1 Mu minsi y'abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nukoumugabow'i Betelehemu y'i Buyudaasuhukiramu gihugu cy'i Mowabu, we n'umugorewe n'abahungu be bombi.
2 Uwo mugaboyitwaga Elimeleki,umugorewe yitwaga Nawomi, n'abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefuratab'i Betelehemu y'i Buyuda. Bagera mu gihugu cy'i Mowabu baturayo.
3 Elimelekiumugabowa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi.
4 Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk'icumi.
5 Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugoreyapfushijeumugabowe n'abana be bombi.
6 Bukeyeahagurukanan'abakazana be kugirango ave mu gihugu cy'i Mowabu, asubiraiwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy'i Mowabu yuko Uwiteka yagendereyeubwoko bwe, akabaha ibyokurya.
7 Ava aho yari ari hamwe n'abakazana be bombi, aboneza inzira isubiramu gihugu cya Yuda.
8 Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubiremu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk'uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye.
9 Uwiteka abahe mwembi kubonauburuhukiromu mazu y'abagabo banyu.”
Arabasoma, batera hejuru bararira.
10 Baramusubizabati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.”
11 Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu?
12 Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenzeurucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabonaumugaboiri joro, nkazabyara abahungu,
13 ibyo byatuma mubarindira kugezaaho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriyeukubokokundwanya!”
14 Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubahoakaramata.
15 Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabowanyu asubiyemu bwoko bwabo no ku mana ye, naweusubireyoukurikire muka mugabowanyu.”
16 Rusi aramusubizaati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko ahouzajya ari ho nzajya, kandi ahouzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzabaubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,
17 ahouzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atariurupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”
18 Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira.
19 Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudubose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?”
20 Arabasubizaati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.
21 Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”
22 Nuko Nawomi agarukanana Rusi Umumowabukaziumukazana we, baturutse mu gihugu cy'i Mowabu, bagera i Betelehemu batangiye gusarura sayiri.
1 Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w'umugabowe,umuntuukomeye w'umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.
2 Rusi Umumowabukaziabwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirirehoumugisha.”
Aramusubizaati “Genda mukobwa wanjye.”
3 Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurimayagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.
4 Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuzaabasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”
Na bo baramusubizabati “Uwiteka aguheumugisha.”
5 Maze Bowazi abazaumusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”
6 Umusaruzi aramusubizaati “Ni wa Mumowabukaziwagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy'i Mowabu,
7 yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y'imiganda.’Nuko araza, yahereye mu gitondo n'ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
8 Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murimaw'undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufibw'abaja banjye.
9 Uhange amaso ku murimabasaruramoubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi ukougizeinyota ujye ujya ku bibindi,unyweku yo abahungu bavomye.”
10 Rusi yikubitahasi yubamye aramubazaati “Ni iki gitumye nkugirirahoumugisha, kounyitayeho kandi ndiumunyamahanga?”
11 Bowazi aramusubizaati “Bansobanuriyeneza ibyo wagiriye nyokobukwe byoseuhereye ahoumugabowawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n'igihugu wavukiyemoukazamu bwokoutariuzi.
12 Uwiteka akwiture ibyo wakoze,ugororerwe ingororano itagabanije n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, wahungiye munsi y'amababa yayo.”
13 Aramubwira ati “Nkugirirehoumugisha Databuja, kukoumazeumubabaroukabwiraumujawawe neza, nubwo ndahwanye n'umwe mu baja bawe.”
14 Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino uryeumutsima,ukozeintore yawe muri vino isharira.”Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.
15 Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y'imiba ntimumucyahe.
16 Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”
17 Nuko ahumba muri uwo murimaageza nimugoroba, ahura izo yahumbyeziba incuro imwe n'umucagate bya sayiri.
18 Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.
19 Nyirabukwe aramubazaati “Wahumbyemu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriweuwakwitayeho!”
Asobanuriranyirabukwe nyir'umurimayakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurimanakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”
20 Nawomi abwiraumukazana we ati “Uwo mugaboahiriwe ku Uwiteka,utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.”Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugaboni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”
21 Rusi Umumowabukaziaramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujyeugumanan'abahungu banjyeugezeaho bazarangirizaumusaruro wanjye wose.’”
22 Nawomi abwira Rusiumukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murimaw'undi.”
23 Nuko akajya aguma bugufibw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe.
1 Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakirauburuhukirokugirangougubwe neza?
2 Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n'abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho.
3 Nuko wiyuhagire wihezure, wambareumanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.
4 Kandi naryama witegereze aho aryamye,umwegere worosore ibirenge byeuryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”
5 Aramusubizaati “Ibyoumbwiye byose ndabikora.”
6 Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse.
7 Bowazi amaze kurya no kunywa,umutimaweunezerewe, ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama.
8 Mu gicuku uwo mugaboarashiguka, areguka abonaumugoreuryamye ku birenge bye.
9 Aramubazaati “Uri nde?”
Aramusubizaati “Ndiumujawawe Rusi. Woroseumujawaweumwambaro wawe, kuko uriumucunguzi wacu.”
10 Aramusubizaati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kukoutashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi.
11 None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyouvuzebyose, kuko abanyarukikobose b'ubwoko bwanjye bazi yuko uriumugoreutunganye.
12 Niukurikoko ndiumucunguzi wanyu, ariko hariho undiundusha kubaumucunguzi wa bugufi.
13 Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriyeumucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yukoubwanjye nzagukorera ibikwiriyeumucunguzi, ryama bucye.”
14 Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igiheumuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugoreyaje ku mbuga.”
15 Aramubwira ati “Zanaumwenda witeyeuwufate.”Arawufataamugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu.
16 Ageze aho nyirabukwe ari aramubazaati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?”
Rusi amubwira ibyo uwo mugaboyamugiriye byose.
17 Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubirakuri nyokobukwe ari nta cyoufite.’”
18 Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarireugezeaho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugaboatari buruhukeatararangiza ibyo.”
1 Bowazi ajya mu marembo y'umuduguduyicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.”Arahanyura aricara.
2 Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b'uwo muduguduarababwira ati “Nimwicare aha.”Baricara.
3 Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka kuguraisambu yari iya mwene wacu Elimeleki.
4 Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurireimbere y'abicaye hano n'imbere y'abakuru b'ubwoko bwacu.’Nushaka kuyicungurauyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungurautariwowe, nanjyeugukurikiye.”
Aramusubizaati “Ndayicungura.”
5 Maze Bowazi aramubwira ati “Nuguraiyo sambu na Nawomi,ukwiriye no kuyiguranana Rusi Umumowabukaziwari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”
6 Wa mucunguzi aramusubizaati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugirango ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendereubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”
7 Kera uyu ni wo wariumuhango w'Abisirayeli wo gucungura no kuguranakugirango byose bikomezwe:umuntu yakweturagainkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangagaumugabow'ibyo.
8 Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.”Akwetura inkweto.
9 Bowazi abwira abakuru n'abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n'ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.
10 Kandi na Rusi Umumowabukaziwari muka Mahaloni, ndamuguzengo abeumugorewanjye, kugirango ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzimamuri bene wabo no mu marembo y'umuduguduwabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”
11 Nuko abantu bose bari mu marembo n'abakuru baramusubizabati “Turi abagabo b'ibyo. Uwo mugoreuje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y'Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.
12 Icyaduhaurubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n'iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”
13 Nuko Bowazi acyura Rusi abaumugorewe, aryamana na we Uwiteka amuha gusamainda, abyaraumuhungu.
14 Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe,utakuretseudafiteumucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
15 Kandi azasubizaintege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kukoumukazana waweugukunda akakugiriraumumarourutauwo abahungu barindwi, ari weumubyaye.”
16 Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, abaumureziwe.
17 Abagore b'abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariweumuhungu.”Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.
18 Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,
19 Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu,
20 Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,
21 Salumoniyabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi,
22 Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.