1

1 Adamu na Seti na Enoshi,

2 Kenani na Mahalalēli na Yeredi,

3 Henoki na Metuselana Lameki,

4 Nowa na Shemu na Hamu na Yafeti.

5 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani, na Tubalina Mesheki na Tirasi.

6 Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.

7 Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Rodanimu.

8 Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.

9 Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka. Bene Rāma ni Sheba na Dedani.

10 Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabanje kubaumunyambaraga mu isi.

11 Misirayimu abyara Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi,

12 n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ari bo Abafilisitiya bakomotseho), n'Abakafutori.

13 Kanāni abyara imfura ye Sidoni na Heti,

14 n'Umuyebusi n'Umwamori n'Umugirugashi,

15 n'Umuhivin'Umwaruki n'Umusini,

16 n'Umunyaruvadin'Umusemari n'Umuhamati.

17 Bene Shemu ni Elamu na Ashuri na Arupakisadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki.

18 Arupakisadi abyara Shela, Shela abyara Eberi.

19 Eberi abyara abahungu babiri, umwe yitwaga Pelegi kuko mu minsi ye arimo isi yagabanijwe, kandi izina rya murumunawe ni Yokitani.

20 Yokitani abyara Alimodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,

21 na Hadoramu na Uzali na Dikila,

22 na Ebali na Abimayeli na Sheba,

23 na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.

24 Shemu yabyaye Arupakisadi, Arupakisadi abyara Shela.

25 Shela yabyaye Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu.

26 Rewu yabyaye Serugi, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera.

27 Tera yabyaye Aburamu(ari we Aburahamu).

28 Bene Aburahamu ni Isaka na Ishimayeli.

29 Izi ni zo mbyaro zabo. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,

30 na Mishuma na Duma na Masa na Hadadi na Tema,

31 na Yeturi na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli.

32 Kandi abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimuranina Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Kandi abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani.

33 Abahungu ba Midiyani ni Efa na Eferi, na Hanoki na Abida na Eluda. Abo bose bari abahungu ba Ketura.

34 Aburahamu abyara Isaka. Bene Isaka ni Esawu na Isirayeli.

35 Bene Esawu ni Elifazi na Reweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra.

36 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gatamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki.

37 Bene Reweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.

38 Bene Seyiri ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.

39 Bene Lotani ni Hori na Homami, kandi Timuna yari mushiki wa Lotani.

40 Bene Shobali ni Aliyani na Manahati, na Ebali na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana.

41 Mwene Ana ni Dishoni, na bene Dishoni ni Hamuranina Eshibani na Yitirani na Kerani.

42 Bene Eseri ni Biluhanina Zāvani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.

43 Aba ni bo bami bategekaga igihugu cya Edomu, ari nta mwami wari wategeka Abisirayeli. Bela mwene Bewori, izina ry'umurwa we witwaga Dinihaba.

44 Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w'i Bosira yima mu cyimbo cye.

45 Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy'Abatemani yima mu cyimbo cye.

46 Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi wanesheje Abamidiyani mu gihugu cy'i Mowabu, yima mu cyimbo cye, n'izina ry'umurwa we witwaga Aviti.

47 Hadadi aratanga, Samula w'i Masireka yima mu cyimbo cye.

48 Samula aratanga, Shawuli w'i Rehoboti yo ku ruzi yima mu cyimbo cye.

49 Shawuli aratanga, Bālihanani mwene Akibori yima mu cyimbo cye.

50 Bālihanani atanze Hadadi yima mu cyimbo cye,umurwa we witwaga Payi, (umugorewe yitwaga Mehetabēliumukobwa wa Matiredi,umukobwa wa Mezahabu.)

51 Hadadi na we aratanga. Aba ni bo batware ba Edomu:umutware Timuna n'umutware Aliya n'umutware Yeteti,

52 n'umutware Oholibama n'umutware Ela, n'umutware Pinoni

53 n'umutware Kenazi, n'umutware Temani, n'umutware Mibusari,

54 n'umutware Magidiyeli n'umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.

2

1 Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubenina Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni,

2 na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutalina Gadi na Asheri.

3 Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y'Uwiteka, aramwica.

4 Tamariumukazana we amubyaraho Perēsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.

5 Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.

6 Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukolina Dara, bose ni batanu.

7 Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumuramu byashinganywe.

8 Mwene Etani ni Azariya.

9 Kandi bene Hesironi yabyaye ni Yeramēli na Ramu na Kelubayi.

10 Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoniumutware w'Abayuda.

11 Nahashoni abyara Salumoni, Salumoniabyara Bowazi.

12 Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi.

13 Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw'ubuhetani Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,

14 uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi,

15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.

16 Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu.

17 Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri w'Umwishimayeli.

18 Kalebu mwene Hesironi abyarana abana n'umugorewe Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni.

19 Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri.

20 Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli.

21 Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu.

22 Segubu abyara Yayiri, ari we wariufiteimidugudumakumyabiri n'itatu mu gihugu cy'i Galeyadi.

23 Geshuri na Aramu babanyaga imiduguduya Yayiri hamwe n'i Kenati n'ibirorero byaho, yose ni imidugudumirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi.

24 BukeyeHesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata,umugorewe Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa.

25 Bene Yeramēli imfura ya Hesironi ni aba: uw'imfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya.

26 Kandi Yeramēli yari afite undi mugorewitwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu.

27 Bene Ramu imfura ya Yeramēli ni Māsi na Yamini na Ekeri.

28 Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.

29 Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubanina Molidi.

30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike.

31 Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi.

32 Bene Yada murumunawa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike.

33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yeramēli.

34 Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afiteumugaragu w'Umunyegiputa witwaga Yaruha,

35 ashyingiraumukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi.

36 Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi.

37 Zabadi abyara Efulali, Efulaliabyara Obedi.

38 Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya.

39 Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa.

40 Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu.

41 Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama.

42 Bene Kalebu murumunawa Yeramēli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni.

43 Bene Heburonini Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema.

44 Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi.

45 Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri.

46 Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi.

47 Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na Shāfi.

48 Kandi Māka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana.

49 Kandi abyara Shāfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubenan'uwa Gibeya. Kandiumukobwa wa Kalebu yari Akisa.

50 Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu,

51 na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi.

52 Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati.

53 Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri n'Abaputi, n'Abashumatin'Abamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati n'Abanyeshitawoli bakomotse.

54 Bene Salima ni Betelehemu n'Abanyanetofa na Atarotibetiyowabu, n'igice cy'Abamanahati n'Abasori.

55 Kandi imbyaro z'abanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati n'Abashimeyati n'Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se w'umuryango wa Rekabu.

3

1 Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw'imfura ni Amunoniumwana wa Ahinowamu w'Umunyayezerēlikazi, uw'ubuhetani Daniyeliumwana wa Abigayili w'Umunyakarumelikazi,

2 uwa gatatu ni Abusalomuumwana wa Mākaumukobwa wa Talumayiumwami w'i Geshuri, uwa kane ni Adoniyaumwana wa Hagiti,

3 uwa gatanu ni Shefatiyaumwana wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamuumwana w'umugorewe Egila.

4 Abo uko ari batandatu yababyariye i Heburoni, kandi yamazeyo imyaka irindwi n'amezi atandatu ari ku ngoma. Naho i Yerusalemu yamazeyo imyaka mirongo itatu n'itatu ari ku ngoma.

5 Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwaumukobwa wa Amiyeli,

6 na Ibuharina Elishama na Elifeleti,

7 na Noga na Nefegi na Yafiya,

8 na Elishama na Eliyada na Elifeleti, uko ari icyenda.

9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab'abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo.

10 Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati.

11 Uwa Yehoshafati ni Yoramu, uwa Yoramu ni Ahaziya, uwa Ahaziya ni Yowasi.

12 Uwa Yowasi ni Amasiya, uwa Amasiya ni Uziya, uwa Uziya ni Yotamu.

13 Uwa Yotamu ni Ahazi, uwa Ahazi ni Hezekiya, uwa Hezekiya ni Manase.

14 Uwa Manase ni Amoni, uwa Amoni ni Yosiya.

15 Bene Yosiya uw'impfura ni Yohanani, uwoubuhetani Yehoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu.

16 Mwene Yehoyakimu ni Yekoniya, uwa Yekoniya ni Sedekiya.

17 Bene Yekoniya w'imbohe ni Sheyalutiyeli,

18 na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya.

19 Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi, bene Zerubabeli ni Meshulamuna Hananiya kandi Shelomiti yari mushiki wabo,

20 na Hashubu na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabuhesedi, uko ari batanu.

21 Bene Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya.

22 Bene Shekaniya ni Shemaya, bene Shemaya ni Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati, uko ari batandatu.

23 Bene Neyariya ni Eliyowenayi na Hizekiya na Azirikamu, uko ari batatu.

24 Bene Eliyowenayi ni Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani na Delaya na Anani, uko ari barindwi.

4

1 Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali.

2 Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayina Lahadi. Izo ni zo mbyaro z'Abasorati.

3 Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi,

4 na Penuwelise wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efuratase wa Betelehemu.

5 Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra.

6 Nāra amubyaraho Ahuzamuna Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra.

7 Bene Hela ni Sereti na Isuharina Etunani.

8 Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n'imbyaro za Aharuhelimwene Haramu.

9 Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”

10 Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampaukampaumugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandiukubokokwawe kukabana nanjye,ukandinda ibyago ntibimbabaze.”Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

11 Kelubu murumunawa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni.

12 Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka.

13 Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati.

14 Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu, kuko bari abanyamyuga.

15 Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi.

16 Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli.

17 Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa.

18 Umugorewe w'Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiyaumukobwa wa Farawo warongowe na Meredi.

19 Abahungu ba muka Hodiya murumunawa Nahamu, ni se wa Keyila w'Umugarumi na Eshitemowa w'Umunyamāka.

20 Bene Shimoni ni Amunonina Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti.

21 Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n'imbyaro z'inzu y'ababohaga imyenda y'ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya,

22 na Yokimu n'abagabo b'i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera.

23 Abo ni bo bari ababumbyibaturagai Netayimu n'i Gedera, babanagayo n'umwami bakamukorera.

24 Bene Simiyoni ni Nemuwelina Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli.

25 Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamuni Mishuma.

26 Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuwelini Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi.

27 Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandiumuryango wabo wose ntiwagwiriye nk'uw'Abayuda.

28 Kandi baturagai Bērisheba n'i Molada n'i Hasarishuwali,

29 n'i Biluha na Esemu n'i Toladi,

30 n'i Betuwelin'i Horuma n'i Sikulagi,

31 n'i Betimarukaboti n'i Hasarisusimu, n'i Betibiri n'i Shārayimu. Iyo ni yo yari imiduguduyabo kugezaaho Dawidi yimiye ingoma.

32 N'ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu.

33 Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo miduguduukageza i Bāli. Aho ni ho baturagakandi bamenyaga ibya ba sekuruza.

34 Meshobabu na Yamulekina Yosha mwene Amasiya,

35 na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli,

36 na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya,

37 na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya.

38 Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruzababo aragwira cyane.

39 Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw'ikibaya rw'iburasirazuba, gushakira imikumbi yaboubwatsi.

40 Babonaubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n'ituze, kuko abari batuyeyoubwa mbere bari Abahamu.

41 Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiyaumwami w'Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimubasanzeyo barabarimbura rwose kugezan'ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hariubwatsi bw'imikumbi yabo.

42 Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musoziSeyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi.

43 Bica igice cy'Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayona bugingo n'ubu.

5

1 Rubeniyari imfura ya Isirayeli, arikoubutware bwe bw'umwana w'imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubarew'amazina nk'uwavutse ari imfura.

2 Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotseumwami. Arikoubutware bw'umwana w'imfura bwari ubwa Yosefu.

3 Bene Rubeniimfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

4 Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi,

5 mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni Bāli,

6 mwene Bāli ni Bēra, ni we Tigulatipilineseriumwami wa Ashuri yajyanye houmunyago, ari we wariumutware w'Abarubeni.

7 Bene Bēra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruzauko kuvukakwabo kwari kuri,umukuruni Yeyeli na Zekariya,

8 na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturagamuri Aroweri akageza i Nebo n'i Bālimeyoni.

9 Kandi agatura n'iburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba,uhereye ku ruzi rwa Ufuratekuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cy'i Galeyadi.

10 Maze ku ngoma ya Sawuli barwana n'Abahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cy'iburasirazuba bw'i Galeyadi.

11 Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cy'i Bashaniukageza Saleka.

12 Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani.

13 Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruzababo, Mikayeli na Meshulamuna Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi.

14 Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi.

15 Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wariumutware w'amazu ya ba sekuruza.

16 Abo baturagai Galeyadi muri Bashani, mu miduguduyaho no mu bikingi byose by'i Sharoniukageza aho bigarukira.

17 Abo bose barabazwe, uko kuvukakwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamuumwami w'i Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamuumwami wa Isirayeli.

18 Muri bene Rubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, harimo abagabo b'intwari zibasha gutwara ingabo n'inkota no kurasanisha imiheto z'abahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye n'ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara.

19 Barwana n'Abahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu.

20 Bakirwana na bo baratabarwa, Abahagari n'abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y'Abarubenin'Abagadi n'Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.

21 Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu n'intama inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu, n'indogobe ibihumbi bibiri n'abantu agahumbi.

22 Benshi baguyemu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugezaigihe bajyaniwe ho iminyago.

23 Ab'igice cy'umuryango wa Manase batura muri icyo gihugu,uhereye i Bashaniukageza i Bāliherumonin'i Seniri no ku musoziwa Herumoni.

24 Aba ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzababo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire n'abatware b'amazu ya ba sekuruzababo.

25 Hanyuma bacumuraku Mana ya ba sekuruzababo, bakajya bararikira imana z'abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiyeimbere.

26 Hanyuma Imana ya Isirayeli ihataumutimawa Puliumwami wa Ashūri n'umutimawa Tigulatipilineseriumwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, abajyana i Hala n'i Habora n'i Hara, no ku mugeziw'i Gozani na bugingo n'ubu.

27 Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.

28 Bene Kohati ni Amuramuna Isuhari, na Heburonina Uziyeli.

29 Bene Amuramuni Aroni na Mose na Miriyamu.
Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

30 Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.

31 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi.

32 Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.

33 Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

34 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Ahimāzi.

35 Ahimāzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani.

36 Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoragaumurimow'ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu).

37 Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

38 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.

39 Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiyaabyara Azariya.

40 Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki.

41 Yehosadaki yajyagiye ariumunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda n'ab'i Yerusalemu Nebukadinezari.

6

1 Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari.

2 Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi.

3 Bene Kohati ni Amuramuna Isuhari, na Heburonina Uziyeli.

4 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruzayari ari.

5 Aba Gerushomu:umuhungu we ni Libuni, mwene Libuni ni Yahati, mwene Yahati ni Zima,

6 mwene Zima ni Yowa, mwene Yowa ni Ido, mwene Ido ni Zera, mwene Zera ni Yeyaterayi.

7 Bene Kohati:umuhungu we ni Aminadabu, mwene Aminadabu ni Kōra, mwene Kōra ni Asiri,

8 mwene Asiri ni Elukana, mwene Elukanani Ebiyasafu, mwene Ebiyasafu ni Asiri.

9 Mwene Asiri ni Tahati, mwene Tahati ni Uriyeli, mwene Uriyeli ni Uziya, mwene Uziya ni Shawuli.

10 Bene Elukanani Amasayi na Ahimoti.

11 Ibya Elukana: bene Elukana,umuhungu we ni Zofayi, mwene Zofayi ni Nahati.

12 Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana.

13 Bene Samweli: imfura ye ni Yoweli, uw'ubuhetani Abiya.

14 Bene Merari ni Mahali, mwene Mahali ni Libuni, mwene Libuni ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Uza.

15 Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya.

16 Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimowo kuririmba mu nzu y'Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro,

17 bagakoreshereza indirimbo imbere y'ubuturobw'Ihema ry'ibonaniro, kugezaaho Salomo yamariye kubakainzu y'Uwiteka i Yerusalemu, bagakoraumurimowabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri.

18 Kandi aba ni bo bakoranaga n'abahungu babo:
muri bene Kohati ni Hemaniumuririmbyi mwene Yoweli, mwene Samweli,

19 mwene Elukana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,

20 mwene Sufi, mwene Elukana, mwene Mahati, mwene Amasayi,

21 mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya,

22 mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra,

23 mwene Isuhari, mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli.

24 Na murumunawe Asafu, wahagararaga iburyo bwe, ari we Asafu mwene Berekiya, mwene Shimeya,

25 mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,

26 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,

27 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,

28 mwene Yahati, mwene Gerushomu, mwene Lewi.

29 Kandi ibumosobwabo hari bene wabo bene Merari: Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki,

30 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya,

31 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,

32 mwene Mahali, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Lewi.

33 Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukoraumurimowose wo mu buturobw'inzu y'Imana.

34 Ariko Aroni n'abahungu be batambiraga ku gicaniro cy'ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y'Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk'ibyo Moseumugaragu w'Imana yategetse byose.

35 Aba ni bo bene Aroni:umuhungu we ni Eleyazari, mwene Eleyazari ni Finehasi, mwene Finehasi ni Abishuwa,

36 mwene Abishuwa ni Buki, mwene Buki ni Uzi, mwene Uzi ni Zerahiya,

37 mwene Zerahiya ni Merayoti, mwene Merayoti ni Amariya, mwene Amariya ni Ahitubu,

38 mwene Ahitubu ni Sadoki, mwene Sadoki ni Ahimāzi.

39 Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamouko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y'Abakohati (kukoumugabane wa mbere wariuwabo),

40 babaha i Heburonimu gihugu cy'i Buyudan'ibikingi byaho by'impande zose,

41 ariko imirima yo ku mudugudun'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune.

42 Kandi bene Aroni babaha imiduguduy'ubuhungiro, i Heburonin'i Libuna n'ibikingi byaho, n'i Yatiri na Eshitemowa n'ibikingi byaho,

43 n'i Hileni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho,

44 na Ashani n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho,

45 n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, i Geba n'ibikingi byaho, na Alemeti n'ibikingi byaho, na Anatoti n'ibikingi byaho. Imiduguduyabo yose uko yagabanijwe mu miryango yabo, yari cumi n'itatu.

46 Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwaumugabane mu mazu y'umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy'umuryango wa Manase. Yose ni imiduguduicumi.

47 Bene Gerushomu nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bahabwa imiduguducumi n'itatu itanzwe n'umuryango wa Isakari n'uwa Asheri, n'uwa Nafutalin'uwa Manase i Bashani.

48 Bene Merari nk'uko imbyaro zabo zari ziri, bagabanirizwa imigabane mu muryango wa Rubenin'uwa Gadi n'uwa Zebuluni, imiduguducumi n'ibiri.

49 Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudun'ibikingi byayo.

50 Nuko batanga imigabane y'imiduguduyo mu muryango w'Abayuda, n'iyo mu muryango w'Abasimeyoni, n'iyo mu muryango w'Ababenyamini, ari yo iyo ivuzwe mu mazina.

51 Kandi bamwe bo mu mazu ya bene Kohati, bari bafite imidugudun'ingabano zayo yo mu muryango wa Efurayimu.

52 Babaha n'imiduguduy'ubuhungiro: i Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu n'ibikingi byaho, n'i Gezeri n'ibikingi byaho,

53 n'i Yokimeyamu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho,

54 na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho.

55 Kandi n'iyo mu gice cy'umuryango wa Manase: Aneri n'ibikingi byaho, n'i Bileyamu n'ibikingi byaho, ngo ibe iy'abasigaye b'inzu ya bene Kohati.

