1 Ubwo Moseumugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuniumufasha wa Mose ati
2 “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu hagurukawambukanen'aba bantu bose ruriyaruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
3 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.
4 Uhereye mu butayuno kuriuriyamusoziLebanoniukageza ku ruzi runinirwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugezaku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.
5 Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubahokwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusigakandi sinzaguhāna.
6 Komeraushikame, kukouzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruzababo.
7 Icyakoraukomereushikame cyane, kugirango witondere amategeko yoseumugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshukeuciyeiburyo cyangwa ibumoso, kugirangoubashishwe byose ahouzajya hose.
8 Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujyeubitekereza ku manywa na nijoro kugirangouboneukoukurikiza ibyanditswemo byose. Ni houzahirwa mu nzira zawe,ukabashishwa byose.
9 Mbese si jyeubigutegetse? Nuko komeraushikame, ntutinye kandi ntukukeumutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe ahouzajya hose.”
10 Yosuwa ategeka abatware b'imitwe ati
11 “Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukoreamahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriyaruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’”
12 Yosuwa abwira Abarubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ati
13 “Mwibuke rya jambo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’
14 Abagore banyu n'abana banyu n'amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab'intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugirango muzabarwanire,
15 kugezaaho Uwiteka azaruhurirabene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubiremu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”
16 Na bo basubizaYosuwa bati “Ibyoudutegeka byose tuzabikora, n'ahouzadutumahose tuzajyayo.
17 Nk'uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk'uko yabanaga na Mose.
18 Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byouzamutegeka byose azicwa. Icyakora komeraushikame!”
1 Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.”Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
2 Umwami w'i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutataigihugu.
3 Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutataigihugu cyose.”
4 Ariko uwo mugoreajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,
5 nuko bumazekwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n'ingoga murabafata.”
6 Ariko ba batasi yari yaburijeinzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.
7 Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.
8 Nuko batararyama uwo mugorearuriraabasanga hejuru y'inzu,
9 arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteyeubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuyeumutima,
10 kuko twumviseuburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukuramuyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.
11 Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishyaubwoba, nta muntu n'umwe mutakuyeumutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.
12 None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk'iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy'ukuri
13 yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumunabanjye n'abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.”
14 Abo bagabo baramusubizabati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukizaayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduhaigihugu tuzakwitura ineza. Ni iby'ukuri.”
15 Arabohereza, abamanuzaumugoziabanyujijemu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y'inkike y'umudugudu, ni ho yari atuye.
16 Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugirango mudahura n'ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugezaaho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”
17 Abo bagabo baramusubizabati “Iyi ndahirouturahije nta mugayouzatubaho.
18 Nitugeramuri iki gihuguuzapfundike aka kagozi gatukuraku idirishyauducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n'abo mu rugo rwa so bose,uzabateranirize iwawe.
19 Nihagiraumuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandiumuntu weseuzabaari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubehonihagiraumwakura.
20 Ariko nutubūra ntituzagibwaho n'urubanza rw'indahirouturahije.”
21 Na we arababwira ati “Bizaba nk'uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukuraku idirishya.
22 Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba.
23 Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanukaumusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose.
24 Baramubwira bati “Niukurikoko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuyeumutima.”
1 BukeyeYosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n'Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse.
2 Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati,
3 bategeka abantu bati “Nimubonaisanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu ihetswe n'Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhagurukeaho muri muyikurikire.
4 Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y'imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugirango mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”
5 Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.”
6 Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuhekeisanduku y'isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.”Nuko baheka isanduku y'isezerano bajya imbere y'abantu.
7 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuzamu maso y'Abisirayeli bose, kugirango bamenye yuko ndi kumwe nawe nk'uko nabanaga na Mose.
8 Arikoubwire abatambyi bahetse isanduku y'isezerano uti ‘Nimugeraku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’”
9 Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y'Uwiteka Imana yanyu.”
10 Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abahivi n'Abaferizi, n'Abagirugashi n'Abamori n'Abayebusi.
11 Nimwitegereze isanduku y'isezerano ry'Uwiteka nyir'isi yose, irababanziriza muri Yorodani.
12 Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y'Abisirayeli, mu muryango wose havemoumuntu umwe umwe.
13 Ibirenge by'abatambyi bahetse isanduku y'Uwiteka nyir'isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguruarahīkubiraikirundo.”
14 Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y'isezerano kugirango bambukane.
15 Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy'isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe --
16 amazi yo haruguruarahagarara yikubiraku muduguduwitwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.
17 Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukiraahumutse kugezaahoubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.
1 Ubwoko bwose bumazekwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati
2 “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,
3 ubategeke uti ‘Nimutoreamabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukanemuyashyire aho mugandika iri joro.’”
4 Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y'Abisirayeli yose umwe umwe,
5 arababwira ati “Nimunyure imbere y'isanduku y'Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati,umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugunk'ukoumubarew'imiryango y'Abisirayeliungana,
6 kugirango bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
7 Muzabasubizemuti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, igihe yambukagaYorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’”
8 Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikijeumubarew'imiryango y'Abisirayeli ukoungana, barayambukanabayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.
9 Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n'ubu.
10 Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugezaigihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.
11 Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y'Uwiteka ihetswe n'abatambyi irambutswa, abantu babireba.
12 Abarubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk'uko Mose yari yarabategetse.
13 Ingabo nk'inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y'Uwiteka mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana.
14 Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubahank'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.
15 Uwiteka abwira Yosuwa ati
16 “Tegeka abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bave muri Yorodani.”
17 Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”
18 Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk'uko yari asanzwe.
19 Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugalimu rugabano rw'i Yeriko mu ruhande rw'iburasirazuba.
20 Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.
21 Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay'iki?’
22 Muzabigishe mubasobanuriramuti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,
23 kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugezaaho mwambukiye, nk'uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukuraubwo yayikamirije imbere yacu kugezaaho twambukiye,
24 kugirango amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”
1 Nuko abami bose b'Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburengerazuba, n'abami b'Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y'Abisirayeli kugezaaho bambukiye, imitima yabo ishyaubwoba, bacika intege ku bw'Abisirayeli.
2 Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturireamabuye atyaye, mukebeAbisirayeli ubwa kabiri.”
3 Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musoziAraloti.
4 Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayubarimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.
5 Abantu bose bari bavuyeyobari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayubakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa
6 kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugezaigihe ingabo zose z'ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruzababo kukibaha, ari cyo gihugu cy'amata n'ubuki.
7 Abana babo yabashubijemu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.
8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugezaaho bakiriye.
9 Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyehoigisuzuguriroAbanyegiputa babasuzuguraga.”Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugalina bugingo n'ubu.
10 Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy'i Yeriko.
11 Bukeyebw'umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu, n'udutsima tutasembuwe n'ibigori bikaranze.
12 Nuko bukeyebw'uwo munsi baririyeho ibigugu by'ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubonamanuukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y'igihugu cy'i Kanāni.
13 Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yuburaamaso abonaumuntuuhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubazaati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”
14 Aramusubizaati “Oya, ahubwo nje nonaha kuberaingabo z'Uwitekaumugaba.”
Yosuwa yikubitahasi yubamye aramuramya, aramubazaati “Mutware, jyeweumugaragu waweuntegetse iki?”
15 Nukoumugabaw'ingabo z'Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko ahouhagaze aha ari ahera.”Yosuwa abigenza atyo.
1 I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.
2 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n'umwami waho n'intwari zaho.
3 Namwe ab'ingabo mwese muzazengurukeumudugudurimwe, abe ari ko muzajya mukorakumaraiminsi itandatu.
4 Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku, ku munsi wa karindwi muzazengurukeumudugudukarindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.
5 Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugireicyarimwe baranguruyeamajwi yabo, inkike z'amabuye zigoseumuduguduzizaherako ziriduke, abantu bose bazurire,umuntu wese imbere ye.”
6 Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati “Nimuhekeisanduku y'isezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi y'amapfizi y'intama imbere y'isanduku y'Uwiteka.”
7 Maze abwira abantu ati “Nimuhitemuzengurukaumudugudu, n'abafite intwaro na bo bahite bajye imbere y'isanduku y'Uwiteka.”
8 Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama banyura imbere y'Uwiteka bayavuza, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka barayibakurikiza.
9 Abafite intwaro bo bajya imbere y'abatambyi bavuza amahembe, n'ab'inyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe.
10 Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugezaumunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurureamajwi’, muzahereko muvuge.”
11 Nuko azengurukanaisanduku y'Uwitekaumudugudurimwe, basubiramu mahema yabo bararamo.
12 Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku y'Uwiteka,
13 n'abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y'amapfizi y'intama bajya imbere y'isanduku y'Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab'inyuma bakurikira isanduku y'Uwiteka, bagenda bavuza amahembe.
14 Ku munsi wa kabiri bazengurukaumudugudurimwe basubiramu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.
15 Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazengurukaumudugudunk'uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazengurukaumudugudukarindwi.
16 Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutereamajwi hejuru kuko Uwiteka abahayeumudugudu.
17 Kandiumudugudun'ibiwurimobyose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari weuzarokokana n'abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.
18 Namwe muzīrinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazaniraurugerero rw'Abisirayeliumuvumon'amakuba.
19 Ariko ifeza yose n'izahabu, n'ibintu by'imiringa n'iby'icyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubikobwe.”
20 Abantu baherako barangururaamajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y'amahembe barangururaamajwi, inkike z'amabuye zirariduka, abantu barazamuka bateraumudugudu,umuntu wese imbere ye barawutsinda.
21 Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudubyose, abagabo n'abagore, abato n'abakuru, inka n'intama n'indogobe babyicisha inkota.
22 Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugoren'ibyo afite byose nk'uko mwamurahiye.”
23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n'ibyo yari afite byose n'umuryango wabo wose, babishyira inyuma y'urugerero rw'Abisirayeli.
24 Umudugudubarawutwika n'ibyarimo byose, keretse ifeza n'izahabu n'ibintu by'imiringa n'iby'ibyuma, kugirango bazabishyire mu nzu y'ububikobw'Uwiteka.
25 Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n'inzu ya se n'ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n'ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumagagutatai Yeriko.
26 Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntuuzahagurukaakajya kūbaka uyu muduguduw'i Yeriko, avumwe imbere y'Uwiteka. Igihe azubakaurufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n'igihe azahaterera inzugi z'amarembo azapfusheumuhererezi we.”
27 Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose.
1 Ariko Abisirayeli baracumurakuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeliuburakari bwaka nk'umuriro.
2 Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y'i Betaveni iburasirazuba bw'i Beteli, arababwira ati “Nimugende mutateicyo gihugu.”Nuko abo bagabo bajya gutatakuri Ayi.
3 Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk'ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirweuruhiriza abantu boseubusauboherezayo, kuko abaho ari bake.”
4 Nuko abantu baragenda bari nk'ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n'abo kuri Ayi.
5 Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y'irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukanaikijyepfo, nuko imitima y'abantu ishyaubwoba ihinduka nk'amazi.
6 Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, ageza nimugoroba we n'abakuru b'Abisirayeli, biteraumukungugu mu mitwe.
7 Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani,ukabaudushyize mu maboko y'Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiyehakurya ya Yorodani!
8 None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?
9 Abanyakanāni n'abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuruuzarirengera ute?”
10 Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?
11 Abisirayeli baracumuyekuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.
12 Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y'ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubananamweukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.
13 Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyerezeumunsi w'ejo kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe harihouwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y'ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.
14 Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nukoumuryango Uwiteka azarobanurauzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandiurubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye hazaumuntu umwe umwe.
15 Nukouzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe n'ibyo afite byose, kuko yishe isezerano ry'Uwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.’”
16 Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n'imiryango yabo uko iri,umuryango wa Yudauratoranywa.
17 Yigiza hafi amazu y'Abayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu y'Abazera n'imbyaro zayo, afata Zabudi.
18 Yigiza hafiurubyaro rweumuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.
19 Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubaheUwiteka Imana y'Abisirayeli, uyāturire, mazeumbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.”
20 Akani asubizaYosuwa ati “Niukurinacumuyeku Uwiteka Imana y'Abisirayeli, uko nabigenje ni uku:
21 nabonye mu minyagoumwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z'ifeza magana abiri, n'umuhimba w'izahabu w'igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n'ifeza iri munsi yabyo.”
22 Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye n'ifeza iri munsi yabyo.
23 Nuko babikuramobabizanira Yosuwa n'Abisirayeli bose, babirambika imbere y'Uwiteka.
24 Yosuwa n'Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n'umwambaro n'umuhimba w'izahabu, n'abana be, abahungu n'abakobwa, n'inka ze n'indogobe ze n'intama ze, n'ihema rye n'ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.
25 Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumyeutugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.”Abisirayeli bose bamuteraamabuye, n'urubyaro rwe baruteraamabuye maze barabatwika.
26 Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy'amabuye, kiracyariho n'ubu.
Nuko Uwiteka arīgarura, arekauburakari bwe bukaze. Nuko izina ry'icyo gikombe ni Akori na bugingo n'ubu.
1 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukukeumutima. Jyana ingabo zoseuhagurukeuterekuri Ayi,umenye ko nshyizeumwami waho n'abantu be n'umuduguduwe n'igihugu cye mu maboko yawe.
2 Uzagire Ayi n'umwami waho nk'uko wagize i Yeriko n'umwami waho, kandi iminyago yaho n'inka zahouzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzaceigico inyuma y'umudugudu.”
3 Maze Yosuwa ahagurukanan'ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b'intwari kandi b'imbaraga, abohereza nijoro
4 arabategeka ati “Mucireigico hafi y'umuduguduinyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.
5 Nanjye n'abantu turi kumwe tuzegeraumudugudu, nuko nibatuzirank'ubwa mbere tuzaherako tubahunge.
6 Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzabatubashutse, bave mu muduguduwabo batugezekure yawo bagire ngo turabahunze nk'ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.
7 Namwe abari mu gico nimubonayuko bageze kure muzabyuke mutereuwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.
8 Nuko nimugeramuri uwo mudugudumuzawutwike mukurikije ijambo ry'Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.”
9 Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucireigico, bicara hagati y'i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.
10 Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukanan'abakuru b'Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.
11 Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo muduguduzigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.
12 Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y'i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw'umudugudu.
13 Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y'umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.
14 Nukoumwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudubazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n'umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw'ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y'umudugudu.
15 Yosuwa n'Abisirayeli bose bihindura nk'abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.
16 Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.
17 Ntihagiraumugabousigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukanaAbisirayeli, basigaumuduguduwuguruwebarabakurikira.
18 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.”Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.
19 Arambuyeukubokokwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudubarawutsinda, bahita bawutwika.
20 Aba Ayi bakebutse inyuma babonaumwotsi w'umuduguduutumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayubarabahindukirana.
21 Yosuwa n'Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinzeumudugudu, kandi koumwotsi wawoutumbagira, bagaruka bica aba Ayiumugenda.
22 Abari bateyeumudugudubawuvamobakubiraaba Ayi hagati, babaturukahirya no hino barabica, ntihagira n'umweucikaku icumu.
23 Umwami wa Ayi bamufatampiri, bamuzanira Yosuwa.
24 Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayuaho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugezaaho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.
25 Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n'abagore bari inzovu n'ibihumbi bibiri.
26 Yosuwa ntiyagaruraukubokoyatungishije icumu, kugezaubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,
27 keretse inka n'iminyango by'uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk'uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.
28 Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by'amatongo na bugingo n'ubu.
29 Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugezanimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y'irembo ry'umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n'ubu.
30 Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y'Abisirayeli igicaniro cy'amabuye ku musoziwitwa Ebali,
31 nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, igicaniro cy'amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n'umuntu n'umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.
32 Maze yandikira imbere y'Abisirayeli ku mabuye y'igicaniro amategeko ya Mose, nk'uko Mose yari yarayanditse.
33 Abisirayeli bose n'abakuru babo n'abatware babo n'abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y'isanduku imbere y'Abalewi b'abatambyi bahekaga isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n'abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musoziGerizimu, ikindi gice ahagana ku musoziEbali, nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeliumugisha.
34 Hanyuma asoma amagambo y'amategeko yose, imigisha n'imivumo nk'uko byari byanditswe byose mu gitabo cy'amategeko.
35 Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo.
1 Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z'Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi babyumvise,
2 bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n'Abisirayeli.
3 Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi,
4 bahimbaubwenge baragenda bīhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, n'imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye,
5 bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, n'imyenda ishaje y'ubushwambagara, kandi imitsima yose y'impamba yari yaragwengeye iguyeuruhumbu.
6 Barahagurukabasanga Yosuwa n'Abisirayeli mu ngando y'i Gilugalibarababwira bati “Turaturukamu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.”
7 Nuko Abisirayeli basubizaAbahivi bati “Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?”
8 Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.”
Yosuwa arababaza ati “Muri bwoko ki? Muturukahe?”
9 Baramusubizabati “Twebwe abagaragu bawe turaturukamu gihugu cya kure, twazanywe ino n'izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n'ibyo yakoze muri Egiputa byose,
10 n'ibyo yakoreye abami babiri b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoniumwami w'i Heshiboni, na Ogiumwami w'i Bashani wari muri Ashitaroti.
11 Nuko abakuru bacu n'abari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati ‘Nimujyane impamba y'urugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.’
12 Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu y'iwacu igishyushyeumunsi duhagurukatukazakubareba, none yaragwengeye iguyeuruhumbu,
13 kandi n'izi mvumba twazujujevino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n'inkweto bidusaziyeho ku bw'urugendo rurerure cyane.”
14 Abisirayeli bemezwa n'ibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka.
15 Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry'amahoro no kutazabica, n'abatware b'iteraniro barabarahira.
16 Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo.
17 Abisirayeli baragenda bagera mu miduguduyabo ku munsi wa gatatu. Imiduguduyabo yari i Gibeyoni n'i Kefira, n'i Bēroti n'i Kiriyatiyeyarimu.
18 Abisirayeli ntibabica kuko abatware b'iteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware.
19 Ariko abatware bose babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ntitwabasha kubākura
20 ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugirangouburakari butatubahoku bwa ya ndahiro twabarahiye.”
21 Abatware barababwira bati “Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi n'abavomyi b'iteraniro ryose nk'uko twababwiye.”
22 Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye?
23 Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n'abashenyi n'abavomyi b'inzu y'Imana yanjye.”
24 BasubizaYosuwa bati “Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Moseumugaragu wayo kubahaigihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bw'amagara yacu tugakora dutyo.
25 None dore turi mu maboko yawe, icyoushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyoudukorera.”
26 Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko y'Abisirayeli ntibabica.
27 Yosuwa abagira abashenyi n'abavomyi b'iteraniro n'ab'igicaniro cy'Uwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo n'ubu.
1 Ubwo Adonisedekiumwami w'i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n'umwami waho nk'uko yagize i Yeriko n'umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n'Abisirayeli bakabana na bo,
2 aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hariumuduguduukomeye cyane, nk'uko indembo z'abami zimera ndetse harutagakuri Ayi, n'abagabo baho bose bari intwari.
3 Ni cyo cyatumye Adonisedekiumwami w'i Yerusalemu atuma kuri Hohamuumwami w'i Heburonino kuri Piramuumwami w'i Yaramuti, no kuri Yafiyaumwami w'i Lakishi no kuri Debiraumwami wo kuri Eguloniati
4 “Nimuzamuke munsange, muntabare tuneshe Abagibeyoni kuko basezeranye amahoro na Yosuwa n'Abisirayeli.”
5 Nuko abo bami batanu b'Abamori:umwami w'i Yerusalemu n'uw'i Heburonin'uw'i Yaramuti, n'uw'i Lakishi n'uwo kuri Egulonibateranira hamwe, barazamuka bo n'ingabo zabo zose bagandikira i Gibeyoni, barahagerereza.
6 Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z'i Gilugalibati “Ntuhemukireabagaragu bawe,uzamuke n'ingoga uzeutuvuneuturengere, kuko abami bose b'Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”
7 Nuko Yosuwa ahagurukanan'ingabo zose n'ab'intwari bakomeye bose, bava i Gilugali.
8 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bouzaguhagarara imbere.”
9 Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.
10 Uwiteka abatataniriza imbere y'Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betihoroni, barabanesha babageza kuri Azeka n'i Makeda.
11 Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukirai Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y'uruburaavuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n'uruburabarutagaabo Abisirayeli bicishije inkota.
12 Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y'Abisirayeli ati
“Zuba, hagarara kuri Gibeyoni,
Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”
13 Izuba riherako rirahagarara n'ukwezi kugumaaho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk'umunsi wose.
14 Kandi nta munsi wahwanye n'uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvagaumuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.
15 Yosuwa aherako atabarukanan'Abisirayeli bose mu ngerero z'i Gilugali.
16 Abo bami batanu barahunga, bihisha mu buvumobw'i Makeda.
17 Babwira Yosuwa bati “Twabonye abo bami batanu bihisha mu buvumobw'i Makeda.”
18 Nuko Yosuwa aravuga ati “Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w'ubuvumo, mushyireho n'abo kubarinda.”
19 Ati “Ariko ntimuhatinde, mukurikire ababisha banyu mubakubitemuhereku b'inyuma, ntimubakundire kwinjira mu miduguduyabo kuko Uwiteka Imana yanyu ibabagabije.”
20 Yosuwa n'Abisirayeli bamaze kubatikiza kugezaaho bashiriye, abasigaye muri bo binjira mu miduguduigoswe n'inkike z'amabuye.
21 Abantu bose baherako bagaruka amahoro kuri Yosuwa mu ngando z'i Makeda.
Nta muntu n'umwe watinyutse gutukauwo mu Bisirayeli.
22 Nuko Yosuwa aherako aravuga ati “Nimusibureumuryango w'ubuvumo, mukuremoabo bami batanu mubanzanire.”
23 Bakora uko bategetswe basohora abo bami batanu, barabamuzanira babakuye muri bwa buvumo:umwami w'i Yerusalemu n'umwami w'i Heburonin'umwami w'i Yaramuti, n'umwami w'i Lakishi n'umwami wo kuri Eguloni.
24 Bamaze gukuramoabo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b'Abisirayeli bose, abwira abatware b'ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y'aba bami.”Barabegera babakandagira ku majosi.
25 Yosuwa arababwira ati “Ntimutinye kandi ntimukukeumutima, mube intwari kuko Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana.”
26 Maze Yosuwa akubitaabo bami arabica, abamanika ku biti bitanu. Nuko baguma ku biti kugezanimugoroba.
27 Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura ku biti, babajugunya muri bwa buvumobari bihishemo, ku muryango wabwo bahasibisha amabuye manini birinda bigeza na bugingo n'ubu.
28 Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n'umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimobose kandi agiraumwami w'i Makeda nk'uko yagizeumwami w'i Yeriko.
29 BukeyeYosuwa n'Abisirayeli bose bava i Makeda, batera i Libuna baraharwanya.
30 Uwiteka agabiza Abisirayeli uwo muduguduna wo n'umwami wawo babicisha inkota, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimobose kandi agiraumwami waho nk'uko yagizeumwami w'i Yeriko.
31 BukeyeYosuwa n'Abisirayeli bose bava i Libuna batera i Lakishi, bagandikayo baraharwanya.
32 Uwiteka agabiza Abisirayeli Lakishi bahatsinda ku munsi wa kabiri, bicisha inkota abari bawurimobose nk'uko yagenje iby'i Libuna byose.
33 Maze Horamuumwami w'i Gezeri ahagurutswano gutabara i Lakishi, Yosuwa amwicana n'abantu be bose ntiyasigaza n'umwe.
34 BukeyeYosuwa n'Abisirayeli bose bava i Lakishi batera kuri Eguloni, barahagerereza baraharwanya.
35 Uwo munsi barahatsinda bicisha inkota abari bahari bose, arabarimbura rwose nk'uko yagenje iby'i Lakishi byose.
36 BukeyeYosuwa azamukanan'Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburonibaraharwanya.
37 Barahatsinda bicisha inkotaumwami waho n'imiduguduyaho yose n'abari bayirimo bose, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagenje ibyo kuri Egulonibyose, aharimburanan'abari bahari bose pe.
38 Maze Yosuwa agarukanan'Abisirayeli bose, batera i Debira baraharwanya
39 barahatsinda, mazeumwami waho n'imiduguduyaho babicisha inkota barimbura abari bayirimo bose pe, ntiyasigaza n'umwe muri bo nk'uko yagize i Debira n'umwami waho, nk'uko yagize i Heburonikandi nk'uko yagize i Libuna n'umwami waho.
40 Uko ni ko Yosuwa yateye igihugu cyose cy'imisozi miremire n'icy'ikusi, n'icy'ikibaya n'icy'imirenge y'imisozi n'abami babyo ntiyasigaza n'umwe. Arimbura abahumekabose pe, nk'uko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yategetse.
41 Yosuwa arabicauhereye i Kadeshi y'i Baruneyaukageza n'i Gaza, n'igihugu cyose cy'i Gosheni kugezan'i Gibeyoni.
42 Nuko abo bami bose n'ibihugu byabo Yosuwa abaneshereza icyarimwe, kuko Uwiteka Imana y'Abisirayeli yabarwaniye.
43 Nuko Yosuwa atabarukanan'Abisirayeli bose, basubiramu ngerero z'i Gilugali.
1 Yabiniumwami w'i Hasori abyumvise, atumiraYobabuumwami w'i Madoni n'umwami w'i Shimuronin'umwami wo kuri Akishafu,
2 n'abami b'ikasikazi mu gihugu cy'imisozi miremire, n'abo muri Araba ikusi h'i Kinereti, n'abo mu kibaya no mu misozi y'i Dori iburengerazuba.
3 Maze atumiraAbanyakanāni b'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba, n'Abamori n'Abaheti n'Abaferizi n'Abayebusi bo mu gihugu cy'imisozi miremire, n'Abahivi bo munsi y'i Herumonimu gihugu cy'i Misipa.
4 Nuko batabarana n'ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja, n'amafarashi n'amagare menshi cyane.
5 Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y'i Meromu ngo barwanye Abisirayeli.
6 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk'iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y'Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n'amagare yabo muzayatwike.”
7 Yosuwa azana n'ingabo zose, zibaterera ku mazi y'i Meromu zibaguye gitumo.
8 Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukanababageza kuri Sidoni nini n'i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy'i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n'umwe.
9 Yosuwa abagenza nk'uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n'amagare yabo arayatwika.
10 Icyo gihe Yosuwa asubirainyuma atsinda i Hasori, yicishaumwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hariumurwa w'umwamiukomeye muri abo bami bose.
11 Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n'umwe wasigaye agihumeka, n'i Hasori arahatwika.
12 N'indembo zose z'abo bami Yosuwa arazisenya, n'abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yategetse.
13 Ariko imiduguduyubatswe ku tununga nta n'umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse.
14 N'iminyago yose y'iyo midugudun'inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, arikoumuntu wese bamwicisha inkota kugezaaho barimbukiyebose, ntibasigaza n'umweugihumeka.
15 Nk'uko Uwiteka yategetse Moseumugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.
16 Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy'imisozi miremire, n'icy'ikusi cyose n'icy'i Gosheni cyose, n'icy'ikibaya n'icya Araba n'igihugu cy'imisozi miremire cya Isirayeli n'icy'ikibaya cyaho,
17 uhereye ku musoziHalakiukazamuka ujya i Seyiri, kugezai Bāligadi mu mubande w'i Lebanoni uri munsi y'umusoziwa Herumoni. N'abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica.
18 Yosuwa arwana n'abo bami bose igihe kirekire.
19 Nta muduguduwigeze gusezerana amahoro n'Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi miduguduyose bayitsinze barwanye.
20 Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n'Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk'uko Uwiteka yategetse Mose.
21 Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy'imisozi miremire, n'ab'i Heburonin'ab'i Debira, n'abo muri Anabu n'abo mu gihugu cyose cy'imisozi miremire ya Yuda, n'abo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n'imiduguduyabo.
22 Nta muntu n'umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy'Abisirayeli, keretse i Gaza n'i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe.
23 Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk'uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo.
Nuko igihugu gihabwa ihumure.
1 Aba ni bo bami b'ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba,uhereye ku kibaya cya Arunoniukageza ku musoziwa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.
2 Igihugu cya Sihoniumwami w'Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunonin'umuduguduwari hagati mu kibaya, n'igice cy'i Galeyadi kugezaku mugeziYaboki mu rugabano rw'Abamoni.
3 Kandiuhereye muri Arabaukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu mu nzira y'iburasirazuba ijya i Betiyeshimotiurugabano rwacyo rw'iruhande rw'ikusi rwanyuragamunsi y'imirenge y'imisozi Pisiga.
4 Kandi ahindūra n'igihugu cya Ogiumwami w'i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.
5 Ni we watwaragaumusoziwa Herumonin'i Saleka n'i Bashani yose kugezamu rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka, igice cy'i Galeyadi kugezaku rugabano rwa Sihoniumwami w'i Heshiboni.
6 Abo bose Moseumugaragu w'Uwiteka n'Abisirayeli barabishe, kandi Moseumugaragu w'Uwiteka ahaha Abarubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ngo habe ahabo.
7 Kandi aba ni bo bari abami b'ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n'Abisirayeli banesheje,uhereye i Bāligadi mu kibaya cy'i Lebanoniukageza ku musoziwa Halakiuzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y'Abisirayeli ngo habe ahabo nk'uko bagabanijwe.
8 Igihugu cy'imisozi miremire n'icy'ikibaya n'icyo muri Araba, n'icy'imirenge y'imisozi n'icyo mu butayun'icyo mu ruhande rw'ikusi, n'icy'Abaheti n'icy'Abamori n'icy'Abanyakanāni, n'icy'Abaferizi n'icy'Abahivi n'icy'Abayebusi.
9 Abo bami ni aba: umwe niumwami w'i Yeriko, undi niumwami wo muri Ayi hateganye n'i Beteli,
10 undi niumwami w'i Yerusalemu, undi niumwami w'i Heburoni,
11 undi niumwami w'i Yaramuti, undi niumwami w'i Lakishi,
12 undi niumwami wo muri Eguloni, undi niumwami w'i Gezeri,
13 undi niumwami w'i Debira, undi niumwami w'i Gederi,
14 undi niumwami w'i Horuma, undi niumwami wo muri Arada,
15 undi niumwami w'i Libuna, undi niumwami wo muri Adulamu,
16 undi niumwami w'i Makeda, undi niumwami w'i Beteli,
17 undi niumwami w'i Tapuwa, undi niumwami w'i Heferi,
18 undi niumwami wo muri Afeka, ndi niumwami w'i Sharoni,
19 undi niumwami w'i Madoni, undi niumwami w'i Hasori,
20 undi niumwami w'i Shimuronimeroni, undi niumwami wo muri Akishafu,
21 undi niumwami w'i Tānaki, undi niumwami w'i Megido,
22 undi niumwami w'i Kedeshi, undi niumwami w'i Yokineyamu y'i Karumeli,
23 undi niumwami w'i Dori mu misozi y'i Dori, undi niumwami w'i Goyimu y'i Gilugali,
24 undi niumwami w'i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n'umwe.
1 Yosuwa ashaje ageze mu za bukuruUwiteka aramubwira ati “Urashajeugezemu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.
2 Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby'Abafilisitiya n'iby'Abanyageshuri byose,
3 uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputaukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroniikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuronihamwe n'Abawi.
4 Kandi ikusi igihugu cyose cy'Abanyakanāni, n'i Meyara h'Abasidoniukageza kuri Afika mu rugabano rw'Abamori,
5 n'igihugu cy'Abagebali n'i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba,uhereye i Bāligadi munsi y'umusoziwa Herumoniukageza aho i Hamati harasukirwa.
6 Hariho n'abanyagihugu cy'imisozi miremire,uhereye i Lebanoniukageza i Misirefotimayimu n'Abasidoni bose.”
Ati “Nzabirukanira imbere y'Abisirayeli, mazeuzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk'uko nagutegetse.
7 Nuko none iki gihuguukigabanye ya miryango cyenda n'igice cy'uwa Manase.”
8 Kuko Abarubenin'Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk'uko Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye,
9 uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunonin'umuduguduwo hagati mu kibaya, n'igitwa cyose cy'i Medebaukageza i Diboni,
10 n'imiduguduyose ya Sihoniumwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni kugezaku rugabano rw'Abamoni,
11 n'i Galeyadi no mu ngabano z'Abanyageshuri n'Abanyamāka, n'umusoziwose wa Herumonin'i Bashani yoseukageza i Saleka,
12 n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi(Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.
13 Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturanan'Abisirayeli na bugingo n'ubu.
14 Arikoumuryango w'Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk'uko yamubwiye.
15 Mose ni we wagerereye Abarubeniigihugu nk'uko amazu yabo ari.
16 Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni, n'umuduguduwo hagati mu kibaya n'igitwa cyose cy'i Medeba
17 n'i Heshiboni, imiduguduyose y'ibitwa n'i Diboni n'i Bamotibāli n'i Betibālimeyoni,
18 n'i Yahasi n'i Kedemoti n'i Mefāti,
19 n'i Kiriyatayimu n'i Sibuma n'i Seretishahari hari ku musoziuri mu kibaya,
20 n'i Betipewori n'imirenge y'i Pisiga n'i Betiyeshimoti,
21 n'imiduguduyose y'ibitwa n'igihugu cyose cya Sihoniumwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n'abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.
22 Kandi Balāmu mwene Bewori w'umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n'abandi bishwe.
23 Arikourugabano rw'Abarubenirwari Yorodani n'inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y'Abarubenink'uko amazu yabo ari, n'imidugudun'ibirorero byayo.
24 Kandi Mose ni we wagerereyeumuryango w'Abagadi nk'uko amazu yabo ari.
25 Igihugu bahawe cyari Yazeri n'imiduguduyose y'i Galeyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugezakuri Aroweri hateganye n'i Raba,
26 uhereye i Heshiboniukageza i Ramatimisipa n'i Betonimu,uhereye i Mahanayimuukageza mu rugabano rw'i Debira.
27 Kandi iyo mu kibaya n'i Betiharamu n'i Betinimura, n'i Sukotin'i Safoni n'igice cy'igihugu cya Sihoniumwami w'i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n'inkuka zayoukageza mu bigobe by'inyanja y'i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.
28 Iyi ni yo gakondo y'Abagadi nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudun'ibirorero byayo.
29 Kandi Mose ni we wagerereye igice cy'umuryango wa Manase, haba ahabo nk'uko amazu yabo ari.
30 Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogiumwami w'i Bashani, n'imiduguduyose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,
31 n'igice cy'i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imiduguduy'igihugu cya Ogi cy'i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk'uko amazu yabo ari.
32 Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy'ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.
33 Arikoumuryango w'Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk'uko yababwiye.
1 Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy'i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu yose y'imiryango y'Abisirayeli barakibagabanya.
2 Imigabane irafindirwa nk'uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y'imiryango cyenda n'igice cy'umuryango,
3 kuko Mose ari we wari watanze gakondo y'imiryango ibiri n'igice cy'umuryango hakurya ya Yorodani ariko Abalewi bo ntiyabahaye gakondo mu bandi.
4 Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imiduguduyo guturamon'ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo.
5 Nk'uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu.
6 Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubazaati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzehojyewe nawe, akabibwira Moseumuntu w'Imana turi i Kadeshi y'i Baruneya?
7 Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukirii Kadeshi y'i Baruneya, Moseumugaragu w'Uwiteka antuma kujya gutataigihugu. Bukeyengarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n'umutimautabeshya.
8 Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y'abantuubwoba, jyeweho nomatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose.
9 Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Niukuriigihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n'iy'abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n'Uwiteka Imana yanjye rwose.’”
10 Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n'itanu nk'uko yavuze,uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n'itanu.
11 Ubu ndacyafite imbaraga nk'uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n'ubu ni ko zikiri.
12 None umpeumusoziUwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imiduguduminini igoswe n'inkike z'amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukanenk'uko Uwiteka yavuze.”
13 Yosuwa aha Kalebu mwene Yefuneumugisha, maze amuhaumusoziwitwa Heburoningo habe gakondo ye.
14 Ni cyo cyatumye i Heburonihaba gakondo ya Kalebu mwene Yefune w'Umukenazi na bugingo n'ubu, kuko yomatanye n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli rwose.
15 Kandi i Heburonikera hitwaga Kiriyataruba. Aruba uwo yariumuntu wo mu Bānakiukomeye kurutaabandi.
Nuko igihugu gihabwa ihumure.
1 Umugabane w'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayubwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho.
2 Kandiurugabano rwabo rw'ikusi rwaheraga mu iherezo y'Inyanja y'Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi,
3 rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi y'i Baruneyarukanyura bugufibw'i Heseroni, rukazamuka kuri Adari rugakebereza i Karika,
4 rukanyura kuri Asimoni rugarukiraku kagezi ka Egiputa, mazeurugabano rukagarukiraku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwabo rw'ikusi.
5 Kandiurugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja y'Umunyu,ukageza aho Yorodani igarukira.
Kandiurugabano rw'ikasikazi rwaheraga ku iherezo rya Yorodani ku nyanja.
6 Urwo rugabano rwazamukagai Betihogula rugahita iruhande rw'ikasikazi rw'i Betaraba, rukazamuka rukagera ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,
7 rugakomeza rukagera i Debirauvuyemu gikombe cya Akori, rukagenda rutyo rujya ikasikazi herekeye i Gilugali, hateganye n'inzira izamuka kuri Adumimuumusoziwo hakurya y'umugeziikusi, nukourugabano rugakomeza rukagera ku mazi ya Enishemeshi rukagarukirakuri Enirogeli,
8 kandi rukazamuka mu gikombe cya mwene Hinomu kiri mu ruhande rw'igihugu cy'Abayebusi ikusi (ari cyo cyo gihugu cy'i Yerusalemu), rugakomeza rukagera ku mpinga y'umusoziwerekeye igikombe cya mwene Hinomu iburengerazuba, ku iherezo ry'igikombe cy'Abarafa ikasikazi.
9 Nukourugabano rukamanuka mu mpinga y'umusozirukagera ku isōko y'amazi y'i Nefutowa, rukagarukiramu miduguduyo ku musoziwa Efuroni. Urugabano rugakomeza rukajya i Bāla (uwo muduguduni wo witwa Kiriyatiyeyarimu).
10 Nuko rugakebereza iburengerazuba bw'i Bāla ku musoziwa Seyiri, rukanyurahorukagera mu ruhande rw'umusoziwa Yeyarimu rw'ikasikazi (ari wo Kasaloni), rukamanukanai Betishemeshi rukanyura i Timuna.
11 Kandi urwo rugabano rukagarukiramu ruhande rwa Ekuroniikasikazi, rukazarutyo i Shikeroni rukanyurahorukagera ku musoziwa Bāla rukagarukirai Yabunēli, kandi iherezo ryarwo ryari ku nyanja.
12 Kandiurugabano rw'iburasirazuba rwari Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.
Urwo ni rwo rugabano rwose rw'umuryango w'Abayuda nk'uko amazu yabo ari.
13 Nuko Kalebu mwene Yefune, Yosuwa amuha gakondo muri bene Yuda nk'uko Uwiteka yamutegetse, amuha i Kiriyataruba (Aruba uwo ni we se wa Anaki). Ni ho hitwa i Heburoni.
14 Maze Kalebu yirukanamo bene Anaki batatu ari bo aba: Sheshayi na Ahimani na Talumayi, bene Anaki.
15 Nuko avayo atera ab'i Debira, Debira kera hitwaga i Kiriyatiseferi.
16 Kalebu aravuga ati “Umuntuuzatera i Kiriyatiseferi akahanesha, nzamushyingiraumukobwa wanjye Akisa.”
17 Otiniyeli mwene Kenazi murumunawa Kalebu, ni we wahahindūye maze Kalebu aramumushyingira.
18 Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubazaati “Urashaka iki?”
19 Uwo mukobwa aramusubizaati “Ungirireubuntu. Dore wampaye igikingi ikusi, mbese ntiwampa n'amasōko y'amazi?”Nuko amuha amasōko yo harugurun'ayo hepfo.
20 Iyo ni yo gakondo y'umuryango wa Abayuda nk'uko amazu yabo ari.
21 Iyi ni yo miduguduy'umuryango w'Abayuda yo mu rugabano rwa Edomu ikusi: Kabusēli na Ederi na Yagura,
22 na Kina na Dimona na Adada,
23 na Kedeshi na Hasori na Itunani,
24 na Zifu na Telemu na Beyaloti,
25 na Hasorihadata na Keriyotiheseroni (ari wo Hasori),
26 na Amamu na Shema na Molada,
27 na Hasarigada na Heshimoni na Betipeleti,
28 na Hasarishuwalina Bērisheba na Biziyotiya,
29 na Bāla na Iyimu na Esemu,
30 na Elitoladi na Kesili na Horuma,
31 na Sikulagina Madumanana Sanusana,
32 na Lebawota na Shiluhimu, na Ayini na Rimoni. Imiduguduyose yari makumyabiri n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
33 Iyo mu kibaya ngiyi: Eshitawoli na Sora na Ashuna,
34 na Zanowa na Eniganimu, na Tapuwa na Enamu,
35 na Yaramuti na Adulamu, na Soko na Azeka,
36 na Shārayimu na Aditayimu, na Gedera na Gederotayimu. Yose ni cumi n'ine hamwe n'ibirorero byayo.
37 Senani na Hadasha na Migidoligadi,
38 na Dilani na Misipa na Yokitēli,
39 na Lakishi na Bosikati na Eguloni,
40 na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,
41 na Gederoti na Betidagoni, na Nama na Makeda. Yose ni cumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
42 Libuna na Eteri na Ashani,
43 na Ifuta na Ashuna na Nesibu,
44 na Keyila na Akizibu na Maresha. Yose ni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
45 Ekuronihamwe n'imidugudun'ibirorero byawo,
46 uhereye Ekuroniukageza ku nyanja, imiduguduyose yo mu ruhande rwo kuri Ashidodi hamwe n'ibirorero byayo.
47 Ashidodi n'imidugudun'ibirorero byaho, i Gaza n'imidugudun'ibirorero byaho,ukageza ku kagezi ka Egiputa n'Inyanja Nini n'ikibaya cyayo.
48 Iyo mu gihugu cy'imisozi miremire ngiyi: Shamiri na na Yatiri na Soko,
49 na Dana na Kiriyatisana (ari wo Debira),
50 na Anabu na Eshitemowa na Animu,
51 na Gosheni na Holoni na Gilo. Imiduguduni cumi n'umwe hamwe n'ibirorero byayo.
52 Araba na Duma na Eshana,
53 na Yanimu na Betitapuwa na Afeka,
54 na Humatana Kiriyataruba (ari wo Heburoni) na Siyori. Imiduguduni icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
55 Mawoni na Karumeli, na Zifu na Yuta,
56 na Yezerēli na Yokideyamu na Zanowa,
57 na Kayini na Gibeya na Timuna. Imiduguduni icumi hamwe n'ibirorero byayo.
58 Halihuli na Betisuri na Gedori,
59 na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Imiduguduni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
60 Kiriyatibāli (ari wo Kiriyatiyeyarimu) n'i Raba. Imiduguduni ibiri hamwe n'ibirorero byayo.
61 Iyo mu butayungiyi: Betaraba na Midina na Sekaka,
62 na Nibushani n'umuduguduw'umunyu na Enigedi. Imiduguduni itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
63 Ariko Abayebusi bo bari abaturageb'i Yerusalemu, Abayuda ntibashoboye kubirukana.
Nuko Abayebusi bagumanan'Abayuda i Yerusalemu na bugingo n'ubu.
1 Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n'i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayuUrugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire rukagera i Beteli,
2 rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw'Abaruki rukagera Ataroti,
3 rukamanukanaiburengerazuba ku rugabano rw'Abayafuletikugezamu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja.
4 Nuko bene Yosefu, Abamanase n'Abefurayimu benda gakondo yabo.
5 Kandiurugabano rw'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari rwaje rutya:urugabano rwa gakondo yabo rw'iburasirazuba rwari Atarotadaraukageza i Betihoroni yo haruguru.
6 Urugabano rw'iburengerazuba rukagarukirai Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw'i Yanowa.
7 Kandi rukavai Yanowa rukamanukanaAtaroti n'i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukirakuri Yorodani,
8 rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukiraku nyanja. Iyo ni yo gakondo y'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari,
9 hamwe n'imiduguduyarobanuriweAbefurayimu hagati ya gakondo y'Abamanase, imiduguduyose n'ibirorero byayo.
10 Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanan'Abefurayimu na bugingo n'ubu, bahinduka abaretwa babo.
1 Bafindiraumugabane w'umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n'i Bashani kuko yari intwari.
2 Bafindira n'umugabane wa bene Manase bandi nk'uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli na bene Shekemu, na bene Heferi na bene Shemida. Aba bavuzwe ni bo bahungu ba Manase mwene Yosefu nk'uko amazu yabo ari.
3 Ariko Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi, mwene Makiri mwene Manase ntiyabyaye abahungu, keretse abakobwa kandi aya ni yo mazina yabo: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
4 Barahagurukabasanga Eleyazariumutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhanagakondo na bene wacu.”Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry'Uwiteka.
5 Nukoumuryango wa Manaseuhabwa imigabane cumi,uretse ibihugu by'i Galeyadi n'i Bashani byo hakurya ya Yorodani,
6 kuko abakobwa ba Manase bahanywe gakondo n'abahungu be, kandi bene Manase bandi bahabwa i Galeyadi.
7 Nukourugabano rw'Abamanase rwaheraga i Bwasheri rukageza i Mikimetati herekeye i Shekemu, mazeurugabano rukanyura iburyo rukagera Enitapuwa.
8 Igihugu cy'i Tapuwa cyari icya Manase, ariko i Tapuwa hafi y'urugabano rw'Abamanase hari ah'Abefurayimu.
9 Nukourugabano rumanukiraku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo miduguduyari iy'Abefurayimu, ariko rero yari hagati y'iy'Abamanase. Urugabano rw'Abamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja.
10 Kandi ikusi yako haba ah'Abefurayimu, ikasikazi yako haba ah'Abamanase, kandi inyanja ni rwo rugabano rwabo. Nuko bagera i Bwasheri ikasikazi, n'i Bwisakari iburasirazuba.
11 Abamanase bahabwa mu Bisakari no mu Bashēri imiduguduyitwaga Betisheyani n'imiduguduyaho, na Ibuleyamu n'imiduguduyaho, n'abaturageb'i Dori n'imiduguduyaho, n'aba Endori n'imiduguduyaho, n'ab'i Tānaki n'imiduguduyaho, n'ab'i Megido n'imiduguduyaho, ari yo misozi itatu.
12 Bene Manase ntibabasha kwirukanabene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kugumamuri icyo gihugu.
13 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni ikoro, ntibabirukanaumuhashya.
14 Ab'umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumyeuduhaumugabane umwe gusa n'igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turiumuryango muninikuko Uwiteka yaduhayeumugisha kugezaubu?”
15 Nuko Yosuwa arabasubizaati “Niba muriumuryango munininimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyaguriremu gihugu cy'Abaferizi n'Abarafa, kuko igihugu cy'imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.”
16 Abayosefu baravuga bati “Igihugu cy'imisozi ntabwo cyadukwira, kandi Abanyakanāni bose b'i Betisheyani n'imiduguduyaho, n'abari mu kibaya cy'i Yezerēli uko batuye mu gihugu cy'ibibaya, bafite amagare y'ibyuma.”
17 Yosuwa aherako abwiraumuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu n'Abamanase ati “Muriumuryango muninikoko kandi mufiteimbaraga nyinshi, ntimwahabwaumugabane umwe gusa
18 ahubwo igihugu cy'imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n'imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n'amagare y'ibyuma, muzabirukane.”
1 Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.
2 Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo.
3 Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugiraubutebwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruzayabahaye?
4 Nuko nimutoreabagabo batatu ukoumuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk'uko gakondo y'imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.”
5 Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n'Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi.
6 Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanishaubufindo imbere y'Uwiteka Imana yacu.
7 Abalewi ntibafiteumugabane muri mwe, ahubwoubutambyi bw'Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N'Abagadi n'Abarubenin'ab'igice cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye.”
8 Nuko abo bantu barahagurukabaragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z'igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanishaubufindo imbere y'Uwiteka hano i Shilo.”
9 Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n'imiduguduyaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z'i Shilo.
10 Nuko Yosuwa abagabanishaubufindo imbere y'Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk'uko imiryango yabo iri.
11 Umugabane w'umuryango w'Ababenyaminiuboneka nk'uko amazu yabo ari, kandiurugabano rwabo ruheramuri bene Yuda na bene Yosefu.
12 Urugabano rw'ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw'i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire iburengerazuba rukagarukiramu butayubw'i Betaveni.
13 Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukiraAtarotadara iruhande rw'umusoziikusi y'i Betihoroni yo hepfo.
14 Nuko rugezeku ruhande rw'iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi,uhereye ku musoziuteganye n'i Betihoroni ikusi, rukagarukirai Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu)umuduguduw'Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw'iburengerazuba.
15 Urugabano rw'ikusi rugahera ku iherezo ry'i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukiraku isōko y'amazi ya Nefutowa.
16 Maze rukamanukanamu iherezo ry'umusoziuteganye n'igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy'Abarafa ikasikazi, rukamanukanamuri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n'Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli.
17 Bakaruzanabatyo ikasikazi rukagarukiraEnishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y'inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,
18 rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukanamuri Araba,
19 rukanyurahorukagera mu ruhande rw'i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy'Inyanja y'Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw'ikusi.
20 Kandi Yorodani yabayeurugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko ingabano zayo zazengurutse, nk'uko amazu yabo ari.
21 Kandi imiduguduy'umuryango w'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi,
22 na Betaraba na Semarayimu na Beteli,
23 na Avimu na Para na Ofura,
24 na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imiduguduni cumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.
25 Gibeyoni na Rama na Bēroti,
26 na Misipa na Kefira na Mosa,
27 na Rekemu na Irupēli na Tarala,
28 na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imiduguduni cumi n'ine n'ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko amazu yabo ari.
1 Nukoubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari, kandiumugabane wabo wari hagati mu mugabane w'Abayuda.
2 Nuko bahabwa iyi midugudungo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada,
3 na Hasarishuwalina Bala na Esemu,
4 na Elitoladi na Betula na Horuma,
5 na Sikulagina Betimarukaboti na Hasarisusa,
6 na Betilebawoti na Sharuheni. Imiduguduni cumi n'itatu hamwe n'ibirorero byayo.
7 Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imiduguduine n'ibirorero byayo,
8 hamwe n'ibirorero byose bikikije iyo midugudukugezai Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abasimeyoni nk'uko amazu yabo ari.
9 Arikoumugabane w'Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w'Abayuda, kuko igice cy'Abayuda cyabaruseubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.
10 Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebulunink'uko amazu yabo ari. Kandiurugabano rwa gakondo yabo rugerai Sarida,
11 rukazamurwa iburengerazuba kugezai Marala rukagera n'i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu.
12 Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukirai Daberati rukazamuka rugerai Yafiya.
13 Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukirai Rimoni rugakomeza i Neya,
14 rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli.
15 Kandi bahabwa i Katati n'i Nahalali, n'i Shimuronin'i Dala n'i Betelehemu. Yose ni imiduguducumi n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.
16 Iyo ni yo gakondo y'Abazebulunink'uko amazu yabo ari.
17 Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk'uko amazu yabo ari.
18 Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n'i Kesulotin'i Shunemu,
19 n'i Hafarayimu n'i Shiyoni na Anaharati,
20 n'i Rabiti n'i Kishiyoni na Ebeza,
21 n'i Remeti na Eniganimu na Enihada n'i Betipazezi,
22 mazeurugabano rukagarukirai Tabora n'i Shahazuma n'i Betishemeshi, kandi iherezo ry'urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imiduguducumi n'itandatu hamwe n'ibirorero byayo.
23 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abisakari nk'uko amazu yabo ari, imidugudun'ibirorero.
24 Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk'uko amazu yabo ari.
25 Urugabano rwabo rwari i Helikati n'i Hali, n'i Beteni na Akishafu,
26 na Alameleki na Amadi n'i Mishali, nuko rukagera i Karumeliiburengerazuba, n'i Shihorilibunati,
27 rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebulunino mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n'i Neyeli ikasikazi rukagarukirai Kabuli ibumoso,
28 na Eburonin'i Rehobu, n'i Hamoni n'i Kana no kugezai Sidoni nini.
29 Nukourugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku muduguduw'i Tirougoswe n'inkike z'amabuye, mazeurugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n'i Akizibu,
30 kandi bahabwa na Uma na Afika n'i Rehobu. Yose ni imidugudumakumyabiri n'ibiri hamwe n'ibirorero byayo.
31 Iyo ni yo gakondo y'Abashēri nk'uko amazu yabo ari.
32 Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutalink'uko amazu yabo ari.
33 Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy'umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n'i Yabunēli kugezai Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani.
34 Mazeurugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora,uhereye aho rukagarukirai Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluniikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyudakuri Yorodani iburasirazuba.
35 Kandi imiduguduigoswe n'inkike z'amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,
36 na Adama na Rama na Hasori,
37 na Kedeshi na Edureyina Enihasori,
38 na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imiduguducumi n'icyenda hamwe n'ibirorero byayo.
39 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abanafutalink'uko amazu yabo ari, imidugudun'ibirorero byayo.
40 Ubufindo bwa karindwi bwerekanaumuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari.
41 Kandiurugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,
42 n'i Shālabini na Ayaloni na Itula,
43 na Eloni n'i Timuna na Ekuroni,
44 na Eliteke n'i Gibetoni n'i Bālati,
45 n'i Yahudi n'i Beneberaki n'i Gatirimoni,
46 n'i Meyakoni n'i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa.
47 Kandi igihugu cy'Abadani cyisumburaurugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n'izina rya sekuruzaDani.
48 Iyo ni yo gakondo y'umuryango w'Abadani nk'uko amazu yabo ari, imidugudun'ibirorero byabo.
49 Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo
50 bakurikije itegeko ry'Uwiteka, bamuhaumuduguduyasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, yubakayoumuduguduawuturamo.
51 Iyo ni yo gakondo Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli bagabanishijeubufindo i Shilo imbere y'Uwiteka, bari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.
1 Uwiteka abwira Yosuwa ati
2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imiduguduy'ubuhungiro, iyo nabategekeshejeururimirwa Mose,
3 kugirango gatozi wisheumuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibaberaubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.’
4 Gatoziuhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry'uwo muduguduyisobanurireabatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudubamuhe aho aba.
5 Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ariumwanzi we.
6 Nuko azagume muri uwo mudugudukugezaubwo azahagarara imbere y'iteraniro gucirwaurubanza na bo,ukageza n'igiheumutambyi mukuruyasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu muduguduyahunzemo.”
7 Nuko bitoranyiriza i Kedeshi y'i Galilaya mu gihugu cy'imisozi y'i Bunafutali, n'i Shekemu mu gihugu cy'imisozi y'i Bwefurayimu, n'i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda.
8 Kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba bw'i Yeriko, batoranyayo i Beseri mu butayubwo mu bitwa h'umuryango w'Abarubeni, n'i Ramoti y'i Galeyadi h'umuryango w'Abagadi, n'i Golani y'i Bashani h'umuryango w'Abamanase.
9 Iyo ni yo miduguduyakubitiwe Abisirayeli bose n'umunyamahanga weseubasuhukiyemo, kugirangouwisheumuntu wese atabyitumye azahungireyo ye kwicwa n'umuhōzi, kugezaubwo azahagarara imbere y'iteraniro.
1 Nuko abatware b'amazu y'Abalewi basangaumutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli,
2 bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imiduguduyo guturamo, hamwe n'ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.”
3 Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi miduguduhamwe n'ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk'uko Uwiteka yategetse.
4 Ubufindo bwerekana imigabane y'amazu y'Abakohati bene Aroniumutambyi bo mu Balewi, bahabwa imiduguducumi n'itatu ku y'umuryango wa Yuda, no ku y'uwa Simiyoni, no ku y'uwa Benyamini.
5 Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imiduguducumi ku y'umuryango wa Efurayimu, no ku miduguduy'uwa Dani no ku y'igice cy'umuryango wa Manase.
6 Kandi bene Gerushoni bafindirwa imiduguducumi n'itatu ku y'amazu y'umuryango wa Isakari, no ku y'uwa Asheri, no ku y'uwa Nafutali, no ku y'igice cy'umuryango wa Manase i Bashani.
7 Kandi bene Merari nk'uko amazu yabo ari, bahabwa imiduguducumi n'ibiri ku y'umuryango wa Rubeni, no ku y'uwa Gadi, no ku y'uwa Zebuluni.
8 Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudun'ibikingi byayo, nk'uko Uwiteka yategekesheje Mose.
9 Bagabanya mu muryango w'Abayuda no mu muryango w'Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina.
10 Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b'Abalewi, kukoumugabane wa mbere wariuwabo.
11 Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi ya Yuda hamwe n'ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki,
12 ariko imirima y'uwo mudugudun'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye.
13 Kandi baha bene Aroniumutambyi i Heburonin'ibikingi byaho, ari wo muduguduw'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Libuna n'ibikingi byaho,
14 n'i Yatiri n'ibikingi byaho, na Eshitemowa n'ibikingi byaho,
15 n'i Holoni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho,
16 na Ayini n'ibikingi byaho, n'i Yuta n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduicyenda yo muri iyo miryango ibiri.
17 Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n'ibikingi byaho, n'i Geba n'ibikingi byaho,
18 na Anatoti n'ibikingi byaho, na Alumonin'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
19 Imiduguduyose ya bene Aroni b'abatambyi yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.
20 Kandi ab'amazu ya bene Kohati b'Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imiduguduy'umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu.
21 Babaha i Shekemu n'ibikingi byaho mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, ari wo muduguduw'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Gezeri n'ibikingi byaho,
22 n'i Kibuzayimu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
23 Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n'ibikingi byaho, n'i Gibetoni n'ibikingi byaho,
24 na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
25 Kandi mu gice cy'umuryango wa Manase babaha i Tānaki n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Iyo miduguduuko ari ibiri.
26 Imiduguduyose ya bene Kohati bandi yari icumi n'ibikingi byayo.
27 Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y'Abalewi, mu mugabane w'igice cy'umuryango wa Manase i Golani y'i Bashani n'ibikingi byabo, ari wo muduguduw'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Bēshitera n'ibikingi byaho. Iyo miduguduuko ari ibiri.
28 Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho,
29 n'i Yaramuti n'ibikingi byaho, na Eniganimu n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
30 Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n'ibikingi byaho, na Abudonin'ibikingi byaho,
31 n'i Helikati n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
32 Kandiumuryango wa Nafutalibabaha i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, ari wo muduguduw'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Hamotidori n'ibikingi byaho, n'i Karitani n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduitatu.
33 Imiduguduyose y'Abagerushoni nk'uko amazu yabo ari, yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.
34 Kandi mu muryango wa Zebulunini ho bahaye ab'amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n'ibikingi byaho, n'i Karita n'ibikingi byaho,
35 n'i Dimuna n'ibikingi byaho, n'i Nahalali n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
36 Kandi mu muryango wa Rubenibabaha i Beseri n'ibikingi byaho, n'i Yahasi n'ibikingi byaho,
37 n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
38 Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, ari wo muduguduw'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho,
39 n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho. Yose ni imiduguduine.
40 Iyo yose ni yo miduguduya bene Merari nk'uko amazu yabo ari, ari bo b'ayandi mazu y'Abalewi. Umugabane wabo wari imiduguducumi n'ibiri.
41 Imiduguduyose y'Abalewi yo hagati muri gakondo y'Abisirayeli, yari mirongo ine n'umunanin'ibikingi byayo.
42 Kandi iyi miduguduyose yari ikikijwe n'ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose.
43 Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruzababo, baragihindūra baturayo.
44 Uwiteka abaha ihumureimpande zose nk'uko yasezeranyije ba sekuruzababo. Nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.
45 Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyijeubwoko bw'Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.
1 Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubenin'Abagadi, n'ab'igice cy'umuryango wa Manase
2 arababwira ati “Mwashohoje ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.
3 Kandi icyo gihe cyose kugezaubu ntabwo mwahemukiyebene wanyu, n'amategeko y'Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye.
4 Uwiteka Imana yanyu yaruhuyebene wanyu nk'uko yabasezeranyije, noneho mwebwe nimujye mu mahema yanyu muzasubiremu gihugu mwahawe, icyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabahaye hakurya ya Yorodani.
5 Icyakora mujye mugiraumwete wo kwitondera amategeko, n'ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Nimukunde Uwiteka Imana yanyu, mugende mu nzira ibayoboye zose, mwitondere amategeko mwomatane na we, mukoreshereze Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.’”
6 Maze Yosuwa abahaumugisha, arabasezerera basubiramu mahema yabo.
7 Nuko igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Mose yabahaye gakondo yabo i Bashani, ariko ikindi gice Yosuwa ni we wabahaye gakondo muri bene wabo hakuno ya Yorodani, iburengerazuba. Ariko Yosuwa akibasezerera ngo basubiremu mahema yabo, abahaumugisha na bo.
8 Maze arababwira ati “Nimusubireiwanyu mu mahema yanyu mujyanyeubutunzi bwinshi, murongōye amatungo menshi cyane, mujyanye ifeza n'izahabu n'imiringa, n'ibyuma n'imyenda myinshi cyane, nuko nimugabane na bene wanyu iminyago y'ababisha banyu.”
9 Nuko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy'i Kanāni, bajya mu gihugu cy'i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk'uko Uwiteka yategekeshejeururimirwa Mose.
10 Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy'i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy'amabuye kuri Yorodani cy'ikimenywabose.
11 BukeyeAbisirayeli bumva ko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukirory'i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw'Abisirayeli.
12 Nuko rero Abisirayeli babimenye, iteraniro ryabo ryose riteranira i Shilo kugirango bajye kubarwanya.
13 Abisirayeli baherako batuma Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, ku Barubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi,
14 bamutumanan'abatware cumi. Umuryango wose w'Abisirayeliutoranywamoumutware umwe w'inzu ya sekuruza,umuntu wese muri bo yatoranyijwe mu bihumbi by'Abisirayeli ariumukuruw'inzu ya sekuruza.
15 Nuko bageze ku Barubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi, barababwira bati
16 “Iteraniro ryose ry'Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuromwacumuyeku Mana y'Abisirayeli mwagicumuriyeiki, ko muretse kuyoborwa n'Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?
17 Mbese igicumurocya Pewori kiratworoheye, icyo tutarakiranuka na cyo na bugingo n'ubu? Nubwo mugigayateye mu iteraniro ry'Uwiteka,
18 byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n'Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry'Abisirayeli.
19 Niba igihugu cyanyu ari igihugu cyanduye, nimwambuke muze mu gihugu cy'ubuturobw'Uwiteka, aho ihema ry'Uwiteka riri muturanenatwe, ariko mwe kugomera Uwiteka, natwe mwe kutugomera, ngo mwiyubakire igicaniro kidatunganiye Uwiteka Imana yacu.
20 Mbese wa mugaboAkani mwene Zera ntiyacumuyeakenda ku byashinganywe,umujinya w'Uwitekaugaherakoukamanukiramu iteraniro ry'Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugaboyacumuraga, si we warimbutse wenyine.’”
21 Nuko Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bati
22 “Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreyeubugomecyangwa gucumuraku Uwiteka, uyu munsi ntimurekedukira.
23 Niba twariyubakiye igicaniro kugirango duteshuke turekekuyoborwa n'Uwiteka, cyangwa kugirango dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby'ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y'amafu y'impeke, Uwiteka ubwe abiduhore.
24 Ahubwo twabigize dufiteimpamvu, kugirango mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriyehe n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli?
25 Ko Uwiteka yagize Yorodaniurugabano hagati yacu namwe, mwa Barubenin'Abagadi mwe? Nta mugabane mufiteku Uwiteka.’Ni ko abana banyu bazabuza abacu kūbaha Uwiteka.
26 Ni cyo cyatumye twigira inama tuti ‘Henga twiyubakire igicaniro kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo’,
27 ahubwo kizabeumuhamya hagati yacu namwe, no hagati y'abuzukuruzabacu bazadukurikira, kugirango dukoreshereze Uwiteka ibitambo byacu byoswa, n'ibindi bitambo n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro, abana banyu be kuzabwira abacu mu gihe kizaza bati ‘Nta mugabane mufiteku Uwiteka.’
28 Ni cyo gituma tuvugatuti ‘Nibatubwira batyo, cyangwa abuzukuruzabacu bo mu gihe kizaza, tuzaherako tubasubizetuti: Dore imyubakire y'igicaniro cy'Uwiteka ba data bubatse, kitari icy'ibitambo byoswa cyangwa ibindi bitambo, ahubwo niumuhamya hagati yacu namwe.’”
29 Barongera baravuga bati “Biragatsindwa ko twagomera Uwiteka uyu munsi, tugateshuka tukareka kuyoborwa na we, tukiyubakira igicaniro cy'ibitambo byoswa, cyangwa icyo guturiraho amaturo y'amafu y'impeke cyangwa n'ibindi bitambo, kitari igicaniro cy'Uwiteka Imana yacu kiri imbere y'ihema ryayo.”
30 Maze Finehasiumutambyi n'abatware b'iteraniro, ari bo batware b'ibihumbi by'Abisirayeli bari kumwe na we, bumvise uko Abarubenin'Abagadi n'Abamanase babashubije, birabanezeza cyane.
31 Nuko Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, abwira Abarubenin'Abagadi n'Abamanase ati “Noneho uyu munsi tumenye yuko Uwiteka ari hagati muri twe, kuko mutacumuyeku Uwiteka mutyo. None mukikije Abisirayeli amaboko y'Uwiteka.”
32 Finehasi mwene Eleyazariumutambyi na ba batware, bava mu gihugu cy'i Galeyadi cy'Abarubenin'Abagadi, basubirai Kanāni mu Bisirayeli bababwira uko babashubije.
33 Ibyo binezeza Abisirayeli bahimbaza Imana, ntibasubirakuvugako bazabarwanya bakarimbura igihugu Abarubenin'Abagadi batuyemo.
34 Nuko Abarubenin'Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo niumuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.
1 Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhuraAbisirayeli mu ntambara z'ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,
2 ahamagaza Abisirayeli bose n'abatware babo n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.
3 Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye.
4 None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n'amahanga yose narimbuye, nayabaheshejeubufindo ngo abe gakondo y'imiryango yanyu,uhereye kuri Yorodaniukageza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba.
5 Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukanabuheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk'uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye.
6 Nuko mube intwari cyane, mubonekwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose byose, kugirango mutazayateshuka muciyeiburyo cyangwa ibumoso.
7 Ntimukifatanye n'aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y'imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,
8 ahubwo muzajye mwomatana n'Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwakoze kugezaubu.
9 Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugezaubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe,
10 ahubwo umwe muri mwe azirukanaabantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira nk'uko yababwiye.
11 Nuko mugireumwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu.
12 Ariko nimusubirainyuma ho gato, mukifatanya n'aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe,
13 mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukanaayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababeraumutegon'ikigoyi, bazabamerera nk'inkoni zitimbura mu mbavu n'amahwa ahanda mu maso, kugezaubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
14 “Dore ubu ngiye kugenda nk'uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.
15 Nk'uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugezaaho azabarimburiramugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
16 Nimurenga isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira,uburakari bw'Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”
1 Yosuwa ateraniriza imiryango y'Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b'Abisirayeli n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo baza kwiyerekana imbere y'Imana.
2 Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruzababaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana.
3 Bukeyenjyana sogokuruzawanyu Aburahamu, mukurahakurya y'uruzimunyuza mu gihugu cyose cy'i Kanāni, ngwizaurubyaro rwe muha Isaka.
4 Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muhaumusoziwa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n'urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa.
5 Bukeyentuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk'uko nabibageneye byose, hanyuma y'ibyo mbakurayo.
6 Nkura ba sogokuruzamuri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruzababageza ku Nyanja Itukura.
7 Maze batakira Uwiteka ashyiraumwijima hagati yanyu n'Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y'inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumaraiminsi myinshi mu butayu.
8 “‘Mbajyana mu gihugu cy'Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburiraimbere yanyu.
9 BukeyeBalaki mwene Siporiumwami w'i Mowabu arahagurukaarwanya Abisirayeli, ni ko gutumiraBalāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma,
10 ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabiraumugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki.
11 Nyuma mwambuka Yorodani mugerai Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n'Abamori n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirugashi n'Abahivi n'Abayebusi, maze ndababagabiza bose.
12 Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukaneabami bombi b'Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n'inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu.
13 Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n'imidugudumutubatse muyituramo, n'inzabibu n'imyelayo mutateye, ri byo murya none.’
14 “Nuko noneho mwubaheUwiteka mumukorere mu by'ukurimutaryarya, kandi mukurehoza mana ba sogokuruzabanyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
15 “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruzabakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”
16 Abantu baramusubizabati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,
17 kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvanamu nzu y'uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo.
18 Imbere yacu Uwiteka yirukanaabo muri ayo mahanga yose, hamwe n'Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”
19 Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumurobyanyu n'ibyaha byanyu.
20 Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z'abanyamahanga, azahindukiraabagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.”
21 Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.”
22 Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.”
Na bo bati “Turi abagabo b'ibyo.”
23 Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukurehoimana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.”
24 Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.”
25 Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n'abantu, abahera amateka n'amategeko i Shekemu.
26 Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy'amategeko y'Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y'igiti cy'umwela, cyegeranye n'ubuturobwera bw'Uwiteka.
27 Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamyaudahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribayeumuhamya muri mwe kugirango mutazihakana Imana yanyu.”
28 Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngoumuntu wese ajye muri gakondo ye.
29 Nuko hanyuma y'ibyo, Yosuwa mwene Nuniumugaragu w'Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n'icumi.
30 Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y'umusoziwa Gāshi.
31 Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.
32 Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by'ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.
33 Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasiumwana we yari yahawe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu.