1 Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
2 Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry'insobekerane ry'icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeyeatuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundagurizaBālizebubi imana ya Ekuroniko nzakira iyi ndwara.”
3 Ariko marayika w'Uwiteka abwira Eliya w'i Tishubi ati “Hagurukaujye guhuran'intumwa z'umwami w'i Samariya,uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’
4 Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasirouryamyeho, ahubwouzapfa nta kibuza.’”
Nuko Eliya aragenda.
5 Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n'iki?”
6 Ziramubwira ziti “Twahuye n'umugaboaratubwira ati ‘Nimugarukireaho musubireku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gitumautazabyuka ku gisasirouryamyeho,uzapfa nta kibuza.’”
7 Arababaza ati “Uwo mugabomuhuyeubabwiye ayo magambo arasa ate?”
8 Baramusubizabati “Niumugabow'impwempwe nyinshi kandi yari akenyejeumushumi w'uruhu.”
Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w'i Tishubi.”
9 Umwami aherako amutumahoumutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y'umusoziaramubwira ati “Yewe muntu w'Imana,umwami aradutumye ngo ‘Manukaumwitabe.’”
10 Eliya asubizaumutware w'ingabo mirongo itanu ati “Niba ndiumuntu w'Imana,umurironuve mu ijuruugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.”Ako kanyaumurirouva mu ijuruumutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
11 Umwami arongera amutumahoundi mutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana,umwami aradutumye ngo ‘Manuka vubaumwitabe.’”
12 Eliya arabasubizaati “Niba ndiumuntu w'Imana,umurironuve mu ijuruugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.”Ako kanyaumurirouva mu ijuru,umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
13 Umwami arongera atuma undi mutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukamaimbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w'Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n'ay'abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubereay'igiciro cyinshi.
14 Ubwa mbereumurirowavuye mu ijuruutwikana abatware bombi n'ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubereay'igiciro cyinshi.”
15 Maze marayika w'Uwiteka abwira Eliya ati “Gendaumanukanena we, we kumutinya.”Nuko arahagurukaamanukanana we, asangaumwami.
16 Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasirouryamyeho,uzapfa nta kibuza.”
17 Bukeyearatanga nk'uko ijambo Uwiteka yavugiyemuri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafatiumwami w'Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w'umuhungu yari afite.
18 Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
1 Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukanana Elisa i Gilugali.
2 Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”
Elisa aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko baramanukanabajya i Beteli.
3 Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukurahoshobuja?”
Arabasubizaati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”
4 Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.”
Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko bajya i Yeriko.
5 Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Yeriko basanga Elisa, baramubazabati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukurahoshobuja?”
Arabasubizaati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”
6 Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”
Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko barajyana bombi.
7 Maze bakurikirwa n'abana b'abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, arikoubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.
8 Eliya yendaumwitero we, arawuzinga awukubitaamazi yigabanyamo kabiri, amwe ajyaukwayo ayandiukwayo, bombi bambukiraahumutse.
9 Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyoushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”
Elisa aramusabaati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y'umwuka wawe.”
10 Eliya aramusubizaati “Uransaba ikiruhijecyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakuberabityo, ariko nutambona si ko biri bube.”
11 Bakigenda baganira haboneka igare ry'umuriron'amafarashi y'umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.
12 Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n'amafarashi!”Nuko ntiyongera kumubonaukundi.
Maze afataumwambaro we awutanyaguramokabiri.
13 Atoragura n'umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara.
14 Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubitaamazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?”Amaze gukubitaamazi, yigabanyamo kabiri amwe ajyaukwayo, ayandiukwayo. Elisa aherako arambuka.
15 Maze ba bana b'abahanuzi b'i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.”Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubitaimbere.
16 Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n'abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahariumwuka w'Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozimuremure, cyangwa mu kibaya.”
Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.”
17 Baramuhatakugezaaho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.”Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura.
18 Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujijekugenda?”
19 Bukeyeabanyamudugudubaho babwira Elisa bati “Dore uyu muduguduuburyo uri heza nk'ukoubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.”
20 Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremoumunyu.”Nuko barayimuzanira.
21 Arasohoka ajya ku isōko y'amazi, amishamoumunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.”
22 Nuko amazi arahumanuka na bugingo n'ubu, nk'uko Elisa yavuze.
23 Bukeyeavayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudubaramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruharawe! Zamuka wa munyaruharawe!”
24 Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry'Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z'ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.
25 Arahava ajya i Karumeli, avayo asubirai Samariya.
1 Mu mwaka wa cumi n'umunaniwo ku ngoma ya Yehoshafatiumwami w'Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma.
2 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse.
3 Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo.
4 Kandi Meshaumwami w'i Mowabu yari atunze intama, akajya aturaumwami w'Abisirayeliubwoya bukemuwe ku ntama ze z'inyagazi agahumbi, n'iz'amapfizi agahumbi.
5 Ariko Ahabu amaze gutanga,umwami w'i Mowabu agomeraumwami w'Abisirayeli.
6 BukeyeYehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruzaAbisirayeli bose.
7 Maze atuma kuri Yehoshafatiumwami w'Abayuda ati “Umwami w'i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”
Undi ati “Yee, tuzatabarana nk'uwitabara, ingabo zanjye ari nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye ari nk'ayawe.”
8 Arongera aramubazaati “Turazamukiramu yihe nzira?”
Na we ati “Tuzanyura inzira yose y'ubutayubwa Edomu.”
9 Nukoumwami w'Abisirayeli atabarana n'umwami w'Abayuda n'umwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura n'ay'amatungo bari bafite.
10 Umwami w'Abisirayeli aravuga ati “Iri ni ishyano! Uwiteka yahurujeaba bami uko ari batatu kubahāna mu maboko y'Abamowabu!”
11 Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?”
Umwe mu bagaragu b'umwami w'Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.”
12 Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry'Uwiteka riri muri we.”Nukoumwami w'Abisirayeli na Yehoshafati n'umwami wa Edomu baramanuka baramusanga.
13 Elisa abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Mpuriyehe nawe? Sanga abahanuzi ba so n'abahanuzi ba nyoko.”Umwami w'Abisirayeli aramusubizaati “Oya, kuko Uwiteka yahurujeaba bami batatu kubahāna mu maboko y'Abamowabu.”
14 Elisa aravuga ati “Nkurahiye Uwitekauhoraho uwo nkorera, niukuriiyaba ntagiriye Yehoshafatiumwami w'Abayuda uri aha, simba nkuroyen'irihumye.
15 Ariko noneho nzaniraumucuranzi n'inanga.”
Nuko baramumuzanira. Agicuranga,ukubokok'Uwiteka kujya kuri Elisa.
16 Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu,
17 kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumvaumuyaga, ntimuza kubonan'imvura, ariko iki kibaya kizuzuraamazi, munywemwuhiren'amashyo yanyu n'imikumbi yanyu.
18 Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n'Abamowabu.
19 Muzatsinda imiduguduyaho yose igoswe n'inkike z'amabuye, n'imiduguduiruta iyindiubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musiben'amasōko yaho yose, kandi n'imirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.”
20 Bukeyebwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturukamu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzuraamazi.
21 Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana,uhereye ku basore b'imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano.
22 Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukurank'amaraso,
23 baravuga bati “Dore amaraso. Niukuriba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemoubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.”
24 Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukanabarabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubitaumugenda.
25 Bagezeyo basenya imiduguduyabo,umurimamwiza wose babonye,umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y'amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z'amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye.
26 Mazeumwami w'i Mowabu abonye kourugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugirango babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.
27 Bibananiye ni ko kwendaumwana we w'imfura w'umuragwauzimaingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y'inkike z'amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubiraiwabo.
1 Bukeyeumugoreumwe wo mu bagore b'abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabowanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. Noneumwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”
2 Elisa aramubazaati “None se nkugirente? Mbwira niba hari icyoufiteimuhira?”Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhirakeretse agaherezo k'utuvuta.”
3 Aramubwira ati “Gendautireibintu birimoubusamu baturanyi bawe bose, ariko ntutirebike.
4 Maze winjirane mu nzu n'abana baweukinge, utwo tuvutaudusukemuri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuyeukibike.”
5 Nuko amusigaaho, yinjirana n'abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo.
6 Nuko ibyo bintu bimaze kuzuraabwiraumuhungu we ati “Ongeraunzanire ikindi kintu.”Na we aramusubizaati “Nta kindi gisigaye.”Uwo mwanya amavuta arorera kuza.
7 Hanyuma asanga uwo muntu w'Imana arabimubwira. Na we ati “Gendaugurishe ayo mavuta wishyureumwenda wawe, asigara agutungane n'abana bawe.”
8 BukeyeElisa arahagurukaajya i Shunemu. Hariyoumugorew'umukire, aramuhatango ajye iwe gufungura. Nukouhereye ubwo, iyo yahanyuragahose yajyagayo gufungura.
9 Bukeyeuwo mugoreabwiraumugabowe ati “Mbonye ko uyu mugabouhoraatunyurahoariumuntu wera w'Imana.
10 None ndakwinginze twubakeakumba hejuru y'inzu, tumushyiriremouburirin'ameza n'intebe n'igitereko cy'itabaza, maze uko azajya aza kudusuraajye acumbikamo.”
