1 Uwiteka abwirira Mose mu butayubwa Sinayi ari mu ihema ry'ibonaniro, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati
2 “Mubareumubarew'iteraniro ry'Abisirayeli ryose nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, mubareamazina y'abagabo bose umwe umwe.
3 Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri.
4 Mufatanye n'umuntu wo mu muryango wose w'umutware w'inzu ya ba sekuru.
5 “Aya ni yo mazina y'abantu bakwiriye guhagararana namwe:
mu Barubenini Elisuri mwene Shedewuri;
6 mu Basimeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi;
7 mu Bayuda ni Nahashoni mwene Aminadabu;
8 mu Bisakari ni Netanēli mwene Suwari;
9 mu Bazebulunini Eliyabu mwene Heloni;
10 mu Bayosefu ni Elishama mwene Amihudi wo mu Befurayimu, na Gamaliyeli mwene Pedasuri wo mu Bamanase;
11 mu Babenyamini ni Abidani mwene Gideyoni;
12 mu Badani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi;
13 mu Bashēri ni Pagiyeli mwene Okirani;
14 mu Bagadi ni Eliyasafu mwene Deweli;
15 mu Banafutalini Ahira mwene Enani.”
16 Abo ni bo bajya bahamagarwa mu iteraniro, ni bo batware b'imiryango ya ba sekuruza, ni bo bategeka b'ibihumbi by'Abisirayeli.
17 Mose na Aroni bajyana abo bantu bavuzwe amazina,
18 bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri. Amavuko y'abantu yandikwa nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y'abamaze imyaka makumyabiri n'isāga.
19 Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayubwa Sinayi.
20 Bandika amavuko y'Abarubeniimfura ya Isirayeli nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
21 Ababazwe bo mu muryango wa Rubenibaba inzovu enye n'ibihumbi bitandatu na magana atanu.
22 Bandika amavuko y'Abasimeyoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
23 Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n'ibihumbi cyenda na magana atatu.
24 Bandika amavuko y'Abagadi nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
25 Ababazwe bo mu muryango wa Gadi baba inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.
26 Bandika amavuko y'Abayuda nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
27 Ababazwe bo mu muryango wa Yuda baba inzovu ndwi n'ibihumbi bine na magana atandatu.
28 Bandika amavuko y'Abisakari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
29 Ababazwe bo mu muryango wa Isakari baba inzovu eshanu n'ibihumbi bine na magana ane.
30 Bandika amavuko y'Abazebulunink'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
31 Ababazwe bo mu muryango wa Zebulunibaba inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana ane.
32 Mu Bayosefu bandika amavuko y'Abefurayimu nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
33 Ababazwe bo mu muryango wa Efurayimu baba inzovu enye na magana atanu.
34 Bandika amavuko y'Abamanase nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
35 Ababazwe bo mu muryango wa Manase baba inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana abiri.
36 Bandika amavuko y'Ababenyamini nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
37 Ababazwe bo mu muryango wa Benyamini baba inzovu eshatu n'ibihumbi bitanu na magana ane.
38 Bandika amavuko y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
39 Ababazwe bo mu muryango wa Dani baba inzovu esheshatu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi.
40 Bandika amavuko y'Abashēri nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
41 Ababazwe bo mu muryango wa Asheri baba inzovu enye n'igihumbi na magana atanu.
42 Bandika amavuko y'Abanafutalink'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.
43 Ababazwe bo mu muryango wa Nafutalibaba inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane.
44 Abo ni bo babazwe na Mose na Aroni na ba batware b'Abisirayeli uko ari cumi na babiri,umuntu umwe wo mu nzu ya ba sekuru yose.
45 Nuko ababazwe bose bo mu Bisirayeli nk'uko amazu ya ba sekuru ari, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli babasha gutabara bose;
46 ababazwe bose babauduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
47 Abalewi nk'ukoumuryango wa ba sekuru uri, ntibarakabaranwa na bo,
48 kuko Uwiteka yabwiye Mose ati
49 “Ariko uwo muryango wa Lewi wo ntuzawubare, ntubaraneumubarewabo n'Abisirayeli bandi.
50 Ahubwo Abalewiubagire abarinzi b'ubuturobw'Ibihamya, n'ab'ibintu byo muri bwo byose, n'ab'ibyabwo byose. Bajye baremērwa ubwo buturon'ibintu byo muri bwo bwose, abe ari bo bajya bakoreramo imirimo, bajye babugotesha amahema yabo.
51 Kandi uko ubwo buturobuhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiyekubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe.
52 Abisirayeli bajye babamba amahema yabo,umuntu wese mu cyiciro cy'amahema y'ababo,umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo nk'uko imitwe yabo iri.
53 Ariko Abalewi bakikize amahema yaboubuturobw'Ibihamya, kugirangoumujinyautabaku iteraniro ry'Abisirayeli. Abalewi bitondereumurimowo kurindaubuturobw'Ibihamya.”
54 Uko abe ari ko Abisirayeli bakora, uko Uwiteka yategetse Mose kose abe ari ko bakora.
1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2 “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo,umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo, kandi babe munsi y'utubendera tw'amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry'ibonaniro bayarigoteshe.
3 “Abayabamba iburasirazuba bajye baba ab'icyiciro cya Yuda, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo,umutware w'Abayuda abe Nahashoni mwene Aminadabu.
4 Umutwe we warimo abagabo inzovu ndwi n'ibihumbi bine na magana atandatu nk'uko babazwe.
5 Ab'umuryango wa Isakari abe ari bo bahererana na bo,umutware w'Abisakari abe Netanēli mwene Suwari.
6 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi bine na magana ane nk'uko babazwe.
7 Bahererwe n'ab'umuryango wa Zebuluni,umutware w'Abazebuluniabe Eliyabu mwene Heloni.
8 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana ane nk'uko babazwe.
9 Ababazwe bo mu cyiciro cya Yuda bose bari abagabo agahumbi n'inzovu munanin'ibihumbi bitandatu na magana ane nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya babanza guhaguruka.
10 “Mu ruhande rw'ikusi hajye haba icyiciro cya Rubenikirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo,umutware w'Abarubeniabe Elisuri mwene Shedewuri.
11 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'ibihumbi bitandatu na magana atanu nk'uko babazwe.
12 Ab'umuryango wa Simiyoni abe ari bo bahererana na bo,umutware w'Abasimeyoni abe Shelumiyeli mwene Surishadayi.
13 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi cyenda na magana atatu nk'uko babazwe.
14 Bahererwe n'ab'umuryango wa Gadi,umutware w'Abagadi abe Eliyasafu mwene Deweli.
15 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu nk'uko babazwe.
16 Ababazwe bo mu cyiciro cya Rubenibose bari abagabo agahumbi n'inzovu eshanu n'igihumbi na magana ane na mirongo itanu nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba kabiri mu ihaguruka.
17 “Maze ihema ry'ibonaniro rijye rihagurukanan'icyiciro cy'Abalewi kigenda hagati y'ibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka,umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n'amabendera y'ababo.
18 “Mu ruhande rw'iburengerazuba hajye haba icyiciro cya Efurayimu, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo,umutware w'Abefurayimu abe Elishama mwene Amihudi.
19 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye na magana atanu nk'uko babazwe.
20 Ab'umuryango wa Manase abe ari bo bahererana na bo,umutware w'Abamanase abe Gamaliyeli mwene Pedasuri.
21 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana abiri nk'uko babazwe.
22 Bahererwe n'ab'umuryango wa Benyamini,umutware w'Ababenyamini abe Abidani mwene Gideyoni.
23 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshatu n'ibihumbi bitanu na magana ane nk'uko babazwe.
24 Ababazwe bo mu cyiciro cya Efurayimu bose, bari abagabo agahumbi n'ibihumbi munanin'ijana nk'uko imitwe yabo yari iri. Abo abe ari bo bajya baba aba gatatu mu ihaguruka.
25 “Mu ruhande rw'ikasikazi hajye haba icyiciro cya Dani, kirimo ibendera ryacyo n'imitwe yacyo,umutware w'Abadani abe Ahiyezeri mwene Amishadayi.
26 Umutwe we warimo abagabo inzovu esheshatu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi nk'uko babazwe.
27 Ab'umuryango wa Asheri abe ari bo bahererana na bo,umutware w'Abashēri abe Pagiyeli mwene Okirani.
28 Umutwe we warimo abagabo inzovu enye n'igihumbi na magana atanu nk'uko babazwe.
29 Bahererwe n'ab'umuryango wa Nafutali,umutware w'Abanafutaliabe Ahira mwene Enani.
30 Umutwe we warimo abagabo inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane nk'uko babazwe.
31 Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye n'amabendera y'ababo.”
32 Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk'uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk'uko imitwe yabo yari iri, bariuduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
33 Ariko Abalewi ntibabaranwa n'Abisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose.
34 Uko abe ari ko Abisirayeli bakora. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, abe ari ko babamba amahema yabo bahereranye n'amabendera y'ababo, kandi uko abe ari ko bahaguruka,umuntu wese mu muryango we no mu nzu ya ba sekuru.
1 Uru ni rwo rubyaro rwa Aroni na Mose, ubwo Uwiteka yabwiriraga Mose ku musoziwa Sinayi.
2 Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari.
3 Ayo ni yo mazina ya bene Aroni, abatambyi basīzwe bakerezwa gukorera Uwitekaumurimow'ubutambyi.
4 Nadabu na Abihu bapfiriye imbere y'Uwiteka, ubwo boserezagaumuriroudakwiriye imbere ye mu butayubwa Sinayi, bapfa bucike. Eleyazari na Itamari bagakorera Uwitekaumurimow'ubutambyi imbere ya Aroni se.
5 Uwiteka abwira Mose ati
6 “Igiza hafi ab'umuryango wa Lewi,ubashyire imbere ya Aroniumutambyi, kugirango bajye bamukorera.
7 Barindire imbere y'ihema ry'ibonaniro iby'uwo yarindishijwe n'iby'iteraniro ryose ryarindishijwe, bajye bakora imirimo yo mu buturobwera.
8 Barinde ibintu byose byo mu ihema ry'ibonaniro n'iby'Abisirayeli barindishijwe, bajye bakora imirimo yo muri ubwo buturo.
9 Nuko Abalewiuzabahe Aroni n'abana be, Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy'Abisirayeli.
10 Uzashyirireho Aroni n'abana be kwitondera imirimo y'ubutambyi bwabo,utariuwo muri bo wigirira hafi kubyishyiramo yicwe.”
11 Uwiteka abwira Mose ati
12 “Ubwanjye nikuriyeAbalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy'abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye.
13 Kuko abana b'imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b'imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b'imfura bose bo mu Bisirayeli n'uburizabw'amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”
14 Uwiteka abwirira Mose mu butayubwa Sinayi ati
15 “Bara Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri,ubareabahungu n'abagabo bose,uhereye ku bana bamazeukwezi bavutse.”
16 Mose yumvira ijambo ry'Uwiteka, ababara uko yategetswe.
17 Aba ni bo bana ba Lewi uko bitwa: Gerushoni na Kohati na Merari.
18 Aya ni yo mazina ya bene Gerushoni nk'uko imiryango yabo iri: Libuni na Shimeyi.
19 Aba ni bo bene Kohati nk'uko imiryango yabo iri: Amuramuna Isuhari, na Heburonina Uziyeli.
20 Aba ni bo bene Merari nk'uko imiryango yabo iri: Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko amazu ya ba sekuru ari.
21 Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abalibuni n'uw'Abashimeyi. Iyo ni yo miryango y'Abagerushoni.
22 Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu.
23 Imiryango y'Abagerushoni ijye ibamba amahema yayo ahoubuturobwera buteyeibitugu, mu ruhande rw'iburengerazuba.
24 Umutware w'inzu ya ba sekuru y'Abagerushoni abe Eliyasafu mwene Layeli.
25 Iby'ihema ry'ibonaniro Abagerushoni barindishwa, bibeubuturon'ihema n'ikirisakara, n'umwendaukingaumuryango w'ihema ry'ibonaniro,
26 n'imyenda ikinzwe y'urugo, n'umwendaukinga irembo ry'urwo rugo rugotaubuturon'igicaniro, n'imigozi yose ikoreshwa imirimo y'ubuturo.
27 Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abamuramun'uw'Abisuhari, n'uw'Abaheburonin'uw'Abuziyeli. Iyo ni yo miryango y'Abakohati.
28 Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse, bari ibihumbi munanina magana atandatu, barindishijwe iby'Ahera.
29 Imiryango y'Abakohati ijye ibamba amahema yayo mu ruhande rw'ubuturorw'ikusi.
30 Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abakohati abe Elisafani mwene Uziyeli.
31 Ibyo barindishwa bibe isanduku yera n'ameza, n'igitereko cy'amatabaza n'ibicaniro, n'ibintu by'Ahera bakoresha, n'umwendaukingiriza Ahera, n'ibifatanye na wo byose.
32 Eleyazari mwene Aroni abeumutwareutwara abatware b'Abalewi, ajye akoresha abarindishijwe iby'Ahera.
33 Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamahali n'uw'Abamushi. Iyo ni yo miryango y'Abamerari.
34 Ababazwe bo muri bo, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri.
35 Umutware w'inzu ya ba sekuru y'imiryango y'Abamerari ni Suriyeli mwene Abihayili. Bajye babamba amahema yabo mu ruhande rw'ikasikazi rw'ubuturobwera.
36 UmurimoAbamerari bategekwa ube uwo kurinda imbaho z'imiganda y'ubuturo, n'imbumbe zabwo n'inkingi zabwo, n'imyobo zishingwamo, n'ibintu byabwo byose, n'ibifatanye na byo byose,
37 n'inkingi z'urugorubugosen'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo.
38 Mose na Aroni n'abana be, abe ari bo babamba amahema yabo imbere y'ubuturomu ruhande rw'iburasirazuba, imbere y'ihema ry'ibonaniro ahagana aho izuba rirasira, barinde Ahera mu cyimbo cy'Abisirayeli baharindishijwe. Utari uwo muri bo wigira hafi yicwe.
39 Ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni babaze babitegetswe n'Uwiteka nk'uko imiryango yabo iri, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
40 Uwiteka abwira Mose ati “Bara abahungu b'imfura bose b'Abisirayeli,uhereye ku bamazeukwezi bavutse, wandikeumubarew'amazina yabo.
41 Jyewe Uwitekauntoranirize Abalewi, babe inguranez'imfura zose z'Abisirayeli, kandi umpe n'amatungo y'Abalewi, abe inguranez'uburizabw'amatungo y'Abisirayeli bwose.”
42 Mose abara imfura zose z'Abisirayeli uko Uwiteka yamutegetse.
43 Abahungu b'imfura bose babazwe bahereye ku bamazeukwezi bavutse,umubarew'amazina yabo uba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo irindwi na batatu.
44 Uwiteka abwira Mose ati
45 “Tora Abalewi babe inguranez'imfura z'Abisirayeli,utoren'amatungo y'Abalewi abe inguranez'amatungo yabo. Abalewi babe inguranez'amatungo yabo, Abalewi babe abanjye. Ndi Uwiteka.
46 Kandi kugirango imfura z'Abisirayeli magana abiri na mirongo irindwi n'eshatu, zisāzeumubarew'Abalewi zicungurwe,
47 ubakeshekeli eshanu z'imfura imwe,uzende zigezwe kuri shekeli y'Ahera. Ni yo gera makumyabiri.
48 Uhe Aroni n'abana be ifeza z'incungu z'izo mpfura zisāzeho.”
49 Mose yaka ifeza z'incungu imfura zisāze ku zacunguwe n'Abalewi.
50 Ifeza yatse izo mpfura z'Abisirayeli ziba shekeli igihumbi na magana atatu na mirongo irindwi n'eshanu zigezwe ku y'Ahera.
51 Izo feza z'incungu Mose aziha Aroni n'abana be uko ijambo ry'Uwiteka ryategetse, uko Uwiteka yategetse Mose.
1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2 “Baraumubarew'Abakohatiubarobanuye mu Balewi bandi,ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,
3 abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.
4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry'ibonaniro. Ni iy'ibyera cyane.
5 “Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n'abana be bamanureumwendaukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y'Ibihamya,
6 bawutwikireho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, bakiramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.
7 “Kandi ameza y'imitsima yo kumurikwa bayaramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga, bawushyireho amasahani n'udukombe, n'imperezo n'ibikombe byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, kandi n'iyo mitsima itaburahona yo iwubeho.
8 Babiramburehoumwenda w'umuhemba, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by'ayo meza.
9 “Bendeumwenda w'umukarawa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy'amatabaza n'amatabaza yacyo, n'icyuma cyacyo gikurahoibishirira, n'udusahani dushyirwaho ibishirira, n'ibisukisho by'amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,
10 bagihambirane n'ibintu byacyo byose mu gicirane cy'impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.
11 “Igicaniro cy'izahabu bakiramburehoumwenda w'umukarawa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
12 Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w'umukarawa kabayonga, babitwikireho igicirane cy'impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.
13 Bayore ivu ku gicaniro, bakiramburehoumwenda w'umuhengeri,
14 bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamoumurirow'amakara, n'ibyuma by'ingobe byarura inyama, n'ibintu bayoza ivu, n'inzabya n'ibintu by'igicaniro byose. Bakiramburehoigicirane cy'impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
15 Aroni n'abana be nibamara gutwikīra iby'Ahera n'ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.
“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry'ibonaniro.
16 “Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroniumutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy'amatabaza, n'umubavumwiza w'ikivange, n'ituro ry'ifu ritaburaho, n'amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n'ubuturobwera bwose n'ibiburimobyose, Ahera n'ibintu byaho.”
17 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
18 “Umuryango w'Abakohatiurimoimiryango, ntimukawukuzehongo uve mu Balewi,
19 ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugirango babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n'abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo,umuntu weseumurimowe n'icyo aremērwa.
20 Ariko bo ntibakinjizwe no kubonaibyera n'akanya nk'ako kumiraza badapfa.”
21 Uwiteka abwira Mose ati
22 “Baraumubarew'Abagerushoni na bo nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri,
23 ubareabasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.
24 Iyi abe ari yo mirimo imiryango y'Abagerushoni bakwiriye gukora, n'ibyo bakwiriye kuremērwa.
25 Bajye baremērwa ibikombate bisakaraubuturobwera, n'ihema ry'ibonaniro n'ikirisakara, n'igicirane cy'impu za tahashi gisakara hejuru y'icyo, n'umwendaukingaumuryango w'ihema ry'ibonaniro,
26 n'imyenda ikinzwe y'urugorw'ubwo buturo, n'umwendaukinga irembo ry'urwo rugo rugotaubuturon'igicaniro, n'imigozi yabyo n'ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.
27 Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n'abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.
28 Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abagerushoni yo mu ihema ry'ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroniumutambyi.
29 “Abamerariubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,
30 ubareabasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.
31 Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro yose: imbaho z'imiganda y'ubuturobwera n'imbumbe zazo, n'inkingi zazo n'imyobo zishingwamo,
32 n'inkingi z'urugorubugotan'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo, n'ibintu bifatanye na byo byose, n'ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvugemu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.
33 Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry'ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroniumutambyi.”
34 Mose na Aroni n'abatware b'iteraniro babara Abakohati nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari.
35 Babara abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose.
36 Ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.
37 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abakohati, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
38 Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,
39 bari abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose,
40 ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.
41 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abagerushoni, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.
42 Kandi ababazwe bo mu miryango y'Abamerari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,
43 bari abasāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukoraumurimowo mu ihema ry'ibonaniro bose,
44 ababazwe bo muri bo bose nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.
45 Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
46 Uyu ni wo mubarew'ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n'abatware b'Abisirayeli babaze nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,
47 basāgije imyaka y'ubukurumirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukoraumurimowose wo mu ihema ry'ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo.
48 Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munanina magana atanu na mirongo inani.
49 Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarishaumuntu wese nk'ukoumurimowe uri, nk'uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyuumubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese.
3 Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramomubajyane inyuma yaho, kugirango batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.”
4 Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.
5 Uwiteka abwira Mose ati
6 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabocyangwaumugorenakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho n'urubanza,
7 yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijehourubanza, akirihe uwo yacumuyehokitagabanije, kandi yongereho ikingana n'igice cyacyo cya gatanu.
8 Ariko niba uwo muntu yacumuyehoatasize mwene wabo wa bugufiwariho icyashyirishije kuri wa wundiurubanza, Uwiteka abe ari weukirihwa gihabweumutambyi, cyongerweho isekurumey'intama y'impongano bamuhongerera.
9 Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera by'Abisirayeli bashyiraumutambyi, rizabe irye bwite.
10 Ibyeraumuntu wese yejeje bizabe iby'umutambyi bwite, icyoumuntu ahaumutambyi cyose kizabe icye bwite.’”
11 Uwiteka abwira Mose ati
12 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugorew'umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabowe gusambana n'uwo,
13 umugabowe ntabimenye bigahishwa, uwo mugoreakaba yanduye ntihabeumushinja, ntabe afashwe akibikora,
14 umugabowe agafatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe yanduye, cyangwa yafatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe atanduye koko,
15 nuko uwo mugaboashyireumutambyiumugorewe, amumushyirane n'ituro amutangiriye ry'igice cya cumi cya efa y'ifu ya sayiri. Ntakayisukehoamavuta ya elayo, ntakayishyirehoumubavu, kuko ari ituro ry'ifu riturishwa n'ifuhe, ituro ry'urwibutso rwibutsa gukiranirwa.
16 “‘Umutambyi yigize uwo mugorehafi, amushyire imbere y'Uwiteka.
17 Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cy'ibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturobwera, awushyire muri ayo mazi.
18 Ashyire uwo mugoreimbere y'Uwiteka, amutendezeumusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry'urwibutso, ituro riturishwa n'ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, ateraumuvumo,
19 maze arahize uwo mugoreamutongera ati: Niba ari nta mugabomwasambanye, kandi nibautahindukiriye undi ngo wiyanduzeugitegekwa n'umugabowawe, aya mazi asharira ateraumuvumoye kugiraicyo agutwara.
20 Ariko niba warahindukiriye undiugitegekwa n'umugabowawe nukabawanduye, hakagira uwo mwaryamanye atariumugabowawe,
21 maze uwo mutambyi arahize uwo mugoreindahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukanon'indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe.
22 Kandi aya mazi ateraumuvumoari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe.
“‘Uwo mugoreyikirize ati “Amen, Amen.”
23 “‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.
24 Anyweshe uwo mugoreayo mazi asharira ateraumuvumo, ayo mazi ateraumuvumoazamugeramo amusharirire.
25 Umutambyi akure rya turo ry'ifu riturishwa n'ifuhe ku mashyi y'uwo mugore, arizungurizeimbere y'Uwiteka, arijyane ku gicaniro.
26 Yende kuri iryo turo iryuzuyeurushyi, ribeurwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugoreya mazi.
27 Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuyeku mugabowe, ayo mazi ateraumuvumoazamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugoreahinduke intukanomu bwoko bwe.
28 Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuzagusamainda.
29 “‘Iryo ni ryo tegeko ry'ifuhe, ku mugoreugitegekwa n'umugabowe agahindukirira undi, akaba yanduye,
30 no ku mugaboufatwa n'ifuhe agafuhiraumugorewe. Ashyire uwo mugoreimbere y'Uwiteka,umutambyi amugirire ibitegekwa n'iryo tegeko byose.
31 Ni bwo uwo mugaboazaba akuwehogukiranirwa,umugoreakaba ari weugibwaho no gukiranirwa kwe.’”
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugabocyangwaumugoreniyirobanurisha mu bandi guhigaumuhigowo kuba Umunaziri, ngo yiyereze Uwiteka,
3 yitandukanye na vino n'ibisindisha bindi. Ntakanyweumushari wa vino cyangwa w'igishindisha kindi. Ntakanywe ibyokunywaby'uburyo bwose byaturutse mu nzabibu. Ntakarye inzabibu mbisi cyangwa zumye.
4 Mu minsi yose y'ubunaziri bwe ntakarye ikintu cyose cyavuye ku muzabibu, naho kaba akabuto k'imbere y'inzabibu cyangwa igishishwa cyayo.
5 “‘Mu minsi yose y'umuhigow'ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k'Uwiteka kwe itarashira abeuwera, arekeumusatsi weuhirimbire.
6 Mu minsi yose yo kwera k'Uwiteka kwe, ntakegere intumbi.
7 Ntakihumanisheurupfu rwa se cyangwa rwa nyina, cyangwa rwa mwene se cyangwa rwa mushiki we, kuko kwiyereza Imana kwe kuri ku mutwe we.
8 Mu minsi y'ubunaziri bwe yose, ahore ariuwerejwe Uwiteka.
9 “‘Kandi nihagiraumuntu upfa akanuka ari iruhande rwe, akanduza kwera kwe, aziyogosheshe ku munsi wo guhumanuka kwe,umunsi wa karindwi abe ari ho yiyogoshesha.
10 Ku wa munaniazane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by'inuma bibiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abiheumutambyi.
11 Mazeumutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa, amuhongerere impongano y'icyaha ya ntumbi yamuzaniye, amwezeumutwe kuri uwo munsi.
12 Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y'ubunaziri bwe: azaneumwana w'intamautaramaraumwaka ho igitambo cyo gukurahourubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuyeubusa, kukoubunaziri bwe bwahumanijwe.
13 “‘Iri ni ryo tegeko ry'Umunaziri rimutegeka, namara kurangiza iminsi y'ubunaziri bwe. Azanwe ku muryango w'ihema ry'ibonaniro,
14 atambire Uwiteka ibitambo bye:umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwakaudafite inenge ho igitambo cyo koswa, n'uw'umwagaziutaramaraumwakaudafite inenge ho igitambo cyo gutambira ibyaha, n'isekurumey'intama idafite inenge ho igitambo cy'uko ari amahoro,
15 n'icyibo cy'imitsima itasembuwe, n'udutsima tw'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango dusizweho amavuta ya elayo, bitambanwe n'ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywayo kuri byo.
16 “‘Umutambyi abimurikeimbere y'Uwiteka, atambire uwo muntu icyo gitambo gitambirwa ibyaha n'icyoswa.
17 Kandi atambire Uwiteka n'iyo sekurumey'intama ho igitambo cy'uko uwo muntu ari amahoro, aturanena yo ya mitsima itasembuwe yo muri cya cyibo, kandiumutambyi aturanena byo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywaryo kuri byo.
18 Uwo Munaziri yiyogoshesherezeumutwe we wejejwe ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. Yendeumusatsi wari ku mutwe we wejejwe, awushyire mu murirouri munsi ya cya gitambo cy'uko ari amahoro.
19 “‘Umutambyi yendeurushyirw'ukubokorutetse rwa ya sekurume, n'umutsima umweutasembuwe wo muri cya cyibo, n'agatsima kamwe katasembuwe gasa n'ibango, abishyire ku mashyi y'uwo Munaziri amaze kwiyogosheshaumutwe we wejejwe.
20 Umutambyi abizungurizeimbere y'Uwiteka, bibe ituro rijungujwe. Iryo ni ituro ryera, niumwanya w'umutambyi hamwe n'inkoro ijungujwe n'urushyirw'ukubokorwererejwe. Ibyo birangiye Umunaziri abone kunywavino.
21 “‘Iryo ni ryo tegeko ry'uhigaumuhigow'ubunaziri, n'iry'amaturo aturiraUwitekaubunaziri bwe,utabariyeho ibyo yabasha guturaadategetswe. Umuhigoyahize awuhigure uko itegeko ry'ubunaziri bwe ritegeka.’”
22 Uwiteka abwira Mose ati
23 “Bwira Aroni n'abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeliumugisha, muti:
24 Uwiteka aguheumugisha akurinde,
25 Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,
26 Uwiteka akurebeneza, aguhe amahoro.’
27 “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabahaumugisha.”
1 Mose arangije gushingaubuturobwera no kubusīga, no kubwezanya n'ibintu byo muri bwo byose, n'igicaniro n'ibintu byacyo byose -- ibyo na byo yarabisīze arabyeza --
2 kuri uwo munsi abatware b'Abisirayeli, abatware b'amazu ya ba sekuru batura amaturo: ni ba batware b'imiryango babarishaga ababazwe.
3 Bazana amaturo yabo imbere y'Uwiteka: amagare atandatu yaremwe nk'ingobyi n'inka cumi n'ebyiri, igare risangirwa n'abatware babiri, bityo bityo. Inka iturwa n'umutware umwe, n'indi undi, bityo bityo. Babimurikaimbere y'ubuturobwera.
4 Uwiteka abwira Mose ati
5 “Wemere ibyo batuye bikoreshwe imirimo y'iby'ihema ry'ibonaniro,ubiheAbalewi nk'uko imirimo yabo iri.”
6 Mose yakira ayo magare n'izo nka, abiha Abalewi.
7 Amagare abiri n'inka enye abiha Abagerushoni nk'uko imirimo yabo iri.
8 Amagare ane n'inka munaniabiha Abamerari nk'uko imirimo yabo iri, bategekwa na Itamari mwene Aroniumutambyi.
9 Ariko Abakohati ntiyagira icyo abaha kuko imirimo yo kuremērwa iby'Ahera yari iyabo, bakabiremērwa ku ntugu.
10 Kandi ba batware batura amaturo yo kweza igicaniro ku munsi cyasīgiwe, bayaturiraimbere y'igicaniro.
11 Uwiteka abwira Mose ati “Bajye batura amaturo yabo yo kweza igicaniro,umutware wese ku murambi we.”
12 Uwatuye amaturo ye ku murambi wa mbere ni Nahashoni mwene Aminadabu, wo mu muryango wa Yuda,
13 amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
14 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
15 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
16 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
17 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Nahashoni mwene Aminadabu.
18 Ku murambi wa kabiri, Netanēli mwene Suwariumutware w'Abisakari, ni we watuye amaturo.
19 Amaturo yatuye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
20 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
21 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
22 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
23 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Netanēli mwene Suwari.
24 Ku murambi wa gatatu, Eliyabu mwene Heloniumutware w'Abazebuluni, ni we watuye amaturo.
25 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
26 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
27 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
28 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
29 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyabu mwene Heloni.
30 Ku murambi wa kane, Elisuri mwene Shedewuriumutware w'Abarubeni, ni we watuye amaturo.
31 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
32 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
33 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
34 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
35 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elisuri mwene Shedewuri.
36 Ku murambi wa gatanu, Shelumiyeli mwene Surishadayiumutware w'Abasimeyoni, ni we watuye amaturo.
37 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
38 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
39 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
40 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
41 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Shelumiyeli mwene Surishadayi.
42 Ku murambi wa gatandatu, Eliyasafu mwene Deweliumutware w'Abagadi, ni we watuye amaturo.
43 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
44 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
45 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
46 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
47 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Eliyasafu mwene Deweli.
48 Ku murambi wa karindwi, Elishama mwene Amihudiumutware w'Abefurayimu, ni we watuye amaturo.
49 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigeze kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
50 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
51 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
52 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
53 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Elishama mwene Amihudi.
54 Ku murambi wa munani, Gamaliyeli mwene Pedasuriumutware w'Abamanase, ni we watuye amaturo.
55 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
56 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
57 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
58 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
59 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Gamaliyeli mwene Pedasuri.
60 Ku murambi wa cyenda, Abidani mwene Gideyoniumutware w'Ababenyamini, ni we watuye amaturo.
61 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
62 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
63 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
64 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
65 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Abidani mwene Gideyoni.
66 Ku murambi wa cumi, Ahiyezeri mwene Amishadayiumutware w'Abadani, ni we watuye amaturo.
67 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
68 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
69 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
70 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
71 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahiyezeri mwene Amishadayi.
72 Ku murambi wa cumi n'umwe, Pagiyeli mwene Okiraniumutware w'Abashēri, ni we watuye amaturo.
73 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
74 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
75 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
76 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
77 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Pagiyeli mwene Okirani.
78 Ku murambi wa cumi n'ibiri, Ahira mwene Enaniumutware w'Abanafutali, ni we watuye amaturo.
79 Amaturo ye yari isahani y'ifeza kuremēra kwayo kwari shekeli ijana na mirongo itatu, n'urwabya rw'ifeza ruremēra shekeli mirongo irindwi zigezwe kuri shekeli y'Ahera, byombi byuzuyeifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu,
80 n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuyeumubavu,
81 n'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'umwana w'intama w'isekurumeutaramaraumwaka ho ibitambo byo koswa,
82 n'isekurumey'ihene ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha,
83 n'amapfizi abiri n'amasekurumey'intama atanu n'ay'ihene atanu, n'abana b'intama b'amasekurumebatanu bataramaraumwaka ho ibitambo by'uko bari amahoro. Ayo ni yo maturo ya Ahira mwene Enani.
84 Ayo ni yo yari amaturo y'abatware b'Abisirayeli yo kwezwa kw'igicaniro ku munsi cyasīgiwe: amasahani y'ifeza cumi n'abiri, n'inzabya z'ifeza cumi n'ebyiri, n'udukombe tw'izahabu cumi na tubiri.
85 Kuremēra kw'isahani y'ifeza yose kwari shekeli ijana na mirongo itatu, uk'urwabya rwose kwari shekeli mirongo irindwi. Ifeza z'ibyo bintu zose ziremēra shekeli ibihumbi bibiri na magana ane zigezwe ku y'Ahera.
86 Kandi utwo dukombe tw'izahabu twuzuyeimibavu, kamwe karemēra shekeli cumi bityo bityo, zigezwe ku y'Ahera. Izahabu z'utwo dukombe zose ziremēra shekeli ijana na makumyabiri.
87 Amatungo yose y'ibitambo byo koswa yari ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurumey'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama b'amasekurumebataramaraumwaka cumi na babiri, byatambanywe n'amaturo y'ifu yo kuri byo; amasekurumey'ihene yo gutambirwa ibyaha yari cumi n'abiri.
88 Amatungo yose y'ibitambo by'uko bari amahoro yari amapfizi makumyabiri n'ane, n'amasekurumey'intama mirongo itandatu n'ay'ihene mirongo itandatu, n'abana b'intama b'amasekurumebataramaraumwaka mirongo itandatu. Ayo ni yo yari amaturo yo kwezwa kw'igicaniro kimaze gusīgwa.
89 Mose yinjiye mu ihema ry'ibonaniro kuvuganan'Uwiteka, yumva ijwi rimubwira riturukahejuru y'intebe y'ihongerero yo ku isanduku y'Ibihamya, hagati ya ba bakerubi bombi. Avuganan'Uwiteka.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’”
3 Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku giterekouburyo butumaamurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose.
4 Uku ni ko kuremwa kw'icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe:uhereye ku ndiba yacyo n'uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha.
5 Uwiteka abwira Mose ati
6 “Robanura Abalewi mu Bisirayeliubahumanure.
7 Ubagenzereze utya kugirangoubahumanure:ubamisheho amazi y'impongano y'ibyaha, biyogoshesheumubiriwose, bamese imyenda yabo bihumanure.
8 Maze bende ikimasa cy'umusore, n'ituro ryo guturanwa na cyo ry'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, wende n'ikimasa cy'umusorekindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha.
9 UmurikeAbalewi imbere y'ihema ry'ibonaniro,uteranye iteraniro ry'Abisirayeli ryose.
10 UmurikeAbalewi imbere y'Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza.
11 Aroni azungurizeAbalewi imbere y'Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy'Abisirayeli, babe abo gukoraumurimow'Uwiteka.
12 Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z'ibyo bimasa:utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n'ikindi ho igitambo cyoswa,ubihongerere Abalewi.
13 “Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n'abana be,ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka.
14 Uko abe ari koutandukanya Abalewi n'Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye.
15 Maze Abalewi babone kwinjirira gukoraimirimo yo mu ihema ry'ibonaniro. Ubahumanure,ubazunguze babe ituro rijungujwe,
16 kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubiramu cyimbo cy'abana b'uburizabose, imfura z'Abisirayeli zose.
17 Kukouburizabw'Abisirayeli bwose ariubwanjye, ubw'abantu n'ubw'amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragahouburizabwo mu gihugu cya Egiputa bwose.
18 None ntoye Abalewi mu cyimbo cy'imfura z'Abisirayeli zose.
19 Kandi nahereye Aroni n'abana be Abalewi kugirango babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry'ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugirango Abisirayeli badaterwa n'umuze, nibigira hafi y'Ahera.”
20 Uko ni ko Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza.
21 Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurizeimbere y'Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura.
22 Maze Abalewi babona kwinjira gukoraimirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro imbere ya Aroni n'abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi, abe ari ko babagenza.
23 Uwiteka abwira Mose ati
24 “Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y'ubukurumakumyabiri n'itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw'ihema ry'ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo.
25 Nibamara imyaka y'ubukurumirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukoraimirimo iruhije.
26 Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry'ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukoraimirimo iruhije. Uko abe ari kougenza Abalewi ku by'imirimo yabo.”
1 Uwiteka abwirira Mose mu butayubwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri,uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati
2 “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.
3 Ku munsi wa cumi n'ine w'uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk'uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n'imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”
4 Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.
5 Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, bari mu butayubwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.
6 Hariho abantu bahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,
7 baramubwira bati “Twahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ariko byatuburizaiki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n'Abisirayeli bandi?”
8 Mose arabasubizaati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”
9 Uwiteka abwira Mose ati
10 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagiraumuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyuuhumanywa n'intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.
11 Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n'imboga zisharira,
12 he kugirainyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugiraigufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.
13 Arikoumuntuudahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n'icyaha cye.
14 “‘Kandiumunyamahanga nasuhukiramuri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n'imigenzo yayo yabwirijwe:umunyamahanga na kavukiremuzabasangize itegeko.’”
15 Umunsiubuturobwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturogisa n'umurirokigeza mu gitondo.
16 Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n'umuriro.
17 Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.
18 Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturobwera, bakimaraga aho babambye amahema.
19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.
20 Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry'Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.
21 Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.
22 Naho yaba iminsi ibiri cyangwaukwezi cyangwaumwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturobwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumagaaho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahagurukabakagenda.
23 Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe,uyareme mu ifeza icuzwe, akubereayo guhamagaza iteraniro n'ayo guhagurutsa ab'ibyiciro by'amahema.
3 Uko bazayavuza, iteraniro ryose rijye riguteraniraho ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
4 Nibavuza rimwe risa, ba batware, abakuru b'ibihumbi by'Abisirayeli bajye baguteraniraho.
5 Kandi nimuvuzaijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'iburasirazuba bijye bihaguruka.
6 Nimwongera kuvuzaijwi rirenga, ibyiciro byo mu ruhande rw'ikusi bijye bihaguruka. Ijwi rirenga bajye barivugiriza kubahagurutsa.
7 Ariko nimushaka guteranya iteraniro mujye muvuzaayo makondera, ariko ntimukayavuze ijwi rirenga rirandaze.
8 “Bene Aroni abatambyi bajye bavuza ayo makondera, bibabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.
9 Kandi nimutabara mu gihugu cyanyu guteraababisha babagirira nabi, muzajye muvuzaayo makondera ijwi rirenga rirandaze. Nuko muzibukwa n'Uwiteka Imana yanyu, mukizwe ababisha banyu.
10 Kandi mu gihe cy'umunezero wanyu, no mu minsi mikuru yanyu, no mu mboneko z'amezi yanyu, mujye muvuzaayo makondera mu itamba ry'ibitambo byanyu by'uko muri amahoro, nuko azababeraurwibutso rubibukisha imbere y'Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”
11 Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturobw'Ibihamya.
12 Abisirayeli barahagurukabava mu butayubwa Sinayi, bakurikije ibyo bari bategetswe by'urugendo, icyo gicu gihagarara mu butayubwa Parani.
13 Uko ni ko guhagurukakwabo kwa mbere, bagenda uko bategekewe n'Uwiteka mu kanwa ka Mose.
14 Habanza guhagurukaibendera ry'icyiciro cy'Abayuda nk'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abayuda yari Nahashoni mwene Aminadabu.
15 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abisakari yari Netanēli mwene Suwari.
16 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abazebuluniyari Eliyabu mwene Heloni.
17 Ubuturobwera burashingurwa, Abagerushoni n'Abamerari bagenda baburemērewe.
18 Ibendera ry'icyiciro cy'Abarubenirihagurukank'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abarubeniyari Elisuri mwene Shedewuri.
19 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abasimeyoni yari Shelumiyeli mwene Surishadayi.
20 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abagadi yari Eliyasafu mwene Deweli.
21 Abakohati bahagurukabaremērewe iby'Ahera, basangaubuturobamaze kubushinga.
22 Ibendera ry'icyiciro cy'Abefurayimu rihagurukank'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abefurayimu yari Elishama mwene Amihudi.
23 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abamanase yari Gamaliyeli mwene Pedasuri.
24 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Ababenyamini yari Abidani mwene Gideyoni.
25 Ibendera ry'icyiciro cy'Abadani riba ari ryo risezera ibyiciro byose, rihagurukank'uko imitwe yabo iri. Umutware w'umutwe w'Abadani yari Ahiyezeri mwene Amishadayi.
26 Umutware w'umutwe w'umuryango w'Abashēri yari Pagiyeli mwene Okirani.
27 Umutware w'umutwe w'Abanafutaliyari Ahira mwene Enani.
28 Uko aba ari ko Abisirayeli bakurikirana mu rugendo nk'uko imitwe yabo iri; uko aba ari ko bahaguruka.
29 Mose abwira Hobabu mwene Reweli Umumidiyani, sebukwe wa Mose ati “Turajya mu gihugu Uwiteka yatubwiye ko azaduha. Ngwino tujyane tukugirire ibyiza, kuko Uwiteka yasezeranije kugirira Abisirayeli neza.”
30 Aramusubizaati “Ntituri bujyane, ahubwo ndasubiramu gihugu cyacu muri bene wacu.”
31 Aramubwira ati “Ndakwinginze widusiga, kuko uzi yuko tugiyekujya tubamba amahema mu butayu, naweuzabaamaso yacu.
32 Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.”
33 Barahagurukabava ku musoziw'Uwiteka bagendaurugendo rw'iminsi itatu, isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ibajya imbere, igendaurugendo rw'iminsi itatu ibashakira aho gusibira.
34 Cya gicu cy'Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukagabakabambūra.
35 Uko iyo sanduku yahagurukagaMose yaravugagaati “Uwiteka hagurukaababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”
36 Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukirainzovu z'ibihumbi by'Abisirayeli.”
1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumviseuburakari bwe burakongezwa,umurirow'Uwiteka wicāna muri bo,ukongora abo ku iherezo ry'amagando yabo.
2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo murirourazima.
3 Aho hantu bahita Tabera, kukoumurirow'Uwiteka wicānye muri bo.
4 Abanyamahanga y'ikivange bari hagati y'Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni ndeuzaduha inyama zo kurya?
5 Twibutse ya mafi twariragaubusatukirimuri Egiputa, n'amadegede n'amapapayi, n'ubutunguru bw'ibibabi by'ibibati n'ubutunguru bw'ibijumba, n'udutungurucumu.
6 Ariko none turumye nta cyo dufite, nta kindi turebakitari manu.”
7 Manu iyo yasaga n'utubutotw'ibyatsi byitwa gadi, ishusho yayo yasaga n'iy'ubushishi buva ku giti bwitwa budola.
8 Abantu barazereraga bakayiteranya, bakayisya cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono bakayihinduraudutsima. Kuryoha kwayo kwari nk'uk'udutsima twavuganywe n'amavuta ya elayo.
9 Ikime nijoro cyatonda aho babambye amahema, manu igatondana na cyo.
10 Mose yumva abantu barira,umuntu wese arirana n'inzu ye barira mu miryango y'amahema yabo. Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa cyane, bibabaza Mose.
11 Mose abwira Uwiteka ati “Ni iki gitumaugirira nabiumugaragu wawe? Ni iki kimbujijekukugirirahoumugisha,ukanyikoreza aba bantu bose houmutwaro?
12 Nasamye inda y'ubu bwoko bwose se, ni jye wababyaye kountegeka kubaterura, nkabatengamatira mu gituza, nk'ukoumureziw'umugaboatengamatiraumwana wonka, nkabajyana mu gihugu wasezeranije ba sekuruza?
13 Nakura he inyama zo kugaburiraubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati ‘Duhe inyama tuzirye’?
14 Sinabasha guhekaubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.
15 Nibaungenza uty ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyehoumugisha ne kubonaibyago byanjye.”
16 Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b'abantu koko n'abatware babo,ubazane ku ihema ry'ibonaniro bahagararaneho nawe.
17 Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwukaukurihomubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w'abantu, we kuwuhekawenyine.
18 Kandi bwira abantu uti: Mwiyerezeumunsi w'ejo kandi muzarya inyama, kuko muririye ku matwi y'Uwiteka mukavuga muti ‘Ni ndeuzaduha inyama zo kurya, ko twari tumereye neza muri Egiputa?’Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya.
19 Ntimuzaziryaumunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri,
20 ahubwo muzaziryaukwezi kose mugezeaho zizabatungukiramu mazuru zikababihira, kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti ‘Twaviriye iki muri Egiputa?’”
21 Mose aramusubizaati “Ubwoko ndi hagati ni abagabo bigenzauduhumbi dutandatu, umva kouvuzeuti ‘Nzabaha inyama baziryeukwezi kose.’
22 Bazababagira imikumbi n'amashyo byo kubahaza? Cyangwa amafi yo mu nyanja yose azabateranirizwa yo kubahaza?”
23 Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y'Uwiteka abaye magufi? Noneurareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”
24 Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y'Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b'abantu, abagotesha ihema ryera.
25 Uwiteka amanukiramuri cya gicu avuganana we, yenda ku Mwukaumuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyehobarahanura, bagarukiriza aho.
26 Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubarew'abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanuriraaho mu ngando.
27 Umuhungu w'umusoreagenda yiruka abwira Mose ati “Eludadina Medadi barahanuriramu ngando.”
28 Yosuwa mwene Nuni, wariumufasha wa Moseuhereye mu busorebwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.”
29 Mose aramubazaati “Ni jyeurwaniye ishyaka? Icyampa ab'ubwoko bw'Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!”
30 Mose asubirana mu ngando n'abakuru ba Isirayeli.
31 Umuyagauturukaku Uwiteka,uzanainturumbutsi zivuye ku nyanja,uzigusha aho babambye amahema n'impande zose, zigeza ahoumuntu yagendaurugendo rw'umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n'intambwe enye z'intoki.
32 Abantu barahaguruka, biriza uwo munsi bazitoragura bakesha ijoro, biriza n'undi munsi. Uwatoraguye nke aba atoraguye homeru cumi. Bazanika hose impande zose z'ingando zabo.
33 Inyama bakizishinze amenyo bataramara kuzitapfuna,uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugigaikomeye cyane.
34 Aho hantu bahita Kiburotihatava, kuko ari ho bahambye abifuzaga.
35 Abantu bahagurukai Kiburotihatava bajya i Haseroti, bahamara iminsi.
1 Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw'Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi.
2 Baravuga bati “NiukuriUwiteka avugiramu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?”Uwiteka arabyumva.
3 Kandi uwo mugaboMose yariumugwanezaurusha abantu bo mu isi bose.
4 Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry'ibonaniro.”Barasohoka uko ari batatu.
5 Uwiteka amanukiramu nkingi y'igicu, ahagarara mu muryango w'Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza.
6 Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamoumuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.
7 Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.
8 Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kuneguraumugaragu wanjye Mose?”
9 Bikongerezauburakari bw'Uwiteka, aragenda.
10 Cya gicu kiva hejuru y'Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk'urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.
11 Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy'icyaha twakoreshejwe n'ubupfu, tukizaniraurubanza.
12 Ndakwingize, ye kumerank'igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.”
13 Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.”
14 Uwiteka asubizaMose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n'isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y'ingando z'amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.”
15 Bakingiranira Miriyamu inyuma y'ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa.
16 Nyuma ubwo bwoko burahagurukabuva i Haseroti, bubamba amahema mu butayubwa Parani.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukureumuntu mu muryango wa ba sekuruzawose,umuntu wese ariumutware wabo.”
3 Mose abatuma ari mu butayubwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli.
4 Aya ni yo mazina yabo:
Mu muryango wa Rubenihatumwa Shamuwa mwene Zakuri.
5 Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.
6 Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.
7 Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.
8 Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.
9 Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.
10 Mu muryango wa Zebulunihatumwa Gadiyeli mwene Sodi.
11 Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.
12 Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.
13 Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.
14 Mu muryango wa Nafutalihatumwa Nakibi mwene Vofusi.
15 Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.
16 Ayo ni yo mazina y'abantu Mose yatumye gutataicyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.
17 Mose abatuma gutataigihugu cy'i Kanāni, arababwira ati “Muzamukiremuri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy'imisozi miremire.
18 Mutateigihugu mumenye uko kimeze, n'abantu bagituyemomumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,
19 n'igihugu batuyemoyuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n'imidugudubatuyemouko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z'amabuye cyangwa izigoteshejwe,
20 n'ubutakabw'icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushireubwoba muzaneku mbuto z'icyo gihugu.”Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.
21 Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayubwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n'urugabano rw'i Hamati.
22 Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayibari bariyo. Heburonihamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
23 Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry'inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z'imitini.
24 Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo.
25 Bamaze gutataigihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.
26 Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayubwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu.
27 Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, niukurikoko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo.
28 Ariko abantu bagituyemoni abanyamaboko, kandi imiduguduyabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.
29 Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”
30 Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
31 Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”
32 Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemotugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.
33 Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumezenka zo.”
1 Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!
3 Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugirango tuhicirwe n'inkota? Abagore bacu n'abana bacu bazaba iminyago, ikiruta si uko twasubiramuri Egiputa?”
4 Baravuganabati “Twishyirirehoumugabadusubiremuri Egiputa.”
5 Maze Mose na Aroni bikubitira hasi bubamye, imbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari riteraniye aho.
6 Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubarew'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,
7 babwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose bati “Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane.
8 Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy'amata n'ubuki.
9 Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu: tuzabarya nk'imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu, ntimubatinye.”
10 Iteraniro ryose ritegeka ko babicisha amabuye. Mazeubwiza bw'Uwiteka bubonekera Abisirayeli bose buri mu ihema ry'ibonaniro.
11 Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa n'ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?
12 Ndabateza mugiga, mbakurehoumwandu wabo, nkugireubwoko bubarutaubwinshi, bubarusha amaboko.”
13 Mose abwira Uwiteka ati “Abanyegiputa bazabyumva, kuko wakuje ubu bwoko muri bo amaboko yawe,
14 babibwire bene icyo gihugu. Barumvise yuko wowe Uwiteka uri hagati muri ubu bwoko, kuko wowe Uwitekaubonwa n'amaso, kandi igicu cyawe gihagarara hejuru yabo,ukajya imbere yabo uri mu nkingi y'igicu ku manywa, no mu nkingi y'umurironijoro.
15 None niwica ubu bwoko nk'umuntu umwe, amahanga yumvise inkuru yawe azavuga ati
16 ‘Uwiteka yananiwe kujyana ubwo bwoko mu gihugu yarahiye ko azabuha, icyo ni cyo cyatumye abwicira mu butayu.’
17 None imbaraga z'umwami wanjye ziyerekane ko ari nyinshi nk'uko wavuze uti
18 ‘Uwiteka atinda kurakara, afite kugiraneza kwinshi, ababarira gukiranirwa n'ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruzan'ubuvivi.’
19 Babarira gukiranirwa k'ubu bwoko nk'uko imbabazi zawe ari nyinshi, nk'uko wabubabariragauhereye igihe baviriye mu Egiputaukageza ubu.”
20 Uwiteka aramubwira ati “Ndabababariye nk'ukounsabye.
21 Ariko niukurindahiye guhoraho kwanjye n'uko isi yose izuzuraicyubahiro cy'Uwiteka,
22 kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n'ubwiza bwanjye, n'ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.
23 Niukurintibazabona igihugu narahiye ba sekuruzako nzakibaha, nta n'umwe wo mu bansuzuguyeuzakibona,
24 keretseumugaragu wanjye Kalebu, kuko yari afite undi mutima, agakurikira uko muyobora muri byose, nzamujyana mu gihugu yagiyemo,urubyaro rwe ruzakigira gakondo.
25 Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri kiriya gikombe, ejo muzahindukiremusubiremu butayumu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
26 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
27 “Nzageza he kwihanganira iri teraniro ribi rinyitotombera? Numvise kwitotomba kw'Abisirayeli banyitotombera.
28 Babwire uti ‘Uwiteka aravuga ati: Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiyemu matwi yanjye.
29 Intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu: ababazwe mwese, abamaze imyaka makumyabiri n'abayisāgije mwese mwanyitotombeye.
30 Niukurintimuzajya mu gihugu narahirishije kumanikaukubokoyuko nzabatuzamo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
31 Ariko abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, abo ni bo nzakijyanamo bamenye igihugu mwanze.
32 Ariko mwe, intumbi zanyu zizagwa muri ubu butayu.
33 Kandi abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragira amatungo mu butayu, bazagendana igihano cyo kurarikira kwanyu kwinshi, bageze aho imibiri yanyu izaba irimbukiyemu butayu.
34 Nk'uko iminsi ingana mwatatiyemo icyo gihugu uko ari mirongo ine,umunsiuzahwana n'umwaka. Ni yo muzamara murihoigihano cyo gukiranirwa kwanyu kwinshi uko imyaka ari mirongo ine, kandi muzamenya ko nabahindutse.’
35 Jyewe Uwiteka ndabivuze: sinzabura kugenza ntyo iri teraniro ribi ryose riteraniye kundwanya. Bazarimbukiramuri ubu butayu, ni mo bazapfira.”
36 Ba bagabo Mose yatumye gutataicyo gihugu, bakagaruka bakabara inkuru y'incamugongo yacyo, bigatuma iteraniro ryose rimwitotombera,
37 abo bagabo babaze inkuru y'incamugongo y'icyo gihugu, bicirwa na mugigaimbere y'Uwiteka.
38 Ariko Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, aba ari bo barokoka mu bagiye gutataicyo gihugu.
39 Mose abwira Abisirayeli bose ya magambo, abantu barababara cyane.
40 Bazinduka kare mu gitondo, bazamukaumusozibawujya mu mpinga, bati “Dore turi hano, turazamuka tujya aho Uwiteka yasezeranije kuduha, twakoze icyaha.”
41 Mose arababwira ati “Mucumuriraiki itegeko ry'Uwiteka? Icyo mukorantikiri bugende neza.
42 Ntimuzamuke kuko Uwiteka atari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.
43 Muri busangeyo Abamaleki n'Abanyakanāni mwicwe n'inkota. Kuko mwasubiyeinyuma ntimukurikire uko Uwiteka abayobora, biri butumeUwiteka atabana namwe.”
44 Maze bo barabisuzugura, barazamuka ngo bajye mu mpinga y'umusozi, ariko isanduku y'Isezerano ry'Uwiteka, na Mose, ntibava aho babambye amahema.
45 Maze Abamaleki bamanukanan'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumarakugeramu gihugu muzaturamombaha,
3 mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguzaumuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n'umutimaukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibeumubabweuhumuriraUwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi,
4 uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ry'ifu ry'igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo,
5 kandiuzitegure n'igice cya kane cya hini ya vino y'ituro ry'ibyokunywa, rituranwe n'icyo gitambo cyoswa cyangwa n'igitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa n'umwana w'intama umwe.
6 Cyangwa niba ari isekurumey'intama itambwa,uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ry'ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo,
7 kandi ituro ry'ibyokunywauturanana yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibeumubabweuhumuriraUwiteka neza.
8 Kandi niwitegura ikimasa cy'igitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguzaumuhigo, cyangwa cy'uko uri amahoro ngougitambire Uwiteka,
9 ugitamba aturanena cyo ituro ry'ibice bya cumi bitatu bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'igice cya kabiri cya hini y'amavuta ya elayo.
10 “‘Kandi ituro ry'ibyokunywauturanana cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n'umuriroy'umubabweuhumuriraUwiteka neza.
11 “‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurumey'intama yose, no ku mwana w'isekurumew'intama cyangwa w'ihene wose.
12 Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukorano ku bindi, uko bingana.
13 Abe ari ko ba kavukirebose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabweuhumuriraUwiteka neza.
14 Kandiumunyamahanga nasuhukiramuri mwe, cyangwauzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa n'umurirocy'umubabweuhumuriraUwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza.
15 Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe n'umunyamahangaubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumezeabe ari koumunyamahanga amera imbere y'Uwiteka.
16 Itegeko rimwe n'umuhango umwe mubisangire n'umunyamahangaubasuhukiyemo.’”
17 Uwiteka abwira Mose ati
18 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimugeramu gihugu mbajyanamo
19 mukarya ku mitsima yacyo, muzajye muturaUwiteka ituro ryererezwa.
20 Ku muganura w'irobe ryanyu muzajye muturaagatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuyemu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza.
21 Ku muganura w'irobe ryanyu mujye muturaUwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose.
22 “‘Kandi nimukoraicyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose,
23 ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose,uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose,
24 niba icyo cyaha gikozwe n'abatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cy'umusoreho igitambo cyoswa cy'umubabweuhumuriraUwiteka neza, baturanena cyo ituro ryo kuri cyo ry'ifu n'ituro ryo kuri cyo ry'ibyokunywauko byategetswe, batambe n'isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.
25 Umutambyi ahongerere iteraniro ry'Abisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro, n'igitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye.
26 Nuko iteraniro ry'Abisirayeli ryose n'umunyamahangaubasuhukiyemo bazababarirwa, kukoubwoko bwose bwagikoze butacyitumye.
27 “‘Kandiumuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambeumwagazi w'iheneutaramaraumwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha.
28 Umutambyi ahongerereumuntu wajijwe agakorera imbere y'Uwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa.
29 Musangize itegekoukozeicyaha atacyitumye wese, kavukirewo mu Bisirayeli n'umunyamahangaubasuhukiyemo.
30 “‘Arikoumuntuukoraicyaha yihandagaje naho yaba kavukirecyangwaumusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe.
31 Kuko yasuzuguyeijambo ry'Uwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.’”
32 Abisirayeli bakiri mu butayu, basangaumuntuutoragura inkwi ku isabato.
33 Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni n'iteraniro ryose.
34 Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza.
35 Uwiteka abwira Mose ati “Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y'aho baganditse.”
36 Iteraniro ryose rimujyana inyuma y'aho, bamuteraamabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose.
37 Uwiteka abwira Mose ati
38 “Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo y'imyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozowose agashumi k'umukarawa kabayonga.
39 Izo nshunda muzambarire kugirango muzitegereze, mwibuke amategeko y'Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw'imitima yanyu n'ukw'amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano,
40 kugirango mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubereImana yanyu abera.
41 Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriyemu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”
1 Kōra mwene Isuhariwa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.
2 BahagurukiraMose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b'iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.
3 Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukorabirahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera:umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y'iteraniro ry'Uwiteka?”
4 Mose abyumvise yikubitahasi yubamye.
5 Abwira Kōra n'abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n'uwerauwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.
6 Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n'abo mufatanije mwese,
7 ejo muzabishyiremoumuriro, muwushyirireho imibavu imbere y'Uwiteka,umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ariuwera. Ibyo mukorabirahagije mwa Balewi mwe.”
8 Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi:
9 mbese mwarabisuzuguyeyuko Imana y'Abisirayeli yabarobanuriyemu iteraniro ry'Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukoreimirimo yo mu buturobw'Uwiteka, muhagarare imbere y'iteraniro mubakorere?
10 Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n'ubutambyi?
11 Icyo ni cyo gitumye wowe n'abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”
12 Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba.
13 Ahouragira ngo biroroshye kudukuramu gihugu cy'amata n'ubukiukatwicira mu butayu, kandiugakubitaho no kwigiraumutware wacu?
14 Kandi ntutujyanye mu gihugu cy'amata n'ubuki, ntuduhayegakondo y'imirima n'inzabibu. Mbeseurashaka kumenaamaso y'aba bantu? Ntituri bwitabe.”
15 Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n'indogobe imwe, nta n'umwe muri bo nagiriye nabi.”
16 Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n'iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y'Uwiteka, wowe na bo na Aroni.
17 Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyirehoumubavu, mwese mubizane imbere y'Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, naweubwawe na Aroni muzaneibyotero byanyu.”
18 Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramoumuriro, awushyirahoumubavubahagararana na Mose na Aroni ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
19 Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw'Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.
20 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
21 “Nimwitandukanirize n'iri teraniro kugirango ndirimbure mu kanya gato.”
22 Bikubitahasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y'imyuka y'abafiteumubiribose,umuntu umwe nakora icyaha, mbeseurarakarira iteraniro ryose?”
23 Uwiteka abwira Mose ati
24 “Bwira iteraniro uti ‘Nimuhagurukemuve impande zose z'ubuturobwa Kōra na Datani na Abiramu.’”
25 Mose arahagurukaajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.
26 Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y'aba banyabyaha, ntimugireikintu cyabo mukoraho, kugirango igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburanana bo.”
27 Barahagurukabava impande zose z'ubuturobwa Kōra na Datani na Abiramu.
Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y'amahema yabo n'abagore babo, n'abahungu babo n'abana babo bato.
28 Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukoraimirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.
29 Aba bantu nibapfaurupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.
30 Ariko Uwiteka nakora ikintu cy'inzaduka,ubutakabukasama bukabamirana n'ababo n'ibyabo byose, bakarigita ikuzimubakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguyeUwiteka.”
31 Akimara kuvugaayo magambo yose,ubutakaburi munsi yabo bugabanywamo kabiri,
32 nuko burasama, bubamirana n'ab'amazu yabo, n'abantu ba Kōra bose n'ibintu byabo byose.
33 Nuko bo n'ababo n'ibyabo byose barigita ikuzimubakiri bazima,ubutakabubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.
34 Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutakakwabo, bati “Ubutakabutatumiranatwe!”
35 Umurirouva imbere y'Uwiteka,ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Bwira Eleyazari mwene Aroniumutambyi, akure ibyotero byabo mu muriroubatwitse, naweuseseumurirowo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.
3 Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriyeubugingo bwaboubwabo, babicuremoibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”
4 Eleyazariumutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramoigitwikirizo cy'igicaniro
5 cyo kuberaAbisirayeliurwibutso, kugirango hatagiraumuntuutarimu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi koserezaumubavuimbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.
6 Bukeyebwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.”
7 Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye,ubwiza bw'Uwiteka buraboneka.
8 Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro.
9 Uwiteka abwira Mose ati
10 “Nimuhagurukemuve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”
Bikubitahasi bubamye.
11 Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe,ukureumuriroku gicanirouwugishyiremo,uwushyirehoumubavu,ukijyane vuba mu iteranirourihongerere, kukoumujinyauturutse ku Uwiteka, mugigaigatangira gutera.”
12 Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugigaitangiye guteramu bantu, ashyiraumubavuku muriro, ahongerera abantu.
13 Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugigairashira.
14 Abishwe na mugigaiyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi,utabariyemo abicishijwe n'ibya Kōra.
15 Aroni asubiraaho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugigairashira.
16 Uwiteka abwira Mose ati
17 “Bwira Abisirayeli baguhe inkoni,umuryango wa ba sekuruzawoseuvemoinkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruzaari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye.
18 Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruzawese.
19 Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe.
20 Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”
21 Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni,umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruzaari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.
22 Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya.
23 Bukeyebwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditseuburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.
24 Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza,umuntu wese yenda inkoni ye.
25 Uwiteka abwira Mose ati “Subizainkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugirangoumareho kunyitotombera kwabo badapfa.”
26 Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.
27 Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.
28 Uwigiye hafi wese,uwigiye hafi y'ubuturobw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”
1 Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n'abana bawe n'inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw'iby'Ahera, wowe n'abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k'ubutambyi bwanyu.
2 Kandi bene wanyuumuryango wa Lewi,umuryango wa sogokuruza,ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n'abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y'ihema ry'Ibihamya.
3 Bajye bitondera ibyoubategeka n'ibikwiriye gukorerwa iby'ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y'ibintu by'Ahera n'igicaniro badapfa, namwe mudapfa.
4 Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry'ibonaniro, imirimo y'ihema ryera yose,utariuwo muri bo ntakigire hafi yanyu.
5 Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n'igicaniro, kugirangoumujinyautongera kuba ku Bisirayeli.
6 Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukoraimirimo y'ihema ry'ibonaniro.
7 Wowe n'abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y'ubutambyi bwanyu ku by'igicaniro byose, no ku byo hirya y'umwendaukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahayeubutambyi houmurimow'impano,utariuwo muri mweuzigira hafi azicwe.”
8 Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by'Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n'abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka.
9 Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n'umuriro: ituro ryabo ryose n'igitambo cyabo cyose, n'ituro ryabo ry'ifu ryose, n'igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n'igitambo cyabo gikurahourubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugirango bibe ibyawe n'abana bawe.
10 Ujye ubirīra ahantu hera cyane,umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubereibyera.
11 “Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n'ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye ayaryaho.
12 “Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by'amavuta ya elayo n'inzabibu n'impeke, ni wowe nyihaye.
13 Ibibanza kwera byo mu myaka y'igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b'inzu yawe ajye abiryaho.
14 “Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe.
15 “Uburizabwose bw'ibifiteumubiribyose bazatura Uwiteka, ubw'abantu n'ubw'amatungo bujye bubaubwawe, arikouburizabw'abantu ntukabure kubucungurisha, n'ubw'amatungo azira na bwo ujyeubucungurisha.
16 Ibikwiriye gucungurwa, ujyeubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igicirouzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y'Ahera, ari yo gera makumyabiri.
17 Arikouburizabw'inka cyangwa ubw'intama cyangwa ubw'ihene ntukabucungurishe, ubw'izo niubwera. Ujyeumisha amaraso yabwo ku gicaniro, woseurugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabweuhumuriraUwiteka neza.
18 Inyama zabwo zijye zibaumwanya wawe, nk'uko inkoro izunguzwa n'urushyirw'ukubokorw'iburyo ariumwanya wawe.
19 “Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n'abahungu bawe n'abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwaumunyu, rizahamira iteka imbere y'Uwiteka, risezeraniwe wowe n'urubyaro rwawe.”
20 Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy'Abisirayeli, ntuzagireumugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli.
21 “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n'Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry'ibonaniro.
22 Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y'ihema ry'ibonaniro, batagibwaho n'icyaha bagapfa.
23 Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y'ihema ry'ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli.
24 Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n'Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.”
25 Uwiteka abwira Mose ati
26 “Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikurahoituro muturaUwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy'icyo gice cya cumi.
27 Iryo turo ryererejwe muturarizababarwaho nk'aho ari imyaka y'impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuyeumuvuremwengeramo vino.
28 Uko abe ari ko mujya muturaUwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroniumutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka.
29 Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukuraamaturo yererejwe yose mutureUwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukuraigice cyabyo cyo kwezwa.’
30 “Ubabwire uti ‘Nimumaragukuramoibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk'ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino.
31 Mujye mubīrira aho mushatse hoseubwanyu n'ab'amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukoramu ihema ry'ibonaniro.
32 Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumarakubikuramoibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzabamutononnye ibyera byatuwe n'Abisirayeli ngo mupfe.’”
1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2 “Ibi ni byo bitegekwa n'itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y'igaju idafite inenge cyangwaubusembwa, batigeze gukoresha.
3 MuyiheEleyazariumutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye.
4 Eleyazariumutambyi yendesheurutokiku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekejeumuryango w'ihema ry'ibonaniro.
5 Iyo nka bayosereze imbere ye, bōseuruhurwayo n'inyama zayo n'amaraso yayo n'amayezi yayo.
6 Umutambyi yende ingiga y'umwerezi n'agati kitwa ezobu n'agatambaro k'umuhemba, abijugunye hagati mu murirowosa iyo nka.
7 Maze uwo mutambyi amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubiramu ngando, abe ahumanye ageze nimugoroba.
8 Uwayosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.
9 Umuntuudahumanye ayore ivu ry'iyo nka, aribike inyuma y'aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry'Abisirayeli, ngo bajye barivanga n'amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.
10 Uyoye ivu ryayo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba. Iryo ribere Abisirayeli n'umunyamahangaubasuhukiyemo itegeko ridakuka iteka.’
11 “Uzakora ku ntumbi y'umuntu yose amare iminsi irindwi ahumanye,
12 yihumanuze ayo mazi ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi abone guhumanuka. Ariko natihumanura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ntazaba ahumanutse.
13 Uzakora ku ntumbi y'umuntu wese wapfuye ntiyihumanure, azaba yandujeubuturobw'Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kuko atamishweho ayo mazi ahumanura, azaba ahumanye, azaba akiriho guhumanakwe.
14 “Iri ni itegeko ry'umuntuupfiriye mu ihema:uzinjira muri iryo hema wese n'uribamo wese, bamare iminsi irindwi bahumanye.
15 Kandi ikintu cyose kirangaye kidafiteurupfuko, kizaba gihumanye.
16 Kandiumuntuuzabaari mu gasozi agakora ku ntumbi y'uwicishijwe inkota, cyangwa ku ntumbi yindi, cyangwa ku igufwa ry'umuntu cyangwa ku gituro, amare iminsi irindwi ahumanye.
17 “Uhumanye bamwendere ku ivu rya cya gitambo cyatambiwe ibyaha, barishyire mu rwabya, barisukehoamazi yatembaga.
18 Umuntuudahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi, ayamishe kuri rya hema no ku bintu byose no ku bantu bari baririmo, no kuuwakoze ku igufwa cyangwa kuuwishwe, cyangwa ku ntumbi yindi cyangwa ku gituro.
19 Kandi uwo muntuudahumanye amishe kuuhumanye ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Nuko ku wa karindwi amuhumanure, na we amese imyenda ye yiyuhagire, nimugoroba abe ahumanutse.
20 “Arikoumuntuuzahumanantiyihumanure, azakurirwe hagati y'iteraniro, kuko yanduje Ahera h'Uwiteka. Kuko atamishweho amazi ahumanura, azaba ahumanye.
21 Iryo ribabere itegeko ridakuka. Kandiumishe ayo mazi ahumanura amese imyenda ye,uyakozeho abe ahumanye ageze nimugoroba.
22 Kandi ikintu cyoseuhumanya azakoraho kibe gihumanye,uzagikoraho abe ahumanye ageze nimugoroba.”
1 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera mu butayubwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko bugumai Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba.
2 Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni.
3 Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y'Uwiteka!
4 Kandi mwazaniye iki iteraniro ry'Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n'amatungo yacu?
5 Mwadukuriyeiki muri Egiputa mukatuzanaaha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.”
6 Mose na Aroni bava imbere y'iteraniro bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro, bikubitahasi bubamye,ubwiza bw'Uwiteka burababonekera.
7 Uwiteka abwira Mose ati
8 “Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurireamazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n'amatungo yaryo amazi yo kunywa.”
9 Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y'Uwiteka uko yamutegetse.
10 Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y'icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”
11 Mose amanikaukubokoakubitaicyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhiran'amatungo yaryo.
12 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y'Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”
13 Ayo ni yo mazi y'i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe.
14 Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose.
15 Ba sogukuruzabaramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza.
16 Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukuramu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi,umuduguduwo ku rugabano rwawe.
17 Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagiraumurimacyangwauruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzacamu nzira y'umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugezeaho tuzarangiriza igihugu cyawe.”
18 Umwami wa Edomu aramusubizaati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.”
19 Abisirayeli baramubwira bati “Tuzacamu nzira nini, kandi twebwe n'amatungo yacu nitunywaamazi yawe, tuzakwishyura icyouzacira. Reka tuhacen'amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”
20 Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.”Abedomu babashingiraurugerero rw'ingabo nyinshi n'amaboko menshi.
21 Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukirabakahareka.
22 Bahagurukai Kadeshi, iteraniro ry'Abisirayeli ryose rigera ku musoziHori.
23 Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musoziHori uri ku rugabano rw'igihugu cya Edomu ati
24 “Aroni agiye gusangaubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y'i Meriba.
25 Jyana Aroni na Eleyazariumwana we,ubazamureumusoziHori,
26 wambure Aroni imyambaro yeuyambike Eleyazariumwana we, maze Aroni ari bupfireyo asangeubwoko bwe.”
27 Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musoziwa Hori, iteraniro ryose ribareba.
28 Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazariumwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y'uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka.
29 Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.
1 Umunyakanāniumwami wa Arada waturagai Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.
2 Abisirayeli bahiga Uwitekaumuhigobati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imiduguduyabo tuyirimbure.”
3 Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imiduguduyabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.
4 Bahagurukaku musoziwa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo.
5 Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriyeiki muri Egiputa mukatuzanagupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.”
6 Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.
7 Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremoizi nzoka.”Mose arabasabira.
8 Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo,uyimanike ku giti cy'ibendera, mazeuwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.”
9 Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.
10 Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.
11 Bahagurukamuri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayubw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu.
12 Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi.
13 Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugeziwa Arunoni, uri mu butayuugaturukamu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoniariurugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori.
14 Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo
“Vahebu y'i Sufu,
N'utugezitwa Arunoni,
15 N'umukokew'utugezi
Ugenda werekeje ku mazu ya Ari,
Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.”
16 Barahahagurukabajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”
17 Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati
“DudubizaRiba, nimuriririmbe.
18 Iri ni iriba ryafukuwen'abatware,
Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiro
N'ingegene zabo.”
Bahagurukamuri ubwo butayubajya i Matana,
19 barahahagurukabajya i Nahaliyeli, barahahagurukabajya i Bamoti.
20 Barahahagurukabajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeyeubutayu.
21 Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoniumwami w'Abamori bati
22 “Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzacamu nzira y'umwami tugezeaho tuzarangiriza igihugu cyawe.”
23 Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruzaingabo ze zose, ajya mu butayugusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli.
24 Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunonibageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kukourugabano rw'Abamoni rwari rufiteingerero zikomeye.
25 Abisirayeli batsinda iyo miduguduyose, batura mu miduguduy'Abamori yose, i Heshiboni no mu miduguduihereranye na ho yose.
26 Kuko i Heshiboni rwariururembo rwa Sihoniumwami w'Abamori, warwanijeumwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.
27 Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati
“Nimuze i Heshiboni,
Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe
28 Kukoumurirowaturutse i Heshiboni,
Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,
Kigatwika Ari y'i Mowabu,
N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni.
29 Ubonye ishyano, Mowabu!
Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.
Yahaye abahungu babo guhunga,
Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano
Na Sihoniumwami w'Abamori.
30 Twarabarashe, i Heshiboni harimbukanan'igihugu cyaho kigeza i Diboni,
Turimbura igihugu tugezai Nofaki,
Inkongi igera i Medeba.”
31 Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori.
32 Mose atuma abatasi gutataYazeri batsinda imiduguduyaho, birukanaAbamori bari bariyo.
33 Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogiumwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyingo abarwanirizeyo.
34 Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Naweumugirire uko wagiriye Sihoniumwami w'Abamori, wa wundi wariutuyei Heshiboni.”
35 Bamurimburanan'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.
1 Abisirayeli barahagurukababamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.
3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwaumutiman'Abisirayeli.
4 Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati “None uyu mutweuzarigata abatugosebose, nk'uko inka ikunūzaubwatsi bwo mu rwuri.”Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.
5 Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufuratemu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.
6 Nuko ndakwinginze, ngwinoumvumireabo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukanemu gihugu, kuko nzi yuko uwouheshaumugisha awuhabwa, uwouvumaakaba ikivume.”
7 Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwiraubutumwa bwa Balaki.
8 Arababwira ati “Nimumarehano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.”Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu.
9 Imana iza aho Balāmu ari iramubazaiti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”
10 Balāmu asubizaImana ati “Balaki mwene Siporiumwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo:
11 dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwinoubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’”
12 Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvumeabo bantu kuko bahaweumugisha.”
13 Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubireiwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”
14 Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubirakuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”
15 Balaki arongera atuma abandi batware baruta aboubwinshi, babarusha n'icyubahiro.
16 Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuzakumwitaba,
17 kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyouzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze,umuvumireabo bantu.”
18 Balāmu asubizaabagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuyeinzu ye, sinabasha gukoraibitandukanan'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.
19 None ndabinginze, namwe murarehano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”
20 Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara,uhagurukeujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyoukora.”
21 Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu.
22 Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.
23 Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubizamu nzira.
24 Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhōra w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu.
25 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.
26 Marayika w'Uwiteka asubirainyuma ahagarara mu mpatānwa, hatariumwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.
27 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubitainkoni ye.
28 Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubitaaka gatatu?”
29 Balāmu arayisubizaati “Nguhoyekunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”
30 Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguhekaiteka, nkageza kuri uyu munsi? Hariubundi nigeze kukugirira ntyo?”
Arahakana ati “Oya.”
31 Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubitahasi yubamye.
32 Marayika w'Uwiteka aramubazaati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.
33 Indogobe yambonye ikebanukiraimbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”
34 Balāmu abwira marayika w'Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yukouhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko nibaurebako ari bibi, reka nsubireyo.”
35 Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujyauvuga.”Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.
36 Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu muduguduw'i Mowabu uri ku mugeziwa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira.
37 Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiyeagatitibiranyo? Ni iki cyakubuzagakunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuzaukagira icyubahiro?”
38 Balāmu asubizaBalaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvugaubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”
39 Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.
40 Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.
41 Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamuraumusoziwitwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko.
1 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi,unyitegurirehano amapfizi arindwi n'amasekurumey'intama arindwi.”
2 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurumey'intama.
3 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.”Ajya mu mpinga y'ibiharabuge.
4 Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurumey'intama.”
5 Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subirakuri Balakiuvugautya.”
6 Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe.
7 Acaumuganiuhanura ati
“Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,
Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba.
Ati ‘Ngwinoumvumireubwoko bwa Yakobo,
Ngwinourakarireubwoko bwa Isirayeli.’
8 Navuma nte abo Imana itavumye?
Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?
9 Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare,
Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi.
Dore niubwoko buturaukwabwo,
Ntibuzabarwa mu mahanga.
10 Ni ndeubasha kubaraumukungugu w'ubwoko bwa Yakobo?
Cyangwa ni ndeubasha kubaraigice cya kane cy'Abisirayeli?
Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa,
Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!”
11 Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvumaababisha banjye, noneubaheshejeumugisha musa?”
12 Aramusubizaati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?”
13 Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari houbamvumirira.”
14 Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugezamu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurumey'intama ku gicaniro cyose.
15 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpuriren'Uwiteka hariya.”
16 Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subirakuri Balakiuvugeutya.”
17 Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubazaati “Uwiteka yavuze iki?”
18 Acaumuganiuhanura ati
“HagurukaBalaki wumve,
Ntegeraugutwi, mwene Sipori.
19 Imana siumuntu ngo ibeshye,
Kandi siumwana w'umuntu ngo yicuze.
Ibyo yavuze, no gukorantizabikora?
Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?
20 Dore nategetswe kubaheshaumugisha,
Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.
21 Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo,
Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli,
Uwiteka Imana iri kumwe na bo,
Niumwami wabo, bayivugiriza impundu.
22 Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana,
Ifite amaboko nk'ay'imbogo.
23 Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo,
Nta bupfumu buri mu Bisirayeli,
Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.
24 Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore,
Buvumbuka nk'intare y'ingabo.
Ntizaryama itararyaumuhigo,
Itaranywa amaraso y'abishwe.”
25 Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubahesheumugisha na muke.”
26 Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ”
27 Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda koubamvumirirayo.
28 Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeyeubutayu.”
29 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi,unyitegurirehano amapfizi arindwi n'amasekurumey'intama arindwi.”
30 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurumey'intama.
1 Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeliumugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu.
2 Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk'uko imiryango yabo iri. Umwuka w'Imana amuzaho,
3 acaumuganiuhanura ati
“Balāmu mwene Bewori aravuga,
Umuntu wariuhumirije amaso aravuga.
4 Haravugauwumva amagambo y'Imana,
Uwerekwa Ishoborabyose,
Uwikubitahasi akagira amaso areba.
5 Ati ‘Erega amahema yawe ni meza,
Wa bwoko bwa Yakobo we.
Ubuturobwawe ni bwiza,
Wa bwoko bwa Isirayeli we.
6 Burambuye nk'ibikombe,
Nk'imirima y'uburabyo yegereyeuruzi,
Nk'imisāga Uwiteka yateye,
Nk'imyerezi imeze iruhande rw'amazi.
7 Amazi azatemba avuye mu ndobo z'ubwo bwoko,
Urubyaro rwabwo ruzabaaho amazi menshi ari.
Umwami wabwo azasumba Agagi,
Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’
8 Imana yabukuyemuri Egiputa ni yo ibujyana,
Ifite amaboko nk'ay'imbogo,
Buzarya amahanga abubereye ababisha,
Buzamenagura amagufwa yabo,
Buzabahinguranisha imyambi yabwo.
9 Bwarabunze buryama nk'intare y'ingabo,
Nk'intare y'ingore, bwavumburwa na nde?
Uzakwifurizaumugisha wese awuhabwe,
Uzakuvumawese avumwe.”
10 Balāmu yikongerezauburakari bwa Balaki, Balaki akubitamu mashyi abwira Balāmu ati “Nagutumiriye kuvumaababisha banjye, noneubaheshejeumugisha musa aka gatatu!
11 Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujijeicyubahiro.”
12 Balāmu asubizaBalaki ati “Sinabwiye n'intumwa zawe wantumyeho nti
13 ‘Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuyeinzu ye, sinabasha gukoraibitandukanan'itegeko ry'Uwiteka, gukoraicyiza cyangwa ikibi nihangiye, icyo Uwiteka azajya ambwira ni cyo nzajya mvuga?’
14 None ngiye mu bwoko bwanjye. Reka ngusobanurireibyo buriyabwoko buzagiriraubwawe mu bihe bizaza.”
15 Acaumuganiuhanura ati
“Balāmu mwene Bewori aravuga,
Umuntu wariuhumirije amaso aravuga.
16 Haravugauwumva amagambo y'Imana,
Akamenyaubwenge bw'Isumbabyose,
Uwerekwa Ishoborabyose,
Uwikubitahasi akagira amaso areba.
17 Ati ‘Ndamurebaariko si ubu,
Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi.
Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,
Inkoni y'ubwami izaboneka
Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli,
Izagiriza inkiko z'i Mowabu,
Izatsinda hasi Abasheti bose.
18 Edomu hazahindūrwa,
Seyiri na ho hazahindūrwa,
Abaho bari ababisha b'Abisirayeli,
Ubwoko bwa Isirayeli buzakora iby'ubutwari.
19 Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n'utwara ibihugu,
Azarimbura abacitse ku icumu bo mu midugudu.’”
20 Yitegera Abamaleki acaumuganiuhanura ati
“Abamaleki bari aba mbere baruta ayandi mahanga,
Ariko ibya nyuma byabo bizaba kurimbuka.”
21 Yitegera Abakeni acaumuganiuhanura ati
“Ubuturobwawe bukomeyeubutavaho,
Icyari cyawe kiri ku gitare,
22 Ariko Abakeni bazanyagwa.
Bizaba ryari?
Bizaba ubwo Abashuri bazakujyana uri imbohe.”
23 Arongera acaumuganiuhanura ati
“Ayii we! Ni ndeuzabasha kubaho,
Ubwo Imana izakora ibyo?
24 Ariko inkuge zizaturukaku nkombe y'i Kitimu,
Zibabaze Abashuri, zibabaze n'Abeberi,
Maze na bo bazarimbuka.”
25 Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubireiwe. Balaki na we asubiraiwe.
1 Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi,
2 kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubitahasi imbere y'imana zabo.
3 Abisirayeli bifatanya na Bāli y'i Pewori, bikongerezauburakari bw'Uwiteka.
4 Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose,umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugirangouburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”
5 Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y'i Pewori.”
6 Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
7 Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroniumutambyi, abibonye ahagurukahagati mu iteraniro, yenda icumu
8 akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugorerimufataku nda ye. Mugigaishira ubwo mu Bisirayeli.
9 Abishwe na mugigaiyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.
10 Uwiteka abwira Mose ati
11 “Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroniumutambyi, atumyeuburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiyeifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.
12 Nuko none vuga uti ‘Dore muhayeisezerano ryanjye ry'amahoro,
13 rizamuberahamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’”
14 Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu,umutware w'inzu ya ba sekuruzawo mu Basimeyoni.
15 Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wariumutware w'ab'inzu ya ba sekuruzay'Abamidiyani.
16 Uwiteka abwira Mose ati
17 “Girira Abamidiyani nk'ababishaubice,
18 kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kuboheshauburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo,umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori.”
1 Hanyuma ya mugigaiyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroniumutambyi ati
2 “Mubareumubarew'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk'uko amazu ya ba sekuru ari.”
3 Mose na Eleyazariumutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati
4 “Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n'Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.
5 Rubenini we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubenini aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu,
6 na Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n'Abakarumi.
7 Iyo ni yo miryango y'Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.
8 Bene Palu ni Eliyabu.
9 Bene Eliyabu ni Nemuwelina Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n'iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka,
10 ubutakabukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga,umurirougakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore.
11 Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa.
12 Bene Simiyoni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweliwakomotsweho n'umuryango w'Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n'umuryango w'Abayamini, na Yakini wakomotsweho n'umuryango w'Abayakini,
13 na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera, na Shawuli wakomotsweho n'umuryango w'Abashawuli.
14 Iyo ni yo miryango y'Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri.
15 Bene Gadi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n'umuryango w'Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n'umuryango w'Abahagi, na Shuni wakomotsweho n'umuryango w'Abashuni,
16 na Ozini wakomotsweho n'umuryango w'Abozini, na Eri wakomotsweho n'umuryango w'Aberi,
17 na Arodi wakomotsweho n'umuryango w'Abarodi, na Areli wakomotsweho n'umuryango w'Abareli.
18 Iyo ni yo miryango y'Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.
19 Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanāni.
20 Bene Yuda nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n'umuryango w'Abashela, na Perēsi wakomotsweho n'umuryango w'Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera.
21 Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n'umuryango w'Abahamuli.
22 Iyo ni yo miryango y'Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n'ibihumbi bitandatu na magana atanu.
23 Bene Isakari nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n'umuryango w'Abatola, na Puwa wakomotsweho n'umuryango w'Abapuwa,
24 na Yashubu wakomotsweho n'umuryango w'Abayashubu, na Shimuroniwakomotsweho n'umuryango w'Abashimuroni.
25 Iyo ni yo miryango y'Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana atatu.
26 Bene Zebulunink'uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n'umuryango w'Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n'umuryango w'Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahilēli.
27 Iyo ni yo miryango y'Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.
28 Bene Yosefu nk'uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.
29 Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n'umuryango w'Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n'umuryango w'Abagileyadi.
30 Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n'umuryango w'Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n'Abaheleki,
31 na Asiriyeli wakomotsweho n'umuryango w'Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashekemu,
32 na Shemida wakomotsweho n'umuryango w'Abashemida, na Heferi wakomotsweho n'umuryango w'Abaheferi.
33 Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.
34 Iyo ni yo miryango y'Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi.
35 Bene Efurayimu nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shutelawakomotsweho n'umuryango w'Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n'umuryango w'Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n'umuryango w'Abatahani.
36 Bene Shutelani aba: Erani wakomotsweho n'umuryango w'Aberani.
37 Iyo ni yo miryango y'Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana atanu.
Abo ni bo buzukuruzaba Yosefu nk'uko imiryango yabo iri.
38 Bene Benyamini nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n'umuryango w'Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n'umuryango w'Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n'umuryango w'Abahiramu,
39 na Shufamuwakomotsweho n'umuryango w'Abashufamu, na Hufamuwakomotsweho n'umuryango w'Abahufamu.
40 Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n'umuryango w'Abarudi. Nāmani yakomotsweho n'umuryango w'Abanāmani.
41 Abo ni bo buzukuruzaba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu.
42 Bene Dani nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamuyakomotsweho n'umuryango w'Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n'imiryango y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri.
43 Imiryango y'Abashuhamuyose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana ane.
44 Bene Asheri nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n'umuryango w'Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n'umuryango w'Abishivi, na Beriya wakomotsweho n'umuryango w'Ababeriya.
45 Bene Beriya bakomotsweho n'iyi miryango: Heberi yakomotsweho n'umuryango w'Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n'umuryango w'Abamalikiyeli.
46 Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.
47 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane.
48 Bene Nafutalink'uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n'umuryango w'Abaguni,
49 na Yeseri wakomotsweho n'umuryango w'Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashilemu.
50 Iyo ni yo miryango y'Abanafutalink'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana ane.
51 Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bariuduhumbi dutandatu n'igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.
52 Uwiteka abwira Mose ati
53 “Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk'ukoumubarew'amazina yabo uri.
54 Abaruta abandiubwinshiuzabahe gakondo nini, abakeuzabahe gakondo nto. Umuryango woseuzahabwe gakondo ihwanye n'umubarew'ababazwe bo muri wo.
55 Ariko igihugu kizagabanywe n'ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y'imiryango ya ba sekuruza.
56 Ukoubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n'abake.”
57 Ababazwe bo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abakohati. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamerari.
58 Iyi ni yo miryango y'Abalewi:umuryango w'Abalibuni n'uw'Abaheburoni, n'uw'Abamahali n'uw'Abamushi n'uw'Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.
59 Muka Amuramuyitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na AmuramuAroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.
60 Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
61 Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezagaumuriroudakwiriye imbere y'Uwiteka.
62 Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamazeukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n'Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.
63 Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazariumutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
64 Ariko muri bo ntihaba n'umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroniumutambyi, babariye Abisirayeli mu butayubwa Sinayi.
65 Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.”Ntihasigara n'umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
1 Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.
2 Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazariumutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati:
3 “Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.
4 Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyayeumuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”
5 Mose ashyira Uwitekaurubanza rwabo.
6 Uwiteka abwira Mose ati
7 “Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubahagakondo muri bene wabo wa se,uzatume baragwa gakondo ya se.
8 Kandiubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatumeumukobwa we aragwa gakondo ye.
9 Nadasigaumukobwa, muzahebene se gakondo ye.
10 Nadasiga bene se, muzaheba se wabo gakondo ye.
11 Nadasiga ba se wabo,uzahegakondo ye mwene wabourushaho kumubabugufimu muryango we, abe ari weuyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’”
12 Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musoziwa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.
13 Numarakucyitēgera naweuzapfa,usangeubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze,
14 kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayubwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.”Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayubwa Zini.
15 Mose abwira Uwiteka ati
16 “Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafiteumubiribose, atoranyeumuntu wo gutwara iteraniro,
17 wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamoakabacyura, kugirango iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagiraumwungeri.”
18 Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni,umuntuurimoUmwuka,umurambikeho ikiganza.
19 Umushyire imbere ya Eleyazariumutambyi n'iteraniro ryose,umwihanangirize mu maso yabo.
20 Kandiumuheku cyubahiro cyawe, kugirango iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.
21 Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazariumutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”
22 Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazariumutambyi n'iteraniro ryose,
23 amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Mose.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Ibitambo byanjye, ibyokurya byanjye by'ibitambo n'amaturo bikongorwa n'umuriroby'umubabweumpumuriraneza, mujye mwitondera kubintambira mu bihe byabyo byategetswe.’
3 “Ubabwire uti ‘Ibi ni byo bitambo n'amaturo bikongorwa n'umuriromukwiriye kujya mutambira Uwiteka: uko bukeyemujye mutamba abana b'intama b'amasekurumebabiri bataramaraumwaka, badafite inenge ho ibitambo byo koswa bitambweubudasiba.
4 Ujyeutamba umwe mu gitondo, undi ujyeuwutamba nimugoroba.
5 Ujyeuturanana bo igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe ho ituro ry'ifu.
6 Ibyo ni ibitambo byoswa bitambwaubudasiba byategekewe ku musoziwa Sinayi, ngo bibeumubabwe w'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
7 Ituro ry'ibyokunywauturanan'umwana w'intama umwe, rijye riba igice cya kane cya hini. Ahantu hera abe ari houbyarira ituro ry'ibisindishauturaUwiteka.
8 Umwana w'intama wundi ujyeuwutamba nimugoroba,uturanena wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywank'aturwa mu gitondo, bibe igitambo gikongorwa n'umurirocy'umubabweuhumuriraUwiteka neza.
9 “‘Ku isabato mujye mutamba abana b'intama babiri b'amasekurumebataramaraumwaka badafite inenge, mutureibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, muturen'ituro ry'ibyokunywaryo kuri byo.
10 Ibyo ni ibitambo byo koswa ku masabato yose, byongerwe ku bitambo bitambwaubudasiba no ku maturo y'ibyokunywaaturanwa na byo.
11 “‘Kandi mu mboneko z'amezi yanyu, mujye mutambira Uwiteka ibitambo byo koswa by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurumey'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka badafite inenge.
12 Mujye muturanan'ikimasa cyose, ibice bya cumi bitatu bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu, muturanena ya sekurumey'intama ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu.
13 Muturanen'umwana w'intama wose, igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo ho ituro ry'ifu: bibe ibitambo by'umubabwe, ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
14 Aya abe ari yo aba amaturo y'ibyokunywaaturanwa na byo: igice cya kabiri cya hini ya vino gituranwe n'ikimasa cyose, igice cya gatatu cya hini gituranwe na ya sekurumey'intama, igice cya kane cya hini gituranwe n'umwana w'intama wose. Ibyo abe ari byo biba ibitambo byo koswa mu mboneko z'amezi, ukoukwezi gutashye mu mwaka wose.
15 Kandi mujye mutambira Uwiteka n'isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba no ku maturo y'ibyokunywaaturanwa na byo.
16 “‘Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'ine, hajye habaho Pasika y'Uwiteka.
17 Ku munsi w'uko kwezi wa cumi n'itanu hatangirireho iminsi mikuru, bajye bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe.
18 Ku munsiuyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho.
19 Ariko mujye mutamba ibitambo bikongorwa n'umurirobyoserezwa Uwiteka, by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurumey'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka, mujye mubitamba bidafite inenge.
20 Muturanena byo amaturo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, muturanen'ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturanena ya sekurumey'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
21 Muturanen'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
22 Kandi mujye mutamba isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.
23 Ibyo bitambo mubyongere ku gitambo cya mu gitondo. Ni cyo gitambo gitambwaubudasiba.
24 Uko abe ari ko mujya mutamba mu minsi irindwiubudasiba ibyokurya by'Imana, ibitambo bikongorwa n'umuriroby'umubabweuhumuriraUwiteka neza. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba no ku maturo y'ibyokunywaaturanwa na byo.
25 Kandi ku munsi wa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho.
26 “‘Kandi ku munsi w'umuganura, nimuganuriraUwiteka ituro ry'umuganura ku munsi mukuruukurikira amasabato arindwi, mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho.
27 Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa by'umubabweuhumuriraUwiteka neza, by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurumey'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka.
28 Muturanena byo amaturo y'ifu yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, muturanen'ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturanena ya sekurumey'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
29 Muturanen'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi igice cya cumi cya efa,
30 kandi mujye mutamba isekurumey'ihene yo kubahongerera.
31 Mujye mutamba ibyo bitambo bidafite inenge, muturanena byo amaturo y'ibyokunywayo kuri byo, mubyongere ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo.
1 “‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho. Uwo munsiubabere uwo kuvuzaamahembe.
2 Mujye muwutambaho ibitambo byoswa by'umubabweuhumuriraUwiteka neza, by'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka, bidafite inenge.
3 Muturanena byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturanena cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturanena ya sekurumey'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
4 Muturanen'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
5 Kandi mujye mutamba isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.
6 Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z'ukwezi no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywaaturanwa n'ibyo byose nk'uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by'umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
7 “‘Ku munsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagireumurimomukora.
8 Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by'umubabwe, by'ikimasa cy'umusoren'isekurumey'intama, n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka, mubitambe bidafite inenge.
9 Muturanena byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturanena cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturanena ya sekurumey'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
10 Muturanen'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.
11 Kandi mujye mutamba isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywaaturanwa n'ibyo byose.
12 “‘Kandi ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho, kandi mumareiminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru.
13 Kandi mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n'umuriro, by'umubabweuhumuriraUwiteka neza. Ku munsiuyitangira mutambe ibimasa by'imisore cumi na bitatu n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, mubitambe bidafite inenge.
14 Muturanena byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganye n'amavuta ya elayo. Muturanen'ikimasa cyose cyo muri byo uko ari cumi na bitatu ibice bya cumi bitatu bya efa, muturanen'isekurumey'intama yose yo muri ayo yombi ibice bya cumi bibiri bya efa,
15 muturanen'umwana w'intama wose wo muri abo uko ari cumi na bane igice cya cumi cya efa.
16 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
17 “‘Ku munsi wa kabiri mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi na bibiri n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
18 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
19 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu aturanwa na byo no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
20 “‘Ku munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi na kimwe n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
21 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
22 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
23 “‘Ku munsi wa kane mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
24 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
25 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
26 “‘Ku munsi wa gatanu mujye mutamba ibimasa by'imisore icyenda n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
27 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
28 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
29 “‘Ku munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa by'imisoreumunanin'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
30 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
31 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
32 “‘Ku munsi wa karindwi mujye mutamba ibimasa by'imisore birindwi n'amasekurumey'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurumecumi na bane bataramaraumwaka, bidafite inenge.
33 Muturanen'ibyo bimasa n'ayo masekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
34 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
35 “‘Ku munsi wa munanimujye muterana mwitonze, ntimukagireumurimow'ubugaragu muwukoraho.
36 Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n'umuriroby'umubabweuhumuriraUwiteka neza, by'ikimasa, n'isekurumey'intama n'abana b'intama b'amasekurumebarindwi bataramaraumwaka, bidafite inenge.
37 Muturanen'icyo kimasa n'iyo sekurumey'intama n'abo bana b'intama, amaturo y'ifu n'ay'ibyokunywayo kuri byo nk'ukoumubarewabyo uri, nk'uko byabwirijwe.
38 Kandi mutambe isekurumey'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwaubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywaaturanwa na byo.
39 “‘Ibyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu y'ifu no ku y'ibyokunywa, no ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa n'imitima ikunze.’”
1 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.
2 Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
3 Umugabonahiga Uwitekaumuhigocyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
4 “Kandiumukobwa nahiga Uwitekaumuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumibwe,
5 se akumvaumuhigowe n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
6 Ariko se namubuzaku munsi abyumviyeho, ntihazagireumuhigowe cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.
7 “Cyangwa narongorwa n'umugaboakiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiyekuvugayibohesheje,
8 umugabowe akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama.
9 Arikoumugabowe namubuzaku munsi abyumviyeho, azaba akuyeumuhigowe yahize n'amagambo yaturumbukiyekuvugayibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.
10 “Arikoumuhigow'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.
11 “Umugorenahigiraumuhigomu nzu y'umugabowe, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,
12 umugabowe akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
13 Arikoumugabowe nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kukoumugabowe yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.
14 Umuhigowose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza,umugabowe yagikomeza cyangwa yagikura.
15 Arikoumugabowe namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.
16 Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugorewe.”
17 Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyoumugabon'umugorewe, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyumauzapfausangeubwoko bwawe.”
3 Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubaheintwaro batere Abamidiyani, kugirango Uwiteka ababahoreshe.
4 Mukureingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”
5 Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro.
6 Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazariumutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.
7 Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.
8 Bica n'abami b'Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b'Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota.
9 Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n'abana babo bato, banyaga inka zabo zose n'imikumbi yabo yose, basahura n'ibintu byabo byose.
10 Batwika imidugudubabagamo yose n'ingo zabo zose.
11 Batabarukanaisahu yose n'iminyago yose y'abantu n'amatungo.
12 Imbohe n'iminyago n'isahu babizanira Mose na Eleyazariumutambyi n'iteraniro ry'Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
13 Mose na Eleyazariumutambyi n'abatware b'iteraniro bose, babasanganirira inyuma y'aho baganditse.
14 Mose arakarira abatware b'ingabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batabarutse.
15 Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe?
16 Dore abo ni bo bacumujeAbisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugigaitera iteraniro ry'Uwiteka.
17 Nuko none mwiceumuhungu wese wo mu bana bato, n'umugorewese wigeze kuryamana n'umugabo.
18 Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n'abagabo, mubīkirizeubwanyu.
19 Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y'aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi:uwishe wese n'uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n'iminyago yanyu.
20 Muhumanure n'imyambaro yose n'ibyaremwe mu ruhu byose, n'ibyaboheshejweubwoya bw'ihene byose, n'ibyabajwe byose kugirango mubyihumanureho.”
21 Eleyazariumutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose:
22 Izahabu n'ifeza n'umuringa, n'icyuma n'ibati n'icyuma cy'isasu,
23 ibintu byose bidatwikwa n'umuriro, mubicīshe mu murirobibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n'umurirobyose mubyogeshe ayo mazi.
24 Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubonekugaruka mu ngando.”
25 Uwiteka abwira Mose ati
26 “Baraumubarew'iminyago yanyazwe y'abantu n'amatungo,ufatanye na Eleyazariumutambyi n'abatware b'amazu ya ba sekuruzay'iteraniro.
27 Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umweuhabwe abazi kurasana batabarutse, undiuhabwe iteraniro ryose.
28 Kandiutorere Uwiteka intore,uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy'abantu n'inka n'indogobe n'imikumbi,
29 ubitore mu mugabane waboubiheEleyazariumutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka.
30 Kandi mu mugabane w'Abisirayeliutoreumwe muri mirongo itanu w'abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy'inka n'indogobe n'imikumbi, n'andi matungo yose,ubiheAbalewi barindaubuturobw'Uwiteka.”
31 Mose na Eleyazariumutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.
32 Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n'abarasanyi, yari intamauduhumbi dutandatu n'inzovu ndwi n'ibihumbi bitanu,
33 n'inka inzovu ndwi n'ibihumbi bibiri,
34 n'indogobe inzovu esheshatu n'igihumbi,
35 kandiumubarewose w'abantu wari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n'abagabo.
36 Umugabane w'abatabarutse wari intamauduhumbi dutatun'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu.
37 Intore z'Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n'eshanu.
38 Inka zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n'ebyiri.
39 Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n'imwe.
40 Abantu bari inzovu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri.
41 Mose aha Eleyazariumutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.
42 Umugabane w'Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse,
43 uwo mugabane w'iteraniro wari intamauduhumbi dutatun'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu,
44 n'inka inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu,
45 n'indogobe inzovu eshatu na magana atanu,
46 n'abantu inzovu n'ibihumbi bitandatu.
47 Kuri uwo mugabane w'Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy'abantu n'amatungo, abiha Abalewi barindaubuturobw'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
48 Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, bigira hafi ya Mose.
49 Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubazeumubarew'abarasanyi dutwara, nta n'umwe watubuzemo.
50 Tuzaniye Uwiteka ituro ry'ibyoumuntu wese yasahuye ry'ibintu by'izahabu, n'imikufi yo ku maguru, n'izahabu zimeze nk'imiringa yo ku maboko, n'impeta zishyiraho ikimenyetso n'izo ku matwi, n'inigi byo guhongerereraubugingo bwacu imbere y'Uwiteka.”
51 Mose na Eleyazariumutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano.
52 Izahabu zose z'ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n'abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, zari shekeli inzovu n'ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu.
53 Kukoumuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriyeisahu.
54 Nuko Mose na Eleyazariumutambyi bākīra izahabu abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry'ibonaniro, kugirango zibere Abisirayeliurwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka.
1 Abarubenin'Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy'i Yazeri n'icy'i Galeyadi ko bifiteurwuri rwiza,
2 Abagadi n'Abarubenibaragenda babwira Mose na Eleyazariumutambyi n'abatware b'iteraniro, bati
3 “Ataroti n'i Diboni n'i Yazeri, n'i Nimura n'i Heshiboni na Eleyale, n'i Sibuma n'i Nebo n'i Bewoni,
4 igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry'Abisirayeli, ni igihugu cy'urwuri kandi abagaragu bawe dufiteamatungo.”
5 Bati “Niba tukugiriyehoumugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.”
6 Mose abaza Abagadi n'Abarubeniati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?
7 Ni iki gitumye mukuraumutimaw'Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?
8 Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumagagutataicyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.
9 Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakuraumutimaw'Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.
10 Uburakari bw'Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati
11 ‘Niukurintihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga,uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,
12 keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’
13 Abisirayeli bīkongerezauburakari bw'Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayuimyaka mirongo ine, kugezaaho ab'icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.
14 Namwe none musubiyemu kigwi cya ba so, muriurubyaro rw'abanyabyaha ngo mugwizeumujinya w'Uwiteka mutumeurushaho kugurumanira Abisirayeli.
15 Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.”
16 Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n'abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,
17 ariko tweubwacu twihute kwiteguriraintwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugezeaho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu miduguduigoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu.
18 Ntituzagaruka mu ngo zacu,umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.
19 Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.”
20 Mose arabasubizaati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,
21 abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,
22 igihugu kigatsindirwa imbere y'Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n'urubanza rw'uko mucumuyeku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y'Uwiteka.
23 Ariko nimutagenza mutyo muzabamucumuyeku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.
24 Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n'imikumbi yanyu ibiraro, mukoreibyo muvuze.”
25 Abagadi n'Abarubenibabwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.
26 Abana bacu bato n'abagore bacu, n'imikumbi yacu n'amatungo yacu yose, bizaguma mu miduguduy'i Galeyadi.
27 Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk'uko databuja avuze.”
28 Mose ategeka ibyabo Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n'abatware b'amazu ya ba sekuruzay'imiryango y'Abisirayeli.
29 Mose arababwira ati “Abagadi n'AbarubeninibambukanaYorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z'intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy'i Galeyadi ho gakondo.
30 Ariko nibatambukananamwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy'i Kanāni.”
31 Abagadi n'Abarubenibaramusubizabati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.
32 Tuzambuka dufiteintwaro, tujye mu gihugu cy'i Kanāni tugiyeUwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumanahakuno ya Yorodani.”
33 Nuko Abagadi n'Abarubenin'igice cy'umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n'igisigaye, Mose abahaubwami bwa Sihoniumwami w'Abamori n'ubwa Ogiumwami w'i Bashani. Igihugu cyose kirimo imiduguduifite ibihugu byayo, imiduguduyacyo yose impande zose.
34 Abagadi bubakai Diboni na Ataroti na Aroweri,
35 na Atarotishofani n'i Yazeri n'i Yogibeha,
36 n'i Betinimura n'i Betiharani. Iyo midugudubayigotesha inkike z'amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.
37 Abarubenibubakai Heshiboni na Eleyale n'i Kiriyatayimu,
38 n'i Nebo n'i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubakan'i Sibuma, bita andi mazina imidugudububatse.
39 Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo.
40 Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.
41 Yayiriumwuzukuruzawa Manase ajyayo atsinda imiduguduyaho, ayita imiduguduya Yayiri.
42 Na Noba aragenda atsinda i Kenati n'ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.
1 Izi ni zo ndaro z'Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni.
2 Mose yandika ingendo z'indaro zabo abitegetswe n'Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk'uko ingendo zabo zari ziri:
3 Bahagurukai Rāmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'itanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y'Abanyegiputa bose.
4 Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho.
5 Nuko Abisirayeli bahagurukai Rāmesesi, babamba amahema i Sukoti.
6 Barahahagurukababamba amahema muri Etamu, ahoubutayubutangirira.
7 Barahahagurukabasubirainyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere y'i Bālisefoni, babamba amahema imbere y'i Migidoli.
8 Bahagurukaimbere y'i Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayubwa Etamu, babamba amahema i Mara.
9 Barahahagurukabataha muri Elimu, hari amasoko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babambayo amahema.
10 Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura.
11 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Zini.
12 Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka.
13 Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi.
14 Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa.
15 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Sinayi.
16 Barahahaguruka, babamba amahema i Kiburotihatāva.
17 Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti.
18 Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima.
19 Barahahaguruka, babamba amahema i Rimoniperēsi.
20 Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna.
21 Barahahaguruka, babamba amahema i Risa.
22 Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata.
23 Barahahaguruka, babamba amahema ku musoziSheferi.
24 Barahahaguruka, babamba amahema i Harada.
25 Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti.
26 Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati.
27 Barahahaguruka, babamba amahema i Tera.
28 Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika.
29 Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona.
30 Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti.
31 Barahahaguruka, babamba amahema i Beneyākani.
32 Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi.
33 Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata.
34 Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona.
35 Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi.
36 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayubwa Zini, ni ho Kadeshi.
37 Bahagurukai Kadeshi, babamba amahema ku musoziHori ku rugabano rw'igihugu cya Edomu.
38 Aroniumutambyi azamuka uwo musoziHori, abitegetswe n'Uwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ineuhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere.
39 Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n'itatu, ubwo yapfiraga ku musoziHori.
40 Umwami w'i Aradi w'Umunyakanāni, wariutuyei Negebu yo mu gihugu cy'i Kanāni, yumva yuko Abisirayeli baje.
41 Bahagurukaku musoziHori, babamba amahema i Salumoni.
42 Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni.
43 Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti.
44 Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rw'i Mowabu.
45 BahagurukaIyimu, babamba amahema i Diboni Gadi.
46 Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu.
47 Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere y'i Nebo.
48 Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
49 Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cy'i Mowabu kinini.
50 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati
51 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni,
52 muzirukanebene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z'imisozi.
53 Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo.
54 Muzaheshwe igihugu ho gakondo n'ubufindo nk'uko imiryango yanyu iri, abaruta abandiubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Ahoubufindo buzategekeraumuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk'uko imiryango ya ba sekuruzawanyu iri.
55 Ariko nimutirukanabene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nk'ibibahanda amaso, nk'amahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo.
56 Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.’”
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugeramu gihugu cy'i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk'uko ingabano zacyo ziri.
3 Igice cy'ikusi cy'igihugu cyanyu kizagarukireku butayubwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw'ikusi ruhereku iherezo ry'Inyanja y'Umunyu, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba.
4 Maze ruzengurukeruce iruhande rw'ikusi rw'ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukireiruhande rw'ikusi rw'i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugeremuri Asimoni
5 ruvuyemuri Asimoni, ruzengurukerugereku kagezi ka Egiputa, rugarukireku Nyanja Nini.
6 “‘Urugabano rw'iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n'ikibaya cyayo, abe ari yo ibaurugabano rwanyu rw'iburengerazuba.
7 “‘Uru abe ari rwo rubaurugabano rwanyu rw'ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushingeurugabano rugereku musoziHori.
8 Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugereku rugabano rw'i Hamati rugarukirei Sedadi,
9 maze rujye i Zifuronirugarukirei Hasarenani. Urwo abe ari rwo rubaurugabano rwanyu rw'ikasikazi.
10 “‘Kandi muzashingeurugabano rwanyu rw'iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugerei Shefamu.
11 Ruvuyei Shefamu rumanuke rugerei Ribula, iri iruhande rw'iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugereku ruhande rw'iburasirazuba rw'inyanja y'i Kinereti,
12 rumanuke rugerekuri Yorodani rugarukireku Nyanja y'Umunyu.
“‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n'ingabano zacyo z'impande zose.’”
13 Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n'ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n'igice kingana n'igisigaye,
14 kukoumuryango w'Abarubenink'uko amazu ya ba sekuru ari, n'uw'Abagadi nk'uko amazu ya ba sekuru ari, n'igice gisigaye cy'umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo.
15 Iyo miryango uko ari ibiri n'igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw'iburasirazuba.”
16 Uwiteka abwira Mose ati
17 “Aya mazina ni yo y'abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazariumutambyi na Yosuwa mwene Nuni.
18 Kandi muzatoranyeumutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo.
19 Aya ni yo mazina y'abo bantu:
Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune.
20 Mu muryango w'Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi.
21 Mu muryango wa Benyamini, Eludadimwene Kisiloni.
22 Mu muryango w'Abadani mutoranyeumutware Buki mwene Yogili.
23 Mu Bayosefu mutoranye aba:
Mu muryango w'Abamanase mutoranyeumutware Haniyeli mwene Efodi.
24 Mu muryango w'Abefurayimu mutoranyeumutware Kemuwelimwene Shifutani.
25 Mu muryango w'Abazebulunimutoranyeumutware Elisafani mwene Parunaki.
26 Mu muryango w'Abisakari mutoranyeumutware Palutiyeli mwene Azani.
27 Mu muryango w'Abashēri mutoranyeumutware Ahihudi mwene Shelomi.
28 Mu muryango w'Abanafutalimutoranyeumutware, Pedaheli mwene Amihudi.”
29 Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy'i Kanāni.
1 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati
2 “Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudubaturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahen'inzuri zigose iyo miduguduimpande zose.
3 Imidugudubayibemoubwabo, inzuri zibemoubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n'amatungo yabo yose.
4 Inzuri zo ku midugudumuzahaAbalewi, zihere ku nkike z'imiduguduzigeze impande zose, ahaterwa intambwe magana atanu z'ibirenge.
5 Kandi inyuma y'iyo midugudumuzagere intambwe igihumbi iruhande rw'iburasirazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikusi, n'izindi igihumbi iruhande rw'iburengerazuba, n'izindi igihumbi iruhande rw'ikasikazi, imiduguduiri hagati. Inzuri zo ku miduguduyabo zigerwe zityo.
6 ImidugudumuzahaAbalewi ibemo imiduguduitandatu y'ubuhungiro, muzabamukwiriye gutanga ngo gatozi wisheumuntu ayihungiremo, kandi muyongereho indi mirongo ine n'ibiri.
7 Imiduguduyose muzahaAbalewi ibe mirongo ine n'umunani, muzayibahane n'inzuri zo kuri yo.
8 Imidugudumuzakura kuri gakondo z'Abisirayeli mukayiha Abalewi, ku benshi muzakurehomyinshi, ku bake muzakurehomike. Umuntu wese uko gakondo yahawe ingana, abe ari ko aha Abalewi ku miduguduye.”
9 Uwiteka abwira Mose ati
10 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni,
11 muzitoranirize imiduguduy'ubuhungiro, kugirango gatozi wisheumuntu atabyitumye, ayihungiremo.
12 Iyo miduguduibabereubuhungiro bwo guhunga umuhōzi, kugirango gatozi adapfa adahagaze imbere y'iteraniro, gucirwaurubanza.
13 Mu midugudumuzatanga, itandatu izababere iy'ubuhungiro.
14 Muzatange imiduguduitatu hakuno ya Yorodani, iyindi itatu muzayitange mu gihugu cy'i Kanāni, ibe imiduguduy'ubuhungiro.
15 Iyo miduguduuko ari itandatu ibere Abisirayeli n'umunyamahanga n'umusuhukebo muri bo iy'ubuhungiro, kugirango gatozi wese wishe undi atabyitumye, ayihungiremo.
16 “‘Ariko niba yaramukubiseikintu cy'icyuma agapfa, yaba ariumwicanyi, kandiumwicanyi ntakabure kwicwa.
17 Cyangwa niba yaramuhonze ibuye afite mu ntoki, ryabasha kwicaumuntu agapfa, yaba ariumwicanyi, kandiumwicanyi ntakabure kwicwa.
18 Cyangwa niba yaramukubiseikintu cyabajwe mu giti, afite mu ntoki cyabasha kwicaumuntu agapfa, yaba ariumwicanyi, kandiumwicanyi ntakabure kwicwa.
19 Uhōrera amaraso y'uwapfuye abe ari we umuhōra ubwe, namubonaamuhōre.
20 “‘Cyangwa niba yaramusunikishijwe n'urwango, cyangwa niba yaragize icyo amuteraamuciriye igico, agapfa,
21 cyangwa niba yaramukubitishijwe igipfunsi n'urwango agapfa,uwamukubisentakabure kwicwa, yaba ariumwicanyi. Uhōrera amaraso y'uwapfuye ahōre uwo mwicanyi, namubona.
22 “‘Ariko niba yaramusunitse atamwanze akamugwa mu maboko, cyangwa niba yaragize icyo amuteyeatamuciriye igico,
23 cyangwa niba yaramutembagarijeho ibuye ryabasha kwicaumuntu, agapfa atamubonye, adasanzwe ariumwanzi we, atashakaga kugiraicyo amutwara,
24 iteraniro riceurubanza rw'uwamwishe n'uhōrera amaraso y'uwapfuye, ruhwanye n'ayo mategeko.
25 Rikize gatozi uhōrera amaraso y'uwapfuye, rimusubizemu muduguduw'ubuhungiro bwe yari yahungiyemo, awugumemoageze ahoumutambyi mukuruwasīzwe amavuta yera azapfira.
26 Ariko gatozi uwo nagira ubwo arengaurugabano rw'umuduguduw'ubuhungiro bwe yahungiyemo,
27 uhōrera amaraso y'uwapfuye agasanga ari inyuma y'urugabano rw'umuduguduw'ubuhungiro bwe akamuhōra, ntazagibwaho n'urubanza rw'inyama y'uwo,
28 kuko uwo yari akwiriye kugumamu muduguduw'ubuhungiro bwe, akageza ahoumutambyi mukuruazapfira. Mazeumutambyi namara gupfa, gatozi uwo azasubiremu isambu ya gakondo ye.
29 Ibyo bibabere itegeko ritegeka uko muca imanza, mu bihe byanyu byose no mu buturobwanyu bwose.
30 “‘Uzicaumuntu wese, gatozi uwo azicishwe n'abagabo bamushinje, arikoumugaboumwe ntagashinjeumuntu ngo amwicishe.
31 “‘Ntimukemere ikarabo ry'uwisheumuntu akaba akwiye guhōrwa, ahubwo ntakabure guhōrwa.
32 Kandi ntimukemere ikarabo ry'uwahungiye mu muduguduw'ubuhungiro bwe ngo asubireguturamu gihugu,umutambyi atarapfa.
33 “‘Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw'amaraso yakiviriyemo, itari ay'uwayavushije.
34 Ntimuzanduze igihugu muzaturamonkaba hagati muri cyo, kuko ndi Uwiteka uba hagati mu Bisirayeli.’”
1 Abatware b'amazu ya ba sekuru y'umuryango w'abuzukuruzaba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y'Abayosefu, bigira hafi bavugiraimbere ya Mose n'abakomeye, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruzay'Abisirayeli,
2 bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihuguubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n'Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.
3 Kandi nibarongorwa n'umuntu wese wo mu yindi miryango y'Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y'umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.
4 Kandiumwaka w'Abisirayeli wa yubilenusohora, gakondo yabo izongerwa ku y'umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y'umuryango wa ba sogokuruza.”
5 Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n'Uwiteka ati “Umuryango w'Abayosefu waburanye iby'ukuri.
6 Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by'abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n'abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza.
7 Ntihazagire gakondo y'Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwoumuntu wese wo mu Bisirayeli agumaneakaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza.
8 Umukobwa weseuzagira gakondo yo mu muryango w'Abisirayeli wose, azarongorwe n'uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugirangoumuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza.
9 Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y'Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumanaakaramata gakondo yayo.’”
10 Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza.
11 Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n'abahungu ba ba se wabo.
12 Barongorwa n'abo mu miryango w'Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryangourimoumuryango wa se.
13 Ayo ni yo mategeko n'amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.