobateranire i Yerusalemu,

8 kandi ngoutazaza mu minsi itatu nk'uko abatware n'abakuru bagiye inama, azanyagwa ibye byose kandi na we ubwe akurwe mu iteraniro ry'abavuye mu bunyage.

9 Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwaumushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.

10 Maze Ezira arahagurukaarababwira ati “Mwaracumuyemushaka abagore b'abanyamahangakazi, mwongerera Abisirayeli icyaha.

11 None nimwāturireUwiteka Imana ya ba sogokuruzamukoreibyo ishaka, mwitandukanye n'abanyamahanga bo mu gihugu, n'abagore b'abanyamahangakazi.”

12 Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk'ukoudutegeka ni ko twemeye kubikora.

13 Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy'imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimosi uw'umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuyecyane.

14 Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b'abanyamahangakazi mu miduguduyacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n'abatware b'umudugudubose n'abacamanza bawo, bageze ahouburakari bw'Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.”

15 Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva ni bo bonyine bahagarutse bahakana iyo nama, kandi bafatanya na Meshulamuna Shabetayi Umulewi.

16 Nuko abavukiyemu bunyage babigenza batyo. Maze Eziraumutambyi n'abatware bamwe b'amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura.

17 Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere, bari barangije iby'abagabo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi.

18 Abashatse abagore b'abanyamahangakazi bo mu bana b'abatambyi ni aba: muri bene Yeshuwa mwene Yosadaki na bene se, ni Māseya na Eliyezeri na Yaribu na Gedaliya.

19 Batanga amaboko yabo ho abagabo yuko basenda abagore babo, kandi batanga impfizi y'intama yo mu mukumbi ho icyiru kuko batsinzwe n'urubanza.

20 Muri bene Imerini Hanani na Zebadiya.

21 Muri bene Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.

22 Muri bene Pashuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.

23 Mu Balewi ni Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ari we Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.

24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu.
Mu bakumirizi ni Shalumu na Telemu na Uri.

25 Mu Bisirayeli: muri bene Paroshi ni Ramiya na Iziya na Malikiya, na Miyamini na Eleyazari na Malikiya na Benaya.

26 Muri bene Elamu ni Mataniya na Zekariya na Yehiyeli, na Abudi na Yeremoti na Eliya.

27 Muri bene Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.

28 Muri bene Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.

29 Muri bene Bani ni Meshulamuna Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.

30 Muri bene Pahatimowabu ni Adina na Kelali na Benaya, na Māseya na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.

31 Muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni,

32 na Benyamini na Maluki na Shemariya.

33 Muri bene Hashumu ni Matenayi na Matata na Zabadi, na Elifeleti na Yeremayi na Manase na Shimeyi.

34 Muri bene Bani ni Madayi na Amuramuna Uweli,

35 na Benaya na Bedeya na Keluhi,

36 na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,

37 na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,

38 na Bani na Binuwi na Shimeyi,

39 na Shelemiya na Natani na Adaya,

40 na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,

41 na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,

42 na Shalumu na Amariya na Yosefu.

43 Muri bene Nebo ni Yeyeli na Matitiya na Zabadi, na Zebina na Ido na Yoweli na Benaya.

44 Abo bose bari barashatse abagore b'abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari babyaranye abana.