11 Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.
12 Abwiraumugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.”Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere.
13 Abwiraumugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugabaw'ingabo?’”
Aramusubizaati “Oya, nibera mu bacu.”
14 Elisa ati “Twamugirira dute?”Gehazi aramusubizaati “Icyakora nta mwana w'umuhungu agira, kandiumugabowe arashaje.”
15 Aramubwira ati “Muhamagare.”Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango.
16 Elisa aramubwira ati “Umwakautahank'iki giheuzabaukikiyeumwana w'umuhungu.”
Na we aramusubizaati “Oya databuja, muntu w'Imana we, wibeshyaumujawawe.”
17 Hanyumaumugorearasama, igihe kigeze abyaraumwana w'umuhungu nk'uko Elisa yamubwiye.
18 Umwana amaze gukura,umunsi umwe asanga se mu basaruzi.
19 Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”
Se abwiraumugaragu we ati “Muterureumushyire nyina.”
20 Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y'ihangu arapfa.
21 Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriribwa wa muntu w'Imana, aramukingirana arisohokera.
22 Ahamagaraumugabowe aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n'indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w'Imana ngaruke.”
23 Na we aramubazaati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z'ukwezi cyangwaumunsi w'isabato?”
Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.”
24 Nuko uwo mugoreashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwiraumugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhorokeretse nkubwiye.”
25 Nuko aragenda asanga uwo muntu w'Imana ku musoziw'i Karumeli.
Umuntu w'Imana amwitegeye akiri kure, abwiraumugaragu we Gehazi ati “Nguriyawa Mushunemukazi.
26 Ndakwinginze irukanka muhureumubazeuti ‘Ni amahoro? N'umugabowawe araho? N'umwana wawe?’”
Umugorearamusubizaati “Ni amahoro.”
27 Ageze kuri uwo muntu w'Imana aho yari ku musoziamufataibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, arikoumuntu w'Imana aravuga ati “Murekeafite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”
28 Umugorearavuga ati “Mbese ni jye wasabye databujaumwana w'umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”
29 Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjyeugende, kandi nuhuran'umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoniuyijyaneuyirambike ku maso y'umwana.”
30 Nyina w'umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n'ubugingo bwawe, singusiga.”Nuko arahagurukaaramukurikira.
31 Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y'umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”
32 Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asangaumwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriribwe.
33 Arinjira yikingirana n'uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka.
34 Arurirayubamakuri uwo mwana,umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y'umwana irashyuha.
35 Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubitahirya aragaruka, arongera aruriraamurambararaho,umwana yitsamura karindwi arambura amaso.
36 Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.”Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Teruraumwana wawe.”
37 Nuko araza arunamaamugwa ku birenge, maze ateruraumwana we arasohoka.
38 BukeyeElisa asubiraGilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b'abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwiraumugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku zikoutekere aba bana b'abahanuzi imboga.”
39 Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasangaumutanga awusoromaho intanga, arēkaumwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.
40 Bahishije baruriraabagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w'Imana, mu nkono harimouburozi.”Ntibarushyabayiryaho.
41 Aravuga ati “Nimunzanire ifu.”Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurireabantu birire.”Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.
42 Bukeyehazaumugabouturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w'Imana imitsima y'imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n'isaho ye yuzuyeamahundo y'ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubiheabantu babirye.”
43 Umugaragu we aramusubizaati “Dorere, utu ngutu ntugaburireabagabo ijana?”
Na we aramusubizaati “Pfa kubahababirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.”
44 Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk'uko Uwiteka yavuze.
1 Nāmaniumugabaw'ingabo z'umwami w'i Siriya yariumutonikuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yariumugabow'umunyamaboko w'intwari, ariko yariumubembe.
2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y'abanyazi. Bukeyebajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayoumukobwa muto, abaumujawa muka Nāmani.
3 Bukeyeuwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasangaumuhanuzi w'i Samariya, yamukizaibibembe!”
4 Nāmani ajya kubwira shebuja ibyoumujawaturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.
5 Nukoumwami w'i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Hagurukaugende, nanjye ndandikiraumwami w'Abisirayeliurwandiko.”
Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z'ifeza cumi, n'ibice by'izahabu ibihumbi bitandatu n'imyambaro yo gukuranwa cumi.
6 Nuko ashyiraumwami w'Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkohererejeumugaragu wanjye Nāmani ngoumukizeibibembe.”
7 Umwami w'Abisirayeli amaze gusomaurwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabokunyohererezaumuntu ngo muvureibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ariukunyendereza.”
8 Nuko Elisaumuntu w'Imana yumvise koumwami w'Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumahoati “Ni iki gitumyeushishimura imyenda yawe? Murekeansange, aramenya ko muri Isirayeli harimoumuhanuzi.”
9 Nuko Nāmani araza, azana n'amafarashi ye n'amagare ye, ahagarara ku muryango w'inzu ya Elisa.
10 Elisa aherako amutumahoati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi,umubiriuzasubirauko wari uri, naweuzabauhumanutse.”
11 Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry'Uwiteka Imana ye, arembarembye n'intoki hejuru y'ibibembe, ngo ankize.
12 Mbese inzuzi z'i Damasiko, Abana na Fapa ntizirutaubwiza amazi yose y'i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?”Nuko arahindukira, arigendera arakaye.
13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagireuhumanuke.’”
14 Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk'uko uwo muntu w'Imana yari yamutegetse. Uwo mwanyaumubiriweuhinduka nk'uw'umwana muto, arahumanuka.
15 Hanyuma agarukanan'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.”
16 Elisa aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.”
Aramugomēra kugirango abyende ariko undi aranga.
17 Nāmani ati “Ubwoutabyemeye, ndakwinginze uheumugaragu wawe imitwaro y'ibitaka ihetswe n'inyumbu ebyiri, kukouhereye none nta zindi manaumugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.
18 Ariko Uwiteka ajye ababariraumugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kubokokwanjye, maze nkunamamu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabariraumugaragu we.”
19 Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.”
Nuko aragenda yicuma ho hato.
20 Ariko Gehaziumugaragu wa Elisaumuntu w'Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w'Umusiriyaubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufatengire icyo mwiyakira.”
21 Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonyeumukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubazaati “Ni amahoro?”
22 Na we ati “Ni amahoro.”Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b'abana b'abahanuzi baturutse mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginzeubamuhereitalanto y'ifeza n'imyambaro yo gukuranwa ibiri.
23 Nuko Nāmani aramubwira ati “Emeraujyane italanto ebyiri.”Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto z'ifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe n'imyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.
24 Babigejeje ku musoziw'iwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda.
25 Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubazaati “Uraturukahe Gehazi?”
Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”
26 Aramubwira ati “Umutimawanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugaboyahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n'imyambaro, n'inzelayo n'inzabibu, n'intama n'inka n'abagaragu n'abaja?
27 Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.”
Maze amuva imbere ahindutseumubembe, yera nk'urubura.
1 Bukeyeabana b'abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatuberahato.
2 Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodaniumuntu wese akureyoigiti, twiyubakire aho kuba.”
Arabemerera ati “Nimugende.”
3 Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n'abagaragu bawe.”Aramusubizaati “Yee, ndaje.”
4 Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti.
5 Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.”
6 Uwo muntu w'Imana aramubazaati “Iguye he?”Arahamwereka.
Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.
7 Aramubwira ati “Yisingire.”Aramburaukubokoarayisingira.
8 Muri iyo minsiumwami w'i Siriya yarwanaga n'Abisirayeli, maze ajya inama n'abagaragu be aravuga ati “Ibunakani ho hazabaurugerero rwanjye.”
9 Ariko uwo muntu w'Imana agatuma ku mwami w'Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukanakugutera.”
10 Umwami w'Abisirayeli na we agatumaumuntu aho ngahoumuntu w'Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.
11 Ibyo bitumaumwami w'i Siriya ahagarikaumutimacyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwiraumuntu wacu wifatanije n'umwami w'Abisirayeli?”
12 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisaumuhanuzi wo muri Isirayeli ni weubwiraumwami w'Abisirayeli amagambouvugiramu murere.”
13 Arababwira ati “Nimugende murebeaho ari, ntume abo kumufata.”
Baramubwira bati “Ari i Dotani.”
14 Aherako yoherezayo amafarashi n'amagare n'ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu.
15 Mazeumugaragu w'uwo muntu w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?”
16 Aramusubizaati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kurutaabari kumwe na bo.”
17 Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumureamaso arebe.”Nuko Uwiteka ahumuraamaso y'uwo musorearareba, abonaumusoziwuzuyeamafarashi n'amagare by'umurirobigose Elisa.
18 Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y'izi ngabo.”Uwiteka aherako azihuma amaso nk'uko Elisa yasabye.
19 Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.”Nuko azijyana i Samariya.
20 Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humuraamaso y'izi ngabo zirebe.”Nuko Uwiteka azihumuraamaso zirareba, zigiye kubonazibona ziri i Samariya hagati.
21 Umwami w'Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?”
22 Aramusubizaati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n'umuhetoukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n'amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubirakwa shebuja.”
