1 Harihoumugabow'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukanamwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu.
2 Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wariubyaye ariko Hana yari ingumba.
3 Uwo mugaboyajyaga ava mu muduguduw'iwabo ukoumwakautashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga.
4 Umunsi Elukanayatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayihaumugorewe Penina, n'abahungu be n'abakobwa be,
5 ariko Hana yamuhagaibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
6 Kandi mukebawe yajyaga amubabaza cyane akamuteraagahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.
7 Uko ni koumugabowe yagenzaga ukoumwakautashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y'Uwiteka mukebawe yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.
8 Mazeumugabowe Elukanaaramubazaati “Urarizwa n'iki Hana? Ni iki kikubuzakurya, kandi ni iki kiguhagarikaumutima? Mbese sinkurutiraabana b'abahungu cumi?”
9 Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahagurukaaho bari bari i Shilo. Kandi Eliumutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy'umuryango w'urusengero rw'Uwiteka.
10 Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.
11 Ahigaumuhigoaravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nurebaumubabaro w'umujawaweukanyibuka, ntunyibagirweukampaumwana w'umuhungu, nzamuturaUwiteka abe uwe iminsi yose yo kubahokwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugeraku mutwe.”
12 Nuko akomeza gusenga atyo imbere y'Uwiteka, Eli yitegerezaumunwa we.
13 Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutimawe, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.
14 Nuko Eli aramubazaati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”
15 Hana aramusubizaati “Ashwi databuja, ndiumugoreufiteumutimaubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y'Uwiteka amaganya yo mu mutimawanjye.
16 Ntukekeyukoumujawawe ariumukobwa w'ikigoryi, kuko ibyo navuze kugezaubu nabitewe n'amaganya kandi n'agashinyaguro bikabije.”
17 Maze Eli aramusubizaati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”
18 Hana aramusubizaati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.”Nuko uwo mugorearagenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragazaumubabaroukundi.
19 Bukeyebazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubiraiwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukanaaryamana n'umugorewe Hana, Uwiteka aramwibuka.
20 Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeyeabyaraumwana w'umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”
21 Maze uwo mugaboElukanan'abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy'uwo mwaka no guhiguraumuhigo.
22 Ariko Hana ntiyajyayo, abwiraumugabowe ati “Sinzajyayoumwana ataracuka, ariko namara gucukanzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyoiminsi yose.”
23 Umugabowe Elukanaaramubwira ati “Kora icyoushaka. Ugume aha kugezaubwouzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.”Nuko uwo mugoreaguma aho, yonsaumwana we kugezaaho yamucukirije.
24 Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n'amapfizi atatu na efa imwe y'ifu n'imvumba y'uruhuirimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y'Uwiteka kandiumwana yari akiri muto.
25 Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eliumwana.
26 Uwo mugorearavuga ati “Nyagasani, ndahiyeubugingo bwawe, ni jye wa mugorewariuhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.
27 Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.
28 Ni cyo gitumye muturaUwiteka, azabauwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubahokwe.”Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.
1 Maze Hana arasenga ati
“Umutimawanjye wishimire Uwiteka,
Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n'Uwiteka.
Akanwa kanjye kāgukiyeku banzi banjye,
Kuko nejejwe n'agakiza kawe.
2 “Nta wera nk'Uwiteka,
Kuko nta yindi mana itari wowe,
Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu.
3 Ntimukongere kuvugaiby'ubwibone bikabije bityo,
Ntimukabeabanyagasuzuguromu byo muvuga,
Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,
Kandi ari yo imenyaurugerorw'ibyo abantu bakora.
4 Imiheto y'intwari iravunitse,
Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.
5 Abari abakungu baraca incuro,
Kandi abari abashonji baradamaraye.
Ndetseuwariingumba yabyaye karindwi,
Kandiuwabyaye benshi aracebye.
6 Uwiteka arica, agakiza,
Ashyira ikuzimukandi agakurayo.
7 Uwiteka arakenesha agakenura,
Acisha bugufiagashyira hejuru.
8 “Akura abakene mu mukungugu,
Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,
Kugirango bicarane n'ibikomangoma.
Baragwa intebe z'icyubahiro,
Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka,
Kandi ni zo yayishinzeho.
9 “Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be,
Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,
Kuko nta muntuuzaneshesha amaboko.
10 Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,
Azabahindiraho ari mu ijuru.
Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza,
Kandiumwami we azamuha imbaraga,
Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.”
11 Nuko Elukanaasubiramu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli.
12 Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.
13 Kandi abo batambyiuburyo bagenzagaibitambo by'abantu bwari ubu:umuntu wese iyo yatambaga igitambo,umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu,
14 akagitikura mu isafuriyacyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyoumutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.
15 Ndetse batarotsa ibinure,umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwiraumuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokerezaumutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”
16 Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinureurabona kujyana ibyoumutimawaweushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oyaurazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”
17 Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.
18 Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y'igitare.
19 Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira ukoumwakautashye, iyo yajyanaga n'umugabowe gutamba igitambo cy'umwaka.
20 Kandi Eli asabiraumugisha Elukanan'umugorewe ati “Uwiteka akugwirizeurubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”
Nuko basubiraiwabo.
21 Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusamainda, abyara abana b'abahungu batatu n'abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akuriraimbere y'Uwiteka.
22 Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
23 Arababaza ati “Ni iki gituma mukorabene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.
24 Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuzaubwoko bw'Uwiteka.
25 Umuntu nacumuraku wundi, Imana izamucireurubanza. Ariko seumuntu nacumuraku Uwiteka, ni ndeuzamumwitwariraho?”
Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.
26 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.
27 Bukeyehazaumuhanuzi w'Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretseumuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw'inzu ya Farawo?
28 Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugiraumutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahayeumuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro?
29 None ni iki gituma muteraimigeri ibitambo n'amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye,ukubahaabahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’
30 Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Niukurinari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubahaari bo nzubaha, ariko abansuzugurabazasuzugurwa.
31 Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n'urugorwa so, he kugirauwo muri mweuzagera mu za bukuru.
32 Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, woweuzaboneraumubabaro mu nzu yanjye. Nta n'umwe wo mu nzu yaweuzagera mu za bukuruiteka ryose.
33 Kandi nihagiraumuntu waweuzasigara ntamukuyeku gicaniro cyanjye, azatumausubizaamaso imutwe akubabazeumutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.
34 Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubereikimenyetso: bombi bazapfiraumunsi umwe.
35 Nzaherako nihagurukirizeumutambyi wiringirwa,uzakora nk'ibyo mu mutimawanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose.
36 Nuko bizaba bitya:umuntu wese wo mu nzu yaweuzabaacitse ku icumi, azaza amupfukamira amusabaagafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpeumurimoumwe w'ubutambyi kugirango mbone agatsima ko kurya.’”
1 Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.
2 Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeyemu maryama ajya ku buriribwe,
3 itara ry'Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw'Uwiteka, aho isanduku y'Imana iba.
4 Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”
5 Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Eli ati “Singuhamagaye subirakuryama.”Nuko asubirakuryama.
6 Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Aramusubizaati “Mwana wanjye, singuhamagaye subirakuryama.”
7 Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.
8 Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kukoumpamagaye.”
Maze Eli amenya ko ari Uwitekauhamagaye uwo mwana.
9 Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subirakuryama. Niyongera kuguhamagaraumusubizeuti ‘Uwiteka, vuga kukoumugaragu wawe nteze amatwi.’”Nuko Samweli asubirakuryama aho yari ari.
10 Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!”
Na we ati “Umbwire kukoumugaragu wawe nteze amatwi.”
11 Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli,uzacyumva wese amatwi azacura injereri.
12 Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose,uhereye mu itangira ryabyoukageza mu iherezo ryabyo.
13 Namubwiye ko nzacira inzu yeurubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniyeumuvumontababuze.
14 Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’”
15 Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeyeakingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.
16 Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.”
Na we ati “Karame!”
17 Aramubazaati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”
18 Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubizaati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”
19 Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.
20 Nuko Abisirayeli bose,uhereye i Daniukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiyemu buhanuzi bw'Uwiteka.
21 Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n'ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.
1 BukeyeAbisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.
2 Abafilisitiya batezaurugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n'Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk'ibihumbi bine mu rugamba rw'ingabo z'Abisirayeli.
3 Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka aturekatukaneshwa uyu munsi imbere y'Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugirango nigera muri twe idukizeamaboko y'ababisha bacu.”
4 Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y'Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y'isezerano ry'Imana.
5 Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugirahejuru n'ijwi rirenga, isi irarangīra.
6 Abafilisitiya bumviseurusakurw'amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusakurw'amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw'Abaheburayoni urw'iki?”Hanyuma bamenya ko ari isanduku y'Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo.
7 Nuko Abafilisitiya baratinya kuko bavuze bati “Imana igeze mu rugerero rwabo.”Baravuga bati “Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho!
8 Tubonye ishyano! Ni ndeuzadukizaamaboko y'izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu.
9 Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutabaibiretwa by'Abaheburayonk'uko bari byo. Murwane kigabo.”
10 Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka,umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kuninimu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n'amaguru inzovu eshatu.
11 Kandi isanduku y'Imana iranyagwa, n'abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.
12 Umugabow'Umubenyamini aturumbuka mu ngabo, agera i Shilo uwo munsi imyenda ye ishishimuwe, yishyizeumukungugu mu mutwe.
13 Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw'inzira arangarijeyo, kuko yari yakuweumutimacyane n'isanduku y'Imana. Nuko uwo mugaboageze mu muduguduavuga amacumu, abo mu mudugudubose bahinduka imiborogo.
