1 Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.
2 Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakireumukobwa w'inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugirangoususurukirwe, nyagasani.”
3 Nuko bashakaumukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w'i Shunemubamuzaniraumwami.
4 Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuyaumwami amukorera, arikoumwami ntiyamumenya.
5 Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzabaumwami.”Yitunganiriza amagare n'abagendera ku mafarashi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.
6 Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n'iki?”Adoniya yariumuntu w'uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.
7 Bukeyeajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatariumutambyi, baramukurikira bamutizaamaboko.
8 Ariko Sadokiumutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Nataniumuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya.
9 Hanyuma Adoniya yenda inka n'intama bibyibushyeabyicira ku gitare cy'i Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana b'umwami bose, n'Abayuda bose b'abagaragu b'umwami.
10 Arikoumuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika.
11 Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
12 Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugireinama kugirangoukizeamagara yawe n'ay'umuhungu wawe Salomo.
13 Dore gendausange Umwami Dawidiumubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiyeumujawawe uti: Niukuri,umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni weuzimaingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’
14 Nukoukivuganan'umwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.”
15 Nuko Batisheba asangaumwami aho yari ari ku murere, arikoumwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w'i Shunemuyabaga aho amukorera.
16 Batisheba arunamaaramyaumwami. Umwami aramubazaati “Hari icyoushaka?”
17 Aramusubizaati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe,ubwiraumujawawe uti ‘Niukuriumuhungu wawe Salomo ni weuzimamaze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami bwanjye.’
18 Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimyeutabizi.
19 Ubu yishe inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose na Abiyatariumutambyi na Yowabuumugabaw'ingabo, arikoumugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse.
20 Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose bagutezeamaso ngoubamenyeshe ūzima ingoma yawe,umazegutanga.
21 Kandi dore mwami nyagasani, numaragutangaugasanga ba sogokuruza,utabigenjeje utyo jyewe n'umuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.”
22 Akivuganan'umwami,umuhanuzi Natani arinjira.
23 Babwiraumwami bati “Nguyuumuhanuzi Natani araje.”Ageze imbere y'umwami amwikubitaimbere yubamye.
24 Natani abazaumwami ati “Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni weuzimaumazegutanga, akicara ku ntebe y'ubwami?
25 Dore uyu munsi yamanutse yica inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose n'abatware b'ingabo na Abiyatariumutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo ‘Umwami Adoniya aragahoraho.’
26 Ariko jyeweumugaragu wawe na Sadokiumutambyi, na Benaya mwene Yehoyada n'umugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse.
27 Mbese ibyo byabaye ku itegeko ry'umwami databuja, kandiutabwiye abagaragu bawe ūzicara ku ntebe y'umwami databuja,umazegutanga?”
28 Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.”Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y'umwami.
29 Nukoumwami ararahira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,
30 uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Niukuriumuhungu wawe Salomo ni weuzimamaze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami mu cyimbo cyanjye’, niukurini ko ndi bubitegeke uyu munsi.”
31 Batisheba yunamaimbere y'umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.”
32 Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadokiumutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.”Bitabaumwami.
33 Nukoumwami arababwira ati “Mujyane n'abagaragu ba shobuja, kandi muhekesheumuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukanena we mujye i Gihoni.
34 Nukoumutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abeumwami wa Isirayeli, maze muvuzeikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’
35 Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y'ubwami bwanjye, kuko azabaumwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kubaumwami w'Abisirayeli n'uw'Abayuda.”
36 Nuko Benaya mwene Yehoyada asubizaumwami ati “Amen. Uwiteka Imana y'umwami databuja na yo ibihamye.
37 Nk'uko Uwiteka yabanaga n'umwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugirango irushe iy'umwami databuja gukomera.”
38 Nukoumutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y'Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.
39 Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry'amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”
40 Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw'urusakurwabo.
41 Maze Adoniya n'abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry'ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusakuni urw'iki koumurwauvurunganye?”
42 Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatariumutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uriumuntuukomeye kandiuzanye inkuru nziza.”
43 Yonatani abwira Adoniya ati “Niukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abeumwami.
44 Kandiumwami yamwohereje hamwe na Sadokiumutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti bamuhekesha ku nyumbu y'umwami.
45 Sadokiumutambyi n'umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bitumaumurwaurangīra. Ni rwo urwo rusakumwumva.
46 None ubu Salomo yicaye ku ntebe y'ubwami.
47 Kandi abagaragu b'umwami baje basabira Umwami Dawidi databujaumugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugirango irushe iyawe gukomera.’Umwami aherako yunamaku gisasiro cye
48 aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’”
49 Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahagurukabaragendaumuntu wese aca ukwe.
50 Nuko Adoniya atinya Salomo, arahagurukaaragenda yisunga amahembe y'icyotero.
51 Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y'icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyeweumugaragu we.’”
52 Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ariumuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n'icyaha azapfa.”
53 Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukuraku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “Itahire.”
1 Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangirizaumuhungu we Salomo aramubwira ati
2 “Ubu ndagiye nk'uko ab'isi bose bagenda. Nuko komeraugaragaze ko uriumugabo.
3 Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo,ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugirangoubashishwe ibyouzakora byose ahouzagana hose,
4 kugirango Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzehoati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukurin'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzaburauzungura ingoma ya Isirayeli.’Uko ni ko Imana yavuze.
5 “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n'ibyo yagiriye abagaba bombi b'ingabo za Isirayeli: Abunerimwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk'ayo mu ntambara mu gihe cy'amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.
6 Nukouzamugenze ukouzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
7 “Ariko bene Barizilayi w'Umunyagaleyadiuzabagirire neza, bazajye basangira n'abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.
8 “KandiufiteShimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumyeumuvumomubiumunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’
9 Ariko rero ntuzamubarenk'utarihourubanza, kuko uriumunyabwengeuzamenye ukoukwiriye kumugirira, kandiuzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”
10 Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi.
11 Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n'indi mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu.
12 Nuko Salomo asubiraku ngoma ya se Dawidi,ubwami bwe burakomezwa cyane.
13 BukeyeAdoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubazaati “Uzanywe n'amahoro?”
Na we ati “Ni amahoro.”
14 Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.”
Umugabekazi ati “Mbwira.”
15 Aramubwira ati “Uzi koubwami bwariubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbeumwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawen'Uwiteka.
16 Ariko none hari icyo ngusabantukinyime.”
Aramusubizaati “Kivuge.”
17 Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w'i Shunemu.”
18 Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugiraku mwami.”
19 Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugireAdoniya ibye. Nukoumwami amubonye ahagurutswano kumusanganira, aramwunamira asubiraku ntebe y'ubwami, ategeka ko bazana intebe y'umugabekazi. Nukoumugabekazi yicara iburyo bwa Salomo.
20 Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusabagito ntukinyime.”
Umwami aramusubizaati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.”
21 Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w'i Shunemu.”
22 Nuko Umwami Salomo asubizanyina ati “Ni iki gitumausabira Adoniya Abisagi w'i Shunemu? Erega wamusabira n'ubwami kuko ari mukuruwanjye, yego! Kandiugasabira na Abiyatariumutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”
23 Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije.
24 Nuko rero ndahiye Uwitekauhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk'uko yasezeranye, niukuriuyu munsi Adoniya baramwica.”
25 Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumiraaramwica.
26 Kandiumwami abwira Abiyatariumutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wariukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyagauhekaisanduku y'Uwiteka Imana imbere y'umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.”
27 Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw'Uwiteka, kugirango asohoze ijambo Uwiteka yavugiyei Shilo ku nzu ya Eli.
28 Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry'Uwiteka, yisunga amahembe y'icyotero.
29 Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry'Uwiteka, ubu ari ku cyotero.”Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Gendaumwice.”
30 Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry'Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’”
Na we aramusubizaati “Oya ahubwo ndagwa aha.”
Benaya aragenda abwiraumwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
31 Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze,umwiceumuhambe kugirangoukurekuri jye no ku nzu y'umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu.
32 Uwiteka araba amuvushije amuhoyeba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkotaumukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamurutaubwiza no gukiranuka: ni bo Abunerimwene Neriumugabaw'ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteriumugabaw'ingabo z'Abayuda.
33 Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n'urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n'urubyaro rwe n'inzu ye n'ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.”
34 Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumiraamutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu.
35 Hanyumaumwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abeumugabaw'ingabo. Kandiumwami ashyira Sadokiumutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.
36 Bukeyeumwami atumiraShimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemuuyigumemo, ntuzayivemo ngougireahandi ujya.
37 Umunsi wavuyeyoukambuka akagezi Kidironi,uzamenye neza koutazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”
38 Shimeyi asubizaumwami ati “Ibyoumbwiye ni byiza. Ukouvuzemwami nyagasani, ni koumugaragu wawe nzabigenza.”Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.
39 Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Mākaumwami w'i Gati. Bukeyebabwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”
40 Shimeyi arahagurukaashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati.
41 Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka.
42 Umwami atumiraShimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza koumunsi wavuyeyoukagira ahouganahose,utazabura gupfa’? Ukansubizauti ‘Ibyouvuzeni byiza ndabyumvise’?
43 None ni iki cyakubujijekwirinda indahiro y'Uwiteka n'itegeko nagutegetse?”
44 Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese ahouribukaubugomebwawe bwoseumutimawawe wakwemeje, ubwo wagomeyeumukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butumeUwiteka aguhoraubugomebwawe.
45 Ariko Umwami Salomo we azahabwaumugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y'Uwiteka iminsi yose.”
46 Mazeumwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nukoubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.
