1

1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuzacyane.

2 Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abacamanza n'ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza.

3 Nuko Salomo ajyana n'iteraniro ryose bajya ku kanunga k'i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry'ibonaniro ry'Imana ryabaga, iryo Moseumugaragu w'Uwiteka yakoreye mu butayu.

4 Ariko isanduku y'Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu.

5 Ariko icyotero cy'umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y'ubuturobw'Uwiteka. Aho ni ho Salomo n'iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.

6 Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy'umuringa imbere y'Uwiteka, cyabaga imbere y'ihema ry'ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.

7 Mu ijoro ry'uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyoushaka nkiguhe.”

8 Salomo asubizaUwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi,ungiraumwami mu cyimbo cye.

9 None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kukoungizeumwami w'abantu bangana n'umukungugu w'isiubwinshi.

10 Nuko rero none ndagusabakumpaubwenge n'ubuhanga, kugirango ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha guciraimanza abantu bawe bangana batyo?”

11 Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutimawawe, ntiwisabireubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwoukisabiraubwenge n'ubuhanga ngoumenye guciraabantu banjye imanza, abo nakwimikiye,

12 ubwenge n'ubuhangaurabihawe kandi nzaguha n'ubutunzi n'ibintu n'icyubahiro, bitigeze kubonwa n'umwami n'umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n'ibyawe.”

13 Nuko Salomo ava ku kanunga k'i Gibeyoni imbere y'ihema ry'ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli.

14 Salomo ateranya amagare n'abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu n'ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudubacyuragamo amagare n'i Yerusalemu ku murwa w'umwami.

15 Kandi i Yerusalemuumwami ahagwiza ifeza n'izahabu bitekerezwa ko ari nk'amabuye, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibayaubwinshi.

16 Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzib'umwami bayaguragaari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.

17 Ku igare rimwe ryazamukagarikava muri Egiputa batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n'abami b'Abaheti n'ab'i Siriya.

18 Salomo amaramaza kubakira izina ry'Uwiteka inzu, no kubakainzu y'ubwami.

2

1 Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'abantu inzovu munanibo kubāza amabuye mu misozi, n'abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira.

2 Salomo atuma kuri Hiramuumwami w'i Tiro ati “Nk'uko wagiriragaumukambwe wanjye Dawidi,ukamwoherereza imyerezi yo kubakainzu yo kubamo, abe ari koungirira nanjye.

3 Dore ndenda kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumuraneza, no ku bw'imitsima ihora imurikwa imbere y'Uwiteka, no ku bw'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z'amezi, no ku birori byashyizweho by'Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.

4 Kandi n'inzu nenda kubakani nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose.

5 Ariko ni ndeubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?

6 Nuko noneunyohererezeumugabow'umuhanga, uzi gukoraiby'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'imyenda y'imihengeri n'iya kamurarin'iy'imikara ya kabayonga, kandi uzi gukebaamabara y'uburyo bwose, kugirango abane n'abagabo b'abahanga turi kumwe i Buyudan'i Yerusalemu, aboumukambwe wanjye Dawidi yatoye.

7 Kandiunyoherereze imyerezi n'imiberoshi, n'ibiti bisa n'imisagavu by'i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n'abagaragu bawe,

8 kugirango bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubakaizaba nini bitangaje.

9 Kandi dore nzaha abagaragu bawe b'ababaji batsinda ibiti, indengo z'ingano zihuye inzovu ebyiri, n'indengo za sayiri inzovu ebyiri, n'incuro z'intango za vino inzovu ebyiri, n'ibibindi by'amavuta inzovu ebyiri.”

10 Nuko Hiramuumwami w'i Tiro yandikira Salomourwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunzeubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugiraumwami wabwo.”

11 Kandi Hiramu yongera kuvugaati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n'isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidiumwanaujijutse wahaweubwenge n'ubuhanga, akaba ari weugiyekubakira Uwiteka inzu, no kubakainzu y'ubwami.

12 None ntumyeumugabow'umuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu,

13 umwana w'umugorewo muri bene Dani, na se yariumugabow'i Tiro,umuhanga w'imirimo y'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'amabuye n'ibiti n'imyenda y'imihengeri, n'iy'imikara ya kabayonga n'iy'igitare cyiza n'iya kamurari, kandi azi no gukebaamabara y'uburyo bwose no guhimbauburyo bwose buhimbwa, kugirango ahabweumwanya hamwe n'abagaragu bawe b'abahanga, n'abahanga ba databujaumukambwe wawe Dawidi.

14 Nuko rero ingano na sayiri n'amavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be,

15 natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk'ibihare tubigeze i Yopa, naweuzabizamuraubigeze i Yerusalemu.”

16 BukeyeSalomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, ukoumubarewari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana atandatu.

17 Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'inzovuumunanibo kubāza amabuye mu misozi, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha.

3

1 Nuko Salomo atangira kubakainzu y'Uwiteka i Yerusalemu ku musoziMoriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi.

2 Atangira kubakaku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma.

3 Uko ni ko imfatiro zanganaga, izo Salomo yashyizeho ngo yubakeinzu y'Imana. Uburebure bwayo bw'umurambararo, ku rugerorw'abakera bwari mikono mirongo itandatu,ubugaribwayo bwari mikono makumyabiri,

4 n'ibaraza ryari imbere y'inzuuburebure bwaryo bw'umurambararo, ukoubugaribw'inzu bwari buri bwari mikono makumyabiri, n'uburebure bwaryo bw'igihagararo bwari ijana na makumyabiri, imbere ariteraho izahabu nziza.

5 Mu nzu nini arandamourusenge rw'imbaho z'imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n'imikufi.

6 Inzu yose ayishyiraho amabuye y'igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu.

7 Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburitino mu irebe ry'umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n'abakerubi ku nzu.

8 Yubakamo indi nzu ari yitwa Ahera cyane,uburebure bwayo bw'umurambararo ukoubugaribw'inzu yose bwari buri bwari mikono makumyabiri, n'ubugaribwayo bwari mikono makumyabiri, ayiteraho izahabu itunganijwe, kuremera kwayo kwari gufiteigiciro cy'italanto magana atandatu.

9 Kuremera kw'imbereri kwari gufiteigiciro cya shekeli z'izahabu mirongo itanu. Atera izahabu no ku byumba byo hejuru.

10 Mu nzu yitwa Ahera cyane, aremeramo ibishushanyo by'abakerubi bibiri abiteraho izahabu.

11 Amababa y'ibishushanyo by'abakerubi,uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri. Ibaba ry'igishushanyo cya mbere ryari mikono itanu rigera ku nzu, irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n'ibaba ry'igishushanyo cya kabiri cy'umukerubi.

12 Kandi ibaba ry'igishushanyo cya kabiri cy'umukerubi ryari mikono itanu rigera ku nzu, n'irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n'ibaba ry'igishushanyo cya mbere cy'umukerubi.

13 Amababa y'ibyo bishushanyo by'abakerubi bifatanyeurunanayari mikono makumyabiri, byari bihagaritse ibirenge byabyo, amaso yabyo yerekeye inzu.

14 Umwendaukingiriza awuboheshaubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubwa kamurarin'ubw'igitare cyiza, ayishushanyaho abakerubi.

15 Imbere y'inzu ateraho inkingi ebyiri,uburebure bwazo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu n'itanu, n'umutwe w'inkingi yose wari mikono itanu.

16 Arema imikufi nk'iyo mu buturobwera, ayishyira ku mitwe y'izo nkingi ashushanya n'imbuto z'amakomamanga ijana, azishyira ku mikufi.

17 Nuko inkingi azitera imbere y'urusengero, imwe iburyo n'iyindi ibumoso. Iy'iburyo ayita Yakini, iy'ibumosoayita Bowazi.

4

1 Kandi arema icyotero cy'umuringa,uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri, n'ubugaribwacyo bwari mikono makumyabiri, n'uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono cumi.

2 Arema n'igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe,ubugaribwacyouhereye ku rugaraukageza ku rundi bwari mikono cumi,ubugaribwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itanu,urugerorw'urugarainkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.

3 Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by'inka, mu mukonoumwe wacyo w'intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushyaebyiri zaremanywe na cyo.

4 Cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, eshatu zarebaga ikasikazi, izindi eshatu zarebaga iburengerazuba, izindi eshatu zarebaga ikusi, izindi eshatu zarebaga iburasirazuba. Igikarabiro kidendeje cyari giteretswe hejuru yazo, zari ziteranye imigongo.

5 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandiurugararwacyo rwaremwe nk'urugararw'urwabya, cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bitatu.

6 Arema n'ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by'igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy'abatambyi cyo gukarabiramo.

7 Arema ibitereko by'izahabu by'amatabaza cumi nk'uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n'ibindi bitanu ibumoso.

8 Abaza n'ameza cumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo n'atanu ibumoso, arema n'ibyungu by'izahabu ijana.

9 Kandi yubakaurugorw'abatambyi, inyuma yubakaho n'urundi runini. Kandi ateraho n'inzugi ku marembo y'urugo, izo nzugi aziteraho imiringa.

10 Igikarabiro kidendeje agishyira iruhande rw'iburyo rw'inzu, iburasirazuba herekeye ikusi.

11 Huramuna we acura ibisa n'ibibindi, n'ibyuma byo kuyoraivu n'ibyungu. Nuko Huramuarangizaumurimow'inzu y'Imana yakoreraga Umwami Salomo.

12 Inkingi zombi n'imperezo n'imitwe yombi yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y'inkingi,

13 n'imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushyaebyiri z'imbuto z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y'inkingi,

14 n'ibitereko n'ibikarabiro byari hejuru yabyo,

15 n'igikarabiro kidendeje n'inka cumi n'ebyiri zari munsi yacyo,

16 n'ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu n'ibyo kwaruza inyama, ibyo byose Huramuyabikoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, abikoze mu miringa isenwe.

17 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba, hagati y'i Sukotin'i Sereda.

18 Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye.

19 Salomo arema ibintu byose byari mu nzu y'Imana, n'icyotero cy'izahabu n'ameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho,

20 n'ibitereko by'amatabaza n'amatabaza yabyo, kugirango yake imbere y'ubuturobwera nk'uko itegeko ryari riri, byari iby'izahabu nziza itunganyijwe,

21 n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama by'izahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose,

22 n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero by'izahabu nziza. Kandiumuryango w'inzu, inzugi z'imbere z'Ahera cyane n'inzugi z'inzu yitwaurusengero, byari izahabu.

5

1 Uko ni koumurimowose Salomo yakoreraga inzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby'ifeza n'izahabu n'ibintu byose, abishyira mu bubikobwo mu nzu y'Imana.

2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b'Abisirayeli, n'abatware b'imiryango bose n'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli, kugirango bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu muduguduwa Dawidi ari wo Siyoni.

3 Nuko abagabo b'Abisirayeli bose bateranira ahoumwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.

4 Abakuru b'Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,

5 bazamura isanduku n'ihema ry'ibonaniro n'ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n'abatambyi b'Abalewi.

6 Umwami Salomo n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere y'isanduku, batamba inka n'intama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi.

7 Maze abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi,

8 kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'ahantu h'isanduku, bagatwikira isanduku n'imijisho yayo.

9 Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na n'ubu.

10 Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.

11 Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,

12 kandi n'Abalewi b'abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutunin'abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, bahagaze iruhande rw'icyotero rw'iburasirazuba bari kumwe n'abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).

13 Ubwo abavuzagaamakondera n'abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangururaamajwi yabo n'amakondera n'ibyuma bivuga n'ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati
“Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzuraigicu, ari yo nzu y'Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11

14 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw'igicu, kuko icyubahiro cy'Uwiteka cyuzuyeinzu y'Imana.

6

1 Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi.

2 Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, ahouzatura iteka ryose.”

3 Umwami arahindukiraaha iteraniro ry'Abisirayeli ryoseumugisha, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari rihagaze.

4 Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti

5 ‘Uhereye igihe nakuriyeubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta muduguduwo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kubaumutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

6 Ariko noneho ntoranije i Yerusalemu, kugirango abe ari ho izina ryanjye riba, kandi ntoranije Dawidi ngo ategekeubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’

7 “Nukoumukambwe wanjye Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.

8 Ariko Uwiteka aramubwira ati ‘Wariufiteumugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza kuko wabigambiriye mu mutimawawe,

9 ariko si woweuzubakaiyo nzu, ahubwoumwana waweuzikuriramu nda, uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’

10 “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze, kuko mpagurutse mu cyimbo cy'umukambwe wanjye Dawidi, nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye, kandi nujujeinzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,

11 ni ho nabonyeubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye n'Abisirayeli.”

12 Aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka iteraniro ry'Abisirayeli ryose rihari, atega amaboko ye.

13 Kandi Salomo yari yararemye ikintu gisa n'uruhimbi cy'imiringa,uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono itanu,ubugaribwacyo bwari mikono itanu, n'uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu, agishinga mu rugo hagati agihagararaho, maze apfukamaimbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.

14 Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n'umutimawose.

15 Wakomeje ibyo wasezeranye n'umugaragu waweumukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wabivugishije akanwa kawe noneubisohoreshejeukubokokwawe.

16 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranijeumugaragu waweumukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’

17 Nuko Uwiteka Mana ya Isirayeli, ijambo ryawe wabwiyeumugaragu wawe Dawidiurihamye.

18 “Ariko se niukurikoko, Imana izaturanan'abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse.

19 Ariko wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusengaumugaragu wawe ngusengera imbere,

20 kugirangouhoreushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n'ahantu wavuze kouzashyira izina ryawe ngouboneuko ujya wumva gusengaumugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha.

21 Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'ukw'abantu bawe b'Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturobwawe ari bwo ijuru, kandi ukouzajya wumvaubabarire.

22 “Umuntu nacumurakuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu,

23 ujye wumva uri mu ijuruutegeke,ucireabagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk'uko gukiranuka kwabo kuri.

24 “Abantu bawe b'Abisirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu,

25 ujye wumva uri mu ijuruubabarire abantu bawe b'Abisirayeli igicumurocyabo,ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.

26 “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubahaizina ryawe, bakareka igicumurocyabo kukouzabaubahannye,

27 ujye wumva uri mu ijuruubabarire abagaragu bawe n'abantu bawe b'Abisirayeli igicumurocyabo,uzabigishe kugendana ingeso nziza,uvubireigihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

28 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbyacyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imiduguduyabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose,

29 mazeumuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b'Abisirayeli bose ukoumuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n'umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,

30 ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwaweubabarire, witureumuntu weseukurikije ibyo yakoze byose, wowe uziumutimawe (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu),

31 kugirango bakubahebagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruzabakiriho.

32 “Kandi iby'umunyamahangautariuwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe rikuru, n'amaboko yawe akomeye n'ukubokokwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu,

33 ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahenk'ukoubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.

34 “Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yoseuzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n'inzu nubakiye izina ryawe,

35 ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru,ubarengere mu byo bazaba barwanira.

36 “Nibagucumuraho(kuko ari nta muntuudacumura)ukabarakarira,ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi,

37 ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukirabakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo bavuga bati ‘Twaracumuye, tugiraubugoryi dukoranabi’,

38 nibakugarukiran'umutimawose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,

39 ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,ubabarire abantu bawe bagucumuyehoubakiranurireibyabo.

40 “Nuko Mana yanjye ndakwinginze, amaso yawe arebe n'amatwi yawe yumve ishengesho ryose rizasengerwa aha.

41 Nuko rero none Uwiteka Mana, hagurukawinjire mu buruhukirobwawe woweubwawe n'isanduku y'icyubahiro cyawe, abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe.

42 Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta, ujye wibuka imbabazi wagiriyeumugaragu wawe Dawidi.”

7

1 Nuko Salomo amaze gusenga,umuriroumanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo, icyubahiro cy'Uwiteka cyuzurainzu.

2 Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y'Uwiteka, kuko icyubahiro cy'Uwiteka cyuzuyeinzu y'Uwiteka.

3 Abisirayeli bose babonye ukoumurirowamanutse, icyubahiro cy'Uwiteka kikaba ku nzu, barunamabubikaamaso hasi ku mabuye ashashwe bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

4 Mazeumwami n'abantu bose batambira ibitambo imbere y'Uwiteka.

5 Umwami Salomo atamba inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni koumwami n'abantu bose bejeje inzu y'Imana.

6 Kandi abatambyi bari bahagaze ku mirimo yabo, Abalewi na bo bari bafite ibintu bivugirizwa Uwiteka, ibyo Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbarisha Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, n'ibyo Dawidi yakoresheje iyo yashakaga guhimbarisha Uwiteka imirimo yabo. Abatambyi bavugiriza amakondera imbere ya bose, Abisirayeli bose na bo bari bahagaze.

7 Kandi Salomo yeza no hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko yahatambiye ibitambo byoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, kuko icyotero cy'umuringa Salomo yaremye kitabashije gukwirwaho ibitambo byoswa n'amaturo y'amafu y'impeke n'urugimbu.

8 Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by'iminsi irindwi hamwe n'Abisirayeli bose bari iteraniro rinini cyane,baturutse mu gihugu cyoseuhereye aharasukirwa i Hamati,ukageza ku kagezi ka Egiputa.

9 Ku munsi wa munanibagira guterana kwera, kuko bari bamaze iminsi irindwi beza icyotero bari mu birori by'iyo minsi uko ari irindwi.

10 Maze ku munsi wa makumyabiri n'itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.

11 Uko ni ko Salomo yujujeinzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo Salomo yari yaribwiye mu mutimawe ko azakora mu nzu y'Uwiteka no mu nzu ye bwite, arabisohoza neza.

12 Hanyuma Uwiteka yiyereka Salomo nijoro aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe maze nitoraniriza aha hantu ngo habe inzu yo gutambiramo ibitambo.

13 Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugigamu bantu banjye,

14 maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufibagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukirabakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumurocyabo, mbakirize igihugu.

15 Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n'amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu.

16 Kuko ubu ntoranije iyi nzu nkayereza kugirango izina ryanjye riyiberemo iteka ryose, n'amaso yanjye n'umutimawanjye bizayihoramo iminsi yose.

17 Kandi nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendaga,ugakora ibyo nagutegetse byose,ukitondera amategeko n'amateka yanjye,

18 nanjye nzakomeza ingoma yawe nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwouzaburaumuntu wo gutegeka Abisirayeli.’

19 Ariko nimuteshuka mukareka amateka n'amategeko yanjye nabashyize imbere, mukagenda mugakorera izindi mana mukaziramya,

20 nanjye nzabarandura mbakure mu gihugu cyanjye nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso, nzayigira iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose.

21 “Kandi iyi nzu uko ireshya uku,uzayinyura imbere wese azatangara avuga ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atyo iki gihugu n'iyi nzu?’

22 Nuko bazasubizabati ‘Kuko bimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruzayabakuye mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana, bakaziramya bakazikorera, ni cyo cyatumye ibateza ibi byago byose.’”

8

1 Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y'Uwiteka n'inzu ye bwite,

2 Salomo arongera yubakaimiduguduHiramu yamuhaye, ayituzamoAbisirayeli.

3 Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.

4 Aherako yubakai Tadumorimu butayu, n'imiduguduy'ububikoyose yubatse i Hamati.

5 Kandi yubakai Betihoroni yo harugurun'i Betihoroni yo hepfo, imiduguduigoteshejwe inkike z'amabuye zirimo inzugi z'amarembo n'ibihindizo,

6 n'i Bālati n'imiduguduy'ububikoSalomo yari afite yose, n'imiduguduicyurwamo amagare ye yose, n'imiduguduy'abagendera ku mafarashi be, n'ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n'i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.

7 Abantu bose b'insigarizi b'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi batari Abisirayeli,

8 abuzukuruzababo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n'Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugezan'ubu.

9 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z'umurimowe, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abatware bakuru b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye, n'ab'abagendera ku mafarashi be.

10 Abatware bakuru b'Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.

11 Icyo gihe Salomo yimuraumugorewe,umukobwa wa Farawo wabaga mu muduguduwa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugagaati “Umugorewanjye ntazaba mu nzu ya Dawidiumwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y'Imana yageze.”

12 Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y'ibaraza.

13 Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'ukwezi n'iby'iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y'umutsimaudasembuwe, n'umunsi mukuruukurikira amasabato arindwi, n'iminsi mikuru y'ingando.

14 Ategeka n'ibihe by'umurimow'abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n'iby'imirimo y'Abalewi yo guhimbaza no gukoraimbere y'abatambyi nk'ukoumurimowabo w'iminsi yose wari uri, n'iby'abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidiumuntu w'Imana yari yarategetse.

15 Ntibagira itegeko ry'umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n'Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.

16 Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugezaku munsi yashyiriyeho imfatiro z'inzu y'Uwiteka, no kugezaaho yuzuriye. Nuko inzu y'Uwiteka iruzura.

17 Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y'inyanja mu gihugu cya Edomu.

18 Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n'abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayoitalanto z'izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.

9

1 Umugabekazi w'i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubazaibinaniranye amugerageza. Yari azanye n'abantu benshi cyane n'ingamiya zihetse ibihumuraneza, n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutimawe byose.

2 Salomo amusobanuriraibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.

3 Nukoumugabekazi w'i Sheba abonyeubwenge bwa Salomo n'inzu yubatse,

4 n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'imyambarire yabo, n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka, arumirwa bimukuraumutima.

5 Aherako abwiraumwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe, zari iz'ukuri.

6 Ariko sindakemera ibyo bavuze kugezaaho naziye nkabyirebera n'ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n'igice cy'ubwenge bwawe bukomeye,urengeje inkuru numvise.

7 Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumvaubwenge bwawe.

8 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayoukabaumwamiutwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunzeubwoko bwa Isirayeliigashaka kubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugiraumwami wabo ngo uce imanza zitabera.”

9 Maze aturaumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'ibihumuraneza byinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubahoibihumuraneza nk'ibyoumugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo.

10 Kandi n'abagaragu ba Hiramu n'aba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nk'imisagavu n'amabuye y'igiciro cyinshi.

11 Umwami akoresha ibiti bimeze nk'imisagavu inzuririro z'inzu y'Uwiteka n'iz'inzu y'ubwami, abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cy'i Buyudantihigeze kuboneka ibiti nk'ibyo.

12 Maze Umwami Salomo ahaumugabekazi w'i Sheba ibyo yifuzagan'ibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuyeumwami. Nuko arahagurukaasubiramu gihugu cye n'abagaragu be.

13 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu,

14 udashyizeho izo abagenza n'abacuruzibazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n'abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n'ifeza.

15 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.

16 Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe,umwami azitambika mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.

17 Kandiumwami yibarishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.

18 Iyo ntebe yari ifiteurwuririro rw'intambwe esheshatu, ifite n'agatebe k'ibirenge k'izahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho n'imikondo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rw'imikondo.

19 Kandi ibindi bishushanyo by'intare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo.

20 Ibintuumwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byose byo mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu,

21 kukoumwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n'abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.

22 Nuko Salomo arusha abami bo mu isi boseubutunzi n'ubwenge.

23 Abami bo mu isi bose bashakaga kurebaSalomo, ngo bamenyeubwenge Imana yashyize mu mutimawe.

24 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyambaro, n'intwaro zo kurwanisha n'ibihumuraneza n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga ukoumwakautashye.

25 Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi ibihumbi bine yakururagaamagare ye, n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu miduguduibikwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.

26 Kandi yategekaga abami bose,uhereye kuri rwa Ruziukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.

27 Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana n'amabuye yahoubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma bingana n'imivumu yo mu kibayaubwinshi.

28 Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose.

29 Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya w'i Shilo, no mu byahishuriweIdo bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati?

30 Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose.

31 Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu muduguduwa se Dawidi, mazeumuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

10

1 Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2 BukeyeYerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.

3 Baramutumira, nuko Yerobowamu n'Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati

4 “So yadushyizehouburetwa butubabaza, nuko noneutworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”

5 Arabasubizaati “Nimugende mumareiminsi itatu muzazemunyitabe.”Nuko abantu baragenda.

6 Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubizaabo bantu?”

7 Baramusubizabati “Nugirira neza abo bantuukabanezeza,ukababwira amagambo meza, bazakuberaabagaragu iteka ryose.”

8 Ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza, ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.

9 Arababaza ati “Mufitenama ki tuzasubizaabo bantu, Bambwiye ngo nimboroherezeuburetwaumukambwe wanjye yabashyizeho?”

10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubizabati “Uku ni kouzasubizaabo bantu bakubwiye ngo so yabashyizehouburetwa bukomeye, ariko ngo woweububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararutaubuniniikiyunguyungu cya data.

11 Ndetse nubwo data yabashyizehouburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzazemunyitabe ku munsi wa gatatu.”

13 Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y'abasaza,

14 abasubizaakurikije inama y'abasore ati “Data yabashyizehouburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15 Nukoumwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugirango Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiyemuri Ahiya w'i Shilo.

16 Maze Abisirayeli bose babonye yukoumwami yanze kubumvira, abantu basubizaumwami bati “Ni mugabane ki dufitekuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufitekuri mwene Yesayi. Nimusubiremu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidiurimenyera ibyawe n'umuryango wawe.”
Nuko Abisirayeli bose basubiramu ngo zabo.

17 Ariko Abisirayeli baturagamu miduguduy'i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

18 BukeyeRehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamuteraamabuye arapfa. Umwami Rehobowamuabyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugezan'ubu.

11

1 Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranyaumuryango wa Yuda n'uwa Benyamini, ayirobanuramoabagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n'inzovu munani, ngo bagarurireRehobowamu igihugu cye.

2 Ariko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Shemayaumuntu w'Imana riti

3 “Bwira Rehobowamu mwene Salomoumwami w'Abayuda, n'Abisirayeli bose bari i Buyudan'i Bubenyamini uti

4 ‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyoumuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’”Nuko bumvira amagambo y'Uwiteka barorera guteraYerobowamu, basubirayo.

5 Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubakai Buyudaimiduguduy'ibihome.

6 Yubakai Betelehemu na Etamu n'i Tekowa,

7 n'i Betisuri n'i Sōko na Adulamu,

8 n'i Gati n'i Maresha n'i Zifu,

9 na Adorayimu n'i Lakishi na Azeka,

10 n'i Sora na Ayaloni n'i Heburoni, imiduguduy'i Buyudan'i Bubenyamini igoswe n'inkike.

11 Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n'ibyokurya n'amavuta na vino.

12 Kandi mu muduguduwose ashyiramo ingabo n'amacumu, arayikomeza cyane. I Buyudan'i Bubenyamini haba ahe.

13 Maze abatambyi n'Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.

14 Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyudan'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwitekaumurimowabo w'ubutambyi,

15 ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n'ibishushanyo by'inyana yaremye, mu ngoro zabyo.

16 Maze bakurikirwa n'abari bafiteumwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

17 Nuko bamara imyaka itatu bakomejeubwami bw'Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n'iza Salomo.

18 Rehobowamu arongora Mahalatiumukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayiliumukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.

19 Babyarana abana b'abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.

20 Hanyuma y'uwo arongora Mākaumukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.

21 Kandi Rehobowamu akunda Mākaumukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n'inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n'umunaniakagira n'inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b'abahungu makumyabiri n'umunanin'abakobwa mirongo itandatu).

22 Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abeumutware mukurumuri bene se, kuko yashakaga ko azabaumwami.

23 Maze agiraubwenge atataniriza abana be b'abahungu mu bihugu byose by'i Buyuda, n'i Bubenyamini mu miduguduyose igoswe n'inkike, akajya abagerera igerero ry'ibyokurya byinshi kandi abashakira n'abagore benshi.

12

1 Hanyuma Rehobowamu amaze gukomezaubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose.

2 Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishakiumwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuyeku Uwiteka.

3 Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimun'Abasukimun'Abanyetiyopiya.

4 Atsinda imiduguduy'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu.

5 Nukoumuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’”

6 Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufibaravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”

7 Uwiteka abonye ko bicishije bugufiijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufisinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukubokokwa Shishaki.

8 Ariko rero bazaba abagaragu be, kugirango bamenyeubuhakebwanjye n'ubuhakebw'abami b'ibindi bihugu.”

9 Nuko Shishakiumwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyagaubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije.

10 Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngozisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindagaurugirw'inzu y'umwami.

11 Kandi iyoumwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzibamushagaraga barazijyanaga, mazeyasohoka bakazisubizamu nzu y'abarinzi.

12 Nuko yicishije bugufi,uburakari bw'Uwiteka bumuvahobituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyudahari hakirimo ibyiza.

13 Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma,umurwa Uwiteka yatoranije mu miduguduyo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.

14 Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiragaumwete wo gushaka Uwiteka.

15 Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

16 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu muduguduwa Dawidi mazeumuhungu we Abiya yima ingoma ye.

13

1 Mu mwaka wa cumi n'umunaniku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.

2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikayaumukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya.
Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.

3 Abiya atabarana n'ingabo z'intwari, abagabo batoranijweuduhumbi tune. Yerobowamu na we atezaurugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b'intwariuduhumbi munani.

4 Abiya ahagarara ku musoziSemarayimu wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!

5 Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidiubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n'abahungu be akabibasezeranishaumunyu?

6 Ariko Yerobowamu mwene Nebatiumugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahagurukaagomera shebuja.

7 Aho ari hateranira abagabo b'inguguzib'urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afiteumutimaworoshye, atabasha kubabuza.

8 None mwibwira ko muzaneshaubwami bw'Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufiten'inyana z'izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.

9 Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'Abalewi, mukishakira abatambyi nk'uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Mazeumuntu uje kwigiraumutambyi wese akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindwi, uwo akabaumutambyi w'ibitari imana.

10 “Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutayekandi dufiteabatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n'Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,

11 bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumuraneza mu gitondo na nimugoroba, bagashyirahourugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.

12 Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiyeimbere, n'abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururizakugirango turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu, kuko nta mugisha muzabona.”

13 Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y'Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.

14 Abayuda bakebutse babonaurugamba rubariimbere n'inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.

15 Nuko ingabo z'Abayuda zirangururaamajwi, maze zimaze kurangururaamajwi Imana itsinda Yerobowamu n'Abisirayeli, imbere ya Abiya n'Abayuda.

16 Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.

17 Abiya n'ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijweuduhumbi dutanu.

18 Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufimuri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

19 Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n'ibirorero byaho, n'i Yeshana n'ibirorero byaho, na Efuronin'ibirorero byaho.

20 Kandi Yerobowamu ntiyongera kugiraimbaraga ku ngoma ya Abiya. BukeyeUwiteka amutezaindwara aratanga.

21 Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b'abahungu makumyabiri na babiri n'abakobwa cumi na batandatu.

22 Indi mirimo ya Abiya n'ingeso ze n'ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by'umuhanuzi Ido.

23 Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi mazeumuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.

14

1 Asa akora ibyiza bishimwe n'Uwiteka Imana ye,

2 kuko yakuyehoibicaniro by'ibinyamahanga n'ingoro, agasenya inkingi z'amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe,

3 maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse.

4 Kandi akura mu miduguduy'i Buyudayose ingoro n'ibishushanyo by'izuba,ubwami buturizaimbere ye.

5 Kandi yubakai Buyudaimiduguduigoswe n'inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhayeihumure.

6 Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubakeiyi midugudu, tuyigoteshe inkike z'amabuye n'iminara,dushyireho n'inzugi z'amarembo zikomezwa n'ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhayeihumureimpande zose.”Nuko bubakabafite amahoro.

7 Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n'amacumu, ab'Abayudauduhumbi dutanu, n'ab'Ababenyamini batwara ingabo n'abafite imihetouduhumbi tubirin'inzovuumunani. Abo bose bari abagabo b'intwari zifite imbaraga.

8 BukeyeZera w'Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n'amagare magana atatu, aza i Maresha.

9 Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha.

10 Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabaziutariwowe,uvunaabanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteyeiki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n'umuntu.”

11 Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n'Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.

12 Maze Asa n'abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiweimbere y'Uwiteka n'ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi.

13 Hanyuma batsinda imiduguduihereranye n'i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abahoubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi.

14 Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n'ingamiya, basubirai Yerusalemu.

15

1 Umwuka w'Imana aza kuri Azariya mwene Odedi,

2 ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n'Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumutana we azabata.

3 Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwaumutambyi wigisha, badafite n'amategeko.

4 Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona.

5 Kandi muri icyo gihe abasohokaga n'abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturagebo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi,

6 bakavunaguranaubwoko bukarwanyaubundi, n'umuduguduukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose.

7 Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”

8 Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n'ayoumuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy'i Buyudan'i Bubenyamini, no mu miduguduyahindūye yo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy'Uwiteka cyari imbere y'ibaraza ry'Uwiteka.

9 Bukeyeateranya Abayuda n'Ababenyamini bose n'abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy'Abamanase no mu cy'Abasimeyoni, kuko benshi bamukejebaturukamu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.

10 Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n'itanu, ku ngoma ya Asa.

11 Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n'intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye.

12 Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruzaimitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose,

13 kandi yukoutemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ariuworoheje n'ukomeye,umugabocyangwaumugore.

14 Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangururabavuza amakondera n'amahembe.

15 Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n'imitima yabo yose, bagashakana Uwitekaumwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumureimpande zose.

16 Kandi Māka nyina w'Umwami Asa,umwami amwirukanamu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.

17 Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakoraumutimawa Asa wariutunganye iminsi ye yose.

18 Acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Imana, n'ibyo yejeje ubwe by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu.

19 Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugezamu mwaka wa mirongo itatu n'itanu akiri ku ngoma.

16

1 Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu ku ngoma ya Asa, Bāshaumwami w'Abisirayeli atera i Buyuda, yubakai Rama ngo yimīre abajya kwa Asaumwami w'Abayuda n'abavayo.

2 Asaabibonye akura ifeza n'izahabu mu butunzi bwo mu nzu y'Uwiteka no mu bwo mu nzu y'umwami, abyoherereza Benihadadiumwami w'i Siriya wabaga i Damasiko, amutumahoati

3 “Hagati yanjye nawe hariho isezerano nk'uko ryabaga kuri so na data. Dore nkoherereje ifeza n'izahabu, gendaurekeisezerano ryawe na Bāshaumwami w'Abisirayeli ripfe, kugirango andeke.”

4 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze ngo batere imiduguduy'i Bwisirayeli, batsinda Iyoni n'i Dani na Abelimayimu, n'imiduguduy'ububikoyose y'i Nafutali.

5 Bāsha abyumvise arorera kubakai Rama,umurimoarawureka.

6 Nuko Umwami Asa ajyana n'Abayuda bose i Rama, bakurayoamabuye yaho n'ibiti byaho Bāsha yari yubakishije, aherako abyubakisha i Geba n'i Misipa.

7 Muri icyo gihe, Hanani bamenya araza asanga Asaumwami w'Abayuda aramubwira ati “Kuko wiringiyeumwami w'i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z'umwami w'i Siriya zigukira.

8 Mbese Abanyetiyopiya n'Abalubimuntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n'abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza.

9 Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kurebaisi yose impande zose, kugirango yerekane ko ariumunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayehoumupfu,uhereye noneuzajyaubonaintambara.”

10 Maze Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y'imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe.

11 Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

12 Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi.

13 Hanyuma Asa aratanga asanga ba sekuruza, atanga mu mwaka wa mirongo ine n'umwe ku ngoma ye.

14 Bamuhamba mu mva ye yicukuriyemu muduguduwa Dawidi, bamushyira ku buriribwuzuyeibihumuraneza by'amoko menshi byinjijwe n'abahanga, bamwosereza byinshi cyane.

17

1 Mazeumuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.

2 Ashyira ingabo ze mu miduguduy'i Buyudaigoswe n'inkike yose, ashyira n'ibihome mu gihugu cy'i Buyudano mu miduguduy'i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.

3 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruzaDawidi, ntaraguze Bāli.

4 Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk'uko Abisirayeli bagenzaga.

5 Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomerezaubwami, Abayuda bose bamuturaamaturo agiraubutunzi bwinshi, n'icyubahiro gikomeye.

6 Umutimawe wogezwa mu nzira z'Uwiteka, kandi akurahon'ingoro na Asherimu byari i Buyuda.

7 Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu miduguduy'i Buyuda.

8 Bajyana n'Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b'Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.

9 Abo bigisha mu Buyudabafite igitabo cy'amategeko y'Uwiteka, bagenda imiduguduy'i Buyudayose bigisha abantu.

10 Uwiteka atezaubwoba abami b'ibihugu bihereranye n'i Buyudabyose, bituma batarwanya Yehoshafati.

11 Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n'ifeza z'ikoro, Abarabu bamurabukiraamatungo y'amapfizi y'intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurumey'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

12 Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubakamu Buyudaibihome n'imiduguduy'ububiko.

13 Kandi yagiraga imirimo myinshi mu miduguduy'i Buyuda, akagira n'abantu b'ingabo bakomeye b'intwari i Yerusalemu.

14 Kandi uyu ni wo mubarewabo uko amazu ya ba sekuruzayari ari: mu Buyudaabatware batwara ibihumbi ni Adunaumutware w'ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b'intwariuduhumbi dutatu.

15 Agakurikirwa na Yehohanani w'umutware w'ingabo, we yari afite ingabouduhumbi tubirin'inzovu munani.

16 Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b'intwariuduhumbi tubiri.

17 Kandi mu Babenyamini ni Eliyadaumugabaukomeye w'intwari, na we yari afite abagabouduhumbi tubiribatwara imiheto n'ingabo.

18 Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n'inzovu munani, ziteguye kurwana.

19 Abo ni bo bakoreragaumwami,udashyizeho aboumwami yashyize mu miduguduigoswe n'inkike mu Buyudabwose.

18

1 Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeyeaba bamwana wa Ahabu.

2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y'i Galeyadi.

3 Ahabuumwami w'Abisirayeli abaza Yehoshafatiumwami w'Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y'i Galeyadi?”
Aramusubizaati “Ndiumuntu umwe nawe, ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”

4 Yehoshafati arongera abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banzaugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”

5 Nukoumwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”Baramusubizabati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”

6 Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?”

7 Umwami w'Abisirayeli asubizaYehoshafati ati “Hasigaye undi mugabotubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanuriraibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”
Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”

8 Nukoumwami w'Abisirayeli ahamagaraumutware aramubwira ati “IhuteuzaneMikaya mwene Imula.”

9 Kandiumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami,umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

10 Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembeuzayakubitisha Abasiriya kugezaaho bazashirira.’”

11 N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamukauterei Ramoti y'i Galeyadiuragira ishya, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”

12 Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanuriraumwami ibyiza.”

13 Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwitekauhoraho, icyo Imana yanjye iri buvugeni cyo mvuga.”

14 Nuko ageze ku mwami,umwami aramubazaati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”
Aramusubizaati “Ngaho nimuzamuke murabona ishya, kuko bazagabizwa amaboko yanyu.”

15 Umwami aramubwira ati “Nakurahije kangahe kutazambwira ijambo na rimwe, keretseukurimu izina ry'Uwiteka?”

16 Aramusubizaati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafiteumwungeri. Uwiteka ni ko kuvugaati ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireyoumuntu wese atahe iwe amahoro.’”

17 Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atampanuriraibyiza keretse ibibi?”

18 Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.

19 Uwiteka aravuga ati ‘Ni ndeuzashukashuka Ahabuumwami wa Isirayeli, ngo azamukirei Ramoti y'i Galeyadi ngo agweyo?’Umwe avuga ibye, undi ibye.

20 Hanyuma hazaumwuka ahagarara imbere y'Uwiteka, aravuga ati ‘Ni jyeuzamushukashuka.’Uwiteka aramubazaati ‘Uzamushukashuka ute?’

21 Aramusubizaati ‘Nzagenda mpindukeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’Uwiteka aravuga ati ‘Nukouzamushukashuka kandiuzabishobora, gendaugireutyo.’

22 “Nuko rero, dore Uwiteka ashyizeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzehoibyago.”

23 Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi, akubitaMikayaurushyiaramubazaati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he, ava muri jye aza kuvugananawe?”

24 Mikaya aramusubizaati “Uzabimenyaumunsiuzicumitamu mwinjiro w'inzu, wihisha.”

25 Mazeumwami wa Isirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya, mumushyire Amoniumutware w'umurwa na Yowasiumwana w'umwami

26 muti ‘Umwami avuze ngo: iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburireibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugezaaho nzatabarukiraamahoro.’”

27 Mikaya aravuga ati “Nuramukautabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiyemuri jye.”Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.”

28 Bukeyeumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda, barazamuka batera i Ramoti y'i Galeyadi.

29 Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.”Nukoumwami w'Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba.

30 Kandi ubwoumwami w'i Siriya yari yarategetse abatware b'amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretseumwami w'Abisirayeli wenyine.”

31 Nuko abatware b'amagare barabutsweYehoshafati baravuga bati “Nguriyaumwami w'Abisirayeli.”Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.

32 Abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli barakimirana, barorera kumukurikira.

33 Nukoumuntu umwe aforaumuhetowe apfa kurasa, ahamyaumwami w'Abisirayeli mu ihurirory'imyambaro ye y'ibyuma,umwami ni ko kubwiraumwerekeza w'igare rye ati “Kururaurukobaduhindukireunkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”

34 Kuri uwo munsi intambara iriyongeranya,umwami yihanganira mu igare rye ahangana n'Abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga aratanga.

19

1 BukeyeYehoshafatiumwami w'Abayuda atabaruka amahoro, asubiraiwe i Yerusalemu.

2 Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubazaati “Hari n'aho watabaye abanyabyaha,ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.

3 Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu,ukagambirira mu mutimagushaka Imana.”

4 Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeyearongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

5 Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imiduguduy'i Buyudayose igoswe n'inkike, imiduguduyose umwe umwe.

6 Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiyegukorakuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.

7 Ariko mujye mwubahaUwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy'umuntu cyangwa guhongerwa.”

8 Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubirai Yerusalemu.

9 Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufiteumutimautunganye.

10 Kandi bene wanyu batura mu miduguduyabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugurango batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka,uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza.

11 Kandi dore Amariyaumutambyi mukuruni weuzabatwara mu by'Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeliumutware w'umuryango wa Yuda ni weuzabatwara mu by'umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n'ukiranuka.”

20

1 Hanyuma y'ibyo Abamowabu n'Abamoni hamwe n'Abamewunimubatera Yehoshafati, bajya kumurwanya.

2 Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteyeziturutse i Siriya hakurya y'inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).”

3 Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyirizaubusa.

4 Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturukamu miduguduy'i Buyudayose bazanywe no gushaka Uwiteka.

5 Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere y'urugorushya,

6 arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruzabacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si woweutegeka abami bose b'abanyamahanga? Mu kubokokwawe harimoububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.

7 Mana yacu, si wowe wirukanye abaturagebari muri iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli,ukagihaurubyaro rw'incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose?

8 Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryaweubuturobagasenga bati

9 ‘Nitugerwaho n'ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugigandetse n'inzara, tuzajya duhagarara imbere y'iyi nzu n'imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzabatubabaye naweuzumvautabare?’

10 “Nuko none dore Abamoni n'Abamowabu n'abo ku musoziSeyiri, abo wabujijeAbisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,

11 dore uko batwituye kuza kutwirukanamuri gakondo yawe waduhayekuhazungura.

12 Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufitezarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuzeuko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”

13 Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore babo n'abana babo bakuru.

14 Mazeumwuka w'Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w'Umulewiwo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.

15 Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturageb'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwaumutiman'izo ngabo nyinshi, kukourugamba atariurwanyu ahubwo ni urw'Imana.

16 Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayubw'i Yeruweli.

17 Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’”

18 Maze Yehoshafati yubikaamaso hasi, Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bikubitahasi imbere y'Uwiteka baramuramya.

19 Abalewi bo muri bene Kohati n'abo mu Bakōra, bahagurutswano guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n'ijwi rirenga cyane.

20 Bukeyebwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayubw'i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubonegukomezwa, mwizere n'abahanuzi bayo mubonekugubwa neza.”

21 Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbazaubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

22 Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo guciraigico Abamoni n'Abamowabu, n'abo ku musoziSeyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.

23 Kuko Abamoni n'Abamowabu bahagurukijwe no guteraabaturagebo ku musoziSeyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab'i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.

24 Hanyuma Abayuda bageze ku munaraw'abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n'umwe wacitse ku icumu.

25 Maze Yehoshafati n'ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby'ubutunzi bwinshi n'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi bīcūjeubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.

26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n'ubu.

27 Abayuda n'ab'i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubirai Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y'ababisha babo.

28 Baza i Yerusalemu bafite nebelu n'inanga n'amakondera, bajya ku nzu y'Uwiteka.

29 Igitinyiro cy'Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b'Abisirayeli.

30 Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhayeihumureimpande zose.

31 Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azubaumukobwa wa Shiluhi.

32 Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y'Uwiteka.

33 Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n'abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza.

34 Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.

35 Hanyuma y'ibyo Yehoshafatiumwami w'Abayuda yiyunga na Ahaziyaumwami w'Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane.

36 Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi.

37 Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha ahanuriraYehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.”Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi.

21

1 Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

2 Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafatiumwami wa Isirayeli.

3 Se abaraga ibiragwa bikomeye by'ifeza n'izahabu, n'ibintu by'igiciro cyinshi n'imiduguduy'i Buyudaigoswe n'inkike, arikoubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye.

4 Nuko Yoramu arahagurukaategekaubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n'ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli.

5 Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma.

6 Agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiweumukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n'Uwiteka.

7 Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw'isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n'abahungu be iteka ryose.

8 Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw'Abayuda biyimikirauwabomwami.

9 BukeyeYoramu yambukanan'abatware be n'amagare ye yose, ahagurukanijoro atwaza Abedomu bari bamugoseari kumwe n'abatware b'amagare.

10 Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugezaubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

11 Kandi Yoramu yubakaingoro ku misozi y'i Buyuda, yoshya abaturageb'i Yerusalemuubusambanyi, ayobya Abayuda.

12 Bukeyeurwandiko rumugeraho ruvuyekuri Eliya w'umuhanuzi, ruvugango
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruzaDawidi ivuze, ngo ‘Kukoutagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n'iza Asaumwami w'Abayuda,

13 ahubwoukagendana ingeso z'abami b'Abisirayeli,ugasambanisha Abayuda n'abaturageb'i Yerusalemu nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenjeje, kandiukabawarishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza,

14 none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n'abana bawe n'abagore bawe n'ibintu byawe byose.

15 Kandi naweuzarwara indwara ikomeye mu mara, izatumauzanaamagara kukouzahorauyirwaye.’”

16 Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y'Abafilisitiya, n'Abarabu baringaniye n'Abanyetiyopiya kwanga Yoramu.

17 Batera i Buyudabarahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y'umwami n'abahungu be n'abagore be, ntiyasigarana n'umwana w'umuhungu n'umwe, keretse Yehohahaziya w'umuhererezi mu bana be.

18 Hanyuma y'ibyo byose Uwiteka amutezaindwara itavurwa yo mu mara.

19 Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n'indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk'uko boserezaga ba sekuruzabe.

20 Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi ariko atari mu bituro by'abami.

22

1 Abaturageb'i Yerusalemu bimika Ahaziyaumwana we w'umuhererezi abaumwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n'umutwe w'ingabo zazanye n'Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda arima.

2 Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amaraumwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliyaumukobwa wa Omuri.

3 Na we agendana ingeso nk'iz'ab'inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukoraibibi.

4 Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.

5 Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabuumwami w'Abisirayeli, batera Hazayeliumwami w'i Siriya i Ramoti y'i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramuuruguma.

6 Yehoramu asubirai Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeliumwami w'i Siriya. BukeyeAhaziya mwene Yehoramuumwami w'Abayuda amanurwa no gusuraYehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.

7 Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.

8 Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by'Abayuda n'abana b'abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica.

9 Maze ashaka Ahaziya baramufata(ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugagabati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwitekaumutimawe wose.”
Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomezaubwami.

10 BukeyeAtaliya nyina wa Ahaziya abonye koumwana we apfuye, arahagurukaarimburaurubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda.

11 Ariko Yehoshabeyatiumukobwa w'umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukuramu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umureziwe mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyatiumukobwa w'Umwami Yoramu muka Yehoyada w'umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubonango amwice.

12 Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

23

1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n'abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2 Maze bagenda igihugu cy'i Buyudabateranya Abalewi, babakuranamu miduguduy'i Buyudayose n'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli, baza i Yerusalemu.

3 Nuko iteraniro ryose risezeranira n'umwami isezerano mu nzu y'Imana. Yehoyada arababwira ati “Doreumwana w'umwami. Azima nk'uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi.

4 Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabatogufataigihe,umugabane wanyu wa gatatu w'abatambyi n'Abalewi bazaba abakumirizi.

5 Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y'umwami, n'undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry'urufatiro, na rubanda rwose ruzabamu bikari by'inzu y'Uwiteka.

6 Ariko ntihazagireuwinjira mu nzu y'Uwiteka, keretse abatambyi n'abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry'Uwiteka.

7 Kandi Abalewi bazakikizeumwami impande zose,umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki,uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagaraumwami uko asohotse n'uko yinjiye.”

8 Nuko Abalewi n'Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose, baragendaumuntu wese ajyana abantu be bo gufataigihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w'umutambyi atasezereye abanyagihe.

9 Maze Yehoyada w'umutambyi aha abatware b'amagana amacumu n'ingabo ntoya n'inini, byari iby'Umwami Dawidi bikaba mu nzu y'Imana.

10 Nuko ashyiraho abantu bose,umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki,uhereye ku ruhande rw'iburyo rw'inzuukageza ku rw'ibumosorwayo, bugufibw'icyotero n'inzu ahoumwami yari ari, bamukikije impande zose.

11 Maze basohoraumwana w'umwami bamwambika ikamba ry'ubwami, bamuha n'umuhamya bamugiraumwami. Yehoyada n'abahungu be bamusukahoamavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!”

12 Ataliya yumviseurusakurw'abantu birukanka kandi bahimbazaumwami, asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.

13 Yitegereje abonaumwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango, n'abatware n'abavuza amakondera begereyeumwami, n'abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z'ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

14 Yehoyada w'umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y'ingabo, kandiumukurikira wese mumwicishe inkota”, kukoumutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y'Uwiteka.”

15 Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry'amafarashi ryo mu ihururury'urugorw'umwami, bamwicirayo.

16 Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n'abantu bose n'umwami, ngo babe abantu b'Uwiteka.

17 Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Mataniumutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'ibyotero.

18 Maze Yehoyada asubizaabatambyi b'Abalewi mu butware bw'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambanaumunezero n'indirimbo nk'uko Dawidi yabitunganije.

19 Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry'urugorw'inzu y'Uwiteka, kugirango hatagiraumuntuuhumanye winjira.

20 Ajyana abatware batwara amagana n'abanyacyubahiro, n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohoraumwami mu nzu y'Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguruku nzu y'umwami baherako bamushyira ku ntebe y'ubwami.

21 Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa,umurwauratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota.

24

1 Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.

2 Yowasi akora ibishimwa n'Uwiteka, mu minsi y'umutambyi Yehoyada yose.

3 Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa.

4 Hanyuma y'ibyo Yowasi ashaka gusanainzu y'Uwiteka.

5 Ateranya abatambyi n'Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu miduguduy'i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y'Imana yanyu ukoumwakautashye, mubigire vuba.”Ariko Abalewi ntibagira vuba.

6 Bukeyeumwami atumiraYehoyada w'umutambyi mukuruaramubazaati “Ni iki cyakubujijegutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya Moseumugaragu w'Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry'Abisirayeli kuba ikoro ry'ihema ry'ibihamya?”

7 Kuko abahungu ba Ataliya wa mugoremubi, bari barangije inzu y'Imana n'ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y'Uwiteka, bakabiha Bāli.

8 Nukoumwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw'inzu y'Uwiteka.

9 Babyamamaza i Buyudahose n'i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry'Uwiteka, Moseumugaragu w'Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu.

10 Abatware bose n'abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugezaaho barangirije.

11 Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzuumwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi,umwanditsi w'umwami n'umutware w'umutambyi mukurubarazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubizaahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane.

12 Umwami na Yehoyada bakaziha abakoragaumurimow'inzu y'Uwiteka, na bo bakaziguriraabubatsi n'ababaji ngo basane inzu y'Uwiteka, bakaguriran'abacuzi b'ibyuma n'ab'imiringa ngo basane inzu y'Uwiteka.

13 Nuko abakozi barakoraumurimobarawutunganya rwose, bahagarika inzu y'Imana bayisubizauko yari iri, barayikomeza.

14 Bayujujebazana impiya zisagutse bazishyira imbere y'umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y'Uwiteka, ibintu bikoreshwa n'ibyo gutambiramo n'indosho, n'ibintu by'izahabu n'ifeza.
Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y'Uwitekaubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho.

15 Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuruarapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.

16 Bamuhamba mu muduguduwa Dawidi hamwe n'abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye.

17 Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by'Abayuda biraza biramyaumwami,umwami arabumvira.

18 Bareka inzu y'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n'ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n'i Yerusalemu ku bw'icyo gicumurocyabo.

19 Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.

20 Umwuka w'Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w'umutambyi, ahagarara haruguruy'abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumuriraamategeko y'Uwiteka, bikababuza kubonaumugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteyekubareka.’”

21 Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw'inzu y'Uwiteka ku bw'itegeko ry'umwami.

22 Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwiciraumwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”

23 Nuko uwo mwakaushize, ingabo z'Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyudan'i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by'abantu byose, zibimaraho mu bantu, zohererezaumwami w'i Damasiko iminyago babanyaze yose.

24 Kandi ingabo z'Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingaboz'Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi.

25 Bamuvuyehokandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw'amaraso ya mwene Yehoyada w'umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami.

26 Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuritiw'Umumowabukazi.

27 Kandi iby'abahungu be n'imiburo ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubakainzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy'abami? Mazeumuhungu we Amasiya yima ingoma ye.

25

1 Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w'i Yerusalemu.

2 Akora ibishimwa n'Uwiteka abikoranaumutimautunganye, ariko si rwose.

3 Bukeyeamaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ariumwami.

4 Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwoumuntu wese azicwe bamuhoraicye cyaha.”

5 Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n'Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruzayari ari, ngo bategekwe n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n'abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijweuduhumbi dutatubabasha gutabara, bagatwara amacumu n'ingabo.

6 Kandi aguriraabagabo bo mu Bisirayeli b'abanyambaraga b'intwari agahumbi, atanga italanto z'ifeza ijana.

7 Hanyuma hazaumuntu w'Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z'Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n'Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.

8 Ariko niwangaugatabarana na bo, nubwo warwana intambaraufiteubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y'ababisha, kuko Imana ifiteububasha bwo gutabara n'ubutsinda.”

9 Amasiya asubizauwo muntu w'Imana ati “Ariko se iby'italanto ijana nahaye ingabo z'Abisirayeli bibaye bite?”
Umuntu w'Imana aramusubizaati “Uwiteka abasha kuguhaizizirutahocyane.”

10 Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubireiwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubiraiwabo zifiteumujinya mwinshi.

11 Maze Amasiya yiyungamo atabarana n'abantu be, bajya mu kibaya cy'umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.

12 Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y'igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.

13 Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imiduguduy'i Buyudauhereye i Samariyaukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.

14 Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by'Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.

15 Ni cyo cyatumyeuburakari bw'Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumahoumuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gitumaushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”

16 Akivuganana we,umwami aramubazaati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b'umwami? Cecekautavahoukubitwa.”
Nukoumuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kukougenje utyo ntiwumve inama yanjye.”

17 BukeyeAmasiyaumwami w'Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehuumwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”

18 Yehowasiumwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiyaumwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjyeumushyingireumukobwa wawe.’Bukeyeinyamaswa y'i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.

19 Uvuga yuko wanesheje Abedomu,umutimawawe wishyira hejuruurirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi,ukagwa woweubwawe hamwe n'Abayuda?”

20 Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z'i Bwedomu.

21 Nuko Yehowasiumwami w'Abisirayeli arazamuka atera Amasiyaumwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y'i Buyuda.

22 Abayuda banesherezwa imbere y'Abisirayeli barahunga,umuntu wese ahungira mu ihema rye.

23 Maze Yehowasiumwami w'Abisirayeli afata Amasiyaumwami w'Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z'i Yerusalemuuhereye ku irembo rya Efurayimuukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.

24 Anyaga izahabu n'ifeza byose, n'ibintu byose basanze mu nzu y'Imana no kwa Obededomu no mu nzu y'umwami, anyaga n'abantu b'integano baba ingwate, asubirai Samariya.

25 Nuko Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu, Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli amaze gutanga.

26 Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli?

27 Kandiuhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.

28 Maze bamuzanaku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi.

26

1 Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, baramwimika abaumwami mu cyimbo cya se Amasiya.

2 YubakaEloti ahagarurirau Buyuda, UmwamiAmasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza.

3 Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w'i Yerusalemu.

4 Uziya akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo se Amasiya yakoraga byose.

5 Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wariufiteubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuhaumugisha.

6 Bukeyearatabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z'i Gati n'iz'i Yabune n'iz'Ashidodi, maze yubakaimidugudumu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya.

7 Imana imufasha arwana n'Abafilisitiya, n'Abarabu babaga i Guri Bāli, n'aba Meyunimu.

8 Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.

9 Kandi Uziya yubakaiminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y'inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n'aho inkike ihetera, arayikomeza.

10 Kandi yubakaiminara no mu butayu, afukuran'amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy'imisozi y'imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n'abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga.

11 Kandi Uziya yari afiteumutwe w'ingabo zatabaraga ari ibitero, ukoumubarewabo wari uri babazwe na Yeyeli w'umwanditsi, na Māseya w'umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b'umwami.

12 Umubarewose w'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo b'abanyambaraga b'intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.

13 Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwanauduhumbi dutatun'ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengeraumwami ku babisha be.

14 Uziya atunganirizaumutwe w'ingabo wose ingabo n'amacumu, n'ingofero n'amafureboy'ibyuma, n'imiheto n'amabuye y'imihumetso.

15 Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n'abagabo b'abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n'amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugezaaho yagiriye imbaraga.

16 Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutimawe, bituma akora ibyo gukiranirwa acumuraku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw'Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy'imibavu.

17 Azariya w'umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n'abatambyi b'Uwiteka, abagabo b'intwari mirongo inani,

18 babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyoukorasiumurimowawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw'abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Herauhavekuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.”

19 Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y'abatambyi mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'icyotero cy'imibavu.

20 Azariyaumutambyi mukurun'abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunikango ahave, ndetse na we ubwe yihutiragusohoka kuko Uwiteka amutejeindwara.

21 Nuko Umwami Uziya abaumubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y'akato ariumubembe, kuko yaciwe mu nzu y'Uwiteka. Umuhungu we Yotamu abaumutware w'inzu y'umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.

22 Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi.

23 Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu gikingi cy'abami kuko bavuze ko ariumubembe, mazeumuhungu we Yotamu yima ingoma ye.

27

1 Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerushaumukobwa wa Sadoki.

2 Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.

3 Yubakairembo ryo haruguruku nzu y'Uwiteka, yubakan'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.

4 Kandi yubakan'imidugudumu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubakan'ibihome n'iminara mu mashyamba.

5 Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamuturaitalanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuyebene ibyo.

6 Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye.

7 Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.

8 Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

9 Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

28

1 Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n'Uwiteka nka sekuruzaDawidi.

2 Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe.

3 Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriroakurikiza ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

4 Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y'igiti kibisi cyose.

5 Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabizaumwami w'i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwaumwami w'Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane.

6 Nuko uwo Mwami Peka mwene Remaliya yica mu Bayuda abantu agahumbi n'inzovu ebyiri ku munsi umwe, bose bari abantu b'intwari, kuko bimuye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

7 Zikuri,umugabow'umunyamaboko wo mu Befurayimu yica Māseyaumwana w'umwami, na Azirikamu w'umunyarugo na Elukanauwa kabiri ku mwami.

8 Nuko Abisirayeli bajyana bene wabo ho abanyagano abantuuduhumbi tubiri, abagore n'abana b'abahungu n'ab'abakobwa, babanyagamo n'iminyago myinshi babijyana i Samariya.

9 Ariko hariyoumuhanuzi w'Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruzabanyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanyeuburakari bwinshi bugezemu ijuru.

10 Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n'ab'i Yerusalemu, ngo mubagire abaretwa n'abaja. Ariko aho mwebwe nta bicumuromwacumuyeubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu?

11 Nuko rero none nimunyumvire musubizeyo abanyagano mwanyaze muri bene wanyu, kukouburakari bw'inkazi bw'Uwiteka buri kuri mwe.”

12 Nuko bamwe mu batware b'Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahagurukabahagarika abava mu ntambara.

13 Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukorakizatuzanira igicumuroku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumurobyacu, kuko ibicumurobyacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli harihouburakari bw'inkazi.”

14 Nuko abagabo bitwaje intwaro barekuriraabanyagano, barekera n'iminyago imbere y'abantu n'iteraniro ryose.

15 Maze abagabo bavuze mu mazina barahagurukabajyana abanyagano, abari bambayeubusabose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n'inkweto, barabagaburirababaha n'ibyokunywa, barabahezura, n'abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yerikoumuduguduw'imikindo kwa bene wabo, baherako basubirai Samariya.

16 Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashūri ngo bamuvune,

17 kuko Abedomu bongeye guteraAbayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe.

18 Kandi Abafilisitiya na bo bari bateye imiduguduyo mu bibaya n'iy'u Buyudabw'ikusi, bahindūra i Betishemeshi na Ayaloni, n'i Gederoti n'i Soko hamwe n'ibirorero byaho, n'i Timuna n'ibirorero byaho, n'i Gimuzo n'ibirorero byaho barahatura,

19 kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahōra Ahaziumwami wa Isirayeli kuko yakoze iby'ubugomei Buyuda, agacumuraku Uwiteka cyane.

20 BukeyeTigulatipileneseriumwami wa Ashūri aza aho ari, ariko aho kumukomeza amukuraumutima.

21 Kuko Ahazi yenze ibintu bimwe byo mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami no mu mazu y'ibikomangoma akabituraumwami wa Ashūri, ariko ntibyagira icyo bimumarira.

22 Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumuraku Uwiteka,

23 kuko yatambiye imana z'i Damasiko zamunesheje akavuga ati “Imana z'abami b'i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.”Ariko zamurimburanye n'Abisirayeli bose.

24 Nuko Ahazi ateranya ibintu byo mu nzu y'Imana arabitemagura, akinga inzugi z'inzu y'Uwiteka, yiremera ibicaniro ahantu hose h'i Yerusalemu.

25 No mu miduguduyose y'i Buyudayubakamo ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

26 Ariko indi mirimo ye n'ingeso ze zose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

27 Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w'i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z'abami ba Isirayeli, mazeumuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

29

1 Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya,umukobwa wa Zekariya.

2 Akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo sekuruzaDawidi yakoraga byose.

3 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka, arazisana.

4 Yinjiza abatambyi n'Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba,

5 arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n'inzu y'Uwiteka Imana ya ba sogokuruzabanyu, mukureimyanda Ahantu hera.

6 Ba data bacumuragabagakora ibyangwa n'Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukirabagakura amaso ku buturobw'Uwiteka, bakabuteraumugongo.

7 Kandi bakinze inzugi z'ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.

8 Ni cyo cyatumyeuburakari bw'Uwiteka buba ku Bayuda n'ab'i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk'uko namwe mubirebesha amaso yanyu.

9 Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n'inkota, kandi abahungu bacu n'abakobwa bacu n'abagore bacu baba abanyagano.

10 “None ngambiriye gusezerana isezerano n'Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugirangouburakari bwayo bw'inkazi butuveho.

11 None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukabaabahereza be, mukosaimibavu.”

12 Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n'abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n'abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa.

13 N'abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n'abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya,

14 n'abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n'abo muri bene Yedutuniari bo Shemaya na Uziyeli,

15 bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y'Uwiteka nk'uko itegeko ry'umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry'Uwiteka.

16 Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w'inzu y'Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw'Uwiteka, bayigeza mu rugo rw'inzu y'Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.

17 Kandi bahera ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munaniw'uko kwezi bagera ku ibaraza ry'Uwiteka, maze bereza inzu y'Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n'itandatu w'ukwezi kwa mbere bararangiza.

18 Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumazegutunganya inzu y'Uwiteka yose, n'icyotero cy'ibitambo byoswa n'ibintu byacyo byose, n'ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y'Uwiteka n'ibintu byayo byose.

19 Kandi n'ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuragaari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y'icyotero cy'Uwiteka.”

20 BukeyeUmwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b'umurwa, arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka.

21 Bazana amapfizi arindwi n'amasekurumey'intama arindwi, n'abana b'intama barindwi n'amasekurumey'ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by'ubwami, n'iby'ubuturobwera n'iby'Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy'Uwiteka.

22 Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurumey'intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n'abana b'intama bamisha amaraso yabo ku cyotero.

23 Maze bigiza hafi amasekurumey'ihene imbere y'umwami n'iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha.

24 Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kukoumwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n'igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose.

25 Kandi ashyira Abalewi mu nzu y'Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, nk'uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w'umwami na Natani w'umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n'abahanuzi be.

26 Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n'abatambyi bafite amakondera.

27 Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y'Uwiteka na yo iratangira, n'amakondera hamwe n'ibindi bintu bya Dawidiumwami wa Isirayeli.

28 Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugezaaho igitambo cyoswa cyarangiye.

29 Nuko barangije gutamba,umwami n'abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.

30 Kandi Umwami Hezekiya n'abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n'iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubikaimitwe bararamya.

31 Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzaneibitambo n'amaturo y'ishimwe mu nzu y'Uwiteka.”Nuko iteraniro rizana ibitambo n'amaturo y'ishimwe, n'abari bafiteumutimaukunze bose bazana ibitambo byoswa.

32 Umubarew'ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n'amasekurumey'intama ijana n'abana b'intama magana abiri. Ibyo byose byari iby'igitambo cyoswa cy'Uwiteka.

33 Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n'intama ibihumbi bitatu.

34 Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubagaibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugezaahoumurimowarangiriye no kugezaaho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyiumutimautunganye wo kwiyeza.

35 Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n'ibinure by'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'ibyokunywaaturanwa n'igitambo cyoswa cyose.
Uko ni koumurimowo mu nzu y'Uwiteka watunganijwe.

36 Hezekiya n'abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriyeabantu, kuko byakozwe ikubagahu.

30

1 BukeyeHezekiya atumiraAbisirayeli n'Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n'Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika.

2 Kukoumwami n'abatware be n'iteraniro ryose ry'i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri.

3 Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kukoumubarew'abatambyi biyejeje wariudashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.

4 Iyo nama ishimwa n'umwami n'iteraniro ryose.

5 Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli boseuhereye i Bērishebaukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.

6 Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n'abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n'i Buyudahose, zivuga itegeko ry'umwami yategetse ati
“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukireUwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukiramwebwe abasigaye barokotse amaboko y'abami ba Ashūri.

7 Kandi mwe kumeranka ba sogokuruzabanyu, cyangwa bene wanyu bacumuragaku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk'uko mubireba.

8 Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruzabanyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturobwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugirangouburakari bwayo bw'inkazi bubaveho.

9 NimugarukiraUwiteka, bene wanyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n'ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibaheumugongo nimuyigarukira.”

10 Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu n'icya Manase, zikava ku musozizijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluniariko baraziseka cyane, bazishinyagurira.

11 Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebulunibicisha bugufi, baza i Yerusalemu.

12 Kandi n'i Buyudaukubokokw'Imana kubahaguhuzaumutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka.

13 Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.

14 Barahagurukabakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakurahon'ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

15 Maze babagaumwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri, abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka.

16 Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Moseumuntu w'Imana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe n'Abalewi.

17 Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasikaumuntu weseudatunganye, ngo babereze Uwiteka.

18 Kuko abantu benshi cyane b'Abefurayimu n'Abamanase, n'Abisakari n'Abazebulunibari batiyejeje, bagapfa kuryaumwana w'intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwitekaumunyambabazi ababarire

19 umuntu weseugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk'ukoumuhango w'ubuturobweraumera.”

20 Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.

21 Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi n'abatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane.

22 Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b'abahanga mu murimow'Uwiteka.
Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, bāturiraUwiteka Imana ya ba sekuruza.

23 Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe.

24 Kuko Hezekiyaumwami w'Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n'intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n'intama inzovu, n'abatambyi benshi bakiyeza.

25 Iteraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalewi, n'iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n'abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n'abatuye i Buyuda, baranezerwa.

26 Nuko i Yerusalemu habaumunezero mwinshi, kukouhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidiumwami wa Isirayeli, ntihigeze kubahonk'ibyo i Yerusalemu.

27 Maze abatambyi b'Abalewi barahagurukabasabira abantuumugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugeramu buturobwayo bwera, ari bwo juru.

31

1 Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu miduguduy'i Buyudabamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n'ibicaniro i Buyudahose n'i Bubenyamini, n'i Bwefurayimu n'i Bumanase kugezaaho babirimburiyebyose. Abisirayeli bose baherako basubiramu miduguduyabo,umuntu wese ajya muri gakondo y'iwabo.

2 Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategekaumuntu wese mu batambyi no mu Balewiumurimowe, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.

3 Kandiumwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru itegetswe nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka.

4 Kandi ategeka abantu b'i Yerusalemu kujya batanga igerero ry'abatambyi n'Abalewi, kugirango begukireku mategeko y'Uwiteka.

5 Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by'umuganura w'amasaka na vino, n'amavuta n'ubukin'imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.

6 Kandi Abisirayeli n'Abayuda bari batuye mu miduguduy'i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy'inka n'intama, na kimwe mu icumi cy'ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.

7 Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.

8 Maze Hezekiya n'abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n'abantu be b'Abisirayeli.

9 Hezekiya abaza abatambyi n'Abalewi iby'ibirundo.

10 Azariyaumutambyi mukuruwo mu nzu ya Sadoki aramusubizaati “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzanaamaturo mu nzu y'Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu beumugisha, kandi ibisagutse ni byo ibi bingana bityaubwinshi.”

11 Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y'Uwiteka. Barayatunganya

12 bashyiramo amaturo na kimwe mu icumi n'ibintu byejejwe ari abanyamurava,umutware wabyo yari Konaniya w'Umulewi, agakurikirwa na murumunawe Shimeyi.

13 Yehiyeli na Azaziya na Nahati, na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya na Mahati na Benaya, ni bo bari ibisonga bya Konaniya na murumunawe Shimeyi nk'uko byategetswe n'Umwami Hezekiya, na Azariyaumutware w'inzu y'Imana.

14 Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi,umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imanaumutimaukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane.

15 Abamutwariraga mu miduguduy'abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b'abanyamuravabo kugaburirabene wabo, abakomeye n'aboroheje

16 udashyizeho ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'abana b'abahungu bamaze imyaka itatu n'abayisagije, abinjiraga mu nzu y'Uwiteka nk'uko bikwiriyeumurimow'umunsi wose, ngo bakoreumurimobategetswe nk'uko ibihe byabo byari biri,

17 n'ababarwaga mu mubarew'abatambyi uko amazu ya ba sekuruzayari ari, n'Abalewi babaga bamaze imyaka makumyabiri n'abayisagije, abakoraga imirimo yabo mu bihe byabo,

18 n'ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'abana babo bato bose, n'abagore babo n'abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa bari mu iteraniro ryose, bari abanyamuravabiyerezaumurimow'ibintu byera.

19 Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imiduguduyabo, mu muduguduwose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburiraabagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'Abalewi.

20 Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyudahose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n'Uwiteka Imana ye.

21 Mu byo yatangiye gukorabyose kugirango ashake Imana ye, iby'umurimowo mu nzu y'Imana n'iby'amategeko n'ibyategetswe, yabikoranagaumwete wose akabisohoza.

32

1 Hanyuma y'ibyo no hanyuma y'uwo muravayagize, Senakeribuumwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imiduguduigoswe n'inkike yibwira ko azayīhindūrira.

2 Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye guterai Yerusalemu,

3 ajya inama n'abatware be n'abakomeye bo mu bantu be yo kuzibaamasōko ari inyuma y'umurwa, baramufasha.

4 Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”

5 Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Miloumuduguduwa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane.

6 Kandi ashyira abatware b'intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry'umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati

7 “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurweumutiman'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.

8 Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.”Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiyaumwami w'Abayuda.

9 Hanyuma y'ibyo Senakeribuumwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiyaumwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati

10 “Senakeribuumwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?

11 Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukizaamaboko y'umwami wa Ashūri’?

12 Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y'icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?

13 Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruzabanjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z'amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukizaibihugu byazo amaboko yanjye?

14 Mu mana z'amahanga ba sogokuruzabanjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukizaabantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?

15 Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukizaabantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruzabanjye, nkanswe Imana yanyu.”

16 Maze abagaragu be bitumiriza n'ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekiya.

17 Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutukaUwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”

18 Maze abo bagaragu barangururaamajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatereubwoba babakureumutima, babone gutsindaumurwa.

19 Bavuga Imana y'i Yerusalemu bayigereranya n'imana z'amahanga y'isi, kandi zararemwe n'intoki z'abantu.

20 Ibyo bituma Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambiraIyo mu ijuru.

21 Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b'intwari, n'abatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashūri, maze asubiramu gihugu cye akozwe n'isoni. Nuko ageze mu ngoro y'imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.

22 Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturageb'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribuumwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose.

23 Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiyaumwami w'Abayuda bamuturaibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y'amahanga yoseuhereye icyo gihe.

24 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubizaijambo, amuha n'ikimenyetso.

25 Ariko Hezekiya ntiyituraubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutimawe, ni cyo cyatumyeuburakari bumubahowe n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu.

26 Hezekiya abibonye yicisha bugufiyihanaubwibone bwo mu mutimawe, ubwe n'abaturageb'i Yerusalemu, bitumauburakari bw'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.

27 Kandi Hezekiya yari atunze cyane ariumunyacyubahiro cyinshi, yiyubakiraububikobw'ifeza n'ubw'izahabu, n'ubw'amabuye y'igiciro cyinshi, n'ubw'ibihumuraneza n'ubw'ingabo n'ubw'ibintu byiza by'uburyo bwose.

28 Kandi yubakan'amazu yo guhunikamo amasaka na vino n'amavuta, n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bwose n'iby'imikumbi.

29 Kandi yibonera imidugudun'inka n'intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhayeibintu byinshi cyane.

30 Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguruy'amazi y'i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw'iburengerazuba rw'umuduguduwa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.

31 Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babulonibamutumyeho kumubazaibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugirango imenye ibyari mu mutimawe byose.

32 Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'ibyiza yakoze, byanditswe mu byoumuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

33 Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, mazeumuhungu we Manase yima ingoma ye.

33

1 Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n'amahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli,

3 kuko yongeye kubakaingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.

4 Ndetse akora ibyotero mu nzu y'Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzehoati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”

5 Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.

6 Acisha abana be mu muriromu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza.

7 Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbyemu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”

8 Kandi iti “Sinzongera gukuraIsirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruzabanyu, niba bazitondera amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”

9 Nuko Manase ayobya Abayuda n'ab'i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiyeimbere y'Abisirayeli gukoranabi.

10 Uwiteka aburiraManase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.

11 Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babulonibamubohesheje iminyururu.

12 Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza buguficyane imbere y'Imana ya ba sekuruza

13 arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubizai Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

14 Hanyuma y'ibyo yubakainkike y'inyuma y'umuduguduwa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu miduguduy'i Buyudayose igoswe n'inkike.

15 Kandi akurahoimana z'inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y'Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musoziw'inzu y'Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y'umurwa.

16 Maze asana icyotero cy'Uwiteka, agitambiraho ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro n'ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.

17 Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.

18 Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami ba Isirayeli.

19 Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumurakwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.

20 Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruzabamuhamba mu nzu ye bwite, mazeumuhungu we Amoni yima ingoma ye.

21 Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.

22 Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.

23 Ariko ntiyicishiriza bugufiimbere y'Uwiteka nk'uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.

24 Bukeyeabagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.

25 Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimikaumuhungu we Yosiya ingoma ye.

34

1 Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munaniavutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Akora ibishimwa n'Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruzaDawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.

3 Ahubwo mu mwaka wa munaniw'ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruzaDawidi, kandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutunganya i Buyudan'i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe.

4 Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by'izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by'ababitambiraga.

5 Kandi atwikira amagufwa y'abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyudan'i Yerusalemu.

6 Kandi ni ko yagenje mu miduguduya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutaliyabaye amatongo impande zose.

7 Asenya ibicaniro, asekura Ashera n'ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by'izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubirai Yerusalemu.

8 Mu mwaka wa cumi n'umunaniw'ingoma ye amaze gutunganya igihugu n'inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseyaumutware w'umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w'umucurabwenge ngo bajye gusanainzu y'Uwiteka Imana ye.

9 Nuko basanga Hilukiyaw'umutambyi mukurubamuha impiya zazanywe mu nzu y'Imana, izo Abalewi b'abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n'Abefurayimu, n'Abisirayeli bari basigaye bose n'Abayuda bose, n'Ababenyamini n'abaturageb'i Yerusalemu,

10 na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y'Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y'Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,

11 baziha ababaji n'abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n'ibiti byunga inzu n'iby'ibisenge by'amazu, abami b'Abayuda barimbuye.

12 Abo bakora uwo murimobakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b'Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamubo muri bene Kohati, n'abandi Balewi b'abahanga b'ibintu bivuga bose.

13 Kandi bashoreraga abikorezi b'imitwaro, bagakoresha n'abakoragaumurimobose w'uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n'abatware n'abakumirizi.

14 Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y'Uwiteka, Hilukiyaw'umutambyi yuburaigitabo cy'amategeko y'Uwiteka yazanywe na Mose.

15 Hilukiyaabwira Shafani w'umwanditsi ati “Nubuyeigitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.”Hilukiyaaherako agiha Shafani.

16 Shafani agishyiraumwami kandi ajya no kubwiraumwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,

17 kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha n'abakozi.”

18 Maze Shafani w'umwanditsi abwiraumwami ati “Hilukiyaw'umutambyi ampaye igitabo.”Shafani aherako agisomeraumwami.

19 Umwami yumvise amagambo y'amategeko ashishimura imyambaro ye.

20 Mazeumwami ategeka Hilukiyana Ahikamu mwene Shafani, na Abudonimwene Mika na Shafani w'umwanditsi, na Asaya w'umugaragu w'umwami ati

21 “Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n'abasigaye mu Bwisirayeli n'i Buyudaiby'amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kukouburakari bw'Uwiteka bugiyekudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruzabacu batitondeye ijambo ry'Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”

22 Nuko Hilukiyan'aboumwami yari ategetse basanga Hulidaw'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasiraumubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugoreyaturagai Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.

23 Arabasubizaati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwireuwabantumyeho muti

24 ‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n'abaturagebaho, mbateze n'imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeyeumwami w'Abayuda,

25 kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumyeuburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’

26 Arikoumwami w'Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

27 Kukoumutimawawe wari woroheje,ukicisha bugufiimbere y'Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n'abaturagebaho,ukicisha bugufiimbere yanjyeugashishimura imyambaro yaweukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’Ni ko Uwiteka avuze.

28 ‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruzaushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n'abaturagebaho.’”Nuko baragenda babwiraumwamiubutumwa.

29 Bukeyeumwami atumiraabakuru bose b'i Buyudan'ab'i Yerusalemu.

30 Hanyumaumwami azamukanan'ab'i Buyudabose n'abaturageb'i Yerusalemu, n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy'isezerano, cyubuwemu nzu y'Uwiteka.

31 Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije n'amateka ye, abyemeranaumutimawe wose n'ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y'isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.

32 Maze ab'i Yerusalemu n'Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturageb'i Yerusalemu basohoza isezerano ry'Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.

33 Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by'Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.

35

1 BukeyeYosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkiraumwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa mbere.

2 Ashyira abatambyi ku murimowabo, abashyirishahoumwete wo gukoraumurimowo mu nzu y'Uwiteka.

3 Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidiumwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guhekaku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli.

4 Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruzabanyu ari, n'ibihe byanyu nk'uko byanditswe na Dawidiumwami wa Isirayeli, na Salomoumuhungu we.

5 Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruzaya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugirangoumuntu wese agireumugabane w'inzu ya ba sekuruzay'Abalewi,

6 muhereko mubīkīreumwana w'intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurirebene wanyu, mukurikize ijambo ry'Uwiteka ryavuzwe na Mose.”

7 Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika,umubarewabyo wari inzovu eshatu n'amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y'umwami.

8 Kandi n'abatware be baha abantu n'abatambyi n'Abalewi ibyo gutamba, babitanganaumutimaukunze. Hilukiyana Zekariya na Yehiyeli abatware b'inzu y'Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n'inka magana atatu.

9 Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n'abatware b'Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n'inka magana atanu.

10 Uko ni ko biteguyeumurimo, abatambyi bahagarara ahabo n'Abalewi bajya ku bihe byabo, nk'ukoumwami yategetse.

11 Nuko babīkīraumwana w'intama wa Pasika, n'abatambyi bamisha amaraso bayahawe n'Abalewi, Abalewi barabibaga.

12 Bakurayoibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruzab'abantu, kugirango babitambire Uwiteka nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n'inka bazigenza batyo.

13 Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n'amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.

14 Hanyuma bīteguriraibyaboubwabo n'iby'abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n'urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi biteguriraibyaboubwabo, bategura n'iby'abatambyi bene Aroni.

15 N'abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk'uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutunibamenya w'umwami. N'abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimowabo kuko bene wabo b'Abalewi babiteguriye.

16 Uko ni koumurimowose w'Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy'Uwiteka, nk'uko Umwami Yosiya yari yategetse.

17 Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n'iminsi mikuru irindwi y'imitsima idasembuwe.

18 Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk'iyouhereye mu bihe by'umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n'iyo Yosiya yaziririje, afatanije n'abatambyi n'Abalewi n'Abayuda bose, hamwe n'Abisirayeli bari bahari n'abaturageb'i Yerusalemu.

19 Mu mwaka wa cumi n'umunaniw'ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo.

20 Hanyuma y'ibyo byose, Yosiya amaze gutunganyaurusengero, Nekoumwami wa Egiputa arazamuka ajya guteraKarikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we.

21 Ariko Neko amutumahointumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w'Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”

22 Ariko Yosiya ntiyemera kumuhaibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k'Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy'i Megido.

23 Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.”

24 Nuko abagaragu be bamukuramu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzanai Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b'ab'i Yerusalemu baramuririra.

25 Na Yeremiya aborogera Yosiya, n'abaririmbyi bose b'abagabo n'ab'abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugezaubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.

26 Ariko indi mirimo ya Yosiya, n'ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y'Uwiteka,

27 n'ibyo yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.

36

1 Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.

2 Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

3 Umwami wa Egiputa amukuraku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu.

4 Maze Nekoumwami wa Egiputa yimika mukuruwe ngo abeumwami w'i Buyudan'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumunawe Yowahazi muri Egiputa.

5 Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye.

6 Hanyuma Nebukadinezariumwami w'i Babuloniaramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.

7 Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni.

8 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, mazeumuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.

9 Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka.

10 Umwakautashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzanei Babulonihamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuruwe Sedekiya ngo abeumwami w'i Buyudan'i Yerusalemu.

11 Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

12 Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufiimbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka.

13 Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangiraumutimango adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.

14 Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuragacyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.

15 Uwiteka Imana ya ba sekuruzaikabatumahointumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturobwayo.

16 Ariko bagashinyaguriraintumwa z'Imana bagasuzuguraamagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugezaubwo Uwiteka yarakariye abantu beuburakari, ntibabona uko babukira.

17 Ni cyo cyatumye abatezaumwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturobwabo bwera, ntababarireumuhungu cyangwaumukobwa,umusazacyangwaumusazarukukuri, abo bose arabamugabiza.

18 Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.

19 Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.

20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugezaku ngoma z'abami b'i Buperesi,

21 bisobanurwa ngo kugezaubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereyeumusakacyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.

22 Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuroumwami w'u Buperesi, Uwiteka ateraumweteumutimawa Kuroumwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati

23 “Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiyeubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. Noneumuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’”