56 Bene Gerushomu bahabwa imiduguduyo mu miduguduy'inzu y'igice cy'umuryango wa Manase: i Golani muri Bashani n'ibikingi byaho, na Ashitaroti n'ibikingi byaho,

57 n'iyo mu muryango wa Isakari: i Kedeshi n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho,

58 n'i Ramoti n'ibikingi byaho, na Anemu n'ibikingi byaho,

59 n'iyo mu muryango wa Asheri: i Mashali n'ibikingi byaho, na Abudonin'ibikingi byaho,

60 n'i Hukokin'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho,

61 n'iyo mu muryango wa Nafutali: i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, n'i Hamoni n'ibikingi byaho, n'i Kiriyatayimu n'ibikingi byaho.

62 Abandi Balewi bene Merari bahawe imiduguduyo mu muryango wa Zebuluni: i Rimoni n'ibikingi byaho, n'i Tabora n'ibikingi byaho,

63 kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba hateganye n'i Yeriko, bahawe imiduguduyo mu muryango wa Rubeni: i Beseri ho mu butayun'ibikingi byaho, n'i Yahazi n'ibikingi byaho,

64 n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho,

65 n'iyo mu muryango wa Gadi: i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho,

66 n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho.

7

1 Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.

2 Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayina Ibusamuna Shemweli. Abatware b'inzu ya sekuruzaTola bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidiumubarewabo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana atandatu.

3 Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.

4 Kandi muri bo, uko kuvukakwabo kwari kuriukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y'ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n'abana b'abahungu benshi.

5 Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b'abanyambaraga b'intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvukakwabo, bari inzovu munanin'ibihumbi birindwi.

6 Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.

7 Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b'amazu ya ba sekuruzabari abagabo b'abanyambaraga b'intwari, babazwe uko kuvukakwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.

8 Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.

9 Babazwe uko kuvukakwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b'amazu ya ba sekuruzababo bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu ebyiri na magana abiri.

10 Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhanini Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.

11 Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b'amazu ya ba sekuruzababo bari bari. Bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu imwe n'ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.

12 Shupimuna Hupimubari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.

13 Bene Nafutalini Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.

14 Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n'umugorewe, (inshoreke ye Umunyaramukazini yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.

15 Makiri arongoraumugorekwa Hupimuna Shupimu, murumunawe yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.

16 Māka muka Makiri abyaraumwana w'umuhungu amwita Pereshi, murumunawe yitwaga Shereshi kandi n'abahungu be ni Ulamu na Rakemu.

17 Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.

18 Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.

19 Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.

20 Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutelani Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.

21 Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutelana Ezeri na Eleyada, bishwe n'Abanyagati bavukiyemuri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.

22 Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumaraumubabaro.

23 Bukeyeataha ku mugorewe asama inda, abyaraumwana w'umuhungu amwita Beriya, kukourubyaro rwe rwagize ibyago.

24 (Kandiumukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n'iyo haruguru, na Uzenishēra).

25 Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Telaumuhungu we, mwene Tela ni Tahani.

26 Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.

27 Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.

28 Kandi gakondo yabo n'inturo zabo byari i Beteli n'imiduguduyaho, iburasirazuba n'i Nārani n'iburengerazuba n'i Gezeri n'imiduguduyaho, kandi n'i Shekemu n'imiduguduyahoukageza Aza n'imiduguduyaho.

29 Kandi no ku ngabano z'Abamanase: i Betisheyani n'imiduguduyaho, n'i Tānaki n'imiduguduyaho, n'i Megido n'imiduguduyaho, n'i Dori n'imiduguduyaho.
Muri iyomidugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.

30 Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.

31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.

32 Heberi yabyaye Yafuletina Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.

33 Bene Yafuletini Pasaki na Bimuhalina Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.

34 Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.

35 Kandi bene Helemu murumunawe ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.

36 Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwalina Beri na Imura,

37 na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.

38 Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.

39 Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.

40 Abo bose bari bene Asheri n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b'abanyambaraga b'intwari, aba mbere mu batware. Kandiumubarewabo wabazwe uko kuvukakwabo kwari kuri ngo bakoreumurimowo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu.

8

1 Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n'uw'ubuhetaAshibeli, n'uwa gatatu Ahara,

2 n'uwa kane Noha, n'uwa gatanu Rafa.

3 Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi,

4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

5 na Gera na Shefufanina Huramu.

6 Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b'amazu ya ba sekuruzab'abaturageb'i Geba, bukeyebabajyana ho iminyago i Manahati.

7 Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi.

8 Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy'i Mowabu, amaze kwirukanaabagore be Hushimu na Bāra.

9 Abyarana n'umugorewe Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu,

10 na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b'amazu ya ba sekuruza.

11 Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli.

12 Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n'imiduguduyaho,

13 na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzab'abaturageba Ayaloni birukanye abaturageb'i Gati,

14 na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

15 na Zebadiya na Aradi na Ederi,

16 na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya,

17 na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi,

18 na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli,

19 na Yakimu na Zikiri na Zabudi,

20 na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

21 na Adaya na Beraya, na Shimuratibene Shimeyi,

22 na Ishupanina Eberi na Eliyeli,

23 na Abudonina Zikiri na Hanāni,

24 na Hananiya na Elamu na Anitotiya,

25 na Ifudeyana Penuweli, bene Shashaki,

26 na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

27 na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu.

28 Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzakurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.

29 Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturagai Gibeyoni. Umugorewe yitwaga Māka.

30 Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu,

31 na Gedori na Ahiyo na Zekeri.

32 Mikulotiabyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye.

33 Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

34 Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.

35 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

36 Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

37 Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

38 Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli.

39 Bene Esheki murumunawe ni Ulamu imfura ye, uw'ubuhetani Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

40 Bene Ulamu bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'abarashi, bari bafite abahungu benshi n'abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab'abahungu ba Benyamini.

9

1 Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvukakwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.
Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloniku bw'igicumurocyabo.

2 Ababanje guturamuri gakondo yabo mu miduguduyabo ni aba: Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'Abanetinimu.

3 Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, n'ab'Abefurayimu n'ab'Abamanase.

4 Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda.

5 N'abo mu Banyashilo, uw'imfura ni Asaya n'abahungu be.

6 N'abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongourwenda.

7 N'abo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa,

8 na Ibuneyamwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamumwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya,

9 na bene wabo uko kuvukakwabo kwari kuri, ni maganaurwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware b'amazu ya ba sekuruzauko yari ari.

10 Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini,

11 na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubuumutware w'inzu y'Imana,

12 na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na Māsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,

13 na bene wabo abatware b'amazu ya ba sekuruzababo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b'abahanga bashobora gukoraumurimow'inzu y'Imana.

14 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari,

15 na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu,

16 na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukanabaturagamu birorero by'Abanyanetofa.

17 Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru.

18 Kera barindaga irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni bo bari abakumirizi b'ingando y'Abalewi.

19 Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra na bene wabo b'inzu ya sekuruzawe. Abakōra ni bo basohozagaumurimow'ubukumirizi w'inzugi z'ihema, kandi ba sekuruzababo ni bo bategekaga ingando y'Uwiteka bakaba abakumirizi b'irembo ryayo,

20 na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we.

21 Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wariumukumirizi w'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro.

22 Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi b'amarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvukakwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe.

23 Nuko bo n'abana babo baba ku murimowo kurinda amarembo y'inzu y'Uwiteka, ari yo nzu y'ihema, bakajya ibihe.

24 Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba n'iburengerazuba n'ikasikazi n'ikusi.

25 Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo,

26 kuko abakumirizi bakuru bane b'Abalewi babaga ku murimontibakurwe, ari bo batwara ibyumba n'ububikobyo mu nzu y'Imana.

27 Bararaga bakikije inzu y'Imana, kuko ari bo bahaweumurimowo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye.

28 Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga.

29 Kandi bamwe muri bo bashyizwehoumurimowo kurinda ibintu, n'ibintu byose by'Ahera, n'ifu y'ingezi na vino n'amavuta, n'icyome n'imibavu.

30 Kandi bamwe mu bana b'abatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga.

31 Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu Umukōra, ni we wariufiteumurimowo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma.

32 Kandi bamwe muri bene wabo b'Abakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, bakayitegura uko isabato yatahaga.

33 Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimobakora, kuko bakoragaumurimowabo ku manywa na nijoro.

34 Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu.

35 Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugorewe yitwaga Māka.

36 Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,

37 na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti,

38 Mikulotiabyara Shimeyamu. Abo na bo baturanana bene wabo i Yerusalemu, bateganye.

39 Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

40 Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika.

41 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureyana Ahazi.

42 Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

43 Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

44 Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo ni bo bene Aseli.

10

1 Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musoziw'i Gilibowa.

2 Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3 Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.

4 Sawuli ni ko kubwiraumutwaje intwaro ati “Kura inkota yaweuyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.”Arikoumutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.

5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.

6 Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.

7 Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imiduguduyabo barahunga.

8 Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeyebwaho Abafilisitiya baje gucuzaabapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musoziw'i Gilibowa.

9 Baramucuzabajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.

10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.

11 Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,

12 ab'intwari bose barahaguruka, bakurayointumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyirizaubusaiminsi irindwi.

13 Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumurayacumuyeku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishijeumushitsi ngo amuhanuze,

14 ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha,ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.

11

1 BukeyeAbisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburonibaravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turiuburabwawe.

2 Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yariumwami, ni wowe watabazaga Abisirayeliukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni woweuzaragiraubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzabaumugabaw'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’”

3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basangaumwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abeumwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiyemuri Samweli.

4 Hanyuma Dawidi n'Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturagebo muri icyo gihugu bari basanzwemo.

5 Ab'i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwouzahamenera.”Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habayeururembo rwa Dawidi.

6 Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni weuzabaumutware n'umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari weubanza kuhamenera, abaumugabaw'ingabo.

7 Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyitaururembo rwa Dawidi.

8 Yubakaumuduguduimpande zarwo zose,uhereye i Milo n'impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by'umudugudubisigaye.

9 Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.

10 Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n'Abisirayeli bose kumwimika nk'uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.

11 Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, ukoumubarewabo wari uri: Yashobeyamuumwana w'Umuhakimoni,umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.

12 Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b'intwari batatu.

13 Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hariumurimawarimo sayiri nyinshi.

14 Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye.

15 Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutaremu buvumobwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy'Abarafa.

16 Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.

17 Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabonaunsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”

18 Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.

19 Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!”Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.

20 Abishayi murumunawa Yowabu ni we wariumutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.

21 Muri abo batatu ni we wariufiteicyubahiro kurusha abandi babiri, ahindukaumutware wabo. Ariko ntiyahwanye n'abatatu ba mbere.

22 Benaya mwene Yehoyadaumwana w'umugabow'intwari w'i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

23 Yishe n'umugabow'Umunyegiputa muremure cyane,uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kubokokwe ararimwicisha.

24 Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.

25 Yari afite icyubahiro kurutaba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugiraumutware w'abarinzi be.

26 Kandi abagabo b'abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumunawa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,

27 na Shamoti w'Umuharari na Helesi w'Umupeloni,

28 na Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti,

29 na Sibekayi w'Umuhusha na Ilayi w'Umwahohi,

30 na Maharayi w'Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa,

31 na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'Umunyapiratoni,

32 na Hurayiwo ku tugezitw'i Gāshi na Abiyeli w'Umunyaruba,

33 na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini.

34 Bene Hashemu w'Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w'Umuharari,

35 na Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari na Elifali mwene Uri,

36 na Heferi w'Umumekerati na Ahiya w'Umupeloni,

37 na Hesero w'Umunyakarumelina Nārayi mwene Ezubayi,

38 na Yoweli murumunawa Natani, na Mibuharimwene Hagiri,

39 na Seleki w'Umwamoni, na Naharayi w'i Bērotiutwara intwaro za Yowabu mwene Seruya,

40 na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,

41 na Uriya w'Umuhetina Zabadi mwene Ahilayi,

42 na Adina mwene Shiza w'Umurubeni,umutware w'Abarubenin'abantu mirongo itatu hamwe na we,

43 na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w'Umumituni,

44 na Uziya w'Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w'Umunyaroweri,

45 na Yediyayeli mwene Shimuri na murumunawe Yoha w'Umutisi,

46 na Eliyeli w'Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w'Umumowabu,

47 na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w'Umumesoba.

12

1 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.

2 Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n'imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.

3 Umukuruni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya w'i Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu w'Umunyanatoti.

4 Ishimaya w'i Gibeyoni yariumunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wariumutware muri bo,

5 na Yeremiya na Yahaziyeli na Yohanani, na Yozabadi w'i Gedera,

6 na Eluzayina Yerimoti na Beyaliya, na Shemariya na Shefatiya w'i Harufu,

7 na Elukanana Ishiya na Azarēli, na Yowezeri na Yoshobeyamu b'Abakōra,

8 na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori.

9 Kandi no mu Bagadi hirobanuramoabagabo b'abanyambaraga b'intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n'icumu. Amaso yabo yasaga n'ay'intare, bari bafiteumuvumbuko nk'uw'impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.

10 Umukuruni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,

11 uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,

12 uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,

13 uwa munanini Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,

14 uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi.

15 Abo Bagadi bari abatware b'ingabo,umutoyamuri bo yari ahwanye n'abantu ijana,umukuruagahwana n'igihumbi.

16 Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuyeirenze inkombe zose birukanaabo mu bibaya bose, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba.

17 BukeyeAbabenyamini n'Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.

18 Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro,umutimawanjye n'iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomonagize, Imana ya ba sogokuruzabanyu ibirebe ibihane.”

19 Mazeumwuka aherako aza kuri Amasa,umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.”Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b'umutwe.

20 Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n'Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b'Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukanabagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.”

21 Ubwo yajyaga i Sikulagi, akezwa na bamwe bo mu Bamanase, Aduna na Yozabadi na Yediyeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi, abatware b'ibihumbi by'Abamanase.

22 Batabara Dawidi barwanya wa mutwe w'abanyazi, bose bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari kandi bari abatware b'ingabo.

23 Nuko uko bukeyehakajya haza abantu batabara Dawidi, kugezaubwo babaye ingabo nyinshi nk'ingabo z'Imana.

24 Kandi iyi ni yo mibare y'imitwe y'ingabo zasanze Dawidi i Heburonizitwaje intwaro, ngo bamuhindūrireubwami bwa Sawuli nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

25 Abayuda bitwazaga amacumu n'ingabo, bari ibihumbi bitandatu na magana inani biteguye kurwana.

26 Abo mu Basimeyoni, abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu ntambara, bari ibihumbi birindwi n'ijana.

27 Abo mu Balewi na bo bari ibihumbi bine na magana atandatu.

28 Kandi Yehoyada yariumutware w'inzu ya Aroni, ajyana n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi,

29 na Sadokiumusorew'imbaraga w'intwari n'abo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri.

30 Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugezamuri icyo gihe abarutagaubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli.

31 Abo mu Befurayimu, abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire mu mazu ya ba sekuruza, bari inzovu ebyiri na magana inani.

32 Ab'igice cy'umuryango wa Manase bari inzovu imwe n'ibihumbi munani, abavuzwe mu mazina ngo baze bimike Dawidi.

33 Abo mu Bisakari b'abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.

34 Abo mu Bazebulunibabashaga kujyana n'ingabo bakarema inteko, bari bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose batari abanyamitima ibiri, bari inzovu eshanu.

35 Abo mu Banafutali, abatware igihumbi bari kumwe n'abitwaje amacumu n'ingabo, bari inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi.

36 Abo mu Badani ababashije kuremainteko, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi munanina magana atandatu.

37 Abo mu Bashēri babashaga kujya mu rugamba bakirema inteko, bari inzovu enye.

38 N'abo hakurya ya Yorodani, Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose, bari agahumbi n'inzovu ebyiri.

39 Izo ngabo zose z'abantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburonibafiteumutimautunganye no kwimika Dawidi ngo abeumwami wa Isirayeli yose, kandi n'abandi Bisirayeli bose bari bahujeumutimawo kwimika Dawidi.

40 Basibirayo gatatu bari kumwe na Dawidi barya banywa, kuko bene wabo bari babahishiye.

41 Kandi n'abari batuye bugufibwaho ndetseukageza Isakari n'i Zebulunin'i Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe n'ingamiya n'inyumbu no ku nka, n'ibyokurya by'amafu n'imibumbe y'imbuto z'umutinin'amasere y'inzabibu zumye, na vino n'amavuta, n'inka n'intama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo.

13

1 Nuko Dawidi ajya inama n'abatware batwara ibihumbi, n'abatwara amagana n'abandi batware bose.

2 Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutumehose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu miduguduyabo n'ibikingi byabo, kugirango bateranire aho turi.

3 Tujye kugarura isanduku y'Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”

4 Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukorabatyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.

5 Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose,uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputaukageza aharasukirwa i Hamati, kugirango bajye kwenda isanduku y'Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.

6 Dawidi azamukanan'Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y'Abayuda, kugirango bakureyoisanduku y'Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.

7 Maze baheka isanduku y'Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.

8 Nuko Dawidi n'Abisirayeli bose biyerekera imbere y'Imana n'imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n'amashako n'ibyuma bivuga, bavuza n'amakondera.

9 Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza aramburaukubokokuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.

10 Uburakari bw'Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiyeukubokoisanduku, agwa aho ngaho imbere y'Imana.

11 Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiyeUza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n'ubu.

12 Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y'Imana imuhiraiwanjye?”

13 Nuko Dawidi ntiyacumbukuraiyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w'Umugiti.

14 Isanduku y'Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka ahaumugishaurugorwa Obededomu n'ibyo yari afite byose.

14

1 Hiramuumwami w'i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n'ibiti by'imyerezi n'abazi kubakisha amabuye n'ababaji, ngo bamwubakire inzu.

2 Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomerejeubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kukoubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw'ubwoko bwe bw'Abisirayeli.

3 BukeyeDawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b'abahungu n'abakobwa.

4 Kandi aya ni yo mazina y'abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo,

5 na Ibuharina Elishuwa na Elifeleti,

6 na Noga na Nefegi na Yafiya,

7 na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.

8 Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abeumwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira.

9 Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzuraikibaya cy'Abarafa.

10 Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiyauzabangabiza?”
Uwiteka aramusubizaati “Genda kuko nzabakugabiza.”

11 Nuko bazamukirai Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjyeukubokokwanjye nk'uko amazi ahomboka.”Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu.

12 Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika.

13 BukeyeAbafilisitiya bongera kuzuracya kibaya.

14 Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabaraubakurikiye, ahubwoubacerubeteubarasukireho ahateganye n'ishyamba ry'imitugunguru.

15 Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y'ubushorishori bw'imitugunguru,uherekoutabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z'Abafilisitiya.”

16 Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z'Abafilisitiyauhereye i Gibeyoniukageza i Gezeri.

17 Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.

15

1 BukeyeDawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y'Imana ahantu, ayibambira ihema.

2 Dawidi aravuga ati “Nta muntuukwiriye kuremērwa isanduku y'Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y'Imana, bakayiremērwa iteka ryose.”

3 BukeyeDawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y'Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije.

4 Dawidi ateranya bene Aroni n'Abalewi.

5 Muri bene Kohati,umukuruni Uriyeli na bene se ijana na makumyabiri.

6 No muri bene Merari,umukuruni Asaya na bene se magana abiri na makumyabiri.

7 No muri bene Gerushomu,umukuruni Yoweli na bene se ijana na mirongo itatu.

8 No muri bene Elisafani,umukuruni Shemaya na bene se magana abiri.

9 No muri bene Heburoni,umukuruni Eliyeli na bene se mirongo inani.

10 No muri bene Uziyeli,umukuruni Aminadabu na bene se ijana na cumi na babiri.

11 Dawidi ahamagaza Sadoki na Abiyatari abatambyi, n'Abalewi ari bo Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu

12 arababwira ati “Mwebwe muri abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abalewi. Mwiyezeubwanyu ndetse na bene wanyu, mubonekujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.

13 Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk'uko itegeko ritegeka.”

14 Nuko abatambyi n'Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

15 (Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y'Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk'uko Mose yategetse, uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

16 Dawidi abwira abatware b'Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n'inanga n'ibyuma birenga, babivuze cyane barangururaijwi n'ibyishimo.

17 Nuko Abalewi batoranya Hemani mwene Yoweli, no muri bene Asafu mwene Berekiya, no muri bene se bene Merari, Etani mwene Kushaya,

18 kandi hamwe na bo bene wabo aba kabiri kuri bo, ari bo Zekariya na Beni, na Yeziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli, bari abarinzi b'irembo.

19 Uko ni ko batoranije abaririmbyi: Hemani na Asafu na Etani, bazanye ibyuma by'imiringa birenga byo kuvuzacyane.

20 Zekariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli na Uni, na Eliyabu na Māseya na Benaya, bazanye nebelu bazibwirisha ijwi rito.

21 Matitiya na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli na Azaziya, bari bafite inanga babwirisha ijwi ryo mu gituza zo kubaterera indirimbo.

22 Kenaniyaumutware w'Abalewi waremērwaga isanduku, ni we wategekaga ibyo kuyiremērwa kuko yariumunyabwenge.

23 Berekiya na Elukanabari abakumirizi b'isanduku.

24 Shebaniya na Yashofati, na Netanēli na Amasiya, na Zekariya na Benaya na Eliyezeri abatambyi, ni bo bagendaga bavuza amakondera imbere y'isanduku y'Imana. Obededomu na Yehiya bari abakumirizi b'irembo ry'isanduku.

25 Nuko Dawidi n'abakuru ba Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi bajya kuzamura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikura kwa Obededomu bishima.

26 Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n'amasekurumey'ihene arindwi.

27 Kandi Dawidi yari yambayeumwitero w'igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n'abaririmbyi na Kenaniyaumutware w'abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y'igitare.

28 Uko ni ko Abisirayeli bose bazamuye isanduku y'isezerano ry'Uwiteka basakurizahejuru, bavuza ihembe n'amakondera n'ibyuma birenga, bacuranga nebelu n'inanga.

29 Nuko bagisohoza isanduku y'isezerano ry'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikaliumukobwa wa Sawuli arungurukiramu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima.

16

1 Nuko binjiza isanduku y'Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y'Imana ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro.

2 Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantuumugisha mu izina ry'Uwiteka.

3 Maze agaburiraabantu ba Isirayeli bose, abagabo n'abagore,umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'igiti cy'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye.

4 Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y'isanduku y'Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.

5 Abo ni aba: Asafu yariumukuruagakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n'inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane,

6 na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y'isanduku y'isezerano ry'Imana.

7 Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.

8 Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,
Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.

9 Mumuririmbire, mumuririmbire n'ishimwe,
Muvugeimirimo itangaza yakoze yose.

10 Mwīrāte izina rye ryera,
Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.

11 Mushake Uwiteka n'imbaraga ze,
Mushake mu maso he iteka ryose.

12 Mwibuke imirimo itangaza yakoze,
Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke.

13 Mwa rubyaro rwa Isirayeliumugaragu we mwe,
Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,

14 Uwiteka ni we Mana yacu,
Amateka ye ari mu isi yose.

15 Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose,
Ijambo yategetse ibihe ibihumbi.

16 Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,
N'indahiro yarahiye Isaka,

17 Akayikomereza Yakobo kuba itegeko,
Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira.

18 Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy'i Kanāni,
Kubaumwanduukugerewe.”

19 Umubarewaboukirimuke,
Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu.

20 Bazereraga mu mahanga atari amwe,
Bava mu gihugu cy'umwami bakajya mu kindi.

21 Ntiyakundiraumuntu ko abarenganya,
Ndetse yabacyahiye abami.

22 Ati “Ntimukoreku bo nasīze,
Ntimugireicyo mutwara abahanuzi banjye.”

23 Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese,
Mwerekane agakiza ke uko bukeye.

24 Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,
Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.

25 Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane,
Kandi ateyeubwoba arusha imana zose.

26 Kuko imana z'abanyamahanga zose ari ibigirwamana,
Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.

27 Icyubahiro n'igitinyiro biri kuri we,
Imbaraga n'ibyishimo biri iwe.

28 Mwa miryango y'amahanga mwe,
mwāturireUwiteka yuko afite icyubahiro n'imbaraga.

29 MwāturireUwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro,
Muze imbere ye muzanye ituro,
Musengane Uwitekaubwiza bwo kwera.

30 Mwe abari mu isi mwese mwe,
Muhindire imishitsi imbere ye,
Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.

31 Ijuru rinezerwe isi yishime,
Bavugiremu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.”

32 Inyanja ihorerane n'ibiyuzuye,
Mu gasozi hishimane n'ibihari byose.

33 Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo imbere y'Uwiteka,
Kuko azanwa no guciraabari mu isi imanza.

34 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11

35 Muvugemuti “Mana y'agakiza kacu,udukize.”
Utubumbire hamweudukuyemu mahanga,
Kugirango dushime izina ryawe ryera,
Twishimire ishimwe ryawe.

36 Uwiteka Imana y'Abisirayeli isingizwe,
Uhereye kera koseukageza iteka ryose.
Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.

37 Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, kugirango bahore bakorera imbere y'iyo sanduku, nk'uko byari bikwiriye imirimo y'iminsi yose,

38 na Obededomu na bene se mirongo itandatu n'umunani, kandi Obededomu mwene Yedutunina Hosa baba abakumirizi.

39 Kandi ashyiraho Sadokiumutambyi, na bene se b'abatambyi imbere y'ihema ry'Uwiteka ryari ku kanunga k'i Gibeyoni,

40 kugirango bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk'uko byari byaranditswe byose mu mategeko y'Uwiteka yategetse Abisirayeli.

41 Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutunin'abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugirango bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

42 Kandi Hemani na Yedutuniabo bagiraga amakondera n'ibyuma birenga by'abantu bajyaga bavuza, bagiraga n'ibintu bitera indirimbo z'Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuningo barinde irembo.

43 Abantu bose baherako baratahaumuntu wese ajya iwe, Dawidi asubiraiwe ajya gusabira inzu yeumugisha.

17

1 Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwiraumuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y'imyerezi, ariko isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ikaba mu ihema.”

2 Natani asubizaDawidi ati “Kora ukoumutimawaweushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.”

3 Iryo joro ijambo ry'Imana rigera kuri Natani, iravuga iti

4 “Gendaubwireumugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo,

5 kuko ntabwo nigeze kuba mu nzuuhereye ku munsi nazamuriyeAbisirayeli kugezaubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturonkajya mu bundi.

6 Mbese ahantu hose nagendaniye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n'umucamanza wese w'Abisirayeli, uwo nategetse kuragiraubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujijekunyubakira inzu y'imyerezi?’

7 “Nukoubwireumugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuyemu rugo rw'intama no mu bwungeri bwazo, ngo ubeumwami w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

8 Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n'amazina y'abakomeye bo mu isi.

9 Kandi nzagereraubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimukaukundi. Kandi abanyarugomontibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere,

10 nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwaraubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu.

11 “‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruzanigera, nzaherako mpagarikeurubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomezeubwami bwe.

12 Uwo ni weuzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.

13 Nzamuberase na we azamberaumwana. Sinzamukurahoimbabazi zanjye nk'uko nazikuye ku wakubanjirije.

14 Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’”

15 Ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi.

16 Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n'inzu yanjye ni iki, nkawe kunzanaukarindaungeza aha?

17 Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, arikouvuzeno ku by'inzu y'umugaragu wawe bizashyira kera, kandiurarebyeumpwanya n'umuntu w'umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana.

18 Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by'icyubahiroumugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uziumugaragu wawe.

19 Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreyeumugaragu wawe nk'ukoumutimawawe wibwira, kugirango werekane ibyo bikomeye byose.

20 Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk'uko twabyumvishije amatwi yacu byose.

21 Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriyengo ribeubwoko bwayo,ukibonera izinauriheshejwe n'ibikomeye biteyeubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye,ukabukuramuri Egiputa?

22 Kukoubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugizeabantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo.

23 “Nuko none Uwiteka, ijambouvuzeku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandiugenze nk'ukouvuze.

24 Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y'Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe,

25 kuko ari wowe Mana yanjye,uhishuriyeumugaragu wawe yukouzanyubakira inzu. Ni cyo gitumyeumugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe.

26 Kandi none Uwiteka, ni wowe Manausezeranijeumugaragu wawe iryo jambo ryiza,

27 ukishimira guha inzu y'umugaragu waweumugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwitekauyihayeumugisha, izahoranaumugisha iteka ryose.”

18

1 Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n'imiduguduyaho, ayinyaga Abafilisitiya.

2 Anesha n'i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.

3 BukeyeDawidi anesha Hadarezeriumwami w'i Soba, amugezai Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomezaubwami bwe ku ruzi Ufurate.

4 Dawidi amunyaga amagare igihumbi n'abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by'amafarashi akururaamagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.

5 BukeyeAbasiriya b'i Damasiko baje gutabara Hadarezeriumwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.

6 Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w'i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.

7 Dawidi anyaga n'ingabo z'izahabu zatwarwaga n'abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu.

8 Kandi i Tibuhatin'i Kuni, imiduguduya Hadarezeri, Dawidi ayikuramoimiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy'umuringa, n'inkingi n'ibintu by'imiringa.

9 BukeyeTowuumwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeriumwami w'i Soba,

10 atumaumwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuhaimpundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose,

11 na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.

12 Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy'umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.

13 Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.

14 Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.

15 Yowabu mwene Seruya ni we wariumugabaw'ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wariumucurabwenge,

16 na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wariumwanditsi,

17 na Benaya mwene Yehoyada ni we wariumutware w'Abakereti n'Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikijeumwami.

19

1 Hanyuma y'ibyo Nahashiumwami w'Abamoni aratanga,umwana we yima ingoma ye.

2 Dawidiabyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”
Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumaraumubabaro wa se. Bukeyeabagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumaraumubabaro.

3 Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbeseugirango Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumaraumubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegerezaumurwa kugirango bawurimbure, kandi no gutataigihugu?”

4 Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.

5 Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugumei Yeriko kugezaahoubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”

6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n'Abamoni bohereza italanto z'ifeza igihumbi kuguriraamagare n'abagendera ku mafarashi by'i Mezopotamiya, n'ibyo muri Aramumāka n'iby'i Soba.

7 Nuko biguriraamagare inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, baguriran'umwami w'i Māka n'ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu miduguduyabo baraterana bajya kurwana.

8 Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'abanyambaraga zose.

9 Maze Abamoni bava mu mudugudubirema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bariukwabo ku gasozi.

10 Yowabu abonye kourugamba rumuremeye imbere n'inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abaremaurugamba bahangana n'Abasiriya.

11 Abandi bantu basigaye abaha murumunawe Abishayi, na bo biremaurugamba bahangana n'Abamoni.

12 Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.

13 Komera turwane kigabo ku bw'ubwoko bwacu n'imiduguduy'Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

14 Nuko Yowabu n'abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.

15 Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumunawa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.

16 BukeyeAbasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayoAbasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofakiumugabaw'ingabo za Hadarezeri houmugaba.

17 Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, aremaurugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kuremaurugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we.

18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare,umubarewayo yari ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofakiumugabaw'ingabo.

19 Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y'Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n'Abasiriya bahakana ko batazongera kuvunaAbamoniukundi.

20

1 Nukoumwakautashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy'Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya.

2 Dawidi yenda ikamba ry'umwami waho arimukuraku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y'izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y'igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo muduguduakuramoiminyago myinshi cyane.

3 Akuramon'abantu bo muri wo, abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imiduguduy'Abamoni yose, hanyuma Dawidi n'ingabo ze zose basubirai Yerusalemu.

4 Hanyuma y'ibyo habaho intambara y'Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w'Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b'igihanda, maze baraneshwa.

5 Bukeyehongera kuba intambara y'Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumunawa Goliyati w'Umugiti,urutirw'icumu rye rwari rumezenk'igiti kiboherwaho imyenda.

6 Bukeyehongera kubahointambara i Gati. Hariumugabomuremure cyane, wariufiteintoki n'amano byose ari makumyabiri na bine, ku kubokohagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

7 Nuko asuzuguraAbisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuruwa Dawidi aramwica.

8 Abo babyawe na cya gihanda cy'i Gati, batsembwa na Dawidi n'abagaragu be.

21

1 BukeyeSatani ahagurukiraAbisirayeli, yoshya Dawidi kubaraAbisirayeli.

2 Dawidi abwira Yowabu n'abatware b'abantu ati “Nimugende mubareAbisirayeli,uhereye i Bērishebaukageza i Dani, maze muze mumbwire kugirango menyeumubarewabo.”

3 Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be baruteumubarewariusanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databujaubishakiye iki? Ni iki gitumaushyirisha Abisirayeli hourubanza?”

4 Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubirai Yerusalemu.

5 Yowabu azanira Dawidiumubarew'abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n'agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bariuduhumbi tune n'inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.

6 Ariko ntiyabariyemo Abalewi n'Ababenyamini, kuko ijambo ry'umwami ryari ryamuzinuye.

7 Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.

8 Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuyecyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kurahogukiranirwa k'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfu bwinshi.”

9 Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati

10 “Gendaubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’”

11 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyoushaka

12 ariuguterwa n'inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n'ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y'Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugigayatera mu gihugu, na marayika w'Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’Nuko rero tekerezaumbwire uko nsubizauwantumye.”

13 Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y'Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y'abantu.”

14 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.

15 Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakurukaiyo nabi, abwira marayikaurimbura ati “Birahagije nonehounamuraukubokokwawe.”Kandi marayika w'Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi.

16 Dawidi yuburaamaso abona marayika w'Uwiteka ahagaze hagati y'isi n'ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n'abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.

17 Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuyengakora iby'ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuyeiki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye,ukubokokwawe kube ari jye kwerekeraho n'inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”

18 Nuko marayika w'Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi.

19 Nuko Dawidi azamurwa n'ijambo rya Gadi avuze mu izina ry'Uwiteka.

20 Orunaniarahindukiraabona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunaniyahuragaingano.

21 Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunaniarebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubikaamaso imbere ya Dawidi.

22 Dawidi aherako abwira Orunaniati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugirango mugigaikurwe mu bantu.”

23 Orunaniabwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami,ukoreukoushaka. Dore nguhayeinka ho ibitambo byoswa, nguhayen'ibihurisho ho inkwi, n'ingano ngo zibe ituro ry'ifu. Byose ndabitanze.”

24 Umwami Dawidi abwira Orunaniati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”

25 Nuko Dawidi agura na Orunaniikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.

26 Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirishaumurirouva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy'igitambo cyoswa.

27 Uwiteka ategeka marayika, asubizainkota ye mu rwubatirwayo.

28 Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo,

29 Kuko ihema ry'Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n'icyotero cy'ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.

30 Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w'Uwiteka.

22

1 Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y'Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy'ibitambo byoswa ku bw'Abisirayeli.”

2 Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b'amabuye ngo babaze amabuye yo kubakainzu y'Imana.

3 Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramoimbereri z'inzugi z'amarembo n'ibyo guteranya ibintu, n'imiringa myinshi cyane itagira akagero,

4 n'ibiti by'imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n'Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.

5 Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy'icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.”Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.

6 Maze ahamagaraumuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.

7 Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutimawanjye ko nzubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu.

8 Ariko ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi,urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.

9 Umvauzabyaraumwana, azabaumunyamahoro. Kandi nzamuha ihumureku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n'ihumureku ngoma ye.

10 Uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu. Azabaumwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’”

11 “None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujyeubonaumugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk'uko yabikuvuzeho.

12 Icyakora Uwiteka aguheubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugirango witondere amategeko y'Uwiteka Imana yawe.

13 Uko ni kouzabonaumugisha, niwitondera gusohoza amategeko n'amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komeraushikame, ntutinye kandi ntukukeumutima.

14 Dore mu miruho yanjye niteguriyeinzu y'Uwiteka italanto z'izahabu agahumbi, n'iz'ifeza agahumbagiza, n'imiringa n'ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n'ibiti n'amabuye, nawe uzīyongerere.

15 Kandiufiteabakozi benshi cyane, abacukuraamabuye bakayabaza n'abatema ibiti, n'abantu bose b'abanyabukorikori ku murimowose.

16 Dore izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma ntibigira uko bingana. Hagurukaukorekandi Uwiteka abane nawe.”

17 Kandi Dawidi ategeka n'abatware b'Abisirayeli bose, yuko bafashaumuhungu we Salomo ati

18 “Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumureimpande zose? Kuko yangabije abaturagebo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu be.

19 None mushyirehoumwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyuumutiman'ubugingo. Nuko rero nimuhagurukemwubakeurusengero rw'Uwiteka Imana, kugirango muzaneIsanduku y'isezerano ry'Uwiteka n'ibintu byera by'Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry'Uwiteka.”

23

1 Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, yimikaumuhungu we Salomo ngo abeumwami wa Isirayeli.

2 Ateranya abatware ba Isirayeli bose n'abatambyi n'Abalewi.

3 Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y'ubukurun'abayishagije, kandiumubarewabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n'ibihumbi munani.

4 Kuri abo inzovu ebyiri n'ibihumbi bine, bari abo gutwaraumurimowo mu nzu y'Uwiteka, kandi ibihumbi bitandatu bari abatware n'abacamanza.

5 Abandi ibihumbi bine bari abakumirizi, n'abandi ibihumbi bine bari abo guhimbarisha Uwiteka ibintu nakoze, (ni ko Dawidi yavuze) ngo babimushimishe.

6 Dawidi abaremamo ibice uko abahungu ba Lewi bari bari, Gerushoni na Kohati na Merari.

7 Mu Bagerushoni ni Lādani na Shimeyi.

8 Bene Lādani,umukuruni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli, uko ari batatu.

9 Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani, uko ari batatu. Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzaba Lādani.

10 Bene Shimeyi ni Yahati na Zina, na Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari bene Shimeyi.

11 Yahati ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ziza. Ariko Yewushi na Beriya ntibagiraga abana b'abahungu benshi, ni cyo cyatumye bababumbira hamwe bakabagira inzu imwe ya ba sekuruza.

12 Bene Kohati ni Amuramuna Isuhari, na Heburonina Uziyeli uko ari bane.

13 Bene Amuramuni Aroni na Mose, kandi Aroni yatoranijwe kugirango ajye yeza ibintu byera cyane we n'abahungu be iteka ryose, bakosereza imibavu imbere y'Uwiteka bakamukorera, bagasabiraumugisha mu izina rye iminsi yose.

14 Ariko Moseumuntu w'Imana, abahungu be babarwaga mu muryango wa Lewi.

15 Abahungu ba Mose ni Gerushomu na Eliyezeri.

16 Bene Gerushomu, Shebuwelini we wari mukuru.

17 Bene Eliyezeri, Rehabiya ni we wari mukuru. Kandi Eliyezeri nta bana b'abahungu yagiraga, ariko abahungu ba Rehabiya baba benshi cyane.

18 Bene Isuhari, Shelomiti ni we wari mukuru.

19 Bene Heburoni, Yeriya ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

20 Bene Uziyeli, Mika ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ishiya.

21 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Bene Mahali ni Eleyazari na Kishi.

22 Eleyazari apfa ari nta bana b'abahungu yabyaye, keretse abakobwa gusa. Bene se wabo ari bo bene Kishi, barabarongora.

23 Bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yeremoti, uko ari batatu.

24 Abo ni bo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruzayari ari, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruzab'ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Ni bo bakoragaumurimowo mu nzu y'Uwiteka, ari abantu bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije.

25 Kuko Dawidi yari yavuze ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihayeubwoko bwayo ihumurekandi iba i Yerusalemu iteka ryose,

26 kandi Abalewi ntibazaba bacyongera guhekaihema n'ibintu byakoreweumurimowaryo byose.”

27 Amagambo ya Dawidi yaherutse ni yo yatumye Abalewi babarwa, abari bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije,

28 kukoumurimowabo wari uwo gufasha bene Aroni mu murimow'inzu y'Uwiteka mu bikari no mu byumba, n'iyo bezaga ibintu byera byose, n'iby'umurimobakoraga mu nzu y'Imana,

29 kandi n'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, n'ifu y'ingezi yo guturaamaturo y'ifu y'impeke, ay'udutsima tudasembuwe, n'ay'ibyakarangwaga ku byuma, n'ay'ibirunzwemo amavuta, n'iby'indengo n'imibyimba bitari bimwe,

30 no guhagarara uko bukeyebagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi na nimugoroba bakabigenza batyo,

31 no gutambira Uwiteka ibitambo byoswa byose, ku masabato no ku mboneko z'amezi no mu birori byategetswe, nk'ukoumubarewabyo wari uriukurikije amategeko yabyo, (bigakorwa)ubudasiba imbere y'Uwiteka,

32 no kurinda ihema ry'ibonaniro aho barindishijwe, n'Ahera aho barindishijwe, n'ibya bene Aroni bene wabo barindishijwe, ngo bajye bakoraumurimowo mu nzu y'Uwiteka.

24

1 Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakoraumurimow'ubutambyi.

3 Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk'uko ibihe byabo byari biri.

4 Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b'amazu ya ba sekuruzacumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruzababo yari ari, bariumunani.

5 Uko ni ko bagabanijwe n'ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b'ubuturobwera n'abatware b'Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari.

6 Nuko Shemaya mwene Netanēliumwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y'umwami n'abatware n'imbere y'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'abatambyi n'ab'Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n'indi itoranirizwa Itamari.

7 Mazeubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.

8 Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.

9 Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.

10 Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munaniAbiya.

11 Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.

12 Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiriYakimu.

13 Ubwa cumi na butatuHupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.

14 Ubwa cumi na butanuBiluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.

15 Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n'umunaniHapisesi.

16 Ubwa cumi n'icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.

17 Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiriGamuli.

18 Ubwa makumyabiri na butatuDelaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya.

19 Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y'Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruzawabo, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.

20 Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramuni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.

21 Mu Barehabiya,umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.

22 Uwa bene Isuharini Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.

23 Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

24 Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.

25 Murumunawa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.

26 Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno.

27 Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.

28 Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b'abahungu yari afite.

29 Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli.

30 Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti.
Abo ni bo bahungu b'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuruzababo yari ari.

31 Kandi na bo bafindaubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y'Umwami Dawidi n'imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'abatambyi n'Abalewi. Umutware w'inzu ya ba sekuruzayafindaga nka murumunawe.

25

1 Kandi Dawidi n'abatware b'ingabo, batoraniriza uwo murimobamwe bo muri bene Asafu n'aba Hemani n'aba Yedutuni, ngo bahanuze inanga na nebelu n'ibyuma bivuga. Amazina y'abakoraga uwo murimouko bajyaga ibihe ni aya:

2 Abo muri bene Asafu ni Zakuri na Yosefu, na Netaniya na Asarela abahungu ba Asafu, batwarwaga na Asafu wahanuragauko itegeko ry'umwami ryari riri.

3 Aba Yedutuni, abahungu be ni Gedaliya na Seri, na Yeshaya na Hashabiya na Matitiya, uko ari batandatu batwarwaga na se Yedutuni, wagiraga inanga ahanura mu buryo bwo gushima no guhimbaza Uwiteka.

4 Aba Hemani, abahungu be Bukiyana Mataniya na Uziyeli, na Shebuwelina Yerimoti na Hananiya, na Hanani na Eliyata na Gidaliti' na Romamutiyezeri na Yoshibekasha, na Maloti na Hotiri na Mahaziyoti.

5 Abo bose bari abahungu ba Hemani bamenya w'umwami mu magambo y'Imana, wo gushyira hejuru ihembe. Imana iha Hemani abahungu cumi na bane n'abakobwa batatu.

6 Abo bose batwarwaga na se, bakaririmbira mu nzu y'Uwiteka babwira ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, ngo bakoreumurimowo mu nzu y'Imana, kandi Asafu na Yedutunina Hemani bategekwaga n'umwami.

7 Nukoumubarewabo hamwe na bene wabo, abari bigishijwe kuririmbira Uwiteka, abahanga bose bari magana abiri na mirongo inani n'umunani.

8 Maze bafindira imirimo yaboubufindo bose baranganya, aboroheje n'abakomeye,umwigisha n'umwigishwa.

9 Nukoubufindo bwa mbere butoranya Yosefu, ku bwa Asafu.
Ubwa kabiri Gedaliya, we na bene se n'abahungu be bari cumi na babiri.

10 Ubwa gatatu Zakuri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

11 Ubwa kane Isuri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

12 Ubwa gatanu Netaniya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

13 Ubwa gatandatu Bukiyan'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

14 Ubwa karindwi Yesharela n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

15 Ubwa munaniYeshaya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

16 Ubwa cyenda Mataniya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

17 Ubwa cumi Shimeyi n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

18 Ubwa cumi na bumwe Azarēli n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

19 Ubwa cumi na bubiriHashabiya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

20 Ubwa cumi na butatuShubayeli n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

21 Ubwa cumi na bune Matitiya n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

22 Ubwa cumi na butanuYerimoti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

23 Ubwa cumi na butandatu Hananiya n'abahungu be na bene, se bari cumi na babiri.

24 Ubwa cumi na burindwi Yoshibekasha n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

25 Ubwa cumi n'umunaniHanani n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

26 Ubwa cumi n'icyenda Maloti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

27 Ubwa makumyabiri Eliyata n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

28 Ubwa makumyabiri na bumwe Hotiri n'abahungu be na bene se bari cumi na babiri.

29 Ubwa makumyabiri na bubiriGidaliti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

30 Ubwa makumyabiri na butatuMahaziyoti n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

31 Ubwa makumyabiri na bune Romamutiyezeri n'abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

26

1 Ibihe by'abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu.

2 Meshelemiya yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Zekariya, uw'ubuhetani Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,

3 uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi.

4 Obededomu na we yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Shemaya, uw'ubuhetani Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli,

5 uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munanini Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomuumugisha.

6 Kandiumuhungu we Shemaya abyara abana b'abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari.

7 Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya.

8 Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n'abahungu babo na bene se, abantu b'abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri.

9 Meshelemiya yari afite abana b'abahungu, na bene se abagabo b'intwari cumi n'umunani.

10 Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b'abahungu. Shimuri ni we wariumukuruwabo (kuko nubwo atari uw'imfura, se yamugizeumutware).

11 Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu.

12 Ibihe by'abakumirizi byari ibyabo, ni byo by'abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakoraumurimowo mu nzu y'Uwiteka.

13 Bafindira aboroheje n'abakomeye uko amazu ya ba sekuruzayari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.

14 Ubwo ku ruhande rw'iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindiraumuhungu wa Zekariyaumujyanama w'umunyabwenge, ubwe bwerekanauruhande rw'ikasikazi.

15 Kandi ubwa Obededomu bwerekanauruhande rw'ikusi, n'abahungu be bahabwaububiko.

16 Ubwa Shupimuna Hosa bwerekanauruhande rw'iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n'abarinzi bandi.

17 Uruhande rw'iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n'urw'ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw'ikusi babaga bane uko bukeye, n'ab'ububikobabiri babiri.

18 Kandi i Parubarih'iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari.

19 Ibyo ni byo bihe by'abakumirizi bo muri bene Kōra, n'abo muri bene Merari.

20 Mu Balewi, Ahiya ni we wariumutware w'ububikobw'inzu y'Imana, kandi w'ububikobw'ibintu byashinganywe.

21 Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b'amazu ya ba sekuruzaya Lādani w'Umugerushoni, ni Yehiyeli.

22 Bene Zetamu na murumunawe Yoweli, ni bo bari abatware b'ububikobw'inzu y'Uwiteka.

23 Mu Bamuramuno mu Bisuhari, no mu Baheburonino mu Buziyeli,

24 Shebuwelimwene Gerushomu mwene Mose, ni we wariumutware w'ububiko.

25 Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti.

26 Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b'ububikobw'ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana n'abagaba b'ingabo bashinganye.

27 Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusanainzu y'Uwiteka.

28 Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abunerimwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye,umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se.

29 Mu Bisuhari, Kenaniya n'abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimowo hanze, bakaba abatware n'abacamanza.

30 Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimow'Uwiteka wose no ku murimow'umwami.

31 Mu BaheburoniYeriya ni we wariumutware wabo. (Iby'Abaheburonimu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy'amazu ya ba sekuruzauko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b'abanyambaraga b'intwari i Yazeri y'i Galeyadi.)

32 Na bene se, abagabo b'intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, cy'ibintu by'Imana byose n'icy'iby'umwami.

27

1 Abisirayeli ukoumubarewabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruzan'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreragaumwamiumurimowose w'ibihe byajyaga biha ibindi, ukoukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

2 Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wariumutware w'igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

3 Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n'umutware w'abagaba b'ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.

4 Dodayi w'Umwahohi, ni we wariumutware w'igihe cy'ukwezi kwa kabiri, Mikulotiyari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

5 Benaya mwene Yehoyadaumutambyi mukuru, ni we wariumugabaw'ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

6 Benaya uwo ni we wariumugabow'umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wariumutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.

7 Asaheli murumunawa Yowabu, ni we wariumutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n'umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

8 Shamuhutiw'Umwizura, ni we wariumutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

9 Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, ni we wariumutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

10 Helesi w'Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wariumutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

11 Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wariumutware wa munaniwo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

12 Abiyezeri w'Umunyanatoti w'Ababenyamini, ni we wariumutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

13 Maharayi w'Umunyanetofa w'Abazera, ni we wariumutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

14 Benaya w'Umunyapiratoni w'Abefurayimu, ni we wariumutware wa cumi n'umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

15 Heludayiw'Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wariumutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

16 Kandiabatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w'Abarubenini Eliyezeriumuhungu w'umutware Zikiri, mu w'Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,

17 mu w'Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.

18 Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19 Mu wa Zebulunini Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutalini Yerimoti mwene Aziriyeli,

20 mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21 Mu gice cy'uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22 Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b'imiryango ya Isirayeli.

23 Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y'ubukurun'abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n'inyenyeri zo mu ijuru.

24 Yowabu mwene Seruya atangira kubarantiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeliumujinya, kandiumubarentiwanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma y'Umwami Dawidi.

25 Azimaveti mwene Adiyeli ni we wariumutware w'ububikobw'umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wariumutware w'ububikobwo mu mirima, no mu miduguduno mu birorero no mu bihome,

26 Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingagaubutaka.

27 Shimeyi w'i Rama ni we wariumutware w'inzabibu, na Zabudi w'i Shifimu ni we wariumutware w'imbuto z'inzabibu zo gushyira mu bubikobwa vino.

28 Bālihanani w'i Gederi ni we wariumutware w'imyelayo n'imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wariumutware w'ububikobw'amavuta.

29 Shiturayiw'i Sharoni ni we wariumutahira w'amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayini we wariumutahira w'amashyo yo mu mibande.

30 Obili w'Umwishimayeli ni we wariumutware w'ingamiya, na Yedeya w'Umunyameronoti ni we wariumutware w'indogobe.

31 Yazizi w'Umuhagari ni we wariumutahira w'imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b'ibintu by'Umwami Dawidi.

32 Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wariumujyanama,umugabow'umunyabwenge kandi w'umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b'umwami.

33 Ahitofeli ni we wariumujyanama w'umwami, na Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami.

34 Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wariumugabaw'ingabo z'umwami.

28

1 Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n'abatware b'imiryango n'abatware b'imitwe yakoreragaumwami bafata ibihe, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware b'ibintu byose n'amatungo by'umwami, n'abahungu be n'inkone, n'abagabo b'abanyambaraga b'intwari bose.

2 Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutimakuzubakira Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n'intebe y'ibirenge by'Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka.

3 Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uriumugabow'umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’

4 Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbeumwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugiraimfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugiraumwami w'Abisirayeli bose.

5 Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b'abahungu benshi), atoranyamoumuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y'ubwami bw'Uwiteka, ategeka Isirayeli.

6 “Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni weuzubakainzu yanjye n'ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abeumwana wanjye, nanjye mbe se.

7 Kandi nzakomezaubwami bwe iteka ryose, nagiraumwete wo kwitondera amategeko n'amateka byanjye nk'uko ameze kuri ubu.’

8 “Nuko rero imbere y'Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry'Uwiteka, kandi imbere y'Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y'Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubonegutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.

9 “Nawe Salomo mwana wanjye,umenye Imana ya so, ujyeuyikorera n'umutimautunganye kandiukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushakauzamubona, ariko numurekaazaguca iteka ryose.

10 Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzuubuturobwera, shyiraho imbaragaubikore.”

11 Nuko Dawidi ahaumuhungu we Salomo icyitegererezo cy'ibaraza ry'urusengero, n'icy'amazu yarwo n'icy'ububikobwarwo, n'icy'ibyumba byarwo byo hejuru, n'ibyo muri rwo imbere, n'icy'ahantu h'intebe y'ihongerero.

12 N'icyitegererezo cy'ibyo yaheshejwe n'umwuka byose, iby'ibikari by'inzu y'Uwiteka, n'iby'ibyumba biyikikije byose, n'ububikobw'inzu y'Imana, n'ububikobw'ibintu byashinganywe.

13 Kandi n'iby'ibihe by'abatambyi n'Abalewi, n'iby'imirimo yose yakorerwaga inzu y'Uwiteka, n'iby'ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka.

14 Kandi amuha izahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by'izahabu byose bikoreshwa imirimo yose,amuha n'ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by'ifeza byose bikoreshwa imirimo yose.

15 Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by'amatabaza n'amatabaza yabyo y'izahabu, agera izahabu z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, kandi amugerera n'ifeza z'ibitereko by'amatabaza by'ifeza, agera ifeza z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa.

16 Amugerera n'izahabu z'ameza y'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, izahabu z'ameza yose, kandi n'ifeza z'ameza y'ifeza,

17 n'ibyo kwaruza inyama n'ibyungu n'ibikombe by'izahabu nziza, agerera icyungu cy'izahabu cyose izahabu zacyo, n'icy'ifeza cyose ifeza zacyo.

18 Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n'izahabu z'igishushanyo cy'igare, n'ibishushanyo by'abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y'isezerano ry'Uwiteka.

19 Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n'ibyanditswe n'ukubokok'Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”

20 Maze Dawidi abwiraumuhungu we Salomo ati “Komeraushikameuzabikore, ntutinye kandi ntukukeumutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugezaaho imirimo yose y'ibizakoreshwa mu nzu y'Uwiteka izarangirira.

21 Kandi dore hariho n'ibihe by'abatambyi n'Abalewi by'umurimowose w'inzu y'Imana, kandi mu murimow'uburyo bwoseuzabaufiteumuntu w'umuhangaukunze wese wo gukoraumurimowose, kandi n'abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”

29

1 Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyariumwana ntarakomeza intege kandiumurimourakomeye, kuko iyo nzu y'inyumba itazaba iy'abantu, ahubwo izaba iy'Uwiteka Imana.

2 Jyewe niteguye inzu y'Imana yanjye uko nshoboye kose, nshaka izahabu z'ibintu by'izahabu, n'ifeza z'ibintu by'ifeza, n'imiringa y'ibintu by'imiringa, n'ibyuma by'ibintu by'ibyuma, n'ibiti by'ibintu by'ibiti, n'amabuye yitwa shohamu n'ayandi mabuye yo guhunda, n'amabuye arabagirana n'ay'amabara menshi, n'ay'igiciro cyinshi y'amoko yose, n'amabuye yitwa marimari atagira akagero.

3 Kandi rero ku bw'urukundo nkunze inzu y'Imana yanjye, kuko mfiteubutunzi bwanjye bwite bw'izahabu n'ifeza, mbuhayeinzu y'Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose,

4 n'italanto z'izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n'italanto z'ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo guteraku nsika z'amazu,

5 izahabu z'ibintu by'izahabu n'ifeza z'ibintu by'ifeza, n'iz'ibintu by'uburyo bwose bikorwa n'abanyamyuga b'abahanga. Nuko rero, uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?”

6 Maze abatware b'amazu ya ba sekuruzan'abatware b'imiryango ya Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware b'imirimo y'umwami batanganaumutimaukunze.

7 Batanga italanto z'izahabu ibihumbi bitanu na dariki inzovu imwe, n'italanto z'ifeza inzovu imwe, n'italanto z'imiringa inzovu imwe n'ibihumbi munani, n'italanto z'ibyuma agahumbi ngo bikoreshweumurimow'inzu y'Imana.

8 Kandi abari bafite amabuye y'igiciro cyinshi barayatanga, bayashyira mu by'ubutunzi bw'inzu y'Uwiteka, bwatwarwaga na Yehiyeli w'Umugerushoni.

9 Maze abantu banezezwa n'uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafiteumutimautunganye, kandi n'Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi.

10 Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y'iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruzawacu Isirayeli,uhimbazwe iteka ryose.

11 Uwiteka, gukomera n'imbaraga n'icyubahiro, no kunesha n'igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n'ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami niubwawe Uwiteka,ushyizwe hejuru ngo ubeusumba byose.

12 Ubutunzi n'icyubahiro ni wowe biturukahokandi ni woweutegeka byose. Mu kubokokwawe harimoububasha n'imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe.

13 Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry'icyubahiro.

14 “Ariko nkanjye ndi nde n'abantu banjye, byatuma dushobora guturatubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho?

15 Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n'abasuhukenk'uko ba sogokuruzabacu bose bari bari, iminsi yacu tumaramu isi ihwanye n'igicucu, nta byiringiro byo kurama.

16 Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, biturukamu kubokokwawe kandi byose ni ibyawe.

17 Kandi Mana yanjye nzi yukougeragezaumutima,ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutimaukunze kandiutunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano baguturan'imitima ikunze, biranezeza.

18 Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sogokuruzabacu, ibyo ujyeubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo,utunganye imitima yabo ikwerekereho.

19 Kandiumuhungu wanjye Salomo,umuheumutimautunganye wo kwitondera amategeko yawe n'ibyo wahamije n'amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubaken'inzu y'inyumba niteguriyekuyubaka.”

20 Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.”Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubikaimitwe baramya Uwiteka n'umwami.

21 Bukeyebwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n'amasekurumey'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, hamwe n'amaturo y'ibyo kunywaari hamwe na byo, n'ayandi maturo menshi cyane ku bw'Abisirayeli bose.

22 Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y'Uwiteka banezerewe cyane.
Bongera kwimika Salomoumuhungu w'Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y'Uwiteka ngo abeumwami, na Sadoki ngo abeumutambyi.

23 Nuko Salomo yicara ku ntebe y'ubwami y'Uwiteka, ariumwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.

24 Abatware bose n'abagabo b'abanyambaraga, n'abana b'Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo.

25 Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y'Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy'ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli.

26 Dawidi mwene Yesayi yategetse Abisirayeli bose,

27 kandi igihe yamaze ku ngoma mu Bisirayeli ni imyaka mirongo ine. I Heburoniyahategetse imyaka irindwi, maze ategeka imyaka mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu.

28 Atanga ageze mu za bukuruasaza neza amaze iminsi myinshi, ariumutunzi n'umunyacyubahiro. Mazeumuhungu we Salomo yima ingoma ye.

29 Kandi ibyo Umwami Dawidi yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, no mu magambo y'umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya,

30 hamwe n'ibyo gutegeka kwe kose no gukomera kwe, n'ibyabaye mu Bisirayeli ku ngoma ye, no mu bami bose bo muri ibyo bihugu.