14 Eli yumvise ijwi ry'umuborogo arabaza ati “Iyo midugararo ni iy'iki?”Uwo muntu aza yihuta abibwira Eli.
15 Kandi Eli yari amaze imyaka mirongourwenda n'umunani, amaso ye yari ahumye atakibona.
16 Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.”
Aramubazaati “Byagenze bite mwana wanjye?”
17 Uwo muvuziw'amacumu aramusubizaati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw'abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y'Imana yanyazwe.”
18 Amaze kuvugaiby'isanduku y'Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy'irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yariumusazakandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ariumucamanza w'Abisirayeli.
19 Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y'Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n'umugabowe bapfuye, arapfukamaarabyara kuko ibise byamutunguye.
20 Nuko ari bugufibwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinyaubyayeumuhungu.”Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho.
21 Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.”Abivugishwa n'uko isanduku y'Imana yanyazwe, kandi n'ibya sebukwe n'umugabowe.
22 Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y'Imana yanyazwe.”
1 Abafilisitiya bari banyaze isanduku y'Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.
2 Isanduku y'Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.
3 Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, barayegura bayisubizaaho yari iri.
4 Bukeyebwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, kandi igihanga n'ibiganza bya Dagoni byaguyeukubirin'umubyimba ku gitabo, hasigaraumubyimba wayo gusa.
5 (Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n'uwinjira mu nzu yayo wese, batarushyabahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n'ubu.)
6 Nuko reroukubokok'Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n'abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.
7 Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravuganabati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kukoukubokokwayo kwaturemereye hamwe n'imana yacu Dagoni.”
8 Ni ko gutumaku batware b'Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugiredute isanduku y'Imana ya Isirayeli?”
Barabasubizabati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.”Nuko bajyanayo isanduku y'Imana ya Isirayeli.
9 Bamaze kuyihererekanya,ukubokok'Uwiteka kurwanya urwo rurembo kuruteraumubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n'abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
10 Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuronibayirabutsweiza basakurizaicyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.”
11 Baherako batuma ku batware b'Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli isubireaho yari iri, ye kuzatwicana n'abantu bacu.”Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n'urupfu, kandiukubokok'Uwiteka kwabaremereye cyane.
12 Abatapfuye batobotse ibibyimba,umuborogo w'ururembougeramu ijuru.
1 Isanduku y'Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy'Abafilisitiya.
2 BukeyeAbafilisitiya bahamagara abatambyi n'abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y'Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurireuburyo twayisubizaahantu hayo.”
3 Barabasubizabati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n'amaturo y'impongano mubonegukira, kandi muzamenye icyatumyeukubokok'Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”
4 Barababaza bati “Mbese twamuturaturo ki ry'impongano?”
Barabasubizabati “Mutureibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n'imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk'ukoumubarew'abatware b'Abafilisitiyaungana, kuko mwebwe mwese n'abatware banyu mwasangiye icyo cyago.
5 Nuko muzicurishirize ibishushanyo by'ibyo bibyimba byanyu, n'ibishushanyo by'imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubaheImana y'Abisirayeli, ahari yabakurahoukubokokwayo no ku mana zanyu n'igihugu cyanyu.
6 None se ni iki gituma mwinangira imitima nk'Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera?
7 Nuko nimwende igare rishya, muryiteguranen'inka ebyiri z'imbyeyi zitigeze gukurura, muzihambireho igare, muzikurehoizazo muzisubizemu rugo.
8 Maze mwende isanduku y'Uwiteka muyigereke ku igare, kandi ibintu by'izahabu by'umurimbo by'amaturo y'impongano mwohereje, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo maze mubyohereze bigende.
9 Nuko murebeaho iri bunyure, nisubizamu rugabano rwayo ikajya i Betishemeshi, tuzamenya ko ari Imana yadutejeiki cyago kingana gitya. Ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atariukubokokwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.”
10 Nuko babigenza batyo. Batoranya inka ebyiri z'imbyeyi, bazihambiraho igare, izazo bazizirika mu rugo.
11 Baherako bashyira isanduku y'Uwiteka ku igare, bashyiraho n'agasanduku karimo imbeba zicuzwe mu izahabu, n'ibishushanyo by'ibibyimba byabo.
12 Nuko izo nka ziboneza inzira y'ubusamoyose ijya i Betishemeshi, zigenda zabira inzira yose ntizakebakeba iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b'Abafilisitiya baraziherekeza bazigeza mu rugabano rw'i Betishemeshi.
13 Uwo munsi ab'i Betishemeshi basaruragaingano mu kibaya, bubuyeamaso babona isanduku iradutse bishimira kuyibona.
14 Nuko igare riza rityo no mu murimawa Yosuwa w'i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z'igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy'Uwiteka.
15 Abalewi bakurahoisanduku y'Uwiteka, n'agasanduku kari hamwe na yo karimo ibintu by'izahabu by'umurimbo, babitereka hejuru y'icyo gitare kinini. Nuko uwo munsi ab'i Betishemeshi bahatambirira Uwiteka ibitambo byoswa n'ibindi bitambo.
16 Maze ba batware batanu b'Abafilisitiya bamaze kubireba, basubirakuri Ekuronibwigabe.
17 Kandi ibi ni byo bibyimba by'izahabu Abafilisitiya batuye Uwiteka by'amaturo y'impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cyari icy'i Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cy'i Gati n'ikindi cya Ekuroni.
18 Kandi n'imbeba zacuzwe mu izahabu nk'ukoumubarew'indembo zose z'abatware b'Abafilisitiyaungana, indembo zigoswe n'inkike n'ibirorero byo ku misozi, kandiumuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y'Uwiteka, kikiriho n'ubu mu kwa Yosuwa w'i Betishemeshi.
19 Hanyuma Uwiteka yica abantu b'i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y'Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n'uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.
20 Ab'i Betishemeshi baravuga bati “Ni ndeushobora guhagarara imbere y'Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”
21 Nuko batuma intumwa ku baturageb'i Kiriyatiyeyarimu bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku y'Uwiteka. Nimumanuke muyizamure ijye iwanyu.”
1 Nuko ab'i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y'Uwiteka, bayizamukanaumusozibayishyira mwa Abinadabu, maze berezaumuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y'Uwiteka.
2 Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy'imyaka makumyabiri ab'inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
3 Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukiraUwiteka n'imitima yanyu yose, nimwikuremoimana z'abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y'Abafilisitiya.”
4 Nuko Abisirayeli baherako bakurahoba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.
5 BukeyeSamweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”
6 Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y'Uwiteka. Uwo munsi biyirizaubusabaravuga bati “Twacumuyeku Uwiteka.”Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa.
7 Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashyaubwoba ku bw'Abafilisitiya.
8 Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugirango idukizeamaboko y'Abafilisitiya.”
9 Nuko Samweli yendaumwana w'intamaucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.
10 Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli.
11 Abagabo b'Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babicaumugenda babageza i Betikari.
12 Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y'i Misipa n'i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugezan'ubu.”
13 Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurengaurugabano rw'Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyoseukubokok'Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya.
14 Kandi imiduguduy'Abisirayeli yari yaranyazwe n'Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli,uhereye kuri Ekuroniukageza i Gati, n'urugabano rwayo Abisirayeli barukuramu butware bw'Abafilisitiya kandi babana amahoro n'Abamori.
15 Nuko Samweli abaumucamanza w'Abisirayeli iminsi yose yo kubahokwe.
16 Kandi ukoumwakautashye yajyaga acuragana i Beteli n'i Gilugalin'i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,
17 akajya asubiraiwe i Rama kuko ari hourugorwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy'Uwiteka.
1 Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b'Abisirayeli.
2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuhetayitwaga Abiya. Bari abacamanza b'i Bērisheba.
3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.
4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.
5 Baramubwira bati “Dore uriumusazakandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none reroutwimikireumwami ajye aduciraimanza nk'ayandi mahanga yose.”
6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugagabati “Uduheumwami wo kujya aduciraimanza.”Nuko Samweli abitura Uwiteka.
7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntabaumwami wabo.
8 Barakugenza nk'uko bajyaga bangenza muri byose,uhereyeumunsi nabakuriyemuri Egiputaukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana.
9 Nuko noneubemerere, arikoubahamirize cyane,ubasobanurireuburyoumwamiuzabategeka uko azabagenza.”
10 Nuko Samweli asobanuriraabantu bamusabyeumwami amagambo y'Uwiteka yose.
11 Aravuga ati “Uku ni koumwamiuzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukoraiby'amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y'amagare ye.
12 Kandi azabatoraniriza kuba abatware b'abantu igihumbi n'ab'abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n'abasaruzi be, n'abacuzi b'intwaro zo kurwanisha n'ab'ibyuma by'amagare ye.
13 Kandi azatorera abakobwa banyu gukoraimibavu, no kuba abatetsi n'abavuzi b'imitsima.
14 Kandi azatora imirima yanyu n'inzabibu zanyu n'imyelayo yanyu, ibiruta ibindiubwiza abihe abagaragu be.
15 Kandi azabaka amakoro y'igice kimwe mu icumi cy'imbuto zanyu n'icy'inzabibu zanyu, ayahe abatware be n'abagaragu be.
16 Kandi azabanyaga abagaragu banyu n'abaja banyu, n'amatungo yanyu y'inyamibwa n'indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.
17 Azenda igice kimwe mu icumi cy'amatungo yanyu, kandi muzabaabagaragu be.
18 Maze uwo munsi muzaborozwa n'uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”
19 Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashakaumwami wo kudutegeka
20 kugirango natwe duse n'andi mahanga yose,umwami wacu ajye aduciraimanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”
21 Nuko Samweli amaze kumva amagambo y'abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.
22 Uwiteka asubizaSamweli ati “Bumvire,ubimikireumwami.”
Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubiremu muduguduw'iwabo.”
1 Harihoumugabow'Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiyaumwana w'Umubenyamini,umugaboukomeye w'intwari.
2 Kandi yari afiteumuhungu mwiza w'umusorewitwaga Sawuli. Nta muntu n'umwe mu Bisirayeli wamurutagaubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu.
3 Bukeyeindogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwiraumuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyanaumugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.”
4 Nuko arahagurukaanyura mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy'i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy'i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy'Ababenyamini na ho ntibazibona.
5 Bukeyebagera mu gihugu cy'i Sufi, Sawuli abwiraumugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugirango data atareka guhagarikira indogobeumutima, akaba ari twe awuhagarikira.”
6 Na we aramubwira ati “Muri uyu muduguduharimoumuntu w'Imana, kandi niumuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanuriraiby'uru rugendo rwacu turimo.”
7 Sawuli abazaumugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamuturaiki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukabatudafite impano yo gushyira uwo muntu w'Imana? Mbese dufiteiki?”
8 Uwo mugaragu yongera gusubizaSawuli ati “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y'ifeza, ni cyo ndi butureuwo muntu w'Imana kugirango atuyobore.”
9 (Kera kose mu Bisirayeli,umuntu wese iyo yajyaga gusobanuza Imana yavugagaatya ati “Ngwino dusange bamenya”, kuko kuri ubuuwitwaumuhanuzi kera yitwaga bamenya.)
10 Sawuli abwiraumugaragu we ati “Uvuze neza hoshi tugende.”Nuko binjira mu muduguduaho uwo muntu w'Imana yari ari.
11 Bakizamuka mu mudugudu, bahahuriran'abakobwa basohoka bajya kuvomabarababaza bati “Bamenya ari yo?”
12 Barabasubizabati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.
13 Nimugeramu mudugudu, uwo mwanya muramubonaatarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari weusabira igitamboumugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”
14 Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga.
15 Kandiumunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriyeSamweli aramubwira ati
16 “Ejo nka magingo aya nzakohererezaumugabouturutse mu gihugu cya Benyamini,uzamwimikishe amavuta abeumwami w'ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni weuzakizaubwoko bwanjye amaboko y'Abafilisitiya, kuko maze kurebaabantu banjye kandi gutakakwabo kwangezeho.”
17 Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni weuzategekaubwoko bwanjye.”
18 Nuko Sawuli yegera Samweli mu irembo ry'umuduguduaramubwira ati “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya bamenya iherereye.”
19 Samweli aramusubizaati “Erega ni jye bamenya! None njya imbere tujye ku kanunga kuko uyu munsi muri busangire nanjye, maze ejo mu gitondo nzagusezerera ngusobanuriyeibiri mu mutimawawe byose.
20 Kandi rero iby'indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntiziguhagarikeumutim, zarabonetse. Mbese iby'igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n'inzu ya so yose?”
21 Maze Sawuli aramusubizaati “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isirayeli? Kandi se inzu yanjye si yo iri hanyuma y'ayandi mazu yose y'Ababenyamini? Ni iki gitumyeumbwira bene ibyo?”
22 Samweli aherako ajyana Sawuli n'umugaragu we abinjiza mu nzu y'abashyitsi, abicaza ku ntebe z'icyubahiro mu basangwa bari nka mirongo itatu.
23 Maze Samweli abwiraumunyagikari we ati “Zanaumugabane naguhayenkakubwira kuwuhisha.”
24 Nukoumunyagikari ateruraukugurun'ibyako byose, abihereza Sawuli. Maze Samweli aravuga ati “Ngurwouruhisho rwawe! Tereka imbere yawe urye kuko wabihishiwe, bikarindira igihe cyategetswe nkirarika abantu.”
Nuko uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.
25 Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burirainzu bajya kuganira.
26 Bukeyebwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y'inzu aramubwira ati “Hagurukangusezerere.”Nuko Sawuli arahagurukaasohokana na Samweli bajya hanze.
27 Bakimanuka ahoumuduguduugarukiraSamweli abwira Sawuli ati “Bwiraumugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.”Nuko abanyuraho. Ati “Bauhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry'Imana.”
1 Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusukaku mutwe, aramusomaaravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ubeumutware wa gakondo ye?
2 Nuko ubu numaragutandukanananjye,urazagusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wariugiyegushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritseumutimaw'indogobe, ahubwo ahagaritseuwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’
3 Maze nutirimuka ahoukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora,urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.
4 Barakuramutsa baguhe amarobe abiri,uyakire.
5 Mazeuragera ku musoziw'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugeramuri uwo mudugudu,urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukanana nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga,urasanga bahanura.
6 Umwuka w'Uwiteka ari bukuzehocyaneuhanuranena bo,uherekouhinduka ubeumuntu mushya.
7 Kandi ibi bimenyetso nibigusohorahougenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.
8 Kandiuzantange kugerai Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwiuntegereje, kugezaigihe nzaza nkagusobanuriraicyoukwiriye gukora.”
9 Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuhaumutimamushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.
10 Nuko bageze kuri uwo musoziumutwe w'abahanuziuhurana we,umwuka w'Imana amuzahocyane ahanuranana bo.
11 Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanuranan'abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
12 Umwe mu baturagebaho arabasubizaaravuga ati “Mbese abo ni bene nde?”Ni cyo cyatumye biba iciro ry'umuganingo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
13 Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.
14 Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”
Aramusubizaati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”
15 Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”
16 Sawuli asubizase wabo ati “Yatweruriyeko indogobe zabonetse.”Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.
17 BukeyeSamweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y'Uwiteka.
18 Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’
19 Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizagaubwayo mu byago byanyu byose n'imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwoutwimikireumwami.’Nuko none mwiyerekane imbere y'Uwiteka, imiryango n'ibihumbi byanyu uko biri.”
20 Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose,umuryango wa Benyaminiuratorwa.
21 Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.
22 Nuko bongera kubazaUwiteka bati “Mbese hari undiusigaye wo kuza hano?”
Uwiteka arabasubizaati “Nguriyaaho yihishe mu bintu.”
23 Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugeraku rutugu.
24 Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”
Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”
25 Nuko Samweli aherako asobanuriraabantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose,umuntu wese ajya iwe.
26 Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n'ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.
27 Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbeseuriyamugaboazadukizaate?”Baramusuzugurabanga no kumuhaindabukirano. Na we arinumira.
1 Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n'i Yabeshi y'i Galeyadi. Ab'i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”
2 Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y'iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”
3 Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati “Ubeuturetse iminsi irindwi, kugirango dutumeintabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”
4 Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n'ijwi rirenga, bararira.
5 Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?”Bamutekerereza iby'ab'i Yabeshi.
6 Sawuli yumvise ayo magamboumwuka w'Imana amuzahocyane,uburakari buramuzabiranya cyane.
7 Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”
Maze bafatwa n'umushyitsiuvuyeku Uwiteka, bahagurukiraicyarimwe nk'umuntu umwe.
8 Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bariuduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
9 Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab'i Yabeshi y'i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusurukomuzatabarwa.’”Nuko intabaza zirara zibibwira ab'i Yabeshi baranezerwa.
10 Ab'i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugireuko mushatse kose.”
11 Bukeyebwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw'Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugezaku manywa y'ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.
12 Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni weuzadutegeka?’Zana abo bagabo tubice.”
13 Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”
14 Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugalidukomerezeyoubwami.”
15 Nuko abantu bose bajya i Gilugalibahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.
1 Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikiraumwami wo kubategeka.
2 None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu,uhereye mu buto bwanjyeukageza ubu.
3 Ndi hano, nimunshinje imbere y'Uwiteka n'imbere y'uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”
4 Baramusubizabati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n'icyo wanyazeumuntu wese.”
5 Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.”
Baravuga bati “Ni we muhamya.”
6 Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruzamu gihugu cya Egiputa.
7 Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y'Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.
8 Yakobo yaje muri Egiputa, bukeyeba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruzamuri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.
9 Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Siseraumugabaw'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya.
10 Bukeyebatakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuyekuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukizeamaboko y'ababisha bacu tugukorere.’
11 Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, muturaamahoro.
12 Bukeyemubonye Nahashiumwami w'Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwoumwami ni weuzadutegeka.’Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.
13 “Nuko none doreumwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubahaumwami wo kubategeka.
14 Icyampa mukubahaUwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n'umwami wanyuubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!
15 Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye,ukubokok'Uwiteka kuzabakoraho nk'uko kwakoze kuri ba sogokuruza.
16 Nuko none nimuhagarare murebeiki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.
17 Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusabaUwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebegukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiyeumwami.”
18 Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.
19 Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabiraumwami.”
20 Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Niukuriibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose.
21 Ntimugakebakebe kuko ariugukurikira ibitagiraumumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ariubusa.
22 Uwiteka ntazahemukiraabantu be ku bw'izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhinduriraubwoko.
23 Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumuraku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.
24 Mujye mwubahaUwiteka gusa mumukorere mu by'ukurin'imitima yanyu yose, murebeibyo yabakoreyeuburyo bikomeye.
25 Ariko nimukomeza gukoranabi muzarimbukanan'umwami wanyu.”
1 Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli.
2 BukeyeSawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musoziw'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera,umuntu wese ajya mu rugo rwe.
3 BukeyeYonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugirango Abaheburayobabyumve.
4 Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutsweAbisirayeli. Abantu bateranira i Gilugalibakurikira Sawuli.
5 Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjaubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni.
6 Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo.
7 Kandi bamwe mu Baheburayobari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahindaumushitsi.
8 Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.
9 Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro.”Aherako atamba igitambo cyoswa.
10 Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.
11 Samweli aramubazaati “Ibyo wakoze ni ibiki?”
Sawuli aramusubizaati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,
12 bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukirei Gilugalibantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampeumugisha.’Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.”
13 Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomejeubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose.
14 Ariko nonehoubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakiraumuntuumezenk'ukoumutimaweushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kubaumutware w'ubwoko bwe, kukoutumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”
15 Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugaliajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu.
16 Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi.
17 Bukeyeabanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu,umutwe umweunyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali.
18 Undi mutweunyura mu nzira ijya i Betihoroni,uwundi mu nzira yo mu rugabano rw'impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu.
19 Icyo gihe nta mucuziwariukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuzaAbaheburayokwicurishiriza inkota n'amacumu.”
20 Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngoumuntu wese atyarisheuruhabuzo rwe n'isuka ye, n'intorezo ye n'umuhorowe.
21 Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n'amasuka, n'ingobe n'intorezo, n'iryo gutyaza ibihosho.
22 Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wariutwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.
23 Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi.
1 BukeyeYonatani mwene Sawuli abwiraumuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya.”Ariko ntiyabibwira se.
2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y'igiti cy'umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n'abantu nka magana atandatu.
3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuruwa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eliumutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.
4 Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.
5 Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba.
6 Yonatani abwira uwo muhungu wariumutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”
7 Umutwaje intwaro aramusubizaati “Kora ibiri mu mutimawawe byose, hindukiradore ndi kumwe nawe, ndakora icyoumutimawawe wibwira.”
8 Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,
9 nibatubwira bati ‘Nimuhameaho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.
10 Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kituberaikimenyetso.”
11 Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b'Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayobasesurutse mu myobo bari bihishemo.”
12 Abanyagihome baherako babwira Yonatani n'umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tuboneicyo tubereka.”
Nuko Yonatani abwiraumutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y'Abisirayeli.”
13 Nuko Yonatani yurizaamaboko n'amaguru, n'umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n'umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.
14 Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n'umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk'igice cy'umurima.
15 Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahindaumushitsi. Isi yose ihindaumushitsi, habahoumushitsi mwinshi cyane.
16 Abarinzi ba Sawuli b'i Gibeya y'i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.
17 Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubareabantu murebeko hariuwacuwatuvuyemo.”Bamaze kubarabasanga Yonatani n'umutwaje intwaro batabarimo.
18 Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y'Imana.”(Kuko muri iyo minsi isanduku y'Imana yabaga mu Bisirayeli.)
19 Ubwo Sawuli yavuganaga n'umutambyi,urusakurwari mu rugerero rw'Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwiraumutambyi ati “Kurahoukubokokwawe.”
20 Nuko Sawuli n'abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota,umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.
21 Kandi hari Abaheburayobabanaga n'Abafilisitiya nk'ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n'aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukirabifatanya n'Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.
22 Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.
23 Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyumaurugamba rwunamukanai Betaveni.
24 Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumweumuntu weseugiraicyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.”Nuko nta n'umwe muri bo wagize icyo arya.
25 Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hariubukihasi.
26 Bageze mu ishyamba basangaubukibushonga, ariko ntihagiraumuntu weseukozaintoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.
27 Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z'ubuki, abuhanaguzaurutokiaratamira, nuko amaso ye arahweza.
28 Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’”Nuko abantu bagwa isari.
29 Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurorenamwe uko amaso yanjye ahwejejwe n'uko numvise kuri ubwo buki.
30 Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”
31 Maze uwo munsi bica Abafilisitiya,uhereye i Mikimashiukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.
32 Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n'inka n'inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.
33 Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuyeku Uwiteka kuko baryanye inyama n'amaraso.”15.23
Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry'igitare, murinzanire nonaha.”
34 Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumuraku Uwiteka muryanye amaraso.”Nuko muri iryo ijoroumuntu wese azana inka ye, bazicira aho.
35 Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.
36 Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turaretubanyaga twe gusigan'umwe.”
Baramusubizabati “Kora ukoushaka kose.”
Mazeumutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.”
37 Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya,urabatanga mu maboko y'Abisirayeli?”Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.
38 Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebemwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.
39 Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yabaumwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.”Ariko ntihagiraumuntu wo muri abo boseugiraicyo amusubiza.
40 Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujyeuruhande rumwe, nanjye n'umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.”
Abantu basubizaSawuli bati “Kora ukoushaka.”
41 Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekanaukuri.”Mazeubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.
42 Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n'umuhungu wanjye Yonatani.”Bwerekana Yonatani.
43 Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.”
Yonatani aramubwira ati “Koko nakojejeumutwe w'inkoni nari nitwaje mu mushonge w'ubukindumva, none rero nkwiriye gupfa.”
44 Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”
45 Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwitekauhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n'Imana.”Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.
46 Nuko Sawuli arizamukiraarorera gukurikira Abafilisitiya, n'Abafilisitiya na bo basubiraiwabo.
47 Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n'ababisha be bose impande zose, Abamowabu n'Abamoni n'Abanyedomu n'abami b'i Soba n'Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.
48 Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y'ababanyagaga.
49 Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y'abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumunawe Mikali.
50 Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu,umukobwa wa Ahimāsi. Kandiumugabaw'ingabo ze yitwaga Abunerimwene Neri, se wabo wa Sawuli.
51 Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abunerini bene Abiyeli.
52 Ku ngoma ya Sawuli yose, habahoumurwano mwinshi cyane n'Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonagaumuntu wese w'imbaraga cyangwa w'intwari, yaramuhakaga.
1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ubeumwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.
2 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.
3 None gendaurwanye Abamaleki,ubarimburanerwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwouziceabagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’”
4 Nuko Sawuli ahuruzaingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirengeuduhumbi tubiri, n'Abayuda inzovu.
5 BukeyeSawuli ajya ku muduguduw'Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.
6 Sawuliagezeyo abwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburanana bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.”Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.
7 Maze Sawuli yica Abamalekiuhereye i Havilaukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.
8 Afata mpiriumwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.
9 Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abāgazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafiteumumarobaba ari cyo barimbura rwose.
10 Bukeyeijambo ry'Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati
11 “Nicujijeicyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.”Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.
12 Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumelikandi yishingiyeurwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukanai Gilugali.”
13 Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry'Uwiteka.”
14 Samweli aramubazaati “Ariko uko gutāma kw'intama kunza mu matwi no guhogerana kw'inka numva, bigenda bite?”
15 Sawuli aramusubizaati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”
16 Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Bauretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”
Aramubwira ati “Ivugire.”
17 Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizweumutware w'imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ubeumwami wa Isirayeli?
18 Kandi akagutumamuri urwo rugendo akakubwira ati ‘Gendaurimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki,ubarwanye kugezaaho bazashirira?’
19 None se ni iki cyaguteyekutumvira Uwiteka,ukikubitira iminyago,ugakora ibyangwa n'Uwiteka?”
20 Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagiumwami w'Abamaleki, n'Abamaleki ndabarimbura rwose.
21 Ariko abantu ni bo benzeho intama n'inka zarutagaizindiubwiza mu zarimburwaga, kugirango babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”
22 Samweli aramusubizaati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kurutauko yakwishimiraumwumviye? Erega kumvira kurutaibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurumey'intama.
23 Kukoubugomebusa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”
24 Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuyeubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.
25 Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandiuhindukirane nanjye, kugirango nsenge Uwiteka.”
26 Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko ubaumwami wa Isirayeli.”
27 Nuko Samweli agihindukirakugenda, Sawuli asingira ikinyita cy'umwambaro weuracika.
28 Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciyeku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihayeumuturanyi waweukuruta.
29 Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atariumuntu ngo yihane.”
30 Sawuli aravuga ati “Naracumuyeariko none ndakwinginze,unyubahirize imbere y'abatware b'abantu banjye n'imbere y'Abisirayeli, tugarukanekugirango nsenge Uwiteka Imana yawe.”
31 Nuko Samweli arahindukiraakurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.
32 Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagiumwami w'Abamaleki.”Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z'urupfu ziracitse.”
33 Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduragaabagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.”Nuko Samweli atemaguriraAgagi imbere y'Uwiteka i Gilugali.
34 Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.
35 Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugezaaho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akabaumwami wa Isirayeli.
1 BukeyeUwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko abaumwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutumekuri Yesayi w'i Betelehemu, kuko niboneyeumwami mu bahungu be.”
2 Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?”
Uwiteka aramusubizaati “Jyana inyana y'ishashi, nugerayouvugeuti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’
3 Mazeuhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka ukouzagenza,uzansukiraamavuta ku wo nzakubwira.”
4 Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b'umudugudubaza kumusanganira bahindaumushitsi. Baramubazabati “Mbeseuzanywe n'amahoro?”
5 Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.”Kandi yeza Yesayi n'abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo.
6 Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Niukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”
7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebemu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu barebaubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
8 Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
9 Yesayi ariyongeza amurikaShama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
10 Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.”
11 Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?”
Aramusubizaati “Hasigayeumuhererezi, ariko aragiye intama.”
Samweli abwira Yesayi ati “Mutumirebamuzane, kuko tutaribujye kurya ataraza.”
12 Nuko aramutumiraamujyana mu nzu. Yariumuhungu w'inzobeufiteuburanga kandi w'igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Hagurukaumusukehoamavuta, ni we uwo.”
13 Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be,uhereye ubwoumwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahagurukaasubirai Rama.
14 Icyo giheumwuka w'Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandiumwuka mubiuvuyeku Uwiteka yajyaga amuhagarikaumutima
15 Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Doreumwuka mubi uva ku Mana ni wouguhagarikaumutima!
16 Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakireumucuranzi w'umuhanga, mazeumwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangiraukire.”
17 Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakireumuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”
18 Umuhungu umwe aramusubizaati “Nabonyeumuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Niumucuranzi w'umuhanga, niumugabow'imbaraga n'intwari kandi niumurwanyi, aritonda mu byo avuga, niumuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”
19 Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyohererezaumuhungu wawe Dawidiuragira intama.”
20 Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y'imitsima n'imvumba ya vino n'umwagazi w'ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n'umuhungu we Dawidi.
21 Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugiraumutwaza intwaro.
22 Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.”
23 Hanyuma iyoumwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakiraumwuka mubi akamuvaho.
1 BukeyeAbafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y'i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y'i Soko na Azeka.
2 Sawuli n'Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n'Abafilisitiya.
3 Abafilisitiya bahagarara ku musoziwo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.
4 Bukeyemu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki.
5 Yari yambaye ingofero y'umuringa ku mutwe n'ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z'umuringa ibihumbi bitanu.
6 Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k'umuringa mu bitugu.
7 Uruti rw'icumu rye rwari rumezenk'igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw'ikigembe cyaryo kwari shekeli z'ibyuma magana atandatu, kandiuwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.
8 Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremeraurugamba aho mwabitewe n'iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemoumugaboamanuke ansange.
9 Nabasha kundwanya akanyica tuzabaabagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzabaabagaragu bacu mudukorere.”
10 Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguyeingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpeumugaboturwane twembi.”
11 Sawuli n'Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y'Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
12 Kandi Dawidi yariumwana wa wa Munyefuratiw'i Betelehemu y'i Buyudawitwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
13 Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y'abo bahungu be batatu batabaye, uw'imfura ni Eliyabu, uw'ubuhetani Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
14 Dawidi yariumuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.
15 Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.
16 Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeyen'uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.
17 BukeyeYesayi abwiraumuhungu we Dawidi ati “Gemurirabakuru bawe efa imwe y'ingano zikaranze n'aya marobe y'imitsima cumi, wihuteubishyire bakuru bawe mu rugerero,
18 kandiushyireumutware w'igihumbi barimo amasoro cumi y'amavuta y'igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, mazeunzanire inkuru zabo z'imvaho.
19 Kandi Sawuli na bo n'Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n'Abafilisitiya.”
20 Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigiraumwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk'uko Yesayi yamutegetse, arasukiraaho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.
21 Nuko Abisirayeli n'Abafilisitiya birema ingamba,urugamba rwerekerana n'urundi.
22 Maze Dawidi abitsaumurinzi w'ibintuumutwaro we, aravudukaajya mu ngabo aramutsa bakuru be.
23 Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y'Umufilisitiya w'i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z'Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk'uko asanzwe. Dawidi arabyumva.
24 Abisirayeli bose bamurabutswebashyaubwoba, baramuhunga.
25 Abisirayeli baravuga bati “Aho mubonauriyamugabouzamutse? Niukuriazanywe no gusuzuguraIsirayeli. Umuntu uri bumwiceumwami azamugororeraubutunzi bwinshi, amushyingireumukobwa we kandi azaha inzu ya seumudendezo muri Isirayeli.”
26 Maze Dawidi avuganan'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakurahoIsirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiyautakebweusuzuguraingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?”
27 Abantu baramusubizabati “Uko ni ko bazagororeraumuntuuzamwica.”
28 Maze Eliyabu mukuruwe w'imfura ya se yumvise Dawidi avuganan'abo bantu,uburakari buramuzabiranya aramubazaati “Wazanywe n'iki? Mbese bwa butamawabusigiye nde mu butayu? Nziubwibone bwawe n'agasuzuguroko mu mutimawawe, kuko wazanywe no kurebaintambara.”
29 Dawidi aramusubizaati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?”
30 Amuteraumugongo yerekera undi, na we amubazabene ibyo, abantu bamusubizabatyo nk'ubwa mbere.
31 Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.
32 Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagireukurwaumutimana we,umugaragu wawe ngiye kurwana n'uwo Mufilisitiya.”
33 Sawuli asubizaDawidi ati “Ntiwashobora guterauwo Mufilisitiya ngoumurwanye, kukoukiriumusorew'umugenda, kandi we niumugabowamenyereye kurwanauhereye mu busorebwe.”
34 Dawidi asubizaSawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakuraumwana w'intama mu mukumbi,
35 narahubukagankayikubitankayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukanankayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
36 Nuko ubwoumugaragu wawe yishe intare n'idubu, uwo Mufilisitiyautakebwe azapfa nk'imwe muri zo, kuko yasuzuguyeingabo z'Imana ihoraho.”
37 Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”
Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
38 Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n'ingofero y'umuringa ku mutwe, amwambika n'ikoti riboheshejwe iminyururu.
39 Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.”Nuko Dawidi arabyiyambura.
40 Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhagorw'imvumba y'abashumba yari afite, kandi yari afiteumuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
41 Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi,umutwaje ingabo amurangaje imbere.
42 Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugurakuko yariumusorew'umugenda, w'inzobe w'uburanga.
43 Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Kounteranye inkoni! Mbeseugirango ndi imbwa?”Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry'imana ze.
44 Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba.”
45 Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteyemu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
46 Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburiraibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugirango abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
47 kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari weuzabatugabiza.”
48 Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhurana Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n'Umufilisitiya.
49 Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramoibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubitahasi yubamye.
50 Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry'umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
51 Dawidi aravudukaamuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubatirwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.
Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.
52 Maze Abisirayeli n'Abayuda bahagurukabitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b'inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.
53 Abisirayeli baherako barekera aho kwirukanaAbafilisitiya, baragaruka basahuraurugerero rwabo.
54 Maze Dawidi yenda igihanga cy'Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.
55 Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n'Umufilisitiya, yabajije Abuneriumugabaw'ingabo ze ati “Haryauriyamuhungu ni mwene nde, Abuneri?”
Na we aramusubizaati “Mba ntumautabaho Nyagasani, nkamumenya!”
56 Umwami aravuga ati “Baza se w'uwo muhungu uwo ari we.”
57 Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneriamuzanira Sawuli afite igihanga cy'Umufilisitiya mu kuboko.
58 Sawuli aramubazaati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?”
Dawidi aramusubizaati “Ndiumwana w'umugaragu wawe Yesayi w'i Betelehemu.”
1 Nuko Dawidi amaze kuvuganana Sawuli,umutimawa Yonataniuherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.
2 Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubirakwa seukundi.
3 BukeyeYonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze.
4 Yonatani yijishuramoumwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n'umwambaro we ndetse n'inkota ye, n'umuhetowe n'umukandara we.
5 Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumagahose, akitonda. Sawuli amugiraumutware w'ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n'abagaragu ba Sawuli.
6 Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu miduguduya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n'inanga z'imirya itatu, banezerewe.
7 Muri iryo singiza abagore barikiranya bati
“Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu.”
8 Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n'iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretseubwami?”
9 Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.
10 Bukeyeumwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.
11 Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukirakabiri amuri imbere.
12 Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli.
13 Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugiraumutware w'ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana.
14 Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we.
15 Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya.
16 Ariko Abisirayeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana.
17 BukeyeSawuli abwira Dawidi ati “Nguyuumukobwa wanjye mukuruMerabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujyeumbera intwari,urwane intambara z'Uwiteka.”Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.”
18 Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kubaumukwe w'umwami ndi nde? Kandiubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?”
19 Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora.
20 Hanyuma Mikaliumukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira.
21 Aravuga ati “Nzamumuhaamubereumutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.”Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsiurabaumukwe wanjye.”
22 Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umvaumwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ubeumukwe w'umwami.’”
23 Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugirango biroroshye kubaumukwe w'umwami, kandi ndiumwana w'umukenew'insuzugurwa?”
24 Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze.
25 Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’”Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n'Abafilisitiya.
26 Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kubaumukwe w'umwami.
27 Igihe kitaragera Dawidi arahagurukaajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukanabya binyita, babishyiraumwamiumubarewabyo wose, kugirango abeumukwe w'umwami. Sawuli aherako amushyingiraumukobwa we Mikali.
28 Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikaliumukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.
29 Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahindukaumwanzi we iteka ryose.
30 Bukeyeabatware b'Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire.
1 BukeyeSawuli abwiraumuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi.
2 Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburiraDawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondouzirinde, wihishe ahiherereye.
3 Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi ahouzabauri, mvuganena we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”
4 BukeyeYonatani avuganana se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.
5 Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose,ubibonyeurabyishimira. None ni iki gitumaushaka gucumuraukavusha amaraso y'utacumuye,ugahora Dawidiubusa?”
6 Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwitekauhoraho, ntazicwa.”
7 Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk'uko yari asanzwe.
8 Bukeyehongera kubahointambara, Dawidi aratabara arwana n'Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.
9 BukeyeSawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Mazeumwuka mubiuvuyeku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.
10 Sawuli agerageza guteraDawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukiraamuva imbere rihamaurusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.
11 Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejouzapfa.”
12 Nuko Mikali amanuriraDawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.
13 Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yendauruhurw'ubwoya bw'ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.
14 Sawuli atuma intumwa gufataDawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.”
15 Hanyuma Sawuli yongera gutumaintumwa kurebaDawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buririmumunzanire mwice.”
16 Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hariuruhurw'ubwoya bw'ihene.
17 Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumyeumbeshya utyoukarekuraumwanzi wanjye, none akaba acitse?”
Mikali asubizaSawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoyeiki?”
18 Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeyeahagurukanana Samweli, batura i Nayoti.
19 Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.”
20 Sawuli atuma intumwa gufataDawidi. Zihageze zisangaumutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, mazeumwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.
21 Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.
22 Bukeyearihagurukiraajya i Rama ubwe, arasukiraku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?”Umuntu umwe aramusubizaati “Bari i Nayoti i Rama.”
23 Nuko ajya i Nayoti i Rama. Mazeumwuka w'Imana amuzahona we, agenda ahanura kugezaaho yagereye i Nayoti i Rama.
24 Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanuriraimbere ya Samweli arambaraye hasi yambayeubusa, yirizaumunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
1 Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”
2 Na we aramusubizaati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”
3 Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugirahoubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’Niukurimba ntumautabaho, nkurahiye Uwitekauhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”
4 Yonatani abwira Dawidi ati “Icyoumutimawaweushaka cyose nzakigukorera.”
5 Dawidi abwira Yonatani ati “Ejoukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugezaku munsi wa gatatu nimugoroba,
6 maze so namburauzaherekouvugauti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by'ibitambo by'ukoumwakautashye by'abo mu rugo rwabo bose.’
7 Navuga ati ‘Ni byiza’, ni ukoumugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakarauzamenye ko yamaramaje inama mbi.
8 Nuko girira nezaumugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry'Uwiteka. Kandi niba hari igicumurokindihounyiyicireubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?”
9 Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?”
10 Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanyauburakari nzabibwirwa na nde?”
11 Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.”Barasohoka bajyana ku gasozi.
12 Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzehoumugabo. Ejo nk'iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuganeza nzagutumahombikumenyeshe.
13 Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk'uko yabanaga na data.
14 Kandi imbabazi zimeze nk'iz'Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa,
15 ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.”
16 Nuko Yonatani asezerana isezerano n'inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y'abanzi ba Dawidi.”
17 Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw'urukundo yamukundaga, nk'uko yikunda ubwe.
18 Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejoukwezi kuzaboneka, bazakuburakukoumwanya waweuzabaurimoubusa.
19 Maze numaraiminsi itatu,uzamanuke vubausubireaho wari wihishe bwa bundi, wigumirehafi y'igitare cya Ezeli.
20 Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk'umasha intego,
21 mpereko ntumeumwana mubwire nti ‘Gendautoreimyambi.’Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yaweuyende’, mazeuzazekuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwitekauhoraho.
22 Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’,uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije.
23 Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”
24 Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeyeukwezi kubonetse,umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya.
25 Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusikank'uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneriyari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimoubusa.
26 Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.”
27 Bukeyebwahoukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimoubusa. Maze Sawuli abazaumuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujijemwene Yesayi kuza kurya, n'uyu munsi na wo?”
28 Yonatani aramusubizaati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu.
29 Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuruwanjye yantegetse kubayo. None rero nibaungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kurebabene data.’Icyo ni cyo cyamubujijekuza ku meza y'umwami.”
30 Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w'umugorew'ikitumva w'umugomewe, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukozaisoniubwambure bwa nyoko?
31 Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwouzakomera cyangwaubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, niukuriazapfa nta kabuza.”
32 Yonatani asubizase Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”
33 Sawuli amuteraicumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi.
34 Nuko Yonatani ahagurukanaku mezauburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w'ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n'uko se yari yamuteyeigisuzuguriro.
35 Bukeyebwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n'umwana muto.
36 Abwira uwo mwana ati “Irukankautoreimyambi ndasa.”Umwana acyiruka, Yonatani arasaumwambi awuhamya imbere ye.
37 Umwana ageze aho Yonatani arasheumwambi, Yonatani ararangururaaramubwira ati “Mbeseumwambi nturi imbere yawe?”
38 Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute,utebuke we gutinda.”Nukoumugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja.
39 Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi.
40 Maze Yonatani ahaumugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudumu rugo.”
41 Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesurukaaho yari ari mu ruhande rw'ikusi, yikubitahasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.
42 Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry'Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y'urubyaro rwanjye n'urwawe iteka ryose.’”
1 Nuko Dawidi arahagurukaaragenda, Yonatani asubiramu mudugudu.
2 Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimelekiumutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahindaumushyitsi, aramubazaati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?”
3 Dawidi asubizaAhimelekiumutambyi ati “Umwami yantegetseumurimoarambwira ati ‘Ntihagireumuntuumenya iby'uwo murimongutumye cyangwa icyo ngutegetse.’Kandi nasezeranije ingabo zanjye z'abasore aho tuza guhurira.
4 Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.”
5 Umutambyi asubizaDawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretseumutsima wejejwe, n'uruburaburizokeretse abahungu birinze abagore.”
6 Dawidi asubizaumutambyi ati “Niukuritumazeiminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by'abahungu ari ibyera, nubwo ariurugendo nk'izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?”
7 Nukoumutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y'Uwiteka, bagasubizaho ishyushyeubwo bayikuragaho.
8 (Kandi uwo munsi hariumugaboumwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu,umutahiza mukuruw'abashumba ba Sawuli.)
9 Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kukoumurimow'umwami ari uw'ikubagahu.”
10 Umutambyi aramusubizaati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyanauyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.”
Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.”
11 Uwo munsi Dawidi arahagurukaajya kwa Akishiumwami w'i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli.
12 Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubazabati “Uyu si we Dawidiumwami w'igihugu? Ntibamuteyeho n'imbyino bikiranya bati
‘Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu’? ”
13 Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutimawe, atinya cyane Akishiumwami w'i Gati.
14 Dawidi aherako yihindurizaimbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z'irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa.
15 Nuko Akishi abwira abagaragu be ati “Yemwe, ntimurebako uyu mugaboyasaze! Mwamunzaniriye iki?
16 Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?”
1 Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukiramu buvumobwa Adulamu. Bukeyebakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.
2 Kandi abari mu makuba bose n'abarimo imyenda bose n'abinubagabose bateranira aho ari, abaumutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.
3 BukeyeDawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwiraumwami w'i Mowabu ati “Ndakwinginzeukundire data na mama bimukireino, mubanekugezaaho nzamenyera icyo Imana integeka.”
4 Nuko abazaniraumwami w'i Mowabu, baturanana we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo.
5 Bukeyeumuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati “Wiguma mu buvumo, buvemoujye mu gihugu cya Yuda.”Nuko Dawidi avayo arasukiramu ishyamba rya Hereti.
6 BukeyeSawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n'abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y'igiti cy'umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.
7 Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azahaumuntu wese muri mwe imirima n'inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b'ibihumbi n'abatware b'amagana,
8 bituma muhuzainama yo kungambanira, ntihagira n'umweumburirakoumuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure n'umwe muri mweumbabarira, ngo amenyeshe koumuhungu wanjye yangandishirijeumugaragu, akancira igico nk'uko agenje none?”
9 Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubizaumwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.
10 Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n'inkota ya Goliyati Umufilisitiya.”
11 Umwami abyumvise, atumizaAhimelekiumutambyi mwene Ahitubu n'abo mu rugo rwa se bose, ari bo batambyi b'i Nobu, bose bitabaumwami.
12 Bageza aho Sawuli aravuga ati “Umva mwana wa Ahitubu.”
Na we ati “Karame, Nyagasani.”
13 Sawuli aramubazaati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi,ukamuha imitsima n'inkota,ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk'uko agenje none?”
14 Ahimeleki asubizaumwami ati “Mbese ni nde mu bagaragu bawe bose w'umwiringirwa nka Dawidiumukwe w'umwami, uba mu nama zawe akabaumunyacyubahiro mu rugo rwawe?
15 Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyiraurubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byoseumugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba n'agahurihuri kabyo.”
16 Umwami abwira Ahimeleki ati “NiukuriAhimeleki, nta kikubuzagupfana n'abo mu rugo rwa so bose.”
17 Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukiremwice abatambyi b'Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.”Ariko abagaragu b'umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b'Uwiteka.
18 Mazeumwami abwira Dowegi ati “Hindukirawice aba batambyi.”Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukiraarabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi y'igitare.
19 Maze atsindisha inkota i Nobuumuduguduw'abatambyi, abagabo n'abagore, abana b'incuke n'abonka, n'inka n'indogobe n'intama, byose babimarira ku nkota.
20 Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi.
21 Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi b'Uwiteka.
22 Dawidi abwira Abiyatari ati “Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe.
23 Gumanananjye, humurakukouhigaubugingo bwanjye ari weuhigan'ubwawe. Nubanananjye nta cyouzaba.”
1 Bukeyebabwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”
2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye guteraabo Bafilisitiya?”
Uwiteka asubizaDawidi ati “GendautereAbafilisitiya,ukizeab'i Keyila.”
3 Ariko abantu ba Dawidi baramubazabati “Mbese ubwo tugiriyeubwoba hano i Buyuda, nitugerai Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisitiya, bizacura iki?”
4 Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubizaati “Hagurukaumanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”
5 Nuko Dawidi ahagurukanan'ingabo ze bajya i Keyila barwana n'Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturageb'i Keyila.
6 Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.
7 Bukeyebabwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu muduguduukingishwa inzugi n'ibihindizo.”
8 Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n'abantu be.
9 Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatariumutambyi ati “Zana hano efodi.”
10 Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli,umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda guterai Keyila no kuyirimbura, babampora.
11 Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'ukoumugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwiraumugaragu wawe.”
Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”
12 Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab'i Keyila bazantangana n'abantu banjye mu maboko ya Sawuli?”
Uwiteka aramusubizaati “Bazagutanga.”
13 Nuko Dawidi n'abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
14 Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy'imisozi cyo mu butayubw'i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
15 Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumiramu ishyamba mu butayubw'i Zifu.
16 BukeyeYonatani mwene Sawuli arahagurukaasanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
17 Aramubwira ati “Witinya kukoukubokokwa data Sawuli kutazagushyikira, kandiuzabaumwami wa Isirayeli. Jyeubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
18 Bombi baherako basezeranira imbere y'Uwiteka, maze Dawidi yigumiramu ishyamba Yonatani asubiraiwe.
19 Bukeyeab'i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw'ubutayurw'ikusi?
20 Nuko none Nyagasani, manuka nk'ukoumutimawaweubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y'umwami.”
21 Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye.
22 Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n'uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agiraubwenge bwinshi.
23 Nuko murebemwitegerezeubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y'imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by'Abayuda.”
24 Nuko barahagurukabajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n'abantu be bari mu butayubw'i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw'ubutayurw'ikusi.
25 BukeyeSawuli n'abantu be barahagurukabajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburiraaherako aramanuka, ajya ku rutaremu butayubw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayubw'i Mawoni.
26 Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n'ingabo ze bari batangatanze Dawidi n'abantu be ngo babafate.
27 Bukeyehaza impuruzakuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
28 Nuko Sawuli arahindukirantiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.
1 Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi.
2 BukeyeSawuli atabarutse avuye kwirukanaAbafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayubwa Enigedi.
3 Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n'abantu be mu bitare by'igandagarizo ry'amasha.
4 Aza atyo agera ku biraro by'intama biri iruhande rw'inzira, kandi hariubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n'abantu be bari mu mwinjiro w'ubwo buvumo.
5 Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabizaumwanzi waweuzamugenze ukoushaka.’”Dawidi arahagurukaagesa ku kinyita cy'umwambaro wa Sawuli bucece.
6 Hanyuma Dawidi agiraumutimaumuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli.
7 Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntyaumwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburirahoukubokokwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”
8 Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukiraSawuli.
Nuko Sawuli arahagurukaava mu buvumo, aragenda.
9 Hanyuma Dawidi na we arahagurukaava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!”Sawuli akebutse Dawidi arunamayubikaamaso, aramuramya.
10 Dawidi aramubazaati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
11 Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambureukubokokwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’
12 Kandi data, dore n'ikinyita cy'umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy'umwambaro wawe sinkwice. Nukoumenye kandiurebeko nta kibi cyangwaubugomebindiho, kandi sinagucumuyehonubwouhigiraubugingo bwanjye kubukuraho.
13 Uwiteka abe ari weuduciraurubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, arikoukubokokwanjye ntikuzagukoraho.
14 Nk'ukoumuganiw'abakerauvugango ‘Ibibi biva mu babi’, ariko reroukubokokwanjye ntikuzagukoraho.
15 Mbeseumwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y'imbwa, n'imbaragasa.
16 Nuko Uwiteka abeumucamanza wacu aducireurubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”
17 Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?”Maze Sawuli acuraumuborogo ararira.
18 Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kukounyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
19 Kandi uyu munsi weruye inezaungirira kukoutanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.
20 Mbeseumuntu yabonaumwanzi we, yapfa kumurekaagacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byounkoreye uyu munsi.
21 Kandi rero nzi yukoutazabura kubaumwami, kandi koubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kubokokwawe.
22 Nuko none ndahira Uwiteka koutazarimburaurubyaro rwanjye, kandi koutazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.”
23 Dawidi aramurahira.
Nuko Sawuli asubiraiwe, Dawidi n'abantu be bazamuka bajya mu gihome.
1 BukeyeSamweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.
Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayubw'i Parani.
2 Harihoumugabow'i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yariumutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n'ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizagaubwoya bw'intama ze i Karumeli.
3 Uwo mugaboyitwaga Nabali, n'umugorewe yitwaga Abigayili. Uwo mugoreyariumunyabwenge kandi w'uburanga, arikoumugabowe yariumunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
4 Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuzaubwoya bw'intama ze.
5 BukeyeDawidi atuma abagaragu be b'abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize.
6 Mubwire uwo mukiremuti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byoutunze byose.
7 Ubu numvise koufiteabantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli,
8 baza abahungu b'iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirirehoumugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n'umwana wawe Dawidi.’”
9 Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.
10 Nabali asubizaabagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.
11 Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n'inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”
12 Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukirabasubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose.
13 Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.”Nukoumuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukanana Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.
14 Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayukuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.
15 Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukozaisoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukirimu rugishiro.
16 Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama.
17 Nuko noneubimenyeutekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n'urugorwe rwose. Eregaumuntu w'ikigoryi nk'uwo nta wagira icyo avuganana we.”
18 Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y'imitsima magana abiri n'imvumba ebyiri za vino, n'inyama z'intama eshanu zihiye n'ingero eshanu z'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'inzabibu zumye n'imibumbe magana abiri y'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.
19 Abwira abagaragu be ati “Nimunjyeimbere mugende, ndaza mbakurikiye.”Ariko ntiyabibwiraumugabowe Nabali.
20 Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhoraw'umusozi, Dawidi n'abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo.
21 Kandi Dawidi yari yavuze ati “Niukurinarindiyeubusaiby'icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.
22 Niburinda gucya hariumuhungu n'umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.”
23 Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubitahasi imbere ye yubamye.
24 Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginzeukundireumujawawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y'umujawawe.
25 Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandiubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyewehoumujawawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.
26 Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho naweukabaho, Uwiteka ni we wakubujijekugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifurizanabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.
27 None ngiri ituro ry'umujawawe ngutuyeNyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.
28 Ndakwinginze, babariraumujawawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasaniurwana intambara z'Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.
29 Nubwo abantu bahagurukiyekukugenza no gushakaubugingo bwawe Nyagasani, arikoubugingo bwawe buzahambiranwa n'Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w'ubugingo, kandiubugingo bw'abanzi bawe azaburekera nk'uburimu muhumetso.
30 Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzehobyose uko bingana, akakugiraumutware wa Isirayeli,
31 ntuzagireumutimaukubabaza Nyagasani, kandi ngouguhaneko wavushirije amarasoubusacyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani,uzibukeumujawawe.”
32 Dawidi asubizaAbigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhurananjye uyu munsi, ishimwe.
33 Ubwenge bwawe bushimwe naweushimwe, kuko uyu munsiundinze kugibwaho n'urubanza rw'amaraso, kuba ari jye wihoreraubwanjye.
34 Niukurindarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujijekukugirira nabi. Iyabautatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n'umwe w'umuhungu mu bantu ba Nabali.”
35 Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuyearamubwira ati “Izamukireusubireiwawe amahoro. Ngaho ibyouvuzendabyumvise, ndakwemereye.”
36 Nuko Abigayili asubirakwa Nabali, asanga yatekesheje iby'ibirori mu nzu ye nk'ibirori by'umwami byose, kandi anejejweumutiman'uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n'igikomeye, burinda bucya.
37 Bukeyemu gitondo Nabali asindutseumugorewe amutekerereza ibyo,umutimauraraba aba igiti.
38 Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubitaNabali arapfa.
39 BukeyeDawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuzaumugaragu we gukoraikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.”
Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abeumugorewe.
40 Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ubeumugorewe.”
41 Nuko arabaduka arunama, yikubitaimbere yabo aravuga ati “Doreumujawe, ndi uwo koza ibirenge by'abagaragu ba databuja.”
42 Nuko Abigayili agira n'ingoga arahaguruka, yinaguriraku ndogobe ari kumwe n'abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.
43 BukeyeDawidi arongora Ahinowamu w'Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.
44 Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w'i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi.
1 Bukeyeab'i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musoziw'i Hakilauteganye n'ubutayu?”
2 Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayubw'i Zifu ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu z'Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu.
3 BukeyeSawuli agerereza ku musoziw'i Hakila,uteganye n'ubutayuhafi y'inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu
4 aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko.
5 Dawidi aherako arahagurukaagera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abunerimwene Neriumugabaw'ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.
6 Maze Dawidi aterura amagambo, abaza Ahimeleki w'Umuhetina Abishayi mwene Seruya murumunawa Yowabu ati “Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?”
Abishayi aravuga ati “Ni jye turi bujyane.”
7 Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musegokandi Abunerin'ingabo baryamye bamukikije.
8 Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabijeumwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubanguraukubokokwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n'urubanza?”
10 Dawidi aravuga ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni weuzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.
11 Uwiteka andinde ko nabanguraukubokokwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musegowe n'urunywero rwe rw'amazi, tugende.”
12 Nuko Dawidi ajyana icumu rye n'urunywero rwe rw'amazi, abivana ku musegowa Sawuli barigendera, hatagizeumuntuubabonye cyangwaubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirijeubuticura.
13 Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y'umusoziuhanye na bo intera ndende.
14 Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abunerimwene Neri ati “Mbega Abunerikoudakoma!”
Abuneriaramusubizaati “Uri nde yeweuhamagaraumwami?”
15 Dawidi abwira Abuneriati “Mbese nturi intwari? Hariuhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujijekurariraumwami shobuja? Muri mwe hajeumuntu wo kwicaumwami, kandi ari we shobuja.
16 Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwitekauhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebeicumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musegowe.”
17 Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?”
Dawidi aramusubizaati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.”
18 Ati “Mbese databuja agenzereza ikiumugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?
19 None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y'umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y'Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y'Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.
20 Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kukoumwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk'uhigainkware mu misozi!”
21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kukoubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
22 Dawidi aramusubizaati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagireumugaragu wawe uza aryende.
23 Uwiteka azituraumuntu wese gukiranuka kwe n'umuravawe, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kuramburaukubokokwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta.
24 Kandi nk'ukoubugingo bwawe bwabaye ubw'icyubahiro cyinshi kuri jye uyu munsi, abe ari koubwanjye buba ubw'icyubahiro cyinshi ku Uwiteka, ankize ibyago byose.”
25 Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahorauhirwa mwana wanjye Dawidi,uzakora ibikomeye kandi gutsindauzatsinda.”
Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubiraiwe.
1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutimawe ati “Nta kibuza, harihoumunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy'Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucikankamukira.”
2 Dawidi aherako ahagurukanan'abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki,umwami w'i Gati.
3 Dawidi n'abantu be baturanana Akishi i Gati,umuntu wese n'abo mu rugo rwe. Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w'i Karumeli, wari muka Nabali.
4 Bukeyebabwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushakaukundi.
5 Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizehoubuhake, nibampe igikingi mu muduguduumwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatumaumugaragu wawe nturananawe ku rurembo?”
6 Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagihaba ah'abami b'Abayuda bwite na bugingo n'ubu.
7 Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy'Abafilisitiya, niumwaka n'amezi ane.
8 BukeyeDawidi n'ingabo ze barazamuka batera ab'i Geshuri n'Abagiruzi n'Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturageba kera bo muri icyo gihugu giteganye n'i Shura n'igihugu cya Egiputa.
9 Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagiraumugabocyangwaumugoreurokoka, anyaga inka n'intama, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.
10 Akishi akajya amubazaati “Uyu munsi wateye he?”Dawidi ati “Nateye ikusi h'i Buyuda, n'ikusi h'i Yerameli n'ah'Abakeni.”
11 Ariko Dawidi ntiyagiraumugabocyangwaumugorearokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”
12 Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”
1 Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n'Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose kouzatabarana nanjye n'abantu bawe, tukajyana n'ingabo ku rugamba.”
2 Dawidi aramubwira ati “Ni na houzamenyera icyoumugaragu wawe nzakora.”
Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugiraumurinzi w'umutwe wanjye iminsi yose.”
3 Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu muduguduwe i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi muri icyo gihugu.
4 BukeyeAbafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa.
5 Sawuli arabutsweingabo z'Abafilisitiya aratinya,umutimaweurakuka cyane.
6 Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubizahaba mu nzozi, haba na Urimu, haba n'abahanuzi.
7 Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakireumushitsikazi njye kumushikisha.”
Abagaragu be baramusubizabati “Harihoumushitsikazi kuri Endori.”
8 Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n'abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishirizaumwukauguhanzehounzurireuwo nkubwira.”
9 Uwo mugorearamusubizaati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n'imyuka mibi n'abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumyeutegaubugingo bwanjyeumutegokugirangounyicishe?”
10 Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwitekauhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.”
11 Uwo mugorearamubazaati “Nkuzurirende?”
Na we ati “NzuriraSamweli.”
12 Ariko uwo mugoreabonye Samweli, atera hejuru n'ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!”
13 Umwami aramusubizaati “Humura! Mbwira icyoubonye.”
Umugoreati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.”
14 Sawuli aramubazaati “Arasa ate?”
Na we ati “Niumusazauzamutse kandi yiteye igishura.”
Sawuli amenya ko ari Samweli, arunamayubikaamaso ye aramuramya.
15 Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumyeunkubaganiraukarinda kunzamura?”
Sawuli aramusubizaati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngounsobanurireicyo nkwiriye gukora.”
16 Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahindukaumwanzi wawe?
17 Uwiteka ubwe yagenje nk'uko yabivugiyemuri jye, Uwiteka yaguciyeku ngoma ayihaumuturanyi wawe Dawidi,
18 kukoutumviye Uwiteka kandi ntusohozeuburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.
19 Ndetse Uwiteka azaguhāna n'Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n'abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.”
20 Uwo mwanya Sawuli aherako yikubitahasi indambya yubamye, kuko akuweumutimacyane n'ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriweubusakandi akaburara.
21 Hanyuma uwo mugoreasanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Doreumujawawe nakumviye mpara amagara, numvira amagamboumbwiye.
22 None ndakwinginze, nawe wumvireumujawaweunyemerere ngufungurire, urye kugirango nugendauboneintege.”
23 Aranga ati “Sinshaka kurya.”Ariko abagaragu be n'uwo mugorebaramuhataarabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.
24 Kandi uwo mugoreyari afite ikimasa kibyibushyekiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamoumutsimaudasembuwe arawotsa,
25 abihereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Baherako bahagurukairyo joro, baragenda.
1 Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.
2 Abatware b'Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n'ibihumbi, kandi Dawidi n'ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.
3 Maze abatware b'Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayobarakora iki hano?”
Akishi asubizaabatware b'Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidiumugaragu wa Sawuliumwami wa Isirayeliumaranye nanjye iminsi, ndetse n'imyaka? Kandiuhereye igihe yimukiyeiwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugezaubu.”
4 Ariko abatware b'Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugaboasubiremu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukiraumugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by'aba bantu?
5 Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati
‘Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu’?”
6 Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wabayeumukiranutsi. Imitabarire n'imitabarukireyawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kukouhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugezaubu, ariko rero abatware ntibagukunze.
7 None isubirireyougende amahoro, we kwirirwaurakaza abatware b'Abafilisitiya.”
8 Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuyeiki? Uhereye igihe twabaniye kugezaubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b'umwami databuja?”
9 Akishi asubizaDawidi ati “Ku bwanjye nzi kountunganiye nka marayika w'Imana, ariko abatware b'Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’
10 Nuko noneuzindukanekare mu gitondo n'abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumarakubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”
11 BukeyeDawidi azindukanakare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubiramu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.
1 Nuko Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagiku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy'ikusi n'i Sikulagi, batsinze i Sikulagibahatwitse,
2 banyaze abagore n'abari bari yo bose, abato n'abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.
3 Dawidi n'ingabo ze bageze mu mudugudubasanga bawutwitse, kandi abagore n'abahungu babo n'abakobwa babo banyazwe.
4 Dawidi n'abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.
5 Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w'Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari banyazwe.
6 Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugagank'abenda kumuteraamabuye. Abantu bose bari bafite agahinda,umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.
7 Maze Dawidi abwira Abiyatariumutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.”Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.
8 Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?”
Aramusubizaati “Zikurikire, kukoutazabura kuzifataukagarura byose.”
9 Nuko Dawidi n'ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.
10 Ariko Dawidi n'ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.
11 Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuhaumutsima ararya, bamuha n'amazi yo kunywa,
12 kandi bamuha n'igice cy'umubumbe w'imbuto z'umutini, n'amaseri abiri y'inzabibu zumye. Amaze kurya asubizaumutimamu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya atanywa.
13 Dawidi aramubazaati “Uriumugaragu wa nde? Kandiuturutse he?”
Na we aramusubizaati “Ndiumuhungu w'Umunyegiputa,umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.
14 Twari twateye igihugu cy'Abakereti cy'ikusi, n'icy'Abayuda n'ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.”
15 Dawidi aramubazaati “Wanjya imbereukangeza muri izo ngabo?”
Aramusubizaati “Ndahira Imana koutazanyica cyangwa koutazantangaukampa databuja, mbone kukugezamuri izo ngabo.”
16 Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy'Abafilisitiya no mu cy'Abayuda.
17 Dawidi aherako arabicauhereye mu rukereraukageza ku mugoroba w'undi munsi, ntiharokoka n'umwe keretse abahungu magana ane, binaguriyeku ngamiya zabo bagahunga.
18 Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.
19 Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b'abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.
20 Dawidi anyaga amashyo y'inka n'ay'intama zabo zose, bazishorera imbere y'izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”
21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswano gusanganira Dawidi n'abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
22 Maze abantu b'abanyageso mbi bose b'ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubahaku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretseumuntu wese twamuhaumugorewe n'abana be bakabajyana bakagenda.”
23 Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.
24 Mbese hariuwakwemera inama yanyu? Umugabane w'uwagiye mu ntambaraurahwana n'uw'uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.”
25 Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n'umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n'ubu.
26 Dawidi asohoye i Sikulagiyoherereza abatware b'Abayuda b'incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y'abanzi b'Uwiteka.”
27 Abyoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti y'ikusi n'ab'i Yatiri,
28 n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa,
29 n'ab'i Rakala n'abo mu miduguduy'Abanyeramēli, n'abo mu miduguduy'Abakeni,
30 n'ab'i Horuma n'ab'i Korashani n'aba Ataki,
31 n'ab'i Heburonin'ab'ahandi hose Dawidi n'abantu be bajyaga babamo.
1 Nuko Abafilisitiya barwana n'Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musoziw'i Gilibowa, bagwa aho.
2 Abafilisitiya basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3 Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukuraumutimacyane.
4 Sawuli ni ko kubwiraumutwaje intwaro ati “Kura inkota yaweuyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.”Arikoumutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
6 Uko ni ko Sawuli yapfuye n'abahungu be batatu, n'umutwaje intwaro n'ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7 Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y'ikibaya n'abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imidugudubarahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
8 Bukeyebwaho Abafilisitiya baje gucuzaintumbi, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baraguye ku musoziGilibowa.
9 Bamuca igihanga bamucuzaintwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw'ibigirwamana byabo no mu bantu.
10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z'amabuye z'umuduguduw'i Betishani.
11 Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,
12 ab'intwari bose barahagurukabagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n'iz'abahungu be ku nkike z'i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.
13 Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y'umunyinya w'i Yabeshi, baherako biyirizaubusaiminsi irindwi.