23 Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywaarabasezerera, basubirakwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y'ingabo z'Abasiriya ntiyongera guteraigihugu cy'Abisirayeli.
24 Hanyuma y'ibyo Benihadadiumwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota.
25 Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugezaaho baguriyeigihanga cy'indogobe ibice by'ifeza mirongo inani, n'igice cya kane cy'agakondwe kamwe k'amahurunguru y'inuma ibice by'ifeza bitanu.
26 Bukeyeumwami w'Abisirayeli anyuze hejuru y'inkike z'amabuye,umugorearamutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.”
27 Aramusubizaati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?”
28 Umwami aramubazaati “Ubaye ute?”
Aramusubizaati “Uyu mugoreyarambwiye ati ‘Zanaumwana wawe w'umuhungu tumurye none, ejo tuzaryauwanjye.’
29 Nuko dutekaumwana wanjye turamurya, bukeyebwaho ndamubwira nti ‘Zanaumwana wawe tumurye’, none yamuhishe.”
30 Umwami yumvise amagambo y'uwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru y'inkike z'amabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibiguniraku mubiri.
31 Nuko aravuga ati “Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifiteumutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.”
32 Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nukoumwami amutumahointumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimurebako uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomezeurugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?”
33 Nuko akivuganana bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti “Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?”
1 Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk'iki gihe, ku irembo ry'i Samariya indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”
2 Arikoumutwareumwami yegamiraga asubizauwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”
Aramusubizaati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
3 Kandi ubwo hariho abagabo bane b'ababembe bari ku irembo baravuganabati “Ikitwicaza aha kugezaaho tuzapfira ni iki?
4 Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukezeingabo z'Abasiriya, nibadukizatuzabaho, nibatwica hose niugupfa.”
5 Mu kabwibwi barahagurukabajya mu rugerero rw'Abasiriya. Bageze ahourugerero rw'Abasiriya rutangirira basanga nta muntuururimo,
6 kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z'Abasiriya ikiriri cy'amagare n'icy'amafarashi n'icy'ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe,umwami w'Abisirayeli yaguriyeabami b'Abaheti n'abami ba Egiputa ngo badutere.”
7 Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n'amafarashi yabo n'indogobe zabo ukourugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
8 Nuko abo babembe bageze ahourugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramoifeza n'izahabu n'imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramoibindi, baragenda barabihisha.
9 Hanyuma baravuganabati “Ibyo tugiraibi si byiza, kuko uyu munsi ariumunsi w'inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n'urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw'umwami.”
10 Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagaraumurinzi w'irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw'Abasiriya, nuko dusanga nta muntuururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n'indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”
11 Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab'ikambere ibwami.
12 Nukoumwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’”
13 Nuko umwe mu bagaragu be aramusubizaati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk'Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”
14 Nuko benda amagare abiri n'amafarashi,umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z'Abasiriya ati “Nimugende murebe.”
15 Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuyeimyambaro n'ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n'ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwiraumwami.
16 Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw'Abasiriya, bituma bagurisha indengo y'ifu y'ingezi shekeli imwe, n'indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryavuze.
17 Mazeumwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk'uko wa muntu w'Imana yavuze, igiheumwami yazaga aho ari.
18 Kuko uwo muntu w'Imana yari abwiyeumwami ati “Ejo nk'iki gihe ku irembo ry'i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n'indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe”,
19 uwo mutware agasubizauwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
20 Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.
1 Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugoreyazuriragaumwana, ati “Hagurukanan'abo mu nzu yawe,ugendeusuhukireahouzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”
2 Nukoumugorearahagurukaabigenza atyo, akurikije ijambo ry'uwo muntu w'Imana, ajyana n'abo mu nzu ye asuhukiramu gihugu cy'Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.
3 Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugorearasuhukurukaava mu gihugu cy'Abafilisitiya, araza atakambiraumwami ku bw'urugorwe n'igikingi cye.
4 Muri uwo mwanyaumwami yavuganaga na Gehaziumugaragu w'uwo muntu w'Imana amubwira ati “Ndakwinginze,untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.”
5 Nuko agitekererezaumwami uko yazuyeuwapfuye, uwo mwanya wa mugoreyazuriragaumwana aba araje, atakambiraumwami ku bw'urugorwe n'igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugoren'umwana we Elisa yazuye.”
6 Umwami abibaza uwo mugorearabimubwira. Umwami aherako amuhaumutware houmuhesha, aravuga ati “Umugarurireibye byose n'ibyo basaruye mu mirima ye byose,uhereye ku munsi yahaviriyeukageza ubu.”
7 BukeyeElisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadiumwami w'i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w'Imana araje.”
8 Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana iturouhuren'umuntu w'Imana,umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’”
9 Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y'ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n'ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadiumwami w'i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”
10 Elisa aramusubizaati “Gendaumubwire uti ‘Gukirakouzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”
11 Maze Elisa aramutumbira kugezaaho uwo mugaboyagiriye ipfunwe. Uwo muntu w'Imana aherako ararira.
12 Hazayeli aramubazaati “Databuja,urarizwa n'iki?”
Aramusubizaati “Ndarizwa n'uko menye inabiuzagirira Abisirayeli: ibihome byabouzabitwika,uzicisha abasore babo inkota,uzahondagura abana babo bato, n'abagore babo batwiteuzabafomoza.”
13 Hazayeli aravuga ati “Nkanjyeumugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”
Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse kouzabaumwami w'i Siriya.”
14 Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubazaati “Elisa yakubwiye iki?”
Na we aramusubizaati “Yambwiye kouzakira nta kabuza.”
15 Bukeyebwaho Hazayeli yendauburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.
Nuko Hazayeli yima ingoma ye.
16 Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu,umwami w'Abisirayeli (kandi Yehoshafati wariumwami w'Abayudaamaze gutanga), Yoramuumwana wa Yehoshafati yima ingoma ye.
17 Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma.
18 Ariko yagendanaga ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoyeumukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n'Uwiteka.
19 Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidiumugaragu we, nk'uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.
20 Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikirauwabomwami.
21 Yoramuabibonye atyo, yambukanan'amagare ye yose atera i Seyiri. Ahagurukanijoro atwaza Abedomu bari bamugosen'abatware b'amagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo.
22 Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo n'ubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baragoma.
23 Ariko indi mirimo yose ya Yoramu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
24 Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
25 Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabuumwami w'Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda yimye ingoma.
26 Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amaraumwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri,umwami w'Abisirayeli.
27 Yagendanaga ingeso z'ab'inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yariumukwe wa Ahabu.
28 BukeyeAhaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeliumwami w'i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.
29 Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n'Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeliumwami w'i Siriya. BukeyeAhaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusuraYehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.
1 Elisa ahamagara umwe mu bana b'abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.
2 Nugerayoubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi.Numenya aho ari winjire,umuhagurutse muri bene seumujyane harugurumu mwinjiro,
3 uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta,uyamusukeku mutweuvugeuti ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ubeumwami w'Abisirayeli.’Mazeuherekoukingureurugi, wirukeuhunge ntutinde.”
4 Nuko uwo muhungu w'umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti Galeyadi.
5 Agezeyo asanga abatware b'ingabo aho bari bicaye aravuga ati “Ngufitiyeubutumwa, mutware.”
Yehu aramubazaati “Niuwuhemuri twe twese?”
Aramusubizaati “Ni wowe, mutware.”
6 Nuko Yehu arahagurukabinjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusukaamavuta mu mutwe aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘Nkwimikishije amavuta ngo ubeumwami w'Abisirayeli,ubwoko bw'Uwiteka.
7 Kandiuziceab'inzu ya shobuja Ahabu, kugirango mpore Yezebeli amaraso y'abagaragu banjye b'abahanuzi, n'abandi bagaragu b'Uwiteka bose.
8 Ab'inzu ya Ahabu bose bazarimburwa mareumuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli.
9 Nuko inzu ya Ahabu nzayihindura nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya.
10 Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cy'i Yezerēli kandi nta wuzamuhamba.’”Nuko akinguraurugiarahunga.
11 Maze Yehu arasohoka asanga abandi bagaragu ba shebuja. Umwe aramubazaati “Ni amahoro masa? Wa mugabow'umusaziyari akuzanyweho n'iki?”
Aramusubizaati “Uwo mugabomuramuzi n'amagambo ye.”
12 Baramusubizabati “Oya,uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.”
Arabasubizaati “Arambwiye ngo ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ubeumwami w'Abisirayeli.’”
13 Nuko barabaduka n'ingogaumuntu wese yendaumwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze hejuru ku rwuririro, baherako bavuza ikondera baravuga bati “Yehu ni we mwami.”
14 Uko ni ko Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi yagomeye Yehoramu. Kandi Yehoramu n'Abisirayeli bose barindaga i Ramoti Galeyadi, baharinda Hazayeliumwami w'i Siriya.
15 Arikoumwami Yehoramu yari yasubiyei Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeliumwami w'i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagireumuntu weseucikango ave mu muduguduajye kubivuga i Yezerēli.”
16 Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziyaumwami w'Abayuda yari yaramanutse aje gusuraYehoramu.
17 Kandiumunetsi yari ahagaze ku munaraw'i Yezerēli arabukwaumutwe w'ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonyeumutwe w'ingabo.”
Yehoramu aravuga ati “Shakaumuntuugendera ku ifarashiumwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”
18 Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubazaati “Umwami ngo ni amahoro?”
Yehu aramusubizaati “Iby'amahorourabishakira iki? Hindukiraunkurikire.”
Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.”
19 Nuko atuma uwa kabiri na we ari ku ifarashi, abagezeho aravuga ati “Umwami ngo ni amahoro?”Yehu aramusubizaati “Iby'amahorourabishakira iki? Nkurikira.”
20 Wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntuuburyo agenza igare rye burasan'ingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.”
21 Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.”Nuko bararitunganya. Maze Yehoramuumwami w'Abisirayeli na Ahaziyaumwami w'Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n'undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurirana we mu gikingi cya Naboti w'i Yezerēli.
22 Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubazaati “Ni amahoro Yehu?”
Aramusubizaati “Mahoro ki,ubusambanyi n'uburozibwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiriaho?”
23 Yehoramu ahinduza amafarashi imikoba arahunga, abwira Ahaziya ati “Ahaziya we, batugambaniye!”
24 Nuko Yehu aforaumuhetowe, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi,umwambiusohoka mu mutimaagwa mu igare rye.
25 Yehu aherako abwira Bidukariumutware we ati “Muterureumujugunye muri cya gikingi cya Naboti w'i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihanoakavuga ati
26 ‘Niukuriejo nabonye amaraso ya Naboti n'ay'abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwituriramuri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’Nuko rero muterureumujugunye muri icyo gikingi, nk'uko Uwiteka yavuze.”
27 Ahaziyaumwami w'Abayuda abibonye, ahungira mu nzira ijya ku kazu ko mu murima. Yehu aramukurikira aravuga ati “Na we nimumuterere mu igare rye!”Nuko bamuterera mu igare rye mu nzira izamuka ijya i Guri, hateganye na Ibuleyamu. Maze ahungira i Megido, agwayo.
28 Abagaragu be bamushyira mu igare rye bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu gituro cya ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi.
29 Mu mwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, Ahaziya yimye i Buyuda.
30 Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokozaumusatsi, aherako arungurukiramu idirishya.
31 Abona Yehu anyura mu irembo aramubazaati “Ni amahoro Zimuri we, warishe shobuja?”
32 Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati “Uwo dufatanije ni nde?”Nuko abagabo babiri b'inkone cyangwa batatu baramurunguruka.
33 Arababwira ati “Nimumujugunye hasi.”Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.
34 Yinjira mu nzu arafungura maze aravuga ati “Nimugende murebeiby'uwo mugorew'ikivume mumuhambe, kuko ariumwana w'umwami.”
35 Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye n'ibirenge n'ibiganza.
36 Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiyemu mugaragu we Eliya w'i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy'i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’
37 Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nk'amase ari ku gasozi mu gikingi cy'i Yezerēli, bitume nta wavuga ati ‘Uyu ni Yezebeli.’”
1 Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. BukeyeYehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b'abatware b'i Yezerēli, n'abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
2 “Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufitebene shobuja, kandi mufiteamagare n'amafarashi n'umuduguduugoswe n'inkike, mufiten'ibyo kurwanisha,
3 nimutoranye muri bene shobujaumwizaukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y'ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”
4 Ariko baratinya cyane baravuganabati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?”
5 Nukoumunyarugo n'umutware w'umurwa n'abakuru n'abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyoudutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwoubigenze ukoushaka.”
6 Yongera kubandikiraurwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk'iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.”
Icyo gihe abana b'umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n'abakuru b'umurwa babarerega.
7 Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b'umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.
8 Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by'abana b'umwami.”
Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.”
9 Bukeyebwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, arikouwishe aba bose ni nde?
10 Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiyemu mugaragu we Eliya.”
11 Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b'inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n'incuti ze z'amagara n'abatambyi be, ntiyasigaza n'uw'indamyi.
12 Nuko Yehu arahagurukaavayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y'abashumba iri ku nzira ikemurirwamoubwoya bw'intama,
13 ahura na bene se wa Ahaziyaumwami w'Abayuda arababaza ati “Muri izihe?”
Baramusubizabati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b'umwami n'abana b'umwamikazi.”
14 Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.”Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamoubwoya bw'intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n'umwe yarokoye muri bo.
15 Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubazaati “Umutimawaweuratunganye nk'ukouwanjyeutunganiyeuwawe?”
Yehonadabu aramusubizaati “Uratunganye.”
Na we ati “Nibautunganye, mpaukubokokwawe.”Arakumuha, aherako aramwurizaamushyira mu igare rye.
16 Aravuga ati “Nuko tujyane,urebeishyaka ndwanira Uwiteka.”Nuko amujyana mu igare rye.
17 Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugezaaho yabarimburiyenk'uko Uwiteka yabwiye Eliya.
18 BukeyeYehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umweuburakuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.”Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugirango abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
20 Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.”Barabyamamaza.
21 Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagiraumuntu n'umweusigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura,uhereye mu ruhande rumweukageza mu rundi.
22 Maze Yehu abwirautegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.”Arayibazanira.
23 Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebemuri mwe hataba harimo n'umwe wo mu bagaragu b'Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.”
24 Nuko barinjira ngo batambe igitambo n'ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagiraucika,umubuzeazamuryora, apfe mu cyimbo cye.”
25 Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n'abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagireusohoka n'umwe.”Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n'abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw'ingoro ya Bāli.
26 Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.
27 Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n'ubu.
28 Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukuramuri Isirayeli.
29 Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'iby'ibigirwamana by'izahabu byari i Beteli n'i Dani.
30 Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjyeukagirira inzu ya Ahabu nk'uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli kugezaku buvivi.”
31 Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y'Uwiteka Imana ya Isirayeli n'umutimawe wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
32 Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,
33 uhereye kuri Yorodaniukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy'i Galeyadi n'icy'Abagadi, n'icy'Abarubenin'icy'Abamanase,uhereye Aroweri hahereranye n'ikibaya cya Arunoniukageza i Galeyadi n'i Bashani.
34 Ariko indi mirimo ya Yehu n'ibyo yakoze byose n'iby'imbaraga ze zose, mbesentibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
35 BukeyeYehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, mazeumuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.
36 Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n'umunani.
1 Ataliya nyina wa Ahaziya abonye koumwana we apfuye, arahaguruka, arimburaurubyaro rw'umwami rwose.
2 Ariko Yehoshebaumukobwa w'Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukuramu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umureziwe abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.
3 Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.
4 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumiraabatware batwara amagana b'Abakariti n'abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y'Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y'Uwiteka, aherako aberekaumwana w'umwami.
5 Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufataigihe,umugabane wanyu wa gatatuuzarinda inzu y'umwami,
6 undi mugabane wa gatatuuzarinda irembo ry'i Suri, n'undi mugabane wa gatatuuzabaku irembo inyuma y'abarinzi. Uko ni kouzarinda iyo nzu mukumiriye.
7 Kandi imitwe yanyu ibiri y'abazakurwa ku isabato, muzarinda inzu y'Uwiteka mukikijeumwami.
8 Muzakikizaumwami,umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagaraumwami uko asohotse n'uko yinjiye.”
9 Nuko abatware b'amagana bagenza ukoumutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragendaumuntu wese ajyana abantu be bo gufataigihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, basangaumutambyi Yehoyada.
10 Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, bikaba mu nzu y'Uwiteka.
11 Nuko abarinzi,umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikijeumwamiuhereye mu ruhande rw'iburyo rw'inzuukageza ku rw'ibumoso, bugufibw'icyotero n'inzu.
12 Maze Yehoyada asohoraumwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugiraumwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”
13 Ataliya yumviseurusakurw'abarinzi n'abantu, araza asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.
14 Yitegereje abonaumwami ahagaze ku nkingi nk'ukoumuhango wabo wari uri, n'abatware n'abavuza amakondera begereyeumwami, n'abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”
15 Mazeumutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y'ingabo, kandiumukurikira wese mumwicishe inkota”, kukoumutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y'Uwiteka.”
16 Nuko baramubererekera anyura mu nzira y'amafarashi yatahanaga mu rugo rw'umwami, bamutsinda aho.
17 Maze Yehoyada asezeraniraumwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranyaumwami n'abantu isezerano.
18 Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Mataniumutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'icyotero.
Hanyumaumutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y'Uwiteka.
19 Ajyana abatware b'amagana n'Abakariti n'abarinzi, n'abantu bose bari mu gihugu, basohokana n'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramanukanabanyura mu nzira yo mu irembo ry'abarinzi bajya mu nzu y'umwami. Bagezeyoumwami yicara ku ntebe y'ubwami.
20 Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa,umurwauratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y'umwami.
1 Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.
2 Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.
3 Yowasi akora ibishimwa imbere y'Uwiteka iminsi Yehoyadaumutambyi yamwigishirijemo yose.
4 Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5 BukeyeYowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z'ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y'Uwiteka zigakoreshwa, n'iz'umuntu wese aciwe, n'impiya zoseumuntu wese agambiriye mu mutimawe kuzanamu nzu y'Uwiteka,
6 izo zose abatambyi bazende,umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”
7 Ariko kugezamu mwaka wa makumyabiri n'itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.
8 Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyadaumutambyi n'abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujijegusanaahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z'abo muziranye, ahubwo muzitange kugirango basane aho inzu yasenyutse.”
