1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani n'i Tofeli n'i Labani, n'i Haseroti n'i Dizahabu.
2 Uvuye i Horebuukagera i Kadeshi y'i Baruneyauciyeku musoziwa Seyiri, niurugendo rw'iminsi cumi n'umwe.
3 Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose,
4 amaze gutsinda Sihoniumwami w'Abamori wariutuyei Heshiboni, na Ogiumwami w'i Bashani wariutuyemuri Ashitaroti no mu Edureyi.
5 Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko:
6 Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumazekuri uyu musozikirahagije.
7 Nimuhindukire, muhagurukemujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanāni, no ku misozi y'i Lebanoni mugezeku ruzi runiniUfurate.
8 Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzawanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n'urubyaro rwabo ruzabakurikira.”
9 Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine.
10 Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanijeubwinshi n'inyenyeri zo mu ijuru.
11 Uwiteka Imana ya ba sekuruzawanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibaheumugisha nk'uko yabasezeranije.
12 Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu?
13 Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b'abanyabwenge b'ikimenywabose, mbagire abatware banyu.”
14 Muransubizamuti “Ibyouvuzeni byiza tubikore.”
15 Nuko ntoranya abatware b'imiryango yanyu, abagabo b'abahanga b'ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.
16 Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz'umuntu na mwene wabo, cyangwa iz'umuntu n'umunyamahangaumusuhukiyeho.
17 Nimuca imanza, ntimukiteku cyubahiro cy'umuntu, aboroheje n'abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y'abantu, kuko Imana ari yo ibacishaurubanza. Kandiurubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”
18 Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukorabyose.
19 Nuko duhagurukai Horebu, turangiza bwa butayubuninibuteyeubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugerai Kadeshi y'i Baruneya.
20 Ndababwira nti “Mugezeku gihugu cy'imisozi cy'Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha.
21 Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamukaugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruzawanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukukeumutima.”
22 Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutumeabatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n'imidugudutuzageramo.”
23 Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose.
24 Barahagurukabazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata.
25 Benda ku mbuto z'icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.”
26 Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu, murayigomera.
27 Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukuriramu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure.
28 Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukujeimitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturutaubuninibaradusumba, imiduguduyabo ni minini, igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n'Abānaki?’”
29 Ndababwira nti “Ntimugireubwoba, ntimubatinye.
30 Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n'ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu,
31 no mu butayuaho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk'ukoumugaboahekaumuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.”
32 Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu,
33 yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu murironijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa.
34 Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati
35 “Niukurinta n'umwe wo muri aba bantu babi b'iki giheuzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruzawanyu.
36 Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n'urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.”
37 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo,
38 Yosuwa mwene Nuniuhagararira imbere yawe kugufasha, ni weuzajyamo,umuhumurizekuko ari weuzagihesha Abisirayeli ho gakondo.
39 Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n'ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n'ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre.
40 Ariko mwebweho nimuhindukiremujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
41 Maze muransubizamuti “Twacumuyeku Uwiteka, turazamuka turwane dukoreibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.”Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozinkaho byoroshye.
42 Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.’”
43 Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka muramugomera, muzamukanaagasuzugurouwo musozi.
44 Abamori bawutuyehobabasanganirira kubatera, babaneshaumuhashya nk'uko inzuki zirukanaabantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma.
45 Muragaruka muririra imbere y'Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi.
46 Nuko mumaraigihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye.
1 Maze turahindukiratujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukurauko Uwiteka yantegetse, tuzengurukaumusoziwa Seyiri igihe kirekire.
2 Uwiteka arambwira ati
3 “Igihe mwazengurukiyeuyu musozikirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.
4 Kandiutegeke abantu uti ‘Mugiyekunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane
5 ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y'ikirenge, kuko nahaye Esawuumusoziwa Seyiri ho gakondo.
6 Muzabahaheho ibyokurya n'amazi.’”
7 Kuko Uwiteka Imana yawe iguheraumugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayubunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyoubura.
8 Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y'inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukiraduca mu nzira ijya mu butayubw'i Mowabu.
9 Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabuurugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.”
10 (Kera Abemi baturagayo bwariubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare, nk'uko Abānaki bameze.
11 Bariya na bo bitwa Abarafa nk'uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi.
12 Kandi kera Abahori baturagakuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburiraimbere yabo, batura ahabo nk'uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.)
13 Uwiteka ati “Nuko nimuhagurukemwambuke akagezi Zeredi.”Nuko twambuka ako kagezi Zeredi.
14 Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y'i Baruneyaukageza igihe twambukiyeako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n'umunaniigeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye.
15 Kandi amaboko y'Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburiremu ngando zacu ageze aho bashiriye.
16 Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu,
17 Uwiteka arambwira ati
18 “Uyu munsiugiyekunyura muri Ariurengeurugabano rw'i Mowabu,
19 kandi nugeraahateganye n'Abamoni ntubagirireurugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy'Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.”
20 (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy'Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi.
21 Bwariubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare nk'uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiyeimbere y'Abamoni barabazungura, batura ahabo
22 nk'uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n'ubu.
23 N'Abawi baturagamu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n'Abakafutoribaturutse i Kafutori, batura ahabo.)
24 Uwiteka ati “Nimuhagurukemugende mwambukeumugeziArunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori,umwami w'i Heshiboni n'igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye.
25 Uyu munsi ndatangira gutezaubwoba amahanga yose yo munsi y'ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi,ubatere kubabara cyane.”
26 Kandi ndi mu butayubw'i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoniumwami w'i Heshiboni kumubwira amagambo y'amahoro ziti
27 “Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso.
28 Uzamuhahishe ibyokurya n'amazi,umwemerere gucishamo amaguru gusa,
29 nk'uko Abesawu batuye kuri Seyiri n'Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukiraYorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.”
30 Maze Sihoniumwami w'i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiyeumutimawe, ikawukomereza kugirango imukugabize nk'uko biri na none.
31 Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n'igihugu cye, tangira kugihindūraubonekukigira gakondo.”
32 Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo.
33 Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n'abahungu be n'abantu be bose.
34 Icyo gihe dutsinda imiduguduye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n'uwa kirazira,
35 keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n'ibyo twasahuye mu midugudutwatsinze.
36 Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, no ku muduguduuri muri icyo gikombeukageza kuri Galeyadi, ntihagiraumuduguduutunanizwa n'uburebure bw'inkike z'amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose.
37 Icyakora ntimwigira hafi y'igihugu cy'Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugeziYaboki n'imiduguduyo mu misozi, n'ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujijegutera.
1 Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogiumwami w'i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyingo aturwanirizeyo.
2 Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, naweumugirire uko wagiriye Sihoniumwami w'Abamori, wa wundi wariutuyei Heshiboni.”
3 Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi,umwami w'i Bashani n'abantu be bose, turamurimbura tugezaaho tutamusigiye n'uwa kirazira.
4 Icyo gihe dutsinda imiduguduye yose, ntihagiraumuduguduwabo tudatsinda. Yari imidugudumirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu,ubwami bwa Ogi bw'i Bashani.
5 Iyo miduguduyose yagoteshejwe inkike z'amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n'ibihindizo, kandi hariho n'indi miduguduidafite inkike z'amabuye myinshi cyane.
6 Turayirimbura rwose nk'uko twagiriye Sihoniumwami w'i Heshiboni, imiduguduyose tuyirimburamoabagabo n'abagore n'abana bato.
7 Ariko amatungo yose n'isahu yo muri iyo midugudutubijyana ho iminyago.
8 Icyo gihe duhindūra ibihugu by'abo bami b'Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duheraku gikombe cyo kuri Arunonitugezaku musoziwa Herumoni.
9 (Uwo musoziwa HerumoniAbasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.)
10 Dutsinda imiduguduyo mu kibaya yose n'i Galeyadi yose, n'i Bashani yose tugezai Saleka no muri Edureyi, imiduguduyo mu bwami bwa Ogi bw'i Bashani.
11 (Kuko Ogiumwami w'i Bashani ari we wenyine wariukiriho mu bari basigaye b'Abarafa. Igitanda cye cyari icy'icyuma ntikikiri i Raba y'Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda,ubugaribwacyo bwari mikono ine nk'uko mukonow'umuntuureshya.)
12 Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, n'igice kingana n'ikindi cy'igihugu cy'imisozi cy'i Galeyadi, mbiha Abarubenin'Abagadi.
13 Igice gisigaye cy'i Galeyadi n'i Bashani yose,ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n'ikindi cy'umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobucyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy'Abarafa.
14 (Yayiriumwuzukuruzawa Manase ahindūra igihugu cya Arugobucyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imiduguduy'i Bashani ayita imiduguduya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.)
15 Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi.
16 Abarubenin'Abagadi mbaha igice cy'i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni,urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugeziYaboki. Ni wo rugabano rw'Abamoni.
17 Kandi mbaha Araba na Yorodani hourugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y'Umunyu iri hepfo y'agacuri ka Pisiga mu ruhande rw'iburasirazuba.
18 Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufiteintwaro.
19 Ariko abagore banyu n'abana banyu bato, n'amatungo yanyu (nzi yuko mufitemenshi), bisigare mu miduguduyanyu mbahaye.
20 Mugezeaho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhukank'uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugarukaumuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.”
21 Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagiriraubwami bwose mwambuka mujyamo.
22 Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.”
23 Icyo gihe ninginga Uwiteka nti
24 “Mwami Uwiteka,utangiye kwerekaumugaragu wawe gukomera kwawe n'amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukoraibihwanye n'ibyoukoran'imirimo yawe ikomeye?
25 Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”
26 Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukireaho ntukongere kumbwira iryo jambo.
27 Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga,urambure amasourebeiburengerazuba n'ikasikazi, n'ikusi n'iburasirazubauharebeshe amaso, kukoutazambuka Yorodani iyi.
28 Ariko wihanangirize Yosuwaumuhumurize,umukomeze kuko ari weuzambuka agiye imbere y'ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihuguuzareba.”
29 Nuko tugumamu gikombe ahateganye n'i Betipewori.
1 None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n'amateka mbigisha, muyitondere kugirango mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu ibaha mugihindūre.
2 Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubonekwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu mbategeka.
3 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n'ibya Bāli y'i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y'i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.
4 Ariko mwebweho, abifatanije n'Uwiteka Imana yanyu muracyariho mwese uyu munsi.
5 Dore mbigishije amategeko n'amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugirango abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.
6 Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari koubwenge bwanyu n'ubuhanga bwanyu mu maso y'amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Niukuriiri shyanga rikomeye niubwoko bw'ubwenge n'ubuhanga.”
7 Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk'uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje?
8 Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n'amateka atunganye, ahwanye n'aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?
9 Wirinde gusaugireumwete wo kurindaumutimawawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutimawawe iminsi yoseukiriho, ahubwoubimenyeshe abana bawe n'abazukurubawe.
10 Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y'Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugirango bige kunyubahaiminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n'abana babo.”
11 Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y'uwo musoziwakaumurirougeramu ijuru hagati,ubahon'umwijima n'igicu n'umwijima w'icuraburindi.
12 Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa.
13 Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by'amabuye bibiri.
14 Nanjye Uwiteka antegeka muri icyo gihe kubigisha amategeko n'amateka, kugirango muzayitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra.
15 Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho murebaku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro.
16 Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy'ikigabo cyangwa cy'ikigore,
17 igishushanyo cy'inyamaswa cyangwa icy'itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy'ikigurukamu kirere cyose,
18 cyangwa icy'igikururukahasi cyose, cyangwa icy'ifi yose yo mu mazi yo hepfo y'ubutaka.
19 Kandi rindaumutimawawe kugirango nuraramaukareba izuba n'ukwezi n'inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubiteimbere yabyoubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y'ijuru hose.
20 Ariko mwebweho, Uwiteka yarabajyanye abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa kugirango mumubereubwoko bwa gakondo, uko muri na bugingo n'ubu.
21 Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu, arahira yuko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza, Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,
22 ahubwo ko nkwiriye gupfira muri iki gihugu, ko ntakwiriye kwambuka Yorodani, ariko mwebweho muzambuka muhindūre icyo gihugu cyiza.
23 Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.
24 Kuko Uwiteka Imana yawe ariumuriroukongora, ari Imana ifuha.
25 Ubwo muzabamubyaye abana n'abuzukuru, mukabamumazeigihe kirekire muri icyo gihugu, nimwiyonona mukarema igishushanyo kibajwe mu ishusho y'ikintu cyose, mugakora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi mukayirakaza,
26 uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose.
27 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo.
28 Muzakorerayo imana zabajwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.
29 Ariko nibauzashakirayo Uwiteka Imana yawe,uzayibona nuyishakishaumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose.
30 Nugiraibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kerauzahindukirira Uwiteka Imana yaweuyumvire,
31 kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y'inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruzabanyu.
32 Wibaze iby'ibihe byashize byakubanjirije,uhereye ku munsi Imana yaremeyehoumuntu mu isi, kandiuhereye ku mpera y'isiukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubahoigihwanye n'iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo.
33 Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry'Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk'uko woweuryumvise bakabaho?
34 Cyangwa higeze kuba imana yageragereje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y'irindi ibigerageresho n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'amaboko menshi n'ukubokokurambutse n'ibiteyeubwoba bikomeye, bihwanye n'ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye muri Egiputa mu maso yanyu?
35 Ni wowe werekewe ibyo kugirangoumenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.
36 Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugirango ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyoumurirowayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.
37 Kuko yakundaga ba sekuruzabanyu, ni cyo cyatumye itoranyaurubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi,ubwayo iri kumwe nawe.
38 Yagukuriyeyo kwirukanaimbere yawe amahanga akurutaubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n'uyu munsi.
39 Nuko uyu munsi menya ikiugishyire mu mutimawawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi, nta yindi.
40 Kandi ujye witondera amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, kugirangouboneibyiza wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho,uhoreiteka ryose mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
41 Maze Mose arobanura imiduguduitatu hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba,
42 yo guhungirwamo na gatozi wishe undi atabyitumye, adasanzwe amwanga, ngo ahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.
43 Iyo ni Beseri iri mu butayubwo mu kibaya, y'ubuhungiro bw'Abarubeni, n'i Ramoti iri i Galeyadi ngo ibe ubw'Abagadi, n'i Golani iri Bashani ngo ibe ubw'Abamanase.
44 Aya ni yo mategeko Mose yashyize imbere y'Abisirayeli.
45 Ibi ni byo Bihamya n'amategeko n'amateka, Mose yabwiye Abisirayeli ubwo bavaga muri Egiputa,
46 bari hakurya ya Yorodani mu gikombe ahateganye n'i Betipewori, cyo mu gihugu cya Sihoniumwami w'Abamori waturagai Heshiboni, uwo Mose n'Abisirayeli batsinze ubwo bavaga mu Egiputa
47 bagahindūra igihugu cye n'icya Ogi,umwami w'i Bashani. Abo ni bo bami b'Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.
48 Nuko bahindūra ibihugu byabo bihereye kuri Aroweri, iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, bikageza ku musoziwa Siyoni, ari wo Herumoni,
49 no muri Araba hose ho hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba, bikageza ku nyanja yo muri Araba yo hepfo y'agacuri ka Pisiga.
1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati
“Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n'amateka mvugiramu matwi yanyu uyu munsi, kugirango muyigemuyitondere, muyumvire.
2 Uwiteka Imana yacu yasezeraniye natwe isezerano kuri Horebu.
3 Ba sogokuruzabacu si bo Uwiteka yasezeranye na bo iryo sezerano, ahubwo ni twe abari hano twese uyu munsi tukiriho.
4 Uwiteka yababwiriye kuri wa musozimurebana, ari hagati mu muriro.
5 Icyo gihe nahagaritswe hagati y'Uwiteka namwe no kubabwira ijambo ry'Uwiteka, kuko mwari mutinyishijwe n'uwo murirontimuzamuke uwo musozi, arababwira ati
6 “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.
7 “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
8 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe gisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka.
9 Ntukabyikubiteimbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruzan'ubuvivibw'abanyanga,
10 nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi.
11 “Ntukavugireubusaizina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubarank'utacumuyeuvugiyeubusaizina rye.
12 “Ziriririzaumunsi w'isabato kugirangouweze, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.
13 Mu minsi itandatu ujyeukora, abe ari youkoreramo imirimo yawe yose,
14 ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagireumurimowoseuwukoraho woweubwawe, cyangwaumuhungu wawe cyangwaumukobwa wawe, cyangwaumugaragu wawe cyangwaumujawawe, cyangwa inka yawe cyangwa indogobe yawe cyangwa itungo ryawe ryose, cyangwaumunyamahanga wawe uri iwanyu, kugirangoumugaragu wawe n'umujawawe babone uko baruhukankawe.
15 Kandi ujye wibuka yuko wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagukūzayo amaboko menshi n'ukubokokurambutse. Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yawe igutegeka kuziririzaumunsi w'isabato.
16 “Wubaheso na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugirangouramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha,uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3
17 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11
18 “Kandi ntugasambane. 13.9; Yak 2.11
19 “Kandi ntukibe.
20 “Kandi ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
21 “Kandi ntukifuzeumugorewa mugenzi wawe. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe cyangwaumurimawe, cyangwaumugaragu we cyangwaumujawe, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”
22 Ayo magambo Uwiteka yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati mu muriron'igicu n'umwijima w'icuraburindi, ayavugisha ijwi rirenga ntiyagira ikindi yongeraho. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye, arabimpa.
23 Mwumvise ijwi riturutse hagati muri uwo mwijima, mukabonaumusoziwakaumuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu munyigira hafi.
24 Murambwira muti “Dore Uwiteka Imana yacu itweretseubwiza bwayo no gukomera kwayo, kandi twumvise ijwi ryayo riturutse hagati mu muriro. Uyu munsi tubonye yuko Imana ibwiraumuntu akabaho.
25 Nuko none turicirwa iki? Uriya muriromwinshiugiyekudukongora. Nitwongera kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yacu tuzapfa.
26 Ni nde mu bantu bose wigeze kumva ijwi ry'Uwiteka Imana ihoraho, ivugirahagati mu murironk'uko turyumvise akabaho?
27 Ba ari wowe wigira hafi wumve ibyo Uwiteka Imana yacu ivuga byose,utubwire ibyo Uwiteka Imana yacu iri bukubwire byose, natwe turabyumva tubyitondere.”
28 Uwiteka yumva amagambo yanyu mumbwiye, arambwira ati “Numvise amagambo ubu bwoko bukubwiye, ibyo bavuze byose babivuze neza.
29 Icyampa bagahoranaumutimaumezeutyoubanyubahisha,ukabitonderesha amategeko yanjye yose, kugirango babone ibyiza bo n'urubyaro rwabo iteka ryose!
30 Gendaubabwire uti ‘Nimusubiremu mahema yanyu.’
31 Ariko wowe houhagarare aho ndi hano nkubwire icyo ntegeka cyose, n'amategeko n'amatekaukwiriye kubigisha, kugirango bazabyitonderere mu gihugu mbaha guhindūra.”
32 Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso.
33 Mujye mugenda mu nzira yose Uwiteka Imana yanyu ibayoboye, kugirango mubehomuboneibyiza, muramire mu gihugu muzahindūra.
1 Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugirango mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra:
2 wubaheUwiteka Imana yawe, witondere amategeko yayo yose y'uburyo bwose ngutegeka, wowe n'umwana wawe n'umwuzukuruwawe iminsi yose yo kubahokwawe, kandiuboneukourama.
3 Nuko wa bwoko bw'Abisirayeli we,ubyumveubyitondere kugirangouboneibyiza, mwororoke cyane uko Uwiteka Imana ya ba sogokuruzabanyu yagusezeranije, uri mu gihugu cy'amata n'ubuki.
4 Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.
5 Ukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.
6 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutimawawe.
7 Ujyeugiraumwete wo kuyigisha abana bawe, ujyeuyavuga wicaye mu nzu yawe, n'ukougenda mu nzira n'ukouryamye n'ukoubyutse.
8 Uyahambire ku kubokokwawe akubereikimenyetso,uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe.
9 Uyandike ku nkomanizo z'inzu yawe no ku byugarira byawe.
10 Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruzabanyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha,ukagira imiduguduminini myizautubatse,
11 n'amazu yuzuyeibyiza byoseutujuje, n'amariba yafukuwemoamazi mutafukuye, n'inzabibu n'imyelayoutateyeukaryaugahaga,
12 uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.
13 WubaheUwiteka Imana yawe abe ari youkorera, izina ryayo abe ari ryourahira.
14 Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z'amahanga abagose,
15 kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugirangoutikongerezauburakari bw'Uwiteka akakurimbura, akagukuramu isi.
16 Ntimukagerageze Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwayigeragereje i Masa.
17 Mujye mugiraumwete wo kwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse n'ibyo yahamije, n'amategeko yayo yabategetse.
18 Ujyeukoraibyo Uwiteka abona ko bitunganye kandi ari byiza, kugirangouboneibyiza ujye mu gihugu cyizaugihindūre, icyo Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu ko izaguha,
19 namara kwirukanaababisha bawe bose imbere yawe, uko yavuze.
20 Mu gihe kizazaumwana wawe nakubazaati “Ibihamya n'amategeko n'amateka Uwiteka Imana yacu yabategetse, ni iby'iki?”
21 Uzasubizeuwo mwana uti “Twabaga muri Egiputa turi abaretwa ba Farawo, Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi,
22 kandi Uwiteka yerekana ibimenyetso n'ibitangaza bikomeye biteye ibyago, abigiririra Egiputa na Farawo n'inzu ye yose mu maso yacu,
23 adukūrirayo kutujyana mu gihugu yarahiye ba sogokuruzako azaduha.
24 Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu kugirango tuboneibyiza iteka, ikizaubugingo bwacuurupfu uko biri n'uyu munsi.
25 Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y'Uwiteka Imana yacu uko yadutegetse, bizatuberagukiranuka.”
1 Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihuguugiyeguhindūra, ikirukanaamahanga menshi imbere yawe, Abaheti n'Abagirugashi n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi, amahanga arindwi akurutaubwinshi, akurusha amaboko,
2 Kandi Uwiteka Imana yawe nimara kuyakugabizaukabatsinda,uzabarimbure rwose. Ntuzagire isezeranousezerana na bo, ntuzabababarire.
3 Kandi ntuzashyingirane na bo ngoumukobwa waweumushyingireumuhungu wabo, n'umukobwa wabo ngoumusabireumuhungu wawe.
4 Kuko bahinduraumuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongerezauburakari bw'Uwiteka, akakurimbura vuba.
5 Ahubwo uku azabe ari ko mubagenza: muzasenya ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutememutsinde ibishushanyo babaje bya Ashera, mutwike ibishushanyo babaje bindi.
6 Kuko uriubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kubaubwoko yironkeye.
7 Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutagaayandi mahanga yoseubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose.
8 Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruzabanyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakūzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y'uburetwa, mu butware bwa Farawoumwami wa Egiputa.
9 Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi,
10 ikītūra vuba abayangaubwabo, ngo ibarimbure, ntirāzīka mu byo igirirauyanga, imwitura vuba ubwe.
11 Nuko ujye witondera ibyategetswe n'amategeko n'amateka ngutegeka uyu munsi,ubyumvire.
12 Niwumvira ayo mateka,ukayitonderaugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruzabanyu ko izakugirira.
13 Izagukunda iguheumugisha ikugwize, kandi imbuto zo mu nda yawe n'imyaka yo ku butakabwawe, imyaka y'impeke yawe na vino yawe n'amavuta ya elayo yawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe, izabiheraumugisha mu gihugu yarahiye ba sekuruzabanyu ko izaguha.
14 Uzagiraumugishaurutauw'ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y'umugabocyangwa y'umugoremuri mwe, cyangwa mu matungo yanyu.
15 Uwiteka azagukurahoindwara zose, ntazagutezan'imwe muri za ndwara mbi z'Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.
16 Uzarimbura amahanga yose Uwiteka Imana yawe izakugabiza, ntuzabababarire kandi ntuzakorere imana zabo, kuko icyo cyakuberaumutego.
17 Ahari wakwibwira uti “Ayo mahanga andutaubwinshi, nabasha nte kuyanyaga igihugu cyayo?”
18 Ntuzayatinye;uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose,
19 ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n'ibimenyetso n'ibitangaza n'amaboko menshi n'ukubokokurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. Uko ni ko Uwiteka Imana yawe izagenza amahanga yoseutinya.
20 Kandi Uwiteka Imana yawe izaboherezamo amavubi, ageze aho abasigaye bakwihishe bazarimbukira.
21 Ntuzabakukireumutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteyeubwoba.
22 Uwiteka Imana yawe izirukanaimbere yawe ayo mahanga ni ruto ni ruto, ntiwayarimbura vuba cyane, inyamaswa zo mu ishyamba zitagwira zikagutera.
23 Ariko Uwiteka Imana yawe izabakugabiza, ibaneshe rwose igeze aho barimbukira.
24 Kandi izakugabiza abami babo naweubarimbure, izina ryabo ryibagirane munsi y'ijuru. Ntihazagiraumuntuubasha kuguhagarara imbere kugezaahouzamarira kubarimbura.
25 Ibishushanyo bibajwe by'imana zabouzabitwike; ntuzifuze ifeza cyangwa izahabu zabiyagirijweho, ntuzazijyane we gutegwa na zo, kuko ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yangaurunuka.
26 Ntuzajyane ikizira mu nzu yaweutagibwaho n'umuvumonka cyo, ahubwouzacyangeurunuka,uzakigireumuzirokuko ari ikintu kirihoumuvumo.
1 Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugirango mubehomugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu ko azabaha, mugihindūre.
2 Kandi ujye wibukaurugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugirango igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutimawawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwautayitondera.
3 Nuko yagucishije bugufiikundira ko wicwa n'inzara, ikugaburiramanu wariutazi, na ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, kugirango ikumenyeshe yukoumuntu adatungwan'umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k'Uwiteka ari yo amutunga.
4 Imyenda yawe ntiyagusaziragaho, kandi ikirenge cyawe nticyabyimbaga muri iyo myaka uko ari mirongo ine.
5 Emezaumutimawawe yuko Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk'ukoumuntu ahanaumwana we.
6 Ujye witondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe,ugende mu nzira ikuyoboye,uyubahe.
7 Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko n'ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi.
8 Ni igihugu cy'ingano na sayiri, n'imizabibu n'imitini n'amakomamanga, ni igihugu cy'imyelayo n'ubuki,
9 ni igihuguuzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyougikeneramo. Ni igihugu cy'amabuye y'ibyuma, n'icy'imisozi wacukuramoimiringa.
10 Uzaryauhage,uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye.
11 Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngoutitondera ibyo yategetse n'amateka yayo n'amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.
12 Numarakuryaugahaga,ukamara kūbaka amazu mezaukayabamo,
13 inka zawe n'imikumbi yawe, n'ifeza zawe n'izahabu zawe n'ibyoufitebyose bikaba bigwiriye,
14 uzirindeumutimawawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa,
15 ikakuyobora inzira ica muri bwa butayubuninibuteyeubwoba, burimoinzoka z'ubusagwe butwika na sikorupiyo, n'ubutakabugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,
16 ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, kugirango igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.
17 Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n'amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”
18 Ahubwouzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkeshaubutunzi, kugirango ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruzabanyu, nk'uko irikomeza muri iki gihe.
19 Niwibagirwa Uwiteka Imana yaweugahindukirira izindi manaukazikorera,ukikubitahasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yukoutazabura kurimbuka.
20 Nk'amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzabamutumviye Uwiteka Imana yanyu.
1 Umva wa bwoko bw'Abisirayeli we, muri iki giheugiyekwambuka Yorodaniukajya mu gihugu,ugahindūra amahanga akurusha gukomera n'amaboko, n'imiduguduminini igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru.
2 Niubwoko bukomeye bw'abantu barebare, ari bo Bānaki uziukumva babavuga bati “Ni nde wahagarara Abānaki imbere?”
3 Nuko muri iki gihe, menya yuko Uwiteka Imana yaweubwayo izambuka ikugiyeimbere ariumuriroukongora ikabarimbura, ikabatsinda imbere yawe. Naweuzabirukaneubarimbure vuba, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.
4 Uwiteka Imana yawe nimara kubirukanaimbere yawe, ntuzibwire uti “Gukiranuka kwanjye ni ko guteyeUwiteka kunzana muri iki gihugu kugihindūra”, kuko gukiranirwa kw'ayo mahanga ari ko gutumye Uwiteka ayirukanaimbere yawe.
5 Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k'umutimawawe, si byo bitumyeujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw'ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukanaimbere yawe, kandi no kugirango ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
6 Nuko menya yuko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Uwiteka Imana yawe iguha iki gihugu cyiza ngougihindūre, kuko uriubwoko butagonda ijosi.
7 Ujye wibuka, ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu,uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputaukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka.
8 No kuri Horebu mwarakaje Uwiteka arabarakarira, ashaka kubarimbura.
9 Nazamuwe uwo musozino guhabwa bya bisate by'amabuye, ibisate biriho isezerano Uwiteka yasezeranye namwe, mara kuri uwo musoziiminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntaryaumutsima, ntanywa n'amazi.
10 Uwiteka ampa ibyo bisate bibiri by'amabuye byandikishijwehourutokirw'Imana, byanditsweho amagambo yose Uwiteka yababwiriye kuri uwo musoziari hagati mu muriro, kuri wa munsi w'iteraniro.
11 Iyo minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine bishize, Uwiteka ampa ibyo bisate by'amabuye, ibisate biriho iryo sezerano.
12 Uwiteka arambwira ati “Hagurukauve hano,umanuke vuba kukoubwoko bwawe wakuye muri Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba inzira nabategetse, biremera igishushanyo kiyagijwe.”
13 Kandi Uwiteka arambwira ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore niubwoko butagonda ijosi.
14 Nyihorera mbarimbure, ntsembe izina ryabo ndikure munsi y'ijuru, nawe nzakugiraubwoko bubarusha amaboko bubarutaubwinshi.”
15 Nuko ndahindukiramanuka uwo musoziwakagaumuriro, bya bisate biriho isezerano byombi mbifashe mu maboko.
16 Ndareba mbona mumazegucumuraku Uwiteka Imana yanyu, kuko mwari mwiremeye igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe, mwari mumazeguteshuka vuba inzira Uwiteka yabategetse.
17 Mfata bya bisate byombi ndabijugunya ngo bimve mu maboko, mbimenera mu maso yanyu.
18 Nikubitahasi imbere y'Uwiteka nk'ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntaryaumutsima ntanywa n'amazi, mbitewe n'icyo cyaha gikomeye mwacumuye, cyo gukoraicyo Uwiteka yabonye ko ari kibi, mukamurakaza.
19 Kuko natinyagauburakari n'umujinyaugurumanaUwiteka yabarakariye bigatuma ashaka kubarimbura. Maze Uwiteka anyumvira muri icyo gihe na cyo.
20 Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane ashaka kumurimbura, muri uwo mwanya ndamusabira na we.
21 Kandi nenda ikimasa mwaremeshejwe na cya cyaha cyanyu, ndagitwika ndagisekura, ndagisya ndakinoza gihinduka ifu, minjira ifu yacyo mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
22 Kandi n'i Tabera n'i Masa n'i Kiburotihatava, mwarakarijeyo Uwiteka.
23 Kandi ubwo Uwiteka yaboherezaga ngo muve i Kadeshi y'i Baruneyaati “Nimuzamuke muhindūre igihugu mbahaye”, mwagomeye itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu ntimwayizera, ntimwayumvira.
24 Ndetse mwagomeraga Uwiteka,uhereye ku munsi natangiriye kubamenya.
25 Nuko nikubitaimbere y'Uwiteka, mara ya minsi uko ari mirongo ine n'amajoro mirongo ine nubamye, kuko Uwiteka yari avuze yuko azabarimbura.
26 Nsenga Uwiteka nti “Mwami Uwiteka, nturimbureubwoko bwawe, ari bwo gakondo yawe wacunguje gukomera kwawe, wakuje muri Egiputa amaboko menshi.
27 Ibuka ba bagaragu bawe Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiwite ku kudakurwa ku ijambo k'ubwo bwoko, cyangwa ku gukiranirwa kwabwo cyangwa ku cyaha cyabwo,
28 kugirango abo mu gihugu wadukuyemobatavuga bati ‘Uwiteka yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranije kandi arabanga, ibyo ni byo byatumye abakūrira ino kubicira mu butayu.’
29 Ariko niubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyoimbaraga zawe nyinshi n'ukubokokwawe kurambutse.”
1 Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbereuzamukeunsange ku musozi, kandi ubāze n'isanduku mu giti.
2 Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, mazeubishyire muri iyo sanduku.”
3 Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere, nzamuka uwo musozimfashe ibyo bisate byombi mu maboko.
4 Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n'ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musoziari hagati mu murirokuri wa munsi w'iteraniro, Uwiteka arabimpa.
5 Ndahindukiramanuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.
6 (Abisirayeli bahagurukai Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazariumwana we asubiraku butambyi bwe.
7 Barahahagurukabajya i Gudigoda, barahahagurukabajya i Yotibata, igihugu cy'utugezi.
8 Muri icyo gihe Uwiteka arobanuriraumuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, no guhagarikwa imbere y'Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantuumugisha mu izina rye uko biri na bugingo n'ubu.
9 Ni cyo gituma Abalewi batagiraumugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)
10 Mara kuri wa musoziiminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nk'ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.
11 Uwiteka arambwira ati “Hagurukaugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruzako nzabaha, bagihindūre.”
12 None wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? SiukubahaUwiteka Imana yawe,ukagenda mu nzira ikuyoboye zose,ukayikunda,ugakoreshereza Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose,
13 ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?
14 Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir'ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir'isi n'ibirimo byose.
15 Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruzabanyu ngo abakunde, atoranyaurubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo n'ubu.
16 Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.
17 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteyeubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
18 Icīra impfubyi n'abapfakazi imanza zibarengera, ikundaumusuhukew'umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.
19 Nuko mukundeumusuhukew'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.
20 WubaheUwiteka Imana yawe abe ari youkorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryourahira.
21 Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteyeubwoba, amaso yawe yiboneye.
22 Ba sekuruzabanyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n'inyenyeri zo mu ijuruubwinshi.
1 Ni cyo gitumaukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe,ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose.
2 Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n'amaboko yayo menshi, n'ukubokokwayo kurambutse
3 n'ibimenyetso byayo, n'imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawoumwami wa Egiputa n'igihugu cye cyose,
4 n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukuraubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe,
5 n'ibyo yagiririye mwebwe mu butayuukageza aho mwaziye aha hantu,
6 n'ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: ukoubutakabwasamye bukabamirana n'ab'iwabo, n'amahema yabo n'ibyari bifiteubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose.
7 Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze.
8 Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugirango mugireamaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra,
9 muboneuko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu kubahabo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki.
10 Kuko igihuguujyanwamo no guhindūra kidahwanye n'igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n'umuruhow'ibirenge byanyu, nk'ukoumuntu yuhiraumurimaw'imboga.
11 Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura.
12 Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo.
13 Nimugiraumwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose,
14 nzavubiraigihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y'umuhindo n'iy'itumba, kugirango musarure imyaka yanyu y'impeke, na vino yanyu n'amavuta ya elayo yanyu.
15 Kandi nzamereza amatungo yanyuubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage.
16 Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubitaimbere,
17 mukikongerezauburakari bw'Uwiteka akaziba ijuru, akica imvuraubutakantibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukavamu gihugu cyiza Uwiteka abaha.
18 Nuko mubikeayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y'amaso yanyu.
19 Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n'uko mugenda mu nzira n'uko muryamye n'uko mubyutse.
20 Kandi muzayandike ku nkomanizo z'amazu yanyu no ku byugarira byanyu,
21 kugirango iminsi yanyu igwirire mwebwe n'abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu ko azabaha, ihwane n'iy'ijuru riri hejuru y'isi.
22 Nimugiraumwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata,
23 Uwiteka azirukanaya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n'amaboko.
24 Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu,urugabano rwanyu ruzahera ku butayurugezekuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufuraterugezeku Nyanja y'iburengerazuba.
25 Ntihazagiraumuntuubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izatezaubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye.
26 Dore uyu munsi mbashyize imbereumugisha n'umuvumo.
27 Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi,
28 uwo muvumomuzawuvumwa nimutumvira amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya.
29 Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihuguujyanwamo no guhindūra,uzavugireuwo mugisha ku musoziwa Gerizimu, n'umuvumouzawuvugireku musoziwa Ebali.
30 Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y'inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy'Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n'i Gilugali, hafi y'ibiti byitwa imyeloni bya More?
31 Kuko mugiyekwambutswaYorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo.
32 Kandi muzajye mwitondera amategeko n'amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire.
1 Aya ni yo mategeko n'amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.
2 Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y'igiti kibisi cyose.
3 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, mutememutsinde ibishushanyo babaje by'imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
4 Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk'uko bo bagirira imana zabo.
5 Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturobwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.
6 Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibyo muzahiguza imihigo, n'ibyo muzaturishwa n'imitima ikunze, n'uburizabw'amashyo yanyu n'ubw'imikumbi yanyu.
7 Azabe ari ho mujya mubonekurīra imbere y'Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n'abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramoumugisha.
8 Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki gihe, ahoumuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,
9 kuko mutaragera mu buruhukirona gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.
10 Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhukaimaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,
11 maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.
12 Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y'Uwiteka Imana yanyu n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Umulewiuri iwanyu kuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe.
13 Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantuubonye hose,
14 ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy'umwe mu miryango yawe, azabe ari houtambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari houkorera ibyo ngutegeka byose.
15 Ariko wemererwa kubagaitungo,ukarirīra ahoubonye hose h'iwanyu ukouzashaka kose nk'uko Uwiteka Imana yawe yaguhayeumugisha, abahumanye n'abadahumanye bemererwa kuryaho nk'uko barya isirabo n'impara.
16 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk'abamena amazi.
17 Kandi kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburizabw'ubushyobwawe n'ubw'umukumbi wawe, n'iby'uburyo bwoseuzahiguza imihigo, n'iby'uturishwa n'umutimaukunze, n'ituro ryererezwauzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.
18 Ahubwouzajye ubirīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya,ubisangire n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umujawawe n'Umulewiuri iwanyu, kandi imbere y'Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuyemu maboko byose.
19 Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyoseuzaramira mu gihugu cyawe.
20 Uwiteka Imana yawe niyagūraurugabano rwawe, nk'uko yagusezeranije, naweukibwira uti “Ndarya inyama”kukoumutimawaweushaka kuzirya,uzemererwa kuzirya, ukoumutimawaweushaka kose.
21 Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kureukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyobwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhayeuko nagutegetse, urīre iwanyu ukoumutimawaweushaka kose.
22 Nk'uko barya isirabo n'impara azabe ari ko urya izo nyama,uhumanye n'udahumanye bahwanye kuzirya.
23 Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n'ubugingo bwazo.
24 Ntuzayarye, ahubwouzajyeuyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi.
25 Ntuzayarye, kugirango wowe n'abana bawe bazagukurikira muheshweumugisha no gukoraibyo Uwiteka ashima.
26 Icyakora ibyouzezan'ibyouzahiguza imihigo,uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,
27 utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n'amaraso ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, amaraso y'ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, inyama zabyouzazirye.
28 Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugirango wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira kugezaiteka, muzaheshwe ibyiza no gukoraibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.
29 Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahangaujyanwamo no guhindūra,ukabaumazekuyahindūraugatura mu gihugu cyayo,
30 uzirinde gushukwaukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby'imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”
31 Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyangaurunukabagikorera imana zabo, ndetse n'abahungu babo n'abakobwa babo babosereze imana zabo.
1 Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho.
2 Muri mwe nihabonekaumuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,
3 icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izoutigeze kumenya tuzikorere”,
4 ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.
5 Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.
6 Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murōsi bazamwicire kuko azaba avuze ibyo kubagomeshereza Uwiteka Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa ikabacungura mu nzu y'uburetwa, n'ibyo kubatesha inzira Uwiteka Imana yanyu yabategetse gucamo, abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
7 Mwene nyoko cyangwaumuhungu wawe cyangwaumukobwa wawe, cyangwaumugoreuseguye cyangwa incuti yawe y'amagara, yakoshya rwihishwa ati “Tugende dukorere izindi mana”(utigeze kumenya, na ba sekuruzabanyu batigeze kumenya,
8 zo mu mana z'amahanga abagose, ari hafi yanyu cyangwa abari kure, ahereye ku mpera y'isi akageza ku yindi mpera yayo),
9 ntuzamwemerere, ntuzamwumvire, ntuzamubabarire, ntuzamukize, ntuzamuhishīre,
10 ahubwo ntuzabure kumwica. Ukubokokwawe abe ari ko kubanza kumwica, maze habone gukuriraho n'abandi bantu bose.
11 Uzamwicishirize amabuye, kuko yagerageje kugushukashuka ngo agukureku Uwiteka Imana yawe, yagukuyemu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa.
12 Abisirayeli bose bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.
13 Wakumva inkuru y'umwe mu miduguduyawe Uwiteka Imana yawe iguha guturamo, bavuga bati
14 “Hari ibigoryi byaturutse hagati muri mwe bishukashuka abo mu muduguduwabo biti ‘Tugende dukorere izindi mana mutigeze kumenya’”,
15 uzabibaririze,ubishakisheubigenzure. Nusanga ari iby'ukuribidashidikanywa yuko ikizira kingana gityo gikorerwa hagati muri mwe,
16 ntuzabure kwicisha abo muri uwo muduguduinkota,uwurimburanerwose n'ibirimo byose,urimburishe amatungo yawo inkota.
17 Isahu yawouyiteranirize hagati mu nzira yawo,uwutwikane n'isahu yawo yose imbere y'Uwiteka Imana yawe, uwo muduguduuzabeikirundo cy'ibyashenywe iteka, ntukubakweukundi.
18 Ntukagire icyougundira mu byashinganywe kugirango Uwiteka arakurukeuburakari bwe bugurumana, akubabarire akugirire ibambe, akugwize nk'uko yarahiye ba sekuruzabanyu,
19 abitewe n'uko wumviye Uwiteka Imana yawe,ukitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi,ugakora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza.
1 Muri abana b'Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongouwapfuye.
2 Kuko uriubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kubaubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9
3 Ntukarye ikintu cyose kizira.
4 Aya ni yo matungo n'inyamaswa mwemererwa kurya: inka n'intama n'ihene,
5 n'impara n'isirabo n'isunu, n'impongo n'inyemera n'ifumbēri n'itwiga.
6 Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.
7 Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n'urukwavu n'impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
8 N'ingurubekuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho.
9 Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n'ibikoko cyose mujye mukirya,
10 ikidafite amababa n'ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
11 Ibisiga n'inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
12 Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n'itanangabo na oziniya,
13 n'inkongoro y'impimakazi, n'icyarūzi n'icyanira uko amoko yabyo ari,
14 n'igikōna cyose uko amoko yabyo ari,
15 na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose,
16 n'igihunyira gito n'igihunyira kinini n'igihunyira cy'amatwi,
17 n'inzoya n'inkongoro na sarumpfuna,
18 n'igishondabagabo n'uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n'inkotsa n'agacurama.
19 Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
20 Mwemererwa kurya ibisiga n'inyoni bidahumanya byose.
21 Ntimukarye intumbyiyose. Wemererwa kuyihaumusuhukew'umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurishaumunyamahanga. Wehoho uriubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.
22 Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy'imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera ukoumwakautashye.
23 Kandiuzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburizabw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugirango wige guhorawubahaUwiteka Imana yawe iteka.
24 Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguhaumugisha,urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubayekure.
25 Nibimera bityouzabigure ifeza,uzihambireuzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
26 uziguremoicyoushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyoseumutimawaweushaka,ubisangirire n'abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y'Uwiteka Imana yawe, mwishimane,
27 kandiubisangire n'Umulewiw'iwanyu, ntukamurangarane kuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe.
28 Uko imyaka itatu ishize,uzajyeukurahokimwe mu icumi cy'imyaka yose wejeje muri uwo mwaka,ubibike iwanyu.
29 Maze Umulewikuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe, n'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugirango Uwiteka Imana yawe iguhereumugisha imirimoukorayose.
1 Uko imyaka irindwi ishize,uzajyeugiraibyouhara.
2 Ubu abe ari bwo bubauburyo bw'uko guhara:umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guharakwategetswe n'Uwiteka kwaranzwe.
3 Wemererwa kwishyuzaumunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu,uzakimuharire.
4 Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguheraumugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngougihindūre,
5 nibaugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi,uyumvire.
6 Kuko Uwiteka Imana yawe izaguhaumugisha nk'uko yagusezeranije, kandiuzagurizaamahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandiuzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.
7 Nihaba muri mweumukeneari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h'iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangireumutimawawe, ntuzagundire ibyawe ngoubyime mwene wanyu w'umukene,
8 ahubwo ntuzabure kumuramburiraiminwe, ntuzabure kumugurizaibimumazeubukenebw'icyo akeneye.
9 Wirinde kwibwira icy'ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guharaimyendaurenda gutaha”, bigatumaurebana imbabazi nke mwene wanyu w'umukeneukanga kugiraicyoumuha, adatakira Uwiteka akurega,ukagibwaho n'icyaha.
10 Ntuzabure kumuhakandi numuhantibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguheraumugishaumurimowawe wose, n'ibyougerageza gukorabyose.
11 Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburiraiminwe mwene wanyu w'umukenew'umworo uri mu gihugu cyawe.”
12 Nibakugurisha mwene wanyu w'Umuheburayocyangwa w'Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwiuzamuharengo akuveho, agireumudendezo.
13 Kandi numuharango agende agireumudendezo, ntuzamuharenta cyoumuhaye,
14 ahubwouzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yaweuhuriraho, no ku muvurewawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhayeumugisha, azabe ari koumuha.
15 Uzibuke yuko nawe wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo.
16 Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n'abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe,
17 uzendeuruhinduurumupfumuzeugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N'umujawaweuzamugenze utyo.
18 Numuharango akuveho, agireumudendezo, ntibizagutereagahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu,ukabaumuhembye igice cya kabiri cy'ibihembo wariukwiriye guhembaumukoziubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguheraumugisha ibyoukorabyose.
19 Uburizabw'ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe,uzajyeubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoresheuburizabw'inka yawe, ntukogosheuburizabwo mu mukumbi wawe.
20 Ujyeubusangirira n'abo mu rugo rwawe imbere y'Uwiteka Imana yawe ukoumwakautashye, ahantu Uwiteka azatoranya.
21 Nibugirainenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugiraindi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe.
22 Uzaburīre iwanyu,uhumanye n'udahumanye bahwanye kuburya nk'uko barya isirabo n'impara.
23 Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwouzajyeuyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi.
1 Ujyeuziririzaukwezi Abibu,uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriyemuri Egiputa nijoro.
2 Ujyeutambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo,ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe.
3 Ntukagireumutsima wasembuweubirisha, ujyeumaraiminsi irindwiubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y'umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputauhubutse, kugirango iminsi yose yo kubahokwaweuhorewibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.
4 Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagireumusemburouboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z'igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.
5 Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha,
6 ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari houtambiraumwana w'intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa.
7 Uzajyeuwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondousubireyo ujye mu mahema yawe.
8 Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagireumurimouwukoraho.
9 Kandi ujyeubaraiminsi y'amasabato arindwiuhereye igiheutangiriraho gutemesha imyakaumuhoro, ujyeutangira kubaraiminsi y'ayo masabato uko ari irindwi.
10 Ujyeuziriririza Uwiteka Imana yaweumunsi mukuruukurikira ayo masabato uko ari arindwi,uwuziririsha guturaamaturoumutimaukunzeuguturisha, ahwanye n'uko Uwiteka Imana yawe yaguhayeumugisha.
11 Wishimirane imbere y'Uwiteka Imana yawe n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umujawawe, n'Umulewiw'iwanyu n'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari hagati muri mwe, mwishimire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.
12 Kandiuzajye wibuka yuko wariumuretwa muri Egiputa, witondere ayo mategekouyumvire.
13 Ujyeuziririza iminsi mikuru y'ingandouhamye irindwi, numaraguhunikaibyo ku mbuga yaweuhuriraho, no kubikavino yo mu muvurewengeramo.
14 Iyo minsi mikuruuyishimanemo n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umujawawe, n'Umulewin'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi b'iwanyu.
15 Umare iminsi irindwiuziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru,uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguheraumugisha imyaka yawe yose n'ibikuva mu maboko byose, kandiuzagiraumunezero musa.
16 Ukoumwakautashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y'imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuruukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y'ingando, ariko ntibazazeubusaimbere y'Uwiteka.
17 Ahubwoumuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n'umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.
18 Uzishyirireho abacamanza n'abatware ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, mu bihugu by'imiryango yawe yose. Bazajye bacira abantu imanza zitabera.
19 Ntuzagoreke imanza, ntuziteku cyubahiro cy'umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y'abanyabwenge, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi.
20 Imanza zitabera na hato azabe ari zo ujya uca kugirangoubeho,utware igihugu cya gakondo Uwiteka Imana yawe iguha.
21 Ntugashinge igishushanyo cya Ashera cyabajwe mu giti cy'ubwoko bwose iruhande rw'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, icyouziremera.
22 Kandi ntuzishingire inkingi y'amabuye, kuko Uwiteka Imana yawe iyanga.
1 Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwaubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yangaurunuka.
2 Hagati muri mwe, ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihabonekaumugabocyangwaumugoreukoraicyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo,
3 akagenda agakorera izindi mana akikubitaimbere yazo, naho ryaba izuba cyangwaukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse,
4 ukabibwirwaukabyumva,uzagireumwete wo kubibaririza. Nubonako ari iby'ukuribidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli,
5 uzasohore uwo mugabocyangwa uwo mugorewakoze icyo cyaha kibi,umujyane mu marembo y'umuduguduwawe, naho yabaumugabocyangwaumugore,umwicishe amabuye.
6 Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n'umwe gusa. 5.19; Heb 10.28
7 Amaboko y'abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n'abandi bantu bose, abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
8 Nihabonekaurubanza rukunanira kukoukwiriye gucaurubanza rw'ubwicanyi, cyangwa rw'imburanya cyangwa rw'inguma, ari iby'abantu baburaniye mu marembo y'iwanyu,uzahagurukeujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
9 usange abatambyi b'Abalewi n'umucamanzauzabaurihomuri icyo giheubabaze, na bo bazakubwiraurubanza baciye.
10 Naweuzabigenze uko baciyeurubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byoseubigenze utyo.
11 Uko amategeko ari bakwigishije, n'ukourubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari kougenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye.
12 Umuntuuzasuzugurantiyumvireumutambyi,uhagarikwa no gukorerayoumurimowera imbere y'Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvireumucamanza, uwo muntu azicwe,ukureikibi mu Bisirayeli.
13 Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura.
14 Numarakugeramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha,ukabaumazekugihindūra no kugituramo,ukibwira uti “Ndiyimikiraumwami nk'uko ayandi mahanga angose yose ameze”,
15 ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimikaumunyamahangautarimwene wanyu.
16 Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugirango yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubiraukundi muri ya nzira.”
17 Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugirangoumutimaweudahindukaukavaku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n'izahabu byinshi.
18 Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n'abatambyi b'Abalewi.
19 Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugirango yige kubahaUwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y'ibi byategetswe n'aya mategeko, no kuyumvira,
20 umutimaweutishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumosongo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n'urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.
1 Abatambyi b'Abalewi ndetseumuryango wa Lewi wose, ntibagireumugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwena gakondo ye.
2 Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye.
3 Uyu ube ari wo ubaumwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūriraumutambyiurushyirw'ukubokon'imisaya n'igifu.
4 Kandiuzajyeumuhaumuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe.
5 Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakoraumurimowera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose.
6 Kandi Umulewinava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutimaubyifuza rwose,
7 azajye akoraumurimowera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka.
8 Ajye ahwanya n'abandiumugabane w'ibyokurya, arikougeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza.
9 Numarakugeramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzigegukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga.
10 Muri mwe ntihazabonekeucishaumuhungu we cyangwaumukobwa we mu muriro, cyangwaukoraiby'ubupfumu cyangwauragurisha ibicu, cyangwaumupfumu, cyangwaumurozi,
11 cyangwaumwambuzi, cyangwaushikisha, cyangwauraguriraabantu ibizababaho, cyangwaumushitsi.
12 Kukoukoraibyo wese ari ikizira Uwiteka yangaurunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukanaayo mahanga imbere yawe.
13 Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.
14 Kuko ayo mahangauzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo.
15 Uwiteka Imana yawe izabahagurukirizaumuhanuziumezenkanjyeukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.
16 Bizakuberarwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubonauyu muriromwinshi, ntazapfa.”
17 Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza.
18 Nzabahagurukirizaumuhanuziumezenkaweukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.
19 Kandiutazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra.
20 Arikoumuhanuziuzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvugaakarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”
21 Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”
22 Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.
1 Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura amahanga ya ba nyir'igihugu iguha,ukayazunguraugatura mu miduguduyabo no mu mazu yabo,
2 uzirobanurireimiduguduitatu yo hagati mu gihugu cyawe, Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra.
3 Uziharurireinzira,ugabanye igihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo mu bice bitatu, kugirangouwisheumuntu wese abone uko ahungira muri umwe muri iyo midugudu.
4 Iri ni ryo tegeko rya gatozi wisheumuntu, agahungiramo, akabaho. Uzica mugenzi we atabyitumye adasanzwe amwanga,
5 nk'ukoumuntu yajyana na mugenzi we mu ishyamba guca ibiti, akamanika intorezo, akihanukirakuyikubitaku giti ngo agice, igakuka ikikubitakuri mugenzi we ikamwica, azahungire muri umwe muri iyo midugudu, abeho.
6 Bibere bityo kugirango uhōrera amaraso y'uwapfuye adakurikira gatozi uwo akirakaye, akamufatīra kukourugendo ari rurerure, akamukubitaikimwicakandi yari adakwiriye kwicwa, kuko adasanzwe amwanga.
7 Ni cyo gitumye ngutegeka nti “Uzirobanuriraimiduguduitatu.”
8 Kandi Uwiteka Imana yawe niyaguraurugabano rwawe, nk'uko yarahiye ba sekuruzabanyu, akaguha igihugu cyose yarahiye ba sekuruzabanyu ko izabaha,
9 (kandi izakiguha niwitondera aya mategeko yoseukayumvira, ayo ngutegeka uyu munsi ngoukunde Uwiteka Imana yawe,ugahoraugenda mu nzira ikuyoboye),uziyongerere indi miduguduitatuuyongere kuri ya yindi uko ari itatu,
10 kugirango amaraso y'abatacumuyeatavushirizwa hagati mu gihugu cyawe Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,ukagibwaho n'urubanza rw'ayo maraso.
11 Arikoumuntu niyanga mugenzi we, akamwubikira akamutera, akamukubitaikimwica agahungira muri umwe muri iyo midugudu
12 abakuru bo mu muduguduw'iwabo bazamutumire, bamukureyo, bamugabize uhōrera amaraso y'uwapfuye amuhōre.
13 Ntuzamubabarireukureku Bisirayeli amaraso y'utacumuye, kugirangouboneibyiza.
14 Ntuzahine imbago z'urubibirwa mugenzi wawe zashinzwe n'aba kera, muri gakondo yaweuzahabwa mu gihugu Uwiteka aguha guhindūra.
15 Umugaboumwe ntazahagurutsweno gushinjaumuntu gukiranirwa cyangwa icyaha uko kiri kose, guhamya kw'abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari ko gukomeza ijambo ryose. 1 Tim 5.19; Heb 10.28
16 Umugabow'ibinyoma nahagurutswano gushinjaumuntu icyaha,
17 ababuranabombi bazahagarare imbere y'Uwiteka, imbere y'abatambyi n'abacamanza bazabaho muri icyo gihe.
18 Abo bacamanza babibaririze cyane, nibabona uwo mugaboari indarikwa washinje mwene wabo ibinyoma,
19 muzamushyire aho yashakaga gushyirisha mwene wabo uwo. Uko azabe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
20 Abasigaye bazabyumva batinye, be kongera gukorera ikibi kingana gityo hagati muri mwe.
21 Ntuzababarireumezeatyo,ubugingo buhōrerweubundi, ijisho rihōrerwe irindi, iryinyo rihōrerwe irindi, ikiganza gihōrerwe ikindi, ikirenge gihōrerwe ikindi.
1 Nutabara kurwanya ababisha bawe,ukabona amafarashi n'amagare n'abantu babarutaubwinshi ntuzabatinye, kuko uri kumwe n'Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa.
2 Kandi nimwigira hafi y'intambara,umutambyi azigire hafi y'abantu
3 ababwire ati “Nimwumve Bisirayeli, uyu munsi mwigiye hafi y'ababisha murwanya. Imitima yanyu nticogore, ntimutinye, ntimuhindeumushyitsi, ntimubakukireimitima,
4 kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ijyana namwe ngo ibarwanire n'ababisha banyu, ibakize.”
5 Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubiremuri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze.
6 Kandi ni nde uri hano wateyeuruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubireimuhiraye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.
7 Kandi ni nde uri hano wasabyeumukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubireimuhiraye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.”
8 Kandi abatware bongere babaze abantu bati “Ni nde uri hanoutinya agacogoraumutima? Nagende asubireimuhira, imitima ya bene wabo ye gukukank'uwe.”
9 Abatware nibamara kubwira abantu ibyo, bashyireho abatware b'ingabo bo gutabaza abantu.
10 Niwigira hafi y'umudugudungourwane na wo,uzawubwire iby'amahoro.
11 Maze nibagusubizaiby'amahoro bakakūgururira, abouzasangamo boseuzabakoresheuruharo.
12 Ariko nibanga gusezerana amahoro nawe, ahubwo bagashaka kurwana nawe,uzasakize uwo mudugudu.
13 Kandi Uwiteka Imana yawe niwukugabiza,uzicisheumugabouwurimowese inkota,
14 ariko abagore n'abakobwa n'abana bato, n'amatungo n'ibiri muri uwo mudugudubyose, n'iminyago n'isahu byawo byose,ubyijyanire urye ibyo wanyaze ababisha bawe, ibyo Uwiteka Imana yawe yaguhaye.
15 Azabe ari kougenza imiduguduikuri kure cyane, itari iy'aya mahanga.
16 Ariko mu miduguduy'aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.
17 Ahubwouzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse,
18 kugirango batabigisha gukurikiza ibizira byabo byose bagirira imana zabo, mukabamucumuyeku Uwiteka Imana yanyu.
19 Numaraigihe kirekireugoseumuduguduukarwanira kuwutsinda, ntuzatsembeshe intorezo ibiti bya bene wo kuko byagutungisha imbuto zabyo, ntuzabice. Igiti cyo mu murimambese na cyo niumuntu byatumaugitera nka wa mudugudu?
20 Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa,uzabitutiraubitsembeho,ubyubakishe ibihome ku muduguduukurwanyaugezaahouzawutsindira.
1 Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubonaintumbi y'uwishwe iri mu gasoziuwamwishe ntamenyekane,
2 abakuru bawe n'abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y'uwishwe iri, zikagera ku miduguduihagose.
3 Umuduguduurusha iyindi kuba bugufibw'iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudubazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n'indi ngo ikurureikintu,
4 bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunireijosi muri icyo gikombe.
5 Abatambyi b'Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantuumugisha mu izina ry'Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye gucaurubanza rw'imburanya zose n'urw'urugumarwose.
6 Abakuru bose b'uwo muduguduurushaho kuba bugufibw'iyo ntumbi, bakarabire hejuru y'iyo nka yavuniweijosi muri icyo gikombe
7 bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n'amaso yacu ntiyayabonye ava.
8 Uwiteka babariraubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubareku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y'utacumuye.”Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.
9 Uko ni ko amaraso y'utacumuyemuzayakūza hagati muri mwe, gukoraibyo Uwiteka abona ko ari byiza.
10 Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabizaukabajyana ari imbohe,
11 ukabona mu banyaganoumukobwa mwizaukamubenguka,ugashaka kumurongora,
12 uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,
13 yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremoukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyumauzabone kumurongora.
14 Nubonakoutakimwishimirauzamurekeajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk'imbata kukouzabaumwononnye.
15 Umugabonagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo,umuhungu w'imfura akaba uw'inyungwakazi,
16 najya kuragantazagireumuhungu w'inkundwakaziumutware ngo amurenze uw'inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.
17 Ahubwo yemeresheumuhungu w'inyungwakazi ko ari imfura kumuragaimigabane ibiri y'ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.
18 Umuntu nagiraumuhunguunaniranye w'umugomeutumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,
19 se na nyina bamufatebamushyire abakuru b'umuduguduwabo, mu marembo yawo.
20 Babwire abakuru b'umuduguduwabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi niumugome, yanga kutwumvira, niumunyangeso mbi kandi niumusinzi.”
21 Abagabo bo mu muduguduwabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.
22 Kandiumuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwicaukamumanika ku giti,
23 intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kukoumanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nukoumuhambire kugirangoutanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.
1 Nubonainka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngoudahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigaruriramwene wanyu.
2 Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi,uyijyane iwaweuyigumane,ugezeaho mwene wanyu uwo azayishakirauyimuhe.
3 Kandi n'indogobe yeuzayigenze utyo, n'umwambaro we, n'ikindi kintu cyose cya mwene wanyu cyari kizimiyeukakibona, ntukwiriye kwihugenza.
4 Nubonaindogobe ya mwene wanyu cyangwa inka ye iguye mu nzira ntuzihugenze, ntuzabure kumufasha kuyigandura.
5 Umugorecyangwaumukobwa ntakambarane n'umugabo, kandiumugabontakambarane n'umugore, kukoukoraatyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yangaurunuka.
6 Icyari cy'inyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina n'ibyana byayo.
7 Ntuzabure kurekanyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira,urekere nyina kugirangouboneibyiza,urame.
8 Niwubakainzuuzubakeku gisenge cyayo ikikigota kikarindaumuntu kugwa, kugirangoumuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizaniraurubanza rw'amaraso.
9 Ntuzabibe imbuto z'amoko abiri mu ruzabibu rwawe, kugirangoutazakwa ibyezemo byose, za mbuto wabibye n'imbuto z'imizabibu.
10 Ntuzahingishe icyuma gikururwa n'inka n'indogobe zifatanije hamwe.
11 Ntuzambareumwendauboheshejwe ikivange cy'ubudodobw'ubwoya bw'intama n'ubw'imigwegwe.
12 Uzatere inshunda ku misozo y'impande enye z'umwenda wambara.
13 Umuntu narongoraumugeniakaryamana na we, akamwanga
14 akamuregaibiteye isoni, akamwita izina ribi ati “Narongoye uyu mugenimwegereye nsanga atagira ibimenyetso byerekana ko ariumwari”,
15 maze se na nyina b'uwo mukobwa bajyane ibimenyetso by'uko ariumwari, babishyire abakuru b'umuduguduwabo, mu marembo yawo.
16 Se w'uwo mukobwa abwire abakuru ati “Uyu mugabonamushyingiyeumukobwa wanjye none aramwanze,
17 kandi dore amurezeibiteye isoni ati ‘Sinasanganyeumukobwa wawe ibimenyetso by'uko ariumwari.’Ariko ibimenyetso by'ibyo ngibi.”Basase uwo mwenda imbere y'abakuru b'umudugudu.
18 Abakuru b'uwo mudugudubafate uwo mugabobamukubite,
19 bamuce icyiru cya shekeli z'ifeza ijana bazihe se w'uwo mukobwa, bamuhoyeyuko yiseumwari w'Abisirayeli izina ribi, na we abeumugorewe, ntazamwirukanemu gihe akiriho cyose.
20 Ariko icyo kirego niba ari icy'ukuri, uwo mukobwa atabonetseho ibimenyetso by'uko ariumwari,
21 bamusohore bamujyane ku rugi rw'inzu ya se, abagabo bo mu muduguduwabo bamwicishe amabuye bamuhōra gukorera ikizira mu Bisirayeli, ni cyo gusambanira kwa se. Uko abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
22 Umugabonafatwa asambana n'umugoreufiteumugabobombi babīce,umugabon'umugorebasambanye. Uko abe ari koukuraikibi mu Bisirayeli.
23 Umugabonasanga mu muduguduumwari wasabwe n'undi mugaboakaryamana na we,
24 bombi muzabajyane mu marembo y'uwo mudugudumubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu,umugabomumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
25 Arikoumugabonasanga mu gasoziumukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda,umugabowamukinze azabe ari we wicwa wenyine.
26 Umukobwa ntuzagire icyoumutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nk'ukoumuntu atera mugenzi we akamwica.
27 Uwo mugaboyamusanze mu gasozi, uwo mukobwa wasabwe arataka, ntihagiraumutabara.
28 Umugabonasangaumwariutarasabwa akamufata, akamukinda bakabafata,
29 uwo mugabowamukinze ahe se w'uwo mukobwa shekeli z'ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabeumugorewe kuko yamwononnye, ntazamwirukaneiminsi yose akiriho.
1 Ntihakagireucyura muka se, ntakorosoreumwenda wa se ngo amwambikeubusa.
2 Umenetse ibinyita bito cyangwaushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka.
3 Ikibyarwa n'ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry'Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugezaku buzukuruzababo b'ibihe cumi.
4 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry'Uwiteka, iteka ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka, kugezaku buzukuruzababo b'ibihe cumi,
5 kuko batabasanganije ibyokurya n'amazi ubwo mwavaga muri Egiputa, kandi kuko baguriyeBalāmu mwene Bewori w'i Petori yo muri Mezopotamiya ngo akuvume.
6 Ariko Uwiteka Imana yawe yanga kumvira Balāmu, ahubwo Uwiteka Imana yawe iguhinduriraumuvumokubaumugisha, kuko Uwiteka Imana yawe yagukundaga.
7 Ntuzabashakire amahoro cyangwa ibyiza iminsi yoseukiriho.
8 NtukangeurunukaUmwedomu kuko ari mwene wanyu, ntukangeurunukaUmunyegiputa kuko wariumusuhukemu gihugu cyabo.
9 Abuzukurubabo bazajye mu iteraniro ry'Uwiteka.
10 Nutabara kurwanya ababisha baweukagerereza,uzirinde ikibi cyose.
11 Muri mwe nihabaumugabowahumanijwe n'ibyamubayeho nijoro, azave mu rugerero ye kuhagaruka
12 ariko nibujya kwira yiyuhagire, izuba ryamara kurenga akagaruka mu rugerero.
13 Kandiuzagire ahantu h'inyuma y'urugerero aho muca kwihagarika,
14 kandi mu bintu byaweuzajyanemo igihōsho, nusohokaukicaraugicukuze,uhindukireutwikīre ahouhagurutse.
15 Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse kugirango igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe. Ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera itababonamo ikintu cyose giteye isoni, igahindukiraikabavamo.
16 Imbata icitse shebuja ikaguhungiraho ntuzayimusubize.
17 Ibane namwe hagati muri mwe, aho izatoranya muri umwe mu miduguduyanyu, aho ikunze kuba ntuzayigirire nabi.
18 Ntihazagire maraya mu Bisirayelikazi, ntihazagireutinga abagabo mu Bisirayeli.
19 Ntuzajyane igisasūro cya maraya cyangwa ibihembo by'utingwa mu nzu y'Uwiteka Imana yawe ngouhiguzeumuhigowose, kuko ibyo byombi ari ibizira Uwiteka Imana yawe yangaurunuka.
20 Ntuzaguririze mwene wanyu ku mwaka inyungu, naho yaba iy'ifeza cyangwa iy'ibyokurya, cyangwa iy'ikindi kintu cyose kiguririzwa kubonainyungu.
21 Umunyamahanga wemererwa kumuguririza ku mwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntuzamwake inyungu, Uwiteka Imana yawe ibone kuguheraumugisha ibyougerageza gukorera byose mu gihuguujyanwamo no guhindūra.
22 NuhigaUwiteka Imana yaweumuhigontuzatinde kuwuhigura, kuko Uwiteka Imana yawe itazabura kuwukubazabikakuberaicyaha,
23 ariko niwirinda guhigantibizakuberaicyaha.
24 Ijambo riva mu kanwa kawe ujyeuryitonderaurisohoze, numaraguhigaUwiteka Imana yaweumuhigowahigishijwe n'umutimaukunze,ukawusezeranisha akanwa kawe.
25 Nujya mu ruzabibu rwa mwene wanyu, wemererwa kurya inzabibuugahaga ukoushaka, ariko ntuzagire izousoromera mu kintuufite.
26 Nujya mu masaka ya mugenzi wawe agihagaze wemererwa guca amahundo, ariko ntuzatemeshaumuhoroimyaka ye.
1 Umuntu narongoraumugenimaze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikireurwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukanemu nzu ye.
2 Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n'undi.
3 Kandiumugabowamucyuye namunyungwakaza, akamwandikiraurwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukanamu nzu ye, cyangwa uwo mugabowamucyuye napfa,
4 umugabowe wa mbere wabanje kumwirukanantazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.
5 Umugabonaba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshweumurimowose, amareumwaka iwe aruhutse anezezeumugoreyarongoye.
6 Ntihakagireumuntu wakaurusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatseubugingo bw'umuntu ho ingwate.
7 Nibabonaumuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugirank'imbata cyangwa akamugura, uwo mujuraazicwe. Uko abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.
8 Wite ku muze w'ibibembe, kugirangougireumwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b'Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.
9 uhorewibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.
10 Nugurizacyangwa nutizamugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.
11 Uhagarare hanze, uwougurizaabe ari weusohokana ingwate ayiguhe.
12 Kandi niba ariumukenentuzararane ingwate ye,
13 ntuzabure kuyimusubizaizuba nirirenga, kugirango aryame muri uwo mwambaro agusabiraumugisha. Ibyo bizakuberagukiranuka imbere y'Uwiteka Imana yawe.
14 Ntuzagirire nabiumukoziukorera ibihembo w'umukenew'umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhukeb'abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.
15 Uzajyeumuhaibihembo bye by'umunsi akoze, izuba ntirizarengeutarabimuha, kuko ariumukeneakabihoza ku mutimaabyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakuberaicyaha.
16 Ba se b'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se,umuntu wese yicishwe n'icye cyaha.
17 Ntuzagorekeurubanza rw'umusuhukew'umunyamahanga cyangwa urw'impfubyi, kandiumwambaro w'umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.
18 Ahubwo ujye wibuka yuko wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuzakugenza utyo.
19 Nusaruraumurimawaweukibagirwaumuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda,uzabeuw'umusuhukew'umunyamahanga n'uw'impfubyi n'uw'umupfakazi, kugirango Uwiteka Imana yawe iguhereumugisha imirimoukorayose.
20 Nukubitiraumwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubirekwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz'umusuhukew'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.
21 Nusoroma imbuto z'uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz'umusuhukew'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.
22 Kandi ujye wibuka yuko wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.
1 Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburanabakabaciraurubanza, batsindishirizeuwakiranutse, batsindisheuwakoze icyaha.
2 Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha,umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n'icyaha cye.
3 Yemererwa kumukubitainkoni mirongo ine, ntazazirenze kugirango mwene wanyu atakuberaumunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubitainkoni nyinshi zizirenze.
4 Ntugahambireumunwa w'inka ihonyōra.
5 Abavandimwe nibaba hamwe umwe agapfa adasize impfubyi y'umuhungu,umugorew'uwapfuye ntazashyingirwe ahandi hatari muri bene wabo b'umugabowe, ahubwoumugabowabo amucyure, amuhungure.
6 Umuhungu azabanza kubyara azabe ari weuzungurirase wabo wapfuye, kugirango izina rye ritazimira mu Bisirayeli.
7 Uwo mugabonadakunda guhunguraumugorewabo, uwo mugoreajye mu marembo y'umuduguduabwire abakuru ati “Umugabowacu yanze gucikura mwene se, ntakunze kumpungura.”
8 Abakuru b'umuduguduwabo bamuhamagaze bamuhane, nadakurwa ku ijambo akavuga ati “Sinshaka kumuhungura”,
9 umugorewabo amwegerere imbere y'abo bakuru amukweture inkweto, amuciremu maso avuge ati “Uko abe ari koudacikura mwene se agirirwa.”
10 Izina rye rizahore rivugwa ritya mu Bisirayeli ngo “Inzu y'uwakwetuwe.”
11 Abagabo nibarwana,umugorew'umwe akajya gukizaumugaboweumukubitaagasingirizaukubokoakamukama,
12 uzamuce ikiganza ntuzamubabarire.
13 Ntukagire mu isaho yawe ibyumaupimisha indatira imwe biciyeukubiri, ikinini n'igito.
14 Ntukagire mu nzu yawe ibyibo b'urugerorumwe biciyeukubiri, ikinini n'igito.
15 Ahubwo icyuma gitunganye kingana rwose n'uko cyitwa abe ari cyoupimisha, icyibo gitunganye kingana rwose n'uko cyitwa abe ari cyougeresha, kugirangouramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
16 Kuko abakora ibimeze nka bya bindi bose, abakora ibidatunganye bose, ari ikizira Uwiteka Imana yawe yangaurunuka.
17 Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa,
18 uko babasanganiriraga mu rugendo bakica ab'inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b'abanyantegenke ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana.
19 Ni cyo gituma Uwiteka Imana yawe nimara kugukizaababisha bawe bose bakugose, ikaguha kuruhukiramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngougihindūre,uzabaukwiriye gukurahorwose kwibukwa kw'Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y'ijuru bose. Ntuzabyibagirwe.
1 Numarakugeramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo,ukagihindūraukagituramo,
2 uzende ku muganura w'ibyeze mu butakabyose, ibyouzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha,ubishyire mu cyiboubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe.
3 Usangeumutambyiuzabaurihomuri icyo giheumubwire uti “Uyu munsi neruriyeUwiteka Imana yawe yuko nageze mu gihugu, Uwiteka yarahiye ba sogokuruzako izaduha.”
4 Uwo mutambyi akwakire cya cyibo agitereke hasi, imbere y'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe.
5 Naweuvugireimbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Sogokuruzayari Umwaramu wari bugufibwo gushiraho, aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo ari impagu, yororokerayo aberayoubwoko bukomeye buninibw'ubunyamaboko menshi.
6 Abanyegiputa batugirira nabi baratubabaza, badukoreshauburetwa bw'agahato
7 dutakira Uwiteka Imana ya ba sogokuruza, Uwiteka yumva gutakakwacu, arebaumubabaro wacu n'imiruho yacu n'agahato baduhata.
8 Uwiteka adukūza muri Egiputa amaboko menshi n'ukubokokurambutse, n'ibiteyeubwoba bikomeye n'ibimenyetso n'ibitangaza.
9 Atuzanaaha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy'amata n'ubuki.
10 None dore nzanyeumuganura w'ibyeze mu butaka, ibyoumpaye Uwiteka.”
Ubitereke hasi imbere y'Uwiteka Imana yawe, wikubiteimbere y'Uwiteka Imana yawe.
11 Wishimane n'Umulewin'umusuhukew'umunyamahanga uri hagati muri mwe, mwishimire ibyiza byose Uwiteka Imana yawe yaguhanye n'inzu yawe.
12 Numarakurobanura kimwe mu icumi cy'ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose,uzajyeubihaUmulewin'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi kugirango barīre iwanyu bahage.
13 Uvugireimbere y'Uwiteka Imana yawe uti “Nakuye ibyera byose mu nzu yanjye mbiha Umulewin'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi uko amategeko yawe yose wantegetse ari. Sinagize na rimwe ryo muri ayo mategeko yawe ncumura, kandi sinayibagiwe.
14 Sinigeze kurya ibyo byera nkirabuye kandi nta byo nabitse ngihumanye, kandi sinabitanze ho ibinyagano, ahubwo numviye Uwiteka Imana yanjye, nitondeye ibyo wantegetse byose.
15 Curikaamaso uri mu ijuruubuturobwawe bwera, uhāneubwoko bwawe Abisirayeliumugisha n'ubutakawaduhayebw'igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko warahiye ba sogokuruza.”
16 Uyu munsi Uwiteka Imana yawe igutegetse kumvira ayo mategeko n'ayo mateka. Nuko ujyeushyiraumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose kuyitondera no kuyumvira.
17 Uyu munsi wasezeranishije Uwiteka kuba Imana yawe, kugirangouhoreugenda mu nzira ikuyoboye, witondere amategeko yayo n'ibyo yagutegetse n'amateka yayo, wumvire ibyo ikubwiye.
18 Kandi n'Uwiteka uyu munsi yagusezeranishije kumuberaubwoko yironkeye nk'uko yakubwiye, kandi yukouzitondera amategeko ye yose
19 kugirango agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose,uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa,ubereUwiteka Imana yaweubwoko bwera nk'uko yavuze.
1 Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhoremwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.
2 Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha,uzishingire ibibuye bininiubihome ingwa.
3 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numarakwambutswano kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu yagusezeranije.
4 Nuko nimumarakwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musoziwa Ebali,ubihome ingwa.
5 Kandiuzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma.
6 Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyoutambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,
7 kandiutambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe.
8 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukebainyugutizisomeka neza.”
9 Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsiuhindutseubwoko bw'Uwiteka Imana yawe.
10 Ni cyo gitumaukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe,ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”
11 Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati
12 “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musoziwa Gerizimu no kwifurizaabantuumugisha, nimumarakwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.
13 Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musoziwa Ebali no kuvugaumuvumo: ab'imiryango ya Rubenina Gadi na Asheri, na Zebulunina Dani na Nafutali.”
14 Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati
15 “Nihagiraumuntuuremaigishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yangaurunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.”
Abantu bose babasubizebati “Amen!”
16 Abalewi bati “Usuzugurase cyangwa nyina avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
17 Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibirwa mugenzi we avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
18 Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
19 Abalewi bati “Ugorekaurubanza rw'umusuhukew'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
20 Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoyeumwenda wa se akamwambikaubusa.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
21 Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
22 Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
23 Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
24 Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
25 Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicishautacumuyeavumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
26 Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
1 Nugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,
2 kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.
3 Uzagiriraumugisha mu mudugudu,uzawugirira no mu mirima.
4 Hazagiraumugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
5 Hazagiraumugisha igitenga cyawe n'icyibouvugiramo.
6 Uzagiraumugisha mu majya no mu maza.
7 Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiyebanesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.
8 Uwiteka azategekaumugisha kuba mu bigega byawe no mu byougerageza gukorabyose, kandi azaguheraumugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.
9 Uwiteka azagukomereza kumuberaubwoko bwera nk'uko yakurahiye, niwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe,ukagenda mu nzira ikuyoboye.
10 Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry'Uwiteka, agutinye.
11 Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butakabwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu yuko azaguha.
12 Uwiteka azagukinguriraijuru,ububikobwe bwiza ngo ajye akuvubiraimvura mu bihe byayo, aheumugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzagurizaamahanga menshi, maze ntuzayaguzaho.
13 Uwiteka azaguhinduraumutwe ntazaguhinduraumurizo,uzabahejuru gusa ntuzabahasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsiukayitondera,
14 ntuteshuke iburyo cyangwa ibumosongo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose,uhindukirire izindi manauzikorere.
15 Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.
16 Uzaba ikivume mu mudugudu,uzabaikivume mu mirima.
17 Hazavumwa igitenga cyawe n'icyibouvugiramo.
18 Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.
19 Uzavumwa mu majya no mu maza.
20 Uwiteka azakohererezaumuvumono guhagarikwaumutimano kubwirwa ibyago bizaza, mu byougerageza gukorabyose kugezaahouzarimbukiraukamarwa vuba, aguhōra ibyaha bikomeyeuzabaukozebyo kumwimūra.
21 Uwiteka azagutezamugigaitakuvahoageze aho azagutsembera,ugashira mu gihuguujyanwamo no guhindūra.
22 Uwiteka azagutezaurusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwakaumuriro, n'icyokere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu, bizakomeka bigeze ahouzarimbukira.
23 Ijuru ryo hejuru y'umutwe wawe rizahindukaumuringa, n'ubutakauhagazeho buzahinduke icyuma.
24 Mu cyimbo cy'imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyaweumukungugu, n'umusenyi muto nk'ifu y'ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze ahouzarimbukira.
25 Uwiteka azatumauneshwa n'ababisha bawe bagushyire imbere,uzacamu nzira imweubasanganiyeubahungeuciyemu nzira ndwi,uzateraganwa mu bihugu by'abami bo mu isi bose.
26 Uzaba inyama z'ibisiga byose n'inyamaswa zose, ntihazagiraubyirukana.
27 Uwiteka azagutezaibishyute nk'iby'Abanyegiputa, no kuzanaamagara n'ubuherin'ibikoko, we kubivurwa.
28 Uwiteka azagutezaibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,
29 uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagiraukubokokwiza mu byoukora,uzajyaugirirwa inabi nsa kandiunyagwe iteka he kugiraugutabara.
30 Uzasabaumugeniharongore undi,uzubakainzu we kuyitahamo,uzaterauruzabibu we kurya imbuto zarwo.
31 Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugiraugutabara.
32 Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumburaumunsiukira, nta cyouzashobora gukora.
33 Imyaka yo ku butakabwawe n'ibyakuvuyemu maboko byose bizaribwa n'ishyangautazi,uzagirirwa inabi nsaushenjagurwe iteka,
34 bitumeusazwa n'ibyo amaso yawe azibonera.
35 Uwiteka azagutezaimikerēve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabigutezabihēre mu bworo bw'ikirenge bigeze mu gitwariro.
36 Wowe n'umwamiuziyimikira, Uwiteka azabashyira ishyangautigeze kumenya wowe na ba sekuruzabanyu, kandiuzakorererayo izindi mana z'ibiti n'amabuye.
37 Kandiuzahindukiraamahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza, n'iciro ry'imigani n'agashinyaguro.
38 Uzasohora imbuto nyinshiusarure bike kuko inzige zizabirya.
39 Uzatera inzabibuuzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya.
40 Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja.
41 Uzabyara abahungu n'abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwa ho iminyago.
42 Ibiti byawe byose n'imyaka yo ku butakabwawe inzige zizabyigabiza.
43 Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, naweuzahorausubirahasi.
44 Azakugurizanawe we kumuguriza, ni weuzabaumutwe nawe ubeumurizo.
45 Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze ahouzarimbukira, kukouzabautumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y'uburyo bwose yagutegetse.
46 Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n'ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose.
47 Ubutunzi bw'ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteyegukorera Uwiteka Imana yawe n'ibyishimo n'umunezero w'umutima,
48 ni cyo kizatumaukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza,ufiteinzara n'inyota no kwambaraubusan'ubukenebwa byose, kandi azashyira ku rutugurwaweumutwaro w'uburetwauremereye,udakurwaho.
49 Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y'isi, riza nk'uko ikizu kiguruka, ishyangauzabautaziururimirwaryo,
50 ishyanga rifite mu maso hagaragazaurugomo, ritazubahaabashaje, ritazababarira abana.
51 Bazarya abana b'amatungo yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe bageze ahouzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y'impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw'inka zawe cyangwa ukw'imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.
52 Bazagota imiduguduyawe yose, kugezaaho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imiduguduyawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.
53 Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z'abahungu bawe n'abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhayeku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.
54 Umugabowo muri mwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n'umugoreaseguye n'abana be asigaranye bakiriho,
55 ye guha n'umwe muri bo ku nyama z'abana be azaba ariye, kuko ari nta cyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu miduguduyawe yose.
56 Umugorewo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa,utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nkeumugaboaseguye n'umuhungu we n'umukobwa we,
57 ngo atabagaburiraku ngobyi iturutse hagati y'amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarīra rwihishwa kuko abuze byose ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu miduguduyawe.
58 Nutitondera amagambo yose y'aya mategeko yanditswe muri iki gitabo, ngoutinye iri zina ry'icyubahiro riteyeubwoba, ari ryo UWITEKA IMANA YAWE,
59 Uwiteka azagutezawowe n'urubyaro rwawe, ibyago by'uburyo butangaza bikomeye bizakubahoakōme, n'indwara zikomeye zibabere akarande.
60 Kandi azagutezanawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikaguteraubwoba, zigufateho akaramata.
61 Kandi indwara yose n'icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy'aya mategeko, na byo Uwiteka azabigutezaageze ahouzarimbukira.
62 Muzasigara muri bake, nubwo mwari muhwanijeubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru, kukouzabautumviye Uwiteka Imana yawe.
63 Kandi nk'uko Uwiteka yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni ko Uwiteka azishimira kubarimbura no kubatsemba kandi muzajahurwa mukurwe mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.
64 Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose,uhereye ku mpera y'isiukageza ku yindi mpera yayo, kandiuzakorererayo izindi manautigeze kumenya, na ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, z'ibiti n'amabuye.
65 Kandi muri ayo mahanga nta mahorouzabona, ntuzabona ahouruhuriraibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayoumutimauhindaumushyitsi, n'amaso aremba n'umutimawonze.
66 Uzashidikanyaubugingo bwawe,uzahorautinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringizaubugingo bwawe.
67 Buzacyaugirauti “Iyo bwira”, buzagorobaugirauti “Iyo bucya”,ubitewe n'ubwoba bwo mu mutimawawe bugutinyisha, n'ibyo amaso yawe azibonera.
68 Kandi Uwiteka azagusubirisha muri Egiputa inkuge, mu nzira nakubwiye nti “Ntuzongera kuyibonaukundi.”Muzigurirayo n'ababisha banyu ngo mube imbāta z'abagabo n'abagore, mwe kubonaubagura.
69 Aya ni yo magambo y'isezerano, Uwiteka yategetse Mose gusezeranira n'Abisirayeli mu gihugu cy'i Mowabu, yongewe ku isezerano yasezeraniye na bo kuri Horebu.
1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati
“Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,
2 ibigerageresho bikomeye n'ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.
3 Ariko Uwiteka ntabahaumutimaumenya n'amaso areba n'amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.”
4 Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.
5 Ntimuryeumutsima, ntimunywevino cyangwa igisindisha, kugirango mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”
6 Mugezeaha hantu, Sihoniumwami w'i Heshiboni na Ogiumwami w'i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,
7 duhindūra ibihugu byabo tubihaho gakondo Abarubenin'Abagadi, n'igice kingana n'ikindi cy'umuryango w'Abamanase.
8 Nuko mwitondere amagambo y'iri sezerano muyumvire, muboneuko mugiraukubokokwiza mu byo mukorabyose.
9 Uyu munsi mwese muhagaze imbere y'Uwiteka Imana yanyu: abatware banyu b'imiryango n'abakuru banyu, n'abatware b'ingabo banyu n'abagabo b'Abisirayeli bose,
10 n'abana banyu bato n'abagore banyu, n'umunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu,uhereye ku mushenyi w'inkwi zaweukageza ku muvomyi wawe.
11 Muzanywe no kwemera isezerano ry'Uwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa n'indahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi
12 kugirango igukomereze kuyiberaubwoko, na yo ngo ikubereImana nk'uko yakubwiye, kandi nk'uko yarahiye ba sekuruzabanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
13 Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano n'iyi ndahiro,
14 ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere y'Uwiteka Imana yacu, kandi n'abatari hano hamwe natwe uyu munsi.
15 Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati y'amahanga mwaciyemo,
16 kandi mwabonye ibizira bakunda, n'ibigirwamana byabo by'ibiti n'amabuye n'ifeza n'izahabu, byari muri bo.
17 Muri mwe he kugiraumugabocyangwaumugore, cyangwa inzu cyangwaumuryango,umutimaweuteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana by'ayo mahanga, he kuba muri mweumuziwera icyishi n'igisharira cyane.
18 He kugirauwumvise amagambo ya wa muvumongo yirarire mu mutimawe ati “Nzagira amahoro nubwo ngendanaumutimaunangiye”, akarimbuza abahehereye n'abumye.
19 Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwouburakari bw'Uwiteka n'ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry'uwo arikure munsi y'ijuru.
20 Uwiteka azamurobanuriramu miryango y'Abisirayeli yose, kugiraibyago bihwanye n'imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy'amategeko.
21 Nukourubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n'umunyamahangauzavamu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n'indwara Uwiteka yagiteje,
22 kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n'umunyu n'ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw'i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu Uwiteka yatsembeshejeuburakari bwe n'umujinya we,
23 bo n'amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinyaugurumanautya watewe n'iki?”
24 Abantu bazabasubizabati “Ni uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuragamu gihugu cya Egiputa,
25 bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubitaimbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.
26 Ni cyo cyatumyeuburakari bw'Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.
27 Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n'uburakari n'umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk'uko biri none.”
28 Ibihishwe ni iby'Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n'urubyaro rwacu iteka, kugirango twumvire amagambo yose y'aya mategeko.
1 Ibyo byose nibimara kukubaho,umugisha n'umuvumonagushyize imbereukabyibukiramu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo,
2 ukagarukiraUwiteka Imana yaweukayumvira,ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n'abana bawe,ubikoreshaumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose,
3 Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubireguteranya abawe ibakuye mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarabatatanirijemo.
4 Niba abirukanywe bawe bazaba ku mpera y'isi, ni ho Uwiteka Imana yanyu izabakura ngo ibateranye, ni ho izabatarura.
5 Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubizamu gihugu ba sekuruzabanyu bari baragize gakondoukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwizauruteba sekuruzabanyuubwinshi.
6 Kandi ibyo mu mutimawawe no mu y'urubyaro rwawe bituma iba nk'imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugirangoukundishe Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose,uboneukoubaho.
7 Kandi Uwiteka Imana yawe izashyira iyo mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe, bazaba bakugiriye nabi.
8 Naweuzahindukirire Uwitekaumwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi.
9 Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by'ibikuva mu maboko byose, n'iby'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butakabwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk'uko yishimiraga ba sekuruzabanyu,
10 nibauzabawumviye Uwiteka Imana yawe,ukitondera amategeko ye y'uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy'amategeko, nibauzabauhindukiriye Uwiteka Imana yawe,uyishakishaumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose.
11 Kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngoutayageraho.
12 Ntari mu ijuru ngoubazeuti “Ni nde uri butuzamukiremu ijuru ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?”
13 Kandi ntari hakurya y'inyanja ngoubazeuti “Ni nde uri butwambukireinyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?”
14 Ahubwo iryo jambo rikuri buguficyane, riri mu kanwa kawe no mu mutimawawe ngouryumvire.
15 Dore uyu munsi ngushyize imbereubugingo n'ibyiza, n'urupfu n'ibibi,
16 kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n'amategeko yayo n'amateka yayo kugirangoubeho,ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhereumugisha mu gihuguujyanwamo no guhindūra.
17 Arikoumutimawawe nuteshuka ntuyumvire,ukoshywa,ukikubitaimbere y'izindi manaukazikorera,
18 uyu munsi ndababwira yuko muzarimbuka, ntimuramire mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.
19 Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbereubugingo n'urupfu, n'umugisha n'umuvumo. Nukouhitemoubugingo,ubonekubahowowe n'urubyaro rwawe,
20 ukunde Uwiteka Imana yaweuyumvire,uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kuramakwawe, kugirangoubonekuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.
1 Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.
2 Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’
3 Uwiteka Imana yanyuubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere,uyahindūre. Yosuwa ni weuzambuka abagiye imbere nk'uko Uwiteka yavuze.
4 Kandi Uwiteka azayagirira nk'uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b'Abamori n'ibihugu byabo, abo yarimbuye.
5 Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.
6 Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukireimitima kuko Uwiteka Imana yaweubwayo izakujya imbere, ntizagusigantizaguhāna.”
7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y'Abisirayeli bose ati “Komeraushikame, kukouzajyana n'aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzako azabaha, naweuzakibahesha ho gakondo.
8 Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukukeumutima.”
9 Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b'Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, n'abakuru b'Abisirayeli bose.
10 Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy'umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y'ingando,
11 Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y'Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije,uzajyeusomera aya mategeko imbere y'Abisirayeli bose bayumve.
12 Uzajyeuteranya abantu, abagabo n'abagore n'abana bato, n'umusuhukew'umunyamahanga uri iwanyu kugirango bayumve, bayige bubaheUwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y'aya mategeko bayumvire,
13 no kugirango abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhorabubahaUwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
14 Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry'ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.”Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry'ibonaniro.
15 Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y'igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y'umuryango w'iryo hema.
16 Uwiteka abwira Mose ati “Doreugiyegusinzirana na ba sekuruzabanyu. Aba bantu bazahagurukabararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by'igihugu aho bazajya guturamuri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.
17 Maze icyo gihe bazikongerezahouburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzahosi uko Imana yacu itari muri twe?’
18 Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.
19 “Nuko none mwandike iyi ndirimbouyigishe Abisirayeli,uyibatoreze kugirango iyi ndirimbo imbereumuhamyaushinja Abisirayeli.
20 Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugurabakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy'amata n'ubukinarahiye ba sekuruzako nzabaha, bakamara kurya no guhagano kubyibuha.
21 Kandi nibamara kugibwaho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izabaumugabouhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k'urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”
22 Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.
23 Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komeraushikame, kukouzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”
24 Mose amaze kwandika amagambo y'ayo mategeko mu gitabo, ayarangije
25 ategeka Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ati
26 “Nimwende iki gitabo cy'amategeko, mugishyire iruhande rw'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kubaumuhamyaubashinja
27 kuko nziubugomebwanyu n'uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?
28 Munteranirize abakuru b'imiryango yanyu bose n'abatware banyu, kugirango mvugireaya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja,
29 kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukavamu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n'intoki zanyu.”
30 Mose avugiramu matwi y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose amagambo y'iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.
1 Tegaugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,
Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
2 Kwigisha kwanjye kuragwa nk'imvura,
Amagambo yanjye aratonda nk'ikime.
Nk'uko imvura y'urujojorugwa ku byatsi bitoto,
Nk'uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.
3 Kuko ngiye kogeza izina ry'Uwiteka,
MwaturireImana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.
4 Icyo Gitareumurimowacyouratunganye rwose,
Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.
Ni Imana y'inyamuravaitarimo gukiranirwa,
Ica imanza zitabera, iratunganye.
5 Bariyononnye ntibakiri abana bayo,
Ahubwo ni ikizinga kuri bo,
Ni ab'igihe kinaniranye kigoramye.
6 Mwa bwoko bw'abapfapfa mwe,
Mwa bwoko bw'abanyabwenge buke mwe,
Uko ni ko mwitura Uwiteka?
Si we so wagucunguye?
Yarakuremye aragukomeza.
7 Ibuka ibihe bya kera,
Tekereza imyaka y'ibihe byinshi bya ba sekuruzabanyu.
Baza so arabikumenyesha,
Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.
8 Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,
Igatandukanya amoko y'abantu,
Yashyizeho ingabano z'amahanga,
Nk'ukoumubarew'Abisirayeli uri.
9 Kukoubwoko bw'Uwiteka ari bwo gakondo ye,
Aba Yakobo ari bo mugabane w'umwandu we.
10 Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo,
Mu butayubutarimo abantu iwabo w'inyamaswa zihūma,
Arabugotaarabukuyakuya,
Aburinda nk'imboni y'ijisho rye.
11 Nk'uko ikizu gikangura ibyana byacyo,
Kigahungiriza amababa hejuru yabyo,
Kigatanda amababa kikabijyana,
Kikabiheka ku mababa yacyo,
12 Ni ko Uwiteka yariumuyobora wabwo wenyine,
Nta mana y'inyamahanga yari kumwe na bwo.
13 Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z'imisozi yo mu isi,
Buryaumwero wo mu mirima,
Abuha kunyunyuzaubukibwo mu rutare,
N'amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera,
14 N'amata y'inka n'amatāmatāma.
Abuha ibinure by'abana b'intama,
N'amapfizi y'intama y'i Bashani n'ihene,
N'ingano zihunze zirushaho kuba nziza,
Nk'ukourugimbu rwo ku mpyiko rumeze,
Wanyoye vino yenzwe mu maraso y'inzabibu.
15 Maze Yeshuruniarabyibuha ateraumugeri,
Urabyibushye,urahonjotse,urarembekereye.
Maze areka Imana yamuremye,
AsuzuguraIgitare cy'agakiza ke.
16 Bamuteyegufuhiraimana z'inyamahanga,
Bamurakarishije ibizira.
17 Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,
Batambiye imana batigeze kumenya,
Imana nshya z'inzaduka,
Izo ba sekuruzabanyu batatinyaga.
18 Igitare wavutseho ntukicyibuka,
Wibagiwe Imana yakubyaye.
19 Uwiteka yarabibonye bimwangishaurunuka,
Abahungu be n'abakobwa be bamurakaje.
20 Aravuga ati “Nzabima amaso,
Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,
Kuko ari ab'igihe kigoramye cyane,
Ari abana batarimoumurava.
21 Bo banteje gufuhiraikitari Imana nyakuri,
Bandakarishije ibigirwamana byabo by'ubusa,
Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry'ukuri,
Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagiraubwenge.
22 Kukouburakari bwanjye bucanyeumuriro,
Ukakaukagera ikuzimuko hasi,
Ugakongorana isi n'umwero wayo,
Ugakongeza imerero ry'imisozi.
23 “Nzabarundaho ibyago,
Nzabamariraho imyambi yanjye.
24 Bazananurwa n'inzara,
Bazamarwa no kugurumanaumurirona mugigaikaze.
Nzabagabiza amenyo y'inyamaswa,
N'ubusagwe bw'ibikururukamu mukungugu.
25 Hanze bazagirirwayo incike n'inkota,
No mu mazu bazazigirirwamo n'ibiteyeubwoba,
Bizicaumusoren'umwari,
Umwana wonka n'umusazaumezeimvi.
26 Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure,
Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’
27 Iyo ntatinya ibitutsi by'ababisha,
Kandi ko abanzi babo bajijwa,
Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi,
Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’”
28 Ubwo niubwoko butabasha kwigīra inama,
Butarimoubwenge na buke.
29 Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,
Baba bitaye ku iherezo ryabo.
30 Umwe yabashije ate kwirukanaigihumbi cyabo,
Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,
Iyo Igitare cyabo kitabagura,
Iyo Uwiteka atabagabiza?
31 Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n'Icyacu,
Nubwo ababisha bacuubwabo ari bo bacaurubanza rw'ibyo.
32 Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw'i Sodomu no mu mirima y'i Gomora,
Inzabibu zabo ni amabamba,
Amaseri yazo arasharira.
33 Vino yabo niubusagwe bw'ibiyoka,
Niubusagwe bukazebw'impiri.
34 “Ibyo ntibibitswe aho ndi?
Ntibishyizwe mu bubikobw'ubutunzi bwanjye,
Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
35 Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.
Kukoumunsi w'ibyago byabo uri bugufi,
Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
36 Kuko Uwiteka azaciraurubanzaubwoko bwe,
Azababarira abagaragu be,
Nabona yuko amaboko yabo ashize,
Kandi ko hatagirausigaye w'imbata cyangwa uw'umudendezo.
37 Azabaza ati “Imana zabo ziri he,
Igitare bahungiragaho?
38 Imana ziri he zaryagaurugimbu rw'ibitambo byabo,
Zikanywa vino y'amaturo yabo y'ibyokunywa?
Nizihagurukezitabare mwebwe,
Zibakingire zibarinde.
39 “Nuko mumenye yuko jyewe, jyeubwanjye ari jye Mana,
Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye.
Ni jye wica, ni jyeutangaubugingo,
Nakomerekeje ni jyeukiza,
Nta wubasha gukizauwo mfashe mu kubokokwanjye.
40 Kuko manikaukubokokwanjye nkagutunga mu ijuru,
Nkarahira nti ‘Nk'uko ariukuriyuko mporaho iteka ryose,
41 Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana,
Ukubokokwanjye kugafata amateka.
Nzahōra ababisha banjye,
Nzitura abanyanga.
42 Inkota yanjye izarya inyama,
Nzasindisha imyambi yanjye amaraso,
Amaraso y'abishwe n'ay'abafashwe mpiri,
N'ay'imitwe y'abatware b'ababisha.’”
43 Banyamahanga mwishimane n'ubwoko bwayo,
Kuko izahōrera amaraso y'abagaragu bayo,
Igahōra ababisha bayo,
Kandi izahongerera igihugu cyayo n'ubwoko bwayo.
44 Mose araza avugiraamagambo yose y'iyo ndirimbo mu matwi y'abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni.
45 Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose
46 arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugirango bitondere amagambo yose y'ayo mategeko, bayumvire,
47 kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
48 Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati
49 “Zamuka uyu musoziwa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy'i Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witēgere igihugu cy'i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo,
50 upfire kuri uwo musoziuzamutse,usangeubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yapfiriye ku musoziHori, agasangaubwoko bwe,
51 kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayubwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli.
52 Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.”
1 Uyu ni wo mugisha Moseumuntu w'Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa
2 ati
“Uwiteka yaturutse kuri Sinayi,
Yabarasiye atungutse kuri Seyiri,
Yabaviriye atungutse ku musoziwa Parani,
Ava hagati mu bera inzovu nyinshi,
Iburyo bwe haturukaumurirow'amategeko ye, arawuboherereza.
3 Niukuriakunda amahanga,
Abera be bose bari mu kubokokwawe,
Bicaye imbere y'ibirenge byawe,
Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.
4 Mose yadutegetse amategeko,
Ni yo gakondo y'iteraniro ry'Abayakobo.
5 Yariumwami mu ba Yeshuruni,
Ubwo abatware b'ubwoko n'imiryango y'Abisirayeli yose,
Bateraniraga hamwe.
6 “Rubeniabeho ye gupfa,
Ariko abantu be babe bake.”
7 Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:
“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,
Umujyane mu bwoko bwe.
Amaboko ye yaramurwaniye,
Naweumuberaumutabazi,
umufasha kurwanya ababisha be.”
8 Kuri Lewi aravuga ati
“Tumimuzawe na Urimu zawe zifitwe n'umukunzi wawe,
Uwo wageragereje i Masa,
Uwo wagishirije impaka ku mazi y'i Meriba.
9 Lewi yavuze se na nyina ati
‘Sinigeze kubabona’.
Ntiyemera na bene se,
Ntiyamenya abana be ubwe.
Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe,
Bakomeza isezerano ryawe.
10 Bazigisha Abayakobo amateka yawe,
Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe.
Bazakunukiriza imibavu,
Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe.
11 Uwiteka ujye uhaumugishaubutunzi bwe,
Ujye wemeraumurimow'amaboko ye.
Ujyeuhinguranyaurukenyerero rw'abamuhagurukiye,
N'urw'abamwanga kugirango batongera kubyuka.”
12 Kuri Benyamini aravuga ati
“Ukundwan'Uwiteka azabana na we amahoro,
Ahora amukingiraumunsi ukīra,
Aba mu bitugu bye.”
13 Kuri Yosefu aravuga ati
“Igihugu cye gihabweumugisha n'Uwiteka,
W'iby'igiciro cyinshi byo mu ijuru n'uw'ikime,
N'uw'amazi y'ikuzimuadendeje hasi y'ubutaka,
14 N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi yezwa n'izuba,
N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,
15 N'uw'ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera,
N'uw'iby'igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,
16 N'uw'iby'igiciro cyinshi byo mu isi n'ibiyuzuye,
N'uw'ubuntu bw'Iyabaga muri cya gihuru cy'amahwa.
Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu,
Mu izingiro ry'umutware wa bene se.
17 Ikimasa cye cy'uburizaicyubahiro ni icyacyo,
Gifite amahembe nk'ay'imbogo.
Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y'isi.
Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu,
Ayo ni ibihumbi bya Manase.”
18 Kuri Zebuluniaravuga ati
“Zebuluni, wishimira amagenda yawe,
Isakari, wishimira amahema yawe.
19 Bazahamagara amahanga aze ku musozi,
Aho ni ho bazatambira ibitambo by'abakiranutsi,
Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi,
N'ubutunzi bwahishwe mu musenyi.”
20 Kuri Gadi aravuga ati
“Hahirwe uwāgura Gadi.
Aryama nk'intare y'ingore,
Atanyaguraukubokon'izingiro ry'umutwe.
21 Yitoranirije igihugu houmugabane kimeze nk'umuganura,
Kuko ari ho gakondo y'uwategetse amategeko ihishwe.
Yagiyeubwoko imbere,
Asohoza amateka y'Uwiteka
N'ibyo yategetse ku Bisirayeli.”
22 Kuri Dani aravuga ati
“Dani ni icyana cy'intare,
Gisimbuka kivuye i Bashani.”
23 Kuri Nafutaliaravuga ati
“Nafutali,uhazeibyo wahereweubuntu,
Wuzuyeimigisha y'Uwiteka,
Hindūra igihugu cy'iburengerazuba n'icy'ikusi.”
24 Kuri Asheri aravuga ati
“Asheri ahabweumugisha w'urubyaro,
Ashimwe na bene se,
Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.
25 Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n'imiringa,
Kandi uko iminsi yawe ingana,
Ni ko intege zawe zizangana.
26 “Yeshuruni, nta wuhwanye n'Imana,
Izanwa no kugutabara ihetswe n'ijuru,
Izana gukomera, ihetswe n'ibicu.
27 Imana ihoraho niubuturobwawe,
Amaboko ye iteka ryose arakuramira.
Yirukanye ababisha imbere yawe,
Iravuga iti ‘Rimbura.’
28 Kandi Abisirayeli babe amahoro,
Isōko ya Yakobo ibeukwayo,
Mu gihugu cya vino n'imyaka y'impeke,
Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.
29 Wa bwoko bw'Abisirayeli we,urahiriwe.
Ni ndeuhwanije nawe kubaubwoko bwakijijwe n'Uwiteka,
Ari we ngabo igukingira ikagutabara,
Ari we nkota iguteraicyubahiro?
Ababisha baweuzabahindūra bagushyeshye,
Ukandagire mu mpinga z'imisozi yabo.”
1 Mose ava mu kibaya cy'i Mowabu kinini, azamukaumusoziwa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n'i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy'i Galeyadi cyose ageza i Dani,
2 n'icy'Abanafutalicyose, n'icy'Abefurayimu n'Abamanase, n'icy'Abayuda cyose ageza ku Nyanja y'iburengerazuba.
3 Amwereka n'i Negebu, n'ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy'i Yeriko,umuduguduw'imikindo ageza i Sowari.
4 Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagihaurubyaro rwawe.’None nguhayekukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngoukijyemo.”
5 Nuko Moseumugaragu w'Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy'i Mowabu, uko Uwiteka yategetse.
6 Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy'i Mowabu giteganye n'i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n'ubu.
7 Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse.
8 Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburirairashira.
9 Yosuwa mwene Nuni yari yuzuyeumwuka w'ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
10 Mu Bisirayeli ntihabonetseukundiumuhanuziuhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana.
11 Ntawagereranywa na we, ku bw'ibimenyetso n'ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose,
12 no ku bw'iby'amaboko menshi byose n'ibiteyeubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y'Abisirayeli bose.