1 Salomo yuzurana Farawoumwami wa Egiputa arongoraumukobwa we, amuzanamu muduguduwa Dawidi agumayokugezaaho Salomo yamariye kubakainzu ye bwite n'iy'Uwiteka, n'inkike zo kugotai Yerusalemu.
2 Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugezaubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry'Uwiteka.
3 Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga.
4 Bukeyeumwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karushautundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi.
5 Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubazaiti “Nsaba icyoushaka nkiguhe.”
6 Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanagaukurino gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutimawe, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye,umuhaumwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none.
7 Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitseumugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndiumwana muto sinzi iyo biva n'iyo bijya.
8 Kandiumugaragu wawe ndi hagati y'abantu bawe watoranyije, b'ubwoko bukomeye butabarika.
9 Nuko rero, uheumugaragu waweumutimaujijutse ngo nshobore guciraabantu bawe imanza, kugirango menye gutandukanya ibyiza n'ibibi. Mbese ni nde washobora guciraubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”
10 Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye.
11 Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byousabyeukabaudasabye kurama, ntusaben'ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwoukisabiraubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera,
12 nuko nkugiriye ukounsabye. Dore nguhayeumutimaw'ubwengeujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.
13 Kandi nguhayen'ibyoutansabye,ubutunzi n'icyubahiro bizatuma nta mwami n'umwe wo mu bandi bamiuzahwana nawe, iminsi yose yo kubahokwawe.
14 Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye,ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”
15 Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeyeasubirai Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya.
16 Bukeyeabagore babiri b'abamalaya basangaumwami, bamuhagarara imbere.
17 Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n'uyu mugoremu nzu imwe, bukeyeturi kumwe mu nzu mbyaraumwana.
18 Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugorena we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebweubwacu.
19 Ariko nijoroumwana w'uyu mugorearapfa, azize yuko yamuryamiye.
20 Icyo gicuku arabyuka, ankuraumwana mu gituza ubwoumujawawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.
21 Mbyutse mu musekekonsaumwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atariumwana wanjye nibyariye.”
22 Undi mugorearavuga ati “Oya,umuzimani we wanjye,uwapfuye niuwawe.”
Uwa mbere ati “Oya,uwapfuye niuwawe,umuzimani we wanjye.”
Babivugirabatyo imbere y'umwami.
23 Nukoumwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzimani we wanjye,uwapfuye niuwawe’, n'undi akagira ati‘Oya, ahubwouwapfuye niuwawe,umuzimani we wanjye.’”
24 Umwami ati “Nimunzanire inkota.”Barayimuzanira.
25 Mazeumwami arategeka ati “Uwo mwana muzimanimumucemokabiri igice kimwe mugiheumwe, ikindi mugiheundi.”
26 Nukoumugorenyina w'umwana muzimawariumufitiye imbabazi, abwiraumwami ati “Nyagasani,umuzimamumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.”Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemokabiri, muburenaweumubure.”
27 Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzimantimumwice na hato, mumuheuriyamugorekuko ari we nyina.”
28 Nuko Abisirayeli bose bumvise ukoumwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye koubwenge bw'Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.
1 Nuko Umwami Salomo abaumwami w'Abisirayeli bose,
2 kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadokiumutambyi,
3 Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wariumucurabwenge.
4 Benaya mwene Yehoyada yariumugabaw'ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
5 Azariya mwene Natani yariumutware w'intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yariumujyanama kandiumutoniw'umwami.
6 Ahishari yariumunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.
7 Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugirango bajye bazaniraumwami n'abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaragaukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.
8 Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cy'imisozi miremire cya Efurayimu.
9 Benidekera w'i Makasi n'i Shālubimu, n'i Betishemeshi na Elonibetihanani.
10 Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga n'i Soko n'igihugu cya Heferi cyose.
11 Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cy'i Dori, yari afiteumukobwa wa Salomo witwa Tafati.
12 Bāna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i Tānaki n'i Megido n'i Betisheyani hose, iruhande rw'i Saretani hepfo y'i Yezerēliuhereye i Betisheyaniukageza mu Abeli Mehola, kandiukageza hirya y'i Yokimeyamu.
13 Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti y'i Galeyadi, n'imiduguduya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi n'igihugu cya Arugobumuri Bashani, cyarimo imidugudumirongo itandatu ikomeye igoswe n'inkike z'amabuye, igakingishwa ibihindizo by'imiringa.
14 Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu.
15 Ahimāsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basematiumukobwa wa Salomo.
16 Bāna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri n'i Beyaloti.
17 Yehoshafati mwene Paruwa w'i Bwisikari.
18 Shimeyi mwene Ela w'i Bubenyamini.
19 Geberi mwene Uri, mu gihugu cy'i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoniumwami w'Abamori na Ogiumwami w'i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.
20 Nuko Abayuda n'Abisirayeli bari benshi, bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjaubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.
1 Nuko Salomo ategeka ibihugu byose,uhereye kuri rwa ruziukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.
2 Amagerero ya Salomo y'umunsi umwe yabaga incuro z'ifu y'ingezi mirongo itatu, n'iz'amafu meza mirongo itandatu,
3 n'inka zibyibushyecumi n'izindi zo mu gasozi makumyabiri, n'intama ijana n'impara n'amasirabo n'amasunu, n'inkoko zibyibushye.
4 Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruziuhereye i Tipusaukageza i Gaza, agatwara n'abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.
5 Abayuda n'Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose,umuntu wese ku muzabibu we no ku mutiniwe,uhereye i Daniukageza i Bērisheba.
6 Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi yakururagaamagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.
7 Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n'abariraga ku meza ye amakoro,umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.
8 Bakajya bazana sayiri n'ubwatsi bw'ayo mafarashi, n'ayandi y'imbaraga nk'uko byategetswe, bakabizana ahoumwami yabaga.
9 Nuko Imana iha Salomoubwenge n'ubuhanga bwinshi cyane n'umutimawagutse, bitagira akagero nk'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjautabarika.
10 Ubwenge bwa Salomo bwarutagaubw'abanyabwenge bose b'iburasirazuba n'aba Egiputa bose.
11 Yarushaga abandi bantu boseubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukolina Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.
12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n'indirimbo igihumbi n'eshanu,
13 kandi yari azi gusobanura ibitiuhereye ku myerezi y'i Lebanoniukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n'ibisiga n'ibikururukan'ifi.
14 Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumvaubwenge bwa Salomo, boherejwe n'abami bo mu isi yose bumvaga iby'ubwenge bwe.
15 BukeyeHiramuumwami w'i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abeumwami mu cyimbo cya se, amutumahoabagaragu be kukouhereye kera Hiramu yuzuragana Dawidi.
16 Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati
17 “Uzi koumukambwe wanjye Dawidi atabonyeuburyo bwo kubakira izina ry'Uwiteka Imana ye inzu, ku bw'intambara z'ababisha be bari bamuri impande zose, kugezaaho Uwiteka yabashyiriye munsi y'ibirenge bye.
18 Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumureimpande zose, nta mubisha nta n'ibyago bikiriho.
19 Nuko ngambiriye kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu, nk'uko Uwiteka yabwiyeumukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’
20 Nuko none tegeka abantemera imyerezi y'i Lebanoni, kandi bazakorana n'abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by'abagaragu bawe ukouzambwira kose, kuko uzi yuko nta n'umwe muri twe w'umuhanga uzi gutemaibiti nk'Abasidoni.”
21 Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidiumuhungu w'umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”
22 Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyountumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by'ibiti by'imyerezi n'imiberoshi.
23 Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk'ibihare kugirango binyure mu nyanja, mbigeze ahouzanyereka abe ari ho babihamburiramaze uzeubyende. Kandi nugaburiraabo mu rugo rwanjye,uzabaushohoje ibyo nshaka byose.”
24 Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi, ibyo yashakaga byose.
25 Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z'ingano inzovu ebyiri, n'incuro makumyabiri z'amavuta meza byo kugaburiraabo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu ukoumwakautashye.
26 Nuko Uwiteka aha Salomoubwenge nk'uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.
27 Umwami Salomo atoranya abantu b'abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.
28 Akajya abohereza muri Lebanoni ukoukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy'ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wariumutware w'abo banyagihe.
29 Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n'abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,
30 udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.
31 Nukoumwami abategeka ko babāza amabuye manini y'igiciro cyinshi, kugirango bubakisheurufatiro rw'inzu amabuye abajwe.
32 Hanyuma abubatsi ba Salomo n'aba Hiramu n'Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n'amabuye kugirango babyubakishe iyo nzu.
1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubakainzu y'Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.
2 Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka,uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono mirongo itandatu,ubugaribwayo bwari mikono makumyabiri,uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
3 Kandi ibaraza ry'inzu y'inyumba y'urusengero,uburebure bwaryo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri nk'ukoubugaribw'inyumba bwanganaga,ubugaribwaryo bw'imbere y'inyumba bwari mikono icumi.
4 Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y'ibisate bisobekeranije, bidakuka.
5 Ku nzu y'inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y'urusengero n'iy'ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by'impande biyikikije.
6 Ibyumba byo hasiubugaribwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagatiubugaribwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatuubugaribwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y'inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugirango bidatobora inzu y'urusengero.
7 Mu iyubakary'iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy'icyuma cyumvikanye muri iryo yubakaryayo.
8 Kandiurugirw'ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw'iburyo bw'urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.
9 Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n'imbaho by'imyerezi.
10 Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y'inyumba hose:uburebure bwabyo bw'igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by'imyerezi byometse kuri iyo nyumba.
11 Bukeyeijambo ry'Uwiteka riza kuri Salomo riti
12 “Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye,ugasohoza ibyo nategetseukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yougenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,
13 mbe mu Bisirayeli ne kurekaubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”
14 Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.
15 Muri iyo nzu y'inyumba yomekaho imbaho z'imyerezi,uhereye hasiukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z'imiberoshi.
16 Mu mwinjiro w'iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z'imyereziuhereye hasiukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane.
17 Imbere y'ahavugirwa hitwaurusengero,uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono mirongo ine.
18 Na ho bahomeka imbaho z'imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n'imihe, andi asa n'uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z'imyerezi nta buye ryagaragaraga.
19 Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w'iyo nzu, kugirango ahatereke isanduku y'isezerano ry'Uwiteka.
20 Aho havugirwauburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri,ubugaribwaho bwari mikono makumyabiri,uburebure bwaho bw'igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.
21 Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y'ahavugirwa atambikaho iminyururuy'izahabu.
22 Inzu yose ayiteraho izahabu kugezaaho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy'ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose.
23 Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by'abakerubi bibiri mu biti by'umwelayo, kimwe muri byouburebure bwacyo bwari mikono cumi.
24 Uburebure bw'ibaba ry'igishushanyo cy'umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n'irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry'ibaba rimweukageza ku iherezo ry'irindi, yose yari mikono cumi.
25 Igishushanyo cy'umukerubi cya kabiriuburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by'abakerubi byombi byari ikigero kimwe n'ishusho imwe.
26 Uburebure bw'igishushanyo cy'umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n'ubw'ikindi ari uko.
27 Ashyira ibyo bishushanyo by'abakerubi mu mwinjiro w'inzu. Amababa yabyo yari afatanyeurunana, bituma rimwe ry'igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw'inzu, iry'ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurirahagati mu nzu.
28 Ibyo bishushanyo by'abakerubi byombi abiteraho izahabu.
29 Inyuma n'imbere h'iyo nzu akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye.
30 Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu.
31 Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z'ibiti by'imyelayo, inkomanizo n'inkingi z'izo nzugi byari igice cya gatanu cy'ikibambano.
32 Kandi akora inzugi ebyiri z'ibiti by'imyelayo, akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by'abakerubi no ku by'imikindo.
33 Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z'ibiti by'imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy'iyo nzu,
34 n'inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by'imiberoshi, ibisate byombi by'urugirumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n'ibisate byombi by'urundi rugi ni ko byameraga.
35 Azikebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, aziteraho izahabu.
36 Kandiurugorw'ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushyaeshatu, n'uruhushyarumwe rw'ibiti by'imyerezi.
37 Igihe batangiriye kubakaurufatiro rw'inzu y'Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k'umwaka wa kane.
38 Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munanik'umwaka wa cumi n'umwe, buzuzainzu n'imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.
1 Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n'itatu yubakainzu ye, arayuzuzayose.
2 Yubakan'inzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni,uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono ijana,ubugaribwayo bwari mikono mirongo itanu, kandiuburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z'imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by'imyerezi.
3 Hejuru y'ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y'inkingi uko ari cumi n'eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z'imyerezi.
4 Akora impushyaeshatu z'amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n'irindi.
5 Inzugi zose n'inkomanizo zari zikoze kimwe,uburebure n'ubugaribwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n'irindi uko impushyaari eshatu.
6 Kandi yubakisha ibaraza inkingi,uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry'inkingi n'ibiti bibajwe.
7 Kandi akora ibaraza ry'intebe y'ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry'imanza. Yomekaho imbaho z'imyereziuhereye hasiukageza mu gisenge.
8 Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguruy'iryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubakaindi nzu isa n'iy'iryo baraza, ayubakiraumukobwa wa Farawo yari yararongoye.
9 Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y'igiciro cyinshi, abajwe nk'uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n'imbereuhereye ku y'urufatiroukageza ku yo hejuru, kandi ay'urugoruninini ko yari ameze.
10 Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini y'igiciro cyinshi,uburebure bw'amwe bwari mikono cumi, ubw'ayandi bwari mikono munani.
11 Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y'igiciro cyinshi nk'uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by'imyerezi.
12 Urugo runinirwari rugoswe n'inkike z'amabuye abajwe yubatswe impushyaeshatu, hejuru yayo hageretsehouruhushyarw'ibiti by'imyerezi nk'uko bagenjeurugorw'ingombe rw'inzu y'Uwiteka, n'ibaraza ry'iyo nzu ni ko ryari ryubatswe.
13 BukeyeSalomo atumiraHuramui Tiro.
14 Huramuuwo yariumwana w'umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw'i Tiro. Yariumucuziw'imiringa w'umuhangaujijutse,umunyabukorikori mu mirimo y'imiringa yose. Nuko yitabaumwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.
15 Acura inkingi ebyiri z'imiringa,uburebure bwazo bwari mikono cumi n'umunani,umubyimba wazo wari mikono cumi n'ibiri.
16 Maze acura imitwe ibiri yazonk'imyashi mu miringa iyagijwe, kugirango ayishyire hejuru y'izo nkingi. Uburebure bw'igihagararo bw'umutwe umwe bwari mikono itanu, n'ubw'undi ari uko.
17 Kuri iyo mitwe yo hejuru y'inkingi acurirahoutugozitw'imiringa dusobekeranye nk'urushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nk'imishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi.
18 Kuri urwo rushundura rw'imiringa banyuzahoimpushyaebyiri z'imbuto z'amakomamanga, ziba kuri iyo mitwe y'inkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe.
19 Kandi imitwe y'inkingi z'ibaraza ishushanywa n'uburabyo bw'uburengo,uburebure bwayo bwari mikono ine.
20 Hejuru y'izo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acurirahourushundura, bamanikaho imbuto z'amakomamanga mu mpushyaebyiri. Izo mbuto zari magana abiri.
21 Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry'urusengero, iy'iburyo ayita Yakini, iy'ibumosoayita Bowazi.
22 Hejuru y'izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by'uburabyo bw'uburengo.
Uko ni koumurimow'inkingi wakozwe.
23 Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe,ubugaribwacyouhereye ku rugaraukageza ku rundi bwari mikono cumi,ubugaribwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu,urugerorw'urugararwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
24 Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by'imihe, mu mukonoumwe wacyo w'intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushyaebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
25 Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.
26 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandiurugararwacyo rwacuzwe nk'urugararw'urwabya cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bibiri.
27 Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimweuburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono ine,ubugaribwacyo bwari mikono ine,uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu.
28 Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,
29 kuri ibyo bisate byo hagati y'izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by'intare n'inka n'abakerubi, hejuru y'izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y'ibishushanyo by'intare n'inka hariho ibisa n'imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.
30 Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z'imiringa, kandi n'ibyuma by'imitambiko bibirindukwaho n'izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byari munsi y'igitereko cy'igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n'imishunzi itendera.
31 Kandi igitereko cyari gifiteurugaramu mutwe wacyo,uburebure bw'urwo rugarabwari mukonoumwe n'igice. Kuri urwo rugarabari barakebyeho imanzi kandi ibisate by'uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.
32 Izo nziga uko ari enye zari munsi y'ibisate by'igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n'izo nziga byari biciye mu gitereko,uburebure bw'izo nziga bwari mukonoumwe n'igice.
33 Ishusho yazo yasaga n'iz'amagare y'intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n'intango zazo, n'inkingi zazo n'imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.
34 Ku matako yose y'igitereko hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n'igitereko.
35 Hejuru y'icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye,uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y'intoki, kandi inkingi zacyo n'ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.
36 Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by'abakerubi n'intare n'imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.
37 Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ariurugerorumwe n'ishusho imwe.
38 Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z'intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyoseuburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.
39 Mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw'ibumosoashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
40 Nuko Huramuakora ibikarabiro n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibyungu. Uko ni ko Huramuyarangijeumurimow'inzu y'Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.
41 Byari ibi: inkingi zombi n'imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y'inkingi,
42 imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushyaebyiri z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.
43 Ibitereko cumi n'ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,
44 igikarabiro kidendeje n'ibishushanyo by'inka cumi n'ebyiri byari munsi yacyo,
45 ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu n'ibyungu. Ibyo bintu byose Huramuyakoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.
46 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y'i Sukotin'i Saretani.
47 Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye.
48 Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y'Uwiteka, icyotero cy'izahabu n'ameza yamurikirwagaho imitsima.
49 Ibitereko by'amatabaza atanu mu ruhande rw'iburyo, no mu rw'ibumosoatanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby'izahabu itunganijwe kandi n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama byari izahabu.
50 Ibikombe n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n'amapata y'inzugi z'imbere z'Ahera cyane, n'ay'inzugi z'inzu yitwaurusengero, byose byari iby'izahabu.
51 Uko ni koumurimowose Umwami Salomo yakoze mu nzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, abishyira mu bubikobw'inzu y'Uwiteka.
1 Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n'abatware b'imiryango bose, ari bo batware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugirango bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu muduguduwa Dawidi i Siyoni.
2 Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori.
3 Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku.
4 Bazamura isanduku y'Uwiteka n'ihema ry'ibonaniro, n'ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n'abatambyi n'Abalewi.
5 Maze Umwami Salomo hamwe n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y'isanduku bahatambira inka n'intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi.
6 Nuko abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi,
7 kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'igitereko cy'isanduku, bigatwikira isanduku n'imijisho yayo.
8 Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa imbere y'Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n'ubu.
9 Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by'amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.
10 Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzurainzu y'Uwiteka,
11 bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw'icyo gicu, kukoubwiza bw'Uwiteka bwari bwuzuyeinzu y'Uwiteka.
12 Salomo aherako aravuga ati
“Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi.
13 Kandi nkubakiye n'inzu yo kubamo, ahouzatura iteka ryose.”
14 Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry'Abisirayeli ryose abahaumugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze.
15 Aravuga ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoreshaukubokokwayo iti
16 ‘Uhereye igihe nakuriyeubwoko bwanjye bw'Abisirayeli muri Egiputa, nta muduguduwo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategekeubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’
17 “Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu,
18 ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wariufiteumugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutimawawe.
19 Ariko si woweuzubakaiyo nzu, ahubwo niumuhungu waweuzikuriramu nda. Uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’
20 “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujujeinzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,
21 ni ho nabonyeubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuragamu gihugu cya Egiputa.”
22 Salomo aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.
23 Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kukoukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutimawose.
24 Kandi wakomeje ibyo wasezeranijeumugaragu wawe data Dawidi nk'uko wabivugishije akanwa kawe, noneubishohoreshejeukubokokwawe.
25 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranijeumugaragu wawe data Dawidi nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’
26 Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiyeumugaragu wawe data Dawidiurihamye.
27 “Ariko se niukurikoko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!
28 Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusengaumugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,
29 kugirangouhoreushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze kouzashyira izina ryawe, ngouboneuko ujya wumva gusengaumugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.
30 Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'uk'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe, kandi ukouzajya wumva ujyeubababarira.
31 “Umuntu nacumurakuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu,
32 nuko ujye wumva uri mu ijuruutegekeucireabagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk'uko gukiranuka kwabo kuri.
33 “Kandiubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu,
34 nuko ujye wumva uri mu ijuruubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumurocyabo,ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.
35 “Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukirabakareka igicumurocyabo kukouzabaubahannye,
36 nuko ujye wumva uri mu ijuruubabarire abagaragu bawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli igicumurocyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza,uvubireigihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.
37 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbyacyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imiduguduyabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,
38 mazeumuntu wese akagira icyo agusabacyose yinginze, cyangwaubwoko bwawe bw'Abisirayeli bwose, ukoumuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutimawe akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,
39 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwaweubabarire,utegeke witureumuntu weseukurikije ibyo yakoze byose wowe uziumutimawe, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose),
40 kugirango bakubaheiminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruzayose bakiriho.
41 “Kandi n'umunyamahangautariuwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe,
42 (kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n'amaboko yawe akomeye n'ukubokokwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu,
43 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahenk'ukoubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.
44 “Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yoseuzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,
45 nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru,ubarengere mu byo bazaba barwaniye.
46 “Nibagucumurahokuko ari nta muntuudacumuraukabarakarira,ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,
47 nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy'ababajyanye ari imbohe, bagahindukirabakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukoranabi’,
48 bakakugarukiran'umutimawabo wose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy'ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruzababo n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,
49 nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,ubakiranurireibyabo,
50 ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n'ibicumurobagucumuyehobyose,uzabahe kugirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe babababarire,
51 kuko ariubwoko bwawe n'umwandu wawe wikuriyemuri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacuriraibyuma.
52 “Kandiurebeshe amaso yaweumugaragu wawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira,
53 kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babeumwandu wawe nk'uko wavugiyemu kanwa k'umugaragu wawe Mose, ubwo wakuragaba sogokuruzamuri Egiputa Mwami Mana.”
54 Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahagurukaava imbere y'icyotero cy'Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.
55 Arahagurukaasabira iteraniro ry'Abisirayeli ryoseumugisha, avuga ijwi rirenga ati
56 “Uwiteka ashimwe, kuko ahayeubwoko bwe bw'Abisirayeli ihumurenk'uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k'umugaragu we Mose, ritasohoye.
57 Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk'uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne,
58 itwemeze kuyihinduriraimitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n'amateka n'ibyo yategetse ba sogokuruza.
59 Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugirango ijye iciraumugaragu wayo n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli imanza zitunganye ku by'umunsiuzacyana byose,
60 kugirango amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.
61 Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk'uko mubigenjeje uyu munsi.”
62 Hanyumaumwami n'Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y'Uwiteka.
63 Salomo atamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni koumwami n'Abisirayeli batashye inzu y'Uwiteka.
64 Uwo munsi ni woumwami yerejeho hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y'amafu y'impeke kuko icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n'iby'ingimbu z'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'amafu y'impeke.
65 Uko ni ko Salomo yagize ibirori by'iminsi mikuru icyo gihe hamwe n'Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose,uhereye aharasukirwa i Hamatiukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n'ine bari imbere y'Uwiteka Imana yacu.
66 Ku munsi wa munaniumwami asezerera abantu, bamusabiraumugisha basubiramu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n'ineza yose Uwiteka yagiriyeumugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.
1 Nuko Salomo yuzuzainzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo yishimiye gukorabyose.
2 BukeyeUwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk'uko yamubonekeraga i Gibeyoni.
3 Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugirango izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n'umutimawanjye bizayihoraho iminsi yose.
4 Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendagaufiteumutimaukiranutse kandiutunganye,ugakora ibyo nagutegetse byose,ukitondera amategeko n'amateka yanjye,
5 nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwouzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli.’
6 Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n'amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,
7 nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose,
8 kandi iyi nzu nubwo ari ndendeuzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n'iyi nzu bene aka kageni?’
9 Bazamusubizabati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruzababo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’”
10 Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy'Uwiteka n'iy'ubwami.
11 Kandi Hiramuumwami w'i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi n'izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudumakumyabiri mu gihugu cy'i Galilaya.
12 BukeyeHiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo miduguduSalomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.
13 Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imiduguduwampaye ni miduguduki?”Ni ko kuhahimba igihugu cy'i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n'ubu.
14 Kandi Hiramu yari yarohererejeumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri.
15 Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubakainzu y'Uwiteka n'iye ubwe, na Milo n'inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, n'i Hasori n'i Megido n'i Gezeri.
16 Kandi Farawoumwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abahaumukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.
17 Nuko Salomo yubakai Gezeri n'i Betihoroni yo hepfo,
18 n'i Bālati n'i Tamari mu gihugu cy'ishyamba,
19 n'imiduguduyose y'ingarama ya Salomo, n'iyacyurwagamo amagare ye n'iy'abagendera ku mafarashi be, n'amazu yashakaga kubakai Yerusalemu n'i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugirango yinezeze.
20 Abantu bose b'insigarizi b'Abamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi, abatari Abisirayeli,
21 abuzukuruzababo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n'ubu.
22 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abagaragu be n'ibikomangoma bye, n'abatware b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye n'ab'abagendera ku mafarashi be.
23 Abo ni bo batware bakuru bareberagaumurimowa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.
24 Nukoumukobwa wa Farawo ava mu muduguduwa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.
25 Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y'Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujujeinzu.
26 Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y'Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.
27 Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b'abasare bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo.
28 Baragenda bajya Ofiri bakurayoitalanto z'izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.
1 Umugabekazi w'i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw'izina ry'Uwiteka, aza azanywe no kumubazaibinaniranye, amugerageza.
2 Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n'abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutimawe byose.
3 Salomo amusobanuriraibyo yamuhanuzagabyose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.
4 Nukoumugabekazi w'i Sheba abonyeubwenge bwa Salomo bwose n'inzu yubatse,
5 n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka arumirwa, bimukuraumutima.
6 Abwiraumwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe zari iz'ukuri.
7 Ariko sinabyemera kugezaubwo niyiziye nkabyibonera n'ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye,ubwenge bwawe n'ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.
8 Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumvaubwenge bwawe.
9 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”
10 Hanyuma ahaumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'imibavu myinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganyaubwinshi n'iyo uwo mugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo.
11 Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n'ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n'amabuye y'igiciro cyinshi.
12 Ibyo biti bya alumugiumwami abigira inkingi zo mu nzu y'Uwiteka n'izo mu nzu y'umwami, kandi abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi. Nta biti bya alumugibisa n'ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n'ubu.
13 Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w'i Sheba ibyo yashakaga byose n'icyo yamusabaga cyose,udashyizeho ibyo Salomo yamuhayeku buntu bukwiriyeumwami nka we. Bukeyeuwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n'abagaragu be mu gihugu cye.
14 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z'izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu,
15 udashyizeho izo abagenza bazanaga, n'indamu zavaga mu batunzi n'iz'abami bose ba Arabiya, n'iz'abatware b'icyo gihugu.
16 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
17 Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.
18 Kandiumwami yibārishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
19 Iyo ntebe yari ifiteurutondagiriro rw'intambwe esheshatu, ku mugunowayo hari hihese kandi hariho n'imikindo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw'imikindo.
20 Kandi ibindi bishushanyo by'intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n'iyo.
21 Kandi ibintuumwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byo mu nzu ye y'ibiti by'ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by'ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ariubusa.
22 Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n'iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.
23 Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi boseubutunzi n'ubwenge.
24 Abo mu isi bose bashakaga kurebaSalomo, ngo bumveubwenge bwe Imana yashyize mu mutimawe.
25 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by'ifeza cyangwa iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro zo kurwanisha, n'imibavu n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga ukoumwakautashye.
26 Kandi Salomo yateranije amagare n'abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, abashyira mu miduguduicyurwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.
27 Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n'amabuyeubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibayaubwinshi.
28 Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuragamuri Egiputa. Abatunzi b'umwami bayaguragaari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
29 Ku igare rimwe ryazamukagarivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b'Abaheti n'ab'Abasiriya barabiguraga.
1 Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b'abanyamahangaudashyizehoumukobwa wa Farawo: Abamowabukazin'Abamonikazi n'Abedomukazi, n'Abasidonikazi n'Abahetikazi
2 bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.”Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse.
3 Yari afite abagore b'imfura magana arindwi, n'ab'inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobyaumutima.
4 Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwaraumutimaagakurikiza izindi mana, bigatumaumutimaweutagitunganira Uwiteka Imana ye nk'uko uwa se Dawidi wariumeze,
5 kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y'Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy'Abamoni.
6 Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n'Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.
7 BukeyeSalomo yubakira Kemoshi ingoro ku musoziwerekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni.
8 Uko ni ko yakoreye abagore be bose b'abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.
9 Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kukoumutimawe wahindutseukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri,
10 ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.
11 Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n'amategeko yanjye nagutegetse, niukurinzakunyagaubwami bwawe mbugabireumugaragu wawe.
12 Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikoraukiriho, ahubwo nzabunyagaumwana wawe.
13 Kandi na we sinzamunyagaubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizahoumuryango umwe ku bw'umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.”
14 BukeyeUwiteka ahagurukiriza Salomoumwanzi ari we Hadadi w'Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw'umwami wa Edomu.
15 Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabuumugabaw'ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo,
16 kuko Yowabu n'Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugezaaho yatsembeye abagabo bose muri Edomu.
17 Icyo gihe Hadadi ahungana n'abagaragu ba se, bamwe b'Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiriumwana muto.
18 Nuko barahagurukabava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawoumwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.
19 Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramuwe, murumunawa Tahupenesi muka Farawo.
20 Bukeyeumugorewa Hadadi murumunawa Tahupenesi, babyaranaumwana w'umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubatiuwo aguma kwa Farawo abyirukanan'abana be b'abahungu.
21 Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabuumugabaw'ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubiremu gihugu cyacu.”
22 Farawo aramubazaati “Mbese igitumaushaka gusubiraiwanyu hari icyo wankenanye?”
Na we aramusubizaati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.”
23 Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeriumwami w'i Soba.
24 Ubwo Dawidi yicaga ab'i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu abaumutware w'umutwe w'ingabo, barahagurukabajya i Damasiko, bagumayobarahatwara.
25 Uwo na we abaumwanzi w'Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyehoubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeliurunukakandi atwara i Siriya.
26 BukeyeYerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w'i Seredaumugaragu wa Salomo, wariumwana w'umupfakazi witwaga Seruya, na we agomeraumwami.
27 Impamvu yatumye agomeraumwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy'inkike z'umuduguduwa se Dawidi.
28 Kandi Yerobowamu uwo yariumugabow'amaboko w'intwari. Salomo abonye ko ariumusoreugiraumwete, amugiraumutware w'abanyamirimo b'umuryango wa Yosefu.
29 Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu,umuhanuzi Ahiya w'i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishijeumwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi.
30 Ahiya yenda uwo mwenda mushyayari yakanishije, awutaburamoibitambaro cumi na bibiri.
31 Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguzaubwami mbukuyemu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi,
32 (ariko we azasigaranaumuryango umwe kuko ngiriyeumugaragu wanjye Dawidi, n'i Yerusalemuumurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli),
33 kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy'Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy'Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy'Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko se Dawidi yagenzaga.
34 Ariko sinzamunyagaubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abeumwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriyeumugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n'amategeko yanjye.
35 Ariko nzanyagaumuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.
36 Nyamara uwo muhungu we nzamuhaumuryango umwe, kugirangoumugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu,umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye.
37 Nuko nzakujyanautegeke ukoumutimawaweushaka kose, kandiuzabaumwami w'Abisirayeli.
38 Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose,ukagendera mu nzira zanjyeugakora ibitunganye mu maso yanjye,ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'ukoumugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk'iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.
39 Nuko nzahanaurubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’”
40 Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahagurukaahungira muri Egiputa kwa Shishakiumwami wa Egiputa, agumayoageza aho Salomo yatangiye.
41 Indi mirimo ya Salomo n'ibyo yakoze byose n'iby'ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe na Salomo?
42 Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine.
43 Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa se Dawidi, mazeumuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.
1 BukeyeRehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
2 Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.
3 Nuko Yerobowamu araza, azana n'ab'iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati
4 “So yadukoreshejeuburetwa butubabaza, noneutworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”
5 Arabasubizaati “Nimugende mumareiminsi itatu, muzazemunyitabe.”Nuko abantu baragenda.
6 Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubizaabo bantu?”
7 Baramusubizabati “Niwemera kwigiraumugaragu w'aba bantu uyu munsi,ukajyaubakoreraukabasubizaamagambo meza, na bo bazakuberaabagaragu iteka ryose.”
8 Ariko yanga inama agiriwe n'abo basaza, ahubwo ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.
9 Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubizeabo bantu bambwiye ngo ‘Nimboroherezeuburetwa data yabakoreshaga’?”
10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubizabati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoreshejeuburetwa bukomeye, ariko ngo wowe hoububorohereze,ubasubizeutya uti ‘Agahera kanjye kazarutaubuniniikiyunguyungu cya data.
11 Ariko nubwo data yabakoreshagauburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’”
12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzazemunyitabe ku munsi wa gatatu.”
13 Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n'abo basaza.
14 Abasubizaakurikije inama y'abasore ati “Data yabakoreshejeuburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
15 Nukoumwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugirango asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiyemuri Ahiya w'i Shilo.
16 Maze Abisirayeli bose babonye yukoumwami yanze kubumvira, basubizaumwami bati “Duhuriyehe na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufitekuri mwene Yesayi, nimusubiremu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi,urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.”
Nuko Abisirayeli basubiramu ngo zabo.
17 Ariko Abisirayeli baturagamu miduguduy'i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.
18 BukeyeUmwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamuteraamabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yuriraajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.
19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n'ubu.
20 BukeyeAbisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumirango aze mu iteraniro. Nuko baramwimika abaumwami w'Abisirayeli bose, ntihagiraukurikira inzu ya Dawidi, keretseumuryango wa Yuda wonyine.
21 Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranyaumuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munanizo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurireRehobowamu mwene Salomoubwami.
22 Maze ijambo ry'Imana riza kuri Shemayaumuntu w'Imana riti
23 “Bwira Rehobowamu mwene Salomo,umwami w'Abayuda n'umuryango wa Yuda wose, n'uwa Benyamini n'abandi bantu bose uti
24 ‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyoumuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’”Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze.
25 Nuko Yerobowamu yubakai Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeyearahimuka yubakai Penuweli.
26 Maze Yerobowamu aribwira ati “Nonehoubwami buzasubiraku nzu ya Dawidi.
27 Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y'Uwiteka, imitima yabo izagarukirashebuja Rehobowamuumwami w'Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu,umwami w'Abayuda.”
28 Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by'inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushyakujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuyemu gihugu cya Egiputa!”
29 Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.
30 Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy'i Dani.
31 Kandi yubakan'ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.
32 Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munaniku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.
33 Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.
1 Bukeyehazaumuntu w'Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n'ijambo ry'Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.
2 Atera hejuru avugirakuri icyo gicaniro ijambo ry'Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavukaumwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y'abantu.’”
3 Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemokabiri, ivu ryacyo riseseke.”
4 Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w'Imana avugiyeku gicaniro cy'i Beteli, amutungaukubokoahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.”Uwo mwanyaukubokoyari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.
5 Igicaniro na cyo gisadukamokabiri ivu ryacyo riraseseka, nk'uko ikimenyetso uwo muntu w'Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n'ijambo ry'Imana.
6 Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe,unsabireukubokokwanjye gukire.”
Nuko uwo muntu w'Imana yinginga Uwiteka,ukubokok'umwami kurakira gusubirauko kwari kuri.
7 Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Ngwino tujyane mu rugouruhukekandi nkugororere.”
8 Uwo muntu w'Imana abwiraumwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy'ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n'amazi,
9 kuko ari ko ijambo ry'Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugireicyo urya ntunywen'amazi, kandi ntusubizeinzira yakuzanye.’”
10 Nuko aragenda asubizaindi nzira, ntiyasubizaiyamuzanye ajya i Beteli.
11 Icyo gihe harihoumuhanuzi w'umusazai Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w'Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n'amagambo yabwiyeumwami bayabwira se.
12 Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?”Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyudayaciyemo.
13 Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.”Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho.
14 Akurikiraumuntu w'Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y'igiti cy'umwela, aramubazaati “Mbese ni wowe wa muntu w'Imana waturutse i Buyuda?”
Na we ati “Ni jye.”
15 Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhiraufungure.”
16 Aramusubizaati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n'amazi,
17 kuko nabibwiwe n'ijambo ry'Uwiteka ngo ne kuriraibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubizeinzira yanzanye.”
18 Na we aramubwira ati “Nanjye ndiumuhanuzi nkawe, kandi marayikautumwe n'Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugaruraumujyane iwawe, arye kandi anywe.’”Ariko yaramubeshyaga.
19 Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.
20 Bacyicaye ku meza, ijambo ry'Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.
21 Atera hejuru abwira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyudaati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry'Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,
22 arikoukagaruka, ukarīra aho yakubujije,ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko reroumurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’”
23 Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruragaamushyirira amatandiko kuri ya ndogobe.
24 Aragenda ahura n'intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw'intumbi.
25 Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu muduguduaho uwo muhanuzi w'umusazayabaga.
26 Uwo muhanuzi wamugaruriyemu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w'Imanautumviye ijambo ry'Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk'uko Uwiteka yari yamubwiye.”
27 Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.”Nuko bayiyashyiraho.
28 Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rw'intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe.
29 Uwo muhanuzi aterura intumbi y'umuntu w'Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w'umusazaasubiramu muduguduw'iwabo, aramuririra aramuhamba.
30 Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!”
31 Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituroumuntu w'Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw'aye,
32 kuko ijambo ry'Uwiteka yavugiyeku gicaniro cy'i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu miduguduy'i Samariya rizasohora rwose.”
33 Hanyuma y'ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukirango areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugirango habeho abatambyi bo muri izo ngoro.
34 Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.
1 Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.
2 Yerobowamu abwiraumugorewe ati “Ndakwinginze hagurukawiyoberanye,utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni houmuhanuzi Ahiya aba, wamvuzehoko nzabaumwami w'ubu bwoko.
3 Kandi jyana imitsima cumi n'udutsima, n'ikibindi cy'umutsamaumusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.”
4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahagurukaajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n'ubusaza.
5 Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubazaiby'umwana weurwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”
6 Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.
7 Gendaubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuyemuri rubanda irakogeza, ikugiraumwami w'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli,
8 ikugabaniriza igihugu igukuyeku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikiranaumutimawe wose kugirango akore ibishimwa imbere yayo,
9 ahubwoukoraibyaha kurusha abakubanjirije bose,uragenda wihimbira izindi mana z'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe,urandakazauranyimūra,unshyira inyuma.
10 Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamaraumuhungu wese kuri Yerobowamu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk'ukoumuntu aheha amabyi akayamaraho.
11 Umuntu wa Yerobowamu weseuzagwa mu muduguduazaribwa n'imbwa,uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro, kuko Uwiteka ari weubivuze.’
12 “Nuko hagurukawitahire. Icyakorauzabaugishinga ibirenge ku rurembo,umwana apfe.
13 Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyineuzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n'ibyiza bimwe imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.
14 Kandi Uwiteka azihagurukirizaumwami muri Isirayeli, ari weuzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hariubundi? Ubu ntibyasohoye?
15 Kuko Uwiteka azakubitaIsirayeli abe nk'urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y'uruziUfurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.
16 Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”
17 Nuko muka Yerobowamu arahagurukaaragenda asubirai Tirusa, ageze ku muryango w'inzuumwana arapfa.
18 Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk'uko Uwiteka yari yabivugiyemu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'umuhanuzi.
19 Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n'uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami ba Isirayeli.
20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Nadabu yima ingoma ye.
21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.
22 BukeyeAbayuda bakora ibyangwa n'Uwiteka, bamuteragufuhaku bw'ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruzabakoze byose,
23 kuko biyubakiye ingoro n'inkingi na Asherimu, ku musozimuremure wose no munsi y'igiti kibisi cyose.
24 Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
25 Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y'Umwami Rehobowamu, Shishakiumwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.
26 Asahura ibintu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami arabijyana byose, ajyana n'ingabo z'izahabu zose Salomo yacurishije.
27 Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubiremu kigwi cyazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindagaurugirw'inzu y'umwami.
28 Kandi iyoumwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubizamu nzu y'abarinzi.
29 Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
30 Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
31 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Mazeumuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.
1 Mu mwaka wa cumi n'umunaniwo ku ngoma y'Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.
2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mākaumukobwa wa Abishalomu.
3 Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kukoumutimaweutariutunganiye Uwiteka Imana ye nk'uwa sekuruzaDawidi.
4 Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbuto i Yerusalemu, yimikaumwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu,
5 kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y'Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubahokwe, keretse mu bya Uriya w'Umuheti.
6 Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubahokwe.
7 Ariko imirimo yose ya Abiyamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.
8 BukeyeAbiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Asa yima ingoma ye.
9 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamuumwami w'Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda.
10 Amara imyaka mirongo ine n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mākaumukobwa wa Abishalomu.
11 Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk'uko sekuruzaDawidi yakoraga.
12 Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akurahon'ibishushanyo byose ba se bari bariremeye.
13 Ndetse yirukanana nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,
14 ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakoraumutimawa Asa wariutunganiye Uwiteka iminsi ye yose.
15 Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Uwiteka n'ibyo yejeje ubwe, iby'ifeza n'iby'izahabu n'ibindi bintu.
16 Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāshaumwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.
17 Muri izo ntambara Bāshaumwami w'Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubakai Rama ngo yimīre abajya kwa Asaumwami w'Abayuda cyangwa abavayo.
18 Umwami Asa abibonye yenda ifeza n'izahabu byari byasigaye byose by'ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoniumwami w'i Siriya wariutuyei Damasiko aramubwira ati
19 “Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry'ifeza n'izahabu, gendaurekeisezerano ryawe na Bāshaumwami w'Abisirayeli ripfe, kugirango andeke.”
20 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze, batera imiduguduy'Abisirayeli batsinda Iyoni n'i Dani na Abeli Betimāka n'i Kinereti hose, n'igihugu cyose cya Nafutali.
21 Bāsha abyumvise arorera kubakai Rama, ajya i Tirusa agumayo.
22 Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n'umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayoamabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y'i Bubenyamini n'i Misipa.
23 Ariko indi mirimo yose ya Asa n'ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuruarwara ibirenge.
24 BukeyeAsa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye.
25 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.
26 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za se, n'ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
27 BukeyeBāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y'Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n'Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni.
28 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.
29 Akimara kwima yica ab'inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n'umweuhumekakugezaaho yamutsembeye rwose, nk'uko Uwiteka yavugiyemu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'i Shilo,
30 abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.
31 Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
32 Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāshaumwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.
33 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma.
34 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n'icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
1 Bukeyeijambo ry'Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti
2 “Nagukuyemu mukungugu ndakogeza nkugiraumutware w'ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko noneuragendana ingeso za Yerobowamu wohejeubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.
3 Umva nzakukumba rwose Bāsha n'inzu ye, inzu ye nyihindure nk'iya Yerobowamu mwene Nebati.
4 Uwa Bāsha weseuzagwa mu muduguduazaribwa n'imbwa,uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”
5 Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
6 Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa mazeumuhungu we Ela yima ingoma ye.
7 Nuko ijambo Uwiteka yatumyeumuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n'inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y'Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk'ab'inzu ya Yerobowamu, kandi azira n'uko yamwishe.
8 Mu mwaka wa makumyabiri n'itandatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
9 Bukeyeumugaragu we witwa Zimuri,umutware w'igice kimwe cy'amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
10 Zimuri arinjira aramukubitaaramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asaumwami w'i Buyudayari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n'irindwi.
11 Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y'ubwami, yica ab'inzu ya Bāsha bose ntiyamusigiraumwana w'umuhungu n'umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.
12 Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab'inzu ya Bāsha bose nk'uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiyemu muhanuzi Yehu kuri Bāsha.
13 Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n'iby'umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n'Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagiraumumarobyabo.
14 Ariko indi mirimo yose ya Ela n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
15 Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y'Abafilisitiya.
16 Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yisheumwami.”Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuriumugabaw'ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugirango abeumwami w'Abisirayeli.
17 Uwo mwanya Omuri n'Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.
18 Zimuri abonye ko batsinzeumudugudu, yinjira mu gihome cy'inzu y'umwami yitwikiramo arapfa,
19 azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n'Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n'ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
20 Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n'ubugomebwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
21 Hanyuma y'ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugirango bamwimike, ikindi gikurikira Omuri.
22 Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima.
23 Mu mwaka wa mirongo itatu n'umwe Asaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.
24 Bukeyeagura na Shemeriumusoziw'i Samariya, atanga italanto z'ifeza ebyiri yubakakuri uwo musozi. Umuduguduyubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri.
25 Ariko Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukoranabi,
26 kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagiraumumarobyabo.
27 Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
28 BukeyeOmuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, mazeumuhungu we Ahabu yima ingoma ye.
29 Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunaniAsaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
30 Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
31 Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeliumukobwa wa Etibāliumwami w'Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.
32 Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.
33 Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b'Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.
34 Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w'i Beteli yubakai Yeriko. Igihe yubakagaurufatiro apfushaumwana we w'imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by'amarembo apfushaumuhererezi we witwaga Segubu, nk'uko Uwiteka yari yavuze abivugiyemu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.
1 BukeyeEliya w'i Tishubi, umwe mu basuhukeb'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
2 Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
3 “Va hanougende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw'akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.
4 Uzajyeunywaamazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”
5 Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.
6 Ibikona bikajya bimuzaniraumutsima n'inyama uko bukeyeuko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi.
7 Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.
8 Bukeyeijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
9 “Hagurukaujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyoumugorew'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”
10 Nuko arahagurukaajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasangaumugorew'umupfakaziutoraguraudukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanirautuzitwo kunywamu gacuma.”
11 Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginzeunzanire n'agatsima mu ntoki.”
12 Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretseurushyirw'agafu nshigaje mu giseke, n'uturanguzwa tw'amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoraguraudukwi tubiri, kugirango nsubiremu nzu nkivugiren'umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”
13 Eliya aramubwira ati “Witinya gendaubigenze ukouvuze, ariko banzaumvugireho akanjyeukanzanire hano, mazeubonekwivugiran'umwana wawe,
14 kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamoifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugezaku munsi Uwiteka azavubiraisi imvura.’”
15 Nuko aragenda abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugorena Eliya n'abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.
16 Icyo giseke nticyaburamoifu, n'amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk'uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Eliya.
17 Hanyuma y'ibyo,umwana w'uwo mugorenyir'urugoararwara, indwara ye iramukomereza kugezaaho yamumariyemoumwuka.
18 Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye,unyiciyeumwana!”
19 Eliya aramubwira ati “Mpaumwana wawe.”Nuko amumukuramu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriribwe.
20 Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na weumutejeibyago,umwiciraumwana?”
21 Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze,ubugingo bw'uyu mwana bumusubiremo.”
22 Uwiteka yumvira Eliya,ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka.
23 Eliya yenda uwo mwana amukuramu cyumba cyo hejuru, aramumanukanaamushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyuumwana wawe, ni muzima.”
24 Uwo mugoreabwira Eliya ati “Noneho menye ko uriumuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwitekauvugako ari iry'ukuri.”
1 Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wariumwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubiraisi imvura.”
2 Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu.
Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.
3 Ubwo Ahabu ahamagara Obadiyaumunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,
4 ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumobubiri, akajya abagaburiramo imitsima n'amazi yo kunywa.
5 Ahabu abwira Obadiya ati “Umva,ugende igihugu cyose no ku masōko y'amazi yose no ku tugezitwose, ahari twabonayoutwatsi two gukizaamafarashi n'inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”
6 Nuko bagabana igihugu kugirango bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.
7 Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubitaimbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”
8 Aramusubizaati “Ni jye. Gendaubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’”
9 Obadiya aramusubizaati “Nagucumuyehoiki gitumaungabiza Ahabu ngo anyice?
10 Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye koutariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuzekoko.
11 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!
12 Ariko nimara gutandukananawe,umwuka w'Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakuboneyanyica, kandi ndakubwira kouhereye mu buto bwanjyeumugaragu wawe nubahaga Uwiteka.
13 Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b'Uwiteka ijana mu buvumobubirimirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburiraumutsima n'amazi yo kunywa?
14 Noneurambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”
15 Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”
16 Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhurana Eliya.
17 Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n'umuruhowateye Isirayeli?”
18 Na we aramusubizaati “Erega si jye wateye Isirayeliumuruho, ahubwo ni wowe n'inzu ya so kuko mwaretse amategeko y'Uwiteka, mugakurikira Bāli.
19 Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musoziw'i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n'abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”
20 Nuko Ahabu atumiraAbisirayeli bose n'abo bahanuzi, abateraniriza ku musoziw'i Karumeli.
21 Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guheramu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.”Abantu ntibamusubizaijambo na rimwe.
22 Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uwitekausigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
23 Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremoibice babigereke hejuru y'inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y'inkwi, ne gucanamo.
24 Muhereko mutakambire izina ry'imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry'Uwiteka. Maze Imana iri budusubirisheumuriro, iraba ari yo Mana.”
Abantu bose baramusubizabati “Ibyouvuzeni byiza.”
25 Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubagakuko muri benshi, maze mutakambire izina ry'imana yanyu ariko ntimucanemo.”
26 Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāliuhereye mu gitondoukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.”Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwaubasubizan'umwe. Basimbukirahirya no hino ku gicaniro bubatse.
27 Bagejeje ku manywa y'ihangu Eliya arabashinyaguriraati “Erega nimuterehejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”
28 Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugezaaho amaraso yabereye imyishori kuri bo.
29 Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwausubizacyangwa wabitaho n'umwe.
30 Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.”Bose baramwegera, asana igicaniro cy'Uwiteka cyari cyarasenyutse.
31 Nuko Eliya yenda amabuye cumi n'abiri ukoumubarew'imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry'Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”
32 Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry'Uwiteka, maze acukuraimpande zacyouruhavurwajyamo indengo ebyiri z'imbuto.
33 Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y'inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuzeintango enye amazi, muyasuke hejuru y'igitambo n'inkwi.”
34 Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.”Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.”Bongera ubwa gatatu.
35 Amazi arasendera agota igicaniro, yuzurana rwa ruhavu.
36 Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliyaumuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndiumugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw'ijambo ryawe.
37 Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugirango aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari woweugarura imitima yabo.”
38 Uwo mwanyaumurirow'Uwitekauramanuka,utwika igitambo cyoswa n'inkwi n'amabuye n'umukungugu,ukamya amazi yari mu ruhavuyose.
39 Maze abantu bose babibonye bikubitahasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”
40 Nuko Eliya arababwira ati “Nimufateabahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n'umwe.”Barabafata. Eliya arabamanukanaabagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.
41 Maze Eliya abwira Ahabu ati “Hagurukaufungure kuko numva haza kugwa imvura y'impangukano.”
42 Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y'umusoziw'i Karumeli, yicara hasi yubikaumutwe mu maguru.
43 Abwiraumugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”
Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.”Amubwira gusubirayo agira karindwi.
44 Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.”
Eliya aramubwira ati “Gendaubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryaweumanuke imvura itakubuza.’”
45 Hashizeumwanya muto, ijuru ririhindurizaryuzuraibicu n'umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yuriraigare rye ajya i Yezerēli.
46 Imbaraga z'Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry'i Yezerēli.
1 Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n'uko yicishije abahanuzi bose inkota.
2 Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n'ubwabo ejo nk'iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
3 Eliya abyumvise atyo arahagurukaarahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y'i Buyudaaba ari ho asigaumugaragu we.
4 Ariko agenda wenyineurugendo rw'umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y'igiti cy'umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakurahoubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruzaubwiza.”
5 Nuko yiryamira munsi y'icyo giti cy'umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”
6 Arakanguka abonaumutsimautazeku makara, n'agacuma k'amazi biri ku musegowe. Ararya aranywa, arongera ariryamira.
7 Marayika w'Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kukourugendo ari runinirugukomereye.”
8 Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musoziw'Imana.
9 Agezeyo yinjira mu buvumoagumamo.
Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho aramubazaati “Eliya we,urakora iki aho?”
10 Na we aramusubizaati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyineusigaye, nanjye baragenzaubugingo bwanjye ngo banyice.”
11 Iramubwira iti “Sohokauhagarare ku musoziimbere y'Uwiteka.”Uwo mwanya Uwiteka amucaho, mazeumuyagamwinshi wa serwakiraurazausatura imisozi,umenaguriraibitare imbere y'Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyagaushize habaho igishyitsi cy'isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
12 Hanyuma y'igishyitsi hakurikirahoumuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y'umurirohaza ijwi ryoroheje ry'ituza.
13 Eliya amaze kuryumva yitwikiraumwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w'ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubazariti “Eliya we,urakora iki aho?”
14 Ararisubizaati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyineusigaye, nanjye baragenzaubugingo bwanjye ngo banyice.”
15 Uwiteka aramubwira ati “Gendausubizeinzira yose y'ubutayuujye i Damasiko, nugerayouzimikishe Hazayeli amavuta abeumwami w'i Siriya,
16 na Yehu mwene Nimushi na weuzamwimikishe amavuta abeumwami w'Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola,uzamusukehoamavuta abeumuhanuzi mu cyimbo cyawe.
17 Nukouzabayarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica,uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.
18 Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.”
19 Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n'ibiri, ahagaze ku murongouheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagiraumwitero we.
20 Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.”
Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”
21 Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by'imitambiko yazo, agaburiraabantu bararya. Aherako arahagurukaakurikira Eliya, akajya amukorera.
1 BukeyeBenihadadiumwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n'abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n'amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
2 Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabuumwami w'Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo
3 ifeza zawe n'izahabu zawe ni ibye, ndetse n'abagore bawe n'abana bawe baruta abandiubwiza, ngo na bo ni abe.”
4 Umwami w'Abisirayeli aramusubizaati “Bibe ukouvuze, mwami nyagasani. Ndiuwawen'ibyo mfite byose.”
5 Bukeyeintumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngoumuheifeza n'izahabu n'abagore bawe n'abana bawe,
6 ngo ejo nk'iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y'abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.”
7 Mazeumwami w'Abisirayeli atumiraabatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebeuko uwo mugaboadushakahourwiyenzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu byanjye, simbimwima.”
8 Nuko abatware n'abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.”
9 Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirireumwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutumaku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyountumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’”
Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.
10 Benihadadi arongera amutumahoaramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariyaumukunguguuzikwira,umuntu wese akabonauwuzuraurushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
11 Umwami w'Abisirayeli aramusubizaati “Mumubwire muti ‘Ucyambaraumwambaro w'intambara ngo atabare, ye kwirata nk'uwikuramoatabarutse.’”
12 Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n'abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.”Nuko barigera, bateraumurwa.
13 Uwo mwanya hazaumuhanuzi asanga Ahabuumwami w'Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Nturebaziriya ngabo zoseuburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabizaumenye ko ndi Uwiteka.’”
14 Ahabu aramubazaati “Ni ndeuzazidukiza?”
Na we aramusubizaati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b'abatware b'intebe.”
Arongera aramubazaati “Ubanza guterani nde?”
Umuhanuzi ati “Ni wowe.”
15 Nuko ateranya abagaragu b'abatware b'intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
16 Igihe cy'amanywa y'ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnyeuko ari mirongo itatu na babiri.
17 Abagaragu b'abatware b'intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturukai Samariya.”
18 Aravuga ati “Niba bazanywe n'amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.”
19 Nuko ba bagaragu b'abatware b'intebe n'ingabo zibakurikiye, bava mu murwa
20 baratera,umuntu wese muri bo yicaumubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadiumwami w'i Siriya yinaguriraku ifarashi hamwe n'abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
21 Nukoumwami w'Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n'amagare, yica Abasiriya benshi cyane.
22 Hanyumaumuhanuzi araza asangaumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegureumenye ukouzabigenza, kuko mu mwakautahaumwami w'i Siriya azongera kugutera.”
23 Hanyuma abagaragu b'umwami w'i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, niukurituzahabarushiriza amaboko.
24 Kandi genza utyaukurehoabo bami,umwami weseumukuremu mwanya we, mu cyimbo cyaboushyireho abatware b'ingabo,
25 mazeugabeingabo zihwanye n'izo wapfushije,ushyireho amafarashi n'amagare bingana n'ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.”
Arabumvira abigenza atyo.
26 Umwakautashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n'Abisirayeli.
27 Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n'udukumbi tubiritw'abana b'ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuyeigihugu.
28 Nuko hazaumuntu w'Imana, asangaumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’”
29 Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi batezaurugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
30 Kandi abandi bahungira mu muduguduwa Afeka, bagwirwa n'inkike z'amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n'ibihumbi birindwi.
Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumitamu mwinjiro w'inzu.
31 Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b'ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusangeumwami w'Abisirayeli, ahari yakizaubugingo bwawe.”
32 Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basangaumwami w'Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusabangoumukize.”
Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!”
33 Abo bagabo baramwitegereza bihutirakumukubirakuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.”
Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.”Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwurizaigare rye.
34 Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugududata yanyaze so nzayigusubiza, kandiuziharurirainzira i Damasiko nk'uko data yaziharurizaga i Samariya.”
Ahabu aravuga ati “Nitumaragusezerana iri sezerano ndakurekura.”Nuko barasezerana, aramurekura.
35 Harihoumugabowo mu bahungu b'abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n'ijambo ry'Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.”Yanga kumukubita.
36 Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwoutumviye Uwiteka, ubu nitumaragutandukanaintare irakwica.”Nuko bamaze gutandukana, ahura n'intare iramwica.
37 Uwo muhanuzi asanga undi mugaboaramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.”Uwo we aramukubitaaramukomeretsa.
38 Nukoumuhanuzi aragenda ategeraumwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.
39 Hanyumaumwami arahanyura, agiye kumucahoaramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbonaumuntuuvuyemu ntambara anzaniraumuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhoreraubugingo bwe, cyangwauzarihe italanto y'ifeza.’
40 Arikoumugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugaboarabura.”
Nukoumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni kourubanza rugutsinze nk'ukourwiciriyeubwawe.”
41 Uwo mwanya uwo mugaboyitwikururaigitambaro mu maso,umwami w'Abisirayeli amenya ko ariumuhanuzi.
42 Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuyeumugabonatanze ngo arimbuke, ni cyo gitumauzahorerwaubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’”
43 Nukoumwami w'Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n'uburakari.
1 Kandi harihoumugabowitwaga Naboti w'i Yezerēli, yari afiteuruzabibu i Yezerēli hafi y'ibwami kwa Ahabuumwami w'i Samariya.
2 Ahabu abwira Naboti ati “Mpauruzabibu rwawe, kugirango ndugireigihambo cy'imboga kuko ari hafi y'urugorwanjye, nzaguheurundi ruzabibu rururutaubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”
3 Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n'Uwiteka kuguhagakondo ya ba sogokuruzabanjye.”
4 Maze Ahabu ataha afite agahinda n'uburakari, ku bw'ijambo Naboti w'i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruzabanjye.”Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugiraicyo afungura.
5 Hanyumaumugorewe Yezebeli araza aramubazaati “Ni iki kiguteyeagahinda kikakubuzakurya?”
6 Na we aramusubizaati “Ni uko navuganye na Naboti w'i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpauruzabibu rwawe turugureifeza, cyangwa washaka naguhaurundi mu cyimbo cyarwo.’Na we akansubizaati ‘Sinaguhauruzabibu rwanjye.’”
7 Umugorewe Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegekaubwami bwa Isirayeli? Byukaufungureushire agahinda. Ni jyeuzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli.”
8 Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n'impura bo mu murwa we n'abaturanyi ba Naboti.
9 Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirizeubusamaze mushyire Naboti imbere yabo.
10 Imbere ye muhashyire abagabo babiri b'ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n'umwami.’Nuko muhereko mumujyane, mujye kumuteraamabuye mumwice.”
11 Nuko abatware bo mu murwa n'ab'impfra b'abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk'uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.
12 Bategeka abantu kwiyirizaubusa, bashyira Naboti imbere yabo.
13 Maze abagabo babiri b'ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b'ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y'abantu bati “Naboti yatutse Imana n'umwami.”Uwo mwanya baramusumirabamuvanamu murwa, bamuteraamabuye arapfa.
14 Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteyeamabuye bakamwica.
15 Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteyeamabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Hagurukawende rwa ruzabibu Naboti w'i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”
16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w'i Yezerēli kuruzungura.
17 Ubwo ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riti
18 “Hagurukaumanukeusange Ahabuumwami w'Abisirayeliutuyei Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,
19 umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni ukourisheurazunguye?’Mazeumubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n'ayawe.’”
20 Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?”
Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriyegukoraibyangwa n'Uwiteka.
21 ‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamaraumuhungu wese kuri Ahabu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli.
22 Nzahindura inzu yawe nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk'iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakajeukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’
23 Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z'i Yezerēli.’
24 Uwa Ahabu weseuzagwa mu muduguduazaribwa n'imbwa,uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”
25 Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriyegukoraibyangwa n'Uwiteka, yohejwe n'umugorewe Yezebeli.
26 Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk'uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
27 Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyirizaubusayirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.
28 Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya w'i Tishubi riramubwira riti
29 “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufiimbere yanjye? Kuko yicishije bugufiimbere yanjye sinzamutezaibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y'umuhungu we.”
1 Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.
2 Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafatiumwami w'Abayuda yamanutse asangaumwami w'Abisirayeli.
3 Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukabatutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?”
4 Bukeyeabwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”
Yehoshafati asubizaumwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.”
5 Yehoshafati abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banzaugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”
6 Nukoumwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?”Baramusubizabati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”
7 Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”
8 Umwami w'Abisirayeli asubizaYehoshafati ati “Hasigaye undi mugabotwabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanuriraibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”
Yehoshafati aramusubizaati “Mwami, wivuga utyo.”
9 Nukoumwami w'Abisirayeli ahamagaraumutware aramubwira ati “IhuteuzaneMikaya mwene Imula.”
10 Kandiumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami,umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanuriraimbere yabo.
11 Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembeuzayakubitisha Abasiriya kugezaaho bazashirira.’”
12 N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabarauterei Ramoti y'i Galeyadiuragira ishya, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”
13 Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanuriraumwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo,uvugeibyiza.”
14 Mikaya arayisubizaati “Ndahiye Uwitekauhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”
15 Nuko ageze imbere y'umwami,umwami aramubazaati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?”
Aramusubizaati “Ngaho tabarauragira ishya, kandi Uwiteka azahagabizaumwami.”
16 Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugirangoutagira icyoumbwira kitariukurimu izina ry'Uwiteka?”
17 Aramusubizaati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafiteumwungeri.”Uwiteka ni ko kuvugaati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireiwaboumuntu wese atahe iwe amahoro.”
18 Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurireibyiza keretse ibibi?”
19 Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.
20 Uwiteka arabaza ati ‘Ni ndeuzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y'i Galeyadi?’Umwe avuga ibye undi ibye.
21 Nyuma hazaumwuka ahagarara imbere y'Uwiteka aravuga ati ‘Ni jyeuzamushukashuka.’
22 Uwiteka aramubazaati ‘Uzamushukashuka ute?’Na we ati ‘Nzagenda mpindukeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’Na we aramusubizaati ‘Nukouzamushukashuke, kandiuzabishobore. Gendaugireutyo.’
23 “Nuko rero, dore Uwiteka ashyizeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzehoibyago.”
24 Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubitaMikayaurushyi, aramubazaati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugananawe.”
25 Mikaya aramusubizaati “Uzabimenyaumunsiuzicumitamu mwinjiro w'inzu wihisha.”
26 Mazeumwami w'Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoniumutware w'umurwa, na Yowasiumwana w'umwami
27 muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburireibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugezaaho azatabarukiraamahoro.’”
28 Mikaya aravuga ati “Nuramukautabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiyemuri jye.”Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”
29 Bukeyeumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda baratabara, batera i Ramoti y'i Galeyadi.
30 Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.”Nukoumwami w'Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.
31 Kandi ubwoumwami w'i Siriya yari yategetse abatware b'amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretseumwami w'Abisirayeli wenyine.”
32 Nuko abatware b'amagare barabutsweYehoshafati baravuga bati “Nguriyaumwami w'Abisirayeli koko.”Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,
33 ariko abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira.
34 Nukoumuntu umwe aforaumuhetowe apfa kurasa, ahamyaumwami w'Abisirayeli mu ihurirory'imyambaro ye y'ibyuma. Umwami ni ko kubwiraumwerekeza w'igare rye ati “Kururaurukobaduhindukireunkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”
35 Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n'Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare.
36 Izuba rigiye kurenga bararangururamu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu muduguduw'iwabo no mu gihugu cyabo.”
37 Uko ni koumwami yatanze, bamuzanai Samariya bamuhambayo.
38 Igare rye baryogereza ku kidendezi cy'i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.
39 Ariko indi mirimo ya Ahabu n'ibyo yakoze byose, n'inzu ye yubakishije amahembe y'inzovu n'imiduguduyubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
40 Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
41 Mu mwaka wa kane Ahabuumwami w'Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda.
42 Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi.
43 Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.
44 Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.
45 Kandi Yehoshafati yuzuran'umwami w'Abisirayeli.
46 Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
47 Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.
48 Icyo gihe Edomu ntibari bafiteumwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami.
49 BukeyeYehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayoizahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.
50 Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?”Ariko Yehoshafati yanga kwemera.
51 Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu murwa wa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Yoramu yima ingoma ye.
52 Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafatiumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.
53 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.
54 Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.