9 Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z'abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
10 Mazeumutambyi Yehoyada yenda isanduku atoboraumwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufibw'icyotero, mu ruhande rw'iburyo ahoumuntu yinjirira mu nzu y'Uwiteka. Nuko abatambyi barindaurugibakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y'Uwiteka.
11 Bukeyebabonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku,umwanditsi w'umwami n'umutambyi mukurubarazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y'Uwiteka, barayabara.
12 Bamaze gupimaimpiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y'inzu y'Uwiteka, na bo baziha ababaji n'abubatsi bubakaga inzu y'Uwiteka,
13 n'abubakishaga amabuye n'abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n'amabuye abaje byo gusanaahasenyutse ku nzu y'Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusanaiyo nzu.
14 Ariko impiya zazanwaga mu nzu y'Uwiteka ntizakoreshejwe ibikombe by'ifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu by'izahabu cyangwa iby'ifeza by'inzu y'Uwiteka.
15 Bazihaye abakoragaumurimo, kugirango bazikoreshe gusanainzu y'Uwiteka.
16 Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi b'imirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa.
17 Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukurahourubanza n'izo gukurahoibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y'Uwiteka, ahubwo zabaga iz'abatambyi.
18 BukeyeHazayeliumwami w'i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.
19 Yowasiumwami w'Abayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruzaYehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami b'Abayuda bari baratuye n'ibyo yatuye ubwe, n'izahabu zibonetse mu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abyoherereza Hazayeliumwami w'i Siriya. Nuko Hazayeli arorera guterai Yerusalemu.
20 Ariko indi mirimo ya Yowasi n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
21 Bukeyeabagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahagurukabamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila.
22 Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Amasiya yima ingoma ye.
1 Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziyaumwami w'Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma.
2 Akora ibyangwa n'Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.
3 Mazeuburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeliumwami w'i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.
4 Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw'Abisirayeliumwami w'i Siriya yabarenganyaga.
5 Uwiteka aha Abisirayeliumukiza, bavanwa mu buretwa bw'Abasiriya. Abisirayeli baherako basubiramu mahema yabo uko bari basanzwe.
6 Ariko ntibareka ibyaha by'inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.
7 Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n'amagare cumi, n'ingabo zigenza inzovu imwe, kukoumwami w'i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk'umuramaw'aho bahurira.
8 Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
9 Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya mazeumuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.
10 Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi wo ku ngoma ya Yowasiumwami w'Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma.
11 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.
12 Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze yarwanishaga Amasiyaumwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
13 Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubiraku ntebe y'ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli.
14 Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n'indwara, ari yo yamwishe. Yehowasiumwami w'Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n'abanyamafarashi ba Isirayeli!”
15 Elisa aramubwira ati “Endaumuheton'imyambi.”Nuko arayenda.
16 Abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Fataumuhetomu kuboko.”Awufatamu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by'umwami.
17 Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.”Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.”Ararasa. Aravuga ati “Niumwambi w'Uwitekaunesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kukouzatsinda Abasiriya muri Afeka kugezaahouzabatsembera.”
18 Aramubwira ati “Enda imyambi.”Arayenda. Abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Yikubitehasi.”Ayikubitahasi gatatu arekera aho.
19 Umuntu w'Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubisegatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugezaahouzabarimburira. Ariko noneuzatsinda i Siriya gatatu gusa.”
20 BukeyeElisa arapfa, baramuhamba. Undi mwakautashye, ibitero by'Abamowabu bitera icyo gihugu.
21 Bukeyehariho abajyaga guhambaumuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.
22 Hazayeliumwami w'i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.
23 Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubacamuri icyo gihe.
24 BukeyeHazayeliumwami w'i Siriya aratanga, mazeumuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.
25 Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imiduguduBenihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imiduguduya Isirayeli.
1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda yarimye.
2 Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w'i Yerusalemu.
3 Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruzaDawidi, ahubwo yakoraga n'ibyo se Yowasi yakoraga byose.
4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5 Bukeyeubwami bwe bumazegukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ariumwami.
6 Ariko abana b'abo bicanyi ntiyabica nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwoumuntu wese azahōrwe icye cyaha.”
7 Bukeyeyica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy'umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n'ubu.
8 Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehuumwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
9 Yehowasiumwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiyaumwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjyeumushyingireumukobwa wawe.’Bukeyeinyamaswa yo mu kibira cy'i Lebanoni iragikandagira.
10 Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutimawaweuriyogeza. Nuko byirate, arikougumeimuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi,ukagwa woweubwawe hamwe n'Abayuda?”
11 Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasiumwami w'Abisirayeli arazamuka asanga Amasiyaumwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah'Abayuda.
12 Abayuda baneshwa n'Abisirayeli,umuntu wese ahungira mu ihema rye.
13 Maze Yehowasiumwami w'Abisirayeli afatira Amasiyaumwami w'Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z'amabuye z'i Yerusalemu,uhereye ku irembo rya Efurayimuukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.
14 Anyagayo izahabu n'ifeza zose, n'ibintu byose byabonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi bwo mu nzu y'umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubirai Samariya.
15 Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n'imbaraga ze n'uko yarwanye na Amasiyaumwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
16 Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, mazeumuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.
17 Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu akiriho.
18 Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
19 Bukeyeabantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.
20 Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi.
21 Nuko abantu bose b'Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse.
22 Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda,umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.
23 Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma.
24 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
25 Maze agaruraurugabano rwa Isirayeli,uhereye aharasukirwa i Hamatiukageza ku Nyanja ya Araba, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiyemu mugaragu wayo w'umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w'i Gatiheferi.
26 Kuko Uwiteka yabonye koumubabaro w'Abisirayeli ari mubi cyane,uhereye ku mbataukagera ku b'umudendezo, kandi nta n'umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.
27 Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y'ijuru, ahubwo abakirishaukubokokwa Yerobowamu mwene Yehowasi.
28 Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, n'uko yarwanaga akagaruriraIsirayeli i Damasiko n'i Hamati hari ah'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
29 Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b'Abisirayeli, mazeumuhungu we Zekariya yima ingoma ye.
1 Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamuumwami w'Abisirayeli, Uziya mwene Amasiyaumwami w'Abayuda yarimye.
2 Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w'i Yerusalemu.
3 Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo se Amasiya yakoze byose.
4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro.
5 Hanyuma Uwiteka atezaumwami ibibembe arinda atanga akiriumubembe, akajya arara mu nzu y'akato. Nuko Yotamuumwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.
6 Nuko indi mirimo ya Uziya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
7 BukeyeUziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Yotamu yima ingoma ye.
8 Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunaniwo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.
9 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ba sekuruzabakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
10 BukeyeShalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubitaamutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye.
11 Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.
12 Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati “Abana bawe kugezaku buvivibazicara ku ntebe y'ubwami bw'Abisirayeli.”Nuko birasohora.
13 Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amaraukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma.
14 Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye.
15 Nuko indi mirimo ya Shalumu n'ubugomebwe byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.
16 BukeyeMenahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n'abari barimo bose n'ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururiraamarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza.
17 Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma.
18 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
19 BukeyePuliumwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z'ifeza igihumbi, kugirango amutizeamaboko abone uko akomera mu bwami bwe.
20 Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b'abatunzi bose ifeza,umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z'ifeza mirongo itanu, ngo aziheumwami wa Ashuri. Nukoumwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.
21 Nuko indi mirimo ya Menahemu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
22 BukeyeMenahemu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Pekahiya yima ingoma ye.
23 Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
24 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
25 BukeyePeka mwene Remaliyaumutware we aramugomera, amwicana na Arugobuna Ariyeha i Samariya, mu nzu y'igihome yo mu rugo rw'ibwami. Yari kumwe n'Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.
26 Ariko indi mirimo ya Pekahiya n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.
27 Mu mwaka wa mirongo itanu n'ibiri wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma.
28 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
29 Ku ngoma ya Pekaumwami w'Abisirayeli, Tigulatipileseriumwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni n'Abelibetimāka n'i Yanowa, n'i Kedeshi n'i Hasori, n'i Galeyadi n'i Galilaya, n'igihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe.
30 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramuteraaramwica, aherako yima mu cyimbo cye.
31 Ariko indi mirimo ya Peka n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.
32 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli, Yotamu mwene Uziyaumwami w'Abayuda yarimye.
33 Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, ayimaraho imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki.
34 Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose.
35 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry'inzu y'Uwiteka ryo haruguru.
36 Ariko indi mirimo ya Yotamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
37 Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resiniumwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda.
38 Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Ahazi yima ingoma ye.
1 Mu mwaka wa cumi n'irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamuumwami w'Abayuda yarimye,
2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y'Uwiteka Imana ye, nka sekuruzaDawidi.
3 Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ndetse acishaumuhungu we mu muriroakurikije ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
4 Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z'imisozi no munsi y'igiti kibisi cyose.
5 BukeyeResiniumwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha.
6 Icyo gihe Resiniumwami w'i Siriya agaruriraAbasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayona bugingo n'ubu.
7 Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseriumwami wa Ashuri ati “Ndiumugaragu wawe kandi ndi n'umwana wawe. Zamukaunkizeumwami w'i Siriya n'umwami w'Abisirayeli bampagurukiye.”
8 Ahazi yenda ifeza n'izahabu zibonetse mu nzu y'Uwiteka no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami, abyohererezaumwami wa Ashuri ho ituro.
9 Nukoumwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.
10 BukeyeAhazi ajya i Damasiko guhurana Tigulatipileseriumwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriyaumutambyi ishusho yacyo n'urugerorwacyo uko cyakozwe kose.
11 Nuko Uriyaumutambyi yubakaigicaniro nk'icyo, akurikijeurugerorwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriyaumutambyi yacyubatse, kugirangoumwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye.
12 Bukeyeumwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.
13 Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry'ifu y'impeke, asukahon'amaturo ye y'ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro.
14 Kandi icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y'inzu hagati y'icyotero n'inzu y'Uwiteka, agishyira iruhande rw'icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
15 Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriyaumutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujyautambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo,utureituro ry'ifu y'impeke rya nimugoroba, kandi n'igitambo cy'umwami cyoswa, n'ituro rye ry'ifu y'impeke, hamwe n'igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n'ituro ryabo ry'ifu y'impeke, n'amaturo yabo y'ibyokunywa,uminjagire amaraso yose y'igitambo cyoswa, n'ay'ikindi gitambo, ariko icyotero cy'umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”
16 Uko ni ko Uriyaumutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.
17 Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by'ibitereko, avanaho n'igikarabiro. Kandi akurahoigikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by'inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe.
18 Kandi ibaraza ry'isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y'Uwiteka, n'irembo ryo ku gikari ry'umwami ubwe, arabihindura ku bw'umwami wa Ashuri.
19 Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
20 Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.
1 Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Ahaziumwami w'Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.
2 Akora ibyangwa n'Uwiteka, ariko ntiyahwanije n'abami b'Abisirayeli bamubanjirije.
3 BukeyeShalumaneseriumwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseyaaramutsinda. Hoseya ahindukaumuhakwa, amuzanira amakoro.
4 Ariko hanyumaumwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagihaumwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza ukoumwakautashye. Ni cyo cyatumyeumwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu.
5 Bukeyeumwami wa Ashuri arazamuka yubikaigihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.
6 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya,umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu miduguduy'Abamedi.
7 Ibyo byatewe n'uko Abisirayeli bari bacumuyeku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawoumwami wa Egiputa, bakubahaizindi mana,
8 bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli.
9 Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumuraku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu miduguduyabo yose,uhereye ku minara y'abarinziukageza ku miduguduigoswe n'inkike.
10 Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose.
11 Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk'uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.
12 Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”
13 Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n'Abayuda, abivugiyemu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukiremurekeingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n'amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruzabyose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b'abahanuzi.”
14 Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk'uko ba sekuruzabagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,
15 bakanga amateka ye n'isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n'ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagiraumumarobahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.
16 Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,
17 bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakiguriragukoraibyangwa n'Uwiteka kugirango bamurakaze.
18 Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukanaimbere ye ntihagirausigara keretseumuryango w'Abayuda wonyine.
19 Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y'Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.
20 Nuko Uwiteka yangaurubyaro rw'Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y'abanyazi, kugezaubwo yabaciye imbere ye,
21 kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukoraicyaha gikomeye.
22 Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka
23 kugezaubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiyemu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu.
24 Hanyumaumwami wa Ashuri yimura abantu i Babulonin'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu miduguduy'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu miduguduyaho.
25 Ariko bakihatura ntibubahaUwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.
26 Ni ko kubwiraumwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuyeukabatuza mu miduguduy'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.”
27 Nukoumwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y'Imana y'icyo gihugu.”
28 Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubahaUwiteka.
29 Ariko ab'amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturagamu miduguduyaryo.
30 Ab'i Babulonibiremera Sukotibenoti, ab'i Kuta biremera Nerugali, ab'i Hamati biremera Ashima.
31 Abawa biremera Nibuhazina Tarutaki, ab'i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z'i Sefaravayimu.
32 Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.
33 Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y'amahanga bimuwemoyagenzaga.
34 N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubahaUwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.
35 Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubaheizindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.
36 Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.
37 Kandi amateka n'imihango n'amategeko n'ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.
38 Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubaheizindi mana.
39 Ahubwo mujye mwubahaUwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y'abanzi banyu bose.”
40 Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.
41 Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n'ibishushanyo byabo bibajwe, n'abana babo n'abuzukurubabo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruzabagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.
1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Elaumwami w'Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahaziumwami w'Abayuda yarimye,
2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.
3 Uwo akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo sekuruzaDawidi yakoraga byose.
4 Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy'inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugezaicyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.
5 Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b'Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije
6 kuko yomatanye n'Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.
7 Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeyeagandiraumwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.
8 Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y'abarinzi n'abo mu miduguduigoswe n'inkike, ahindūra igihugu cyose kugezai Gaza n'ingabano zaho.
9 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Elaumwami w'Abisirayeli, Shalumaneseriumwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.
10 Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseyaumwami w'Abisirayeli.
11 Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu miduguduy'Abamedi,
12 kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.
13 Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, Senakeribuumwami wa Ashuri yarazamutse atera imiduguduyose y'i Buyudayari igoswe n'inkike, arayitsinda.
14 BukeyeHezekiyaumwami w'Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyountegeka ndacyemera.”Nukoumwami wa Ashuri aca Hezekiyaumwami w'Abayuda icyiru cy'italanto z'ifeza magana atatu, n'iz'izahabu mirongo itatu.
15 Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami.
16 Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z'urusengero rw'Uwiteka, n'izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, azihaumwami wa Ashuri.
17 Bukeyeumwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n'ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukorew'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.
18 Baherako bahamagazaumwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiyaumunyarugo, na Shebunaumwanditsi, na Yowa mwene Asafuumucurabwenge, barabasanga.
19 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru,umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?
20 Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby'ubusa, ngo dufiteimigambi n'amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watumaumugandira?
21 Erega wiringiyeurubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa,umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumitamu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawoumwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’
22 “Kandi nimuvugamuti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’
23 Nuko rerousezerane na databujaumwami wa Ashuri,ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba woweubwawe wazibonera abayajyaho.
24 Wabasha ute kwirukanaumutware n'umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi?
25 Ngo mbese azamutse guteraaha, akaharimbura atabitegetswe n'Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamukautereicyo gihugu,ukirimbure.’”
26 Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubizaRabushake bati “Turakwinginze, vugananatwe n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugananatwe mu Ruyudango aba bantu bari ku nkike babyumve.”
27 Nuko Rabushake arabasubizaati “Mbeseugirango databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugirango barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
28 Maze Rabushake arahagarara, arangururaijwi rirenga mu rurimirw'Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry'umwami mukuru,umwami wa Ashuri.
29 Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.
30 Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo niukuriUwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwaumwami wa Ashuri.
31 Mwe kumvira Hezekiya, kukoumwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzurena we, musohoke mumusange,umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutiniwe, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye,
32 ngo kugezaubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu, n'igihugu kirimo amavuta y'imyelayo n'ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’
33 Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukizaigihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri?
34 Imana z'i Hamati n'iza Arupadiziri he? Imana z'i Sefaravayimu n'iz'i Hena n'iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab'i Samariya amaboko ye?
35 Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukizai Yerusalemu.”
36 Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kukoumwami yari yategetse ngo “Ntimugireicyo mumusubiza.”
37 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiyaw'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.
1 Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.
2 Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo we, na Shebuna w'umwanditsi, n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.
3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi niumunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.
4 Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebujaumwami wa Ashuri yamutumye gutukaImana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe,usabire abantu basigaye.’”
5 Nuko abagaragu b'Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6 Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.
7 Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubiramu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’”
8 Hanyuma Rabushake asubirayo, asangaumwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9 Bukeyeuwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhakaumwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteyekukurwanya.”Abyumvise yongera gutumakuri Hezekiya ati
10 “Nimugende mubwire Hezekiyaumwami w'Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwaumwami wa Ashuri.’
11 Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni woweuzabakira?
12 Mbese imana z'abanyamahanga, ba sogokuruzabanjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani, n'i Resefu n'Abanyedeni bari i Telasari?
13 Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadin'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14 Bukeyeintumwa zishyikiriza Hezekiyaurwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburiraimbere y'Uwiteka.
15 Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.
16 Tegaugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka,urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutukaImana ihoraho.
17 Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,
18 bajugunye imana zabo mu murirokuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.
19 Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginzeudukizeamaboko ye, kugirango abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.”
20 Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribuumwami wa Ashuri, irabikwemereye.
21 Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzehongo ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, aragusekaakagushinyagurira,umukobwa w'i Yerusalemu akujungurijeumutwe.
22 Ngo ni nde watonganijeukamutuka? Uwo wakanitseukamurebaigitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
23 WatukiyeUwiteka mu ntumwa zaweuravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.
24 Nafukuyeamazi y'ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’
25 “Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugirangourimbure imiduguduigoswe n'inkike,uyihindure ibirundo by'amatongo.
26 Ni cyo cyatumagaabaturagebayo bagira intege nke, bagakukaumutimabagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi, nk'ubwatsi bukimera, cyangwaubwatsi bumerahejuru y'inzu, cyangwa nk'ingano zirumbyezikiri nto.
27 “Ariko nzi imyicarire yawe, n'imitabarire yawe n'imitabarukireyawe, n'uburakari wandakariye.
28 Kukouburakari wandakariye n'umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyiraumuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubizemu nzira yakuzanye.
29 “Nuko reroweho Hezekiya, iki ni cyo kizakuberaikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimezaubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
30 Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
31 Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musoziwa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
32 “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasaumwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
33 Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
34 Nzarinda uyu murwa nywukizeku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.”
35 Maze mu ijoro ry'uwo munsi, marayika w'Uwiteka arasohoka ateraurugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovuumunanin'ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.
36 Nuko Senakeribuumwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.
37 Bukeyeari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Mazeumuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.
1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeyeumuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kukoutazakira, ahubwougiyegutanga.’”
2 Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuriimbere yawe n'umutimautunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.”Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riramubwira riti
5 “Subirayo,ubwire Hezekiyaumutware w'ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruzaDawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatuuzazamuke ujye mu nzu y'Uwiteka.
6 Kandi ku kubahokwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu, kandi nzagukizanya n'uyu murwa, mbakizeumwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’”
7 Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzaneumubumbe w'imbuto z'umutini.”Barawuzanabawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira.
8 Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka ku munsi wa gatatu?”
9 Yesaya aramusubizaati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubirainyuma intambwe cumi?”
10 Hezekiya aramusubizaati “Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubireinyuma intambwe cumi.”
11 Nukoumuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugerorwa Ahazi, agisubizainyuma intambwe cumi.
12 Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladaniumwami w'i Babuloniyoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye.
13 Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y'ububikobwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
14 Bukeyeumuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubazaati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”
Hezekiya aramusubizaati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni.”
15 Arongera aramubazaati “Mu rugo rwawe babonyemo iki?”Hezekiya aramusubizaati “Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”
16 Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka:
17 Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n'ibyo ba sogokuruzababitse kugezaubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.
18 Kandi abahungu baweuzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”
19 Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwitekauvuzeni ryiza.”Arongera aravuga ati “None se si byiza, niba hazabaho amahoro n'iby'ukurinkiriho?”
20 Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'imbaraga ze zose, n'uko yafukuyeikidendezi agacaumukorewo kuzanaamazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
21 Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Manase yima ingoma ye.
1 Manase yimye amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.
2 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
3 Yongera kubakaingoro se Hezekiya yari yarashenye yubakan'ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk'uko Ahabuumwami w'Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.
4 Yubakaibicaniro mu nzu y'Uwiteka yari yaravuzehoati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”
5 Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.
6 Anyuzaumuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze.
7 Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n'umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”
8 Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruzababo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n'amategeko yoseumugaragu wanjye Mose yabategetse.”
9 Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukoraibyaha biruta iby'amahanga Uwiteka yarimburiyeimbere y'Abisirayeli.
10 BukeyeUwiteka avugiramu bagaragu be b'abahanuzi ati
11 “Ubwo Manaseumwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,
12 ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye gutezai Yerusalemu n'i Buyudaibyago bikomeye, bitumaubyumvise wese yumva amatwi avugamoinjereri.
13 Kandi nzageresha i Yerusalemuumugoziw'i Samariya, na timazi y'inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk'ukoumuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.
14 Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y'ababisha babo, bahindukeumuhigon'umunyago by'ababisha babo bose,
15 kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza,uhereye igihe ba sekuruzababo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’”
16 Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugezaaho yayujurijei Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka.
17 Ariko indi mirimo ya Manase n'ibyo yakoze byose n'icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
18 Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murimawo ku rugo rwe wariumurimawa Uza, mazeumuhungu we Amoni yima ingoma ye.
19 Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w'i Yotuba.
20 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko se Manase yakoraga.
21 Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.
22 Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.
23 Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.
24 Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimikaumuhungu we Yosiya ingoma ye.
25 Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
26 Nuko bamuhamba mu mva ye mu murimawa Uza, mazeumuhungu we Yosiya yima ingoma ye.
1 Yosiya yimye amaze imyaka munaniavutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w'i Bosikati.
2 Ariko we akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruzaDawidi zose, ntiyakebakeba.
3 Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, atumaumwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamumu nzu y'Uwiteka ati
4 “Zamukausange Hilukiyaumutambyi mukuru,umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y'Uwiteka, izo abarinzi b'urugibasonzoranije mu bantu,
5 bazihe abategekaumurimowo mu nzu y'Uwiteka, kugirango zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y'Uwiteka, basane aho isenyutse,
6 nk'ababaji n'abubatsi n'abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n'amabuye abajwe byo gusanainzu.
7 Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”
8 BukeyeHilukiyaumutambyi mukuruabwira Shafaniumwanditsi ati “Ntoye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.”Hilukiyaaherako agiha Shafaniumwanditsi, aragisoma.
9 Hanyumaumwanditsi Shafani asubiraibwami, atekerezaumwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y'Uwiteka.”
10 Shafaniumwanditsi arongera abwiraumwami ati “Kandi Hilukiyaumutambyi ampaye igitabo.”Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami.
11 Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy'amategeko, ashishimura imyambaro ye.
12 Umwami aherako ategeka Hilukiyaumutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafaniumwanditsi, na Asayaumugaragu w'umwami ati
13 “Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n'aba bantu n'Abayuda bose, iby'amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, kukouburakari bw'Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruzabatumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”
14 Nuko Hilukiyaumutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basangaumuhanuzikazi. Hulidamuka Shalumuumuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasiumubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugoreyari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavuganana we.
15 Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabowabantumyeho muti
16 ‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n'abahatuye, nk'uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yoseumwami w'Abayuda yasomye,
17 kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumyeuburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’
18 Arikoumwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
19 Kukoumutimawawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturagebaho, ko hazahindukaumusakan'ikivumeukicisha bugufiimbere y'Uwiteka,ugashishimura imyambaro yaweukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
20 Nuko nzagusangisha ba sogokuruzaushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’”
Baherako baraza babitekererezaumwami.
1 Mazeumwami atumiraabakuru b'Abayuda n'ab'i Yerusalemu bose, bateranira aho ari.
2 Bageze aho,umwami arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, hamwe n'abagabo b'Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bose, bajyana na we n'abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose, aboroheje n'abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy'isezerano cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, arayabasomera barayumva.
3 Mazeumwami ahagarara iruhande rw'inkingi, asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije, n'amateka ye abishyizehoumutimawe wose n'ubugingo bwe bwose, kugirango asohoze amagambo y'iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.
4 Nukoumwami ategeka Hilukiyaumutambyi mukuru, n'abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n'abarinzi b'inzugi, gukuramu rusengero rw'Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n'ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y'i Yerusalemu mu kabande k'i Kidironi,umuyonga wabyo awujyana i Beteli.
5 Yirukanaabatambyi b'ikigirwamana bashyizweho n'abami b'Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu miduguduy'i Buyudan'ahateganye n'i Yerusalemu hose, agakurahon'abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n'izuba n'ukwezi n'inyenyeri n'ingabo zose zo mu ijuru.
6 Akura igishushanyo cya Ashera mu nzu y'Uwiteka, akijyana inyuma y'i Yerusalemu ku kagezi kitwa Kidironi agitwikira kuri ako kagezi, aragisiribanga kibaumuyonga. Uwo muyonga wacyo aherako awusesaku bituro by'abakene.
7 Asenya amazu y'abatinganyi yari mu nzu y'Uwiteka, aho abagore baboheraga inyegamo zo gukingira igishushanyo cya Ashera.
8 Akura abatambyi bose bo mu miduguduy'i Buyuda, yangiza ingoro aho abatambyi boserezaga imibavu,uhereye i Gebaukageza i Bērisheba, asenya ingoro zo ku marembo, imwe yari ku irembo ryo kwa Yosuwa igisonga cy'umurwa, iyindi yari ibumosobw'irembo ry'uwo murwa.
9 Abatambyi bo mu ngoro ntibarakazamuka ngo bajye ku cyotero cy'Uwiteka i Yerusalemu, ahubwo bajyaga basangira na bene wabo imitsima idasembuwe.
10 Kandi yangiza n'i Tofeti hari mu gikombe cya bene Hinomu, ngo he kugiraumuntu weseunyurizaMolekiumwana we w'umuhungu cyangwa w'umukobwa mu muriro.
11 Akurahoamafarashi abami b'Abayuda bari baraterekereje izuba, ahajya mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'inzu ya Natanimelekiumunyanzu hahereranye n'urusengero, atwika n'amagare yari yaraterekerejwe izuba.
12 Kandi ibicaniro byari hejuru y'inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b'Abayuda bari barubatse, n'ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka, na byoumwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo,umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi.
13 Kandi ingoro zari ziteganye n'i Yerusalemu, zari iburyo bw'umusoziw'irimbukiro, izo Salomoumwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy'Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy'Abamowabu, na Milikomu ikizira cy'Abamoni,umwami arabyangiza.
14 Avunagura inkingi, atema ibishushanyo bya Ashera, kandi aho byabaga ahuzuzaamagufwa y'abantu.
15 Kandi igicaniro cy'i Beteli n'ingoro Yerobowamu mwene Nebati yubatse, ari we woheje Abisirayeli ngo bacumure, icyo gicaniro n'iyo ngoro arabisenya atwika iyo ngoro, arabisiribanga bibaumuyonga, atwika n'igishushanyo cya Ashera.
16 Yosiyaagikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu batabururaamagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri wa muntu w'Imana yari yaravuze.
17 Yosiya aravuga ati “Kiriya gishushanyo ndeba ni rwibutso ki?”
Abanyarurembo baramusubizabati “Ni igituro cy'umuntu w'Imana waturutse i Buyuda, ahanuriraku gicaniro cy'i Beteli ibyoukozeibyo.”
18 Umwami aravuga ati “We nimumureke, ntihagireumuntuutabururaamagufwa ye.”
Nuko amagufwa ye barayareka bareka n'ay'umuhanuzi wavuye i Samariya.
19 Kandi amazu yose y'ingo zo mu miduguduy'i Samariya abami b'Abisirayeli bari barubatse barakaza Uwiteka, Yosiya ayakurahoayagenza uko yagenje ay'i Beteli kose.
20 Yicira abatambyi bose bo mu ngoro zari zihari ku bicaniro byazo abitwikiraho amagufwa y'abantu,birangiye asubirai Yerusalemu.
21 Hanyumaumwami ategeka abantu bose ati “Nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk'uko byanditswe muri cya gitabo cy'isezerano.”
22 Ntabwo baherukagakuziririza Pasika bihwanye n'ubwo,uhereye igihe abacamanza baciraga Abisirayeli imanza, kugezaubwo haba no ku ngoma zose z'abami b'Abisirayeli n'iz'ab'Abayuda.
23 Pasika iyo yaziririjwe mu mwaka wa cumi n'umunaniw'Umwami Yosiya, bayiziririza Uwiteka i Yerusalemu.
24 Kandi abashitsi n'abapfumu na terafimu n'ibishushanyo bisengwa, n'ibizira byose byabonetse mu Buyudan'i Yerusalemu, na byo Yosiya abikuraho, kugirango asohoze amagambo y'amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiyaumutambyi yabonye mu nzu y'Uwiteka.
25 Kandi nta mwami mu bamubanjirije wariuhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n'umutimawe wose n'ubugingo bwe bwose n'imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.
26 Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiyengo arekeuburakari bwe bugurumanayarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose.
27 Uwiteka aravuga ati “Nzakura Abayuda imbere yanjye nk'uko nakuyehoAbisirayeli, kandi nzahakana Yerusalemu iyo,umurwa nitoranirije n'inzu nari naravuzehonti ‘Ni mo izina ryanjye rizaba.’”
28 Ariko indi mirimo ya Yosiya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
29 Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Nekoumwami wa Egiputa arazamuka ateraumwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido.
30 Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry'intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye.
Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugiraumwami, yima ingoma ya se.
31 Yowahazi yimye amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutaliumukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.
32 Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruzabakoraga byose.
33 Hanyuma Farawo Neko amubohera i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, kugirango adategeka i Yerusalemu. Abo mu gihugucy'Abayuda abaca icyiru cy'italanto z'ifeza ijana, n'italanto imwe y'izahabu.
34 Maze Farawo Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya asimbura se ku ngoma, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Nuko avanayo Yowahazi, amujyana muri Egiputa agwayo.
35 Maze Yehoyakimu aha Farawo izo feza n'izahabu, ariko ategeka abo mu gihugu cy'Abayuda ko ari bo bazitanga nk'uko Farawo yategetse. Yakaumuntu wese wo mu gihugu ifeza n'izahabu uko yazibacaga, ngo abihe Farawo Neko.
36 Yehoyakimu uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Zebidaumukobwa wa Pedaya w'i Ruma.
37 Yakoze ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruzabakoze byose.
1 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniarabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.
2 Maze Uwiteka amutezaibitero by'Abakaludayan'Abasiriya n'Abamowabu n'Abamoni, arabohereza abateza i Buyudango baharimbure, nk'uko Uwiteka yari yavugiyemu bagaragu be b'abahanuzi.
3 Niukuri, itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugirango abīkure imbere abahōye ibicumuroManase yacumuyebyose,
4 n'amaraso y'abatacumuyeyavushije, kuko yujujei Yerusalemu amaraso y'abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.
5 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
6 Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
7 Arikoumwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kukoumwami w'i Babuloniyahindūye ibihugu by'umwami wa Egiputa byose,uhereye ku kagezi ka Egiputaukageza ku ruzi Ufurate.
8 Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita,umukobwa wa Elunatani w'i Yerusalemu.
9 Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se yakoze byose.
10 Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.
11 BukeyeNebukadinezariumwami w'i Babuloniarihagurukiraubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.
12 Nuko Yehoyakiniumwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munaniari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.
13 Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomoumwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze.
14 Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu.
15 Nuko ajyana Yehoyakini i Babulonin'umugabekazi n'abagore b'umwami, n'inkone ze n'abatware b'ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloniari imbohe.
16 Kandi abantu bose b'abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby'intambara. Abo ni boumwami w'i Babuloniyajyanye i Babuloniari imbohe.
17 Nukoumwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.
18 Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali,umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.
19 Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo Yehoyakimu yakoze byose.
20 Uburakari bw'Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n'i Buyudabiba bityo, kugezaubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomeraumwami w'i Babuloni.
1 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.
2 Nuko bagota uwo murwa kugezamu mwaka wa cumi n'umwe ku ngoma y'umwami Sedekiya.
3 Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.
4 Hanyuma Abakaludayabaca icyuho mu nkike y'umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y'inkike zihereranye n'umurimaw'umwami. Kandi Abakaludayabari bagoseumurwa impande zose,umwami na we aca mu nzira ya Araba.
5 Maze ingabo z'Abakaludayazikurikiraumwami zimufatira mu kibaya cy'i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna.
6 Nuko bafataumwami, baramuzamura bamushyiraumwami w'i Babulonii Ribula, bamuciraurubanza.
7 Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.
8 Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi,umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu.
9 Agezeyo atwika inzu y'Uwiteka n'inzu y'umwami, n'amazu yose y'i Yerusalemu arayatwika.
10 Maze ingabo z'Abakaludayazose zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike z'i Yerusalemu impande zose.
11 Bukeyeabantu bari basigaye mu murwa, n'abari bakejeumwami w'i Babulonina rubanda rusigaye, abo Nebuzaradaniumutware w'abarinzi abajyana ari imbohe.
12 Ariko uwo mutware w'abarinzi ahasiga abantu baho b'abatindi hanyuma y'abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
13 Kandi inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyari mu nzu y'Uwiteka, Abakaludayabarabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
14 Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibifashi n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose, n'ibyotero n'ibyungu.
15 Kandi uwo mutware w'abarinzi ajyana ibintu by'izahabu n'iby'ifeza.
16 Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n'ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero.
17 Inkingi imweuburebure bwayo bwari mikono cumi n'umunani, kandiumutwe wayo wacuzwe mu miringa,uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n'urushundura hariho n'imbuto z'amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n'ibisa n'urushundura.
18 Bukeyeumutware w'abarinzi afata Serayaumutambyi mukuru, na Zefaniyaumutambyi wa kabiri n'abarinzi b'irembo batatu,
19 kandi muri uwo murwa ahafatiraumutware w'ingabo, n'abagabo batanu b'ibyegera by'umwami yasanze aho, n'umwanditsi w'umugabaw'ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n'abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.
20 Nuko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi, arabajyana abashyiraumwami w'i Babulonii Ribula.
21 Umwami w'i Babuloniabicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.
Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.
22 Kandi abantu basigaye mu gihugu cy'i Buyuda, abo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.
23 Hanyuma abatware b'ingabo bose hamwe n'ingabo zabo bumvise koumwami w'i Babuloniyahaye Gedaliyaubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumetiw'i Netofa, na Yāzaniyaumuhungu wa wa Munyamāka hamwe n'ingabo zabo.
24 Gedaliya abarahirana n'ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b'Abakaludaya, mugumemu gihugu mukorereumwami w'i Babuloni, ni ho muzabaamahoro.”
25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma araza azanye n'abantu cumi, bica Gedaliya n'Abayuda n'Abakaludayabari kumwe na we i Misipa.
26 Abantu bose, aboroheje n'abakomeye n'abatware b'ingabo, baherako barahagurukabajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
27 Mu mwaka wa mirongo itanu n'irindwi Yehoyakiniumwami w'Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa makumyabiri n'irindwi wako, Evili Merodakiumwami w'i Babulonimu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubizaYehoyakiniumwami w'Abayuda icyubahiro amuvanamu nzu y'imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.
28 Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.
29 Amukuramu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubahokwe.
30 Umwami yamuhagaibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubahokwe.