1

1 Aya ni yo mazina y'abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo,umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe:

2 Rubenina Simiyoni na Lewi na Yuda,

3 na Isakari na Zebulunina Benyamini,

4 na Dani na Nafutalina Gadi na Asheri.

5 Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa.

6 Yosefu apfana na bene se bose, n'ab'icyo gihe bose.

7 Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzuraicyo gihugu.

8 Muri Egiputa hima undi mwamiutigeze kumenya Yosefu.

9 Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutseubwoko buturutaubwinshi, buturusha n'amaboko.

10 Nimuze tubashakireubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n'ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.”

11 Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imiduguduyo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi.

12 Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeliurunuka.

13 Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato,

14 bababarishaubugingo bwabouburetwa bw'agahato,uburetwa bw'urwondo n'amatafari n'ubundi bwose bwo mu gasozi,uburetwa bwose babahatishaga.

15 Hariho ababyaza b'Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati

16 “Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavukaumuhungu mujye mumuhotora, ariko nabaumukobwa abeho.”

17 Maze abo babyaza bubahaImana, ntibakora ibyo bategetswe n'umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho.

18 Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukoramutyo, mukareka abahungu bakabaho?”

19 Ababyaza basubizaFarawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk'Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyaraumubyaza atarabageraho.”

20 Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane.

21 Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibahaurubyaro, baba imiryango.

22 Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhunguuzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi,umukobwauzavuka wese mujye mumurekaabeho.”

2

1 Umugabowo mu muryango wa Lewi aragenda, arongoraumukobwa wa Lewi.

2 Uwo mugoreasama inda abyaraumuhungu, maze abonye ko ariumwana mwiza, amuhisha amezi atatu.

3 Ananiwe guhoraamuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n'ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y'uruzi.

4 Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.

5 Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y'uruzi, abona ka kato mu rufunzo atumaumujawe kukazana.

6 Agapfunduye abonamo uwo mwana,umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu niumwana w'Abaheburayo.”

7 Mushiki we abazaumukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzaniraumurerawo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”

8 Umukobwa wa Farawo aramusubizaati “Nuko gendaumunzanire.”Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w'uwo mwana.

9 Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwanaumunderere, nzaguhemba.”Uwo mugoreajyana uwo mwana, aramurera.

10 Umwana arakura, amushyiraumukobwa wa Farawo, ahindukaumwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuyemu mazi.”

11 Icyo gihe, Mose amaze gukuraasanga bene wabo abonauburetwa barimo, bukeyeabona Umunyegiputa akubitaUmuheburayomuri bene wabo.

12 Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.

13 Bukeyebwaho arasohoka, abona abagabo babiri b'Abaheburayobarwana, abwiraugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumyeukubitamugenzi wawe?”

14 Aramusubizaati “Ni nde waguhayeubutware n'ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyegiputa?”Mose aratinya aribwira ati “Niukuribyaramenyekanye.”

15 Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya guturamu gihugu cy'i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba.

16 Umutambyi w'i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuzaibibumbiro.

17 Abashumba baraza barabirukana, Mose arahagurukaarabatabara, yuhiraumukumbi wabo.

18 Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”

19 Baramusubizabati “Ni ukoumugabow'Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhiriraumukumbi.”

20 Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musigauwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”

21 Mose yemera kubanan'uwo mugabo, ashyingira Moseumukobwa we Zipora.

22 Abyaraumuhungu, se amwita Gerushomu ati “Nariumusuhukemu gihugu kitari icyacu.”

23 Hashize iminsi myinshi,umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n'uburetwa babakoresha barataka, gutakabatakishwa n'uburetwa kurazamuka kugeraku Mana.

24 Imana yumvaumunihowabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.

25 Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.

3

1 Icyo gihe Mose yaragiragaumukumbi wa Yetiro sebukwe,umutambyi w'i Midiyani. Aturukirizaumukumbi inyuma y'ubutayu, ajya ku musoziw'Imana witwa Horebu.

2 Marayika w'Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy'umurirokiva hagati mu gihuru cy'amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamoumurironticyakongoka.

3 Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe iri shyano riguye, menye igituma igihuru kidakongoka.”

4 Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.”
Aritaba ati “Karame.”

5 Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko ahouhagaze aho ari ahera.”

6 Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.”Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kurebaImana.

7 Uwiteka aramubwira ati “Niukurimbonye kubabara k'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutakabatakishwa n'ababakoreshauburetwa, kuko nzi imibabaro yabo.

8 Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y'Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy'amata n'ubuki, gituwemon'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi, n'Abayebusi.

9 Nuko dore gutakakw'Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata.

10 Nuko none ngwino ngutumekuri Farawo,ukuremuri Egiputaubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.”

11 Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?”

12 Iramusubizaiti “Niukurinzabana nawe, ibizakuberaikimenyetso yuko ari jyeugutumye, ni ukouzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.”

13 Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruzabanyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’Nzasubizaiki?”

14 Imana isubizaMose iti “NDI UWO NDI WE.”Kandi iti “Abe ari kouzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’”

15 Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari kouzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruzabanyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’

16 Gendauteranye abakuru b'Abisirayeli,ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: niukurindabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa.

17 Ndavuga nti: nzabakura mu mubabaro wo muri Egiputa, mbajyane mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori n'Abaferizi, n'Abihivi n'Abayebusi, igihugu cy'amata n'ubuki.’

18 “Na bo bazakumvira, kandiuzajyane ku mwami wa Egiputa n'abakuru b'Abisirayeli, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana y'Abaheburayoyaratubonekeye, none turakwingize reka tujye mu butayutugendemourugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo.’

19 Kandi nzi yukoumwami wa Egiputa atazabakundira ko mugenda, naho namushyiraho amaboko akomeye.

20 Nanjye nzaramburaukuboko, nkubitishe Egiputa ibitangaza byanjye byose nzakorera hagati yaho, nyuma yabyo azabareka.

21 “Kandi nzaha ubu bwoko kugiriraumugisha ku Banyegiputa. Nimugenda ntimuzagendaubusa,

22 ahubwoumugorewese azasabeumugorew'umuturanyi we ndetse n'umugoreacumbikiye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda mubyambike abahungu banyu n'abakobwa banyu, ni ko muzanyaga Abanyegiputa.”

4

1 Mose arayisubizaati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’”

2 Uwiteka aramubazaati “Icyoufitemu ntoki ni iki?”
Aramusubizaati “Ni inkoni.”

3 Aramubwira ati “Yijugunye hasi.”Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.

4 Uwiteka aramubwira ati “Ramburaukubokouyifateumurizo.”Aramburaukubokoarayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.

5 Uwiteka ati “Niukugirango bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”

6 Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.”Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemokiza cyuzuyehoibibembe, cyera nka shelegi.

7 Aramubwira ati “Cyisubizemu gituza.”Acyisubizamu gituza, agikuyemokiza gihwanye n'undi mubiriwose.

8 Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.

9 Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe,uzavome amazi yo mu ruziuyasuke imusozi, ayo maziuvomye mu ruzi azahindukiraamaraso imusozi.”

10 Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwouvuganye nanjyeumugaragu wawe, kuko ntabasha kuvugavuba, kandiururimirwanjye rugatinda.”

11 Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni ndeuterauburagi, cyangwaubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwauhumisha? Si jye Uwitekaubikora?

12 Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyouvuga.”

13 Aramusubizaati “Mwami ndakwingize, tuma uwoushaka gutuma.”

14 Mose yikongerezauburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubonaazishimira mu mutimawe.

15 Naweuzajyeuhoraumubwiraushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora.

16 Kandi azajya akubwirira abantu, azakubereakanwa, naweuzamuberank'Imana.

17 Kandiuzajye witwaza iyo nkoni, ni youzakoresha bya bimenyetso.”

18 Mose aragenda asubirakwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubiremuri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.”Yetiro asubizaMose ati “Genda amahoro.”

19 Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Gendausubiremuri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”

20 Mose ajyanaumugorewe n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubiramu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana.

21 Uwiteka abwira Mose ati “Nusubiramuri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhayegukora, ariko nzanangiraumutimawe ntazareka abantu bagenda.

22 Kandiuzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati:ubwoko bw'Abisirayeli niumwana wanjye w'impfura,

23 kandi narakubwiye nti: rekuraumwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzicaumwana wawe w'impfura.’”

24 Bukeyeari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.

25 Maze Zipora yenda isarabwayi, akebaumunwa w'icyoumwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Niukuriumbereyeumukweuvusha amaraso.”

26 Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uriumukweuvusha amaraso! Gukebaabana ni ko nkwitiye ntyo.”

27 Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayuusanganirireyo Mose.”Aragenda amusanganirira ku musoziw'Imana, aramusoma.

28 Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora.

29 Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.

30 Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu.

31 Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabonaumubabaro wabo, barunamabikubitahasi.

5

1 Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekuraubwoko bwe bugende, bumuziriririzeumunsi mukurumu butayu.’”

2 Farawo arababwira ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.”

3 Baramubwira bati “Imana y'Abaheburayoyaratubonekeye, none turakwinginze reka tujye mu butayu, tugendemourugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo, itaduteraikatwicisha mugigacyangwa inkota.”

4 Umwami wa Egiputa arababwira ati “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo? Nimusubiremu buretwa bwanyu.”

5 Kandi Farawo ati “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuyeuburetwa bwabo.”

6 Kuri uwo munsi Farawo ategeka abakoresha ubwo bwokouburetwa, n'abatware bo muri bo ati

7 “Ntimwongere guha abantu inganagano zo kubumbisha amatafari nka mbere, nibagende bishakire inganagano.

8 Kandiumubarew'amatafari basanzwe babumba bawugumeho, mwe kuwubagabanirizaho na make kuko ari abanebwe. Ni cyo kibatakisha bati ‘Tugende dutambire Imana yacu ibitambo.’

9 Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y'ibinyoma.”

10 Abakoresha ubwo bwokouburetwa basohokana n'abatware bo muri bo, babwira abantu bati “Farawo aravuze ngo ‘Ntabaha inganagano.

11 Nimugende mwishakire inganagano aho mwazibona, kuko mutaribugerurirweumubaremwaciwe na hato.’”

12 Nuko abantu bakwizwa mu gihugu cya Egiputa cyose no kwishakira ibitsinsi by'inganagano mu cyimbo cy'inganagano.

13 Kandi ababakoreshauburetwa babateraumwete bati “Mumareumubaremwaciwe w'uburetwa bw'iminsi yose, nk'uko musanzwe mukora.”

14 Abatware bo mu Bisirayeli, abo abakoreshauburetwa ba Farawo bahaye gutwara barakubitwa, barababaza bati “Ni iki cyatuye mudasohozaumubaremwaciwe ejo na none, ntimwuzuzeamatafari nka mbere?”

15 Maze abatware bo mu Bisirayeli baragenda batakira Farawo bati “Ni iki gitumyeutugirira utya abagaragu bawe?

16 Abagaragu bawe nta nganagano duhabwa, maze bakatubwira ngo tubumbe amatafari kandi dore abagaragu bawe turakubitwa, ariko abantu bawe ni bourubanza ruriho.”

17 Arababwira ati “Muri abanebwe, muri abanebwe, ni cyo kibavugisha muti ‘Tugende dutambire Uwiteka ibitambo.’

18 Nuko none nimugende mukore, kuko ari nta nganagano muzahabwa, ariko muzajye mwuzuzaumubarew'amatafari.”

19 Abatware bo mu Bisirayeli bamenya ko babonye ishyano, kuko babwiwe ko batazicaumubarew'amatafari babumba ho na muke w'uburetwa bwabo bw'iminsi yose.

20 Bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni, bahagaze mu nzira,

21 barababwira bati “Uwiteka abarebe abacireurubanza kuko mutumye Farawo n'abagaragu be batwangaurunuka, mukabaha inkota yo kutwica.”

22 Mose asubiraku Uwiteka aramubazaati “Mwami, ni iki gitumyeugirira nabi ubwo bwoko? Ni iki cyaguteyekuntuma?

23 Kukouhereye aho nagiriye kwa Farawo, nkavuganana we mu izina ryawe, agirira nabi ubwo bwoko, nawe nta cyo wabakijije na gito.”

6

1 Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye noneuzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n'amaboko menshi, kandi no kwirukanaazabirukanamu gihugu cye ku bw'ayo maboko.”

2 Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA,

3 kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA.

4 Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy'i Kanāni, igihugu cy'ubusuhukebwabo, basuhukiyemo.

5 Kandi numviseumunihow'Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.

6 Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguzeukubokokurambutse n'ibihano bikomeye.

7 Kandi nzabazana mubeubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.

8 Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiyeukubokoyuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.”

9 Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n'umubabaro wo mu mitima yaboutewen'uburetwa bw'agahato.

10 Uwiteka abwira Mose ati

11 “Jya kwa Farawoumwami wa Egiputa,umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”

12 Mose avugiraimbere y'Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk'umubiriutakebwe?”

13 Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawoumwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.

14 Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuru: Bene Rubeniimfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni.

15 Bene Simiyoni ni Yemuwelina Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli,umwana w'Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni.

16 Aya ni yo mazina y'urubyaro rwa Lewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

17 Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk'uko imiryango yabo iri.

18 Bene Kohati ni Amuramuna Isuharina Heburonina Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n'itatu.

19 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana.

20 Amuramuarongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramuyaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

21 Abana ba Isuharini Kōra na Nefegi na Zikiri.

22 Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

23 Aroni arongora Elisheba,umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

24 Bene Kōra ni Asiri na Elukanana Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y'Abakōra.

25 Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b'amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri.

26 Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “MukureAbisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.”

27 Abo ni bo babwiye Farawoumwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi.

28 Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa,

29 yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawoumwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.”

30 Mose avugiraimbere y'Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk'umubiriutakebwe, Farawo yanyumvira ate?”

7

1 Uwiteka abwira Mose ati “Dore nkugizenk'imana kuri Farawo, Aroni mwene so azabaumuhanuzi wawe.

2 Uzajyeuvugaicyo ngutegeka cyose, Aroni mwene so abibwire Farawo, kugirango areke Abisirayeli bave mu gihugu cye.

3 Nanjye nzanangiraumutimawa Farawo, ngwize ibimenyetso byanjye n'ibitangaza byanjye mu gihugu cya Egiputa.

4 Ariko Farawo ntazabumvira, maze nzababarishe Egiputaukubokokwanjye, nkure ingabo zanjye,ubwoko bwanjye Abisirayeli muri icyo gihugu, mbakuzeyoibihano bikomeye.

5 Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaramburaukubokoku gihugu cya Egiputa, ngakura Abisirayeli muri cyo.”

6 Mose na Aroni bagenza batyo, uko Uwiteka yabategetse aba ari ko bakora.

7 Mose yari amaze imyaka mirongo inani avutse, na Aroni yari amaze imyaka mirongo inani n'itatu, ubwo bavuganaga na Farawo.

8 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

9 “Farawo nababwira ati ‘Mukoreigitangaza kibahamye’,ubwire Aroni uti ‘Enda inkoni witwajeuyijugunye hasi imbere ya Farawo, kugirango ihinduke inzoka.’”

10 Mose na Aroni binjira kwa Farawo, bakora icyo Uwiteka yategetse. Aroni ajugunya inkoni ye hasi imbere ya Farawo n'abagaragu be, ihinduka inzoka.

11 Farawo na we ahamagaza abahanga n'abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoreshejeuburozibwabo.

12 Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.

13 Umutimawa Farawouranangira ntiyabumvira, uko Uwiteka yari yaravuze.

14 Uwiteka abwira Mose ati “Umutimawa Farawouranangiye, yanga kurekaubwoko bwanjye ngo bugende.

15 Mu gitondouzajye kuri Farawo, dore azaba ajya ku ruzi. Naweuzahagarare ku nkombe y'uruziumutegereze, kandiuzitwaze ya nkoni yahindutse inzoka.

16 Umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayoyakuntumyeho ngo rekaubwoko bwe bugende bumukorerere mu butayu, noneugejeje ubuutaramwumvira.

17 Uwiteka aravuze ngo iki ni cyo kizakumenyesha ko ari Uwiteka: dore ngiye gukubitisha amazi y'uruziinkoni nitwaje ahinduke amaraso,

18 amafi yo mu ruzi apfe,uruzirunuke, Abanyegiputa babihirwe n'amazi yo mu ruzi.’”

19 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Jyana inkoni witwajeurambureukubokokwawe hejuru y'amazi yo muri Egiputa, ku nzuzi zabo no ku migende y'amazi yabo, no ku bidendezi byabo n'aho amazi arētse hose ahinduke amaraso’. Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hari bube amaraso, mu mivure y'ibiti no mu bibindi by'amabuye.”

20 Mose na Aroni babikora uko Uwiteka yabibategetse: amanika iyo nkoni akubitira amazi y'uruzimu maso ya Farawo no mu maso y'abagaragu be, amazi y'uruziyose ahinduka amaraso.

21 Amafi yo mu ruzi arapfa,uruziruranuka, Abanyegiputa ntibabasha kunywaamazi yo mu ruzi, amaraso aba mu gihugu cya Egiputa cyose.

22 N'abakonikoni b'Abanyegiputa babigenza batyo babikoreshejeuburozibwabo. Umutimawa Farawouranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze.

23 Farawo asubirayo, ajya mu nzu ye n'ibyo ntiyabyitaho.

24 Abanyegiputa bose bafukurabugufibw'uruzikugirango babone amazi yo kunywa, kuko batabashaga kunywaku mazi yo mu ruzi.

25 Uwiteka amaze kononauruzibimara iminsi irindwi.

26 Uwiteka abwira Mose ati “Injira kwa Farawoumubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo rekaubwoko bwe bugende, bumukorere.

27 Kandi niwanga kubarekura aragabiza igihugu cyawe cyose ibikeri:

28 uruziruruzuraibikeri, bizamuke bijye mu nzu yawe no haruguru, no ku buriribwawe no mu nzu y'abagaragu bawe, no mu mazu y'abantu bawe no mu nkono zawe, no mu byibo muvugiramo imitsima.

29 Ibikeri bizazamuka bijye kuri wowe no ku bantu bawe, no ku bagaragu bawe bose.’”

8

1 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Ramburaukubokokwawe kurimoya nkoni yawe hejuru y'inzuzi n'imigende y'amazi n'ibidendezi,uzamure ibikeri bijye mu gihugu cya Egiputa.’”

2 Aroni aramburaukubokokwe hejuru y'amazi ya Egiputa, ibikeri birazamuka bizimagiza igihugu cya Egiputa.

3 Ba bakonikoni babigenza batyo babikoreshejeuburozibwabo, bazamura ibikeri bijya mu gihugu cya Egiputa.

4 Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “Nimunsabire Uwiteka ankize ibi bikeri, abikure no mu bantu banjye, nanjye ndarekaubwoko bwe bugende butambire Uwiteka ibitambo.”

5 Mose abwira Farawo ati “Unyirarireho utya: ningusabira Uwiteka wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe, mumbwire gihe kiushaka ko ibikeri bimarirwa kuri wowe no mu mazu yawe, bigasigara mu ruzi rwonyine?”

6 Aramusubizaati “Ni ejo.”
Na we aramubwira ati “Bibe ukouvuze, kugirangoumenye yuko ari nta wuhwanye n'Uwiteka Imana yacu.

7 Ibikeri bizakuvahobive no mu mazu yawe, no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, bisigare mu ruzi rwonyine.”

8 Mose na Aroni bava kuri Farawo, Mose atakambirira Uwiteka ibikeri yateje Farawo.

9 Uwiteka abigenza uko Mose yavuze, bya bikeri bipfira mu mazu no mu ngo no mu mirima, birakamuka.

10 Babirunda ibirundo, igihugu kiranuka.

11 Maze Farawo abonye ko bimworoheye yinangiraumutima, ntiyabumvira, uko Uwiteka yari yaravuze.

12 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Manika inkoni yawe,ukubiteumukunguguuhinduke inda mu gihugu cya Egiputa cyose.’”

13 Babigenza batyo, Aroni amanikaukubokokwe gufiteinkoni akubitaumukungugu, inda ziba ku bantu no ku matungo,umukungugu wose wo mu gihugu cya Egiputa cyoseuhinduka inda.

14 Abakonikoni bagerageza gukorabatyo, barogesherezauburozibwabo kugirango batere inda ntibabibasha, inda ziba ku bantu no ku matungo.

15 Abo bakonikoni babwira Farawo bati “Ibi bitewe n'urutokirw'Imana.”Umutimawa Farawouranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze.

16 Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturuuhagarare imbere ya Farawo, azaba asohoka ajya ku ruziumubwire uti ‘Uwiteka aravuze ati: reka abantu banjye bagende bankorere,

17 nutabarekura nzagutezaamarumbo y'ibibugu, wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe n'amazu yawe amazu y'Abanyegiputa azuzuraamarumbo y'ibibugu, bizimagize n'ubutakabwabo.

18 Kuri uwo munsi nzarobanura igihugu cy'i Gosheni ahoubwoko bwanjye butuye, amarumbo y'ibibugu ye kubayokugirangoumenye yuko ndi Uwiteka, uri hagati y'isi.

19 Kandi nzashyira itandukaniro hagati y'ubwoko bwanjye n'abantu bawe. Ejo ni ho icyo kimenyetso kizabaho.’”

20 Uwiteka abigenza atyo, amarumbo y'ibibugu aza ari icyago mu nzu ya Farawo no mu mazu y'abagaragu be, kandi igihugu cya Egiputa cyose cyononwa n'ayo marumbo y'ibibugu.

21 Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “Nimugende mutambirire Imana yanyu ibitambo muri iki gihugu.”

22 Mose aramusubizaati “Si byiza ko dukoradutyo, kuko twaba dutambiye Uwiteka Imana yacu ibyo Abanyegiputa bazira kwica. Twatambira mu maso y'Abanyegiputa ibyo bazira kwica, ntibatwicishe amabuye?

23 Reka tujye mu butayutugendemourugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu uko izadutegeka.”

24 Farawo aramubwira ati “Ndabareka mugende mutambirire Uwiteka Imana yanyu mu butayuicyakora ntimuzajye kure cyane. Nimunsabire.”

25 Mose aramubwira ati “Dore ndava imbere yawe nsohoke, nsabe Uwiteka ngo amarumbo y'ibibugu ejo azave kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be. Ariko ye kongera kuriganya ntarekeubwoko bwacu bugenda bugatambira Uwiteka ibitambo.”

26 Mose ava imbere ya Farawo arasohoka, asaba Uwiteka.

27 Uwiteka abigenza uko Mose yavuze, akura ayo marumbo y'ibibugu kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be, ntihasigara na kimwe.

28 Farawo yinangiraumutiman'ubwo na bwo, ntiyareka ubwo bwoko bugenda.

9

1 Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawoumubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayoaravuze ngo rekaubwoko bwe bugende bumukorere.

2 Niwanga kuburekuraukagumya kubufata,

3 doreukubokok'Uwiteka kuri ku matungo yawe yo mu gasozi, no ku mafarashi no ku ndogobe no ku ngamiya, no ku mashyo no ku mikumbi, muryamo nyinshi cyane izabitera.

4 Kandi Uwiteka azarobanura hagati y'amatungo y'Abisirayeli n'amatungo y'Abanyegiputa, ntihazapfa na rimwe mu y'Abisirayeli yose.’”

5 Uwiteka ategeka igihe ati “Ejo ni ho Uwiteka azakora ibyo mu gihugu.”

6 Bukeyebwaho Uwiteka arabikora, amatungo yose y'Abanyegiputa arapfa, ariko mu matungo y'Abisirayeli ntihapfa na rimwe.

7 Farawo aratuma asanga mu matungo y'Abisirayeli hatapfuye na rimwe. Mazeumutimawa Farawouranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda.

8 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Nimujyane amashyi y'ivu ryo mu itanura, Mose aritumurirehejuru imbere ya Farawo.

9 Rirahindukaumukungugu w'ifuukwire mu gihugu cya Egiputa cyose,utereibishyute bivamo ibishega, bifate abantu n'amatungo mu gihugu cya Egiputa cyose.”

10 Bajyana ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, Mose aritumurirahejuru riba ibishyute bivamwo ibishega, bifata abantu n'amatungo.

11 Ba bakonikoni bananizwa n'ibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni n'Abanyegiputa bose.

12 Uwiteka anangiraumutimawa Farawo ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yarabwiye Mose.

13 Uwiteka abwira Mose ati “Uzazinduke kare mu ruturuturuuhagarare imbere ya Farawo,umubwire uti ‘Uwiteka, Imana y'Abaheburayoiravuze iti: rekaubwoko bwanjye bugende bunkorere.

14 Uhereye none, nzohereza ibyago ntera byose ku mutimawawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugirangoumenye yuko ari nta wuhwanye nanjye mu isi yose.

15 None mba ndambuyeukubokokwanjye, nkaguterana mugigan'abantu baweukarimburwa mu isi,

16 ariko niukuriiyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: niukugirango nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.

17 Na n'ubuuracyishyira hejuru,ukabuzaubwoko bwanjye nturekebugenda?

18 Dore ejo bugingo ubu nzavubauruburaruremereye cyane, rutarirwaboneka muri Egiputauhereye igihe hatwariweukageza ubu.

19 Nuko none tumaucyuze amatungo yawe n'ibyoufitemu gasozi byose,umuntu wese n'itungo ryose ruzasanga mu gasozi kidatashye,uruburaruzakigwaho gipfe.’”

20 Uwubashye ijambo ry'Uwiteka wo mu bagaragu ba Farawo, ahungishiriza abagaragu be n'amatungo ye mu mazu no mu biraro,

21 utitaye ku ijambo ry'Uwiteka arekera abagaragu be n'amatungo ye mu gasozi.

22 Uwiteka abwira Mose ati “Tungaukubokokwawe mu ijuruuruburarugwe mu gihugu cya Egiputa cyose, ku bantu no ku matungo no ku nyamaswa, no ku byatsi byo mu gasozi byose no ku myaka yo mu mirima yose mu gihugu cya Egiputa cyose.”

23 Mose atunga inkoni ye mu ijuru, Uwiteka akubitisha inkuba, avubaurubura,umurirougwa hasi. Uwiteka avubiraigihugu cya Egiputaurubura.

24 Nuko hagwauruburan'umurirouvanze na rwo, by'icyago gikomeye bitigeze kuba mu gihugu cya Egiputa cyoseuhereye aho hatwariwe.

25 Urwo ruburarwica icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Egiputa cyose, abantu n'amatungo n'inyamaswa, rwica n'ibyatsi byo mu gasozi byose n'imyaka yo mu mirima yose, ruvunaibiti byo mu gasozi byose.

26 Mu gihugu cy'i Gosheni aho Abisirayeli bari bari, ni ho rutaguye honyine.

27 Farawo atumiraMose na Aroni arababwira ati “Ubu bwo nkoze icyaha. Uwiteka arakiranuka, jye n'abantu banjye turatsinzwe.

28 Munsabire Uwiteka kuko uku guhinda gukomeye k'uruburabimpagije, nanjye ndabareka mugende mwe kugumaino.”

29 Mose aramubwira ati “Nimara kuva mu rurembo ndaramburiraUwiteka amaboko guhinda gushire, kandi ntihari bwongere kugwauruburakugirangoumenye yuko Uwiteka ari we nyir'isi.

30 Ariko wowe n'abagaragu bawe, nzi yuko muri bube mutarubahaUwiteka Imana.”

31 Imigwegwe na sayiri birapfa kuko sayiri zari zeze, n'imigwegwe yari irabije.

32 Ariko ingano na kusemeti ntibyapfa, kuko byari bitaramera.

33 Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburiraUwiteka amaboko, guhinda kw'inkuba n'uruburabirashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi.

34 Maze Farawo abonye imvura n'uruburan'inkuba zihinda bishize, arushaho gukoraicyaha, yinangiraumutimawe n'abagaragu be.

35 Umutimawa Farawouranangira ntiyareka Abisirayeli bagenda, uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Mose.

10

1 Uwiteka abwira Mose ati “Injira mu nzu ya Farawo, kuko nanangiriyeumutimawe n'iy'abagaragu be kugirango nerekanire ibi bimenyetso byanjye hagati muri bo,

2 no kugirangouzabwireumwana wawe n'umwuzukuruwawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n'ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”

3 Mose na Aroni binjira mu nzu ya Farawo baramubwira bati “Uwiteka, Imana y'Abaheburayoiravuze iti ‘Uzageza he kwanga kwicishiriza bugufiimbere yanjye? Rekaubwoko bwanjye bugende bunkorere.

4 Niwanga kurekuraubwoko bwanjye, dore ejo nzaterereza inzige ku rugabano rwawe,

5 zizimagizeubutakaumuntu ye kubasha kububona. Zizarya ibyo mwashigaje bitishwe na rwa rubura, zirye igiti cyose mwamejeje mu gasozi.

6 Amazu yanyu zizayuzura, zuzuren'ay'abagaragu bawe n'ay'Abanyegiputa bose, izo ba so na ba sogokuru batigeze kubonauhereye igihe babereyehoukageza none.’”Arahindukiraava imbere ya Farawo.

7 Abagaragu ba Farawo baramubazabati “Uriya mugaboazageza he kutuberaumutego? Reka abo bantu bagende bakorere Uwiteka Imana yabo. Nturamenya yuko Egiputa hapfuye?”

8 Bagarura Mose na Aroni imbere ya Farawo, arababwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka Imana yanyu. Ariko hazagenda bantu ki?”

9 Mose aramusubizaati “Tuzajyana n'abakiri bato n'abashaje, abahungu bacu n'abakobwa bacu, tujyane n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko dukwiriye kuziriririza Uwitekaumunsi mukuru.”

10 Arababwira ati “Uko nabifurizako Uwiteka abana namwe, ni ko nabareka mukagenda mujyanye abana banyu bato. Mwirinde kuko ibyo mugambiriye ari bibi.

11 Si ko bizaba, ahubwo abagabo bakuru mugende mukorere Uwiteka, kuko ari cyo mushaka.”Birukanwa mu maso ya Farawo.

12 Uwiteka abwira Mose ati “Ramburaukubokokwawe hejuru y'igihugu cya Egiputa kuzaneinzige, zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, ibyo rwa ruburarwasize byose.”

13 Mose arambura inkoni ye hejuru y'igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihuguumuyagauvuyeiburasirazuba wirizaumunsi,ukesha ijoro. Bukeyeuwo muyagauvuyeiburasirazubauzanainzige,

14 zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane,uhereye kera kose ntihigeze kubahoinzige nk'izo, ntizizongera kubaho.

15 Zizimagizaubutakamu gihugu cyose, igihugu kibamoumwijima, zirya ibyatsi byose n'imyaka yose byo mu gihugu, n'imbuto z'ibiti zose rwa ruburarwasize. Mu gihugu cya Egiputa cyose ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, naho cyaba igiti cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka.

16 Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati “Nacumuyeku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe!

17 Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkurehouru rupfu ubu gusa.”

18 Ava imbere ya Farawo, asaba Uwiteka.

19 Uwiteka ahinduraumuyagauhuhacyane w'ishuheriuvuyeiburengerazuba,ujyana za nzigeuziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.

20 Maze Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.

21 Uwiteka abwira Mose ati “Tungaukubokokwawe mu ijuruumwijimaucuremu gihugu cya Egiputa,umwijimaumezenk'igikorwaho.”

22 Mose atungaukubokomu ijuru,umwijima w'icuraburindiucuramu gihugu cya Egiputa cyoseumaraiminsi itatu

23 ntihagira abarebana cyangwauwahagurukaakava aho ari bimara iminsi itatu, ariko mu mazu y'Abisirayeli bose harabonaga.

24 Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “Nimugende mukorere Uwiteka, ariko imikumbi yanyu n'amashyo yanyu abe ari byo bisigara, abana banyu bato mubajyane.”

25 Mose aramubwira ati “Ukwiriye no kuduhaibyo dutamba n'ibyo twosa, kugirango dutambire Uwiteka Imana yacu ibitambo.

26 N'amatungo yacu tuzayajyana ntihazasigara n'urwara, kuko ari yo tuzabadukwiriye kwendaho kuyakoreshereza Uwiteka Imana yacu. Kandi ntituzi ibyo tuzakoreshereza Uwiteka tutaragerayo.”

27 Ariko Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka bagenda.

28 Farawo aramubwira ati “Mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kukoumunsiuzongera kunca iryerauzapfa.”

29 Mose aramusubizaati “Uvuzeukuri, sinzongera kugucairyera.”

11

1 Uwiteka abwira Mose ati “Hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n'Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende. Nabareka by'ukuri, no kwirukanaazabirukana.

2 None bwira abantu,umugabowese asabeumuturanyi we n'umugorewese asabeumugorew'umuturanyi we, basabe ibintu by'ifeza n'ibintu by'izahabu.”

3 Uwiteka aha ubwo bwoko kugiriraumugisha ku Banyegiputa. Na Mose ubwe yariumunyacyubahiro cyinshi mu gihugu cya Egiputa, mu maso y'abagaragu ba Farawo no mu maso y'abandi bantu.

4 Mose aravuga ati “Uwiteka aravuze ati ‘Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa,

5 abana b'impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe,uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwamiukageza ku mpfura y'umujaw'umusyi, kandi n'uburizabwose bw'amatungo buzapfa.

6 Hazabaumuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyoseutigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk'uwo.

7 Ariko mu Bisirayeli nta n'umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo, kugirango mumenye uko Uwiteka yatandukanije Abanyegiputa n'Abisirayeli.’

8 Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bampfukamire, bambwire bati ‘Va mu gihuguujyane abantu bose bagukurikiye.’Ubwo ni bwo nzagenda.”Ava kuri Farawo arakaye cyane.

9 Uwiteka abwira Mose ati “Farawo ntazabumvira, kugirango ibitangaza byanjye bigwirire mu gihugu cya Egiputa.”

10 Nuko Mose na Aroni bakorera ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo. Uwiteka anangiraumutimawa Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda ngo bave mu gihugu cye.

12

1 Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati

2 “Uku kwezi kuzababere imfura y'amezi, kuzababereukwezi kwa mbere mu myaka.

3 Mubwire iteraniro ry'Abisirayeli ryose, ku wa cumi w'uku kweziumuntu wese yiyendereumwana w'intama, uko amazu ya ba se ari,umwana w'intama umwe mu nzu imwe.

4 Kandi niba inzu ari nto itari bumareumwana w'intama, asangire n'umuturanyi we bahereranye, bawufatanye ukoumubarew'abantu uri, uko imirīre y'umuntu wese iri abe ari ko muzabaraumubarew'abasangiraumwana w'intama.

5 Umwana w'intama wanyu (cyangwaumwana w'ihene) ntuzagire inenge,uzabeisekurumeitaramaraumwaka, muzawukuremu ntama cyangwa mu ihene.

6 Muzawurindirizeumunsi wa cumi n'ine w'uku kwezi, iteraniro ryose ry'Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba.

7 Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamorw'umuryango by'amazu bawuririyemo.

8 Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n'imboga zisharira.

9 Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n'iminono yawo n'ibyo mu nda byawo,

10 ntimuzagire icyo musigango kirare, iziraye muzazose.

11 Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y'Uwiteka.

12 “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo. N'imana z'Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.

13 Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

14 Kandi uwo munsiuzababereurwibutso, muzawuziririze ubeumunsi mukuruw'Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry'iteka ryose. 16.3-8

15 “Muzajye mumaraiminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsiuyitangira mujye mukuraumusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuweuhereye ku munsi wa mbereukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.

16 Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugiraumurimowoseukorwa muri iyo minsi, keretseumurimow'inda y'umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.

17 Mujye muziririzaumunsi mukuruw'imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry'iteka ryose.

18 Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugezeku munsi wako wa makumyabiri n'umwe nimugoroba.

19 Muri iyo minsi uko ari irindwiumusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry'Abisirayeli, naho yabaumunyamahangaubasuhukiyemo cyangwauwavukiyemu gihugu cyanyu.

20 Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.”

21 Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b'intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīreumwana w'intama wa Pasika.

22 Mwendeumukamato wa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamorw'umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugirauwo muri mweusohoka mu nzu ye, mugezemu gitondo.

23 Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamorw'umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundiraumurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.

24 Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruzabanyu iteka ryose.

25 Nimumarakugeramu gihugu Uwiteka azabaha nk'uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.

26 Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw'iki?’

27 Mujye mubasubizamuti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’”Abantu barunamabikubitahasi.

28 Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.

29 Mu gicuku Uwiteka yica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa,uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwamiukageza ku mpfura y'imbohe mu kazu k'ibwina, n'uburizabw'amatungo bwose.

30 Farawo yibambura nijoro, n'abagaragu be bose n'Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacuraumuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n'imwe itapfuyemoumuntu.

31 Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhagurukemuve mu bantu banjye mwe n'Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk'uko mwavugaga.

32 Mujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mwavugaga, mugende kandi munsabireumugisha.”

33 Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugagabati “Turapfuye twese”.

34 Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y'imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.

35 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda.

36 Uwiteka aha ubwo bwoko kugiriraumugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.

37 Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabouduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare.

38 Kandi n'ikivange cy'amahanga menshi kijyana na bo, n'imikumbi n'amashyo by'amatungo menshi cyane.

39 Botsa imitsima itasembuwe y'amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose.

40 Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhukorwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu.

41 Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzehoumunsi, hadasāzehoumunsi, ingabo z'Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.

42 Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry'Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose.

43 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagireumunyamahanga urya ku byayo,

44 arikoumuguranow'umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukebaabone kubiryaho.

45 Umusuhukew'umunyamahanga n'umugaraguukorera ibihembo, ntibakabiryeho.

46 Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n'intongo y'iyo nyama, kandi ntimukavunehoigufwa na rimwe.

47 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika.

48 Kandiumunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b'iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk'uwavukiyemu gihugu cyanyu, ariko ntihakagireutakebwe weseubiryaho.

49 Kavukiren'umunyamahangaubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”

50 Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze,

51 kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.

13

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Mwezeuburizabwose bwo mu Bisirayeli bubeubwanjye, imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo ni ibyanjye.”

3 Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyoamaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.

4 Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.

5 Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abahivi n'Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruzabawe ko azakiguha, igihugu cy'amata n'ubuki,uzajyeuziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.

6 Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabehoumunsi mukuruw'Uwiteka.

7 Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagireumusemburoukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.

8 Kandi kuri uwo munsiuzabwireumwana wawe uti ‘Ibi byatewe n'ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’

9 Uwo muhangouzakuberenk'ikimenyetso gishyizwe ku kubokokwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugirango amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukujeamaboko muri Egiputa.

10 Ni cyo gitumaukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, ukoumwakautashye.

11 “Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy'Abanyakanāni, akakiguha nk'uko yakurahiye akarahira na ba sekuruzabawe,

12 uzarobanurireUwitekaumwana w'uburizawese n'uburizabwoseufitemu matungo yawe, abahungu bazaba ab'Uwiteka.

13 Kandiuburizabw'indogobe bwoseuzabucunguzeumwana w'intama, kandi nudashaka kuyicungurauzayivune ijosi, kandi imfura z'abantu, iz'abahungu baweuzazicungure.

14 Kandiumwana wawe nakubazamu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’Uzamusubizeuti ‘Uwiteka yadukujeamaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

15 Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yicauburizabwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z'abantu n'uburizabw'amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwitekauburizabwose bw'ibigabo, ariko imfura z'abahungu banjye zose njya nzicungura.’

16 Uwo muhangouzabenk'ikimenyetso gishyizwe ku kubokokwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukujeamaboko muri Egiputa.”

17 Farawo amaze kurekaubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubiremuri Egiputa.”

18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayuikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.

19 Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”

20 Bava i Sukotibabamba amahema muri Etamu, ahoubutayubutangirira.

21 Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y'umurirongo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

22 Ya nkingi y'igicu ntiyavaga imbere y'ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y'umurirontiyabuvagaimbere nijoro.

14

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli basubireinyuma, babambe amahema imbere y'i Pihahiroti hagati y'i Migidoli n'inyanja, imbere y'i Bālisefoni: uti imbere y'aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw'inyanja.

3 Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu,ubutayuburabakingiranye.’

4 Nanjye ndanangiraumutimawa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.”Abisirayeli babigenza batyo.

5 Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutimawa Farawo n'iy'abagaragu be irabuhindukirabarabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”

6 Atunganisha igare rye ry'intambara ajyana abantu be,

7 ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n'andi magare y'intambara y'Abanyegiputa yose, n'abatware bategeka abayirwaniramo bose.

8 Uwiteka anangiraumutimawa Farawoumwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.

9 Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n'amagare bya Farawo byose, n'abahetswe n'amafarashi be, n'izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw'i Pihahiroti, imbere y'i Bālisefoni.

10 Farawo abatuze, Abasirayeli buburaamaso babona Abanyegiputa bahuruyeinyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.

11 Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzanango dupfire mu butayu? Ni iki cyatumyeutugirira utyo, kudukuramuri Egiputa?

12 Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Turekedukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’”

13 Mose asubizaabantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebeagakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabonaukundi.

14 Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

15 Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumyeuntakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.

16 Naweumanike inkoni yawe,urambureukubokohejuru y'inyanjauyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.

17 Nanjye ndanangira imitima y'Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n'amafarashi be.

18 Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n'amafarashi be.”

19 Marayika w'Imana wajyaga imbere y'ingabo z'Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y'igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,

20 ijya hagati y'ingabo z'Abanyegiputa n'iz'Abisirayeli: bariya ibabera igicu n'umwijima, abandi ibaberaumucyoubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.

21 Mose aramburaukubokohejuru y'inyanja. Uwiteka ahuhishaumuyagamwinshiuvuyeiburasirazuba ijoro ryose,usubizainyanja inyuma amaziuyagabanyamo kabiri, maze hagati y'aho yari ari hahindukaubutakabwumutse.

22 Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

23 Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.

24 Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiyemu nkingi y'umuriron'igicu, yitegereza ingabo z'Abanyegiputa bacikamo igikuba.

25 Akura inziga ku magare yabo, bituma akururikaaruhijecyane. Abanyegiputa baravuganabati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”

26 Uwiteka abwira Mose ati “Ramburaukubokohejuru y'inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n'amafarashi babo.”

27 Mose aramburaukubokohejuru y'inyanja. Mu musekeinyanja isubizwamo guhururakwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumuriraAbanyegiputa hagati mu nyanja.

28 Amazi asubiraahayo arenga ku magare no ku bahetswe n'amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n'umwe muri bo.

29 Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk'inkike iburyo n'ibumoso.

30 Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z'Abanyegiputa ku nkombe y'inyanja.

31 Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n'umugaragu we Mose.

15

1 Maze Mose n'Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati
“Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,
Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.

2 Uwiteka ni imbaraga zanjye n'indirimbo yanjye,
Ampindukiyeagakiza.
Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza,
Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.

3 Uwiteka ni intwari mu ntambara,
Uwiteka ni ryo zina rye.

4 “Amagare ya Farawo n'ingabo ze yabiroshye mu nyanja,
Abatwara imitwe yatoranije barengewe n'Inyanja Itukura.

5 Imuhengeri habarenzeho,
Barokeye imuhengeri nk'ibuye.

6 “Uwiteka,ukubokokwawe kw'iburyo guteweicyubahiro n'ububasha bwako,
Uwiteka,ukubokokwawe kw'iburyo kwashenjaguye ababisha.

7 Isumbe ryawe ryinshi ryatumyeuturahasi abaguhagurukiye,
Watumyeumujinya waweubakongeza nk'ibitsinsi by'inganagano.

8 Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi,
Amazi yatembaga yema nk'ikirundo,
Imuhengeri muri nyina w'inyanja haravura.

9 “Umubisha yaravuze ati
‘Ndabakurikira mbafatīre, nyage iminyago nyigabane,
Nzabimariraho agahinda,
Nzakura inkota,ukubokokwanjye kubarimbure.’

10 Wahuhishijeumuyagawawe inyanja irabarengera:
Barokera nk'icyuma cy'isasu mu mazi y'umuvumba.

11 “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe?
Ni iyihe ihwanye nawe?
Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro,
Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kukoukoraibitangaza!

12 Warambuyeukubokokw'iburyo isi irabamira.

13 Ku bw'imbabazi zawe wagiye imbere y'abantu wacunguye,
Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturobwawe bwera.

14 Amahanga yarumvise ahinda imishyitsi,
Ubwoba bufataabatuye i Filisitiya.

15 Icyo gihe abatware ba Edomu baratangara,
Intwari z'i Mowabu zifatwa no guhinda imishyitsi,
Abatuye i Kanāni bose barayagāra.

16 Ubwoba no gutinya bizabafata,
Gukomera k'ukubokokwawe kuzabajunjika nk'ibuye.
Uwiteka, bageze ahoubwoko bwawe buzarengeraurugabano,
Bageze ahoubwoko wacunguye buzarurengera.

17 Uzabugezayoubushinge ku musoziw'umwandu wawe,
Ahantu witunganirije kubaubuturobwawe, Uwiteka,
Ahera amaboko yawe yashyizeho, Mwami.

18 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.”

19 Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, Uwiteka agasubizaamazi y'inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka.

20 Kandi Miriyamuumuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina.

21 Miriyamu akabikiriza ati
“Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,
Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.”

22 Mose agendesha Abisirayeli bakomezaurugendo, bava ku Nyanja Itukurabajya mu butayubw'i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayubabura amazi.

23 Bageze i Mara ntibabasha kunywaamazi y'i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

24 Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?”

25 Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza.

26 Arababwira ati “Nugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe,ugakora ibitunganye mu maso yayo,ukumvira amategeko yayo,ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzagutezamu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwitekaugukizaindwara.”

27 Bagera muri Elimu hari amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi.

16

1 Bava muri Elimu bakomezaurugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayubw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.

2 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu,

3 barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyomutuzanira muri ubu butayukutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.”

4 Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubiraibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby'uwo munsi, kugirango mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera.

5 Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n'ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.”

6 Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa,

7 kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro cy'Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?”

8 Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubaheinyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”

9 Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y'Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’”

10 Aroni akibwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayubabonaubwiza bw'Uwiteka bubonekeye muri cya gicu.

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubonekumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’”

13 Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando.

14 Ikime gishize, mu butayuhasi habonekautuntu duto dusa n'utubuto, duto nk'ikime kivuze kiri hasi.

15 Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?”Kuko batamenye icyo ari cyo.
Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye.

16 Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n'imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n'umubarew'abantu banyu,umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’”

17 Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike.

18 Babigeresheje icyibo cya omeru,uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n'uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n'imirīre y'umuntu wese.

19 Mose arababwira ati “Ntihagireumuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.”

20 Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira.

21 Bajya babiteranya uko bukeye,umuntu wese ateranya ibihwanye n'imirire ye, izuba ryava bikayaga.

22 Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n'ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z'umuntu wese, abakuru b'iteraniro bose baraza babibwira Mose.

23 Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejouzabaumunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, mutekeicyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’”

24 Barabirāza bigeza mu gitondo nk'uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwaurunyo na rumwe.

25 Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y'Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi.

26 Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”

27 Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura.

28 Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n'ibyo nategetse?

29 Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y'iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagireumuntu uva aho ari ku wa karindwi.”

30 Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka.

31 Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yariumweru igasa n'utubutotw'ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk'umutsima usa n'ibangouvuganywe n'ubuki.

32 Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri:urugerorwa omeru rwa manu rubikirwe ab'ibihe byanyu bizaza, kugirango bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuragamu gihugu cya Egiputa.”

33 Mose abwira Aroni ati “Jyanaurwabyaurushyiremo omeru ya manu,uyibike imbere y'Uwiteka, ibikirwe ab'ibihe byanyu bizaza.”

34 Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y'Ibihamya ngo igumeho.

35 Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n'abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw'igihugu cy'i Kanāni.

36 Omeru cumi zingana na efa imwe.

17

1 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayubw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywayari ahari.

2 Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”
Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”

3 Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumyeudukuriramuri Egiputa, kugirangoutwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?”

4 Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”

5 Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantuujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi,ugende.

6 Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu,ukubiteicyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.”Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli.

7 Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”

8 Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu.

9 Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozinitwaje inkoni y'Imana.”

10 Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi.

11 Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha,

12 maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutegaaryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undiurundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.

13 Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota.

14 Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibeurwibutso,ubibwire Yosuwa yuko nzakurahorwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.”

15 Mose yubakaigicaniro acyita Yehovanisi,

16 aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”

18

1 Yetiroumutambyi w'i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n'Abisirayeliubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa.

2 Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana,

3 n'abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nariumusuhukemu gihugu kitari icyacu.”

4 Undi yitwa Eliyezeri kuko se yavuze ati “Imana ya data yambereyeumutabazi, inkiza inkota ya Farawo.”

5 Yetiro sebukwe wa Mose azanira Mose abahungu be n'umugorewe, amusanga muri bwa butayuaho yari yabambye amahema, ku musoziw'Imana.

6 Abwira Mose ati “Jyewe sobukwe Yetiro nkuzaniyeumugorewawe n'abahungu be bombi na bo.”

7 Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubitaimbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema.

8 Mose atekerereza sebukwe ibyo Uwiteka yagiriye Farawo n'Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli, n'ibyabaruhirije mu nzira byose, kandi uko Uwiteka yabakijije.

9 Yetiro ashimishwa n'ibyiza Uwiteka yagiriye Abisirayeli byose, kuko yabakijije Abanyegiputa.

10 Yetiro aravuga ati “Uwiteka ahimbarizwe yuko yabakijije Abanyegiputa na Farawo, agakūra ubwo bwoko mu butware bw'Abanyegiputa.

11 None menye yuko Uwiteka aruta izindi mana zose, kuko yanesheje Abanyegiputa, ubwo bishyiranaga hejuruubwibone ngo bagirire Abisirayeli nabi.”

12 Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n'ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n'abakuru b'Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y'Imana.

13 Bukeyebwaho Mose yicazwa no guciraabantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba.

14 Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubazaati “Ibyoukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugosebagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”

15 Mose asubizasebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana.

16 Iyo bafite amagambo baza kuri jye nkabacira imanza, nkabamenyesha amategeko y'Imana n'ibyo yategetse.”

17 Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyoukoraibyo si byiza.

18 Ntuzabura gucikana intege n'aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukorawenyine.

19 Noneumvira ibyo nkubwira: ndakugirainama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w'amagambo w'abantu n'Imana, ujyeushyira Imana imanza zabo

20 kandi ujyeubigisha amategeko yayo n'ibyo yategetse, ujyeubereka inzira bakwiriye gucamon'imirimo bakwiriye gukora.

21 Kandiutoranye mu bantu bose abashoboyeubucamanza, bubahaImana n'inyangamugayo, banga impongano. Ubaheubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.

22 Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandiurubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, arikourubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni houziyoroherezaumuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.

23 Nugirautyo Imana ikabigutegekauzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufiteamahoro.”

24 Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.

25 Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboyeubucamanza abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi.

26 Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose, imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje zose bakazicaubwabo.

27 Mose asezerera sebukwe, asubiramu gihugu cy'iwabo.

19

1 Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayubwa Sinayi.

2 Bavuye i Refidimu bageze mu butayubwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y'umusozi.

3 Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musoziamubwira amuteraamagambo ati “Uko abe ari koubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwoubwira Abisirayeli uti

4 ‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk'ay'ikizu nkabizanira.

5 None nimunyumvira by'ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

6 kandi muzamberaubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’Ayo abe ari yo magamboubwira Abisirayeli.”

7 Mose araza ahamagara abakuru b'abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.

8 Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”Mose ashyira Uwiteka amagambo y'abantu.

9 Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugirango abantu bumve mvugananawe maze bakwemere iteka ryose.”
Mose abwira Uwiteka amagambo y'abantu.

10 Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantuubezenone n'ejo, bamese imyenda yabo,

11 uwa gatatuuzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukiraimbere y'ubwo bwoko bwose ku musoziSinayi.

12 Ubashyirirehourugabano rugotauyu musoziimpande zose,ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozicyangwa gukoraku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozino kwicwa azicwe.

13 He kugiraukubokokumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamuraseimyambi, naho ryaba itungo cyangwaumuntu cye kubaho.’Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”

14 Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.

15 Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatuuzasange mwiteguye, ntimuterane n'abagore banyu.”

16 Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry'ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z'amahema bahinda imishyitsi.

17 Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y'uwo musozi.

18 Umusoziwa Sinayi woseucumbaumwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawoucumba nk'uw'ikome,umusoziwoseutigita cyane.

19 Ijwi ry'ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.

20 Uwiteka amanukiraku musoziwa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w'uwo musozi, Mose arazamuka.

21 Uwiteka abwira Mose ati “Manuka,utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.

22 Kandi n'abatambyi bigire hafi y'Uwiteka bīyeze, kugirango Uwiteka atabagwira.”

23 Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musoziwa Sinayi, kukoubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musoziurugabano,uweze.’”

24 Uwiteka aramubwira ati “Gendaumanuke mazeuzamukanena Aroni, ariko abatambyi n'abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugirango atabagwira.”

25 Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

20

1 Imana ivuga aya magambo yose iti

2 “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.

3 “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

4 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n'ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butakacyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka.

5 Ntukabyikubiteimbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruzan'ubuvivibw'abanyanga,

6 nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi.

7 “Ntukavugireubusaizina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubarank'utacumuye,uvugiyeubusaizina rye.

8 “Wibuke kwezaumunsi w'isabato.

9 Mu minsi itandatu ujyaukora, abe ari youkoreramo imirimo yawe yose,

10 ariko uwa karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana yawe. Ntukagireumurimowoseuwukoraho, woweubwawe, cyangwaumuhungu wawe cyangwaumukobwa wawe, cyangwaumugaragu wawe cyangwaumujawawe, cyangwa itungo ryawe cyangwaumunyamahanga wawe uri iwanyu,

11 kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, akaruhukiraku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka ahaumugishaumunsi w'isabato, akaweza.

12 “Wubaheso na nyoko, kugirangouramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3

13 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11

14 “Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11

15 “Ntukibe.

16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.

17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuzeumugorewa mugenzi wawe, cyangwaumugaragu we cyangwaumujawe, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”

18 Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musoziucumbaumwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure.

19 Babwira Mose bati “Ba ari woweutubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”

20 Mose abwira abantu ati “Nimuhumurekuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugirango guteraubwoba kwayo guhoreimbere yanyu mudakora ibyaha.”

21 Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y'umwijima w'icuraburindi Imana irimo.

22 Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari koubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru.

23 Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z'ifeza cyangwa imana z'izahabu ntimukazicurire.

24 Undundire igicaniro cy'ibitaka,ugitambireho ibitambo byawe byoswa n'ibitambo by'uko uri amahoro, intama zawe n'inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguheumugisha.

25 Kandi nunyubakira igicaniro cy'amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyaweuzabaugihumanije.

26 Kandi ntugashyireurwuririro rw'amabuye ku gicaniro cyanjye ngoucyurire, kugirangoubwambure bwawe butakigaragariraho.’

21

1 “Aya mategeko ni youzashyira imbere yabo.

2 Nuguraumuguranow'Umuheburayoagukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw'umudendezo, atagize icyo yicunguje.

3 Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n'umugorewe ajyane na we.

4 Kandi shebuja namushyingiraumugorebakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugoren'abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugaboagende wenyine.

5 Ariko uwo muguranoniyerura ati ‘Nkunze databuja n'umugorewanjye n'abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw'umudendezo’,

6 shebuja amujyane imbere y'Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuzeugutwiuruhindu, agumye kumukorera iteka.

7 “Umuntu naguraumukobwa we ngo abeumugurano, ntagenzwe kumwe n'abaguranob'abagabo.

8 Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.

9 Kandi namushyingiraumuhungu we, amugirire nk'ibyo yagiriraumukobwa we.

10 Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n'imyambaro ye, ntamwicire igihe.

11 Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.

12 “Ukubiseumuntu agapfa ntakabure kwicwa.

13 Kandiumuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.

14 Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicisheuburiganya,umukureku gicaniro cyanjye ahōrwe.

15 “Ukubisese cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

16 “Uwibyeumuntu akamuguracyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.

17 “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

18 “Abantu nibarwana umwe agakubitaundi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,

19 nasindagirira ku kibandouwamukubisentazagibweho n'urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuzearinde akira neza.

20 “Umuntu nakubitainkoniumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamukumbanya, ntazabure guhanwa.

21 Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.

22 “Kandi abantu nibarwana bakababazaumugoreutwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kurihaicyoumugabow'uwo mugoreamurihishije cyose, azarihe nk'uko abacamanza bategetse.

23 Ariko nihagira ikindi aba,uzategeke koubugingo buhorerwaubundi,

24 ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,

25 ubushyebuhorerwaubundi,urugumaruhorerwaurundi,umubyimbauhorerwa undi.

26 “Umuntu nakubitaumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamumenaijisho, amuheumudendezo kuko amumennye ijisho.

27 Kandi nakubitaumuguranowe w'umugabocyangwa w'umugoreakamukurairyinyo, amuheumudendezo kuko amukuyeiryinyo.

28 “Inka niyicaumugabocyangwaumugoreagapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n'urubanza.

29 Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikicaumugabocyangwaumugoreagapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.

30 Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciyebyose gucunguraubugingo bwe.

31 Naho yabaumuhungu w'umuntu cyangwaumukobwa we iyo nka yishe, bimubereuko iryo tegeko ritegetse.

32 Inka niyicaumuguranow'umugabocyangwa w'umugore, nyirayo azahe shebuja w'uwo shekeli z'ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.

33 “Umuntu nasiburaurwobo rwacukuriwekubikaamazi, cyangwa narucukurantarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,

34 nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir'urwobo.

35 “Inka y'umuntu niyica iy'undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n'intumbi na yo bayigabane.

36 Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.

37 “Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.

22

1 “Umujuranagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba kuuwamwishe.

2 Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugureku bw'ubujurabwe.

3 “Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri.

4 “Umuntu niyoneshaumurimacyangwauruzabibu by'undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikonaumurimaw'undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murimacyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe.

5 “Umurironucanwaukagurumanaugafatauruzitiro rw'amahwa,ukambukiranyaugafata amasaka ari ku muraracyangwa agihagaze, cyangwaumurimaugashya,uwacanye uwo murirontakabure kubiriha.

6 “Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe,umujuranaboneka azarihe kabiri.

7 Nataboneka, nyir'urwo rugo yigire imbere y'Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we.

8 “Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwaumwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze,umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’,urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y'Imana, uwo Imana izaciraurubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri.

9 “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunikacyangwa ikanyagwa ari nta wubireba,

10 kurahira Uwiteka kuzabehagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe.

11 Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo.

12 Ryatanyagurwa n'inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe.

13 “Kandiumuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunikacyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha.

14 Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngouwagwatiriye atange ibiguzi by'igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize.

15 “Umuntu nashukashukaumwariutasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore.

16 Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk'iz'abakobwa.

17 “Umurozikazi ntuzareke abaho.

18 “Uzaryamana n'itungo ntakabure kwicwa.

19 “Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose.

20 “Umusuhukew'umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhatekuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.

21 Ntihakagireumupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza.

22 Nugiraicyoubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutakakwabo,

23 uburakari bwanjye bukagurumanankabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi.

24 “Nugurizaifezaumukenewese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk'uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu.

25 Niwakaumwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarengeutawumushubije

26 kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiriwe. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndiumunyambabazi.

27 “Ntugatuke Imana, ntukavumeumutware w'ubwoko bwanyu.

28 “Ntugatinde kuntura ku byuzuyeibigega byawe, no ku mazi y'imbuto z'ibiti byawe.
“Imfura z'abahungu bawe ujyeuzintura.

29 “Abe ari kougirira n'inka zawe n'intama zawe:uburizabuzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munaniujyeubuntura.

30 “Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.

23

1 “Niwumva inkuru y'impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n'umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.

2 Ntugakurikize benshi gukoraibyaha, kandi nutangwa houmugabontukajye iyo abenshi bagiye ngoutumebacaurubanza nabi,

3 kandi ntugatsindishiririzeumuntu kuko ariumukene.

4 “Nuhuran'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.

5 Kandi nusanga indogobe y'umwanzi waweumutwaro ihetse yawugwanye,ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.

6 “Ntukagorekeurubanza rw'umukeneuri muri mwe.

7 Wirinde cyane ibirego by'ibinyoma. Ntukiceutacumuyeukwiriye gutsindaumuzizaakarengane, kuko ntazatsindishirizaumunyabyaha.

8 Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y'abareba, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi.

9 “Kandi ntugahateumusuhukew'umunyamahanga kuko muziumutimaw'umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.

10 “Mu myaka itandatu ujyeubibaku butakabwaweusarure imyaka yabwo,

11 ariko ku wa karindwi bujye buruhukauburaze, kugirango abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujyaugenzauruzabibu rwawe n'urwelayo rwawe.

12 “Mu minsi itandatu ujyeukoraimirimo yawe, ku wa karindwi ujyeuruhukakugirango inka yawe n'indogobe yawe ziruhuke,umwana w'umujawawe n'umusuhukew'umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14

13 “Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y'izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.

14 “Ukoumwakautashye ujyeunziririza iminsi mikuru gatatu.

15 Ujyeuziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugiraumuntu uzaubusaimbere yanjye.

16 “Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura, uw'umuganura w'imirimo yawe wabibye mu murima.
“Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura rya byose, wo ku iherezo ry'umwaka numaragusarura imirimo yawe mu isambu yawe.

17 Ukoumwakautashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'umwami Uwiteka ibihe bitatu.

18 “Amaraso y'igitambo ntambiwe ntukayatambane n'imitsima yasembuwe, kandiurugimbu rw'icyatambwe ku munsi mukuruwanjye ntirukarāre ngo rugezemu gitondo.

19 “Umuganura w'ibibanje kwera mu butakabwawe, ujyeuwuzanamu nzu y'Uwiteka Imana yawe.
“Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.

20 “Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.

21 Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumurobyanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.

22 Ariko numwumvira by'ukuriugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzabaumwanzi w'abanzi bawe n'umubisha w'ababisha bawe.

23 Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abahivi n'Abayebusi maze nkabarimbura.

24 Ntuzikubiteimbere y'imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwouzabarimbure rwose,utembagaze inkingi z'amabuye bubatse.

25 Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izahaumugishaumutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

26 Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha,umubarew'iminsi yawe nzawusohozaudakenyutse.

27 “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukaneabantuuzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.

28 Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukaneAbahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti imbere yawe.

29 Sinzabirukanaimbere yawe mu mwaka umwe kugirango igihugu kidahindukaumwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.

30 Ahubwo nzabirukanaimbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze ahouzagwiriraukazungura icyo gihugu.

31 Nzagushyirirahourugabano, ruhereku Nyanja Itukurarugereku Nyanja y'Abafilisitiya, kandi ruhereku butayurugereku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukanaimbere yanyu.

32 Ntuzagire isezeranousezerana na bo cyangwa n'imana zabo.

33 Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugirango batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukuberaumutego.”

24

1 Imana ibwira Mose iti “Uzamukanena Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukirikure,

2 Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukanena we.”

3 Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”

4 Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubakaigicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganyaumubaren'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri.

5 Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro.

6 Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.

7 Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”

8 Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y'isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk'uko ayo magambo yose ari.”

9 Maze Mose azamukanana Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi

10 bareba Imana y'Abisirayeli: munsi y'ibirenge byayo hameze nk'amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n'ijuru ry'umupyēmureubwaryo.

11 Kandi abatoranijwe b'Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.

12 Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musoziugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by'amabuye biriho amategeko, n'ibyategetswe nandikiye kubigisha.”

13 Mose ahagurukanana Yosuwaumufasha we, Mose azamuka ku musoziw'Imana.

14 Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugezeaho tuzagarukiraaho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye,ushaka kuburanaabasange.”

15 Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.

16 Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka bugumaku musoziwa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.

17 Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriroukongora ku mutwe w'uwo musozi.

18 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musoziawumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.

25

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli banture amaturo,umuntu wese wemezwa n'umutimawe azaba ari we mwakira ituro antura.

3 Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n'ifeza n'imiringa,

4 n'ubudodobw'umukarawa kabayonga n'ubw'umuhengeri, n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza n'ubwoya bw'ihene,

5 n'impu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, n'imbaho z'ibiti byitwa imishita,

6 n'amavuta y'amatabaza n'ibihumuraneza byo kuvangwa n'amavuta ya elayo yo gusīga, n'ibyo kuvangwa bigahindukaumubavumwiza wo kōsa,

7 n'amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.

8 Kandi bandemereubuturobwera, nture hagati muri bo.

9 Muzaburemebuse n'ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy'ubuturon'icy'ibintu byabwo byose.

10 “Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwaumushita:uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice,ubugaribwayo bube mukonoumwe n'igice,uburebure bw'igihagararo bube mukonoumwe n'igice.

11 Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n'inyuma,uyigotesheumugunow'izahabu.

12 Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine,ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavurumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.

13 Ubāze imijisho mu mushita,uyiyagirizeho izahabu.

14 Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, bajye bayiyiremereza.

15 Iyo mijisho igume mu bifunga by'isanduku, ntikabivemo.

16 Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.

17 “Kandiucureintebe y'ihongerero mu izahabu nziza,uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri n'igice,ubugaribwayo bube mukonoumwe n'igice.

18 Kandiuremeabakerubi babiri mu izahabu,ubareme mu izahabu icuzwe,ubareme mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero.

19 Uremeumukerubi umwe mu mutwe umwe, n'undi mu wundi, bacuranwe n'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi.

20 Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y'ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y'ihongerero.

21 Ushyire iyo ntebe y'ihongerero kuri ya sanduku,uyishyiremo Ibihamya nzaguha.

22 Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y'intebe y'ihongerero, hagati y'abo bakerubi bari ku isanduku y'Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.

23 “Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita,uburebure bwayo bw'umurambararo bube mikono ibiri,ubugaribwayo bube mukonoumwe,uburebure bw'igihagararo bube mukonoumwe n'igice.

24 Uyayagirizeho izahabu nziza,uyagotesheumugunow'izahabu.

25 Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote,ubugaribwacyo bube intambwe imwe,ukigotesheumugunow'izahabu.

26 Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine,ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.

27 Ibyo bifunga bibe hafi y'igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.

28 Ubāze imijisho mu mushitauyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.

29 Ucure amasahani n'udukombe byo kuri yo,ucuren'ibikombe n'imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa,ubicure mu izahabu nziza.

30 Ujyeutereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.

31 “Kandiuzareme igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n'umubyimba wacyo, ibikombe n'ibibumbabumbyen'uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.

32 Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y'icyo gitereko ashamike mu rubavurumwe, n'ayandi atatu mu rundi.

33 Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbyen'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavurigire ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbyen'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.

34 Umubyimba wacyougireibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbyen'uburabyo bifatanye na byo.

35 Ikibumbabumbyekibe munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.

36 Ibibumbabumbyebyacyo n'amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.

37 Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyirahouburyo butumaamurikira imbere yacyo.

38 Icyuma cyacyo cyo gukurahoibishirira n'udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.

39 Italanto y'izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n'ibyo bintu byacyo byose biremeshwa.

40 Ugireumwete wo kubirema,ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.

26

1 “Kandiuzareme ubwo buturo,ubusakaze imyenda cumi,uyibohesheubudodobw'ibitare bwiza buboheranije, n'ubw'umukarawa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

2 Uburebure bw'umwenda wose bube mikono makumyabiri n'umunani,ubugaribwawo bube mikono ine, imyenda yose ibeurugerorumwe.

3 Imyenda itanu ikombatweukwayo, n'iyindi itanu ikombatweukwayo.

4 Kandiudodeimikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe,udodeyindi nka yo ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

5 Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanuuyidode ku musozow'umwendauheraikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

6 Ucure ibikwasi by'izahabu mirongo itanuubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturobube bumwe.

7 “Kandiuzabohe imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo,uboheimyenda cumi n'umwe.

8 Uburebure bw'umwenda wose bube mikono mirongo itatu,ubugaribwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibeurugerorumwe.

9 Ukombate imyenda itanuukwayo, n'iyindi itandatuuyikombateukwayo, uwa gatandatuuwubindūre imbere y'ihema.

10 Udode imikondo mirongo itanu ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, n'indi mirongo itanuuyidode ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

11 Ucure ibikwasi by'imiringa mirongo itanuubishyire muri iyo mikondo,ufatanye iryo hema ribe rimwe.

12 Igice cy'imyenda y'ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy'umwenda umwe kingana n'ikindi, kirērētere inyuma y'ubwo buturo.

13 Ubwo ibikombate by'ihema bisagaho mukonoumwe mu burebure bw'uruhande rumwe, n'indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z'ubuturozombi, iritwikīre.

14 “Kandiuzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura,ukirenzeho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

15 “Kandi uzabāze imbaho z'imiganda y'ubwo buturomu mushita,uzishinge.

16 Uburebure bw'urubahorwose bube mikono cumi,ubugaribwarwo bube mukonoumwe n'igice.

17 Kandi ku rubahorwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z'ubwo buturozose.

18 Ubāze imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo zibe makumyabiri.

19 Kandiuzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

20 Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso,

21 uzicurireimyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

22 Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

23 Ubāze imbaho ebyiri z'impfurukazabwo zo mu mwinjiro.

24 Hasi zibe izivuyemonk'ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfurukazo mu mwinjiro.

25 Nuko izo mbaho zizabeumunani, imyobo y'ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n'itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

26 “Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

27 na zindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'urundi ruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

28 Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, ibeumwishyikire.

29 Kandi izo mbahouzaziyagirizeho izahabu,ucureimpeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zouziyagirizeho izahabu.

30 Uzashinge ubwo buturobuhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

31 “Kandiumwendaukingirizauzawubohesheubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo abe ari bo babiboha.

32 Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y'ifeza.

33 Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi,ushyire hirya yawo ya sanduku y'Ibihamya, uwo mwendaubabereurugabano rw'Ahera n'Ahera cyane.

34 Kandiuzashyire ya ntebe y'ihongerero kuri iyo sanduku y'Ibihamya, iri Ahera cyane.

35 Kandi ya mezauyashyire hino y'uwo mwenda, na cya gitereko cy'amatabazaugishyire mu ruhande rw'iburyo rw'ubwo buturo, kibangikane n'ayo meza, amezauyashyire mu ruhande rw'ibumoso.

36 “Kandiumwenda wo gukingaumuryango w'iryo Hema,uzawuremesheubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

37 Kandiuzawubārize inkingi eshanu mu mushitauziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandiutekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.

27

1 “Kandi uzabāze igicaniro mu mushita,uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mikono itanu, n'ubugaribwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose,uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono itatu.

2 Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembeuyabazanye na cyo,ukiyagirizeho imiringa.

3 Kandiuzagicurireibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n'ibintu byo kuriyoza, n'inzabya zacyo n'ibyo kwaruza inyama, n'ibyo gushyiramoumurirow'amakara, ibyo bintu byacyo byoseubicure mu miringa.

4 Kandiuzagicuriremu miringa igisobekerane nk'urushundura, mu nkokora z'icyo gisobekerane uko ari enye,ushyireho ibifunga bine by'imiringa.

5 Ugishyire munsi y'umugunougoseicyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro.

6 Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita,uyiyagirizeho imiringa.

7 Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa.

8 Ukibāze mu mbaho kibeumurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza.

9 “Kandiuzaremeurugorw'ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije,umuhururuwarwo w'urwo ruhande ube mikono ijana.

10 Inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

11 No mu ruhande rw'ibumosourugorube imyenda ikinzwe,umuhururuwarwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

12 Mu ruhande rw'iburengerazubaurugorube imyenda ikinzwe,ubugaribwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n'imyobo yo kuzishingamo ibe icumi.

13 Mu ruhande rw'iburasirazuba,ubugaribw'urwo rugo bube mikono mirongo itanu.

14 Mu ruhande rw'irembo rumwe,ubugaribw'imyenda ikinzwe bube mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

15 Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y'ubugaribwa mikono cumi n'itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

16 Irembo ry'urwo rugo ryugarirwe n'imyenda y'ubugaribwa mikono makumyabiri iremeshejweubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n'imyobo yo kuzishingamo ibe ine.

17 Inkingi zose z'urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n'imitambiko y'ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa.

18 Umuhururuw'urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi,ubugaribwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi,uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa.

19 Ibintu byo muri ubwo buturobyose bakoresha imirimo yo muri bwo, n'imambo zabwo zose n'imambo z'urwo rugo zose, bicurwe mu miringa.

20 “Kandiuzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugirango bitume iryo tabaza rihora ryaka.

21 Mu ihema ry'ibonaniro inyuma ya wa mwendaukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n'abana be bazajya baritunganiriza kugirango ryakire imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by'Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.

28

1 “Uziyegereze Aroni mwene so n'abana be,ubatoranye mu Bisirayeli kugirango ankorereumurimow'ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be.

2 Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumuteraicyubahiro n'umurimbo.

3 Kandiuzabwire abahanga bose nujujeumwuka w'ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugirango ankorereumurimow'ubutambyi.

4 Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n'uwitwa efodi, n'ikanzu n'indi kanzu y'amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n'umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n'abana be imyambaro yejejwe, kugirango ankorereumurimow'ubutambyi.

5 Bajyane imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza byo kuyibohesha.

6 “Efodi bazayiremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayiboha.

7 Igire imishumi ku ntugu zombi ifatanye imitwe yayo yombi, kugirango efodi ifatanywe hamwe.

8 Umushumiuboshywe n'abahangauyiriho wo kuyikenyeza,ubohwe nka yo bibohanwe. Bawuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

9 Kandiuzende amabuye abiri yitwa shohamu,uyandikisheho gukebaamazina y'abana ba Isirayeli.

10 Amazina ya batandatuuyandike ku ibuye rimwe, n'amazina y'abandi batandatuuyandike ku rindi, ukoubukurubwabo bukurikirana.

11 Ukoumukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukebakuri ayo mabuye yombi amazina y'abana ba Isirayeli,uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.

12 Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y'abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y'Uwiteka kubaurwibutso.

13 Kandiuzacureudufunga mu izahabu,

14 n'imikufi ibiri y'izahabu nziza,uyirememo imboherane nk'imigozi,uhotorere iyo mikufi y'imboherane muri utwo dufunga.

15 “Kandiuzaboheumwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b'ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari kouwuboha,uwuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

16 Ungane impande zose inkubirane:uburebure bwawo bube igice cya mukono, n'ubugaribwawo bube igice cya mukono.

17 Uwuhundemo amabuye akwikiwe y'impushyaenye: urwa mbere rube urw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,

18 urwa kabiri rube urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,

19 urwa gatatu rube urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama,

20 urwa kane rube urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwe mu izahabu iyakomeza.

21 Ayo mabuye anganyeumubaren'amazina y'abana ba Isirayeli, abe cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari, abe ay'imiryango yabo uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwe gukebaku ibuye, bityo bityo nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

22 Kandiuzacurireuwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane isa n'imigozi.

23 Kandiuwucurireimpeta ebyiri mu izahabu, izo mpeta zombiuzihunde ku mitwe yawo yombi.

24 Uhotorere iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza.

25 Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi,uyihotorere muri twa dufunga twombi,uduhunde kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere.

26 Kandiucureimpeta ebyiri mu izahabu,uzihunde ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozowawo, mu ruhande ruherakuri efodi iri imbere yawo.

27 Ucure izindi mpeta ebyiri mu izahabu,uzihunde ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere ahagana hasi, hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguruya wa mushumi waboshywe n'abahangaukenyeza efodi.

28 Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejweubudodobw'umukarawa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugirango ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi.

29 “Aroni azajye yambara ku mutimawe amazina y'abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abeurwibutso rubibukisha imbere y'Uwitekaubudasiba.

30 Kandiuzashyire Urimu na Tumimuimbere muri uwo mwambaro wo ku gituza zo kūngurisha inama, bibe ku mutimawa Aroni uko yinjiye imbere y'Uwiteka. Aroni azajye yambara ku mutimawe ibyūngurisha inama z'Abisirayeli, abijyane imbere y'Uwitekaubudasiba.

31 “Kandi ikanzu iriho efodi,uzayibohesheubudodobw'umukarawa kabayonga busa,

32 igireumwenge wo gucishamoumutwe hagati yayo, igireumusozouboshyweugoseuwo mwenge, ukoumwenge w'ikoti y'icyumaumeze, kugirango idasaduka.

33 Ku musozowayo wo hepfouzadodeho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejweubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bigote uwo musozoimpande zose. Uzawuhundeho n'imidende y'izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugoteimpande zose:

34 umudende w'izahabuurobekwe hagati y'amakomamanga abiri, bityo bityo bigoteumusozowo hepfo w'iyo kanzu impande zose.

35 Aroni azajye ayambara uko agiye gukoraumurimow'ubutambyi, kandi uko yinjiye Ahera imbere y'Uwiteka kandi uko asohotse, kujegera kwayo kujye kumvikana kugirango adapfa.

36 “Kandiuzacure igisate mu izahabu nziza, maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso,ucyandikisheho gukebaaya magambo ngo: YEREJWE UWITEKA.

37 Ugifatanye n'agashumi kaboheshejweubudodobw'umukarawa kabayonga, gitamirizwe kuri cya gitambaro kizinze cyo mu mutwe.

38 Icyo gisate kibe mu ruhanga rwa Aroni, agibweho no gukiranirwa ko mu byera Abisirayeli bazeza iyo batura amaturo yabo yose yera, gihore kiba mu ruhanga rwe iteka, kugirango bemerwe n'Uwiteka.

39 “Kandi ikanzu ibanza ku mubiri,uzayibohesheubudodobw'igitare bwiza igire amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutweukibohesheubudodobw'ibitare byiza,ubohen'umushumi, abahanga b'ibyo bawudodeho amabara.

40 “Abana ba Aroniuzababohere amakanzu abanza ku mubiri,ubabohere n'imishumi n'ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n'umurimbo.

41 Iyo myambaro yoseuzayambike Aroni mwene so n'abana be hamwe na we, ubasīgeuberezeumurimowabo, ubānyērēze kugirango bankorereumurimow'ubutambyi.

42 Kandiuzababohere amakabuturay'ibitare bayambare batagaragazaubwambure, ahere mu rukenyerero agere mu bibero.

43 Aroni n'abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugirango batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubereitegeko ridakuka we n'urubyaro rukurikiraho.

29

1 “Ibi abe ari byougirira Aroni n'abana be, ngoubereze kunkoreraumurimow'ubutambyi:ujyane ikimasa kimwe n'amasekurumey'intama abiri adafite inenge,

2 n'imitsima itasembuwe n'udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo,uzabivuge mu ifu y'ingezi y'ingano.

3 Ubishyire mu cyibo kimwe,ubizanane na cya kimasa na ya masekurume.

4 “Kandiuzazane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubūhagirireho.

5 Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza,umukenyeze wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi,

6 umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinzeugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera.

7 Maze wende amavuta yo gusīgauyamusukemu mutwe,uyamusīge.

8 “Uzane abana beubambike amakanzu.

9 Ukenyeze imishumi Aroni n'abana be,ubambike ingofero,ubutambyi buzabeubwabo bubakomerejwe n'itegeko ridakuka, wereze Aroni n'abana beumurimowabo.

10 “Uzane cya kimasa imbere y'ihema ry'ibonaniro, Aroni n'abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga.

11 Bakībīkirire imbere y'Uwiteka, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

12 Wende ku maraso yacyouyashyirishe ku mahembe y'igicanirourutokirwawe,ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.

13 Kandi wendeurutan'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo,ubyosereze ku gicaniro.

14 Ariko inyama z'icyo kimasa n'uruhurwacyo n'amayezi yacyo,ubyosereze inyuma y'aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.

15 “Uzane n'isekurumey'intama imwe muri ya yandi, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

16 Uyibīkīre, wende amaraso yayouyamishe impande zose z'igicaniro.

17 Uyicoce, woze amara yayo n'ibinyita byayo,ubishyire hamwe n'ibindi bice byayo n'igihanga cyayo.

18 Wosereze iyo sekurumeitagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, niumubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

19 “Wende iyindi sekurumeyari isigaye, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

20 Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayouyakoze hejuru ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y'iburyo y'abana be, no ku bikumwe byabo by'iburyo no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandiuyamishe impande zose z'igicaniro.

21 Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga,ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n'imyambaro ye n'abana be n'imyambaro yabo.

22 “Kandi wende ibinure by'iyo sekurumen'umurizowayo, wende n'urutan'urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, n'urushyirw'ukubokokw'iburyo kuko ari isekurumeyo kuberezaumurimo.

23 Wende n'umutsima umwe n'agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n'agatsima gasa n'ibango kamwe,ubikuye muri cya cyibo cy'imitsima itasembuwe kiri imbere y'Uwiteka.

24 Ibyo byoseubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y'abana be,ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka.

25 Ubikure ku mashyi yabo,ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibeumubabwe imbere y'Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

26 “Kandi wende inkoro ya ya sekurumey'intama yereje Aroniumurimo,uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, izabeumwanya wawe.

27 “Kandiuzezeituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n'ituro ryererejwe, ni ryo rushyirw'ukubokoberereza byo ku isekurumeyo kwejesha, yereza Aroni n'abana beubutambyi,

28 bibe imyanya ya Aroni n'abana be, Abisirayeli bategekwa n'itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by'uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka.

29 “Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy'abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwaumurimobayambaye.

30 Umwana weumuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro ngo ankorerere Ahera.

31 “Kandi wende ya sekurumeyereje abatambyiumurimo,utekeinyama zayo ahantu hera.

32 Aroni n'abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

33 Barye ya maturo y'impongano yahongerewe kuberezaumurimono kubanyērēza,utariuwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera.

34 Nihagira inyama cyangwaumutsima mu byereje abatambyiumurimogisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera.

35 “Uko abe ari kouzagirira Aroni n'abana beukurikije ibyo nagutegetse byose,uberezeumurimoiminsi irindwi.

36 Uko bukeyeuzajyeutamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza.

37 Mu minsi irindwiuzajyeuhongerera icyo gicaniroucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera.

38 “Ibi abe ari byouzajyautambira kuri icyo gicaniro: uko bukeyeujyeutamba abana b'intama babiri bataramaraumwaka,

39 ujyeutamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.

40 Hamwe na wa mwana w'intama wa mbere ujyeuturaigice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe,uturen'igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry'ibyokunywa.

41 Undi mwana w'intama ujyeuwutamba nimugoroba,uturanena wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywank'uturwa mu gitondo bibeumubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

42 Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe.

43 Aho ni ho nzabonanira n'Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n'ubwiza bwanjye burabagirana.

44 Nzeza ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, na Aroni n'abana be nzabereza kunkoreraumurimow'abatambyi.

45 Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo.

46 Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriyemu gihugu cya Egiputa kugirango nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.

30

1 “Kandi uzabāze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibāze mu mushita.

2 Uburebure bwacyo bw'umurambararo bube mukonoumwe, n'ubugaribwacyo bube mukonoumwe kingane impande zose,uburebure bwacyo bw'igihagararo bube mikono ibiri, ukibāzanye n'amahembe yacyo.

3 Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandiuzakigotesheumugunow'izahabu.

4 Ugicurireibifunga bibiri mu izahabu,ubishyire munsi y'umugunowacyo ku mbavu zacyo zombi, ku mpande zacyo zombi abe ari houbishyira, bibe ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.

5 Iyo mijisho uyibāze mu mushita,uyiyagirizeho izahabu.

6 Ucyegerezeumwendaukingiriza ya sanduku y'Ibihamya, kibe imbere y'intebe y'ihongerero iri hejuru y'ibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe.

7 Aroni ajye acyoserezaho imibavu y'ikivange uko bukeyemu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa.

8 Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere y'Uwiteka mu bihe byanyu byose.

9 Ntimukacyoserezeho imibavu iciyeukundi, ntimukagitambireho igitambo cyoswa kitagabanijwe cyangwa ituro ry'ifu, ntimukagisukehoituro ry'ibyokunywa.

10 Aroni ahongerere ku mahembe yacyo impongano rimwe ukoumwakautashye, amaraso y'igitambo gitambirwa ibyaha cy'impongano abe ari yo ahongerera icyo gicaniro rimwe ukoumwakautashye, mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane cyerejwe Uwiteka.”

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Nubaraumubarew'Abisirayeli, uw'ababarwa muri bo,umuntu wese azahe Uwiteka incungu y'ubugingo bwe mu ibarwa, kugirango badaterwa na mugigamuri iryo barwa.

13 Iyi abe ari yo ncungu batanga:umuntu weseugiyemu babazwe atange igice cya kabiri cya shekeli igezwe ku y'ahera, shekeli imwe ingana na gera makumyabiri, igice cya kabiri cya shekeli abe ari cyo batura Uwiteka.

14 Umuntu weseugiyemu babazwe,umazeimyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga ature iryo turo.

15 Abatunzi ntibasāzeho, n'abakene ntibagabanyeho kuri icyo gice cya kabiri cya shekeli, nibatura Uwiteka iryo turo ryo guhongereraubugingo bwabo.

16 NukouzakeAbisirayeli izo feza zibacunguzauzikoreshe imirimo y'ihema ry'ibonaniro, zibere Abisirayeliurwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka, bihongerereubugingo bwanyu.”

17 Uwiteka abwira Mose ati

18 “Kandiuzacure igikarabiro mu miringa n'igitereko cyacyougicure mu miringa, gikarabirwemo,ugishyire hagati y'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro,ugisukemoamazi.

19 Aroni n'abana be bajye bakarabiramo bogemo n'ibirenge.

20 Uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, bajye bakaraba boge n'ibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukoraumurimowabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa.

21 Nuko bakarabe boge n'ibirenge badapfa, bizabere Aroni n'urubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.”

22 Kandi Uwiteka abwira Mose ati

23 “Uzende imibavu iruta iyindi shekeli magana atanu z'ishangi yivushije, n'umucagate wa mudarasini ihumuraneza w'urwo rugero. Ni rwo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu za kāne ihumuraneza,

24 na shekeli magana atanu za kesiya zigerwe kuri shekeli y'ahera, na hini imwe y'amavuta ya elayo,

25 ubivange bibe amavuta yera yo gusīga, amavuta yinjijwe n'abahanga, abe amavuta yera yo gusīga.

26 Uyasīge ku ihema ry'ibonaniro no kuri ya sanduku y'Ibihamya,

27 no kuri ya meza no ku bintu byayo byose, no kuri cya gitereko cy'amatabaza no ku bintu byacyo byose, no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu,

28 no ku gicaniro cyo koserezaho ibitambo no ku bintu byacyo byose, no kuri cya gikarabiro no ku gitereko cyacyo.

29 Ubyeze bibe ibyera cyane, ikizabikoraho cyose kizabe ari icyera.

30 Kandiuzayasīge Aroni n'abana be,ubereze kugirango bankorereumurimow'ubutambyi.

31 Uzabwire Abisirayeli uti ‘Mu bihe byanyu byose, aya azabe amavuta yo gusīga anyērējwe.

32 Ntagasukwe ku mubiriw'utariumutambyi, kandi ntimukareme ayandi asa na yo, uko avangwa. Ni ayera, namwe azababera ayera.

33 Umuntu weseuzavanga asa na yo cyangwauzayasīgautariumutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.’”

34 Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavuuyivange n'icyome cyiza bihwanye kuremēra.

35 Ubivangire kubaumubavuwinjijwe n'abahanga,ushyirwemoumunyu we kugiraikindi kivangwamo, ubeuwera.

36 Uwendehouwusyeuwunoze, na wouwukorehouwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ry'ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Uzababereuweracyane.

37 Kandiumubavuuzarema, ntimukiremereuvangwa nka wo. Uzababereuwerejwe Uwiteka.

38 Umuntu weseuzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe.”

31

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,

3 mwuzuzaUmwuka w'Imana ngo agireubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose

4 byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucuraizahabu n'ifeza n'imiringa,

5 no gukebaamabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugiraubukorikori bwose.

6 Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemoubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:

7 ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.

8 Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,

9 na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo,

10 na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroniumutambyi n'iy'abana be, ngo bankorereumurimow'ubutambyi,

11 na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavuw'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.”

12 Uwiteka abwira Mose ati

13 “Kandiubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugirango mumenye yuko ndi Uwitekaubeza.

14 Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe,uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu weseuzagiraumurimoakora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.

15 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhukayerejwe Uwiteka. Uzagiraumurimoakora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa.

16 Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.

17 Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’”

18 Amaze kuvuganira na Mose ku musoziSinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijwehourutokirw'Imana.

32

1 Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Hagurukauturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose,umuntu wadukuyemu gihugu cya Egiputa tutaziicyo abaye.”

2 Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z'izahabu ziri ku matwi y'abagore banyu, no ku y'abahungu banyu no ku y'abakobwa banyu, muzinzanire.”

3 Abantu bose bakātūra impeta z'izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni.

4 Arazenda azishyira mu gifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy'ikimasa. Baravuga bati
“Iki ni cyo mana yawe wa bwoko bw'Abisirayeli we, yagukuyemu gihugu cya Egiputa.”

5 Aroni abibonye yubakaigicaniro imbere yacyo, avuga ijwi rirenga ati “Ejo hazabaumunsi mukuruw'Uwiteka.”

6 Bukeyebazinduka kare batamba ibitambo byoswa, bazana ibitambo by'uko bari amahoro, abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswano gukina.

7 Uwiteka abwira Mose ati “Manukaugende, kukoubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye.

8 Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo bati ‘Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iki ni cyo mana yawe yagukuyemu gihugu cya Egiputa.’”

9 Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Ubwo bwoko ndabubonye, dore niubwoko butagonda ijosi.

10 None nyihorera,uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhinduraubwoko bukomeye.”

11 Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishijeuburakari bwawe,ukarakariraubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko menshi?

12 Ni iki cyatumauvugisha Abanyegiputa bati ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriyeino ngo ibīcire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’? Shirauburakari bwawe bw'inkazi, wibuze inabiushaka kugiriraubwoko bwawe.

13 Ibuka Aburahamu na Isaka na Isirayeli abagaragu bawe, abo wabwiye wirahira uti ‘Nzagwizaurubyaro rwanyu ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi icyo gihugu mvuze cyose nzagihaurubyaro rwanyu, kibeumwandu wabo iteka ryose.’”

14 Uwiteka yibuza inabi yavuze ko agiye kugiriraubwoko bwe.

15 Mose arahindukira, amanuka uwo musoziafashe mu maboko bya bisate byombi biriho Ibihamya, byanditsweho impande zombi inyuma n'imbere.

16 Ibyo bisate byari biremwe n'Imana, no kwandika k'uburyo bwo gukebakubiriho ari ukw'Imana.

17 Yosuwa yumvise amajwi y'abantu basakuza abwira Mose ati “Urwo rusakuni urw'intambara iri mu ngando.”

18 Aramusubizaati “Iryo jwi siurusakurw'abasakurishwa no kunesha, kandi si ijwi ry'abatakishwa no kuneshwa, ahubwo ndumva amajwi y'ababyina.”

19 Ageze hafi y'ingando z'amahema abona cya kimasa n'ababyina. Uburakari bwa Mose buragurumanaajugunya ibyo bisate ngo bimuve mu maboko, abimenera munsi y'uwo musozi.

20 Yenda icyo kimasa baremye aragitwika, aragisya agihindura ifu, ayiminjira ku mazi ayanywesha Abisirayeli.

21 Mose abaza Aroni ati “Aba bantu bakugiriye iki cyatumyeubazanira icyaha gikomeye?”

22 Aroni aramusubizaati “Databuja,uburakari bwawe ntibugurumane, uzi aba bantu yuko berekeje imitima ku bibi.

23 Barambwiye bati ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose,umuntu wadukuyemu gihugu cya Egiputa tutaziicyo abaye.’

24 Nanjye ndababwira nti ‘Ufite izahabu wese ayikātūre.’Nuko barazimpa nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.”

25 Mose abona ko abantu babaye ibyigenge kuko Aroni yabakundiye ko bigenga, bagahinduka ibitwenge ku banzi babo.

26 Mose ahagarara imbere y'aho babambye amahema aravuga ati “Uri mu ruhande rw'Uwiteka wese ansange.”Abalewi bose bamuteraniraho.

27 Arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli iravuze ngo ‘Mwambare inkota zanyu mwese, mugendagende hose aho dushinze amahema, muve ku irembo ryaho rimwe mugereku rindi,umuntu wese yice mwene se na mugenzi we n'umuturanyi we.’”

28 Abalewi babigenza uko Mose yabategetse, kuri uwo munsi hagwa abantu nk'ibihumbi bitatu.

29 Mose arababwira ati “Mwiyereze Uwiteka uyu munsi, kukoumuntu wese yarwanijeumuhungu we na mwene se, ngo Uwiteka abaheumugisha uyu munsi.”

30 Bukeyebwaho Mose abwira abantu ati “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.”

31 Mose asubiraaho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamunekanyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y'izahabu.

32 Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo,byaba byiza ariko nutabyemera, mpanaguraunkure mu gitabo cyawe wanditse.”

33 Uwiteka abwira Mose ati “Uncumuyehowese ni we nzahanagura mukuremu gitabo cyanjye.

34 None gendaujyane abantu aho nakubwiraga, dore marayika wanjye arakujya imbere, ariko ku munsi wo guhōra nzabahōra icyaha cyabo.”

35 Uwiteka atera ubwo bwoko ibyago, kuko baremesheje cya kimasa Aroni yaremye.

33

1 Uwiteka abwira Mose ati “Gendauvaneino n'abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa,ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagihaurubyaro rwawe.’

2 Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n'Abamori, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi,

3 mujye mu gihugu cy'amata n'ubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburiramu nzira.”

4 Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagirauwambara iby'umurimbo.

5 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muriubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n'akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby'umurimbo byanyu, kugirango menye uko mbagenza.’”

6 Abisirayeli biyambura iby'umurimbo byabo, batangirira ku musoziHorebu no mu rundi rugendo rwabo rwose.

7 Mose ajyana ihema, arishinga hirya y'ingando z'amahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ry'ibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry'ibonaniro ryari hirya yaho.

8 Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga,umuntu wese agahagarara mu muryango w'ihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.

9 Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavuganana Mose.

10 Abantu bose bakabona iyo nkingi y'igicu ihagaze mu muryango w'iryo hema bagahaguruka,umuntu wese akikubitahasi mu muryango w'ihema rye.

11 Uwiteka akavuganana Mose barebana nk'ukoumuntu avuganan'incuti ye. Mose agasubiramu ngando, arikoumufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.

12 Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujyauntegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwoudutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyehoumugisha.’

13 Nuko niba nkugiriyehoumugisha koko, nyereka imigambi yawe kugirango nkumenye, mbone uko ndushaho kukugirirahoumugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ariubwawe.”

14 Aramusubizaati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”

15 Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukureino.

16 Ikizamenyekanya yuko jye n'ubwoko bwawe twakugiriyehoumugisha ni iki? Si ukoujyana natwe, bigatuma jye n'ubwoko bwawe dutandukanywa n'amahanga yose yo mu isi?”

17 Uwiteka abwira Mose ati “N'icyouvuzeicyo ndagikora, kuko wangiriyehoumugisha nkakumenya izina.”

18 Aramubwira ati “Nyerekaubwiza bwawe burabagirana.”

19 Uwiteka aramubwira ati “Ubwanjye nzanyuza kugiraneza kwanjye kose imbere yawe, nzivugiramu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagiriraubuntu uwo nzagiriraubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.”

20 Kandi ati “Ntiwareba mu maso hanjye kukoumuntu atandeba mu maso ngo abeho.”

21 Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufibwanjye, naweuzahahagarare ku rutare,

22 kandiubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busatebw'igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,

23 maze ngutwikururehoikiganza cyanjyeurebemu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

34

1 Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.

2 Ejo mu gitondouzabewiteguye,uzamukeumusoziwa Sinayi mu gitondoumpagararire imbere ku mutwe wawo.

3 Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazabonekeumuntu kuri uwo musoziwose, imikumbi n'amashyo bye kurisha imbere yawo.”

4 Mose abāza ibisate by'amabuye bibiri bisa n'ibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamukaumusoziwa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate by'amabuye byombi.

5 Uwiteka amanukiramuri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.

6 Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugiraneza kwinshi n'umuravamwinshi,

7 igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruzababo b'ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuron'ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n'abuzukuruzan'ubuvivi.”

8 Mose yihuta gucurikaumutwe yunamye yikubitahasi.

9 Aramubwira ati “Mwami, ubwo none nkugiriyehoumugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ariubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu n'ibyaha byacu,utwemereuduhindureumwandu wawe.”

10 Uwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y'ubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugosebazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteyeubwoba.

11 Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukanaAbamori n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abaferizi, n'Abahivi n'Abayebusi baguhunge.

12 Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihuguujyamo, rye kuba nk'umutegohagati muri mwe,

13 ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi z'amabuye bubatse, mutememutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.

14 Kukoudakwiriye kugiraindi mana yoseusenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.

15 “Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugirango ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagiraukurarikaukarya ku ntonorano ye,

16 kandiugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugirango ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.

17 “Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.

18 “Ujyeuziririza iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.

19 “Uburizabwose niubwanjye, ubw'ingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.

20 Uburizabw'indogobeuzabucunguzeumwana w'intama, nudashaka kuyicungura,uzayivune ijosi. Imfura z'abahungu bawe zoseuzazicungure.
“Ntihakagireumuntu uzaubusaimbere yanjye.

21 “Mu minsi itandatu ujyeukora, ariko ku wa karindwi ujyeuruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujyeuwuruhukaho. 5.13-14

22 “Kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujyeuziririzaumunsi mukuruw'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.

23 “Ukoumwakautashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.

24 Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkāgūra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, ukoumwakautashye.

25 “Ntugaturaneamaraso y'igitambo ntambiwe n'umutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuruwa Pasika cye kurara.

26 “Umuganura w'ibibanje kwera mu butakabwawe, ujyeuwuzanamu nzu y'Uwiteka Imana yawe.
“Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.”

27 Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n'Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”

28 Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ataryaumutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.

29 Mose amanukaumusoziSinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozintiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.

30 Aroni n'Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.

31 Mose arabahamagara, Aroni n'abatware b'iteraniro ryabo basubiraaho ari, Mose ababwira amagambo.

32 Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musoziwa Sinayi.

33 Mose amaze kuvuganana bo, atwikira mu maso he.

34 Kandi uko Mose yajyaga imbere y'Uwiteka kuvuganana we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.

35 Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvuganan'Uwiteka.

35

1 Mose ateranya iteraniro ry'Abisirayeli ryose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora:

2 mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujyeubaberaumunsi wera, isabato yo kuruhukayerejwe Uwiteka,ugiraumurimowose awukoraho azicwe. 15.12-14

3 Ntimugacaneumuriromu buturobwanyu bwose ku munsi w'isabato.”

4 Mose abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Iki ni cyo Uwiteka yategetse ngo:

5 Mwakire amaturo Uwiteka aturwa na bene wanyu,umuntu wese wemezwa n'umutimawe azane ituro atura Uwiteka, ry'izahabu n'ifeza n'umuringa,

6 n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza n'ubw'ubwoya bw'ihene,

7 n'impu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi n'imbaho z'ibiti byitwa imishita,

8 n'amavuta y'amatabaza n'imibavu yo kuvangwa n'amavuta ya elayo yo gusīga, n'iyo kuvangwa igahindukaumubavumwiza wo kōsa,

9 n'amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundweku mwambaro witwa efodi no ku wo ku gituza.

10 “Umuhanga wese wo muri mwe aze areme ibyo Uwiteka yategetse byose:

11 ubuturon'ihema ryo kubusakara n'ibyo gusakara iryo hema, n'ibikwasi byabwo n'imbaho zabwo, n'imbumbe zabwo n'inkingi zabwo n'imyobo yo kuzishingamo,

12 n'isanduku yera n'imijisho yayo, n'intebe y'ihongerero n'umwenda wo gukingiriza ahera cyane,

13 n'ameza n'imijisho yayo n'ibintu byayo byose, n'imitsima yo kumurikwa,

14 n'igitereko cy'amatabaza yo kumurikan'ibintu byacyo, n'amatabaza yacyo n'amavuta yo kumurikisha,

15 n'igicaniro cyo koserezaho imibavu n'imijisho yacyo, n'amavuta yo gusīga n'umubavumwiza, n'umwenda wo gukingaumuryango w'ubwo buturo,

16 n'igicaniro cyo koserezaho ibitambo, kiriho igisobekerane cyacyo cy'umuringa, n'imijisho yacyo n'ibintu byacyo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo,

17 n'imyenda ikinzwe y'urugorw'ubwo buturo, n'inkingi zayo n'imyobo yo kuzishingamo, n'umwenda wo gukinga irembo ry'urwo rugo,

18 n'imambo z'ubwo buturon'iz'urugorwabwo n'imigozi yazo,

19 n'imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroniumutambyi n'iy'abana be, yo gukoreshaumurimow'ubutambyi.”

20 Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riragenda, riva imbere ya Mose.

21 Hazaumuntu weseuteweumwete n'umutimawe,uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ry'ibonaniro, n'ayo gukoresha imirimo yaryo yose n'ayo kuremesha ya myenda yejejwe.

22 Haza abagabo n'abagore, abemejwe n'imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n'izo ku matwi, n'izishyiraho ikimenyetso n'inigi, byose ari izahabu, bizanwa n'umuntu weseuturaUwiteka ituro ry'izahabu.

23 Kandiumuntu wese wariufiteubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza n'ubwoya bw'ihene, n'impu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, arabizana.

24 Umuntu wese wariufiteicyo atura cy'ifeza cyangwa icy'umuringa, arakizana agitura Uwiteka, kandiumuntu wese wariufiteimbaho z'umushita zavamo ikibāzwa cyo gukoreshaumurimowose w'ubuturo, arazizana.

25 Abahanga b'abagore bose barakaraga bazana ibyo bakaraze:ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza.

26 Kandi abagore bose bateweumwete n'ubuhanga bwabo, bakaragaubwoya bw'ihene.

27 Abatware bazana amabuye yitwa shohamu n'andi mabuye yo gukwikirwa, ngo ahundwekuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza.

28 Bazana n'imibavu n'amavuta ya elayo, babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavuw'ikivange mwiza.

29 Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka, aturwa n'umugabowese n'umugorewese wemejwe n'umutimawe, kuzanaibyo kuremesha ibyo Imana yategetse Mose kuremabyose.

30 Mose abwira Abisirayeli ati “Dore Uwiteka yahamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,

31 amwuzuzaUmwuka w'Imana ngo agireubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose

32 byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucuraizahabu n'ifeza n'imiringa,

33 no gukebaamabuye yo gukwikirwa, no kubāza no kugiraubukorikori n'ubuhanga bwose.

34 Kandi yamushyize mu mutimakwigisha abandi, we na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani.

35 Abo yujujeimitima yaboubuhanga bwo gukoraubukorikori bwose, bw'umukebyi w'amabuye n'ubw'umukoziw'umunyabwenge, n'ubwo kudodaamabara y'imikara ya kabayonga, n'ay'imihengeri n'ay'imihemba n'ay'ibitare byiza, n'ubwo kubohesha imyendaubudodobw'igiterane cy'izo nzigo, n'ubw'abakoreshaubuhanga bwose n'ubw'abahimba imirimo myiza yose.

36

1 “Besalēli na Oholiyabu bakorane n'umuhanga wese Uwiteka yashyizemoubuhanga n'ubwenge, bwo kuremaibikoreshwa imirimo y'ubwo buturobwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.”

2 Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'umuhanga wese Uwiteka yashyizeubuhanga mu mutimawe,umuntu wese wateweumwete n'umutimawe ngo aze gukorauwo murimo.

3 Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiyekuremaibikoreshwa imirimo y'ubwo buturobwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.

4 Abo bahanga bose baremaga ibyo kuremesha ubwo buturobwera byose, bava ku mirimo yabo bakoraga

5 babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”

6 Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugiraumugabocyangwaumugoreuremaikindi cyo guturirakuremeshaubuturobwera.”Uko ni ko babujijeabantu gutura.

7 Kuko ibyo bari bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.

8 Abahanga bose bo mu bakoraga uwo murimobarema ubwo buturo, babusakaza imyenda cumi bayiboheshejeubudodobw'ibitare byiza buboheranije, n'ubw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bayibohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga aba ari bo babiboha.

9 Uburebure bw'umwenda wose buba mikono makumyabiri n'umunani,ubugaribwawo buba mikono ine, imyenda yose ibaurugerorumwe.

10 Imyenda itanu bayikombataukwayo, n'iyindi itanu bayikombataukwayo.

11 Kandi badoda imikondo y'udutambaro tw'imikara ya kabayonga ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, badoda yindi nka yo ku musozow'umwendauheraikindi gikombate.

12 Badoda imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozow'umwendauheraikindi gikombate, iyo mikondo irerekerana.

13 Bacura ibikwasi by'izahabu mirongo itanu babifatanisha ibyo bikombate, ubwo buturobuba bumwe.

14 Kandi baboha imyenda yo gusakara y'ubwoya bw'ihene, iba ihema risakara ubwo buturo, baboha imyenda cumi n'umwe.

15 Uburebure bw'umwenda wose buba mikono mirongo itatu,ubugaribwawo buba mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n'umwe ibaurugerorumwe.

16 Bakombata imyenda itanuukwayo, n'iyindi itandatu bayikombataukwayo.

17 Badoda imikondo mirongo itanu ku musozow'umwendauheraigikombate kimwe, n'indi mirongo itanu bayidoda ku musozow'umwendauheraikindi igikombate.

18 Bacura ibikwasi by'imiringa mirongo itanu byo gufatanisha iryo hema, ngo ribe rimwe.

19 Kandi baciranya igisakara iryo hema mu mpu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, bakirenzaho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi.

20 Kandi babāza imbaho z'imiganda y'ubwo buturomu mushita, barazishinga.

21 Uburebure bw'urubahorwose buba mikono cumi,ubugaribwarwo buba mukonoumwe n'igice.

22 Kandi ku rubahorwose haba inkarwe ebyiri zifatanye, aba ari ko bazibāza ku mbaho z'ubwo buturozose.

23 Babāza imbaho z'imiganda yabwo, iz'uruhande rw'iburyo ziba makumyabiri.

24 Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubahorumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

25 Kandi babāza imbaho makumyabiri z'urundi ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso,

26 bazicuriraimyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubahorumwe, bityo bityo.

27 Kandi babāza imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w'ubwo buturo, iburengerazuba.

28 Kandi babāza imbaho ebyiri z'impfurukazabwo zo mu mwinjiro.

29 Hasi ziba izivuyemonk'ebyiri, kandi ziba imyishyikire zigera ku mpeta ya mbere, aba ari ko bazigira ku mpfurukazombi.

30 Nuko izo mbaho zibaumunani, imyobo y'ifeza zishingwamo iba cumi n'itandatu, imyobo ibiri iba hasi y'urubahorwose.

31 Kandi babāza imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rumwe rw'ubwo buturo,

32 n'izindi eshanu zo ku mbaho z'imiganda y'uruhande rwabwo, n'izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

33 Imbumbe yo hagati y'izindi iringanije imbaho, bayibāza ariumwishyikire.

34 Kandi izo mbaho baziyagirizaho izahabu, bacura impeta mu izahabu zo kuzishyiraho ngo zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo baziyagirizaho izahabu.

35 Kandiumwendaukingiriza bawuboheshaubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, bawubohamo ibishushanyo by'abakerubi, abahanga b'ibyo aba ari bo babiboha.

36 Bawubāriza inkingi enye mu mushita baziyagirizaho izahabu, inkonzo zo kuri zo ziba iz'izahabu. Batekera izo nkingi ifeza, zivamo imyobo ine yo kuzishingamo.

37 Kandiumwenda wo gukingaumuryango w'iryo Hema, bawuremeshaubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo aba ari bo bawudodaho amabara.

38 Babāza inkingi zawo uko ari eshanu bazishyiraho inkonzo zazo, imitwe yazo n'imitambiko yo kuri zo baziyagirizaho izahabu, imyobo zishingwamo uko ari itanu, iba iy'imiringa.

37

1 Besalēli abaza isanduku yera mu mushita,uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri n'igice,ubugaribwayo buba mukonoumwe n'igice,uburebure bwayo bw'igihagararo buba mukonoumwe n'igice.

2 Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere n'inyuma, ayigoteshaumugunow'izahabu.

3 Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, ibifunga bibiri biba mu rubavurumwe, ibindi bibiri biba mu rundi.

4 Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu.

5 Ashyira iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, ngo bajye bayiremērwa.

6 Kandi acura intebe y'ihongerero mu izahabu nziza,uburebure bwayo buba mikono ibiri n'igice,ubugaribwayo buba mukonoumwe n'igice.

7 Kandi arema abakerubi babiri mu izahabu, abarema mu izahabu icuzwe, abarema mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero.

8 Arema igishushanyo cy'umukerubi, kimwe mu mutwe umwe n'ikindi mu wundi, abicuranan'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi.

9 Ibyo bishushanyo by'abakerubi bitanda amababa yabyo hejuru, ngo biyakingirishe iyo ntebe y'ihongerero, birerekerana bireba iyo ntebe y'ihongerero.

10 Kandi abāza ameza amwe mu mushita,uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri,ubugaribwayo buba mukonoumwe,uburebure bw'igihagararo buba mukonoumwe n'igice.

11 Ayayagirizaho izahabu nziza, ayagoteshaumugunow'izahabu.

12 Ayabāriza igikomeza amaguru kiyagose,ubugaribwacyo buba igice cya mukono, akigoteshaumugunow'izahabu.

13 Ayatekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.

14 Ibyo bifunga biba hafi y'igikomeza amaguru, biba ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.

15 Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu, ngo abe ari yo ijya iremerezwa ayo meza.

16 Acura ibintu byo kuba kuri yo: amasahani n'udukombe byo kuri yo, n'imperezo n'ibikombe byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, abicura mu izahabu nziza.

17 Kandi arema igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, akirema mu izahabu icuzwe, indiba yacyo n'umubyimba wacyo, kandi ibikombe n'ibibumbabumbyen'uburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo.

18 Kandi gishamika amashami atandatu, amashami atatu y'icyo gitereko ashamika mu rubavurumwe, n'ayandi atatu mu rundi.

19 Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbyen'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavurigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbyen'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera.

20 Umubyimba wacyougiraibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbyen'uburabyo bifatanye na byo.

21 Ikibumbabumbyekiba munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.

22 Ibibumbabumbyebyacyo n'amashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza.

23 Acura amatabaza yacyo arindwi n'icyuma cyacyo cyo gukurahoibishirira, n'udusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza.

24 Icyo gitereko n'ibintu byacyo byose, abirema mu italanto y'izahabu nziza.

25 Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho imibavu mu mushita,uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mukonoumwe, n'ubugaribwacyo buba mukonoumwe, kingana impande zose. Uburebure bw'igihagararo buba mikono ibiri, akibāzanya n'amahembe yacyo.

26 Akiyagirizaho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi akigoteshaumugunow'izahabu.

27 Agicuriraibifunga bibiri mu izahabu, abishyira munsi y'umugunowacyo ku mbavu zacyo zombi, biba ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.

28 Iyo mijisho ayibāza mu mushita, ayiyagirizaho izahabu.

29 Arema amavuta yera yo gusīga n'umubavumwiza w'ikivange, nk'uko abahanga bawinjiza.

38

1 Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho ibitambo mu mushita,uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mikono itanu, n'ubugaribwacyo buba mikono itanu, kingana impande zose,uburebure bw'igihagararo buba mikono itatu.

2 Mu nkokora zacyo uko ari enye abāzaho amahembe, ayabāzanya na cyo akiyagirizaho imiringa.

3 Kandi acura ibintu byacyo byose: ibibindi n'ibintu byo kuyozaivu, n'inzabya n'ibyo kwaruza inyama n'ibyo gushyiramoumurirow'amakara. Ibintu byacyo byose abicura mu miringa.

4 Agicuriramu miringa igisobekerane nk'urushundura, agishyira munsi y'umugunougoseicyo gicaniro, gihera hasi kiringaniza igicaniro.

5 Ateka imiringa ivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora z'icyo gisobekerane cy'umuringa uko ari enye, ngo bisesekwemo imijisho.

6 Abāza iyo mijisho mu mushita ayiyagirizaho imiringa.

7 Ayiseseka muri ibyo bifunga byo mu mbavu z'igicaniro ngo bajye bayikiremereza, akibāza mu mbaho kibaumurangara mu nda.

8 Kandi acura igikarabiro mu miringa, n'igitereko cyacyo agicura mu miringa, abicura mu miringa y'indorerwamo z'abagore bateraniraga gukorera ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

9 Kandi akoraurugorw'ubwo buturo: iburyo ruba imyenda ikinzwe iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije,umuhururuwarwo uba mikono ijana.

10 Inkingi zayo ziba makumyabiri n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

11 No mu ruhande rw'ibumoso,umuhururuw'urugouba mikono ijana, inkingi z'imyenda yarwo ziba makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

12 Mu ruhande rw'iburengerazubaurugoruba imyenda ikinzwe,ubugaribwarwo buba mikono mirongo itanu, inkingi zayo ziba icumi, n'imyobo yo kuzishingamo iba icumi. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

13 Mu ruhande rw'iburasirazuba,ubugaribw'urwo rugo buba mikono mirongo itanu.

14 Mu ruhande rw'irembo rumwe,ubugaribw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo iba itatu,

15 no mu rundi ruhande rwaryo aba ari ko bimera: mu mpande z'irembo z'urwo rugo zombi,ubugaribw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu itatu.

16 Imyenda ikinzwe y'urwo rugo y'impande zose yari iboheshejweubudodobw'ibitare byiza buboheranije.

17 Imyobo yo gushingamo inkingi zarwo yari icuzwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo byari bicuzwe mu ifeza, imitwe y'izo nkingi yari iyagirijweho ifeza. Inkingi zose z'urwo rugo zari zifite imitambiko y'ifeza yo kuzifatanya.

18 Irembo ry'urwo rugo ryugarirwa n'imyenda yaremwe n'abahanga bo kudodaamabara, bayiremeshejeubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Ubugaribwayo buba mikono makumyabiri,uburebure bw'igihagararo buba mikono itanu bureshya n'ubw'iyindi myenda ikinzwe y'urwo rugo.

19 Inkingi zayo ziba enye n'imyobo yo kuzishingamo iba ine, bicurwa mu miringa; inkonzo zo kuri zo zicurwa mu ifeza, imitwe y'izo nkingi iyagirizwaho ifeza, imitambiko yo kuri zo icurwa mu ifeza.

20 Imambo z'ubwo buturon'iz'urugorubugoseimpande zose zicurwa mu miringa.

21 Uyu ni wo mubarew'ibyaturiweubwo buturo,ubuturobw'Ibihamya n'ibyo babiremesheje nk'uko Mose yategetse ko bibarwa. Abalewi aba ari bo babibara babarishwa na Itamari, mwene Aroniumutambyi.

22 Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, arema ibyo Uwiteka ategetse Mose byose.

23 Afatanya na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani,umukebyi w'amabuye n'umuhanga wo guhimba, n'umudoziw'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza.

24 Izahabu zose baremesheje ibyaremeweubuturobwera byose, izahabu za ya maturo, zari italanto makumyabiri n'icyenda na shekeli magana arindwi na mirongo itatu, zigezwe kuri shekeli y'ahera.

25 Ifeza z'ababazwe bo mu iteraniro zari italanto ijana, na shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, zigezwe kuri shekeli y'ahera.

26 Ni zo maturo y'abagabouduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Umugaboweseugiyemu babazwe,umazeimyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga atura beka imwe. Ni yo gice cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y'ahera.

27 Izo talanto z'ifeza uko ari ijana, zari izo gutekwa ngo zivemo imyobo yo gushingamo inkingi z'ihema ryera, n'iza wa mwendaukingiriza ahera cyane. Imyobo ijana iva muri izo talanto uko ari ijana,umwobo wose uva mu italanto imwe.

28 Za shekeli na zo uko ari igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, azicuramoinkonzo zo ku nkingi n'imitambiko yo kuri zo, kandi aziyagiriza ku mitwe yazo.

29 Kandi imiringa y'amaturo yari italanto mirongo irindwi, na shekeli ibihumbi bibiri na magana ane.

30 Na yo ayicuramoimyobo yo gushingamo inkingi za wa mwenda wo gukingaumuryango w'ihema ry'ibonaniro, ayicuramona cya gicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyayo cy'umuringa, n'ibintu byacyo byose,

31 n'imyobo yo gushingamo inkingi z'urugoz'impande zose, n'iyo gushingamo iz'irembo ryarwo, n'imambo z'ubwo buturozose n'iz'urugorwabwo rubugoseimpande zose.

39

1 Bwa budodobw'umukarawa kabayonga n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, babubohesha imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose.

2 Besalēli aremeshe efodi imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

3 Izahabu bazicuramoibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, no ku mihengeri no ku mihemba, no ku bitare byiza byo muri efodi, abahanga b'ibyo aba ari bo babikora.

4 Babohera efodi imishumi yo ku ntugu yo kuyifatanya, ifatanya imitwe yayo yombi.

5 Umushumiuboshywe n'abahangauyiriho wo kuyikenyezaubohwa nka yo birabohanwa. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije uko Uwiteka yategetse Mose.

6 Batunganya ya mabuye yitwa shohamu bayakwikira mu izahabu yo kuyakomeza, yandikishijweho gukebaamazina y'abana ba Isirayeli, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

7 Besalēli ayashyira kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, ngo abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa, uko Uwiteka yategetse Mose.

8 Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga b'ibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodobw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.

9 Ungana impande zose kandi bawuremainkubirane:uburebure bwawo buba igice cya mukono, n'ubugaribwawo buba igice cya mukonoari inkubirane.

10 Bawuhundamo amabuye y'impushyaenye: habanzauruhushyarw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,

11 urwa kabiri ni urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,

12 urwa gatatu ni urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama,

13 urwa kane ni urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwa mu izahabu iyakomeza.

14 Ayo mabuye anganyaumubaren'amazina y'abana ba Isirayeli, aba cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari. Aba ay'imiryango uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwa gukebaku ibuye bityo bityo, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

15 Kandi bacurirauwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane, isa n'imigozi.

16 Kandi bacura mu izahabuudufunga tubirin'impeta ebyiri, bahunda izo mpeta zombi ku mitwe y'uwo mwambaro yombi.

17 Bahotorera iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi, zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza.

18 Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi bayihotorera muri twa dufunga twombi, baduhunda kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere.

19 Kandi bacura impeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozowawo, mu ruhande ruherakuri efodi iri imbere yawo.

20 Bacura izindi mpeta ebyiri mu izahabu, bazihunda ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere, ahagana hasi hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguruya wa mushumi waboshywe n'abahangaukenyeza efodi.

21 Kandi uwo mwambaro wo ku gituza, bawufatanisha ku mpeta zo kuri efodi agashumi kaboheshejweubudodobw'umukarawa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugirango ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi, uko Uwiteka yategetse Mose.

22 Kandi ikanzu iriho efodi Besalēli ayiboheshaubudodobw'umukarawa kabayonga busa,

23 igiraumwenge wo gucishamoumutwe hagati yayo usa n'uw'ikoti ry'icyuma,ugotwa n'umusozouboshywe kugirango idasaduka.

24 Ku musozowayo wo hepfo badodaho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejweubudodobuboheranije bw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba.

25 Bacura imidende mu izahabu nziza, bayihunda hagati y'ayo makomamanga ku musozow'iyo kanzu wo hepfo, ngo iwugoteimpande zose, iyarobekwamo.

26 Umudende w'izahabuurobekwa hagati y'amakomamanga abiri bityo bityo, bigotaumusozowo hepfo w'iyo kanzu impande zose, kugirango byambarwe n'ukoraumurimow'ubutambyi uko Uwiteka yategetse Mose.

27 Kandi babohera Aroni n'abana be amakanzu abanza ku mubiriy'ibitare byiza,

28 n'igitambaro cy'ibitare byiza cyo kuzingirwa mu mutwe, n'ingofero nziza z'ibitare byiza, n'amakabuturay'ibitare byiza by'ubudodobuboheranije,

29 kandi baremeshaumushumiubudodobw'ibitare byiza buboheranije n'ubw'umukarawa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, abahanga b'ibyo bawudodaho amabara uko Uwiteka yategetse Mose.

30 Kandi bacura mu izahabu nziza igisate, ari cyo gisingo cyera. Maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, bacyandikishaho gukebauru rwandiko ngo “YEREJWE UWITEKA.”

31 Bagipfundikaho agashumi kaboheshejweumukarawa kabayonga, ko kugifatanya hejuru ya cya gitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe, uko Uwiteka yategetse Mose.

32 Uko ni koumurimowose wo kuremaubwo buturobw'ihema ry'ibonaniro warangiye. Abisirayeli bakora byose uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko bakora.

33 Bazanira Mose ubwo buturo, ihema n'ibintu byaryo byose: ibikwasi byaryo n'imbaho zaryo n'imbumbe zaryo, n'inkingi zaryo n'imyobo yo kuzishingamo,

34 n'igisakara cyaciranijwe mu mpu z'amasekurumey'intama zizigishijwe inzigo itukura, n'icyaciranijwe mu mpu z'inyamaswa zitwa tahashi, n'umwenda wo gukingiriza Ahera cyane,

35 n'isanduku y'Ibihamya n'imijisho yayo n'intebe y'ihongerero,

36 n'ameza n'ibintu byayo byose n'imitsima yo kumurikwa,

37 n'igitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza, n'amatabaza yacyo yo gushyirwa ahayo, n'ibintu byacyo byose n'amavuta yo kumurikisha,

38 n'igicaniro cy'izahabu n'amavuta yo gusīga n'umubavumwiza, n'umwenda wo gukingaumuryango w'iryo Hema,

39 n'igicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyacyo cy'umuringa, n'imijisho yacyo n'ibintu byacyo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo,

40 n'imyenda ikinzwe y'urugorw'ubwo buturo, n'inkingi zarwo n'imyobo yo kuzishingamo, n'umwenda wo gukinga irembo ry'urwo rugo n'imigozi yarwo, n'imambo zarwo n'ibintu byose byo gukoresha imirimo y'ubwo buturo: ni bwo hema ry'ibonaniro,

41 n'imyambaro y'imirimo yera yo gukoreshereza Ahera: ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroniumutambyi, n'iy'abana be yo gukoreshaumurimow'ubutambyi.

42 Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli babikora byose.

43 Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse. Uko ni ko babikoze. Mose abasabiraumugisha.

40

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbereuzashingeubuturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.

3 Ushyiremo isanduku y'Ibihamyauyikingiririshe wa mwenda.

4 Winjizemo n'amezaushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n'igitereko cy'amatabaza,ukongeze amatabaza yacyo.

5 Kandi igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavuuzagishyire imbere y'iyo sanduku y'Ibihamya, kandiuzakingeumwenda mu muryango w'ubwo buturo.

6 Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro.

7 Ushyire igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro,ugisukemoamazi.

8 Ushingeurugorugoteubwo buturo,ukingeumwenda mu irembo ryarwo.

9 “Wende ya mavuta yo gusīga, uyasīge ubwo buturon'ibirimo byose,ubwezanye n'ibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzabaubwera.

10 Usīge n'icyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose,ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.

11 Usīge n'icyo gikarabiro n'igitereko cyacyo,ucyeze.

12 “Uzane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro,ubuhagirireho.

13 Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusīge,umwereze kugirango ankorereumurimow'ubutambyi.

14 Uzane n'abana beubambike amakanzu,

15 ubasīge nk'uko wasīze se, kugirango bankorereumurimow'ubutambyi. Uko gusīgwa kwabo kuzababeraubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.”

16 Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.

17 Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturoburashingwa.

18 Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho z'imiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.

19 Asakaza ubwo buturoihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.

20 Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe y'ihongerero,

21 yinjiza iyo sanduku mu buturo, akingaumwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku y'Ibihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.

22 Kandi ashyira ameza mu ihema ry'ibonaniro mu ruhande rw'ubwo buturorw'ibumoso, inyuma ya wa mwendaukingiriza Ahera cyane.

23 Ayaterekaho imitsima imbere y'Uwiteka,umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.

24 Ashyira igitereko cy'amatabaza mu ihema ry'ibonaniro kibangikana n'ayo meza, kiba mu ruhande rw'ubwo buturorw'iburyo.

25 Agishyiriraho amatabaza imbere y'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.

26 Ashyira igicaniro cy'izahabu mu ihema ry'ibonaniro, inyuma ya wa mwendaukingiriza Ahera, akiwegereje,

27 acyoserezahoumubavuw'ikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.

28 Akingaumwenda mu muryango w'ubwo buturo.

29 Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere y'umuryango w'ubwo buturo. Ni bwo hema ry'ibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, uko Uwiteka yategetse Mose.

30 Ashyira igikarabiro hagati y'ihema ry'ibonaniro n'icyo gicaniro, agisukamoamazi yo kwiyuhagiza.

31 Mose na Aroni n'abana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge

32 uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.

33 Ashingaurugorugotaubwo buturon'icyo gicaniro, akingaumwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimowose.

34 Maze cya gicu gitwikira ihema ry'ibonaniro,ubwiza bw'Uwiteka burabagirana bwuzuraubwo buturo.

35 Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry'ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho,ubwiza bw'Uwiteka bukuzuraubwo buturo.

36 Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukagabakagenda,

37 ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakagezaumunsi giteruriweho.

38 Kuko igicu cy'Uwiteka cyabaga kuri ubwo buturoku manywa, hakabamoumurironijoro mu maso y'inzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.